text
stringlengths
0
5.99k
source
stringclasses
14 values
206Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Amaze gutanga imbunda mu baturage, Resiponsabule Ntibansekeye Twaha Pierre, yategetse ko hajyaho bariyeri. Ubwo bariyeri zahise zishyirwa kuri kaburembo, kuri Avenue Rusagara, ku rya gatandatu no kuri APICUR. Mu Kagari ka Rusagara habarizwagamo kandi impuzamugambi za CDR zikomeye zirimo Twizerimana Juma, Ay Igihugu Hamis, Emmanuel, Mwenge, Nizeyimana Silas mwene Rugamba na Tabu, Ntagungira Arroni, Saidi Regero, Runuya, Nizeyimana Evarsiste, Safari Francois, Nduwamungu Jean Chriso, Nzeyimana silas alias Abila mwene Rugamaba na Tabu Safia n'abandi. Mu yahoze ari Komini Kigombe, abaturage batangiye gusaba imbunda zo gutunga ku giti cyabo kuva mu 1991 bitwaje ko hari umutekano mucye. Ubuyobozi kuva ku nzego zo hasi kugera ku bategetsi bo mu nzego zo hejuru bakabyemera hadakozwe isesengura ku ingaruka byagira mu baturage. Aha twatanga urugero rw'ibaruwa yo kuwa 18 Ugushyingo 1991 bwana Semikore Ezzechiel yandikiye Minisitiri w'Ingabo z'u Rwanda, agasinyirwa na Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri, aho Semikore yasabaga uruhushya rwo kugura imbunda yo mu bwoko bwa Pistolet Carible 7, akavuga ko impamvu ayikeneye ari uko hari ibibazo byo gusubiranamo kandi buri wese akaba ari ukwirwanaho. Muri icyo gihe, Semikore yari Umucamanza mu Rukiko rwa Kanto rwa Kigombe, akaba yari yarabaye umusirikare mu gihe cy'imyaka irindwi. Ibaruwa igeze mu biro bya Minisitiri, nta kuzuyaza yahise yemerwa kugura no gutunga imbunda yasabye nk'uko bigaragazwa n'ibaruwa yo kuwa 28 Ugushyingo 1991 Minisitiri yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri amumenyesha ko Urwego rw'ubutasi muri Perefegitura ya Ruhengeri rwasanze Semikore ari nta makemwa mu mico no mu myifatire bityo akaba yemerewe gutunga imbunda.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
207Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri 3. 5. 4. Mu yahoze ari Komini Kinigi Mu kagari ka Rukore, umurenge wa Kinigi, hatanzwe imbunda mu baturage b'ako kagari. Mu bazihawe harimo Kiza Muhamad mwene Nsangira na Ntibagire, Habineza Haruna mwene Nsangira na Ntibagire, Nizeyimana Muhamad mwene Nnyamwema na Mayimuna, Bigiruwanga muhamadi, Habyarimana Saidi mwene Simoni na Ngerina, Ndaruhutse Jumaine mwene Iritararenga Simon, Sinzakira Senzara Selemani mwene Karihejuru Issa na Nyirakaberuka, Muhamadi Puti mwene Gwije na Marie Feza, Karera Asumani mwene Mugabomukuru na Ntawupfatarushye, Kazehe mwene Samako na Madina, Bikomo Abuba mwene Bumari, Uwayo mwene Ramazani na Tamari, Harumo Jumaine mwene Harumo na Jugiri, Barakati, Kinyume, Twagiramungu Muhamadi, Mbuzekongira Twaha mwene Gwije na Marie Feza n'abandi 12. Mu Kagari ka Ruhanga ya I, Umurenge wa Kinigi, mu bahawe imbunda twavuga Murekezi Bonifas wavutse mu 1976, mwene Nyirankindi na Nyirankanizi; Nkanika Felcien wavutse mu 1967, mwene Nzayabarirwa na Nyiranzibaregera; Hakizimana Fidèle wavutse mu 1960, mwene Kanakuze na Nyirakabanza n'abandi. Muri Ruhanga ya II, imbunda zahawe abitwa Sebizana Leodomir wavutse mu 1974, mwene Bazamanza na Nyirandekeyaho; Bimenyimana wavutse mu 1969, mwene Hatangimbabazi na Gicunda; Ndagijimana wavutse mu 1972, mwene Muganza na Nyirabwira; Ndayambaje wavutse mu 1978, mwene Munyampame na Nyirampazayo; Nteziyaremye wavutse mu 1978 mwene Mbanzabigwi na Nyirabakure; Semiryango wavutse mu 1963, mwene Mitima na Ntuyehe; Nsanzumuhire wavutse mu 1939, mwene Birikunzira na Nyirandimiye; Mudahogora 12 Inyandiko z'Inkiko Gacaca, Intara ya Ruhengeri, Akarere ka Musanze, Umurenge wa Kinigi, Akagari ka Rukore
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
208Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri wavutse mu 1961, mwene Gisanabagabo na Nyiramajagwe; Nzabandora wavutse mu 1972, mwene Sebwufire na Nyiranda; Dusabemungu wavutse mu 1967, mwene Biyingoma na Nyirabagabe; Nzabandora wavutse mu 1968, mwene Sahane na Cyizanye; Sebutsikari wavutse mu 1962, mwene Mpakaniye na Nyiramikeri; Nsengiyumva Fidèle wavutse mu 1966, mwene Rwoganyanja na Nyirakajangwe; Shyirambere Felcien wavutse mu 1965, mwene Ntahonkiriye na Akimanizanye n'abandi. Muri uwo murenge, imbunda zatanzwe na Konseye Ntaganda mwene Byabagabo. Inyinshi zikaba zaratanzwe mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa. Mu Kagali ka Bushokoro, Umurenge wa Kinigi, imbunda zatanzwe na Colonel Bivugwabagabo. Mu bazihawe twavuga Munyemvano wavutse mu 1970, mwene Ruhitama na Nyirandemeye; Kabanda wavutse mu 1965, mwene Manyurane na Nyiramasenge; Nzabanita wavutse mu 1955, mwene Bitonda na Nyiragasanzure, n'abandi. Mu Kagari ka Rugeshi, Umurenge wa Kinigi, imbunda zatanzwe muri Gashyantare 1992, zikaba zarahawe abantu batandukanye harimo Ntamagezo wavutse mu 1945, mwene Nshakabatenda na Nyirankuliza, wahawe imbunda ku wa 08/02/1992, Hakizimfura wavutse mu 1972, mwene Nyamavubi na Nyiramberege, wahawe imbunda ku wa 08/02/1992, Munyandamutsa Théoneste wavutse mu 1970, mwene Munyabihogo na Nyirankiriza, wahawe imbunda ku wa 08/02/1992, Semucyo Andre mwene Mipira Aloys na Nyiramana, wahawe imbunda ku wa 08/02/1992, Ndayambaje Jean Damscène, mwene Ndyanabanzi na Nyiramuhashyi, wahawe imbunda ku wa 08/02/1992, Ngoga Emmanuel, mwene Sebirayi na Nyirabukobwa, wahawe imbunda ku wa 08/02/1992 n'abandi. Mu Kagari ka Bannyisogo, Umurenge wa Kinigi, imbunda zatanzwe na Cyaka wari umusirikare mu gihe Jenoside yashyirwaga mu bikorwa mu 1994. Mu bazihawe harimo Munyakazi Théoneste wavutse mu 1957, mwene Musekura
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
209Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri na Nyirarwiri; Nzabonimpa Boniface wavutse mu 1967, mwene Munyakazi na Ndamitondero; Karikumutima Pierre Celestin (Rutitra) wavutse mu 1962, mwene Ndagijimana na Bavuga; Ndayambaje Innocent (Rugaya), mwene Bagirishya na Nyirazereye, n'abandi. Mu Kagali ka Nyarusizi, Umurenge wa Kinigi, imbunda zatanzwe na Nyiramirimo Debora mwene Hezekiya na Nyirantamati wari Resiponsabule wa Serire, zikaba zaratanzwe mu 1992. Mu bahawe imbunda harimo Kanyeshyamba wavutse mu 1968, mwene Buregeya Samuel na Nyirangaruye Madelene; Maniraguha wavutse mu 1956, mwene Miruho na Nyirambonyurwaho; Turimurwimo Antoine wavutse mu 1945, mwene Nkubito na Kanzayire; Niyonzima wavutse mu 1970, mwene Ntamakiriro na Gatemba; n'abandi. Mu Kagari ka Rwamikore, Umurenge wa Kinigi, ibikoresho by'ubwicanyi byatanzwe na Nzabarinda Edouard wavutse mu 1657, mwene Rusage na Nyirambonagaza, akaba yarataze ubuhiri, imipanga n'ibisuti, akaba yanarayoboye ibitero bw'ubwicanyi mu kagari. Ibikoresho by'ubwicanyi byatanzwe kandi na Ntibimenya Jean watanze umupanga n'icumu ; akaba yanarayoboye ibitero by'ubwicanyi mu kagari. Mu bahawe ibikoresho by'ubwicanyi muri ako Kagari twavuga: Rwihandagaza, Bikeka, Kanyetangi, Maniragaba, Sebishyimbo, Bijeberi, Kabera, Barakagira, Ntibimenya, Munyakabanza, Serunwe, Hategeka, Murekezi, Gahuga, Minota, Nsengiyumva, Nambaje, Kagwera, Zimukunde, Kanyeshyamba, Mugarura, Semutsatsi, Ndishutse, Munyandatwa, Nirere, Serundaga, Nkulikiyinka, Basigariye, Bimenyimana na Pangarasi n'abandi. Mu Kagari ka Rushubi, Umurenge wa Kinigi, imbunda zatanzwe na Konseye Kavarisi Nibishaka mwene Sebashyitsi na Baryana. Mu bahawe imbunda harimo Bandorayingwe wavutse mu 1955, mwene Mahungiro na Nyirarubera, wahawe imbunda mu 1991; Bimenyimana wavutse mu 1960, mwene Bajinya na Ntawumurenga, wahawe imbunda mu 1994; Mbonankira
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
210Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri wavutse mu 1962, mwene Munyaruguru na Karuyenzi, wahawe imbunda mu 1994; Habyarimana wavutse mu 1968, mwene Batate na Nirasinamenye, wahawe imbunda muri 1994; Hakizimana wavutse mu 1971, mwene Munyarukato na Ntahoruburiye, wahawe imbunda mu 1994; Munyarugarama wavutse mu 1963, mwene Ntirusekanwa na Nyiramparirwa, wahawe imbunda mu 1994; Kamayubonye wavutse mu 1972, mwene Busizori na Nzapfurundi, wahawe imbunda; Kananiye wavutse mu 1959, mwene Sekabagazi na Kanyange, wahawe imbunda mu 1993; Nzitabimfura wavutse mu 1967, mwene Sinkirangabo na Ntahoruburiye, wahawe imbunda mu 1991; Ngirumbatse wavutse mu 1958, mwene Bakonda na Nyiramaruhe, wahawe imbunda mu 1993; Karekezi wavutse mu 1960, mwene Nyirimanzi na Nyirakabanza, yahawe imbunda mu 1994 n'abandi. Hari kandi ibikoresho by'ubwicanyi byatanzwe n'ubuyobozi bwa Komini ya Kinigi. Mu babihawe harimo: Sengoma mwene Sebushishi na Mburanumwe, wahawe imbunda, Mbarushimana mwene Semanza na Nyirandatira, wahawe imbunda, Munyamashyaka Alphonse wavutse mu 1949, mwene Nduhira na Nyiramage wahawe imbunda n'abandi. Mu Murenge wa Bisate abahawe imbunda harimo Sempabuka Joseph mwene Nyirinkindi na Nyirantaho; Bigaruka wavutse mu 1962, mwene Bahizi na Nyirakaruho; Rucyahana Faustin wavutse mu 1950, mwene Sengabo na Barayagwiza n'abandi. 3. 5. 5. Mu yahoze ari Komini Nkumba na Ndusu Mu yahoze ari Komini Nkumba, imbunda zatanzwe mu baturage haherewe ku bari Abakonseye. Mu bazihawe hari Konseye wa Segiteri Musanzu Bukokwe Francois, Konseye wa Segiteri Gahunga: Munyawera Faustin, Konseye wa Segiteri Rwasa: Rukaka n'abandi. Imbunda bakaba barazihawe na Major
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
211Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Tharcisse Muvunyi alias Gafuni wayoboraga ingabo za FAR mu gace ka Kigombe na Nkumba13. Mu yahoze ari Komini Ndusu naho imbunda zahawe abaturage. Nk'uko bigaragara mu Nyandiko z'Inkiko Gacaca zo mu Murenge wa Busengo, Akagari ka Kamwumba, imbunda zatanzwe n'inzego z'ubuyobozi mu 1994. Mubazihawe harimo: Twahirwa mwene Nkiriyehe na Nyirakasheja, Kayumba mwene Kamuhanda na Nyirabakiga; Rusingiza mwene Barashibije na Ntamashakiro, Nyakamwe mwene Muneza na Mukundufite, Concorde mwene Baheba na Ngendanshira, Nzatumande mwene Bakuzankundi na Kasine. 3. 5. 6. Mu yahoze ari Komini Nyarutovu Mu yahoze ari Komini Nyarutovu, imbunda zakwirakwijwe mu baturage cyane cyane mu nsoresore zari mu mutwe w'Interahamwe. Mu bahawe imbunda harimo Evariste, Kabanza, Munyemana Simon, Barabwiriza, Gasizirwa Gaspard, Abimana, Ndahayo, Bayanga, Hategekimana Elias, Ndorimana n'abandi. Aba bose bakaba barakomokaga muri Segiteri Ruhangari. Imbunda bazihawe na Konseye wa Ruhangari, Kanyabishashara, azikuye kuri Komini. Nk'uko bigaragara mu nyandiko z'inkiko Gacaca, mu Kagali ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke, imbunda zatanzwe na Bararuha Hemedi wari Resiponsabule akaba mwene Ntiziyoboza na Kampire afatanije na Rwimo Mathias wari Konseye wa Segiteri ya Gakenke akaba mwene Mponangira na Nyirankenuye, Twagirayezu p. n'abasirikare. Mu bahawe imbunda muri ako Kagali harimo Habimana Bonaventure, Miliyari mwene Ngirabatware, Bizimana Innocent mwene Gahinyuza, Hitayezu mwene Basomingera, Ntibatekeza na Kavutse mwene Shyirambere. 13 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya NZAMUYE Adrien mu Karere ka Burera, Werurwe 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
212Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Mu Murenge wa Gakenke, Akagari ka Gakindo, imbunda zahawe Ntibarwiga Faustin mwene Sebinyenzi na Seruye, Hirani Justin mwene Nsangira na Nyirabavakure, Uzabakiriho mwene Makuba na Nyiramatama, Nyirakabuga Adèle mwene Ndabirora na Nyirabanzi, Kazungu Nicodem mwene Ngara na Ntumukobwa. Aba bose bakaba barazihawe na Perefe Basile. Mu Kagali ka Gitenga, imbunda zatanzwe na Konseye Rwimo Mathias mwene Mbonankira na Nyirankenuye. Mubazihawe harimo: Ndagijimana mwene Rubagare na Nyiramanegu; Habyarimana mwene Ntakamaro na Akimana; Musengamana mwene Rwagakore na Nyirandeze. Mu Kagali ka Sitwe, imbunda zatanzwe na Burugumesitiri Twagirayezu Pierre. Mu bazihawe harimo Rukeratabaro mwene Munyamagaju na Nyirakamondo, wahawe imbunda kuwa 1/5/1994; Maniragaba Bunane mwene Ngirabatanyurwa na Nyirapfakaramye, wahawe imbunda kuwa 24/4/1994, Mburahose Augustin mwene Nyirinkwaya na Nyiramparaye, wahawe imbunda kuwa 24/4/1994. Muri aka Kagali habaga umutwe w'Interahamwe watangijwe na Nturanyenabo Charles mwene Mibyare na Nyirakabera; Nduwayezu Deo mwene ntawukiramwabo na Kabagwira; Manirafasha mwene Hakizimana na Niyoyita. Mu bahise binjira muri uyu mutwe muri aka Kagali twavuga Bayituranayo mwene Bitegekwanimana, Alexis mwene Ntawanguwe, Bivugire mwene Kajemundimwe, Laurent mwene Nikombasanze, Munyengabe mwene Maburanturo, Bisurere mwene Maniragaba, Bigirimana mwene Bazungu; Niyibirere. Uyu mutwe ukaba waragize uruhare rutaziguye mu guhiga Abatutsi muri Jenoside mu 1994. 3. 5. 7. Mu yahoze ari Komini Nyakinama Mu yahoze ari Komini Nyakinama, gutunga imbunda mu baturage ni igikorwa cyatangijwe gihereye mu buyobozi bwa Komini. Ibi bikagaragazwa n'ibaruwa yo kuwa 14/9/1993 Burugumesitiri wa Komini Nyakinama bwana Hatangimana Francois yandikiye Minisitiri w'Ingabo z'Igihugu asaba kwemerwa gutunga imbunda. Mu ibaruwa ye avuga ko impamvu asaba
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
213Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri imbunda ariko bari mubihe by'intambara, kandi akaba asabwa gutabara ahagaragaye urugomo n'ubujura; bityo imbunda asaba ikaba yajya imufasha kwirwanaho mu gihe yaramuka ahuye n'ihohoterwa. Ibi ariko ntabwo umuntu yabifataho ukuri kubera ko hari inzego zishinzwe umutekano, zemerewe gukoresha imbunda kandi aho yashoboraga kwitabazwa hose nta na rimwe yashoboraga gutabara wenyine. Ibaruwa yo kuwa 14/9/1993 Burugumesitiri Hatangimana Francois yandikiye Minisitiri w'Ingabo z'Igihugu asaba gutizwa imbunda
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
214Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Abaturage bamaze kumenya ko Burugumesitiri yasabye imbunda ye kugiti cye, nabo bahise bandika bazisaba. Mubanditse twabashije kumenya muri ubu bushakashatsi twavuga Ntibazirikana Ezechiel wari Konseye wa Segiteri Kabere II na Uwimana Amos wari Konseye wa Segiteri Mururi. Ntibazirikana Ezechiel kimwe na mugenzi we Uwimana Amos basabye imbunda bavuga ko ari izo kurinda umutekano muri Segiteri zabo kubera ko abaturage bari kwicwa hakoreshejwe imbunda, kandi ko hari udutsiko turi hirya no hino turi guhungabanya umutekano. Gusaba imbunda ntabwo wari umuti w'ikibazo bavuga, byari urwitwazo rubafasha kumvikanisha icyifuzo cyabo. Iyo biza kuba koko ikibazo cy'umutekano byari kumenyeshwa inzego z'umutekano akaba arizo zifate ingamba. Kuba aba Bakonseye bombi barasabye imbunda bakurikiranye na Burugumesitiri, kandi bakabikorera umunsi umwe, biragaraza ko nta wundi wabagiriye inama uretse umuyobozi wabo nawe wari wamaze kuyisaba. Muri rusange izi mbunda zasabwaga nta kindi abayobozi bazisabiraga uretse kuzikoresha mu guhohotera no gutera ubwoba abataravugaga rumwe n'ubutegetsi bwariho cyane cyane Abatutsi bitaga umwanzi n'ibyitso by'Inkotanyi. Kubera kandi ko inzego z'ubuyobozi nazo zabaga zizi neza icyo izo ntwaro zizakora, bahitaga bemeza ubusabe bw'abazisabye, maze bukohererezwa Minisitiri nk'uko bigaragara mu mabaruwa akurikira:
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
215Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Ibaruwa yo kuwa 27/9/1993 bwana Ntibazirikana Ezechiel yandikiye Minisitiri w'Ingabo z'Igihugu asaba gutizwa imbunda
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
216Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Ibaruwa yo kuwa 27/9/1993 Uwimana Amos yandikiye Minisitiri w'Ingabo z'Igihugu asaba gutizwa imbunda
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
217Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Uretse izi mbunda abaturage bisabiye ubuyobozi bukuru bw'Igihugu, hari izindi zatanzwe mu baturage, ubuyobozi bukabigiramo uruhare. Aha twatanga urugero rwo mu yahoze ari Segiteri ya Kabere III, Akagari ka Buhamo, aho Burugumesitiri Hatangimana François yatanze imbunda aziha Mbyariyehe Pierre Célestin mwene Mugabowinda na Nyirakarehe, na Mahirane Augustin mwene Mwitonda na Ntamitarizo. Mu yandi makomini, gutanga intwaro mu baturage byakorwaga na ba Konseye bafatanije n'inzego za gisirikare cyangwa Burigadiye wa Komini. Imbunda bakaba barazihabwaga n'ubuyobozi bwa Komini hamwe na ba Burigadiye 14. Uretse intwaro zatanzwe mbere ya Jenoside, kunyanyagiza intwaro mu baturage byarakomeje no mu gihe cy'ishyiwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bikoranwa umurava udasanzwe. Intwaro nyinshi zahawe abaturage mu ntangiriro y'ukwezi kwa Gicurasi 1994 igihe Jenoside yari irimbanije 15. Ibi byashimangiwe n'undi mutangabuhamya muri ubu bushakashatsi wavuze ko gutanga imbunda mu baturage byakozwe cyane kuva mu kwezi kwa Gicurasi 1994, ubwo Jenoside yakorwaga mu duce twose tw'Igihugu 16. Muri Mata 1994, abatari barahawe imbunda basabwe gushaka intwaro gakondo, harimo ntampongano y'umwanzi, imipanga n'ibindi kugira ngo zibafashe kujya guhiga no kwica Abatutsi 17. 14 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya SINANGUMURYANGO Moïse mu Karere ka Nyabihu, Gashyantare 2017 15 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya SINANGUMURYANGO Moïse mu Karere ka Nyabihu, Gashyantare 201716 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya NDAGIJIMANA Jean Baptiste mu Karere ka Musanze, Werurwe 201717 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya SINANGUMURYANGO Moïse mu Karere ka Nyabihu, Gashyantare 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
218Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri 3. 6. Inama zo kunoza ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi Nyuma y'ihanurwa ry'indege ya Perezida Habyarimana Juvénal mu ijoro ryo ku itariki ya 6 rishyira tariki ya 7 Mata 1994, habaye inama zitandukanye zafatiwemo imyanzuro yo gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri naho habaye inama zitandukanye: 3. 6. 1. Inama yo kuwa 6-7 Mata 1994 yakoreshejwe na Nzirorera Joseph Nk'uko abatangabuhamya babigaragarije Urukiko Mpuzama-hanga Mpanabyaha rwashyiriwe u Rwanda (ICTR): Nyuma y'urupfu rwa Perezida Habyarimana Juvénal kuwa 06 Mata 1994, Joseph Nzirorera yahamagaje inama yabeyere mu nzu y'umubyeyi we iherereye mu yahoze ari Komini Mukingo; inama yatangiye ahagana saa munani z'ijoro irangira saa kumi za mu gitondo. Iyo nama ikaba yaritabiriwe n'abantu batandukanye barimo: Colonel Ephrem Setako; Joseph Nzirorera wari Umunyamabanga Mukuru wa MRND; Augustin Bizimungu wari ushinzwe imirwano mu Karere ka Ruhengeri; Casimir Bizimungu wari Minisitiri w'Ubuzima; Esdras Baheza wari umucuruzi mu Byangabo akaba n'umuyobozi w'Interahamwe zaho; Jean Baptiste Nyabusore wayoboraga Institut supérieur d'agriculture et de l'élevage ; Jonathan Bambonye wari umuyobozi wa CDR muri Komini Mukingo; Jean Damascène Niyoyita wari umuyobozi wa MRND muri Komini Mukingo; Dominique Gatsimbanyi wari Burugumesitiri wa Komini Nkuli; Assiel Ndisetse wari Konseye wa Segiteri ya Busogo hamwe na Emmanuel Harerimana wari Burugumesitiri wa Komini Mukingo. Nyuma y'inama hakajijwe umurego mu gushyiraho bariyeri
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
219Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri ahantu hatandukanye, Interahamwe zihita zitangira kwisuganya muri Centre ya Byangabo, ubwicanyi buhita butangira ubwo18. Iyo nama yafashe icyemezo ko Abatutsi bicwa. Hemejwe ko hatangwa imbunda, no gushyiraho bariyeri. Generali Augustin Bizimungu ashingwa gushyira mu bikorwa icyo cyemezo. Generali Augustin Bizimungu yahise afata umwanzuro wo gutanga imbunda aziha abari ba Konseye na bo baziha abaturage. Imbunda zahawe na none abayobozi b'Interahamwe barimo Burugumesitiri Kajelijeli na Baheza Esdras. Nyuma y'iyo nama ku itariki ya 7 Mata 1994 hahise hicwa Abatutsi benshi hirya no hino muri Perefegitura ya Ruhengeri cyane cyane muri Komini Mukingo, imitungo yabo irasahurwa, inzu ziratwikwa ku buryo iminsi yakurikiyeho Interahamwe n'abagize umutwe witwara gisirikare w'Amahindure bagiye gufasha abicanyi mu tundi duce dutandukanye. Ni muri urwo rwego Interahamwe zo muri Komini Mukingo zagiye kwica Abatutsi bari bahungiye mu Rukiko rw'Ubujurire rwa Ruhengeri, i Nyabihu, i Musumba (Nkuli) na Nyakinama. 3. 6. 2. Inama yo kuwa 6-7 Mata 1994 yabereye kuri Komini Nkuli Mu ijoro ryo kuwa 6-7 ubwo Perezida Habyarimana Juvénal yari amaze gupfa, Kajelijeli Juvénal yakoresheje inama itunguranye yateraniye muri cantine y'abakozi ba Komini Nkuli, ikaba yari yegeranye n'ibiro bya Komini. Iyo nama yitabiriwe na Kajelijeli, Shadrack Sendugu wari Perezida wa MRND, Sebazungu wari burigadiye wa Komini, Boniface Ntabareshya wari burigadiye wungirije, Iyakaremye wari Perezida wa CDR, na Ajida Shefu Karorero. Muri iyo nama Kajelijeli yabwiye abayitabiriye 18 ICTR, Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Ephrem Setako, Case No. ICTR-04-81-T, page 26
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
220Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri amagambo akurikira: « [... ]Muzi neza ko Abatutsi ari bo bishe— aribo bahanuye indege ya Perezida. Mutegereje iki kugira ngo mwikize umwanzi ». Avuga umwanzi nta wundi yashakaga kuvuga uretse Umututsi. Shadrack Sendugu yahise abwira Kajeirjeri ko nta ntwaro zihari zo kugaba igitero mu baturage. Akimara kubyumva, Kajelijeli yahise ahaguruka, ajyana na Boniface Ntabareshya wari burigadiye wungirije gutelefonera mu biro by'abapolisi aho kuri Komini. Bagarutse, Kajelijeli yamenyesheje abari muri iyo nama ko Major Bizabarimana yemeye ko abagezaho ibikoresho ku biro bya Komini mu gitondo, kuwa 7 Mata 1994. Asoza inama, Kajelijeli yasezeranyije abari aho ko azaboherereza Interahamwe zo muri Komini ya Mukingo kugira ngo zibatere inkunga mu kugaba igitero muri Serire ya Kinyababa 19. Mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro yafatiwe mu nama ya Kajelijeli yavuzwe haruguru, mu gitondo cyo kuwa 7 Mata 1994 hagati ya saa kumi n'imwe na saa kumi n'ebyiri, imodoka yo mu bwoko bwa Land Rover yageze ku biro bya Komini Nkuli ivuye mu kigo cya gisirikare cya Mukamira. Iyo modoka yari izanye imbunda zo mu bwoko bwa Kalashnikov, amagerenade n'amasanduku y'amasasu; byoherejwe na Major Bizabarimana wayoboraga ikigo cya Mukamira. Sendugu Shadrack wari Perezida w'ishyaka rya MRND niwe wakiriye izo ntwaro. Ako kanya zahise zinyanyagizwa mu Nterahamwe n'Amahindure, maze bahera ubwo batangira guhiga no kwica Abatutsi hirya no hino 20. Ibikoresho byavuzwe haruguru bimaze gutangwa muri icyo gitondo, hahise hategurwa igitero cyagabwe ku Batutsi bari batuye muri Serire ya Kinyababa, muri Komini Nkuli kiyobowe na Shadrack Sendugu wari Perezida wa MRND. Icyo gitero cyarimo abagize urubyiruko barenga ijana bitwaraga gisirikare, 19 ICTR, Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Kajelijeli Juvénal, Case No ICTR- 98-44A-T, Paji ya 140, Igika cya 466 20 ICTR, Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Kajelijeli Juvénal, Case No ICTR- 98-44A-T, Paji ya 144, Igika cya 474
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
221Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri bafashijwe n'utundi dutsiko tw'urubyiruko rwo muri Komini Nkuli. Iki gitero cyitabiriwe kandi n'abantu bo muri Komini Mukingo bari bayobowe na Iyakaremye wakomokaga muri Segiteri Gitwa, akaba yari Perezida wa CDR. Cyarimo kandi abantu baturutse mu misozi ya Rukoma, abasirikare bavuye Mukamira n'abasirikare bari bambaye imyenda ya gisiviri bari kuri IGA. Abagabye igitero bari bitwaje imbunda n'intwaro gakondo zirimo amacumu, amahiri n'imipanga. Abagabye igitero biraye mu miryango igera kuri 12 y'Abatutsi maze bicamo abantu bagera kuri 80, basenya amazu yose yo muri Serire Kinyababa, banasahura imitungo y'abishwe. Umunsi uciye ikibu, Interahamwe zatashye zivuga ko « zakuyeho umwanda », bashaka kuvuga ko Abatutsi babamazeho 21. 3. 6. 3. Inama yo kuwa 9 Mata 1994 yabereye mu yahoze ari Komini Gatonde Kuwa 9 Mata 1994, hakoreshejwe inama kuri Komini Gatonde, iyi nama yari yatumiwemo abantu batandukanye harimo intiti n'abanyapolitike. Ubutumwa bwatangiwe muri iyo nama bwavugaga ko bagomba kwikiza umwanzi, ariko havugwako bagomba guhera ku bagabo, abagore n'abakobwa bakaba babaretse, ngo ni ababo. Mu bitabiriye iyo nama harimo Kamanzi wari umwarimu, akaba yarayoboraga MRND muri Komini. N'ubwo byavuzweko babanza kwica abagabo n'abasore, ntibyateye kabiri, kuko bishe batarobanuye: yaba umugore, umwana, umusaza, umukecuru, bose barishwe. Ababashije kurokoka bahungiye kuri Superefegitura ya Busengo no ku Kiriziya Gatorika i Janja 22. 21 ICTR, Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Kajelijeli Juvénal, Case No ICTR- 98-44A-T, Paji ya 148, Igika cya 487 22 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya MUKANKUSI Dorothé mu Karere ka Gakenke, Werurwe 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
222Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri 3. 7. Inama zakoreshejwe mu gihe cya Jenoside Mu gihe Jenoside yashyirwaga mu bikorwa, hakozwe inama zitandukanye, inyinshi muri zo zitegura aho bari bujye kwica izindi ziyobya uburari ko ubwicanyi bwahagaze. Abayobozi bakomeje gutumiza no kuyobora bene izo nama. Muri icyo gihe, Nsabumugisha Basile wari Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri yakoresheje inama yabereye muri Komini Gatonde ahitwa mu Rutaki ku Mashuri Abanza, avuga ko ubwicanyi bwarangiye, maze asaba Abatutsi bari bihishe kwigaragaza 23. Ibi ariko byari amayeri kuko Abatutsi bari bagerageje kwihisha, bavuye mu bwihisho bahita babica. Umutangabuhamya twaganiriye yatubwiye uko byamugendekeye nyuma yo kwigaragaza agendeye ku butumwa bwari bwatanzwe na Perefe. Yagize ati: Perefe Nsabumugisha Basile amaze gukoresha inama asaba Abatutsi bihishe kwigaragaza ngo Jenoside yarangiye, nari kumwe na murumuna wanjye barabitubwira, ubwo twahise tuva aho twari twihishe, hari mu masaha ya ni mugoroba, twanyuze mu nzira ariko ntabwo twagenderaga hamwe, umwe yaragendaga yarenga ikorosi undi akabona guhinguka. Kubera ko arijye wari mukuru ninjye wagiye imbere; ubwo ariko naje gusanga ahantu kugasozi bita mu Mburamazi, hari bariyeri hicaye abantu bafite imihoro n'ibihiri ubwo bariyamira bavuza induru ngo babonye umwana w'Umututsi bagiye kwica kuko ngo bari bamaze akanya batari kwica. Barampagarika bamara umwanya bandeba mu biganza, baranyitegereza cyane bamwe bakavuga ngo uyu ni Umututsi abandi bakavuga ngo siwe; bakomeza kunsiganira nyuma baravuga ngo aaahhu uyu niyigenndere, ubwo baba barandetse ndagenda. Ngeze imbere ndenze ikorosi 23 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya HARERIMANA Ephigénie mu Karere ka Gakenke, Werurwe 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
223Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri nzamuka ahantu hejuru nihisha mu bishyimbo ariko hejuru yabo, ubwo wa murumuna wanjye aba araje, abagezeho baramufashe ngo uyu niwe, bamufata ku ngufu abagabo bose bari bahari barangije baramucukurira aho munsi y'umuhanda ku gakingo kari gahari, bamushyira aho. Bahise batangira kuvuga ko na wawundi yari we ko bagomba kujya kumushaka, ubwo bakomeza umuhanda wose baranshaka barambura, ibyo bakoze byose narababonaga kuko nasaga nuri haruguru yabo. Nyuma bwarije ndakomeza njya ku matongo mpasanga umugore twari duturanye arambwira ati ubu uje gukora iki ko na mama wawe baraye bamwicanye na bucura wanyu bakamuhamba, nyuma bakababwira ko yari afite icyuma (tige) mu kaguru bakaza bakongera bakamutaburura bakamukuramo iyo tije, arambwira ati none rero nawe subira aho wari wihishe batakwica, ubwo angiriye inama gutyo nsubira hamwe nari nihishe 24. Undi mutangabuhamya muri ubu bushakashatsi yasobanuye iby'umukobwa witwa Musabayire Modesta, wagombaga gushyingirwa kuwa 7 Mata 1994 ariko umugabo we yicwa ku munsi w'ubukwe. Amaze kubura umukunzi we nawe yarahizwe, ariko agerageza kwihisha. Yaje kwigaragaza nyuma yo kumva ubutumwa bwa Perefe Nsabumugisha Basile wavugaga ko ubwicanyi bwarangiye, ngo Abatutsi bihishe bihishure. Ubu butumwa bwaje gutuma ava aho yari yihishe, yerekeza i Muhira. Ageze iwabo, bahise bamuvugiriza induru, abyumvise arahunga, yerekera kwa Bagiramenyo Ariade wari Resiponsabule wa Serire Bunyironko. Ubwo ariko Interahamwe zaje kumufata zimwica urubozo, zimwicira mu itongo ry'iwabo zabanje kumushinyagurira, zirangiza zimuteye igisongo cy'ikawa, apfa atyo. Mu bamwishe harimo Ntamunsi, Hakiza, Rwagakira n'abandi 25. 24 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya AKIMANIZANYE Salama mu Karere ka Musanze, Werurwe 2017 25 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya HARERIMANA Ephigénie mu Karere ka Gakenke, Werurwe 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
224Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Mu yahoze ari Komini Gatonde, inama zaberaga ku gasozi ka Murehe mu Kagari ka Gakinda muri Rubona na Janja. Zikaba zarahuzaga Interahamwe zitumijwe na Runoza, Ntawumurenga, Murindabigwi26. Usibye izo nama zavuzwe haruguru, hari n'utunama twabaga mu ibanga hirya no hino nko ku biro by'Amakomini, mu ngo z'abantu bakomeye nk'abayobozi, abasirikare, abayobozi ba MRND, aba burugurumesiti cyangwa abaperefe n'abakozi ba Leta. Zose zabaga zinoza uburyo Abatutsi bataricwa bakwicwa, n'uburyo baboneka. 26 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya HABIMANA Cyprien mu Karere ka Gakenke, Werurwe 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
225Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri IGICE CYA KANE: ISHYIRWA MU BIKORWA RYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994 MU YAHOZE ARI PEREFEGITURA YA RUHENGERI Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri yashyizwe mu bikorwa uhereye mu gitondo cyo ku itariki ya 7 Mata 1994. N'ubwo Abatutsi bari baratangiye kwicwa kuva mu 1991 mu makomini atandukanye, Jenoside yo mu 1994 yaje ari simusiga yibasira abari bararokotse ubwicanyi bwa hato na hato hagati ya 1990 na 1993. Abatutsi bakaba barishwe mu makomini yose yari agize Perefegitura ya Ruhengeri. By'umwihariko, Abatutsi benshi biciwe ahantu hatandukanye muri Komini Nkuli, Mukingo, Kinigi, Kigombe, Nyarutovu, Gatonde n'ahandi. Mu kwica Abatutsi, abagabye ibitero barimo abaturage basanzwe, Interahamwe, abapolisi ba Komini, abajandarume, n'abasirikare. Abari mu bitero babaga bashyigikiwe kandi bayobowe n'abayobozi bo mu nzego za Leta, iz'umutekano, abayobozi b'amashyaka ya MRND na CDR n'abandi. Intwaro zakoreshejwe harimo imbunda, amagrenades, imihoro, amacumu, amahiri n'izindi ntwaro gakondo. Mu rwego rwo gushishikariza abaturage kwitabira Jenoside, abamotsi bamenyeshaga mu rukerera uko ubwicanyi buza gukorwa, bagendaga bakoresha indangururamajwi (megaphone) babwira abaturage b'Abahutu uko gahunda iteye, banatangaza aho Abatutsi bihishe kugira ngo bajye kuhabicira27. Abatutsi biciwe mu ngo zabo, abandi babicira aho bari bahungiye mu nsengero cyangwa mu bigo by'Abihayimana ndetse no mu nyubako zakoreragamo ubutegetsi bwite bwa Leta nka Komini, Superefegitura, Inzu zikoreramo ubutabera n'ahandi. 27 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya MUKANKUSI Dorothé mu Karere ka Gakenke, Werurwe 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
226Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri 4. 1. Ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Nkuli Mu yahoze ari Komini Nkuli, Jenoside yashyizwe mu bikorwa uhereye mu gitondo cyo ku itariki ya 7 Mata 1994. Mu gitondo cya kare, bariyeri zashyizwe ahantu hatandukanye kugira ngo hatagira Umututsi uhunga. Guhera saa ine za mugitondo, Abatutsi bari batuye hirya no hino muri iyo Komini batangiye kwicwa no gutwikirwa amazu. Umwe mu batangabuhamya asobanura uko byagenze mu gitondo cyo ku itariki ya 7 mata 1994: Icyo gihe narindi iwanje mu rugo, mu gitondo cya kare numva itangazo kuri radiyo Rwanda ngo indege ya Habyarimana yarashwe ko abaturage bose baguma mu ngo zabo. Nkulikije ibyo nari nsanzwe mbona numvise ko nubundi byongeye guhinduka, ko bagiye kutwica. Mu ma saa tatu za mugitondo ubwo nari nicaye hanze, nabonye igitero kirimo abicanyi barenga mirongo ine kijya kwica umuryango wa Joel Kanyeshuri. Umuryango we wari mugari ugizwe n'abantu barenga 70, bose barishwe, uwarokotse ni Kayitsinga Faustin. Ubwo bagiye iwe numva amasasu aturika induru zivuga, nyuma y'amasaha abiri mbona berekeje iwanjye kuko bamanukaga ndeba, ubwo nyura hagati mu mazu, hepfo gato hari igishayoti ahantu bari barahinze mu ruhavu, niyorosa ibishishwa by'ibyatsi. Bamaze kugera mu rugo bakubise urugi, bahamagara izina ryanjye, bivugisha ngo ko tumanutse tumureba agiye he? Ubwo bakurikira ikirenge aho nanyuze, bati murebere muri icyo gishayoti. Ibyo bakoraga byose nabaga mbareba. Igishayoti baragitemye barambura bakinyorosaho amahirwe nagize nuko batankandagiye, ubwo barambura bati buriya yagiye kwa se wabo bavuga Munyentarama. Bagiye iwe, bamaze kubica babara imirambo ngo kanaka ntiyabonetse, bavuga
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
227Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri njye. Bigeze saa munani z'amanywa, barakomeje bajya guhiga abatari bishwe28. 4. 1. 1 Abatutsi biciwe mu rusengero rw'Abadiventisiti b'umunsi wa Karindwi rwa Hesha Ubwo Jenoside yatangiraga gushyirwa mu bikorwa mu gitondo cyo kuwa 7 Mata 1994, Abatutsi bahungiye mu rusengero rw'Abadivantiste rwa Hesha rwari ruherereye muri Segiteri ya Mukamira, Serire ya Hesha. Bigeze nimugoroba ibitero bigizwe n'Interahamwe byaje kubica ariko bagerageza kwirwanaho, nyuma ariko haza Interahamwe nyinshi n'abasirikare, birara mu Batutsi bari muri urwo rusengero barabica. Abatutsi barenga magana ane (400) biciwe muri urwo rusengero, bakaba bari baturutse ahantu hatandukanye. Abenshi bari baturutse muri Segiteri ya Jenda. Hari n'abandi bari baturutse muri Komini Karago ndetse na Mukingo 29. Mu bari bayoboye ibitero byishe Abatutsi ku rusengero rw'Abadiventisiti rwa Hesha harimo Harerimana Gervais wari umucuruzi, Ahompagaze wari umucuruzi, Habimana wari umucuruzi, Rudahinyuka wari umucuruzi, Izabayo wari Agronome wa Komini n'abandi 30. Burugumesitiri wa Komini Nkuli Gatsimbanyi Dominique, Konseye Nyirakamanzi Phoibe na Konseye Kabutura Anasthase bagize uruhare rukomeye mu iyicwa ry'Abatutsi bari mu rusengero rw'Abadivantisiti b'umunsi wa karindwi rwa Hesha. 28 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya KAYISIRE Anastase mu Karere ka Nyabihu, Gashyantare 2017 29 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya TUYISHIME Charlotte mu Karere ka Nyabihu, Gashyantare 201730 Inyandiko z'Inkiko Gacaca, Intara ya Ruhengeri, Akarere ka Nyabihu, umurenge wa Mukamira.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
228Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Nkuko bivugwa n'abatangabuhamya batandukanye, ubwo Abatutsi bicirwaga ku rusengero rw'Abadivantiste rwa Hesha muri Segiteri Mukamira, Burugumesitiri Gatsimbanyi Dominique ari kumwe na Konseye Nyirakamanzi Phoibe na Kabutura Anatshase, bagiye aho Abatutsi bari bahungiye ku rusengero, Burugumesitiri Gatsimbanyi abaza abaturage harimo n'Interahamwe impamvu badakora, bamubwiraga ko batinye kwicira Abatutsi mu rusengero, we na Konseye Nyirakamanzi bababwira ko nta kibazo bazarukoropa. Nyuma yo kwizeza abaturage ko nta kibazo, ko nta n'ingaruka bizabagiraho, Interahamwe zifatanije n'abasirikare bo mu kigo cya Mukamira barashe mu rusengero bateramo za grenades, Abatutsi amagana bagwamo. Abatutsi bamaze kwicwa, Konseye Nyirakamanzi afatanije na Konseye Kabutura bahamagaje abaturage bakoropa urusengero kugira ngo ku isabato basengeremo. Ni ko byagenze, bamaze gukoropa, ku isabato basengeyemo uko bisanzwe 31. Usibye Abatutsi biciwe mu rusengero rwa Hesha, abandi biciwe mu ngo zabo, n'aho bageragezaga kujya kwihisha hatandukanye. Umutangabuhamya wemera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi wireze akemera ibyaha yakoreye mu murenge wa Jenda, akanabisabira imbabazi, asobanura ko : Ku itariki ya 7 Mata 1994, saa yine za mugitondo, Ndinkabandi Gaspard yagiye gufata imbunda mu kigo cya gisirikare cya Mukamira, ageze hafi y'iwe asanga umuryango wa Akumwami bawutatanije bari kuwicira ku gasozi. Ababishe ni Byigero, Baganizi, Mutangana, Papayi na Rukara. Avuga ko yageze kwa Binyavanga asanga Masigane na Munyabarame bamaze kwica Nyiramabanju nawe yica Nyirantabiganya, yabikoze ari kumwe na Mbonariba. Avuga kandi ko bagiye kwa Gafuranende asangayo Byigero na Munyawera bica umuryango wa Gafuranende, Gasisiro amuzanira uwitwa 31 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya JURU Anastase mu Karere ka Nyabihu, Gashyantare 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
229Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Nyirabeza ahita amurasa, arapfa. Yarashe kandi nuwitwa Asinati, nawe ahita apfa. Afatanije na Byigero, Mutangana, Baganizi na Gasisiro, Kabanda, Gacaniro, Byigero, Nsengiyumva, Masigane, Nyirinkwaya na Hategekimana bishe kandi Nyirantabigaya n'umuryango we, Nyirabeza kiracunda n'umuryango we, Akumwami Enoki n'abandi 32. 4. 1. 2. Abatutsi biciwe muri Serire Kinyababa, Segiteri Gitwa Abatutsi bari batuye muri Serire Kinyababa, Segiteri Gitwa bagabweho ibitero ku itariki ya 7 Mata 1994 mu gitondo. Icyo gitero cyagabwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyari byumvikanyweho mu nama yari yaraye iyobowe na Kajelijeli muri Cantine ya Komini Mukingo, yatanze umurongo w'itangizwa rya Jenoside. Intwaro zifashishijwe zatanzwe na Burugumesitiri Kajelijeli Juvénal, zageze ku biro bya Komini Nkuli mu gitondo cya kare uwo munsi akaba arizo zakoreshejwe mu guhiga no kwica Abatutsi bo muri Serire Kinyababa. Ubwicanyi busojwe, umutangabuhamya wa ICTR wiswe GDD mu rubanza rwa Kajelijeli ni umwe mu bantu bahaye raporo Kajelijeli ku byari byagezweho uwo munsi, banamumenyesha ko nta n'ibuye ryasigaye rigeretse ku rindi. Iki gitero kikaba cyari kiyobowe na Iyakaremye wari Perezida w'ishyaka rya CDR muri Segiteri ya Gitwa 33. Mu gitondo cyo ku itariki ya 8 Mata 1994, Kajelijeli yatanze itegeko ryo kujagajaga Segiteri ya Gitwa kubera ko yavugaga ko ikirimo Abatutsi benshi. Ibyo byatumye Interahamwe zizenguruka Segiteri ya Gitwa yose, zigera kuri buri rugo rwari rutuyemo Umututsi, bashakisha niba bishwe cyangwa bihishe. Ni muri icyo gitero hishwe Nyirabusoro n'abana be batanu n'abandi. 32 Inyandiko z'Inkiko Gacaca, Intara ya Ruhengeri, Akarere ka Nyabihu, umurenge wa Mukamira. 33 ICTR, Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Kajelijeli Juvénal, Case No ICTR- 98-44A-T, p. 228
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
230Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri 4. 1. 3. Abatutsi biciwe muri Segiteri Kagano Mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga gushyirwa mu bikorwa, Segiteri Kagano ni kamwe mu duce twa Komini Nkuli twibasiwe rugikubita. Nyuma yo kunoza umugambi wo gutera no kurimbura Abatutsi ba Segiteri Kagano, bagabweho ibitero bitandukanye. Igitero kimwe cyaturutse muri Segiteri Kareba kiyobowe na Bwiko wari Konseye wa Segiteri; ikindi cyaturutse ahitwa Nyirakivuvu, cyaje kiyobowe na Nyirakamanzi Phoibe alias Nyirakamodoka wari Konseye wa Segiteri ya Jenda, naho icyaturutse Mukamira cyari kiyobowe na Konseye Kabutura. Abatutsi bo muri Segiteri Kagano babonye ko umugambi wo kubica wateguwe kandi wanogejwe, bahungiye murugo rw'uwitwa Gasabune; ariko baje kuhabasanga, barabica, kuburyo uru rugo, rwaguyemo Abatutsi bagera ku ijana 34 Nk'uko byavuzwe n'umutangabuhamya mu Nkiko Gacaca, Nkundiye Ephasto mwene Gahinda na Ntibahanwa wo muri Segiteri Kagano, asobanura ko ku itariki ya 7 Mata 1994 batangiye kwica Abatutsi bo muri Segiteri Kagano. Nk'uko abisobanura, igitero cya mbere cyaturutse Mukamira, icya kabiri cyaturutse mu Kareba kiyobowe na Bwiko wari Konseye wa Segiteri Kareba, naho igitero cya gatatu cyaraturutse mu Rubare kiyobowe na Bazambanza wari umujandarume. Icyo gitero cyarimo abasirikare nka Gasirimu, Baziruwiha n'undi bitaga Kayijyamahe. Umutangabuhamya avuga ko bamaze kwica Abatutsi bo muri Segiteri Kagano abaturage bafashe icyemezo cyo kubashyingura ku itariki ya 8 Mata 1994. Nkundiye Ephasto akaba yarahambishije abo mu rusisiro rwa Nyarwayi, naho abo mu rusisiro rwa Kagano bahambishijwe n'abamambure ba Serire 35. 34 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya SENYANA Gaétan mu Karere ka Nyabihu, Gashyantare 2017 35 Inyandiko z'Inkiko Gacaca, Intara ya Ruhengeri, Akarere ka Nyabihu, Umurenge wa Jenda, Akagari ka Kagano.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
231Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Ikindi gitero cyaturutse Mukamira kigizwe n'abasiviri, kiyobowe na Izabayo mwene Nyanjwenge, bateye Abatutsi bari bateraniye kwa Munyakaberano wo muri Segiteri Kagano, cyica Abatutsi bagera kuri makumyabiri36. 4. 1. 4. Abatutsi biciwe kuri bariyeri yari hafi y'ikigo cya Gisirikare cya Mukamira Abatangabuhamya bavuga ko ku itariki ya 7 Mata 1994, Abatutsi baturutse mu duce dutandukanye baje biruka bakurikiwe n'Interahamwe, biruka bashaka guhungira mu kigo cya gisirikare cya Mukamira. Bageze kuri bariyeri yari hafi y'ikigo, abasirikare barabahagaritse, bababuza kwinjira mu kigo. Interahamwe zahise ziza, zitangira gucukura umwobo munini hafi aho, zirangije zihera ku bana zibaryamisha hasi muri cya cyobo, zikurikizaho abantu bakuru. Hafi aho hari ipoto y'umuriro; za nterahamwe zizana urutsinga rw'umuriro w'Amashanyarazi zirucomeka ku ipoto ziyoborera umuriro muri cya cyobo, Abatutsi bagera kuri 84 bicwa n'umuriro w'amashanyarazi. Hari abandi Batutsi biciwe mu kigo cya gisirikare cya Mukamira. Nk'uko byemejwe n'Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda Arusha muri Tanzaniya, Colonel Ephrem Setako yagize uruhare rutaziguye mu iyicwa ry'Abatutsi mu kigo cya gisirikare cya Mukamira. Mu rubanza ubushinjacyaha bwaregagamo Ephrem Setako, urukiko rwanzuye ko: Ku itariki ya 25 Mata 1994, Setako yahaye amabwiriza abasirikare bo mu kigo cya Mukamira kwica Abatutsi bari hagati ya 30 na 40 bari bazanywe muri icyo kigo. Na none Setako yagize uruhare mu rupfu rw'abandi Batutsi bagera ku icumi biciwe mu kigo cya gisirikare cya Mukamira. Uretse Abatutsi biciwe mu kigo cya 36 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya SINANGUMURYANGO Moïse mu Karere ka Nyabihu, Gashyantare 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
232Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Mukamira, Colonel Setako yagize uruhare mu rupfu rw'Abatutsi batandukanye bari batuye muri Komini ya Nkuli, harimo Pasitoro Semasabike n'umugore we biciwe murugo rwabo ku itariki ya 8 Mata 1994, hafi ya misiyoni y'Abadiventiste ya Rwankeri. Nyuma yo guhamwa n'ibyaha bya Jenoside n'ibyaha byibasiye inyoko muntu, Urukiko rwamuhanishije igifungo cy'imyaka 2537. 4. 1. 5. Abatutsi biciwe kuri bariyeri ya Nyirantarengwa Bariyeri ya Nyirantarengwa yari iherereye mu cyayi cyo ku Cyamamuye, mu yahoze ari Segiteri Jenda, ikaba yariciweho Abatutsi benshi cyane. Iyi bariyeri yari yarashyizweho na Konseye wa Segiteri Jenda, Nyirakamanzi Phoibe alias Nyirakamodoka. Akaba yarashishikaye mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bari batuye muri Segiteri ya Jenda yayoboraga ndetse no mu zindi Segiteri zahanaga imbibi. Ni umwe mu Bakonseye b'abategarugeri bagaragaje umurava udasanzwe mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nk'uko abatangabuhamya babisobanura, imirambo y'Abatutsi biciwe kuri Nyirantarengwa yajugunywaga mu cyayi cyo ku Cyamabuye 38. Uretse kuri Nyirantarengwa, Abatutsi biciwe hirya ni hino mu yahoze ari Segiteri Jenda. Abatutsi barenga 48 biciwe muri Serire Gisozi, abarenga 37 bicirwa muri Serire Kabatezi, abarenga 27 bicirwa ku maduka yo ku Cyamabuye muri Serire Gisozi n'ahandi. 37 ICTR, Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Ephrem Setako, Case No. ICTR- 04-81-T, p. 2, 10, 131. 38 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya JURU Anastase mu Karere ka Nyabihu, Gashyantare 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
233Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri 4. 1. 6. Abatutsi biciwe ku buvumo bwa Nyaruhonga Ubuvumo bwa Nyaruhonga bwari buherereye muri Segiteri ya Mushumba ku musozi wa Nyaruhonga, ubu ni mu mudugudu wa Kamiro, Akagari ka Gasizi,Umurenge wa Mukamira. Ifoto y'Ubuvumo bwa Nyaruhonga bwiciwemo Abatutsi benshi kuva mu 1991 kugera muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubuvumo bwa Nyaruhonga bwiciweho Abatutsi mu bihe bitandukanye. Hagati ya 1991 na 1993 ndetse no mu gihe cya Jenoside nyirizina hiciwe Abatutsi babaga bavanye mu duce dutandukanye tw'Amakomini ya Nkuli, Karago, Kinigi, Mukingo na Kigombe. Bamwe bahazanwaga bishwe, abandi bakicwa bageze ku buvumo. Abatutsi bishwe bazanwaga n'imodoka za Komini, imodoka y'ikigo cya gisirikare cya Mukamira, imodoka y'uruganda rw'icyayi rwa Nyabihu, iz'abacuruzi, n'izindi. Iyo imodoka zazanaga imirambo y'Abatutsi bishwe, zabajugunyaga mu buvumo. Iyo bazanaga Abatutsi bakiri bazima, Interahamwe zahitaga zibicira ku munwa w'ubuvumo, zikoresheje amafuni cyangwa imihoro nyuma zikabajugunyamo. Abatutsi benshi
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
234Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri bazanaga kuhicirwa ni ababaga bafatiwe kuri za bariyeri; bakaba barabajyanwaga babashinyagurira bababwirako babajyanye kwiga muri Kaminuza ya Makerere. Kuri ubu buvumo hakaba harahoraga Interahamwe zitahava zitegereje abari buhazanwe ari bazima ngo zibice. Ubwo Jenoside yashyirwaga mu bikorwa kuva mu rukerera rwo kuwa 7 Mata 1994, Abatutsi benshi bakuwe mu duce dutandukanye twa Komini Nkuli, Karago, Kinigi, Mukingo na Kigombe bajya kwicirwa kuri ubwo buvumo. Aho ku buvumo bwa Nyaruhonga, hari ubundi buvumo bwari bufite iminwa ibiri, bafungaga umunwa umwe, bagafata Abatutsi bataricwa bakabinjiriza mu munwa muto barangiza bakahashyira uburinzi bakicwa no kubura umwuka. Hari n'ubundi buvumo bwerekeye igice cy'ishyamba bwiciwemo Abatutsi benshi. Ubwo buvumo bwari burebure cyane, nk'uko abatangabuhamya bavuga, ntabwo bazi aho bugarukira. Imibiri myinshi y'Abatutsi biciwe muri ubwo buvumo ntabwo irabasha gushyingurwa mu cyubahiro. Abayobozi batandukanye bagize uruhare mu kujya kwicira Abatutsi ku buvumo bwa Nyaruhonga ndetse no kujugunyamo imirambo y'ababaga bamaze kwicwa. Muri abo bayobozi, twavuga uwari Burugumesitiri wa Komini Nkuli Mpiranya Mathias hamwe n'uwamusimbuye Gatsimbanyi Dominique wayoboye Komini mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Burugumesitiri wa Komini Mukingo Kajelijeli Juvénal, Sebagabo wari Assistant Burugumesitiri wa Komini Nkuli, Mfitimana Augustin wari Burigadiye wa Komini Nkuli, Lieutenant Hasengineza wari Umusirikare mu Kigo cya Mukamira, Nyirakamanzi Phoibe alias Nyirakamodoka wari Konseye wa Segiteri Jenda.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
235Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri 4. 1. 7. Abatutsi biciwe muri Segiteri Mukamira Kuwa 7 Mata 1994, Abatutsi biciwe na none muri Serire zitandukanye za Segiteri ya Mukamira: Muri Serire Jaba hiciwe Abatutsi benshi, imirambo y'abishwe ijungunywa mu byobo bitatu byari imbere y'uruganda rusya ibigori, muri metero zigera kuri mirongo itatu, ku muhanda w'iburyo ugana ku kigo cya gisirikare cya Mukamira. Abatutsi barenga 23 biciwe muri Serire Mutovu, abarenga 37 bicirwa muri Serire Ruheshi na Kabare n'ahandi. Uretse muri Segiteri ya Gitwa na Mukamira, Abatutsi biciwe hirya no hino muri Komini Nkuli. Mu Rwankeri naho hiciwe Abatutsi benshi harimo Kabare wavutse mu 1942, mwene Sebatwa na Nyiragemura, yicishijwe imbunda; Mukarubayiza wavutse mu 1952, mwene Mbishibishi na Nyiramukobwa, yicishijwe imbunda; Nyirarugendo wavutse mu 1954, mwene Sebatwa na Nyiragemura, yicishijwe imbunda; Mukarubuga wavutse mu 1966, mwene Sebatwa na Nyiragemura; Uwambaje wavutse mu 1974, mwene Sebatwa na Nyiragemura, yicishijwe imbunda; Ingabire wavutse mu 1976, mwene Sebatwa na Nyiragemura, yicishijwe imbunda; Mawazo wavutse mu 1974 mwene Kabare na Mukarubayiza, yicishijwe imbunda; Chantal wavutse mu 1976, mwene Kabare na Mukarubayiza, yicishijwe imbunda; Tuyizere wavutse mu 1979, mwene Kabare na Mukarubayiza, yicishijwe imbunda; Mutabazi wavutse mu 1978, mwene Kabare na Mukarubayiza, yicishijwe imbunda. Hari n'abandi bicishijwe ubuhiri, harimo: Umwana wa Kabare, Muhinda wavutse mu 1932, mwene Rwakibibi na Nyirabukumi, yicishijwe ubuhiri nyuma aratwikwa; Nyirabatete wavutse mu 1926 mwene Ruhingu na Nyirakazega, yicishijwe ubuhiri nyuma aratwikwa; Nyirandimunka wavutse mu 1969 mwene Nyirimpeta na Purusikira, yicishijwe ubuhiri nyuma aratwikwa; Joyisi wavutse mu 1976 mwene Karasabwira na Nyirandiwuha, yicishijwe ubuhiri nyuma aratwikwa; Ruhumuriza wavutse mu 1978 mwene Karasabwira na Nyirandiwuha, yicishijwe ubuhiri nyuma aratwikwa; Dabari wavutse mu 1980 mwene
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
236Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Karasabwira na Nyirandiwuha, yicishijwe ubuhiri nyuma aratwikwa; Niyonzima wavutse mu 1982 mwene Karasabwira na Nyirandiwuha, yicishijwe ubuhiri nyuma aratwikwa; Yakumi wavutse mu 1989, mwene Karasabwira na Nyirandiwuha, yicishijwe ubuhiri nyuma aratwikwa; Dani wavutse mu 1985, mwene Gatoho na Bakongomani, yicishijwe ubuhiri nyuma aratwikwa; Ngabo wavutse mu 1990, mwene Rebura na Mukarire, yicishijwe ubuhiri nyuma aratwikwa; Buhinja wavutse mu 1992, mwene Rebura na Mukarire, yicishijwe ubuhiri nyuma aratwikwa; Rukara wavutse mu 1968, mwene Semico na Mariya; Mukasine wavutse mu 1954, mwene Rudatinya na Nyirabatete; Suzana wavutse mu 1952, mwene Muhigi na Mahoro; Gahungu wavutse mu 1990, mwene Kabare na Mukarubayiza; Gasore wavutse mu 1992, mwene Kabare na Mukarubayiza, Gakobwa wavutse mu 1989, mwene Kabare na Mukarubayiza; Nyiramukobwa wavutse mu 1991, mwene Kabare na Mukarubayiza; Nyirabagilishya wavutse mu 1929, mwene Rwamihigo na Nyiranshuti; Mungaruriye wavutse mu 1949, mwene Muhinda na Sara; Musare wavutse mu 1972, mwene Muhinda na Sara, Mukakabano wavutse mu 1977, mwene Muhinda na Sara; Sara wavutse mu 1942, mwene Sebatwa na Nyiranterebo; Ngeneye mwene Mungaruriye na Nyirasusurutsa; Mukarenzi mwene Bihutu na Nyiranterebo; Uwitonze wavutse mu 1991 mwene Mungaruriye na Mukarenzi; Tuyisenge wavutse mu 1993, mwene Mungaruriye na Mukarenzi, n'abandi. Mu Kagali ka Rwankeri hiciwe kandi Nyirasusurutsa, Nunguri, Muhinda, Mungarurire, Mukarensi, Nyirabatete, Rubayiza, Mukarubayiza, Nyirarugendo, Nyirabagilishya, Rukara, Rusiyani, Nyiramahirwe Joyce, Nyirandimunka, Dani, Mukarubuga, Uwambaje, Mawazo, Chantal, Tuyizere, Mutabazi, Nyiramwana n'abandi. Nyuma yo kubica, imirambo yashyizwe ahitwa Gahanga indi ishyirwa Rwankeri. Mu bamamaye mu bwicanyi mu Kagari ka Rwankeli harimo Bambonye Yotamu wari umucuruzi, yashishikarije kwica, kuyobora ibitero no gusahura (yarapfuye); Sebacuruzi wari
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
237Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri soudeur, wagenzuraga ibitero, kwica no gusahura. Yaje gufungirwa muri gereza ya Ruhengeri; Ndangiza Lazaro wari Resiponsabule, yashyizeho bariyeri, ayobora ibitero, kwica no gusahura, yaje gufungirwa muri gereza ya Ruhengeri; Niyigaba Michel wari umuhinzi, Musafiri, Lieutenant Hasengineza wari umusirikare, yatanze intwaro zo kwica Abatutsi; Niyoyita Jean de Dieu wari assistant bourgmestre akaba yari umuyobozi w'Interahamwe; yaje gufungirwa muri gereza ya Ruhengeri 39. Mu Kagari ka Mugogo naho Interahamwe zahiciye Abatutsi benshi. Mbere yo kugaba ibitero, Interahamwe zo mu Kagali ka Mugogo zahawe imbunda n'umusirikare wari ukuriye position ya gisirikare yabaga ahitwa Ruhehe. Mu bazihawe harimo Gacaniro Gad wavutse mu 1965, mwene Nsekuye na Nyirambagare; Nyandwi Etiènne wavutse mu 1963, mwene Bazibaza na Ntashyezo; Tuyizere wavutse mu 1975, mwene Mpagaze na Ntabaganira; Kariwabo Samuel wavutse mu 1957, mwene Ntawirera na Nyirabanzi; Nsengiyumva Joseph wavutse mu 1958, mwene Kavumba na Nyirahakiza; Tuyiringire Tharcisse wavutse mu 1958, mwene Ruhonyongo na Dini; Bimenyimana wavutse mu 1975, mwene Sebigori na Nyirabahima; Nsengimana Rwasubutare wavutse mu 1954, mwene Sebajyayo na Batemba, n'abandi. Nyuma yo guhabwa imbunda, Interahamwe zahise zigaba ibitero ku miryango ya Nzeyimana Augustin, Nyirajipo, Uwitonze Marie Claire, Nshimiyimana Jean na Iradukunda. Bishwe rugikubita kuwa 7 Mata 1994. Abagabye ibitero byabishe harimo: Seburinkeri, Kaberuka, Henero na Menshi. Babishe bakoresheje imbunda 40. 39 Inyandiko z'Inkiko Gacaca, Intara ya Ruhengeri, Akarere ka Nyabihu, Umurenge wa Busogo, Akagari ka Rwankeri. 40 Inyandiko z'Inkiko Gacaca, Intara ya Ruhengeri, Akarere ka Nyabihu, Umurenge wa Busogo, Akagari ka Mugogo.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
238Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Mu Kagari ka Jaba, Umurenge wa Mukamira, hashyizweho bariyeri ahitwa kuri Maiserie ku muhanda wa kaburimbo. Bariyeri yo kuri maiserie yagiyeho kuva mu 1992, ariko yahawe imbaraga nyuma y'ihanurwa ry'indege ya Perezida Habyarimana ku itariki ya 7 Mata 1994 kugira ngo hatagira Umututsi ubasha guhunga. Abatanze amabwiriza yo gushyiraho iyo bariyeri ni Lieutenant Hasengineza, Kabutura wari Konseye wa Segiteri Mukamira na Mpiranya Mathias wari Burugumesitiri wa Komini Nkuli. Abayoboye iyo bariyeri ni Kabutura, Gisimba, Ndabateze, Twagirimana, Rutagaramba n'umwarimu witwa Nyirakabanza. Bariyeri yari kuri Maiserie yiciweho Abatutsi benshi. Mu babashije kumenyekana harimo Nyiramutunzi wavutse mu 1964, mwene Rwamakambira na Nyirankwano, yicishijwe imbunda, umurambo bawushyira kwa Gasapo mu Kagari ka Jaba; Murenzi wavutse mu 1989, mwene Habimfura na Nyiramutunzi ; Yona wavutse mu 1990, mwene Habimfura na Nyiramutunzi ; Ntagugurra wavutse mu 1939, mwene Rusibana na Nyiraruyange; Nyiragahuranda wavutse mu 1939, mwene Munyengabe na Musasa ; Twagira mwene Ntagugura na Nyiragatavu; Mukabutera mwene Ntagugura na Nyiragatovu; Sengabo Aroni; Uwizeye; Mugabo; Umwana utazwi izina; Gateru alias Gasugutu mwene Kamayirese na Nyiragasebeye; Ruth mwene Kamayirese na Nyiragasebeya; Kagenzi Daniel mwene Gakara na Nsira; Nyiramufuto mwene Munagu na Nyiramyanda; Abana bato babiri ba Kagenzi na Nyiramufuto; Busayidire mwene Mbonabuhama na Kandanga; Nyiramatumwa; Nyirabeza mwene Busayidire na Nyiramatumwa; Gasaza mwene Busayidire na Nyiramatumwa; Icyitegetse Samuel mwene Gakara na Nyiramasubyo; Nshababa; Zabayo mwene Icyitegetse na Nshababa; Zabayo mwene Icyitegetse na Nshababa; Nyiramariza mwene Icyitegetse na Nshababa; Nyiragasebeya mwene Icyitegetse na Nshababa; Nyiranshibiri wavutse mu 1975, mwene Ngatura na Mukagatare; Kabera Innocent wavutse mu 1976, mwene Ruhangara na Nyirancibiri; Nirere Asinati wavutse mu 1978, mwene Ruhangara na Nyirancibiri; Munyaneze wavutse mu 1982, mwene Ruhangara
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
239Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri na Nyirancibiri; Tuyishime wavutse mu 1984, mwene Ruhangara na Nyirancibiri; Ingabire wavutse mu 1991, mwene Ruhangara na Nyirancibiri; Nyirabahutu wavutse mu 1962, mwene Buhura na Nyiramahoro; Uwamahoro wavutse mu 1984, mwene Kabarira na Nyirabahutu; Karinganire wavutse mu 1986, mwene Kabarira na Nyirabahutu; Uwineza wavutse mu 1988, mwene Kabarira na Nyirabahutu; Nyiramarira, mwene Icyitegetse na Nshababa; Nyirabutsitsi wavutse mu 1964, mwene Gacekumuhoro na Kankera 41. Mu Kagari ka Mutovu, Umurenge wa Mukamira, bariyeri yashyizwe imbere yo kwa Gervais. Abatutsi biciwe mu Kagari ka Mutovu harimo Nduwayezu; Nkurunziza; Florida; Tasiyana; Umwana w'uruhinja; Kanengeri mwene Rutagungira na Nyiramatebura; Rutagungira; Nyiramatebura; Rukundo; Mbarushimana; Suzana; Nsenga; Elizabeth; Sibomana mwene Mbarushimana na Suzana; Irankunda; Tuyiringire; Nyiragahinja mwene Mbarushimana na Suzana; Bonifirida; Mushimiyimana mwene Karekezi; Serubuga mwene Minagerezo na Mushimiyimana; Mukansanga; Nyiramariza; Kamanzi; Muhoza mwene Minagerezo na Mushimiyimana; Nyirakagurano; Saverina; Kazungu; Dudu; Beti; Uwamariya; Mukangwije 42. Muri Komini Nkuli kimwe n'ahandi hose mu gihugu, mu gihe Abatutsi bamaraga kwicwa, abayobozi ba za Serire bakoreshaga umuganda bagacukura imyobo itari minini bakarundamo imirambo, hejuru bagashyiraho agataka gake. Kubera ko imirambo yabaga igaragara, imbwa zarazaga zikayitaburura. Iyo abayobozi basangaga hari ikiri hejuri, bongeraga gukoresha umuganda bakayisubizamo 43. 41 Inyandiko z'Inkiko Gacaca, Intara ya Ruhengeri, Akarere ka Nyabihu, Umurenge wa Mukamira. 42 Inyandiko z'Inkiko Gacaca, Intara ya Ruhengeri, Akarere ka Nyabihu, Umurenge wa Mukamira. 43 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya SINANGUMURYANGO Moïse mu Karere ka Nyabihu, Gashyantare 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
240Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri 4. 2. Ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Mukingo Mu yahoze ari Komini Mukingo, Jenoside yakorewe Abatutsi yashyizwe mu bikorwa uhereye mu gitondo cya kare cyo ku itariki ya 07 Mata 1994. 4. 2. 1. Abatutsi biciwe kuri Paruwasi Gatorika ya Busogo Mu gitondo cyo ku itariki ya 7 Mata 1994, habaye ubwicanyi bukomeye bwahitanye Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatorika ya Busogo. Muri icyo gitondo, nyuma y'inama yari yaraye ibereye kwa nyina wa Nzirorera, Kajelijeli Juvénal ari kumwe na Bambonye wari ukuriye CDR, Esdras Baheza wari umucuruzi akaba n'Interahamwe na Adjudant chef Karorero Joseph, bahamagaje Interahamwe bazikoresha inama ku isoko ryo mu Byangabo bazisaba ko zitangira kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwase ya Busogo, kuri Komini Mukingo no mu kigo cy'Ababikira. Nyuma yo kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Busogo, Interahamwe ziyobowe na Niyigaba Michel zagiye kwica Abatutsi bari kuri misiyoni y'Abadiventiste ya Rwankeri. Kubera ko batinyaga ko Abatutsi bari mu Rwankeri bashobora kubarwanya, Kajelijeli yasabye ko Major Bizabarimana abaha imbunda ziyongera kuzo Interahamwe zari zifite, ndetse agafatanya n'izo nterahamwe kwica abo Batutsi bari mu Rwankeri 44. Nyuma yo kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Busogo no mu kigo cy'Ababikira, tariki 8 Mata 1994, Kajelijeli Juvénal na Colonel Bizimungu Augustin basabye abayobozi b'inzego z'ibanze n'abaturage guhamba Abatutsi bari bamaze kwicwa, barengaga 300, babashyira mu cyobo rusange cyari cyacukuwe hafi ya Paruwasi ya Busogo 45. 44 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya BAZIMENYERA Ezechiel mu Karere ka Musanze, Mutarana 2017 45 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya BAZIMENYERA Ezechiel mu Karere ka Musanze, Mutarama 2017.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
241Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Umutangabuhamya wari brigadier wa Komini Mukingo avuga ko mu yahoze ari Komini Mukingo, hishwe Abatutsi benshi. Kubica byari ibintu byoroshye kubera ko Interahamwe zo muri Komini Mukingo zari zarahawe imyitozo ihagije kandi zarahawe imbunda na grenades. Asobanura uko byagenze muri aya magambo: Mbere ya tariki 6 Mata 1994, muri Komini Mukingo imbunda zari zaratanzwe. Ubwo Jenoside yashyirwaga mu bikorwa, abaturage n'Interahamwe bakoresheje imbunda, abandi bakoresha intwaro za gakondo. Abatutsi benshi bicishijwe imbunda na grenades, uwabaga atarashyiramo umwuka niwe twicishaga icyuma. Abatutsi benshi biciwe muri kiliziya ya Busogo. Ndibuka Komini Mukingo yabarurirwagamo imiryango y'Abatutsi igera kuri 450, benshi baguye kuri paruwase ya Busogo. Ku kigo cy'ababikira ho hiciwe Abatutsi barenga magana atatu (300) 46. Nk'uko umutangabuhamya akomeza asobanura: Mu kwica Abatutsi habayeho gufata ku ngufu abakobwa n'abagore. Niyigaba Michel wari umu reserviste yishe umukobwa witwa Joyce amaze kumusambanya. Uyu Niyigaba akaba ari nawe wari uyoboye igitero cyishe Abatutsi bari kuri Paruwasi ya Busogo. Ubu afungiye muri gereza ya Ruhengeri. Imbaga y'Abatutsi ba Komini Mukingo bishwe ku itariki ya 7 Mata 1994, imirambo yabo yahambwe tariki 8 Mata 1994 47. 46 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya BAZIMENYERA Ezechiel mu Karere ka Musanze, Mutarama 2017 47 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya BAZIMENYERA Ezechiel mu Karere ka Musanze, Mutarama 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
242Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri 4. 2. 2. Abatutsi biciwe muri Segiteri Busogo Mu yahoze ari Segiteri Busogo, mu Kagari ka Kagezi, Interahamwe zagabye ibitero zishakisha Abatutsi bari bahatuye, cyane cyane umuryango wa Nsangira wari ugizwe na Mukankundiye, Mukayisingwa na Toto. Ibitero bikaba byarayobowe na Niyigaba Michel wari perezida w'Interahamwe muri Segiteri Busogo, Hategekimina na Muhombo bari Interahamwe kabuhariwe. Ibyo bitero bikaba byari bigizwe n'Interahamwe zo muri Serire Kagezi, harimo Niyigaba, Rukundo, Dusabe Musafiri, Gato na Gakuru, Barebe, n'izindi nterahamwe zabaga zaturutse hirya no hino muri Komini Mukingo zirimo Niyibizi Venuste, Ndayisaba, Twagirayezu, Karera, Nzigihima, Gasagi, Sebazungu na Birayora. Mu Kagari ka Kinoni, Umurenge wa Busogo naho hiciwe Abatutsi benshi. Mu bishwe harimo Rwamahungu Athanase wavutse mu 1922, mwene Mujyarugamba na Nyirankomane. Mu bayoboye igitero cyagiye kwa Rwamahungu harimo Hategekimana Hamada, Kanyamwenga Erasto, Simbashoboye, Rwakana, Kabera n'abandi. Nyuma yo kumwica, Umurambo we bawushyize inyuma y'inzu ya Mwumvaneza aho bacukuye hafi ya W. C. Hishwe kandi Ntabanganyimana Thérèse wavutse mu 1950, mwene Rwamiheto na Nyiraperu, yiciwe mu Kagari ka Rukoro; umurambo we bawushyize hafi yo kwa Hategekimana Rucekeri Amiel; Mukankuranga wavutse mu 1975, mwene Rwamahungu na Nyiramaduri, yiciwe mu Kagari ka Mugogo na Nyirakarambo wavutse mu 1950, bitaramenyekana aho yiciwe. Mu Kagari ka Buhoro, Umurenge wa Busogo hishwe Kandabuka Tereza wavutse mu 1918, umurambo we washyizwe Bukoro; Nyirashishira wavutse mu 1979, mwene Segahwege na Mukanturo Eleda, umurambo we washyizwe Bukoro; Turatsinze wavutse mu 1988, mwene Segahwege na Mukanturo Eleda; Gasaza wavutse mu 1989, mwene segahwege na Mukanturo, n'abandi. Bakaba barishwe n'ibitero birimo Interahamwe zitandukanye nka Kanyamugenga, Setako Jean de Dieu, Rukara, Hakuza, Ngenda, Rugumire, Simbashoboye, Habyarimana n'abandi.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
243Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Mu Kagari ka Busogo, Umurenge wa Busogo hishwe Abatutsi benshi barimo Nyirasusurutsa; Nunguri; Muhinda; Mungarurire; Mukarensi; Nyirabatete; Rubayiza; Mukarubayiza; Nyirarugendo; Nyirabagilishya; Rukara; Rusiyani; Nyiramahirwe Joyce; Nyirandimunka; Dani; Mukarubuga; Uwambaje; Mawazo; Chantal; Tuyizere; Mutabazi na Nyiramwana. Imirambo yashyizwe ahitwa Gahanga indi ishyirwa Rwankeri. Mu kagari ka Busogo hishwe kandi Bijanja mwene Nkumbuye na Nyiramasasa, Umurambo we washyizwe ahitwa Gahanga; Mudiyakoni mwene Rupiya na Nyiramitondo, umurambo we washyizwe Rwankeri; Hitimana Gerard wari umwarimu muri ISAE, akaba yarakomokaga i Gitarama, Umurambo we washyizwe ahitwa Gahanga. Hishwe kandi Suzana hamwe n'Umugore n'umwana yari ahetse, akaba yarimo ahunga aturutse i Kigali, imirambo yabo bakaba barayishyize i Gahanga. Mu Kagari ka Rwankeri, Umurenge wa Busogo hiciwe Abatutsi benshi harimo Kabare wavutse 1942 mwene Sebatwa na Nyiragemura, yicishijwe imbunda ; Mukarubayiza wavutse 1952, mwene Mbishibishi na Nyiramukobwa, yicishijwe imbunda; Nyirarugendo wavutse 1954, mwene Sebatwa na Nyiragemura, yicishijwe imbunda ; Mukarubuga wavutse 1966, mwene Sebatwa na Nyiragemura ; Uwambaje wavutse mu 1974, mwene Sebatwa na Nyiragemura, yicishijwe imbunda; Ingabire wavutse mu 1976, mwene Sebatwa na Nyiragemura, yicishijwe imbunda; Mawazo wavutse mu 1974 mwene Kabare na Mukarubayiza, yicishijwe imbunda; Chantal wavutse 1976, mwene Kabare na Mukarubayiza, yicishijwe imbunda; Tuyizere wavutse mu 1979, mwene Kabare na Mukarubayiza, yicishijwe imbunda; Mutabazi wavutse 1978, mwene Kabare na Mukarubayiza, yicishijwe imbunda. Hishwe kandi umwana wa Kabare, bamwicisha ubuhiri. 48 48 Inyandiko z'Inkiko Gacaca, Intara ya Ruhengeri, Akarere ka Nyabihu, Umurenge wa Busogo, Akagari ka Busogo.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
244Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Uretse Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Busogo no mu kibikira, abandi Batutsi benshi ba Komini Mukingo biciwe mu ngo zabo cyangwa aho babaga bihishe, abandi bajya kwicirwa ku buvumo bwa Nyaruhonga. 4. 2. 3. Abatutsi biciwe kuri bariyeri yari yashyizwe imbere ya Komini Mukingo n'ahitwa ku ijite (Gite) Mu rwego rwo gukumira Abatutsi bashoboraga guhunga, mu Kagari ka Kagezi, Umurenge wa Busogo, Colonel Bizimungu Augustin afatanije na Burugumesitiri Kajelijeli Juvénal batanze amabwiriza ko hashyirwaho bariyeri imbere ya Komini Mukingo. Abagiye gukora (kwica) kuri iyo bariyeri harimo Resiponsabule Bazimenyera mwene Bugenimana na Ntamegano; Sebuhinja mwene Kampayana na Nyirabagenzi wakoraga muri MINITRAPE; Bamenya Obed mwene Bamenya wakoraga muri MINITRAPE; Ntaganda mwene Nyabarenzi na Kabagenda wari membre wa Serire; Hategeka mwene Bitariho na Nkuriyabanzi wari membre wa Serire; Mazeyose JMV mwene Rusatsi na Budohe wari Nyumbakumi na Hitimana E. wari nyumbakumi. Kuri iyo bariyeri hiciweho Abatutsi bahungaga berekeza i Gisenyi, abenshi bakaba bari baturutse i Kigali na Musanze. Mu kagari ka Busogo, Umurenge wa Busogo, bariyeri yashyizwe ahitwa ku IJITE. Yashyizweho guhera mu Ukwakira 1990, ihabwa imbaraga kuva ku itariki ya 7 Mata 1994. Uwashyizeho iyo bariyeri ni Konseye wa Segiteri Busogo Ndisetse Assiel afatanije na Burugumesitiri wa Komini Mukingo Kajelijeli Juvénal. Abayoboye iyo bariyeri hari Ndangiza Lazaro mwene Ngomiraruhije na Nyirankeri wari resiponsabule wa Serire. Abaturage bagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe kuri iyo bariyeri harimo: Musafiri mwene Rwirasira, yari Interahamwe; Barebereho mwene Sebahanuzi, yari Interahamwe; Rugumire mwene Bihemu, yari Interahamwe; Rumaga mwene Nemeye, yari Interahamwe.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
245Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Mu babashije kumenyekana biciwe kuri iyo bariyeri harimo Hitimana Gérard ukomoka muri Perefegitura ya Gitarama, akaba yari umwarimu muri ISAE Busogo, yicishijwe imbunda49. Nyuma yo kurangiza kwica Abatutsi bo muri Komini Mukingo, Interahamwe zaho zagiye gutanga ubufasha muri Komini Kigombe aho zifatanije n'abasirikare bishe Abatutsi bari bahungiye muri Cour d'Appel mu Ruhengeri, ku itariki ya 14 Mata 199450. Mu bamamaye mu bitero byagiye kwica hirya no hino harimo kandi Hategekimana Hamada mwene Ndimurwango na Nyiraranga, Kanyamuenga Erasto mwene Girukubonye na Rebero, Simbashoboye mwene Makenza na Nyirantabire, Kabera Théogène mwene Ndimurwango na Nyiraranga, Rwakana mwene Biyingoma na Nyiranshakiye, Rwakana mwene Biyingoma na Nyiranshakiye n'abandi. Izi nterahamwe zikaba zarishe Abatutsi benshi bakoresheje ishoka, inyundo n'inkoni 51. Mu bayobozi bagize uruhare mu iyicwa ry'Abatutsi muri Komini Mukingo, abatangabuhamya bagaruka kuri Burugumesitiri Kajelijeli Juvénal, Lieutenant Hasengineza watanze imbunda, Colonel Bizimungu Augustin watanze imbunda, Nzirorera Joseph wakoreshaga inama zatangiwemo ubutumwa bwo kurimbura Abatutsi, Bazimenyera wari Burigadiye wa Komini, Sinaribonye n'abandi. Uretse kwicwa nabi habayeho no gushinyagurira imirambo. Aha twavuga umurambo wa Joyisi watwitswe na Rugumire mwene Bihemu, Niyoyita mwene Kabasheshe na Manizabayo Haruna. 49 Inyandiko z'Inkiko Gacaca, Intara ya Ruhengeri, Akarere ka Nyabihu, Umurenge wa Busogo, Akagari ka Kagezi. 50 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya BAZIMENYERA Ezechiel mu Karere ka Musanze, Mutarama 201751 Inyandiko z'Inkiko Gacaca, Intara ya Ruhengeri, Akarere ka Nyabihu, Umurenge wa Busogo, Akagari ka Kinoni.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
246Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri 4. 2. 4. Abatutsi biciwe kwa Munyemvano Ku itariki ya 7 Mata 1994, Abatutsi benshi barimo abagabo, abagore n'abana bagabweho igitero bicirwa aho bari bahungiye mu rugo rwo kwa Munyemvano, muri Serire ya Rwankeri, Komini ya Mukingo. Iki gitero kikaba cyari kiyobowe na Kajelijeli Juvénal. Interahamwe zari muri icyo gitero cyagabwe kwa Munyemvano zakoresheje intwaro gakondo, imbunda na grenades mu iyicwa ry'Abatutsi bahasanze. Kuri iyo tariki ahagana saa tatu za mu gitondo, Kajelijeli yazanye Interahamwe zigera kuri 30 mu modoka ya Kamyoneti itukura yari iya Komini Mukingo, maze azisiga kwa Munyemvano. Izo Nterahamwe zazengurutse aho hantu ziyamira ngo isaha y'Abatutsi yageze. Muri uwo mwanya, Kajelijeli yasabye Interahamwe « kutagira umuntu zica, azibwira ko zigomba gutegereza itegeko ryo gutangira ». Ubwo Kajelijeli yaragiye asiga Interahamwe aho. Nyuma y'isaha, hagati ya saa tatu na saa ine, Kajelijeli yagarutse kwa Munyemvano maze aha itegeko Interahamwe ngo « zigende zice Abatutsi kubera ko ahandi bari batangiye kubica ». Mu kubahiriza itegeko, Interahamwe zatangiye kujugunya amagerenede mu mazu no kuyatwika. Nyuma yo kubica, Kajelijeli yategetse Interahamwe gufata abarokotse kwa Munyemvano bakabajyana kuri Paruwasu ya Busogo 52. Kuva ubwo Interahamwe n'abaturage batangiye kugaba ibitero mu buryo buhoraho ku Batutsi bahungaga. Bamwe mu bagabye ibitero babaga bitwaje ibisongo, amacumu n'amahiri. Birukankanaga abantu bamwe bakabarasa, abandi bakicishwa ibisongo n'intwaro za gakondo. 52 ICTR, Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Kajelijeli Juvénal, Case No ICTR- 98-44A-T, p. 184.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
247Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Mukingo na Komini Nkuli yateguwe n'abayobozi bakuru bo mu nzego za gisivili na gisirikare. Mu bayiteguye bakanayishyira mu bikorwa harimo Joseph Nzirorera wigeze kuba perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri, ukomoka muri Komini Mukingo, Burugumesitiri Kajelijeli Juvénal, Colonel Setako Ephrem, Colonel Ntibitura, Lieutenant Colonel Marcel Bivugabagabo wari uyoboye ingabo za FAR muri Ruhengeri mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi na Lieutenant Hasengineza wari umusirikare mu kigo cya gisirikare cya Mukamira. Mu bagize uruhare mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Mukingo, Juvénal Kajelijeli agarukwaho kuba ariwe wari ku isonga. Kajelijeli wavutse kuwa 26 Ukuboza 1951 muri Segiteri ya Rwinzovu, Komini Mukingo, Perefegitura ya Ruhengeri yabaye Burugumesitiri wa Komini Mukingo muri Perefegitura ya Ruhengeri kuva mu 1988 kugeza mu 1993. Yongeye gushyirwa kuri uwo mwanya wa Burugumesitiri wa Komini Mukingo muri Kamena 1994, awugumaho kugeza hagati muri Nyakanga 1994. Mu gihe Kajelijeli atari Burugumesitiri wemewe n'amategeko, mu by'ukuri yasaga nk'aho ari we wari Burugumesitiri wa Komini Mukingo kubera umubano yari afitanye na Joseph Nzirorera. Kajelijeli yakomeje kugaragara nk'umuyobozi imbere ya rubanda no kwitwara nka Burugumesitiri, dore ko yakomeje kuba umuyobozi wa MRND muri Komini Mukingo. Nubwo Kajelijeli atari Burugumesitiri mu matariki abanza y'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside, niwe wari ukuriye ibikorwa by' Interahamwe muri Komini Mukingo, ndetse yari afite ijambo no mu zindi Komini zihanye imbibi na Mukingo.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
248Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri 4. 3. Ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Kigombe Mu yahoze ari Komini Kigombe, Abatutsi bari hagati ya 200 na 300 biciwe mu cyahoze ari Cour d'Appel ya Ruhengeri nyuma yo kubeshywa n'ubuyobozi bwariho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ko bagiye gufashwa guhungira muri Zayire (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo y'ubu). Nk'uko bivugwa n'abarokotse, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Abatutsi barishwe hirya no hino, umuntu akabura aho yihisha. Ubwo Abarokotse babonyeko ntaho kwikinga bagifite, bafashe umwanzuro wo guhungira ku buyobozi; bamwe bahungiye kuri Superefecture ya Busengo, ubu ni mu Karere ka Gakenke, abandi bahungira kuri Paruwasi gaturika ya Janja ariko bageze muri ibyo bice icyakurikiyeho ni uko bamwe bishwe barashwe n'abasirikare bari kumwe n'abaturage n'Interahamwe. ” Muri icyo gihe, ubwo Abatutsi bari bamaze kujujubywa, Superefe Nzanana yazengurutse mu duce dutandukanye agenda atanga itangazo rivuga ko Abatutsi aho bari hose bagomba kwigaragaza kugira ngo bafashwe guhungira mu cyahoze ari Zayire. Ni muri urwo rwego hoherejwe za bus ku biro bya Superefegitura ya Busengo, zipakira Abatutsi bari bataricwa bakomokaga mu makoni ya Nyarutovu, Gatonde na Ndusu, ubu ni mu Karere ka Gakenke maze bazanwa muri Cour d'Appel mu Ruhengeri mu yahoze ari Komini Kigombe, bizezwa guhita bahungishwa. Iki ariko cyari ikinyoma cyahimbwe n'uwari Superefe wa Superefegitura ya Busengo Nzanana Dismas. Abatutsi bakuwe Superefegitura ya Busengo bamaze kugezwa kuri Cour d'Appel, mu Mujyi wa Musanze hatanzwe amatangazo ahamagarira abandi Batutsi gusanga bagenzi babo bari bamaze kugezwa ku rukiko kugira ngo nabo babahungishe; nyamara ntibyari ukuri; kwari ukugira ngo bajye hamwe maze kubica byorohe.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
249Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Nyuma yo kubona ko Abatutsi bamaze kugwira, cyane ko n'abari mu bihishe hirya no hino mu nzu bagiye bizana, Interahamwe zifatanije n'abasirikare zabirayemo zirabica. Tariki ya 15 Mata 1994, nibwo Abatutsi bari muri Cour d'Appel ya Ruhengeri (Urukiko rw'Ubujurire rwa Ruhengeri) bishwe. Nk'uko umutangabuhamya abisobanura: Urukiko rwari rumaze kuzuramo abantu, bigeze mu ma saa saba Interahamwe zaraje zitwaje nta mpongano y'umwanzi n'amahiri maze zibiraramo zirabica zirangije zirohamo za grenade. N'ubwo Abatutsi bari barahahungiye bari barabashije kwirwanaho bahangana n'ibitero bagabwagaho n'imitwe yitwara gisirikare yo mu duce twegereye Urukiko, uwo munsi hakoraniye Interahamwe nyinshi ziturutse muri Komini Kigombe na Komini bihana imbibi. Kuri uwo munsi, Interahamwe zishe Abatutsi bose bari ku Rukiko rw'Ubujurire rwa Ruhengeli ; haguye Abatutsi barenga magaba atatu 300 53. Bamaze gukora ubwo bwicanyi ubutegetsi bwariho bwahise buhimba ikindi kinyoma buvuga ngo “ abiciwe muri cour d'appel bishwe n'ikibombe cy'Inkotanyi, gusa ukuri kwari kwamaze kumenyekana”. Umugambi wo kwica Abatutsi bari bahungiye muri Cour d'Appel wari wacuzwe n'ubuyobozi bukuru bw'inzego za Leta n'iza gisirikare, harimo perefe Nsabumugisha Basile, Superefe Nzanana Dismas, Colonel Bizimungu Augustin, Colonel Bivugabagabo Marcel, Burugumesitiri Maniragaba Fabiyani n'abandi. Bamwe mu batangabuhamya muri ubu bushakashatsi bavugako, hari Abatutsi bake cyane babashije kurokoka; gusa n'ubwo abenshi bari inkomere, batabashaga gukomeza guhunga berekeje ku bitaro bya Ruhengeri byari hafi ya Cour d'Appel. Mu bitaro 53 ICTR, Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Kajelijeli Juvénal, Case No ICTR- 98-44A-T, p. 188.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
250Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri bahamaze iminsi mike, nyuma babashyira mu mahema, imodoka y'ibitaro irabapakira, bajya ku bicira ahitwa kuri KONKASERI hafi y'umugezi wa Mukungwa. Imirambo y'abiciwe kuri Cour d'appel yashyizwe mu cyobo kinini bari bacukuye inyuma y'ibiro bya Perefegitura ya Ruhengeri, indi bajya kuyijugunya mu mugezi wa Mukungwa. Muri iki gihe, imibiri y'abiciwe mu cyari “Cour d'Appel ya Ruhengeri ” iruhukiye mu Rwibutso rwa Muhoza ruherereye muri metero zigera kuri 400 uvuye kuri urwo rukiko. Kuba Abatutsi bariciwe mu ngoro y'ubutabera imbere y'abari abayobozi mu nzego zinyuranye ni ikimenyetso kigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n'ubutegetsi bwariho. Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri Nsabumugisha Basile, Colonel Augustin Bizimunu wari ukuriye ingabo muri Ruhengeri, Colonel Bivugwabagabo wasimbuye Bizimungu ku buyobozi bw'ingabo muri ako gace, Superefe wa Superefegitura ya Busengo, Nzanana Dismas, Burugumesitiri wa Komini Kigombe Maniragaba Fabiyani alias Kadasokoza, Burugumesitiri wa Komini Mukingo Kajelijeli Juvénal n'abandi bagarukwaho kuba baragize uruhare rutaziguye mu iyicwa ry'Abatutsi bari bahurijwe kuri Cour d'Appel ya Ruhengeri. Ahandi hiciwe Abatutsi mu yahoze ari Komini Kigombe ni aho bitaga Arusha, muri Serire Rubona, Segiteri ya Muhoza. Arusha hari bariyeri yicirwagaho Abatutsi babaga bavuye i Kigali bahunze berekeza i Gisenyi. Iyo bariyeri yari mu marembo y'umujyi wa Ruhengeri, hafi y'ahari station ya Essence (ubu ngubu) 54. Mu Kagari ka Bwuzuri naho hiciwe Abatutsi benshi barimo Rutinduka Valens mwene Mulindangwe na Nyirarukabuza 54 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya MUKAGAKWAYA Yuliyana mu Karere ka Musanze, Werurwe 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
251Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri watewe ibyuma kugeza apfuye; Barigira Augustin warashwe; Ngendahimana Anisie mwene Ndibwami na Nyiramiruho watewe grenade; Tambara Claudien mwene Karume na Mukarugwiza warashwe; Mukarugambwa mwene Kabirigi warashwe; Pacifique mwene Munyanshongore na Mukarugambwa watawe muri WC; Kanamugire wicishijwe inkoni; Kanzayire Adija mwene Busoro Patrice na Mukamugema warashwe; Mukandori Sonia mwene Rwamanzi na Mukarugwiza watewe ibyuma; Niyonzima Claudien, mwene Munyakazi na Mukarugwiza wicishijwe inkoni n'amabuye; Rurangirwa Yasini mwene Butera na Ancila watewe ibyuma; Rusatira Fupi warashwe, Shabani warashwe; Ninja warashwe; Mbayiha n'umukobwa utazwi barashwe; Mukarugambwa na Pacifique bajugunywe mu musarane; Mugemanyi Asmani wicishijwe amabuye n'Inkoni; Niyoyita Jean Claude wicishijwe inkoni; Mukandori Sonia wicishijwe ibyuma; Safari Philippe wicishijwe inkoni n'abandi. Mu bamamaye mu bwicanyi mu Kagali ka Bwuzuri harimo Mbarushimana, Bihozantambara (1974) mwene Ngirabanzi, Bunani mwene Bihiza, Bideberi, Byabuze, Nzabanita, Kigubili, Bijeberi mwene Charles na Nyiramataza, Nkundabagenzi mwene Rwabayidadi na Mukarukato, Ndererabanzi mwene Baziya na Muzigaba, Musigayende n'abandi 55. 4. 4. Ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Kinigi Mu yahoze ari Komini Kinigi, Burugumesitiri Gasana Thaddé afatanije n'abasirikare n'Interahamwe, bakoze iyo bwabaga ngo barimbure uwitwa Umututsi wese. Abatutsi bo mu yahoze ari Komini Kinigi batangiye kwicwa kuva muri Mutarama 1991. Mu hiciwe Abatutsi mu gihe cy'igeragezwa rya Jenoside muri Komini Kinigi hari Segiteri Nyarugina, Bisate, Kanyamiheto no kuri Rond-Point. 55 Inyandiko z'Inkiko Gacaca, Intara ya Ruhengeri, Akarere ka Musanze, umurenge wa Muhoza, Akagari ka Bwuzuri.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
252Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Ubwo Jenoside nyirizina yashyirwaga mu bikorwa kuva kuwa 7 Mata 1994, Abatutsi bake cyane bari bararokotse igeragezwa rya Jenoside barahizwe baricwa. Mu bamamaye mu kurimbura Abatutsi mu yahoze ari Komini Kinigi harimo Munyakarambi wari Konseye wa Segiteri Nyarugina, Semibumbe wari Resiponsabule wa Serire Kidendezi, Tengura wari umu garde wa Pariki, Ruhozaho, Kavarisi wari Konseye wa Segiteri Kanyamiheto, Kabuga wari Resiponsabule wa Serire Rwamahoro (Kabuga yabarizwaga muri Komini Mukingo ariko yabyukaga aza ku kazi ko kwica Abatutsi muri Kinigi) 56. Abatutsi bishwe muri Komini Kinigi cyane cyane muri Segiteri Gihora, Serire Nyabintare baroshywe mu cyobo cyari imbere yo kwa Gasana Thaddée wari Burugumesitiri wa Komini Kinigi. 4. 5. Ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Nyarutovu Mu yahoze ari Komini Nyarutovu, ubwicanyi bwibasiye cyane cyane ibice bya Kivuruga, Ruhinga, Bwisha n'ahandi hatandukanye. Komini Nyarutovu ikaba yari yiganjemo Abatutsi bazwi kw'izina ry'Abanyago batuye muri Ruhinga ya I n'iya II. Hishwe kandi abandi Batutsi bo mu bwoko bw'Abatsobe bari batuye muri Komini Ndusu na Gatonde. Muri iyo Komini, hashyizweho bariyeri ahantu hatandukanye kugira ngo hatagira Abatutsi babasha guhunga. Hari iyashyizwe ahitwa Kabeza ku mabwiriza ya Perefe Nsabumugisha Basile. Mu bari bakuriye iyo bariyeri harimo: Utazirubanda mwene Bitunguramye na Barayavuga; Rwagasore mwene Kagurano na Nyabutsitsi. Abakoze kuri iyo bariyeri bagera ku bantu ijana 57. 56 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya NDIBABAJE Assiel mu Karere ka Musanze, Werurwe 2017 57 Inyandiko z'Inkigo Gacaca, Intara ya Ruhengeri, Akarere ka Gakenke, Umurenge wa Bwisha, akagari ka Bunyangezi.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
253Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Nk'uko umutangabuhamya abisobanura, kubera ko imyiteguro yari yararangiye, Jenoside yashyizwe mu bikorwa nyuma y'ihanurwa ry'indege ya Perezida Habyarimana, ku itariki ya 7 Mata 1994 : Indege ya Habyarimana imaze guhanuka, mu gitondo cya kare ku itariki ya 7 Mata 1994 hatambukijwe ubutumwa busaba abaturage kuguma aho bari. Bigeze ngo mu ma saa tatu nibwo batangiye kwica, humvikana amasasu ku misozi, bica Rufari n'abandi barimo Nemeye na Venanti, bigeze mu ma saa munani nibwo Interahamwe zatangiye gukwira imisozi yose bica Abatutsi. Icyo gihe uwarokotse ni uwahise ajya kwihisha kuko Interahamwe zabaga zizi neza aho basanzwe batuye. Hagati aho ariko abenshi bakwiye imishwaro, bahungira kuri Superefegitura ya Busengo, aho baje gukurwa bajyanwa kuri Cour d'Appel bababeshya ko bashaka kubacungira umutekano. Babajyane ku itariki ya 10 Mata 1994, nyuma y'iminsi itatu ubwicanyi butangiye. Nabo ariko baje kwicirwa kuri Cour d'Appel abandi babicira ku mugezi wa Mukungwa. Ibyo byabaye kuya 14 Mata 1994. Ababashije kurokoka haje amabwiriza ko bagomba gusubira mu ma Komini iwabo, ubwo nibwo bongeye na none kubapakira, babasubiza muri Komini Nyarutovu. Ubwo batangiraga kumanuka umusozi wa Buranga, urenze ahubatse Urwibutso rwa Jenoside ugana ku Karere ka Gakenke, umushoferi wari utwaye imodoka barimo yarayubitse abamanurira munsi y'umukingo, babakurikizayo za grenades n'amasasu menshi 58. Kuwa 7 Mata 1994 bishe kandi Abatutsi bo kumurambo. Ku itariki ya 10 Mata 1994 hishwe Abatutsi bari batuye Ruhangari harimo umusaza Kayonga, yishwe n'Interahamwe zirangije 58 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya RWANGARINDE Adrien mu Karere ka Gakenke, Werurwe 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
254Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri zitwara inka ze, bukeye kuwa 11 Mata 1994 bica umukobwa we witwa Zaninka59. Mu Kivuruga hiciwe Abatutsi benshi, bicwa n'Interahamwe zari ziyobowe na Ndahayo Godefroy. Umusirikare witwa Capitain Hasengineza wari uyoboye bariyeri yari yashyizwe mu Kivuruga nawe yagize uruhare rukomeye mu iyicwa ry'Abatutsi b'Abanyago, bari batuye mu Kivuruga muri Ruhinga ya I n'iya II. Ruhinga ya I n'iya II ziciwemo Abatutsi benshi babarirwa hagati ya 300 na 400. Gusa Abanyago benshi baguye kuri Superefegitura ya Busengo mu yahoze ari Komini Gatonde. Uretse Ruhinga, muyahoze ari Segiteri Bwisha naho haguye Abatutsi benshi. Urupfu rw'umuryango wa Kavutse i Nyarubuye rugaragaza uburyo Jenoside yari yarateguwe mu buryo bunonosoye. Uyu Kavutse yari afite ubukwe; umuhungu we witwa Kagabo yari gushyingirwa kuwa 7 Mata 1994. Ibi ariko ntibyahawe agaciro kuko yahise yicwa n'abamutahiye ubukwe; abasirikare bagose urugo barimo barabica. Mu bishwe harimo Nemeye, Munyago, Kanyabugoyi, Rufari, Mubirigi, Kanani, Kanyabugoyi, Mihigo, Kagaba n'abandi. Bafashwe n'abasirikale babicira mu gitahe. Kimwe na Ruhinga, mu Murenge wa Bwisha hishwe Abatutsi benshi. Nk'uko bigaragara mu nyandiko za Gacaca mu bamamaye mu bwicanyi mu Kagari ka Kirabo hari Munyaneza Aloys, Ndabere Anaclet, Nzarubara, Gacucu Jean, Bizimana Evariste, Ntawukenayenda, Ntegera, Munyampirwa, Vitari, Bazamanza Francois, Mbonabucya, Sindikubwabo, Ntawukizuwe, Buhigiro, Nizeyimana, Niyibizi, Ntahontuye, Bizimana, Nkulingoma, Kanyamibwa, Banziyekare, Jigo, Nzabonompa, Siridiyo, Bitezimana, Nyirinkwaya, Ngomiranze, Rucahobatinya, Munyeshema, Nizeyimana, Ntibushira, Sebashumba, Mubera, 59 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya BAZIRUSHAKA Athanase mu Karere ka Gakenke, Werurwe 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
255Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Gakwaya, Biramahire, Ngirabatware, Ngendahimana, Mutembezi/Nangideni, Habimana, Munyawera, Uwizeye, Ntamukunzi, Hakuzimana n'abandi. Mu bamamaye mu bwicanyi mu Kagali ka Mwendo hari Mbarushimana mwene Benzige na Nyirabikari, Nungukiyimana mwene Nsekanabo na Kajenone, Bugenimana mwene Nkwiro na Nyirabagande, Hidimendi mwene Ntungiyehe na Nyirabagwiza. Mu bamamaye mu bwicanyi muri Nyarutovu hari Ndahayo, Byanashaka, Karikobwa, Rusine, Mpakaniye, Nibwirende, Juma, Nteri, Marcellin, Ruvuga, Bukerimanza, Mutabaruka, Kimasa, Gasigwa n'abandi. Izi nterahamwe zikaba zari zifite ibirindiro kuri Bariyeri yabaga mu Kivuruga ikuriwe n'Interahamwe yitwaga Mutabazi. Kivuruga na Buranga haguye Abatutsi benshi. Bakaba barishwe n'Interahamwe zifatanije n'abasirikare babaga aho mu misozi ya Kivuruga na Buranga barimo Capitaine Hasengineza. Capitaine Hasengineza, wari umusirikare kandi asanzwe avuka Kivuruga, niwe watozaga Interahamwe zo mu Kivuruga, akaba azwi kuba yaragize uruhare runini mu gutoteza no kwica Abatutsi mu yahoze ari Komini Nyarutovu. Muri rusange abasirikare bababa Kivuruga bashishikaye mu guhohotera no kwica Abatutsi kuva mu 1990 kugeza ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe na FPR-Inkotanyi 60. 4. 6. Ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Nyamutera Mu yahoze ari Komini Nyamutera, mu gihe Jenoside yashyirwaga mu bikorwa mu 1994, ahantu hatandukanye hashyizwe bariyeri zafatiweho zinicirwaho Abatutsi. Muri Segiteri ya Tubungo hari 60 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya NYIRANEZA Justine mu Karere ka Gakenke, Werurwe 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
256Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri bariyeri yiciweho Abatutsi benshi. Ikaba yariho Interahamwe ziyobowe na Nkurubindi. Uyu Kurubindi yabaga akenshi afatanije n'Interahamwe zaturutse muri Komini Giciye mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi. Abatutsi biciwe muri Komini Nyamutera abenshi muribo bajugunywe mu mugezi wa Mukungwa. Mu bamamaye mu bwicanyi harimo Hagumakwiha wari Perezida w'Interahamwe, Nkurubindi, Munyagisenyi, Munyanshogoza n'abandi61. 4. 7. Ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Ndusu Mu yahoze ari Komini Ndusu, gushyira mu bikorwa Jenoside byari ibintu byoroshye kubera ko imyiteguro yari yarakozwe mu buryo buhagije. Ni muri urwo rwego abaturage bashishikaye, barica kuko bari barigishijwe ko Umututsi ari umwanzi, kandi ko kumwikiza ari gahunda ya Leta. Muri Komini Ndusu, Abatutsi benshi biciwe muri Segiteri ya Janja. Ubwo Jenoside yatangiraga gushyirwa mu bikorwa, Abatutsi bahungiye kuri Paruwasi Gatorika ya Janja bizeye ko baza kuharokokera. Interahamwe zimaze kumenya ko hari Abatutsi bahungiye kuri Paruwasi ya Janja, zabateye ku itariki ya 10 Mata 1994. Interahamwe zihageje, ntawazikomye mu nkokora, Padiri Rwamayaya yarabatanze maze Interahamwe zibica nta nkomyi. Abatutsi biciwe aho kuri Paruwasi ya Janja bahise batabwa mu rutoki (mu nsina) rwari inyuma ya Paruwasi. Uretse aha kuri Paruwasi ya Janja, Abatutsi biciwe hirya no hino muri Komini Ndusu. Bagendeye ku mahame ya Mugesera wari waratanze ubutumwa bwo gusubiza Abatutsi iwabo banyujijwe 61 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya NSENGIMANA Alfred mu Karere ka Gakenke, Werurwe 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
257Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri muri Nyararongo, Abatutsi benshi bishwe baroshywe mu mugezi wa Mukungwa na Nyabarongo62. Mu bishwe muri Ndusu harimo Rwamirera batsinze kuri Mukungwa, Yankulije, Nyirahabimana, Barayagwiza, Bagirubusa, abana n'umubyeyi Nzigira batwikiye munzu; aba bishwe na Raphael, Gisaza, Bitege na Musabyimana. Hari kandi Mukabutera; Gasoni na Uzamukunda baroshywe mu mugezi, Mukabutera bicishije ubuhiri bamutaba munsi y'umuhanda, n'abandi benshi. Mu bayoboye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Komini Ndusu harimo Konseye wa Janja Iyamurenye Jean, Rugengamanzi, Renzaho n'abandi. Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze gusakara muri Komini hose, abaturage batitabiriye ubwicanyi bamaganiwe kure n'ubuyobozi, nk'uko bigaragara mu ibaruwa yo kuwa 15 Mata 1994 Burugumesitiri wa Komini Ndusu Bigirimana Jean Sauveur yandikiye Konseye wa Segiteri Rusoro amubwira ko biteye agahinda kuba abaturage be dakora nk'ibyabandi barimo gukora. Muri iyo baruwa, Burugumesitiri ashingira ku ibaruwa yo kuwa 13 Mata 1994 yandikiwe na Ndacyayisenga Jean wari Perezida w'Interahamwe muri Segiteri ya Rusoro amubwira ko i Rusoro hari umutwe wihaye kurinda Abatutsi baturanye wiyise Abaharanira amahoro. Nyuma yo kubona iyo baruwa, nibwo Burugumesitiri yandikiye Konseye wa Segiteri Rusoro kuwa 15 Mata 1994 ibaruwa ikubiyemo ubutumwa bukurikira: Bwana Konseye,Nkimara kubona ibaruwa ya Ndacyayisenga Jean, Perezida w'Interahamwe muri Segiteri ya Rusoro yanyandikiye kuwa 13 Mata 1994 ambwira ko i Rusoro hari umutwe wihaye kurinda Abatutsi baturanye, uwo mutwe ukaba wariyise Abaharanira amahoro. 62 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya NSENGIMANA Alfred mu Karere ka Gakenke, Werurwe 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
258Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Ndakumenyesha ko biteye agahinda kubona badakora nk'ibyabandi barimo gukora. Ndacyayisenga akaba yanyandikiye ambwira ko Interahamwe ategeka zamusuzuguye bityo akaba yaritabaje Interahamwe zo muri Kilinga, uwo mutwe ukaba wabishemo Interahamwe ebyiri kandi zari zirimo kurwanya umwanzi w'Umututsi uri aho ngaho i Rusoro. Mboneyeho kukumenyesha ko ngiye kohereza izindi nterahamwe za Kabingo na Kilinga kugira ngo zirwanye uwo mutwe. Nkaba mboneyeho kukumenyesha ko mugomba gusaka aba bakurikira: Mbabuye, Utashyeneza, Ndagije, Sabeya na Uwimana kuko bashobora kuba bafite Abatutsi. Mbasabye kubyitaho. Niyonambaza aliwe Nyamahugu mpaye uburenganzira bwo kugenda aneka aho Abatutsi bari musabwe kubimufashamo. Binyoni Mpaye kopi y'iyi baruwa musabwe kumurindira umugore kuko duhuje ibitekerezo kandi agafasha Niyonambaza. Interahamwe za Kabingo zizaturuka epfo naho iza Kilinga zizaturuka haruguru. Nibinanirana, nzaza muri iyi minsi mike dukorane inama kugira ngo turebe ukuntu twarwanya uwo mutwe. Mugire amahoro. Muri rusange iyi baruwa iragaragaza uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari umugambi uzwi neza, wateguwe n'ubuyobozi kandi ugomba gushyirwa mu bikorwa uko byamera kose.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
259Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
260Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri 4. 8. Ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Gatonde Mu yahoze ari Komini Gatonde, Abatutsi benshi bakomoka muri iyo Komini biciwe muri Komini Ndusu, i Janja no kuri Superefegitura ya Busengo. Uretse abaguye kuri Paruwasi ya Janja no kuri Superefegitura ya Busengo abandi benshi bishwe baroshywe mu ruzi rwa Mukungwa. Abatutsi benshi bo muri Gatonde baguye kandi kuri bariyeri zashyizwe mu Bunyironko, mu Ibyibuhiro no mu Biziba. Mu bishwe muri Gatonde harimo Baharambe, Mwarabu, umuhungu wa Kazaribara witwaga John, Ntamashakiro, Batsinda Valensi, Kabusoro Florida, Mutezimana Aphrodis, Kalisa, Rurinda Félicien, Ndakaza Fabien, Annonciata n'abana be, Ngirumpatse n'umuryango we, Philibert, Munyampotore, imiryango ya Uzabakiriho Edouard, Evariste, Nyiramahirwe, Ndakaza, Batsinda, Munyaneza, Munyampotore, Fidèle, Cholette, Umuryango wa Rurinda, n'abandi baforongo benshi bari bahungiye i Busengo n'Ijanja. Mu bishwe harimo kandi Adera Ntashavu, Minsiriyo Dawudi, Uwizeye Alphonsine, Chantal Dufitamahoro na Nyirangoga, babishe kuri 3 Gicurasi 1994, babiciye ku mugezi wa Mukungwa. Bishwe n'igitero cyari kigizwe na Uwayezu Alphonse, Byago Antoni na Habimana Samwuel wari Resiponsabule; babasanze Nyakagezi babajyana kuri Mukungwa barabica babaroha muri uwo mugezi 63. Mu bamamaye mu bikorwa by'ubwicanyi muri Komini Gatonde hari Nizeyimana Pierre bitaga Kaguta, Ngendahayo Emmanuel, Mutabaruka, Ntamahungiro, Hakiza, Ntamunsi, Murindabigwi, Ntakabanoza, Nahimana, Ntamunsi, hamwe n'izindi nterahamwe zari zinyanyagiye hirya no hino muri Komini. Birirwaga biruka imisozi bahiga Abatutsi bitwaje amafuni, imihoro n'amahiri. 63 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya BUHIGIRO Cassien mu Karere ka Gakenke, Werurwe 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
261Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Ntamunsi akaba ari umwe mu nterahamwe zari zikomeye muri Gatonde. Interahamwe za Nyabihu nazo zakundaga kwambuka zikajya kwica muri Gatonde na Ndusu, bavuga ko bagiye kubohoza ibyigomeke byigomoye kuri MRND. Interahamwe ziturutse muri Vunga nazo zamamaye mu kwica Abatutsi muri Gatonde 64. Ahitwa Busengo muri Komini Gatonde, hashyizweho bariyeri kugira ngo hatagira Umututsi ubasha guhunga. Bariyeri yashyizwe ahitwa i Ruhanga ku mashuri. Mu bari bayoboye iyo bariyeri harimo Bazirake Bernard wari resiponsibule wa Serire, Mbanzagukeba Bernard, Bacamukago Radislas, Murengerantwari na Byukusenge Venant. Ingo zagabweho ibitero muri Busengo ni urugo rwa: Byagusetsa Juvénal yagabweho igitero kiyobowe na Rwakarenga; Nyirambarubukeye yagabweho igitero kiyobowe na Ruzindana Prosper, Nsekambabaye, Munyabarame na Seguhirwa. Igitero cyagiye kwica kwa Seguhirwa Pierre na Mukankusi cyari kiyobowe na Nayigiziki Valens. Abandi Batutsi bishwe mu Kagari ka Busengo harimo: Nduwayezu, Ndayingize Rutagugumba, Nsanzimfura, Biziyaremye, Ryabonyende, Mugabarigira, Twizerimana Jean Bosco, Baganizi, Ruzindana, Nyandwi Ignace, Kanyamugenga, Biterurwa, Rwabukambiza n'abandi. Benshi bicishijwe intwaro za gakondo (imipanga, inkoni), abandi bicishwa imbunda barashwe 65. Nyuma yo kwicwa, Abatutsi bo muri Komini ya Ndusu na Gatonde babarohaga mu nzuzi za Mukungwa na Nyabarongo. 4. 9. Ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Cyeru Mu yahoze ari Komini Cyeru, Abatutsi batangiye kwicwa guhera ku itariki ya 7 Mata 1994. Kubera ko igice kimwe cya Komini 64 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya HABIMANA Cyprien mu Karere ka Gakenke, Werurwe 2017 65 Inyandiko z'Inkiko Gacaca, Intara ya Ruhengeri, Akarere ka Gakenke, Umurenge wa Busengo, Akagari ka Ruhanga.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
262Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Cyeru cyari mu gice kitashoboraga kuberamo imirwano, amasegiteri yabereyemo ubwicanyi ni Segiteri Rusarambuye, Buhombo, Kamubuga, Kigoba, Karingobo, Mugamba na Segiteri Karimborero. Umutangabuhamya wiciwe umuryango asobanura uko byagenze: Ku itariki ya 7 Mata 1994 habayeho guhumbahumba Abatutsi batari barahungiye mu gace kagenzurwaga na FPR-Inkotanyi. Muri Segiteri ya Rugendabare, Komini ya Cyeru mu kwezi kwa gatanu 1994 bahiciye Nyirampabanyanga Langwida, Kamahari Hilariya, abana ba Ntanturo Elias, Nizeyimana, Niyindagiye, Nyiransengimana na Harindintwari. Abari ku isonga muri ubwo bwicanyi harimo Brigadier wa Komini Cyeru Banyanga, Jandarume Basangira, n'umupolisi wa Komini Cyeru witwa Nsabagasani Thacien 66. 4. 10. Ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Nyakinama Mu yahoze ari Komini Nyakinama, Abatutsi benshi biciwe muri Kamininu ya Nyakinama. Mu banyeshuri bahigaga bahiciwe hari Ntagungira Placide, Ntagwabira Basile, Kumuyange Egide, Karonji Canisius, Hategekimana Emmanuel, Gasinzigwa Michel, Rutayisire Théoneste, Niyongira Justin, Kagenza Alphonse n'abandi. Uretse muri Kaminuza ya Nyakinama Abatutsi biciwe hirya no hino muri Komini. Aha twavuga mu yahoze ari Segiteri Kabere I habaye ibitero bitandukanye biyobowe na Nayigiziki Eliphazi mwene Kanyarutoki na Nyirabageni, Kandekwe mwene Mudakikwa na Nyirambabariye, Kimegeshi mwene Ruhomvu na Nyiragatsitsi n'abandi. Mu yahoze ari Segiteri ya Nkotsi, Mbonyurwanda, Niyitegeka, Munyaneza, Rukebesha, Kayamba n'abandi nabo bazwi nk'abamamaye mu bwicanyi muri iyi Segiteri. 66 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya NTANTURO Elias mu Karere ka Burera, Werurwe 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
263Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri 4. 11. Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari muri Kaminuza y'u Rwanda Campus ya Nyakinama Kaminuza y'u Rwanda campus ya Nyakinama yari iherereye mu yahoze ari Komini Nyakinama, ubu ni mu Karere ka Musanze. 4. 11. 1. Ishyirwaho rya Kaminuza y'u Rwanda Campus ya Nyakinama Nyuma yaho Perezida Habyarimana akoreye Coup d'Etat Perezida Kayibanda Grégoire, habaye umwuka mubi hagati y'Abanyenduga n'Abakiga, kuko Abakiga bavugaga ko bahejwe mu mashuri no mu nzego za Leta mu gihe cy'Ubutegetsi bwa Perezida Kayibanda Grégoire. Ni muri urwo rwego hatangiye igitekerezo cyo kwimura amwe mu mashami ya Kaminuza y'u Rwanda akava mu Nduga i Butare, akegerezwa Abakiga mu Ruhengeri. Ibyo byatumye mu 1981, ishami ry'indimi (Faculté des lettres) riva muri Kaminuza y'u Rwanda i Butare, ryimurirwa muri Campus ya Nyakinama. Bageze i Nyakinama, iyi Kaminuza yaranzwemo umwuka mubi hagati y'Abakiga n'Abanyenduga; aho uretse hagati y'abayobozi, abarimu, abanyeshuri; n'abaturage ubwabo batumvaga Abanyenduga muri rusange n'Abatutsi by'umwihariko. Bigeze mu 1988, ishami ry'uburezi (Faculté ya Education) naryo ryakuwe muri Kaminuza y'u Rwanda i Butare, ryimurirwa muri Kaminuza y'u Rwanda Campus ya Nyakinama. Byari biteganijwe kandi ko ishami rya Siyansi (Faculté de science) naryo ryagombaga kwimurwa, Jenoside iba icyo cyemezo kitarashyirwa mu bikorwa. 4. 11. 2. Imibanire y'abakozi n'abanyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda Campus ya Nyakinama mbere ya 1990 Mu gihe bimukiraga muri Kaminuza y'u Rwanda Campus ya Nyakinama, imibanire hagati y'Abahutu n'Abatutsi, baba abarimu, abakozi n'abanyeshuri ntiyari myiza. Hari ivangura n'amacakubiri bishingiye ku karere (régionalisme) n'ubwoko
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
264Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri (Ethnisme). Wasangaga Abanyeshuri bakomoka mu Ruhengeri, Gisenyi na Byumba (Abakiga) biyemera cyane ku bandi banyeshuri (Abanyenduga), aho babakangishaga ko bafite bakuru babo bakomeye mu gisirikare no mu butegetsi, ariho ijambo “ UZI ICYO NDICYO” ryakundaga gukoreshwa n'abanyeshuri b'Abakiga bashaka gutera ubwoba bagenzi babo. Ibyo ariko ntibyabujije Kaminuza gukomeza imirimo yayo. Abanyeshuri barize bisanzwe, abarimu bakora ubushakashatsi, bagatangaza ibyavuye mu bushakashatsi (publications ), bamwe bajya kwiga icyiciro cya gatatu (Ph D) barimo Nsengimana Joseph, Rumiya Jean n'abandi 67. Kaminuza ya Nyakinama imaze gutangira imirimo, Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri Zigiranyirazo Protais yakoranye mu buryo bwa hafi n'abayobozi ba Kaminuza, dore ko mu bayobozi bayo harimo abahezanguni bazwi nka Ferdinand Nahimana na Léo Mugesera. Uretse aba bahezanguni, Kaminuza ya Nyakinama yarimo kandi abanyabwenge mu bice byose, barimo abanyamateka nka E. Ntezimana, G. Mbonimana, J-G Rumiya; impuguke mu ndimi nka T. Kabeja, L. Munyakazi, L. Nkusi; abarimu bakomeye nka P. Muswahiri, Maniragaba Baributsa n'abandi (Mfizi Christophe, 2006). 4. 11. 3. Gufunga Abatutsi babita ibyitso muri Kaminuza y'u Rwanda campus ya Nyakinama Kuva mu 1990 ubwo RPF-Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kubohora Igihugu ku itariki ya 1 Ukwakira 1990, umwuka wabaye mubi cyane muri Kaminuza ya Nyakinama. Nibwo abarimu b'Abatutsi bafashwe bafungwa mu byitso, barimo Professeur Jean Damascène Ndayambaje, Professeur Laurent Nkusi n'abandi. Bafungiwe muri gereza ya Ruhengeri kubwo amahirwe baza gufungurwa n'ingabo za RPF-Inkotanyi ubwo 67 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya Professor Laurent NKUSI na NYIRACUMI Anne Marie, Kigali, Mata 2018
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
265Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri zafunguraga imfungwa n'abagororwa bari bafungiye muri gereza ya Ruhengeri ku ya 23 Mutarama 1991. Kubera ko byari bisanzwe ko umwaka w'amashuri makuru na Kaminuza mu Rwanda utangira mu kwezi k'Ukwakira, ariko bikaza guhura n'uko FPR-Inkotanyi yatangije urugamba rwo kubohora igihugu kuva kuwa 1 Ukwakira 1990, byatumye imirimo ya Campus ya Nyakinama ihagaraga kuva mu Ukwakira 1990 kugera Nzeri 1991, bityo habaho umwaka w'imfabusa (une année blanche) ku banyeshuri. Ibyo ariko ntibyatumye Abarimu n'abakozi ba Kaminuza badahohoterwa kuko bari basanzwe batuye mu mazu (Amacumbi) ya Kaminuza i Nyakinama. Nyuma y'amezi 12, byabaye ngombwa ko imirimo ya Campus ya Nyakinama isubukurwa. Nk'uko bigaraga mu nyandikomvugo y'inama y'umutekano yo kuwa 24 Nzeri 1991, hafashwe umwanzuro ko Kaminuza ya Nyakinama igomba gusubukura ibikorwa byayo kuwa 07 Ukwakira 1991 nk'uko byari byasabwe n'Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda (Recteur de l'UNR) mu ibaruwa ye n o 1. 10/0829/91 yo kuwa 9/9/1991 yandikiye Perefe wa Butare, Kigali-Ville na Ruhengeri. Mu myanzuro y'iyo nama hemejwe kandi ko abanyeshuri bagomba kujya basakwa bageze kuri bariyeri mbere y'uko binjira muri Kaminuza. Iyo nama niyo yafatiwemo umwanzuro wirukana Prof. Ndayambaje Jean Damascène muri Kaminuza aho bavugaga ko habonetse ibimenyetso simusiga bigaragaza ko ari icyitso cy'Inkotanyi; Laurent Nkusi we yemererwa gusubira mu kazi. Byemejwe kandi ko Abanyeshuri bose bafunzwe kubera kwijandika mu byabaye mu Ukwakira 1990 batagomba kwemererwa kugaruka muri Kaminuza, ko urutonde rwabo rugomba kunozwa na Mulinda Thomas wari umuyobozi wa Service de renseignement Prefectoral (SRP) rugashyikirizwa Umuyobozi wungirije wa Kaminuza (Vice-Recteur) ya Nyakinama, Rwagasana Anatole, hamwe n'Umuyobozi wa ISAE-Busogo.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
266Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Iyo nama y'umutekano ya Perefegitura ya Ruhengeri yafatiwemo ibyemezo byavuzwe haruguru yari yitabiriwe na:-Dr. Nzabagerareza Charles wari Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri-Kayitana Gaetan wari Superefe akaba n'umwanditsi w'inama-Ntagandamwabo Felicien wari Supeerefe ushinzwe iby'ubukungu na Tekiniki;-Ntarwanda Celestin wari Superefe-Rurangirwa Théoneste wari Superefe-Semasaka Faustin wari Superefe wa Superefegitura ya Kirambo-Nzanana Dismas wari Superefe wa Superefegitura ya Busengo-Lt. Colonel Bizimungu Augustin, Comd OPS Ruhengeri-Munyangoga Eugène wari Umuyobozi wa SRP ucyuye igihe-Mulinda Thomas wari Umuyobozi mushya wa SRP -Barengayabo François wari Uhagarariye Perezida wa Court d'Appel Musanza akaba yari Vice President-Mutemberezi André wari uhagarariye umushinjacyaha-Bihira Alphonse wari umucamanza mu Rukiko rwa mbere rw'Iremezo-Rwagasana Anatole wari Vice-Recteur wa Kaminuza ya Nyakinama-Murego Alphonse wari Ségéral Adgoint w'agateganyo muri Kaminuza ya Nyakinama-Hakizimana Jean Baptiste wari umuyobozi wa CRI Ruhengeri-Maniragaba Fabien wari Burugumesitiri wa Komini Kigombe
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
267Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri-Nkurunziza Léonidas wari Burugumesitiri wa Komini Nyakinama-Bagurijoro Leodomir wari Burugumesitiri wa Komini Nyamutera-Kajelijeli Juvénal wari Burugumesitiri wa Komini Mukingo Kuva mu Ukwakira 1990, Kaminuza y'u Rwanda, Campus ya Nyakinama yakorewemo ibikorwa bitandukanye byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 harimo; inama zitandukanye, gutoza intera interahamwe n'ibindi. Ibyo bikorwa bikaba byarabangikanywaga no guhohotera Abatutsi kugeza ubwo Jenoside nyirizina yashyizwe mu bikorwa mu 1994. 4. 11. 4. Ishyirwaho ry'Agatsiko kiswe Cercles des Républicains Progressistes (CRP) kaje kuvamo Coalition pour la Défense de la République (CDR) Kuva mu 1991, hatangiye kugaraga ibimenyetso bikomeye byerekana umugambi wa Jenoside mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, harimo no kuyigerageza mu iyicwa ryakorewe Abagogwe babita ibyitso by'Inkotanyi. Ni muri icyo gihe kandi abari bajijutse muri Perefegitura ya Ruhengeri bahuriye muri Kaminuza ya Nyakinama aho bakoreye inama zitandukanye bashyiraho agatsiko kabahuza nk'abarwanashyaka ba MRND mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri. Inama ya mbere yabaye ku wa 22 Ukuboza 1991, hakurikiraho indi yabaye kuwa 5 Mutarama 1992, iya nyuma yemeza inyandiko y'ihuriro iterana ku wa 17 Mutarama 1992. Ako gatsiko katangiye gashakisha izina kazitwa. Mu mazina batekereje bagihura harimo 1) Républicains du MRND, 2) Progressistes du MRND, 3) Cercle des Républicains na 4) Club des Républicains Progressistes. Muri izo nama bakomeje gutekereza uko bazitwa hemezwa izina Cercle des Républicains Progressistes (CRP). Andi mazina batekereje ariko ntiyemezwa harimo : 1) Unité de
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
268Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Républicains Progressistes, 2) Cercle du MRND pour la Défense de la République (CDR) na 3) Cercle pour la Défense de la République (CPDR/CDR). Nyuma yo kwemeza izina, Cercle des Républicains Progressistes (CRP) yahise ikurirwa na Ndereyehe Charles. Icyari kigamijwe n'ako gatsiko kwari ukugira itsinda ry'abantu bazakorera inyungu za MRND ariko bititwa ko ari yo, bakavuga cyangwa bagakora icyo MRND itakora. Komite mpuzabikorwa ya CRP, yatangiye igizwe n'abarwanashyaka ba MRND bakomoka mu cyari Perefegitura ya Ruhengeri: 1. Ndereyehe Charles Ntahontuye wari Umuhuzabikorwa w'umushinga w'Ubuhinzi muri Gikongoro, agakomoka mu cyari Komini Cyabingo. Yagizwe Perezida wa CRP; 2. Nahimana Ferdinand wari umuyobozi Mukuru wa ORINFOR, agakomoka mu cyari Komini Gatonde. Yagizwe Visi-Perezida wa Mbere wa CRP, akanayobora itsinda rishinzwe ' Analyse des Stratégies' ; 3. Bakuzakundi Michel, wari umuyobozi mukuru w'uruganda rukana impu (SODEPARAL), agakomoka mu cyari Komini Mukingo. Yagizwe Visi-Perezida wa Kabiri, akanayobora itsinda rishinzwe 'Evaluation et Orientation' ; 4. Maniliho Faustin yari Umuyobozi muri MINIMART agakomoka mu cyari Komini Nkuli. Yagizwe Umunyamabanga wa CRP, akanayobora itsinda rishinzwe amakuru 'Information'; 5. Hakizimana Déogratias wari Umuyobozi (Chef de Division) muri MINIMART, agakomoka mu cyari Komini Kigombe. Yagizwe Umubitsi wa CRP; 6. Nyirasafari Gaudence yari umwe mubagize Komite y'igihugu ya MRND akaba n'umuyobozi mukuru wa ONAPO. Akomoka mu cyari Komini Kigombe ;
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
269Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri 7. Renzaho Juvénal yari Chef de Service muri Perezidansi ndetse yaje kuba umujyanama wa Habyarimana, agakomoka mu cyari Komini Nyakinama ; 8. Gasore Rukara Pierre yari Umuhuzabikorwa wa Programme yitwa PRIME, agakomoka mu cyari Komini Kigombe ; 9. Nizeyimana Félicien ntiberekanye aho akomoka n'icyo akora uretse ko yari mu itsinda rishinzwe 'Analyse des Stratégies' ; 10. Ntabahwana Suku Jean Bernard yari ashinzwe Ikoranabuhanga mu Ishami ry'umuryango w'Abibumbye ryo Gutsura Amajyambere (UNDP/PNUD) agakomoka mu cyari Komini Mukingo 11. Rutayoberana Alexandre wari Umujyanama muby'amategeko muri Banki ya Kigali-BK, agakomoka mu cyari Komini Nyarutovu 12. Sisi Jean Damascène wari Chef de Division muri ORTPN, agakomoka mu cyari Komini Kidaho 13. Mutwewingabo Bernard wari umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, agakomoka mu cyari Komini Ruhondo ; 14. Semasaka Gabriel wari umuyobozi ukuriye Urwego rushinzwe Intanga z'amatungo (CNIA), agakomoka mu cyari Komini Cyeru 15. Gasore Alexis wari umuyobozi w'urwego P. S. G, agakomoka mu cyari Komini Gatonde; 16. Nshimyimana Alexis wari Umunyamakuru muri ORINFOR (azwi cyane mu kiganiro 'Ejo nzamera nte'), agakomoka mu cyari Komini Nyamugali ;
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
270Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri 17. Gatashya Jean Berchmans yari umukozi wa Minisiteri y'ibikorwa remezo MINITRAPE, agakomoka mu cyari Komini Kidaho; 18. Karabayinga Celestin wari umukozi wa ORINFOR, agakomoka mu cyari Komini Nyakinama; 19. Semasaka Aloys yari umukozi wa Minisiteri y'Amashuri Yisumbuye na za Kaminuza (MINISUPRES) agakomoka mu cyari Komini Mukingo; 20. Ndagijimana Jean Claude yari umukozi wa ELECTROGAZ, agakomoka mu cyari Komini Gatonde; na Mbonyintwali Aphrodice wari umukozi wa MINAGRI, agakomoka mu cyari Komini Nyarutovu. MRND yakomeje gushyiraho amashyirahamwe nk'ayo arimo Ligue Indépendante pour la Défense des Droits de l'Homme (LIDEL), yayoborwaga na Mushyandi Joseph; hakaba akandi gatsiko ko kuri Kaminuza y'i Butare kitwaga Groupe des Défenseurs des Intérêts de la Nation, icyitwaga ARDEVI-TABARA cyayoborwaga na Nahimana Ferdinand, “Le Cercle des Républicains Universitaires de Butare” iyoborwa na Dr. Rwamucyo Eugène, n'ibindi.... Cercle des Républicains Progressistes (CRP), yaje guhinduka yitwa Coalition pour la Défense de la République (CDR). 4. 11. 5. Gutoza imitwe yitwara gisirikare no gutanga ibikoresho by'ubwicanyi muri Kaminuza y'u Rwanda campus ya Nyakinama Kaminuza ya Nyakinama yagize uruhare rutaziguye mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri iyo Kaminuza, hatangiwe imyitozo ya gisirikare yahawe insoresore zigera ku bihumbi bine (4000) zazanywe na Colonel Bivugabagabo. Nyuma yo guhabwa imyitozo ya gisirikare, izo
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
271Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri nsoresore zahawe imbunda, bamwe muri bo bapakirwa amabisi (bus) bajya ku rugamba i Kigali muri Kamena 1994. Usibye izo nsoresore zatojwe ibya gisirikare, abanyeshuri, abakozi ba Kaminuza n'abarimu bahawe imyitozo ya gisirikare, nyuma bahabwa imbunda. Bitorezaga iruhande rwa salle polyvalente muri gazon yari hafi ya Antenne Parabolique 68. Kugira ngo umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi ubashe gushyirwa mu bikorwa muri Kaminuza ya Nyakinama, hatanzwe ibikoresho byagombye kwifashishwa mu bwicanyi bigizwe cyane cyane n'imbunda. Imbunda zikaba zaratanzwe na Colonnel Bivugabaga Marcel wazitanze mu banyeshuri, abarimu ba Kaminuza ndetse no mu basivile bari barahawe imyitozo. Imbunda zatanzwe na Colonnel Bivugabaga Marcel afatanije na Major Gendarme Léandre. Sous Lieutenant Bisengimana Ibrahim nawe yahaye Rukemanganizi Bernard imbunda nto yo mu bwoko bwa Pistolet, bakaba bari basanzwe bigana muri Department y'Icyongereza muri Licence ya mbere. Sous Lieutenant Bisengimana Ibrahim akaba yari umunyeshuri ariko asanzwe umusirikare uretse ko muri icyo gihe yari yarakomerekeye ku rugamba, biba ngombwa ko agaruka. Mu bahawe imbunda muri rusange, umutangabuhamya mu Nkiko Gacaca avuga: Rukemanganizi Bernard wahawe Pistolet, aba reservistes bakoreraga kuri bariyeri ebyiri za Kaminuza : imwe epfo indi haruguru muri Kaminuza, n'abandi bakozi ba Kaminuza n'aba sivile bafatiye imyitozo yo gukoresha imbunda muri Kaminuza. 68 Inyandiko z'Inkiko Gacaca, Intara ya Ruhengeri, Akarere ka Musanze, Umurenge wa Muko, Akagari ka Ruburanwa, UNR, Campus de Nyakinama, Ubuhamya bw'Umutangabuhamya wigaga muri Kaminuza ya Nyakinama mu 1994.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
272Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri 4. 11. 6. Gukora urutonde rw'Abatutsi bagomba kwicwa muri Kaminuza y'u Rwanda campus ya Nyakinama Mu mugambi wo gutegura ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kaminuza ya Nyakinama, hakozwe urutonde rw'Abatutsi bagombaga kwicwa. Lisiti yakozwe babeshya ko bashaka kumenya abantu baba muri Kaminuza batavuka mu Ntara y'Amajyaruguru y'u Rwanda kugira ngo babashakire imodoka yo kubajyana iwabo no kugira ngo babahe avance kuri Bourse d'étude. Mu banyeshuri bashyizwe ku rutonde rw'abagombaga kwicwa harimo Yves wakomokaga mu Nyakabanda i Gitarama, Twagirayezu wakomokaga i Gitarama, Etiènne wakomokaga i Butare, Kabariza Philippe wakomokaga ku Gikongoro, Ntabwoba Chrisostome wakomokaga i Butare, Makuza Jenvier wakomokaga i Byumba, Kamugore Desiré wakomokaga i Gitarama, Beyata wakomokaga ku Kibuye, Kayitesi Jacqueline wakomokaga i Byumba i Kinihira, Itangishaka Valens wakomokaga i Byumba, Gatarama Tharcisse wakomokaga Rushashi, Kigali Ngali, Martin wakomokaga Bicumbi, Ndayambaje Jean Damascene wakomokaga Rushashi, Nsabayumva Colette wakomokaga ku Gikongoro, Gerturde na murumuna we bakomokaga i Kibungo, Florent wakoraga muri Biblotheque wakomokaga i Gitarama n'abandi. Uretse uru rutonde rwakozwe ku banyeshuri, hakozwe n'urutonde rwihariye rwariho abakozi ba Kaminuza. Mu bakoze urutonde rw'abanyeshuri bagombaga kwicwa, umutangabuhamya mu nkiko Gacaca avugamo bamwe mu bari ku isonga y'icyo gikorwa harimo Kazuba Adonie, Rukemanganizi Bernard, Lundi Jean Paul, Léonard wari umukozi, ashinzwe amacumbi muri Kaminuza, Marcel wari Directeur du Service aux Etudiants, Bankeka Alphonse, Murego Alphonse n'abandi.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
273Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri 4. 11. 7. Ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kaminuza y'u Rwanda campus ya Nyakinama N'ubwo imibanire yari isanzwe ari mibi hagati y'Abahutu n'Abatutsi, ibintu byabaye bibi cyane nyuma y'ihanurwa ry'indege yari itwaye Perezida Habyarimana Juvenal, aho ku itariki 7 Mata 1994, batangiye kwibasira Abatutsi bikozwe n'agatsiko k'abanyeshuru b'Abahutu barimo Kazuba wakomokaga muri Butaro, akaba yarigaga mu mwaka wa nyuma (Licence ya II) muri Faculté d'Education, Umunyeshuri wiyitaga Bikomagu wigaga muri Departement ya Histoire n'abandi. Ubwicanyi nyirizina muri Campus ya Nyakinama bwatangiye kuwa 22 Mata 1994. Nk'uko byasobanuwe n'Umutangabuhamya mu Nkiko Gacaca Nzabonitegeka Gabriel alias Toneri, wigaga muri Kaminuza ya Nyakinama akanagira uruhare mu iyicwa ry'Abatutsi muri iyo Kaminuza, avuga ko Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri Nsabumugisha Basile afatanije na Burugumesitiri wa Komini Nyakinama Hatangimana François, ukuriye ingabo (Commandant OPS Ruhengeri) Colonel Bivugabagabo Marcel, bafashe Abatutsi bose, ari abanyeshuri, abakozi n'abarimu ba Kaminuza ya Nyakinama babarunda mu nzu imwe, maze bayishyiraho uburinzi bw'abasirikare kugira ngo hatazagira utoroka, bityo bazabone uko babica bitabagoye. Abatutsi barunzwe mu nzu yari imbere y'icumbi rya Perefe Nsabumugisha Basile muri Kaminuza ya Nyakinama. Igihe cyo kubica kigeze, abicanyi barabafashe babambutsa kaburimbo babageza muri Segiteri ya Kanza bashorewe n'abasirikare bari kumwe na Burugumesitiri wa Komini Nyakinama Hatangimana François, bajya kubicirayo. Icyo gihe Burugumesitiri yari yazanye imodoka ya Komini yo mu bwoko bwa Hilux yatwaye imirambo y'Abatutsi babiri bari bamaze kwicirwa mu icumbi ry'abanyeshuri i Nyakinama. Abo umutangabuhamya yashoboye kumenya bishwe icyo gihe ni Liberata n'umwana we w'umuhungu ndetse n'umuyaya we;
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
274Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Beata bitaga Miss Kibuye, Umugore wa Fidèle, Itangishaka Valens n'abanyeshuri babiri bakomokaga ku Kibuye. Makuza Janvier yiciwe mu cyumba yaryamagamo, abanyeshuri bagenzi be bamaze kumwica batwaye umurambo we bajya kuwujugunya hanze ya Kaminuza. Abatutsi biciwe muri Kaminuza ya Nyakinama bajyanywe gushyingurwa muri Segiteri ya Kanza. Hishwe kandi Ntabwoba Jean Chrisostome na Kabalisa Phillippe na Florent wakoraga muri Bibliothèque n'abandi. Nyuma yo kubica, abakoraga isuku muri Kaminuza bajyanye umurambo wa Kabalisa Phillippe kuwushyingurwa mu Murenge wa Kanza; naho Ntabwoba Jean Chrisostome na Makuza Jenvier batwarwa n'imodoka ya Komini Nyakinama nijoro. Umurambo wa Florent wo washyinguwe n'abari baturiye aho yiciwe kuko wakuwe mu muhanda aho wari uri bajya ku mushyingura mu rutoki. Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa, hagabwe ibitero bibiri muri Kaminuza ya Nyakinama, kimwe cyagabwe muri Mata 1994, ikindi muri Gicurasi 1994. Igitero cya mbere cyagabwe muri Kaminuza ya Nyakinama cyari kiyobowe n'abari bagize Comité de Crise des Etudiants déplacés de guerre-UNR-CUR yari igizwe na : Kazuba Adonie, Lundi Jean Paul na Rukemanganizi B., bafatanije n'Interahamwe zabaga i Nyakinama zicumbitse hafi y'aho Mihati yacururizaga. Icyo gitero cyari kigizwe kandi n'Interahamwe zaturutse mu Byangabo muri Komini Mukingo ku bufatanye bw'abayobozi b'abanyeshuri bariho icyo gihe muri Kaminuza ya Nyakinama. Mu bitabiriye icyo gitero harimo kandi Sous Lieutenant Pascal wari ukuriye compagnie Garde Poste Commandement OPS Ruhengeri. Abandi bari muri icyo gitero harimo Nzabonintegeka Gabriel alias Toneri n'Interahamwe zari ziturutse mu Byangabo zazanywe n'imodoka zigera kuri eshanu. Kwica Abatutsi muri Kaminuza ya Nyakinama byakozwe ku mabwiriza ya Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri Nsabumugisha Basile, Burugumesitiri wa Komini Nyakinama
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
275Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Hatangimana François bafatanije na Colonel Bivugabagabo Marcel wasimbuye Colonel Bizimungu Augustin ubwo yaramaze kugirwa Chef d'Etat Major wa FAR. Igitero cya Kabiri cyagabwe muri Kaminuza ya Nyakinama muri Gicurasi 1994. Mu bayoboye icyo gitero harimo: Burugumesitiri wa Komini Nyakinama Hatangimana François, Perefe wa Ruhengeri Nsabumugisha Basile, Colonel Bivugabagabo Marcel wari Commandant OPS Ruhengeri; Major Gendarme Léandre wa Jandarumeri groupement Ruhengeri; Sous Lieutenant Landerne Revoqué wari muri Batayo Parakomando, Sous Lieutenant Hasengimana Ibrahim wigaga mu gashami k'icyongereza, Rukemanganizi Bernard wigaga mu gashami k'icyongereza (département Anglais), Kazuba Adonie wigaga muri Faculté de Science de L'Education; Lundi Jean Paul nawe wigagaga muri Faculté de Science de L'Education, Bankeka Alphonse; Nzabonitegeka Gabriel alias Toneri; Ndereyimana Venuste alias Kavukire; Kamegeli Jean Chrisostome alias Semajeri; Kalisa Dominique; Niyonzima Maximilien; Nyiringondo Aloys wari président wa MRND muri Kaminuza ya Nyakinama; Umushoferi watwaraga imodoka ya Hilux ya Kaminuza ya Nyakinama; Sebarera wari umuzamu wa Kaminuza ya Nyakinama n'abandi. Abatutsi bishwe n'igitero cya kabiri n'abari bararunzwe mu nzu imwe bitegetetswe na Perefe Nsabumugisha Basile afatanije na Burugumesitiri wa Nyakinama Hatangimana François n'Abakonseye ba Komini Nyakinama. Mu bishwe babashije kumenyekana harimo Ntabwoba Jean Chrisostome wari umunyeshuri wakomokaga i Butare; Kabalisa Philippe wari umunyeshuri wakomokaga ku Gikongoro; Makuza Janvier w'umunyeshuri wakomokaga i Byumba; Itangishaka Valens wari umunyeshuri wakomokaga i Byumba n'abasore babiri bakomokaga ku Kibuye 69. Bose biciwe muri Kaminuza ya Nyakinama, bicishwa amasasu. 69 Inyandiko z'Inkiko Gacaca, Intara ya Ruhengeri, Akarere ka Musanze, Umurenge wa Muko, Akagari ka Ruburanwa, UNR, Campus de Nyakinama, Ubuhamya bw'Umutangabuhamya wigaga muri Kaminuza ya Nyakinama mu 1994.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
276Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Nyuma yo kwica Abatutsi muri Kaminuza ya Nyakinama muri Gicurasi 1994, abasirikare basahuye ibintu bitandukanye by'Abatutsi babaga muri iyo Kaminuza bafatanije n'abanyeshuri b'Abahutu bigaga muri iyo kaminuza harimo abitwa Manzi Théogène na Kalisa Dominique. Ubwo abasirikare b'abafaransa bageraga mu Rwanda muri Kamena 1994 baje muri Operation Turquoise, abanyeshuri, abakozi, abarimu n'ubuyobozi bwa Kaminuza ya Nyakinama bakoze urugendo ruva kuri Kaminuza berekeza mu mujyi wa Ruhengeri, rwari rugamije guha ikaze no gushyigikira Opération Turquoise. Bari bitwaje ibyapa byanditseho NO “TIP” “bisobanura ngo “No Tutsi International Power” No museveni hima empire, bagendaga baririmba indirimbo za Bikindi, bahamagarira Abahutu kwishyira hamwe bagatsemba Abatutsi 70. 4. 11. 8. Abagize uruhare mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kaminuza y'u Rwanda campus ya Nyakinama Ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Kaminuza ya Nyakinama ryagizwemo uruhare n'abayobozi ba Perefegitura ya Ruhengeri na Komini ya Nyakinama, bafatanije n'inzego za MRND zari zarashyizweho muri Campus ya Nyakinama ndetse n'inzego z'umutekano. Mu bayobozi bagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kaminuza ya Nyakinama, umutangabuhamya 71 mu nkiko gacaca avuga: 70 Inyandiko z'Inkiko Gacaca, Intara ya Ruhengeri, Akarere ka Musanze, Umurenge wa Muko, Akagari ka Ruburanwa, UNR, Campus de Nyakinama, Ubuhamya bw'Umutangabuhamya wigaga muri Kaminuza ya Nyakinama mu 1994. 71 Inyandiko z'Inkiko Gacaca, Intara ya Ruhengeri, Akarere ka Musanze, Umurenge wa Muko, Akagari ka Ruburanwa, UNR, Campus de Nyakinama, Ubuhamya bw'Umutangabuhamya wigaga muri Kaminuza ya Nyakinama mu 1994.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
277Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Nsabumugisha Basile: Nsabumugisha Basile yari Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa nyuma yo gusimbura Perefe Bariyanga Sylvestre wishwe ku itariki ya 7 Mata 1994. Perefe Nsabumugisha Basile yakoresheje inama muri Kaminuza ya Nyakinama yateguriwemo Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kaminuza. Ibi yabikoze nyuma yo kubisabwa n'Abakonseye ba Segiteri n'abahagarariye amashyaka, bavuga ko muri Kaminuza ya Nyakinama huzuyemo abanzi. Hatangimana François: Hatangimana François yari Burugumesitiri wa Komini Nyakinama yari yubatsemo Kaminuza ya Nyakinama. Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa, Hatangimana François yagiye gusaka mu mazu yose ya Kaminuza, ashaka kumenya aho Abatutsi bihishe. Umutangabuhamya mu Nkiko Gacaca avuga ko Hatangimana François yaje kuzana igitero cy'Interahamwe zishe Abatutsi bari muri Kaminuza ya Nyakinama. Sous Lieutenant Bisengimana Ibrahim yagiye munzu abanyeshuri bararagamo muri Bloc D, atoranya mu bandi banyeshuri Abatutsi bagombaga kwicwa; Sous Lieutenant Makuza Didace watangaga amakuru ku banyeshuri b'Abatutsi bagomba kwicwa naho Sous-Lieutenant Landerne yarashe Umututsi witwa Ntabwoba. Mu bari mu nzego z'ubuyobozi bwa MRND muri Campus ya Nyakinama, umutangabuhamya yagarutse kandi kuri: Daniel umukwe wa Ntahobari na Nyiramasuhuko, akaba yari Perezida wa MRND muri Kaminuza. Sehirwa Thimothéo, umuhungu wa Mukuru wa Semanza Laurent wo muri Komini Bicumbi; akaba yari umwanditsi wa MRND muri Kaminuza.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
278Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri 4. 12. Ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komini Nkumba, Kidaho na Butaro Muri Mata 1994 igice cya Perefegitura ya Ruhengeri kigizwe na Komini Nkumba, Kidaho na Butaro cyari muri “zone tempo”, igice kitagombaga kurangwamo ingabo z'impande zombi. Ubwo Jenoside yashyirwaga mu bikorwa mu 1994 ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zahise zitabara, zifata ako gace kari muri “Zone Tempo” bituma Abatutsi bari bahari baticwa cyane. Abatutsi bari batuye muri izo Komini bajyanjwe muri Komini Kidaho na Butaro ahari hasanzwe hari ibirindiro by'Inkotanyi. Ibi akaba aribyo byatumye nta Batutsi benshi biciwe muri izo Komini mu gihe cya Jenoside 72. Abatangabuhamya batandukanye bavuga ko abayobozi kuva ku rwego rwa Perefegitura, Komini na Segiteri bagize uruhare mu iyicwa ry'Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri. Joseph Nzirorera nawe agarukwaho n'abatangabuhamya benshi mu kugira uruhare mu iyicwa ry'Abatutsi muri Perefegitura ya Ruhengeri. Uruhare rwe ruhera mu ntangiriro y'umwaka wa 1991 ubwo hicwaga Abatutsi b'Abagogwe muri Komini Nkuli, Mukingo na Kinigi. 4. 13. Ibikorwa by'iyicarubozo ryakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Mu gihe cy'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, kwica Abatutsi byagendanaga n'ibikorwa by'iyicarubozo hirya no hino mu makomini atandukanye. Abatutsi bishwe urwagashinyaguro, abenshi basaba gutanga ikiguzi kugira ngo nibura bicishwe amasasu, ariko ntibyakunda, kuko intego y'abicanyi kwari ukubabaza mbere y'uko bashyiramo umwuka. 72 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya MUKASONGA Perusi mu Karere ka Burera, Werurwe 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
279Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Mu yahoze ari Komini Nkuli, Abatutsi bicishijwe amashanyarazi. Mu gihe Abatutsi bari bashatse guhungira mu Kigo cya Mukamira, abasirikare babangiye kwinjira. Nyuma yo kubima ubuhungiro, abasirikare bo mu Kigo cya Mukamira bafatanije n'Interahamwe bacukuye icyobo kinini imbere y'ikigo cya gisirikare cya Mukamira, barangije bashyiramo Abatutsi ari bazima, bahera kubana zibaryamisha hasi muri cya cyobo, zikurikizaho abantu bakuru; kubera ko hafi aho hari ipoto y'umuriro, za nterahamwe zizana urutsinga rw'umuriro w'Amashanyarazi zirucomeka ku ipoto ziyoborera umuriro muri cya cyobo, abantu bagera kuri 84 bicwa n'umuriro w'amashanyarazi 73. Abari baroshwe muri icyo cyobo bapfuye baturagurika nka bombe. Muri Komini Nkuli na none, abicanyi bakoresheje kandi essence batwikira Abatutsi mu mazu yabo cyangwa aho babaga bihishe. Ku mashuri yo mu Gasiza, Abatutsi bishwe urubozo batwikishwa essence. Abahiciwe bari biganjemo abagore n'abana, bose hamwe barenga ijana 74. Ku rusengero rwa Hesha ho muri Segiteri ya Mukamira naho habaye iyicarubozo. Hari abari n'abategarugori basambanywaga ku gahato nyuma yo kubasambanya bakabashingamo ibiti mu rwego rwo kubica urubozo. Muri Segiteri Kintobo, Interahamwe zirimo Nzabandora, Niyonzima na Gisamuhari bafashe umugore wa muramu wa Pasteur Semikore baramusambanya, barangije bamuteramo ibisongo, kugeza avuyemo umwuka 75. Mukarugambwa we yasambanije ku ngufu n'Interahamwe z'insoresore zivuga ko zigomba kumwigiraho uko basambana. Mu kumusambanya insoresore zahamagaraga abana ngo baze barebe, bamwakuranwaho kugeza ashyizemo umwuka. 73 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya JURU Anasthase mu Karere ka Nyabihu, Gashyantare 2017 74 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya GATANAZI Berchmas mu Karere ka Nyabihu,Gashyantare 201775 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya SEMIKORE Pasteur mu Karere ka Nyabihu, Werurwe 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
280Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Babonye agiye kuvamo umwuka, umugabo witwa Shirubwiko yamujugunye mu musarani n'umwana we76. Mu yahoze ari Komini Mukingo, Interahamwe zasambanije abari n'abategarugori b'Abatutsikazi benshi nyuma zikabakorera iyicarubozo 77. Nyuma y'aho Burugumesitiri Kajelijeli atanze amabwiriza yo kwica Abatutsi bakabatsembaho, ku isoko ryo mu byangabo, Interahamwe ebyiri: Gapfobo Mbonankira na Rugumire Nteziyaremye zasambanije ku gahato umukobwa witwaga Joyce mu rugo kwa Rudatinya. Zimaze kumusambanya zamuteye icumu mu rubavu no mu myanya ndangagitsina. Amaze gupfa zamutwikirije ijipo ye. Na none ku itariki ya 7 Mata 1994 izindi nterahamwe ebyiri, Nteziyaremye na Uyamuremye mwene Zirarusha zishe Nyiraburanga, zimuca ibere zigenda ziririgata 78. Mu yahoze ari Komini Kigombe, ubwo bicaga Abatutsi bari bahungiye kuri Cour d'Appel, Interahamwe zafataga abana zikabica zibakubise ku nkuta z'inyubako. Umwe mu batangabuhamya waharokokeye asobanura ko: Ubwo bicaga Abatutsi kuri Cour d'Appel, Interahamwe yitwa Bijeberi yafataga abana b'impinja akabica akoresheje kubakubita ku nkuta 79. Mu yahoze ari Komini Ndusu, ibikorwa by'iyicarubozo byaranzwe no guteramo abagore n'abakobwa ibisongo aho kandi mbere yo kubica babanzaga kubaboha ngo badacika. Mu bakorewe iyicarubozo harimo Ayinkamiye Espérance, Mutezinka Immaculée n'abandi 80. 76 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya KAYISIRE Anastase mu Karere ka Nyabihu, Gashyantare 2017 77 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya JURU Anasthase mu Karere ka Nyabihu, Gashyantare 2017 78 ICTR, Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Kajelijeli Juvénal, Case No ICTR- 98-44A-T, p. 194. 79 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya MUKAGAKWAYA Yuliyana mu Karere ka Musanze, Werurwe 201780 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya NSENGIMANA Alfred mu Karere ka Gakenke, Werurwe 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
281Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Mu yahoze ari Komini Gatonde, Musabayire Modeste wari gushyingirwa akicirwa umugabo ku munsi w'ubukwe ku itariki ya 7 Mata 1994, nawe yaje kwicwa urw'agashanyaguro, aho bafashe igiti cy'ikawa bakakimushinga mu mugongo, bamutegeka kuakigendana kugera aho bamuhambye ari muzima 81. Hari kandi Interahamwe yicwa Charles yigaragaje mu bikorwa by'iyicarubozo muri Komini Gatonde. Karori yakubise umwana ku kibambasi cy'inzu arapfa, hari n'undi yashyize mu ziko. Abo bana bishwe urw'agashinyaguro akaba bari abo mu Bigabiro, bari abuzukuru ba Ngirumpatse 82. Hari kandi umudamu witwaga Mukandango Yozefa, bamufashe ahunga, yerekeza kuri Komini Nyarutovu aho yakekaga ko ashobora kubonera ubutabazi, ariko Interahamwe zahise zimufata, zimwica zimusatuye inda kubera ko yari atwite, bamukuramo umwana 83. Hari uwitwa Gahunyira Charles wiciwe Gihonga, muri Segiteri Kiriba, Serire Mbogo. Yishwe urw'agashinyaguro aho we n'umwana we Ntezimana babahambye ari bazima. Umutangabuhamya muri ubu bushakashatsi avuga ko iyica rubozo barikorewe na Gasigwa na Ndenge bari Interahamwe kabuhariwe muri Kiriba 84. Utazirubanda Adolphe wo muri Komini Nyarutovu atanga ubuhamya avuga ko batemaguye umugore wa Seguhirwa witwa Mukankusi Floride. Igitero cyari giturutse i Kivune cyari kiyobowe na Nayigiziki Valens cyaramufashe kiramutemagura, 81 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya MUKAMPUNGA Claudine mu Karere ka Gakenke, Werurwe, 2017 82 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya HARERIMANA Ephigénie mu Karere ka Gakenke, Werurwe 201783 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya RWANGARINDE Adrien mu Karere ka Gakenke, Werurwe 2017 84 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya MUTUYIMANA Marie Louise mu Karere ka Gakenke, Werurwe 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
282Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri gicukura icyobo ngo bamuhambe, bamuhamba ari muzima, kubwo amahirwe ntiyapfa85. Gufata ku ngufu abari n'abategarugori b'Abatutsikazi ni bimwe mu bikorwa byigaragaje cyane hirya no hino mu makomini yari agize Perefegitura ya Ruhengeri; bikaba byari mu mugambi wa Jenoside hagamijwe kubakomeretsa mu buryo bukomeye mu mitekerereze no ku mubiri. Mu yahoze ari Komini Nyarutovu, umwe mu batangabuhamya muri ubu bushakashatsi asobanura uburyo Nyirabukwe yicishijwe amabuye, babikorera ku mugezi wa Base nyuma bamuroha mu mazi kuburyo kugera magingo aya umubiri we utaraboneka. Uyu mutangabuhamya akomeza asobanura kandi ko hari Interahamwe yitwaga Charles wari ufite ubugome bukabije, akaba yarafataga abana akabahonda mu mihanda no kunkuta z'amazu. Hari kandi uwitwa Pascasie wishwe nabi, aho bamushinze igiti mu gitsina. Umwarimu witwaga Mutimura nawe akaba yarashishikaye cyane muri ibi bikorwa by'iyicarubozo. Rusenda, Interahamwe yamenyekanye cyane muri Nyarutovu, we yamaraga kwica Abatutsi akanywa amaraso yabo 86. 4. 14. Gusibanganya ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi Abategura Jenoside igihe cyose bategura n'uburyo bazayihakana. Ni muri urwo rwego bakora ibishoboka byose kugira ngo hatazagira ikintu na kimwe kigaragaza ko habayeho umugambi wo gutegura Jenoside no kuyishyira mu bikorwa. Mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, gusibanganya ibimenyetso byakozwe mu buryo butandukanye, nko gusenya 85 Inyandiko z'Inkiko Gacaca, Intara ya Ruhengeri, Akarere ka Gakenke, Umurenge wa Bwisha, Akagari ka Ngezi. 86 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'abatangabuhamya NDAHIRO Vincent na UWIMANA Josée mu Karere ka Gakenke, Werurwe 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
283Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri amazu y'Abatutsi no gukuraho ikintu cyose cyagaragaza ko aho hantu higeze gutura Abatutsi. Abayobozi babwiraga abaturage guhakanira umuntu wese wababaza ibijyanye n'iyicwa ry' Abatutsi mu gace batuyemo. Abaturage basabwaga kugira imvugo imwe, kugira ngo hatazabaho kwinyuramo igihe cyose hagira ubabaza ibijyanye n'urupfu rw'Abatutsi. Basabwaga ko bajya bavuga ko nta Mututsi wari utuye mu gace baherereyemo, cyangwa kuvuga ko bahunze bakaba baragiye ahantu runaka. Nk'uko bivugwa n'umutangabuhamya utarahigwaga, bamaze kwica Abatutsi bari batuye muri Segiteri ya Gasizi na Segiteri ya Jenda, Burugumesitiri wa Komini Nkuli, Gatsimbanyi, tariki 12 Mata 1994 yakoresheje inama abaturage ba Segiteri ya Jenda ababwira ko igihe haramuka haje abantu babaza ibijyanye n'iyicwa ry' Abatutsi ko bazasubiza ko bahungiye Arusha. Ibi yabivuze ubwo yari yaje guhosha amakimbirane y'abicanyi bari bamaze kwica Abatutsi ariko bananiwe kugabana imirima yabo yarababajije: « ubundi ko muri gupfa iyi mirima uwababaza banyirayo aho bagiye muzavuga iki, batari basubiza aravuga ngo uzavuga ngo barapfuye azerekana aho babahambye, ngo muzavuge ko bagiye muri Arusha ». Muri Komini Nyarutovu, ibikorwa byo gusibanganya ibinyetso bya Jenoside byarigaragaje cyane. Nyuma yo kwica no kumaraho imiryango, inzu zarasenywe, ibikoresho byose bakajyana, intoki ziratemagurwa, kuburyo igihe cyageze ukagirango kwa kanaka nta muntu wigeze uhatura 87. 4. 15. Uruhare rw'Abari n'abagore muri Jenoside yakorewe Abatutsi Abagore bagize uruhare rukomeye haba mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Benshi mu bari n'abategarigori bagaragaye mu bikorwa byo kwica no gusahura. 87 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya MUTUYIMANA Marie Louise mu Karere Gakenke, Werurwe 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
284Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Mu gihe Jenoside yashyirwaga mu bikorwa, abagore benshi nibo barangaga aho Abatutsi bihishe, babavugiriza akaruru, Interahamwe zikabageraho byoroshye. Iyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri nayo yagaragayemo abategarugori bashishikaye mu kwitabira Jenoside yakorewe Abatutsi. Uwari Konseye wa Segiteri ya Jenda, Nyirakamanzi Phoibe alias Nyirakamodoka yagize uruhare rukomeye mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Nkuli. Nyirakamanzi Faibe alias Nyirakamodoka mwene Sekidende na Nyiragakeri, yari atuye mu kagari ka Gisozi, Umurenge wa Jenda, Ruhengeri. Akaba yari Konseye wa Segiteri ya Jenda. Nk'uko yabishinjwe n'inama rusange y'Akagari ka Gisozo, Umurenge wa Jenda, Madamu Nyirakamanzi Phoibe yakoze ibyaha mu tugari dutandukanye. Yashinjwe n'inama rusange yose ko yitwaje kuba yari Konseye wa Segiteri yajyaga muri byose. Mu byaha aregwa byo mu rwego rwa mbere, harimo Gucura umugambi wa Jenoside, Gutegura Jenoside, Gushishikariza gukora Jenoside, Kugenzura no kuyobora ibikorwa bya Jenoside, Gukora ibikorwa bya Jenoside uri umuyobozi, Kwamamara mu bwicanyi, Kwica urubozo. Ubyo aregwa mu rwego rwa kabiri harimo Kwica, Kujya mu bitero, no Kujya gukora kuri bariyeri. Nyirakamanzi Phoibe yabitangiye ibikorwa byo gutoteza Abatutsi kuva tariki ya 1 Ukwakira 1990 kugeza Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n'ingabo za FPR Inkotanyi. Nk'uko bigarukwaho n'abatangabuhamya muri ubu bushakashatsi: Konseye wa Segiteri ya Jenda witwaga Nyirakamanzi Phoibe yari yarashize bariyeri yitwaga Nyirantarengwa, ku Cyamabuye, ku buryo nta Mututsi waharengaga. Abatutsi bamaraga kwicwa bajugunywaga mu cyayi. Nyirakamanzi Phoibe yari yarigize indakoreka kubera
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
285Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri kumva ko ashigikiwe na Bagosora. Yabaga yambaye imyenda ya gisirikare afite imbunda, bityo icyo yashakaga nicyo cyakorwaga88. Nyirakamanzi ni umwe mu Bakonseye bamamaye cyane mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Nkuli, ndetse akaba yaricishije Abatutsi no mu tundi duce atayoboraga. Nk'uko bigarukwaho n'Umutangabuhamya: Usibye abasirikare babaga bayoboye ibitero, Konseye wa Segiteri ya Jenda, Nyirakamanzi Phoibe yagize uruhare runini mu gutegura Jenoside, gushishikariza no kuyobora ibitero. Nyirakamanzi niwe watanze imbunda zo kwica Abatutsi muri Segiteri ya Jenda kandi ashishikariza abaturage be kuyitabira bitwaje intwaro gakondo: imihoro, imbunda, grenades, imipanga, inkoni n'ubuhiri 89. Muri rusange, Nyirakamanzi Phoibe yashishikarije ubwicanyi, yatanze ibikoresho by'ubwicanyi, yakoze kuri bariyeri, yaremye inama ashishikariza kwitabira Jenoside, yari afite insoresore yatoje ibya gisirikare, zajyaga kwica n'ibindi. Nyirakamanzi Phoibe akaba afungiye muri Gereza ya Ruhengeri nyuma yo guhamwa n'ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mubo bafatanije harimo Hategekimana mwene Rubondo na Mukamusoni afungiye muri gereza ya Ruhengeri; Nsabimana Petero mwene Rimenyande na Nyirabazamanza, yahungiye Kongo Kinshasa; Habyarimana mwene Benda na Nyirabagenzi ufungiye muri Gereza ya Gisenyi; Segisabo mwene Banyura na Bakulikiza, yahungiye muri Zayire n'abandi. 88 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya TUYISHIME Charlotte mu Karere ka Nyabihu, Gashyantare 2017 89 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya SINANGUMURYANGO Moïse, mu Karere ka Nyabihu, Gashyantare 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
286Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Uretse Nyirakamanzi Phoibe hari kandi umugore witwa Nyirabanika nyina wa Baharambe wagize uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Umutangabuhamya muri ubu bushakashatsi yagaragaje uruhare rwe: Hari umukecuru wari ushaje cyane Interahamwe zari zaranze kwica ngo ntizishaka kwikururira umuvumo kuko yari ashaje cyane, inzara n'imvura bimumereye nabi, uwo mugore agiye gukura ibijumba mu matongo y'Abatutsi bari bishwe aba aramubonye, ntakuzuyaza yahise amukubita ifuni yari agiye gukurisha ibijumba, amwica atyo, arapfa 90. 4. 16. Uruhare rw'Abanyamadini muri Jenoside yakorewe Abatutsi Abanyamadini bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu yahoze ari Komini Nkuli, muri Segiteri ya Mukamira, Pasteur Sebiyozo 91 wo mu itorero ry'Abadiventiste rya Hesha yabwirije abitabiriye Isabato ko Abatutsi Imana yabakuyeho amaboko. Mu mwanya wo kuvuga ubutumwa bwiza yigishaga urwango. Mu rusengero rw'itorero yayoboraga niho hiciwe Abatutsi benshi, kuko bahungiyemo bazi ko batazicwa, ariko baje kwicwa kandi bamwe muri bagenzi babo basenganaga babigiramo uruhare 92. Mu yahoze ari Komini Gatonde, abanyamadini nabo bigaragaje mu mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Umutangabuhamya muri ubu bushakashatsi yasobanuye uburyo umupadiri Rwamayanja yarangwaga n'imvugo ishishikariza Abahutu kwica Abatutsi; aho umunsi umwe yagiye gusoma misa 90 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya AKIMANA Salama mu Karere ka Musanze, Werurwe 2017 91 Pasteur Sebiyozo yaje gupfa nyuma ya Jenoside. 92 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya JURU Anastase mu Karere ka Nyabihu, Gashyantare 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
287Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri kuri centrale ya Rusasa maze abwira abaturage ngo Abahutu muracyakora iki ? ashaka kuvuga ko Abahutu baho bataratangira kwica Abatutsi93. 4. 17. Abagize uruhare mu guhisha Abatutsi mu gihe cya Jenoside Nubwo ubuyobozi bwateguye bugashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bugashishikariza abaturage bose b'Abahutu kwanga no kwica Abatutsi, bamwe mu baturage b'Abahutu bagize ubutwari ndetse bemera no guhara ubuzima bwabo kugira ngo barokore Abatutsi bahigwaga. Bamwe mu bagize uruhare mu kurokora Abatutsi basobanura ko igikorwa cyo kurokora Abatutsi kitari cyoroshye, gusa ko Imana yabibafashijemo. Uwitwa Sinangumuryango Moise ubu usigaye ari umurinzi w' igihango asobanura uko we na bagenzi be babikoze : Mbere nabanje gutwara Nyiranzarama Suzane na Nyirabakarani Marcelline; nari kumwe na Ndagijimana Jean Bosco. Twagendaga ninjoro kandi ari ubwa mbere tugenze izo nzira, tukagenda toyubagurika, tugeze kuri Ngando ku Kabatwa dusanga baraye bahateye twigira inama yo gucukura tubataba hasi buracya tujya gutata inzira, murindi joro turabajyana tubageza muri Zayire dutyo. Abandi bo kuko twari tumaze kumenya inzira twabagezagayo bitagoranye nubwo byabaga ari ninjoro gusa iyo imvura yagwaga nibwo twumvaga tugize amahirwe atangaje. Abandi bamaze kumenya amakuru ko hari abagiraneza bari kurokora abantu, batangira kujya babatwoherereza natwe tukabajyana muri Zayire. Twabikoraga uko umuntu abonetse, uko inzira ibonetse kuko hari n'abo twabanzaga gukingirana mu cyumba bitewe n'uko 93 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya HARERIMANA Cyprien mu Karere ka Gakenke, Werurwe 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
288Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri twabonaga inzira itari nziza. Nyuma twakomeje no kujya kubasura mu nkambi i Keshero aho babaga bari tukabashyira ibyo bakeneye 94. Abandi Sinangumuryango Moise yarokoye harimo : Kayisire Anastase, Nyiramahoro (Mashuri), Nyiranzarama Suzane, Nyirabakarani Marcelline, Karakowe, Mahoro, Nyiragakobwa, Bernardi, Nyirakaromba, Seminari Anniel, Kadongi Silas, Buronye, Mwiseneza, Ngerero, Gode, Nyirabuhinja, Mariya, na Nyirarukundo. Mu gushimira Sinangumuryango Moise wamurokoye, Kayisire Anastase yahisemo kurongora mushiki wa Sinangumuryango, kuko yumvaga nta kintu yabona yamwitura kugira ngo igihango cy'ubumwe hagati yabo gikomeze 95. Gatanazi Berchmans nawe avuga ko hari abaturage bo mu bwoko bw'Abahutu babashije kubahisha, babahungishiriza muri Zayire. Nk' uko abisobanura, ababarokoye babikoze mu buryo bugoranye kuko hari aho bageraga bagacukura imyobo yo kubahishamo ndetse no gutanga amafaranga yabo kugira ngo babatambutse 96. Mu babashije kurokora Abatutsi muri Komini Gatonde, umutangabuhamya muri ubu bushakashatsi yavuze umudamu witwa Goreti : Hari umugore witwa Goreti wo muri Janja wakoraga mu kigo cy'imfubyi, bagenzi be bagashaka gutanga abana babaga bahahungiye ngo babice akabyanga kugera aho abafashe abahungana muri Kongo, 94 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya SINANGUMURYANGO Moïse mu Karere ka Nyabihu, Gashyantare 2017 95 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya KAYISIRE Anastase mu Karere ka Nyabihu, Gashyantare 201796 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya GATANAZI Berchmans mu Karere ka Nyabihu, Gashyantare 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
289Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri arabarokora. Mubo yarokoye twavuga Mutuyimana Gerardine, Twagirayezu Jean Claude, Wellars na Musindi. Hari kandi uwitwa Bijyiyobyenda wari utuye muri Segiteri Kivumu muri Janja, Serire Gatongo (Janja-Gashyamba), yahishe abantu, akagerageza no kubambutsa abajyana i Gitarama, gusa icyababaje ni uko yaje kwicwa n'Abacengezi. Na none twavuga umugore wa Ruzindana utuye mu Murenge wa Janja wahungiweho na Karangayire Forodonata Interahamwe zamutemaguye, aramwakira, aramubana, aramwomora kugera akize 97. 97 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya MUKAMURIGO Devota mu Karere ka Gakenke, Werurwe 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
290Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri IGICE CYA GATANU : INGARUKA ZA JENOSIDE N'IMI-BANIRE Y'ABANYARWANDA NYUMA YA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI 5. 1 Ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi Nubwo ingaruka za Jenoside zari nyinshi cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta yakoze ibishoboka kugira ngo zigabanuke. Abarokotse Jenoside bavuga ko ubu ibibazo bituruka ku ngaruka za Jenoside bigenda bigabanuka, bose bafite amacumbi nubwo bamwe mu barokotse Jenoside bavuga ko amazu bubakiwe yangiritse akeneye kuvugururwa kubera ko yubatswe kera. Uretse amacumbi, abana barokotse Jenoside bafashijwe na Leta babasha kwiga ndetse n'incike zirafashwa. Ibibazo abarokotse Jenoside bafite muri iki gihe harimo iby'imitungo yangijwe muri Jenoside itarishyurwa, imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe, abagifite ubumuga bukomoka kuri Jenoside n'ihungabana 98. Abarokotse Jenoside bavuga kandi ko hakiri ikibazo cy'ihungabana riterwa akenshi no kutagira ababitaho n'imibereho itari myiza 99. Nk' uko babivuga, igitera ihungabana cyane ni ukuba hari abarokotse Jenoside batarabasha gushyingura abagize imiryango yabo bishwe muri Jenoside. Kuba abagize uruhare muri Jenoside badafite ubushake bwo kugaragaza aho abo bishe bajugunywe, bishengura imitima y'abarokotse Jenoside, bikabaviramo ihungabana. Umutangabuhamya utarashyingura agira ati : 98 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya KAYISIRE Anastase mu Karere ka Nyabihu, Gashyantare 2017 99 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya TUYISHIME Charlotte mu Karere ka Nyabihu, Gashyantare 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
291Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Nari nzi ko muri Gacaca nzabasha kumenya amakuru y' aho umuryango wanjye wiciwe. Bamwe mu bagize uruhare mu kubica, baratubwiraga ngo tujye gushakira ahantu runaka, twahagera tukababura, tukirirwa duhinga ariko ntitubabone. Byarambabaje cyane. Kubera ko ntazi uburyo bishwemo n'aho imibiri yabo iri, bintera ihungabana ridashira 100. Zimwe mu ngaruka za Jenoside zigihari n'uko abarokotse Jenoside bavuga ko bibagora kujya guhinga amasambu yabo kuko abarizwa aho bari batuye kandi ubu bakaba baratujwe mu midugudu itegeranye n'amasambu yabo 101. Mu bibazo abacitse ku icumu bafite, harimo kandi ikibazo cy'inkunga bahabwa buri mezi atatu itabonekera igihe. Kuba iyo nkunga itabonekera igihe kandi ariyo ibatunze, bituma bahangayika ndetse bakabura ikibabeshaho igihe yatinze102. 5. 2 Imibanire y'Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Nyuma yo guhagarika Jenoside, ingabo zatsinzwe za FAR zakomeje guhungabanya umutekano w' u Rwanda. Umutangabuhamya wabayeho umusirikare wa FAR avuga ko nyuma yo gutsindwa bahungiye mu yahoze ari Zayire mu rwego rwo kwisuganya ngo bavaneho ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi. Nk'uko asobanura, mu kwezi kwa gatanu, Etat Major y' ingabo za FAR yabaga muri Lac Vert, iyoborwa na General Bizimungu Augustin. Etat Major ikaba yari igizwe na Division ebyiri, imwe 100 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya TUYISHIME Charlotte mu Karere ka Nyabihu, Gashyantare 2017 101 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya MUKASONGA Perusi mu Karere ka Burera, Werurwe 2017102 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya SIBOMANA Samuel mu Karere ka Gakenke, Werurwe 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
292Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri ya Nord Kivu, iyoborwa na Colonel Renzaho Tharcisse n'aho iya Sud-Kivu iyoborwa na Colonel Ngabo Aloys yakoreraga i Bukavu mu Nkambi ya Panzi 103. Umutangabuhamya akomeza avuga ko icyo ingabo zatsinzwe FAR zari zigamije kwari ukuvanaho ubutegetsi no kwica Umututsi warokotse Jenoside n'undi wese wifatanije n'Inkotanyi. Niyo mpamvu mu gihe abacengezi bagabaga ibitero mu mwaka wa 1997 nuwa 1998, bibasiraga cyane cyane abarokotse Jenoside n'Abahutu banze kwifatanya na Leta yakoze Jenoside. Umutangabuhamya wabaye umuyobozi mu ngabo za FAR, avuga kandi ko nyuma yaho Kabila avanyeho Perezida Mobutu, bahungiye mu gihugu cya Congo Brazaville. Mu mpera z'umwaka wa 1998, Perezida Laurent Desiré Kabila yabatumyeho aho bari bari muri Congo Brazaville, ababwira ko bamufasha bagakuraho ingoma y'Abatutsi. Ni muri urwo rwego mu myaka ya 1997 na 1998 bakomeje guhungabanya umutekano w' u Rwanda, cyane cyane bibasira uwitwa Umututsi 104. Kubera ingengabitekerezo ya Jenoside yari nyinshi mu baturage nyuma ya Jenoside wasangaga abaturage bafatanije n'abacengezi mu guhungabanya umutekano w' Igihugu no kwica Abatutsi bari barokotse Jenoside. Umutangabuhamya wari utuye mu yahoze ari Komini Nyamutera asobanura ko : Mu 1998, ingengabitekerezo ya Jenoside yari nyinshi cyane mu baturage kubera ko aribo bagemuriraga abacengezi ibyo kurya. Iyo umusirikare w'Inkotanyi yatambukaga, abaturage bahitaga bamwica kuko babaga bafite imbunda bahawe n'abacengezi cyangwa 103 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya NDAYAMBAJE Placide, Kigali, Gashyantare 2017 104 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya NDAYAMBAJE Placide, Kigali, Gashyantare 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
293Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri bagatungira agatoki abacengezi bakamwica. Urumva ko abaturage bari bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside yo hejuru105. Mu rwego rwo kurwanya abacengezi, Leta yashishikarije abaturage kwitandukanya nabo, hamwe no kwegerwa n'ubuyobozi abaturage basanga ibyo kwifatanya n'abacengezi no gushyigikira amacakubiri ntaho byabageza. Ku bijyanye n'imibanire y'Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Jenoside ikirangira hariho kwishishanya hagati y' Abahutu n'Abatutsi. Umutangabuhamya warokotse Jenoside abisobanura muri aya magambo: Byari bibi cyane kuko hariho kwishishanya cyane kuko Umuhutu yatinyaga Umututsi kubera ko bari barishe ababo kandi n'Umututsi yumvaga ataturana n'Umuhutu kubera ko yamwiciye; ariko kubera Leta nziza ishishikajwe n'ubumwe bw'Abanyarwanda, ubu abantu babanye neza nubwo hakiri ibisigisigi bike bigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside, ariko bisigaye hake cyane 106. Kubera ubuyobozi bwiza Igihugu gifite, abaturage babanye neza, abagize uruhare muri Jenoside n'abarokotse Jenoside ntabwo bakishishanya. Umutangabuhamya muri ubu bushakashatsi agira ati : Ubu tubanye neza, kuko inyigisho duhabwa zijyanye na Ndi Umunyarwanda zifasha abantu benshi, zikabakura mu by'amako. Ubu twiyumva turi Abanyarwanda, nta rwikekwe rukigaragara. Iyo ngiye gusaba servisi ku 105 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya NSENGIMANA Alfred mu Karere ka Gakenke, Werurwe 2017 106 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya NDAYAMBAJE Placide, Kigali, Gashyantare 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
294Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri kagali, ntabwo bansubiza inyuma ngo ndi Umututsi cyangwa Umuhutu, no kwa muganga, bamvura badakurikije icyo ndicyo, banyakira nk' abandi bose107. Nkuko abatangabuhamya bavuga, kubera ko ubumwe bw' Abanyarwanda bwari bwaramaze gusenyuka, hariho kwishishanya hagati y'Abahutu n'Abatutsi. Kwishishanya bigira intera yo hejuru, cyane cyane mu gihe cy'abacengezi mu 1997 na 1998. Nyuma y'aho Leta ishyize imbaraga nyinshi muri gahunda z'ubumwe n'ubwiyunge, kwishishanya n'ingengabitekerezo ya Jenoside byaragagabanutse cyane n'ubwo hari aho bikigaragara kuri bamwe. Umutangabuhamya wagize uruhare mu kurokora Abatutsi mu yahoze ari Komini Nkuli asobanura ukwishishanya muri aya magambo : Nubwo leta yagiye igira uruhare runini kugirango ingaruka za Jenoside zigabanuke, usanga hari aho ubwishishanye bukiri, bufite ukuntu bwihishe mu mitima ya bamwe, abantu ntibisanzuraneho uko bikwiye. Nkuko nabivuze biba mu mitima kuko nk'iyo FDLR irashe ku butaka bw' u Rwanda, hari abaturage bamwe usanga ntacyo bibabwiye ahubwo bati wenda iyaba byari byigiye hafi. Ariko ubu kubera ko muri rusange abaturage bashishikajwe no kwiteza imbere, ingengabitekerezo ya Jenoside no kwishishanya bigenda bigabanuka kuburyo bisigaye muri bake cyane 108. Muri rusange, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi abaturage babanye neza. Umwe mu batangabuhamya utarahigwaga avuga ko : 107 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya MUHIMPUNDU Tabéa mu Karere ka Burera, Werurwe 2017 108 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya SINANGUMURYANGO Moïse mu Karere ka Nyabihu, Gashyantare 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
295Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Ubu imibanire imeze neza, nta rwikekwe ruhari. Hari Abatutsi duturanye bafite inka muri Gishwati, buri munsi banzanira amata. Iyo bageze murugo, basanga twateguye ibyo kurya, tugasangira. Urumva ko tubanye neza 109. 5. 3 Uruhare rw' Inkiko Gacaca mu bumwe n'ubwiyunge Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, gahunda zitandukanye zigamije kubanisha no kunga Abanyarwanda zashyizweho, harimo n'Inkiko Gacaca. Inkiko Gacaca zikaba zaragize uruhare runini mu kugaragaza ukuri kujyanye n'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside babasha kwerekana aho imibiri y'abishwe bajugunywe, bityo bifasha abarokotse Jenoside gushyingura ababo mu cyubahiro. Uruhare rw' Inkiko Gacaca rusobanurwa n'umutangabuhamya muri aya magambo: nubwo wenda atari 100% kuko ni nka 90%, hari amakuru atari kuzamenyekana inkiko Gacaca zagaragaje kandi hari bamwe bagize uruhari mu kugaragaza imibiri 110. Inkiko Gacaca zagize uruhare mu bumwe n'ubwiyunge. Umwe mu barokotse Jenoside yemeza ko : Kubera Inkiko Gacaca yabashije kumenya ukuri ndetse abasha kumenya aho abavandimwe be bajugunywe bityo abasha kubashyingura mu cyubahiro. Kubera kumenya ukuri byatumye abasha kubabarira abamwiciye abavandimwe, ubu bakaba babanye neza 111. 109 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya MUHIMPUNDU Tabéa mu Karere ka Burera, Werurwe 2017 110 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya KAYISIRE Anastase mu Karere ka Nyabihu, Gashyantare 2017111 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya JURU Anastase mu Karere ka Nyabihu, Gashyantare 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
296Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Undi mutangabuhamya nawe yemeza ko : “Gacaca zafashije mu bumwe n'ubwiyunge, bamwe barireze bemera icyaha n'ubwo atari bose abandi bavuga aho imirambo bayishyize bityo biradufasha”112. Kwemera icyaha no gusaba imbabazi kw' abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi byatumye abarokotse Jenoside bazibaha, bishimangira ubumwe n'ubwiyunge mu muryango nyarwanda. Umutangabuhamya warokotse Jenoside avuga ko: Hari nk'umuntu wishe iwacu, kumwe bajyaga babazana mu ma Secteur bavukamo, aravuga ati ikimbabaza n'uko umuryango wo kwa kanaka twawishe kandi ari batwubakiye, baratugabiye inka, ati iyo ntekereje ibyiza yajyaga adukorera mba numva no gupfa napfa, arangije arabivuga byose uko byagenze, bati ese waba uziko hari abana be barokotse? Ati ntabyo nzi, ati nk'ubu ngize amahirwe nkabona hari umwana we warotse nkamusaba imbabazi nashaka ngapfa, sinkubeshye Nkulikije ukuntu numva yabivuze, avugamo na Bazirushako ukuntu ariwe wari ubayoboye afite n'imbunda, turagenda turamusuhuza, turamubwira tuti turakubabariye rwose ntakibazo. Nyuma y'ibyo byose ubuyobozi bwatubaye hafi, ubu turabana tugasabana, duhana inka, tugashyingirana ariko tubikesha ubuyobozi bwiza 113. Ku bijyanye n'ingengabitekerezo ya Jenoside, abatangabuhamya bavuga ko ikigaragara kuri bamwe na bamwe usibye ko itakimeze nko mu myaka yashyize. Abatangabuhamya bavuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara cyane kuri bamwe bagifite abavandimwe cyangwa inshuti zabo ziba muri Kongo, 112 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya NDUWAYEZU Elie mu Karere ka Musanze, Werurwe 2017 113 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya NDUWAYEZU Elie mu Karere ka Musanze, Gashyantare 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
297Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri zahunze kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ikaba ikunda kugaragara cyane cyane mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, aho usanga abayifite babwira abarokotse Jenoside amagambo asesereza, iterabwoba no konona imyaka yabo. Nk'uko bisobanurwa n'Umutangabuhamya muri ubu bushakashatsi wo mu yahoze ari Komini Nkumba: Muri aka gace ntabwo ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara cyane, gusa nta wamenya imitima y'abantu, ariko ubona yaragabanutse nubwo mu minsi yashyize hari umuntu wigeze gushyira mu gaseke igiceri cya kera kitagifite agaciro. Muri macye ubona hari ikintu gikomeye Leta yakoze cyo kubanisha Abanyarwanda 114. Ingengabitekerezo ya Jenoside ikunze kugaragara cyane mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Abandi bagifite ingengabitekerezo ni abahohotera abacitse ku icumu aho usanga bababwira amagambo abakomeretsa cyanga bakonona imyaka yabo 115. Undi mutangabuhamya akomeza avuga ko: Ingengabitekerezo ya Jenoside ikunze kugaragara mu gihe cy'icyunamo ariko nabwo si cyane nka mbere, usanga nk'utuntu tw'utugambo dusesereza wenda ngo ariko ko tujya kwibuka, abacu bo ngo tuzabibuka ryari? bakitiranya intambara na Jenoside kuko hano habaye intambara z'abacengezi 116. Ibyo bigatuma hari abagira ingengabitekerezo ya Jenoside 114 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya MUKASONGA Perusi mu Karere ka Burera, Werurwe 2017 115 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya KAYISIRE Anastase mu Karere ka Nyabihu, Gashyantare 2017 116 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya SINANGUMURYANGO Moïse mu Karere ka Nyabihu, Gashyantare 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
298Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri aho bagaragarwaho n'amagambo avuga ngo mbese ababo bazabunamira ryari, bijujuta bavuga ngo mbese kwibuka bizarangira ryari. Abatangabuhamya bavuga kandi ko inkiko Gacaca zafashije mu guhana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ko ndetse hari na bamwe bihannye bemera icyaha bakoze, bituma ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kubasha kumenyekana. Gusa, ikibazo cy' indishyi z' imitungo yangirijwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi nicyo kikigaragara nk'imbogamizi y'ubumwe n'ubwiyunge hagati y'abarokotse n'abagize uruhare muri Jenoside. Umutangabuhamya warokotse abisobanura mu magambo akurikira: “ Ikibazo gihari kugeza ubu, ni ikijyanye n'imitungo yangirijwe muri Jenoside, aho abayangirije badashaka kwishyura ibyo bangirije, ibyo tukaba tubibona nk' imbogamizi mu bumwe n'ubwiyunge” 117. Mu rwego rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, abatangabuhamya bavuga ko ubukangurambaga ari ngombwa ariko cyane cyane hakibandwa ku bana bakiri bato, kuko usanga ababyeyi bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baroga abo bana. Mu rwego rwo kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside ni ngombwa ko abakuze babaye mu bihe by' ubutegetsi bwa Kayibanda na Habyarimana nabo bakwegerwa bakigishwa gahunda ya Ndi Umunyarwanda. 117 Ikiganiro abashakashatsi bagiranye n'umutangabuhamya JURU Anastase mu Karere ka Nyabihu, Gashyantare 2017
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
299Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri UMWANZURO Ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri bugizwe n'ibice bitanu by'ingenzi. Igice cya mbere kivuga ku mibereho y'Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri. Gitangira cyerekana intandaro y'ibikorwa by'urugomo n'ubwicanyi byakorewe Abatutsi mu 1959, kikagaragaza uko Abatutsi baciriwe mu Bugesera n'umugambi wari inyuma y'icyo gikorwa, ibikorwa byakurikiye imeneshwa ryabo, harimo kubarura no kugurisha inka zabo no kwigarurira amasambu yabo, kutagira uburenganzira ku mitungo yabo yasigaye ubwo bahungaga, igihe babaga bagarutse mu duce bari batuyemo. Iki gice na none kivuga ku bikorwa by'urugomo n'ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu 1973, ihezwa, ivangura n'amacakubiri byakorerwaga Abatutsi, iyirukanwa ry'Abatutsi mu mashuri no mu mirimo mu nzego za Leta byakozwe mu gihe cy'ubutegetsi bwa Perezida Kayibanda Grégoire na Habyarimana Juvénal kugeza mu 1990. Igice cya kabiri kivuga ku bikorwa by'urugomo n'ubwicanyi bwakorewe Abatutsi hagati ya 1990 na 1993. Muri ibyo bikorwa hagaragaramo: gufunga no kwica Abatutsi babita ibyitso by'Inkotanyi; Kwica Abatutsi binyuze muri gahunda yo gukora amarondo; Kunyaga Abatutsi imitungo yabo bababeshyera gukorana na FPR-Inkotanyi; kubaheza no kubatoteza mu buryo butandukanye. Iki gice na none kivuga ku bwicanyi mu buryo bweruye bwakorewe Abatutsi b'Abagogwe mu yahoze ari Komini Nkuli, Mukingo, Kinigi, Kigombe, Nkumba na Kidaho, imyigaragambyo y'abarwanashyaka ba MRND na CDR yabaye muri Mutarama 1993 n'ingaruka byagize ku Batutsi bari batuye mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri. Nubwo raporo zitandukanye z'imiryango itegamiye kuri Leta n'imiryango mpuzamahanga zagaragazaga ko ubutegetsi bwa Habyarimana
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
300Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri bwagize uruhare mu iyicwa ry'Abatutsi, Leta ya Habyarimana yo yabihakanaga yivuye inyuma ikavuga ko itigeze igira uruhare mu iyicwa ryabo, ndetse yanga nkana gukora iperereza ku bwicanyi bwakorewe Abagogwe igaragaza ko mu gihe anketi yakorwa byakongera kugarura umwiryane mu baturage. Igice cya gatatu kigaragaza uburyo bwakoreshejwe mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegiturra ya Ruhengeri. Muri ubwo buryo, harimo Gushishikariza urwango, amacakubiri n'ubwicanyi binyuze mu nama zakoreshwaga; gutegura lisiti y'Abatutsi bagomba kwicwa; gushyiraho imitwe yitwara gisirikare harimo umutwe w'Interahamwe, uw'Amahindure, Uw'Abazulu, uw'Intarumikwa, Turihose na Virunga Force. Ibindi bikorwa byakozwe mu gutegura Jenoside harimo Gutanga imbunda na za grenades mu mitwe yitwara gisirikare, mu baturage basanzwe no ku bayobozi nka ba Konseye na ba Burugumesitiri n'undi wese wabyifuzaga. Igice cya kane kivuga ku ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, kigaragaza ahantu hatandukanye hiciwe Abatutsi benshi muri iyo Perefegitura. Iki gice na none kigaragaza uko Jenoside yakorewe Abatutsi yashyizwe mu bikorwa mu makomini atandukanye, ibikorwa by'iyicarubozo, gusibanganya ibimenyetso bya Jenoside, uruhare rw'abari n'abagore, uruhare rw'abanyamadini n'abagize uruhare mu kurokora Abatutsi mu gihe cya Jenoside. Igice cya nyuma aricyo cya gatanu kivuga ku ngaruka za Jenoside, imibanire y'Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'uruhare rw'Inkiko Gacaca mu bumwe n'ubwiyunge. Ubu bushakashatsi n'intangiriro y'urugendo rurerure mu kwandika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ko ari igikorwa kitarangira, gihora gisubirwamo cyangwa gikosorwa uko amakuru n'ibimenyetso bishya bigenda biboneka. Ubu
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
301Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri bushakashatsi ntabwo bwabashije kugaragaza amazina y'abazize Jenoside n'abagize uruhare muri Jenoside, bityo hakaba hakenewe ubundi bushakashatsi bwacukumbura uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igashyirwa mu bikorwa muri buri Komini yari igize iyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri hagaragazwa amazina y'abazize Jenoside n'abayigizemo uruhare.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
302Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri IBITABO BYIFASHISHIJWE -Bideri Diogène (2009), Le massacre des Bagogwe: Un prélude au génocide des Tutsi. Rwanda (1990-1993), Paris : L'Harmattan.-Bizimana Jean Damascène (2014), Inzira ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Kigali.-Gasanabo Jean-Damascène (2004), Mémoire et Histoire Scolaire : Le cas du Rwanda de 1962 à 1994, Thèse de Doctorat : Université de Genève.-Gouvernement du Rwanda (Avril 1993), Rapport de la Commission Politico-Administrative sur les troubles dans les préfectures de Gisenyi, Ruhengeri et Kibuye.-Hategekimana François (1993), Ibaruwa yo kuwa 14/9/1993 Burugumesitiri Hatangimana François yandikiye Minisitiri w'Ingabo z'Igihugu asaba gutizwa imbunda. -Human Rights Watch (1999), Human Rights Watch World Report. New York, USA: Human Rights Watch, ©1998.-ICTR, Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Édouard KAREMERA, Mathieu NGIRUMPATSE, Joseph NZIRORERA, Case No. ICTR-98-44-T. April 2008-ICTR, Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Ephrem Setako, Case No. ICTR-04-81-T, February 2010.-ICTR, Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Juvénal KAJELIJELI, Case No. ICTR-98-44A-T, December 2003-ICTR, Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Théoneste Bagosora, Gratien Kabiligi, Aloys Ntabakuze na Anatole Nsengiyumva, Case no ICTR-98-41-T
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
303Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri-Kajelijeli Juvénal (1990), Ibaruwa no 1028/04. 09. 01/4 yo kuwa 11/10/1990 yanditswe na Burugumesitiri Kajelijeli Juvénal, yandikira Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri. -Lingane Zakaria (2008), Mémoire et génocide au XX e Siècle, Les Presses de L'Université Laval, Québec, Canada.-Matemane Faustin (1993), Ibaruwa yo kuwa 4 Werurwe 1993 Burugumesitiri wa Komini Nkumba Matemane Faustin yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri amugezaho lisiti y'abantu batoranyije bifuza ko bakwigishwa imbunda. -Melven Linda (2004), Conspiracy to Murder: The Rwandan Genocide, London-Mfizi Christophe (2006), Le Réseau Zéro (B), Fossoyeur de la Démocratie et de la République au Rwanda (1975-1994), Rapport de consultation redigé à la demande du Bureau du Procureur du Tribunal Pénal International pour le Rwanda, Arusha, Tanzanie.-Mugesera Antoine (2004), Imibereho y'Abatutsi kuri Repubulika ya mbere n'iya kabiri( 1959-1990), Kigali: Les Editions Rwandaises.-Ntibazirikana Ezechiel (1993), Ibaruwa yo kuwa 27/9/1993 bwana NTIBAZIRIKANA Ezechiel yandikiye Minisitiri w'Ingabo z'Igihugu asaba gutizwa imbunda. -Nzabagerageza Charles (1991), Ibaruwa n o 0016/04. 09. 01/16 yo kuwa 30/09/1991 ya Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri, Dr. Nzabagerageza Charles, yandikiye Ministre de l'intérieur et du développement Communal. -Nzabagerageza Charles (1991), Ibaruwa n o 412/04. 09. 01 yo kuwa 04 Mata 1991 ya Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
304Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri-Nzabagerageza Charles (1992), Ibaruwa no 023/04. 09. 01/16 yo kuwa 23/5/1992 iherekeza inyandikomvugo y'inama y'umutekano ya Perefegitura ya Ruhengeri yo kuwa 15 Gicurasi 1992, yandikiwe Ministri w'Ubutegetsi bw'Igihugu n'Amajyambere ya Komini. Archives za Ruhengeri.-Peter Uvin (1998), Aiding Violence: The Development Enterprise in Rwanda, United States of America. Kumarian Press, Inc. -Piton Florent (2010), De la ″Révolution morale″ au régime de parti unique: La construction d'un dispositif politico-administratif autoritaire au Rwanda (1973-1981). Mémoire de Master en « Sciences Humaines et Sociales », Université Paris Diderot.-Piton Florent (2010-2011), Un monde politique en recomposition. Monographie Politique du Territoire de Ruhengeri au Rwanda (c. 1944-1959), Université Paris Diderot.-Procès Verbal d'audition d'un témoin du TPIR, ICTR-98-41-T, Exhibit No DK 82B, 13/10/2004-Rapport de la commission Internationale d'enquête sur les violations de droits de l'homme au Rwanda depuis le 1 er Octobre 1990 (7-21 Janvier 1993)-Rapport de la Commission nationale independante chargée de rassembler les preuves montrant l'implication de l'Etat français dans le génocide perpétré au Rwanda en 1994, 2007-Stanton, H. G. (2013), The ten stages of Genocide. Genocide Watch, The International Alliance to End Genocide, retrieved from http://www. genocidewatch. org/images/ Ten_Stages_of_Genocide_by_Gregory_Stanton. pdf
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf
305Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri-Totten, Samuel & Parsons. W. (2009), Century of Genocide: Critical Essays and Eyewitness accounts (3ed. ). New York :Routledge.-Twagirayezu Pierre (1993), Ibaruwa no 0040/04. 05/3 yo kuwa 23/01/1993 yanditswe na Burugumesitiri wa Komini Nyarutovu Twagirayezu Pierre. -Twagirayezu Pierre (1993), Ibaruwa n o 009/04. 09. 01/4 yo kuwa 2 Werurwe 1993 Burugumesitiri wa Komini Nyarutovu bwana Twagirayezu Pierre yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri amugezaho lisiti y'abantu batoranyije ko babungabunga umutekano mu masegiteri bakoresheje imbunda. -Uwimana Amos (1993), Ibaruwa yo kuwa 27/9/1993 UWIMANA Amos yandikiye Minisitiri w'Ingabo z'Igihugu asaba gutizwa imbunda.
CNLG_amateka_jenoside_ruh.pdf