text
stringlengths
0
5.99k
source
stringclasses
14 values
106Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri 2. 2. 1. Mu yahoze ari Komini Nkuli Mu yahoze ari Komini Nkuli, kwica Abatutsi mu buryo bweruye byabaye mu mpera z'ukwezi kwa Mutarama 1991 no muri Gashyantare 1991. Umutangabuhamya warokotse ubwicanyi muri icyo gihe asobanura uko byagenze: Bigeze mu matariki ya nyuma y'ukwezi kwa Mutarama, hagati ya 25-29 Mutarama 1991, haje igitero kirimo abaturage basanzwe n'abasikire, bahita bica umubyeyi wanjye (papa) Binyavanga Assiel. Mu bandi bishwe harimo Mukarukeba Annonciate n'umwana we w'imyaka 2, umwarimu witwa Sebarara, Kamali, Aleluya Wilson, Gafuranendi, Joel, Pasteur Gashashari. Hari n'abaroshywe mu mazi, bose bishwe n'abaturage basanzwe, barimo Rwakibibi, ni nawe watanze itegeko ngo badufate ku ngufu. Muri ubwo bwicanyi, harimo Konseye Nyirakamanzi Phoibe alias Nyirakamodoka, Claude, Seburigeri mwene Bajaja wo muri Segiteri ya Jenda n'abandi 147. Ubwicanyi bwarakomeje, bigeze ku itariki 4 Gashyantare 1991, habaho kwica mu buryo bukomeye, kuko abasirikare bafatanyije n'abaturage basanzwe, habaho guhiga Abatutsi mu mashyamba no mu bihuru. Kuri iyo tariki, Abatutsi bari batuye mu yahoze ari Komini Nkuli biciwe mu ngo zabo, abandi bicirwa aho bari bihishe, ndetse hari nabo bafataga bakajya kubicira ku buvumo bwa Nyaruhonga, abandi babaroha mu kiyaga cya Nyirakigugu. Mu baroshwe muri icyo kiyaga harimo Mukabutera Pauline n'umwana yari ahetse, Bakomeza, Donata, Nyiragasimbi Pascasie, Mukabutera n'abandi 148. 147 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya TUYISHIME Charlotte mu Karere ka Nyabihu, Gashyantare 2017 148 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya JURU Anastase na KAYISIRE Anastase mu Karere ka Nyabihu Werurwe, Gashyantare 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
107Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Umutangabuhamya wiciwe umuryango we wose avuga kandi ko nyuma yaho Inkotanyi zitangirije urugamba rwo kubohora Igihugu, Abatutsi batuye mu gace kegeranye n'ibirunga bahuye n'ibibazo bikomeye. Ku itariki ya 4 Gashyantare 1991, abasirikare bafatanije n'abayobozi bo mu nzego z'ibanze za Komini Nkuli biraye mu Batutsi barabica. Umutangabuhamya avuga ko umuryango we ugizwe n'abantu batanu wose wishwe bawuroha mu kiyaga cya Nyirakigugu. Usibye umuryango we, hishwe n'abandi Batutsi benshi, barimo umuryango wa Sebuhiriri ugizwe n'abantu batandatu 149. Hishwe Abatutsi benshi mu masegiteri atandukanye yari agize Komini ya Nkuli. Nko muri Segiteri ya Jenda yayoborwaga na Konseye Nyirakamanzi Phoibe, hishwe Abatutsi benshi barimo: Akumwami Enoki, Nyirarudodo Sara, Bujari, Kigingi, Mukeshimana n'abandi. Mu bagize uruhare mu rupfu rw'abo Batutsi havugwa cyane cyane Konseye wa Segiteri ya Jenda Nyirakamanzi Phoibe alias Nyirakamodoka, kuko amaze kuroha abishwe mu kiyaga cya Nyirakigugu, yakoresheje inama abwira abaturage ko nihagira ubabaza ibijyanye n'urupfu rw'abo Batutsi, bajye bavuga ko bishwe n'Inkotanyi. Kwica Abatutsi byagendanaga no gufata ku ngufu abakobwa b'Abatutsikazi. Nk'uko bisobanurwa n'umwe mu babyiboneye: Bamfashe ndi kumwe n'umukobwa witwa Heleda wa Munyantarama batujyana kuri Komini Nkuli. Mbere yo kugera kuri Komini, umwe mu bari badutwaye witwa Mbaruhire yansabye indangamuntu, mu gihe ndimo nyishaka ngo nyimuhe, yahise ansunikira munsi y'umuhanda, abandi bari kumwe nawe barimo Kanuma, Macinya na Gahara bafata Heleda bamuryamisha hasi batangira kumusambanya. Barangije kumusambanya 149 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya KAYISIRE Anastase mu Karere ka Nyabihu, Gashyantare 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
108Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri bamusubije inyuma bamujyana kwa Konseye Nyirakamodoka, bamugejejeyo asa n'uwapfuye150. Muri Gashyantare 1991, usibye kwica Abatutsi, hari n'abiyahuye kubera kunanirwa kwakira ibyo babonaga, cyane cyane iyo umugabo yabonaga umugore we bamusambanya ku mugaragaro mu maso ye. Bamwe mu bagore b'Abatutsikazi bafashwe ku ngufu mu ruhame, bituma abagabo babo bananirwa kubyakira, bityo bahitamo kwiyahura harimo Rwamakambira wiyahuye nyuma y'uko umugore we afashwe ku ngufu, abicanyi bakaba barabikoze mu rwego rwo kumwereka ko nta jambo afite, ko bafite uburenganzira bwo kubagenza uko bashaka 151. Mu bagize uruhare mu iyicwa ry'Abatutsi muri Komini Nkuli muri Mutarama na Gashyantare 1991 harimo Colonel Bizimungu Augustin, Colonel Bivugabagabo, Colonel Setako Ephrem, Major Bizabarimana, Lieutenant Hasengineza Boniface na brigadier wa Komini Sebagabo, Burugumesitiri wa Komini Nkuli Mpiranya Mathias, Konseye wa Segiteri Mukamira Kabutura Anasthase, Konseye wa Segiteri Jenda Nyirakamanzi Phoibe alias Nyirakamodoka, Konseye wa Segiteri Kareba Bagirubwiko, abasirikare, abacuruzi barimo Havugimana Siméon, Buzayire, Maniraho Bernard, Kanuma n'abaturage basanzwe 152. Abatutsi benshi bajyaga kwicirwa ku buvumo bwa Nyaruhonga. Raporo mpuzamahanga ijyanye n'uburenganzira bw'ikiremwa Muntu mu Rwanda yasohotse muri Werurwe 1993, igaragaza ko muri Komini Nkuli, ahitwa Nyaruhonga muri Segiteri ya Kareba, hari ibyobo basanzemo imibiri y'Abatutsi bishwe. Iyo 150 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya JURU Anastase na KAYISIRE Anastase mu Karere ka Nyabihu, Gashyantare 2017 151 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya JURU Anastase mu Karere ka Nyabihu, Gashyantare 2017152 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'abatangabuhamya JURU Anastase na SINANGUMURYANGO Moïse mu Karere ka Nyabihu, Gashyantare 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
109Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Raporo ikomeza igaragaza ko Abatutsi bishwe mu duce twakorewemo igerageza rya Jenoside nka Nkuli, Bigogwe na Kinigi, bagera kuri magana atatu (300). Icyakora raporo zitandukanaye zavugaga ko Abatutsi bishwe ari benshi bigoye kumenya umubare wabo, zikagaragaza ko abishwe bari hagati ya 500 ni 1000 153. Ubuvumo bwa Nyaruhonga bwiciweho Abatutsi mu bihe bitandukanye. Hagati ya 1991 na 1993 ndetse no mu gihe cya Jenoside nyirizina mu 1994. Ku buvumo bwa Nyaruhonga hiciwe Abatutsi babaga bavanye mu makomini ya Nkuli, Karago, Kinigi, Mukingo na Kigombe. Bamwe bahazanwaga bishwe, abandi bakicwa bahageze. Abatutsi bishwe bazanwaga n'imodoka za Komini, imodoka y'ikigo cya gisirikare cya Mukamira, imodoka y'uruganda rw'icyayi rwa Nyabihu, iz'abacuruzi, n'izindi. Iyo imodoka zazanaga imirambo y'Abatutsi bishwe, zabajugunyaga mu buvumo bunini buhari. Iyo bazanaga Abatutsi bakiri bazima, Interahamwe zahitaga zibicira ku munwa w'ubuvumo, zikoresheje amafuni cyangwa imihoro nyuma zikabajugunyamo. Abatutsi benshi bazanaga kuhicirwa ni ababaga bafatiwe kuri za bariyeri; bakaba barabajyanaga babashinyagurira ko babajyanye kwiga muri Kaminuza ya Makelele muri Uganda. Kuri ubu buvumo hakaba harahoraga Interahamwe zitahava zitegereje abari buhazanwe ari bazima ngo zibice. 2. 2. 2. Mu yahoze ari Komini Mukingo Mu yahoze ari Komini Mukingo, Abatutsi benshi bishwe mu matariki akurikira ifatwa ry'umujyi wa Ruhengeri n'ingabo zari iza FPR-Inkotanyi kuwa 23 Mutarama 1991. Mu matariki ya 25 Mutarama 1991, ibitero biyobowe na Burugumesitiri Kajelijeli afatanyije n'inzego zishinzwe umutekano (abasirikare, abapolisi ba Komini, abagaride ) n'abaturage basanzwe, biraye mu Batutsi babicisha intwaro za gakondo, imbunda na za grenades. 153 International report on Human Rights violation in Rwanda, January 7-21, 1993, p. 17
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
110Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Ku itariki ya 25 Mutarama 1991, Burugumesitiri Kajelijeli Juvénal yohereje n'ímodoka ye abapolisi ba Komini n'abarinzi ba pariki y'ibirunga gufata Abatutsi b'Abagogwe, babazana ku biro bya Komini Mukingo. Nyuma yo kugezwa kuri Komini, bahise babicisha imbunda, imipanga n'amacumu ndetse habaho no gusambanya abagore b'Abatutsikazi mu maso y'abana babo 154 Inama yateguye ubwo bwicanyi yabaye nyuma y'aho gereza ya Ruhengeri ifunguwe n'ingabo za RPA. Iyi nama ikaba yari yitabiriwe n'abayobozi batandukaye harimo Nzirorera Joseph wari Minisitiri w'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, akaba yarakomokaga muri iyi Komini, Nzabagerageza Charles wabaye Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri kugera mu 1992, Côme Bizimungu wari Perefe wa Perefegitura ya Gisenyi na Casimir Bizimungu wari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga. 155 2. 2. 3. Mu yahoze ari Komini Kinigi Mu yahoze ari Komini Kinigi, Abatutsi bishwe mu matariki ya 26-27 Mutarama 1991. Nk'uko bivugwa n'abatangabuhamya, Umututsi wa mbere yishwe ku itariki 26 Mutarama ubwo yari ahuye n'agatsiko k'abagore muri Bisate (ubu ni mu murenge wa Kinigi) bari bahunze kubera ibitero by'Inkotanyi. Umwe mu batangabuhamya agira ati : Uwitwa Bagayindiro Samuel yafunguwe kuwa 23 Mutarama 1991 ubwo Inkotanyi zafunguraga gereza ya Ruhengeri, yari yarafunzwe yitwa icyitso, yaratashye ageze iwe asanga ab'iwe bahunze, akurikira inzira banyuzemo. Kuwa 26 Mutarama, ageze muri Bisate ahura 154 Rapport de la Commission Internationale d'enquête sur les Violations des droits de l'homme au Rwanda depuis le 1er Octobre 1990, 7-21 Janvier 1993, p. 31 155 Rapport de la Commission Internationale d'enquête sur les Violations des droits de l'homme au Rwanda depuis le 1er Octobre 1990, 7-21 Janvier 1993
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
111Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri n'abagore bamwica bamuteye amabuye, bamubwira ngo 'izi nyenzi ni zo ziri kutubuza amahoro156. Abatutsi bishwe babakuye mu ngo zabo babakusanyiriza ahitwa kuri Rond Point hafi ya Komini ya Kinigi. Babanje kubakubita, bamaze kubagira intere, abasirikare barabarasa. Abagize uruhare mu iyicwa ry'Abatutsi muri iyo Komini harimo Burugumesitiri wa Komini, Gasana Tadeyo, abasirikare n'abapolisi ba Komini. Raporo mpuzamahanga ya komisiyo y'uburenganzira bwa Muntu igaragaza ko ku itariki ya 27 Mutarama 1991 nka saa cyenda z'amanywa, ba Konseye ba Komini bayobowe na Burugumesitiri wa Komini Kinigi Gasana Tadeyo, bafashe Abatutsi b'Abagogwe babajyana hafi y'ibiro bya Komini, ahitwa « rond point » aba ariho babicira. Bicishijwe imipanga, amacumu, amabuye n'ibisuti by'imigano. Nyuma yaho, haje abasirikare, nabo bagenda barasa buri umwe wese kugira ngo hatagira urokoka. Abatutsi barenga mirongo itandatu bishwe kuri iyo tariki 157. Burugumesitiri wa Komini Kinigi, Gasana Tadeyo, afatanije n'abasirikare bakoze iyo bwabaga ngo barimbure, bamareho uwitwa Umututsi wese. Abagaride ba pariki nabo bagize uruhare mu kwica Abatutsi no kugarura Abatutsi bashakaga guhungira muri Zayire. Abo abagaridi bafataga bahitaga babica. Diogène Bideri mu gitabo yanditse “Le massacre des Bagogwe, Un prélude au génocide des Tutsi, Rwanda: 1990-1993” avuga ko Komanda wa Jandarumeri ya Ruhengeri Nzapfakumunsi Jean Marie Vianney yagize uruhare mu iyicwa ry'Abatutsi bo muri Komini ya Kinigi na Mukingo. Abajandarume yayoboraga nibo bishe Abatutsi muri ayo makomini bitwaje ko barwanyaga 156 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya NDAGIJIMANA Jérôme mu Karere ka Musanze, Werurwe 2017 157 Rapport de la Commission Internationale d'enquête sur les Violations des droits de l'homme au Rwanda depuis le 1er Octobre 1990, 7-21 Janvier 1993, p. 31
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
112Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Inkotanyi, kandi ko Inkotanyi zabashije kugera mu mujyi wa Ruhengeri zibifashijwemo na bene wabo w'Abatutsi (Bideri 2009, p. 65). Raporo ya Commission Internationale d'Énquete sur les Violations des droits de l'homme au Rwanda depuis le 1er Octobre 1990 igaragaza ko uhereye mu Kwakira 1990, Abakonseye bakoresheje inama nyinshi zishishikariza urwango no kwica Abatutsi. Muri izo nama, nta Mututsi wari wemerewe kuzijyamo. 158 Ba Konseye bafatanije na Burugumesitiri Gasana bavugwa muri raporo ya Komisiyo mpuzamahanga yavuzwe haruguru barimo : Konseye wa Segiteri Gihora Ndagije; uwa Segiteri ya Kagano Matayo; uwa Segiteri ya Musanze Bizimana na Konseye wa Segiteri Nyarugina. Muri Komini Kinigi, Abatutsi bongeye kwicwa ku itariki ya 28 Nyakanga 1991 nyuma yaho ingabo za RPF-Inkotanyi zigabye igitero muri Segiteri Bisate zinyuze muri Segiteri Nyabisinde. Igihe cyose Inkotanyi zabaga zagabye igitero, Abatutsi batuye muri ako gace ndetse n'abahegereye baricwaga. Ni muri urwo rwego, abasirikare ba FAR bafatanije na bamwe mu baturage nka Munyandoha Mathias na Ndagijimana Jean Damascène, bagiye gufata abagabo b'Abatutsi batuye muri Segiteri ya Nyabisinde barabica. Ababashije kumenyekana bishwe kuri iyo tariki harimo Gashabuka, Kayijamahe, Hategekimana Michel, Rurangwa na Rwabukwisi 159. Mu bandi bagize uruhare mu iyicwa ry'Abatutsi muri Komini Kinigi twavuga Munyakarambi wo muri Segiteri ya Nyarugina, Resiponsabule wa Serire Kidendezi Semibumbe, umugaridi wa 158 Rapport de la Commission Internationale d'enquêe sur les Violations des droits de l'homme au Rwanda depuis le 1er Octobre 1990, 7-21 Janvier 1993,p. 32. 159 Inyandiko z'Inkiko Gacaca, Intara ya Ruhengeri, Akarere ka Musanze, Umurenge wa Kinigi.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
113Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri pariki witwa Tengura, Konseye wa Segiteri Kanyamiheto Kavarisi, Resiponsabule wa Serire Rwamahoro Kabuga n'abandi160. Mu yandi makomini atandukanye yari agize Perefegitura ya Ruhengeri naho Abatutsi barishwe nubwo bitari bimeze nko mu makomini yavuzwe haruguru. 2. 2. 4. Mu yahoze ari Komini Nkumba Muri Komini Nkumba Abatutsi barishwe bigizwemo uruhare n'uwari ukuriye ingabo muri ako gace, Major Muvunyi Tharcise. Kwica Abatutsi muri ako gace byashyizwemo imbaraga nyinshi nyuma yaho RPF-Inkotanyi ifunguye gereza ya Ruhengeri kuwa 21 Mutarama 1991. Nyuma y'iyo tariki, Major Muvunyi Tharcisse bitaga “Gafuni” yatangiye kwica Abatutsi, abaziza ko ari ibyitso by'inkotanyi. Major Muvunyi yatumaga abaturage kumuzanira Abatutsi abita ibyitso, bagera aho ari akabategeka kwicukurira, bagenda bigera mu mwobo, bamara gukwiramo neza akabicisha agafuni afatanyije n'abasirikare be hamwe na Nduwayezu Francois wari Resiponsabule wa Serire Serire Gafumba. Bakaba bariciwe mu Murenge wa Rugarama, Akagari ka Gafumba, Umudugudu wa Sasa. Uwo musilikare bari baramuhimbye iryo zina biturutse ko, ku itariki ya 23 Gashyantare 1991 hari Abatutsi yafashe abahamba bakirimo umwuka nyuma yo kubakubita agafuni, agira ngo nk'uko yabivugaga, abandi baturage barebereho urubategereje nibafatwa bakorana n'Inkotanyi. Aha muri Rugarama akaba ariho honyine mu yahoze ari Komini Nkumba na Kidaho habarizwa urwibutso: Urwibutso rwa Rugarama ruruhukiyemo imibiri y'Abatutsi 16 bishwe mbere y'uko Jenoside nyir'izina itangira mu 1994. Uretse urwibutso rwa Rugarama, Abatutsi biciwe muri Burera bashyinguye kandi mu Rwibutso rwa Rusarabuye ruri mu murenge wa Rusarabuye. 160 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya NDIBABAJE Assiel mu Karere ka Musanze, Werurwe 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
114Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Ba Konseye ba za Segiteri nibo batungiraga agatoki abagize inzego z'umutekano, bakaza gutwara Abatutsi mu buryo bwo kubanyuruza (kidnapping ). Umutangabuhamya muri raporo ya Commission Internationale d'enquête sur les Violations des droits de l'homme au Rwanda depuis le 1 er Octobre 1990, avuga ko mbere y'uko ubwicanyi buba, perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri, Charles Nzabagerageza, yakoresheje inama mu kwezi k'Ukuboza 1990. Iyo nama yitabiririwe n'abari bitwaje imipanga n'amacumu bazi ko bagomba kwica Abatutsi nk'uko byakozwe muri Komini Kibilira. Perefe Nzabagerageza yabwiye abaje mu nama ko baba basubije inkota mu rwubati, ko igihe cyo kwica Abatutsi nikigera, bazabimenyeshwa 161. Nk'uko bigaragara muri raporo yavuzwe haruguru, abategetsi bakuru barimo Joseph Nzirorera (Minisitiri wa Mine n'ubukorikori), Charles Nzabagerageza (Perefe wa Ruhengeri), Come Bizimungu (Perefe wa Gisenyi), Casimir Bizimungu (Minisitri w'ububanyi n'amahanga), Protais Zigiranyirazo (muramu wa Habyarimana) bakoze inama bemeza ko bagomba kwica Abagogwe. Iyo raporo ikomeza igaragaza ko kwica Abagogwe byari bishyigikiwe na Perezida Habyarimana Juvénal, umugore we na Colonel Sagatwa (muramu wa Perezida Habyarimana). Colonel Sagatwa akaba ariwe watanze igitekerezo cyo kwica Abagogwe, byemezwa na Perezida Habyarimana Juvénal. Uruhare rwa perefe Nzabagerageza Charles na Come Bizimungu kwari ugushaka ba Burugumesitiri bakabagezaho uwo mugambi, mu gihe igikorwa cyaba gitangiye bakabifashwamo n'Abajandarume. Minisitiri Joseph Nzirorera we yashinzwe gushaka amafaranga azakenerwa kugira ngo uwo mugambi ushyirwe mu bikorwa 162. 161 Rapport de la Commission Internationale d'enquête sur les Violations des droits de l'homme au Rwanda depuis le 1er Octobre 1990, 7-21 Janvier 1993 162 Rapport de la Commission Internationale d'enquête sur les Violations des droits de l'homme au Rwanda depuis le 1er Octobre 1990, 7-21 Janvier 1993, p. 38
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
115Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Nk'uko na none Bizimana abigaragaza, inyandiko na raporo zitandukanye zagarutse ku bwicanyi bwakorewe Abagogwe kuva mu 1991. Inyandiko ya Minisitiri w'ubutegetsi bw'Igihugu n'Amajyambere ya Komini Faustin Munyazesa yanditse ku itariki 6 Nyakanga 1991 muri Perefegitura ya Gisenyi na Ruhengeri igaragaza ko hishwe abagogwe 286 muri Perefegitura ya Ruhengeri na 86 muri Perefegitura ya Gisenyi, ikanatanga amazina y'abishwe, Serire bari batuyemo, Segiteri na Komini zabo 163. Mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Abagogwe bishwe muri Komini Butaro, Kigombe, Nkumba, Kidaho, Kinigi na Nkuli:-Komini Butaro hishwe 24; abapfakaye 14, imfubyi 44;-Kigombe hishwe 17, abapfakaye 1, imfubyi 46-Nkumba abishwe ni 15, abapfakaye 10, imfubyi 40-Kidaho hishwe 20, abapfakaye 27, imfubyi 97-Kinigi abishwe ni 20, abapfakaye 18, imfubyi 59 164 Mu ibaruwa ya Minisitiri Munyazesa no 770/04. 09. 01 yo kuwa 15 Ugushyingo 1991, avuga ko muri Perefegitura ya Ruhengeri:- Hishwe Abatutsi 117, barimo abagabo 103 n'abagore 14; -Abasigiwe ubumuga akaba ari 101, barimo abagabo 62, abagore 22 n'abana 17. -Abapfakaye ni 86 barimo abagabo 10 n'abagore 76. -Imfubyi zapfushije ababyeyi bombi ni 9, izapfushije umubyeyi umwe ni 292, n'abanyeshuri 70 165. 163 Bizimana Jean Damascène (2014), Inzira ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Kigali-Rwanda, p. 1464-153 164 Bizimana Jean Damascène (2014), Inzira ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Kigali-Rwanda, p. 146165 Bizimana Jean Damascène (2014), Inzira ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Kigali-Rwanda, p. 147
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
116Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Mu mwaka wa 1992, abanyamategeko babiri b'ababirigi, Maitre Eric Gillet na André Jadoul bari boherejwe n'ishyirahamwe rirengera uburenganzira bwa Muntu ryo mu bubirigi ryakoreye iperereza mu Rwanda mu matariki 9-17 Mutarama na 2-5 Gashyantare 1992. Mu bushakashatsi bwabo bakoranye n'amashyirahamwe yo mu Rwanda nka ADL (Association Rwandaise pour la défense des droits de la personne et des libertés publiques) na Kanyarwanda. Muri raporo yabo basohoye muri Gicurasi 1992, bagaragaje ko mu Rwanda hariho akarengane gakomeye kakorerwaga Abatutsi nko kwirukanwa mu mirimo, gufungirwa ubusa kandi mu buryo bubi, bamwe bagapfira muri gereza, kwica Abatutsi cyane cyane muri Perefegitura ya Gisenyi na Ruhengeri nyuma y'ifatwa ry'umujyi wa Ruhengeri n'ingabo zahoze ari za FPR mu ijoro ryo kuya 22 Mutarama 1991. Nk'uko iyo raporo ibigaragaza, mu minsi yakurikiye ifatwa ry'umujyi wa Ruhengeri, abategetsi bakoze listi z'Abatutsi muri Komini zitandukanye, hakurikiraho kohereza ingabo zo kubica. Benshi barishwe, abashoboye kurokoka bahungira muri Zayire. Aho ubwicanyi bwakaze cyane nk'uko bigaragazwa n'iyo raporo ni muri Komini Kinigi na Mukingo mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri na Komini Mutura mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi. Mu bafunzwe bagaragazwa n'iyo raporo harimo Samvura Epimaque wafatiwe mu rugo rwe n'abasirikare bavuye mu kigo cya Mukamira bamujyana ku biro bya Komini Mukingo. Abandi bafashwe na Burugumesitiri Kajelijeli bakicwa harimo Gasahani Jean Damascène wari umwarimu ku mashuri abanza ya Mukingo; Bukumba Augustin wakoraga mu rukiko rw'ubujurire rwa Ruhengeri; Ndayambaje Florenti wari umushoferi, na murumuna we Ndayizeye alias Gihoza bo muri Komini Kigombe; Segahwege Samuel wari umukozi muri serivisi y'amateme n'imihanda ya Ministeri y'imirimo ya Leta n'ingufu; Nshutinzima Sabin wari umwarimu ku Mukingo; Kabeja Sostène n'umugore we bishwe na Burugumesitiri wa Komini Nkuli afatanije n'abasirikare; Biniga Faustin wajyanywe
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
117Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri mu kigo cya gisirikare cya Mukamira agakubitirwayo bikomeye nyuma akaza kugwa mu bitaro bya Ruhengeri; Manzi Buhirike wafungiwe muri gereza ya Ruhengeri, akagwayo; Mutijima Pierre Chrisologue wiciwe i Gitarama; Sebuhayi wiciwe mu rugo iwe; Munangu n'umuhungu we Ntanyoroka; Bajyagahe Bernard wari umwarimu wiciwe mu nzira bamutemye, n'abandi. Muri Werurwe 1993, umuryango mpuzamahanga urengera uburenganzira bwa muntu (FIDH) wagaragaje ko mu yahoze ari Komini Kinigi hishwe inzirakarengane zijugunywa mu byobo rusange. Ubwo bwicanyi bwayobowe na Burugumesitiri Gasana Thaddée. Muri Komini Mukingo ubwicanyi bwayobowe na Burugumesitiri Juvénal Kajelijeli afatanije na Minisitiri Nzirorera Joseph. Muri Komini Nkuli, Abatutsi benshi barishwe, bamwe bajugunywa mu buvumo bwa Nyaruhonga, abandi bicirwa mu kigo cya gisirikare cya Mukamira. Raporo ya FIDH igaragaza ko abayobozi bakuru bagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Ruhengeri harimo Minisitiri w'ubutegetsi bw'Igihugu n'Amajyambere ya Komini Mugemana Jean Marie Vianney, Perefe wa Ruhengeri Charles Nzabagerageza, n'uwayoboraga gereza ya Ruhengeri Sukiranya Jeremie 166. Abo bayobozi bashishikarije abaturage gutema ibihuru kugira ngo Inkotanyi zitazabona aho zihisha. Babwiraga abaturage ko bagomba kumenya ko uwica icyatsi kibi agomba kukirandurana n'imizi yacyo yose 167. Muri rusange, abagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Ruhengeri hagati ya 1990 na 1993 166 Bizimana Jean Damascène (2014), Inzira ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Kigali-Rwanda, pp. 153-154 167 Rapport de la Commission Internationale d'enquête sur les violations des droits de l'homme au Rwanda depuis le 1er Octobre 1990 (7-21 Janvier 1993), Mars 1993, p. 33
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
118Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri ni abategetsi bakuru bo mu nzego za gisivili na gisirikare barimo Perezida Habyarimana Juvénal n'umugore we Agata Kanziga, Zigiranyirazo Protais (muramu wa Habyarimana), Minisitiri w'ububanyi n'amahanga, Bizimungu Casimir; Perefe wa Ruhengeri Charles Nzabagerageza; Lieutenant Colonel Ephrem Setako, uwari Superefe ushinzwe amategeko n'ubutegetsi, Kayitana Gaetan n'abandi. 2. 3 Kwanga nkana gukora iperereza ku bwicanyi bwakorewe Abagogwe Nyuma y'uko Abatutsi b'Abagogwe bishwe ku mugaragaro bikozwe n'ubutegetsi bwa Habyarimana ndetse na raporo mpuzamahanga z'uburenganzira bw'ikiremwamuntu zikabiga-ragaza, Leta ya Habyarimana yo yavugaga ko icyihutirwa atari ukumenya abantu bapfuye n'uko bapfuye ahubwo icyambere ari ukugarura amahoro mu Banyarwanda. Inyandiko-mvugo y'inama y'umutekano ya Perefegitura ya Ruhengeri yateranye kuwa 15 Gicurasi 1992, imwe mu myanzuro y'iyo nama ni uko MINIJUST itarikwiriye kwihutira gukora anketi y'uko abagogwe bapfuye ngo kuko zakurura imvururu zatuma amoko asubiranamo. Mu buryo burambuye, dore uko inama yanzuye kuri anketi zagombaga gukorwa na MINIJUST ku Bagogwe ngo baba barishwe:......... Nyuma yo kungurana ibitekerezo, inama yasanze icya mbere kandi cyihutirwa atari ukumenya abantu bapfuye n'uko bapfuye, ahubwo icya mbere ari ukugarura amahoro mu Banyarwanda; ikindi ari uko atari Abatutsi bapfuye gusa, hari n'Abahutu bapfuye kandi bagipfa. Izo anketi rero ahubwo urasanga zigamije gukurura imvururu zatuma amoko asubiranamo. Intambara rero yaziye bose: hari abapfuye, hari abatwawe n'inyenzi, abahunze n'abakuwe mu byabo n'iyo ntambara. Ntabwo rero abantu bamwe bagomba kwihandagaza ngo
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
119Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri bababazwa n'ubwoko bumwe kuko birushaho kuremereza imitima y'abantu kubera iyi ntambara ikibabaza rubunda. Gushaka kuzikura rero ibintu byibagiranye byarushaho gushoza imvururu mu baturage. Inama kandi isanga ari ngombwa ko uzashoza imvururu zizaturuka kuri izo anketi azishingira kuza kuzihosha 168. Iyo nama yari yitabiriwe na:-Dr. Nzabagerageza Charles: Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri;-Nzanana Dismas: Superefe wa Suprefegitura ya Busengo;-Semasaka Faustin: Superefe wa Suprefegitura ya Kirambo;-Kayitana Kayitani: Superefe ushinzwe iby'ubutegetsi n'amategeko;-Ntarwanda Célestin: Superefe ushinzwe ibya Politiki;-Ntagandamwabo Félicien: Superefe ushinzwe iby'ubuku-ngu na Tekiniki;-Twagiramungu Isaak: Superefe ushinzwe iby'imibereho myiza y'Abaturage, uburezi n'umuco;-Sinamenye Gervais: Burugumesitiri wa Komini Butaro-Nkiranuye Jean Damascène: Burugumesitiri wa Komini Cyabingo-Munyaneza Ezechiel: Burugumesitiri wa Komini Cyeru 168 Perefegitura ya Ruhengeri, Ibaruwa no 023/04. 09. 01/16 yo kuwa 23/5/1992 iherekeza inyandikomvugo y'inama y'umutekano ya Perefegitura ya Ruhengeri kuwa 15 Gicurasi 1992, yasinywe na Perefe Dr. Nzabagerageza Charles, yandikiye Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu n'Amajyambere ya Komini.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
120Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri-Nizeyimana Jean Bosco: Burugumesitiri wa Komini Gatonde -Ntahompagaze Jean Bosco: Burugumesitiri wa Komini Kidaho-Maniragaba Fabien: Burugumesitiri wa Komini Kigombe-Gasana Thaddée: Burugumesitiri wa Komini Kinigi-Kajelijeli Juvénal: Burugumesitiri wa Komini Mukingo-Bigirimana Jean Sauveur: Burugumesitiri wa Komini Ndusu -Mpiranya Mathias: Burugumesitiri wa Komini Nkuli-Matemane Faustin: Burugumesitiri wa Komini Nkumba -Nkurunziza Léonidas: Burugumesitiri wa Komini Nyakinama-Uwurukundo Réverien: Burugumesitiri wa Komini Nyamugali-Bagulijoro Léodomir: Burugumesitiri wa Komini Nyamutera-Karekezi Pierre: Burugumesitiri wa Komini Nyarutovu -Nsabimana Jean Baptiste: Burugumesitiri wa Komini Ruhondo;-Major Kanimba: Cmd Jandarumeri Ruhengeri;-Comd Nzabonimpa: Cmdt EGENA;-Mulinda Thomas: Ushinzwe ibiro by'iperereza;-Nsekanabanga François Xavior: Porokireri wa Repubulika-Hakizimana Jean Baptiste: Ushinzwe CRI 169. 169 Perefegitura ya Ruhengeri, Ibaruwa no 023/04. 09. 01/16 yo kuwa 23/5/1992 iherekeza inyandikomvugo y'inama y'umutekano ya Perefegitura ya Ruhengeri kuwa 15 Gicurasi 1992, yasinywe na Perefe Dr. Nzabagerageza Charles, yandikiye Ministri w'Ubutegetsi bw'Igihugu n'Amajyambere ya Komini.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
121Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri 2. 4. Guheza Abatutsi mu nzego za Leta n'izabikorera Nubwo Abatutsi batari mu butegetsi bwite bwa Leta, mu nzego z'umutekano no mu bindi bikorwa byashoboraga kugira aho bihurira na politiki y'ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana Juvénal, bari mu mirimo y'ubucuruzi ku buryo yaje guhira benshi. Ibyo rero nabyo byababaje abarwanashyaka ba MRND batifuzaga kubona Abatutsi batera imbere. Mu inyandikomvugo y'inama ya ba Burugumesitiri yateranye ku biro bya Perefegitura ya Ruhengeri kuwa 10 Gicurasi 1991, imwe mu myanzuro y'iyo nama yasabye ko ishyaka rya MRND rigomba kugira ibyo rivugurura. Mu byo ba Burugumesitiri bashinjaga ishyaka ryabo, harimo ngo kuba MRND yaratonesheje Abatutsi mu butegetsi no mu bukungu bw'Igihugu, aho Abatutsi bagenda batera imbere mu bucuruzi ndetse ngo no kuba politiki y'iringaniza itubahirizwa neza ku buryo Abatutsi bakibona imyanya mu mashuri n'ahandi. Iyi nama yafatiwemo imirongo migari izifashishwa mu kwamamaza ishyaka rya MRND ryagombaga guhangana n'andi mashyaka ya Politiki yashakaga gutangizwa mu rwego rwa Demokarasi. 2. 5. Imyigaragambyo y'abarwanashyaka ba MRND na CDR n'ingaruka byagize ku Batutsi batuye mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Mu gihe hari hamaze gusohoka itegeko ryemera amashyaka menshi mu Rwanda mu 1991, mu mezi yakurikiyeho habayeho icyo bise kubohoza byakorwaga n'abarwanashyaka bagize ishyaka runaka, bazana ku gahato abandi batari mu ishyaka ryabo. Usibye kubohoza, hagiye habaho imyigaragambyo yakorwaga cyane cyane n'abarwanashyaka ba MRND na CDR. Ibibazo by'umutekano mucye ukomoka kuri iyo myigaragambyo yabaye muri Mutarama 1993 byagize ingaruka ku Batutsi. Hari Abatutsi bishwe muri icyo gihe, imitungo yabo isahurwa n'abarwanashyaka ba MRND na CDR.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
122Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Raporo ya Komisiyo Politico Administrative ku mvururu zabaye muri Perefegitura ya Gisenyi, Ruhengeri na Kibuye igaragaza ko kuva kuwa 20 kugeza kuwa 25 z'ukwezi kwa Mutarama 1993 habaye imyigaragambyo yateje imvururu, gutwikirwa no kwicwa kuri bamwe, bikozwe n'abarwanashyaka ba MRND. Nk'uko iyo raporo ikomeza ibigaragaza, muri Komini ya Nyamutera hahunze abaturage bagera kuri 400, inzu zigera kuri 65 ziratwikwa ; muri Komini Gatonde abantu 02 barapfuye, 06 barakomereka, amazu 13 aratwikwa ; muri Komini Nyarutovu, hishwe umuntu umwe biba amatungo ; kimwe no muri Komini ya Nyamugali, hishwe umuntu umwe, hibwa inka imwe 170. Raporo ikomeza ivuga ko Burugumesitiri wa Komini Nyamutera Bagurijoro Léodomir yoherereje ubutumwa perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri ko hari ibikorwa byo guhutaza abaturage, nyamara ntihagira inzego zishinzwe umutekano ziburizamo ibyo bikorwa by'urugomo. Ariko raporo ikagaragaza ko nawe yagize uruhare mu byabaye, kuko atigeze ajya gushaka abajandarume ngo bahoshe izo mvururu, ndetse ko abarwanashyaka ba MRND na CDR bakoraga ibyo bashatse mu gihe we yari yigiriye mu rugo iwe i Nyakinama. Perezida w'Interahamwe muri iyo Komini Munyazikwiye Jean Baptiste, niwe wagize uruhare rukomeye mu gushyigikira ibikorwa by'umutekano mucye byahungabanije Komini bikozwe n'abarwanashyaka ba MRND 171. Mu yahoze ari Komini Gatonde, perezida wa MRND, Nizeyimana Pierre, niwe wateguye anayobora imyigaragambyo yakozwe n'Interahamwe mu kurwanya MDR, ndetse asaba ubufasha bw'Interahamwe zo muri Komini Giciye mu guhangana n'abarwanashyaka ba MDR. 170 Gouvernement du Rwanda (Avril 1993), Rapport de la Commission Politico- Administrative sur les troubles dans les préfectures de Gisenyi, Ruhengeri et Kibuye, p. 6 171 Gouvernement du Rwanda (Avril 1993), Rapport de la Commission Politico- Administrative sur les troubles dans les préfectures de Gisenyi, Ruhengeri et Kibuye, p. 13
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
123Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Mu yahoze ari Komini Nyakinama, ibijyanye n'umutekano mucye watewe n'Interahamwe za MRND bigaragara mu baruwa zitandukanye zandikiwe Umuyobozi w'Akarere ariko ntagire icyo abikoraho. Aha twavuga ibaruwa yo kuwa 22 Mutarama 1993 Nzaramba Charles wo muri Serire Gitaraga, Segiteri ya Rubona, Komini Nyakinama, yandikiye Burugumesitiri wa Komini Nyakinama, amumenyesha ko uwitwa Ntamushobora uhagarariye ishyaka rya MRND muri Komini yazanye igitero cy'Interahamwe kigaca inzugi z'imiryango y'inzu ye zigasahura ibikoresho bitandukanye. Twavuga kandi ibaruwa yo kuwa 22 Mutarama 1993 Konseye Murenzi Tharcisse wa Segiteri Nkotsi, Komini Nyakinama, yandikiye Burugumesitiri wa Komini Nyakinama amugezaho ikibazo cy'umutekano mucye watewe n'Interahamwe za MRND na CDR, ko bafunze abitwa Ntamahungiro na Uzanyinzoga Alphonsine bakaba barabagize ku gahato abarwanashyaka babo. Na none twavuga ibaruwa ya Konseye Barikunda Ibrahimu wa Segiteri Gisoro, Komini ya Nyakinama, yo kuwa 24 Mutarama 1993, yandikiye Burugumesitiri wa Komini Nyakinama amubwira ko Interahamwe ziyobowe na Iyamuremye Yosiya na Senzira ko zakoze urugomo zigasenya amazu muri Segiteri Gisoro. Akaba yarasabaga ubuyobozi bwa Komini ko bwamutera inkunga kuko umutekano ari mucye muri Segiteri ayobora. Imyigaragambyo y'abarwanashyaka ba MRND na CDR yakorwaga hibasirwa Abatutsi, nk'uko bishimangirwa n'ibaruwa ya Murenzi Tharcisse, Konseye wa Nkotsi, Komini Nyakinama, yo kuwa 27 Mutarama 1993, yandikiye Burugumesitiri wa Komini Nyakinama. Muri iyo baruwa, Konseye yavuze ko hari impunzi ziri muri Segiteri ya Nkotsi zahunze kubera imyigaragambyo y'abarwanashyaka bo muri Segiteri ya Shyira, Komini Giciye, Perefegitura ya Gisenyi. Mu bahunze harimo Mukabalisa na Nyirantwari n'abana babiri, bo muri Segiteri ya Shyira, Serire Kana bacumbikiwe muri centre nutritionel, Paruwasi ya Nyakinama; Karake wo muri Serire Kana, Segiteri
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
124Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri ya Shyira wari ucumbitse ku uwitwa Nshimango n'abandi. Konseye akomeza avuga ko Mukabalisa na Nyirantwari bahunze kubera ko bishe umubyeyi wabo bakanatwika n'amazu yabo. Nk'uko bigaragara mu ibaruwa no 0040/0. 05/3 yo kuwa 23/01/1993, Burugumesitiri wa Komini Nyarutovu Twagirayezu Pierre, yandikiye Superefe wa Superefegitura ya Busengo amugezaho raporo y'imyigaragambyo muri Komini Nyarutovu, avuga ko yangije byinshi harimo kwiba, gutwara ibintu by'abaturage, guhohotera abatavuga rumwe nabo, ndetse ko yafashe intera y'amoko y'inzangano mu giturage. Burugumesitiri akomeza avuga ko abakoraga imyigaragambyo biyitaga Interahamwe zari ziturutse kuri Base no muri Komini Nyamugali, bamwe muri zo bakaba barateye umugabo w'Umututsi wacuruzaga witwa Rukazihogo. Muri iyo myigaragambyo, hatwitswe amazu menshi y'abaturage cyane cyane abo mu ishyaka rya MDR, n'Abatutsi bari batuye muri iyo Komini 172. Nyuma yo kumenyeshwa ibiri kubera hirya no hino, ubuyobozi ntacyo bwabikozeho, kubera ko akenshi bwabaga buri inyuma ibiri kuba. Nubwo ari abarwanashyaka ba MRND basaga nk'aho bahanganye n'abarwanashyaka ba MDR, abaturage b'Abatutsi nibo ibikorwa by'urugomo byagiragaho ingaruka. Abatutsi benshi barishwe muri iyo myigaragambyo, amazu yabo aratwikwa ndetse basahura n'imitungo yabo. Kuva igihe urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangizwaga n'ingabo za FPR-Inkotanyi ku itariki ya 1 Ukwakira 1990, kugera muri Gashyantare 1993, Abatutsi bishwe umunsi ku wundi hirya no hino mu gihugu bikozwe na Leta ya Perezida Habyarimana Juvénal. Ni muri urwo rwego ingabo za FPR-Inkotanyi zagabye igitero simusiga ku itariki ya 8 Gashyantare 1993 cyabaye mu 172 Komini Nyarutovu, Ibaruwa no 0040/04. 05/3 yo kuwa 23/01/1993 yanditswe na Burugumesitiri wa Komini, Twagirayezu Pierre.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
125Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri duce dutandukanye tw'Igihugu kugeza ubwo zigeze mu marembo ya Kigali, hagamijwe guhagarika ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi hirya no hino mu gihugu no guha gasopo Leta ya Habyarimana ko itagomba gukomeza kwica Abatutsi. Nubwo Kwica Abatutsi bitahagaze burundu, icyo gitero cyatumye Leta ya Habyarimana yumva ko igomba gushyikirana na RPF-Inkotanyi. Ibyo ariko ntacyo byahinduye kubera ko umugambi wa Jenoside wakomeje kunozwa uhereye mu nzego zo hejuru za gisivili na gisirikare kugera mu nzego z'ibanze.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
126Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri IGICE CYA GATATU: UBURYO BWAKORESHEJWE MU GUTEGURA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU YAHOZE ARI PEREFEGITURA YA RUHENGERI Perefegitura ya Ruhengeri yari mu Majyaruguru y'uburengerazuba bw'u Rwanda, akarere kazwiho kuba kari indiri y'ishyaka rya MRND, ryateguye rikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni agace karanzwe no kwicirwamo Abatutsi bya hato na hato kuva mu 1990; ubwicanyi bwakomeje busozwa na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri ryanogejwe hakoreshejwe uburyo butandukanye burimo inama zihamagarira Abahutu kwanga no kwica Abatutsi, gushyiraho imitwe yitwara gisirikare, kuyitoza no kuyiha ibikoresho, no kuyihamagararira kurimbura Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 3. 1. Gushishikariza urwango n'amacakubiri binyuze mu nama rusange Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, habaye inama zitandukanye muri Perefegitura no mu ma Komini kugira ngo hashyirweho ingamba zo kugera kuri uwo mugambi. Abayobozi n'abandi bavuga rikijyana biganjemo abarwanashyaka ba MRND bakoreshaga inama hirya no hino, bashishikariza abazitabiriye kuba maso, bagahangana n'umwanzi, ariwe Umututsi. Akenshi Abatutsi babaga bahejwe muri izo nama. Gushishikariza Abahutu kwanga no kwica Abatutsi byashyizwemo imbaraga cyane nyuma y'aho RPF-Inkotanyi itangije urugamba rwo kubohora Igihugu kuwa 1 Ukwakira 1990. Abayobozi batandukanye batangiye kubwira abaturage
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
127Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri ko Abatutsi aribo banzi b'Igihugu, ko aribo bateye Igihugu kandi ko bafite umugambi wo kugirira nabi Abahutu, bityo ko nibatirwanaho ngo bikize umwanzi wabo hakiri kare, ko bo bazabarimbura, bakabamaraho bose. Ni muri urwo rwego abayobozi batandukanye bakoresheje inama zatangiwemo ubutumwa bushimangira urwango Abahutu bagomba kugirira Abatutsi, no kubashishikariza kwica Abatutsi. 3. 1. 1. Inama ya Perezida wa Repubulika yo kuwa 15 Ugushyingo 1992 Ku itariki ya 15 Ugushyingo 1992, hakoreshejwe meeting ya MRND yabereye muri Perefegitura ya Ruhengeri kuri Stade ya Ruhengeri. Iyo mitingi yitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo na Perezida wa Repubulika Habyarimana Juvénal. Mu ijambo yagejeje ku baturage ba Perefegitura ya Ruhengeri bari bitabiriye inama, yashimiye Interahamwe, azikundisha abitabiriye inama bose kandi ashimangira ko zikora akazi kazo neza; yivugira mu ruhame ko zigomba gushyigikirwa. Mu buryo burambuye, ijambo rye ryari riteye ritya: IJAMBO PEREZIDA YUVENALI HABYARIMANA YA VUGIYE MURI MITINGI YA MRND YABEREYE MU RUHENGERI KU ITARIKI YA 15 UGUSHYINGO 1992 (KV00-0392E: 07min 44 sec-17 min 44 sec)Ndakeka ko hasigaye gusa ibyo gushima n'ibyo gusezera. Nkaba mpagurukijwe no kugira ngo mbashimire mwese uko mwaje kwizihiza ibirori uyu munsi (... inaudible) Bajyaga bambwira bati kuba rwose utajya muri mitingi ya MRND ngo wirebere, bati ni umunsi mukuru. (amashyi, amafirimbi n'ingoma). None nabyiboneye koko. Icyakora njye sindatangira kujya muri mitingi, uyu munsi gusa nuko nanze guca ku rugo.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
128Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Birasanzwe (amashyi, amafirimbi n'ingoma), birasanzwe, muzi ko ntuye hirya ahangaha, abana baravuze bati turashaka kujya kuramutsa nyogokuru, ngeze hano mbona hateraniye abantu none (... inaudible ), ubundi mu kinyarwanda birasanzwe, iyo ugeze ku rugo ugasanga hari abantu, kenshi baba bateretse, ntiwagenda... (inaudible ). (Amashyi, amafirimbi n'ingoma). Icyakora ninjiye rero, ninjira numvise ikintu, numvise noneho impamvu ba bandi batinya amatora. (amashyi, amafirimbi n'ingoma) Ngo baratsinze, ngo baratsinze, ngo ariko ntibashaka amatora. (amashyi, amafirimbi n'ingoma). Nyumvira! Icyakora numvise impamvu badashaka amatora koko. Maze rero amagambo yanjye ni ayo gushima, nkabanza gushima abashinzwe ishyaka hano mu Ruhengeri, ngashimira Dogiteri Bizimungu uhagarariye ishyaka hano mu Ruhengeri, ngashimira abamufasha muri Bureau Politique, ngashimira abamufasha muri Bureau régional, abamufasha muri Comité Préfectoral, nkabashimira namwe mwese, mwebwe mushyigikiye ishyaka rya MRND, ishyaka ry'amahoro, ishyaka ry'ubumwe, ishyaka rishyigikiye Amajyambere ( amashyi, amafirimbi n'ingoma). None rero, ndasaba abayobozi b'ishyaka ryacu mu maperefegitura yose ko bakwegera aba Serire bo hasi, ko bakwegera abarwanashyaka bacu bo hasi, bakaganira nabo, ko bakwegera abahinzi borozi. Nkunda kuvuga ko igiti atari amashami gusa, ahubwo icya ngombwa ku giti ni imizi ihamye, igaburira icyo giti. (amashyi, amafirimbi n'ingoma). Kandi rero iyo mizi ni abahinzi borozi. Mubegere muganire nabo, mwumve uko bahumeka; mubegere
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
129Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri mwumve ingorane bafite; mubegere igihe bishimye, mubegere igihe bafite ibyago, ni bwo ishyaka ryacu rizarushaho gukomera. Nkaba nsabye rero abayobozi mu nzego zose kwegera rwose abahinzi borozi bagakorana nabo. Abahinzi borozi ni bo shyaka ryacu, nibo Barwanashyaka bacu. Amagambo nakongera kuvuga uyu munsi ni ukubasaba mwese, barwanashyaka ba MRND ko mwashyigikira umutekano. Ndasaba Abanyarwanda bose ko bashyigikira umutekano. Umutekano uhangayikishije Abanyarwanda bose muri iki gihe. Ndabasaba rwose ko MRND ishyigikiye amahoro yakwerekana ko ishyigikiye umutekano. Ndasaba ariko n'abagomba gutahura abagizi ba nabi ko batakwihisha inyuma y'ibigambo ngo ni Interahamwe, ngo ni MRND, n'abandi bose bashaka kubigerekaho. Nibashake abo bantu koko. Nibo bafite ba OPJ, nibo bafite ba Substituts; nk'uko byavuzwe nibo bashinzwe iperereza. Nibashake abo bantu. Koko, bararebye basanga imvururu ziba muri Gitarama, basanga ari Interahamwe koko? (amashyi, amafirimbi n'ingoma). Bararebye mu Bugesera, abantu barafunzwe, barafungurwa, ngo anketi zarabaye! Izo anketi zibahe? Nibazishyire hanze zigaragare (amashyi, amafirimbi n'ingoma). Abafunzwe ku Kibuye basanze harimo Interahamwe? Ariko barakomeza ngo turi muri anketi, turakora anketi, turakora anketi; izo anketi ni bazigaragaze. Niba batazigaragaje ni ukuyobya uburari. Ubwo ni uko basanze harimo abo bashaka kurengera (amashyi, amafirimbi n'ingoma). Mbese ni nka wa mushimusi w'inka : ngo abashimusi b'inka bagiye kwiba ni ijoro maze bagenda bakoma ku myugariro, nyir'inka arabyuka arabatesha, abirukaho, abaturanyi baramutabara. Ba bajura babonye bagiye kubafata bari ku musozi, bafata ikibuye bagihirika mu masaka,
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
130Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri noneho bakoma akamo ngo ngabo nimubakurikire, ngo ngabo ngabo ! Abajegutabara bakurikira cya kibuye, naho abajura bikinze ku nsina basigaye mu mpinga. Ni aho bashaka kutujyana. Izo anketi nibazigaragaze turebe abagome abo aribo, turebe abica abantu muri Nyabikenke, turebe abashenye amazu muri Kibuye, turebe abateze za mines muri Cyangugu. Se ko bafashwe bakabyivugira, aho bava n'amashyaka barimo, ibyo barabihishira iki ? (amashyi, amafirimbi n'ingoma)........... Ko bariya bana bari muri biriya bigo by'impunzi, biriya bigo by'abavuye mu byabo, bariya bana cyane cyane b'imfubyi, ko twabafasha. Ndiyemeza ko buri munyarwanda wumva wishoboye, afashe umwana akamurera, kugeza igihe intambara izarangirira, ndakeka ko abo bana batakomeza kunyagirirwa hanze. Ubungubu murabona ko ari igihe cy'imvura, ko batakomeza kunyagirirwa hanze. Ndabasaba rero Banyaruhengeri, ndabasaba Banya-rwanda mwese, mu ma Perefegitura hirya no hino, ko buri wese yareba umwana yafasha, uwishoboye na none, akamurera kugeza igihe intambara izarangirira. Numvise ikiganiro batugejejeho ejobundi bavuga ukuntu abana bari muri ibyo bigo, biga amashuri muri primaire, badafite n'aho bicara, badafite ikaye yo kwandikamo. Birababaje, dukomeze tubafashe. Njyewe ubwanjye nkaba nsabye perefe wo mu Ruhengeri, nkaba nsabye perefe w'i Byumba, ko yabarura abana bari muri école primaire biga muri ibyo bigo, nkazabashakira njyewe ubwanjye amakaye. (amashyi, amafirimbi n'ingoma). Maze rero amagambo yari ayo gushima, amagambo yari ayo gusezera. Nanze rwose guca ku rugo,
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
131Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri naho ubundi mitingi ntiziratangira, ku giti cyanjye. (amashyi, amafirimbi n'ingoma). Igihe zizatangirira nzatuma ku Nterahamwe maze tumanuke koko. (amashyi, amafirimbi n'ingoma). Niyo mpamvu nsaba Secrétariat National, niyo mpamvu nsaba Umunyabanga mukuru wacu, kumvikana n'abacuruzi kugira ngo dushake ibitambaro by'Interahamwe (amashyi, amafirimbi n'ingoma), kuko Interahamwe iyo ziri mu mwambaro wazo ziraberwa koko. (amashyi, amafirimbi n'ingoma). Ziraberwa rwose ugasanga..., nibashake rero. Barambwiye ngo icyo gitambaro cyahenda, ariko nticyahenda kurusha indi myenda tugura. Nibashake ibitambaro by'Interahamwe zambare, zigaragare. (amashyi, amafirimbi n'ingoma). Amagambo yanjye ni ayo, ni ayo kubashimira mwese, kubashimira ukuntu mwanyakiriye, kubashimira ukuntu mwateguye iminsi mikuru yose, ibirori byose twabonye, amagambo yose avuzwe; gushimira abashinzwe ishyaka MRND hano mu Ruhengeri, gushimira abarwanashyaka ba MRND hano mvuga nti mukomere, icyangombwa ni ugutsinda amatora kandi tuzayatsinda kuko muhagaze neza hirya no hino mu ma Perefegitura. (amashyi, amafirimbi n'ingoma). Igihe rero nikigera, nzabatumaho mwese, nzabwira Interahamwe nti tujyane. Barambwiye ngo wowe n'ujya kwiyamamaza ngo uzajyana abasirikare bawe ngo kugira ngo abe ari bo bakwamamaza; nibanyamamaza hari icyo se? (amashyi, amafirimbi n'ingoma). Ariko nzi ko abazanyamamaza cyane ari Interahamwe kuko turi kumwe. Murakarama. (amashyi, amafirimbi n'ingoma).
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
132Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Nk'uko bigaragara mu ijambo rye, Perezida Habyarimana yashimiye Interahamwe, anabashimira kuri mitingi bakoresha. Habyarimana yari azi neza ko mitingi zikoreshwa n'Interahamwe akenshi zikurikirwa n'ibikorwa bitandukanye byo guhohotera Abatutsi. Aho gusaba Interahamwe kubaha uburenganzira bw'abo badahuje ibitekerezo, yashimiye byimazeyo ibikorwa byabo anabashishikariza gukomeza uwo murongo, no kuwugeza ku baturage bose, ashimangira ko interahamwe zigomba kuba maso no kwirinda umuntu wese ushobora kwivanga muri gahunda yabo. Kuba Perezida Habyarimana yarasabye ko gucengeza amatwara byakorwa kugera ku baturage bo hasi, byerekana imbaraga ubuyobozi zashyize mu gutegura Jenoside aho ubuyobozi bwagombaga kumvisha abaturage kuva ku rwego rwo hasi, ko igihugu nta wundi mwanzi gifite uretse Umututsi, bityo igihe cyo gushyira mu bikorwa Jenoside nikigera, abaturage bazabe bazi kandi baramenyeshejwe akazi kabategereje ko gufatanya n'abayobozi bagahiga Umututsi bivuye inyuma. Aho avuga ko “igiti atari amashami gusa, ahubwo icya ngombwa ku giti ari imizi ihamye, igaburira icyo giti”, yashakaga kwerekana ko ingufu nyinshi zigomba gushyirwa mu baturage, imyumvire yabo ikajya mu murongo wifuzwa, bityo kwica Abatutsi bizakorwe mu gihe gito kandi mu buryo bworoshye, kuko abaturage bazaba bazi icyo gukora. Perezida Habyarimana yasabye abari bitabiriye inama gushyigikira umutekano, mu gihe hirya no hino muri Perefegitura ya Ruhengeri byari byaramaze kwinjizwa mu mitwe y'abaturage ko umwanzi wabo ari Umututsi, ko ariwe wateye igihugu, dore ko abenshi bari baratangiye no kwicwa, nta nkurikizi. Ubutumwa bwe bwakanguriye abaturage gukomeza kurwanya umwanzi no kumwikiza bagamije kwicungira umutekano nk'uko yari yabisabye abaturage n'abayobozi. Ibi bishimangirwa kandi n'uburyo yatinze ku kugaragaraza ko abana bahunze babayeho mu buzima bubi kubera umwanzi igihugu gifite, bityo ko
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
133Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri nihatabaho kuba maso no kumwikiza ko Abanyaruhengeri nabo bashobora guhura n'ibibazo nk'ibyo abo bana bahunze bafite. Muri discours ye, Perezida Habyarimana yareruye, yivugira ko igihe nikigera azatuma ku Nterahamwe ze zimanuke, avuga kandi ko ari kumwe nazo. Ibi yabivuze azi neza icyo bishatse gusobanura. Ijambo rye ryahaye imbaraga Interahamwe bituma zirushaho gukora ibikorwa by'ubugizi bwa nabi harimo kwibasira Abatutsi n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwe. Amezi yakurikiye ijambo rya Perezida Habyarimana, Interahamwe zakoranye umurava zibasira Abatutsi mu duce dutandukanye aho zabaga zakoze imyigaragambyo. Urugero, ni imyigaragambyo yakozwe n'abarwanashyaka ba MRND yabaye hagati y'itariki 19 na 23 Mutarama 1993 mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri na Gisenyi. Nk'uko twabigaragaje mu bice bibanza, Interahamwe za MRND ziraye mu Batutsi n'abarwanashyaka ba MDR zitwika amazu yabo no kubica mu duce dutandukanye, nko muri Komini Nyamutera, Ndusu, Gatonde, ndetse no mu duce twa Perefegitura ya Gisenyi. Ikindi na none, ijambo rya Perezida Habyarimana ryatumye abaturage batari binjira mu mutwe w'Interahamwe bumva ko nabo bagomba kuyoboka uwo mutwe kubera ko ushyigikiwe na Perezida, ibyo byatumye mu duce dutandukanye hashyirwaho Komite yazo kuva ku rwego rwa Segiteri kugeza ku rwego rw'Igihugu. Perezida Habyarimana yari azi neza ibikorwa by'Interahamwe kandi yifuzaga ko bishobotse abaturage bose bazishyigikira mu bikorwa byazo. Nyuma y'inama yavuzwe haruguru yo kuwa 15 Ugushyingo 1992 umwuka warushijeho kuba mubi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri. Abayobozi mu nzego za gisivili na gisirikare barushijeho gushimangira urwango, gutoza interahamwe bikorwa ku mugaragaro, no gutanga imbunda mu baturage bikorwa nta nkomyi, kuko icyari kigambiriwe, kurimbura Umututsi, byari bishyigikiwe na Perezida Habyarimana Juvénal.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
134Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Uretse Perezida wa Repubulika, abayobozi mu nzego nkuru za gisirikare na gisivili baranzwe n'imvugo zishimangira urwango ku batutsi. Nk'uko byagarutsweho n'Ubushinjacyaha bw'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, kuva mu 1993, imvugo ya Augustin Bizimungu wari ukuriye ibikorwa bya gisirikare muri Perefegitura ya Ruhengeri yashimangiraga ko Umututsi ari umwanzi, aho ataterwaga ipfunwe ryo kubagereranya n'icyatsi bita IGISURA, yavugaga ko kigomba kurandurwa kubera ububi bwacyo 173. 3. 1. 2. Inama zakoreshejwe na Nzirorera Joseph zitegura Jenoside Nzirorera Joseph wari Umunyamabanga Mukuru wa MRND yakoresheje inama zitandukanye mbere y'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yemereye Interahamwe ubufasha butandukanye burimo ubw'amafaranga, intwaro, imyambaro n'ibikoresho byose byakenerwa haba mu myitozo no gucengeza urwango n'amacukubiri mu baturage. Izo nama zaberaga kwa Nyina wa Nzirorera mu yahoze ari Segiteri Busogo, Komini Mukingo cyangwa ku kabari ka Nzirorera kari mu Byangabo, kazwi ku izina rya Isimbi Bar. Izo nama zitabirwaga n'abayobozi batandukanye bo mu nzego za gisivili na gisirikare harimo Bizimungu Casimir wari Perezida wa MRND ku rwego rwa Perefegitura ya Ruhengeri, Colonel Bizimungu Augustin wari ukuriye ingabo mu Ruhengeri, Colonel Setako Ephrem, Kajelijeli Juvénal, Baheza Esdras wari umucuruzi n'abandi. Muri izo nama, abazitabiriye biyemeje kurwanya bivuye inyuma FPR Inkotanyi, kurwanya amasezerano y'amahoro ya Arusha no kurimbura Abatutsi 174. 173 ICTR, Urubanza Ubushinjacyaga buregamo Augustin Ndindiliyimana, Augustin Bizimungu, François-Xavier Nzuwonemeye na Innocent Sagahutu: AOF, Case no ICTR-00-S6-T, page2, paragraphe3, 7304bis 174 ICTR, Urubanza Ubushinjacyaga buregamo Joseph Nzirorera, Case no ICTR- 98-44-T, Paji ya 40, Igika cya 62. 1-62. 3
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
135Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Muri Mutarama 1994, Nzirorera Joseph yatumije inama yabereye murugo iwabo mu Byangabo, mu yahoze ari Komini Mukingo. Iyo nama yarimo abaperezida b'inzego za MRND na CDR muri Komini, abagenzuzi b'amashuri, Abakonseye, abacuruzi, n'abandi bantu bari bahagarariye amashyaka ya politiki na komite z'Interahamwe. Mu bitabiriye iyo nama harimo Burugumesitiri wa Komini Mukingo Harerimana Emmanuel, Kajelijeli Juvénal wavugaga rikijyana muri Komini Mukingo, Jean Damascène Niyoyita wari uhagarariye MRND muri Komini Mukingo, Baheza Esdras wari umucuruzi, na Jean Baptiste Nyabusore wari umuyobozi wa ISAE-Busogo. Nk'uko byagaragajwe n'Umushinjacyaha mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriwe u Rwanda (ICTR), abari mu nama bari basangiye umugambi urangwa n'ubutagondwa kandi bacuze umugambi wo gutsemba Abatutsi 175. 3. 1. 3. Inama zayobowe n'Abategetsi mu nzego z'ibanze Mu mugambi wo gutegura Jenoside, inama ziyobowe n'abategetsi bo mu nzego z'ibanze zabereye hirya no hino mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, zigakoreshwa na Perefe, Superefe, Burugumesitiri na ba Konseye. Mu rwego rwo gushishikariza Abahutu kwanga no kwica Abatutsi, abayobozi babwiraga abaturage ko abateraga u Rwanda kuva kera aribo bihinduye Inkotanyi bakaba bashaka kunyaga Abahutu ibyabo byose harimo n'amasambu bafite. Bitewe n'uko Abahutu benshi babaga bafite amasambu y'Abatutsi bafashe nyuma yo kubamensha mu myaka itandukanye uhereye mu 1959, byatumye bitabira ibyo babwiwe, batangira kwanga Umututsi aho ava akagera uhereye kubo baturanye. Umwe mu batangabuhamya muri ubu bushakashatsi abyemeza muri aya magambo: 175 ICTR, Urubanza Ubushinjacyaga buregamo Kajelijeli, Case n No ICTR-98- 44A-T, Paji ya 136, Igika cya 447
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
136Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Abahutu benshi biraye mu kwica Abatutsi kubera ibyo babwirwaga n'ubuyobozi ko Abatutsi nibagaruka bazabavana mu masambu bari barafashe ubwo bahungaga kuva mu mwaka wa 1959. Ibi byabaye imwe mu mpamvu yatumye Abahutu bica Abatutsi bari baturanye kugira ngo hatazaboneka uvuga ibijyanye n'amasambu y'Abatutsi bigabije nyuma yo kubamenesha 176. Kubera ko na none Abahutu bari barigishijwe igihe kirekire ko Abatutsi ari babi, inyigisho zongeye gushimangirwa nyuma y'itangira ry'urugamba rwo kubohora Igihugu mu 1990; bigakorwa hagamijwe kubiba urwango no gushishikariza Abahutu kwikiza Abatutsi. Umutangabuhamya avuga amwe mu magambo yibuka yakundaga gukoreshwa n'Abayobozi: « Muribuka uko Abatutsi bari baraduhatse none baragarutse? Muzi uko twakubiswe ibiboko, dukoreshwa imirimo y'uburetwa none baragarutse? Nimutabikiza murasubira mu buretwa. Icyo kintu cyatumye Abahutu bumva ko bagomba gukora iyo bwabaga bakica Abatutsi kugira ngo batazongera gusubira ku buretwa » 177. Abategetsi batandukanye babwiraga Abahutu ko usibye kunyagwa amasambu bafite, bazavanwa no mu mirimo bakora, abasirikare nabo bakirukanwa. Abahutu bakabeshywa ko icyo Inkotanyi zigamije ari ukwica Umuhutu wese. Ibyo byatumye abaturage bumva ko bibasiwe n'Abatutsi, bumva ko bashobora gutakaza ibyabo, izo nyigisho z'ibinyoma zituma bashishikarira kwitabira umugambi wo kwica Abatutsi. 176 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya BAZIMENYERA Ezechiel mu Karere ka Musanze, Mutarama 2017 177 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya BAZIMENYERA Ezechiel mu Karere ka Musanze, Mutarama 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
137Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Abatangabuhamya bavuga ko inama zo kumvisha abaturage b'Abahutu akaga bafite igihe cyose badafatanyiriza hamwe kwikiza Umututsi zatangiye mu kwakira 1990. Izo nama zikaba zarabaye hirya no hino mu makomini yari agize Perefegitura Ruhengeri 178. 3. 1. 3. 1. Ku rwego rwa Perefegtura Perefegitura ya Ruhengeri yayobowe n'Abaperefe basimburanye ku buryo bukurikira : Zigiranyirazo Protais wabaye Perefe kuva mu 1988 kugera mu 1989, akurikirwa na Nzabagerageza Charles kugeza mu 1992 na Baliyanga Sylvestre kugeza igihe yiciwe ku itariki ya 7 Mata 1994. Baliyanga Sylvestre yasimbuwe na Perefe Nsabumugisha Basile. Abo ba perefe uko basimburanye bose bari Abahutu bava mu ishyaka rya MRND. Kuva mu Ukwakira 1990, Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri afatanyije n'inzego z'umutekano n'iza gisirikare bakoresheje inama zitandukanye zitegura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Izo nama akenshi zaritwaga inama z'umutekano. Muri zo twavuga: Inama y'umutekano yo kuwa 12 Gashyantare 1992Nk'uko bigaragazwa na FAX No 170/04. 09. 01 yo kuwa 13 Gashyantare 1992 yohererejwe MININTER i Kigali Ikanamenyeshwa MINADEF i Kigali, iyi nama yayobowe na Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri Dr. Nzabagerageza Charles, yateraniye ku biro bya Perefegitura ya Ruhengeri, ikaba yari yatumiwemo ba Superefe na ba Burugumesitiri bo mu karere karimo imirwano (zone de combat), ni ukuvuga izahoze ari Komini Kinigi, Nkumba, Kidaho na Butaro. Iyi nama yize ingingo ebyiri gusa: (1) Kwirinda kw'abaturage (auto-défense civile ), (2) Umutekano muri Perefegitura cyane cyane mu mujyi wa Ruhengeri (Komini Kigombe). 178 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya BAZIMENYERA Ezechiel mu Karere ka Musanze, Mutarama 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
138Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Nyuma yo gutangiza inama, Perefe Dr. Nzabagerageza Charles yahaye ijambo Major BEM Sebahire wari Commandant OPS Ruhengeri kugira ngo avuge aho gahunda yo kwigisha imbunda mu baturage igeze, kubera ko amalisiti y'abagombaga kwigishwa yabonetse. Major BEM Sebahire yafashe ijambo avuga ko barangije kwitegura, ko hari abarimu 4 n'ababunganira 7 (4 instructeurs et 7 aide-instructeurs). Avuga ko bashobora kwigishiriza rimwe abantu 140. Asaba ko imibare y'abazigishwa yasumba iyateganijwe kubera ko mu gihe cyo kwigisha hari abashobora guhita bavamo kubera impamvu zinyuranye. Ibyo byatumye buri Komini ihabwa umubare w'abazigishwa imbunda igomba kohereza: Komini Kinigi: abantu 130 Komini Nkumba: abantu 50 Komini Kidaho: abantu 110 Komini Butaro: abantu 150 Nyuma yo kugaragaza imibare ikenewe, hemejwe kandi ko gahunda yo kwigisha imbunda igomba gutangira kuwa 14 Gashyante 1992 ni ukuvuga nyuma y'iminsi ibiri gusa; bagahurira muri EGENA. Hemejwe ko kwigisha bitangira saa tatu za mu gitondo (9h00) kugera saa cyenda (15h00), bakigishwa mu buryo bukurikira: Kuva kuwa 14 kugera kuwa 23 Gashyantare 1992 hazigishwa abakomoka muri Komini Kinigi, ba Superefe bakorera kuri Perefegitura uko ari Batatu, Burugumesitiri wa Kinigi-Kigombe-Ruhondo-Nyakinama-Nyamutera-Mukingo-Nkuli. Kuva kuwa 24 Gashyantare kugera kuwa 4 Werurwe 1992 hazigishwa abakomoka muri Komini Kidaho, Ababurugumesitiri basigaye na Superefe wa Busengo na Kirambo.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
139Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Kuva kuwa 5 Werurwe kugera kuwa 14 Werurwe 1992 hazigishwa abakomoka muri Komini Nkumba n'igice cya Butaro hamwe na Konseye ba Komini Kigombe. Kuva kuwa 15 Werurwe kugera kuwa 24 Werurwe 1992 hazigishwa abasigaye bakomoka muri Komini Butaro. Muri iyo nama hanasuzumwe ahazabikwa imbunda zigomba kujya zikoreshwa ku marondo. Commandant OPS Ruhengeri, Major BEM Sebahire yavuze ko zidashobora na gato kubikwa kuri za Positions, hemezwa ko ba Burugumesitiri bashaka ahandi hantu mu masegeiteri zabikwa. Guha abaturage imyitozo ya gisirikare no kubigisha imbunda nta kindi byari bigamije uretse kumara abaturage ubwoba bwo kwica, no kubategura mbere y'igihe kugira ngo igihe cyo kwica Abatutsi ni kigera abaturage bazabe baratojwe mu buryo buhagije kandi baracengewe n'ingengabitekerezo ya Jenoside yo kwikiza Umututsi. Izo nama zarakomeje ariko mu buryo bw'umwiherero. Nyuma y'ihanurwa ry'indege ya Perezida Habyarimana Juvénal nibwo abategetsi batandukanye batangiye gukoresha inama ku mugaragaro, bashishikariza abaturage b'Abahutu kwica Abatutsi, gusenya amazu yabo no gusahura imitungo yabo. Kubera ko bari bashyigikiwe n'ubuyobozi, byatumye abaturage benshi b'Abahutu bashyigikiye Leta ya Habyarimana bagaragara mu bikorwa bya Jenoside. 3. 1. 3. 2. Ku rwego rwa Komini Inama zitegura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi zaberaga akenshi mu muhezo, zikayoborwa na Burugumesitiri. Abazaga mu nama babaga ari abashinzwe imirimo muri Komini, abasirikare n'abandi bashinzwe umutekano. Icyakora hari inama zabaga ku mugaragaro zigatumirwamo abaturage b'Abahutu mu rwego rwo kubumvisha ko bagomba kuba maso bakarwanya umwanzi, ariwe Umututsi, bivuye inyuma.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
140Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri 3. 1. 3. 2. 1. Mu yahoze ari Komini Nkuli Mu yahoze ari Komini Nkuli, habereye inama nyinshi zitegura ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuva mu Kwakira 1990. Nk'uko benshi mu batangabuhamya twagiranye ibiganiro bavuga: Burgumesitiri wa Komini Nkuli Mpiranya Mathias, yakoresheje inama abaturage mu kwezi k'Ukwakira 1990 nyuma y'itangira ry'urugamba rwo kubohora Igihugu. Iyo nama yatangiwemo ubutumwa bwo kubiba urwango hagati y'Abahutu n'Abatutsi. Muri iyo nama, Burugumesitiri yabwiye abaturage ko bagomba kumenya umwanzi uwo ariwe, bakamurwanya bivuye inyuma. Mu buryo buzimije Burugumesitiri yashishikarije Abahutu kwica Abatutsi akoresheje aya magambo: « Iyo urutozi rukuriye uruhonyorera mw'ipantaro ngo kandi ibyo mvuze mube mubyumva ». Aha akaba yarashakaga kuvuga ko nta kindi bafite cyo gukora uretse kwica Abatutsi 179. Inama nyinshi zaberaga mu kigo cya gisirikare cya Mukamira, akenshi zabaga zirimo Burugumesitiri wa Komini, ba Konseye, abasirikare bakuru nka Colonel Setako Ephrem n'abandi. Ubutumwa bwatangirwaga muri izo nama bukaba bwari ubwo gushishikariza Abahutu kwitegura uko bazarwana intambara no kwikiza umwanzi ariwe Umututsi180. 3. 1. 3. 2. 2. Mu yahoze ari Komini Mukingo Mu yahoze ari Komini Mukingo, habaye inama zitandukanye zihuje Interahamwe n'abayobozi. Inama z'Interahamwe zaberaga kuri Bar Isimbi ya Nzirorera Joseph mu Byangabo cyangwa zikabera kwa Nyina wa Nzirorera Joseph. Inama 179 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya JURU Anastase mu Karere ka Nyabihu, Gashyantare 2017 180 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya KAYISIRE Anastase mu Karere ka Nyabihu, Gashyantare 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
141Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri zabaga buri kuwa gatandatu, zikayoborwa na Nzirorera Joseph cyangwa Kajelijeli Juvénal181. Nk'uko byasobanuwe n'Umutangabuhamya imbere y'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, Arusha muri Tanzaniya, yavuze ko : Mu mpera z'umwaka wa 1993, mu kabari ka Nzirorera Joseph kitwaga Bar Isimbi, kari muri centre ya Byangabo muri Komini ya Mukingo, habereye inama y'Interahamwe. Ako kabari akaba ariko kaberagamo inama hafi ya zose zitegura Jenoside. Umutangabuhamya yari umwe mu batumiwe muri iyi nama. Kajelijeli watumije inama yasobanuriye abayitabiriye ko hari icyo Minisitiri Nzirorera Joseph ashaka kubabwira. Iyo nama yarimo abatumirwa batandukanye bakomoka mu makomini ahana imbibi na Komini Mukingo. Mu bayitabiriye baturutse muri Komini Nkuli harimo Sharire Harerimana wari Perezida w'ishyaka rya CDR, Sendugu Shadrack wari Perezida wa MRND muri Komini ya Nkuli akaba n'umuyobozi w'ikigo cy'amashuri abanza cya Gitovu giherereye mu gace ka Kintobo, Gatsimbanyi Dominique wari Burugumesitiri wa Komini Nkuli, n'Interahamwe zitandukanye zikomoka muri Komini ya Mukingo. Abo bantu bose bari Abahutu: Nta Mututsi washoboraga kwinjira muri ako kabari kitwaga Isimbi kuko babaga bafite ubwoba. Muri iyo nama Minisitiri Nzirorera Joseph ubwe yivugiye mu buryo busobanutse ko amakuru yose Kajelijeli Juvénal azajya abagezaho bagomba kujya bumva ko ari we yaturutseho, ko avuye kwa Minisitiri, bityo ayo makuru akaba aba yayahawe na Guverinoma 182 181 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya GATANAZI Berchmans mu Karere ka Nyabihu, Gashyantare 2017 182 ICTR, Urubanza Ubushinjacyaga buregamo Kajelijeli, Case no ICTR-98- 44A-T, Paji 92-93, Igika cya 296.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
142Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Muri Komini Mukingo, Kajelijeli Juvénal yafatwaga nk'umuvugizi wa Minisitiri Nzirorera kubera ko bari inshuti magara. Byongeye kandi, kuba bombi barakomokaga hamwe muri Komini ya Mukingo, byatumaga Kajelijeli Juvénal agira ububasha n'icyubahiro. Bityo udakoze ibyo amutegetse gukora, ntarwanye umwanzi ari we Mututsi byabaga bisobanura ko amushyigikiye, ko asuzuguye Minisitiri, bityo nawe akaba yarashoboraga gufatwa nk'umwanzi. Komini Mukingo yagiraga Interahamwe nyinshi zigera kuri 690. Zikaba zari zizwi neza kandi zifite umwambaro uziranga n'abayobozi bakuru bazishyigikiye barangajwe imbere na Nzirorera Joseph. Nzirorera Joseph wakomokaga muri Komini Mukingo, yabaye Minisitiri muri Guverinoma za MRND zo mu myaka ya 1987, 1989, 1990 na 1991. Mu 1994 akaba yari Umunyamabanga Mukuru wa MRND; aharanira ko MRND ikomera ku gace avukamo, bityo agakora ibishoboka byose kugira ngo gahunda za MRND zose zigerweho 183. Uretse abayobozi ba Komini bakoreshaga inama, abandi bayobozi n'intumwa za rubanda nabo ntibahwemye gukoresha inama muri Komini Mukingo. Aha twavuga Depite Basebya mwene Rugombamishari warerewe kwa Ntamushobora; iyo yakoreshaga inama, ibiganiro bye byabaga bikanga abaturage, ababaza ati: « kuki barebera Abatutsi »? Umutangabuhamya twaganiriye yatangaje ko mu kwezi atibuka neza mu mwaka wa 1992, Depite Basebya yakoresheje inama asaba abaturage kwica Abatutsi akoresheje imvugo y'amarenga : « Iyo urutozi ruriye umuntu mu ipantaro ntaruhonyora ? Namwe rero mujye mubigenza mutyo ». 183 ICTR, Urubanza Ubushinjacyaga buregamo Kajelijeli, Case no ICTR-98- 44A-T, Paji 108, Igika cya 354.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
143Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri 3. 1. 3. 2. 3. Mu yahoze ari Komini Kigombe na Nkumba Mu yahoze ari Komini Kigombe inama zitandukanye zaberaga ahitwa muri Tete Gauche uvuye ku rya 6 mu mujyi wa Musanze. Umuhungu wa Rwabaridadi na Konseye Musigiyende nibo baziyoboraga. Muri izo nama higishwaga ko Abatutsi bagomba kwicwa, kuko aribo bashyigikiye Inkotanyi 184. Mu yahoze ari Komini Nkumba, abatangabuhamya twaganiriye bavuga ko nyuma y'iminsi mike urugamba rwo kuhora Igihugu rutangiye mu kwezi k'Ukwakira 1990, abayobozi batandukanye harimo na Minisitiri Nzirorera Joseph bakoresheje inama abaturage bo muri Segiteri ya Kinoni, Komini Nkumba bababwira ko bagomba guhiga inyenzi aho ziri hose. Nzirorera Joseph yakundaga gukurikirana cyane ibibera muri Komini Nkumba, kubera ko umuryango w'umugore we ariho wari utuye 185. Burugumesitiri wa Komini Nkumba Matemane Faustin nawe ubwe yakoresheje inama nyinshi asaba abaturage b'Abahutu kuba maso no kurwanya inyenzi. Burugumesitiri Matemane Faustin akaba yarashyizeho n'insoresore ziyise « Turimaso », zaranzwe no gutoteza Abatutsi no gusahura ibyabo. Izo nsoresore zaje kujya guhabwa imyitozo ya gisirikare, nyuma zihindurirwa izina, zivamo umutwe w'aba « Quinze ». 3. 1. 3. 2. 4. Mu yahoze ari Komini Nyarutovu Mu yahoze ari Komini Nyarutovu, habaye inama zitandukanye zimakaza urwango n'amacakubiri hagati y'Abahutu n'Abatutsi. Muri meeting y'ishyaka rya MDR yabereye i Nemba muri Komini Nyarutovu kuwa 10 Ugushyingo 1991, abayobozi batandukanye bari bayitabiriye bagarutse ku kibazo cy'umutekano muke. Mu 184 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya UWAYEZU Immaculée mu Karere ka Musanze, Gashyantare 2017 185 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya NGARUKIYINTWARI Jean Nepomuscène mu Karere ka Burera, Werurwe 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
144Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri ijambo yagejeje kubayitabiriye, Colonel Bangamwabo wayoboraga ingabo muri ako gace yamenyesheje Abahutu « ko batagomba gukeka ko kamere ntutsi yashyize, ko Abatutsi nta kindi bifuza uretse kugarura ingoma yabo». Minisitiri Bicamumpaka Jerome wari muri iyo nama yakomeje yibutsa amavu n'amavuko ya MDR-Parmehutu asobanura ko abarwanashyaka bose bayobowe na Grégoire Kayibanda, batoye MDR kugira ngo ibohoze Abahutu. Dr Murego Donati wari Umunyamabanga Mukuru wa MDR mu Rwego w'Igihugu yunze murya mugenzi we, ashimira MDR-Parmehutu kuba yarabohoje Abahutu muri 1959. Nubwo mu gihe cy'amashyaka menshi MDR yasaga nkaho ihanganye n'ishyaka rya MRND, ntabwo yaharaniraga ubumwe bw'Abanyarwanda. Nk'uko byakunze kugarukwaho n'abayobozi b'iryo shyaka rya Politike, nka Jerome Bicamumpaka na Dr Murego Donati, icyo ishyaka MDR ryari rigamije kwari ukwereka Abahutu ko intego yaryo ari iya 1959, yo kubatandukanya n'Abatutsi 186. Nk'uko byagarutsweho n'abatangabuhamya, inama zimakaza urwango zarakomeje, ziba mu bihe bitandukanye zibera mu ga Centre ka Gakenke. Inama umutangabuhamya muri ubu bushakashatsi yibuka ni inama yayobowe na Bizimungu Casimir yakoresherejwe mu gikari cyo kwa Bizimana mu Gakenke, asaba Abahutu kwikiza abo batavuga rumwe, Abatutsi187. Undi mutangabuhamya avuga ko hari inama yabereye ku mashuri y'i Nemba, hakaba hanarigishirizwaga imbunda. Iyo nama yabaye mu kwezi kwa Werurwe 1994 yakoreshejwe na General Bizimungu Augustin. Mu butumwa yatanze yabwiye abaturage ko ntawundi mwanzi bafite uretse Umututsi 188. 186 Mitingi ya MDR yabereye i Nemba kuwa 10/11/1991 187 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya NGIRABANYIGINYA Casmir mu Karere ka Gakenke, Werurwe 2017188 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya BAZIRUSHAKA Athanase mu Karere ka Gakenke, Werurwe 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
145Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Indi nama zakorerewe mu kibuga cya Musave mu murenge wa Gakenke, aho Superefe wa Superefegitura ya Busengo Nzanana Dismas yabwiye Abahutu ko bagomba kwica inzoka n'amagi yose bakayamena189. Izo nama nta Mututsi wazikurikiranaga, kuko uwashoboraga kwibeshya yahitaga yicwa nk'uko byagendekeye Kimana wishwe bamuhoye ko yagiye mu nama yabo kandi we ari Umututsi 190. 3. 1. 3. 2. 5. Mu yahoze ari Komini Gatonde na Nyakinama Mu yahoze ari Komini Gatonde, inama zishishikariza Abahutu kwanga no kwica Abatutsi zabereye ahitwa ku Murambo, mu Murenge wa Janja, Akagari ka Karukungu; zikaba akenshi zarayoborwaga na Superefe wa Superefegitura ya Busengo Nzanana Dismas. Ubutumwa bwazitangwagamo akaba bwari ubwo kuba maso, bukangurira Abahutu ko bagomba kwikiza umwanzi. Inama yibukwa akaba ari iyabaye kuwa 8 Mata 1994. Mu yahoze ari Komini Nyakinama, naho habaye inama zatangiwemo ubutumwa bushimangira urwango n'amacakubiri hagati y'Abahutu n'Abatutsi. Murizo hari meeting yo kuwa 28 Nyakanga 1992 yahuje abarwanashyaka ba CDR iyobowe na Perezida w'iryo shyaka muri Komini Nyakinama Harerimana Gaspard. Iyo nama yateraniye ku biro bya Komini Nyakinama, ikaba yari ihuje abarwanashyaka ba CDR n'Impuzamugambi zo muri Komini Nyakinama. Ikaba yaritabiriwe kandi n'abarwanashyaka ba CDR ku rwego rwa Perefegitura ya Ruhengeri, abaturutse i Kigali no muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Nyakinama. Muri iyo nama, abarwanashyaka ba CDR 189 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya MUKAMPUNGA Claudine mu Karere ka Gakenke, Werurwe 2017 190 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya NGIRABANYIGINYA Casmir mu Karere ka Gakenke, Werurwe 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
146Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri bagaragarijwe icyo bahamagarirwa gukora hakurikijwe intego n'impamvu yatumye ishyaka rya CDR rishyirwaho. Nk'uko bigaragara mu nyandikomvugo y'inama, abarwanashyaka ba CDR bibukijwe ko ibikorwa byabo ari: -Kwamamaza intego ya mbere ya CDR ijyanye no kunga ubumbwe bw'ubwoko bw'Abahutu;-Kwamamaza ko Abahutu bagomba kumenya ko ntacyo bapfana n'Abatutsi uretse ko bahuriye ku gihugu gusa;-Kwamamaza ko muri CDR hagomba kwinjiramo ubwoko bw'Abahutu gusa, byaba ngombwa n'Abatwa bakazamo, ariko nta Mututsi dushaka mu ishyaka ryacu; Muri iyo nama, abayitabiriwe basobanuriwe ko mu gihe Abahutu batari basobanukirwa neza n'amahame remezo yabo (bavugaga CDR), bari gutegura program irambuye ishyaka CDR izifashisha icengeza amatwara yaryo mu baturage b'Abahutu kugira ngo bamenye akamaro karyo n'icyo baritezeho. Ishyaka rya CDR ryamenyekanye muri Komini Nyakinama kuwa 7 Kamena 1992 ubwo hatorwaga Komite yo ku rwego rwa Komini igizwe na:-Perezida: Harerimana Gaspard wakomokaga muri Serire Kavunda, Segiteri Kabere I-Vice-Perezida: Mfumufore Canisius wakomokaga muri Serire Bugese, Segiteri Kanza-Umwanditsi : Twahirwa Jean Baptiste wakomokaga muri Serire Buhamo, Segiteri Kabere II-Umubitsi: Munyariboneye Francois Mu yahoze ari Komini Nyakinama, kugaragaza ko Abatutsi ari babi byagarutsweho mu nama y'abaturage yo kuwa 1 Nyakanga
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
147Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri 1993, inama yateranye ku munsi hizihizwaga isabukuru ya 31 y'Ubwigenge. Inama yabereye ku biro bya Komini Nyakinama, ikaba yari iyobowe na Burugumesitiri wa Komini Nyakinama bwana Hatangimana François. Iyo nama yari yatumiwemo abayobozi b'amashyaka 5 yakoreraga muri Komini (MRND, MDR, CDR, PSD, Parti Démocrate). Nk'uko bigaragara mu nyandikomvugo y'inama, mu ijambo Perezida wa MRND muri Komini Nyakinama bwana Ntamushobora Pierre yagejeje ku bitabiriye inama yashimangiye urwango rw'igihe kirekire ruri hagati y'Abahutu n'Abatutsi. Mu ijambo rye yasobanuye « uburyo Abami b'Abahutu bakoraga n'ukuntu Abatutsi bamaze kubacengera babahiritse bakabita abahinza ». Yakomeje asobanura ko « Abatutsi bagiye bagaba inka, babonye Abahutu bamaze kugera ku butegetsi batangira kugaba ibitero aho abami b'Abahutu bategekaga, maze baratsinda bakoresha uburetwa » 191. Abaturage bari aho mu nama babyakira batyo kuko nta muyobozi n'umwe wigeze anyomoza ibyo avuze. Kugaragaza ko Abatutsi ari babi byagiye bigarukwaho mu nama zitandukanye zabaga zakoreshejwe n'ubuyobozi bwite bwa Leta ndetse n'amashyaka atandukanye hirya no hino mu makomini bagamije gushimangira urwango hagati y'Abahutu n'Abatutsi. Mu yahoze ari Komini Nyakinama, hari kandi inama yabereye ku mashuri abanza ya Nyakinama ya I yari iyobowe na Burugumesitiri Hatangimana Francois. Mu bitabiriye iyo nama harimo Musekura Boniface wari umwarimu akaba mwene Semivumbi, Murenzi Tharcisse wari Konseye, Doromo, Munyagaju n'abandi baturage. Hari indi nama yabereye kuri Komini ihuje Burugumesitiri n'Abakozi ba Komini. Nyuma y'inama hakozwe lisiti y'abagombaga kwicwa, ikozwe na Mbonyurwanda Pierre, Niyitegeka Toussain, Munyaneza Florien na Rukebesha. Mu bashyizwe kuri Lisiti y'abagomba kwicwa harimo Nsenga Joseph, 191 Nyakinama, Inyandikomvugo y'inama yo kuwa 1/7/1993.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
148Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Mutsobe Genevieve, Mukayiranga Charlotte, Mvuyekure Jean Bosco, Nyirantirenganya Claudette, Uwizeyimana Clément, Nkurunziza Olivier, Mutuminka Lucretia, Niyigena Marie Grace, Nshimiyimana JC, Igirimpuhwe, Vilgine, Nsengumukiza Louis, Nsengarugira Jmv, Mukarugira Marie Josée, Nsengiyumva Charles, Nsengiyakare Desiré. Aba bose bakaba bari batuye mu Murenge wa Nkotsi, Akagari ka Rusiri. 3. 1. 3. 3. Mu rwego rwa Segiteri Abayobozi ba Segiteri bari bazwi ku izina rya Konseye bayoboye inama zitandukanye muri Segiteri zabo. Bagendeye ku mabwiriza bahabwaga n'abayobozi ba Komini bakoresheje inama zitandukanye, babwira abaturage bayobora ko Igihugu cyatewe n'umwanzi waturutse mu gihugu cya Uganda. Bakavuga ko uwo atariwe mwanzi Igihugu gifite gusa, ko ahubwo ikibazo kihari ari benewabo bamufasha kugira ngo bice Abahutu. Ubutumwa bwatangirwaga muri izo nama bwashishikarizaga Abahutu kuba maso bakamenya umwanzi wabo, babumvisha ko umwanzi w' Igihugu ari Umututsi. Abayobozi bumvishaga abaturage b'Abahutu ko abateye Igihugu ari Abatutsi bahunze 1959 kandi ko icyo bagamije ari ukugarura ingoma ya cyami, Abahutu bose bagasubira mu buretwa. Umutangabuhamya abisobanura muri aya magambo : Nyuma y'itariki ya 1 Ukwakira 1990 Inkotanyi zitangije urugamba rwo kubohora Igihugu, Konseye wa Segiteri Tubungo muri Komini ya Nyamutera yakoresheje inama abaturage ababwira ko Inkotanyi zateye kandi ko ari Abatutsi bahunze mu 1959, ko icyo bashaka ari ukugarura ingoma ya cyami, bagasubiza Abahutu mu buretwa. Icyo kintu cyatumye abaturage bumva ko Umututsi ari umwanzi ukwiriye kurwanywa 192. 192 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya NSENGIMANA Alfred mu Karere ka Gakenke, Werurwe 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
149Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Konseye wa Segiteri Jenda, Nyirakamanzi Phoibe alias Nyirakamodoka nawe yakoresheje inama zitandukanye muri Segiteri ye ashishikariza Abahutu kuba maso. Mu nama ze, umutangabuhamya muri ubu bushakashatsi yatangaje ko iyo yabaga yakoresheje inama nta Mututsi wayigeragamo kugira ngo atarogoya umugabi wabo 193. 3. 1. 4. Inama z'Abasirikare Abasirikare bakuru ba FAR bakoresheje inama zitandukanye, bashimangira ko umutekano wazanywemo igitotsi n'Abatutsi. Mu gihe imirwano yahagarikwaga, RPF-Inkotanyi na Leta ya Habyarimana bari Arusha mu mishyikirano, abasirikare bo ntibahagaritse gukomeza gukoresha abaturage inama. Muri icyo gihe iyo bakoreshaga inama bavugaga ko FPR niramuka yubuye imirwano, Abatutsi bose bazashiraho. Umutangabuhamya wari Brigadier wa Komini Mukingo abisobanura muri aya magambo: Muri Mutarama 1994, Colonel Augustin Bizimungu ari kumwe na Colonel Birindabagabo na Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri Bariyanga Sylvestre bakoresheje inama kuri Komini Mukingo. Muri iyo nama, Colonel Augustin Bizimungu yavuze ko FPR niyongera kubura imirwano, Abatutsi bose bazicwa 194. Inama yo kuwa 15 Gashyantare 1994 Ubuyobozi bwa gisirakare bwagize uruhare rutaziguye mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi. Nk'uko byasobanuwe n'Umutangabuhamya witabiriye inama yateguriwemo umugambi wa Jenoside mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri: 193 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya GATANAZI Berchmas mu Karere ka Nyabihu, Gashyantare 2017 194 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya BAZIMENYERA Ezechiel mu Karere ka Musanze, Mutarama 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
150Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Jenoside yateguriwe n'ubuyobozi bukuru bwa Gisirikare kubera ko kuwa 15 Gashyantare 1994 habaye inama yayobowe na Colonel Gratien Kabirigi wari woherejwe n'ubuyobozi bukuru bwa Gisirikare. Inama yahuje Colonel Bizimungu Augustin wayoboraga ingabo mu Ruhengeri, Lieutenant Colonel Bivugabagabo, Major Nzabonimpa Joseph wayoboraga EGENA, Major Ruhumuriza, na Capitaine Hasangineza wayoboraga batayo ya 73. Inama yari yatumiwemo kandi Commandant Ndereyimana Léandre utarabashije kwitabira inama ahagararirwa na Sous-Lieutenant Tuyisenge Jean de Dieu, n'abandi. Inama yatangiye saa ine (10h) irangira saa mu nani (14h) 195. Nk'uko byavuzwe n'umutangabuhamya wari muri iyo nama, Colonel Gratien Kabirigi yasobanuye uburyo amasezerano ya Arusha nta gaciro afite kubera ko ingabo zose zitayishimiye; basuzumye kandi icyakorwa kugira ngo batsinde urugamba nyuma yo kumvikana ko kubura imirwano aribwo buryo bwonyine buhari bwo kuburizamo amasezerano ya Arusha. Muri iyo nama hafatiwemo imyanzuro itandukanye, harimo:-Guha abaturage intwaro no kubakangurira kurwanya Umututsi wese n'Umuhutu utavuga rumwe na Leta ya Habyarimana mu rwego rwo guca intege FPR-Inkotanyi ishaka gufata Igihugu; -Guha imyitozo n'intwaro Insoresore za MRND na CDR zibumbiye mu mutwe wa TURIHOSE (Nous sommes partout); umutwe wari uyobowe na Ngeze Hassan mu gice cya Gisenyi na Ruhengeri. Muri iyo nama Capitaine Hasangineza wayoboraga batayo ya 73 yasabwe gukurikirana ibijyanye n'imyitozo n'ibikoresho by'uwo mutwe. 195 Procés Verbal d'audition d'un temoin du TPIR, Case no ICTR-98-41-T, Exhibit no DK 82B, 13/10/2004.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
151Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri-Kwica imiryango y'Abatutsi n'Abahutu yohereje abana bayo mu ngabo za FPR-Inkotanyi;-Gushishikariza abasirikare kwitabirana umurava urugamba, barushaho gusobanurirwa ko Igihugu ari icy'Abahutu gusa, ko nta muntu n'umwe wabahatira gusaranganya ubutegetsi nk'uko byagaragaye mu masezerano ya Arusha. Nyuma yo kumvikana ku myanzuro y'inama yavuzwe haruguru, Colonel Gratien Kabirigi yaratashye, abasigaye bayobowe na Colonel Bizimungu Augustin bakomeje gusuzumira hamwe uburyo imyanzuro yafashwe igomba gushyirwa mu bikorwa. Nyuma yo kungurana ibitekerezo buri wese yahawe inshingano kugira ngo umugambi wabo ugerweho uko babyifuza:-Lieutenant Colonel Bivugabagabo yasabwe gutanga imbunda zari muri sitoki ya Komini Kinigi; agakorana bya hafi na Hasani Ngeze kugira ngo hongerwe ibikoresho byahawe umutwe wa TURIHOSE.-Capitaine Hasangineza wari umuyobozi wa batayo ya 73 yasabwe gufatanya na Major Ndekezi mu gukurikirana ibikorwa bijyanye n'imyitozo ya gisirikare ihabwa abagize Umutwe TURIHOSE, ndetse n'ibikoresho bizakenerwa n'abagize uwo mutwe.-Buri muyobozi wa batayo ya gisirikare yasabwe gushishikariza abaturage kurwanya Umututsi uwo ari we wese n'Umuhutu wese uketsweho kuba icyitso cy'Inkotanyi. Nyuma yo gusoza inama, imyanzuro yafashwe yahise itangira gushyirwa mu bikorwa hirya no hino muri Perefegitura ya Ruhengeri. Akaba aribwo umuryango wa Colonel Kanyarengwe
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
152Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Alexis wiciwe muri Komini Gatonde, abarokotse bahungira mu gice cyari cyarafashwe na FPR-Inkotanyi196. 3. 2. Gutegura lisiti y'Abatutsi bagomba kwicwa Abayobozi mu nzego zitandukanye bagize uruhare mu gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi, bakoresha inama zitandukanye aho bibandaga ku nyigisho zimakaza amacakubiri, ari nako hategurwa urutonde rw'abagomba kwicwa. Nk'uko byavugiwe imbere y'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), mu rubanza ubushinjacyaha bwaregagamo Juvénal Kajelijeli, umutangabuhamya wahawe inyito ya GAP yavuze ko yibuka inama ebyiri zabereye muri Komini Mukingo zigategurirwamo amalisiti yariho amazina y'Abatutsi bagombaga kwicwa. Yabisobanuye muri aya magambo: Juvénal Kajelijeli yatumije inama ya mbere yabaye mu Ukwakira cyangwa Ugushyingo 1990. Abayobozi ba Segiteri zose bayitumiwemo. GAP avuga ko inama iba yari ahagaze ku rugi rw'icyumba yaberagamo, bityo akaba yarabashaga kumva ibyayivugirwagamo. Abayobozi bari muri iyo nama bateguye urutonde rw'amazina y'abantu bagomba gushakishwa bagafatwa, barimo Gasahane, Kaderevu, Kabango, Segahwege, Rudatinya, Bukumba, Biniga, Sabini, Mutanguha, Ndayambaje, Gihoza, Karyango, Bahiza, Bernard, Kabanda na Ngango. Nyuma y'inama, Abatutsi bari kuri urwo rutonde barafashwe ariko baje kurekurwa. Nyuma y'inama kandi Abakonseye b'amasegiteri anyuranye bari bayitabiriye nabo bahamagaje abayobozi b'amaserire maze babamenyesha ko bagomba gushakisha Abatutsi bose 196 Procès Verbal d'audition d'un témoin du TPIR, Case no ICTR-98-41-T, Exhibit No DK 82B, 13/10/2004.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
153Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri bize bo muri Serire zabo. Ubwo intambara yuburaga mu mwaka wa 1991, habaye inama ya kabiri muri Mutarama cyangwa Gashyantare 1991. Nyuma y'inama ba bantu bavuzwe haruguru bongeye gufatwa baricwa 197. Muri izo nama, abantu bakomeye barimo Kajelijeli na Minisitiri Joseph Nzirorera bagiye bafata amagambo bagashishikariza abazitabiriye, biganjemo abayoboke ba MRND n'Abahutu, kugaba ibitero ku Batutsi no kubatsembatsemba. Umutangabuhamya muri ubu bushakashatsi ukomoka mu yahoze ari Komini Kigombe yashimangiye ko Depite Munyaruyenzi Télésphore yashishikaye cyane mu kunoza urutonde rw'Abatutsi bagomba kwicwa. Nyuma yo kunoza urutonde, rwahitaga rushyikirizwa inzego z'ubuyobozi za gisivili na gisirikare, kugirango umugambi wo kwica Abatutsi uzorohere Interahamwe 198. 3. 3. Gushyiraho imitwe yitwara gisirikare mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Nk'uko Dr. Bizimana yabigarutseho mu gitabo « Inzira ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, (2014) », igitekerezo cyo gushyiraho imitwe yitwara gisirikare no guha abaturage imbunda mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri cyazanywe na Munyangoga Eugène wari Umuyobozi Mukuru w'Ibiro by'Iperereza muri iyo Perefegitura. Ku itariki ya 18 Werurwe 1991, nyuma y'amezi atanu ingabo za FPR-Inkotanyi zitangije urugamba rwo kubohora Igihugu, Munyangoga Eugène yandikiye Umuyobozi we i Kigali amugezaho igitekerezo yagize 197 ICTR, Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Kajelijeli Juvénal, Case no ICTR- 98-44A-T, Paji 134-135, Igika cya 440. 198 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya MUKAYIZERA Marthe mu Karere ka Musanze, Werurwe 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
154Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri cyo guha intwaro abaturage bo muri Perefegitura ya Ruhengeri. Iyo nyandiko ya Munyangoga Eugène itangira ivuga ko mu gihe cyose Inyenzi zitari zemera gutaha mu mahoro, zigahitamo gukomeza kurwana ku mupaka w'u Rwanda na Uganda, ngo arifuza gutanga igitekerezo cyatuma ibyo bicika burundu. Munyangoga Eugène avuga ko urubyiruko rufite hagati y'imyaka 18 na 25 rufite imbaraga n'ibigango rwagombye guhabwa imyitozo ya gisirikare hifashishijwe abategetsi bo mu nzego z'ibanze : Burugumesitiri, Konseye na ba Resiponsabure. Munyangoga Eugène akomeza avuga ko nyuma y'iyo myitozo, abo basore bagomba kugaruka iwabo ku ivuko, bagahabwa intwaro, ariko bagakomeza kujya bambara imyenda ya gisivili. Asobanura ko icyo gikorwa kigomba gutangirira muri Perefegitura ya Ruhengeri, mu makomini yegereye umupaka w'u Rwanda na Uganda ariyo Komini Kinigi cyane cyane muri Segiteri Nyarugira, Bisate, Kanyamiheto, Nyabitsinde, Kabwende, Kagano na Gasiza; Komini Nkumba cyane cyane muri Segiteri Gatete, Musanzu na Rutambo; Komini Kidaho cyane cyane muri Segiteri Gitaraga, Burambi, Cyanika, Butenga na Kagogi; na Komini Butaro cyane cyane muri Segiteri Rugendabase, Rutovu, Kandoyi, Butandi na Buhita. Munyangoga Eugène yasobanuye ko aba bantu bazagira akamaro kanini mu kunganira ubutegetsi bwa Leta na gisirikare kandi ko nta n'ikintu kinini bizasaba Leta kuko nta mushahara izabatangaho. Yongeyeho ko igikorwa nk'icyo kizaca Inkotanyi intege ngo kuko zitwikira ijoro zije kwiba no kwica, bityo zikaba zitazongera kubitinyuka igihe zizaba zizi neza ko hari insoresore mu baturage zifite imbunda kandi zahawe imyitozo ya Gisirikare. Munyangoga Eugène yakomeje ashimangira ko mu Ruhengeri ariho hakwiye gutangirira icyo gikorwa, hanyuma babona bigenda neza kigakwizwa mu yandi ma Perefegitura yose y' u Rwanda. Asoza avuga ko ba Burugumesitiri bagomba kugikangurirwa bagafatanya n'abakuru b'ingabo kucyinoza no kugishyira mu bikorwa mu buryo bwihuse.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
155Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Inyandiko imaze kugera i Kigali ku muyobozi ushinzwe guhuza imirimo y'inzego z'iperereza imbere mu gihugu hose (chef de division des reinsegnements internes), kuwa 23 Werurwe 1992 yandikiye ibaruwa Umuyobozi Mukuru w'ibiro by'iperereza mu Gihugu, Bwana Donat Hakizimana, ashima igitekerezo cya Munyangoga Eugène, agaragaza ko agishyigikiye; asaba ko byashyirwa kuri gahunda yo gusuzumirwa mu nama y'abakozi bakuru ba serivisi y'iperereza kugira ngo yemeze uko bigomba gukorwa 199. Ku bw'icyo gitekerezo, imitwe yitwara gisirikare yahise ishyirwaho, ihabwa imyitozo n'ibikoresho. 3. 3. 1. Interahamwe za MRND Muri Perefegitura ya Ruhengeri, Interahamwe zashyizweho mbere y'impera z'umwaka wa 1992. Nyuma yo gushingwa, Interahamwe zahawe imyitozo ya gisirikare, zinigishwa gukoresha imbunda na za grenades. Gushyiraho umutwe w'Interahamwe, kubaha imyitozo ya gisirikare n'intwaro byakorwaga n'abayobozi ba MRND bafatanije n'abasirikare bo mu ngabo z'u Rwanda (FAR). Mu yahoze ari Komini Mukingo, Interahamwe zashyizweho mu ntangiriro y'umwaka wa 1993. Nk'uko byasobanuwe n'Umutangabuhamya mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda Arusha muri Tanzaniya, mu mezi ya mbere y'umwaka wa 1993 yatumijwe mu nama yayobowe na Nzirorera Joseph na Kajelijeli Juvénal 200. 199 Bizimana Jean Damascène, 2014, Inzira ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Kigali, Paji 213-214. 200 Juvénal Kajelijeli yabaye Burugumesitiri wa Komini Mukingo muri Perefegitura ya Ruhengeri kuva mu 1988 kugeza muri Gashyantare 1993. Juvénal Kajelijeli amaze kuvanwa ku mwanya w'Ububurugumesitiri yasimbuwe na Burugumesitiri Semahane Félcien, na we wasimbuwe na Harerimana Emmanuel wapfuye urupfu rutunguranye kuwa 8 Mata 199. Nyuma y'urupfu rwa Harerimana Emmanuel, Juvénal Kajelijeli yabaye Burugumesitiri wa Komini Mukingo, ku nshuro ya kabiri, kuva ku itariki ya 26 Kamena 1994, umwanya yagumyeho kugeza hagati muri Nyakanga 1994.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
156Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Muri iyo nama Joseph Nzirorera yasobanuriye abayitabiriye ko hagiye gushyirwaho « umutwe w'urubyiruko rufite imyenda iruranga yihariye rwo kubafasha gushakashaka ibyitso ». Kajelijeli amwunganira avuga ko « byaba byiza urwo rubyiruko rubafashije gushakashaka ibyitso bisigaye, kubera ko ibyinshi muri byo cyangwa iby'ingenzi byari byaramaze kwicwa » 201 Juvénal Kajelijeli akaba yarabaye umwe mu bashinze kandi bakayobora umutwe w'Interahamwe za MRND kugera muri Nyakanga 1994, akaba yarajyaga inama kenshi na Joseph Nzirorera wari Umunyabanga mukuru wa MRND mu rwego rw'Igihugu ku bijyanye n'imyitozo ya gisirikare, intwaro n'imyambaro byahabwaga Interahamwe, no ku birebana no gukwirakwiza amalisiti y'Abatutsi bagombaga kwicwa 202. Nk'uko byemezwa n'umutangabuhamya twaganiriye, Juvénal Kajelijeli yashishikariye igikorwa cyo gushyiraho Interahamwe, akurikirana imyitozo yazo no kuziha intwaro203. Nyuma yo gushinga umutwe w'Interahamwe muri Komini Mukingo, hashyizweho ubuyobozi bwazo. Niyigaba Michel niwe wabaye Perezida, yungirizwa na Dusabimana; Ndayisaba Noel aba umwanditsi naho Habyarimana aba umubitsi. Vice President Dusabimana yaje gusimburwa na Rukundo kubera ko atakundaga kuboneka 204. Ku ikubitiro hashyizweho Interahamwe 80 muri Komini Mukingo, zihabwa imyitozo ihagije. Izi nterahamwe zagenderaga ku mabwiriza zahabwaga na Kajelijeli yo gufasha cyane cyane 201 ICTR, Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Kajelijeli Juvénal, Case no ICTR- 98-44A-T, Paji ya 90-91, Igika cya 287, 288 202 ICTR, Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Kajelijeli Juvénal, Case no ICTR- 98-44A-T, Paji ya 12, Igika cya 19. 203 Ikiganiro Abashakashatsi bagiranye na BAZIMENYERA Ezechiel mu Karere ka Musanze, Mutarama 2017 204 ICTR, Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Joseph Nzirorera, Paji 34, Igika cya 170
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
157Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri mu gikorwa cyo gushakisha ibyitso. Nyuma uyu mutwe waje kwagurwa, hinjiramo izindi nterahamwe zigera kuri 600. Kajelijeli akaba ariwe watunganije imikorere y'izi nterahamwe mbere na nyuma y'urupfu rwa Perezida Habyarimana205. Uretse Interahamwe zo muri Komini Mukingo, Kajelijeli niwe wahaga amabwiriza Interahamwe zo muri Komini Nkuli guhera ku itariki ya 1 Mutarama 1994 kugeza muri Nyakanga 1994. 3. 3. 2. Umutwe w'Amahindure Perefegitura ya Ruhengeri yarimo kandi «Umutwe w'Amahindure » wavukiye mu yahoze ari Komini Mukingo. Abatangabuhamya bavuga ko Burugumesitiri Juvénal Kajelijeli ariwe washinze umutwe w'Amahindure afatanije na Minisitiri Nzirorera Joseph, Colonel Ntibitura na Adjudant chef Karorero Charles wahoze ari mu ngabo z'u Rwanda 206. Abatangabuhamya twaganiriye basobanura ko babanje gushinga umutwe w'Interahamwe nyuma haza gushingwa uw'Amahindure kugira ngo bongere umubare w'urubyiruko rwari mu nterahamwe. Umutwe w'Amahindure wari ugizwe n'insoresore zigera kuri 300 207. Umutwe w'Amahindure washinzwe mu 1993 nyuma y'igitero cya RPF-Inkotanyi cyo kuwa 8 Gashyantare 1993, igitero cyakubise incuro ingabo za FAR zikwira imishwaro, Inkotanyi zigarurira ibice bitandukanye bya Perefegitura ya Ruhengeri n'ahandi. 205 ICTR, Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Kajelijeli Juvénal, Case no ICTR- 98-44A-T, Paji ya 124, Igika cya 403. 206 ICTR, Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Kajelijeli Juvénal, Case no ICTR- 98-44A-T, Paji ya 102, Igika cya 334. 207 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya BAZIMENYERA Ezechiel mu Karere ka Musanze, Mutarama 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
158Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Bafatije n'Interahamwe, abagize umutwe w'Amahindure bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyane cyane mu bwicanyi bwabereye kuri Paruwasi ya Busogo, mu Kigo cy'Ababikira cya Busogo mu yahoze ari Komini Mukingo no mu bice bitandukanye bya Komini Nkuli. Abagize umutwe w'Amahindure bagize kandi uruhare mu iyicwa ry'Abatutsi bari bahungiye kuri Cour d'Appel ya Ruhengeri kuwa 14 Mata 1994. 3. 3. 3. Virunga Force Usibye Intarahamwe n'amahindure, hashyizweho kandi undi mutwe witwara gisirikare witwa « Virunga Force ». Nk'uko byasobanuwe n'Umutangabuhamya GAO imbere y'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), igihe Juvénal Kajelijeli yari Burugumesitiri wa Komini Mukingo yafatanyije n'abandi bayobozi gushinga ishami rya MRND ryiswe Umutwe wo kwirwanaho kw'abaturage cyangwa «Umutwe wa Virunga », ukaba wari ushinzwe kurinda abaturage. Yagize ati « uwo mutwe wari ushinzwe kurinda abaturage, abawugize bari barahawe imyitozo yo gukoresha imbunda. Nyuma ariko abari bawugize ni bo bishe abaturage byitwaga ko bashinzwe kurinda » 208. Kimwe n'umutwe w'Amahindure, umutwe wa Virunga Force nawo washinzwe mu 1993 nyuma y'igitero cya RPF-Inkotanyi cyo kuwa 8 Gashyantare 1993. Umutwe wa Virunga Force ukaba waragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane mu bwicanyi bwakorewe mu yahoze ari Komini Mukingo na Nkuli. 208 ICTR, Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Kajelijeli Juvénal, Case no ICTR- 98-44A-T, Paji 102-103, Igika cya 335.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
159Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri 3. 3. 4. Umutwe w'Abazulu Mu yahoze ari Komini Nkuli, hashinzwe kandi « Umutwe w'Abazulu » wiyongera ku nterahamwe zari hose mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri. Uyu mutwe ukaba waratorejwe mu kigo cya gisirikare cya Bigogwe na Mukamira. Abagize uyu mutwe bagize uruhare rukomeye mu kwica Abatutsi. Akenshi bazaga gutwara Abatutsi mu ijoro, bakajya kubicira ahantu hatazwi. Abagize umutwe w'Abazuru bakunze kugaragara mu bikorwa byo gusahura, gutoteza no kurigisa abitwaga ibyitso by'Inkotanyi. Ubwo Jenoside yashyirwaga mu bikorwa mu 1994, Abazuru bafatanije n'indi mitwe nk'Interahamwe, Turihose na Virunga Force, bica Abatutsi bari batuye mu yahoze ari Komini Nkuli na Mukingo 209. 3. 3. 5. Umutwe w'Intarumikwa Uretse Interahamwe, Amahindure, Virunga n'Abazulu hashyizweho undi mutwe waruzwi ku izina ry'« Intarumikwa ». Buri Segiteri yatoranyaga abasore yizeye, ikabohereza mu kigo cya gisirikare cya Mukamira, akaba ariho bafatira imyitozo, bakigishwa imbunda n'ingengabitekerezo y'urwango. Ndayambaje Jerome alias Rubasha, Mbanzabugabo n'abandi ni bamwe mu bigishiririjwe imbunda mu kigo cya Mukamira babarizwaga mu « mutwe w'Intarumikwa ». Ubwo Jenoside yashyirwaga mu bikorwa mu 1994, umutwe w'Intarumikwa wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane mu bwicanyi bwakorewe mu yahoze ari Komini Nkuli na Mukingo no mu bice bimwe bya Perefegitura ya Gisenyi. 209 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya JURU Anastase mu Karere ka Nyabihu, Gashyantare 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
160Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri 3. 3. 6. Umutwe w'Abadebande Mu yahoze ari Komini Nyarutovu hashyizweho kandi umutwe witwara gisirikare witwaga “Abadebande ” washyizweho ku wa 12 Mata 1994. Mu bawutangije harimo Utazirubanda JMV, Rwagasore na Ntawukinanaryo J. Bosco. Mu bagiye muri uwo mutwe harimo: Nahimana Revelien, Nzabahiranya, Nungukiyimana, Nshakirahe, Murasandongi, Hakuzimana, Rukara, Ntamuheza, Kwisaba, Musabyiamana Theodore wari President wa MDR muri Segiteri ya Bwisha. Ubwo Jenoside yashyirwaga mu bikorwa mu 1994, umutwe w'Abadebande wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane mu bwicanyi, gutwika no gusahura byakorewe mu yahoze ari Komini Nyarutovu. 3. 3. 7. Umutwe wa TURIHOSE Mbere y'uko Jenoside yakorewe Abatutsi ishyirwa mu bikorwa, hariho umutwe wari ukomeye cyane, bivugwako wari ugizwe n'Abahutu b'umwimere bakomoka ku Gisenyi witwa «TURIHOSE». Nk'uko byasobanuwe mu Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) : Umutwe witwara Gisirikare wahawe izina rya Turihose washinzwe mu Ukwakira 1992 ariko utangira gukora ku mugaragaro mu 1993. Wari umutwe ugizwe n'Abahutu b'umwimerere bakomoka mbere na mbere mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi. Hassan Ngeze akaba ariwe wari uwukuriye naho Capitaine Hasangineza akaba ariwe wakurikiranaga imyitozo yabo 210. Umutwe wa « Turihose » wahawe ubushobozi n'imyitozo ikomeye yo ku rwego rwo hejuru kugira ngo ugire ubumenyi buhagije mu 210 ICTR-98-41-T, Exhibit DK 82B, Procès-verbal d'audition du Sous Lieutenant Tuyisenge Jean de Dieu, 30/10/2000
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
161Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri kwica abantu benshi mu gihe gito no gukoresha imigozi bitaga Cordelette, uburyo bwo kwica abantu vuba babanize, gukoresha ibyuma n'ibindi (Bizimana, 2014, Paji ya 221). Kuva mu kwezi kwa Kanama kugera mu kwezi kwa Nzeri 1993, amashyaka yatoranije abasore b'intarumikwa, babohereza gukurikirana imyitozo mu Kigo cya Mukamira mu yahoze ari Komini Nkuli, Perefegitura ya Ruhengeri; abarangije iyo myitozo yamaze ibyumweru birenga gato bitatu batashye bahawe ikarita ibemerera kuba mu mutwe wa «TURIHOSE ». Uretse imyitozo yahabwaga abagize umutwe «TURIHOSE» bakomoka mu turere dutandukanye imbere mu gihugu, hari abatoranijwe boherezwa hanze y'Igihugu muri Israel na Libiya. Nk'uko umutangabuhamya XXQ yabisobanuriye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) : Bamwe muri bo bagiye gufatira amahugurwa muri Libiya, abandi bajya muri Isirayeri. Makumyabiri bagiye gukurikiranira imyitozo muri Isirayeri, abandi batandatu bajya gukurikirana imyitozo muri Libiya. Nyuma yo gufata imyitozo, baragarutse nabo batoza abandi 211. Iyo usesenguye imikorere y'iyi mitwe yavuzwe haruguru mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, usanga umutwe w'Interahamwe ufite aho uhurira ha bugufi nayo, dore ko ibikorwa byayo byose byari bimwe nk'uko byemejwe n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda: Urugereko rwa ICTR rwanzuye ruvuga ko muri Perefegitura ya Ruhengeri, Interahamwe zashyizweho mbere y'impera z'umwaka wa 1992, naho muri Komini Mukingo zikaba zarashyizweho mu ntangiriro y'umwaka wa 1993. Umutwe w'Interahamwe ukaba 211 ICTR-98-41-T, Retranscription du 12/10/2004, témoin XXQ
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
162Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri ufite aho uhurira ha bugufi n'umutwe w'Amahindure, « Virunga Force » n'« uw'Uruyange », ndetse ko rimwe na rimwe iyo mitwe yagendaga ikora bimwe. Iyo sano ikaba yarahuriweho n'abatangabuhamya bashinja (GDD na GHB) n'abashinjura (RGM). Mu buhamya bwe, GDD yavuze ko Kajelijeli yatoje Interahamwe zo muri « batayo y'Amahindure » zari zizwi no ku izina rya « Virunga Force ». GBH yunzemo agaragaza ko habanje gushingwa umutwe w'Interahamwe, noneho nyuma haza gushingwa uw' « Amahindure » kugira ngo bongere umubare w'urwo rubyiruko 212. 3. 3. 8. Umutwe wa Gashagari Mu yahoze ari Komini Nyamutera, hashyizweho umutwe witwaraga gisirikare witwaga «Gashagari », ukaba warahawe imbunda. Abagize uwo mutwe nibo bashimutaga Abatutsi no kubanyaga ibyabo. Mu bayobozi b'uyu mutwe hari Twagiramungu Boniface wari umwarimu ku Nganzo akaba yari Perezida wa MRND muri Segiteri ya Tubungo. Jean Baptiste wari inspecteur w'amashuri abanza nawe yari umwe mu bayobozi b'uyu mutwe 213. Ubwo Jenoside yashyirwaga mu bikorwa mu 1994, umutwe wa Gashagari wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane mu bwicanyi, gutwika no gusahura byakorewe mu yahoze ari Komini Nyamutera. 212 ICTR, Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Kajelijeli Juvénal, Case no ICTR- 98-44A-T, Paji 120-121 213 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya NSENGIMANA Alfred mu Karere ka Gakenke, Werurwe 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
163Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri 3. 4. Guha imyitozo no kwigisha imbunda imitwe yitwara gisirikare Mu buryo bwo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, guhera mu mpera z'umwaka wa 1992 kugeza mu ntangirio z'umwaka wa 1994, Interahamwe za MRND n'indi mitwe yitwara gisirikare bahawe imyitozo ya gisirikare ihoraho, batorezwa mu bigo bya gisirikare n'ahandi habaga haratoranijwe 214. Mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, iyo myitozo yatangiwe mu Kigo cya gisirikare cya Mukamira no muri Kaminuza ya Nyakinama. Imyitozo ikaba yaratangwaga n'Abasirikare b'u Rwanda bafatanije n'ingabo z'Abafaransa. Kubera iyo mpamvu, icyari urubyiruko rw'ishyaka cyahindutse umutwe witwara gisirikare. Mu yahoze ari Komini Nkuli na Mukingo ibikorwa byo gutoza Interahamwe byari bikuriwe na Juvénal Kajelijeli, anashinzwe gucengeza amatwara ya politiki; akaba yari yungirijwe na Ajida Shefu Karorero wakomokaga muri Komini Nkuli wari ushinzwe imyitozo ngororamubiri. Imyitozo yatangwaga akenshi n'abari barasezerewe mu gisirikare bitaga aba reservistes. Abatozwaga bigiraga ku biti byabaga byahawe ishusho y'imbunda. Umwe mu batoje Interahamwe watanze ubuhamya muri ubu bushakashatsi yasobanuye ko gutoza Interahamwe mu buryo buzwi (official) byatangiye muri Mutarama 1993: Kuva muri Mutarama 1993, ibikorwa byo gutoza Interahamwe nibwo byabaye official. Njye nari mubigishaga izo nterahamwe. Icyo gihe Colonel Ntibitura wari ukuriye défence civile, yari yazanye na Nzirorera Joseph, Colonel Bizimungu na Colonel Bivugabagabo maze batubwira ko tugomba gushaka 214 Rapport de la Commission nationale indépendante chargée de rassembler les preuves montrant l'implication de l'Etat français dans le génocide perpétré au Rwanda en 1994, 2007, Paji 51-73.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
164Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Interahamwe. Mu gukora recrutement, habaga hari umuntu ukuriye ishyaka rya MRND muri Segiteri niwe watoranyaga insoresore zagombaga gutozwa ibya gisirikare. Imyitozo yose yaberaga kuri Komini. Bazaga mu gitondo, saa sita bakaba batashye. Imyitozo yamaraga ukwezi, nyuma yo gutozwa bajyaga kurasa mu kigo cya gisirikare cya Mukamira 215. Umwe mu bitabiriye iyo myitozo mu 1993 avuga ko bigishijwe gukoresha imbunda na za grenades zirimo grenades za M26 na grenades z'inshinwa; imbunda zitwa Kalashnikov, n'izitwa R4. Kajelijeli akaba yari akuriye abatangaga imyitozo kandi ashinzwe gucengeza amatwara ya politiki. Juvénal Kajelijeli buri munsi yageraga ku kibuga cyaberagaho imyitozo, ashishikariza Interahamwe kurangiza imyitozo vuba kugira ngo azohereze mu birunga kurwana n'Inkotanyi, Inyenzi 216. Umutangabuhamya muri ubu bushakashatsi wabaye umusirikare wa FAR yasobanuye ko muri Mutarama 1993, Burugumesitiri wa Komini Nkuli Gatsimbanyi Dominique yohereje abasore bagera kuri makumyabiri i Gabiro kujya gutozwa ibya gisirikare. Aboherezwaga i Gabiro bahabwaga imyitozo ya gisirikare n'inyigisho za propagande ya MRND, ariko cyane cyane bababwiraga ko bagomba gufata iya mbere mu kurwanya umwanzi n'ibyitso bye. Aba bakaba baravuyemo Interahamwe zikomeye, zatinyuye izindi mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 217. Usibye Interahamwe, umutwe w'Amahindure wari ugizwe n'insoresore zigera kuri 300 nawo wafatiye imyitozo mu kigo 215 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya BAZIMENYERA Ezechiel mu Karere ka Musanze, Mutarama 2017 216 ICTR, Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Kajelijeli Juvénal, Case no ICTR- 98-44A-T, Paji ya 109, Igika cya 360. 217 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya NDAYAMBAJE Placide, Kigali, Gashyantare 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
165Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri cya gisirikare cya Mukamira. Imyitozo bayihabwaga mu gihe cy'amezi abiri. Mu batangaga imyitozo harimo Adjudant chef Karorero Joseph afataranije na premier sergeant Ntuyenabo André, wakomokaga muri Segiteri ya Mukarnira, Sergeant Karemera wakomokaga muri Segiteri Musumba, caporal Semanza, caporal Musafiri na Bimenya mwene Sebigori. Burugumesitiri wa Komini Nkuli Gasimbanyi Dominique akaba yarakurikiraniraga hafi imyitozo yahabwaga Amahindure. By'umwihariko, mu kigo cya Mukamira, abasirikare b'Abafaransa bafashije bikomeye mu gutanga imyitozo yahabwaga abasirikare n'Interahamwe, ariko bakabatoza mu byiciro bitandukanye. Nk'uko bisobanurwa na Nturanyenabo Jean-Paul, umusirikare wabaga mu Kigo cya Mukamira kuva mu 1992, uretse imyitozo Abasirikare b'Abafaransa bo mu mutwe wa DAMI bahaga Abasirikare basanzwe mu ikoreshwa rya mortiers 81 et 105 millimètres, bafashe kandi umwanya uhagije wo gutoza Interahamwe: Hari indi Kompanyi ya DAMI yari ishinzwe guha imyitozo abasivile. Babigishaga uburyo bitwara imbere y'Abaturage, uburyo bwo kwica, kurwana udafite ibikoresho, kurwanisha ibyuma, imipanga, n'ibindi bikoresho bya gakondo. Nabashije kumenya bamwe muri abo basivile. Harimo Mabuye wakoraga mu ruganda rwa Bralirwa, yari uw'i Gisenyi. Harimo undi muntu witwaga Perusi, arazwi cyane mu Ruhengeri kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Harimo kandi Nisengwe Orose, ndamuzi. Harimo undi witwaga Muhimana Jean Damascène, twakomokaga muri Komini imwe; abo narabiboneye. Twari mu gice cyacu twiga imbunda navuze haruguru, ariko najyaga kubasura aho batorezwaga. Bambwiye ko boherejwe mu rwego rw'amashyaka. Bari urubyiruko ruhabwa imyitozo kugira ngo rwinjijwe mu itsinda rya «TURIHOSE». Babaga bigishwa kwirwanaho. Bigishwaga ko
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
166Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri umwanzi ari Umututsi wese uba mu gihugu, ko igihe kigeze ngo bamenye kwirwanaho. Nyuma baje kurangiza amahugurwa mbere yacu, basubizwa muri Komini bakomokamo. Indege ya Perezida Habyarimana imaze guhanuka, nibo bafashe iyambere mu gushyiraho bariyeri, baziyobora bitwaje imbunda, ibyuma n'imipanga. Igihe cyari kigeze cyo kwibasira Abatutsi, ubwo batangira kubica. Niyo mpamvu hari abasivile bakoraga mu bigo bitandukanye nka Bralirwa n'ahandi bahise bafata imbunda bakitabira ubwicanyi; abantu bakibaza aho bigiye gukoresha imbunda bikabayobora, kandi bari barazigishijwe mbere 218. Nisengwe Orose, umwe mu baherewe amahugurwa mu Kigo cya Gisirikare cya Mukamira avuga ko yitabiriye imyitozo yabereye mu kigo cya gisirikare cya Mukamira muri Werurwe 1992. Aho mu Kigo cya Mukamira niho yahuye n'Abasirikare b'Abafaransa bagenzuraga uburyo imyitozo itangwa. Bahafatiye imyitozo yo kurasa, banigishwa kurwana nta ntwaro, kwiyoberanya kuwo ugiye kwica no kurwanisha ibyuma. Bahafatiye kandi amahugurwa ashimangira urwango, aho bigishwaga ko Umututsi ari umwanzi w'Umuhutu. Barangije gufata imyitozo mu Kigo cya Mukamira, bahawe amakarita y'itsinda rya «TURIHOSE», nyuma boherejwe mu mujyi wa Gisenyi baruhukira kuri Stade Umuganda. Bahageze, bashyizwe mu matsinda mato mato, bamwe boherezwa i Kigali, abandi basubira iwabo; aho bagize uruhare mu gushyiraho za bariyeri mu gihe cya Jenoside 219. Muhimana Jean Damascène, umwe mu bireze bakemera ibyaha bya Jenoside, nawe avuga ko akomeza asobanura uburyo bahawe imyitozo mu kigo cya Mukamira: 218 Rapport de la Commission nationale indépendante chargée de rassembler les preuves montrant l'implication de l'Etat français dans le génocide perpétré au Rwanda en 1994, 2007, Paji ya 64; Témoin Auditionné le 11/12/2006. 219 Rapport de la Commission nationale indépendante chargée de rassembler les preuves montrant l'implication de l'Etat français dans le génocide perpétré au Rwanda en 1994, 2007, Paji ya 65.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
167Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Twageze mu Kigo cya gisirikare cya Mukamira mu kwezi kwa 8 cyangwa ukwa 9 1993. Imyitozo yamaze hagati y'ibyumweru bitatu cyangwa bine. Twari abasore bagera kuri 200 bigaragara ko batoranijwe kubera ibigango n'ingufu bafite. Abenshi bari bambaye imyenda isanzwe ya gisivili, abandi hari ababaga bambaye amapantalo ashaje cyangwa amashatsi ya gisirikare bizaniye, kandi bishakishirije. Twese twagombaga gutozwa kuba Interahamwe, kandi twese twabaga mu kigo. Kubera ko twari benshi, twakoze amatsinda y'abantu bake bake, batarenze 30. Buri tsinda ryabaga rifite umusirikare wa FAR ugomba kuryigisha. Umwarimu w'itsinda nabarizwagamo yitwaga Habyarimana, akaba yari Kaporali. Buri gitondo, abasirikare b'Abanyarwanda baduhaga imyitozo bagombaga kubanza kujya gufata amabwiriza mu biro by'Umusirikare w'Umufaransa, wari Kapiteni. Buri gitondo, Abafaransa nibo baherezaga abaduha imyitozo imbunda. Hari abandi basirikare batatu b'Abafaransa bari bashinzwe gukurikirana uburyo imyitozo itangwa. Nyuma yo kurangiza imyitozo mu kigo cya Mukamira, twahawe amakarita y'itsinda rya TURIHOSE 220. Urahare rw'Abafaransa mu gutoza Interahamwe ntirwagarukiye mu Kigo cya gisirikare cya Mukamira gusa. Kubera ko babaga mu nyubako za Kaminuza ya Nyakinama, bagize na none uruhare rukomeye mu gutoza no gukurikirana imyitozo y'Interahamwe yabereye muri Nyakinama, mu yahoze ari Komini Nyakinama. Mu yahoze ari Komini Nyakinama, gutoza Interahamwe ni igikorwa cyahawe agaciro n'ingufu nyinshi. Imyitozo yatangiwe muri Kaminuza ya Nyakinama guhera mu mwaka wa 1992. 220 Rapport de la Commission nationale indépendante chargée de rassembler les preuves montrant l'implication de l'Etat français dans le génocide perpétré au Rwanda en 1994, 2007, Paji ya 65-66, Témoin auditionné le 12/12/2006.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
168Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Imyitozo yatangwaga n'abasirikare b'u Rwanda bafatanije n'Abasirikare b'Abafaransa. Nk'uko byemejwe na Colonel Ndamage Martin wahoze mu ngabo za FAR, abasirikare b'Abafaransa bari bayobowe na Colonel Chollet bari ku isonga mu gutanga imyitozo yahabwaga Interahamwe ku kibuga cy'umupira w'amaguru cya Kaminuza ya Nyakinama (Bizimana, 2014, Paji 220). Iyi Kaminuza yari yubatse hafi y'ibiro bya Komini Nyakinama. Interahamwe zahabwaga imyitozo ziri kumwe n'abasirikare b'u Rwanda bashya nabo babaga baje gutozwa. Ariko Interahamwe zo zatozwaga zambaye imyenda ya gisivili ari nabyo byatumaga babasha kubatandukanya. Ndabakenga Gérard wari umunyeshuri muri Kaminuza ya Nyakinama kuva kuva mu 1992 kugera mu 1993, asobanura uburyo Interahamwe zatozwaga: Abasivire bahabwaga imyitozo ku kibuga cy'umupira w'amaguru cya Kaminuza ya Nyakinama, bari abaturage bigishwa gukoresha imbunda n'ibindi bikorwa bya gisirikare nko kuzana umuntu amaboko ari inyuma, uburyo bwo kwica, n'ibindi. Mu gihe barangizaga kwiga gusambura no guteranya imbunda, kuzana abantu baboshye, bakomerezaga ku kibuga gushyira mu bikorwa ibyo bamaze kwiga. Hari aho bajyaga kwigira kurasa hitwa Muko. Twabaga twumva urusaku rw'imbunda. Mu bitabiriye imyitozo harimo abo nari nzi, harimo Fungaroho, undi witwaga Mihati, na Makamba. Uyu Makamba yakoraga kuri Kaminuza, yari ashinzwe gukoresha imashini ifotora impapuro, niyo mpamvu nari muzi neza. Mihati yari afite akabari hafi ya Kaminuza. Niho twajyaga mu gihe twabaga tudashaka kujya kunywera muri Cantine ya Kaminuza. Fungaroho we yakoraga mu kabari ka Mihati. Ni muri ubwo buryo nari nsanzwe mpazi kuko akenshi twahuriraga aho mu runywero. (... ). Mu gihe cy'amahugurwa, imyenda niyo yerekanaga abasirikare n'abandi. Abasirikare babaga bambaye
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
169Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri umwenda wabo wabugenewe (uniforme), abandi bo wasangaga bambaye imyenda isanzwe, ama pentalon azinze aribyo byerekanaga ko ari abasivile221. Nsekanabo Twayibu umwe mu nterahamwe zatorejwe mu Bigogwe no muri Kaminuza ya Nyakinama nawe asobanura imyitozo n'inyigisho baherewe i Nyakinama: Mu 1993, nitabiriye imyitozo yabereye muri Kaminuza ya Nyakinama. Twageraga ku basore 100. Twahawe imyitozo mu gihe cy'amezi abiri. Muri icyo gihe, Abafaransa badutozaga bahoraga babaza niba nta Batutsi baturimo. Babibazaga abatwigishaga b'Abanyarwanda nyuma nabo bakabitubaza. Bavugaga ko twe turi aba « CRAP », itsinda kabuhariwe mu kwica, kandi ryahuguwe kwica rititwaje ibikoresho. I Nyakinama batubwiraga ko abo duhanganye nabo ari Abatutsi bashaka kuzana ururimi rw'Icyongereza mu Rwanda. Batubazaga niba tubyemera, natwe tugasubiza ko tutabyemera. Nyuma bakatubwira ko tugomba kubarwanya rero. Turangije amahugurwa, batubajije niba tuzi umwanzi dufite, twese dusubiza ko tumuzi neza. Nyuma basaba abazi neza umwanzi ko tujya hamwe, maze bahita baduha ibyuma na grenade. Babihaye gusa aba « CRAP ». Nyuma baduhaye ubutumwa ko tugomba gutangira gushaka umwanzi duhereye kubo tubana nabo. Ubwo twahise twurira imodoka za ONATRACOM, zidusubiza aho twakomokaga. Byari nka saa satu z'umugoroba mu 1993. Tugeze aho dukomoka, natwe twatangiye kwigisha Interahamwe n'insoresore za CDR 222. 221 Rapport de la Commission nationale indépendante chargée de rassembler les preuves montrant l'implication de l'Etat français dans le génocide perpétré au Rwanda en 1994, 2007, Paji ya 62. 222 Rapport de la Commission nationale indépendante chargée de rassembler les preuves montrant l'implication de l'Etat français dans le génocide perpétré au Rwanda en 1994, 2007, Paji ya 66
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
170Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Kwigisha imbunda abaturage n'igikorwa cyahabwaga agaciro cyane. Nk'uko bigaragara mu ibaruwa yo kuwa 16 Ukuboza 1993 Perezida wa MDR muri Komini Nyakinama, bwana Riberakurora Valens, yandikiye Burugumesitiri wa Komini Nyakinama, yamusabye ko kwigisha abaturage imbunda byakorwa n'abahagarariye amashyaka ku rwego rwa za Segiteri ntibikorwe gusa n'abahagarariye ishyaka rya MRND, ngo kubera ko abarwanashyaka batari aba MRND, bazisanga batarize imbunda. Icyifuzo cya Riberakurora Valens cyari gisanzwe kizwi n'ubuyobozi bwa Komini Nyakinama kandi cyarafatiwe umwanzuro nk'uko bigaragara mu nyandikomvuyo y'inama y'umutekano yo kuwa 11 Ukuboza 1993, aho Burugumesitiri yasobanuye ko hari abantu bari baratoranijwe kuzatozwa imbunda ariko bakaba barasanze ari abo mu ishyaka rimwe rya MRND. Muri iyo nama bikaba byaranzuwe ko bagomba kwigira hamwe bagashaka abaturage batanu (5) b'inyangamugayo bumvikanyweho n'amashayaka yose muri buri Serire maze akaba aribo bazatozwa gukoresha imbunda; abo bantu bakaba babonetse mu minsi ibiri gusa (2), bitarenze tariki ya 13 Ukuboza 1993. Muri iyo nama, uhagariye MRND muri Komini Nyakinama, Ntamushobora Pierre, yasobanuye ko kwigisha abaturage imbunda ari byiza, anatanga icyifuzo ko abazatoranywa nibamara guhugurwa bazajya baterwa inkunga n'abaturage bakoresheje intwaro za gihanga (armes traditionnelles ) bityo nabo bakazahugurwa mu gukoresha izo ntwaro za gihanga babifashijwemo n'abasaza babizi. Umuyobozi w'Inama (Burugumesitiri) n'abari mu nama bose bashyigikiye icyo gitekerezo bavuga ko umuntu yitegura ataraterwa kubera ko nta witegura yatewe 223. Ibi bikaba bigaragaza inkomoko n'ikoreshwa ry'intwaro gakondo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu yahoze ari Komini Mukingo, Interahamwe zambaraga iniforume iziranga, zidoze mu gitenge cy'amabara y'icyatsi 223 Nyakinama, Inyandikomvugo y'inama yo kuwa 11/12/1993.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
171Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri kibisi n'umuhondo kandi iriho ikirango cya MRND. Abatangabuhamya batandukanye bavuga ko Burugumesitiri Kajelijeli ariwe washyikirizaga iniforume Interahamwe zo muri Komini Mukingo, akaba yarabikoze ahagana mu mpera z'umwaka wa 1993 ku isoko rya Byangabo. Buri Nterahamwe kandi yaje no guhabwa ikarita iriho ifoto yayo. Mu gihe cy'ibitero, abagize umutwe w'Amahindure nabo babaga bambaye imyenda y'Interahamwe za MRND. Hari abandi bambaraga ingofero zifite amabara y'umutuku n'umukara biyitaga aba MDR-Parmehutu. Mu yahoze ari Komini Kigombe Interahamwe zaturukaga muri Komini Mukingo na Komini Kinigi zigahura n'iza Komini Kigombe zikajya kwitoreza muri Komini Nyakinama, abandi bagatorezwa ahitwa Mpenge no kuri Stade ya Ruhengeri. Bamwe mu batojwe mu nterahamwe twavuga Bizimana, Pierre, Bijereri, Ndererabanzi Jean, Safari, Pele mwene Rwabayidadi n'abandi. Interahamwe zatorezwaga kandi ahitwa mu Cyabarika. Interahamwe zatozwaga zibwirwa ko bagiye kubigisha imbunda nyuma bakimenya, bakajya birwanaho aho bari hose kandi bakikiza umwanzi. Aha umwanzi ntawundi bavugaga uretse Umututsi. Muri icyo gihe, Burugumesitiri wa Komini Kigombe, Maniraga Fabien alias Kadasokoza yabaga ari kumwe n'abasirikari n'abajandarume areba uburyo imyitozo iri gukorwa. Mu yahoze ari Komini Nkumba hari umutwe witwaraga gisirikare witwaga aba « Quinze »; ukaba waratorejwe muri camp Muhoza. Kubita aba « Quinze » bikomoka ku kuba barahawe imyitozo mu gihe cy'iminsi cumi n'itanu gusa. Bamwe mu batojwe harimo Thadéo mwene Kamuzinzi, Bazera wo muri Segiteri ya Kinoni. Batera Charles wo muri Segiteri ya Gahunga niwe wari ukuriye uwo mutwe 224. 224 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya NGARUKIYINTWARI Jean Nepomuscène mu Karere ka Burera, Werurwe 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
172Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Umutwe w'aba « Quinze » watojwe kugera mu 1993 nyuma hajyaho undi wiswe aba « Vingt ». Abagize umutwe w'aba « Vingt » bo bahabwaga imyitozo ya gisirikare mu gihe kingana n'iminsi makumyabiri. Kimwe n'aba « Quinze » bose bafatiye imyitozo muri camp Muhoza. Mu bari mu mutwe waba « Vingt » twavuga Munyangabe wigeze kuba umusirikare, Higiro, Alphonse, Dasani, Munyaburari n'abandi 225. Abitabiriye imyitozo muri iyi mitwe barangwaga n'urugomo rukabije, bakibasira Abatutsi babakorera urugomo rw'indengakamere. Umutangabuhamya muri ubu bushakashatsi yavuze ko abagize uwo mutwe bafataga urusenda bakarushyira mu nzoga, barangiza bakayiha Umututsi ku gahato ngo ayinywe. Mu bazwi muri bene ibyo bikorwa twavuga Seruri, Alphonse, Ndagije, Kayogoyogo na Gashuma bakomoka muri Segiteri Giheta 226. Mu yahoze ari Komini Nkumba kimwe no mu zindi Komini zari zigize iyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, ubuyobozi ntibwasigaye mu gutanga imyitozo ya girikare no kwigisha abaturage imbunda. Ni muri urwo rwego kuwa 4 Werurwe 1993, Burugumesitiri wa Komini Nkumba, Matemane Faustin, yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri amugezaho urutonde rw'abaturage bagera kuri 487 bifuzaga kwiga imbunda kugira ngo bicungire umutekano. 227 Iyi baruwa Burugumesitiri yayandikiye muri Komini ya Cyabingo, biragaragara ko ashobora kuba yari yarahunze, kubera ko Komini ya Nkumba yari muri Zone Tempo, ariko ntibyamubujije gukomeza umugambi wo guha abaturage imyitozo ya gisirikare. 225 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya MUNYANGANIZI Martin mu Karere ka Burera, Werurwe 2017 226 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya SIBOMANA Samuel mu Karere ka Burera, Werurwe 2017227 Ibaruwa yo kuwa 4/3/1993 yanditswe na Burugumesitiri wa Komini Nkumba, Matemane Faustin, yandikira Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri, amugezaho lisiti y'abaturage ba Komini bifuza kwiga imbunda.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
173Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Ibaruwa yo kuwa 4 Werurwe 1993 Burugumesitiri wa Komini Nkumba bwana Matemane Faustin yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri amugezaho lisiti y'abantu batoranyije bifuza ko bakwigishwa imbunda228 228 Iyi baruwa yandikiwe muri Komini Cyabingo kubera ko Burugumesitiri n'abaturage bamwe bari barahunze imirwano ariko ibikorwa byo kuyobora Komini no gukurikirana imibereho yayo babikomereza aho bahungiye.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
174Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Lisiti y'abantu bifuza kwiga imbunda kugira ngo bashobore kubahiriza umutekano
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
175Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
176Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
177Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
178Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
179Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
180Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
181Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
182Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
183Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
184Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
185Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
186Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
187Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Mu yahoze ari Komini Nyarutovu, Interahamwe zitorezaga Nemba, Bwisha na Buranga; zikaba zaratozwaga n'abasirikare. Interahamwe zatorezwaga kandi ahitwa Kirwa, muri Serire ya Nganzo; hakaba hari ishyamba rinini abasirikare batorezagamo Interahamwe. Izo nterahamwe akaba arizo zishe Abatutsi muri Jenoside yo mu 1994. Mu Interahamwe zashishikaye mu bwicanyi muri Segiteri Ruhangari twavuga Ntahombasize, Bizimana, Kambanda, Ndahayo, Kirizani, Straton na Narcisse bo kwa Sagatwa n'abandi. Bizimana Innocent akaba yari umwe mu bayobozi b'Interahamwe zo mu Gakenke 1. Gutoza Interahamwe ni igikorwa ubuyobozi bwa Komini Nyarutovu bwagizemo uruhare rukomeye cyane, haba mu gutoranya abagombaga gutozwa no gukurikirana ibikorwa byabo. Bimwe mu bigaragaza agaciro kahabwaga iki gikorwa ni ibaruwa N o 009/04. 09. 01/4 yo kuwa 2 Werurwe 1993, Burugumesitiri wa Komini Nyarutovu Twagirayezu Pierre, yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri amugezaho lisiti y'abantu batoranyije ko babungabunga umutekano mu masegiteri bakoresheje imbunda, bityo abasabira ko bazigishwa. Ku mugereka w'iyo baruwa, Burugumesitiri yagejeje kuri Perefe urutonde rw'abantu 471 bakomoka mu masegiteri umunani:-Ruhangali : abantu 54-Kajwi : abantu 57-Ruhinga I : abantu 61-Ruhinga II : abantu 60-Kiliba : abantu 62-Gitovu : abantu 53-Gakenke : abantu 62-Bwisha : abantu 62. 1 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya HARERIMANA Déogratias mu Karere ka Gakanke, Werurwe 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
188Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Nk'uko bigaragara mu ibaruwa ikurikira, Burugumesitiri asoza avuga ko andi masegiteri asigaye nayo ayashakira lisiti mu buryo bwihuse, akayibagezaho. Ibaruwa No 009/04. 09. 01/4 yo kuwa 2 Werurwe 1993 Burugumesitiri wa Komini Nyarutovu bwana Twagirayezu Pierre yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri amugezaho lisiti y'abantu batoranyije ko babungabunga umutekano mu masegiteri bakoresheje imbunda, abasabira ko bazigishwa.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
189Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri 1. Segiteri RUHANGALI 1. Kanyabishashara 2. Rwagizenkana 3. Ngirabanyiginya 4. Rugimbana 5. Nkikabahizi 6. Mvunabandi 7. Rwaburindi 8. Rukirumurame 9. Nzibahiga 10. Uzabakiriho 11. Bosenibo 12. Ndihijabagabo 13. Kanyamurera 14. Masengesho 15. Ingabire 16. Safari 17. Niyibizi 18. Hategekimana 19. Munyembabazi 20. Uzamukunda 21. Habineza 22. Rukikatabara Lisiti y'abifuza kubungabunga umutekano muri Komini Nyarutovu bifashishije intwaro (imbunda): 23. Dusabe 24. Kuradusenge 25. Habyarimana 26. Ndahayo 27. Ahoryiriwe 28. Niyonsaba 29. Safari 30. Ndanguza 31. Bazirushaka 32. Ndimurwango 33. Muvunandinda 34. Byanganshaka 35. Nshimiyimana 36. Dukunzimana 37. Twizerimana 38. Ngerageze 39. Kabanguka 40. Mugabonindekwe 41. Muberuka 42. Habimana 43. Bazamanza 44. Ryezembere
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
190Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri 45. Hakizimana 46. Niyonsaba 47. Ndekezi 48. Uwimana 49. Twizerimana50. Zigirinshuti 51. Mugabarigira 52. Nsabimana 53. Mugabowindekwe 54. Utazirubanda 2. Segiteri KAJWI 1. Nizeyimana 2. Rwandanga 3. Bunani 4. Harerimana 5. Ntahontuye 6. Burakambere 7. Hakurimana 8. Iyamuremye 9. Mugabarigira 10. Negamiye 11. Ntawumenyumunsi 12. Nzabonimpa 13. Ndindabahizi 14. Kagorora 15. Niyindagiye 16. Nsekuye 17. Mutembezi 18. Nkwakuzi19. Bisanukuri 20. Rutaburingoga 21. Rutazihana 22. Ntirushize 23. Nzubahimpfura 24. Bambimbaho 25. Mwanzimwabo 26. Rizabarimana 27. Zirimwabagabo 28. Ndagijimana 29. Ndengera 30. Ntanze 31. Magayane 32. Hakizimana 33. Karimundimwe 34. Turikumana 35. Ndabahebye 36. Rukeratabaro 37. Rwamirera
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
191Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri 38. Nturanyi 39. Zigumeho 40. Serushoki 41. Ntezimana 42. Nzabanita 43. Rwaziyumugabo 44. Kabera 45. Dushimiyimana 46. Nkulikiyimari 47. Mporendame48. Ndagijimana 49. Bagabo 50. Ntahonduye 51. Nzabandora 52. Ruhato 53. Bagiramenshi 54. Ntibankundiye 55. Bavukiyehe 56. Nzabisigirande 57. Nshimiyimana 3. Segiteri RUHINGA II 1. Rwesimbuguzo 2. Nzitabakuze 3. Sibomana 4. Mugemanshuro 5. Niyibizi 6. Ntacabukuye 7. Murengerantwari 8. Barayagwiza 9. Ruberangeyo 10. Sebahinzi 11. Ntibitura 12. Basirimutse 13. Kanyamuhungu 14. Nahayo15. Ndengeye 16. Uzabakiriho 17. Honga 18. Nshimiyimana 19. Habimana 20. Ngendandumwe 21. Micungo 22. Nkundabanyanga 23. Nzabanterura 24. Gahunga 25. Mujyambere 26. Nkundabera 27. Munyembabazi 28. Uwimana
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
192Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri 29. Ngirumpatse 30. Barakabya 31. Mutsinzi 32. Rekadusabe 33. Karera 34. Rudakangara 35. Mujyarugamba 36. Ngaruye 37. Munyankiko 38. Uwimana 39. Barahuruye 40. Uworunaniye 41. Niyotwagira 42. Rwabakika 43. Zirahishira 44. Ntaho Nkuliye 45. Kanyamuyaga46. Nizeyimana 47. Hakizumwami 48. Karikumutima 49. Nkunzabo 50. Gakwandi 51. Karangwa 52. Ndirivamunda 53. Ndahodukiriye 54. Ryagasani 55. Mutagaramba 56. Tunguhore 57. Munyarugamba 58. Harerimana 59. Banyangandora 60. Bicamumago 61. Nzabanita 4. Segiteri KILIBA 1. Sembagare 2. Mugwiza 3. Nsanzimana 4. Ngwabije 5. Ubarijoro 6. Habimana 7. Barabwiriza8. Habumugisha 9. Zungruka 10. Makuza 11. Ntacyagora 12. Ntezimana 13. Uwamungu 14. Kanyamuhanda
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
193Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri 15. Nsengiyumva 16. Nzirasanaho 17. Ruzindana 18. Serebeka 19. Munyentwari 20. Ntezimana 21. Bararwerekana 22. Turikunkiko 23. Nizeyimana 24. Bundanga 25. Ntiyamira 26. Uwimana 27. Sembabwa 28. Ngendahayo 29. Munyemana 30. Nsabagasani 31. Bararuha 32. Nshimyimana 33. Bazimaziki 34. Ntezimana 35. Nsabimana 36. Nganabera 37. Ntanyungura 38. Nsengimana39. Nambajimana 40. Ntuyahaga 41. Maniragaba 42. Batumwa 43. Habimana 44. Habumugisha 45. Barinabo 46. Gasasira 47. Rutabagisha 48. Ugirumufasha 49. Habumuremyi 50. Nkundabanyanga 51. Basabose 52. Ndagiwenimana 53. Mbonabucya 54. Akimanizanye 55. Habumugisha 56. Sebatware 57. Gasizigwa 58. Gasasira 59. Nemeye 60. Ribakare 61. Hakizimana 62. Nzakira
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
194Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri 5. Segiteri GITOVU 1. Nzabasanga 2. Byaruwawe 3. Iyanze 4. Mukuruwanjye 5. Twayigize 6. Hategekimana 7. Ndagiwenimana 8. Ibambasi 9. Nikwigize 10. Nzabanita 11. Barayavuga 12. Nsengimana 13. Habimana 14. Ngendahayo 15. Mugabarigira 16. Baribwira 17. Kagaba 18. Ndabahimye 19. Maniragaba 20. Zikamabahari 21. Mbonaruza 22. Rugendo 23. Murindahabi 24. Niyonsaba 25. Karimunda 26. Kuradusenge 27. Uburiyemuye28. Kazanenda 29. Rugwirangabo 30. Harerimana 31. Nteziyaremye 32. Twungutse 33. Bugwanzira 34. Niyibizi 35. Nsabimana 36. Biguri 37. Ndengeje 38. Mureganshuro 39. Munyentore 40. Mavugabandi 41. Ntibankundiye 42. Nyirinkindi 43. Banganabaseka 44. Misiriyo 45. Hategekimana 46. Bahizi 47. Rwakayigamba 48. Ndayambaje 49. Ndabahimye 50. Semanza 51. Nsengimana 52. Mbyariyehe 53. Bizimana
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
195Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri 6. Segiteri GAKENKE 1. Habakurama 2. Ngirumpatse 3. Rwambayeho 4. Bazakura 5. Bararuha 6. Makera 7. Ntihabose 8. Niyindagiye 9. Banyanzekare 10. Bwandagara 11. Uwidutije 12. Mpakaniye 13. Tuyishimire 14. Nteziyaremye 15. Munyazikwiye 16. Ibeshaho 17. Twgairimana 18. Ntamuturano 19. Ntiyingingirwa 20. Sibomana 21. Ntirusekanwa 22. Haguminshuti 23. Kayitani 24. Sibomana 25. Munyarugamba26. Rusezera 27. Nshakiyabandi 28. Murwanashyaka 29. Nkundabaramye 30. Habimana 31. Habimana 32. Rutazihana 33. Habumuremyi 34. Nzabarantumye 35. Uwiteka 36. Musheyija 37. Nzaramba 38. Nkumbuye 39. Hategekimana 40. Mpabanzi 41. Habiyakare 42. Nsekanabanzi 43. Nduwimana 44. Niyibizi 45. Uwimana 46. Ndimugufi 47. Ugirashebuja 48. Nsabimana 49. Ngirabatware 50. Ndimubanzi
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
196Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri 51. Dayari 52. Nzabanterura 53. Bariyanga 54. Barangirana 55. Kaberuka 56. Rwanzugushira57. Mpezamihigo 58. Nsabimana 59. Murihano 60. Hatangimbabazi 61. Nsengiyumva 62. Nikwigize 7. Segiteri BWISHA 1. Dukuzumuremyi 2. Singirankabo 3. Musemakweli 4. Munyabigwi 5. Kamana 6. Nsanzimpfura 7. Ziboneyimpfura 8. Munyarubuga 9. Kabuhoma 10. Dukuzumuremyi 11. Nkundanyirazo 12. Karahanyuze 13. Bendantunguka 14. Rwamirera 15. Kavukiyino 16. Gafaranga 17. Ntawuruhunga 18. Ntirivamunda19. Kabirigi 20. Bagiramenshi 21. Ntawuruhunga 22. Rwamakuba 23. Gashabizi 24. Hakuzimana 25. Kabanda 26. Kwitonda 27. Ngarambe 28. Hakuzimana 29. Mwanzimwabo 30. Kabindo 31. Habineza 32. Maburakindi 33. Nzahumunyurwa 34. Sibomana 35. Maniraho 36. Semakuta
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
197Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri 37. Nzamukwereka 38. Mudacogora 39. Mukebankiko 40. Uwizeyimana 41. Ntirimeninda 42. Ndayambaje 43. Seyoboka 44. Karumiya 45. Ntawugorora 46. Kanyemera 47. Hahigiro 48. Mwitende 49. Rugerinyange 50. Ndagijimana51. Murinda 52. Ngarukiyintwari 53. Banzibarihafi 54. Nkuliyingoma 55. Nahimana 56. Hirwandame 57. Runigababisha 58. Munyemana 59. Bizimana 60. Hanyurwimpfura 61. Mbarushimana 62. Karaboshya 8. Segiteri RUHINGA I 1. Mbabariye 2. Uzabakiriho 3. Rugerinyange 4. Barasebwa 5. Mpagazehe 6. Nizeyimana 7. Rudakubana 8. Ngirente 9. Nizeyimana 10. Habarugira11. Hategekimana 12. Karasira 13. Hatangimbabazi 14. Tugizwenayo 15. Ntakaburimvano 16. Barashukana 17. Siboniyo 18. Kanyarwanda 19. Ndabahweje 20. Mpungirehe
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
198Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri 21. Harerimana 22. Bazirushaka 23. Karasira 24. Ziragora 25. Hakuzimana 26. Barasebwa 27. Ntawukiramwabo 28. Baransarikiye 29. Nzabonariba 30. Ntawanga 31. Niyoyita 32. Rwerekana 33. Ukizemwabo 34. Ugirashebuja 35. Iyamuremye 36. Ngoreye 37. Bayavuge 38. Kamanzi 39. Regero 40. Nizeyimana41. Bizimana 42. Hitayezu 43. Nkurunziza 44. Murenzi 45. Nezehose 46. Kabanda 47. Kwigize 48. Bizimana 49. Sengarambe 50. Nzabanita 51. Kanyeshuri 52. Karinda 53. Mukerarugendo 54. Kazigaba 55. Mbanzarugamba 56. Ntawumenya 57. Kanyamuhanda 58. Sendakize 59. Kayijamahe 60. Hatangimbabazi Mu yahoze ari Komini Ndusu, Interahamwe zatorezwaga ahitwa mu Butare, zigatozwa n'abasirikare baturukaga mu Ruhengeri. Zatozwaga kandi na Murenzi Emmanuel wari warasezerewe mu gisirikare; akaba yarakoraga kuri Perefegitura ya Ruhengeri mu 1994 2. 2 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya BUHIGIRO Cassien mu Karere ka Gakenke, Werurwe 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
199Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Mu yahoze ari Komini Gatonde, Interahamwe zatozwaga n'abavuye mu Gisirikare bafatanije n'Abapolisi, zigatorezwa ku kibuga cya Bigabiro kiri muri Segiteri ya Janja. Mu bazitozaga harimo Ntamunsi wari warasezerewe mu gisirikare. Na none kandi Interahamwe zigiraga imbunda muri Rubika, zigatozwa na Ngirumbatse wari Burigadiye wa Komini. Uretse gukoresha imbunda, Interahamwe zahabwaga imyitozo yo kwiruka ngo barebe ko bazashobora kwiruka ku Mututsi ntabashe kubasiga, bakigishwa kwiyoberanya bambara amashara, bisiga imbyiro ngo bazajye bica Abatutsi batabareba,.... 3. Ababaga bavuye mu myitozo ya gisirikare barangwaga n'imvugo yuje urwango. Iyo bahuraga n'Abatutsi bababwiraga ko akabo kagiye kugera. Umwe mu barokotse wabwiwe bene ayo magambo aragira ati : Abo twari duturanye iyo bavaga gutozwa baratubwiraga ngo akacu karageze. Uwo mwari musanzwe muziranye ntabwo yashakaga ko mugendana. Mu nzira baradukubitaga ukabura aho ujya kurega. Baricaga bagakiza 4. Mu mpera z'umwaka wa 1993 habayeho kongera umubare w'Interahamwe no kongera kuzitoza. Nk'uko byagaragajwe muri Raporo ya « Commission nationale independante chargée de rassembler les preuves montrant l'implication de l'état francais dans le génocide perpetré au rwanda en 1994 » : Ukwiyongera mu mibare, mu bushobozi no mu bugome kw'umutwe w'Interahamwe ahagana mu mpera z'umwaka wa 1993 no mu ntangiriro z'umwaka wa 1994 bigaragara nka kimwe mu bimenyetso byerekana umugambi wariho wo gutegura Jenoside 3 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya NYIRABABERUKA Immaculée mu Karere ka Gakenke, Werurwe 2017 4 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya NGEREJAHO Espérance mu Karere ka Gakenke, Werurwe 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
200Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri yakorewe Abatutsi kuva muri Mata kugera muri Kamena 19945. Nk'uko byagarutsweho muri raporo yavuzwe haruguru, muri rusange Interahamwe zigishijwe kwica zinashyirwamo ingengabitekerezo yo kwanga Umututsi mu rwego rwo hejuru. Raporo isobanura ko : Imyitozo yahabwaga Interahamwe yarimo ibice bibiri : 1) Igice cya mbere cyari kigizwe n'imyitozo ihabwa interahawe igamije kubigisha uburyo butandukanye bwo kwica : hakoreshejwe intwaro za gisirikare, intwaro gakondo cyangwa nta bikoresho. 2) Igice cya kabiri cyari kigizwe n'inyigisho zigamije gucengeza ingengabitekerezo y'urwango ishingiye ku moko, no kumvishwa ko Abatutsi baturanye bagomba kwicwa 6. Mu yahoze ari Komini Cyabingo, ibikorwa byo kwigisha urubyiruko ibya gisirikare byashyizwe muri gahunda y'ubuyobozi. Ibi bikagarazwa n'inyandiko mvugo y'inama y'Abayobozi b'urubyiruko n'amashyirahamwe yateraniye mu Ruhengeri kuwa 5 Kanama 1992. Nk'uko bigaragara mu nyandiko mvugo y'iyo nama yari ku mugereka w'Ibaruwa yo kuwa 10/8/92 Umuyobozi w'Urubyiruko n'Amashyirahamwe muri Komini Cyabingo Karemera Laban, yandikiye abayobozi bose b'Urubyiruko n'Amashyirahamwe muri Komini Cyabingo akagenera Kopi Ababurugumesitiri bose, Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri na Minisitiri w'Urubyiruko n'Amashyirahamwe, bafashe umwanzuro ko « Urubyiruko rwose rushoboye rukwiye gutozwa ibya gisirikare ». Ibi bikaba bigaragaza ko umugambi wo guha imyitozo wari ufite ikindi ugamije kuko imyitozo ya gisirikare iba igenewe Abasirikare. 5 Rapport de la Commission nationale indépendante chargée de rassembler les preuves montrant l'implication de l'Etat français dans le génocide perpétré au Rwanda en 1994, 2007, Paji ya 74. 6 Rapport de la Commission nationale indépendante chargée de rassembler les preuves montrant l'implication de l'Etat français dans le génocide perpétré au Rwanda en 1994, 2007, Paji ya 74.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
201Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri 3. 5. Gutanga imbunda mu mitwe yitwara gisirikare no mu baturage Nyuma yo guhabwa imyitozo, abatojwe mu mitwe yitwaraga gisirikare bagombaga no guhabwa intwaro. Igitekerezo cyo gutanga intwaro mu baturage byemejwe mu nama yo kuwa 9 Nyakanga 1991 yabereye muri Etat Major y'ingabo iyobowe na Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika ushinzwe Umutekano Jenerali Ndindirimana Augustin. Iyi nama ikaba yari ihuje abayobozi b'inzego z'iperereza za gisirikare n'izo muri Perezidansi. Iyo nama yitabiriwe na Liutenant Colonel Rutayisire Laurent wari Umuyobozi Mukuru wa Serivisi y'Iperereza (G2) muri Jendarumeri y'Igihugu; Lieutenant Colonel BEM Rwabarinda Ephrem wari Umukuru wa G3 mu ngabo z'u Rwanda; Commandant gendarme Karangwa Pierre Claver wari umukuru w'iperereza rusange muri Jendarumeri; Munyaneza Justin na Ndangamire Ephrem bari abakozi mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe iperereza. Umwanditsi w'inama yari Lieutenant Ingenieur Rutakamize Gregoire. Nk'uko bigaragara mu nyandikomvugo y'inama yo kuwa 9 Nyakanga 1991, icyari kigamijwe kwari ugusuzuma ishyirwa mu bikorwa ryihuse ry'icyifuzo cyari cyatanzwe na Perezida wa Repubulika ku birebana n'umutekano w'Igihugu aho yari yavuze ko « Abaturage bagomba guhabwa ibikoresho biboneye kandi bihagije byo kurwana ku busugire bw'Igihugu ku buryo nta muntu uzongera gutinyuka gutera Igihugu mu bihe biri imbere ». Iyo nama yemeje ko uburyo bwo gushyira mu bikorwa icyo cyifuzo buhari kuko abantu babafite, kandi igice kinini cy'abaturage kikaba kigizwe n'urubyiruko (Bizimana Jean Damascène, 2014, Paji 217-218). Ni muri urwo rwego, abayobozi ba gisivili n'aba gisirikare bahaye urubyiruko rwahyizwe mu mitwe yitwara gisirikare intwaro zirimo imbunda, grenades n'intwaro gakondo; akaba
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
202Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri aribyo byifashijwe mu kurimbura Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibi bishimangirwa n'ijambo Perezida Habyarimana Juvénal yavugiye mu Ruhengeri mu nama yo kuwa 15 Ugushyingo 1992, aho yumvikanishije ko Interahamwe za MRND zigomba guhabwa ibikoresho kugira ngo igihe nikigera zizamanuke. Kandi koko Interahamwe zamanukiye kwica Abatutsi mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Gutanga imbunda mu basivile ni igikorwa cyari gikuriwe n'ubuyobozi bwa gisirikare. Nk'uko bigaragara mu nyandikomvugo y'inama y'umutekano ya Perefegitura Ruhengeri yateranye kuwa 15 Gicurasi 1992; inama yahuje abagize komite ya Perefegitura Ruhengeri ishinzwe umutekano, ba Superefe na ba Burugumesitiri bo muri iyo Perefegitura, ikibazo cyo gutanga imbunda mu baturage kiri mu byizwe kinafatirwa umwanzuro. Muri iyo nama, habajijwe imbunda zemerewe ba Superefe na ba Burugumesitiri nyuma y'amahugurwa babonye. Hasobanuwe ko abahawe imbunda ari abo muri Komini Kinigi, Nkumba na Kidaho ko abo muri Komini Butaro batarazihabwa kubera ko barangije amahugurwa vuba. Bahise basaba Comandant OPS Ruhengeri guha Komini Butaro imbunda zayo kugirango barebe izisigaye. Inama yakomeje yanzura ko hagomba no kwakwa izindi kugirango amahugurwa y'abaturage akomeze. Havugwa ko imbunda niziboneka Amakomini azakurikiraho yari Kigombe na Cyeru, nyuma Mukingo na Nkuli. Inama yemeje kandi ko abagize inama ya Perefegitura ishinzwe umutekano nabo bagomba guhabwa imyitozo (Inyandikomvugo y'inama y'umutekano ya Perefegitura Ruhengeri yateranye kuwa 15 Gicurasi 1992, urupapuro rwa 3. Iyo nyandikomvugo Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri Dr Nzabagerageza Charles yayoherereje Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu n'Amajyambere ya Komini nk'uko bigaragazwa n'ibaruwa Confidentiel No 023/04. 09. 01/16 yo kuwa 23/5/1992).
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
203Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri 3. 5. 1. Mu yahoze ari Komini Nkuli Mu yahoze ari Komini Nkuli, imbunda nyinshi zatangwaga na Lieutenant Hasengineza Boniface wayoboraga ikigo cya Mukamira afatanije na Colonel Bivugabagabo Marcel wari ushinzwe imirwano muri Perefegitura ya Ruhengeri7. Kugera muri Mata 1994, imbunda nyinshi zari zaratanzwe mu baturage. Abatangabuhamya bavuga ko buri Segiteri yabaga ifite byibuze imbunda eshanu. Abacuruzi cyangwa abandi baturage b'Abahutu bakomeye nabo bari barahawe imbunda bavuga ngo ni izo kubarinda, ariko zose zifashishijwe mu kwica Abatutsi mu gihe Jenoside yashyirwaga mu bikorwa mu 19948. Undi mutangabuhamya wo muri Komini Nkuli wabaye umusirikare mu ngabo za FAR yakomeje asobanura ko: Gutanga imbunda mu baturage ba Komini Nkuli byakozwe na Major Bararwerekana Joel. Major Bararwerekana niwe watanze imbunda muri Mukamira na Byangabo. Atanga imbunda, yabwiraga abaturage ko ari izibafasha kwirindira umutekano, ariko zaje kuba izo kwicisha Abatutsi 9. Uretse Major Bararwerekana Joel uvugwa kuba yaratanze imbunda muri Komini Nkuli, havugwa kandi Lieutenant Hasengineza Boniface wari Umuyobozi w'Ikigo cya gisirikare cya Mukamira, Major Bizabarimana, Kabutura Anastase mwene Rwarinda Paul na Nyantama akaba yari Konseye wa Segiteri Mukamira n'abandi. 7 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya KAYISIRE Anastase mu Karere ka Nyabihu, Gashyantare 2017 8 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya NDAGIJIMANA Jean Baptiste mu Karere ka Nyabihu, Gashyantare 20179 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya Major NDAYAMBAJE Placide mu Karere ka Nyabihu, Gashyantare 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
204Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Mu bari bafite imbunda kuva mu 1993, twavuga Kabutura Anastase, Habimana, Semapfa, Agronome wa Komini Nkuli, Tarambura, Simiyoni, Rudahinyuka Fidele, Foroto, Nkinzingabo, Baganizi, Harerimana JD, Karahari Nzirorera, Izabayo, Ndabateze, Bakame, Kazungu, Bangaya, Hakiza, Kamanzi, Ndashimye, Bandora Augustin n'abandi. Mu Kagari ka Rugeshi, Umurenge wa Mukamira, ibikoresho by'ubwicanyi harimo imbunda na grenades byatanzwe na Major Bizabarimana, Lieutenan t Hasengineza Boniface, bafatanije na Konseye wa Segiteri ya Mukamira Kabutura Anasthase 10. 3. 5. 2. Mu yahoze ari Komini Mukingo Umwe mu batangabuhamya watanze imbunda mu baturage muri Komini Mukingo, akaba yari asanzwe ari mu nzego zishinzwe umutekano, asobanura uko byakozwe muri aya magambo: Muri Komini Mukingo, imbunda za mbere zatanzwe mu ntangiriro ya 1993. Hari imbunda twakoreshaga zabaga zivuye kuri position za giririkare, ni ukuvuga twajyaga kuzana imbunda ni mugoroba tukazisubizayo mu gitondo. Imbunda zahawe abaturage zatanzwe mu buryo bwaguye muri Gashyantare 1994. Izo mbunda zatangiwe kuri Komini zizanywe na Generali Augustin Bizimungu (yari ashinzwe opération muri Perefegitura ya Byumba na Ruhengeri ) na Colonel Bivugabagabo Marcel (yari ashinzwe imirwano mu Ruhengeri). Icyo gihe bazanye imbunda 120 zigomba gukwirakwizwa muri Segiteri zose zigize Komini Mukingo. Buri Segiteri yahawe imbunda 15. Komini Mukingo yagiraga Segiteri 8, bityo buri Konseye ahabwa imbunda 15. Nyuma yo kuzihabwa, Konseye 10 Inyandiko z'Inkiko Gacaca, Intara ya Ruhengeri, Akarere ka Nyabihu, Umurenge wa Mukamira
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
205Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri niwe wamenyaga abo agomba kuziha, ariko yabaga yaratanze urutonde rw'abazazihabwa, bazi kuzikoresha. Ibi byose byakozwe mu buryo buteguye kuko abaturage bahabwaga imbunda babanje kuzigishwa kugira ngo bamenye uko bazazikoresha 11. 3. 5. 3. Mu yahoze ari Komini Kigombe Mu yahoze ari Komini Kigombe kimwe no mu zindi Komini, imbunda zatanzwe mbere ya 1994 inyinshi zikaba zaratanzwe mu gihe Jenoside yashyirwaga mu bikorwa mu 1994. Ba Konseye nibo bajyaga kuzifata kuri Komini, nyuma bakazishyikiriza aba Resiponsabule babaga bateguye abagomba kuzihabwa. Nk'uko bigaragara mu nyandiko z'Inkiko Gacaca zo mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Muhoza, Akagari ka Rusagara, imbunda zatanzwe na Resiponsabule Ntibansekeye Twaha Pierre mwene Nyiringabo na Nyirabuhindori. Imbunda yatanze akaba arizo zifashishijwe mu kwica Abatutsi mu 1994. Abaturage bahawe imbunda muri ako kagari harimo Uwamahoro vianney, Kanyabugande Saidi, Gahozaho Felcien, Ndabamenye Abubakari, Nduwamungu Félix, Renzaho Simon, Habyarimana Emmanuel, Serutoki Aminadabu, Barakengera Alphonse, Serufari Bernard, Bizandora Enias, Byamungu Dieudonne, Barore Habibu, Nzabonantuma Edson, Nzamuye Jean Pierre, Kazungu, Safari mwene Ruribikiye na Nyirambonyi, Uwayo Mussa, Niyiyita Jumaine, Semabumba mwene Karinijabo na Ngayinteranya, Sebirayi, Ntawugayuwe, Ntibabaza, Gasaidja mwene Djaruwa na Nyirakabanza, Nshakiyehe Abdu, Birandagaye mwene Kabogo, Ntagunginra mwene Barata na Nyirabaragara n'abandi. 11 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya BAZIMENYERA Ezechiel mu Karere ka Musanze, Mutarama 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf