text
stringlengths
0
5.99k
source
stringclasses
14 values
350 rwe, Padiri Murengerantwari Théophile abwira abasoma ibyo yandika ko ishyaka rye nawe ubwe bavuga mu izina ry'Umwami Kigeli V Ndahindurwa. Nyuma yo kubona ko guharabika ubuyobozi bw'Igihugu no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ntacyo bizamugezaho, padiri Murengerantwari Théophile avuga ko kuva mu mwaka wa 2013 yahagaritse ibikorwa byose bya politiki ku bw'amabwiriza avuga ko yahawe n'abayobozi be muri Kiliziya. Ibyo avuga ariko ntibyakuyeho ko urubuga rwe Le Mediateur Umuhuza rukomeza gutambutsa inkuru ziharabika ubuyobozi n'Abayobozi b'u Rwanda, zikwirakwiza politiki mbi z'amacakubiri. Murengerantwari Théophile akaba yirengagiza ko kuba yitwa padiri atemerewe kujya mu bikorwa bya politiki. Muri rusange, Padiri Thomas Nahimana, Padiri Fortunatus Rudakemwa na Padiri Théophile Murengerantwari bamamaye mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Bahakana Jenoside bishingikirije sitati y'abihaye Imana. Iryo hakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi ritera urujijo kuko riterura, ahubwo rigatwikirizwa amagambo meza ari mu ijambo ry'Imana kugira ngo ryakirwe n'abayoboke babo. 6. 12 Uruhare rw'ingabo z'Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu 6. 12. 1 Igenda ry'ingabo z'amahanga zirimo n'iz'Abafaransa zari zisanzwe mu Rwanda Kuva ku wa 8 Mata 1994 kugeza ku wa 14 Mata 1994, abasirikare b'Abafaransa baje gucyura bene wa bo bari mu Rwanda, babatwara mu cyo bise opération Amaryllis iyobowe na Général Henri Poncet, bahungisha Abanyaburayi bagera ku 1400 bari mu Rwanda. Abo basirikare bari bavuye i Bangui na Libreville. Bari bagizwe n'abasirikare ba 3ème RPIM na 8ème RPIM z'ingabo z'Abafaransa. Ibyo babikoze bazi neza ko hari inzirakarengane z'Abatutsi zirimo kwicwa hirya no hino mu gihugu. Kwicwa kw'Abatutsi nta cyo byari bibabwiye, kuko mu bushobozi bwa bo nta n'umwe bigeze bagirira ineza, ngo bamurokore, bamujyane, cyangwa basabe ko ubwicanyi bubakorerwa buhagarara.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
351 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Kuva ku wa 10 Mata 1994 kugera ku wa 16 Mata 1994 haje kandi abasirikare b'Ababiligi b'abaparakomando mu gikorwa cyiswe: opération Silver Back cyari kigamije gucyura ababiligi n'abandi banyamahanga babaga mu Rwanda no gufasha abasirikare b'Ababiligi bari muri MINUAR gutaha. Muri icyo gihe haje kandi n'abasirikare b'Abatariyani bari mu cyo bise Opération Ippocampo Rwanda. Gukura abanyamahanga mu Rwanda bikozwe n'ingabo z'amahanga no kugabanya umubare w'abasirikare ba MINUAR byahise byongera umuvuduko w'ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi muri Jenoside kubera ko abicanyi bari bamaze kubona ko nta muntu n'umwe uhari wo kugoboka Abatutsi bicwaga hirya no hino mu gihugu. Ibikorwa byo gucyura abanyamahanga byakurikiwe n'ishyirwaho rya Opération Turquoise. 6. 12. 2 Opération Turquoise596 Mu gihe byari bimaze kugaragara ko ingabo za FPR- Inkotanyi zirusha iza FAR imbaraga ku rugamba, ndetse ko ingabo za FAR zirimo gutsindwa, Guverinoma y'u Bufaransa yafashaga Guverinoma yakoraga Jenoside yatekereje gushyiraho icyo bise Opération Turquoise, bagamije gufasha Guverinoma yakoraga Jenoside no gukoma mu nkokora ingabo za FPR- Inkotanyi zashakaga kuyihagarika. Ni bwo ku italiki ya 18 Kamena 1994, u Bufaransa bwatangaje ko bugiye gushyiraho “Zone Humanitaire Sûre ”. Kubera umubano guverinoma yakoraga Jenoside yari ifitanye n'Ubufaransa, bwabishyizemo ingufu nyinshi kubera ko butifuzaga ko FPR-Inkotanyi ifata ubutegetsi. Ibyo byatumye Ubufaransa bukora iyo bwabaga ngo icyifuzo cyabo cyemerwe n'Akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe Umutekano ku isi. Nyuma yo kumvisha Umuryango w'Abibumbye ko bagiye mu bikorwa by'ubutabazi kubari mu kaga, Akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe Umutekano n'Amahoro ku isi katoye umwanzuro No 929, wo ku wa 22 Kamena 1994, wemerera u Bufaransa kohereza ingabo zabwo mu Rwanda mu cyiswe “Opération Turquoise ”. Nibwo ku itariki ya 23 Kamena 596 Opération Turquoise ni ubutumwa bw'ingabo 2500 z'u Bufaransa zoherejwemo mu Rwanda nyuma y'umwanzuro w'Akanama ka Loni gashinzwe umutekano, wo ku wa 22 Kamena 1994. Intego yari 'uguhagarika ubwicanyi'. Izi ngabo zakoreye hafi y'umupaka w'u Rwanda na Zaïre mu duce twa Cyangugu, Kibuye na Gikongoro.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
352 1994 ingabo z'Abafaransa zatangiye kwinjira ku mugaragaro ku butaka bw'u Rwanda mu gikorwa bise “Opération Turquoise ” cyemejwe n'akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi ku majwi 10 kuri 15. Interahamwe z'i Cyangugu zimaze kumenya ko Abafaransa bagiye kuza mu Rwanda zanogeje umugambi wo kujya kwica Abatutsi bari mu nkambi ya Nyarushishi kugira ngo Abafaransa batazasanga bakiri bazima. Ni bwo ku wa 23 Interahamwe nyinshi zabyukiye i Nyarushishi ziherekejwe n'abagore n'abana bambaye imyenda y'imyeru ku buryo impunzi zabyutse zisanga zagoswe impande zose. Mu gihe ariko Interahamwe zari zitaratangira ubwicanyi ariko zamaze kugota inkambi, zitegereje amabwiriza yo gutangira kwica, Lt Colonnel Bavugamenshi Innocent yahise ahagera ari kumwe n'abajandarume, abwira Interahamwe ko bose bajya kwakira Abafaransa, impunzi azisigira abajandarume bo kuzirinda, ziba zirokotse icyo gitero. Ahagana isaa kumi (16h) ingabo z'Abafaransa zigera ku 2500 n'izindi 500 zaturutse mu bihugu birindwi bya Afurika (Sénégal, Guinée-Bissau, Tchad, Mauritanie, Egypte, Niger et Congo ) zatangiye kwinjira ku mugaragaro ku butaka bw'u Rwanda zinyuze ku mupaka wa Rusizi muri Perefegitura ya Cyangugu. Aho ku mupaka bakiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Bicamumpaka Jerôme, Perefe Bagambiki Emmanuel n'Ingabo za FAR zihagarariwe na Lt Imanishimwe Samuel wari ukuriye ikigo cya gisirikari cya Cyangugu bitaga Camp Karambo. Bakiriwe kandi n'Interahamwe nyinshi zifite ibyapa byanditseho “Vive la France, Vive Mittérand, Vive nos amis les Français”. 597 Mu gihe bakirwaga, abaturage bishimiye ukuza kw'abasirikare b'Abafaransa. Aho babanyuragaho ku muhanda, abagabo,abagoren'abanababagaragarizagaurukundon'icyizere, bakavuga ko noneho ak'Inyenzi kashobotse. Interahamwe zibarirwa mu magana zifite imihoro n'ubuhiri nazo ntizatanzwe mu kugaragariza urukundo abasirikare b'Abafaransa mu gihe bambukaga bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo baza mu Rwanda. Nk'uko Niyitegeka Florien abisobanura, “aho banyuze hose Interahamwe zazamuraga imihoro n'indabo mu rwego rwo kubereka ko babishimiye”. 598 Kwishimirwa 597 Ndorimana Jean, op. cit., p. 99 598 Ikiganiro n'umutangabuhamya NIYITEGEKA Florien ukomoka mu Karere ka RUSIZI, Kigali ku wa 22 Werurwe 2018.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
353 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu kw'ingabo z'Abafaransa mu Rwanda bikaba byarashingiraga ku mubano mwiza u Rwanda rwari rusanzwe rufitanye n'u Bufaransa. Abafaransa bageze i Cyangugu bagiye i Nyarushishi ahari inkambi yari iteraniyemo impunzi z'Abatutsi bari bararokotse hirya no hino muri Cyangugu. Colonel Didier Thibaut wayoboraga abandi ageze i Nyarushishi yasuhuje abari mu nkambi, abifuriza amahoro, asobanura ko baje mu butumwa bw'amahoro, ko bataje mu ntambara; yumvikanisha ko baje guhagarika ubwicanyi. 599 Ubuyobozi bw'Ingabo za Opération Turquoise bwari bugizwe n'abasirikare bakomeye barimo Col Didier Tauzin, Col Jacques Rosier bari no muri “ Opération Noroit ” ubwo barwanaga ku ruhande rwa Habyarimana barwanya FPR Inkotanyi hagati ya 1991-1993 ndetse na Cmdt Saint Quentin wari umujyanama w'ingabo za Habyarimana. Ibyo bikagaragaza ko bari baje gufasha bagenzi babo basangiye urugamba kuva kera. Bigashimangirwa kandi n'uburyo bari bitwaje intwaro za karahabutaka zirimo indege z'intambara zirenga 30 ku buryo wakeka ko zigiye kurokora Abatutsi bari mu kaga, nyamara bya he byo kajya! Mu by'ukuri icyari kibazanye nta bwo byari ugutabara Abatutsi bicwaga ahubwo byari ugukoma mu nkokora Ingabo za FPR- Inkotanyi zari zokeje igitutu abasirikare ba Guverinoma yari umunywanyi w'u Bufaransa ndetse no gushakira ubuhungiro ingabo zatsinzwe n'impunzi zirimo abari basize bishe Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Ingabo zoherejwe mu Rwanda muri Opération Turquoise zikaba zaragombaga gukorera mu cyiswe “Zone Humanitaire Sûre ” yari igizwe n'izahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, Gikongoro na Kibuye. 599 Rapport de la Commission nationale Independante chargée de rassembler les preuves montrant l'implication de l'Etat français dans le génocide perpetré au Rwanda en 1994, Novembre 2007, P. 179
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
354 6. 12. 3 Uruhare rw'ingabo z'Abafaransa zari muri Opération Turquoise muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Abasirikare b'Abafaransa baje muri Opération Turquoise bamaze kugera i Cyangugu, bigabyemo amatsinda, umubare munini usigara i Kamembe ku kibuga cy'Indege, abandi bajya i Nyarushishi, mu Bugarama, i Ntendezi no mu Kirambo. Kubera ko kandi bari bafite imodoka, biririrwaga batembera Cyangugu yose. Mu by'ukuri, Abafaransa ntibashishikajwe no kubungabunga umutekano w'Abatutsi, kubera ko hari benshi bishwe barebera kandi ubushobozi n'ibikoresho bari babifite byashoboraga gutuma barokora benshi. 6. 12. 4 Gukorana n'abicanyi bashyiraga mu bikorwa Jenoside Abafaransa batangiye Opération Turquoise mu gihe hari hashize iby'umweru bigera ku 10 Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye. Bageze mu cyo bise Zone Humanitaire Sûre, Abafaransa bakomeje gukorana n'inzego zariho kandi bazi neza ko barimo gushyira mu bikorwa Jenoside yakorerwaga Abatutsi n'ubwo bo batayemeraga icyo gihe. Bisengimana Elisée wigishaga muri Groupe Scolaire i Gihundwe asobanura ko: Abafaransa bageze i Cyangugu bakoranye n'abajanda- rume n'Interahamwe kuri za bariyeri mu mujyi wa Cyangugu, ku mupaka wa Rusizi n'ahandi. Bakoranye kandi mu bikorwa byo kugenzura umutekano ( patrouilles ). Abasirikare n'abajandarume bamaze guhunga, Abafaransa bakomeje gukorana n'Interahamwe, kandi bazi neza ko barimo gushyira mu bikorwa Jenoside. Kuri za bariyeri birirwaga bagenzura indangamundu, uwo basanganye indangamundu yerekana ko ari Umututsi, cyangwa ufite isura imugaragaza nk'Umututsi Abafaransa bakabagabiza Interahamwe zikajya kubica. Kuri bariyeri birirwaga kandi basaka abantu n'imodoka, abasirikare ba FAR bahunganaga n'abaturage bakabambura imbunda bakaziha Interahamwe bari kumwe kugira ngo bazifashishe mu gukomeza kwica Abatutsi. 600 600 Rapport de la Commission Nationale Independante chargée de rassembler les preuves montrant l'implication de l'Etat français dans le génocide perpetré au Rwanda en 1994, Novembre 2007, P. 181
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
355 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Uretse mu Mujyi wa Kamembe, hirya no hino muri Cyangugu Abafaransa bakoranaga n'Interahamwe. Nk'uko byasobanuwe na Segatarama Pierre, Abafaransa bari i Nyarushishi bakoranaga n'Interahamwe zabaga kuri bariyeri yari ku Kigo cy'imyuga cya Marcel ahitwa mu Numbwe hafi y'inkambi ya Nyarushishi. Iyo bariyeri yiciweho Abatutsi benshi Abafaransa bareba. Aho kuyisenya no kwirukana Interahamwe zayibagaho, Abafaransa bakomeje gukorana nazo, kandi bazi neza ko ari abicanyi. 601 Kanamugire Gervais asobanura na none ko hari Interahamwe yitwaga Mousa yakomokaga i Mutimasi yakoranaga n'Abafaransa, bakirirwa bazengurukana mu nkambi i Nyarushishi kandi bazi neza ko yamaze Abatutsi. 602 Gukorana n'Interahamwe byajyanaga no kuziha ibikoresho by'ubwicanyi birimo imbunda, amagerenade n'ibindi. Mubabihawe harimo Habimana Jean Bosco alias Masudi wahawe imbunda ya L4 na Gerenade ya M28, Masunzu, Ndihokubwayo Jean, Marcel, Habimana Anaclet, n'abandi. Hari kandi imbunda ebyiri bahaye Bandetse Edouard. Mu bo bahaye imbunda, hari abo bahitaga baha rubans y'umutuku yo kwambara, ikaba ikimenyetso kibemerera gukorana n'Abafaransa ku mugaragararo mu cyo bitaga kubafasha kurinda umutekano. 603 Muri rusange, icyari Zone Humanitaire Sûre cyabaye indiri y'Interahamwe zari zishyigikiwe n'Abafaransa, bituma zikomeza umugambi wazo wo guhiga no kwica Abatutsi nta cyo zikanga. Hirya no hino Abatutsi birirwaga bicwa Abafaransa barebera. Nk'uko bisobanurwa na Bagaruka Cassien wari umu pompier ku Kibuga cy'indege cya Kamembe, asobanura ko hari Abatutsi biciwe ku kibuga Abafaransa bareba: Ku Kibuga cy'indege cya Kamembe, ahari hasanzwe hari Abafaransa benshi baje muri Opération Turquoise, hari Umututsi witwa Gratien nawe wari usanzwe ari umu pompier aho ku Kibuga. Amaze kubona ko Interahamwe zigiye kumwica, yahungiye ku Kibuga akeka ko Abafaransa bashobora kumurokora. Gratien 601 Ikiganiro Umushakashatsi yagiranye n'umutangabuhamya SEGATARAMA Pierre mu Karere ka RUSIZI, ku wa 19 Ukwakira 2018. 602 Ikiganiro n'umutangabuhamya KANAMUGIRE Gervais mu Karere ka Rusizi, ku wa 19 Ukwakira 2017. 603 Ikiganiro n'umutangabuhamya NIYITEGEKA Florien ukomoka mu Karere ka RUSIZI, Kigali ku wa 22 Werurwe 2018.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
356 ahageze ariko Abafaransa ntibigeze bamurengera, baramuretse, maze Interahamwe zihita zimufata, zimwicira mu maso yabo. 604 Hari kandi abiciwe i Ntendezi. I Ntendezi habaga bariyeri ikomeye cyane yirirwagaho Interahamwe zisaka abahunga bose, Abafaransa bakigira ntibindeba mu bwicanyi bwakorerwaga Abatutsi Interahamwe zahafatiraga. Nk'uko bisobanurwa na Sinzabakwira Straton wari Burugumesitiri wa Komini Karengera, akaba nawe yarakundaga kuba ari kuri iyo bariyeri, yemeza ko Abafaransa nta cyo bafashije Abatutsi bicwaga. Dore zimwe mu ngero atanga: Kuri bariyeri i Ntendezi nta muntu n'umwe washoboraga kuhanyura aterekanye ibyangombwa bye. Umunsi umwe ndi kumwe na Nyandwi Christophe n'izindi Nterahamwe twafatiye i Ntendezi Abatutsi batanu (5), Abafaransa basanga Interahamwe ziri kumwe nabo. Bahageze bavuye mu modoka, tuganira nabo kubera ko bari bamaze kumenyana na Nyandwi Christophe bahurira mu nama zitandukanye nk'umukuru w'Interahamwe, tubabwira ko turimo gushakisha umwanzi. Umwanzi bari bazi neza ko ari Umututsi. Bashimye akazi turimo gukora, batwizeza ubufasha aho biri ngombwa. Bahise burira imodoka, bikomereza urugendo, bagenda bazamura ibiganza berekana ko turi kumwe, ko badushyigikiye. N'ubwo bari bazi ko ba Batutsi twafashe bagomba kwicwa, nta cyo bigeze bakora ngo babuze Interahamwe kwica izo nzirakarengane. Bamaze kugenda, Nyandwi yahise ashyira ba Batutsi mu modoka ye, ajya kubica. 605 Hari na none Umututsi wiciwe i Ntendezi, Abafaransa bahari. Nk'uko bisobanurwa na Gashirabake Calixte: Hari umusore Interahamwe zahagaritse ageze ku Kiraro cy'i Ntendezi, ubwo yarimo ahunga. Interahamwe zahise zimubaza ibyangombwa bimuranga (Indangamuntu). 604 Rapport de la Commission Nationale Independante, op. cit., p. 189. 605 Ikiganiro n'umutangabuhamya SINZABAKWIRA Straton ukomoka mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 19 Ukuboza 2017 i Kigali.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
357 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Ntakuzuyaza uwo musore yahise avuga ko nta mpamvu yo kubagora, ko we ari Umututsi. Ako kanya Interahamwe zahise zimutera icyuma, zimutsinda aho. Kuri icyo kiraro hari hicaye Abafaransa, bibonera uburyo Interahamwe zishe uwo musore, ariko nta cyo babivuzeho, baretse Interahamwe zikomereza akazi kazo ko kwica. 606 Sinzabakwira Straton akomeza asobanura kandi ko Abafaransa nabo bishe Abatutsi bajya kubajugunya mu ishyamba rya Nyungwe. Mu ishyamba rya Nyungwe ahitwa mu Gasare ho muri Komini Karengera, Abafaransa bahiciraga abantu, nyuma bakabashyira mu mifuka, bakaba- pakira mu ndege ya Kajugujugu, maze bakajya kubajugunya mu ishyamba rya Nyungwe rwagati. Abafaransa bishe abantu benshi babita ko ari ibyitso bya FPR Inkotanyi. Hari kandi imirambo bakuraga hirya no hino i Kamembe n'ahandi, nabo bakajya kubajugunya mu ishyamba rya Nyungwe. Aho kurengera ubuzima nk'uko bavugaga ko aricyo cyari cyabazanye, Abafaransa nabo babaye abicanyi, bafatanya n'Interahamwe mu kwica Abatutsi. 607 Muri rusange, mu gihe ingabo z'Abafaransa zari i Cyangugu, nta cyo zakoze kugira ngo zikumire ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi. Ahubwo bakoranye n'abicanyi, barabashyigikira, babaha ibikoresho, Abatutsi bicwa batagira kirengera. 6. 12. 5 Kwigisha Interahamwe gusibanganya ibimenyetso bya Jenoside Abafaransa baje muri Opération Turquoise bageze mu Rwanda Abatutsi benshi bamaze kwicwa hirya no hino mu Gihugu. Ubwo bambukaga uruzi rwa Rusizi, babonye imwe mu mirambo y'Abatutsi bishwe ireremba mu mazi y'uruzi rwa Rusizi no mu Kiyaga cya Kivu. Ibyo byarakaje Abafaransa cyane, maze batangira kubwirana umujinya Interahamwe ko batiyumvisha impamvu bica Abatutsi, nyuma bakemera ko imirambo yabo 606 Rapport de la Commission Nationale Independante, op. cit., p. 183 607 Ikiganiro n'umutangabuhamya SINZABAKWIRA Straton ukomoka mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 19 Ukuboza 2017 i Kigali.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
358 ireremba hejuru mu mazi. Babwiye Interahamwe ko haramutse hafashwe amafoto y'iyo mirambo byazateza ikibazo. Kuva ubwo bahise bigisha Interahamwe uko bagomba kubigenza kugira ngo imirambo y'abishwe ireke kureremba ku mazi. Nk'uko bisobanurwa na Habimana Jean Bosco wari Interahamwe kabuhariwe akaba kandi yarakoranye igihe kirekire n'Abafaransa: Nyuma yo kutubwira nabi cyane kubera imirambo y'Abatutsi bishwe muri Jenoside babonye ireremba mu mazi, batwunvisha ko haramutse hafashwe amafoto yayo byaba ari bibi cyane, Abafaransa batwigishije uko tugomba kubigenza kugira ngo imirambo itongera kureremba ku mazi. Basobanuriye Interahamwe ko zigomba kujya zibasatura inda, nyuma bakuzuzamo amabuye kugira ngo imirambo ijye hasi mu mazi aho kureremba. Nibwo bahise binjira mu bwato, berekeza ku mirambo yararembaga mu mazi, maze bakoresheje ibyuma bari bafite bya bainnettes babasatura inda, amazi arabamanura. Bashakaga gusibanganya icyagaragaza ko Jenoside irimo gushyirwa mu bikorwa. 608 Nk'uko byasobanuwe haruguru kandi, Abafaransa bajugunye imirambo myinshi y'Abatutsi mu ishyamba rya Nyungwe rwagati, ahantu bitari byoroshye kugera; ibyo byose bakabikora bagamije gusibanganya ibimenyetso bya Jenoside. 6. 12. 6 Kurebera ubwicanyi bwakomeje gukorerwa Abatutsi mu Nkambi ya Nyarushishi Abafaransa bageze mu Nkambi ya Nyarushishi, aho bagomba kurinda impunzi z'Abatutsi, ubwicanyi bwakomeje gukorerwa Abatutsi. Kubera ko impunzi zahabwaga ibiryo nta nkwi zo kubitekesha, byari ihame ko impunzi zijya hanze y'inkambi gushakisha inkwi. Uwasohokaga mu nkambi wese Interahamwe zahitaga zimwica abasirikare b'Abafaransa bareba. Nk'uko bisobanurwa na Segatarama Pierre: Hari impunzi z'Abatutsi zageragezaga kujya gushaka ibyo kurya kubera inzara, Interahamwe zigahita zibica abasirikare b'Abafaransa bareba. Mu bishwe 608 Rapport de la Commission Nationale Independante, op. cit., p. 182, 188.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
359 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu harimo Ndoreyaho na Kazungu bene Sekuvumba wo muri Matare, bishwe nabi batwitswe n'Interahamwe ku manywa y'ihangu Abafaransa bareba. Abo basore bavuye mu nkambi bajya gushaka inkwi zo gutekesha mu ishyamba rigana i Mutimasi, ariko bagira ibyago Interahamwe zirabafata. Abo basore batwitswe Abafaransa bareba, ariko ntawigeze ashaka kubatabara. 609 Inkambi ya Nyarushishi yari ikikijwe kandi na bariyeri z'Interahamwe ziciweho Abatutsi benshi Abafaransa barebera. Izo bariyeri Abafaransa bazinyuragaho umunsi ku wundi, Interahamwe ziziriho ariko ntihagire icyo babakoraho kandi bazi neza ko nta kindi bahakora uretse kwica Abatutsi. Nk'uko bisobanurwa na Gasarasi Aloys wari Interahamwe kandi akorera kuri bariyeri yari hafi y'inkambi ya Nyarushishi, yemeza ko hari umugore, umwana n'umusore bakomokaga ku Winteko biciye aho kuri bariyeri. Asobanura kandi ko bishe Abatutsi basohotse mu nkambi bagiye gushaka inkwi barimo Charles na mwene Sembeba. Bamaze kubica, imirambo bayijugunye mu cyobo cyari hafi ya bariyeri. Aho kug ira ngo Abafaransa basenye iyo bariyeri, ahubwo bahembaga Interahamwe kubaha ibiryo (rations de combat ), bakanakorana muri patrouilles za n'ijoro. Bimaze kugaragara ko FAR yatsinzwe, Abafaransa nibwo babujije Interahamwe gukomeza kwica, banga ko ingabo za FPR zazihorera. Ahubwo bahise badushishikariza guhunga Igihugu byihuse610. Kanyemera Aloys we yemeza ko hari Abasore babiri b'Abatutsi batewe gerenade n'Abafaransa ubwo bari bavuye mu nkambi bagiye gushaka inkwi, bahita bitaba imana611. Muri rusange nta cyo Abafaransa bigeze bakora ngo baburizemo ubwicanyi n'ihohoterwa rya hato na hato byakorerwaga Abatutsi bari mu Nkambi i Nyarushishi. 6. 12. 7 Gusambanya abakobwa n'abagore ku ngufu Abafaransa baje muri Opération Turquoise bageze i Nyarushishi batambagijwe inkambi yose, ari nako bagenda bafata amafoto. Muri icyo gihe, bagendaga bareba abari muri 609 Ikiganiro n'umutangabuhamya SEGATARAMA Pierre mu Karere ka RUSIZI, ku wa 19 Ukwakira 2018. 610 Rapport de la Commission Nationale Independante, op. cit., p. 193 611 Ikiganiro n'umutangabuhamya KANYEMERA Aloys mu Karere ka RUSIZI, ku wa 18 Ukwakira 2018.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
613 Rapport de la Commission Nationale Independante, op. cit., p. 194-196 360 burende. Nyuma y'iminsi igera kuri itatu, bari bamaze kumenya ahaherereye abagore n'abakobwa, maze batangira kujya baza kubatwara bakajya kubasambanya ku ngufu, mu gihe bari bashinzwe kubarinda. Nk'uko bisobanurwa na Kambogo Constance: Abafaransa bafataga abakobwa ku manywa y'ihangu bakabasambanya. Bazaga mu nkambi, bakazenguruka, bakagenda basohora abakobwa muri za burende, maze bagatoranya abo bashaka, babeshya ko ari abo kujya kubakorera isuku. Ibyo ariko twaje kumenya ko byabaga ari ibinyoma, ko ahubwo babaga bagiye kubasambanya ku ngufu. Mu kubatoranya bavugaga ko bakeneye abakobwa bafite mu nda hato n'amabere mato. Bamara gutoranya abo bishimiye, bahitaga babajyana mu mahema yabo, babagezayo bakabasambanya ku ngufu, abana bakagaruka bataye umutwe. 612 Mu basambanyijwe ku ngufu i Nyarushishi harimo Claudine wari ufite hagati y'imyaka 14 na 15. Kumusambanya ku ngufu byamuviriyemo guhungabana kugera abaye nk'umusazi. Hasambanyijwe kandi Mukayiranga Mado, Mukayeze Pascasie, Mukayitesi Jacqueline, Umulisa, abana b'abakobwa bari bavuye muri EAV Ntendezi, n'abandi. Bakorerwaga kandi ibikorwa by'ubunyamaswa birimo kubashyiramo urusenda, kubasambanya mu kanwa, mu kibuno, bakabafata amafoto babambitseubusa,n'ibindi. Abarangijebahitagababahererekanya biyamira ko ari beza, ko batandukanye n'abakobwa n'abagore b'iwabo. Nyuma yo kubasambanya ku ngufu, bababeshyeshyaga kubaha ibiryo ( rations de combat cyangwa biscuit ). 613 Uretse mu Nkambi ya Nyarushishi, Abafaransa basambanyije ku ngufu abagore n'abakobwa ku Kibuga cy'Indege cya Kamembe, kuri Stade Kamarampaka n'ahandi. Nk'uko bisobanurwa na Habimana Jean Bosco wari Interahamwe, asanzwe kandi akorana bya bugufi n'abasirikare b'Abafaransa, dore ko bari baramuhaye n'imbunda, Abafaransa bari muri Stade bamusabye kubashakira abakobwa bo gusambanya 612 Ikiganiro n'umutangabuhamya KAMPOGO Constance mu Karere ka NYAMASHEKE ku wa 2 Ugushyingo 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
614 Rapport de la Commission Nationale Independante, op. cit., p. 198 361 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu cyane cyane Abatutsi, bavuga ko aribo batabateza ikibazo mu gihe byamenyekana. Habimana Jean Bosco asobanura ko: Ubwa mbere yabazaniye abakobwa babiri. Uwa mbere yitwaga Béata, yari afite imyaka nka 15. Habimana Jean Bosco avuga ko yamukuye i Mururu, kandi yari amaze kumenya neza ko ari Umututsi. Bamaze kumusambanya Abafaransa basabye ko Interahamwe zitamwica. Uwa kabiri yitwaga Mukasine Florence wari afite imyaka nka 14. Habimana Jean Bosco avuga ko we yamukuye muri Segiteri ya Winteko, muri Serire Bugayi, aho yari yihishe nyuma yo kwicirwa umuryango. Ageze muri Stade Kamarampaka yarasambayijwe bikomeye, kuburyo bamurekuye atakibasha gutambuka. Nawe bamaze kumusambanya basabye ko Interahamwe zitamwica. Nyuma yo kubazanira abakobwa bo gusambanya Abafaransa bamuhembaga ibiryo ( rations de combat na boites de conseves ). 614 Béata na Mukasine Florence bafashwe na Habimana Jean Bosco bari barabashije kugera mu Nkambi i Nyarushishi, ariko baza gufatwa ubwo bari basohotse bagiye gushakisha ibyo kurya aho bakomoka, kubera ko abaturanyi babo bari baratangiye guhungira muri Kongo, bityo bakumva ko bashobora kugerayo, bagafata ibyo kurya, maze bakagaruka mu nkambi. Ibyo ariko ntibyabahiriye, kubera ko bafashwe na Habimana Jean Bosco wari usanzwe akorana n'Abafaransa, ahita ababashyikiriza. Nyuma yo gusambanywa ku ngufu, Béata na Mukasine Florence bagize amahirwe yo kongera kugera i Nyarushishi, baza no kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi. Habimana Jean Bosco asobanura kandi ko uretse muri Stade Kamarampaka, n'i Nyarushishi yashakiraga Abafaransa abakobwa bo gusambanya ku ngufu: Hari umukobwa w'imyaka nka 19 yajyaniye umu- sirikare amukuye nko mu Kirometero cyose. Umusirikare yahise amusambanya ku ngufu. Kubera ko uwo bazaniraga umukobwa wo gusambanya yagombaga gutanga ration de combat nk'igihembo,
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
615 Rapport de la Commission Nationale Independante, op. cit., p. 198 362 uwo musirikare we yarayimwimye. Habimana Jean Bosco yahise arakara, ajya ku muregera umuyobozi we, amubwira ko natamuha ration de combat ahita yica uwo mukobwa. Umusirikare yahise amusubiza ngo nashake amwice, ko ibyo bitamureba. Ako kanya Habimana Jean Bosco yahise amwicira mu maso yabo, umurambo awusiga aho. 615 6. 12. 8 Kurebera Interahamwe zisenya ibikorwa remezo Mu gihe byari bimaze kugaragara ko ingabo za FAR zatsinzwe urugamba, ingabo z'Abafaransa bari muri “Operation Turquoise ” baranzwe no gukingira ikibaba ingabo za FAR n'abayobozi ba Guverinoma ya Sindikubwabo Théodore bahungaga berekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Muri icyo gihe Abafaransa baranzwe no kurebera ibikorwa remezo byangizwa n'abahunga, birimo kuba Interahamwe zarasenye uruganda rw'Icyayi rwa Shagasha maze rusahurwa Abafaransa bahari barebera. Ibitaro bya Mibiriza nabyo byasenywe Abafaransa barebera, kimwe n'uruganda rwa CIMERWA, n'ahandi. Mu gihe abaturage n'Interahamwe babaga basenya ibikorwa remezo, Abafaransa bavugaga ko baje kurinda abantu ko batazanywe no kurinda ibintu. Ibyo bikagaragaza agahinda Abafaransa batewe no kubona ingabo n'ubutegetsi bari baje kurwanirira batsindwa, bityo gusiga igihugu bakigize umuyonga bakabibonamo igikorwa cyo gushyigikirwa. 6. 12. 9 Gusahura Uretse kurebera abangizaga ibikorwa remezo, abasirikare b'Abafaransa bashyigikiye Interahamwemu gusahura ibikoresho bitandukanye hirya no hino muri Perefegitura ya Cyangugu, bakajya kubigurisha i Bukavu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Nk'uko bisobanurwa na Bisengimana Elisée, abasirikare b'Abafaransa babaga ku mupaka ku Rusizi, bemereraga Interahamwe kwambutsa ibyo zabaga zasahuye birimo ibikoresho byo mu biro, ibicuruzwa byasahuwe mu maduka, inzugi n'amadirishya, amabati, ibikoresho byo kwa muganga, imiti n'ibindi. Interahamwe zamaraga kubyambutsa
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
617 Rapport de la Commission Nationale Independante, op. cit., p. 200 618 Rapport de la Commission Nationale Independante, op. cit., p..202-203 363 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu zigahita zibigurisha abakongomani ku mafaranga make cyane, adahuye n'agaciro kabyo. 616 Uretse Interahamwe, Abafaransa ubwabo nabo bagize uruhare mu gusahura muri Perefegitura ya Cyangugu. Kayitsinga Abdallah wari utuye hafi y'Ikibuga cy'indege cya Kamembe cyabagaho abasirikare b'Abafaransa asobanura ko: Abafaransa bagiye gusahura mu ruganda rw'Icyayi rwa Shagasha na Gisakura. Bafataga imodoka, bakajya mu ruganda, bagapakiramo imifuka ya Kaki yuzuyemo icyayi cyatunganyijwe, nyuma babijyana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. 617 Nk'uko byemezwa na Habimana Gonzague wari umusirikare wa FAR na Ndikubwabo Jean wari Interahamwe, ndetse na Bagaruka Cassien wari umu pompier, Abafaransa basahuye imodoka bajya kuzigurisha muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Habimana Gonzague asobanura ko „Abafaransa bari kuri bariyeri kuri Hotel des Chutes batse impunzi imodoka ebyiri za Toyota bajya kuzigurishiriza i Bukavu”. Ndikubwabo Jean abishimangira ashingiye ku kuba we ubwe yarafashije Abafaransa gushaka abakiriya bo kugura imodoka, aho yemeza ko we ubwo yabafashije kugurisha imodoka zigera ku icumi (10). Yari umu commissionnaire, bamuhemba hagati y'amadorari 20 na 30 kuri buri modoka yaboneye umukiriya. Bagaruka Cassien wari umu pompier ku Kibuga cy'Indege cya Kamembe yemeza kandi ko Abafaransa basahuraga imodoka zitandukanye zabaga zifite plaques privées, bakajya kuzigurisha muri Kongo; akemeza kandi ko Abafaransa basahuye imodoka ya Camionnette Daihatsu yari iya Regie des aéroports hamwe na groupe électrogène, babijyana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. 618 6. 12. 10 Kubungabunga umutekano w'Abayobozi, abasirikare ba FAR n'Interahamwe bahungira muri Kongo Bimaze kugaragara ko abasirikare ba FAR batsinzwe n'ingabo za FPR-Inkotanyi, Abafaransa bashishikarije Abaturage guhunga, bashakira Interahamwe n'abasirikare ba FAR inzira 616 Rapport de la Commission Nationale Independante, op. cit., p. 203
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
364 ibajyana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, maze bose bahunga mu mutekano usesuye, bitwaje ibikoresho byabo byose. Nk'uko bisobanurwa na Surwumwe Bernard wari muri FAR, mu nzira banyuzemo umutekano wabo wari ucunzwe n'Abafaransa: Kuva ku Kibuye twerekeza i Cyangugu, inzira twanyuzemo yari irinzwe n'Abafaransa bari muri Opération Turquoise. Bari bashyizeho bariyeri ahantu hatandukanye harimo i Gishyita muri Kibuye, i Ntendezimuri Cyangugu, n'ahandi. Twagendaga tuziko umutekano wacu ucunzwe, kuko twari dusanzwe dufitanye imikoranire myiza n'Abafaransa. Tugeze i Cyangugu twahacumbitse igihe gito cyane, nyuma dukomereza i Bukavu muri Kongo. Tugeze i Bukavu, Abafaransa bakomeje kutuba hafi, nibo bambutsaga ibikoresho bya gisirikare byacu, bakabitugereza mu nkambi i Panzi. Jenerali Bizimungu na Minisitiri w'Intebe Kambanda baje kuhadusanga bari muri Kajugujugu, bari kumwe n'Abafaransa babiri. 619 Ibyo bishimangirwa kandi na Bihembe Jean Baptiste wari Commandant wa Aeroport ya Kamembe usobanura ko Abafaransa bahungishije abayobozi bakoresheje indege zabo, babatiza n'imodoka nini ( camions ) zo kwambutsa ibikoresho byabo byose. Abayobozi bahungishije mu ndege ( Helicoptère ) bamwe babajyana muri Camp Panzi, abandi muri Camp Sayo, abandi bababajyana ku Kibuga cy'Indege cya Kavumu. Abafaransa bahungishije kandi ibikoresho by'abayobozi birimo n'imodoka ya Minisitiri Eliezer Niyitegeka na Colonnel Kanyamanza bapakiye mu ndege, babijyana muri Kongo. 620 6. 12. 11 Gushishikariza Abaturage guhunga igihugu Guverinoma y'Ubumwe bw'Abanyarwanda imaze gutangira imirimo kuva ku wa 19 Nyakanga 1994, Abatutsi bakomeje kwicwa nk'ibisanzwe muri Perefegitura ya Cyangugu, Gikongoro ndetse na Kibuye zari muri “Zone Humanitaire Sûre ”, igice cyagenzurwaga n'Abafaransa n'abajenosideri, kubera ko Interahamwe zari zicyidegembya kandi zishyigikiwe n'Abafaransa. 619 Rapport de la Commission Nationale Independante, op. cit., p. 180 620 Rapport de la Commission Nationale Independante, op. cit., p. 203-204
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
365 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Uko iminsi yagendaga ishira ariko, Interahamwe, FAR n'Abafaransa babonaga ko ibintu bigenda biba bibi, ko batsinzwe, bituma bamwe batangira gufata umwanzuro wo guhunga berekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Interahamwe zerekeza cyane cyane ku Ijwi n'i Bukavu. Ibyo ariko nabyo ntibyahagaritse ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi. Mu gihe cyose Interahamwe zahunze zabonaga amakuru ko hari Abatutsi batishwe, bakihishe ahantu runaka, nyuma hakamenyekana aho bari, Interahamwe zahitaga zigaruka mu Rwanda kubica, zarangiza zikitahira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Banyuraga ku mupaka no mu mazi ntacyo bikanga, Abafaransa bakabareka bakambuka n'ibikoresho byabo nta nkomyi. Abafaransa bamaze kubona ko ibyo guhanyanyaza bitazashoboka, batangiye gufatanya n'Interahamwe n'abayobozi gushishikariza abaturage guhunga. Nk'uko bisobanurwa na Bisengimana Elisée, Abafaransa n'abayobozi bazengurutse mu mujyi wa Kamembe, bakoresha indangururamajwi basaba abaturage guhunga. Ubutumwa batangaga bwagiraga buti: Turamenyesha abaturage bose ko kuva ejo abasirikare b'Abafaransa bazaba batakibarizwa i Cyangugu. Umujyi wa Cyangugu uzahita ufatwa n'Inkotanyi, kandi mumenyeshejwe ko zizahita zica uwo zizahasanga wese. Turasaba abaturage mwese guhita muhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mbere y'uko umusirikare wa nyuma w'ubufaransa ava ku butaka bw'u Rwanda. Mwese muraburiwe!!621 Kubera icyizere abaturage bari bafitiye abasirikare b'Abafaransa, bahise bagira ubwoba bwinshi, bumva ko birangiye, ko nta gisigaye uretse guhunga mu buryo bwihuse. Nibwo bahise batangira kwisenyera, bakisamburira amazu, bahunga ku bwinshi berekeza i Bukavu muri Kongo, bavuga ko bavuye mu Rwanda ubutazagaruka. Hari n'abagiye batwarwa n'uruzi rwa Rusizi, bagerageje koga bambuka kubera ko ku mupaka hanyuraga abantu benshi cyane, bakuwe umutima n'Abafaransa babumvishije ko Inkotanyi zibari inyuma kandi ko zigiye kubica. 621 Rapport de la Commission Nationale Independante, op. cit., p. 204
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
366 6. 13 Gutsindwa k'umugambi w'u Bufaransa no kuva mu yahoze ari Cyangugu Kugera ku itariki ya 17 Nyakanga 1994 Inkotanyi zari zimaze kwigarurira hafi Igihugu cyose, hasigara igice cyiswe “Zone Humanitaire Sûre ” cyari kigizwe na Perefegitura za Gikongoro, Cyangugu na Kibuye, cyari mu maboko y'ingabo z'Ubufaransa. Ku wa 19 Nyakanga 1994, hagiyeho Guverinoma y'Ubumwe bw'Abanyarwanda ihuje amashyaka yose ataragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nk'uko byateganywaga mu murongo w'amasezarano y'amahoro ya Arusha. Guverinoma y'Ubumwe (Gouvernement d'Union Nationale ) yari ikuriwe na Perezida Pasteur Bizimungu yungirijwe na Visi Perezida Paul Kagame wari na Minisitiri w'Ingabo. Minisitiri w'Intebe aba Twagiramungu Faustin, Umunyacyangugu ukomoka muri Komini Gishoma. Ibyo byagaragaje neza ko Guverinoma yiyise iy'abatabazi, yaranzwe no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi yatsinzwe n'ingabo za FPR-Inkotanyi. Ibyo byababaje cyane abasirikare b'Abafaransa bari muri Opération Turquoise, maze bafata umwanzuro wo gushishikariza abaturage ba Perefegitura ya Cyangugu guhunga. Nk'uko Sinzabakwira Straton abivuga, kubera ko Cyangugu yarimo impunzi nyinshi zaturutse hirya no hino mu gihugu, kuva ku wa 15 Kanama 1994 impunzi zatangiye kwambuka umupaka zihungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ku wa 20 Nyakanga 1994, guhunga byafashe intera yo hejuru, impunzi nyinshi zerekeza muri DRC, ab'i Cyangugu basenya inzu zabo bavuga ko bagiye ubutazagaruka mu Rwanda. Ibyo ariko ntibyabujije ko Abatutsi bakomeza kwicwa kubera ko Interahamwe zari zicyidegembya hirya no hino muri Cyangugu kandi zishyigikiwe n'Abafaransa bari muri Opération Turquoise. 622 Sinzabakwira Straton akomeza asobanura ko Interahamwe n'ingabo za FAR nabo bamaze kubona ko mu by'ukuri batsinzwe, hamwe n'abaturage bari baratsimbaraye bafashe umwanzuro wo guhunga igihugu, bamwe berekeza i Bukavu abandi berekeza ku Ijwi. Abasirikare berekeje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo banyuze ku 622 Ikiganiro n'umutangabuhamya SINZABAKWIRA Straton ukomoka mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 19 Ukuboza 2017 i Kigali.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
367 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu mupaka wa Rusizi ya II, abasivili bo banyura ku mupaka wa Rusizi ya I. Abasirikare bageze muri DRC bakiriwe mu kigo cya gisirikare cya Panzi hamwe n'ibikoresho byabo byose, aho bakomeje gukorana inama n'ubuyobozi bahunganye bategura umugambi wo guhungabanya umutekano w'igihugu. Abaturage benshi, Interahamwe, abasirikare ba FAR n'abayobozi bakuru b'igihugu bamaze kugera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo byakurikiwe no kuva i Cyangugu kw'Abafaransa n'irangira rya Opération Turquoise ku wa 21 Kanama 1994, basimburwa na MINUAR II yari igizwe ahanini n'abasirikare b'Abanyafurika.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
368 IGICE CYA KARINDWI UMWIHARIKO WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU YAHOZE ARI PEREFEGITURA YA CYANGUGU Jenoside yakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Cyangugu ifite umwihariko uyigereranyije n'ibindi bice by'Igihugu. Kuba yarakozwe mu gihe kirekire ugereranyije n'ahandi, ubugome ndengakamere yakoranywe, ukwitabirwa n'abaturage benshi kandi b'ingeri zitandukanye no kuba yarakorewe mu gice kirimo intumwa n'ingabo z'Umuryango mpuzamahanga, ibyo byose bishimangira umwihariko wayo. 7. 1. Abicanyi bagize umwanya uhagije wo gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi (Jenoside yamaze igihe kirekire) Kimwe n'ahandi hose mu Gihugu, Jenoside yakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Cyangugu yatangiye ku wa 7 Mata 1994. Kuva ubwo Interahamwe zabyukaga zijya guhiga Abatutsi, bicirwa aho bahungiye mu Nsengero, mu bibuga, ku nzu z'ubuyobozi, no hirya no hino mu ngo. Kuva ku wa 19 Nyakanga 1994 ubwo hashyirwagaho Guverinoma y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, igatangaza ko ihagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, ibyo ntibyabujije ko muri Perefegitura ya Cyangugu Abatutsi bakomeje kwicwa. Umuntu wese wabashije kwihisha byageze aho barabavumbura, baricwa. Nk'uko bisobanurwa na Habimana Casimir: Muri Perefegitura ya Cyangugu Jenoside yahashinze imizi, imara igihe kirekire ugereranyije n'ahandi mu Gihugu. Nyuma y'uko Akanama k'Umuryango w'Abibumbye kemereye Abasirikare b'Abafaransa kuza mu Rwanda muri Opération Turquoise, bahagaritse Inkotanyi kwinjira mu gice Akanama k'Umutekano kari kemeje nka “Zone Humanitaire Sûre ”, igice cyari kigizwe na Perefegitura ya Cyangugu, Kibuye na Gikongoro. Ibyo byatumye abicanyi bose bahungira muri izo Perefegitura cyane cyane muri Cyangugu aho bari begereye Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Muri icyo gihe ariko Interahamwe zakomeje kwica Abatutsi nta cyo zikanga. Hari n'abamaraga kugera muri Repubulika
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
369 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Iharanira Demokarasi ya Kongo bagasigayo imiryango yabo, maze bakagaruka kwica abasigaye no gusahura imitungo. Muri icyo gihe kandi, umuntu wese wari afite umuntu ahishe byageze aho barabata; hari n'aho abantu barimo guhunga basigaga n'uwo bari bahishe bamwishe ngo n'ubundi baragiye ntibazagaruka. Mu gihe aho FPR yari yarafashe hose uwari mu gihuru akavamo akajya ahabona, twebwe hano i Cyangugu byari bigikomeye, Abatutsi bacyicwa umunsi ku wundi. Kugera mu kwezi kwa Kanama, Abatutsi bari bakicwa mu giturage aho umuntu yahishwe bamutahura bakamwica. Ubwicanyi bwamaze iminsi myinshi muri Cyangugu kuruta ahandi. 623 Bimaze kugaragara ko ingabo za FAR zatsinzwe na FPR Inkotanyi, abayobozi bakuru b'Igihugu bari i Cyangugu barimo Perezida wa Repubulika Sindikubwabo Théodore n'umuryango we, Minisitiri w'Intebe Kambanda Jean n'Abaminisitiri batandukanye bahunganye abaturage benshi babajyana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Guverinoma ya Kambanda imaze guhungana abaturage ibajyanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Major Augustin Cyiza wakomokaga i Cyangugu mu yahoze ari Komini Gafunzo i Mugera, afatanyije n'Abafaransa bari muri Opération Turquoise, biteguraga gutaha ku wa 21 Kanama 1994, bashyizeho komite y'agateganyo igizwe n'abantu bise inyangamugayo abenshi muri bo ariko bari baragize uruhare muri Jenoside maze babaha inshingano yo gukumira abicanyi no guhagarika gusenya ibikorwa-remezo, basabwa gukorana na MINUAR II yagombaga gusimbura Abafaransa. Iyo komite yatangiye imirimo ku wa 22 Kanama 1994, nyuma y'umunsi umwe Abafaransa bagiye. Ikaba yari igizwe ku rwego rwa perefegitura na Ndu ngutse Evariste, Munyangabe Théodore wari usanzwe ari Superefe, Kavutse Léonard, Gakwaya Rwaka Théobald, na Dogiteri Sinamenye Ildephonse. Amakomini nayo yahawe abayobozi b'agateganyo, barimo n'abari basanzwe ku buyobozi batahunze, barimo: -Mubiligi Jean Napoléon wari usanzwe ari Bururumesitiri wa Komini Kamembe, yakatiwe igifungo cya burundu, akaba yaraguye muri gereza ya Rusizi, 623 Ikiganiro n'umutangabuhamya HABIMANA Casmir mu Karere ka RUSIZI ku wa 18 Ukwakira 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
370 -Karuhije Emmanuel wabaye Bururumesitiri wa Komini Cyimbogo, -Rubanguka Théophile wabaye Bururumesitiri wa Komini Gishoma, yaguye muri gereza. -Kayishema Straton wabaye Bururumesitiri wa Komini Bugarama (yarapfuye), -Sibomana Jean Bosco wabaye Bururumesitiri wa Komini Nyakabuye, -Habimana Théoneste wabaye Bururumesitiri wa Komini Karengera, yakatiwe igifungo cya Burundu, -Bipfubusa Malachie wabaye Bururumesitiri wa Komini Gafunzo, yakatiwe igifungo cy'imyaka 15, -Hitimana Antoine wabaye Bururumesitiri wa Komini Kagano, yakatiwe n'inkiko Gacaca igihano cy'igifungo cy'imyaka 25. -Munyambibi Godefroid wabaye Bururumesitiri wa Komini Kirambo, na -Rugwizangoga Fabien wari usanzwe ari Bururumesitiri wa Komini Gatare, yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 25. Abo bategetsi bashyizweho nta cyo bakoze ngo bagarure ituze n'amahoro muri Perefegitura ya Cyangugu. N'ubwo Interahamwe zari zarahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, zakomeje gushyira mu bikorwa Jenoside. Zahoraga zambuka ziva muri DRC zikaza kwica Abatutsi uko zishakiye, zarangiza zigasahura imitungo, zigasenya, nyuma zikisubirira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo nta nkomyi. Nk'uko bisobanurwa na Bagirishya Jean Marie Vianney: I Cyangugu hishwe umubare munini w'Abatutsi kubera Opération Turquoise yatumye Jenoside idahagarikwa vuba. Abicanyi birirwaga bidegembya, abahungiye muri Kongo no ku kirwa cy'ijwi giherereye mu kiyaga cya Kivu bagarukaga igihe cyose bashakiye bakica abari barokotse Jenoside barangiza bakongera bagataha muri Kongo, ibyo byose bigakorwa ingabo z'Abafaransa zari muri iyo Opération Turquoise bahari, ntihagire icyo bazikoraho. 624 624 Ikiganiro n'umutangabuhamya BAGIRISHYA JMV mu Karere ka NYAMASHEKE ku wa 24 Ugushyingo 2017
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
371 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Ibikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Cyangugu byarakomeje kugera mu mpera z'ukwezi kwa Kanama ubwo abasirikare ba FPR-Inkotanyi bashyize ibirindiro hirya no hino muri Cyangugu, biteguye guhangana n'abicanyi aho baturuka hose, maze bahagarika burundu Jenoside yakorerwaga Abatutsi muri Perefegitura ya Cyangugu. 7. 2. Gukurikirana no kwica Abatutsi bahungiye mu bihugu bihana imbibi na Perefegitura ya Cyangugu (Génocide au- delà des frontières ) 7. 2. 1. Gukurikirana no kwica Abatutsi bahungiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa, hari Abatutsi babashije guhungira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Interahamwe zibasangayo, zibicirayo. Bamporiki Jacqueline ukomoka mu yahoze ari Segiteri Mparwe, Komini Kamembe ubu ni mu Murenge wa Nkombo, Akarere ka Rusizi, asobanura uburyo Interahamwe zamukurikiye muri Kongo kugira ngo zimwice ariko Imana ikinga akaboko: Ku wa 1 Gicurasi 1994 nibwo nageze muri Kongo ahitwa mu Mutaka mvuye iwacu ku Nkombo. Kubera ko hari Abanyarwanda bajyaga gucuruza muri Kongo aho nari ndi, baje kumbona maze babwira Interahamwe ko nageze muri Kongo. Interahamwe zahise zambuka ziza kunshaka, maze kumenya ko zaje mbibwira umusirikare twari duturanye. Umunsi zageze aho nari ndi muri Shitingi, wamusirikare yaraje abwira izo Nterahamwe ngo zibe zicaye abanze azizanire ibyo kurya. Wa musirikare yahise aca inyuma, afata urwembe akata shitingi narimo, arinjira aterura agahinja nari mfite aradutorokesha. Ubwo baje gushiduka nagiye. Nakomereje mu nkambi ahitwa mu Birara, ariko za Nterahamwe naho ziza kumenya ko ariho ndi, zirahansanga, kubw'amahirwe naho mbasha kuzicika. Nakomeje kubungera muri Kongo, kugera Interahamwe nazo zihungiye muri Kongo, maze abantu bangira inama yo gusubira mu Rwanda, kuko intambara yarangiye. Ubwo natashye
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
372 nihishahisha ku bw'amahirwe mbona ngeze mu Rwanda. 625 Kuba Interahamwe zarambukaga umupaka zikajya muri Kongo guhiga Abatutsi bahungiyeyo kugira ngo zibice bishimangirwa kandi n'iyicwa ryakorewe Kazigye Claude wakomokaga mu yahoze ari Komini Gishoma. Nk'uko bisobanurwa na Karemera Trojan: Bimaze kumenyekana ko Kazigye Claude yahu- ngiye muri Kongo, Burugumesitiri wa Komini Gishoma Nkubito Jean Chrysostome yategetse ko bamushakisha aho ari hose akicwa. Ibyo byatumye Interahamwe zimukurikirana muri Kongo, zijya kumushakisha i Nyangezi aho yari acumbitse, ziramufata ziramwica. Interahamwe zimaze kumwica, zashinyaguriye umurambo we kugera aho bamuciye agatoki yari afite karemaye, kari kazwi na bose, bakambukana mu Rwanda, bagamije kujya kwereka Burugumesitiri Nkubito Jean Chrysostome ko Kazigye Claude bamwishe koko. Kazigye Claude yari asanzwe afitiwe urwango rukomeye na Burugumesitiri nta kindi amuziza uretse kuba Umututsi. 626 Burugumesitiri Nkubito Jean Chrysostome amaze kubona ko Kazigye Claude yishwe, yahise atanga amazina y'abandi Batutsi yabuze, avuga ko nabo bagomba gushakishwa, ko nabo bashobora kuba bari muri Kongo. Nk'uko bisobanurwa na Muratwa Marie: Tumaze kwambuka uruzi rwa Rusizi tugeze i Bukavu, twagiye ahitwa ku Ihemba. Muri icyo gihe Burugumesitiri Nkubito Jean Chrysostome yahise atanga amazina y'Abatutsi bagomba gushakishwa barimo umugabo wanjye Kayijuka Antoine, Kimenyi Antoine n'abandi, asaba ko uwababona wese yahita amubwira aho baherereye. Ibyo byaduteye ubwoba kubera ko Kazigye Claude twari tumaze kumenya ko bamwishe, tuba aho iminsi mike ariko nta mahoro dufite nyuma dufata umwanzuro wo kwimuka tujya 625 Ikiganiro n'umutangabuhamya BAMPORIKI Jacqueline mu Karere ka RUSIZI ku wa 13 Ukwakira 2017 626 Ikiganiro n'umutangabuhamya KAREMERA Trojan mu Karere ka RUSIZI ku wa 18Ukwakira 2017
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
373 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu i Panzi. Tugeze i Panzi twasanze ayo makuru yarahageze, ariko dukomeza kwihishahisha, ku bw'amahirwe Jenoside imaze guhagaraga tugaruka mu Rwanda. 627 Gukurikirana Abatutsi bahungiraga muri Kongo ubuyobozi bwa Perefegitura nabwo bwabikazemo kubera kumva ko Abatutsi bari kubacika. Ibyo byatumye Abayobozi ba Perefegitura ya Cyangugu bambuka umupaka, bajya kuvugana n'ab'i Bukavu, babumvisha ko batagomba kwakira Abatutsi bari guhunga. Nk'uko bisobanurwa na Nzajyibwami Ferdinand: Bimaze kumenyekana ko hari Abatutsi bari guhungira i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Perefe Bagambiki Emmanuel n'abasirikare bahise bajya muri Kongo, babuza abashinzwe kwakira impunzi i Bukavu kongera gutanga amakarita y'impunzi ku Batutsi bari guhunga, ahubwo babumvisha ko abaza bagomba kujya bahita babasubiza iwabo mu Rwanda. Abatutsi bari batangatanzwe. 628 Uretse abahungaga mu 1994, hari kandi Abatutsi bari basanzwe barahungiye muri Kongo kuva muri 1959, maze ubwo Interahamwe zari zitangiye guhunga, abo zibonye zikabamerera nabi cyane. Muri bo twavuga Ncarwatsi Léopord wari usanzwe yarahungiye muri Kongo, Interahamwe zihungiyeyo ziramubona, ziramufata, ziramutemagura hafi no kumwica. Ntamakemwa Remy asobanura ko “n'ubwo yagize amahirwe yo kurokoka, ubu afite ibikovu by'imipanga bigaragaza ibikomere by'uko yatemaguwe n'izo Nterahamwe”. 629 627 Ikiganiro n'umutangabuhamya MURATWA Marie mu Karere ka RUSIZI ku wa 24Ukwakira 2017 628 Ikiganiro n'umutangabuhamya NZAJYIBWAMI Ferdinand mu Karere ka RUSIZI ku wa 18 Ukwakira 2017 629 Ikiganiro n'umutangabuhamya NTAMAKEMWA Remy ukomoka mu Karere ka RUSIZI, Kigali ku wa 1 Ukuboza 2017
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
374 7. 2. 2. Gukurikirana no kwica Abatutsi bahungiye i Burundi Kubera ko mu buzima busanzwe abaturage ba Cyangugu n'Abarundi bari basanzwe bagenderana, hari Abatutsi bagerageje guhungira i Burundi ubwo Jenoside yashyirwaga mu bikorwa, bakeka ko bashobora kuharokokera. Mu babigerageje ariko, hari abo Interahamwe zakurikiranye, zambuka umupaka zijya kubashakisha i Burundi, zirabagarura baricwa. Nk'uko byasobanuwe na Bigoboka Landouard: Muri Segiteri Butare, mu yahoze ari Komini Karengera, ubu ni mu Murenge wa Butare, umuhungu wa Karinda Prosper witwaga Namuhoranye Charles yabashije guhungira i Burundi atorokeshejwe na Byahebuwe Joseph wo muri Rwibutso. Interahamwe zimaze kumenya ko Namuhoranye Charles yahungiye i Burundi, Konseye wa Segiteri Butare Munyakazi Appolinaire yategetse ko bagomba kujya kumushaka kugera bamubonye. Interahamwe zahise zijya i Burundi kumushakisha, zimusangayo koko, ziramufata, zimugarura mu Rwanda, zimuzana zimucunaguza, zimaze kumugeza mu Rwanda zimwicira ahitwa ku Butanda. Zamwishe nabi cyane zimushinyagurira, aho babanje no kumuca intoki n'igitsina. 630 Nyuma yo kwica Namuhoranye Charles byamenyekanye ko yari yatorokeshejwe na Byahebuwe Joseph. Ibyo byatumye Byahebuwe Joseph nawe yicwa ashinyaguriwe aho bamutegetse kubanza kwicukurira imva, agenda yigeramo, amaze kuyuzuza bayimutsindamo. 631 Mu bamwishe harimo Ndengeyingoma wo muri Butanda, Bayungure Valens, Nangwahose Esron, Nkunzwenabake, Matane Mathieu, Ntamobwa n'abandi. 632 Uretse abo Interahamwe zajyaga gufata i Burundi, hari n'abo Abarundi bafataga ubwabo, bakabashyikiriza Interahamwe zikabica. Nk'uko bisobanurwa na Mukarugaba Scholastique: 630 Ikiganiro n'umutangabuhamya BIGOBOKA Landouard mu Karere ka RUSIZI ku wa 25 Ukwakira 2017 631 Ikiganiro n'umutangabuhamya RUDAHUNGA Jean Berchimas mu Karere ka RUSIZI ku wa 25 Ukwakira 2017 632 Ikiganiro n'umutangabuhamya HABIYAREMYE Vedaste mu Karere ka RUSIZI ku wa 25 Ukwakira 2017
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
375 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Nyuma y'ubwicanyi bwakorewe kuri Paruwasi Gatolika ya Nyabitimbo, igitsina gabo cyose kikicwa, abahungu banjye babiri Karoli na murumuna we Alexis bari bihishe mu baturanyi bahungiye i Burundi. Bageze i Burundi basanze Interahamwe zahagejeje amafoto yabo, zisaba ko nibababona i Burundi babafata bakabagarura mu Rwanda. Abarundi bahise bafata Karoli bati 'ntidushaka amaraso amenekera mu gihugu cyacu', maze bamujyana kwa Konseye. Bamugejeje kwa Konseye aramufata, amufungira mu nzu, bukeye mu gitondo cya kare ajya kuzana Interahamwe mu Rwanda, aziha urufunguzo, ziragenda zimusangamo, ziramujyana, zimugejeje mu Rwanda ziramwica. Murumuna we Alexis yakomeje kwihisha mu bihuru i Burundi. Nyuma ariko yahuye n'inzoka, agira ubwoba yiruka ayihunga, Abarundi baba baramubonye, bahita bamufata, bajya guhamagara Interahamwe nawe ziramutwara. Bageze ku mugezi wa Ruhwa, Interahamwe zahise zimwica, bamucamo kabiri, umurambo we bawujugunya mu mugezi. 633 Shami Habimana Dieudonne asobanura kandi ko hari uwitwa Nzeyimana Wilheremie nawe wahungiye i Burundi, agezeyo Abarundi baramufata, baramugarura ngo nasubire iwabo, Interahamwe zihita zimwicira ku cyambu cya Gihigano. 634 7. 3. Amazi akikije Cyangugu yabujije Abatutsi guhunga Ku bazi Perefegitura ya Cyangugu, umuntu yakeka ko Abatutsi baho bari bafite amahirwe menshi yo guhunga kubera uburyo bari begereye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, n'u Burundi. Ayo mahirwe ntiyabahiriye ariko, kubera imiterere yaho itarabakundiye. Perefegitura ya Cyangugu ikikijwe n'amazi agizwe n'ikiyaga cya Kivu n'umugezi wa Rusizi. Ayo mazi akaba ariyo ayitandukanya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Amazi akikije Perefegitura ya Cyangugu yagize uruhare rukomeye mu gukumira Abatutsi guhungira muri Kongo kandi ari ahantu begereye cyane, basanzwe bazi, mu buzima busanzwe bahagenda umunsi ku wundi. 633 Ubuhamya bwa MUKARUGABA Scholastique, 2018 634 Ikiganiro n'umutangabuhamya SHAMI HABIMANA Dieudonné mu Karere ka RUSIZI ku wa 29 Ukwakira 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
376 Nk'uko byari bimenyerewe, ibintu byarabaga abantu bakihutira kwambuka berekeza muri Kongo. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi siko byagenze, kubera ko rugikubita Interahamwe zihutiye kujya gutegera Abatutsi ku Kiyaga cya Kivu no ku ruzi rwa Rusizi. Ibyo byatumye Abatutsi benshi berekezaga ku Kiyaga cyangwa ku ruzi bashakisha uburyo bahungira muri Kongo bahita bicwa bakajugunywa mu mazi kuburyo kugeza ubu imibiri yabo itarabasha kuboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Hari kandi n'abagiye babonako n'ubundi byarangiye bagahitamo kwiyahura mu mazi. Uretse ikiyaga cya Kivu na Rusizi, hari Abatutsi benshi biciwe ku mugezi wa Ruhwa utandukanya Perefegitura ya Cyangugu n'Igihugu cy'u Burundi. Interahamwe zarahategeraga ubagezeho bakica; hari n'abandi benshi zakuraga mu ngo zabo zikajya kuhabicira, imirambo yabo bakayiroha mu mazi. Ku mugezi wa Ruhwa ku Cyambu cyo kwa Mugarura hiciwe Abatutsi benshi imirambo Interahamwe ziyiroha mu mazi. 7. 4. Extremisme des parties politiques Perefegitura ya Cyangugu yaranzwe no gushyamirana hagati y'abarwanashyaka ba MDR, MRND na CDR. Buri gushyamirana kukaba iteka kwarakurikirwaga no guhohotera Abatutsi, babita ko ari ibyitso by'Inkotanyi. Kwibasira Abatutsi bikaba byarafashe intera yo hejuru nyuma y'urupfu rwa Bucyana Martin wari Perezida wa CDR. Inkuru y'urupfu rwe imaze kugera iwabo i Cyangugu, Interahamwe zahise zitangira kwica Abatutsi. Ibyo bikorwa byarakomeje kuburyo byageze muri 1994 imitwe y'abantu yaramaze gushyuha kubera ugushyamirana kw'Amashyaka kwa hato na hato; kandi iteka Abatutsi akaba aribo barengana kubera ko aribo bari bariswe abanzi b'Igihugu. Ibyo byatumye muri Jenoside yakorewe Abatutsi abarwanashyaka bose bishyira hamwe, maze bahurira ku mugambi umwe wo guhiga no kwica Abatutsi. 7. 5. Iyicarubozo rikabije Perefegitura ya Cyangugu iri mu bice bike mu gihugu byagaragayemo ibikorwa by'ubunyamaswa bikomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Cyangugu izwiho kuba ahitwa mu Gatandara ho mu Murenge wa Mururu, Interahamwe zarahiciye Abatutsi benshi, zirababaga, zibakuramo imitima zirayotsa zirarya.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
377 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Uretse mu Gatandara, muri Kizura ho muri Gikundamvura naho bishe uwitwa Rwicaninyoni maze bamwotsa brochette, bararya. Mu bariye izo myama harimo Kabanguka n'abandi. Mu bamwishe harimo Kanyepori mwene Kanayoge wo muri Kizura, Sadamu François mwene Butuyu wo mu Kizura n'abandi. Hari kandi Abatutsi bo ku musozi wa Rukungu mu murenge wa Cyato, bishwe urw'agashinyaguro batwikiwe mu nzu ya nyakatsi ya Karekezi Alfred. Bamaze hafi ibyumweru bibiri byose bashya, kugera babaye umuyonga. Ibyo bikorwa by'indengakamere bikagaragaza uburyo urwango rwari rwarigishijwe mu Banyacyangugu kandi rwarashinze imizi, kugera aho umuntu afatwa nk'itungo ryo kuribwa, kandi bigakorwa kumugaragaro. 7. 6. Gukusanyiriza Abatutsi mu Nkambi Perefegitura ya Cyangugu ifite umwihariko wo kuba mu gihugu hose ariyo yafashe umwanzuro wo gushyiraho inkambi yakusanyirijwemo Abatutsi bahungaga ubwicanyi, ku bw'amahirwe abenshi muri bo baraharokokera. Iyo nkambi izwi ku izina rya Nyarushishi yari iherereye mu yahoze ari Komine Nyakabuye, ubu ni mu Murenge wa Nkungu, Akarere ka Rusizi. Nyarushishi yari yarigeze kuba inkambi y'Abarundi bahunze ubwicanyi mu 1993, kuburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye gushyirwa mu bikorwa ikirimo insoresore nyinshiz'Abarundizahisezivamozijyakwifatanyan'Interahamwe. Izo nsoresore z'Abarundi zamamaye mu bikorwa by'ubwicanyi, bagenda bavuga ko Abatutsi bishe Perezida wabo Ndadaye ari nabo bishe Habyarimana bityo ko bagomba kubahorera. 7. 7. Ibirindiro bya Opération Turquoise Tariki 22 Kamena mu 1994, Umuryango w'Abibumbye wafashe umwanzuro No 929, wemerera u Bufaransa kohereza ingabo zabwo mu Rwanda muri “Opération Turquoise ”. Abasirikare b'Abafaransa bageze mu Rwanda ku wa 23 Kamena 1994 bashyize ibirindiro byabo hirya no hino muri Perefegitura ya Cyangugu, Kibuye na Gikongoro. N'ubwo byari byanditswe ko baje mu butumwa bw'abatabazi ku bari mu kaga, gutabara
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
378 Abatutsi bicwaga nta bwo byigeze biba muri gahunda yabo. Muri Perefegitura ya Cyangugu Abatutsi bakomeje kwicwa barebera, abasirikare b'Abafaransa barushaho gukorana n'Interahamwe n'abategetsi bashyiraga mu bikorwa Jenoside. Bimaze kugaragara kandi ko Ingabo za FAR zatsinzwe urugamba, Abafaransa bashishikajwe no gutanga umutekano useseye ku bategetsi bakuru b'Igihugu bari i Cyangugu, abasirikare n'Interahamwe, maze bahungana ibyabo byose bajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo nta cyo bikanga. 7. 8. Interahamwe zagiye kwica no hanze ya Cyangugu ku Kibuye ku musozi wa Kizenga no mu Bisesero Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa, Interahamwe zo ku Kibuye n'ingabo za FAR zananiwe kwica Abatutsi bari bahungiye ku Musozi wa Kizenga no mu Bisesero kubera ko Abatutsi bagerageje kwirwanaho ku buryo bushoboka bwose, kugeza ubwo Interahamwe zagombye kwitabaza izindi ngufu ziturutse mu bindi bice bitandukanye by'igihugu nk'i Cyangugu, ku Gisenyi n'i Kigali. Ni muri urwo rwego ku itariki ya 27 na 28 Mata 1994 Interahamwe za Yufusu Munyakazi zari zifite icyicaro mu yahoze ari Komini Bugarama zafashe ibikoresho by'ubwicanyi, burira imodoka, barenga Perefegitura yabo ya Cyangugu bajya kwica Abatutsi muri Perefegitura ya Kibuye ku Musozi wa Kizenga. Interahamwe za Yusufu Munyakazi zagabye igitero simusiga ku Batutsi barenga ibihumbi cumi na bitanu bari bahungiye kuri uwo musozi wa Kizenga wabarizwaga muri Komini Rwamatamu, muri Perefegitura ya Kibuye, ubu ni mu Murenge wa Mahembe, Akarere ka Nyamasheke. Umusozi wa Kizenga ukaba wari usanzwe utuweho n'Abatutsi benshi. Maze ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa, abaturutse hirya no hino bahisemo kuwuhungiraho bakeka ko mu gihe bishyize hamwe babasha kwirwanaho, bityo bakabasha kuharokokera. Ibyo ariko siko byagenze kuko nyuma yo kugerageza kwirwanaho igihe kirekire, Interahamwe za Yusufu Munyakazi zahabasanze zivuye mu Bisesero, zirabica zirabamara. 635 Interahamwe za Yusufu Munyakazi zimaze kwica Abatutsi aho ku musozi wa Kizenga, zuriye imodoka zisubira i Cyangugu. 635 African Rigts, John Yusufu Munyakazi, Un génocidaire devenue refugié, 6 juin 1997, p. 35
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
379 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Ku itariki ya 13 n'iya 14 Gicurasi 1994 Interahamwe za Yufusu Munyakazi zo mu Bugarama zongeye kujya kwica Abatutsi muri Perefegitura ya Kibuye mu Bisesero; ubu ni mu mirenge ya Twumba na Rwankuba, Akarere ka Karongi. Interahamwe za Yusufu Munyakazi zigeze ku Kibuye, zagabye ibitero ku misozi ya Muyira na Gitwa mu Bisesero zihica Abatutsi benshi babarirwa hagati y'ibihumbi 25 na 30. Ibitero byatangiraga saa kumi n'ebyeri za mu gitondo bikarangira hafi saa kumi n'imwe z'umugoroba. Interahamwe za Yusufu Munyakazi zimaze kubona ko zishe Abatutsi hafi ya bose bari mu Bisesero, zuriye imodoka zisubira i Cyangug u mu Bugarama. 636 Umusozi wa Kizenga ukaba uteganye neza na Bisesero bihuje amateka ya Jenoside kuko Abatutsi bari bahungiye kuri iyo misozi yombi bagaragaje ubutwari bwo kugerageza kwirwanaho gusa baza kurushwa imbaraga n'Interahamwe zabateraniye ziturutse hirya no hino cyane cyane muri Kibuye, Cyangugu n'i Gisenyi. 7. 9. Kuba abayobozi bakuru b'Igihugu baranyuze i Cyangugu bahunga Nk'uko Minisitiri w'Intebe Kambanda Jean yabitangarije Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha, mu gihe byari bimaze kugaragara ko Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi yarimo itsindwa n'Ingabo za RPF-Inkotanyi, abayobozi bakuru b'Igihugu batangiye inzira yo guhunga kuva ku wa 12 Mata 1994 ubwo ibikorwa bya Guverinoma byimurirwaga i Murambi muri Gitarama. Kuva ku wa 3 Kamena 1994 Guverinoma yavuye i Murambi yimukira ku Gisenyi i Muramba ho muri Komini Satinshyi. Ku wa 14 Nyakanga abari bagize Guverinoma bahunze bava ku Gisenyi bamwe berekeza i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo abandi bajya ku Kibuye. Abagiye ku Kibuye bahavuye berekera i Cyangugu, bahagera ku wa 16 Nyakanga 1994. Mu bayobozi bakuru b'Igihugu banyuze i Cyangugu bahunga harimo: 636 Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Munyakazi Yusufu, (Munyakazi Yusufu (ICTR-97-36A), Arusha, 2011
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
380 -Perezida wa Repubulika Sindikubwabo Théodore n'umuryango we, -Minisitiri w'Intebe Kambanda Jean -Umuyobozi w'Ibiro bya Perezida: Mbangura Daniel -Minisitiri w'Ingabo : Bizimana Augustin, -Minisitiri w'Ubutabera : Ntamabyaliro Agnès, -Le chef du protocole du Président, le major Mageza Désiré -Minisitiri w'Umuryango n'Iterambere ry'Umugore : Nyiramasuhuko Pauline. Abayobozi bakuru b'Igihugu bageze i Cyangugu, ku munsi wa mbere bacumbitse muri Evêché ya Kiliziya Gatolika i Cyangugu, bukeye bajya gucumbika muri Hotel Ituze. Ku wa mbere tariki ya 18 Nyakanga 1994, bahise bahava, bahungira i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. 637 Interahamwe n'abasirikare ba FAR babonye ko noneho birangiye, ko batsinzwe urugamba, bafashe umwanzuro wo gusiga basenye ibikorwa remezo muri Perefegitura ya Cyangugu, ibikorwa byo gutwika amazu y'Abatutsi atarasenywe biriyongera, habaho no gusahura imitungo yose y'Abatutsi bayihungana muri Kongo. Kuva ku wa 19 Nyakanga 1994, nyuma y'iminsi ibiri (2) abayobozi bakuru b'Igihugu bahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, abasirikare n'abasivile nabo batangiye guhunga ku bwinshi. Abasirikare berekeje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo banyuze ku mupaka wa Rusizi ya II. Abasivile bo banyura ku mupaka wa Rusizi ya I. Hamwe n'ibikoresho byabo byose, abasirikare bakiriwe mu kigo cya Gisirikare cya Panzi i Bukavu, aho bakomeje gukorana inama n'ubuyobozi bahunganye, bategura umugambi wo guhungabanya umutekano w'u Rwanda. 637 Synthèse des activités du Gouvernement intérimaire et de ses membres à partir du 8 avril 1994.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
381 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu IGICE CYA MUNANI INGARUKA ZA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI N'UBUMWE N'UBWIYUNGE MU YAHOZE ARI PEREFEGITURA YA CYANGUGU 8. 1. Ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi Umushakashatsi Alison Des Forges amaze kwitegereza uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyizwe mu bikorwa, Abatutsi bicwa hirya no hino mu gihugu, imiryango myinshi ikazima; byamuhaye igitekerezo cyo kwandika igitabo yise “Leave none to tell the story/'Aucun témoin ne doit survivre ” tugenekereje mu kinyarwanda twacyita “Nimubice ntihagire n'usigara wo kuzabara inkuru”. Aha yashakaga kugaragaza ko umugambi abateguye bagashyira mu bikorwa Jenoside wari uwo kwica Abatutsi, bagashiraho. Siko byagenze ariko, kubera ko nubwo bishe benshi, hari abaroko tse. 8. 1. 1. Zimwe mu ngaruka zatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi Jenoside yakorewe Abatutsi yatumye igihugu kivutswa benshi mu bana bacyo. Ubushakashatsi bwakozwe na MINALOC, bwashyizwe ahagaraga mu 2004, bwagaragaje ko abantu bazwi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bagera kuri Miliyoni imwe, ibihumbi Mirongo irindwi na bine n'abantu cumi na barindwi ( 1. 074. 017). Uretse izi nzirakarengane zavuzwe haruguru zishwe zizira uko zavutse, Jenoside yakorewe Abatutsi yasize abantu benshi iheruheru batagira epfo na ruguru, isiga abapfakazi, imfubyi, abatagira aho bakinga umusaya n'abandi. Jenoside yakorewe Abatutsi yatumye kandi Abanyarwanda benshi bahunga igihugu, ibikorwa remezo byinshi birasenyuka. Yasize na none umubare munini w'abantu bafunzwe kubera kugira uruhare muri Jenoside. Jenoside yakorewe Abatutsi yaranzwe n'ubugome bukabije bwagaragariye mu bikorwa bya kinyamaswa byakorewe abicwaga. Jenoside yakorewe Abatutsi yashenye umuryango nyarwanda; ubuzima, imibereho n'imibanire biteshwa agaciro.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
382 Abicwaga bamburwa agaciro n'ubumuntu n'ababicaga. Abicanyi nabo biyambuye imyitwarire iranga ubumuntu, bambara iy'ubunyamaswa mu gihe bicaga abaturanyi, abavandimwe n'inshuti zabo. FPR-Inkotanyi imaze guhagaraika Jenoside yakorewe Abatutsi, Guverinoma y'ubumwe yasanze abarokotse Jenoside yarabasize iheruheru, hari abadashobora kugira icyo bakora kubera ubumuga yabasigiye, abarokotse benshi batagira aho kuba, hari ihungabana rikomeye, ihungabana ryatewe ahanini n'uburyo Abatutsi bishwe urw'agashinyaguro, bakicirwa ku misozi bazira ubusa, kandi bicwa n'abo bari basanzwe baturanye. 8. 1. 2. Ibyakozwe mu guhangana n'ingaruka za Jenoside Mu gushakira ibisubizo uruhurirane rw'ibibazo rwatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, Guverinoma yakoze ibishoboka byose igarura umutekano n'ituze mu Gihugu. Abanyarwanda bamaze gutuza no gutekana, Guverinoma yashyizeho ikigega cya FARG mu 1998, gihabwa inshingano yo guteza imbere imibereho myiza y'abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. FARG imaze kujyaho yahawe inshingano nyamukuru zo: -Gufasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kwifasha, bagenerwa inkunga zitandukanye zigamije kubazamurira imibereho; -Gushakira amacumbi abarokotse Jenoside bigaragara ko batishoboye badafite amacumbi: imfubyi, abapfakazi, abamugajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaza n'abakecuru b'incike; -Kurihira amashuri abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi; -Kuvuza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abatewe ubumuga na Jenoside, abandujwe indwara zidakira zatewe n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina zirimo n'icyorezo cya SIDA; -Kugenera inkunga ihoraho y'amafaranga ku bageze mu za bukuru basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi n'abandi batewe ubumuga butuma nta cyo bakimarira. Nk'uko bigarukwaho n'abatangabuhamya muri ubu bushakashatsi, FARG yakoze ibishoboka byose kugira ngo ishyire
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
383 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu mu bikorwa inshingano zayo. Mu byari bikenewe cyane yashyizemo ingufu, harimo ukubakira abarokotse Jenoside amacumbi no gusanirwa amazu, kurihirwa amashuri ku rubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abandi baravuzwa haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga n'ibindi. Bagirishya JMV uhagarariye IBUKA mu Karere ka Nyamasheke asobanura ko: Kugeza ubu, Leta yakoze ibishoboka byose kugira ngo ifashe abarokotse Jenoside. Nta warokotse Jenoside ushobora kurwara ngo abure uko yivuza, nta mwana n'umwe dufite washatse kwiga ngo abure uko yiga, kandi n'abatararangiza amashuri, FARG iracyabishyurira. Abasenyewe nabo barubakiwe; wenda n'ubwo hari amazu amwe n'amwe agenda asaza, ariko nta warokotse Jenoside urara ku gasozi. Igishimishije muri iyi myaka ni gahunda nziza ihari yo kubakira incike incumbi rusange bazajya bahuriraramo, kubana bikabarinda kwigunga n'irungu. Kandi ikirenze kuri ibyo byose, ubu abarokotse Jenoside bafite umutekano usesuye. Leta yarakoze rwose!638 Mu rwego rwo guca umuco wo kudahana wari warimakajwe n'Abategetsi b'u Rwanda bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta yashyizeho Inkiko Gacaca zagize uruhare rufatika mu gushyira ukuri ahagaragara no guhana abagize uruhare muri Jenoside. Abatangabuhamya muri ubu bushakashatsi bishimira uburyo Inkiko Gacaca zafashije mu gucira imanza vuba vuba abakoze Jenoside n'uburyo imanza zaburanishirijwe mu ruhame, ibintu byafashije abarokotse Jenoside kumenya amakuru menshi ku bavandimwe n'imiryango yabo bishwe muri Jenoside. Inkiko Gacaca zikaba zarashoje imirimo yazo ku wa 18 Kamena 2012, zimaze kuburanisha muri rusange imanza 1. 958. 634. 8. 1. 3. Ingaruka za Jenoside zicyigaragaza nyuma y'imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe Nyuma y'imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n'ingabo za FPR-Inkotanyi, abarokotse Jenoside bavuga ko muri rusange ingaruka za Jenoside zigenda zigabanuka. Ikigarukwaho 638 Ikiganiro n'umutangabuhamya BAGIRISHYA JMV mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 24 Ugushyingo 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
384 kuba kigifite ibisigisigi ni ikibazo cy'ihungabana kikigaragara muri bamwe mu barokotse Jenoside mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke. Iryo hungabana ridashira rikaba riterwa akenshi no kutabona imibiri y'ababo bishwe muri Jenoside, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Abenshi muri bo ariko bavuga ko nta cyizere bafite ko izaboneka, kubera ko abenshi bajugunywe mu mazi akikije iyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu: mu Kiyaga cya Kivu, mu migezi ya Rusizi, Rubyiro, Ruhwa na Kirimbi. Abarokotse Jenoside bagaruka kandi ku bibazo by'imitungo yabo yangijwe muri Jenoside itarishyurwa, kandi ugasanga abayangije nta bushake bafite bwo kurangiza icyo kibazo, yaba kwishyura cyangwa kwegera abo bahemukiye, bagasaba ko bababarirwa ku badafite ubwishyu. Abarokotse Jenoside basobanura kandi ko n'ubwo Leta ikora ibishoboka byose ngo irandure burundu ingengabitekerezo ya Jenoside, hari ibisigisigi bikigaragara mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke, aho abarokotse babwirwa amagambo abasesereza, ibyabo bikangizwa n'ibindi. Bene ibyo bikorwa bikaba bikunda kwigaragaza cyane cyane mu gihe cyo Kwibuka. Igice gikurikira kikaba kigaragaza mu buryo burambuye imiterere y'icyo kibazo cy'ingengabitekerezo ya Jenoside mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu. 8. 2. Imiterere y'ingengabiterekerezo ya jenoside mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 rihana icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibindi byaha bifitanye isano na yo risobanura mu buryo burambuye icyo ingengabitekerezo ya Jenoside ari cyo. Ingingo yaryo ya 4 isobanura ko: Umuntu ukorera mu ruhame igikorwa, byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry'uruhu cyangwa ku idini, aba akoze icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside. Muri rusange, ingengabitekerezo ya jenoside igagaragara mu byiciro bitatu:
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
385 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu 1) Mbere ya Jenoside: Mbere ya Jenoside, ingengabite- kerezo yayo irangwa no gutegura umugambi wo kwica abantu bari mu cyiciro runaka, hanyuma uwo mugambi ukigishwa, ugakwirakwizwa hakoreshejwe amashuri, ubuyobozi bw'inzego zose za Leta, ubushakashatsi, amadini, imitwe ya Politiki, amashyirahamwe, imiryango itari iya Leta, itangazamakuru n'ibindi. 2) Mu gihe cya Jenoside: Mu gihe Jenoside itangiye gushyirwa mu bikorwa, ibyiciro byose byavuzwe haruguru byitabira gushyira mu bikorwa Jenoside, hagamijwe kurimbura abantu bari mu cyiciro runaka. 3) Nyuma ya Jenoside: Nyuma ya Jenoside, ibyiciro byose byavuzwe haruguru bigira uruhare rukomeye mu kuyipfobya no kuyihakana, hibasirwa icyo aricyo cyose gishyira ukuri aharagara. 8. 2. 1 Ingengabitekerezo ya Jenoside mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi Jenoside ibanzirizwa n'ingengabitekerezo ihembera urwango ku gice kiba kizarimburwa kandi urwo rwango rugahabwa intebe mu mvugo z'abantu no mu bikorwa bimwe na bimwe byibasira bamwe. Iyo ngengabitekerezo niyo igenda ikura igasozwa n'umugambi uba warateguwe wo kurimbura abantu bari muri cya gice cyibasiwe. Iyo twinjiye mu mateka y'u Rwanda dusanga Ingengabite- kerezo ya Jenoside yaratangiye kubutegetsi bw'Abakoloni. Nibo badukanye ibitekerezo byo kurebera Abanyarwanda mu ndorerwamo y'amoko, bemeza ko Abanyarwanda barimo amoko atandukanye kandi adakomoka hamwe. Ibyo babishimangiye bandika amoko mu ndangamuntu z'Abanyarwanda mu 1932. Iyo ngengabitekerezo ishingiye ku moko yahindutse ingengabitekerezo ya Jenoside guhera mu mwaka wa 1957 aho Abahutu bize barimo Habyarimana Joseph bitaga Gitera, Kayibanda Grégoire, n'abandi babwiye ubutegetsi bw'Ababiligi ko barambiwe ingoma ntutsi n'igitugu cyayo. Abakoloni b'Ababiligi bashyigikiye ibitekerezo byabo, maze kuva mu Ugushyingo 1959 Abatutsi baricwa, baratwikirwa, barasahurwa, abandi bameneshwa mu gihugu bahungira mu mahanga.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
386 Iyicwa ry'Abatutsi mu 1959 ryabanjirijwe n'inyandiko zamamaza urwango na za disikuru z'abanyapolitiki zuzuyemo ingengabitekerezo yikoma Abatutsi kandi zihamagarira kubica. Amashyaka ya politiki yubakiye ku ivangurabwoko nka PARMEHUTU na APROSOMA afatanyije n'ibitangazamakuru byayo nka “Jyambere” n'”Ijwi rya rubanda rugufi” byamamazaga ingengabitekerezo y'urwango n'ubwicanyi. Ibyo byose bikaba byarahabwaga umugisha n'Abakoloni na bamwe mu bihayimana b'Abazungu barimo Mgr André Perraudin n'abandi. U Rwanda rumaze kubona ubwigenge ku itariki ya 01 Nyakanga 1962, abategetsi bayoboye igihugu barimo Perezida Kayibanda Grégoire wasimbuwe na Perezida Habyarimana Juvenal, aho gukosora amateka mabi yasizwe n'Abakoloni, baranzwe no guha ifumbire ya ngengabitekerezo yazanywe n'Abakoloni, bimakaza politiki y'amacakubiri n'urwango ku Batutsi, barabakandamiza, babavutsa uburenganzira ku gihugu cyabo, mu mashuri n'imirimo. Mu gihe cy'ubutegetsi bwa Habyarimana hadutse kandi ingengabitekerezo y'ivangura n'amacakubiri ishingiye ku guha uburenganzira busumbye ubw'abandi Banyarwanda abakomoka mu karere Perezida yakomokagamo, aho Perefegitura ebyiri gusa, Gisenyi na Ruhengeri, zihariraga 65% z'imyanya mu mashuri no mu mirimo babyita iringaniza ry'Akarere. Uretse ingengabitekerezo ishingiye ku karere, ingengabitekerezo y'urwango ishingiye ku moko yo yari yarashinze imizi kuva mu 1959. Mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu naho ingengabitekerezo ya Jenoside yari yose, uhereye mu bayobozi kugera mu baturage. Nk'uko byasobanuwe na Nzajyibwami Ferdinand, ibiganiro by'abayobozi iteka byabaga bigaragaza ko Umututsi atari umuntu, ko ariwe uteza ibibazo mu gihugu. Yagize ati: Mu 1981 nigeze kuva i Kigali ngiye iwacu i Cyangugu, uwitwa Munyakazi Moise ampa lift. Mu modoka harimo Bisekwa Pascal wari Burugemesitiri wa Komini Cyimbogo, Gatabazi Venuste wari Burugumesitiri wa Komini Bugarama, na Ntibiserurwa Michel wari Burugumesitiri wa Komini Gishoma, maze bagenda
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
387 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu baganira. Numvise batangiye kuvuga Abatutsi, nabaye nk'uwisinziriza kugira ngo batansiga mu nzira. Burugumesitiri Bisekwa Pascal atangira avuga ko we muri Cyimbogo afite ikibazo cy'Abatutsi benshi, Ntibiserurwa Michel wo muri Gishoma avuga ko we abahari nta kibazo bamuteye uretse Nshamihigo Phillippe alias Ruseta, Munyurangabo Théoneste na Kanyarubungo Dismas. Gatabazi Venuste wo mu Bugarama avuga ko we nta kibazo cy'Abatutsi afite kuko mu Bugarama habaga bake cyane, bisa nk'aho nta bari bahatuye. Ibyo bikaba bigaragaza urwango Abatutsi bari bafitiwe, kuva mu buyobozi bwagakurikiranye imibereho yabo. 639 Iyo ngengabitekerezo mbi ishingiye ku moko niyo yabyaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo abategetsi babi bategekaga u Rwanda, aho kwemera ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro yashyiriweho umukono Arusha mu gihugu cya Tanzaniya ku wa 04 Kanama 1993, bwahisemo inzira mbi yo gushyira mu bikorwa umugambi wo kumaraho Abatutsi. Ku itariki 02 Nzeri 1998, uwari Minisitiri w'Intebe wa Guverinoma yakoze Jenoside muri 1994, Jean Kambanda, yemereye imbere y'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ko Guverinoma yari ayoboye ariyo yateguye umugambi wo kumaraho Abatutsi ndetse itanga imyitozo n'ibikoresho bya gisilikare kugira ngo Jenoside ishyirwe mu bikorwa. 8. 2. 2 Ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi Ingengabitekerezo ya Jenoside irangwa n'urwango n'ivangura, yamaze igihe kirekire yigishwa mu Rwanda, niyo yabyaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ingengabi- tekerezo ya Jenoside niyo yatumye Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboka, ku buryo mu gihe cy'amezi atatu gusa hishwe Abatutsi barenga miliyoni hose mu gihugu, bicwa urw'agashinyaguro nta kubabarira impinja, abana, abasaza, abakecuru n'abarwayi. Kiliziya n'insegero byari bisanzwe 639 Ikiganiro n'umutangabuhamya NZAJYIBWAMI Ferdinand mu Karere ka RUSIZI, ku wa 18 Ukwakira 2017
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
388 byubahwa kubera kuhasengera no kwitwa ahera bihinduka amabagiro y'Abatutsi, ndetse na bamwe mu bari bashinzwe kwigisha iyobokamana bahinduka abicanyi. Kimwe mu bimenyetso bigaragaza uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yashingiye ku ngengabitekerezo yari yaracengejwe mu Banyarwanda, ni uburyo yitabiriwe n'abantu benshi kandi igakorwa mu gihe gito, ikanahitana abantu benshi. Imibare yavuye mu Nkiko Gacaca yerekana ko ibyaha byahamye abantu miliyoni imwe, ibihumbi magana atandatu mirongo irindwi n'umunani na magana atandatu na mirongo irindwi na babiri (1. 678. 672) kuri miliyoni 3. 400. 000 bari bujuje imyaka y'ubukure muri 1994, ni ukuvuga abari barengeje imyaka 18. Ubwo bwitabire bukabije mu gukora Jenoside ni imwe mu mpamvu zatumye bishoboka kwica abantu barenze miliyoni mu mezi 3. Ubushakashatsi bwa Minisiteri y'ubutegetsi bw'Igihugu bukaba bwaragaragaje ko hishwe Abatutsi Miliyoni imwe n'ibihumbi mirongo irindwi na bine n'Abantu cumi na barindwi (1. 074. 017). Muri Perefegitura ya Cyangugu gusa hishwe Abatutsi ibihumbi mirongo itanu n'icyenda na magana arindwi na mirongo inani na batandatu (59 786). 640 Ikindi cyerekanye ko ubukangurambaga bwa Jenoside bwari bwaracengeye mu bantu ni ubugome ndengakamere bwakoreshejwe mu kwica Abatutsi burimo gufata abantu bakabaga bakabotsa, gukubita imitwe y'impinja ku nkuta z'inzu, guhamba abantu ari bazima, kumenagura amashusho mu nsengero ngo asa n'Abatutsi n'ibindi. Perefegitura ya Cyangugu ikaba izwiho kuba ahantu habereye ibikorwa by'iyicarubozo bikomeye, birimo kubaga no kotsa brochette abicwaga, bakabarya. Ubwo bugome ni kimwe mu bimenyetso byerekana uburemere n'imiterere y'ingengabitekerezo ya Jenoside, bukanerekana imbaraga nyinshi zigomba gushyirwa mu kuyirandura. 640 République du Rwanda, Ministère de l'Administration Locale, du Développent Communautaire et des Affaires Sociales. Dénombrement des Victimes du Génocide. Rapport Final. Version révisée, Kigali, 2004.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
389 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu 8. 2. 3 Ingengabitekerezo ya Jenoside nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Ingabo za RPF-Inkotanyi zimaze guhagarika Jenoside, ingengabitekerezo ya Jenoside yari nyinshi cyane hirya no hino mu Gihugu. Ikaba yarakunze kwigaragaza cyane cyane mu bikorwa byo guhohotera, gutuka no kubwira amagambo mabi ashinyagurira abarokotse jenoside, kwonona imitungo yabo n'ibindi. Binagaragarira kandi mu bikorwa byo kwangiza inzibutso, guhisha ibimenyetso bya Jenoside cyane cyane imibiri y'abazize Jenoside, guha ishingiro Jenoside, kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside n'ibindi. Ibyo byatumye kuva mu 1995 kugeza mu 2000 abarokotse Jenoside muri Perefegitura ya Cyangugu bakomeza kwicwa n'Interahamwe ziturutse muri Kongo no mu Ishyamba rya Nyungwe. Ubwicanyi bwarakomeje kugeza mu gihe Inkiko Gacaca zaciraga imanza abagize uruhare muri Jenoside. Aho inkiko Gacaca zisoreje imirimo yazo, kuva mu 2012, ubwicanyi bwakorerwaga abarokotse Jenoside bwaragabanutse. Ibyo bikagaragaza na none igabanuka ry'Ingengabitekerezo ya Jenoside. Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside muri 2015, bwerekanye ko ingengabitekerezo ya Jenoside yagiye igabanuka kuva muri 1995 kugera mu 2015 ku gipimo cya 83. 9%. 641 Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge mu Kwakira 2010 bwerekanye kandi ko abantu benshi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 83% basabye imbabazi, bemera uruhare rwabo, bagaragaza ko bashyigikiye gahunda zose zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Ku ruhande rw'abiciwe, 85% bagaragaje ko bagize ubutwari bwo kwiyunga n'ababahekuye nubwo ari amahitamo atoroshye, ariko babigezeho kuri icyo kigero. N'ubwo ariko ingengabitekerezo ya Jenoside igenda igabanuka, Perefegitura ya Cyangugu iracyagaragaramo ibikorwa by'ingengabitekerezo ya Jenoside bigaragazwa no guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuba Perefegitura ya Cyangugu ihana imbibi na Kongo ikibarizwamo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bifatwa nk'imwe mu mpamvu 641 CNLG, Etat de l'idéologie du génocide au Rwanda :1995-2015, Kigali, 2015
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
390 itera ukudashira kw'ibikorwa byibasira abarokotse Jenoside. Ibikorwa by'ingengabitekerezo ya Jenoside bikaba bikunda kwigaragaza cyane cyane mu gihe cyo Kwibuka, byiganjemo akenshi amagambo asesereza abarokotse jenoside, kwangiza imitungo yabo, kwica amatungo yabo n'ibindi. Muri 2015, mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi, hagaragaye ibikorwa bitandukanye by'ingengabitekerezo ya Jenoside: Mu Murenge wa Bugarama, ubwo hatangizwa icyumweru cyo kwibuka ku wa 7 Mata 2105, Mukangwije Verena w'imyaka 65 y'amavuko wo mu Kagari ka Ryankana yatwikiwe ikiraro cyarimo inka ye, abana bari aho hafi hamwe n'abaturage batari bitabiriye ibiganiro barahurura bajya kuzimya. Mu ijoro ryo ku wa 8 Mata 2015 ahagana saa sita za nijoro, Uwizeyimana Bernadette w'imyaka 30 y'amavuko utuye mu Kagari ka Pera, Umurenge wa Bugarama, ubwo yari aryamye, abantu bagiye ku idirishya ry'icyumba yari aryamyemo bamutera amabuye baramukomeretsa. Hari kandi Mukantagozera Solina warokotse Jenoside, watewe n'abagizi ba nabi mu rukerera rwo ku wa 13 Mata 2015, bamuboha amaguru n'amaboko, baramuhondagura ata ubwenge. 642 Uretse ibyo bikorwa dutanze ho ingero byagaragaye mu Murenge wa Bugarama, ibikorwa byo guhohotera abarokotse Jenoside byagaragaye hirya no hino muri Perefegitura ya Cyangugu. Muri 2017, mu cyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi hagaragaye ibikorwa by'ingengabitekerezo ya Jenoside hirya no hino mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu. Ku wa mbere tariki 10 Mata 2017, Mu Murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi, uwitwa Uwizeyimana Bernadete warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko ahagana mu ma saa mbiri yatewe icyuma n'umuntu wari wambaye imyenda ya gisirikare wamusanze mu murima aho yahingaga, ku bw'amahirwe ararusimbuka. Uwizeyimana Bernadete asobanura ko uwo muntu yamuhamagaye, amwereka urutonde ruriho amazina ya bamwe mu barokotse n'abishwe muri Jenoside akamubaza aho baherereye, undi amusubiza ko abenshi mu bo amubaza bishwe muri Jenoside. Ngo yakomeje kumuhata ibibazo ageze aho amubwira ko agiye 642 CNLG, Raporo yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku Nshuro ya 20, Kigali 2015
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
391 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu kumwica. Aramubaza ati “Ko ngiye kukwica, nkwicishe isasu cyangwa icyuma?” Uwizeyimana yamusubije ko niba ashaka kumwica akwiye kumwicisha isasu, mu gihe akibimusubiza amutikura icyuma mu gahanga. Uwizeyimana yahise yikubita hasi, aratabaza. Wa muntu yumvise abantu bahuruye ahita ahunga. Uretse bene ibyo bikorwa by'urugomo, hari kandi amagambo asesereza abwirwa abarokotse Jenoside yagiye agaragara hirya no hino muri Perefegitura ya Cyangugu: Mu murenge wa Kamembe umugore yabwiye mugenzi we bakorana ngo “Ujye uhora usenga habeho icyunamo naho ubundi mba ngutsindagiye nk'uko twatsindagiye abo muri 94”. Mu murenge wa Gikundamvura umugore yabwiye umukobwa wabyaranye n'uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ngo “Ntunyirateho ngo nuko wabyaranye n'Umututsi nakurangiza”. Mu murenge wa Gashonga umuturage yabwiye abantu bari kureba amashusho n'indirimbo zijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuri Televiziyo y'u Rwanda ngo “Mu Rwanda hapfuye abantu benshi ariko na Tingitingi hapfuye benshi kuki bo batabibuka?”. Muri Nyamasheke mu murenge wa Kanjongo umuturage yabwiye umusirikare wabakanguriraga kujya mu biganiro ngo “Ibihe byanyu murimo bizashira. ”643 Muri 2018, mu cyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi hagaragaye ibikorwa by'ingengabitekerezo ya Jenoside hirya no hino mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu. Polisi y'Igihugu igaragaza ko yakurikiranye dosiye 156 z'ingengabitekerezo ya Jenoside zigizwe ahanini no kuvuga amagambo ashinyagurira abarokotse Jenoside, kwangiza imitungo yabo, kubahohotera, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kuyiha ishingiro. Muri dosiye 156 Polisi y'Igihugu yashyikirije Ubushinjacyaha, 4 zari izo mu Karere ka Rusizi, ni ukuvuga 2. 6%; mu Karere ka Nyamasheke ho habonetse 1 ni ukuvuga 0. 6%. 644 Muri izo cases z'ingengabitekerezo harimo aho ku wa 21 Mata 2018 “Iyakaremye Nsekanabo Damien w'imyaka 68 na Ha byarimana Theobard w'imyaka 55, bo mu Karere ka Rusizi, mu mudugudu wa Bubanga, Akagali ka Ntura, Umurenge wa Giheke; ubwo bari mu biganiro, bahagurutse maze bavuga ko mu mudugudu 643 CNLG, Raporo yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku Nshuro ya 23, Kigali 2017 644 CNLG, Raporo yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku Nshuro ya 24, Kigali 2018.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
392 wabo nta muntu n'umwe urimo wazize Jenoside yakorewe Abatutsi”. Ibyo babivuze bazi neza ko bahari cyane ko bari barafunguwe kubera kwemera no gusaba imbabazi k'uruhare bagize muri Jenoside. Bahise batabwa muri yombi, bashyikirizwa ubutabera, maze bahanishwa igifungo cy'imyaka 3 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi magana atanu (500,000Frws). Itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 rihana icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibindi byaha bifitanye isano rihanisha ugaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside igihano cy'igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi magana atanu (500. 000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1. 000. 000 FRW). ” 8. 2. 4 Ingamba zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu N'ubwo yabaganutse cyane, ingengabitekerezo ya Jenoside nta bwo iracika burundu mu bantu. Hari abayifite batinya kuyisohora kubera gutinya ingaruka byabagiraho nyuma yo kuyigaragaza. Kugira ngo ingengabitekerezo icike burundu, kwigisha biracyakenewe. Nk'uko bisobanurwa na Karemera Emmanuel: Hakozwe byinshi bishimangira ubumwe n'ubwiyunge mu Banyarwanda, habaye Inkiko Gacaca ziburanisha imanza z'abagize uruhare muri Jenoside, ukuri kujya ahagaragara, bikuraho urwikekwe rwari muri benshi mu Banyarwanda. Muri iki gihe, iyo urebye muri rusange ubona ko abantu babanye neza, nta kwishishanya, barashyingirana, bagatabarana nta kibazo. Mu gihe cyo kwibuka abantu basigaye bitabira kandi kwibuka Jenoside bakabiha agaciro gakwiye ugereranyije na mbere, ubona ko hari intambwe nziza imaze guterwa. Gusa ariko haracyariho ibisigisigi by'imyumvire ya bamwe itanoze bishobora kuba intandaro y'ingengabitekerezo ya Jenoside, ni bike ariko birahari. Hari igihe haba akantu gato kandi gasanzwe ukumva hari abatangiye kongorerana ngo Leta y'inyenzi iratumaze, hagira abanyabyaha bafatwa
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
393 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu ngo bakurikiranwe kubera amakosa bakoze, ukumva hirya no hino ngo mureke Abatutsi nabo ubwabo bamarane n'ibindi. Gusa akenshi usanga bene ibyo bitekerezo bifitwe n'abantu bakuze, kandi bakabivugira mu bwihisho kuko bazi neza ko uwo byagaragaraho yabihanirwa. Nubwo Leta yakoze byinshi kandi byiza, abantu baracyakeneye kwigishwa kugira ngo ingengabitekerezo ya Jenoside iranduke burundu. 645 Kwamagana abagifite ingengabitekerzo ya Jenoside bikaba bikwiye kongerwamo ingufu kuko ishobora gutuma ibikomere by'Abarokotse Jenoside bisubira ibubisi. Muri rusange ariko ingengabitekerezo ya Jenoside irimo igenda igabanuka ugereranyije n'uko yari iteye Jenoside yakorewe Abatutsi ikimara guhagarikwa. Ntawashidikanya ko uko kugabanuka kw'ingengabitekerezo ya Jenoside bishingiye kuri gahunda nziza za Leta zigera ku Banyarwanda bose, harimo ihame ry'ubumwe bw'Abanyarwanda no guharanira inyungu z'u Rwanda n'Abanyarwanda muri rusange. 8. 3 Ubumwe n'ubwiyunge mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Ingabo za FPR-Inkotanyi zimaze kubohoza igihugu no guhagarika burundu Jenoside yakorewe Abatutsi, hakozwe ibishoboka byose kugira ngo umuryango nyarwanda wongere ube umwe, ube ingoro y'amahoro, bityo Abanyarwanda bahe agaciro gakwiye ibibahuza kurusha ibibatandukanya. 8. 3. 1 Imibanire y'abatuye Perefegitura ya Cyangugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Jenoside yakorewe Abatutsi imaze guhagarikwa muri Perefegitura ya Cyangugu, benshi mu bakoze Jenoside bagahungira muri Kongo, imibanire y'abatuye Cyangugu ntiyari myiza. Abaturage babanaga bishishanya, mu rwikekwe, buri wese areba mugenzi we akumva ko amaherezo azamugirira nabi. Kayumba Sebastien asobanura ko “Umuhutu yatinyaga Umututsi kubera ko bari baratwiciye, Umututsi nawe akumva guturana n'Umuhutu ari ikibazo kubera ko yamwiciye”. 646 645 Ikiganiro n'umutangabuhamya KAREMERA Emmanuel mu Karere ka RUSIZI ku wa 11 Ukwakira 2017 646 Ikiganiro n'umutangabuhamya KAYUMBA Sebastien mu Karere ka RUSIZI ku wa 9 Ukwakira 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
394 Imibanire yakomeje kuba mibi cyane kugera mu 1998 kubera ibikorwa by'urugomo n'ubwicanyi byakomeje kuranga Interahamwe zazaga muri Cyangugu ziturutse muri Kongo no mu ishyamba rya Nyungwe. Muri icyo gihe Interahamwe zakomeje guhungabanya umutekano, zikica abarokotse Jenoside n'undi wese wifatanyije n'Inkotanyi, zikangiza ibikorwa remezo birimo gutwika inzu z'ubuyobozi nka Komini n'ibindi. Ni muri ubwo bugizi bwa nabi Interahamwe zatwitse Komini Karengera na Komini Nyakabuye, maze zica Burugumesitiri wa Komini Karengera Madamu Mukandori Anne Marie wishwe ku wa 11 Gicurasi 1996 na Burugumesitiri wa Komini Nyakabuye Mukabaranga Judith wishwe ku wa 28 Ukwakira 1996 n'abandi baturage bahasiga ubuzima. Nk'uko bisobanurwa na Tabaro Assiel, Jenoside imaze guhagarikwa n'ingabo za RPF-Inkotanyi, Interahamwe ntizanyuzwe kuko zakomeje kuva muri Kongo zikagaruka kwica Abarokotse Jenoside bari begereye imipaka. Hari kandi Interahamwe zabaga mu ishyamba rya Nyungwe zari ziyobowe na Gahutu wakomokaga muri Komini Karengera bahoraga basohoka ishyamba bakica abaturage hirya no hino. Gahutu we yabanaga na Yusufu Munyakazi mu Kamanyola, DRC, akaba ariho yagabaga ibitero aturutse. Interahamwe za Gahutu zishe abantu benshi barimo Burugumesitiri wa Komini Karengera Madamu Mukandori Anne Marie, bica umucuruzi witwaga Gashehera n'abana n'umugore we n'abandi. Batwitse kandi Komini Karengera, infungwa zose zari zihari barazirekura. Bari bafite ubugome burenze kuburyo kuwa 4 Gashyantare 1997 bishe n'abazungu 2 bari abakorerabushake b'umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ( Droits de l'Homme ), babicira muri Gaseke i Ruharambuga babarasiye mu modoka, barangije baca umutwe w'umwe muri bo barawutwara. Babicanye kandi n'umunyarwanda bari kumwe. Imodoka barimo bahise bayitwara, imirambo bayisiga aho. Izo Nterahamwe zigeze muri Rwabidege imodoka bayitaye aho, bakomeza n'amaguru basubira mu ishyamba rya Nyungwe. Ubwo bwicanyi bwatumye imiryango mpuzamahanga myinshi yakoreraga muri Cyangugu ihakura abakozi bayo, igaruka nyuma y'umwaka umutekano umaze kwizerwa. 647 647 African Rigts, John Yusufu Munyakazi, Un génocidaire devenue refugié, 6 juin 1997, p. 22; Ikiganiro n'umutangabuhamya TABARO Assiel mu Karere ka NYAMASHEKE ku wa 17 Ugushyingo 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
395 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Ibikorwa by'urugomo n'ubwicanyi bwakomeje kuranga Interahamwe byatumaga abaturage barushaho kwishishanya, nta we ugirira icyizere mugenzi we. Kugira ngo umutekano usesuye ugaruke muri Perefegitura ya Cyangugu, abaturage bongere babane nta kwishishinya, Leta yashishikarije abaturage kwitandukanya n'abakoze Jenoside hamwe n'abacengezi babaga mu ishyamba rya Nyungwe. Ingabo za FPR-Inkotanyi zimaze kunoza imikoranire n'abaturage mu kubungabunga umutekano no guhangana n'Interahamwe, maze izari mu ishyamba rya Nyungwe zikameneshwa, Gahutu wari uziyoboye akahasiga ubuzima, abaturage n'abasirikare bagafatanya mu kurinda inkike za Cyangugu, uko gushyira hamwe mu gucunga umutekano byatumye abaturage bose babona ko kwishyira hamwe aribyo bibafitiye inyungu. Buhoro buhoro ubumwe n'ubwiyunge hagati y'abatuye muri Perefegitura ya Cyangugu bwagiye bushinga imizi kubera gahunda zitandukanye Leta yagiye ishyiraho zigamije kongera kubanisha abanyarwanda harimo Inkiko Gacaca, Ingando, Umuganda, Girinka, Ndi Umunyarwanda, n'ibindi. Hari kandi Abihayimana bashyize ingufu mu kubaka ubumwe n'ubwiyunge, batanga mu byiciro binyuranye ibiganiro bigamije kubatoza gukemura amakimbirane nta rugomo ( Non-violence active et évangélique ), bashishikariza abagize uruhare muri Jenoside kwemera ibyaha no gusaba imbabazi, ari nako bashishikariza abarokotse Jenoside gutanga imbabazi n'ibindi. Nyuma y'imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe na FPR-Inkotanyi, abaturage bamaze kurenga ibibatanya, buri wese yibona nk'Umunyarwanda. Muri rusange, umubare munini w'abaturage bo muri Perefegitura ya Cyangugu babanye neza kubera ubuyobozi bwiza Igihugu gifite. N'ubwo ariko muri rusange abaturage babanye neza muri Perefegitura ya Cyangugu haracyari bake bakirebera mu ndorerwamo y'amoko, ndetse hari n'abagifite ingengabitekerezo y'amacakubiri n'iya Jenoside. Ibyo bikagaragaza ko ubumwe n'ubwiyunge butaraba 100%. Ni muri urwo rwego ingamba zashyizweho zimakaza ubumwe n'ubwiyunge mu banyarwanda zakomeza, kandi ubushake bwa buri Munyarwanda wese bukaba ngombwa mu gushimangira Ndi Umunyarwanda.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
396 8. 3. 2 Uruhare rw'Inkiko Gacaca mu guca umuco wo kudahana no gushimangira ubumwe n'ubwiyunge Umuco mubi wo kudahana ibyaha bishingiye ku ivanguramoko wimitswe mu Rwanda kuva mu 1959, ni imwe mu mpamvu zatinyuye abashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Kubera ko nta mumtu n'umwe wari warigeze ahanirwa guhohotera cyangwa kwica Umututsi, byageze aho umuco wo kudahana uhabwa intebe ndetse wemeza igice kimwe cy'abaturage ko mu izina ry'ubwinshi bw'abagize ubwoko, byose byashobokaga. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta yakoze ibisho- boka byose mu kurandura umuco wo kudahana. Nibwo Inkiko Gacaca zagiyeho kandi zikora akazi gakomeye ko kuburanisha abantu benshi mu gihe gito. Kuba inkiko Gacaca zaraciye imanza z'abarenga miliyoni, ni ikimenyetso kiragagaza gahunda ya Leta mu kurwanya umuco wo kudahana wari warokanywe mu banyarwanda. Nk'uko Bagirishya JMV abisobanura: Mbere ya Jenoside, guhohotera Umututsi nta cyo byatwaraga Umuhutu. Wasanganga bangiza ibyacu, wavuga bagakubita, wareba nabi ukaba wanakicwa. Hano iwacu ho kuva mu 1959, buri gihe Abatutsi bahoraga babajujubya, kandi ababikora ntihagire icyo babatwara. Muri rusange Umututsi yari umuntu uraho usanzwe, nta we ushobora kumurenganura igihe cyose yarenganywa. Ibyo nibyo byatumye muri Jenoside Abahutu bakaza umurego, kubera ko bari bazi neza ko nta nkurikiza, ahubwo ko bagomba kwitwarira ibyacu. Tukaba dushima Inkiko Gacaca kubera ko noneho uwagize uruhare muri Jenoside wese yaraburanishijwe kandi barahamwe. Kumva ko wahohotera mugenzi wawe ntuhamwe ubu byavuye mu mitwe y'abantu. Leta yarakoze cyane rwose. 648 Inkiko Gacaca zagize uruhare runini mu kugaragaza ukuri kujyanye n'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, zifasha abarokotse Jenoside kumenya uko imiryango yabo yishwe n'aho bagiye bajugunywa. Ibyo byatumye bamwe mu 648 Ikiganiro n'umutangabuhamya BAGIRISHYA JMV mu Karere ka NYAMASHEKE ku wa 24 Ugushyingo 2017
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
397 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu bagize uruhare muri Jenoside babasha kwerekana aho imibiri y'abishwe yajugunywe, bityo bifasha abarokotse Jenoside gushyingura ababo mu cyubahiro. Muri rusange Inkiko Gacaca zashyize ukuri ahagaragara, zikuraho urujijo, zishishikariza abakoze Jenoside kwirega no gusaba imbabazi, maze zivanaho ubwishishanye bwari cyane cyane hagati y'abarotse Jenoside n'imiryango y'ababiciye. Nk'uko byemezwa na Ruterana Thaddé, Inkiko Gacaca zazanye umuti wunga kuko zafashije abakozeibyahakumvauburemerebw'ibyahabakozemaze basaba imbabazi. Kwirega, kwemera ibyaha no gusaba imbabazi byatumaga tumenya amakuru y'aho abacu bajugumywe, uburyo bishwe n'ababishe, bityo imitima yacu ikaruhuka. Erega kutamenya aho umuvandimwe wawe yajugunywe ngo umushyingure mu cyubahiro bitera intimba idashira. Nyuma yo gusaba imbabazi, n'ubwo byari bigoye, abarokotse Jenoside nabo bahaye agaciro ugutakamba kw'abatwiciye, dutanga imbabazi. Ibyo byatumye abantu babasha kongera kuganira nta wishisha undi, bigarura umubano mwiza hagati yacu, ubu tukaba tubanye neza. 649 N'ubwo ariko inkiko Gacaca zahannye abakoze Jenoside, zikagaragaza ukuri, zikanagira uruhare rukomeye mu bumwe n'ubwiyunge mu banyarwanda, abatangabuhamya bagaragaza ko hakiri imanza zimwe na zimwe zaciwe n'inkiko Gacaca zirimo izitararangizwa cyane cyane izerekeranye n'imitungo yangijwe muri Jenoside. Ibyo bikaba bifatwa na bamwe nk'imbogamizi y'ubumwe n'ubwiyunge bwuzuye. Nk'uko Ndagijimana Laurent abisobanura: Ikibazo gihari kugeza ubu ni ikijyanye n'imitungo yangijwe muri Jenoside ikaba itarishyurwa, ugasanga imiryango y'abayangije nta bushake bafite bwo kwishyura, abantu bakirirwa basiragira mu nzego ariko bikaba iby'ubusa. Ibyo tukaba tubibona nk'imbogamizi mu bumwe n'ubwiyunge. 650 Muri rusange, intambwe imaze guterwa mu gushimangira ubumwe n'ubwiyunge mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu irashimishije. Muri urwo rwego uruhare rwa buri wese ni 649 Ikiganiro n'umutangabuhamya RUTERANA Thaddé mu Karere ka RUSIZI ku wa 12 Ukwakira 2017. 650 Ikiganiro n'umutangabuhamya NDAGIJIMANA Laurent mu Karere ka RUSIZI ku wa 10 Ukwakira 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
398 ngombwa kugira ngo harwanywe inzitizi iyo ariyo yose yabangamira ubumwe n'ubwiyunge bumaze kugerwaho. Hakenewe kandi ubufatanye bw'inzego za Leta, sosiyete sivili n'abikorera mu gushimangira ubumwe n'ubwiyunge bw'Abanyarwanda, hashyirwa imbere ubunyarwanda n'inyungu z'Abanyarwanda muri rusange mbere yo kwibonamo amoko, amasano, idini, akarere, igitsina n'ibindi. 8. 3. 3 Uruhare rwa Padiri Rugirangoga Ubald mu gushima- ngira ubumwe n'ubwiyunge mu yahoze ari Perefegi- tura ya Cyangugu Padiri Rugirangoga Ubald yavukiye mu yahoze ari Komini Karengera, Perefegitura ya Cyangugu muri Gashyantare 1955. Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa, Padiri Rugirangoga Ubald yari muri Paruwasi ya Nyamasheke, ahungirwaho n'imbaga itabarika y'Abatutsi bari batangiye kwicwa, akagerageza kubarwanaho, ariko amaherezo baza kubica nyuma yo kuhava ajyanywe kuri Diyosezi i Cyangugu, aho yarokokeye. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Padiri Rugirangoga Ubald yoherejwe kuyobora Paruwasi Gatolika ya Mushaka iherereye mu yahoze ari Komini Gishoma, ubu ni mu Murenge wa Rwimbogo, Akarere ka Rusizi. Amaze kubona ibikomere Jenoside yakorewe Abatutsi yasize mu mitima y'abayirokotse n'abayikoze, yatangije igikorwa cy'isanamitima yise “ Gacaca Nkirisitu ” muri Paruwasi ya Mushaka. Icyo gikorwa cyari kigamije gufasha abayoboke ba Kiriziya Gatolika bagize uruhare muri Jenoside kwemera ibyaha, kwirega no gusaba imbabazi; ikanafasha abarokotse Jenoside kwakira ibyabaye no gutanga imbabazi kubabahemukiye. Uretse kwigisha abakirisitu muri Kiliziya, Padiri Rugirangoga Ubald yanajyaga mu ma gereza, akajya kwigisha abakoze ibyaha kwihana bagasaba imbabazi, hanyuma agahindukira akajya gusaba abiciwe kubabarira ababahemukiye. Uko niko Padiri Ubald yashinze icyo yise “Sinodi na Gacaca Nkirisitu” aho kwirega no gusabana imbabazi byatojwe abaturage bo muri Paruwasi ya Mushaka no muri Diyosezi ya Cyangugu muri rusange.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
399 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Kuva mu 2006, Padiri Rugirangoga Ubald yasuye incuro nyinshi abagororwa ba gereza i Cyangugu, akorana nabo umwiherero, yigisha abagororwa bagize uruhare muri Jenoside kumva ububi n'uburemere bw'ibyaha bakoze, maze abasaba kwandikira abo bakoreye ibyaha kugira ngo bazahure basabane imbabazi. Ibyo byatumye abenshi mu bagororwa bandikira imiryango y'abo biciye, babyibwirije, basaba imbabazi. Nyuma yo kwigisha abagororwa bagize uruhare muri Jenoside, Padiri Rugirangoga Ubald yafashe na none umwanya wo kwigisha abakorewe ibyaha ababwira ko n'Imana ubwayo yatanze imbabazi bityo uzagusaba imbabazi uzazimuhe. Yafashe kandi abarokoye Abatutsi muri Jenoside nabo abakoresha imyiherero. Arangije gukorana imyiherere n'ibyo byiciro uko ari bitatu, Padiri yabahurije hamwe, buri wese atanga icyifuzo cy'uko yumva ibintu byagenda kugira ngo babane neza, babane Gikirisitu. Muri uwo mwiherero rero abishe bagiye bagaragaza ko n'ubwo bishe ariko bafite umutima wo kugaruka bagasubizwa muri kamere-muntu; abiciwe nabo wasangaga bafite umutima wo guta nga imbabazi, abafashije Abatutsi kurokoka bo bari abahuza. Ibyo byatumye abakirisitu ba Paruwasi Gatolika ya Mushaka ndetse n'ahandi bashobora gutera intambwe ikomeye mu bumwe n'ubwiyunge cyane cyane hagati y'abarokotse jenoside n'ababiciye. 651 Icyo gikorwa cy'isanamitima cyatumye benshi bemera uruhare bagize muri jenoside, basaba imbabazi abo bahemukiye, cyageze no mu zindi paruwasi zirimo Paruwasi ya Ntendezi, Mashyuza, Shangi na Nkanka zo muri Perefegitura ya Cyangugu. Icyo gikorwa cyageze kandi no muri Diyosezi ya Butare na Diyosezi ya Kigali muri Paruwasi ya Nyamata. Ahabera icyo gikorwa hose, Padiri Rugirangoga Ubald ahuriza hamwe abarokotse Jenoside n'abakoze Jenoside, akabasaba kuba umwe, abakoze Jenoside bagasaba imbabazi bityo bagakira ipfunwe n'ikimwaro bahorana. 651 Ikiganiro n'umutangabuhamya KAREMERA Trojan mu Karere ka RUSIZI ku wa 18 Ukwakira 2017
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
400 Kubera uruhare rwa Padiri Rugirangoga Ubald mu guharanira ubumwe n'ubwiyunge mu Banyarwanda, yatoranyijwe ku rwego rw'igihugu nk'umwe mu barinzi b'igihango 17 bari mu mujishi wa Ndi Umunyarwanda bashimirwa ko bimakaje ubumwe n'ubwiyunge bambikwa umudari w'Ishimwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu 2016 .
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
401 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu UMWANZURO Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni ubwicanyi bwateguwe igihe kirekire kandi bushyigikiwe n'inzego zose: iza gisivile n'iza gisirikare. Ku mabwiriza y'abayobozi mu nzego zo hejuru, abategetsi mu nzego z'ibanze (abaperefe, ababurugumesitiri n'abakonseye) bashishikarije ibikorwa byo guhiga no kwica Abatutsi hirya no hino mu makomini. Ibyo byatumye hicwa abantu benshi mu gihe gito, bicwa n'abo bari baturanye, basanzwe baziranye. Ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu bwakorewe mu Turere tubiri twa Rusizi na Nyamasheke. Utwo turere twombi twasimbuye amakomine cumi n'imwe (11) yari agize Perefegitura ya Cyangugu mu 1994. Ibyavuye mu bushakashatsi bikubiye mu bice umunani by'ingenzi. Igice cya mbere kigaragaza amavu n'amavuko ya Perefegitura ya Cyangugu, imiterere yayo n'uburyo ubuyobozi bwayo bwayoboye abaturage kuva mu 1959 ubwo yitwaga Teritwari ya Shangugu yahindutse Perefegitura ya Cyangugu mu 1961, kugera mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa. Kigaragaza kandi mu buryo bw'incamake uko abaturage bo muri Perefegitura ya Cyangugu bari babanye mbere y'ubukoloni, mu gihe cy'ubukoloni na nyuma y'ubwigenge kugera mu 1993. Igice cya kabiri cy'ubu bushakashatsi kigaragaza mu buryo burambuye uburyo Abatutsi bakorewe ibikorwa by'urugomo n'ubwicanyi bihoraho kuva mu 1959 kugera mu 1990. Ubushakashatsi bwerekana ko mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, Abatutsi batangiye guhohoterwa no kwicwa kuva mu mpera zo mu 1959 mu cyiswe Révolution Sociale. Ubu bushakashatsi bugaragaza uburyo Abatutsi bameneshejwe, bahungira mu bihugu by'ibituranyi bya DRC n'u Burundi. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Cyangugu bwafashe intera yo hejuru mu 1963, nyuma y'igitero cy'Inyenzi mu Bugarama no mu Bweyeye i Cyangugu. Hishwe umubare munini w'Abatutsi bicirwa muri Kasho za Komini, kuri Perefegitura
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
402 no mu ishyamba rya Nyungwe. Ubu bushakashatsi bugaraza ababashije kumenyekana bishwe muri buri Komini, uburyo bafashwe n'ababigizemo uruhare. Bugaragaza kandi ababashije kwamagana ubwo bwicanyi muri Perefegitura ya Cyangugu barimo Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyamasheke Henri Bazot, Musenyeri Aloys Bigirumwami wayoboraga Diyosezi ya Nyundo yari ihuje Perefegitura ya Gisenyi, Kibuye na Cyangugu n'abandi. Mu 1973, mbere y'uko Habyarimana Juvénal ahirika ku butegetsi Perezida Kayibanda Grégoire, Abatutsi bongeye kwibasirwa muri Perefegitura ya Cyangugu, abanyeshuri n'abakozi b'Abatutsi barirukanwa mu mashuri no mu kazi. Ubu bushakashatsi bugaragaza amazina y'ababashije kumenyekana birukanywe muri buri Komini. Abenshi mu Batutsi birukanywe mu kazi no mu mashuri bahise bahungira mu bihugu by'ibituranyi bya RDC n'u Burundi. Ubu bushakashatsi bugaragaza kandi uburyo Abanyeshuri b'Abahutu bigaga mu Ishuri ry'Abadahinyuka ( Institut Saint Cyprien ) i Nyamasheke bagize uruhare rukomeye mu kumenesha bagenzi babo b'Abatutsi biganaga, bajya no kwirukana Abatutsi bigaga mu ishuri ry'Ababikira (Institut Sainte Famille ) mu Mataba. Nyuma yo kumenesha bagenzi babo b'abanyeshuri, bateye n'abapadiri bari kuri Paruwasi ya Nyamasheke barabakubita, bakomeretsa bikomeye Padiri Kajyibwami Modeste, Padiri Matajyabo Robert na Padiri Padiri Kambari Mathias. Igice cya gagatu kigaragaza mu buryo burambuye uburyo Abatutsi bakorewe ibikorwa by'urugomo n'ubwicanyi kuva mu 1990 kugera mu 1993. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko kuva mu 1990 ubwo FPR-Inkotanyi yatangiraga urugamba rwo kuhohora igihugu, Abatutsi benshi mu makomini yose ya Perefegitura ya Cyangugu bafunzwe bababeshyera ko ari ibyitso by'Inkotanyi. Ubu bushakashatsi bugaragaza ababashije kumenyekana bafunzwe muri buri Komini n'abagize uruhare mu ifatwa ryabo. Uretse gufungwa, ubu bushakashatsi bwerekana kandi uburyo imiryango yari ifite abana bataba mu ngo yatotejwe cyane, bababeshyera ko babohereje mu Nkotanyi. Muri rusange, umutekano wabaye mubi ku witwa Umututsi wese.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
403 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Ubushakashatsi bwerekana kandi ko kuva mu 1992, nyuma y'itangira ry'amashyakamenshimu Rwanda, Perefegitura ya Cyangugu yaranzwe no gushyamirana kw'amashyaka kwa hato na hato, cyane cyane hagati y'abarwanashyaka ba MDR yari iyobowe ku rwego rw'igihugu n'Umunyacyangugu Twagiramungu Faustin utaravugaga rumwe n'ubutegetsi bwa Habyarimana, abarwanashyaka ba MRND yari ku butegetsi n'abarwanashyaka ba CDR nayo yari iyobowe ku rwego rw'igihugu n'Umunyacyangugu Bucyana Martirn. Buri gushyamirana iteka kwakurikirwaga no guhohotera Abatutsi. Ubu bushakashatsi bwerekana uburyo kwibasira Abatutsi byafashe intera yo hejuru nyuma y'urupfu rwa Bucyana Martin wari Perezida wa CDR, ku wa 22 Gashyantare 1994, aho Impuzamugambi za CDR ziraye mu Batutsi zirica, amazu ziratwika, imitungo zirasahura, abarokotse bahungira kuri Paruwasi Katedarali ya Cyangugu. Kuva ubwo, ibikorwa by'urugomo no kwica Abatutsi byarakomeje ku buryo byageze mu 1994 imitwe y'abantu yaramaze gushyuha, ubukangurambaga bwaramaze gucengeza mu baturage bose ko Abatutsi ari abanzi b'igihugu. Igice cya kane cy'ubu bushakashatsi kigaragaza uburyo umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu wateguwe. Mu buryo burambuye, ubushakashatsi bwerekana uburyo imitwe yitwara gisirikare yashyizweho, igahabwa imyitozo ya gisirikare n'ibikoresho by'ubwicanyi byifashishijwe mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside. Ubu bushakashatsi bugaragaza na none inama zakoreshejwe kuva ku rwego rwa Perefegitura kugera ku rwego rwa Komini, hanozwa umugambi wo kwica Abatutsi. Igice cya gatanu kigaragaza mu buryo burambuye uko Jenoside yakorewe Abatutsi yashyizwe mu bikorwa hirya no hino mu makomini. Bwerekana uburyo Interahamwe zabyukaga zijya kwica Abatutsi zigacyurwa n'ijoro. Ubu bushakashatsi bwerekana kandi uburyo abategetsi bakoresheje amayeri menshi harimo gukusanyiriza Abatutsi ahantu hamwe, cyane cyane mu nsengero, bagamije kubicira hamwe mu buryo butabagoye kandi nta we ucitse.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
404 Kubera ko Perefegitura ya Cyangugu yari ifite Interahamwe zikomeye zo mu Bugarama, zari ziyobowe na Yusufu Munyakazi, ubu bushakashatsi bugaragaza na none uburyo izo Nterahamwe zarenze imbibi za Perefegitura ya Cyangugu zijya kwica Abatutsi muri Perefegitura ya Kibuye mu Bisesero no ku musozi wa Kizenga. Ubu bushakashatsi bugaragaza uburyo abategetsi ba Perefegitura na komini banogeje uwo mugambi, bategura ibikoresho n'ibindi byose Interahamwe zizifasha, maze ku wa 13 no ku wa 14 Gicurasi 1994 Interahamwe za Yusufu Munyakazi zijya kwica Abatutsi ku Kibuye mu buryo bwateguwe neza kandi bushyigikiwe n'ubuyobozi bwa Perefegitura ya Cyangugu. Igice cya gatandatu kigaragaza uruhare rw'abategetsi bo muri Perefegitura ya Cyangugu, umwe ku wundi, muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abenshi bahamijwe ibyaha bya Jenoside n'Inkiko abandi bakaba bagishakishwa n'ubutabera. Kuvuga amazina yabo ni igihamya gifasha urubyiruko kumenya abahekuye u Rwanda, abishe abavandimwe n'abaturanyi ba bo babaziza uko bavutse, ibyo bikabarinda gutera ikirenge mu bibi bakoze. Iki gice kigaragaza uburyo insoresore z'Abarundi bakiriwe nk'impunzi mu Rwanda mu 1993, nyuma y'imvururu n'ubwicanyi byakurikiye urupfu rwa Perezida Ndadaye Melchior bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubu bushakashatsi bwerekana uburyo impunzi z'Abarundi zakwirakwije ingengabitekerezo ya Jenoside muri Perefegitura ya Cyangugu, n'uburyo bafatanyije n'Interahamwe kwica Abatutsi muri Jenoside. Iki gice kigaragaza kandi uruhare rw'amadini muri Jenoside yakorewe Abatutsi i Cyangugu, dore ko umubare munini w'Abatutsi bishwe i Cyangugu waguye mu nsengero. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko bamwe mu bihayimana nta cyo bakoze ngo barokore abahigwaga, ahubwo ahenshi barabatereranye, abandi biyambura umwambaro wera w'abatambyi bifatanya n'abicanyi mu kwica Abatutsi. Igice cya gatandatu kigaragaza kandi uruhare rw'abasirikare b'Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Cyangugu. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abasirikare b'Abafaransa bamaze kugera i Cyangugu baje muri Opération turquoise nta cyo bakoze ngo barengere Abatutsi bicwaga bazira uko bavutse, kandi byaravugwaga ko baje mu butumwa bw'ubutabazi ku bari mu kaga. Aho
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
405 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu guhagarika Jenoside, abasirikare b'Abafaransa barebereye ubwicanyi, bakorana n'Interahamwe ku mugaragaro, bamwe muri bo basambanya abari n'abategarugori ku ngufu, ibikorwa remezo byangizwa n'Interahamwe bareba n'ibindi. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abasirikare b'Abafaransa bamaze kubona ko ingabo za FAR zatsinzwe na FPR-Inkotanyi, bafashe umwanzuro wo gufasha Interahamwe, abasirikare ba FAR n'abategetsi bakuru b'igihugu guhungira muri DRC mu mutekano usesesuye. Abategetsi bamaze guhunga, abasirikare b'Abafaransa bashishikarije abaturage basanzwe guhunga, bababwira ko abo Inkotanyi zisanga mu gihugu zihita zibica. Ibyo byatumye abaturage bose bahungira muri DRC, abenshi bagenda bisenyeye amazu bavuga ko bagiye ubutazagaruka. Igice cya karindwi cy'ubu bushakashatsi kigaragaza umwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Cyangugu, ugereranyije n'ibindi bice by'Igihugu. Ubushakashatsi bugaragaza ko Perefegitura ya Cyangugu ifite umwihariko wo: (1) kuba abicanyi bo muri Perefegitura ya Cyangugu baragize umwanya uhagije wo kwica Abatutsi, kuva muri Mata kugera mu mpera z'ukwezi kwa Kanama ubwo ingabo za RPF-Inkotanyi zageraga i Cyangugu, zikahashyira ibirindiro, (2) gukurikirana no kwica Abatutsi bahungiye mu bihugu by'ibituranyi (Uburundi na DRC), (3) kuba amazi akikije Perefegitura ya Cyangugu yarabujije Abatutsi guhunga, abenshi bakayajugunywamo, (4) kuba Cyangugu yari ifite amashyaka menshi yaranzwe no kwibasira Abatutsi bya hato na hato, (5) kuba abicanyi barakoreye Abatutsi iyicarubozo rikabije, (5) kuba abategetsi b'i Cyangugu barashyizeho inkambi ya Nyarushishi yakusanyirijwemo Abatutsi ku bw'amahirwe abenshi bakaharokokera, (6) kuba Cyangugu yarimo abasirikare baje muri Opération Turquoise ariko ntihagire icyo bakora mu guhagarika Jenoside, (7) kuba Cyangugu yari ifite Interahamwe zikomeye za Yusufu Munyakazi zagiye kwica no hanze ya Cyangugu ku Kibuye mu Bisesero no ku musozi wa Kizenga, no (7) kuba i Cyangugu ari ho abategetsi bakuru b'igihugu bahungiye bahava berekeza muri RDC nyuma yo gutsindwa burundu n'ingabo za RPF-Inkotanyi. Igice gisoza gisesengura ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, imiterere y'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ubumwe
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
406 n'ubwiyunge muri Perefegitura ya Cyangugu nyuma y'imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n'ingabo za FPR-Inkotanyi. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, Guverinoma yaharaniye ko Abanyarwanda bunga ubumwe, bakarwanya ibibatanya, bakimakaza Ubunyarwanda bubahuza, birindi ivangura n'ibindi bikorwa byose by'ingengabitekerezo ya Jenoside. Muri rusange, ubu bushakashatsi bugaragaza mu buryo bucukumbuye ibikorwa by'urugomo n'ubwicanyi byakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu kuva mu 1959 kugera mu 1993 n'uko Jenoside yakorewe Abatutsi yashyizwe mu bikorwa hirya no hino muri Perefegitura ya Cyangugu. Bugaragaza kandi uburyo ubumwe n'ubwiyunge n'ingengabitekerezo ya Jenoside bihagaze nyuma y'imyaka 25 Jenoside ihagaritswe n'ingabo za FPR-Inkotanyi. Kwandika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni ugufasha Abanyarwanda n'Abanyamahanga kumenya ukuri. Ni imwe mu ntwaro zo guhangana n'abagishaka gupfobya no guhakana iyi Jenoside. Na none, kwandika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni uburyo bwo kwigisha urubyiruko amateka nyayo y'u Rwanda, baba abari bato cyane mu gihe cya Jenoside, abavutse mu gihe cya Jenoside ndetse na nyuma yayo, bakamenya ukuri nyako ku byabaye, bityo bakirinda ko byakongera kubaho ukundi. Kugaragaza ukuri kw'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bifitiye kandi akamaro gakomeye abatazi ibyabaye, harimo n'Abanyarwanda bari mu mahanga bumva bavuga Jenoside, bakumva ububi n'uburemere bwayo, ariko bagashyirwamo gushidikanya n'abababeshya kuko badafite ukuri guhagije.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
407 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu IBITABO N'INYANDIKO BYIFASHISHIJWE -African Rigts, John Yusufu Munyakazi, Un génocidaire devenue refugié, 6 juin 1997 -African Rights. Rwanda: Hommage au Courage, Kigali, 2005. -Bernard, Lugan. Histoire du Rwanda, de la prehistoire a nos jours, Bartillat, 1997. -Bizimana, Jean Damascène. Inzira ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda,Kigali, 2014. -Bosco, David. “Rwanda's ex-U. N. ambassador, who vanished after genocide, resurfaces in Alabama”The Washington Post, 4 April 2010. -Des Forges, Alson. Aucun témoin ne doit Survivre. Le génocide au Rwanda, Éditions Karthala, Paris, 1999. -Gasake, A. & Gatera, F., YUHI V Musinga Rugwizakurinda Umwami w'u Rwanda mu nzira y'ubunyereri, Kabgayi, 2017 -Gatwa, T. Rwanda: Eglise: Victimes ou Coupables? Les Eglises et l'idéologie ethnique au Rwanda 1990-1994, Lomé, Editions Haho, 2001. -Gourevitch, Phillip. (1998). We wish to inform you that tomorrow we will be killed with our families: Stories from Rwanda. London: Macmillan, 1998. -Kambanda Jean, déposition, TPIR, 15 mai 1998, T2-K7- 76 -Kangura No 33, Werurwe 1992 -Kangura No 40, Gashyantare 1993, -Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge. Amateka y'u Rwanda : Kuva mu ntangiriro kugera mu mpera z'ikinyejana cya XX, Kigali, 2016 -Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Etat de l'idéologie du génocide au Rwanda :1995-2015, Kigali, 2015 -Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Raporo yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku Nshuro ya 20, Kigali, 2015
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
408 -Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Raporo yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku Nshuro ya 23, Kigali, 2017 -Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Raporo yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku Nshuro ya 24, Kigali, 2018. -Lacger (de) Louis, Le Ruanda, Kabgayi, 1959 -Longman, Timothy. Christianity and Genocide in Rwanda, African Studies Edit., Cambridge, 2010. -Mugesera, Antoine. Imibereho y'Abatutsi kuri Repubulika ya mbere n'iya kabiri (1959-1990), Kigali: Les Editions Rwandaises, 2004. -Murego, Donat. La Révolution Rwandaise. 1959-1962. Essai d'interprétation. Thèse de doctorat,Bruxelles, 1975. -Muzungu, Bernardin. Eglise Catholique pendant le Génocide dans Cahier Lumière et Société, Kigali, 2010. -Ndorimana, Jean. Rwanda 1994: Idéologie, Méthode et négationisme du génocide des Tutsi. A la lumière de la chronique de la région de Cyangugu. Perspectives de construction, Edition VIVERE IN, 2003. -Nizeyimana Innocent, Ubumwe bw'Abanyarwanda mu mateka yabo. Igice cya mbere: Ubukoroni n'Amacakubiri mu Rwanda, Kigali, 2015 -Rapport de la Commission Nationale indépendante chargée de rassembler les preuves montrant l'implication de l'Etat français dans le génocide perpétré au Rwanda en 1994, 2007 -Rapport de la mission effectuée en préfecture de Cyangugu du 11 au 15 Novembre 1992, Kigali, 20/11/1992, p. 217- 232 in ADL, Rapport sur les Droits de l'Homme au Rwanda : Octobre 1992-Octobre 1993, Kigali, 1993. -République du Rwanda, Ministère de l'Administration Locale, du Développent Communautaire et des Affaires Sociales. Dénombrement des Victimes du Génocide. Rapport Final. Version révisée, Kigali, 2004. -Shyaka Anastase, Conflits en Afrique des Grands Lacs et Esquisse de leur Résolution, Varsovie, Ed. Académiques v Dialog c, 2003.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
409 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu -Umurwanashyaka, no 19, Werurwe 1992 -Urubanza N° RPAA 0015/15 /CS; 22/12/2017 Amategeko -Itegeko No 09/2007 ryo ku wa 16/02/2007 rigena inshingano, imiterere n'imikorere bya Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside -Itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 rihana icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibindi byaha bifitanye isano -Itegeko n°81/2013 ryo kuwa 11 Nzeri 2013 rishyiraho ikigega cya leta cyo gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe hagati y'itariki ya mbere Ukwakira 1990 n'iya 31 Ukuboza 1994 rikanagena inshingano, ububasha, imiterere n'imikorere byacyo, igazeti ya leta nº 45 yo kuwa 11 ugushyingo 2013 -Organic law N° 08/96 of 30/8/1996 on the organization of prosecutions for offences constituting the crime of Genocide and other crimes against humanity committed since October 1st, 1990, Official Gazette of the Republic of Rwanda, no 17 of 1/9/1996. -Nations Unies, “Convention internationale pour la prévention et la répression du crime de génocide », adoptée par l'Assemblée Générale des Nations Unies le 9/12/1948, ratifiée par le Rwanda par le DL no 8/75 du 12 février 1975, J. O. R. R. Inyandiko z'Abategetsi ba Perefegitura ya Cyangugu -Ibaruwa No 653/04. 09. 01/4 yo ku wa 10 Kamena 1991 Burugumesitiri wa Komini Karengera Natete Fulgence yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu amugezaho raporo y'umutekano -Ibaruwa No 0065/04. 09. 01/4 yo ku wa 8 Gashyantare 1993 Burugumesitiri wa Komini Gafunzo Karorero Charles yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu, amugezaho raporo y'umutekano ukwezi kwa Mutarama 1993
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
410 -Ibaruwa No 0319/04. 09. 01 yo ku wa 3 Werurwe 1992 Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu Kagimbangabo Andereya yandikiye ba Burugumesitiri bose na ba Superefe bose abagezaho ubutumwa bukubiye mu Ijambo rya Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu n'Amajyambere ya Komini ku birebana n'ibihe Igihugu cyacu kirimo kugira ngo inyigisho zirikubiyemo zubahirizwe. -Ibaruwa No 0347/04. 09. 01/16 yo ku wa 6 Werurwe 1992 Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu yandikiye Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu n'Amajyambere ya Komini, amugezaho inyandiko mvugo y'inama yagiranye na ba Burugumesitiri na ba Burigadiye ba za Komini). -Ibaruwa No 0543/04. 09. 01/16 yo ku wa 24Werurwe 1992 Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu yandikiye Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu n'Amajyambere ya Komini, amugezaho inyandiko mvugo y'inama yagiranye na ba Superefe, ba Burugumesitiri, Abajyanama ba Komini n'abakuru b'amashyaka. -Ibaruwa No 0712/04. 09. 01 yo ku wa 29 Kanama 1991 Burugumsitiri wa Komini Gafunzo yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu amugezaho raporo ku byerekeye Politiki -Ibaruwa No 0834/04. 09. 01/4 yo ku wa 07 Ukwakira 1991 Burugumsitiri wa Komini Gafunzo yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu amugezaho raporo y'umutekano -Ibaruwa No 102/04. 09. 01/4 yo ku wa 04 Mutarama 1991 Burugumesitiri wa Komini Karengera yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu amugezaho inyandikomvugo y'akanama k'umutekano kaguye kateranye ku wa 21 Mutarama 1991 -Ibaruwa No 1149/04. 09. 01/4 yo ku wa 8 Ugushyingo 1990 Burugumesitiri wa Komini Bugarama yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu amugezaho Inyandiko mvugo y'inama y'umutekano yo ku wa 30 Ukwakira 1990. -Ibaruwa No 1229/04. 09. 01/4 yo ku wa 3 Ukuboza 1990 Burugumesitiri wa Komini Bugarama yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu amugezaho Inyandiko mvugo y'inama y'umutekano yo ku wa 23 Ugushyingo 1990.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
411 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu -Ibaruwa No 1269/04. 09. 01/4 yo ku wa 12 Ukuboza 1990 Burugumesitiri wa Komini Bugarama yandikiye Perefe amugezaho Inyandikomvugo y'Inama Perefe yagiranye n'Abaturage bo mu Bugarama ku wa 28 Ugushyingo 1990 -Ibaruwa No 140/04. 04/1 yo ku wa 09 Gashyantare 1991 Burugumesitiri wa Komini Karengera yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu amugezaho inyandikomvugo y'inama yo ku wa 23 Mutarama 1991 -Ibaruwa No 2238/04. 09. 01/4 yo ku wa 27 Ugushyingo 1990, Perefe Kagimbangabo Andereya yandikiye ababurugumesitiri bose ba Perefegitura ya Cyangugu abagezaho ibijyanye n'imicungire ya za bariyeri n'amarondo. -Ibaruwa No 455/04. 09. 01/4 yo ku wa 24 Ukuboza 1990, Superefe wa Superefegitura yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu amugezaho inyandikomvugo y'inama y'umutekano yo ku wa 15 Ukuboza 1990 yasuzumiwemo uburyo amabwiriza ya Perefe atanga mu nama nyinshi agirana a ba Superefe, ba Burugumesitiri n'abandi bayobozi cyangwa abaturage ku birebana n'umutekano yubahirizwa. -Ibaruwa No0238/04. 17. 02 yo ku wa 18 Gashyantare 1992 Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu Kagimbangabo Andereya yandikiye Minisitiri w'Imirimo n'imibereho myiza y'Abaturage amugezaho raporo y'ubutumwa mu Ruhengeri muri Komini Butaro ku wa 6 Gashyantare 1992. -Ibaruwa No1068/04. 09. 01/4 yo ku wa 12 Ukwakira 1990 Burugumesitiri wa Komini Buragama yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu amugezaho raporo y'umutekano mu cyumweru cyo kuva ku wa 1/10 kugera ku wa 07/10/1990; -Ibaruwa No1153/04. 09. 01/4 yo ku wa 10 Ugushyingo 1990 Burugumesitiri wa Komini Buragama yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu amugezaho raporo y'umutekano y'ukwezi k'Ukwakira 1990. -Ibaruwa No124/04. 09. 01/4 yo ku wa 5 Werurwe 1991 Superefe wa Superefegitura ya Bugumya Segasagara Faustin yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
412 amugezaho inyandiko mvugo y'inama y'umutekano yo ku wa 28 Gashyantare 1991. -Ibaruwa No1477/04. 09. 01/4 yo ku wa 14 Ugushyingo 1991 Burugumesitiri wa Komini Buragama Bwana Gatabazi Venuste yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu amugezaho raporo y'umutekano mu cyumweru cyo kuva ku wa 1/11 kugera ku wa 09/11/1990 -Ibaruwa No1562/04. 09. 01/4 yo ku wa 10 Ukuboza 1991 Burugumesitiri wa Komini Buragama Bwana Gatabazi Venuste yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu amugezaho raporo y'umutekano y'Ugushyingo 1991. -Ibaruwa No182/04. 09. 01/4 yo ku wa 2 Mata 1991 Supere wa Superefegitura ya Bugumya yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu amugezaho inyandikomvugo y'inama y'umutekano yo ku wa 21 Werurwe 1991 -Ibaruwa No770/04. 09. 01/4 yo ku wa 6 Ugushyingo 1990 Burugumesitiri wa Komini Karengera Natete Fulgence yandikiye Porokireri wa Repubulika i Cyangugu amugezaho raporo kuri Kampayana Jean ukekwaho kuba icyitso cy'inyangarwanda -Ibaruwa No790/04. 09. 01/4 yo ku wa 20 Nzeli 1991 Burugumesitiri wa Komini Gafunzo Karorero Charles yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu amugezaho raporo y'umutekano y'icyumweru. -Ibaruwa No805/04. 09. 01/4 yo ku wa 13 Ugushyingo 1990 Burugumesitiri wa Komini Nyakabuye yandikiye Porokireri wa Repubulika i Cyangugu amumenyesha umwanzuro wafatiwe abakekwa ko ari ibyitso by'inyangarwanda. -Ibaruwa No832/04. 09. 01/4 yo ku wa 24 Ugushyingo 1990 Burugumesitiri wa Komini Nyakabuye Makuza Guillaume yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu amugezaho inyandikomvugo yinama yumutekano yo ku wa 23 Ugushyingo yahuje abagize akanama gashinzwe umutekano muri Komini Nyakabuye. -Ibaruwa No E/153/D. 11/A/Proré yo ku wa 13 Gashyantare 1991 Porokireri wa Repubulika i Cyangugu yandikiye Minisitiri w'Ubutabera amugezaho inyandikomvugo y'inama yo ku wa 6 Gashyantare 1991 yagiranye n'Abagenzacyaha ba Kanto muri Cyangugu.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
413 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu -Inyandikomvugo y'inama Minisitiri w'Intebe yayoboye muri Superefegitura ya Rwesero ku wa 22 Kanama 1993 -Inyandikomvugo y'inama y'abahagarariye amashyaka mu rwego rwa Perefegitura yateraniye i Cyangugu ku wa 3/9/1992 -Raporo y'umutekano muri Komini Nyakabuye yakozwe na Nzajyibwami Aaron wari Umushinjacyaha uhagarariye Porokireri wa Repubulika i Nyakabuye ku wa 15 Ukuboza 1990 -Raporo y'Umutekano yo ku wa 15/12/1990. Imanza zaciwe n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyi- riweho u Rwanda Arusha muri Tanzaniya -ICTR, Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Ntakirutimana Elizaphan na Ntakirutimana Gérard, Case No Case No ICTR-96-10, na No ICTR-96-17-T, 2003 -ICTR, Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Nchamihigo Siméon, (Case No. ICTR-01-63-T), Arusha, 2010. -ICTR, Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Minisitiri André Ntagerura, Emmanuel Bagambiki, na Samuel Imanishimwe, (Ntagerura et al. (Cyangugu) ICTR-99-46)., Arusha, 2006. -ICTR, Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Munyakazi Yusufu, (Munyakazi Yusufu (ICTR-97-36A), Arusha, 2011. -ICTR, Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Théoneste Bagosora, Gratien Kabiligi , Aloys Ntabakuze, Anatole Nsengiyumva, Case No. ICTR-98-41-T, Judgement and Sentence, igika cya 278, urupapuro rwa 66, 18 Ukuboza 2008. Inyandiko z'Inkiko Gacaca -Inyandiko z'Inkiko Gacaca, igitabo cy'ikusanyamakuru mu Kagali ka Murangi, Umurenge wa Gihundwe B, Akarere ka Rusizi. -Inyandiko z'Inkiko Gacaca, igitabo cy'ikusanyamakuru mu Kagali ka Ruganda, Umurenge wa Gihundwe B, Akarere ka Rusizi. -Inyandiko z'Inkiko Gacaca, igitabo cy'ikusanyamakuru
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
414 mu Kagali ka Rweya, Umurenge wa Nkanka, Akarere ka Rusizi. -Inyandiko z'Inkiko Gacaca, igitabo cy'ikusanyamakuru mu Kagali ka Muyange, Umurenge wa Nkanka, Akarere ka Rusizi. -Inyandiko z'Inkiko Gacaca, igitabo cy'ikusanyamakuru mu Kagali ka Kamanyenga, Umurenge wa Nkanka, Akarere ka Rusizi. -Inyandiko z'Inkiko Gacaca, igitabo cy'ikusanyamakuru mu Kagali ka Batero, Umurenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi. -Inyandiko z'Inkiko Gacaca, igitabo cy'ikusanyamakuru mu Kagali ka Gatovu, Umurenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi. -Inyandiko z'Inkiko Gacaca, igitabo cy'ikusanyamakuru mu Kagali ka Gatovu, Umurenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
415 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu UMUGEREKA 1. INYANDIKO Z'UBUYOBOZI ZIFASHISHIJWE MURI UBU BUSHAKASHATSI 1. 1. Ibaruwa No770/04. 09. 01/4 yo ku wa 6 Ugushyingo 1990 Burugumesitiri wa Komini Karengera Natete Fulgence yandikiye Porokireri wa Repubulika i Cyangugu amugezaho raporo kuri Kampayana Jean ukekwaho kuba icyitso cy'inyangarwanda
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
416 1. 2. Ibaruwa No 805/04. 09. 01/4 yo ku wa 13 Ugushyingo 1990 Burugumesitiri wa Komini Nyakabuye yandikiye Porokireri wa Repubulika i Cyangugu amumenyesha umwanzuro wafatiwe abakekwa ko ari ibyitso by'inyangarwanda
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
417 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu 1. 3. Ibaruwa No 102/04. 09. 01/4 yo ku wa 04 Gashyantare 1991 Burugumesitiri wa Komini Karengera yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu amugezaho inyandikomvugo y'akanama k'umutekano kaguye kateranye ku wa 21 Mutarama 1991
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
418
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
419 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
420
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
421 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
422 1. 4. Ibaruwa No 102/04. 09/1yo ku wa 09 Gashyantare 1991 Burugumesitiri wa Komini Karengera yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu amugezaho inyandikomvugo y'inama yo ku wa 23 Mutarama 1991
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
423 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
424
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
425 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
426
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
427 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
428
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
429 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu 1. 5. Ibaruwa No E/153/D. 11/A/Proré yo ku wa 06 Gashyantare 1991 Porokireri wa Repubulika i Cyangugu yandikiye Minisitiri w'Ubutabera amugezaho inyandikomvugo y'inama yo ku wa 6 Gashyantare 1991 yagiranye n'Abagenzacyaha ba Kanto muri Cyangugu.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
430
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
431 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
432
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
433 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
434 1. 6. Ibaruwa No 653/04. 09. 01/4 yo ku wa 10 Kamena 1991 iri ku mugereka, Burugumesitiri wa Komini Karengera Natete Fulgence yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu amugezaho raporo y'umutekano
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
435 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
436
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
437 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu 1. 7. Ibaruwa No0238/04. 17. 02 yo ku wa 18 Gashyantare 1992 Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu KAGIMBANGABO Andereya yandikiye Minisitiri w'Imirimo n'imibereho myiza y'Abaturage amugezaho raporo y'ubutumwa mu Ruhengeri muri Komini Butaro ku wa 6 Gashyantare 1992.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
438
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
439 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
440
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
441 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
442 1. 8. Ibaruwa No01595/04. 09. 01/4 yo kuwa 18 Nzeri 1992, Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu yandikiye Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu n'Amajyambere ya Komini amugezaho inyandikomvugo y'inama y'umutekano.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
443 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
444
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
445 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
446
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
447 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
448
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
449 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu 1. 9. Ibaruwa yo ku wa 9 Nzeri 1992, Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu yandikiye Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu n'Amajyambere ya Komini amugezaho inyandikomvugo y'inama yagiranye n'abahagarariye amashyaka muri Perefegitura ya Cyangugu.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf