text
stringlengths
0
5.99k
source
stringclasses
14 values
152 ku kibuga cya Gakoni, i Kibangira no ku Ibarabara rya 9. Interahamwe zo mu Bugarama zitoreje kandi ku Ibarabara rya VIII, no mu nsina za Yusufu Munyakazi aho bigiraga gutera inkota. Umubare munini mu Nterahamwe za Yusufu Munyakazi ukaba wari ugizwe n'urubyiruko rwakomokaga muri Segiteri Muhehwe hejuru ya Muganza. 251 Interahamwe zo mu Bugarama zakoraga imyitozo buri munsi kuva mu 1993. Zahabwaga imyitozo n'abasirikare n'abajandarume bari mu itsinda ryari rikambitse hafi y'inzu ya Munyakazi Yusufu mu Bugarama. Mu batangaga imyitozo harimo Lt Nduwamungu afatanyije na Ndutiye Athanase bitaga Tarake Aziz Makuza. 252 Abasirikare bakomeye barimo Colonel Nsabimana John, Colonel Singirankabo Claudien w'i Mutimasi muri Cyimbogo na bo bazaga rimwe na rimwe kugenzura no gutanga imyitozo kuri izo Nterahamwe. Mu gutangira imyitozo, Interahamwe zifashishaga ibiti byabajwe bigahabwa ishusho y'imbunda. Muri Werurwe 1994 ni bwo Interahamwe zatangiye guhabwa imyitozo bakoresheje imbunda nyazo cyane cyane mu gihe babaga bigishwa kurasa. Imyitozo yo kurasa yaberaga mu ishyamba rya Nyirandakunze ryari muri Komini Nyakabuye mu ntera igera ku birometero 35 uvuye mu Bugarama. Nk'uko Nikuze Nicolas witabiriye imyitozo mu Bugarama abisobanura, Interahamwe zitozanyaga akanyamuneza kandi byari byarabaye akazi gasanzwe. Mbere yo kujya mu myitozo babanzaga kujya kwa Yusufu Munyakazi iwe mu rugo kunywa igikoma no kurya, hari n'igihe imyitozo yarangira bakahaha amafaranga. 253 -Muri Komini Karengera Muri Komini Karengera Interahamwe zatoranyijwe zajyaga kwitoreza mu ishyamba rya Nyungwe muri Nyabinjanga zitozwa na Nyandwi Christophe wari waravuye mu gisirikare. Interahamwe zitoreje kandi kuri Komini Karengera ku kibuga 251 Ikiganiro n'umutangabuhamya GISHOMA Jean Berchmans mu Karere ka RUSIZI ku wa 27 Ukwakira 2017 252 Tarake Aziz yari asanzwe ari Agronome muri koperative ya CAVECUVI, akodesha mu mazu ya MUNYAKAZI Yusufu mbere y'uko umutwe w'Interahamwe ujyaho. 253 Ikiganiro n'umutangabuhamya NIKUZE Nicole mu Karere ka RUSIZI ku wa 24 Ukwakira 2017
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
153 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu cy'umupira cya Rwiyamirira no kuri CERAI i Mwezi batozwa na Mbarushimana Léo wo muri Karengera-muri Higiro, Rusisibiranya Augustin na Polcalpe w'i Gihaya mwene Kayibanda. Nyuma y'imyitozo isanzwe bajyaga kwiga kurasa mu ishyamba rya Nyungwe ahitwa Tangaro na Nyabinjanga. Kurasa babyigishwaga n'abapolisi ba Komini barimo Bizimungu na Ndatsikira Innocent. Abarangije imyitozo Busunyu Michel wari Perezida wa MRND ku rwego rwa komini yahitaga abaha umwambaro w'igitenge wari waragenewe Interahamwe ugizwe n'ipantaro, ishati n'ingofero. 254 Hari kandi itsinda ry'Interahamwe ryari rikuriwe na Tabaro Dismas zitoreje muri Nyamuhunga hafi yo kwa Sebipfuko. Interahamwe zitoreje na none ku mashuri ya Rwabidege no ku mashuri i Mwezi batozwa na Ndatsikira Innocent wari warabaye mu gisirikare. 255 Mu Murenge wa Butare Interahamwe zaho zari zikuriwe na Nsengumuremyi Adrien zitoreje ku gasozi ka Kareba i Nyabitimbo no mu Mburamazi, batozwa n'abasirikari babaga kuri Paruwasi ya Nyabitimbo no ku musozi wa Nyabitimbo. Bitorezaga kandi ku musozi wa Nyabitimbo batozwa n'abajandarume. 256 Mu Murenge wa Gikundamvura Interahamwe zitoreje muri Kizura ubundi zikajya mu Bugarama kwa Yusufu. Mu Bweyeye ho Interahamwe ziyobowe na Ntawutazamutora Philipe na Ayobahorana Jonas bitaga Gisangani wari umucuruzi zitoreje muri Nyungwe mu kigo cya Kiyabo batozwa n'abajandarume. Interahamwe zitoreje kandi ku kibuga cy'umupira cya Bweyeye. Kurasa babyigiraga muri Nyungwe ahitwa mu Gasare. 257 -Muri Komini Gisuma Muri Komini Gisuma Interahamwe zitoreje ku kibuga cya Shariyo kiri mu ishyamba ry'Uruganda rw'Icyari rwa Shagasha. Imyitozo yatangwaga n'abasirikare. Nsabimana Callixte wari Directeur w'Uruganda rwa Shagasha yakurikiranaga imyitozo umunsi ku wundi afatanyije na Léonard hamwe 254 Ikiganiro n'umutangabuhamya RUDAHUNGA Jean Berchmans mu Karere ka RUSIZI, Ukwakira 2017 255 Ikiganiro n'umutangabuhamya NATETE Fulgence mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 11 Ugushyingo 2017 256 Ikiganiro n'umutangabuhamya RUDAHUNGA Jean Berchmans mu Karere ka RUSIZI, ku wa 25 Ukwakira 2017 257 Ikiganiro n'umutangabuhamya NYIRINKINDI Augustin mu Karere ka RUSIZI, ku wa 30 Ukwakira 2017
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
154 na Semondo Alphonse. 258 Interahamwe zatorezwaga kandi kuri Komini Gisuma buri wa kane. Hari kandi Interahamwe zitoreje i Nyagatare, Mutimasi na Runyanzovu. Hari na none Interahamwe zaturukaga muri Gisuma zikajya kwitoreza i Nyarushishi hamwe n'impunzi z'Abarundi zahabaga mu nkambi. Interahamwe zitoreje kandi ku musozi wa Kidashira mu ishyamba rya Bisanana. Interahamwe zitoreje na none mu ishyamba rya Mugorore batozwa na Katamobwa Etienne. Ibikorwa by'Interahamwe byakurikiranwaga na Mizirikano Modetse wari umupolisi. 259 -Muri Komini Gafunzo Muri Komini Gafunzo Interahamwe zitoreje mu kibuga cya Komini zigishwa na burigadiye wa Komini Sekanyambo Philipe. Hari kandi izitoreje ku kibuga cy'umupira w'amaguru i Mukoma, imyitozo ikaba yaratangwaga na Sebuturugu Joseph wari warabaye umusirikari. Interahamwe zitoreje kandi i Ntendezi. 260 Gafunzo yagiraga kandi Interahamwe zagiye kwitoreza i Nyarushishi hamwe n'impunzi z'Abarundi zahabaga mu nkambi. -Muri Komini Kagano Muri Komini Kagano Interahamwe zitoreje mu kibuga cy'umupira w'amaguru cyo mu Mataba, ku kibuga cy'umupira w'amaguru muri Ninzi i Mubumbano no mu kibuga cya Nyamasheke. Hari kandi abahuriraga ku Buhinga, bakajya kwitoreza i Ntendezi n'i Kamembe. Ibikorwa byo gutoza Interahamwe muri Komini Kagano byakurikiranwaga na Rurangangabo Pascal wari waravuye mu gisirikare afatanyije na Sewabeza Jean Pierre wabaye Burugumesitiri wa Komini, aba umunyamabanga muri Perefegitura ya Cyangugu na Visi Perezida w'Ishyaka CDR rizwiho kugira ubukana bwo gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. 258 Ikiganiro n'umutangabuhamya NAMBAJIMANA Donat mu Karere ka RUSIZI, ku wa 31 Ukwakira 2017 259 Ikiganiro n'umutangabuhamya NKURUNZIZA Chaste mu Karere ka RUSIZI, Ugushyingo 2017. 260 Ikiganiro n'umutangabuhamya NZIRIRANE Pascal mu Karere ka NYAMASHEKE ku wa 14 Ugushyingo 2017
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
155 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Sewabeza Jean Pierre akaba yarakatiwe igifungo cya burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. 261 -Muri Komini Kirambo Muri Komini Kirambo Interahamwe zitoreje kuri Komini Kirambo no mu Kibuga cyo mu Kirambo mu ishyamba rya Rwakina batozwa na Nkirabatware Siméon, Kayumba Fidèle na Mateke bari aba reservistes, Singirankabo agenuraga imikorere yazo. 262 Interahamwe za Komini Kirambo zitoreje kandi mu ishyamba rya Nyungwe ahitwa mu Rutabanzogera ndetse n'i Pindura mu Gasare bigishwa gukoresha imbunda. Mu bagiye gutorezwa muri Nyungwe harimo abakozi b'ikigo cya Kamatsira boherejwe na Mbonyimana Félicien wari Perezida wa MRND muri Komini Kirambo akanayobora icyo kigo. Mu bo yohereje harimo Nsekeyukunze Pierre Célestin, Nsabikunze Thomas, Ntakirutimana Boniface, Ndamyumugaba Damien, Feza n'abandi. Imyitozo bayihabwaga mu gihe cy'amezi atatu, batozwa n'abavuye mu girisikare barimo Kayumba Fidèle, Mateke n'abandi. 263 -Muri Komini Gatare Muri Komini Gatare Interahamwe zitoreje mu ishyamba ryari hafi y'ibiro bya komini. Batozwaga n'abavuye mu girisikare barimo Ntabareshya, Kizungu, Kagoma, Jean, ndetse na Modeste wari burigadiye wa Komini. 264 Hari kandi abagiye kwitoreza mu ishyamba rya Nyungwe hamwe n'Interahamwe za Komini Kirambo. 4. 4. Gutanga ibikoresho by'ubwicanyi mu mitwe yitwara gisirikare no mu baturage Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyifuzo cyatanzwe na Perezida wa Repubulika ku birebana n'umutekano w'igihugu aho yasabye ko « Abaturage bagomba guhabwa ibikoresho biboneye kandi bihagije byo kurwana ku busugire bw'igihugu 261 Urubanza N° RPAA 0015/15 /CS, 22 Ukuboza, 2017. 262 Ikiganiro n'umutangabuhamya MUNYAMBIBI Godefroid mu Karere ka NYAMASHEKE ku wa 21 Ugushyingo 2017 263 Ikiganiro n'umutangabuhamya BAKUNZIBAKE Viateur mu Karere ka NYAMASHEKE ku wa 18 Ugushyingo 2017 264 Ikiganiro n'umutangabuhamya NTIRUSEKANWA Donatien mu Karere ka NYAMASHEKE ku wa 23 Ugushyingo 2017
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
156 ku buryo nta muntu uzongera gutinyuka gutera Igihugu mu bihe biri imbere », inama yo ku wa 9 Nyakanga 1991 yabereye muri Etat Major y'ingabo z'igihugu iyobowe na Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika ushinzwe umutekano Ndindirimana Augustin yemeje ko uburyo bwo gushyira mu bikorwa icyo cyifuzo buhari, ishimangira itangwa ry'intwaro mu baturage. Ni muri urwo rwego abayobozi ba gisivili na gisirikare bahaye urubyiruko rwashyizwe mu mitwe yitwara gisirikare intwaro zirimo imbunda, za grenades n'intwaro gakondo byifashishijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umugambi wo gutanga imbunda mu baturage watangiye witwa « Auto-défense civile ». Ku rwego rw'igihugu ibikorwa bya « Auto-défense civile » byayoborwaga na Colonel Athanase Gasake, agafatanya n'abandi bashyizweho muri buri perefegitura. Mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu ibikorwa bya « Auto-défense civile » byayoborwaga na Colonel Singirankabo Claudien wakomokaga i Mutimasi mu yahoze ari Komini Cyimbogo, Perefegitura ya Cyangugu. Kuva mu mpera zo mu 1993 no mu ntangirio zo mu 1994, Guverinoma y'u Rwanda n'ingabo zayo ntibishimiye ibyemejwe mu masezerano ya Arusha maze bongera ingufu mu bikorwa byo gutegura Jenoside harimo gukaza imyitozo y'Interahamwe no kuziha intwaro. Gutanga imbunda mu baturage byifujwe bikomeye na Yusufu Munyakazi ubwo bari mu butumwa bw'akazi mu Ruhengeri muri Komini Butaro, aho bari basuye impunzi zakuwe mu byabo n'intambara. Nk'uko raporo y'ubutumwa iri ku mugereka ibigaragaza, Munyakazi Yusufu wari umwe mu ntumwa za Perefegitura ya Cyangugu yihanganishije impunzi, maze mu ijambo rye ashimangira ko abategetsi bakwiye kwiga ukuntu abaturage bo ku mupaka bahabwa imbunda nti bakomeze kuvogerwa n'Inkotanyi. Munyakazi Yusufu yasobanuye ko abaso re bafite ingufu ari benshi, ko buri serire ikwiye kugira abasore bahuguwe mu kurashisha imbunda kandi bakazihabwa. 265 Ibyo Munyakazi Yusufu yavugiye mu Ruhengeri ni na byo yifuzaga ko byakorwa iwabo i Cyangugu kubera ko na bo bari batuye ku mupaka kandi afite Interahamwe 265 Ibaruwa No0238/04. 17. 02 yo ku wa 18 Gashyantare 1992 Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu KAGIMBANGABO Andereya yandikiye Minisitiri w'Imirimo n'imibereho myiza y'Abaturage amugezaho raporo y'ubutumwa mu Ruhengeri muri Komini Butaro ku wa 6 Gashyantare 1992.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
157 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu yatoje bihagije. Nta kindi cyari gisigaye rero uretse guhabwa imbunda maze bakitegura gushyirwa mu bikorwa Jenoside. Ibikorwa byo gukwirakwiza imbunda n'ibikoresho by'ubwicanyi mu Nterahamwe no mu baturage muri Perefegitura ya Cyangugu byakozwe n'ubuyobozi bwa gisivili kuva ku rwego rwa perefegitura kugera ku rwego rwa komini, bafatanyije n'inzego za gisirikari na jandarumori. Mu bagarukwaho cyane n'abatangabuhamya harimo LT Samuel Imanishimwe wari umuyobozi w'ikigo cya gisirikare cya Cyangugu ( Camp Karambo), Majoro Gd. Munyarugerero Vincent wari umuyobozi wa jandarumori ya Cyangugu kugera muri Mata 1994, Nyandwi Christophe wari ukuriye Interahamwe ku rwego rwa Perefegitura ya Cyangugu, Yusufu Munyakazi wari ukuriye Interahamwe zo mu Bugarama n'abandi. Nk'uko bisobanurwa na Kayumba Sébastien, hashyizweho kandi itsinda rishinzwe kujya kuzana imbunda i Kigali rigizwe na Kimputu Salomon wari umucuruzi ukomeye i Kamembe, Bakundukize Elias wari umucuruzi ukomeye mu Bugarama, Consolate n'abashoferi barimo Habiyambere Antoine na Muhamed. Bazanaga imbunda mu modoka ya minibus bakazishyikiriza ba burugumesitiri, nabo bakaziha Interahamwe. 266 Muri Kamembe ibikoresho by'ubwicanyi birimo imbunda n'amasasu, gerenade, intwaro gakondo hamwe n'imyenda y'Interahamwe byatanzwe na Lt Imanishimwe Samuel, Ncamihigo Siméon, Lizinde Haruna wari Agronome kuri Perefegitura, Bareberaho Bantali Lypa, Marizuku Safari, Kimputu Salomon, Mubumbyi Manassé, Sgt Gahutu Théogène, Gatange, Uwabuzake Bosco, Nyandwi Christophe, Bandetse Edouard n'abandi. Mu bahawe ibikoresho by'ubwicanyi muri Komini Kamembe harimo Kanyarukiko Kasimu wahawe imbunda, umuheto n'ubuhiri, Gifera wo mu Kannyogo, Muzindutsi wavugaga ko imbunda bazikuye ku Kibuga cy'indege cya Kamembe bazihawe mu nama bakoreshejwe na Nyandwi Christophe, Ndagijimana Tharcisse wo ku Rusunyu wari ukuriye Interahamwe z'i Kabutembo yahawe gerenade, Mukene Pascal Ajida yahawe imbunda n'amasasu, Iyakaremye Pascal yahawe imbunda n'amasasu, Musemakweli Joseph yahawe imbunda 266 Ikiganiro n'umutangabuhamya KAYUMBA Sébastien mu Karere ka RUSIZI ku wa 9 Ukwakira 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
158 n'amasasu, Sinasebeje Faustin Gasenga yahawe gerenade, Kanyota Joseph Nzamwita yahawe imbunda n'amasasu, Nyandwi Alexandre yahawe imbunda n'amasasu, Uwimana yahawe imbunda, Rutanga yahawe imbunda, Harindintwari Jean yahawe imbunda, Frère JMV Fils yahawe imbunda, Nsababera Faustin yahawe imbunda, Masumbuko Martin yahawe imbunda, n'abandi. Hari n'abandi benshi bagiraga ibikoresho gakondo birimo ubuhiri n'inkota. Muri bo harimo Habimana Vincent, Ngiruwonsanga Dieudonné, Sibomana Baptiste na Bangamwabo Lazaro bagiraga ubuhiri. Hari kandi Bavugamenshi wagiraga nta mpongano, Mitunu wagiraga inkota, Bwarayaze John wagiraga inkota na nta mpongano, Nabonibo Edmond wagiraga inkota n'imbunda, Singayumuheto wagiraga inkota n'ubuhiri, Kanyandege Gratien wagiraga inkota, Twagiramungu Thomas wagiraga ubuhiri na gerenade n'abandi. 267 Muri Komini Cyimbogo ibikoresho by'ubwicanyi byatanzwe n'abantu batandukanye barimo abayobozi ba Komini, abari bahagarariye Interahamwe hamwe na Cyamukungu Martin, Ndamijimana Lazare watanze imbunda, Gahutu Théogène watanze gerenade n'abandi. Mpakaniye Siméon na Nkikabahizi Jean Kayifa bo batanze essence yo gutwika amazu. Mu bahawe ibikoresho by'ubwicanyi harimo Bugingo wahawe imbunda, Jacques wahawe imbunda, Bizimana wo ku Misiyo wari warabaye umusirikari wahawe imbunda, Mazimpaka Samuel Janvier wahawe imbunda, Mukama Gérard wahawe gerenade, Sinasebeje Faustin wahawe gerenade, Gatera Vital wahawe imbunda na gerenade, Twagirayezu Aimable wahawe gerenade, Dusabeyezu Consile wahawe gerenade, Kadenderi Martin wahawe gerenade, Haguma Trojan wahawe imbunda n'abandi. 268 Muri Komini Gishoma ibikoresho by'ubwicanyi byiganjemo imbunda byatanzwe na Burugumesitiri Nkubito Jean Chrysostome afatanyije n'abapolisi ba komini. Mu bahawe imbunda harimo Kayibanda Narcisse mwene Ntamuhanga, Ntawiha, Raphael wo 267 Inyandiko z'Inkiko Gacaca, igitabo cy'ikusanyamakuru mu Kagali ka GATOVU, Umurenge wa KAMEMBE, Akarere ka RUSIZI. 268 Inyandiko z'Inkiko Gacaca, igitabo cy'ikusanyamakuru mu Kagali ka MURANGI, Umurenge wa GIHUNDWE B, Akarere ka RUSIZI. Inyandiko z'Inkiko Gacaca, igitabo cy'ikusanyamakuru mu Kagali ka RUGANDA, Umurenge wa GIHUNDWE B, Akarere ka RUSIZi.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
159 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu muri Rusayo, Rubibi Jean Marie, Baptiste na Mugarura bari abajandarume batozaga Interahamwe, bahawe imyenda imbunda ndetse na gerenade n'abandi. Muri Komini Bugarama imbunda zahawe Interahamwe za Yusufu Munyakazi harimo Ndutiye Athanase bitaga Tarake Aziz Makuza, Mugunda Thomas w'i Muhehwe n'abandi. Imbunda zatanzwe na Yusufu Munyakazi na Sebatware Marcel wayoboraga uruganda rwa CIMERWA. Muri Komini Nyakabuye igikorwa cyo gutanga imbunda cyatangiye kare nk'uko bigaragara mu nyandikomvugo y'inama yayobowe na Superefe Segasagara Faustin ku wa 5 Werurwe 1991, aho hafashwe umwanzuro wo guha abategetsi imbunda zibafasha kwitabira no kubungabunga umutekano, inama yemeza ko inzego zibishinzwe zikwiye guhita zibishyira mu bikorwa. Hemejwe kandi ko buri komini igomba kuba yujuje inzu babikamo imbunda nibura mbere y'itariki ya 7 Werurwe 1991 kandi bagashaka uko zitakwangirika bazibika neza mu buryo bwa gisirikare. 269 Aha umuntu akaba yakwibaza impamvu inama yemeje ko abategetsi bagomba guhabwa imbunda zo kurinda umutekano mu gihe hari inzego zishinzwe kurinda umutekano zifashishije imbunda. Umuntu yakwibaza kandi impamvu imbunda zigomba kubikwa kuri komini kandi hari ibigo bya gisirikare na jandarumori byakabaye ari byo bizibika. Muri Komini Karengera imbunda zahawe abantu batandukanye kugera no mu Bweyeye aho uwitwa Buregeya Alphonse yahawe gerenade n'abandi. Muri Komini Gisuma imbunda zahawe Kabera Pie, Ndayambaje, Uwimana Jean Marie Vianney, Kwakuzi Philipe, Ngarukiye Emmanuel n'abandi. Nsabimana Callixte yatanze kandi komande mu bacuzi bo mu Biguzi abasaba kumucurira ubuhiri n'amacumu, barangije izo ntwaro barazimushyikiriza arazibika. Mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa Nsabimana Callixte yafashe bwa buhiri n'amacumu abihereza insoresore 37 yari yarashyizeho, buri wese ahabwa icumu n'ubuhiri. 270 Izo nsoresore zirirwaga kuri bariyeri zari 269 Ibaruwa No124/04. 09. 01/4 yo ku wa 5 Werurwe 1991 Superefe wa Superefegitura ya Bugumya SEGASAGARA Faustin yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu amugezaho inyandiko mvugo y'inama y'umutekano yo ku wa 28 Gashyantare 1991. 270 Ikiganiro n'umutangabuhamya RURANGIRWA Léo mu Karere ka RUSIZI ku wa 31Ukwakira 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
160 zikikije uruganda rwa Shagasha zifite ibyo bikoresho zahawe. Ninjoro bongererwaga ingufu bagakorana n'abafite imbunda barimo Kabera, Habineza Victoire, Iyakaremye wo muri Mwezi n'abandi. 271 Muri Komini Gafunzo imbunda zahawe abantu benshi barimo Uburiyemuye Epimaque bitaga PIMA wari ukuriye itsinda ry'Interahamwe rikomeye ryo mu Murenge wa Nyabitekeri ryagize uruhare mu kwica Abatutsi muri Komini Gafunzo na Kagano. Muri Komini Kirambo imbunda zahawe Nsekeyukunze Pierre Célestin, Ntakirutimana Boniface, Feza n'abandi. Muri rusange imbunda zahabwaga cyane cyane abavuye mu gisirikare (réservistes ) babaga hafi mu makomini yose. Zahabwaga kandi Interahamwe zatoranyijwe rugikubita zijya gufatira amahugurwa hirya no hino mu bigo bya gisirikare nyuma zivayo zihawe inshingano zo kujya mu makomini yabo na bo bakigisha urubyiruko rwaho. Izo mbunda hamwe n'izabaga zifitwe n'abapolisi ba komini ndetse n'izatanzwe n'inzego za gisirikare mu bice barimo ni zo zifashishijwe mu kwica Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi. 4. 5. Gutegura amalisiti y'Abatutsi bagombaga kwicwa Kuva ku itariki ya 21 Nzeri 1992 ubuyobozi bw'ingabo z'u Rwanda bwatanze amabwiriza yo gukwirakwiza mu ngabo zose inyandiko yasobanuraga «umwanzi » igihugu gifite. Muri iyo nyandiko hasobanurwaga ko umwanzi w'ibanze ari: « Umututsi uri imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo, w'intagondwa kandi ufite inyota y'ubutegetsi, utarigeze yemera cyangwa utemera ibyiza bya Revolisiyo ya rubanda yo mu wa 1959, akaba ashaka kwisubiza ubutegetsi mu Rwanda akoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose, harimo no gukoresha intwaro ». Naho umwanzi wo mu rwego rwa kabiri ni « umuntu wese ufasha umwanzi w'ibanze ». Iyo nyandiko yasobanuraga neza ko umwanzi ashaka abayoboke mu bice bimwe by'abaturage nk'« Abatutsi bari imbere mu gihugu, Abahutu batishimiye ubutegetsi buriho, abanyamahang a bashakany e n'Abatutsikazi, ... ». Iyo nyandiko yashinjaga umwanzi ibikorwa birimo: «kujijisha rubanda barubwira 271 Ikiganiro n'umutangabuhamya NAMBAJIMANA Donat mu Karere ka RUSIZI ku wa 31 Ukwakira 2017
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
161 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu ko ikibazo atari icy'amoko, ko ahubwo ari icyo mu rwego rw'ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage kiri hagati y'abakire n'abakene ». Iyo nyandiko ubwayo n'uburyo yakoreshejwe byafashije kwimakaza urwango n'ibikorwa by'urugomo bishingiye ku moko. Amabwiriza yasohowe muri iyo nyandiko yatanze uruhushya rusesuye ku muntu wese rwo kwica Umututsi kandi ntibigire inkurikizi kuko byari byasobanuwe ko ari “umwanzi”. Ibyo kandi ntibyari bishya kuko byari bimaze igihe. Itegeko rya munani mu mategeko 10 y'Abahutu nk'uko yanditswe na Kangura No 6 yo mu Ukuboza 1990 ryavugaga ko : “Bibujijwe kugirira impuhwe Umututsi”. Iyo usesenguye iryo tegeko usanga barashakaga kuvuga ko Umututsi uri mu byago utagomba kumugoboka, Umututsi urengana ntumurenganure, utatse ntatabarwe. Mu byukuri, ibyo byerekanaga neza umugambi wa Jenoside wo kurimbura Abatutsi. Ayo mabwiriza amaze kumenyeshwa ubuyobozi bwose bw'igihugu mu nzego za gisivili na gisirikare, yashimangiye urwango, hategurwa urutonde rw'Abatutsi bagombaga kwicwa hirya no hino mu makomini kuko bari abanzi. Muri Komini Kamembe, Burugumesitiri Mubirigi Jean Napoléon yakoresheje inama kuri Komini yari yatumiwemo inzego zose zakoreraga muri komini harimo abahagarariye Interahamwe, abahagarariye amashyaka, ba konseye bose, ba resiponsabure n'abaserire. Burugumesitiri yatanze ubutumwa ko « igihugu cyatewe n'abanzi kandi ko bari muri twe, ndetse ko hari n'amashyaka akorana n'abanzi, bityo ko buri muntu agomba gushishikara no kumenya uwo ari we”. Nk'uko byemezwa na Nsengiyumva Aloys wari muri iyo nama, Burugumesitiri yahise asaba buri muntu kugenda agakora urutonde rw'Abatutsi akarumugeza ho. 272 Muri Komini Nyakabuye, Superefe wa Superefegitura ya Bugumya Nsengimana Etienne hamwe na Burugumesitiri wa Komini Nyakabuye Nsengumuremyi Diogène bakoresheje inama yabereye i Murambi ku mashuri muri Segiteri Nyakabuye, muri Mutarama 1994. Nk'uko bisobanurwa na Sinzabakwira Jean Bosco, Superefe yavuze mu buryo bweruye ati: “Mwa Bahutu mwe mugire ubwenge, izo Nkotanyi muri kumva zateye i Byumba 272 Ikiganiro n'umutangabuhamya NSENGIYUMVA Aloys mu Karere ka RUSIZI ku wa 12 Ukwakira 2017
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
162 na hano zirahari, nimutagira ubwenge ngo murwanye izo muri kubona, ntituzashobora n'izo ziri ku rugamba, rero ndasaba ko mwadukorera lisiti y'Inkotanyi ziri mu giturage kugira ngo tuzarwane na zo tuzizi”. 273 Muri Komini Bugarama, lisiti y'abagombaga kwicwa yakorewe mu nama yabereye ku Mugano kwa Ndorimana Casimir wari Directeur Technique muri CIMERWA. Mu bitabiriye iyo nama harimo Ndorimana Casimir wari wayitumije, Habyarimana Aloys wakoraga muri CIMERWA, David wari umukuru w'abazamu, umusaza witwaga Daniel, Harorimana Martin n'abandi benshi. 274 Muri Komini Kirambo, Burugumesitiri Mayira Mathias yatangiye akora lisiti y'abantu bagomba kwicwa mbere y'abandi avuga ko barwanya ubutegetsi kandi ko bakorana n'Inkotanyi. Mu bashyizwe kuri iyo lisiti harimo Gatera bitaga icyitso cy'Inyenzi, Azarias Munyankindi wigishaga i Kibogora, Hakiba Jonathan wabaga muri MDR, Musonera Philippe wakoraga akazi ko gufotora, Semandwa Célestin, Kayihura umuhungu wa Semandwa, Bitunguramye Pierre wabaga muri MDR, Ntezirembo Vénérand, Agronome Mahinda, Veterinaire Laurent, Kabirigi Casmir, Agronome Rugirangoga Aloys, Kabaya Augustin wari umucuruzi n'abandi. 275 Uretse komini zavuzwe haruguru, lisiti z'Abatutsi bagomba kwicwa zakozwe hirya no hino mu makomini yose no mu masegiteri, bigizwemo uruhare n'abategetsi bo mu nzego z'ibanze bafatanyije n'Interahamwe zari zaramaze gutegurwa, zitegereje gusa imbarutso yo gutangira gushyira mu bikorwa Jenoside. 4. 6. Gushyiraho bariyeri ziciweho Abatutsi mu 1994 Kuva mu 1990, ubwo RPF-Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu, hashyizweho bariyeri abaturage birirwagaho bakanaziraraho babyita gucunga umutekano. Izo bariyeri zagenzurwaga n'abategetsi barimo ba 273 Ikiganiro n'umutangabuhamya SINZABAKWIRA Jean Bosco mu Karere ka RUSIZI ku wa 16 Ukwakira 2017 274 Ikiganiro n'umutangabuhamya MURENGERANTWARI Davide mu Karere ka RUSIZI ku wa 28 Ukwakira 2017 275 Ikiganiro n'umutangabuhamya NKEZIREMBO Vénérand mu Karere ka NYAMASHEKE ku wa 21 Ugushyingo 2017
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
163 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu burugumesitiri, konseye, resiponsabule n'abaserire. N'ubwo zashyizweho byitwa ko ari ukwirindira umutekano, hari Abatutsi benshi bagiye bazifatirwaho bagashinyagurirwa babita ibyitso by'Inkotanyi ku buryo igihe cyageze bakajya birinda kuzinyuraho batinya kugirirwa nabi. Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiraga gushyirwa mu bikorwa, bariyeri zarongerewe, zishyirwa ahantu henshi kugira ngo hatagira Umututsi ubasha guhunga. Muri Komini Kamembe, bariyeri yabaga kuri Paruwasi ya Nkanka iyobowe na Nyemera Evariste, hari iyabaga mu Gatsiro kuri Komini iyobowe na Bantu Jean alias Ruteruzi afatanyije na Télesphore Bigoshi, hari iyabaga mu Rugabano rwa Kiyumba na Nkanka iyobowe na Nzaramba François afatanyije na Mudeyi Théodore, hari iyabaga mu rugabano rwa Rusunyu na Nkanka ikuriwe na Ndagijimana Tharcisse alias Kiyovu. Bariyeri yabaga kandi i Muhari ku Iperu iyobowe na Habiyambere Isidore, Kanyanzoga, Gahinga Hamisi, Cyimana Christophe, Mugirwanake Bénoit alias Kayibanda n'abandi. Hari iyabaga kuri segiteri ya Gihundwe iyobowe na Hangariya Ladislas, iyabaga i Murambi kwa Kaje mu Buganda iyobowe na Semivumbi, Nyamurara na Ndekezi. Indi bariyeri yabaga ku Rwahi ariko nyuma ivanwaho. Bariyeri yabaga kandi muri Kangazi (i Kabutembo) iyobowe na Mudeyi Théodore na Ndagijimana Tharcisse. Ku kirwa cya Nkombo bariyeri yabaga kwa Rurihose Faustin muri Rwoga iyobowe na Rumwanga afatanyije na Nkuru. Mu Mujyi wa Kamembe bariyeri yabaga ku muhanda wa I (ku rya mbere) iyobowe na Kasimu, iyabaga ku muhanda wa IV (ku rya IV) iyobowe na Ngeza. Hari bariyeri yabaga kandi ku isoko rya Kamembe. Bariyeri yari ikomeye cyane mu Mujyi wa Kamembe yabaga ahitwa ku Cyapa ku muhanda wa Kaburimbo. Yari yarashyizweho ubwo FPR-Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu mu Ukwakira 1990, ikaba yari yiganjeho abajandarume. Jenoside itangiye gushyirwa mu bikorwa, iyo bariyeri yahise ijyaho n'Interahamwe zikorana n'abajandarume, maze iyoborwa n'Interahamwe yitwaga Mvuyekure Vincent alias Tourné wakomokaga mu Nyagatare. Iyo bariyeri yavuyeho Guverinoma y'Abatabazi ihungiye muri Kongo muri Nyakanga 1994.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
164 Hari kandi bariyeri yabaga mu Kadashya iyobowe na Munyandamutsa Petero alias Pressé. Iyo bariyeri yari ku muhanda wa Kaburimbo ifite intego yo kubuza impunzi kujya kuri Stade. Ikaba yaragize uruhare mu iyicwa ry'Abatutsi benshi bayifatirwagaho bagerageza guhungira muri Kongo. Hari na none bariyeri yabaga mu Kadasomwa ku muhanda werekeza kuri Stade yayoborwaga na Magumu wo muri Cité i Kamembe, Kayumba Djuma wari Resiponsabule na Iyamuremye Komini wari Umukanishi n'abandi. Hari na none bariyeri yaguyeho abantu benshi yo kwa Pendeza yari mu ikorosi ryerekeza ku Kibuga cy'indege cya Kamembe, mu masanganiro y'imihanda ituruka Kamembe, ku Rusizi no ku Kibuga cy'indege, ikaba yari ikuriwe na Baudouin Jean Marie Vianney wo mu Kannyogo i Kamembe, ariko ikagenzurwa na Nyandwi Christophe. Muri Gatovu hari bariyeri yabaga ku giti munsi y'inzu ya Kanyota yashyizweho na Sgt Gahutu Théogene wari umujandarume, Gasigisi Thomas, Bahiriho Bosco, Mukene Pascal n'abandi. Iyo bariyeri yiciweho Kabera Emmanuel, Kagisha n'abandi. Hari kandi bariyeri yari muri Pindura kwa Kabirigi Callixte na yo yashyizweho na Sgt Gahutu Théogene na Habufite Thaddée yiciweho Ukurikiyimfura Fidèle, Nyagasaza Vianney n'abandi. Bariyeri yabaga kandi ku Mundima iyobowe na Nyandwi Alexandre, Kayigire Théoneste, Nangwahafi Ildephonse n'abandi. Mu biciwe kuri iyo bariyeri harimo Kanyabukavu, Batsinduka, Munyurangabo, Cyprien n'abandi. Bariyeri yabaga na none kwa Nabonibo Edmond igenzurwa na Nabonibo Edmond, Badaha, Rudasingwa n'abandi. Iyo bariyeri yiciweho Kaneza n'abandi. Muri Komini Cyimbogo, bariyeri yabaga mu Gatandara ikuriwe na Mvuningoma, hari iyabaga i Mutongo ikuriwe na Nsengumuremyi Fréderic afatanyije na Nyikirehe Emmanuel. Indi yabaga ku Cyapa muri Nyakarenzo. Hari bariyeri yabaga mu Karangiro ikuriwe na Munyurabatware Védaste, indi ku Misiyo iyobowe na Bizimana Léonidas wari usanzwe atoza Interahamwe. Hari kandi bariyeri yabaga i Gihango iyobowe na Nzeyimana. Bariyeri yabaga kandi ahitwa mu Ibambiro iyobowe na Konseye Gakwaya Vianney, iyabaga mu Mashya iyobowe na Kanyeshyamba Joseph. Hari na none bariyeri yabaga ku Ngoro i Mibirizi, iyabaga
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
165 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu ku ga “ centre ” ko ku Itorero, iyabaga ku Munyinya ahitwa mu Kamina iyobowe na Konseye Ndagijimana Pacome na mukuru we Bayavuge Epaphrodite n'ahandi. Muri Komini Gishoma, bariyeri yabaga mu Makambi iyobowe na Alphonse, indi yabaga mu Irango, hari iyabaga Kamukobi, Kimbagiro iyobowe na Kayibanda, Rusisibiranya, Narcisse n'abandi. Hari iyabaga mu Mashesha iyobowe na Musirikari, iyabaga mu Kaboza ku Mubuga iyobowe na Muzungu, indi yari ku Cyapa iyobowe na Munyakazi n'ahandi. Muri Komini Nyakabuye, bariyeri yabaga i Nyarushishi hafi y'ikigo cy'imyuga cya Marcel kuri Hangari (abazamu b'ikigo cya Marcel cyane cyane Coloneille n'abandi bagize uruhare mu bwicanyi bwayikorewe ho). Bariyeri yabaga kandi ku Cyapa ugana ku Mashyuza no ku isoko rya Nyakabuye, mu Nyagatoni ugana kuri Paruwasi ya Mibirizi n'ahandi. Muri Komini Bugarama, bariyeri yabaga i Rebero iyobowe na Bikamba Gasigwa, ku Mugano iyobowe na Macumu Joseph, no ku Gihundwe iyobowe na Muvakure Thomas na Tabaro. Hari bariyeri yabaga kandi ku ibarabara rya VIII, hari iyabaga hafi ya Komini iyobowe na Kamarade, iyaba ku isoko mu Gakoni, mu Kindobwe, kuri CIMERWA n'ahandi. Muri Komini Karengera, bariyeri yabaga i Ntendezi iyobowe na Burigadiye wa Komini Mbanzarugamba Samuel. Iyo bariyeri yabagaho Interahamwe zitandukanye zirimo Vuningoma John, Barayavuze Elie wo muri Ruharambuga wari ufite imbunda, Muhutu Elysée n'abandi. Hari kandi bariyeri yabaga i Nyamuhunga iyobowe na Rujigo François, Ntagungira Anaclet na Hategekimana Gaspard bose bari abapolisi muri Karengera. Bariyeri yabaga kandi ku Cyapa hateraniraga abayoboke ba MDR bakuriwe na Nakure Charles. Hari iyabaga kuri Rond Point yo ku Kigo Nderabuzima cya Karengera, iyabaga i Gihinga iyobowe na Rutamu Viateur, iy'i Save iyobowe na Tabaro Dismas, Munyaneza Dionise na Haguma Thomas. Indi bariyeri yabaga muri Manzi iyobowe na Ngabidakenga, Gaëthan, Mutware Emmanuel na Matoroshi; indi yabaga mu Bigutu iyobowe na Nsengumuremyi na Anaclet. Hari iyabaga mu Mwaga iyobowe na Ndekezi Jean na Habiyambere Siméon, hari n'iyabaga kuri Shangazi n'ahandi.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
166 Muri Komini Gisuma, bariyeri yabaga ahitwa mu Mabanda ku ruganda i Shagasha iyobowe n'insoresore Nsabimana Callixte yari yaratoje yarazihaye n'ibikoresho by'ubwicanyi barimo Habineza Victoire, Kabera n'abandi. Bariyeri yabaga kandi Rwamiko haruguru y'uruganda nayo yakorwagaho n'insoresore za Nsabimana Callixte. Hari iyabaga kwa Kamuzinzi iyobowe na Semondo Alphonse, iyabaga i Giheke hafi y'umurenge, iyabaga mu Kidashira ahitwa mu Kiziba, iyabaga Gashirabwoba, iyabaga i Biguzi n'i Mwito ku muhanda wambuka ujya i Shangi, ndetse no mu Bushenge ku Mangazini n'ahandi. Muri Komini Gafunzo, bariyeri yabaga i Shangi iyobowe na Harerimana Bonaventure, hari iyabaga kuri Komini iyobowe n'abapolisi, i Gabiro iyobowe na Télesphore Kanyamuhanda n'ahandi. Muri Komini Kagano, bariyeri yabaga imbere y'ibiro bya Komini Kagano, hari iyabaga ahahoze hakorera Superefegitura ya Rwesero ku Gataka iyobowe na Kodo wari waravuye mu gisirikare. Bariyeri yabaga kandi i Mutusa ku Kinini yari yarashyizweho ku mabwiriza ya Konseye Buranga Mélechias, iyobowe na Mutabazi Gaspard wari warabaye umusirikare, Rukundo, Minani, Bagiruwigize, Twagirayezu. Iyo bariyeri yabagaho Interahamwe zigizwe ahanini n'ibirara, ikaba yibukwa kuba yariciweho abafurere 3 n'abandi batutsi benshi barimo Cyiza Godelati, Kayijuka Alphonse, Kayitare Athanase, Kanamugire Célestin n'abana be babiri aribo Mahoro na Kobwa n'abandi. Hari kandi bariyeri yabaga ku ga centre ko mu Gisakura iyobowe na Masabo, Mbasharugamba na Nkurunziza Vénuste. Hari iyabaga ku mwinjiriro w'ishyamba rya Nyungwe yakorwagaho n'abakozi b'Uruganda rwa Gisakura, iyabaga ku Buhinga yirirwagaho Makambili, Gatete wo muri Bushekeli, Hategekimana Daniel alias Shitani, Bagaruka, Uwimana Gitare, Bizimungu, Rukundo Nyamutamira, Gatete, Nkoreyimana alias Banganga, Barinda, Nzabandora n'abandi. Bariyeri yabaga kandi mu Kagera iyobowe na Bitera Védaste afatanyije na Bitwayiki, ikaba yariciweho Abatutsi bari baturutse i Muvumbu bashaka guhungira kuri Paruwasi Gatolika i Nyamasheke, n'izindi. Muri rusange, mu mugambi wo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ababurugumesitiri ba komini zose bategetse ba konseye ba segiteri zose gushyiraho
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
167 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu bariyeri kandi bagakurikirana imikorere yazo. Ibyo bikaba byarakozwe hagamijwe ko hatazagira Umututsi ucika. Inyinshi muri izo bariyeri ziciweho Abatutsi kuko ntawazinyuragaho aterekanye irangamuntu ye. 4. 7. Uruhare rw'amashyaka mu gukwirakwiza ingengabite- kerezo y'urwango no gushishikariza Abahutu kwitabira Jenoside yakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Cyangugu Ubwo hatangiraga inkubiri y'amashyaka menshi mu Rwanda kuva mu mpera zo mu 1991, Perefegitura ya Cyangugu yaranzwe no guhangana gukomeye hagati MRND, MDR na CDR ari na ko hibasirwa Abatutsi. Amashyaka ya MDR na CDR amaze kuvuka mu 1991 yahise ayoborwa ku rwego rw'igihugu n'Abanyacyangugu. Ibyo byatumye ishyaka rya MRND rigira ikibazo cyo gutakaza abarwanashyaka benshi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu. Zimwe mu mpamvu zatumye MRND itakaza abarwanashyaka benshi twavuga ko Abanyacyangugu bafashe umwanzuro wo: Kuyoboka amashyaka ayoborwa na bene wabo b'Abanyacyangugu. Kuba MRND yarafatwaga nk' ishyaka ry'Abakiga Kumva ko habonetse umwanya wo kwifatira icyemezo kubera ko MRND wayivukiragamo kandi ukayibamo nta mpaka Kurambirwa imikorere ishaje ya MRND Kuba abakuze barumvise ko ari ngombwa kugaruka ku mateka yabo ya MDR-PARMEHUTU nk'uko babikangurirwaga n'umuyobozi wayo Twagiramungu Faustin, wari umukwe wa Perezida Kayibanda washinze PARMEHUTU Kuba hari abashakaga urubuga rufite imbaraga, rwashoboraga gufasha mu guhindura politiki y'igihugu. 4. 7. 1. Mouvement Démocratique Républicain Mu 1991, Twagiramungu Faustin wakomokaga i Cyangugu mu yahoze ari Komini Gishoma yagize igitekerezo cyo kugarura
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
168 MDR, ahita kandi ayibera Perezida ku rwego rw'igihugu. Kuyobora MDR Twagiramungu yabifashijwemo na Dr. Nsengiyaremye Dismas wabaye Visi perezida wa mbere, Karamira Frodouard wabaye Visi perezida wa kabiri akomoka i Gitarama muri Mushubati na Dr. Murego Donat wabaye Umunyamabanga Mukuru akomoka mu Ruhengeri. Twagiramungu yiyegereje kandi Gapyisi Emmanuel wabaye Perezida wa Komisiyo ya Politiki. Bombi bari abakwe ba Perezida Kayibanda Grégoire. Twagiramungu Faustin yahise ashishikariza Abanya- cyangugu kwitabira ishyaka abereye umuyobozi, ishyaka yavugaga ko ari irya ba se na ba sekuru. Ibyo byatumye mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu MDR ishinga imizi, yigarurira imitima y'abaturage benshi mu makomini ya Gatare, Kirambo na Kagano (ubu ni mu Karere ka Nyamasheke) ndetse na Cyimbogo, Gishoma na Nyakabuye (ubu ni mu Karere ka Rusizi). Twagiramungu Faustin yahise ashyiraho ubuyobozi bwa MDR ku rwego rwa Perefegitura ya Cyangugu aho Serubyogo Zakariya yabaye umuyobozi wa MDR ku Rwego rwa Perefegitura ya Cyangugu. Nk'uko byateganywaga n'amasezerano ya Arusha, umuyobozi wa MDR ku Rwego rwa Perefegitura yagombaga kuba depite uhagarariye MDR-Cyangugu mu Nteko Ishinga Amategeko y'Inzibacyuho. Rutihunza Théobard we yabaye Umunyamabanga n'Umubitsi ku rwego rwa Perefegitura ya Cyangugu. Nyuma yo gutangiza MDR, ishyaka byavugwaga ko ritavuga rumwe na MRND, Twagiramungu Faustin nta bwo yigeze ashobora kuriyobora neza. Abo bari bafatanyije bemeza ko yaranzwe no kwirata, gusuzugura no gufata ibyemezo atagishije inama biro. Ibyo byatumye kuya 23 na 24 Nyakanga 1993 haterana kongere idasanzwe yabereye i Kigali ku Kabusunzu, iyobowe na Dr. Nsengiyaremye Dismas wari Visi Perezida wa mbere maze ifata umwanzuro wo kwirukana Twagiramungu Faustin, asimburwa ku mwanya wa Perezida w'ishyaka na Visi Perezida wa mbere Dr. Nsengiyaremye Dismas. Kwirukana Twagiramungu Faustin byazanye umwuka mubi hagati y'abarwanashyaka ba MDR, bituma icikamo ibice bibiri, harimo igice cyiswe Amajyojyi basigaye ku ruhande rwa Twagiramungu, ikindi gice kinini cya MDR kiyoboka Nsengiyaremye na Karamira maze kiyoborwa na Karamira Frodouard wari usanzwe ari Visi Perezida.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
169 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu N'ubwo yari mu ishyaka ritavuga rumwe na MRND, ibitekerezo bya Karamira Frodouard nta ho byari bitandukaniye n'umurongo wa Perezida Habyarimana. Ibyo bigashimangirwa n'imbwirwaruhame Karamira Frodouard yatanze muri mitingi yo ku wa 23 Ukwakira 1993 yabereye i Kigali kuri Stade i Nyamirambo aho yasabye Abahutu bose guhaguruka bakarwanya umwanzi ubarimo. Karamira Frodouard yibukwa kuba muri iyo meeting ari bwo yadukanye igitekerezo cya Hutu Power276. Igitekerezo cyo gushyiraho Hutu power cyakiriwe neza maze gikwirakwira no mu yandi mashyaka yose byavugaga ko arwanya MRND. Hutu power ikaba yaragize uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi ifatanyije n'Interahamwe za MRND n'Impuzamugambi za CDR. 4. 7. 2. Impuzamugambi Ziharanira Repubulika CDR imaze kwemezwa nk'ishyaka ku wa 16 Werurwe 1992 na Minisitiri Munyazesa Faustin, yatangiranye ubuyobozi bugizwe n'Umunyacyangugu Bucyana Martin wabaye Perezida kugira ngo ahangane na Twagiramungu Faustin wari umaze kwigarurira Abanyacyangugu benshi. Nahimana Théoneste aba Visi-Perezida wa mbere, Misago Rutegesha Antoine aba Visi-Perezida wa kabiri, Mugimba Jean Baptiste aba Umunyamabanga, Nzabandora Célestin aba ushinzwe Discipline na Avoka wa CDR, Higiro Célestin aba Ushinzwe Politiki, Akimanizanye Emmanuel aba Ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Uwamariya Béatrice aba Ushinzwe Umutungo, Imari n'Ingengo y'Imari, Hitimana Athanase aba Ushinzwe Igenamigambi, Imibereho myiza n'Uburezi na Simbizi Stanislas wabaye Ushinzwe Itangazamakuru, Umuco na Propagande. Barayagwiza Jean Bosco na Ngeze Hassan baba abajyanama b'ishyaka. 277 Nyuma yo kwemerwa, ikinyamakuru Kangura cyasohoye Nimero Spécial yiswe « Tumenye manifeste na sitati z'amashyaka ya rubanda nyamwinshi ». Ayo mashyaka yavugwaga yarimo na CDR. Iyo Kangura Spécial ni yo yanditse Sitati ya CDR mu Gifaransa (p. 3-7) no mu Kinyarwanda (p. 8-13). Ku rupapuro 276 Ministère Public Contre Karamira Froduard, Jugement du 14 Fevrier 1997 du tribunal de 1er Instance de Kigali 277 Kangura No 33 yo muri Werurwe 1992, paji ya 2
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
170 rwa mbere rw'iyo Nimero Spécial abanditsi bayo baribazaga ngo « Inyenzi n'ibyitso byazo birahungira he ko ishyaka ry'Abahutu ryavutse ku mugaragaro? » Ku rupapuro rw'inyuma hari ahanditse ngo: « lshyaka CDR rigizwe na rubanda nyamwinshi ni ryo rizumvisha Inyenzi n'ibyitso byazo ». 278 CDR ni ishyaka ryavutse kubera ko abariyobotse bavugaga ko bari bamaze « kubona ko Repubulika y'u Rwanda yugarijwe n'umwanzi wimirije imbere kugarura ingoma ya gihake n'iya cyami ishingiye ku butegetsi bwa gatutsi ». Ikindi cyatumye bashinga ishyaka rya CDR, ngo ni uko bari bamaze « kubona ko mu gihugu hari udutsiko tw'abiyemeje gutatira ibyiza bakesha Revolusiyo ya Rubanda Nyamwinshi yo mu 1959 »; ngo bityo bibumbiye muri CDR nk'uburyo bwo « gukomera ku ntego z'iyo Revolusiyo ». 279 Mu gihe cy'imishyikirano y'Amahoro yaberaga Arusha muri Tanzaniya, CDR yagaragaje ko idashaka ayo masezerano nk'uko byanditswe muri Kangura mu bitekerezo 10 bise “IBYO NTIBINDEBA, JYE NDI UMUSEDERI”. Nk'uko bigaragara muri Kangura No 46 yo muri Nyakanga 1993 (p. 14), na Kangura No 47 yo muri Kanama 1993 (p. 5), umwanditsi yagize ati: 1. Muhutu wishubije ibyawe muri 1959 Inyenzi zikimara guhunga u Rwanda, bivemo dore Inyenzi zaje kubisubiramo nk'uko amasezerano ya Arusha abivuga. “Ibyo ntibindeba, njye ndi Umusederi”. 2. Muturage Munyarwanda gira witegure gutegekeshwa ikiboko no gutanga imisoro yo gukiza inyenzi nk'uko amasezerano ya Arusha abiteganya. “Ibyo ntibindeba, njye ndi Umusederi”. 3. Musirikari ngabo y'u Rwanda, tanga imbunda maze ushoke igishanga nk'uko amasezerano ya Arusha abivuga. “Ibyo ntibindeba, njye ndi Umusederi”. 4. Mucuruzi w'u Rwanda, wowe wagowe itegure kongerwa imisoro kugira ngo guverinoma irimo Inyenzi izabone uko yishyura imyenda zafashe zigura intwaro zo gutera rubanda nyamwinshi nk'uko amasezerano ya Arusha abivuga. “Ibyo ntibindeba, njye ndi Umusederi”. 278 Kangura, Nimero Spécial, 1992 279 Kangura, Nimero Spécial, 1992
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
171 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu 5. Minisitiri w'Umuhutu, va mu murwa mukuru ujye gukorera i Byumba aho Inkotanyi zishobora kuzagufata mpiri, nk'uko amasezerano ya Arusha abivuga. “Ibyo ntibindeba, njye ndi Umusederi”. 6. Munyarwanda ugendera muri taxi, itegure gukomeza kuzuza imifuka y'Inyenzi, dore bene wazo barazamura ibiciro ubutitsa by'amatagisi zitaraza, dore ziraje mirongo ine azikuba kane. “Ibyo ntibindeba, njye ndi Umusederi”. 7. Mukozi wa Leta, tanga ibiro ubise Inyenzi nk'uko amasezerano ya Arusha abivuga. “Ibyo ntibindeba, njye ndi Umusederi”. 8. Bahutu mwese, mwitegure kuvurwa n'Inyenzi zibatere inshinge zuzuye SIDA, dore ko amasezerano ya Arusha yazeguriye ubuzima. “Ibyo ntibindeba, njye ndi Umusederi”. 9. Muhutu ugisinziriye, n'ubwo uzi ubwenge, witegure guhitanwa n'Inyenzi nk'uko Inyenzi Museveni yabigenje muri Uganda. “Ibyo ntibindeba, njye ndi Umusederi”. 10. Nzirakarengane, mwitegure kubuzwa epfo na ruguru nk'uko amasezerano ya Arusha abiteganya. “Ibyo ntibindeba, njye ndi Umusederi”. Mu rwego rwo gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, Perezida wa CDR Bucyana Martin yahise ashishikariza Abanyacyangugu kwitabira ishyaka abereye umuyobozi ahereye mu gace yakomokagamo ka Mutongo i Mururu mu yahoze ari Komini Cyimbogo, yumvikanisha ko ishyaka rye ari iry'Abahutu batavangiye maze urubyiruko ruraryitabira karahava. Kuva ubwo urubyiruko rwa CDR rwiswe Impuzamugambi rwahawe imyitozo yo kwica, ruhabwa ibikoresho maze bituma rwigira intakoreka, barangwa n'urugomo n'ubugizi bwa nabi bakoreraga Abatutsi hirya no hino babita ko ari ibyitso by'Inkotanyi. Mitingi z'abarwanashyaka ba CDR n'ibiganiro bahuriyemo bikarangwa n'ingengabitekerezo y'urwango no gushishikariza Abahutu kwanga no kwica Abatutsi. 280 280 Ikiganiro n'umutangabuhamya KURIMPUZU Vincent mu Karere ka RUSIZI ku wa 10 Ukwakira 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
172 Amashyaka menshi amaze gukwirakwira hirya no hino muri Perefegitura ya Cyangugu hari amwe muri yo cyane cyane MDR yaranzwe n'ibikorwa by'urugomo no guteza umutekano muke bishingiye ahanini ku byo bitaga KUBOHOZA. 281 Muri ibyo bikorwa Abatutsi bakunze kwibasirwa nk'uko byasobanuwe mu bice bibanza. 4. 8. Gukanguriraubufatanyehagatiy'ubutegetsin'amashyaka muri Perefegitura ya Cyangugu Bagambiki Emmanuel amaze kuba Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu yakoze ibishoboka byose kugira ngo habe ubufatanye bugaragara hagati y'amashyaka n'ubutegetsi. Ni muri urwo rwego Perefe Bagambiki Emmanuel yatumije inama yahuje abagize za komite z'amashyaka mu rwego rwa Perefegitura ku wa 3 Nzeri 1992 aho basuzumye ibyerekeye umutekano n'ubufatanye hagati y'ubutegetsi n'abayobozi b'amashyaka. Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama ni uko amashyaka yiyemeje gufatanya n'inzego z'ubutegetsi no gushyiraho akanama ko kubahiriza umutekano gahoraho kitwa “INAMA Y'ABANYAMASHYAKA IHARANIRA UMUTEKANO (Conseil des Partis Politiques pour la Sécurité ). Inyandikomvugo y'inama yashyikirijwe ubuyobozi bukuri bw'igihugu nk'uko bigaragazwa n'ibaruwa No 01560/04. 09. 01 yo ku wa 9 Nzeri 1992, iri ku mugereka, Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu yandikiye Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu n'Amajyambere ya Komini akamenyesha Minisitiri w'Intebe. Iyo usesenguye imyanzuro yafatiwe muri iyo nama usanga kuba amashyaka yaremeye imikoraniye itaziguye n'ubutegetsi bwari mu maboko ya MRND byaragize uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Bose bahuriraga mu nama zitegura Jenoside, imyanzuro igafatwa impande zose ziyumvikanyeho kandi bose basabwa kuyishyira mu bikorwa ku buryo muri rusange igihe cyo gushyira mu bikorwa Jenoside cyageze Umututsi atagira kirengera haba mu butegetsi no mu mashyaka kuko bari bararangije gufata umurongo umwe. 281 Ibaruwa No 0319/04. 09. 01 yo ku wa 3 Werurwe 1992 Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu KAGIMBANGABO André yandikiye ba burugumesitiri bose na ba superefe bose abagezaho ubutumwa bukubiye mu Ijambo rya Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu n'Amajyambere ya Komini ku birebana n'ibihe igihugu cyacu kirimo kugira ngo inyigisho zirikubiyemo zubahirizwe.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
173 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu 4. 9. Kwihuriza hamwe kw'amashyaka atavuga rumwe mu cyiswe Hutu Power no kunoza umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi Nk'uko byasobanuwe haruguru, ku wa 23 Ukwakira 1993, Karamira Frodouard yayoboye mitingi ya MDR yabereye i Kigali kuri Stade i Nyamirambo. Mu mbwirwaruhamwe ye, yasabye Abahutu bose guhaguruka bakarwanya umwanzi ubarimo. Karamira Frodouard yasabye abitabiriye mitingi guhita bashyiraho Hutu Power, igice gishyigikiye ubutegetsi n'inyungu z'Abahutu. Ibyo byatumye amashyaka ataravugaga rumwe n'ubutegetsi cyane cyane MDR, PL ryashinzwe na Mugenzi Justin na PSD ryashinzwe na Gatabazi Félicien nayo acikamo íbice bibiri, havuka igice gishya gishyigikiye ubutegetsi cyiyita “ Hutu Power ”. Icyo gice cya cyahise gitangira gukorana bya hafi na CDR na MRND maze hanozwa umugambi wo gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni bwo hadutse inkubiri yo gukoresha mitingi hirya no hino mu gihugu, mitingi zatangiwemo ubutumwa bwimakaza urwango hagati y'Abahutu n'Abatutsi ari na ko abayobozi bakangurira abaturage n'Interahamwe kwitabira Jenoside. Nk'uko bisobanurwa na Nsengimana Fabien, muri mitingi zaberaga i Cyangugu babaga baririmbaga ngo “Umuhutu yari umwe, afite umugore umwe, umwana umwe, abandi ntituzi aho baturutse” bashaka kwerekana ko Abatutsi atari abenegihugu, ko batabazi. 282 Bigendeye ku mbaraga ubuyobozi bwashyize mu kunoza umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Cyangugu, impaka zose zari hagati y'abarwanashyaka ba MDR, MRND na CDR (amashyaka yari akomeye kandi afite abarwanashyaka benshi muri Perefegitura ya Cyangugu) zahinduwe ko zishingiye ku moko. Mu yandi magambo abari ku isonga mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Cyangugu, kimwe n'ahandi hose mu gihugu, birengagije ko hariho ikibazo cya politiki gikomeye hagati ya FPR-Inkotanyi, abatavuga rumwe na Leta b'imbere mu gihugu bari bagizwe ahanini n'Abahutu barimo na Twagiramungu Faustin wakomokaga i Cyangugu, ndetse na guverinoma ya Habyarimana, maze 282 Ikiganiro n'umutangabuhamya NSENGIMANA Fabien mu Karere ka NYAMASHEKE ku wa 15 Ugushyingo 2017
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
174 bumvikanisha ko hari ikibazo gikomeye cy'intambara iri hagati y'Abahutu n'Abatutsi, bityo ko Abahutu bose bagomba kuva mu by'amashyaka abatandukanya bakishyira hamwe, bakarwanya umwanzi wabo ari we Umututsi. Ni muri urwo rwego ubwo Jenoside yashyirwaga mu bikorwa mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu abarwanashyaka ba MDR n'insoresore zayo (inkuba) bahise bifatanya n'Interahamwe za MRND n'Impuzamugambi za CDR maze bahurira ku mugambi wo kwica Abatutsi. 4. 10. Uruhare rw'itangazamakuru mu gukwirakwiza ingengabitekerezo y'urwango no gushishikariza Abahutu kwitabira Jenoside yakorewe Abatutsi Kuva mu Ukwakira 1990 kugera muri Mata 1994, inkuru nyinshi zo mu binyamakuru bitandukanye by'abahezanguni byasabaga ku buryo bweruye ikorwa rya Jenoside. Mu binyamakuru byamamaye muri Perefegitura ya Cyangugu harimo Kangura n'Imvaho. Muri Perefegitura ya Cyangugu byahageraga bizanywe na Bus za ONATRACOM. RTLM na Radio Rwanda zikaba nazo zigarukwaho mu gushishikariza Interahamwe kwica Abatutsi no kuranga aho baherereye. 4. 10. 1. Uruhare rwa Kangura Kuva mu 1990, Kangura yakajije umurego mu kubiba urwango hagati y'Abahutu n'Abatutsi. Ni muri urwo rwego yasohoye amategeko 10 yise ay'Abahutu yibasira bidasubirwaho Abatutsi. Ayo mategeko yahamyaga ko buri Muhutu wese agomba gukwirakwiza ingengabitekerezo y'urwango rugomba kugirirwa Umututsi, utabikoze akaba umugambanyi. Itegeko rya 10 mu mategeko icumi y'Abahutu yasohowe na Kangura muri numero yayo ya 6 yo mu Ukuboza 1990 ribivuga muri aya magambo: « Buri Muhutu wese agomba gukwirakwiza yivuye inyuma ingengabitekerezo y'urwango kandi Umuhutu wese uzatoteza mugenzi we w'Umuhutu kubera gukwirakwiza no kwigisha iyo ngengabitekerezo, azafatwa nk'umugambanyi ». Ku ya 9 Gashyantare 1991, Kangura yasohoye inkuru ihamagarira Abahutu kwica Abatutsi aho yagize iti: “ Mureke
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
175 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu tumenye Inkotanyi (abashyigikiye FPR) maze mureke tuzitsembatsembe”. Ni muri urwo rwego mu Ugushyingo 1991 hasohotse nimero idasanzwe: Kangura No 26 igaragaza uburyo umugambi wa Jenoside washyirwa mu bikorwa. Ku rupapuro rwa mbere rw'icyo kinyamakuru hari ifoto ya Grégoire Kayibanda. Hejuru y'ifoto handitse ngo: “Batutsi bwoko bw'Imana”. Mu nsi y'ifoto handitse ngo: “Uwagarura revolisiyo y'1959 y'Abahutu kugira ngo dutsinde Inyenzi-Ntutsi. Iburyo bw'iyo foto handitse ikibazo: “Ni izihe ntwaro tuzakoresha kugira ngo dutsinde Inyenzi burundu?” Ku ruhande rw 'icyo kibazo hari ifoto y'umuhoro ushinze. Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 uwo muhoro wakoreshejwe nk'uko byari byarateganyijwe kandi bikandikwa kugira ngo bimenyeshwe abaturage bose. Urupapuro rwa mbere rwa Kangura No 26 yasohotse mu Ugushyingo 1991 Iyo usesenguye ubutumwa bwatangwaga na Kangura, usanga kwari uguhamagarira Abahutu gukora Jenoside babyita
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
176 kwirwanaho barwanya Abatutsi (Inyenzi). Mu gihugu hose Kangura cyari ikinyamakuru gikunzwe cyane n'abaturage ku buryo uwakibonye yabaga agihererekanya n'abandi, bigatuma bagira imyumvire imwe ku mugambi wategurwaga wo kwica Abatutsi. 4. 10. 2. Uruhare rwa RTLM Radio Télévision Libre des Mille Collines (RTLM) yatangiye kuvuga ku wa 8 Nyakanga 1993. Iyo Radio yashinzwe n'abanyamuryango ba MRND, ifashwa na Radiyo Rwanda kuko yajyaga inavugira kuri FM ikoresheshe ibyuma ( équipement ) bya Radiyo Rwanda. RTLM itangira yahawe akabyininiro ka “Radiyo Rutwitsi” ikorera i Nyarugenge. RTLM imaze gushingwa yakunzwe n'abaturage benshi kubera ibihe abaturage barimo n'ubutumwa yatambutsaga bwiganjemo gukwirakwiza urwango hagati y'Abahutu n'Abatutsi. RTLM yatangiye ibiganiro yigisha amacakubiri ariko ikajya isa n'ibikora mu rwenya no gutebya. Amwe mu magambo yakundaga gutambutsa harimo ngo “Abatutsi mwa Nyenzi mwe tuzabica!”. Nyuma yo guhanuka kw'indege ya Habyarimana ku ya 6 Mata 1994, RTLM yasakaje ikinyoma ko Abatutsi bigometse ari bo bishe Perezida maze ihamagarira Abahutu icyo yitaga intambara ya nyuma yo gutsemba Abatutsi. Imvugo yasubirwagamo kenshi ni iyo “Gutema ibiti birebire”. Amacakubiri n'urwango byakwirakwizwaga na RTLM byambutse ishyamba rya Nyungwe bigera no mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu. RTLM yatangiye yibasira Twagiramungu Faustin imushinja gukorana n'Inkotanyi. Yatambukije ubutumwa bugira buti “Ese mwo kagira Imana mwe, iyi Perefegitura yacu agiye kuyegurira Inkotanyi gute?” Aha bashakaga kwerekana ko Twagiramungu wari usanwe atavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Habyarimana akorana n'Inkotanyi, ko na we Abahutu bagomba kumenya imigambi ye bakayirwanya. Nyuma ya Twagiramungu, RTLM yadukiriye umugabo witwa Serubyogo Zacharie wari Perezida wa MDR muri Perefegitura ya Cyangugu, itambutsa ubutumwa bumwibasira aho Radiyo yagize iti:“... nyabuneka nimutabare, mutwamaganire
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
177 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu n'uwitwa Serubyogo, ... ”. Iyo radiyo rutwitsi yatangiye no kuranga aho uwo mugabo ari, aho umunyamakuru yagize ati : “....Serubyogo we uri ahantu bita i Giheke... ”. Ibyitirira abanya Cyangugu, RTLM yibasiye bikomeye Serubyogo ngo wari wagiye kwihisha ariko ngo bari bamaze kumugota. Bati: “Serubyogo atumereye nabi cyane. ” Ngo we na Twagiramungu batahuye ibinyoma byabo, bati: “burya baratubeshyaga ngo ni aba MDR none barimo baraduha Inkotanyi... nta Nkotanyi rero dushaka ino... nta bwo bishoboka”!. Ayo magambo ya RTLM ntiyabaye ay'ubusa, yatumye Serubyogo yicwa ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 199 4 yashyirwaga mu bikorwa. Hirya no hino kandi kuri za bariyeri Interahamwe zabaga zifite radio ziri kumva ibyo zibwirizwa gukora kuko abanyamakuru bazivumburiraga aho Abatutsi bihishe maze zikajya kubicirayo. RTLM n'abanyamakuru bayo banakunze gukora icengezamatwara bifashishije indirimbo za Bikindi Simoni na we uzwiho kuba yararirimbaga indirimbo zihamagarira Abahutu kwishyira hamwe bakarwanya Abatutsi by'umwihariko mu ndirimbo “Mbwira abumva” na “Nanga Abahutu”. Ibikorwa bya RTLM byagenzurwaga umunsi ku wundi na Kabuga Félicien wari Perezida wayo, Nahimana Ferdinand wari Umuyobozi wayo ( Directeur ), Barayagwiza Jean Bosco wari yungirije umuyobozi ( Directeur Adjoint ), Gahigi Gaspard wari umuyobozi ushinzwe gutunganya ibiganiro, Habimana Phocas wakoraga mu buyobozi ari n'umunyamakuru hamwe na Georges Ruggiu, Bemeriki Valérie, Habimana Kantano, Rucogoza Emmanuel, Nkomati Emmanuel na Hitimana Noheli bari abanyamakuru. 4. 11. Inama zitegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Kuva mu 1993 no mu ntangiriro za 1994, hakozwe inama zitandukanye zitegura Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyuma y'ihanurwa ry'indege ya Perezida Habyarimana Juvénal mu ijoro ryo ku itariki ya 6 rishyira tariki ya 7 Mata 1994 habaye inama zitandukanye zafatiwemo imyanzuro yo gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu inama zaitandukanye zakozwe ku rwego rwa Perefegitura na Komini.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
178 4. 11. 1. Ku rwego rwa perefegitura 4. 11. 1. 1. Mitingi ya MRND yo ku wa 7 Gashyantare 1993 Ku wa 7 Gashyantare 1993, ku isoko rya Bushenge mu yahoze ari Komini Gafunzo habaye mitingi ikomeye ya MRND yitabiriwe n'abayobozi ku rwego rw'igihugu, urwa perefegitura na komini, Interahamwe n'abaturage benshi. Iyo mitingi yitabiriwe n'abayobozi bakomeye batandukanye barimo Ngirumpatse Mathieu wari Perezida wa MRND ku rwego rw'igihugu, Nteziryayo Siméon wari Perezida wa MRND muri Perefegitura ya Cyangugu, Bagambiki Emmanuel wari Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu, Yusufu Munyakazi wari ukuriye Interahamwe zo mu Bugarama, Barigira Félicien, Gumiriza Hesron, Nsabimanna Callixte wayoboraga Uruganda rw'Icyayi rwa Shagasha, Nyandwi Christophe wari ukuriye Interahamwe muri Perefegitura ya Cyangugu, Nsengumuremyi Fulgence, Bicamumpaka Anicet, Mahirane Martin, Directeur Kayija, Kagenza Léo Fidèle n'abandi barwanashyaka ba MRND na CDR benshi. Iyo mitingi yitabiriwe kandi n'Interahamwe nyinshi zaje mu ma modoka za ONATRACOM n'imodoka z'Uruganda rw'Icyayi rwa Shagasha. Uwo munsi wabaye uw'amateka mu Bushenge kubera ko hari haje Radiyo Rwanda n'abanyamakuru bayo barimo Nsabimana Emmanuel watambutsaga ibiri kubera aho mu Bushenge. 283 Muri iyo mitingi hatanzwe ubutumwa bushimangira ko igihugu cyugarijwe n'umwanzi wateye aturutse hanze ariko afite ibyitso n'abandi bafatanyije hirya no hino, bityo ko no muri Perefegitura ya Cyangugu ahari. Ni muri urwo rwego abayobozi bahamagariye abarwanashyaka na MRND guhangana n'umwanzi, bemeza ko nta kigomba gukoma mu nkokora imigabo n'imigambi ya MRND, ko umwanzi aho ari hose bagomba kumurwanya. Umwanzi wavugwaga muri rusange yari Umututsi nk'uko byari bimaze gucengezwa mu Banyarwanda. Ubwo butumwa bw'ivangura n'amacakubiri bwatangiwe muri iyo mitingi bwakiriwe neza n'Interahamwe zahitaga zivuza ingoma n'amafirimbi, bagaragaza ko bishimiye umurongo bahawe. Nyuma y'iyo mitingi Interahamwe n'abarwanashyaka ba MRND bagiye kwiyakirira mu kabari ka Seromba Fidèle 283 Ikiganiro n'umutangabuhamya KAMPOGO Constance mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 2 Ugushyingo 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
179 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu kari mu Bushenge. Kuva ubwo nta Mututsi wongeye kugira amahoro kubera ko aho yanyuraga hose “abaturage bahitaga bamuryanira inzara, bati dore Inyenzi”!284 4. 11. 1. 2. Inama yo ku wa 14 Mutarama 1994 Ku wa 14 Mutarama 1994, hateguwe inama zabereye hirya no hino muri Perefegitura ya Cyangugu. Hari iyateraniye mu ngoro ya Muvoma ku musozi wa Cyangugu iyobowe na Nteziryayo Siméon wari Perezida wa MRND muri Perefegitura ya Cyangugu. Hari indi yabereye mu Bushenge iyobowe na Barigira Félicien; indi ibera mu Bugarama iyoborwa na Minisitiri Ntagerura André, hari n'iyabereye ku Rwesero i Nyamasheke. Muri izo nama zari zatumiwemo abayobozi ba givili na gisirikari, abakuru b'amashyaka n'Interahamwe, abakuru b'amadini n'abavuga rikijyana, hatanzwe ubutumwa ko igihugu kiri mu bihe by'intambara cyatewe n'Inyenzi-Nkotanyi, basaba buri wese gukora ibishoboka byose amasezerano ya Arusha akaburizwamo, aho abayobozi batazuyazaga no kuvuga mu buryo bweruye ko nibiba ngombwa no kwica bazica. 285 4. 11. 1. 3. Inama yabereye mu Ntemabiki kuri Hotel Ituze nyuma y'urupfu rwa Bucyana Martin Nyuma y'urupfu rwa Perezida wa CDR Bucyana Martin, Nyandwi Christophe yakoresheje inama yahuje urubyiruko rwaturutse mu mashyaka yose, ibera kuri Hoteli Ituze. Muri iyo nama, hemejwe ko Bucyana Martin yishwe n'Abatutsi, urubyiruko rukangurirwa kwitegura intambara yo kubarwanya. Iyo nama yahise itangirwamo ibikoresho by'ubwicanyi birimo imipanga n'amacumu. Mu babihawe harimo Sinasebeje Faustin n'abandi. Mu bitabiriye iyo nama harimo Sinasebeje Faustin, Mpakaniye Pierre, Gasigisigi Thomas, Nyagasenge, Havugimana, Muhawenayo, Daniel, Gakuru, Nsenga, Didace, Bizuru, Iyakaremye Pascal, Muzariwa, Fabien n'abandi. 286 Iyo nama yatangiwemo ubutumwa bwimakaza urwango hagati y'Abahutu n'Abatutsi mu buryo bweruye. Nk'uko bisobanurwa 284 Ikiganiro n'umutangabuhamya MBABAI Jean Paul mu Karere ka NYAMASHEKE ku wa 02 Ugushyingo 2017 285 Ikiganiro n'umutangabuhamya KAYUMBA Sébastien mu Karere ka RUSIZI ku wa 09 Ukwakira 2017 286 Inkiko Gacaca, Sinasebeje Faustin:Umutangabuhamya mu rubanza rwa Nyandwi Christophe, Rusizi, ku wa 2 Ukwakira 2018.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
180 na Ntamabyariro Joseph, muri iyo nama batanze ubutumwa ko “Inyenzi zifata Abahutu zikababaga, zikabakuramo amara zikayapfundikanya, ubundi bakirirwa ku musozi bameze batyo. Hari kandi abo bafata bakabatwika amaso bakayakuramo n'ibindi”. 287 Ubwo butumwa bwateye ubwoba abitabiriye inama, bamwe bataha bahindutse nk'inyamaswa bumva ko na bo bashobora gupfa urwo rupfu. Nyandwi Christophe yabwiye kandi abitabiriye inama ko ibintu birambiranye. Yagize ati: Ubu turarambiwe, kandi murabibona ko ibintu byageze iwa Ndabaga. Burya imbeba irya umuhini yototera isuka. Dore rero Bucyana baramwishe, mwitegure nimwe mugiye gukurikiraho. Ariko icyo nababwira ni uko igihe cyose tuzumva hari undi muyobozi wapfuye, muzahite muhurira ahantu hamwe, aho umuyobozi azaba yababwiye, hanyuma hafatwe umwanzuro w'ikigomba gukorwa. 288 Nk'uko Bisengimana Elisée abisobanura, Ubutumwa bwatangiwe muri iyo nama bwari bufitanye isano ya bugufi n'ibinyoma byakwirakwijwe mu gihe Jenoside yashyirwaga mu bikorwa, aho abicanyi birirwaga bavuga ko Abatutsi bari barateguye umugambi wo kwica Abahutu, ko bacukuye imyobo yo gutamo Abahutu, ko Abatutsi baguze ibikwasi byo kubatobora amaso ngo babagire impumyi, ko baguze imiti yo kuroga amazi n'ibindi. Ibyo byose ngo bikaba byaratahuwe mbere y'uko biba, bityo Abatutsi bagomba kubyishyura. 289 4. 11. 1. 4. Inama yo ku wa 11 Mata 1994 yayobowe na Perefe Bagambiki Emmanuel Ku wa 11 Mata 1994, Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu yatumije inama yabereye ku Ngoro ya Muvoma, ku musozi wa Cyangugu. Iyo nama yitabiriwe n'abayobozi bose ba Perefegitura, ubuyobozi bw'Ingabo na jandarumori, ababurugumesitiri, 287 Ikiganiro n'umutangabuhamya NTAMABYARIRO Joseph mu Karere ka RUSIZI ku wa 14 Ukwakira 2017 288 Ikiganiro n'umutangabuhamya NTAMABYARIRO Joseph mu Karere ka RUSIZI ku wa 14 Ukwakira 2017 289 Inyandiko z'Inkiko Gacaca, Ubuhamya bwa BISENGIMANA Elisée, 2005.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
290 Ikiganiro n'umutangabuhamya SINZABAKWIRA Straton ukomoka mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 19 Ukuboza 2017 i Kigali. 181 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu abakuriye amashyaka, abahagarariye amadini, abacuruzi bakomeye, abakonsiye, abavuga rikijyana n'abandi. Muri iyo nama, Perefe yavuze ko umwanzi yateye igihugu kandi ko umubyeyi wacu yapfuye none buri muntu asabwe kugenda yiteguye guhangana n'umwanzi muri komini ye. Yakomeje asobanura ko ibikoresho bihari, ko inama nirangira ababurugumesitiri bagenda Komanda akabaha imbunda. Nk'uko bisobanurwa na Burugumesitiri wa Komini Karengera Sinzabakwira Straton wari witabiriye iyo nama, abitabiriye inama bishimiye cyane imvugo ya Perefe, amashyi aba urufaya mu cyumba cy'inama. 290 Sinzabakwira Straton asobanura ko inama irangiye ababurugumesitiri bose bagiye muri Camp Karambo gufata imbunda. Sinzabakwira Straton ahabwa na Komanda Samuel Imanishimwe imbunda zo mu bwoko bwa Karacinikovi eshanu (5) na Grenade 20. Sinzabakwira Straton yahise ajya kuzitanga kuri bariyeri zari muri Komini ye ya Karengera. Bariyeri ya Ntendezi ni yo yari ikomeye, yayihaye imbunda 2 ziyongera ku yindi yari isanzwe ari iya komini ifitwe na Burigadiye wa Komini Mbanzarugamba Samuel wari usanzwe atuye i Ntendezi. Komanda Imanishimwe Samwel na we ubwe yahatanze imbunda 2, imwe ayiha Mbanzabigwi indi ayiha Mutabazi. Uretse izo mbunda, Sinzabakwira Straton akomeza asobanura ko gerenade zo zabaga ari nyinshi cyane. Muri rusange ibikoresho bya gisirikare byahabwaga abatojwe bazi kurasa cyangwa uwabaga yarigeze kujya mu gisirikari. Inama yo ku wa 11 Mata 1994 niyo yafatiwemo ibyemezo byo gutangira gushyira mu bikorwa mu buryo bweruye Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu. Ibyo bigashimangirwa n'uko kuri iyo tariki, nyuma y'inama, Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Hanika bahise bicwa ku mabwiriza ya Burugumesitiri wa Komini Gatare Rugwizangoga Fabien na Superefe wa Superefegitura ya Rwesero Terebura Gérard.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
291 Ikiganiro n'umutangabuhamya SINZABAKWIRA Straton ukomoka mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 19 Ukuboza 2017 i Kigali. 182 Inama yo ku wa 11 Mata 1994 yahuriranye n'inama yabereye i Kigali muri Hotel des Diplomates ihuje aba perefe bose, inama yari yatumijwe na Minisitiri w'Intebe Kambanda Jean. Mu gihe Perefe Bagambiki yamenyeshwaga ko agomba kuyitabira, yasobanuye ko we atari bubashe kuyitabira kubera ko na we yatumije inama ku rwego rwa Perefegitura. Ibyo byatumye koko atitabira inama ya Minisitiri w'Intebe, akoresha iye kugira ngo anoze ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Perefegitura yari abereye umuyobozi. 4. 11. 1. 5. Inama yo ku wa 18 Mata 1994 yayobowe na Perefe Bagambiki Emmanuel Ku wa 18 Mata 1994, abayobozi bose ba Perefegitura ya Cyangugu, ubuyobozi bw'Ingabo na jandarumori, ababurugumesitiri, abakuriye amashyaka, abahagarariye amadini, abacuruzi bakomeye, abakonseye, abavuga rikijyana n'abandi bongeye guhurira mu nama y'umutekano yabereye mu ngoro ya Muvoma ku musozi wa Cyangugu. Muri iyo nama hasuzumwe uko ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi ryifashe hirya no hino mu makomini, ababurugumesitiri basabwa buri wese gushyira mu bikorwa ibyo baba bemeranyijwe. 291 Kuva uwo munsi Interahamwe zakajije umurego mu kwica Abatutsi, akaba ari kuri iyo tariki hishwe Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Nkanka na Paruwasi ya Mibirizi. 4. 11. 1. 6. Inama yo ku wa 25 Mata 1994 yayobowe na Perefe Bagambiki Emmanuel Ku wa 25 Mata 1994, Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu yongeye gutumiza inama yabereye ku ngoro ya Muvoma ku musozi wa Cyangugu, itumirwamo abayobozi batandukanye kuva ku rwego rwa perefegitura kugera ku rwego rwa segiteri. Kimwe n'izayibanjirije, iyo nama yari igamije gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside rigeze. Ni bwo hagaragajwe ahantu hatandukanye hateraniye Abatutsi benshi bagerageje kwirwanaho (resistance ), ibitero bijyayo bikaneshwa, bigatuma kubica bitagera ku ntego yifuzwa n'abicanyi. Mu havuzwe harimo
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
294 Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Munyakazi Yusufu, (Munyakazi Yusufu (ICTR-97-36A), Arusha, 2011 183 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu kuri Paruwasi ya Nyamasheke, Paruwasi ya Shangi no kuri Paruwasi ya Mibirizi. Munyakazi Yusufu wari witabiriye inama na we yafashe ijambo ageza ku bitabiriye inama ubusabe yagejejweho na Ruzindana Obed wakomokaga ku Kibuye muri Komini Rwamatamu. Ruzindana Obed yari umucuruzi ukomeye ku Kibuye. Munyakazi yasobanuye ko Ruzindana yaje kumureba iwe mu Bugarama amusaba ubufasha bwo kwica Abatutsi ku Kibuye, cyane cyane abateraniye ku musozi wa Kizenga no mu Bisesero. Munyakazi yasoje ijambo rye yumvikanisha ko ubusabe bwa Ruzindana bwahabwa agaciro bakajya kubatabara. Munyakazi Yusufu arangije gutanga ubwo butumwa, Perefe yavuze ko bagomba gukora ibishoboka byose ubwo bufasha bukaboneka. Mu myanzuro yafashwe kuri icyo cyifuzo cya Ruzindana, buri komini yasabwe gutanga amafaranga ibihumbi mirongo ine (40. 000Frw), Perefegitura yo igatanga imodoka zo gutwara Interahamwe, hemezwa kandi ko Interahamwe za Yusufu zongerwa intwaro, amasasu, imbunda na grenades n'ibyo kurya maze bakajya kwica Abatutsi ku Kibuye, cyane cyane ku musozi wa Kizenga no mu Bisesero hari hateraniye Abatutsi benshi. 292 Kubera ko Munyakazi Yusufu yavukaga ku Kibuye, Ruzindana yamwitabaje nk'umuntu basangiye agace k'amavuko kandi bose basanzwe ari abacuruzi bakomeye, dore kandi ko Ruzindana yari asanzwe azi ingufu z'Interahamwe za Yusufu Munyakazi. Ni muri urwo rwego Interahamwe za Munyakazi Yusufu zagiye kwica Abatutsi ku Kibuye ku Musozi wa Kizenga kuwa 27 no kuwa 28 Mata 1994293, zigasubirayo ku wa 13 no ku wa 14 Gicurasi 1994 kwica Abatutsi mu Bisesero. 294 Mu rwego rwo guhangana n'Abatutsi bagerageje kwirwanaho, hafashwe umwanzuro ko Interahamwe za Munyakazi Yusufu mbere yo kujya kwica Abatutsi bo ku Kibuye mu Bisesero no ku musozi wa Kizenga zigomba kubanza kujya kwica i Shangi n'i Mibirizi. Icyo cyemezo cyashyizwe mu bikorwa ku wa 29 Mata 1994 ubwo Interahamwe za Yusufu Munyakazi zajyaga kwica Abatutsi bari bateraniye kuri Paruwasi Gatolika ya Shangi 292 Ikiganiro n'umutangabuhamya SINZABAKWIRA Straton ukomoka mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 19 Ukuboza 2017 i Kigali. 293 African Rigts, John Yusufu Munyakazi, Un génocidaire devenue refugié, 6 juin 1997, p. 35
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
184 mu yahoze ari Komini Gafunzo, bukeye ku wa 30 Mata 1994 zijya kwica Abatutsi bari bateraniye kuri Paruwasi Gatolika ya Mibirizi. 295 4. 11. 1. 7. Inama yo ku wa 2 Gicurasi 1994 yayobowe na Minisitiri Mbangura Daniel Ku wa 2 Gicurasi 1994, habaye inama yahuje abayobozi batandukanye muri Perefegitura ya Cyangugu ibera mu Ngoro ya Muvoma ku musozi wa Cyangugu. Byari biteganyijwe ko iyoborwa na Minisitiri w'Intebe Kambanda Jean ariko ntiyaboneka iyoborwa na Mbangura Daniel wari umaze kuba Minisitiri muri Perezidansi. Inama yitabiriwe kandi na Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Bwana Nsabumukunzi Straton, Minisitiri w'Inganda n'Ubucukuzi bw'Amabuye y'Agaciro Bwana Mugiraneza Prosper, abayobozi b'abaturage mu nzego zose, abahagarariye amadini, abakuru b'amashyaka n'abandi. Burugumesitiri wa Komini Karengera Sinzabakwira Straton wari muri iyo nama asobanura ko Minisitiri Mbangura Daniel yatangiye ija mbo rye abaza Perefe niba mu bitabiriye inama nta mwanzi ubarimo bicaranye, kugira ngo abe ari we babanza kurwanya mbere y'uko bajya kurwanya abandi. Iyo nama yibanze ku miterere y'umutekano muri Perefegitura ya Cyangugu, inzego zose zishishikarizwa kurwanya umwanzi aho ari hose. Birumvikana kandi ko muri kiriya gihe umwanzi bavugaga nta wundi uretse Umututsi. Iyo nama niyo yafatiwemo icyemezo cyo guhiga Umututsi aho ashobora kwihisha hose ku buryo nta we ugomba kuzabacika. Iyo nama kandi niyo yatumye Interahamwe zikwira imishwaro mu guhiga Abatutsi mu bihuru zikoresheje imbwa, bityo abari bacyihishe baravumburwa baricwa. 296 4. 11. 1. 8. Inama zayobowe na Perezida wa Repubulika Sindikubwabo Théodore Nk'uko bigaragara mu rubanza Ubushinjacyaha bwa ICTR buregamo Minisitiri NTAGERURA André, Perefe BAGAMBIKI Emmanuel, na Lt IMANISHIMWE Samuel, 295 Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Munyakazi Yusufu, (Munyakazi Yusufu (ICTR-97-36A), Arusha, 2011 296 Ikiganiro n'umutangabuhamya SINZABAKWIRA Straton ukomoka mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 19 Ukuboza 2017 i Kigali.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
185 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu bigashimangirwa kandi n'inyandiko y'umunyamakuru Dismas Nkezabera hamwe n'ubuhamya bwa Sinzabakwira Straton wari Burugumesitiri wa Komini Karengera ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa, Perezida wa Repubulika Sindikubwabo Théodore yasuye Perefegitura ya Cyangugu ku wa 17 Gicurasi 1994 no kuwa 10 Kamena 1994, agirana inama n'abategetsi bo muri Perefegitura ya Cyangugu ku ngoro ya Muvoma ku musozi wa Cyangugu. Nyuma y'izo nama, Perezida wa Repubulika Sindikubwabo Théodore yagarutse i Cyangugu ahunga, ku wa 16 Nyakanga 1994, ari kumwe n'abandi bayobozi bakuru b'Igihugu barimo Minisitiri w'Intebe Kambanda Jean, Umuyobozi w'Ibiro bya Perezida Mbangura Daniel, Minisitiri w'Ingabo Bizimana Augustin, Minisitiri w'Ubutabera Ntamabyaliro Agnès, Le chef du protocole du Président, le Major Mageza Désiré na Minisitiri w'Umuryango n'Iterambere ry'Umugore Nyiramasuhuko Pauline. Nyuma y'iminsi ibiri, ku wa mbere tariki ya 18 Nyakanga 1994 bahise bahava, bahungira i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. 297 4. 11. 1. 8. 1. Inama yo ku wa 17 Gicurasi 1994 yayobowe na Perezida Sindikubwabo Théodore Ku wa kabiri tariki ya 17 Gicurasi 1994, Perezida wa Repubulika Sindikubwabo Théodore yasuye Perefegitura ya Cyangugu nyuma yo gusura Perefegitura ya Kibuye ku wa mbere tariki ya 16 Gicurasi 1994. Muri urwo ruzinduko, Perezida yayoboye inama yabereye ku Ngoro ya Muvoma ku musozi wa Cyangugu, inama yari yatumiwemo abategetsi bose ba Perefegitura ya Cyangugu, abahagarariye amashyaka ya politiki n'abahagarariye inzego z'umutekano, abahagarariye amadini, imiryango itegamiye kuri Leta, abikorera n'abavuga rikijyana. Inama yarimo kandi na bamwe mu bategetsi bo mu nzego zo hejuru baherekeje Perezida wa Repubulika harimo Mugenzi Justin wari Minisitiri w'Ubucuruzi, Inganda n'Ubukorikori, Ntagerura André wari Minisitiri wo Gutwara Abantu no Gutumanaho, Dogiteri Murego wari uhagarariye amashyaka ya politiki ari muri guverinoma n'abandi. 297 Synthèse des activités du Gouvernement intérimaire et de ses membres à partir du 8 avril 1994: Kambanda Jean (déposition, TPIR, 15 mai 1998, T2-K7-76), p. 191
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
186 Iyo nama yibanze ku mutekano muri rusange. Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu yatangiye asobanura ko ituze ryagarutse muri perefegitura, ko ubwicanyi bwahagaze. Ibyo ariko byari ikinyoma cyambaye ubusa kubera ko yari azi neza ko Abatutsi bari bacyicwa hirya no hino. 298 Mu ijambo rye, Perezida wa Repubulika yashimiye abategetsi ba Perefegitura ya Cyangugu kuba barashyize mu bikorwa amabwiriza yatanzwe n'abayobozi b'igihugu nyuma y'iyicwa rya Perezida Habyarimana Juvénal. Mu by'ukuri yabashimiraga kuba barishe Abatutsi yirengagije ko abishwe nta ho bari bahuriye n'urugamba rwari hagati ya FAR na FPR. Perezida wa Repubulika Sindikubwabo Théodore yakomeje asobanura ko « n'ubwo FPR ikomeje kurangwa n'amananiza agamije gukomeza intambara, Guverinoma y'u Rwanda yo ntihwema kubahiriza inshingano n'imigambi yo kugarura umutekano mu gihugu no gushakisha uburyo intambara yahagarara. (..... ). »299 Aha ukaba wakwibaza umutekano batahwemye kugarura wari uwuhe mu gihe Abatutsi birirwaga bicirwa ku misozi hirya no hino mu gihugu. Sinzabakwira Straton asobanura ko Perezida wa Repubulika Sindikubwabo Théodore yasoje ijambo rye yibutsa abari mu nama ko umwanzi w'u Rwanda ari FPR-Inkotanyi n'ibyitso byabo, bityo ko bagomba gufatanya mu kumurwanya aho ari hose. Uruzinduko rwa Perezida rwahaye morale Abanyacyangugu, bumva ko bagomba gukomeza gushakisha Umututsi aho ari hose, akicwa. 4. 11. 1. 8. 2. Inama yo ku wa 10 Kamena 1994 yayobowe na Perezida wa Repubulika Sindikubwabo Théodore Ku wa 10 Kamena 1994, Perezida wa Repubulika Sindikubwabo Théodore yongeye gusura Perefegitura ya Cyangugu. Mu ruzinduko rwe, Perezida yakoresheje inama yabeyere ku ngoro ya Muvoma ku musozi wa Cyangugu. Burugumesitiri wa Komini Karengera Sinzabakwira Straton, witabiriye iyo nama asobanura ko “iyo nama yasaga n'igamije gushyira abantu ku murongo kuko icyo gihe Abahutu 298 Urubanza Ubushinjacyaha buregamo NTAGERURA André, BAGAMBIKI Emmanuel, and IMANISHIMWE Samuel, Case No. ICTR-99-46-T, igika cya 167, urupapuro rwa 44-45 299 Ikiganiro n'umutangabuhamya SINZABAKWIRA Straton ukomoka mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 19 Ukuboza 2017 i Kigali.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
187 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu na bo bari batangiye gusubiranamo, bamwe bati 'wowe wabaga muri opposition na we turakwica', ababaga barasahuye batangiye kubirwaniramo n'ibindi. Iyo nama yasuzumiwemo kandi uburyo habaho gusaranganya imitungo y'Abatutsi bishwe ndetse no gusibanganya ibimenyetso bya Jenoside. Mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama, hatanzwe amabwiriza yo guhinga amasambu yose, gusenya amazu yari asigaye ashinyitse, gukuraho imirambo yari ikigaragara hirya no hino ku gasozi ku buryo nta wamenya ko hari abantu bishwe. 300 Nyuma y'inama zakorwaga ku rwego rwa perefegitura, burugumesitiri yasabwaga kugeza imyanzuro y'inama ku baturage ayobora. Ni muri urwo rwego ba burugumesitiri na bo batahwemye gukoresha inama zitandukanye muri komini zabo kugira ngo basuzume uburyo imyanzuro yafashwe ku rwego rwa perefegitura igomba gushyirwa mu bikorwa. 4. 11. 2. Ku rwego rwa komini 4. 11. 2. 1. Inama yo ku wa 12 Mata 1994 yabereye muri Komini Gishoma Ku wa 12 Mata 1994, habaye inama y'umutekano muri Komini Gishoma iyobowe na Perefe Bagambiki Emmanuel na Burugumesitiri wa Komini Gishoma Nkubito Jean Chrysostome. Iyo nama yabereye ku biro bya Komini Gishoma yari yatumiwemo abakonsiye bose ba segiteri zigize Komini Gishoma, ba resiponsabule, umuntu umwe watoranyijwe muri buri serire, abahagarariye amadini n'amashyaka n'abandi. Inama yatangiye i saa yine n'igice. Ku murongo w'ibyigwa hari ukureba uko umutekano wifashe muri Komini. Nk'uko bisobanurwa na Sibomana Cyrille witabiriye iyo nama ahagarariye serire akomokamo, Burugumesitiri Nkubito Jean Chrysostome yatangije inama ashimira Perefe Bagambiki Emmanuel kuba yitabiriye inama yabo. Nkubito wakomeje ijambo afite uburakari bwinshi, yagize ati: “mwese uko muteraniye hano muzi ibibazo dufite by'umutekano igihugu cyatewe n'Inkotanyi kandi hari bamwe mu baturage bo muri komini yacu babifitemo uruhari. Twamenye ko hari imiryango yagiye yohereza abana babo mu Nkotanyi, mfite amafoto abo bantu bambaye imyenda ndetse bafite n'imbunda. 300 Ikiganiro n'umutangabuhamya SINZABAKWIRA Straton ukomoka mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 19 Ukuboza 2017 i Kigali.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
188 Hari nka Gasarasi, ntimumuzi? Uyu muhungu wo kwa Padiri Maryomeza, ntimumuzi?,....”. Asoza ijambo rye Burugumesitiri yahise asaba buri konsiye kugaragaza uko muri segiteri ye umutekano wifashe. Kubera uburakari burugumesitiri yavuganye ijambo rye, abantu bari mu nama bahise bagira ubwoba. Abashatse kunyomoza ibyo yavuze barimo Konseye Muganga Eldeulade wa Kiranga, Konseye wa Rwimbogo Mukamusoni Thacienne n'abandi agahita abacecekesha. 301 Abakonseye bahise bahabwa umwanya umwe ku wundi. Habimana Emmanuel wari Konseye wa Segiteri Gisagara yatangiye asobanura ko muri segiteri ye hameze neza, ariko bahita bamusamira hejuru, bamumerera nabi cyane bamushinja ko muri segiteri ye harimo abantu benshi bagiye mu Nkotanyi barimo Gatera Egide, Rubanguka Emmanuel, Polcalpe n'abandi. Hakurikiyeho Ngendahayo Léonard wari Konseye wa Segiteri Rukunguri asobanura ko muri segiteri ye umutekano ari mubi kubera ko hari Abatutsi bari gupfa bishwe n'Interahamwe zo kwa Yusufu Munyakazi, ndetse ko hari n'abari guhungira i Mibirizi. Ibyavuzwe na Konseye Ngendahayo Léonard nta wabyitayeho, bahise bakomereza kuri Rutabingwa Eustache wari Konseye wa Segiteri Gashonga, asobanura ko muri segiteri ye Abatutsi bari kumuteza ibibazo, ko basigaye barara irondo ukwabo, hakaba hari abari guturuka ku Munyinya n'inka zabo bakamuzira muri segiteri ku buryo na we Interahamwe zatangiye kumutera bavuga ko ari Umututsi. Burugumesitiri yahise amusubiza ko ahumura, ko ibyo atari ikibazo. Inama yakomeje iha umwanya Konseye wa Segiteri Kimbagiro Gashema Pangras asobanura muri rusange ko Interahamwe zibamereye nabi, ko zirirwa zihiga Abatutsi. Mukamusoni Thacienne wari Konseye wa Segiteri Rwimbogo yakomeje we asobanura ko hari Interahamwe zo muri Nyenji n'i Muhwehwe ziri gutera kwa padiri ndetse hari n'umugabo zishe. Inama yakomeje baha umwanya buri konseye wa segiteri, agaragaza uko umutekano wifashe muri segiteri. 302 Abakonseye bose bamaze gusobanura uko umutekano uhagaze muri segiteri zabo, aho abenshi bari bagaragaje ko 301 Ikiganiro n'umutangabuhamya SIBOMANA Cyrille ukomoka mu Karere ka RUSIZI, ku wa 05 Ukuboza 2017 i Kigali. 302 Ikiganiro n'umutangabuhamya HABIMANA Emmanuel mu Karere ka RUSIZI ku wa 17 Ukwakira 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
189 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Abatutsi bamerewe nabi, ko barimo kwicwa, nta cyigeze kivugwa ku iyicwa ry'Abatutsi ryari ryatangiye hirya no hino muri Komini Gishoma. Kwicwa kw'Abatutsi nta cyo byari bibwiye abayobozi. 303 Asoza inama, Perefe Bagambiki Emmanuel yasabye abitabiriye inama gukomeza umurego bakarinda imipaka nti hagire Inyenzi ibasha kwinjira, ababwira ko uzateshuka kuri iyo nshingano azagira ingorane. Interahamwe zibonye ko inama isojwe nta cyo zinenzwe mu bikorwa zatangiye byo kwica Abatutsi, zasohotse mu nama zishimye, zivuga mu majwi aranguruye ko noneho zigiye gukaza umurego. Iyo nama niyo yafunguye ku mugaragaro Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komini Gishoma, Cyimbogo na Nyakabuye byahanaga imbibi. 304 Uretse inama zaberaga kuri komini, hari kandi utunama twaberaga i Mushaka ku Mangazini akenshi tuyobowe na Burugumesitiri Nkubito Jean Chrysostome ndetse na Président wa MRND Rwakana Vénant wakomokaga i Ruhoko muri Nzahaha. Ahagana mu kwezi kwa Gicurasi, Burugumesitiri Nkubito yakoresheje inama i Ruhoko, avuga ko amahoro yabonetse, ko abantu bataha mu ngo zabo. Muri iyo nama ariko, burugumesitiri yaciriye amarenga Interahamwe, aho yabazaga ati: “ko mbona ibihuru bikiri byose?” Abandi na bo baramusubiza bati “utubabarire nyakubahwa, ibyo bihuru tugiye kubitema uzagaruka usanga byarashize”. Muri iryo joro ni bwo bishe umugore wa Kanyarubungo Dismas n'abandi. 305 Hari na none inama yabereye ku mugezi wa Gishoma iyobowe na Burugumesitiri Nkubito Chrysostome aho yavuze ko ubwicanyi bwahagaze, bituma n'abari bihishe bose bihishura ariko nyuma baricwa. 306 4. 11. 2. 2. Inama yo ku wa 12 Mata 1994 yabereye muri Komini Gisuma Ku wa 12 Mata 1994, hari inama yabereye kwa Semondo iwe mu rugo. Semondo yari asanzwe ari umuntu ufite ubutunzi bwinshi kandi avuga rikijyana muri komini. Iyo nama yari yitabiriwe n'abaturage benshi cyane maze Semondo aca iteka ko umuntu wese witwa Umututsi agomba gupfa uretse Sebukwe 303 Ikiganiro n'umutangabuhamya SIBOMANA Cyrille ukomoka mu Karere ka RUSIZI, Kigali ku wa 5 Ukuboza 2017 304 Ikiganiro n'umutangabuhamya HABIYAREMYE Ladislas mu Karere ka RUSIZI ku wa 17 Ukwakira 2017. 305 Ikiganiro n'umutangabuhamya RUBANGUKA Emmanuel mu Karere ka RUSIZI ku wa 24 Ukwakira 2017. 306 Ikiganiro n'umutangabuhamya BAYINGANA Félix mu Karere ka RUSIZI ku wa 18 Ukwakira 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
190 Mathias kuko we ngo ni umusaza kandi afite umwana ari kumurerera. Undi yavuze utagomba kwicwa ni muramu we Cyriaque. Nk'uko bisobanurwa na Nambajimana Donat wari muri iyo nama: “Jenoside itangiye twateraniye kwa Semondo turi benshi atubwira ko ikigiye gukorwa ari uguhiga Umututsi wese aho ari hose akicwa”. 307 Amaze gutanga ubwo butumwa Semondo yahise atanga na essence mu kajerekani yo gutwikira Abatutsi, ifatwa n'umuhungu we witwaga Nzanywayimana, kuva ubwo bahita batangira kwica no gutwikira Abatutsi. Nk'uko byemezwa na Nzeyimana Jean Baptiste iyo nama ni imwe mu zatumye ubwicanyi bukwira hirya no hino muri Komini Gisuma. 308 Uretse inama yabereye kwa Semondo, hari kandi inama Rwakazina Védaste wari Burigadiye wa Komini Gisuma yakoresheje ku kibuga cy'umupira mu Nyagatare. Ntihinyurwa Alfred asobanura ko muri iyo nama Rwakazina Védaste yashishikarije abayitabiriye kubanza kwica Abatutsi inka zabo bakazaba bazirya nyuma. Kuva ubwo ubwicanyi bwahise busakara muri Komini Gisuma, Interahamwe n'abaturage bakirirwa bica Abatutsi kugira ngo babone uko baza kwigabiza ibyabo. 309 4. 11. 2. 3. Inama yo ku wa 12 Mata 1994 yabereye muri Komini Nyakabuye Ku wa 12 Mata 1994, Burugumesitiriwa Komini Nyakabuye Bwana Nsengumuremyi Diogène afatanyije na Superefe wa Superefegitura ya Bugumya Bwana Nsengimana Etienne batumiye abakonseye bose n'abahagarariye amashyaka mu nama yabereye kuri Komini Nyakabuye. Iyo nama yatangiwemo ubutumwa bwo kwica Abatutsi kuko nijoro ubwicanyi bwahise butangira. Inama irangiye habayeho ukujijisha Abatutsi kwakozwe na Burugumesitiri Nsengumuremyi Diogène wafashe indangururamajwi ajya ku isoko rya Nyakabuye avuga ko: „ubwicanyi buri kubera muri Karengera bugomba kuhaguma, ntibugere muri Nyakabuye, kandi namwe baturage ntihagire uhunga, ntimugire ikibazo abantu muryame musinzire”. Ibyo bikaba byari amayeri yo kuyobya uburari kubera ko byageze nijoro Abatutsi batangira kwicwa. 310 Kuri iyo tariki kandi habaye 307 Ikiganiro n'umutangabuhamya NAMBAJIMANA Donat mu Karere ka RUSIZI ku wa 31 Ukwakira 2017 308 Ikiganiro n'umutangabuhamya NZEYIMANA Jean Baptiste mu Karere ka RUSIZI ku wa 11 Ukwakira 2017 309 Ikiganiro n'umutangabuhamya NTIHINYURWA Alfred mu Karere ka RUSIZI ku wa 11 Ukwakira 2017 310 Ikiganiro n'umutangabuhamya SINZABAKWIRA Jean Bosco mu Karere ka RUSIZI ku wa 16 Ukwakira 2017
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
191 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu inama yabereye ahitwa ku Kaveya i Nyamubembe muri Komini Nyakabuye iyobowe na Rwanteri Védaste wari umurwanashyaka wa MDR. Iyo nama yatangiwemo ubutumwa bw'abantu bagomba gupfa. 311 4. 11. 2. 4. Izindi nama Kuva muri Mata 1994, inama zitandukanye zakoreshejwe n'abayobozi hirya no hino mu makomini zitwa iz'umutekano, bagakora amalisiti y'abamaze kwicwa, maze abayobozi bagatanga ubutumwa bujijisha ko ubwicanyi bwahagaze, ko bunamuye icumu, basaba ko Abatutsi bataricwa bigaragaza. Ibyo ariko byari ibinyoma kubera ko uwihishuraga yahitaga yicwa. Muri Komini Kamembe, Burugumesitiri Mubirigi Jean Napoléon yakoreshaga inama buri ku cyumweru yitaga iy'umutekano ikabera ku kibuga cya Kamashangi mu Mujyi wa Kamembe. Mu by'ukuri yabaga agamije gusuzuma aho ubwicanyi bugeze, abamaze kwicwa ndetse n'abasigaye bagomba gushakishwa. Nk'uko bisobanurwa na Kwetumbari Joseph, nyuma y'inama yo ku wa 29 Mata 1994 hahise hicwa Abatutsi 9 barimo Rusamaki wari umu plombien, Sehene Jean wakoraga imigati, Kanyamagi wacuruzaga amagi n'inkoko, Vénuste wakoreraga imibare abacuruzi b'i Kamembe n'abandi. 312 Muri Komini Cyimbogo, ku wa 3 Gicurasi 1994 Bandetse Edouard yakoresheje inama yahuje Interahamwe ze ibera i Mibirizi ku Ngoro, baganira ku buryo Interahamwe zigomba kujya kwica Padiri Boneza Joseph na Padiri Kabera Ignace bari bakiri kuri Paruwasi i Mibirizi. Amakuru yageze kuri Musenyeri bituma ku wa 4 Gicurasi 1994 ajya kureba Perefe Bagambiki Emmanuel na Colonel Bavugamenshi Innocent wari umuyobozi mushya wa jandarumori muri Cyangugu kugira ngo baganire ku buryo bwo gukiza abapadiri be. Ibyo byatumye ku wa 5 Gicurasi 1994 Colonel Bavugamenshi Innocent abyukira i Mibirizi kuvugana na Bandetse Edouard na Padiri Mukuru Boneza Joseph. Uruzinduko rwe rwatanze agahenge kuko Colonel Bavugamenshi Innocent yahavuye bemeranyijwe na Bandetse ko Interahamwe ze zitagomba kongera gutera abapadiri n'impunzi zarokotse i Mibirizi. 313 311 Ikiganiro n'umutangabuhamya MPABAREMPORE Juvenal mu Karere ka RUSIZI ku wa 16 Ukwakira 2017 312 Ikiganiro n'umutangabuhamya KWETUMBALI Joseph mu Karere ka RUSIZI ku wa 19 Ukwakira 2017 313 Ndorimana Jean , op. cit, p. 78
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
192 Muri Komini Gafunzo Burugumesitiri yakoresheje inama yabereye ku Musave i Shangi, atanga ubutumwa ko ubwicanyi bwahagaze, ko bunamuye icumu, ko abihishe bigaragaza, ariko akongeraho ko umwanzi akiri wa wundi basanzwe bazi, baturanye. N'ubwo bavugaga ko ubwicanyi bwahagaze, ubutumwa batangaga bwakanguriraga abaturage gukomeza ubwicanyi. Kandi ni ko byagenze koko kubera ko umusaza witwa Révérien wahise yihishura bahise bamwica, bamutsinze kwa Hitimana. 314 Hari na none inama Burugumesitiri wa Komini Gafunzo Karorero Charles yakoresheje asaba kugabana amasambu y'Abatutsi bishwe. 315 Hari kandi inama y'abaturage yabereye kuri Segiteri Mukoma ku wa 9 Mata 1994 iyobowe na Konseye wa Segiteri Kanyarurembo. Muri iyo nama Konseye yavuze ko indege ya Habyarimana yarashwe n'Abatutsi. Kubera ko inama yarimo n'abasirikare, umusirikare witwaga Gahutu na Théodore w'i Gafuba bavuze ko bagomba gukaza amarondo kugira ngo hatagira Umututsi wambuka ajya muri Kongo, kandi ko umuntu wese wambutsa Umututsi azahita yicwa. Ubwo butumwa bwashimangiwe n'abacuruzi n'abavuga rikijyana barimo Simon Gashinyaguro, Niringiye Mariko alias Shitani, Sibomana Silas n'abandi. Kuri uwo munsi kandi inama nk'iyo yakoreshejwe muri Segiteri zose zigize Komini Gafunzo. 316 Muri Komini Kirambo, hari inama yabereye mu rusengero rwa Méthodiste Libre Kiborora iyobowe na Habiyakare Eliezer, ikaba igarukwaho kuba imwe mu zanogeje umugambi wo kwica Abatutsi bo mu Kibogora. 317 Hari kandi izindi nama zabereye ku biro bya Perefegitura ziyobowe na Perefe Bagambiki afatanyije n'abasirikari, muri Hotel Ituze, kuri komini, ku kibuga cy'indege cya Kamembe n'ahandi. 314 Ikiganiro n'umutangabuhamya MUKESHIMANA Pascal mu Karere ka NYAMASHEKE ku wa 02 Ugushyingo 2017 315 Ikiganiro n'umutangabuhamya KAYITARAMA Epimaque mu Karere ka NYAMASHEKE ku wa 02 Ugushyingo 2017 316 Ikiganiro n'umutangabuhamya NZIRIRANE Pascal mu Karere ka NYAMASHEKE ku wa 14 Ugushyingo 2017 317 Ikiganiro n'umutangabuhamya KAGORORA Jacques mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 21 Ugushyingo 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
193 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu IGICE CYA GATANU ISHYIRWA MU BIKORWA RYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU YAHOZE ARI PEREFEGITURA YA CYANGUGU Ku wa 07 Mata 1994, nyuma y'itangazo ryasomwe kuri Radiyo Rwanda na RTLM ryashyizweho umukono na Colonel Bagosora mu izina rya Minisitiri w'Ingabo ryemezaga urupfu rw'umukuru w'igihugu Perezida Habyarimana Juvénal318, Interahamwe zo muri Perefegitura ya Cyangugu zahise zisuganya, zifatanyije n'abasirikare, abajandarume, aba burugumesitiri n'abandi bategetsi bo mu nzego z'ibanze hamwe n'abaturage batangira kwica Abatutsi. Jenoside yakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Cyangugu yakoranywe ubukana bwinshi kubera ko imyiteguro yari yarashyizwemo imbaraga zidasanzwe. Interahamwe zari zaratojwe neza kandi zifite ibikoresho bihagije ndetse zishyigikiwe n'ubutegetsi n'abavuga rikijyana muri Perefegitura. Perefegitura ya Cyangugu yarimo kandi abarwanashyaka benshi b'amashyaka ya MDR na CDR yaranzwe no kwimakaza urwango, amacakubiri n'ivangura, no gukangurira Abahutu kwitabira Jenoside yakorewe Abatutsi. Guhera muri Mata kugera muri Nyakanga 1994, Abatutsi benshi bagizwe n'abagabo, abagore n'abana bagabweho ibitero baricwa, bicirwa mu ngo zabo n'aho bahungiye. Abagabye ibitero barimo abapolisi, abasirikare, abajandarume, Interahamwe n'abaturage. Abicanyi nta cyo bikangaga, babyukaga bajya guhiga no kwica abaturanyi babo babaziza gusa ko ari Abatutsi. Kubera umwete Interahamwe zari zifite, zibyuka zijya guhiga no kwica Abatutsi aho bahungiye, mu ngo ndetse no hirya no hino mu bihuru, byatumye ku wa 30 Mata 1994 RTLM itangaza ko Abatutsi bose mu gihugu bazaba bishwe bitarenze tariki ya 4 Gicurasi 1994. Iyo tariki ikaba ari wo munsi wari wateganyijwe wo gushyingura uwari Perezida Habyarimana Juvénal. 318 Indege Perezida Habyarimana Juvenal yaguyemo hamwe na Ntaryamira Cyprien wari Perezida w'Uburundi, Generali Majoro Nsabimana Déogratias wari Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Dogiteri Akingeneye Emmanuel wari Umuganga wa Perezida Habyarimana na Koloneli Elie Sagatwa wari Chef de Cabinet du Ministère de la Defence, beau frère et Secretaire particulier du Président.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
194 5. 1 Ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Kamembe Komini Kamembe yarimo icyicaro cya Perefegitura ya Cyangugu. Ni yo yabarizwagamo Umujyi wa Cyangugu (Kamembe) n'ubuyobozi bw'inzego za gisivili na gisirakare ku rwego rwa perefegitura. Yabarizwagamo ikigo cya gisirikare cya Camp Karambo cyari gikuriwe mu 1994 na LT Imanishimwe Samuel, ubuyobozi bwa jandarumori bwari bukuriwe na Lt Colonel Ladislas Munyarugerero wasimbuwe na Colonel Bavugamenshi Innocent mu mpera z'ukwezi kwa Mata ndetse n'Ubushinjacyaha bwari bukuriwe na Ndorimana wari wungirijwe na Nchamihigo Siméon. 5. 1. 1 Ishusho rusange y'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Kamembe Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga gushyirwa mu bikorwa, kwica Abatutsi mu yahoze ari Komini Kamembe byahereye mu mujyi wa Kamembe. Ku wa 7 Mata 1994 ahagana i saa yine za mu gitondo, hishwe Docteur Nagapfizi Ignace wari Médecin Directeur de la Région Sanitaire de Cyangugu wari umurwanashyaka wa PL, yakwikiwe imbere y'iwe319 ahitwa ku Mucyo. Hishwe kandi Karangwa wari umucuruziukomeye mu Mujyi wa Kamembe, ari umurwanashyaka ukomeye wa PSD i Cyangugu, hicwa Niyonzima Anicet wari umurwanashyaka ukomeye wa PL, Ndayisaba n'umuryango we, Kongo wari umucuruzi ukomeye i Kamembe n'abandi. 320 Kubera ko Interahamwe zasaga n'iziteguye kandi zaratojwe bihagije, ibikoresho by'ubwicanyi zarabihawe, ubwicanyi bwahise busakara muri Komini Kamembe yose. Mu yahoze ari Segiteri Kamembe, Abatutsi biciwe mu Kadasomwa, kuri Stade Kamarampaka no mu nkengero zayo, mu yahoze ari Serire Gatovu no hirya no hino mu Mujyi wa Kamembe. Abatutsi biciwe kandi mu yahoze ari Segiteri Rwahi ku biro bya Komini Kamembe. Abatutsi biciwe na none mu yahoze ari Segiteri Muhari cyane cyane muri Serire Kamatita na 319 Ndorimana Jean , op. Cit., p. 40 320 ICTR, Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Ncamihigo Siméon, Case No. ICTR-2001-63-A,. 2010, p. 60, Igika cya 181
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
195 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Kamanyenga. Abatutsi biciwe mu yahoze ari Segiteri Cyibumba muri Serire Kazungu, imirambo bayijugunya mu Kiyaga cya Kivu. Abatutsi bo ku Nkombo bo biciwe muri Bigoga i Gisunyu ndetse no muri Gashenyi, imirambo bayijugunya mu kiyaga cya Kivu. Abatutsi bo muri Nkanka n'ibice bihegereye bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Nkanka ndetse no ku biro bya Komini Kamembe bakeka ko bashobora kuharokokera ariko si ko byagenze, Interahamwe zarahabasanze zirabica. Mu Kagari ka Muyange ku Rusunyu hishwe Abatutsi benshi barimo Hategekimana, Habiyaremye Fiacre, Twagiramungu JMV, Habyarimana Marc, Kubwimana, Itegekwanande, Gakwaya Vénuste, Gakwandi Théoneste, Mukankusi Marie n'abandi. Abenshi muri bo imirambo yabo bayijugunye mu Kiyaga cya Kivu. Igitero cyabishe cyari kiyobowe na Ntakirutimana Viateur wari umusirikare, Sezibera Epimaque, Hagena n'abandi. 321 Abatutsi biciwe kandi mu ngo zabo aho bari batuye, aho bihishe mu bihuru, mu baturanyi n'ahandi. Mu bari ku isonga mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Kamembe harimo Burugumesitiri wa Komini Kamembe Mubiligi Jean- Napoléon, Perefe Bagambiki Emmanuel, LT Imanishimwe Samuel wayoboraga ikigo cya gisirikare cya Karambo, Siméon Nchamihigo wari Umushinjacyaha i Cyangugu, Nyandwi Christophe, Gatera Casmir wari Burigadiye wa Komini Kamembe n'abandi. 5. 1. 2 Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Stade Kamarampaka no mu nkengero zayo Nyuma y'urupfu rwa Bucyana Martin wari Perezida wa CDR, Abatutsi barahizwe bikomeye, amazu yabo aratwikwa, andi arasenywa, imitungo yabo irasahurwa, biba ngombwa ko bahungira mu Kigo cya Centre de Pastorale 'INCUTI' kuri Paruwasi Katedarali ya Cyangugu. Abahahungiye bahagiriye agahenge k'agahe gato, abenshi muri bo babasha no gusubira mu byabo n'ubwo ibyinshi byari byarangijwe. Hasigaye gusa abagera kuri 45 bo mu miryango 321 Inyandiko z'Inkiko Gacaca, igitabo cy'ikusanyamakuru mu Kagali ka Muyange, Umurenge wa Nkanka, Akarere ka Rusizi
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
196 ya Habimana Jean Marie Vianney, Sibomana Bénoit, Nkata Bernard, Bushiru Gaëtan na Gakwaya Théophile, bakomeza kuhaba kugera ku wa 7 Mata 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga. 322 Kuba Abatutsi barahungiye kuri Paruwasi Katedarali ya Cyangugu bakaharokokera, byatumye kuva ku wa 7 Mata 1994 Abatutsi benshi baturutse Giheke, Nyakanyinya, Gihundwe, Nkanka n'ahandi bongera kuhahungira. Mu gihe Jenoside yashyirwaga mu bikorwa ariko nta mahoro bahagiriye kubera ko Interahamwe zahoraga zibagabaho ibitero zikabica. Nk'uko bigaragara mu gitabo cya Ndorimana Jean, ku wa 11 Mata 1994, Yusufu Munyakazi aherekejwe n'Interahamwe ze yabyukiye kuri Paruwasi Katedarali ya Cyangugu agiye gushaka umukwe we witwaga Ntawiha Emmanuel wari usanzwe ari Umwarimu ku Ishuri Nderabarezi rya Mururu (Ecole Normale Primaire de Mururu ), ahageze amukura mu bagombaga kwicwa aramujyana. Ndorimana Jean asobanura ko icyo gitero cyanyanyagije impunzi, abagera kuri batanu bicirwa mu kigo cya Gisirikare. 323 Bimaze kugaragara ko Abatutsi bahungiye kuri Paruwasi Katedarali ya Cyangugu nabo bashobora kwicwa nk'uko byari bimaze kuba hirya no hino ku maparuwasi, abayobozi ba Diyosezi bigiriye inama yo gushinganisha impunzi zigera ku bihumbi bitanu bari bamaze kwakira. Umutangabuhamya LY mu rubanza Ubushinjacyaha buregamo Minisitiri André Ntagerura, Perefe Bagambiki Emmanuel la LT Imanishimwe Samwel asobanura ko kuwa 14 Mata 1994 Musenyeri Ntihinyurwa Thaddée na Ndorimana Jean wayoboraga Katedrali ya Cyangugu bagiranye inama na Perefe Bagambiki Emmanuel, Lt Imanishimwe Samuel, Munyarugerero Vincent wayoboraga Jandarumori na Procureur Ndorimana wayobora Ubushinjacyaha muri Perefegitura ya Cyangugu. Muri iyo nama yabereye kwa Musenyeri, abayobozi ba Kiriziya basabye ko ubuyobozi bwakwita ku mpunzi zabahungiyeho, bakabacungira umutekano, bashimangira kandi ko ubuyobozi bubishatse, impunzi bafite zabona umutekano usesuye. Nk'uko kandi bigaragara no mu gitabo cya Ndorimana Jean, umutangabuhamya LY akomeza asobanura ko Imanishimwe 322 Ndorimana Jean, op. cit., p. 35 323 Ndorimana Jean, op. Cit., p. 43-44.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
197 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu yabwiye abitabiriye inama ko amaherezo izo mpunzi zizicwa keretse Kiriziya isabye RPF guhagarika imirwano. Inama yarangiye Perefe Bagambiki Emmanuel abwiye Musenyeri ko bagiye kwiga kuri icyo kibazo. 324 Ku wa 15 Mata 1994 ahagana i saa cyenda (15h), Perefe Bagambiki Emanuel ari kumwe na Lt Imanishimwe Samuel na Munyarugerero Vincent bagiye kureba Musenyeri, bamugezaho umwanzuro wafashwe wo kwimurira impunzi muri Stade Kamarampaka kubera ko aho bari kuri Katedrali ari hato batabasha kubarindira umutekano uko bikwiye. Impunzi zahise ziterana, zimenyeshwa umwanzuro wafashwe, ariko zanga kubyemera kugeza abayobozi ba Diyosezi babijeje ko ariho abategetsi bahisemo kubarindira umutekano. 325 Kubera ubwoba bwinshi impunzi zagize, Musenyeri Ntihinyurwa Thaddée yahise abajya imbere, abandi baramu- kurikira, bagenda bari ku mirongo ine iringaniye nk'uko byari byategetswe n'abayobozi. 326 Kugenda ku mirongo byafashije abayobozi kumenya abantu bose bagiye muri stade, bityo abo bakeneye bakazajya kubafata bizeye neza ko ari ho bari. Mu ibanga rikomeye hasigaye kuri Paruwasi Katedarali ya Cyangugu Habimana Jean Marie Vianney alias Gapfumu wari umucuruzi, abapadiri bari bamuhishe muri plafond, hamwe na Gatake Ananie, Vital na Félicien. 327 Impunzi zigeze muri Stade zakomeje kwiyongera kuko haje Abatutsi bari bahungiye muri Groupe Scolaire ya Gihundwe n'abandi baturutse hirya no hino mu nkengero za Stade. Muri Stade Kamarampaka nta mpunzi n'imwe yari yemerewe gusohoka, ababigeragezaga bahitaga bicwa. Aho kurindirwa umutekano nk'uko bari babyijejwe, buri munsi Perefe Bagambiki Emmanuel, Lt Imanishimwe Samuel n'abo bari bafatanyije bazaga muri Stade igihe cyose bashakiye gutwara abo bajya kwica bahereye cyane cyane ku bajijutse (abize) n'abacuruzi. 324 ICTR, The Prosecutor Vs. André Ntagerura, Emmanuel Bagambiki, Samwel Imanishimwe, Case No. ICTR-99-46-T, 2004, p. 58, Igika cya 227, Bigaragara kandi mu gitabo cya Ndorimana Jean, op. Cit., p. 53-54. 325 ICTR, The Prosecutor Vs. André Ntagerura, Emmanuel Bagambiki, Samwel Imanishimwe, Case No. ICTR-99-46-T, 2004, p. 59, Igika cya 228. 326 ICTR, The Prosecutor Vs. André Ntagerura, Emmanuel Bagambiki, Samwel Imanishimwe, Case No. ICTR-99-46-T, 2004, p. 59, Igika cya 229. 327 ICTR, The Prosecutor Vs. André Ntagerura, Emmanuel Bagambiki, Samwel Imanishimwe, Case No. ICTR-99-46-T, 2004, p. 59, Igika cya 230.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
198 Ni muri urwo rwego ku wa 16 Mata 1994 ahagana i saa kumi, nyuma y'umunsi umwe gusa impunzi zikuwe kuri Paruwasi Katedarali ya Cyangugu, aba mbere bahise basohorwa muri Stade bajya kwicwa. Perefe Bagambiki Emmanuel yinjiye muri Stade Kamarampaka ari kumwe na Lt Imanishimwe Samuel, Komanda Munyarugerero Vincent wari ukuriye jandarumori i Cyangugu, Substitut du Procureur Nchamihigo Siméon, Procureur Ndorimana, Superefe Kamonyo, Nyandwi Christophe, Remesha Siméon wari Directeur wa Groupe Scolaire ya Gihundwe n'abandi basirikari. Perefe yahise asaba impunzi kwegerana, maze arababwira ati: Hano muhateraniye muturutse mu mpande zitandukanye kandi muri benshi, bityo ejo bazatangira kubazanira ibyo kurya n'ibikoresho by'isuku. Akomeza avuga ariko ko hari abantu aje kureba basize bakoreye bene wabo ibyaha, abaturage bakaba babashinja kuba bari batunze imbunda na grenades, kandi ko hari n'abari batunze n'amaradiyo yo kuvuganiraho n'Inkotanyi. Asaba ko uwo baza guhamagara kuri lisiti bafite ahaguruka akaza imbere y'abandi. Perefe Bagambiki yahise asaba Komanda Munyarugerero Vincent gusoma amazina bari bafite kuri lisiti. Komanda Munyarugerero Vincent yahamagaye abantu 13 barimo Nzisabira Trojan, Mihigo Rémy, Sibomana Bénoît, Mugabo Dominique, Ndorimana Appien, Fidèle, Murekezi Fidele, Mugabo Albert, Ibambasi, Nsengiyumva Léonard, Twagiramungu Albert, Nkata Bernard na Marianne Baziruwiha. Nyuma bahise babasohora muri Stade. Bageze hanze biyongereye kuri Habimana Jean Marie Vianney alias Gapfumu, Gatake Ananie alias Problème wari usanzwe ari umucuruzi, Vital wakoraga amashanyarazi i Kamembe na Félicien wari waraturutse i Shangi, bo bari babakuye kuri Paruwasi Katedrali ya Cyangugu aho bari basigaye bihishe. Abo bose bahise babapakira imodoka ya Daihatsu bari bazanye. Baziruwiha Marianne wari usanzwe akora kuri Perefegitura ya Cyangugu akuriye service agricole yasabye ko atagenda muri Daihatsu, maze ajyana na Komanda Munyarugerero Vincent mu
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
199 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu modoka yarimo. Abajyanywe muri ya Daihatsu bahise bajya kwicirwa mu Gatandara, Marianne Baziruwiha acikishwa na Komanda Munyarugerero Vincent wamujyanye iwe, arokoka atyo. Madamu Baziruwiha Marianne yari Perezida wa PSD muri Perefegitura ya Cyangugu ariko akomoka i Butare. Imirambo y'abishwe bayijugunye mu cyobo kwa Habimana Jean Marie Vianney alias Gapfumu i Kamarebe mu yahoze ari Segiteri Mutongo. 328 Ku wa 22 Mata 1994 ahagana i saa kumi n'ebyiri (18h), S/LT Irankunda yagiye muri Stade asohora abantu 15 barimo Substitut Nkusi Géorge, Damascène wari Ingénieur wa Projet Pêche i Cyangugu, Karemera Joseph wari Directeur w'amashuri abanza, Kayiranga Gilbert wari umuyobozi w'Abakarisimatike, Kamuzinzi Jean Damascène wari umwarimu anakurikirana imirimo ya Centrale Gatolika ya Munyove, Hakizimana Joseph wakoraga imirimo y'ubuvunjayi ku Rusizi rwa 1 n'abandi. Bose bahise bajya kwicwa kuko ntawongeye kumenya agakuru kabo. 329 Ku itariki ya 28 Mata 1994, batwaye na none Abatutsi bagera kuri 40 bajya kwicwa. Ibyo byateye agahinda gakomeye impunzi zasigaye muri Stade, zibona ko amaherezo zizashira Interahamwe zibica buhoro buhoro maze zigira inama yo kuhava zitorotse zigahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ni bwo mu rukerera rwo ku wa 29 Mata 1994 ahagana saa kumi za mu gitondo (4h) impunzi zasohotse muri Stade, zifata inzira zerekera ku mupaka ujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Uwo mugambi ntiwahiriye impunzi kubera ko zigenze nka metero 700 Interahamwe zahise zibimenya, zirabagota maze zifatanyije n'abasirikare zibicamo benshi nk'uko bisobanurwa na Kayihura Théoneste: Twabonye nta gisigaye ko bagiye kutumara, dufata umwanzuro wo gutoroka tugahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Muri uwo mugambi twiremyemo amatsinda umunani: itsinda rya mbere ritangiza urugendo andi akurikiraho. Abari mu itsinda 328 Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Nchamihigo Siméon, Case No. ICTR-01-63-T, Judjement and Sentence, urupapuro rwa 38, igika cya 176, 178; urupapuro rwa 47, igika cya 220. 329 Ndorimana Jean, op. cit., p. 69
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
200 rya mberetugeze hafi y'umupakatwasanze Interahamwe zadutangatanze zitangira kudutemugura. Tugarutse dusanga n'inyuma abasirikare batangiye kuturasa, baratwica, uwo munsi hishwe abantu benshi cyane. Abagize amahirwe yo kurokoka twasubiye muri Stade. Imana ni yo yonyine yakinze akaboko kuko bari biyemeje kutwica bakatumara. 330 Kuba impunzi zaragerageje gutoroka byateye Perefe Bagambiki Emmanuel umujinya no kwibaza icyakorwa kuko yaketse ko hari igihe bashobora gutoroka koko. Ni bwo mu nama y'umutekano yo ku wa 10 Gicurasi 1994 yabereye ku Ngoro ya MRND ku musozi wa Cyangugu hafashwe icyemezo cyo kubajyana i Nyarushishi. Iyo nama yari iyobowe na Minisitiri w'Amashuri Makuru n'Ubushakashatsi mu by'Ubuhanga Mbangura Daniel. 331 Imyanzuro y'inama yahise ishyirwa bu bikorwa, maze bukeye ku wa 11 Gicurasi 1994 icyiciro cya mbere cy'Abatutsi bari muri Stade Kamarampaka bajyanwa mu Nkambi i Nyarushishi baherekejwe n'Abakorerabushake ba CICR. Ku wa 14 Gicurasi 1994, icyiciro cya kabiri cyajyanywe i Nyarushishi. 332 Ku wa 11 Kamena 1994, inama y'umutekano ya Perefegitura ya Cyangugu yanzuye ko impunzi zose zisigaye muri Stade Kamarampaka zijyanwa i Nyarushishi. Sinzabakwira Straton asobanura ko uwo mwanzuro wahise ushyirwa mu bikorwa ku buryo kugera mu ma saa kumi (16h) nta mpunzi n'imwe yari isigaye muri Stade. Umutangabuhamya mu rubanza Ubushinjacyaha bure- gamo Minisitiri Ntagerura André, Perefe Bagambiki Emmanuel na Lt Imanishimwe Samwel asobanura ko icyemezo cyo kujyana impunzi i Nyarushishi cyafashwe nyuma y'ubusabe bw'Abayobozi ba Diyosezi ya Cyangugu na CICR batahwemye kugaragaza ko ibibazo by'imibereho mibi y'impunzi ziri muri Stade byakemurwa, maze ubuyobozi bwa Perefegitura bufata umwanzuro wo kubajyana i Nyarushishi bavuga ko ho hari ibikenerwa bya ngombwa (imisarane, amazi, amashitingi... )333 330 Ikiganiro n'umutangabuhamya KAYIHURA Théoneste mu Karere ka RUSIZI ku wa 11 Ukwakira 2017 331 Ikiganiro n'umutangabuhamya SINZABAKWIRA Straton ukomoka mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 19 Ukuboza 2017 i Kigali. 332 Ikiganiro n'umutangabuhamya HABIMANA Casimir mu Karere ka RUSIZI, Ukwakira 2017. 333 ICTR, The Prosecutor Vs. André Ntagerura, Emmanuel Bagambiki , Samwel Imanishimwe, Case No. ICTR-99-46-T, 2004, p. 162, igika cya 601
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
201 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu dore ko hari hasanzwe hari inkambi yabagamo impunzi z'Abarundi. Mu bari ku isonga mu bikorwa by'ubwicanyi bwahitanye Abatutsi muri Stade Kamarampaka harimo Emmanuel Bagambiki wari perefe wa Cyangugu, LT Samuel Imanishimwe wayoboraga ikigo cya gisirikare cya Karambo, Siméon Nchamihigo wari umushinjacyaha i Cyangugu, Munyarugerero Vincent wayoboraga jandarumori i Cyangugu n'abandi. Abatutsi bose biciwe kuri Stade Kamarampaka no mu nkengero zayo bashyinguye mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kamembe. 5. 1. 3 Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Mujyi wa Kamembe Kuva ku wa 7 Mata 1994, Abatutsi bahise batangira kwicwa mu Mujyi wa Kamembe. Umuntu wa mbere wishwe rugikubita ni Docteur Nagapfizi Ignace wishwe n'Interahamwe zamutwikiye muri matelas mu ma saa yine za mu gitondo (10h), yicirwa imbere y'ahitwa ku Mucyo. Kuva ubwo ubwicanyi bwahise bukwira muri Kamembe yose. Nk'uko Nikuze Maya wari utuye Kamashangi mu Mujyi wa Kamembe abisobanura: Kuva ku wa 7 Mata 1994, Abatutsi batangiye kwicwa. Igitero cya mbere cyishe Abatutsi muri Kamembe cyaturutse ku Ibarabara rya kabiri ( 2). Interahamwe zigeze ku kazu k'amazi zigabanyijemo amatsinda atatu (3) zimwe zijya kwica muri Cité, izindi zijya kwica mu Kannyogo. Itsinda rya gatatu (3) ryagiye muri Mbangira. Mu bishwe ni ibyo bitero harimo Maniraguha Déo, Sehene, Kanyamagi n'abandi. Nyuma imibiri yabo yashyinguwe Kamashangi. 334 Abatutsi bo mu Mujyi wa Kamembe bishwe kandi n'igitero cy'Abarundi cyaje gisaka muri buri rugo, cyica Gakuba n'abandi. Hari kandi Abatutsi bakuraga hirya no hino bakajya kubicira inyuma y'isoko rya Kamembe no kuri Segiteri ya Kamembe. 335 Ku wa 31 Gicurasi 1994 nibwo hakozwe igikorwa cyo kujya kujugunya mu byobo rusange imirambo y'Abatutsi biciwe mu mihanda mu mujyi wa Kamembe no mu nkengero zawo. 334 Ikiganiro n'umutangabuhamya NIKUZE Maya mu Karere ka RUSIZI ku wa 11 Ukwakira 2017 335 Ikiganiro n'umutangabuhamya KWETUMBALI Joseph mu Karere ka RUSIZI ku wa 19 Ukwakira 2017
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
202 Imirambo yatwawe n'imodoka ya Daihatsu y'uruganda rwa SONAFRUITS rwakoreraga muri Komini Cyimbogo. Iyo modoka yari yahawe ikirango cya CROIX-ROUGE. Nzeyimana Pius wasimburanaga na Mivumbi Damien bombi bari aba Assistants Médicaux, bafatanyije n'itsinda ry'abagororwa bari bariyise “Rwaserera” bakoze akazi ko gupakira iyo mirambo no kuyihamba aho imodoka yajyaga kuyijugunya hirya no hino mu byobo rusange. 336 Ku wa 4 Kamena 1994, abasirikare bakoze isaka urugo ku rundi mu Mujyi wa Kamembe bavuga ko bari gushaka Inkotanyi n'ibyitso byazo. Ibyo byakozwe nyuma y'ibihuha byari byakwirakwijwe ko hari impunzi zasohotse muri Stade Kamarampaka zijya kwihisha mu mujyi. Bagiye babaza indangamuntu buri muntu wese maze abo zanditseho ko ari Abatutsi babashyira ku ruhande nyuma barabajyana barabica. 337 Abatutsi bo mu mujyi wa Kamembe bishwe n'abasirikare n'abajandarume bafatanyije n'Interahamwe zari zuzuye hirya no hino. Inyandiko z'Inkiko Gacaca zigaragaza ko mu bamamaye mu bikorwa byo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mujyi wa Kamembe harimo Perefe Bagambiki Emmanuel, LT Imashimwe Samwel wayoboraga Camp Karambo, Bayingana Bernardin wari umurwanshyaka ukomeye wa CDR, Gahutu Théogene wari Umujandarume, Nyandwi Alexandre wari umupolisi n'umurwanshyaka wa MDR, Nabonibo Edmond wari umuhesha w'Inkiko n'umurwashyaka ukomeye wa CDR, Gasigisigi Thomas washishikarizaga urubyiruko kwitabira imitwe yitwara gisirikare, Mukene Pacal Ajida wari Interahamwe, Badaha wari umusirikare, Nchamihigo Siméon wari Substitut wa Procureur, Nywandwi Christophe, Nahimana Pontien wari umuyobozi wa Gereza ya Cyangugu, Kajangwe Célestin wari umucamanza aba no mu itsinda bitaga ubumwe bw'Abahutu (Tuva indi imwe), Emile wari Konseye wa Segiteri Kamembe, Nkubili Paulin, Rwagakinga, Ntaganira Nathan, Rurangirwa, Uwabuzake Bosco, Bantali Ripa, Majyambere Eliphaz, Superefe Munyengabe Théodore, Ruberanziza Marc bitaga Bikomagu wari umusirikare, Ngagi na Bareberaho bari aba douaniens, Mubumbyi Manassée wari 336 Ndorimana Jean, op. cit., p. 91 337 Ikiganiro n'umutangabuhamya KAYIGIRE Vincent mu Karere ka RUSIZI ku wa 16 Ukwakira 2017
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
203 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Interahamwe akaba n'umucuruzi, Gafaranga, Bandetse Edouard, Kimputu Salomon, Mubirigi Napoléon wari Burugu- mesitiri wa Komini Kamembe n'abandi. 338 Abatutsi biciwe mu Mujyi wa Kamembe bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kamembe. 5. 1. 4 Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Kadasomwa Ku wa 14 Mata 1994, Abatutsi bari bavuye i Munyove, Nyagatare na Shagasha mu yahoze ari Komini Gisuma bahunga ubwicanyi berekeza kuri Stade Kamarampaka biciwe mu Kadasomwa mu Murenge wa Kamembe. Nk'uko byasobanuwe n'umutangabuhamya mu rubanza Ubushinjacyaha bwarega- gamo Minisitiri Ntagerura André, Perefe Bagambiki Emmanuel na Samuel Imanishimwe: Kugera ku wa 14 Mata 1994, Abatutsi bo muri Komini Gisuma bari bihishe mu mashyamba no mu bihuru babonye ko ubwicanyi bwakomeye kandi ko Interahamwe zakajije umurego wo guhiga no kwica Abatutsi hirya no hino bafata umwanzuro wo guhungira kuri Stade Kamarampaka. Mu gihe berekezaga kuri Stade bagiye bahura n'abandi mu nzira ku buryo babaye benshi, bagera hagati ya 400 na 500. Interahamwe zibabonye buzuye umuhanda zarabakurikiye. Bageze ku kiraro cyo mu Kadasomwa ku muhanda werekeza kuri Stade Kamarampaka, bahuye n'imodoka irimo abasirikare bane (4). Abasirikare babiri bahise bava mu modoka bategeka impunzi zose kwicara hasi mu muhanda aho bari bageze. Abandi bahise bikomereza, nyuma ba bandi bicaje impunzi bategeka abasore babiri b'impunzi kubara impunzi zose zari aho. Hashize iminota igera kuri 30 ahagana i saa 11h30, ba basirikare babiri bari bakomeje bagarukanye na Perefe Bagambiki Emmanuel, ahageze arahagarara arabitegereza maze Perefe ababaza aho bagiye. Bamaze kumusubiza ko bashaka gusanga abandi kuri Stade Kamarampaka, Bagambiki yabasubije yikiza, ababwira ko bajya kwa 338 Inyandiko z'Inkiko Gacaca, igitabo cy'ikusanyamakuru mu Kagali ka Gatovu, Umurenge wa Kamembe, Akarere ka RUSIZI.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
204 padiri, ko abandi ari ho bari. Ako kanya ba basirikare bose na Perefe buriye imodoka barigendera. Mu kanya gato ba basirikare bahise barasa mu kirere bisa nk'aho byari ikimenyetso bahaye Interahamwe cyo gutangira akazi kazo. Nyuma yo kurasa hejuru Interahamwe nyinshi zari zabakurikiye ariko zihishe mu bihuru zahise zituruka hirya no hino, kubera ko zari zamaze kubagota, maze zibiraramo n'imihoro n'amacumu zirabica. 339 N'ubwo Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa ICTR ruvuga ko Ubushinjacyaha butagaraje mu buryo budashidikanywaho uruhare rwa Perefe Bagambiki Emmanuel mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Kadasomwa, uruhare rwe rurigaragaza kubera ko iyo ategeka abasirikare guherekeza impunzi z'Abatutsi bashakaga kujya kuri Stade Kamarampaka, bari kuhagera mu mahoro bakahasanga abandi. Ibyo ariko ntiyabikoze, ahubwo yahisemo kwigendera we n'abasirikare be kandi azi neza ko Interahamwe zamaze kubagota. Kubasigira Interahamwe yari azi neza ko nta kindi kigiye gukurikiraho uretse kubica. Abatutsi biciwe mu Kadasomwa bashyinguwe mu mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kamembe. Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kamembe Urwibutso rwa Kamembe ruri i ruhande rwa Stade Kamarampaka, rushyinguyemo Abatutsi biciwe muri Stade, mu Kadasomwa kuri Paruwasi Katedarali ya Cyangugu no mu nkengero zayo. (Ifoto yafashwe na Nikuze Donatien, ku wa 10 Ukwakira 2017) 339 Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Minisitiri NTAGERURA André, BAGAMBIKI Emmanuel na IMANISHIMWE Samuel ( case No. ICTR-99-46-T).
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
205 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu 5. 1. 5 Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri Paruwasi Gatolika ya Nkanka Kuva ku wa 7 Mata 1994, ubwo Abatutsi bari batangiye kwicwa, abenshi bahise batangira guhungira kuri Paruwasi ya Nkanka baturutse cyane cyane muri Komini Gisuma no mu bice bya Komini Kamembe bihegereye. Kuri Paruwasi bakirwaga na Padiri Mukuru Ngirinshuti Thaddée ndetse na Padiri Busunyu Baudouin. Impunzi z'Abatutsi zimaze kuba nyinshi kuri Paruwasi, Komini yohereje abapolisi babiri bo kuzirinda barimo Ndangamira Jacques n'undi. Gusa ntikwari ukuzirindira umutekano ahubwo kwari ukugira ngo hatagira abatoroka. Abatutsi babaga mu mazu ya Paruwasi, mu Kiriziya, ku Kigo Nderabuzima cya Nkanka no mu mashuri. Bimaze kumenyekana ko Abatutsi bari guhungira kuri Paruwasi Gatolika ya Nkanka, Interahamwe zahise zifunga inzira zose zijyayo zishyira bariyeri mu Rugabano rwa Kiyumba na Nkanka, mu rugabano rwa Rusunyu na Nkanka n'ahandi, maze uziguyeho aho zategeye zigahita zimwica. Ibyo byatumye Abatutsi bashakaga guhungira kuri Paruwasi babura aho banyura maze bahungira kuri komini bakeka ko wenda bashobora kuhabonera amahoro kubera ko ari mu buyobozi. 340 Kuba Abatutsibarahungiyekuri Paruwasintibyashimishije Interahamwe zumvaga ko zakabaye zarangije kubica. Ibyo byatumye ku wa 15 Mata 1994 Ndungutse Jean Marie Vianey wari umwe mu Nterahamwe zari zariyise Abakaridinali ajya kureba Padiri Mukuru Ngirinshuti Thaddée amubwira ko badashaka kujya bumvira misa hamwe n'Abatutsi, kandi ko babavira muri Kiriziya. Kubera uburakari Ndungutse Jean Marie Vianey yari afite Padiri yamwijeje ko abikemura. Ni bwo ku wa 17 Mata 1994 Padiri Mukuru yasabye ko abari bahungiye mu Kiriziya basohoka bakajya mu kibuga no mu mashuri ya Nkanka, asaba kandi ko bajya baza mu misa ya nimugoroba Abahutu bo bayijemo mu gitondo. Padiri yangaga ko hazagira 340 Ikiganiro n'umutangabuhamya NSENGIYUMA Théophile mu Karere ka RUSIZI ku wa 12 Ukwakira 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
206 abahohotera abandi. Yahise kandi asaba ko ababana badashyi- ngiwe bashyingirwa, abana batabatije bakabatizwa. 341 -Inama yo ku wa 17 Mata 1994 yanogeje umugambi wo kwica Abatutsi bari kuri Paruwasi Gatolika ya Nkanka Ku wa 17 Mata habaye inama yabereye kuri Komini Kamembe yanogeje umugambi wo kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Nkanka. Iyo nama yabereye mu muhezo yitabirwa n'inkoramutima za Burugumesitiri Mubirigi Jean Napoléon. Padiri Mukuru Ngirinshuti Thaddée ni umwe mu bari muri iyo nama. Hemejwe ko Interahamwe n'abaturage bagomba guhurira ahitwa ku Gatebe mu gitondo cyo ku wa 18 Mata 1994 bakajya kwica Abatutsi bari kuri Paruwasi ya Nkanka. 342 -Igitero cyo ku wa 18 Mata 1994 Mu rukerera rwo ku wa 18 Mata 1994, Interahamwe ziturutse ku Rusunyu, i Muhari, ku Rwahi, i Munyove mu Gisuma no muri Nkanka bahuriye kuri Paruwasi ya Nkanka ahagana i saa 6h30 za mu gitondo. Interahmwe zimaze kwisuganya zatangije ubwicanyi haterwa gerenade 3 nyuma hakurikiraho urufaya rw'amasasu. 344 341 Ikiganiro n'umutangabuhamya NIYITEGEKA Florien ukomoka mu Karere ka RUSIZI, Kigali 23 Werurwe 2018. 342 Ikiganiro n'umutangabuhamya HAGENIMANA Emmanuel mu Karere ka RUSIZI ku wa 12 Ukwakira 2017 343 Ikiganiro n'umutangabuhamya NIYITEGEKA Florien ukomoka mu Karere ka RUSIZI, ku wa 23 Werurwe 2018, Kigali. 344 kiganiro n'umutangabuhamya RUTERANA Thaddé mu Karere ka RUSIZI ku wa 12 Ukwakira 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
207 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Interahamwe zahereye mu mazu y'abapadiri, Abatutsi zihasanze zirabica zirabamara. Zakomereje ku mashuri ariko abagabo bari bahari bagerageza kwirwanaho bakoresheje amabuye. Abagore n'abana basenyaga amashuri bazanira abagabo amatafari yo kurwanisha. Kubera ko amashuri yari akikijwe n'uruzitiro, byagoye Interahamwe kwinjira kubera amabuye impunzi zateraga, bityo Interahamwe na zo zibicisha amagerenade gusa bateraga bari inyuma y'uruzitiro. Interahamwe zibonye ko bitari bubashobokere kwinjira mu Kigo cy'amashuri zakomeje zijya kwica Abatutsi bari mu Kigo Nderabuzima cya Nkanka. Kubera ko Abatutsi bari bahari abenshi bari abarwayi, abasaza, abakecuru n'abanyantege nke, Interahamwe zarahabasanze zirabica zirabamara. 345 Kwica byamaze umwanya muremure ku buryo kugera mu ma saa saba (13h) amasasu na gerenade byari bikivuga. Wari umugambi wari wateguwe neza. Saa saba zirenga iminota mike, Nyandwi Christophe yageze ku Nkanka ari mu modoka ya Suzuku. Ahageze yakoresheje Interahamwe akanama kamaze umwanya muto cyane, maze hahita hagwa imvura nyinshi cyane yahise itatanya za Nterahamwe, zihita zinataha. N'ubwo hari hishwe Abatutsi benshi, uwo munsi Interahamwe zatashye zitabashije kwinjira mu mashuri yarimo impunzi n'ubwo gerenade zatewe mo zishe umubare munini w'abari bahari. 346 Nimugoroba Abatutsi bari barokotse bakoze akanama, bavuga ko ubundi nta makiriro bafite aho bahungiye. Uretse abari bakomeretse cyane, abandi bahise bafata umwanzuro wo kuhava, bakerekeza kuri Stade Kamarampaka. Bagiye mu byiciro kugira ngo ab'imbere bagende batata uko umutekano wifashe mu nzira banyuramo, gusa abagezeyo ni mbarwa kuko abenshi bagiye bacakirana n'Interahamwe mu nzira zikabica. 347 -Igitero cyo ku wa 19 Mata 1994 Ku wa 19 Mata 1994, Interahamwe zabyutse zisubira ku Nkanka kwica abasigaye, zihageze zisanga abantu bagiye. Zahise zifata umwanzuro wo kujya kwica kuri Komini kuko hari hakiri 345 Ikiganiro n'umutangabuhamya RUTERANA Thaddé mu Karere ka RUSIZI ku wa 12 Ukwakira 2017. 346 Ikiganiro n'umutangabuhamya NIYITEGEKA Florien ukomoka mu Karere ka RUSIZI, ku wa 23 Werurwe 2018, Kigali. 347 Ikiganiro Umushakashatsi yagiranye n'umutangabuhamya RUTERANA Thaddé mu Karere ka RUSIZI ku wa 12 Ukwakira 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
208 abahahungiye. Interahamwe zageze kuri Komini Burugumesitiri Mubirigi ataragera ku kazi. Zahise zinjira mu nzu yarimo impunzi zisohora abagabo n'abana b'abahungu barimo, maze babambika ubusa, babicira mu Kibuga cya Komini no mu muhanda imbere ya Komini n'imbere y'inzu ya IGA, barangije imirambo bayisiga aho. Abatutsi biciwe kuri Komini bishwe Gatera Casmir wari Burigadiye wa Komini Kamembe n'abapolisi ba Komini bose bahari barebera. 348 Niyitegeka Florien asobanura ko Burugumesitiri Mubirigi yageze kuri Komini nimugoroba, asanga imirambo yuzuye imbere ya Komini. Ahageze yahaye Liboneye François na Sebasare Bernard amafaranga ngo bakureho iyo mirambo bahita babakurura babataba mu miferege hafi aho. Abagore n'utwana tw'udukobwa batishwe bakomeje kuba aho kuri Komini kugeza bajyanywe mu Nkambi i Nyarushishi. Niyitegeko Florien asobanura kandi ko ku itariki ya 19 Mata 1994 hishwe Abatutsi bo mu Kavogo mu Kagali ka Rweya, Umurenge wa Nkanka. Mu bahiciwe harimo Ngirabanyiginya, Rwigema, Catherine, Mukanyimbuzi, Bagirishya, Uwumukiza, Nyirambeba, Kayiranga Azarias, Mukarurangwa, Icyizanye Ernestine, Désiré, Damascène, Umurisa n'abandi. Igitero cyabishe cyarimo Sibomana Damien, Namuhoranye Athanase, Miruho Jacques, Ncogoza Faustin, Mucumbitsi n'abandi. -Gusibanganya ibimenyetso Mu gihe ku wa 19 Mata 1994, Interahamwe zarimo zica Abatutsi bari bahungiye kuri Komini, kuri Paruwasi Gatolika ya Nkanka barimo bahamba abaraye bishwe, babashyira mu cyobo cy'igaraje cyari kihari no mu misarane, barasisibiranya. Ku wa 20 Mata 1994 bakomeje bajya guhamba abiciwe kuri Komini. Ku wa 21 Mata 1994 habayeho gukoropa amaraso yari mu nzu z'abapadiri. 349 Mu bamamaye mu bwicanyi bwabereye ku Nkanka harimo Muzindutsi, Nzaramba wo ku Nkanka, Nkurunziza Frederic wo ku Nkanka, Nyemera Evariste wo ku Nkanka, Mashyaka wo ku 348 Ikiganiro umushakashatsi yagiranye n'umutangabuhamya NIYITEGEKA Florien ukomoka mu Karere ka RUSIZI, ku wa 23 Werurwe 2018, Kigali. 349 Ikiganiro n'umutangabuhamya HAGENIMANA Emmanuel mu Karere ka RUSIZI ku wa 12 Ukwakira 2017
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
209 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Rwahi, Isidore w'i Muhari, Cyimana Christophe wo muri Rusunyu, Murenzi Bosco wari ukuriye Interahamwe ku Rusunyu, Tharcisse Rwagatera wari Percepteur wa Komini n'abandi. Abatutsi biciwe kuri Paruwasi Gatolika ya Nkanka, ku mashuri, mu Kigo Nderabuzima cya Nkanka, no kuri Komini Kamembe mu Gatsiro bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nkanka. Uruhare rwa Padiri NGIRINSHUTI Tadeyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuri Paruwasi ya Nkanka Padiri Ngirinshuti Tadeyo wari incuti ikomeye ya Burugumesitiri wa Komini Kamembe Mubiligi Jean Napoleon yagize uruhare rutaziguye mu itegurwa ry'ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bamuhungiyeho kuri Paruwasi ya Nkanka. Ibyo bigaragazwa n'ibikorwa bitanduka nye yakoze ku mugaragaro bikurikira: -Padiri Ngirinshuti Tadeyo yitabiriye inama zitandukanye yahuriyemo n'abategetsi n'interahamwe bategura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Nkanka; -Padiri Ngirinshuti Tadeyo nta bushake yagize bwo kwitandukanya n'abicanyi, bakomezanyije umugambi mubisha wa Jenoside; -Padiri Ngirinshuti Tadeyo ntiyigeze agerageza kuba yaburira Abatutsi bari bamuhungiyeho, ngo abahe amakuru y'ubwicanyi burimo kubategurirwa. Yabikiraga ibanga abicanyi, agahisha impunzi urubategereje; -Padiri Ngirinshuti Thaddée yambuye impunzi intwaro zose babaga bahunganye (amacumu, imihoro, inkoni, imiheto n'imyambi), abikora abizi neza ko arizo bari kuzifashisha mu kwirwanaho... Mu kwezi kwa Kanama 1998, Padiri Ngirinshuti Tadeyo yatawe muri yombi, arafungwa. Nyuma y'imyaka 4, muri 2002, Ubushinjacyaha bwamuzanye aho ibyaba byabereye gukusanya amakuru ku byaha yaregwaga. Imbere y'abaturage baturutse mu yahoze ari Segiteri Rusunyu, Rwahi, Nkanka, Kibumba, Isha, Munyove, na Ntura bateraniye ku kibuga cy'umupira cyo mu Gatsiro, ubu ni mu mbibi z'Umurenge wa Gihundwe na Nkanka, bamwe bamutanzeho ubuhamya bamushinja kujya mu nama zateguye Jenoside yakorewe Abatutsi no kutaburira Abatuts i biciwe kuri Paruwasi ya
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
210 Nkanka347 1. Abandi bamushinjura bavuga ko nta ruhare yagize muri Jenoside 3482. Nyuma yo kumutangaho amakuru, Ubushinjacyaha bwamusubije muri Gereza, ariko nyuma y'igihe gito ahita afungurwa mu buryo butavuzweho rumwe n'abarokokeye ku Nkanka. Habimana Casimir wakoraga mu Bushinjacyaha asobanura ko kuva Padiri Ngirinshuti Tadeyo arekur wa atigeze yongera gukurikiranwa. Benshi mu babajijwe muri ubu bushakashatsi kimwe n'abandi bazi imyitwarire ya Padiri Ngirinshuti Tadeyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bemeza ko irekurwa rye riri mu mugambi umwe n'abihayimana batandukanye bataburanishijwe cyangwa bagizwe abere kubera gu kingirwa ikibaba na Kiriziya. Nk'uko byemezwa n'Umwanditsi n'umushakashatsi Jean Ndorimana wabaye igisonga (uwungirije) cya Musenyeri wa Diyosezi ya Cyangugu kuva iyi diyosezi igishingwa, akaba azi neza Padiri Tadeyo Ngirinshuti: Padiri Ngirinshuti Tadeyo yafatiwe kudatabara abantu bari mu kaga, n'ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside. Mu gihe yari afunze ategereje kuburanishwa, yafunguwe nyuma y'imyaka 5 nta rubanza rubaye, nyuma yo gutanga ruswa ingana n'amafaranga 5. 000 akoreshwa mu Budage (Deutsche Mark) yatanzwe na Diyosezi ya Spire mu Ntara ya Rhénanie Palatinat mu Budage. Ibyo bigaragara muri fagisi yoherejwe muri Mutarama 2001 na Paruwasi ya Saint Martin de Kaiserslautern yo muri iyo diyosezi yabaye umuhuza mu kohereza ayo mafaranga mbere y'uko ashyikirizwa abacamanza b'i Cyangugu. Iyo fagisi yashyizweho umukono na Madamu Gisela Rick wari umunyamabanga wa Paruwasi Saint Martin. Ayo mafaranga y'amadage ubu angana na miriyoni 10 y'amanyarwanda. Musenyeri Jean Damascène Bimenyimana wari Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu icyo gihe ni we wahaye aba camanza iyo ruswa ayinyujije kuri Félicien Nsabimana wari Igisonga cye (Chancelier). Birazwi ko mu rwego rwo kujijisha, Musenyeri Bimenyimana yahuriraga n'abacamanza b'i Cyangugu mu Biro by'Intumwa ya Papa mu Rwanda (Nonciature) i Kigali. Fagisi y'Abadage bishimira ko inshuti yabo Ngirinshuti yafunguwe na yo irahari ». 349 3 347 Abatangabuhamya: Mukankaka Françoise, Namuhoranye Jean Berchmans alias Yohani, Nkanka/Rusizi 2023 348 Abatangabuhamya: Kankera Monique, Rwaka Marcellin, Nkanka/Rusizi 2023 349 Jean Ndorimana, Rwanda, l'Eglise catholique dans le malaise : symptômes et témoignages. Jean Ndorimana, Rwanda 1994 : Idéologie, Méthodes et négationnisme du génocide des Tutsi »
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
211 Ubu Padiri Ngirinshuti Tadeyo, urengeje imyaka 80, abarizwa kuri Paruwasi ya Nyamasheke. Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nkanka Urwibutso rwa Nkanka rushyinguyemo Abatutsi biciwe ku Kiliziya ya Nkanka, mu Kigo Nderabuzima cya Nkanka, ku yahoze ari Komini Kamembe no mu nkengero zaho. (Ifoto yafashwe na Nikuze Donatien, ku wa 12 Ukwakira 2017) 5. 2 Ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Cyimbogo Komini Cyimbogo ni hamwe mu bice bya Perefegitura ya Cyangugu byari bituwemo n'Abatutsi benshi. Ni igice kandi cyagize Interahamwe nyinshi za CDR yari iyobowe ku rwego rw'igihugu na Bucyana Martin nawe wakomokaga muri Komini Cyimbogo. 5. 2. 1 Ishusho rusange y'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Cyimbogo Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa kuva ku wa 7 Mata 1994, ubwicanyi bwahereye mu zahoze ari
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
212 Segiteri Mururu, Cyete na Mutongo. Interahamwe zakomokaga muri Gahinga, Tara na Cyete nizo zayoboye ibitero muri Komini Cyimbogo, zica Abatutsi muri Winteko, i Nyakarenzo, i Nyakanyinya ku mashuri, zigera n'i Mibirizi. Zagiye no kwica i Kamembe, i Gishoma muri Segiteri Gisagara, Kirango, Nyenji n'ahandi. 350 Mu yahoze ari Komini Cyimbogo, Abatutsi biciwe ku mashuri abanza ya Nyakanyinya, i Mutimasi hafi y'Amashuri abanza, Mutongo i Kamarebe, Gihusi hafi y'Urusengero rwa ADEPR, Kabayego ku kigo cy'amashuri y'aba Presbyterienne (Interahamwe zahitaga ku rubagiro), Nyamagana muri Kabuye (bari barahise i Kinihira), muri Mugerero, kuri Centre ya Masha no mu Nyungu ku mugezi wa Rusizi, hafi y'ikibuga cy'umupira cya Rusambu, muri Gituza, muri Kabugi, ku Misiyo i Karangiro, mu Gatandara no kuri Paruwasi Gatolika ya Mibirizi. Abatutsi biciwe kandi ku Rusengero rwa ADEPR Gihundwe, bicirwa Shagasha i Gasharu, mu Nyagatare n'ahandi. 351 Abatutsi bo muri Komini Cyimbogo biciwe kandi kuri bariyeri zari hirya no hino, zashyizweho n'Interahamwe. Muri izo bariyeri, hamamaye iyo mu Gatandara yakoreweho iyicarubozo rikomeye, aho abishwe bagiye babagwa bunyamaswa, bimwe mu bice by'imibiri interahamwe zikabyotsamo brochettes, maze zikarya. Bariyeri yo mu Gatandara yiciweho Abatutsi bakomeye barimo cyane cyane abari abakozi n'abacuruzi. 352 Hari kandi bariyeri yo ku Misiyo yiciweho abagore barenga 20 barimo Nabahweje Marie, Ancilla, Bizabarabandi, Pascasie n'abandi. Hiciwe kandi Vedaste na Clement, Ndayizeye, Théodosie na Kadege, Mihigo Anathole n'abandi. Nyuma yo kubica babajugunye mu misare y'ingo zari hafi aho. 353 Abatutsi biciwe kandi hirya no hino mu ngo aho bari batuye ndetse n'aho babaga bihishe. Umubare munini w'Abatutsi bakomokaga muri Komini Cyimbogo ukaba warahungiye kuri Paruwasi Gatolika i Mibirizi, aho bishwe n'Interahamwe za Bandetse Edouard hamwe n'iza Yusufu Munyakazi. 350 Ikiganiro n'umutangabuhamya NTAMABYARIRO Joseph mu Karere ka RUSIZI ku wa 10 Ukwakira 2017. 351 Ikiganiro n'umutangabuhamya MUHIGIRWA Innocent mu Karere ka RUSIZI ku wa 10 Ukwakira 2017. 352 Ikiganiro n'umutangabuhamya MUNYANTORE Antoine mu Karere ka RUSIZI ku wa 10 Ukwakira 2017. 353 Ikiganiro n'umutangabuhamya KURIMPUZU Vincent mu Karere ka RUSIZI ku wa 10 Ukwakira 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
213 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Somayire Célestin wari kandida ku mwanya wa Burugumesitiri afatanyije na Murengezi Cyprien wari Diregiteri w'Uruganda rwa SONAFRUITS bagize uruhare rutaziguye mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Cyimbogo. 5. 2. 2 Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi ku mashuri abanza ya Nyakanyinya Amashuri abanza ya Nyakanyinya aherereye mu Kagali ka Miko, Umurenge wa Mururu, Akarere ka Rusizi. Ubwo kwica Abatutsi byari bimaze gusakara hirya no hino muri Perefegitura ya Cyangugu, Abatutsi bo muri Segiteri Nyakanyinya na Winteko bahungiye ku mashuri abanza ya Nyakanyinya bizeye ko bashobora kuhagirira umutekano. Bimaze kumenyekana ko aho ku mashuri ya Nyakanyinya hahungiye Abatutsi, hanogejwe umugambi wo kujya kuhabicira. Ku wa 12 Mata 1994, Nchamihigo Siméon wari Umushinjacyaha i Cyangugu yagiye muri Segiteri Mutongo, atumiza inama yabereye kwa Konseye wa Segiteri Mutongo Butera Jean, inama yamaze iminota itarenze 20. Muri iyo nama Nchamihigo yabwiye abaturage ko Abatutsi bateraniye ku mashuri ya Nyakanyinya kandi ko bafite umugambi wo gutera Abahutu. Iyo nama yarimo Nyandwi Christophe, Ntanduro Nicodème wari ukuriye CDR, Sergent Ruberanziza n'abandi. 354 I Mutongo hazwi kuba hari Impuzamugambi zikomeye zatojwe kuva CDR ishingwa, kandi zaranzwe no kwica Abatutsi kuva Bucyana Martin amaze kwicwa muri Gashyantare 1994. Nyuma y'iyo nama Interahamwe zahise zurira imodoka ebyiri zari aho, ariko kubera ko bari bake, bafata n'abandi bari mu tubari no mu ma restorants, ku buryo imodoka zuzura, zitwara Interahamwe zirenga 150. Bafashe inzira yerekeza i Nyakanyinya ku mashuri, banyura mu Mujyi wa Kamembe. Bageze i Nyakanyinya ku mashuri, Interahamwe zahise zica Abatutsi bari bahahungiye. Ubwicanyi burimbanije, Nchamihigo na Sergent Ruberanziza bageze i Nyakanyinya bazaniye Interahamwe amagerenade yari mu ikarito eshatu, bayaha 354 Urubanza Ubushinjacyaha buregamo NCHAMIHIGO Siméon, Case No. ICTR-01-63-T, Judjement and Sentence, igika cya 294, urupapuro rwa 63.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
214 Munyurangabo Alexandre wari uyoboye igitero. Nchamihigo na Sergent Ruberanziza bahise basubirirayo, ubwicanyi burakomeza. Igitero cyahagaze ahagana saa kumi n'imwe, cyica Abatutsi barenga magana atatu (300), Interahamwe zirangije zurira imodoka, zisubirira i Mutongo. 355 Ku wa 13 Mata 1994, Konseye wa Segiteri Nyakanyinya yagiye i Mutongo, abonana na Konseye waho, amubwira ko hari Abatutsi basigaye kandi ko bateje umutekano muke. Ayo makuru yatumye Interahamwe z'i Mururu, Winteko na Nyakanyinya zongera kwisuganya, zisubira ku mashuri i Nyakanyinya kwica Abatutsi bari bakihari. 356 Abatutsi biciwe ku mashuri abanza ya Nyakanyinya no mu nkengero zayo bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarushishi. 5. 2. 3 Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri ADEPR Gihundwe ADEPR Gihundwe iherereye muri Segiteri Gihundwe, mu yahoze ari Komini Cyimbogo. I Gihundwe niho Itorero rya “ADEPR” ryatangiriye mu Rwanda mu 1940, ryitwa MLS ( Mission Libre Suédoise ). Icyo gihe ryatangijwe n'abamisiyoneri 3 bari bavuye mu Gihugu cya Suwede ( Suède ). Mu 1973, nibwo Itorereo rya ADEPR ryashinze Urwunge rw'amashuri rwa Gihundwe. Nyuma y'ubwicanyi bwakorewe Abatutsi i Shagasha no muri Bisanganira biciwe ku rusengero rwa ADEPR Shagasha ku wa 12 Mata 1994, Abarokotse bahungiye ku rusengero rwa ADEPR Gihundwe no mu Rwunge rw'Amashuri rwa Gihundwe (Groupe Scolaire Gihundwe ). Hahungiye kandi impunzi ziturutse i Kanyinya, i Mutimasi, i Murangi n'ahandi. Abatutsi bahungiye ku rusengero rwa ADEPR Gihundwe no mu Rwunge rw'Amashuri rwa Gihundwe bari bizeye ko bashobora kuhabonera umutekano kubera ko cyari ikigo kizitiye. Gusa ntibyashobotse kubera ko Interahamwe zahabasanze zirabica nk'uko Twagirumukiza Antoine abisobanura: 355 Urubanza Ubushinjacyaha buregamo NCHAMIHIGO Siméon, Case No. ICTR-01-63-T, Judjement and Sentence, igika cya 295, urupapuro rwa 63. 356 Urubanza Ubushinjacyaha buregamo NCHAMIHIGO Siméon, Case No. ICTR-01-63-T, Judjement and Sentence, igika cya 296, urupapuro rwa 63.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
215 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Ku italiki ya 14 Mata 1994 ni bwo Abatutsi batangiye guhungira mu kigo cy'amashuri no kuri ADEPR Gihundwe, ariko ubuyobozi bw'Itorero bubanza kwanga ko binjira. Nyuma y'amasaha make nk'atatu cyangwa ane barabaretse barinjira. Bukeye ku itariki ya 15 Mata 1994 ni bwo umwana wa mbere witwaga Déo yiciwe mu kigo, impunzi zihita zibona ko ibintu byakomeye. 357 Amakuru amaze kugera kuri Perefe Bagambiki Emmanuel ko hari Abatutsi bahungiye ku rusengero rwa ADEPR Gihundwe no mu Rwunge rw'Amashuri rwa Gihundwe, yarahabasanze, abakoresha inama, abasaba ko bajya muri Stade Kamarampaka aho yavugaga ko ari ho babasha gucungirwa umutekano bari kumwe na bagenzi babo. Ibyo yavugaga ariko byari ibinyoma, yarabashukaga, yashakaga ko bajya hamwe maze ubuyobozi bukabasha kwica abo bashatse igihe cyose kandi mu buryo bworoshye. Kubera ariko ko impunzi nta mahitamo yandi zari zifite, abenshi muri bo bafashe inzira bajya muri Stade Kamarampaka. 358 Abatutsi bose bari mu Rwunge rw'Amashuri rwa Gihundwe ntibagiye muri Stade Kamarampaka. Hari abari abakozi b'ikigo n'imiryango yabo bageraga kuri 30 banze kujya muri Stade Kamarampaka, bahitamo gukomeza kuba aho mu Kigo, bakeka ko bashobora kuharokokera. Siko byagenze ariko kubera ko Interahamwe n'abasirikare barahabasanze barabica nk'uko bisobanurwa na Bisengimana Elisée: Haje abasirikare batatu bivugwa ko bari bahurujwe n'abanyeshuri bakomokaga muri Byumba na Ruhengeri batari baratashye iwabo mu biruhuko kubera ko bari batuye mu duce tuvugwamo imirwano. Abo banyeshuri bari bayobowe na Mugabo Emmanuel wigaga mu mwaka wa Gatanu. Abo basirikare bageze mu kigo, bamwe mu bakozi hamwe n'imiryango yabo bari bahasigaye barimo Rwigemera Pascal, Nzamwita François, Gakwaya Thomas, Nyaminani Daniel, Umugore wa Sagatwa Rudoviko, umukobwa we Raphael n'abuzukuru be, umugore wa Twagirumukiza 357 Ubuhamya bwatanzwe na TWAGIRUMUKIZA Antoine mu muhango wo Kwibuka ku Nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwunge rw'amashuri rwa Gihundwe, RUSIZI, ku wa 03 Gicurasi 2017. 358 Ikiganiro n'umutangabuhamya KAYIGIRE Vincent mu Karere ka RUSIZI ku wa 16 Ukwakira 2017
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
216 Antoine wari wageze muri Stade akagaruka, umugore wa Mpumuje n'abakobwa be 2 na murumuna wa Rwigemera witwaga Dieudonné n'abandi bahise babarundanya mu cyumba barundagamo inkwi maze babarasa amasasu menshi na za gerenade. Haguye Abatutsi benshi, harokoka bake barimo Rwigemera, Nzamwita, Nyaminani, umukobwa wa Mpumuje, Murwanashyaka Gabriel na Robo Gabriel washyinguye abari bamaze kwicwa. 359 Kimwe n'abiciwe mu Mujyi wa Kamembe no mu Kadasomwa, Abatutsi biciwe mu Rwunge rw'Amashuri rwa Gihundwe bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kamembe. 5. 2. 4 Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri Paruwasi Gatolika ya Mibirizi Kuva ku wa 7 Mata 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa, Abatutsi benshi bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Mibirizi baturutse mu mirenge ya Gashonga, Gitambi, Nyakabuye, Nyakarenzo na Nkungu yo mu Karere ka Rusizi. Gusa nta mahoro bahagiriye kubera ko Interahamwe zahabasanze zirabica. Ku wa 10 Mata 1994, byari bimaze kumenyekana ko Abatutsi bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Mibirizi. Ni bwo ku mugoroba abanjandarume bane bagiye kureba uko bimeze i Mibirizi. Bahageze bakiriwe na Padiri Mukuru Boneza Joseph, babanza kumutera ubwoba ko bafite amakuru ko bari kwakira abantu maze nyuma bakabohereza mu Nkotanyi ariko Padiri arabihakana. Kugira ngo bemere ibyo ababwiye bamusomeye lisiti y'abo bavuga ko boherejwe mu Nkotanyi, abasobanurira ko ari ibinyoma, ko ahubwo abo bantu babafite aho nk'impunzi. Padiri yahise abahamagaza, bababonye bamusaba kubajyana arabyanga, baterana amagambo bikomeye, bituma basubirayo barakaye cyane. 360 Kuva ku wa 11 kugera ku wa 17, impunzi zagabweho ibitero byinshi hafi buri munsi biturutse ku Ngoro, ibindi bigaturuka 359 Inyandiko z'Inkiko Gacaca, Ubuhamya bwa BISENGIMANA Elisée, Kigali, 2005 360 Ubuhamya bwa Padiri Ignace Kabera, RUSIZI, 2017
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
217 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu mu Kaboza. Ibyo bitero byose impunzi zageragezaga kubirwanya no kubinesha zifashishije gutera amabuye kuko ariyo ntwaro yonyine bari bafite hafi yabo. Interahamwe zo zabaga zitwaje amagerenade n'imbunda, bityo zikabateramo amagerenade, zirabarasa, abatari bake bakahasiga ubuzima, abandi bagakomereka cyane. Ni bwo muri iyo minsi hishwe Dominiko wacuruzaga ku Ngoro, umwana wa Rwamukwaya Charles arakomereka cyane nyuma aza gupfa n'abandi. 361 Interahamwe zimaze kubona ko impunzi zifite ingufu, kandi ko zidatezuka mu kwirwanaho, zateguye umugambi uhamye wo kubica. Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Kiriziya Gatolika i Mibirizi bishwe mu byiciro bitatu ku wa 18, ku wa 20, no ku wa 30 Mata 1994. -Igitero cyo ku wa 18 Mata 1994 Nk'uko byasobanuwe n'abatangabuhamya batandukanye barokokeye kuri Paruwasi ya Mibilizi,362 mu gitondo cyo ku wa 18 Mata 1994, ni bwo igitero cya mbere cyateye kuri Paruwasi Gatolika ya Mibirizi. Interahamwe nyinshi ziturutse mu makomini akikije Mibirizi zahuriye ku Ngoro, zirisuganya maze mu ma saa yine (10h) zigaba igitero kuri Paruwasi. Kubera ko impunzi zari zabimenye, Interahamwe zasanze impunzi ziteguye, zirwanaho zikoresheje amabuye, Interahamwe ziraneshwa zisubirayo. Interahamwe zigeze ku Ngoro, zongeye gufata umwanya wo kongera kwisuganya, maze bigeze mu ma saa tanu (11h) zongera kugaba igitero. Icyo gitero cyari gifite ubukana buruta icya mbere. Gusa nacyo impunzi zarakirwanyije, Interahamwe zongera kuneshwa zisubirayo. Mu ma saa sita (12h) Interahamwe zongeye kugaruka, nabwo zongera kuneshwa. N'ubwo impunzi zaneshaga Interahamwe, buri gitero cyasigaga cyishe Abatutsi batabarika kubera ko Interahamwe zabaga zikoresha amageranades n'imbunda. Ariko kubera ko nta mahitamo impunzi zabaga zifite, zifashishaga amabuye bakarwana n'abafite amasasu kandi bakabanesha. 361 Ikiganiro n'umutangabuhamya KARUGA Jean ukomoka mu Karere ka RUSIZI, Kigali ku wa 05 Ukuboza 2017. 362 Ikiganiro n'abatangabuhamya NTASANGIRWA Thicien, na MUKANGARAMBE Marie Clémence, Rusizi, ku wa 15 Ukwakira 2017
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
218 Mu ma saa saba zishyira saa munani, Interahamwe nyinshi cyane zongeye gutera ziturutse impande zose, maze impunzi zari mu kibuga imbere ya Kiriziya n'Interahamwe zari zagose impande zose basigara bacunganye amaso ku yandi, buri ruhande rutegereje ushoza urugamba. Bigeze mu ma saa cyenda (15h) haje imodoka ivuye kuri Perefegitura i Cyangugu irimo Superefe Munyangabe Théodore, Kwitonda Pierre na Sewabeza Jean Pierre. Bahageze basabye ko impunzi zinjira mu gikari kugira ngo bakore imishyikirano y'uburyo umutekano wazo ucungwa. Kubera ko abantu bari bamaze gucika intege, impunzi zarabyemeye. Bamaze kwinjira mu gikari Interahamwe zahise zibinjirana, zibateramo amagerenade ari na ko zibarasa. Uretse gukoresha amasasu na grenades, Interahamwe zifashishije n'intwaro gakondo mu kwica Abatutsi. Abageragezaga gusimbuka uruzitiro bahunga bahitaga baraswa. Icyo gitero cyamaze nk'isaha yose. Interahamwe zimaze kubona ko amasasu na grenades bibashiranye bahise bajya gusahura. Basahuye amatungo yose yari kuri Paruwasi, basahura amapikipiki ageze kuri 7 abantu bari bahahungishirije, bajya gusahura urugo rw'Ababikira, basahura ibiribwa byose bya Centre Nutritionnel basahura n'ibitaro. Ubwicanyi butangiye, Superefe Munyangabe Théodore n'abo bazanye bahise bigendera. 363 Icyo gitero cyasize cyishe umubare munini w'Abatutsi, imirambo inyanyagiye mu mbuga z'amazu y'Abapadiri n'ishuri rya APPEMI no ku mabaraza y'inzu. Hari kandi Abatutsi benshi bakomeretse bikomeye kubera ama grenades, amasasu n'imipanga. Hapfuye abagabo n'abasore benshi bageragezaga guhunga maze bakicirwa mu kibuga cy'umupira, mu mirima no mu mashyamba bikikije Paruwasi ya Mibirizi. 364 -Igitero cyo ku wa 20 Mata 1994 Mu gitondo cyo ku wa 20 Mata 1994, abari barokotse ibitero byo ku wa 18 Mata 1994 babyutse begeranya imirambo kugira ngo barebe uburyo bayishyingura. Imirambo yari inyanyagiye mu mbuga no mu nzu bayishyinguye mu nsi y'inzu abanyeshuri ba APPEMI bariragamo. Nyuma bakomeje bajya kwegeranya imirambo yari hepfo y'ikibuga, mu mirima no mu 363 Ubuhamya bwa Padiri Ignace Kabera, RUSIZI, 2017 364 Ikiganiro n'umutangabuhamya KARUGA Jean ukomoka mu Karere ka RUSIZI, Kigali ku wa 05 Ukuboza 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
219 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu ishyamba bikikije Paruwasi ya Mibirizi, ishyingurwa hepfo y'ikibuga ahagana muri Nyangamurimbo. 365 Mu gihe gushyingura byasaga n'aho birangiye, Interahamwe zari zarangije kwikusanya ziri mu nama ku bitaro zahise zohereza intumwa isaba ko Interahamwe zikeneye kubonana na Padiri Mukuru Boneza Joseph. N'ubwo bitari byoroshye Padiri yarazitabye aherekezwa na Faratiri Rwakabayiza Dieudonné. Mu biganiro bagiranye Interahamwe zabwiye Padiri ko “zidashaka kwica abantu bose, ko zikeneye abantu bake, tukaba dutegetswe kubatanga tutabikora zikatwiraramo twese” . 366 Padiri amaze kuvugana n'Intehamwe, yagarutse kureba impunzi, azimenyesha ibyo Interahamwe zisaba. Ayo makuru amaze kugezwa ku mpunzi, zacitse indege cyane, ariko bemera ko bikorwa uko byasabwe kubera ko bari bananiwe cyane, batagishoboye kongera kurwana. Ako kanya Interahamwe zahise zihasesekara, zitwaje liste yariho abantu 64 bagizwe ahanini n'abagabo n'umukobwa umwe witwa Umubyeyi Francine wari Umwarimukazi. Padiri Mukuru Boneza Joseph na we yari kuri iyo lisiti. Interahamwe zahise zisohora abantu bose bari mu mazu kwa Padiri, zibicaza hasi mu kibuga, maze batandukanya abagabo n'abagore. Interahamwe zimaze kubicaza zatangiye guhamagara abari kuri ya liste, uwo zihamagaye akitaba, zikamuhagurutsa zikamusohora. Zimaze guhamagara abari kuri liste, zatoranyije abandi bantu batari kuri liste ariko zibona ko bagifite agasura n'umubiri biganjemo ab'igitsina gabo zirabajyana. Interahamwe zahagurukije kandi Umwarimukazi wo ku Mukimbagiro witwa Mukamugemana Angela umugore wa Gakwaya Ildéphonse nawe wari Umwarimu i Mibirizi. Gakwaya Ildephonse we yari yishwe mu gitero cyo ku wa 18 Mata 1994. Mukamugemana Angela yari ahetse umwana w'uruhinja rw'amezi ane (4) yabyaye ku wa 12 Ukwakira 1994 rwitwa Ingabire Gakwaya Angélique. Abo bose bahagurukijwe biciwe imbere ya Kiriziya hafi y'amashuri abanza no ku muhanda ugana ku Ngoro, imirambo yabo bayisiga mu muhanda. Hari abishwe babanje gushinyagurirwa barimo Muganga Rwamukwaya Charles, Kayibanda Jean Népomuscène na Murwanashyaka Adrien. Mbere yo kwica Mukamugemana Angela bamwambuye 365 Ikiganiro n'umutangabuhamya NTASANGIRWA Thicien, Rusizi, ku wa 15 Ukwakira 2017 366 Ubuhamya bwa Padiri Ignace Kabera, RUSIZI, 2017
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
220 rwa ruhinja yari afite mu mugongo, bahita bamwica. 367 Ingabire Gakwaya Angélique we ntibamwishe, Interahamwe zaramujyanye. Bigeze muri Nyakanga 1994, ubwo Interahamwe zahungaga zerekeza muri DRC, Ingabire Gakwaya Angelique zamujyanye mu kigo cy'imfubyi kwa Adria mu Rusayo. Kubw'amahirwe yahasanze mukuru we Mukashema Odette babana aho mu kigo cy'imfubyi, arokoka Jenoside atyo. 368 N'ubwo Padiri Mukuru Boneza Joseph yari kuri liste y'abo Interahamwe zashakaga kandi ahari, nta bwo uwo munsi bamutwaye, Interahamwe zaramusize. Kuva ku wa 21 kugera ku wa 29 Mata 1994, ibitero byaragabanutse ariko abantu bakomeza gupfa urusorongo aho abasohohokaga Interahamwe zahitaga zibica, abandi bakicwa n'inzara, macinya, ibikomere bitavurwaga n'ibindi. 369 -Igitero cyo ku wa 30 Mata 1994 Ubundi bwicanyi bukomeye bwakorewe Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Mibirizi bwabaye ku itariki ya 30 Mata 1994 bukozwe n'Interahamwe zo mu Bugarama zari ziyobowe na Munyakazi Yusufu. Ahagana saa kumi z'umugoroba ikirere cyarijimye, kigenda kigaragaramo imvura ndetse iranatonyanga. Muri ako kanya imodoka yari itwaye Yusufu Munyakazi n'Interahamwe ze iba isesekaye kuri Paruwasi. Umwe mu bajandarume babaga kuri Paruwasi ya Mibirizi yahise ajya kuvugana nawe, Yusufu amubwira ko nta kindi kimuzanye uretse gushaka Abatutsi bari aho. 370 Interahamwe za Yusufu zahise zinjira mu gikari cy'abapadiri no mu mazu yose zisohora abantu zijya kubicaza mu busitani aho bari baricaje abantu ku wa 20 Mata. Interahamwe zicaje abagabo ukwabo n'abagore ukwabo, n'ubundi zitoranya abagabo zijya kubica. 371 Zahagurukije abagabo bagera ku ijana bose zibicira mu mbuga imbere ya Kiliziya. Uwo munsi harokotse gusa abarwayi, inkomere n'abagore mbarwa. 372 367 Ubuhamya bwa Padiri KABERA Ignace, RUSIZI, 2017 368 Ikiganiro n'umutangabuhamya MUKASHEMA Odette ukomoka mu Karere ka RUSIZI, Kigali ku wa 09 Gashyantare, 2018. 369 Ikiganiro n'umutangabuhamya MUKANGARAMBE Marie Clémence, Rusizi, ku wa 15 Ukwakira 2017 370 African Rigts, John Yusufu Munyakazi, Un génocidaire devenue refugié, 6 juin 1997, p. 54 371 Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Munyakazi Yusufu, (Munyakazi Yusufu (ICTR-97-36A), Arusha, 2011 372 Ikiganiro umushakashatsi yagiranye n'umutangabuhamya NTASANGIRWA Thicien, Rusizi, Ukwakira 2017
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
221 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Imirambo y'abishwe yagumye mu kibuga cya Kiliziya ku munsi wakurikiyeho, ku wa 1 Gicurasi 1994. Abapadiri bamaze kubona ko impunzi zikomeje kwicirwa mu maso yabo kandi nta cyo babasha gukora ngo babarokore byabaciye intege cyane, maze batangira gutekereza uburyo bahava, bafata icyemezo cyo guhamagara Musenyeri i Cyangugu, bamusaba kuza kubatwara. Ni bwo ku cyumweru ahagana saa yine za mu gitondo Musenyeri yagiye gutwara abapadiri be ariko hagenda abapadiri b'abasaza gusa: Padiri Simon Kayumba na Padiri Antoine Sindarihora uzwi ku izina rya Mucyo. Padiri Mukuru Boneza Joseph na Padiri Ignace Kabera basigarana n'impunzi zari zitaricwa. Mbere yo kugenda, impunzi zakoranyirijwe mu kibuga, Musenyeri arabasuhuza, arabihanganisha, arabasengera maze abamenyesha ko ajyanye abapadiri bakuze, bagasigarana n'abakiri bato. Amaze kubihanganisha basezeye ku mpunzi baragenda. 373. -Ukwezi kwa Gatanu 1994 Nyuma y'igitero cyo ku wa 30 Mata 1994, Interahamwe zari zizi neza ko abo zigomba kwica zabishe kandi ko n'abarokotse bazicwa n'ibikomere, uburwayi, inzara n'ubuzima bubi barimo. Kubera ko Padiri Mukuru Boneza Joseph na Padiri Ignace Kabera basigaye i Mibirizi, Bandetse Edouard yatangiye gucura umugambi w'uburyo azica Padiri Mukuru Boneza Joseph wakoze ibishoboka byose ngo arwane ku Batutsi bari bamuhungiyeho. Ni bwo kuva ku wa 12 kugera ku wa 15 Gicurasi 1994 Bandetse Edouard yakunze kujya kuri Paruwasi mu ijoro ashaka Padiri Mukuru ariko abazamu bakamubwira ko ataboneka. Ibyo byatumye Padiri Mukuru Boneza Joseph asaba Musenyeri umupadiri washingwa Paruwasi kugira ngo naramuka avuye i Mibirizi cyangwa yishwe Paruwasi itazasigarira aho. Musenyeri yumvise impungenge za Padiri Mukuru Boneza Joseph maze yohereza Padiri Ntimugura Laurent. Amaze kuhagera Padiri Boneza Joseph yatangiye gutekereza uburyo yava i Mibirizi kuko yabonaga ko umutekano we utameze neza. 374 373 Ubuhamya bwa Padiri KABERA Ignace, RUSIZI, 2017 374 Ubuhamya bwa Padiri KABERA Ignace, RUSIZI, 2017
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
222 -Iyicwa rya Padiri Boneza Joseph Nyuma y'iminsi ibiri Padiri Ntimugura Laurent yoherejwe na Musenyeri guhagararira Paruwasi ya Mibirizi, Padiri Boneza Joseph yafashe umwanzuro wo kuva i Mibirizi akajya kuri Paruwasi Katedarali i Cyangugu kubera ko yabonaga ko umutekano we utameze neza, ko ashobora kwicwa igihe icyo ari cyo cyose. Ni bwo ku wa 19 Gicurasi 1994 hagati ya saa munani na saa cyenda, Padiri Boneza Joseph yasezeye ku bapadiri bagenzi be bari kumwe i Mibirizi maze yinjira mu modoka ye ya SUZUKI SJ 410 yerekeza kuri Paruwasi Katedarali i Cyangugu. Yahagurutse i Mibirizi ari kumwe n'Umubikira bitaga Mama Bernadeta wari usigaye wenyine i Mibirizi hamwe n'umwana w'umukobwa wari ufite imyaka nka 12 witwa Ivona (yararokotse). Padiri Boneza Joseph avuye i Mibirizi hasigaye Padiri Kabera Ignace, Padiri Ntimugura Laurent na Rwakabayiza Dieudonné wari Faratiri muri icyo gihe. 375 Padiri Kabera Ignace asobanura ko mugenzi we Padiri Boneza Joseph atagize amahirwe yo kugera kuri Paruwasi Katedarali ya Cyangugu. Akigera ku Ngoro, aho ni imbere gato ya Paruwasi ya Mibirizi, Interahamwe zanze gukingura bariyeri yahabaga maze zirahabatinza cyane. Ibyo byakozwe mu mugambi wo guha umwanya uhagije Interahamwe ngo zitegure, kugira ngo zibone uko zimukurikira maze zimwicire mu nzira. Kandi ni ko byagenze koko kuko mu gihe bakinguriye bariyeri, akigenda yahise abona ko akurikiwe n'imodoka y'i jeep nini yiruka cyane irimo Interahamwe zivuza urusaku rw'amafirimbi. Padiri abibonye yamenye neza ko ari we bakurikiye maze ariruka cyane asiga imodoka yari imukurikiye, ariko ageze i Gihundwe kuri kaburimbo ahitwa ku Cyapa ahasanga bariyeri, bimusaba guhagarara. Agihagarara ya Jeep yuzuye Interahamwe yari imukurikiye yahise imugeraho. Interahamwe yitwa Mutabazi yahise imusohora mu modoka imwegereza izindi, bamwambura ishati, maze Interahamwe yitwaga Nyagatare Félicien imukubita ikintu mu mutwe ahita yitura hasi, apfa atyo. 376 Bamaze kumwica, umwe muri izo Nterahamwe yatwaye imodoka ya Padiri Boneza irimo Mama Bernadeta na Ivona, amanuka yerekeza ku Rusizi, 375 Ubuhamya bwa Padiri KABERA Ignace, RUSIZI, 2017 376 Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Nchamihigo Siméon, Case No. ICTR-01-63-T, Judjement and Sentence, igika cya 144, urupapuro rwa 30.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
223 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu akomeza i Mutongo na Nyakarenzo abagarura i Mibirizi, imfunguzo aziha Padiri Ntimugura Laurent wari waroherejwe kumusimbura. 377 -Urugendo rwerekeza mu Nkambi ya Nyarushishi ku barokokeye i Mibirizi Abatutsi barokotse kuri Paruwasi Gatolika ya Mibilizi bakomeje kubaho mu buzima bubi kugeza ubwo bategekwa kwimukira i Nyarushishi. Ku wa 14 Kamena 1994, Padiri Ignace Kabera wari ukiri i Mibirizi yahurije impunzi hamwe mu kibuga maze abagezaho ubutumwa bwamugezeho ko impunzi zitegura, ko baza kubatwara nyuma ya saa sita bakajya mu Nkambi i Nyarushishi. N'ubwo batishimiye icyo cyemezo, nimugoroba haje imodoka ( bus) imwe ipakira abatinyutse, imaze kuzura ibajyana i Nyarushishi. Bukeye mu gitondo ku wa 15 Kamena 1994, haje izindi modoka ( Bus) eshatu zipakira abasigaye bose babajyana mu nkambi i Nyarushishi. Muri icyo gihe hari haje Interahamwe nyinshi zikikije bus zireba abinjiramo. Babimuye babacunaguza, bababwira ko bagomba kuva mu mashuri barimo kugira ngo abana b'Abahutu batangire kwiga, maze ubuzima bukomeze nk'aho nta cyabaye. 378 Abatutsi barokotse i Mibizi bamaze kujyanwa mu nkambi ya Nyarushishi, ku wa 15 Kamena Bandetse Edouard abisabwe na Superefe Kamonyo Emmanuel yemeye guherekeza Padiri Kabera Ignace wahigwaga bikomeye nka nyakwigendera Padiri Boneza Joseph bafatanyije kwita ku mpunzi zabahungiyeho kuri Paruwasi ya Mbirizi. Bandetse Edouard amaze kuvuga ko nta modoka afite yo kugendamo, Padiri Nkundayezu Oscar yafashe umwanzuro wo kujya kubatwara aturutse kuri Paruwasi Katedarali ya Cyangugu ku buryo ahagana i saa kumi (16h) ari bwo yari ageze i Mibirizi. Ahageze yashyize mu modoka ye Padiri Kabera Ignace waherekejwe na Bandetse Edouard n'abamurinda hamwe n'abajandarume 4. Bahise bafata urugendo aho bageze kuri bariyeri Bandetse agategeka ko bafungura bagakomeza maze bagera kuri Paruwasi Katedarali ya Cyangugu ahagana i saa 18h30. Bagejeje Padiri Kabera Ignace kwa Musenyeri, 377 Ubuhamya bwa Padiri KABERA Ignace, RUSIZI, 2017 378 Ikiganiro n'abatangabuhamya barokokeye i Mibizi nyuma bajyanwa i Nyarushishi NTASANGIRWA Thicien na MUKANGARAMBE Marie Clémence, Rusizi, ku wa 15 Ukwakira 2017
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
224 Padiri Oscar Nkundayezu yasubije i Mibirizi Bandetse Edouard, amaze kumugezayo agaruka i Cyangugu. 379 Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi i Mibilizi bwakozwe n'abaturutse imihanda yose, baba aba hafi ndetse n'abavuye kure ya Mibilizi (Mururu, Winteko, Rukunguri,... ), abavuye Komini Gishoma, Buragama, Nyakabuye, Karengera na Kamembe. Ubwicanyibwakorewe Abatutsii Mibilizibwahagarikiwena Bandetse Edouard wari umucuruzi ukomeye i Mibirizi n'Interahamwe ze, Munyakazi Yusufu n'Interahamwe ze, Somayire Célestin wari warigize Burugumesitiri wa Komini Cyimbogo, Munyoni Jean Marie Vianney wari Burigadiye wa Komini Cyimbogo, abategetsi bo mu nzego zitandukanye kuva ku rwego rwa Perefegitura barimo Superefe Munyangabe Théodore, abavuye mu gisirikare (réservistes ) abacuruzi bakomeye n'abandi. Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Mibirizi no mu nkengero zayo bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mibirizi. Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mibilizi Urwibutso rwa Jenoside rwa Mibirizi ruri i ruhande rwa Kiliziya Gatorika, Paruwasi ya Mibirizi, rushyinguyemo Abatutsi biciwe mu Kiliziya no mu nkengero zayo. (Ifoto yafashwe na Nikuze Donatien, ku wa 15 Ukwakira 2017) 379 Ndorimana Jean, op. Cit., p. 97
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
225 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu -Padiri Boneza Joseph, Kabera Ignace na Faratiri Rwakabayiza Dieudonné bakoze inshingano zabo Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa kuri Paruwasi Gatolika ya Mibirizi muri Mata-Gicurasi 1994, Padiri Joseph Boneza, Padiri Ignace Kabera na Faratiri Dieudonné Rwakabayiza bagaragaje ubwitange bukomeye no guhumuriza Abatutsi bari babahungiyeho. N'ubwo Padiri Joseph Boneza na Ignace Kabera na bo bari mu bahigwaga, ntibigeze baterwa ubwoba n'Interahamwe zabateraga umunsi ku wundi, biyemeje kubana no kurwana ku banyantege nke babahungiyeho. Kuba kandi baranze gusiga impunzi zonyine ngo basange Musenyeri i Cyangugu ni kimwe mu bigaragaza ubutwari n'urukundo bari bafite. N'ubwo kandi Interahamwe zabarushaga imbaraga, impunzi zabahungiyeho zikicwa, Padiri Joseph Boneza, Padiri Ignace Kabera na Faratiri Dieudonné bakomeje kurangwa n'umutima w'urukundo, ubwitange no guhumuriza ababaga barokotse. Bari bazi neza ko na bo bugarijwe ndetse ko isaha n'umunota bashobora kwicwa, ibyo ariko ntibyabaciye intege mu gukomeza guhumuriza no kwita ku Batutsi bari babahungiyeho. Nk'uko bisobanurwa na Karuga Jean warokokeye i Mibirizi: Ubwitange bwa Padiri Joseph Boneza, Padiri Ignace Kabera na Faratiri Dieudonné Rwakabayiza burenze cyane uburyo nabivuga. Tekereza na we abantu bahisemo kubana na twe kandi bazi neza ko na bo bashobora kwicwa, ariko bakanga kudusiga. Padiri Joseph Boneza na Padiri Ignace Kabera na bo bari mu bahigwaga, Musenyeri aza kubashaka kugira ngo abajyane i Cyangugu aho umutekano wabo wari kuba urinzwe bihagije, ariko bahitamo gukomeza kubana na twe. Bafashe umwanzuro ukomeye wo gukomeza kutuba hafi, dufatanya urugamba rwo gukomeza guhangana n'Interahamwe. Aba bapadiri bari barihaye Imana koko! Kandi Imana yari yarabahaye ingabire itandukanye cyane n'iy'abandi. Tuzahora tuzirikana uburyo bifatanyije n'umunyantege nke, kandi Imana izabagororera kubera ko twe nta cyo
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
226 twabona twabitura ku rukundo rutagira ikigereranyo batugaragarije. 380 N'ubwo ariko aba bapadiri bakoze ibishoboka byose mu kwita ku Batutsi bari babahungiyeho, Interahamwe zishe benshi, harimo na Padiri Boneza Joseph, harokoka bake cyane bajyanywe mu nkambi ya Nyarushishi. Ubu bushakashatsi bukorwa, Padiri Ignace Kabera yabarizwaga kuri Paruwasi Katedarali ya Cyangugu, mu gihe Musenyeri Rwakabayiza Dieudonné yabarizwaga mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda. 5. 3 Ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Gishoma Komini Gishoma yakomokagamo Twagiramungu Faustin washinze icyaka rya MDR, ishyaka ryagize abayoboke benshi kandi ritavugaga rumwe na MRND yari ku butegetsi. Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa, ibyari amashyaka byateshejwe agaciro, insoresore za MDR n'Interahamwe za MRND zihurira mu mugambi umwe wo kwica Abatutsi. 5. 3. 1 Ishusho rusange y'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Gishoma Mu yahoze ari Komini Gishoma, Abatutsi biciwe kuri Komini Gishoma no ku isoko rya Gishoma, bicirwa i Nyamutarama muri Segiteri Gashonga, bicirwa muri Nyagatera, muri Karemereye, muri Kabahinda, muri Kabakobwa no muri Makambi, bicirwa i Rango hafi yo kwa Padiri Kayinamura, muri Butambamo, muri Murya, muri Nyenji, Karenge i Makambi n'ahandi. Mu yahoze ari Komini Gishoma, ubwicanyi bwafashe intera yo hejuru kuva ku wa gatatu tariki ya 13 Mata 1994, butangirira ku isoko rya Gishoma. Kuri uwo munsi, isoko rya Gishoma ryari ryaremye nk'umunsi isoko risanzwe riremera mu buryo bwaguye, ariko haba umwihariko w'uko Interahamwe nyinshi za Gishoma n'izavuye mu Bugarama kwa Munyakazi Yusufu zari zuzuye mu isoko, zitembera, zitwaje inkota, ubuhiri 380 Ikiganiro n'umutangabuhamya KARUGA Jean ukomoka mu Karere ka RUSIZI, Kigali ku wa 05 Ukuboza 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
227 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu n'amacumu. Icyagaragaye ni uko izo Nterahamwe zari zifite icyazizanye kubera ko zahise zihicira Nshamihigo Phillippe alias Ruseta wari umwarimu muri TTC i Mururu, bamwicira mu maso ya Burugumesitiri Nkubito Jean Chrysostome. Nshamihigo Phillippe yari azwi nk'umuntu ugira ukuri, kandi ubwira ubuyobozi ibitagenda,ibyo bituma ubuyobozi bwa Komini bumwishyiramo kugera bumwicishije. 381 Abatutsi bari baremye isoko babonye Nshamihigo Phillippe yishwe Burugumesitiri areba, nta cyo bimubwiye, bahise bakuka umutima, bakwira imishwaro. Interahamwe zimaze kwica Nshamihigo Phillippe zahise zijya iwe mu rugo, zihasanga umugore we n'abana be babiri (2) zihita zibica. Jenoside muri Gishoma iba itangijwe ku mugaragaro. Kuva ubwo Umututsi wese aho ari yarahizwe, uwo Interahamwe zifashe zikica. 382 Bukeye ku wa 14 Mata 1994, ubwicanyi bwasakaye muri Komini Gishoma yose, hicwa Abatutsi bari bahungiye kwa Nyirabalima Adria mu Rusayo bavugaga ko abonekerwa, n'ahandi. Kuva ubwo, Abatutsi barahizwe hirya no hino, baricwa, amazu aratwika, ababashije kubona aho banyura bahungira kuri Paruwasi ya Mibirizi. 383 Mu bari ku isonga mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Gishoma barimo Burugumesitiri Nkubito Jean Chrysostome, Rwakana Vénant, Mudeyi, Habimana na Trojeanne bo muri Karenge, Uwibambe Jean Pierre wo ku Mangazine i Mushaka, Nikuze Nicolas wo muri Kabajoba, Ndayizeye wo muri Rubugu, Licarido na Sebastien bo muri Rwimbogo, Damascène Hayihayi wo muri Ntenyi n'abandi. 384 5. 4 Ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Bugarama Komini Buragama izwi ho kuba indiri y'Interahamwe zishe Abatutsi benshi muri Perefegitura ya Cyangugu, zikagera no mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye aho zagiye kwica Abatutsi ku musozi wa Kizenga no mu Bisesero. Interahamwe zo mu Bugarama zari ziyobowe na Munyakazi Yusufu waburanishijwe 381 Ikiganiro n'umutangabuhamya MUKAMUSONI Tacienne mu Karere ka RUSIZI ku wa 24 Ukwakira 2017 382 Ikiganiro n'umutangabuhamya NIKUZE Nicole mu Karere ka RUSIZI ku wa 24 Ukwakira 2017 383 Ikiganiro n'umutangabuhamya HABIYAREMYE Ladislas mu Karere ka RUSIZI ku wa 17 Ukwakira 2017 384 Ikiganiro n'umutangabuhamya NIKUZE Nicole mu Karere ka RUSIZI ku wa 24 Ukwakira 2017
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
228 n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, Arusha, ahanishwa igifungo cy'imyaka 25, igihano cyemejwe n'Urugereko rw'Ubujurire ku itariki ya 28 Nzeri 2011. 385 Komini Bugarama yarimo kandi uruganda rukomeye rwa CIMERWA. Abayobozi bwarwo bwitwaje umwanya n'ububasha bahawe, maze bagira uruganda indiri yo guteguriramo no kunoza umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. 5. 4. 1 Ishusho rusange y'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Bugarama Mu yahoze ari Komini Bugarama, Abatutsi biciwe kuri CIMERWA no mu nkengero zayo, ku migezi ya Rusizi, Ruhwa na Rubyiro. Abatutsi biciwe kandi muri Serire Share, Serire Nyabishonju, Serire Nyabintare, Kamagaju, Mpinga, i Mashesha no mu Kagari ka Ryankana. Mu kagari ka Ryankana ni ho Munyakazi Yusufu yabanjirije gutsemba Abatutsi afatanyije n'Interahamwe yamamaye mu bwicanyi yitwa Samvura Elie alias Mwidishyi. Muri Bugarama yose Akagari ka Ryankana ni ko karimo Abatutsi benshi bishwe n'imibiri ya bo ikaba yaraburiwe irengero kubera ko yajugunywe mu migezi ya Rubyiro, Ruhwa na Rusizi. 386 Abatutsi biciwe na none aho bari batuye mu ngo zabo ndetse no mu ngo z'abaturanyi. Muri Komini Bugarama, kwica Abatutsi byatangiye ku wa 7 Mata 1994 ubwo Interahamwe zateye OPJ Ruhinda Bosco maze we n'abandi babanaga zibica zibaciye imitwe ziyisiga mu ruganiriro ( salon ). Kuri uwo munsi kandi Agronome Karasira bamwiciye i Mwezi nimugoroba. Interahamwe zakomokaga muri Segiteri ya Muhwehwe zahise kandi zijya gufata Mudacyahwa, bamumanura muri Cité mu Bugarama kwa Munyakazi Yusufu ziramwica. 387 Kuri iyo tariki, mu mudugudu wa Rubyiro mu Kagari ka Ryankana mu Murenge wa Bugarama, Interahamwe za Munyakazi Yusufu zahiciye Abatutsi benshi, imirambo yabo bayijugunya mu migezi ya Rubyiro, Ruhwa na Rusizi. 388 385 Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Munyakazi Yusufu, (Munyakazi Yusufu (ICTR-97-36A), Arusha, 2011 386 Ikiganiro n'umutangabuhamya NDUWIMANA Juma mu Karere ka RUSIZI, ku wa 29 Ukwakira 2017. 387 Ikiganiro n'umutangabuhamya NZIGIYIMANA Michel mu Karere ka RUSIZI, ku wa 28 Ukwakira 2017. 388 Ikiganiro n'umutangabuhamya NTACYORIPFA Gérard mu Karere ka RUSIZI, ku wa 29 Ukwakira 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
229 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Abatutsi biciwe kandi kuri bariyeri yari ku Gihundwe mu yahoze ari Segiteri Nzahaha. Nyuma yo kubica Muvakure Thomas wari ukuriye bariyeri yahamagaje imodoka ya Yusufu Munyakazi kugira ngo ize gutwara imirambo. Imodoka yahise iza itwawe n'umuhungu wa Yusufu Munyakazi witwa Zacharie alias Mariyo, bashyiramo imirambo y'abishwe bajya kuyiroha muri Rusizi mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso. 389By'umwihariko umubare munini w'Abatutsi bo mu yahoze ari Komini Bugarama wiciwe mu Ruganda rwa CIMERWA no mu nkengero zarwo. 5. 4. 2 Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Ruganda rwa CIMERWA no mu nkengero zarwo Mu 1994, uruganda rwa CIMERWA rwayoborwaga na Sebatware Marcel wakomokaga i Busogo mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri. Sebatware Marcel yari muramu wa Jenerali Nsabimana Déogratias bitaga Castar wari umugaba Mukuru w'ingabo z'u Rwanda (FAR). Kuyobora Uruganda rwa CIMERWA Sebatware Marcel yabifashwagamo na Ndorimana Casmir wari Directeur Technique akomoka mu yahoze ari Komini Gisuma, Perefegitura ya Cyangugu. Abayobozi b'Uruganda rwa CIMERWA bari mu bavuga rikijyana, bagishwa inama mu miyoborere ya Komini Bugarama ndetse na Perefegitura ya Cyangugu muri rusange. Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa, intagondwa zo mu ruganda rwa CIMERWA ziyobowe na Sebatware Marcel zashyigikiye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi, bakora inama zitandukanye zaberaga mu kabiri ka Ndorimana Casimir kari hafi yo ku Musigiti. Muri izo nama niho bateguriye urutonde rw'abagomba kwicwa, barushyikiriza Yusufu Munyakazi. Mu bitariye izo nama harimo Sebatware Marcel, Ndorimana Casimir, Mpozembizi Jean Pierre, Ndengeyingoma Donatien n'abandi. 390 Umugambi wo kwica Abatutsi muri CIMERWA wigaragaje mu buryo bweruye kuva ku wa 13 Mata 1994, ubwo Sebatware Marcel yategekaga ko aba Chinois bakora mu ruganda rwa CIMERWA bahungishirizwa i Bujumbura mu gihugu cy'Uburundi, 389 Ikiganiro n'umutangabuhamya NIKUZE Marc mu Karere ka RUSIZI, ku wa 18 Ukwakira 2017. 390 African Rigts, John Yusufu Munyakazi, Un génocidaire devenue refugié, 6 juin 1997, p. 65
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
230 nyuma y'inama yari yayobowe na Sebatware Marcel, igategeka ko bahunga hakiri kare, ibintu bitarakomera. Ibyo yavugaga yari abizi neza, kubera ko nyuma y'iminsi 2, ubwicanyi bwahise bukorerwa abakozi ba CIMERWA b'Abatutsi n'imiryango yabo. 391 Mbere y'uko hicwa Abatutsi bo mu ruganda rwa CIMERWA no mu nkengero zarwo, habaye inama yabereye ahitwa ku mugano kwa Ndorimana Casmir. Iyo nama niyo yakorewemo lisiti y'Abatutsi bagomba kwicwa, inatangirwamo irangi ritukura ryagombaga gusigwa ku mazu y'Abatutsi kugira ngo bizorohere Interahamwe kumenya ingo z'Abatutsi bagomba kwicwa. Mu bitabiriye iyo nama harimo Ndorimana Casimir wari wayitumije, Nkusi Davide Wilson wakoraga muri CIMERWA, Habyarimana Aloys wakoraga muri CIMERWA, Davide wari umukuru w'abazamu, umusaza witwaga Daniel, Harorimana Martin n'abandi. 392. Ku wa gatandatu tariki ya 16 Mata 1994 ni bwo Interahamwe zishe Abatutsi mu ruganda rwa CIMERWA no mu nkengero zayo. Ahagana i saa 14 z'amanywa Interahamwe za Yusuf Munyakazi zo mu Bugarama ziyobowe na Athanase Ndutiye bitaga Tarake Aziz Makuza zagabye igitero simusiga, zijya kwica abakozi b'Abatutsi b'uruganda rwa CIMERWA, imiryango yabo, ndetse n'uwitwa Umututsi wese wari utuye mu nkengero z'uruganda. Muri urwo ruganda haguyemo Abatutsi basaga 80. Hishwe kandi Abatutsi bari mu nkengero z'uruganda, abashoferi bari baje gutwara Sima muri CIMERWA ndetse n'abahungaga baturutse i Mibirizi no mu misozi ikikije ikibaya cya Bugarama. Mu bishwe harimo Mvuyinyanza n'abana be, Bapfakurera bamwiciye umugore n'abana 2, Kanusi Alphonse, Ntibaziyaremye na Vincent bafashwe babashyikiriza abajandarume barabica n'abandi. 393 Ku cyumweru tariki 17 Mata 1994, nyuma yo kwica Abatutsi bo muri CIMERWA no mu nkengero zaho, Bigirumwami Jean wari Konseye wa Segiteri Muganza yafashe imodoka ya Paruwasi Nyarurema apakiramo imirambo y'abishwe, ajya kubajugunya mu mugezi wa Ruhwa na Rubyiro. Bigirimwami Jean yitwazaga lisiti, agenda ashyira akamenyetso ku 391 Ikiganiro n'umutangabuhamya BAPFAKURERA Jean mu Karere ka RUSIZI ku wa 03 Ugushyingo 2017. 392 Ikiganiro n'umutangabuhamya MURENGERANTWARI Davide mu Karere ka RUSIZI, ku wa 28 Ukwakira 2017. 393 Ikiganiro n'umutangabuhamya NZIGIYIMANA Michel mu Karere ka Rusizi, ku wa 28 Ukwakira 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
231 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu bishwe kugira ngo abo ataza kubona Interahamwe zikomeze kubashakisha. 394 Bigirumwami Jean yakatiwe n'Inkiko Gacaca igifungo cy'imyaka 11 nyuma yo kwirega, kwemera no gusaba imbabazi ku byaha yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi. 395 Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu ruganda rwa CIMERWA bukaba bwarateguwe na Sebatware Marcel wayoboraga uruganda, Kamanzi Meschak wari Burugumesitiri wa Komini Bugarama, Ndorimana Casimir, Bigirumwami Jean, Munyakazi Yusufu n'Interahamwe ze n'abandi. Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, imibiri myinshi y'abiciwe mu ruganda rwa CIMERWA no mu nkengero zarwo yaburiwe irengero kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro kubera ko yajugunywe mu migezi. Ababashije kuboneka bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Muganza. Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Muganza Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Muganza ruri i ruhande rwa Kiriziya Gatorika, Paruwasi ya Muganza, mu mudugudu wa Katabuvuga, akagali ka Gakoni, Umurenge wa Muganza. (Ifoto yafashwe na Nikuze Donatien, ku wa 28 Ukwakira 2017) 394 Ikiganiro n'umutangabuhamya NZEYIMANA Jean mu Karere ka RUSIZI, ku wa 28 Ukwakira 2017. 395 Inyandiko z'Inkiko Gacaca, urukiko Gacaca rw'umurenge wa Muganza, urugereko rwa 3, Gicurasi, 2007
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
232 5. 5 Ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Nyakabuye Komini Nyakabuye yari yubatsemo ibiro bya Superefegitura ya Bugumya. Burugumesitiri wa Komini Nyakabuye Nsengumuremyi Diogène yakoranaga mu buryo bwa hafi na Superefe wa Superefegitura ya Bugumya Nsengimana Etienne. Komini Nyakabuye yakomokagamo kandi Interahamwe zikomeye zirimo Bandetse Edouard w'i Kigurwe. Bandetse Edouard yari asanzwe ari umucuruzi ukomeye, ari no mu buyobozi bwa MRND ku rwego rwa Perefegitura ya Cyangugu (yari Tresorier wa MRND). Bandetse Edouard ni umwe mu bakoze ibishoboka byose kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ishyirwe mu bikorwa ku rwego rwifuzwaga n'abicanyi. 5. 5. 1 Ishusho rusange y'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Nyakabuye Mu yahoze ari Komini Nyakabuye, Abatutsi biciwe hafi ya Komini Nyakabuye mu bibanza bya Minisitiri Ntagerura muri Nyamaronko, aho yashakaga kubaka Amashuri, ubu hari ikigo Nderabuzima cya Nyakabuye. Biciwe kandi i Nyarushishi, i Kinunga, Nyamaronko i Bugufi, Gitambi i Mashesha, i Karama, Nyakabwende, Nyamubembe i Nyakagoma, i Rubona, Muhanga i Kigabiro, Kabora i Kigwa n'ahandi. Abatutsi biciwe kandi aho bari batuye mu ngo zabo ndetse no mu ngo z'abaturanyi. By'umwihariko umubare munini w'Abatutsi wiciwe munsi ya Komini Nyakabuye no ku musozi wa Nyarushishi. 5. 5. 2 Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri Komini Nyakabuye Ubwo kwica Abatutsi byatangiraga mu yahoze ari Komini Nyakabuye hahise hicwa Ndagijimana Pierre Célestin wari umukozi wa Superefegitura ya Bugumya yicirwa ku isoko rya Nyakabuye. Hahise hicwa kandi Nzeyimana Zacharie wari umu planton kuri Superefegitura ya Bugumya, hicwa Gervais n'abandi. 396 Ku wa 10 Mata 1994 ubwicanyi bwari bumaze gufata 396 Ikiganiro n'umutangabuhamya Almas George Daniel mu Karere ka RUSIZI, ku wa 16 Ukwakira 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
233 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu intera yo hejuru. Ni bwo Interahamwe zateye Gakwaya wo muri Gaseke ziramwica, zirangije zisahura inka ze barazirya. 397 Ku wa 12 Mata 1994, habaye inama yabereye kuri Komini Nyakabuye, itangirwamo ubutumwa mu buryo bweruye ko umwanzi ari Umututsi. Kuva ubwo amayira yose yahise afungwa kugira ngo hatagira Umututsi uhunga, bashyiraho amarondo akomeye, uwo bafatiye mu nzira bakamwica. Mu ijoro ryo kuri uwo wa 12 Mata 1994 ni bwo muri Segiteri Nyakabuye bafashe Abatutsi 12 b'i Kinunga babafungira mu nzu yo kwa Rusatsi John. Abafunzwe harimo Twahirwa Nicolas, Habakurama Félix, Mirindi Nicodem, Nzamwita Colonel, Josiane, Kayijuka Anaclet, John, Mukamugenzi, Pérpetue, Karambizi Tharcisse, Nkurikiye Wellars na Kayumba Thélesphore bo mu Kinunga. Mu gitondo cyo ku wa 13 Mata 1994 bose bahise bicwa. Uwo munsi hishwe Abatutsi benshi hirya no hino muri Komini Nyakabuye ku buryo muri Kinunga honyine hishwe abarenga 49. 398 Ku wa 14 Mata 1994, ubwicanyi bwarakomeje, Abatutsi bari bahungiye kuri Komini Nyakabuye bicirwa mu bibanza bya Minisitiri Ntegerura André. Bishe abagabo gusa, abagore babanza kubareka, ariko nabo bicwa ku wa 09 Gicurasi 1994, bicirwa ku cyobo cyari kwa Focus Bizimana, icyobo babeshye ko cyari cyaracukuwe ngo kizashyirwemo Abahutu. 399 Ku wa 15 Mata 1994 hishwe kandi Abatutsi bo mu Kagari ka Kamanu mu Mudugudu wa Bikinga bicirwa ahitwa Nyakabwende. Hishwe na none Abatutsi b' i Gitambi mu Kagali ka Cyingwa, umudugudu wa Mpinga. 400 5. 5. 3 Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi ku musozi wa Nyarushishi Nyarushishi ni agace gaherereye kuri kirometero 12 uvuye mu Mujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi. Ni ahahoze ari muri Komine Nyakabuye, ubu ni mu Murenge wa Nkungu. Ni 397 Ikiganiro n'umutangabuhamya SINZABAKWIRA Jean Bosco mu Karere ka RUSIZI, ku wa 16 Ukwakira 2017. 398 Ikiganiro n'umutangabuhamya SINZABAKWIRA Jean Bosco mu Karere ka RUSIZI, ku wa 16 Ukwakira 2017. 399 Ikiganiro n'umutangabuhamya GATARAYIHA Gérome mu Karere ka RUSIZI, ku wa 16 Ukwakira 2017. 400 Ikiganiro n'umutangabuhamya MBABABAREMPORE Juvenal mu Karere ka RUSIZI, ku wa 16 Ukwakira 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
234 agace karangwa n'ubukonje buvanze n'umuyaga bidashira. N'ubwo yari muri Komini Nyakabuye, Nyarushishi yari mu masanganzira ya Komine Cyimbogo na Komini Gisuma. Nyarushishi yari mu ihuriro ry'abakuru b'Interahamwe zikomeye barimo Nyandwi Christophe, Bandetse Edouard na Nsabimana Callixte wari Umuyobozi w'Uruganda rw'Icyayi rwa Shagasha. Kuva ku wa 10 Mata 1994, ubwo ubwicanyi bwari bumaze gusakara muri Komini Nyakabuye, Abatutsi benshi bo muri Nkungu bahunze ibitero bya Bandetse Edouard n'Interahamwe ze, berekeza muri Komini Gisuma aho bakekaga ko ho ubwicanyi butarahagera. Benshi mu Batutsi bo muri Nkungu bishwe rugikubita barimo umuryango wa Nzakamwita Polycalpe, umusaza Maja Gérad n'umuhungu we Martin bishwe batwitswe, hicwa Ngarambe, Sebiziga n'abandi. 401 Abafashe umwanzuro wo guhunga bageze ku Ruganda rw'Icyayi rwa Shagasha, abajandarume barindaga uruganda barabahagarika, babasaba gusubira iwabo. Bahise basubirayo, bajya gukambika ku mbibi z'icyayi, bakeka ko ho bashobora kuhagirira agahenge. Nyuma y'umwanya muto, Nsabimana Callixte wayoboraga Uruganda rwa Shagasha ari kumwe n'umujandarume yahise abakurikira, babagezeho barabirukana ngo bajye muri Komini yabo ya Nyakabuye. Bahise bahava, berekeza mu gice cya Komini Nyakabuye. 402 Ku itariki ya 11 Mata 1994, Bandetse Edouard n'Interahamwe ze bamaze kumenya ko Abatutsi bahunze kandi ko bari i Nyarushishi, bahise bafata umwanzuro wo kubatera aho bahungiye. Kanamugire asobanura ko Interahamwe zahise zibasanga aho bari bacumbitse, ariko impunzi zirwanaho zikoresheje amabuye, Interahamwe ziraneshwa. 403 Ku itariki ya 12 Mata 1994, Interahamwe zongeye kubatera ziturutse impande zose. Abanyuze ku kigo cy'imyuga cya Marcel bahasanze abajandarume bari basanzwe bahaba, umwe muri abo bajandarume ahita akomezanya na bo. Bageze hafi y'impunzi, zongeye kwirwahano zikoresheje amabuye. Interahamwe zibona ko n'ubundi bongera gutsindwa, biba 401 Ikiganiro n'umutangabuhamya HABIMANA Casmir mu Karere ka RUSIZI, ku wa 18 Ukwakira 2017. 402 Ikiganiro n'umutangabuhamya MUTESA Jean Bosco mu Karere ka RUSIZI, ku wa 19 Ukwakira 2017. 403 Ikiganiro n'umutangabuhamya KANAMUGIRE Gérvais mu Karere ka RUSIZI, ku wa 19 Ukwakira 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
235 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu ngombwa ko umujandarume akoresha imbunda, yica Zigiriza Tewojeni, hakomereka Eugene wo kwa Pasitori wo mu Kinanira waje no gupfa nyuma, hakomereka kandi Félicitée wo kwa Fabien mu Kiziguro. Impunzi zimaze kubona ko hari abapfuye n'inkomere, abarokotse bahise bafata umwanzuro wo guhungira i Cyangugu kuri Katedarali. 404 Mu rukerera rwo ku wa 13 Mata 1994, abarokotse berekeje kuri Paruwasi Katedarali ya Cyangugu kubera ko bari bafite amakuru ko hari abandi bahahungiye. Mu nzira bagiye bahura n'abandi bagafatanya urugendo ku bw'amahirwe babona bagezeyo, baharara uwo munsi no ku wa 14 Mata, ku wa 15 Mata 1994 Perefe Bagambiki Emmanuel aza kuhabakura babajyana muri Stade Kamarampaka. Abatutsi bageze muri Stade Kamarampaka nta mahoro bahagiriye, kuko bakomeje kwicwa kugera hafashwe umwanzuro wo kongera kubagarura ku musozi wa Nyarushishi. Icyemezo cyo kwimurira Abatutsi bari muri Stade babajyana i Nyarushishi cyafashwe ku itariki ya 10 Gicurasi 1994 mu nama y'umutekano yabereye ku Ngoro ya Muvoma ku musozi wa Cyangugu. Nibwo ku itariki ya 11 Gicurasi 1994 ku gicamunsi, abasirikare n'abajandarume basesekaye muri stade impunzi zigira ngo baje gutwara Abatutsi bajya kwica nk'uko byari bimenyerewe, maze basaba buri wese kwinjira mu modoka ( bus) zari mu marembo ya Stade. HABIMANA Casimir asobanura ko Superefe Kamonyo ariwe wari uhagarikiye icyo gikorwa, maze bamwe babanza kwanga kwinjira ariko asaba abantu kwinjira mu modoka hakurikijwe amakomine bakomokagamo, nyuma babajyana mu Nkambi ya Nyarushishi. Impunzi zagiye ziherekejwe n'abakorerabushake ba CICR. Impunzi zigeze i Nyarushishi, abari basanzwe batahazi bakubiswe n'inkuba babonye uko hateye. Kari agasozi kambaye ubusa, ibintu byari bitandukanye n'ibyo bari babwiwe na Perefe Bagambiki ko bamaze kuhatunganya, ko hari ibyangombwa byose nkenerwa, ko bubatse n'amashitingi ku buryo abantu bagerayo binjira mu nzu bubakiwe. Bakiri mu cyeragati cyo kwibaza aho baza kurara, CICR yahise ibagoboka itanga shitingi imwe kuri buri bantu batanu. Impunzi nazo zahise zishakisha uduti two kuramburaho izo shitingi barubaka. 405 404 Ikiganiro n'umutangabuhamya KANAMUGIRE Gérvais mu Karere ka RUSIZI, ku wa 19 Ukwakira 2017. 405 Ikiganiro n'umutangabuhamya HABIMANA Casimir mu Karere ka RUSIZI, Ukwakira 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
406 Ikiganiro n'umutangabuhamya KANAMUGIRE Gervais mu Karere ka RUSIZI, ku wa 19 Ukwakira 2017. 407 Ikiganiro n'umutangabuhamya KANYEMERA Aloys mu Karere ka RUSIZI, Ukwakira 2017. 236 Muri icyo gikorwa cyo kujyana impunzi mu nkambi ya Nyarushishi, harimo abahise bicwa bakihagera barimo umu planton witwaga Bembe wakoraga kuri Perefegitura. Yageze i Nyarushishi abajandarume bamubonye bariyamira bati 'Bembe ntarapfa !' Bahise bongera kumushyira mu modoka bajya kumwica. Harimo kandi umuganga w'amatungo witwa Nshogoza nawe wakoraga kuri Perefegitura. Abo bajandarume bamwishe agisohoka mu modoka. 406 N'ubwo bakuwe muri Stade bababeshya ko aho babajyanye i Nyarushishi baza kubarindira umutekano, umugambi wo kwica Abatutsi wari ukomeje. Bamaze kugera i Nyarushishi, Interahamwe zahise zitema urutoki rwari hafi aho kugira ngo biborohere gukurikirana ubuzima bw'abari mu nkambi. Inkambi yahise kandi igotwa na bariyeri z'Interahamwe hamwe n'abajandarume bari mu gice cyo haruguru. Ntawashoboraga kwambuka umuhanda wari haruguru cyangwa se ngo ajye hepfo arenge umugezi bavomagamo, ndetse ntawarengaga hakurya, uwabigeragezaga Interahamwe zahitaga zimwica. Rimwe na rimwe Interahamwe zinjiraga mu nkambi zigakuramo abo zishatse zijya kwica. 407 Ibyo byose Interahamwe zabikoraga abajandarume bazireba ntibazibuze kandi bitwa ko barinze impunzi. Ibyo byerekana ko impunzi zitari zirindiwe umutekano, ahubwo kwari ukugira ngo hatagira usohoka agatoroka. N'ubwo Abatutsi bari mu nkambi ya Nyarushishi bari bahashyizwe nk'abahahungiye, kandi babeshywe ko umutekano wabo ugomba kurindwa, Interahamwe zakuragamo abo zishatse n'igihe zishakiye kugeza ku wa 23 Kamena 1994 ubwo umugambi wo kubarimbura burundu wari wateguwe waburijwemo. 5. 5. 3. 1 Itariki ya 23 Kamena 1994: umunsi utazibagirana ku Batutsi barokokeye i Nyarushishi Nk'uko byari byagenze i Nyamasheke, i Shangi, i Mibizi, i Nyabitimbo, mu Bisesero n'ahandi hakusanyirijwe Abatutsi bakicirwa hamwe, hateguwe umugambi wo kwica n'abari bahurijwe i Nyarushishi. Ni bwo mu rukerera rwo ku wa 23 Kamena 1994, Interahamwe nyinshi zikusanyije ziherekejwe n'abana n'abagore babo zerekeza ku musozi wa Nyarushishi
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
410 Ikiganiro n'umutangabuhamya HABIMANA Casimir mu Karere ka RUSIZI, Ukwakira 2017. 411 Ikiganiro n'umutangabuhamya NAMBAJIMANA Donati mu Karere ka RUSIZI, Ugushyingo 2017. 237 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu kwica Abatutsi bari mu nkambi. Bwakeye barangije kugota inkambi yose, maze Abatutsi bagiye ku byuka basanga bakikijwe n'Interahamwe. 408 Umugambi wo kumaraho Abatutsi bari bateraniye i Nyarushishi Interahamwe zari ziwuziranyeho na Perefe Bagambiki Emmanuel kuko bateganyaga kubica hakiri kare mu ibanga kandi nta bimenyetso basize, nyuma bagafata bene wabo bakabatuza muri za shitingi zari zisanzwemo impunzi, nyuma abasirikare b'Abafaransa baje muri « Opération turquoise » babasangamo bakavuga ko ari bo mpunzi baje kurinda. 409 Nk'uko byagarutsweho n'abatangabuhamya babaye mu nkambi i Nyarushishi, ku wa 23 Kamena 1994 babyutse basanga bagoswe n'Interahamwe zambaye imyambaro yiganjemo ibara ry'umweru, impunzi zibona noneho ko byarangiye, baratuza, bategereza ko bicwa. Mu gihe Interahamwe zari zitaratangira kwica, ariko zamaze kugota inkambi yose zitegereje amabwiriza yo gutangira kwica, Colonnel Bavugamenshi Innocent wari umuyobozi wa Jandarumori mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu yahise ahasesekara aherekejwe n'imodoka (bus) ebyiri zuzuye abajandarume bavuye i Cyangugu, bahita bajya hagati y'impunzi n'Interahamwe zari zagose inkambi, impunzi ziyoberwa ibyo ari byo. 410 Abajandarume bamaze kugera mu myanya yabo, Colonnel Bavugamenshi yahise abwira Interahamwe ko bose bajya kwakira Abafaransa, impunzi zigasigara zirinzwe na ba bajandarume. 411 Interahamwe zose zahise zigenda, abajandarume basigara aho kugera ku gicamunsi ubwo ingabo z'Abafaransa zageraga i Nyarushishi zije muri « Opération turquoise », abajandarume na bo barataha. Ubwicanyi bwari bwateguwe buburizwamo butyo. 408 Ikiganiro n'umutangabuhamya HABIMANA Casimir mu Karere ka RUSIZI, Ukwakira 2017. 409 Ikiganiro n'umutangabuhamya SINZABAKWIRA Straton ukomoka mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 19 Ukuboza 2017 i Kigali.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
412 Ikiganiro n'umutangabuhamya KANYEMERA Aloys mu Karere ka RUSIZI, Ukwakira 2017. 238 Inkambi ya Nyarushishi Ifoto yerekana uburyo ubuzima bwari bwifashe mu nkambi ya Nyarushishi Kuza kw'abasirikare b'Abafaransa ntikwahise guhagarika ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi mu nkambi ya Nyarushishi no mu nkengero zayo. Hari Abatutsi baturukaga hanze y'inkambi bagatangirwa n'Interahamwe mbere yo kwinjira mu nkambi bakicwa abasirikare b'Abafaransa bareba. Impunzi z'Abatutsi zageragezaga kujya gushaka ibyo kurya kubera inzara, ndetse n'inkwi na bo Interahamwe zahitaga zibica abasirikare b'Abafaransa bareba. 412 Umusozi wa Nyarushishi ukaba wariciweho muri rusange Abatutsi barenga 138. Abatutsi biciwe i Nyarushishi no nirya no hino muri Komini Nyakabuye, Cyimbogo, Karengera na Gisuma bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarushishi.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
237 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarushishi Urwibutso rwo ku rwego rw'Akarere ka Rusizi rwa Nyarushishi, rushyinguyemo Abatutsi biciwe ku musozi wa Nyarushishi n'abaguye hirya no hino mu Karere ka Rusizi. (Ifoto yafashwe na Nikuze Donatien, ku wa 19 Ukwakira 2017) 5. 5. 3. 2 Inkambi ya Nyarushishi yaragutse nyuma yo kuza kw'Abafaransa Abasirikare b'Abafaransa bamaze kugera i Nyarushishi, inkambi yaragutse iba nini cyane kubera ko yakiriye n'abandi barokotse hirya no hino muri Cyangugu, Kibuye n'ahandi. Uretse Abatutsi bakuwe muri Stade Kamarampaka, i Mibirizi, i Shangi no ku Nkanka, hari abari bihishe mu giturage bashoboye kumenyekana, ndetse n'abari bashoboye guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo batangiye kugaruka kuko abicanyi n'imiryango yabo na bo bari batangiye guhunga. Bose berekezaga mu nkambi ya Nyarushishi, maze iraguka abantu baba benshi cyane. 413 5. 5. 3. 3 Ifungwa ry'Inkambi ya Nyarushishi Mu kwezi ku Ugushyingo 1994, hafashwe icyemezo ko Abatutsi bari mu nkambi ya Nyarushishi basubira iwabo aho 413 Ikiganiro n'umutangabuhamya BAPFAKURERA Jean mu Karere ka RUSIZI ku wa 03 Ugushyingo 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
238 bakomoka. Kwakira icyo cyemezo ntibyoroheye abarokotse Jenoside bari mu nkambi kubera ko aho bakomoka hari harabaye amatongo, imitungo yarasahuwe, inzu zarasenwe, nta mibereho ihari muri rusange. Ibyo byatumye bamwe batinya kwinjira mu modoka zari zaje kubacyura, batinya gusubira ku masambu bitewe n'uko bari barahasize hameze. Ibyo byatumye hari imiryango imwe n'imwe yahisemo kujyamwa i Kigali indi i Kibungo. Mu bagiye i Kibungo harimo Segatarama Pierre, Ntamatsiko Aimable, Ngirabatware Léonard, Twagiramungu Innocent, Nsengumuremyi Déo, Gakwandi Ananias, Musoni Boniface, Gatanazi Ignace, Munderere Emmanuel, umugore wa Munyantwari Gaëtan na Simbizi Innocent. Abandi benshi bafite imiryango i Kigali bahisemo kuyisanga aho gusubira ku isambu mu matongo. 414 Abahise basubira mu matongo nta bwo byaboroheye, basanze amasambu abaturanyi ba bo barayigabije, amazu barasenye, ingengabitekerezo ya Jenoside ari nyinshi mu baturanyi n'ibindi. Ariko nta mahitamo yandi yari ahari uretse kubana nk'uko Guverinoma y'Ubumwe yabikanguriraga Umunyarwanda wese. Bamaze kugera ku matongo, ubuyobozi bwatangiye kubitaho, bafashwa kubona amacumbi, baravurwa, ubuzima bugenda bugaruka buhoro buhoro, abakiri bato batangira amashuri barihirwa n'ikigega cya FARG, abagizwe incike na Jenoside batangira kwitabwaho, abagize uruhare muri Jenoside barafatwa, buhoro buhoro ubuzima bugenda buragaruka. 5. 6 Ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Karengera Komini Karengera yakomokagamo Minisitiri Ntagerura André na Nyandwi Christophe wari Perezida w'Interahamwe ku rwego rwa Perefegitura ya Cyangugu. Komini Karengera yakomokagamo kandi abahezanguni bakomeye barimo Busunyu Michel n'abandi. 414 Ikiganiro n'umutangabuhamya SEGATARAMA Pierre mu Karere ka RUSIZI, ku wa 19 Ukwakira 2018.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
239 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu 5. 6. 1 Ishusho rusange y'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Karengera Mu yahoze ari Komini Karengera, Abatutsi biciwe kuri Paruwasi Gatolika ya Mwezi, kuri Komini Karengera, kuri Paruwasi Gatolika ya Nyabitimbo, muri Kareba i Muyenzi na Cyicarangabo, ku rusengero rwa ADEPER Bweyeye, ku migezi wa Koko na Ruhwa, Nyamuhunga, Muto, Shangazi, Kanazi, Bumazi i Gashwati na Kirabashuta, mu kigo cya EAV Ntendezi n'ahandi. Abatutsi biciwe kuri Shangazi, mu Kigo cy'ishuri rya EAV Ntendezi no mu nkengero zaho bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ruharambuga ruri i Ntendezi. Ubwo Jenoside yatangiraga gushyirwa mu bikorwa, Abatutsi bo kuri Shangazi bishwe rugikubita ku wa 8 Mata 1994, babatwikira mu nzu nyuma yo kubabeshya ko bagiye kubakoresha inama y'umutekano. 415 Kuva uwo munsi Abatutsi bishwe umunsi ku wundi, bicirwa mu ngo zabo ndetse no mu ngo z'abaturanyi. By'umwihariko umubare munini w'Abatutsi bo muri Komini Karengera biciwe kuri Paruwasi Gatolika ya Nyabitimbo, Paruwasi Gatolika ya Mwezi no kuri Komini Karengera, i Nyamuhunga no ku rusengero rwa ADEPR Bweyeye. 5. 6. 2 Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri Paruwasi Gatolika ya Mwezi no kuri Komini Karengera Mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yari itangiye gushyirwa mu bikorwa hirya no hino mu yahoze ari Komini Karengera, Abatutsi bo mu yahoze ari Segiteri Rwabidege no muri Rurama bahungiye kuri Paruwasi ya Mwezi no kuri Komini Karengera bizeye ko bashobora kuhagirira amahoro. Ibyo bibwiraga ariko si ko byagenze kubera ko, ku cyumweru tariki ya 17 Mata 1994, Interahamwe ziyobowe na Côme mwene Nyamutunga Anicet wo muri Karambo zabagabyeho igitero, zica umubare munini w'Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Mwezi. 416 Interahamwe zimaze kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Mwezi, zakomeje zijya kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Komini Karengera. Interahamwe zigeze hafi ya 415 Ikiganiro n'umutangabuhamya NKURUNZIZA Chaste mu Karere ka RUSIZI, Ugushyingo 2017. 416 Ikiganiro n'umutangabuhamya MBONYUMUTWA Jean Baptiste ukomoka mu Karere ka NYAMASHEKE, Ugushyingo 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
240 Komini Karengera, umupolisi wari ubarinze yabanje kurasa mu kirere, Interahamwe ubwoba burazitaha, zikwira imishwaro. Ayo makuru yahise agera kuri Burugumesitiri Sinzabakwira Straton ahita afata umwanzuro wo kwambura imbunda uwo mu polisi. Ibyo byatumye Interahamwe zirara mu Batutsi bari aho kuri Komini, babica nta cyo bishisha kubera ko bari bashyigikiwe n'Ubuyobozi. Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Mwezi no kuri Komini Karengera bashyinguwe mu Rwibutso rwubatse mu marembo ya Paruwasi ya Mwezi. 417 5. 6. 3 Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Santeri ya Nyamuhunga Centre ya Nyamuhunga ihererereye mu yahoze ari Segiteri Nyamuhunga, Komini Karengera, ubu ni mu Murenge wa Ruharambuga, Akarere ka Nyamasheke. Ubwo Jenoside yatangiraga gushyirwa mu bikorwa, Abatutsi bo muri Save na Gashirabwoba bahungiye kuri Centre ya Nyamuhunga babeshywa na Rujigo François wari umupolisi ko ariho baza kubarindira. Abatutsi bahageze bamwe bateraniye mu nzu ya Majyambere Pascal abandi bajya mu nzu z'ubucuruzi zari zihari. 418 Interahamwe zimaze kwica Abatutsi kuri Paruwasi ya Mwezi no kuri Komini Karengera, zamenye ko hari Abatutsi bahungiye muri Centre ya Nyamuhunga, maze bategura umugambi wo kujya kubica. Ni bwo ku wa 18 Mata 1994, Interahamwe z'i Matare na Nyamuhunga zagose Centre ya Nyamuhunga, maze impunzi z'Abatutsi bari bahateraniye barenga 1500 zirabica, imirambo ya bo bayijugunya mu misarani yari aho muri Centre. Mu bamamaye muri icyo gitero harimo Rujigo François wari umupolisi, Ngido n'abandi. 419 Abatutsi biciwe muri Centre ya Nyamuhunga no mu nkengero za ho bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamuhunga. 417 Ikiganiro n'umutangabuhamya SINZABAKWIRA Straton ukomoka mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 19 Ukuboza 2017 i Kigali. 418 Ikiganiro n'umutangabuhamya MUKANKUSI Thérèse mu Karere ka RUSIZI, ku wa 17 Ugushyingo 2017. 419 Ikiganiro n'umutangabuhamya KANANI Aphrodis mu Karere ka RUSIZI, ku wa 17 Ugushyingo 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
241 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamuhunga Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamuhunga rushyinguyemo Abatutsi biciwe muri Centre ya Nyamuhunga no mu nkengero zaho, mu murenge wa Ruharambuga, Akarere ka Nyamasheke. (Ifoto yafashwe na Nikuze Donatien, ku wa 17 Ugushyingo 2017) 5. 6. 4 Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri Paruwasi Gatolika ya Nyabitimbo Paruwasi Gatolika ya Nyabitimbo iherereye mu Murenge wa Butare mu yahoze ari Komini Karengera, mu cyahoze ari Ubwami bw'Ubusozo. Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa, Abatutsi bo mu Murenge wa Butare, Gikundamvura na Nyakabuye bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Nyabitimbo. Bahageze bakiriwe n'Abapadiri bera bahabaga aribo: Padiri Armand Paulin w'Umukanada, Padiri Marc François w'Umubiligi na Padiri Alain Coeffic w'Umufaransa. Impunzi zimaze kuba nyinshi, Abapadiri bahise basaba Abajandarume bo kubarindira umutekano. 420 Ibyo ariko ntibyabujije Interahamwe kubagabaho ibitero no kubica. Igitero cyo ku wa 12 Mata 1994 Kubera ko Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Nyabitimbo bari bashyigikiwe bidasubirwaho n'Abapadiri bera babakiriye, dore ko abo bapadiri bari basanzwe bafite imbunda, 420 Ikiganiro n'umutangabuhamya RUGAMBANA Jean Berchmas mu Karere ka RUSIZI ku wa 25 Ukwakira 2017
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
242 bafatanyije banesheje igitero cya mbere cyo kuwa 12 Mata 1994 cyerekeje kuri Paruwasi ya Nyabitimbo kigiye kwica Abatutsi bari bahahungiye. Interahamwe zihageze, impunzi zagerageje kwirwanaho zikoresheje amabuye, zifashwa n'Abapadiri cyane cyane Padiri Paulin wari ufite imbunda, maze Interahamwe barazinesha zirataha. 421 Interahamwe z'i Nyabitimbo zibonye ko zananiwe, zagiye gutabaza iz'i Nyakabuye no mu Bugarama kwa Munyakazi Yusufu. Igitero cyo ku wa 18 Mata 1994 Ku wa mbere tariki ya 18 Mata 1994, Interahamwe z'i Nyakabuye, izo mu Bugarama na Karengera zahuriye ku mugambi wo kujya kwica Abatutsi kuri Paruwasi Gatolika ya Nyabitimbo. Interahamwe zihageze zishe Abatutsi b'igitsina gabo bose, abagore banga kubica bavuga ko mu bisanzwe abagore batagira ubwoko nk'uko bisobanurwa na Mukarugaba Scholastique: Abantu bamaze kugwira kwa Padiri i Nyabitimbo, byageze ku wa 18 Mata ahagana i saa mbiri za mu gitondo tubona igitero cy'Interahamwe nyinshi kitugezeho, bahita batangira kutwica. Ariko ngo hari hatanzwe itegeko ko abana b'abakobwa n'abagore basonewe, ko hagomba gupfa abagabo n'abahungu gusa. Icyo gihe nta mwana w'umuhungu n'umwe warokokeye i Nyabitimbo, bose barishwe. Hishwe abagabo n'abana b'abahungu barenga 80. Abana banjye b'abahungu babonye bari gutwara abahungu gusa bampungiraho, baramfashe baranko-meza banga kundekura bansaba ngo mbakize (... ). Bakomeje kunyihambiraho noneho Interahamwe zihita zibatema amaboko aba ari yo nsigarana. Umwe bahise bamukubita fer à beton mu mutwe ubwonko burasohoka, undi baramutemagura, bombi bapfuye ndeba. Mu gihe Interahamwe zicaga, ba bajandarume nta cyo bakoze ngo barengere abicwaga, ahubwo bafashije Interahamwe kugota ahantu hose kugira ngo hatagira utoroka. 422 421 Ikiganiro n'umutangabuhamya RUDAHUNGA Jean Berchmas mu Karere ka RUSIZI ku wa 25 Ukwakira 2017 422 Ubuhamya bwa MUKARUGABA Scholastique mu Karere ka RUSIZI, 2018.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
243 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Abapadiri bera bari kuri Paruwasi ya Nyabitimbo barimo Padiri Armand Paulin w'Umukanada, Padiri Marc François w'Umubiligi na Padiri Alain Coeffic w'Umufaransa babonye uburyo Abatutsi biciwe mu maso yabo nta cyo bashobora kubafasha bahise bahunga, basiga Paruwasi yonyine, banyura mu ishyamba rya Nyungwe berekeza i Burundi. Bagiye n'amaguru, banga kujyana imodoka kugira ngo Abajandarume bari bahari bataza kumenya ko bahunze bakabibwira Interahamwe zikabagirira nabi mu nzira. 423 Kuva ubwo ntawongeye kugaruka mu Rwanda. Kuva ku wa 19 Mata 1994, abarokotse i Nyabitimbo bahise batangira kuva aho kuri Paruwasi, bamwe bahungira i Burundi abandi bajya kwihisha mu baturanyi, abandi bahungira i Nyarushishi. Jenoside imaze guhagarikwa, Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Nyabitimbo bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyabitimbo rwari kuri Paruwasi ya Nyabitimbo. Urwibutso rwashyinguwemo Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Nyabitimbo rwanditseho ubutumwa bubaza buri wese icyo Jenoside yakorewe Abatutsi yamariye abayiteguye bakanayishyira mu bikorwa. Handitse amagambo agira ati: « Amaraso y'izi nzirakarengane yunguye nde? » Buri wese yakwibaza icyo kibazo, maze igisubizo abonye kikamubera umusingi wo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kuzirikana ko ibyabaye bitazongera ukundi. Mu rwego rwo kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no guha agaciro Abatutsi bishwe, imibiri y'Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Nyabitimbo no mu nkengero zaho yakuwe aho yari mu rwibutso rwa Nyabitimbo, bajya gushyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarushishi ruherereye mu Murenge wa Nkungu, Akarere ka Rusizi. 5. 6. 5 Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi ku rusengero rwa ADEPR Bweyeye Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa, Abatutsi bo mu murenge wa Bweyeye batangiye guhigwa rugikubita. Babonye ko nta cyizere bafitiye umutekano wa bo, abenshi muri bo bahise bahungira ku rusengero rwa ADEPR 423 Ndorimana Jean, op. Cit., p. 94
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
244 Bweyeye. Bimaze kumenyekana ko bahungiye ku rusengero, Ntawutazamutora Philippe wari Resiponsabule afatanyije na Majyambere mwene Ntibanyurwa, hamwe n'umujandarume witwaga Nkubana bakoresheje inama mu ijoro ryo ku wa 11 Mata 1994, inama yabereye mu gikari cyo kwa Ntawutazamutora Philippe. Mu bitabiriye iyo nama harimo Gisangani, Gicondo, Bagirubwira, Majyambere Juvénal wari umusirikari n'abandi. Iyo nama ni yo yatangiwe mo umurongo w'uburyo kwica Abatutsi bigomba gukorwa, maze ku wa 12 Mata 1994 ubwicanyi buhita butangira. 424 Mu gitondo cyo ku wa 12 Mata 1994 ahagana i saa moya, Interahamwe zagabye igitero ku Batutsi bari bahungiye ku rusengero rwa ADEPR Bweyeye. Interahamwe zihageze, zakomerekeje Nyirinkindi Augustin zinatemagura bikomeye Mukakarera Peteronira bamusiga mu mugende bagira ngo yapfuye. Ku bw'amahirwe Mukakarera Peteronira nti yashizemo umwuka, maze bamujyana kwa muganga, baramuvura aroroherwa nyuma ahungana na nyina hamwe n'umugore wa Edouard berekeza muri Nyamasheke, ariko biza kuba iby'ubusa kubera ko biciwe mu Ibanda mu Murenge wa Cyato, basohotse ishyamba rya Nyungwe. Imirambo yabo ishyinguwe mu rwibutso rwa Yove ruri mu murenge wa Cyato. Igitero cyo ku wa 12 Mata 1994 nticyahitanye Abatutsi benshi kubera ubwoba Interahamwe zatewe n'amasasu yarashwe n'umusirikare wari hafi y'urusengero, Interahamwe ziriruka. 425 Interahamwe zibonye ko umugambi wazo upfubye, zafashe umwanya uhagije wo kwitegura. Ni bwo ku wa 17 Mata 1994, ahagana saa tanu, Interahamwe zikusanyije, zongera kugaba igitero ku rusenngero rwa ADEPR Bweyeye. Interahamwe zihageze, zasanze Abatutsi bahahungiye bari mu masengesho, maze zirabinjirana n'imipanga zirabica, harokoka bake cyane barimo Kanamugire n'umugore witwa Lydie. Imirambo y'abishwe Interahamwe zayisize aho mu rusengero no mu nkengero zarwo, zirigendera. Nyuma Resiponsabule Ntawutazamutora Philippe afatanyije n'Interahamwe ze bafashe imirambo bayishyira mu myobo yari aho ku rusengero. 426 424 Ikiganiro n'umutangabuhamya NGENDAHIMANA Athanase mu Karere ka RUSIZI, ku wa 30 Ukwakira 2017. 425 Ikiganiro n'umutangabuhamya KANYABASHI Thomas mu Karere ka RUSIZI, ku wa 30 Ukwakira 2017. 426 Ikiganiro n'umutangabuhamya HABINSHUTI Thomas mu Karere ka RUSIZI, ku wa 30 Ukwakira 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
245 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Jenoside yakorewe Abatutsi imaze guhagarikwa, Pasteur Kanyabashi Thomas afatanyije na Hategekimana Vianney bakoze ubukangurambaga, maze bafatanyije n'abaturage bakura imirambo muri ya myobo, babashyingura mu cyubahiro. 427 Uretse Abatutsi biciwe ku rusengero rwa ADEPR Bweyeye, Abatutsi biciwe kandi muri Rasano, Tangaro aho bacukuraga amabuye y'agaciro, Murwa no muri Nyamuzi. Hari kandi abishwe bajugunywa mu mazi mu migezi ya Tangaro, Koko na Ruhwa n'ahandi. Mu bamamaye mu bwicanyi mu Bweyeye harimo Resiponsabule Ntawutazamutora Philippe, Majyambere Juvénal mwene Ntibanyurwa, Gisangani n'abandi. Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Bweyeye yatwaye ubuzima bw'Abatutsi barenga 62 bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bweyeye. Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Bweyeye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bweyeye ruri i ruhande rwa ADEPR Bweyeye, rushyinguyemo Abatutsi biciwe kuri ADEPR Bweyeye no hirya no hino mu Murenge wa Bweyeye, Akarere ka Rusizi. (Ifoto yafashwe na Nikuze Donatien, ku wa 30 Ukwakira 2017) 427 Ikiganiro n'umutangabuhamya HATEGEKIMANA Vianney mu Karere ka RUSIZI, ku wa 30 Ukwakira 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
246 5. 7 Ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Gisuma Komini Gisuma yakomokagamo Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu Bagambiki Emmanuel, Barigira Félicien, Gakwaya Callixte w'i Bumazi n'abandi. Komini Gisuma yabagamo kandi Uruganda rwa Shagasha rwari ruyobowe mu 1994 na Nsabimana Callixte wagize uruhare rutaziguye mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi. 5. 7. 1. Ishusho rusange y'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Gisuma Mu yahoze ari Komini Gisuma, kwica Abatutsi byatangiye rugikubita kuva ku wa 8 Mata 1994. Abatutsi barahizwe, baterwa mu ngo zabo aho batuye, aho bahungiye hose Interahamwe zirahabasanga zirabica. Abatutsi biciwe kuri ADEPR Ntura, mu yahoze ari Segiteri Munyove, Abatutsi biciwe muri Serire Nyamateke, Serire Burinda (mu rusengero rw'Abaporoso i Burinda), Serire Bushengo, Serire Impara no muri Serire Turambe. Muri Segiteri Musumba, Abatutsi biciwe muri Serire Rwamahwa no muri Serire Kanazi. Muri Segiteri Bumazi, Abatutsi biciwe muri Serire Gashwati no muri Serire Kirabaruta. Muri Segite ri Shagasha, Abatutsi biciwe muri Serire Gasharu no ku Kiliziya ya Shagasha, Abatutsi biciwe kandi muri Serire Nyagatare no muri Serire Rwunvaguma. Muri Segiteri Bugungu, Abatutsi biciwe muri Serire Kidashira no muri Serire Ruhinamavi. Mu yahoze ari Segiteri Mwito, Abatutsi biciwe muri Serire Kigaga, Serire Urwumuyaga, Serire Gakombe no muri Serire Mwito. Muri Segiteri Gashirabwoba, Abatutsi biciwe muri Serire Gakwisi, mu bitaro bya Bushenge, ku musozi wa Kidashira no ku Kibuga cya Gashirabwoba. Abatutsi biciwe kandi aho bari batuye mu ngo zabo ndetse no mu ngo z'abaturanyi. By'umwihariko Abatutsi benshi biciwe kuri ADEPR Ntura, mu bitaro bya Bushenge, ku musozi wa Kidashira no ku kibuga cya Gashirabwoba.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
247 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu 5. 7. 2. Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi ku rusengero rwa ADEPR Ntura Ku wa 9 Mata 1994 Interahamwe zabyukiye kuri Paruwasi ya ADEPR Ntura zitwaje Lisansi yo kutwika urusengero rwarimo Abatutsi barenga 100 bari baruhungiyemo. Interahamwe zihageze, umugambi wo gutwika urusengero ntizawemeranyijweho, maze zifata umwanzuro wo kuzabicisha intwaro gakondo, zihita zisubirayo kwitegura. 428 Mu gitondo cyo ku wa 10 Mata 1994, Interahamwe zabyukiye kuri Paruwasi ya ADEPR Ntura zafashe umwanzuro ko Abatutsi bahari bagomba kwicwa. Interahamwe zasabye abari mu rusengero gusohoka, impunzi zirabyanga. Interahamwe zahise zica inzugi n'amadirishya zibasangamo. Mbere yo kubica, Interahamwe zabanje gutandukanya ababago n'abagore. Nyuma yo kubatandukanya, zatangiye kwica abagabo zikoresheje inkota n'imihoro, zihera kuri Baziri mwene Sengenzi, bica Bagambiki n'abandi. Kuri uwo munsi bishe abagabo bari muri urwo rusengero. Umurinzi w'igihango Bucyana Epainette asobanu ra ko nyuma yo kubatemagura, bajugunye imirambo ya bo mu cyobo cyari umusarani w'ishuri mu Kigo cya Ntura Protestant, abenshi bajugunywamo bakirimo umwuka, ariko batemaguwe bikomeye. 429 Sebadenge Emmanuel, Umushumba Mukuru wa ADEPR ku rwego rw'Intara y'i Burengerazuba asobanura ko kuri Paruwasi ya ADEPR Ntura hiciwe muri rusange Abatutsi bagera ku 178. 430 Interahamwe zimaze kwica abagabo, abagore n'abana bagera kuri 69 zarabaretse, zibasiga aho mu rusengero, ziragenda. Interahamwe zimaze kugenda, abarokotse na bo bafashe umwanzuro wo kuhava, bahunga buri wese ku giti cye. Mu guhunga kwabo ariko, abenshi biciwe mu nkengero za Paruwasi ya Ntura, abandi bicirwa hirya no hino aho bahuriraga. 5. 7. 3. Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu bitaro bya Bushenge Ibitaro bya Bushenge byiciwemo Abatutsi benshi barimo abahahungiye ndetse n'abari abakozi b'ibitaro, bicwa bagenzi 428 Ikiganiro n'umutangabuhamya RURANGIRWA Léon mu Karere ka RUSIZI ku wa 31 Ukwakira 2017. 429 Ikiganiro n'umutangabuhamya BUCYANA Epainette mu Karere ka RUSIZI, ku wa 11 Ukwakira 2017. 430 Ijambo SEBADENGE Emmanuel yavuze ku wa 24 Gicurasi 2018, mu muhango wo Kwibuka ku Nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi kuri Paruwasi ADEPR Ntura.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
248 ba bo bahuje umwuga wo kurengera ubuzima bareba nk'uko bisobanurwa na Mudacumura Jean wari ufite imyaka 10 ubwo Jenoside yashyirwaga mu bikorwa, akaba yararokokeye mu Bitaro bya Bushenge. Mudacumura Jean yagize ati: Interahamwe zishe Abatutsi benshi mu bitaro bya Bushenge. Ikibabaje ni uko hari n'abashizemo umwuka mu maso y'abaforomo, kandi hari icyo bakabafashije. Nababajwe no kubona na mugenzi wabo Ntwarabakiga Canisius bamureka yatemaguwe bikabije avirirana, bakajya bamunyuraho, maze umwe muri bo aramujyana amushyiramo serumu, hahita haza undi ayimukuramo avuga ngo serumu ya bo si iyo gupfusha ubusa ishyirwa mu Nyenzi. Yayimukuyemo hashize akanya ashiramo umwuka. 431 Ubuhamya bwa Mudacumura Jean bwerekana uburyo Jenoside yateguwe kugera n'aho mugenzi wawe muhuje umwuga, mwirirwana umunsi ku wundi, wemera ko apfa ureba kandi ufite ubushobozi bwo kumufasha. Abatutsi biciwe mu bitaro bya Bushenge bajugunywe mu cyobo cya Nyabyenda, cyari hafi y'Ibitaro. Nyuma ya Jenoside, imibiri yabo yakuwemo, ishyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Gashirabwoba. Abatutsi biciwe ku bitaro bya Bushenge bishwe n'Interahamwe zitandukanye ziganjemo izaturutse mu yahoze ari Segiteri Biguzi zirimo Bigabo Pascal, Nzabandora Daniel, Bahizi, Kanazi, Kibagamazi n'abandi. 5. 7. 4. Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi ku musozi wa Kidashira Nyuma yo kwica Abagabo bari bahungiye mu bitaro bya Bushenge, Burugumesitiri wa Komini Gisuma Nsengumuremyi Fulgence, na we wari utuye hafi y'ibitaro bya Bushenge, yasabye abagore n'abana barokotse gusubira mu ngo zabo, ababeshya ko bazarindirwa umutekano. Nyuma y'iminsi mike, Interahamwe zakoresheje ikinyoma ko hari imfashanyo zigiye gutangwa, maze zisaba Abatutsi aho bari hose kujya ku musozi wa Kidashira. Ibyo ariko byari ibinyoma, yari amayeri yateguwe n'Interahamwe agamije kwegeranya Abatutsi bose bataricwa kugira ngo kubica 431 Ikiganiro n'umutangabuhamya MUDACUMURA Jean mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 1 Ugushyingo 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
249 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu bizorohe kandi bikorwe vuba. Abatutsi bari basigaye bagizwe ahanini n'abana n'abagore bahise berekeza ku musozi wa Kidashira nk'uko bisobanurwa na Uwanyirigira Marie Gorette: Muri icyo gihe abana n'abagore ni bo bari basigaye gusa, abagabo n'abasore bari barishwe. Nyuma uwitwa César yabwiye abagore ko bagomba kujya ahantu hamwe bagashakirwa uko bahabwa imfashanyo, maze bajya ku musozi wa Kidashira. Nyuma yo gutanga ubwo butumwa, buri munsi César yazaga kubaza niba bose bamaze kuhagera. Hamaze kugera abantu benshi, ku munsi twakwita ko ari uwanyuma, Interahamwe zarahabasanze zirabica zirabamara. 432 Umusozi wa Kidashira ukaba ufite amateka yihariye ku bwo kuba hariciwe umubare munini w'Abagore n'Abana. Ubwo Jenoside yari imaze guhagarikwa n'ingabo RPF Inkotanyi, Abatutsi biciwe ku musozi wa Kidashira bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kidashira. Mu rwego rwo gusigasira amateka ya Jenoside no guha icyubahiro Abatutsi bishwe, imibiri y'Abatutsi yari iruhukiye mu rwibutso rwa Kidashira yimuriwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwo ku rwego rw'Akarere rwa Gashirabwoba. 5. 7. 5 Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Ruganda rwa Shagasha Mu Ruganda rw'Icyayi rwa Shagasha, Jenoside yatangiye ku wa 8 Mata 1994. Kuri iyo tariki Abatutsi begereye uruganda batangiye guterwa mu ngo. Kubera kutamenya umugambi wari uhari bamwe batangira guhungira mu Ruganda rw'Icyayi rwa Shagasha bibwira ko bahabona ubuhungiro. Ariko nta buhungiro bahawe kubera ko umuyobozi warwo Nsabimana Callixte yahise ahamagara abasirikare ngo babamukize, maze atanga imodoka babajyana i Mibirizi ari naho biciwe. 433 Uretse abajyanywe i Mibirizi, hari abandi benshi biciwe mu ruganda no mu mirima y'icyayi, aho bagiye bavumburwa n'imbwa Interahamwe zifashishaga kugira ngo hatagira usigara mu mirima y'icyayi. 434 Mu bakozi b'uruganda biciwe 432 Ikiganiro n'umutangabuhamya UWANYIRIGIRA Marie Gorethe mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 1 Ugushyingo 2017. 433 Ikiganiro n'umutangabuhamya NAMBAJIMANA Donati mu Karere ka RUSIZI, Ugushyingo 2017. 434 Ikiganiro n'umutangabuhamya RURANGIRWA Léon mu Karere ka RUSIZI ku wa 31 Ukwakira 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf