text
stringlengths
0
5.99k
source
stringclasses
14 values
250 mu Ruganda rwa Shagasha harimo Bayingana Thacien wari umukarani, Béatrice, Birorimana François wari agronome, Buzizi Védaste, Cassien, Claudien, Damascène, Félix, Gahuranyi Damascène, Gasherebuka Canisius, Gratien, Higiro Epaphrodite, Iyamuremye Joseph, Juvénal, Kaganda Claude, Kalima, Kamuzinzi Casimir, Kanamugire Déo, Karamaga Symphorien, Kayihura Callixte, Kayihura Védaste, Kayitani, Kayitare Fabien, Majyambere Laurien, Mangera, Masabo, Muhorandi Phocus, Mujandarume Damascène, Mujyambere, Mukakarisa Mélanie, Munyengango Nicolas, Murenzi Janvier, Ngarambe Antoine, Nkaka Jean, Nkusi Eugène, Nsengimana Ildephonse, Nyamwasa Emmanuel, Nyangezi Callixte, Nzaramba Evariste, Nzeyingoro Révérien, Rutagarama Célestin, Rutayisire, Ruzindana Fidèle, Rwakayigamba Gérard, Rwamwaga Gustave, Semigabo Phocas, Serubyogo Evariste n'abandi. Abatutsi biciwe mu Ruganda rwa Shagasha bajugunywe mu byobo rusange byari mu Mabanda. Mu bagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Ruganda rwa Shagasha harimo Nsabimana Callixte, Donat, Nzigihima, Rukimirana Charles, Bamenyayundi Léonard, Nkusi, Ntakiyimana Frodouard, Habyarimana Elizaphan wari Umucungamutungo, Mutwarabiri Vincent wo muri Nkungu wari Umucungamutungo, Célestin Rwagasore wakoraga kuri caisse, Karekezi wari Agronome, Sebukeye wari umujandarume nyuma aba umushoferi, Munyakazi bitaga Gihenera, Nzigihima waguye muri Gereza, Habimana Victor, Gratien n'abandi. 5. 7. 6 Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi ku kibuga cya Gashirabwoba Ikibuga cya Gashirabwoba giherereye mu mudugudu wa Ruhinga II, Akagari ka Rwamatamu, Umurenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke. Kuva ku wa 8 Mata 1994, ubwo ubwicanyi bwari bumaze gusakara mu yahoze ari Komini Gisuma, Abatutsi baturutse mu misozi ikikije ikibuga cya Gashirabwoba batangiye guhungira ku kibuga cya Gashirabwoba bibwira ko ubuyobozi buza kuhabarindira. Kugera ku wa 11 Mata 1994, ku kibuga cya Gashirabwoba hari hamaze kugera Abatutsi barenga magana atanu (500). Kubera ko kurindira umutekano Abatutsi bahungiye ku kibuga cya Gashirabwoba bitari muri gahunda z'ubuyobozi bwari
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
251 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu bushishikajwe ahubwo no kubica, byatumye ku wa 11 Mata 1994 hagati ya saa saba na saa munani, Interahamwe ziturutse mu zahoze ari Segiteri Bumazi, Nyamuhunga na Gashirabwoba zitangira kubagabaho ibitero. Impunzi zibonye ko Interahamwe zishaka kuhabicira, zageragaje kwirwanaho zikoresheje amabuye n'intwaro gakondo, bahangana n'ibitero, babasha no kunesha, Interahamwe zisubirayo. 435 Nyuma yo kunesha Interahamwe, Perefe Bagambiki Emmanuel na LT Imanishimwe Samuel baherekejwe n'abasirikare bageze i Gashirabwoba ku gicamunsi cyo ku wa 11 Mata 1994, hagati ya saa munani (14:00pm) na saa kumi (16:00pm) nyuma y'inama y'umutekano yari yabaye ku rwego rwa perefegitura. Bahageze Perefe Bagambiki yabajije impunzi icyo bari gukora aho, bamusubiza ko bahunze Interahamwe zirimo kubatwikira, kubica no kwigabiza ibyabo ku ngufu, kandi zikaba zikomeje no kubasanga aho bahungiye, i Gashirabwoba. Perefe Bagambiki Emmanuel yahise ababaza impamvu bo batabatwikira, bamusubiza ko bo nta bushobozi bafite. Perefe Bagambiki Emmanuel yahise ahamagara Simugomwa Côme wari uhaturiye, asanzwe ari n'umucuruzi hamwe n'undi mucuruzi bitaga Ephrem, ariko we nti yari yahungiye aho i Gashirabwoba. Simugomwa Côme amaze kwegera Perefe Bagambiki Emmanuel, Perefe yabwiye impunzi ko Simugomwa Côme akenewe na Busunyu Michel wari Perezida wa MRND muri Komini Karengera, kugira ngo baganire ku bijyanye n'ishyaka rya PL Simugomwa Côme yabarizwagamo. Mu gihe kitarenze iminota iri hagati ya 20 na 30, Perefe Bagambiki Emmanuel, LT Imanishimwe Samuel na ba basirikare bahise bagenda, batwara Simugomwa Côme. Ahagana mu ma saa moya (19h:00), imodoka y'abasirikare yatwaye Simugomwa Côme yagarutse i Gashirabwoba, ihagarara mu kibuga, babwira impunzi ko Simugomwa Côme asigaye aganira na Busunyu Michel. Ibyo ariko byari ibinyoma kuko yahise yicwa, umurambo uboneka mu mugezi i Karengera, byemezwa n'imyenda yari yambaye ku wa 11 Mata 1994 ubwo yafatwaga. Nyuma yo kuvugana n'impunzi gato, abasirikare na bo bahise bikomereza, basiga impunzi zonyine. 436 435 Ikiganiro n'umutangabuhamya SINDABIMENYA Damascène mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 1 Ugushyingo 2017. 436 Urubanza ubushinjacyaha buregamo NTAGERURA André, BAGAMBIKI Emmanuel, IMANISHIMWE Samuel, Case No. ICTR-99-46-T, igika cya 415-419, urupapuro rwa 111-113
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
252 Impunzi zakomeje kwiyongera ijoro ryose kuburyo kugera mu gitondo cyo ku wa 12 Mata 1994 hari hamaze kugera impunzi zirenga ibihumbi bitatu (3000). Kuri iyo tariki nibwo Interahamwe zabagabyeho igitero simusiga. Interahamwe ziturutse mu bice bikikije Gashirabwoba no mu Ruganda rw'Icyayi rwa Shagasha zabanje kugota impunzi zari mu kibuga cya Gashirabwoba. Interahamwe zirimo kwisuganya, Perefe Bagambiki Emmanuel na Nsabimana Callixte wayoboraga Uruganda rw'Icyayi rwa Shagasha bahise bahagera, bavugana nazo. Perefe Bagambiki Emmanuel yabeshye impunzi ko agiye kubazanira abasirikare bo kubarinda. Nyuma y'igihe kitarenze isaha, abarinzi b'Uruganda rw'Icyayi rwa Shagasha n'abasirikare nabo bari barangije kugota ikibuga cya Gashirabwoba. Abatutsi bari bahungiye aho i Gashirabwoba babonye ko bamaze kugotwa impande zose, bazamuye amaboko basaba imbabazi. Ibyo ariko nta cyo byahinduye ku mugambi wari wateguwe, kubera ko abasirikare bahise babaminjamo amasasu, babateramo n'amagerenade mu gihe kigera ngo ku minota mirongo itatu yose. Abasirikare bamaze kwica benshi bashoboka, bahaye umwanya Interahamwe, zinjirana impunzi mu kibuga cya Gashirabwoba, abagihumeka zibicisha intwaro gakondo, Interahamwe zimaze kubamara zigabanya imitungo yabo, zirataha. 437 Interahamwe zishe Abatutsi ku kibuga cya Gashirabwoba zafatanyije n'impunzi z'Abarundi zari mu nkambi ya Nyarushishi. Izo mpunzi zari zarahunze imvururu zabaye mu Burundi mu 1993, nyuma y'urupfu rwa Perezida Ndadaye. 438 Abatutsi biciwe ku kibuga cya Gashirabwoba no mu nkengero zaho bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gashirabwoba, ahahoze ikibuga cya Gashirabwoba, bakunda kwita kwa Kosima. Mu rwego rwo kubungabuhamya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, i Gashirabwoba hubatswe urwibutso rwo ku rwego rw'Akarere ka Nyamasheke rugizwe n'ibice bitandukanye birimo ahashyingurwa imibiri, ahari amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu mirenge ya Shangi, Bushenge na Nyabitekeri yo mu Karere ka Nyamasheke n'uwa Giheke mu Karere ka Rusiziri. Urwibutso rwa Gashirabwoba 437 Urubanza ubushinjacyaha buregamo NTAGERURA André, BAGAMBIKI Emmanuel, IMANISHIMWE Samuel, Case No. ICTR-99-46-T, igika cya 437, urupapuro rwa 118. 438 Ikiganiro n'umutangabuhamya NYANGEZI Théophile mu Karere ka RUSIZI ku wa 24 Ukwakira 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
253 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu rwashyinguwemo ku mugaragaro ku wa 26 Gicurasi 2019, rushyingurwamo imibiri 13,577 yari isanzwe ishyunguye i Gashirabwoba, imibiri 1,039 yimuwe mu rwibutso rwa Giheke, imibiri 675 yimuwe mu rwibutso rwa Muyange, imibiri 268 yimuwe mu rwibutso rwa Kidashira n'imibiri 70 yakuwe mu ngo mu Murenge wa Bushenge. Yose hamwe iba 15,629. 439 Urwibutso rwa Gashirabwoba rurimo kandi isomero rizashyirwamo ibitabo n'inyandiko bitandukanye bivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gashirabwoba Urwibutso rwo ku rwego rw'Akarere ka Nyamasheke rwa Gashirabwoba, rwubatse mu Murenge wa Bushenge. (Ifoto yafashwe na Nikuze Donatien, ku wa 01 Ugushyingo 2017) 5. 8 Ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Gafunzo Komini Gafunzo yakomokagamo Superefe Munyangabe Théodore wagize uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Cyangugu. Superefe Munyangabe Théodore afatanyije na Burugumesitiri Karorero Charles hamwe na Burigadiye wa Komini Gafunzo Sekanyambo Phillippe bateguye banashyira mu bikorwa umugambi wo kurimbura Abatutsi mu yahoze ari Komini Gafunzo. Komini Gafunzo yakomokagamo kandi Interahamwe zikomeye ziyobowe na Uburiyemuye Epimaque alias PIMA 439 Kwibuka ku Nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi i Gashirabwoba, Bushenge, Nyamasheke, 25 Gicurasi 2019
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
440 Ikiganiro n'umutangabuhamya BAGIRISHYA JMV mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 24 Ugushyingo 2017. 254 wakomokaga mu yahoze ari Segiteri Bugeza, ubu ni mu Murenge wa Nyabitekeri. Interahamwe za Uburiyemuye Epimaque alias PIMA zitabajwe n'ubuyobozi bwa Komini begeranye ya Kagano ubwo zajyaga kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Nyamasheke mu yahoze ari Komini Kagano. Ashimirwa akazi yakoze ko kuba yishe Abatutsi benshi kuri Paruwasi ya Nyamasheke, Burugumesitiri wa Komini Kagano Kamana Aloys yahembye Uburiyemuye Epimaque alias PIMA MOTO yari isanzwe ari iya Nganizi na we bari bishe. 440 Ibyo bikagaragaza neza ko kwica Abatutsi wari umukoro w'ubuyobozi kandi bugomba gukora ibishoboka byose ugashyirwa mu bikorwa. 5. 8. 1. Ishusho rusange y'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Gafunzo Mu yahoze ari Komini Gafunzo, Abatutsi biciwe kuri Paruwasi Gatolika ya Shangi no mu nkengero zayo. Muri Segiteri Shangi, Abatutsi biciwe muri Serire Kabaga, muri Segiteri Nyamugari Abatutsi biciwe muri Serire Kigarama, muri Segiteri Gabiro Abatutsi biciwe muri Serire Gabiro. Abatutsi biciwe kandi mu Kigo Nderabuzima cya Muyange, bicirwa kuri Segiteri Mukoma no ku rusengero rw'Abadiventisite rwa Mukoma. Abatutsi biciwe kandi aho bari batuye mu ngo zabo ndetse no mu ngo z'abaturanyi. By'umwihariko umubare munini w'Abatutsi wiciwe kuri Paruwasi Gatolika ya Shangi, ku kigo Nderabuzima cya Muyange, kuri Segiteri Mukoma no ku rusengero rw'Abadiventisite b'umunsi wa Karindwi rwa Mukoma. 5. 8. 2. Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri Paruwasi Gatolika ya Shangi Paruwasi Gatolika ya Shangi iherereye mu yahoze ari Komini Gafunzo, ubu ni mu murenge wa Shangi, Akagari ka Shangi, Akarere ka Nyamashehe. Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari itangiye gushyirwa mu bikorwa, Abatutsi bo muri Komini Gafunzo na bamwe mu bo muri Komini Gisuma bahungiye kuri Paruwasi ya Shangi bizeyeko baharokokera.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
443 Ikiganiro n'umutangabuhamya KAMPOGO Constance mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 2 Ugushyingo 2017. 255 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Hari kandi Abatutsi bahungiye kuri Komini Gafunzo ari ko Burigadiye wa Komini Gafunzo Sekanyambo Philipe ategeka ko bahava, bagasanga abandi kuri Paruwasi ya Shangi. 441 Impunzi z'Abatutsi zigeze kuri Paruwasi ya Shangi zakiriwe n'Ababikira na Padiri Mukuru Shyirakera Callixte, babafasha kubona amazi n'ibyo kurya. Ku wa 13 Mata 1994, Mizirikano Modetse yaciye itiyo yajyanaga amazi kuri Paruwasi, bituma impunzi ziyabura, maze batangira gutungwa no kunyunyuza imitumba y'insina (insina imwe yaguraga amafaranga 100) n'ibitsinsi by'amateke byabaga byarimbuwe n'Interahamwe kugira ngo Abatutsi batihishamo. Interahamwe zaciye amatiyo y'amazi kugira ngo impunzi nizicwa n'umwuma zisohoke hanze zigiye gushaka amazi, maze Interahamwe zibone uko zibica. 442 Interahamwe zimaze kubona ko kuri Paruwasi ya Shangi hamaze kugera Abatutsi benshi, zatangiye kubagabaho ibitero. Kuva ku wa 12 kugera ku wa 30 Mata 1994 kuri Paruwasi ya Shangi hagabwe ibitero bitandukanye byahitanye buri gihe Abatutsi bari bahahungiye. Rugikubira, impunzi z'Abatutsi zagabweho ibitero n'Interahamwe zikikije Paruwasi ya Shangi, ariko impunzi zigerageza kwirwanaho. 443 Amakuru y'umutekano muke i Shangi yageze kuri Musenyeri Ntihinyurwa Thaddée maze asaba inzego bireba abajandarume bo kurinda impunzi. Nibwo ku wa 13 Mata 1994 Perefe Bagambiki Emmanuel yoherejeyo abajandarume bane (4). Kuboneka kwabo bajandarume nta cyo byahinduye ariko, kubera ko bamaze kuhagera ubwicanyi bwakomeje. Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi ku wa 14-16 Mata 1994 Ku wa 14 Mata 1994, Abatutsi bahungiye kuri Paruwasi ya Shangi bagabweho igitero n'Interahamwe zo muri Nyabitekeri ziyobowe na Uburiyemuye Epimaque alias PIMA nk'uko Mukeshimana Gaspard abisobanura: Interahamwe zabanje kunyura kuri Komini gusaba Burigadiye Sekanyambo imbunda. Bavuye kuri 441 Ikiganiro n'umutangabuhamya KAYITARAMA Epimaque mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 2 Ugushyingo 2017. 442 Ikiganiro n'umutangabuhamya NTACYIYIMANA Abraham mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 1 Ugushyingo 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
256 Komini bajya i Shangi. Bari bafite uburakari bwinshi, maze bahageze barasa impunzi, batera amagerenade, bibashiranye barataha. N'ubwo impunzi zagerageje kwirwanaho, byabaye iby'ubusa kubera ko Interahamwe zishe abatutsi benshi zikoresheje amasasu n'amagerenade. 444 Uwo munsi i Shangi hishwe Abatutsi barenga ijana (100). 445 Nyuma y'icyo gitero cya Uburiyemuye Epimaque alias PIMA, impunzi zakomeje kugabwaho ibitero n'Interahamwe ziyobowe na Vénant, buri gihe bakirwanaho, ari ko Interahamwe zikagenda hari abo zishe. Ku wa 15 Mata 1994 Interahamwe ziturutse muri Komini Gafunzo no mu nkengero zayo, muri Komini Karengera na Gisuma zongeye kugaba igitero ku mpunzi nk'uko bisobanurwa na Ntacyiyimana Abraham: Haje igitero kiyobowe na Seburikoko Callixte, ahageze abaza ba bajandarume icyo bari gukora aho, bavuga ko barinze impunzi. N'umujinya mwinshi yabwiye abajandarume ko gahunda Leta ifite ari iyo kwica Abatutsi bose bagashira, maze Inyenzi aho ziri hose zikabyumva zigasubira i Bugande. Tumaze kubyumva twahungiye mu ruzitiro rw'ababikira twurira igiti cya sipure turi 4 noneho abandi 3 kurira birabananira. Interahamwe zahise zuzura aho, maze sinzi uko batubonye mu giti baba bamanuyemo uwitwaga Tombora na Nsabimana babateragura amacumu, bagiye kumanura uwa 3 witwa Sengarambe Innocent avuga ko we atari Umututsi, ahita abajugunyira indangamuntu ababwira ko we yaje aho kubera ko afite umugore w'Umututsikazi, baramubwira ngo gahunda bafite ni ukwica Abatutsi bagashira, bamubaza niba nta wundi bari kumwe arabaha kanira aratsemba, arababwira ngo nibaze barebe nibamubona babe ariwe bica (Sengarambe). Uwo munsi nawo hishwe Abatutsi benshi. 446 444 Ikiganiro n'umutangabuhamya MUKESHIMANA Gaspard mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 2 Ugushyingo 2017. 445 African Rigts, John Yusufu Munyakazi, Un génocidaire devenue refugié, 6 juin 1997, p. 42 446 Ikiganiro n'umutangabuhamya NKUBITO Emmanuel mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 1 Ugushyingo 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
257 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Mu gitondo cyo ku wa 16 Mata 1994 Interahamwe zongeye kugaruka kuri Paruwsi ya Shangi. Muri rusange, icyari kibashishikaje cyane kwari ugusahura mu bapadiri. Interahamwe zimaze gufata ibyo zishaka zaratashye, haba igisa n'agahenge kamaze icyumweru kirenga. Muri iyo minsi ariko hapfuye Abatutsi benshi bishwe n'inzara ndetse n'ibikomere. 447 Bimaze kugararaga ko Abatutsi bahungiye kuri Paruwasi ya Shangi badahwema guhangana n'Interahamwe, ubuyobozi bwahimbye ikinyoma cyo kubakuramo ab'ingenzi cyane cyane abize, babatwara babashinja ibyaha byo kuba bafite imbunda ndetse ko hari n'ibindi byaha basize bakoze aho baturutse. Ibyo byashyizwe mu bikorwa na Superefe Munyangabe Théodore ku wa 27 Mata 1994. Itariki ya 27 Mata 1994: Superefe Munyangabe Théodore yatoranyije mu mpunzi zari i Shangi abagabo bajya gufungirwa i Cyangugu Ku wa 27 Mata 1994, ahagana mu ma saa cyenda, Superefe Munyangabe Théodore yagiye kuri Paruwasi ya Shangi ari kumwe na Barigira Félicien, Padiri Mategeko Aimé, Bipfubusa Marachias, Bimenyimana Jean bitaga Gakuru, Malakiya, Nsanzurwimo, Mutabazi, Konseye Rutaburingoga Aloys n'abandi. Superefe ageze i Shangi yabanje gukorana inama n'Interahamwe ahitwa kwa Rwagataraka. Hamwe n'abayobozi ba Komini Gafunzo bakoze urutonde rw'Abatutsi 42 bigaragara ko ari bo bafite ingufu n'ibitekerezo, ko ari bo bahumurizaga impunzi bazishyira ku murongo mu kurwanya ibitero bagabwagaho umunsi ku wundi. Ibyo ariko byari amayeri yo kubaca intege kugira ngo abasigaye bazicwe n'Interahamwe mu buryo bworoshye. Nyuma y'iyo nama, Superefe n'abamuherekeje bagiye ku Kiriziya i Shangi ahari hateraniye impunzi. Bageze ku Kiriziya, bahamagaye impunzi z'Abatutsi bari i Shangi babakoresha igisa n'inama. Superefe Munyangabe Théodore yababwiye ko hari abantu bakekwaho icyaha cyo kuba bafite imbunda kandi ko basize bakoze ibyaha aho baturutse, bityo ko agiye kubashyikiriza Parike kugira ngo bakurikiranwe maze abasigaye babashe kugira agahenge, kubera ko ari bo bari gutuma Interahamwe zibagabaho ibitero. 447 African Rigts, John Yusufu Munyakazi, Un génocidaire devenue refugié, 6 juin 1997, p. 42
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
258 Ni bwo yababwiye ko uwo baza guhamagara, uri kuri lisiti bafite, agomba guhita yinjira mu modoka. Padiri Mategeko Aimé yahise asoma amazina y'abari kuri lisiti, uvuzwe izina agahita yinjizwa mu modoka. Muri uwo mugambi bapakiye mu modoka abagabo 42 barimo Kayitarama Epimaque wari Assistant Burugumesitiri, Sekinanira Tharcisse, Kamatari Daniel, Ntagwabira, Ntagozera, Bacibungo François, Nkurunziza Jean Pierre, Rwigara Samuel n'abandi. 448 Bamaze gupakirwa mu modoka, bajyanywe i Cyangugu baherekejwe n'umujandarume kugira ngo hatagira ucika. Bageze mu Bushenge bahise bica uwitwa Rwigara Samuel, abandi barabakomezanya babajyana kuri jandarumori i Cyangugu. 449 Bageze kuri Burigade ya Cyangugu abasirikare babicaje hasi, barabakubita bikomeye, nyuma babajyana muri Stade Kamarampaka, aho na none abenshi bashimuswe, baricwa. 450 Superefe Munyangabe Théodore amaze kujyana abo bantu, impunzi zasigaye kuri Paruwasi ya Shangi ntizahwemye kugabwaho ibitero n'Interahamwe kugera ku wa 29 Mata ubwo interahamwe za Munyakazi Yusufu zabagabyeho igitero cyishe Abatutsi batabarika mu mwanya muto. Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi ku wa 29 Mata 1994 Kuva ku wa 12 Mata 1994, Interahamwe n'abaturage begereye Paruwasi ya Shangi bagabye ibitero bitandukanye ku mpunzi, ariko Abatutsi bakagaragaza ingufu mu kwirwanaho no kurwanya ibitero. Byageze aho Interahamwe n'abaturage bo muri ako gace babona ko bonyine batazashobora kwica Abatutsi bari kuri paruwasi ya Shangi, maze bashaka abandi bantu bo kubafasha. Ni muri urwo rwego, ubwo yari mu nama y'umutekano muri Perefegitura ya Cyangugu, Gatamobwa Etienne wari umuyobozi wa CDR i Shangi, yasabye ko babaha abantu bo kubafasha, maze abategetsi basezeranya Gatamobwa ko bazabamwoherereza. 451 448 Ikiganiro n'umutangabuhamya KAYITARAMA Epimaque mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 2 Ugushyingo 2017. 449 Superefe MUNYANGABE Théodore, Ikiza ry'urubanza ry'Urukiko rwa Mbere rw'Iremezo rwa Cyangugu, Urugereko rwihariye ryo ku wa 6 Werurwe 1997. 450 Inyandiko z'inkiko Gacaca, inyandiko y'urubanza rwa MUNYENGABE Théodore, Padiri MATEGEKO Aimé na BIMENYIMANA Jean alias Gakuru, Urukiko Gacaca rw'Umurenge wa Gihundwe ruri i Shangi mu Murenge wa Shangi 451 Urubanza Ubushinjacyaha buregamo MUNYAKAZI Yusufu, Urubanza No ICTR-97-36A-T, Igika cya 336, urupapuro rwa 116, Arusha, 2011.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
259 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Nk'uko byari byasabwe na Gatamobwa Etienne, ku wa 29 Mata 1994 hagati ya saa cyenda na saa kumi z'amanywa, Interahamwe zo mu Bugarama zirangajwe imbere n'umuyobozi wazo Yusufu Munyakazi zagabye igitero simusiga kuri Paruwasi ya Shangi. Interahamwe zari zitwaje imbunda n'amasasu, amagerenade n'intwaro gakondo (Impiri zikwikiyemo imisumari, inkota n'amacumu, imipanga n'ibindi). Izo Nterahamwe za Yusufu Munyakazi zigeze muri Centre ya Bushenge, hafi ya Paruwasi ya Shangi, imodoka zavuye aho hantu zigenda gahoro cyane, maze abaturage bo muri ako gace babarirwa hagati ya 150 na 200 bazigenda inyuma bagiye kwifatanya nazo. Bageze ku irimbi rya Rwagataraka, Munyakazi yabategetse kwambara ibintu bituma umuntu abatandukanya n'Abatutsi, maze bamwe bambara ubusa mu gatuza abandi bambara ibyatsi mu mutwe. 452 Interahamwe zigeze i Shangi ku gicamunsi, zasanze hari impunzi z'Abatutsi zigera ku bihumbi birenga bine (4000). Zimwe zari hanze ya Kiriziya, izindi mu gipadiri, izindi ziri mu Kiriziya imbere. Impunzi zikimara kubona izo Nterahamwe, abenshi bahise birukira mu Kiriziya barafunga. Interahamwe na zo zahise zigota Kiriziya, maze barasa inzugi za Kiliziya kugira ngo binjire. Abari mu bitero bamaze kumena inzugi Munyakazi ni we warashe isasu rya mbere nk'ikimenyetso cyo gutangiza ubwicanyi. Amaze kurasa, Interahamwe zatangiye gutera amagerenade no kurasa amasasu mu mpunzi zari mu Kiriziya. Amasasu na gerenade bimaze kwica Abatutsi batabarika, Interahamwe zinjiye mu Kiriziya maze zikoresheje intwaro gakondo zihorahoza abari bagihumeka. Kubera ko mu modoka zazanye Interahamwe za Munyakazi Yusufu harimo intwaro, umuntu wese mu bagabye igitero washakaga intwaro yajyaga kuyifata muri izo modoka. 453 Impunzi zasigaye hanze ya Kiriziya n'abari mu mazu y'Abapadiri na zo zahise zicwa. Nta bwihisho bwari buhari kubera ubwinshi bw'Interahamwe zari zitabiriye igitero. Igitero cyakomeje kwica kugera ijoro riguye kuburyo cyahitanye Abatutsi benshi bari bahungiye kuri Paruwasi. Igitero kirangiye, Gatamobwa Etienne yavuganye na Munyakazi, atanga amafaranga yo 452 Urubanza Ubushinjacyaha buregamo MUNYAKAZI Yusufu, Urubanza No ICTR-97-36A-T, Igika cya 337- 338, urupapuro rwa 116), Arusha 2011. 453 Urubanza Ubushinjacyaha buregamo MUNYAKAZI Yusufu, Urubanza No ICTR-97-36A-T, Arusha, 2011
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
260 kwakira abagabye igitero. 454 Nyuma y'ubwicanyi, Interahamwe zasubiye mu Bugarama, zihageze zijya kurya kwa Rukiya wari umugore wa Munyakazi. 455 Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi ku wa 30 Mata 1994 Nyuma y'ubwicanyi bukomeye bwakozwe n'Interahamwe za Yusufu Munyakazi ku wa 29 Mata 1994, ku munsi wakurikiyeho ku wa 30 Mata 1994 Interahamwe zabyukiye kuri Paruwasi ya Shangi zijyanywe no kwica abasigaye ndetse no gukuraho imirambo yari inyanyagiye mu kibuga no mu Kiriziya. Interahamwe zihageze zabonye umwobo munini wari hafi ya Kiliziya, maze kugira ngo Abatutsi bose batari bashiramo umwuka abe ariho bicirwa Interahamwe zibabeshya ko zigiye kubajyana kuri Croix Rouge. Abari barokotse babyakiriye neza kubera ko mu Rwanda byari bimenyerewe ko Croix Rouge ishinzwe ubutabazi, maze bose bahita basindagira, abafite ibikomere bagenda bavirirana bibwira ko barokotse. Baragiye, Interahamwe ziberekeza kuri cya cyobo456, bahageze babashyira ku murongo barabica nk'uko bisobanurwa na Kampogo Constance: Ku wa 30 Mata ni bwo bakuye imirambo aho yari inyanyagiye, bayijyana mu cyobo cyiswe kuri Croix rouge. N'abatapfuye bose bafite ibikomere ni ho bagiye kutwicira batubeshya ko batujyanye kuri Croix rouge. Twagiye twijyanye tuziko bagiye kudukiza koko, tuhageze ariko dusanga barimo gutemagura umuntu ku wundi bajugunya muri icyo cyobo. Icyobo kigiye kuzura ni bwo babonye abantu bakiri benshi noneho bica abagabo n'abana b'abahungu gusa. Ubwo ariko bahise batangira gucukura ikindi cyobo, hashize akanya gato imvura igwa ari nyinshi cyane ituma bajya kugama. Kubera iyo mvura, Interahamwe zahise zigendera, zitaha zivuga ko n'ubundi abasigaye inzara izabica, bati nibasubire mu Kiliziya inzara izahabatsinda. Inkomere zimaze kugera mu Kiriziya 454 ICTR, Urubanza Ubushinjacyaha buregamo MUNYAKAZI Yusufu, Urubanza No ICTR-97-36A-T, Igika cya 342, urupapuro rwa 118. 455 ICTR, Urubanza Ubushinjacyaha buregamo MUNYAKAZI Yusufu, Urubanza No ICTR-97-36A-T, Igika cya 71-72, urupapuro rwa 27. 456 Icyobo kizwi ku izina rya Croix Rouge i Shangi cyari gisanzwe kimenwamo imyanda yakurwaga mu misarane y'Abanyeshuri.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
261 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu umubikira bitaga Mameya Madélène yadushakiye imiti, uwitwa Mukambaraga Marie akajya atuvura. 457 Kubera ko kandi wari umunsi w'isoko, abaturage benshi bahanyura berekeza mu isoko mu Bushenge, Abajendarume n'Interahamwe bategetse abo baturage gukuraho imirambo yari inyanyagiye hirya no hino, bakajya kuyijugunya mu bihuru. Abenshi muribo bafashije Interahamwe kwica ababaga bagihumeka. Abagabo n'abana b'abahungu bose barishwe, harokoka abagore bake bagera ngo kuri makumyabiri na batanu (25). Interahamwe zavugaga ko zizabagira abagore. 458 Jenoside yakorewe Abatutsi imaze guhagarikwa n'ingabo za RPF-Inkotanyi, wa mwobo wahise umenyekana ku izina rya Croix Rouge kubera amateka mabi yawuranze. Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Shangi no mu nkengero zaho bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Shangi. Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Shangi Urwibutso rwa Shangi ruri i ruhande rwa Kiliziya Gatolika ya Shangi, rushyinguyemo Abatutsi biciwe mu Kiliziya no mu nkengero zayo. (Ifoto yafashwe na Nikuze Donatien, ku wa 02 Ugushyingo 2017) 457 Ikiganiro n'umutangabuhamya KAMPOGO Constance mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 2 Ugushyingo 2017. 458 African Rigts, John Yusufu Munyakazi, Un génocidaire devenue refugié, 6 juin 1997, p. 47
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
ku wa 14Ugushyingo 2017. 262 5. 8. 3. Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Kigo Nderabuzima cya Muyange Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa hirya no hino muri Cyangugu, Abatutsi bo muri Ntango, Kigabiro, Muyange na Kinunga ho muri Nyabitekeri bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Muyange iherereye mu yahoze ari Komini Gafunzo, ubu ni Murenge wa Nyabitekeri, Akarere ka Nyamasheke. Kubera ko kuri Paruwasi hari hato, abapadiri bahisemo kubashyira mu Kigo Nderabuzima cya Muyange. Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Muyange Kabanda Fabien afatanyije na Mugenzi we Padiri Pièrre bakoze ibishoboka byose mu kwita ku mpunzi babashakira ibyo kurya. 459 Interahamwe zimaze kumenya ko Abatutsi bahungiye mu Kigo Nderabuzima cya Muyange no kuri Paruwasi Gatolika ya Muyange, zanogeje umugambi wo kuhabicira. Ni bwo ku gicamunsi cyo ku wa 10 Mata 1994 Interahamwe ziyobowe na Uburiyemuye Epimaque alias PIMA zisuganyije maze mu ijoro ryo ku ya 10 rishyira iya 11 Mata mu 1994 zibagabaho igitero. Kubera ko impunzi zari zigifite agatege zatangiye zirwanaho zikoresheje amabuye. Ibyo ariko nta cyo byatanze kubera ko Interahamwe zabarushije imbaraga, zirabinjirana, zirara zibica ijoro ryose ku buryo bwakeye ku wa 11 Mata 1994 Interahamwe zimaze kwica Abatutsi barenga 500. Nyuma yo kwicwa, imirambo ya bo yajugunywe mu cyobo kinini cyari mu Kigo Nderabuzima cya Muyange. 460 Ubwo Jenoside yari imaze guhagarikwa n'ingabo za RPF Inkotanyi, Abatutsi biciwe mu Kigo Nderabuzima cya Muyange bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Muyange. Mu rwego rwo gusigasira amateka ya Jenoside no guha icyubahiro Abatutsi bishwe, imibiri y'Abatutsi yari iruhukiye mu rwibutso rwa Muyange yimuriwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwo ku rwego rw'Akarere rwa Gashirabwoba. 459 Ikiganiro n'umutangabuhamya TUYISENGE Valérie alias NYIRAZUBA mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 14 Ugushyingo 2017. 460 Ikiganiro n'umutangabuhamya TUYISENGE Valérie alias NYIRAZUBA mu Karere ka NYAMASHEKE,
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
ku wa 14Ugushyingo 2017. 263 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu 5. 8. 4. Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri Segiteri Mukoma Ku wa 12 Mata 1994, Interahamwe zo muri Nyabitekeri ziyobowe na Uburiyemuye Epimaque alias PIMA zateye Abatutsi bari bahungiye kuri Segiteri ya Mukoma nk'uko bisobanurwa na Nzirirane Pascal: Ku wa 11 Mata 1994 twari twaraye irondo noneho abayobozi batubwira ko ku wa 12 Mata 1994 hari inama y'umutekano kuri Segiteri. Iyo nama yitabiriwe n'abantu bose, ariko Abatutsi bayijemo bahise bicwa. Muriiyo nama uwitwa Sibomana Silas na Gashinyaguro bafashe ijambo batandukanya Abahutu n'Abatutsi. Bavuze ko Abatutsi bajya ukwabo n'Abahutu ukwabo maze bishakemo ababacungira umutekano. Kubera ko Abatutsi bari bake babinjije muri salle ya Segiteri Mukoma hanyuma hanze hasigara Abahutu gusa. Abatutsi bamaze kwinjira muri salle, Sibomana yahise abakingirana. Abasigaye hanze bahise bakora inama yo kubica irimo Interahamwe nyinshi zirimo Habyarimana Anicet wari waravuye mu gisirikare, Sibomana Silas wari umucuruzi n'abandi bari bafite gerenade. Bamaze kunoza umugambi, Habyarimana Anicet yafashe gerenade ayitera muri ba Batutsi bari muri salle ariko irapfuba. Imaze gupfuba, gerenade ya kabiri yatewe na Théodore, Abatutsi bose bari muri salle irabasanza, abenshi bahita bapfa. Abatarahise bavamo umwuka Interahamwe zahise zibinjirana, zibicisha intwaro gakondo. Nyuma yo kubatemagurira muri Salle ya Segiteri Mukoma, imirambo yabo bayishyize mu cyobo cyari hafi aho kuri Segiteri. 461 5. 8. 5 Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi ku rusengero rw'Abadivantisiti b'Umunsi wa Karindwi rwa Mukoma Nyuma yo kwica Abatutsi kuri Segiteri Mukoma, abagabo batitabiriye inama yo ku wa 12 Mata 1994 yavuzwe haruguru, hamwe n'abagore n'abana, bahungiye ku rusengero rw'Abadiventisiti b'umunsi wa Karindwi rwa Mukoma. Kubera ko 461 Ikiganiro n'umutangabuhamya NZIRIRANE Pascal alias Kanyabashi mu Karere ka NYAMASHEKE,
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
ku wa 14Ugushyingo 2017. 264 abahunze bahunganye n'inka zabo, Interahamwe zabagabyeho igitero zishaka kubica no kubanyaga izo nka. Uwo munsi impunzi zagerageje kwirwanaho, Interahamwe ziraneshwa zirataha. Interahamwe zibonye ko impunzi zifite ingufu, zagiye kwisuganya. Ni bwo ku wa 13 Mata 1994, Interahamwe zo muri Nyabitekeri ziyobowe na Uburiyemuye Epimaque alias PIMA zabagabyeho igitero simusiga, maze zibicisha amagerenade zirabamara. 462Abatutsi biciwe kuri Segiteri Mukoma no ku rusengero rw'Abadivantisiti b'Umunsi wa Karindwi rwa Mukoma bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mukoma. 5. 8. 6 Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Kinunga i Nyabitekeri Ku wa 15 Mata 1994, nyuma yo kwica Abatutsi bari bahungiye ku Muyange n'i Mukoma, abatwa bo muri Kinunga bishe Abatutsi 27 bari bahungiye kwa Patrice Kwibuka. Bimaze kumenyekana ko abo Batutsi bahari, Kayoboke Donati wari resiponsabule wa Serire afatanyije na Uzabakiriho Théophile, Rugirangogo Emmanuel, Maso Vincent n'abandi bamenyesheje Uburiyemuye Epimaque alias PIMA ko hari Abatutsi bari kwa Patrice Kwibuka, kandi ko bahamaze iminsi 7 yose. Uburiyemuye Epimaque alias PIMA yategetse ko bajya guhuruza abatwa bo muri Kinunga barimo Buduwe, Bomboka, Géorge, Mugarura n'abandi, babizeza ko baza guhembwa nyuma yo kubica. Abatwa baremeye koko, baraza barabatwara, bajya kubicira i Buhokoro, nyuma babajugunya mu musarane wo kwa Mukeshimana Célestin. 463 Mu rwego rwo guha icyubahiro Abatutsi biciwe mu Kigo Nderabuzima cya Muyange, babakuye mu cyobo bari babajugunyemo, babashyingura mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Muyange. Muri urwo rwibutso hashyinguwemo kandi Abatutsi bagera kuri 27 biciwe i Buhokoro, bajugunywa mu musarane wo kwa Mukeshimana Célestin. 462 Ikiganiro n'umutangabuhamya NZIRIRANE Pascal alias Kanyabashi mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 14 Ugushyingo 2017. 463 Ikiganiro n'umutangabuhamya TUYISENGE Valérie alias NYIRAZUBA mu Karere ka NYAMASHEKE,
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
265 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu 5. 8. 7 Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Segiteri Mugera Mu yahoze ari Segiteri Mugera, ubu ni Murenge wa Shangi, hari umuryango w'Abatamu wari umuryango mugari w'Abatutsi. Ni umuryango ukomeye wagerageje kwirwanaho uhangana n'Interahamwe. Konseye wa Segiteri Mugera Nsanzurwimo Etienne amaze kubona ko Interahamwe zituranye na bo zabananiye, yatumije inama y'abaturage bose, ababwira ku mugaragaro ko umuryango w'Abatamu wananiranye. Nk'umuntu wari warabaye umusirikare yabwiye abaturage ati: “iyo mu gisirikari kunesha umwanzi byananiranaga twahitaga tubaturuka hejuru tukabamanukaho, ati namwe rero nimugende mubamanukane! ” Interahamwe zahise zigenda,babahera hejuru barabica barabamara. Ako gace kabarurwamo Abatutsi barenga 350 bahiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe bajugunywa mu byobo ari bazima, abandi baratwikwa. Imibiri yashoboye kuboneka ishyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Shangi. 464 5. 9. Ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Kagano Komini Kagano yari yubatsemo ibiro bya Superefegitura ya Rwesero. Burugumesitiri wa Komini Kagano Kamana Aloys yakoranaga mu buryo bwa hafi na Superefe wa Superefegitura ya Rwesero Terebura Gérard mu gutegura no gushyirwa mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuva mu gihe cy'amashyaka menshi, MDR yari ifite abarwanashyaka n'ingufu nyinshi muri Komini Kagano, kandi ryari ishyaka ritavuga rumwe na MRND yari ku butegetsi. N'ubwo ritavugaga rumwe na MRND, abarwanashyaka bayo bishyize hamwe ubwo Jenoside yashyirwaga mu bikorwa, ibyari amashyaka biteshwa agaciro, Interahamwe za MRND, Impuzamugambi za CDR n'Inkuba za MDR zihurira mu mugambi wo gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. 5. 9. 1. Ishusho rusange y'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Kagano Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye gushyirwa mu bikorwa, muri Kagano i Nyamasheke Interahamwe zahise zica Segatarama 464 Ikiganiro n'umutangabuhamya NTWARABASHI Athanase mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 2 Ugushyingo 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
266 Gaston wari Umucamanza n'abandi. 465 Mu rwego rwo kwegeranya Abatutsi, kuva ku wa 7 Mata 1994 imodoka ya Komini Kagano hamwe n'indi bari bambuye Mutarutinya Célestin wari Umututsi zazengurutse Komini yose n'indangururamajwi bavuga ko Umututsi wese asabwe guhungira kuri Paruwasi ya Nyamasheke. Ibyo ariko si urukundo cyangwa umugambi wo kubarindira umutekano nk'uko byavugwagaga, ahubwo bwari uburyo bwo kugira ngo Abatutsi bose begerane, maze kubica bizorohe, bizakorwe vuba kandi nta we ucitse. Kandi ni ko byagenze koko kubera ko Abatutsi bamaze kugwira kuri Paruwasi ya Nyamasheke, Interahamwe zamaze hafi icyumweru cyose zibyuka zijya kubica kugera zibamaze. Kubera ubugome Interahamwe zari zifite, zagiye kwica Abatutsi kuri Paruwasi ya Nyamasheke zimenagura n'amashusho ya YEZU na BIKIRA MARIYA bavuga ko na bo ari Abatutsi, ko basa na bo. Ndorimana asobanura ko « Ishusho ya Yezu yari mu Kiriziya i Nyamasheke bayitemye amaguru, iya Bikira Mariya yari ku Kabeza nayo bayitema izuru ». 466 Uretse kuri Paruwasi Gatolika ya Nyamasheke, Abatutsi biciwe kandi muri Segiteri Nyakabingo. Nk'uko byagarutsweho mu rubanza Ubushinjacyaha buregamo Bayingana Anastase, Munyempara Evariste na bagenzi be, ku cyumweru tariki ya 10 Mata 1994, Konseye Munyempara wa Segiteri Nyakabingo ari kumwe na Kabera wari Burigadiye wa Komini bagiye gushishikariza ubwicanyi muri Nyakabingo. Bagezeyo basanze abantu banywa inzoga, Munyempara abaza impamvu biyicariye aho guhashya umwanzi, na ho Kabera ababwira ko nibatica bariya Batutsi ari bo bazabica. Konseye Munyempara yahise ategeka ko bafunga utubari kugira ngo bajye guhiga Abatutsi bahereye kuri Kayitana Gaëtan. Yahise kandi ahamagaraga Diyonizi bita Mapeti na Shinga na Bavugarushya Tabita abaha imipanga ine yakuye mu modoka ya Komini barimo itwawe na Kabera. Imipanga yakiriwe na Niyonteze maze abantu benshi bahita bagaba igitero cyahitanye Abatutsi benshi muri Nyakabingo barimo umugore wa Alexandre witwa Alodiya, umugore wa Kayitana n'umwana we n'abandi. 467 465 Ikiganiro n'umutangabuhamya BAGIRISHYA JMV mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 24 Ugushyingo 2017. 466 Ikiganiro n'umutangabuhamya Ndorimana Jean, Kigali, 2019 467 Urukiko rw'Ikirenga, Urubanza n° RPAA 0049/Gén/05/CS - RPAA0050/Gén/05/CS- RPAA 0051/Gén/05/CS- RPAA 0052/Gén/05/CSRPAA 0053/Gén/05/CS - RPAA 0054/Gén/05/CS; urupapuro rwa 6, Kigali, ku wa 9/6/2006
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
267 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Abatutsi biciwe kandi mu Ruganda rw'Icyayi rwa Gisakura, ku Kabeza kuri Superefegitura ya Rwesero, ku rusengero rwa ADEPR rwa Mugohe no muri Byahi. Abatutsi biciwe no muri Segiteri Kagarama, inzu zabo Interahamwe zirazitwikwa. Abatutsi biciwe na none aho bari batuye mu ngo zabo ndetse no mu ngo z'abaturanyi. 5. 9. 2. Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu ruganda rw'Icyayi rwa Gisakura Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Ruganda rw'Icyayi rwa Gisakura rwatangiye kuwa 9 Mata 1994. Igitero cyaje mu ruganda ku manywa mu ma saa cyenda kiyobowe na Superefe Terebura Gerard ari kumwe na Burugumesitiri wa Komini Kagano Kamana Aloys, Konseye wa Segiteri Gisakura n'abajandarume maze begeranya abakozi b'Abatutsi bari batuye mu ruganda n'abandi bari bahahungiye babapakira mu modoka y'uruganda abandi bagenda mu modoka ya superefe, babajyana kuri Paruwasi ya Nyamasheke ari na ho baguye. Muhimakazi Primitive asobanura ko Mubiligi Anatole wari umuyobozi w'uruganda abonye ko ubwicanyi bukomeye, ntawamenye aho yahise ahungira, yongeye kwigaragaza Abatutsi bo muri Gisakura bamaze kwicwa. 468 Muhimakazi Primitive akomeza asobanura ko bukeye ku wa 10 Mata 1994, abicanyi bagarutse gushaka abari bihishe, babicira mu Kigo Nderabuzima cya Gisakura n'aho bakunze kwita kuri Moulain. Abandi bagiye bicirwa hirya no hino mu mirima y'icyayi. Mu bishwe harimo: Bucyana Jean, Gapyisi Viateur, Gasamunyiga, Gashumba Naasson, Gatari, Gatera Evariste, Habineza Albert, Kabera Jean Baptiste, Kamenyero Elias, Kanonika Amnadabu n'abana be 5, Karima Claude, Karasira Théodor, Kigingi Eugène, Malayika, Mugayuhore Innocent, Mukaboneza Drocelle n'abana be 2, Mukagahenda Noella n'abana be 3, Mukamunana Josephine n'abana be 3, Mukarepubulika Jacqueline, Musoni, Muvunyi Eugene, Nabeza Thereza n'abana 2, Ndori Eulade, Nemeyukuri Emmanuel, Niyibizi Nicolas, Nkeragutabara Bernard, Ntaganzwa Alexandre, Pierre wari umushoferi, Twagirayezu Albert, Ugiruwabo Pierre, Uringaniye Eurelien, Uwariraye Pierre n'abandi. 468 Ikiganiro n'umutangabuhamya MUHIMAKAZI Primitive mu Karere ka Nyamasheke, Ugushyingo 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
268 Hari kandi Abatutsi b'i Buvungira muri Bushekeri nabo biciwe ku ruganda rwa Gisakura ku wa 17 Mata 1994. Abatutsi biciwe mu Gisakura bajugunywe mu cyobo rusange cyari kuri Moulin no mu cyobo cyari ku Kigo Nderabuzima cya Gisakura, abandi bahambwa hirya no hino mu mirima y'icyayi. Jenoside yakorewe Abatutsi imaze guhagarikwa, hari abimuwe bajya gushyingurwa mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside yakorwe Abatutsi rwa Nyamasheke, abandi bashyingurwa mu rwibutso rwa Gisakura. 469 Mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Ruganda rwa Gisakura harimo Ngumire Didace wari mu bakozi baturutse ku Mulindi mu 1993, Ngiruwonsanga François alias Kerekere wari umukanishi, Mbasharugamba Emmanuel, Nkurunziza Vénuste, Mbarushimana n'abandi. 470 Nyuma y'iminsi 12, kuva ku wa 9 kugera ku wa 21 Mata 1994, mu gihe Abatutsi bakoreraga mu Ruganda rw'Icyayi rwa Gisakura bari bamaze kwicwa, Mubiligi Anatole wari umuyobozi w'uruganda yagarutse mu kazi, uruganda rusubukura imirimo nk'ibisanzwe. Bongeye guhagarika imirimo Abafaransa bari muri Opération Turquoise bagiye muri Kanama 1994, ari ko bongera gutangira mu Ukwakira 1994. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Mubiligi Anatole yakomeje kuyobora Uruganda rw'Icyayi rwa Gisakura. 5. 9. 3. Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri Superefegitura ya Rwesero Superefegitura ya Rwesero yari iherereye mu yahoze ari Komini Kagano, ubu ni mu Murenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke. Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa muri Komini Kagano, Abatutsi benshi bahungiye kuri Paruwasi ya Nyamasheke no kuri Superefegitura ya Rwesero. Bose ari ko nta mahoro bagiriye aho baketse ko bashobora kurokokera kubera ko Interahamwe zahabasanze zirabica. 469 Ikiganiro n'umutangabuhamya USEKANABO KAZIGABA Cyprien mu Karere ka Nyamasheke, Ugushyingo 2017. 470 Ikiganiro n'umutangabuhamya BAYIBARIRE Cyprien mu Karere ka Nyamasheke, Ugushyingo 2018
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
269 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Abatutsi bahungiye kuri Superefegitura ya Rwesero bishwe ku wa 13 Mata 1994, bicwa n'Interahamwe zabasanze mu kibuga aho bari bateraniye kuri Superefegitura. Bishwe n'igitero cyari kigizwe n'Interahamwe nyinshi zo muri Butambara. Inyandiko z'Inkiko Gacaca zigaragaza ko icyo gitero cyari kiyobowe na Superefe Terebura Gérard wakomokaga muri Komini Nshili ku Gikongoro, Karonkano Ladani wari usanzwe ari umwarimu, Védaste wari usanzwe ari Maneko, Claude wakoraga akazi k'iperereza, Rosalie wakoraga ku Iposita, Buranga Merchias wari Konseye, Rwarahoze Thaddée wari umucuruzi, Rutikanga Aloys wari umucuruzi, Ushizimpumu Albert wari umucungamutungo n'abandi. Icyo gitero cyarimo kandi abajandarume n'abapolisi. Abatutsi biciwe kuri Superefegitura ya Rwesero bajugumywe mu byobo byari kuri Superefegitura ya Rwesero byari ahantu hari haracukuwe ubutaka bwo gukuramo icyondo, no mu musarani mushya wa Superefegitura wagombaga gusimbura uwari ushaje. Mu bahajugunywemo harimo umugore wa Gafuku witwaga Marisiyana, Anaclet mwene Muhakwa, Karayenga, Alexis mwene Karege, Rukeribuga mwene Karege, Shikama mwene Karege, Sibomana Jean, Twagiramungu Emmanuel, Karonkano, Runyonyori, Callixte, Nsegiyumva Jean, Musabyemariya Athanasie, Nyirahabimana Josephine, Rwakayonza Joseph, Sekibuno Vincent, Rwabudadari Gérard, Uzamukunda Marie Claire, Siragua Sixbert, Gahutu Etienne, Manirafasha Thomas n'abandi. Gushyira imirambo y'Abatutsi mu byobo no mu musarani byahagarariwe na Kamana Aloys wari Burugumesitiri wa Komini Kagano, Kabera wari Burigadiye wa Komini, Mugemangango mwene Kanani Félicien hamwe na Rujukundi Albert mwene Nzogera. 471 5. 9. 4. Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri Paruwasi Gatolika ya Nyamasheke Mu gitondo cyo ku wa 7 Mata 1994, Jenoside yatangiye hicwa Segatarama Gaston wari Umucamanza, aturanye n'ibiro bya Komini Kagano. Nyuma yo kumva ko Segatarama yishwe, Abatutsi bafashe umwanzuro wo guhungira kuri Paruwasi ya 471 Inyandiko z'Inkiko Gacaca, igitabo cy'ikusanyamakuru mu Kagali ka Rwesero, Umurenge wa Butambara, Akarere ka NYAMASHEKE.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
2017. 270 Nyamasheke, bakeka ko bashobora kuharokokera. Kubera ko impunzi ziyongeraga umunota ku wundi, zateraniye mu kigo cya Groupe Scolaire Saint Joseph, kwa Padiri, no mu Kiliziya. Interahamwe zimaze kumenya ko Abatutsi bamaze kuzura kuri Paruwasi ya Nyamasheke, ku wa 11 Mata 1994 zahise zica amatiyo ajyana amazi mu Kigo cy'Abafurere no mu ba bapadiri. Guca amazi byatumye umwuma utangira kwica impunzi kubera kubura icyo kunywa. Nyuma yo guca impompo z'amazi, Interahamwe zateguye umugambi wo kujya kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi. Igitero cyo ku wa 13 Mata 1994 Ku wa 13 Mata 1994, Interahamwe zo muri Kagano zagabye igitero ku Batutsi bari kuri Paruwasi ya Nyamasheke. Icyo gitero ariko nta bantu cyishe kubera ko Abatutsi birwanyeho bafatanyije n'abajandarume bari barabahaye bo kubarinda. Mu nterahamwe zari zabateye, ba bajandarume barashemo bane, barapfa, bene wabo bahita babatwara. Interahamwe zibonye ko bikomeye zahise zisubirayo, maze zamamaza ikinyoma ko padiri Rugirangoga Ubald ari we ushyigikiye impunzi, ndetse ko Abatutsi padiri Rugirangoga Ubald acumbikiye bafite imbunda. Kubera uburakari Interahamwe zatewe na ba bantu babo bapfuye, bahise bahamagara Perefe Bangambiki Emmanuel bamubwira uko bimeze. 472 Perefe Bagambiki Emmanuel yahise aza ari kumwe na Musenyeri wa Diyosezi ya Cyangugu Ntihinyurwa Thaddée, Burugumesitiri wa Komini Kagano Kamana Aloys, abakuru b'amashyaka n'abajandarume, bajya kuri Paruwasi ya Nyamasheke gukora “enquête ” y'uburyo ba bantu barashwe n'ababishe. Abaturage basobanura ko ari abajandarume babarashe. Muri uwo mwanya ariko abaturage bateye hejuru, basakuza cyane bavuga ko ari Padiri Rugirangoga Ubald uri kubabuza umutekano. Kubera ko Padiri Ubald yashyizwe mu majwi cyane, Musenyeri yahise afata umwanzuro wo kuhamukura, amusaba kwitegura bakagenda. Padiri yarabyumvise abura icyo akora kubera ko yari azi neza ko Abatutsi bahungiye aho bahita bicwa, ariko abwira Musenyeri 472 Ikiganiro n'umutangabuhamya NGIRINGOGA Sylver mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 15 Ugushyingo
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
2017. 271 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu ko “yasezeranye kumvira, ati ariko aba bantu baraha, amaraso yabo muzayabazwa”. Padiri amaze kwegeranya utuntu twe, yahise ajya mu modoka n'umubikira umwe baragenda. Impunzi zibonye Padiri Rugirangoga Ubald agiye, zahise zicwa n'agahinda kubera ko zabonye ko noneho Interahamwe zibonye umwanya wo kubica batagira kirengera. 473 Hagati aho Perefe yafashe ijambo, abwira impunzi ko bava aho bakajya iwabo. Yagize ati “mwebwe nimuve aha mugende, mutahe nta kibazo muzagira”. Na bo baramubwira bati “Nyakubahwa Perefe, ko uri kuvuga ngo nituve aha tugende kandi amazu yacu yarahiye, amatungo yacu barayariye, turava hano tujye kuba he?” Perefe ati “jyewe ni icyo nababwiraga gusa niba mudashaka nimugume aho”. Perefe Bagambiki Emmanuel na Komanda wa jandarumori Munyarugerero Vincent bahise bafata ba bajandarume bashinjwa kurasa ba bantu barabatwara, babasimbuza abandi. 474 Abayobozi bazanye na Musenyeri bose bamaze kugenda, ndetse na Padiri Rugirangoga Ubald, Musenyeri yabwiye impunzi ko we agumana na bo, ati: “ubwo ikizababa ho nanjye ni cyo kizambaho”. Musenyeri yagumye i Nyamasheke hamwe na Padiri Gasana Sébastien na Padiri Ntamabyariro Appolinnaire, bagerageza kumva ibyifuzo by'Abatutsi bahahungiye bifuza amasakaramentu ya Batisimu no gushyingirwa, maze bizezwa ko byose bikorwa mu gitambo cya Misa kibera mu Kiriziya mu gitondo ku wa 14 Mata 1994. I Nyamasheke habaga kandi Abafureri bo mu muryango w'Abayozefiti. Bamaze kumenya ko Musenyeri yaje, bahise bamusanganira, bamusaba kubimura akabajyana i Cyangugu. Kubera umutekano muke Musenyeri yabonye i Nyamasheke, yahise yemera icyifuzo cyabo, afata umwanzuro wo kubajyana uretse Fureri Ladisilas Sinigenga wari Diregiteri w'Ishuri Nderabarezi ( Ecole Normale Primaire ) ry'i Nyamasheke wahisemo gusigarana n'abanyeshuri b'impunzi yari yarakiriye bakomoka mu bice byari byarafashwe na FPR-Inkotanyi bitaga « les déplacés de guerre », babana mu Kigo. N'ubwo yagize umutima w'urukundo 473 Ikiganiro n'umutangabuhamya BAGIRISHYA JMV mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 24 Ugushyingo 2017 474 Ikiganiro n'umutangabuhamya BAGIRISHYA JMV mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 24 Ugushyingo
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
272 n'impuhwe, akemera gusigarana n'abo banyeshuri, abicanyi bo ntibazimugiriye kubera ko ku wa 17 Mata 1994 bahise bamwica, bamuta mu musarane. 475 Ubuhamya bwa Padiri Ntamabyariro Appolinaire ku iyicwa ry'Abafurere batatu bo mu muryango w'Abayozefite ku wa 14 Mata 1994 Mu gitondo cyo ku wa 14 Mata 1994, Padiri Ntamabyariro Appolinaire yabyutse atura igitambo cya Misa, atanga Isakaramentu rya Batisimu, abandi barakomezwa, ababanaga nk'umugore n'umugabo badashyingiwe abaha isakaramentu ryo gushyingirwa. Mu gihe Padiri Ntamabyariro Appolinaire yarimo atura Igitambo cya Misa, Musenyeri yaherekejwe na Padiri Gasana ajya gusezera ababikira: les Soeurs de Saint François mu Mataba. Muri icyo gitondo kandi, Padiri Kayinamura Epaphrodite wari Econome Diocésain yahagurutse kuri Katedarali i Cyangugu ajya kuri Paruwasi ya Nyamasheke gutwara Musenyeri wari waharaye. Padiri Laurent Ntimugura na we yafashe imodoka Peugeot camionnette 405 ashyiramo ibiribwa ajyanira impunzi zari kuri Paruwasi ya Nyamasheke. Padiri Kayinamura Epaphrodite yageze kuri Paruwasi ya Nyamasheke Misa ya mu gitondo ihumuje maze Musenyeri na Padiri Rushita Augustin bajya mu modoka yagombaga kubasubiza kuri Katedarali i Cyangugu. Padiri Laurent Ntimugura yafashe Padiri Ntamabyariro Appollinaire hamwe na Bahizi Félicien na Nambaje Evariste bari aba Séminalistes, n'Abafurere bo mu muryango w'Abayozefiti: Fureri Murangwa Guillaume wigishaga muri Ecole Normale Primaire i Nyamasheke, Fureri Musonera Anaclet wari économe i Nyamasheke, Fureri Rutagengwa Jean Baptiste wigaga i Nyamasheke na Fureri Majyambere. Padiri Kayinamura Epaphrodite yakije imodoka yari itwaye Musenyeri akurikirwa na Padiri Ntimugura Laurent. Ariko urugendo ntirwababereye ruhire kubera ko bageze i Mutusa aho bita ku Kinini, urenze gato ku Rwesero, Interahamwe zari kuri bariyeri mu muhanda zirabahagarika. Bakimara 475 Ikiganiro n'umutangabuhamya Ndorimana Jean, Kigali, 2019.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
273 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu guhagarara, Interahamwe zahise zitera icumu Fureri Musonera Anaclet, rimwahuranya imbavu. Musenyeri abonye ibibaye yahise asohoka mu modoka vuba vuba, asaba Interahamwe imbabazi, azisobanurira ko abo bari kumwe ari abapadiri n'Abafurere be ajyanye i Cyangugu. Imwe mu Nterahamwe zari aho yahise imusubiza nabi cyane, imanika ishoka ngo iyimukubite mu mutwe, isakuza cyane ko bavuze ko na we ari icyitso cya FPR. Interahamwe zahise zisohora abari mu modoka bose, batandukanya Abahutu n'Abatutsi. Fureri Murangwa Guillaume ashatse guhungira kuri Musenyeri Interahamwe zahise zimutemagurira mu maso ye. Musenyeri yahise yicwa n'agahinda, amarira azenga mu maso, maze asubira mu modoka. Fureri Rutagengwa Jean Baptiste na we bakimara kumukura mu modoka bahise bamutsinda aho. Interahamwe zimaze kwica abo zishaka no gusahura ibyari mu modoka, Padiri Kayinamura Epaphrodite yahagurukije imodoka, anyura iruhande rwa bariyeri aragenda, padiri Ntimugura Laurent aramukurikira. Imirambo ya Fureri Murangwa Guillaume, Fureri Musonera Anaclet na Fureri Rutagengwa Jean Baptiste isigara aho mu muhanda. 476 Abiyahimana bamaze kuva kuri Paruwasi i Nyamasheke, Interahamwe zabonye ko igihe kigeze cyo kwica Abatutsi bahahungiye ntakibakoma mu nkokora. Ni bwo zahise zikorera inama mu Kibuga imbere ya Paruwasi, inama yanogeje umugambi w'uburyo bagomba kwica Abatutsi bari aho kuri Paruwasi ya Nyamasheke. 477 Kubera ko kuri Paruwasi hari hamaze kugera Abatutsi benshi cyane barimo n'Abarokotse kuri Paruwasi ya Hanika, abavuye mu Kirambo, Karengera n'ahandi, Interahamwe zafashe umwanzuro wo kwitabaza Interahamwe kabuhariwe zo mu Gafunzo i Nyabitekeri zari ziyobowe na Uburiyemuye Epimaque alias PIMA. Burugumesitiri Kamana Aloys yahise yohereza Murego Léon wari umukozi wa Komini na Ngirinshuti Alexis kujya kureba Uburiyemuye Epimaque alias PIMA. Babonanye na PIMA bamubwiye ko bamushakira kuza 476 Ubuhamya bwa Padiri NTAMABYARIRO Apollinaire, in Jean Ndorimana, 2003, urupapuro rwa 209-211 477 Ikiganiro umushakashatsi yagiranye n'umutangabuhamya NGIRINGOGA Sylver mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 15 Ugushyingo 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
274 kubafasha kwica Abatutsi bari kuri Paruwasi ya Nyamasheke, ariko ntiyahita abemerera, ababwira ko yaza ariko abonye urwandiko rw'Ubuyobozi. Ati “nibampa ibaruwa ubwo nzaza, kandi bakambwira icyo bazampa”. Abari bagiye kumureba bahise bagaruka, babwira burugumesitiri ko kuza abyemera, ariko ko yaza ari uko bamwandikiye, bakagaragaza n'icyo bazamuhemba. Burugumesitiri Kamana Aloys yahise amwandi- kira, amwemerera ko mu byo azahembwa harimo amafaranga na moto. 478 Uburiyemuye Epimaque alias PIMA yahise akusanya Interahamwe ze, zitegura kujya kwica Abatutsi kuri Paruwasi ya Nyamasheke ku wa 15 Mata 1994. Igitero cyo ku wa 15 Mata 1994 cyarimbuye Abatutsi kuri Paruwasi ya Nyamasheke Ku wa 15 Mata 1994, igitero simusiga cyagabwe kuri Paruwasi ya Nyamasheke kiyobowe na Uburiyemuye Epimaque alias PIMA, Sewabeza Jean Pierre wari Perezida wa CDR ku rwego rwa Perefegitura ya Cyangugu, Superefe Terebura Gérard, Kamana Aloys wari Burugumestri wa Komini Kagano, Kabera Gaston wari Burigadiye wa Komini Kagano, abapolisi, Murwanashyaka wayoboraga CDR mu rwego rwa komini, Hitimana Antoine wari Perezida wa MDR muri Komini Kagano, Runigamugabo Anatole wari umucuruzi, Kalisa Sylvère wari umushoferi wa komini, Rurangangabo Pascal wari Perezida wa MRND muri Komini Kagano, Rwagakiga wari Komanda wa Jandarumori, Ngwabije Innocent wari Konseye wa Segiteri Nyamasheke, Murwanashyaka wari Mwarimu, Ndayambaje Emmanuel wari Assistant Burugumesitiri, Kabera Elias wari agent recenseur n'Interahamwe nyinshi. 479 Igitero cyageze kuri Paruwasi hagati ya saa tatu (9:00 am) na saa ine (10:00am). Interahamwe zaje zifite urusaku rw'ingoma n'amafirimbi. Impunzi zumvise ko abagabye igitero bahageze, zafunze imiryango ya Kiliziya zikoresheje intebe. Ariko hashize iminota nka 20, Interahamwe zamennye imiryango ya Kiliziya zinjirana impunzi, maze zirabica kugera mu ma saa munani y'amanywa. Interahamwe zabanje gukoresha gerenade 478 Ikiganiro n'umutangabuhamya NGIRINGOGA Sylver mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 15 Ugushyingo 2017. 479 Ikiganiro n'umutangabuhamya BAGIRISHYA JMV mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 24 Ugushyingo 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
275 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu n'imbunda, nyuma bakoresha intwaro gakondo. Uburiyemuye Epimaque alias PIMA arangije kwica nk'uko yari yabisabwe n'abayobozi ba Komini Kagano, yahawe ibihembo yari yasezeranyijwe birimo amafaranga ibihumbi Magana abiri (200,000frws) na MOTO yari isanzwe ari iya Nganizi Ledemptus mwene Sembwa Canisius. Nganizi yari yamaze kwicwa kubera ko na we yari Umututsi. 480 Itariki ya 16-17-18 Mata 1994: Kwica Abatutsi barokotse Kubera ko ku wa 15 Mata 1994 Interahamwe zishe Abatutsi ariko zigataha zitabamaze kubera ko bari benshi cyane, ku 16 Mata 1994 Interahamwe zikikije Paruwasi ya Nyamasheke zabyutse zigaruka kwica, ugihumeka wese ziramusonga. Ariko na bwo ntibabarangiza, bakomeza kwica ku wa 17, ku wa 18 Mata bashakisha abihishe mu bisenge no mu ntumbi, zirabica zirabamara. 481 Gushyingura abishwe ku wa 19 Mata 1994 Ku itariki ya 19 Mata 1994, Burugumesitiri Kamana Aloys yahamagaje abaturage bose, abashimira akazi bakoze ati ariko n'ubwo mwishe na mwe mushobora gupfa. Ati murabona ko hano hatangiye kunuka! Ndabasaba ko mugomba gucukura imyobo mugashyiramo aba bantu. Kubera ko hari hasanzwe imyobo minini cyane n'imisarane yari miremire cyane, burugumesitiri yababwiye ko ahatari ibyobo bacukura indi, ariko aba bantu bave hano. Abaturage bahise bamusubiza bati rero nyakubahwa aba bantu ntidushobora kubahamba utaduhembye. Arababwira ati nimubikore, ubuyobozi bwa Komine burabaha ibihumbi magana atatu (300. 000). Ubwo bafashe imirambo bagenda bashyira mu byobo byose biri impande n'impande, abandi babajugunya mu misarane y'ibigo by'amashuri yari ihari. 482 Nyuma yo kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Nyamasheke, no kubajugunya mu byobo, ubuyobozi bwakomeje 480 Ikiganiro n'umutangabuhamya NSENGIMANA Fabien mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 15 Ugushyingo 2017. 481 Ikiganiro n'umutangabuhamya BAGIRISHYA JMV mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 24 Ugushyingo 2017. 482 Ikiganiro n'umutangabuhamya NGABONZIZA Magisimirien mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 15 Ugushyingo 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
2017. 276 kujya bukoresha inama, busaba Abatutsi bihishe kwihishura, bababeshya ko ubwicanyi bwahagaze. Hifashishijwe ayo mayeri hishwe na none Abatutsi benshi, kuko uwigaragaje wese yahitaga yicwa. Mu mpera z'ukwezi kwa Nyakanga 1994, Interahamwe zimaze guhungira muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo no ku Ijwi, zakomeje kujya zigaruka zikica uwarokotse byamenyekanye aho yihishe. Muri icyo gihe na bwo hishwe Abatutsi benshi hirya no hino mu giturage. Ubwicanyi bwahagaze ari uko abasirikare ba FPR-Inkotanyi bageze i Cyangugu mu mpera za Kanama 1994 nyuma yo kugenda kw'abasirikare b'Abafaransa bari muri Opération Turqouise. 483 Abatutsi biciwe kuri Paruwasi Gatolika ya Nyamasheke n'abiciwe hirya no hino muri Komini Kagano bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamasheke. Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamasheke Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamasheke ruri i ruhande rwa Kiliziya Gatolika, Paruwasi ya Nyamasheke, mu Mudugudu wa Gikuyu, Akagari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano. (Ifoto yafashwe na Nikuze Donatien, ku wa 15 Ugushyingo 2017) 483 Ikiganiro n'umutangabuhamya NSENGIMANA Fabien mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 15 Ugushyingo
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
2017. 277 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu 5. 10 Ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Kirambo Mu yahoze ari Komini Kirambo, Abatutsi biciwe kuri Komini Kirambo, mu bitaro bya Kibogora, mu rusengero rwa ADEPR Tyazo n'ahandi. Abatutsi biciwe kandi muri Bisumo, Gakenke, ku Gasaza, mu i Banda no mu ishyamba rya Nyungwe. Abatutsi biciwe na none ku Ruheru, Mayebe, ku ishuri ry'Abadivantisti b'umunsi wa Karindwi rya Mutumbu, mu Gisunyu, ku Rwumba, Gahisi. Abatutsi biciwe kandi aho bari batuye mu ngo zabo ndetse no mu ngo z'abaturanyi. 5. 10. 1. Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri Komini Kirambo Mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yari itangiye gushyirwa mu bikorwa, Abatutsi bari batuye muri Kigarama, Tyazo, Gitongo, Kanjongo na Ruheru bahungiye kuri Komini Kirambo bizeye ko bahabonera umutekano kubera ko ari ku buyobozi. Siko byagenze ariko kubera ko ku wa 13 Mata 1994 Interahamwe ziyobowe na Makwaruza Etienne wari umu résèrviste, Ngezahayo Eslon na Karamaga Emmanuel, zahise zihabasanga zirabica. 484 Abatutsi babashije kurokoka igitero cy'interahamwe cyo ku wa 13 Mata 1994 cyagabwe kuri komini, Interahamwe zahise ziberegeranya, zijya kubicira ku mugezi wa Karundura. Nk'uko bisobanurwa na Safari Alexis, “Interahamwe zimaze kubegeranya, zabanje kubabarura no kubandika kugira ngo hatagira ubura, maze babapakira imodoka ya Komini bajya kubicira ahiswe kuri Croix Rouge ku kibuga cy'umupira iruhande rw'umugezi wa Karundura. Nyuma yo kubica, imirambo bayijugunye mu mugezi rwa Karundura, amazi ayijyana mu Kiyaga cya Kivu”. 485 Mu bari bayoboye igitero cyishe Abatutsi bajugunywe mu mugezi wa Karundura bakuwe kuri Komini Kirambo harimo Makwaruza Etienne, Ngezahayo Eslon wabanje kuba umwarimu nyuma aba umushoferi ndetse aba n'umujyanama ukomeye wa Burugumesitiri Mayira Mathias kuko nta kintu yakoraga 484 Ikiganiro n'umutangabuhamya NZASABAYESU Enock mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 21 Ugushyingo 2017. 485 Ikiganiro n'umutangabuhamya SAFARI Alexis mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 21 Ugushyingo
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
278 atamugishije inama, Karamaga Emmanuel wari murumuna wa Ngezahayo, Kanyandekwe Bernabe n'abandi. 486, 487 5. 10. 2. Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu bitaro bya Kibogora Komini Kirambo ni imwe mu makomini ya Perefegitura ya Cyangugu byavugwaga ko ifite umubare munini w'Abatutsi b'abanyabwenge. Muri iyo Komini, cyane cyane mu gace ka Kibogora, hari amashuri, ibitaro n'ibindi byatumaga abantu bahashaka akazi barimo n'Abatutsi. Ibyo byatumye Burugumesitiri ahora abikangamo abashobora kuba abayobozi igihe Inkotanyi zafata igihugu maze bituma yibasira Abatutsi baho, baratotezwa, bakorerwa ibikorwa by'urugomo n'ubwicanyi kuva mu 1990 kugera mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa. Uretse kuri Komini Kirambo, Abatutsi biciwe kandi ku bitaro bya Kibogora no mu nkengero zabyo. Ku wa 11 Mata 1994, Interahamwe zigabije ibitaro bya Kibogora, zihageze zica abaganga, abarwayi n'abarwaza. Mu gihe Interahamwe zicaga Abatutsi mu bitaro bya Kibogora, Ngezahayo Eslon na Kivunjira batanze itangazo ko bashakira ahantu hose ndetse no mu tubati kugira ngo hatagira ubacika. 488 Nk'uko bisobanurwa na Nyiransabimana Juliette waroko- keye mu Bitaro bya Kibogora aho yari amaze imyaka 4 akora, Abatutsi bakoraga mu bitaro bya Kibogora batangiye gutotezwa no gukorerwa urugomo kuva mu 1990 ubwo FPR-Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu, ku buryo Jenoside yageze n'ubusanzwe baramaze kwiheba. Yagize ati: Twatotejwe kuva kera. Twakorewe ubugome ndenga- kamere, tubukorerwa n'abo twitagaho buri munsi tubavura, nyamara twe ntibatugirira imbabazi ngo bite no kuri ubwo bugwaneza twabagiriraga, kugera aho bishe abaganga bagera kuri 15 bose, gusa bajyaga kwica umuntu asa n'uwapfuye kare, ariko ku bw'amahirwe bamwe twararokotse, turiho. 489 486 Ikiganiro n'umutangabuhamya SAFARI Alexis mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 21 Ugushyingo 2017. 487 Ikiganiro n'umutangabuhamya HAKIBA Jonathan mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 21 Ugushyingo 2017. 488 Ikiganiro n'umutangabuhamya KAGORORA Jacques mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 21 Ugushyingo 2017. 489 Ubuhamya bwa NYIRANSABIMANA Juliette, Nyamasheke, 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
490 Ikiganiro n'umutangabuhamya NZASABAYESU Enock mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 21 Ugushyingo 2017. 279 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Uretse igitero cyo ku wa 11 Mata 1994, Interahamwe zasubiye kwica ku bitaro bya Kibogora ku wa 14 Mata no ku wa 17 Mata 1994. Ibitero byishe Abatutsi ku bitaro bya Kibogora byari biyobowe muri rusange na Ngezahayo Eslon na Karamaga Emmanuel. 490 Abatutsi biciwe mu bitaro bya Kibogora no mu nkengero zaho bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibogora. Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibogora Urwibutso rwa Jenoside rwa Kibogora ruherereye mu Murenge wa Kanjongo Ifoto yafashwe muri Mata 2019. 5. 10. 3. Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri ADEPR Paruwasi ya Tyazo Mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa, Abatutsi benshi bo mu i Tyazo no mu nkengero za ho batahungiye kuri Komini Kirambo no ku bitaro bya Kibogora, bahungiye kuri ADEPR Paruwasi ya Tyazo. Abatutsi bahahungiye ariko nta mahirwe yo kurokoka bahagiriye. Interahamwe zimaze kumenya ko hamaze kugera Abatutsi benshi, zahise zinoza umugambi wo kujya kubica. Ni bwo ku wa 15 Mata 1994, nyuma
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
491 Ikiganiro n'umutangabuhamya NZASABAYESU Enock mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 21 Ugushyingo 2017. 280 yo kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Komini Kirambo (11 Mata 1994), no mu bitaro bya Kibogora (11, 14 Mata 1994), interahamwe zikusanyije maze ziyobowe na Karamaga Emanuel, zijya kwica Abatutsi bari bahungiye kuri ADEPR Paruwasi ya Tyazo. 491 Mu rwego rwo guha agaciro Abatutsi b'itorero rya ADEPR bishwe muri Jenoside, barimo abo imirambo yabonetse ikaba ishyinguwe mu cyubahiro n'abo imirambo ya bo itaraboneka kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro, hubatswe kuri ADEPR Paruwasi ya Tyazo urukuta ruriho amazina 1006 (kugera muri 2018) y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi nk'ikimenyetso cy'amateka yayo. Uwo mubare ugizwe n'abari abashumba 2, ababapasiteri 10, abavugabutumwa 7, abadiyakoni 46, abaririmbyi 103 n'abandi bakirisitu 838. Urukuta ruriho amazina 1006 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari Abayoboke b'Itorero ya ADEPR, Paruwasi ya Tyazo. (Ifoto yafashwe na Nikuze Donatien, ku wa 21 Ugushyingo 2017) Kubera ko Tyazo iri mu bice byegereye ikiyaga cya Kivu, hari Abatutsi benshi batarabonerwa imibiri ngo bashyingurwe mu cyubahiro. Ibyo bigatera ihungabana rikomeye abarokotse nk'uko bisobanurwa na Pasitori Masabo Etienne:
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
281 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Kugeza ubu simbasha kubona ibitotsi kubera kubura umubiri w'umugore wanjye n'iy'abana banjye 8 ngo nyishyingure mu cyubahiro, kuko abo mbajije bose nkeka ko bazi iby'urupfu rwabo bambwira ko uwatabye abana banjye bose mu cyobo kimwe yaguye mu buhungiro ariko ntibanyereke icyo cyobo. Gusa ariko nibura kubona amazina ya bo hariya nanjye nkazajya mbibuka bingabanyiriza umubabaro n'ubwo bitawumara. 492 5. 10. 4. Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Murenge wa Rangiro Mu Murenge wa Rangiro ubwicanyi bwatangiye mu buryo bweruye mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 10 Mata 1994 ubwo Mudangari Jéremie yicirwaga iwe mu rugo. Umwana wa Mudangari Jéremie Nyirantibaziyaremye Génema asobanura uko umubyeyi we yishwe, nyuma ubwicanyi buhita bukwira mu murenge wose : Ku wa 10 Mata 1994, ni bwo bishe papa Mudangari Jéremie. Bamwishe ari nijoro, yicwa n'igitero cyarimo Nyandwi Ignace wari waravuye mu gisirikare, Nsekeyukunze Jean Pierre, Ndamyumugabe Jean de Dieu, Nyaminani, Siméon n'abandi benshi. Ubwo twe (abana) twahise duhungira inyuma y'akabati, Imana iraduhisha ntibatubona. Mama we baramufashe bamutemagura mu mutwe ariko kubw'amahirwe ntiyapfa, kandi aza no kurokoka. Bamaze kwica papa inzu yacu bahise bayisamburaho amabati, inzu y'amategura twagiraga yo bayijya hejuru barayamenaguye. Bukeye mu gitondo twasanze papa yapfuye, bamuciye n'ubugabo. Interahamwe zimaze kwica papa, zakajije umurego zijya guhiga uwitwa Umututsi wese, uwo zibonye zikica. Nyuma yo kwica papa zahise zijya kwica Mahigiro André nawe wavukanaga na papa zimwicana n'umwana we witwaga Ngerageza Thimothé. Bukeye ku wa 11 Mata 1994, hishwe Ngimbano bamwicana n'umwana we witwa Simon. Bishe kandi Ndazengeye, Nyirabanguka Saverina bamwicira ku mugezi muri Nyirakesha n'abandi. Bigeze ku wa 14 Mata 1994 bishe 492 Ubuhamya bwa Pasitori MASABO Etienne, Nyamasheke, 2018
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
282 basaza banjye Ntirenganya Gérard na Iyatwese Fidèle. Interahamwe zabavumbuye aho bari barahungiye, zirabafata, babanza kubaboha amaboko, babazengurukana ahantu hose bagenda babashinyagurira, nyuma babicira ku gasozi ka Kabavu. Bishwe na Feza, Nsekeyukunze Jean Pierre, Ndamyumugabe Jean de Dieu n'abandi. Muri iyo minsi hari kandi abantu 5 biciye mu kagari ka Banda, bavuye mu Bweyeye bahunga. Hari n'abana 3 ba Pasteur Ngwije wo ku Ruheru bahungiye kwa Pasteur Nigena Simon yanga kubakira nyuma Interahamwe zirabafata zibicira mu Nyagisenyi. 493 5. 10. 5 Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Murenge wa Cyato Mu murenge wa Cyato, ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bwabereye cyane cyane mu yahoze ari Segiteri Rwumba yari isanzwe ifite Abatutsi benshi batuye ku musozi wa Rukungu. Abatutsi bo ku Rukunku bishwe urw'agashinyaguro, batwikiwe mu nzu ya Karekezi Alfred nk'uko Hakizimana Fabien abisobanura: Muri Cyato hari agasozi kitwa ku Rukungu kari gatuweho n'Abatutsi benshi. Abatutsi bari bahatuye bishwe nabi, babatwikiye mu nzu barashya barakongoka. Ubwo Jenoside yatangiraga gushyirwa mu bikorwa, Abatutsi bari batuye aho ku musozi wa Rukungu bagiye guteranira ku mashuri ya Rwaramba, bari kumwe n'inka zabo, bakeka ko Interahamwe niziza babaha inka zikabareka. Interahamwe zihageze zakoze inama, zemeza ko zitarya inka ba nyirazo bari kureba. Ibyo byatumye zibakusanyiriza mu nzu ya nyakatsi ya Karekezi Alfred wari umwarimu wigisha gatigisimu, zirakinga, maze zizana umuriro zirakongeza, bahira mu nzu. Inzu yamaze hafi ibyumweru bibiri byose abantu bashya, kugera babaye umuyonga. Mu bahiriye muri iyo nzu harimo Mukamusoni, Rudahunga, Rukemwampunzi Venerand, Mukandori, Nyirabuka, 493 Ikiganiro n'umutangabuhamya NYIRANTIBAZIYAREMYE Genema mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 18 Ugushyingo 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
283 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Uwantege, Tuyizere Samson, Kagina, Jeanne d'Arc, Baranyeretse, Higiro Boniface, Bihoyiki n'abandi. 494 Mu bamamaye mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Rwumba harimo Rwamacaki Sabagirirwa, Nkirimana Thomas, Ntahondereye, Karimunda, Ntawuyirushya, Ndagijimana, Bizimana, Kwitonda, Ndabarishye, Gakwerere, Nsekanabanga, Nyabushegeshi, Semanonku, Muhini, Matongo, Gatwa yaguye mu bitero by'abacengezi, Ndengera n'abandi. Abatutsi biciwe kandi ku mugezi wa Karundura barimo Munyendamutsa wo ku Ruheru muri Kanjongo wiciwe ku kiraro cyo ku cyato, bamujugunya mu mugezi wa Karundura. Yishwe n'Interahamwe zirimo Mugemangabo, Zigirumugabe, Sinzabakira n'abandi. N'ubwo hari Abatutsi batwikiwe mu nzu, abandi bakajugunywa mu migezi ku buryo imibiri ya bo itashoboye kuboneka ngo ishyingurwe, Abatutsi biciwe mu Murenge wa Rangiro na Cyato babashije kuboneka bashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Yove mu Murenge wa Cyato. Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Yove Urwibutso rwa Yove ruri i ruhande rw'Umurenge wa Cyato, rushyinguyemo Abatutsi biciwe mu Murenge wa Cyato na Rangiro. Ifoto yafashwe muri Mata 2018. 494 Ikiganiro n'umutangabuhamya HAKIZIMANA Fabien mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 19 Ugushyingo 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
495 Ikiganiro n'umutangabuhamya NIWEMUTESI Ruth mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 22 Ugushyingo 2017. 284 5. 11 Ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Gatare Komini Gatare izwiho kuba yari ifite Abarwanashyaka bakomeye ba MDR, ishyaka ritavugaga rumwe na MRND yari ku butegetsi. N'ubwo ariko ayo mashyaka yari ahanganye, urubyiruko rwa MDR (Inkuba) rwiyunze n'Interahamwe za MRND n'Impuzamugambi za CDR mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa, maze bose bahurira ku mugambi wo kwica Abatutsi. 5. 11. 1. Ishusho rusange y'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Gatare Mu yahoze ari Komini Gatare, Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Hanika, bicirwa Kamena i Gitwe na Giti, Ruzibira i Rushyarara, muri Segiteri Cyiya, Mugomba na Rugano. Abatutsi biciwe kandi aho bari batuye mu ngo zabo ndetse no mu ngo z'abaturanyi. Komini Gatare yagize kandi umubare munini w'Abatutsi biciwe ku musozi wa Kizenga, mu yahoze ari Komini Rwamatamu, Perefegitura ya Kibuye, ubu ni mu Murenge wa Mahembe, Akarere ka Nyamasheke. Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Kizenga barimo Hategekimana Innocent, Mwarimu Ukobizaba Albert bakomokaga muri Segiteri Cyiya n'abandi bishwe n'Interahamwe za Munyakazi Yusufu zavuye mu Bugarama. 495 By'umwihariko umubare munini w'Abatutsi muri Komini Gatare wiciwe kuri Paruwasi Gatolika ya Hanika. Mazimpaka Innocent wakomokaga mu yahoze ari Segiteri Cyimpundu, Komini Gatare, wakoreraga i Kigali muri SNV, akaba mukuru wa Burugumesitiri wa Komini Gatare Rugwizangoga Fabien, niwe watangije ubwicanyi muri Gatare. Mazimpaka Innocent yamamaye mu gushishikariza abaturage kwitabira Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komini Gatare na Rwamatamu ku Kibuye cyane cyane mu iyicwa ryakorewe Abatutsi ku musozi wa Kizenga. Ubwo yavaga i Kigali ku wa 9 Mata 1994, yageze iwabo mu Gatare akwiza ibihuha ko Abatutsi bamaze Abahutu, ariko ko ahandi barimo kwirwanah o bica Abatutsi, avuga ko atiyumvisha impamvu Abahutu bo mu Gatare bo bigize ba ntibindeba. Nibwo yabwiye abaturage ko i Kigali
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
23 Ugushyingo 2017. 285 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu ho bishe na Minisitiri Nzamurambaho Landouard, Minisitiri Nzamurambaho Fréderic n'abandi. 496 Mazimpaka Innocent yahise atangira kumvisha murumuna we Burugumesitiri Rugwizangoga Fabien ko agomba kwica Abatutsi, kubera ko yasanze kugera kuwa 9 Mata 1994 Burugumesitiri yari yanze ko hagira ubwicanyi bubera muri komini ye. Ku cyumweru tariki ya 10 Mata 1994, Mazimpaka Innocent yahuje Abahutu bajijutse bo mu Gatare, biganjemo cyane cyane Abarimu, abumvisha ko Abatutsi bagomba gupfa. Mu bari muri iyo nama harimo Rujukundi Elizaphan, Hitiyaremye, Bashyitsi Diogène, Niyitegeka Lazard n'abandi. Muri iyo nama, yabumvishije ko bagomba kugira uruhare rufatika mu kwica Abatutsi muri Komini Gatare. 497 Kuri icyo cyumweru, tariki ya 10 Mata 1994, Mazimpaka Innocent yagiye mu ga Centre i Hanika, akwiza ibihuha ko we ubwe yiboneye Abatutsi bo muri Muraza bafite ibisongo byo kwicisha Abahutu, abumvisha ko Abahutu bagomba kubatanga, bakabica mbere. Nk'umuntu wari ujijutse kandi ari mukuru wa Burugumesitiri, ubutumwa bwe bwarumvikanye cyane, guhangana kwari hagati y'Abarwanashyaka ba MDR na MRND guteshwa agaciro, insoresore za MDR na MRND zihita yiyunga, zitangira guhiga no kwica Abatutsi. Kuva ubwo abaturage benshi bahise bitabira Jenoside bayobowe na Mazimpaka Innocent afatanyije na Mukuru we Burugumesitiri Rugwizangoga Fabien. 498 Superefe Terebura Gérard, Burugumesitiri Rugwizangoga Fabien na mukuru we Mazimpaka Innocent alias Nette cyangwa Ruteruzi bari mu b'ibanze bateguye banashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Gatare. Mu bamamaye mu bwicanyi harimo kandi Nsengiyumva Justin wo muri Karambi, wari Umwarimu mu mashuri y'i Ngange, ni we watwaraga lisiti y'abagomba kwicwa, akagenda areba abasigaye bataricwa. Hari kandi Ayabagabo Emmanuel wari Encadreur kuri Komini ariko akomoka muri Ngangi, Nsabimana Jean alias Busuguri wagendaga yitwaje ishoka yicishaga n'abandi. 496 African Rights, Des preuves contres Innocent Mazimpaka, Troisieme Edition, Mai 1996, p. 6 497 African Rights, Des preuves contres Innocent Mazimpaka, Troisieme Edition, Mai 1996, p. 10 498 Ikiganiro n'umutangabuhamya NTIRUSEKANWA Donatien mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
286 5. 11. 2. Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri Paruwasi Gatolika ya Hanika Paruwasi ya Hanika iherereye mu yahoze ari Komini Gatare, ubu ni mu Murenge wa Macuba, Akarere ka Nyamasheke. Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga gushyirwa mu bikorwa, Abatutsi ba Komini Gatare bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Hanika, bakirwa na Padiri Mukuru Mategeko Aimé. Kugera ku wa Gatandatu tariki ya 9 Mata 1994 Abatutsi bari bamaze kuba benshi kuri Paruwasi, bari kumwe na Padiri Mategeko Aimé wageragezaga kubahumuriza. 499 Kubera ko umubare w'impunzi wagendaga wiyongera, bifuje ko bahabwa abajandarume bo kubarinda. Ayo makuru amaze kugera kuri Superefe Terebura Gérard na Burugumesitiri Rugwizangoga Fabien bagiye kuri Paruwasi ya Hanika ku wa gatandatu tariki ya 9 Mata 1994. Bahageze, Superefe yabwiranye umujinya mwinshi Pasitori Ngwije Asiel "ngo inyenzi zateye u Rwanda none mwebwe murashaka abasirikari babarinda !”. Superefe Terebura na Burugumesitiri bahita bahava baragenda. 500 Kugira ngo kwica Abatutsi bizakorwe vuba kandi mu buryo butagoranye, Mazimpaka Innocent yakoresheje imodoka ya SNV yari yakuye i Kigali, atunda Abatutsi abakura hirya no hino mu ngo zabo, abajyana kuri Paruwasi ya Hanika, ababeshya ko Interahamwe zarakaye. Mazimpaka wabaga iteka aherekejwe n'abasirikare, yafashe n'abari bahungiye kuri Komini Gatare abajyana hamwe n'abandi kuri Paruwasi ya Hanika. 501 Ku wa 11 Mata 1994 Interahamwe zahise zihabasanga, zirabica. Igitero cyo ku wa 11 Mata 1994 Mu gitondo cyo ku wa mbere tariki ya 11 Mata 1994, Burugumesitiri Rugwizangoga Fabien yazanye abajandarume 2 i Hanika, abwira impunzi ko ari abo kubarindira umutekano, ko we agiye mu nama i Cyangugu. Aho kuba abo kubarindira umutekano, abo bajandarume babaye abicanyi bafatanyije n'Interahamwe. 502 499 Ikiganiro n'umutangabuhamya MUKANGIRA Angelique mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 23 Ugushyingo 2017. 500 Ikiganiro n'umutangabuhamya MUKANGIRA Angelique mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 23 Ugushyingo 2017. 501 African Rights, Des preuves contres Innocent Mazimpaka, Troisieme Edition, Mai 1996, p. 11-13 502 Ikiganiro n'umutangabuhamya GATANA Athanase mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 23 Ugushyingo 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
287 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Hashize amasaha make Burugumesitiri Rugwizangoga Fabien avuye i Hanika agiye mu nama i Cyangugu, ahagana mu ma saa ine, nibwo igitero cya mbere cy'Interahamwe cyazamutse cyerekeza kuri Paruwasi ya Hanika nk'uko bisobanurwa na Mukangira Angelique: Interahamwe zazamutse zitwaje imbunda, amagere- nade n'intwaro gakondo. Ba bajandarume barashe amasasu abiri basa n'abiyerurutsa, bahita bareka Interahamwe zitwahukao. Zahereye ku mugabo wari warabaye umupolisi witwa Simbikangwa ziramwica. Abagabo babibonye bagerageje kubanza kwirwanaho, barwana n'Interahamwe bakoresheje amabuye bazanirwaga n'abagore bari kumwe aho kuri Paruwasi. Interahamwe zaje kubanesha, zibiraramo zibicisha intwaro gakondo, ndetse na grenades zazanywe na mwene Ngoboka witwaga Alphonse alias Rasita. Kubera ko nta ho guhungira hari hahari, Interahamwe zishe Abatutsi benshi, cyane cyane abagabo barimo babarwanya, zimaze kuruha ziritahira. 503 Nimugoroba Interahamwe zaragarutse, ubwicanyi burako- meza, Interahamwe zicyurwa nijoro nk'uko bisobanurwa na Gatana Athanase: Burugumesitiri Rugwizangoga Fabien avuye mu nama i Cyangugu yagarutse kuri Paruwasi ya Hanika. Ahageze yavuganye na Mafurebo Marcel ndetse na padiri Mategeko Aimé. Burugumesitiri amaze kuvugana na bo, Padiri yagiye kureba impunzi zari zitaricwa, ababwira ko Leta yabatanze, ko binjira mu Kiliziya akabasengera. Impunzi zose zahise zinjira mu Kiliziya. Nyuma y'akanya gato bageze mu Kiliziya igitero cy'Interahamwe cyahise kihagera, gitangira kumenagura ibirahure bya Kiliziya bakoresheje amabuye. Tubonye bikomeye Padiri n'impunzi twasohotse twiruka twerekeza mu gikari cy'Abapadiri. Icyo gitero na cyo cyishe abatutsi benshi cyane, babicisha amagerenade n'intwaro gakondo. Marcel Mafurebo nawe yaguye aho ku Kiliziya. Uwo munsi 503 Ikiganiro n'umutangabuhamya MUKANGIRA Angelique mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 23 Ugushyingo 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
Ugushyingo 2017. 288 Abatutsi benshi biciwe mu Kiliziya, mu gikari cy'Abapadiri no mu nkengero zaho. 504 Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri Paruwasi Gatorika ya Hanika ku wa 11 Mata 1994 bwari buyobowe na Mazimpaka Innocent wakoraga ibishoboka byose kugira ngo Interahamwe zibone ibikoresho by'ubwicanyi (gerenades) bihagije kandi ku gihe. 505 Mu gitondo ku wa kabiri tariki ya 12 Mata 1994, Interahamwe zagarutse guhorahoza Abatutsi bari bakirimo umwuka, hasigara abagore n'abana gusa. Interahamwe zavugaga ko abana n'abagore nta cyo bazamara, ariko na bo baje kwicwa nyuma. Nyuma yo kwica Abatutsi kuri Paruwasi ya Hanika no mu nkengero zaho, habaye ikibazo cyo gushyingura imirambo myinshi yari inyanyagiye hirya no hino. Ni bwo batangiye kubashyira mu miringoti ariko kubera ubwinshi bwabo, Hategekimana Simon wari usanzwe ari umushoferi wa komini azana imodoka ya komini ya Hilux ayifashisha atunda imirambo, ajya kubajugunya mu mugezi wa Kirimbi, amazi ayijyana mu Kiyaga cya Kivu ku buryo imibiri ya bo bidashoboka ko yazaboneka. Hategekimana Simon azwi kandi kuba ari we watwaraga Abatutsi babita ibyitso by'Inkotanyi mu 1990, bakajya kubafunga. 506 Itariki ya 20 Mata 1994: Umunsi hishwe abagore n'Abana bari barokotse igitero cyo ku wa 11 Mata 1994 Abagore n'abana bari barokotse ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri Paruwasi ya Hanika ku wa 11 Mata 1994 bishwe nyuma y'inama ya Superefe Terebura Gérard yabereye ku Munyinya ku wa 20 Mata 1994 nk'uko bisobanurwa na Ntirusekanwa Donatien: Ku wa 20 Mata 1994 Superefe Terebura Gérard ari kumwe na Burugumesitiri Rugwizangoga Fabien bakoresheje inama yabereye ku Munyinya mu kibuga cya 504 Ikiganiro n'umutangabuhamya GATANA Athanase mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 23 Ugushyingo 2017. 505 African Rights, Des preuves contres Innocent Mazimpaka, Troisieme Edition, Mai 1996, p. 17-18 506 Ikiganiro n'umutangabuhamya MUKANGIRA Angelique mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 23
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
Ugushyingo 2017. 289 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Paruwasi. Iyo nama yari yatumiwemo abakonseye bose n'abaturage. Muri iyo nama abaturage bamenyesheje Superefe ko hari abagore n'abana b'Abatutsi barokotse bakiri kuri Paruwasi, bamubaza uko bizagenda kubera ko babasenyeye bakanabatwikira. Superefe yabaye nk'utunguwe avuga ko we atari azi ko hari Umututsi ukihari, ati: Narinzi ko bashize !”. Yahise ahagurutsa abakonseye arababwira ati: “Kuva uyu munsi abo bantu bari i Hanika muhite muhabakura, mubajyane muri Segiteri zabo. Buri konsiye agende afate abe abajyane”. Inama ihumuje abakonseye na burugumesitiri basigaranye na superefe, bafata umwanzuro w'ikigomba gukorerwa ba Batutsi bakiri kuri Paruwasi. Nyuma y'umwiherero buri konseye yagiye kuri Paruwasi ya Hanika kureba abantu be, bahageze barabegeranya bababeshya ko babajyanye mu miryango yabo. 507 Kubwira abarokotse ko babajyanye iwabo byari amayeri yo kugira ngo babone uko babica nk'uko bisobanurwa na Gatana Athanase: Abavanywe kuri Paruwasi bose nta n'umwe wateye akajisho aho akomoka. Abakomokaga muri Rumamfu biciwe mu Ruhuma no muri Ryagatari, hari kandi abo bajugunye mu musarani muri Nyakagina i Nyagahinga. Abakomokaga muri Rukanu biciwe mu Bitaba, abandi babajugunya mu cyobo i Gasave ari bazima. Abakomokaga muri Birembo biciwe i Ruhuma mu nsi y'ishyamba babajugunya mu byuzi by'amafi. Abana 40 b'abahungu bo muri Kinyinya biciwe mu ishyamba ryo mu Kamugisha, bicwa na Rukemangamizi mwene Songa na Ndayisenga wo muri Munazi. Hari kandi Abakobwa n'abagore 45 bajugunywe mu musarani wo muri Kinyinya i Gasave bicwa na Tigana Hesron, Karangwa Karake n'abandi. 508 Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Hanika bishwe n'Interahamwezomuri Komini Gatarezifatanyijen'abajandarume n'aba réservistes bari baravuye mu Gisirikare. Mu rwego rwo 507 Ikiganiro n'umutangabuhamya NTIRUSEKANWA Donatien mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 23 Ugushyingo 2017. 508 Ikiganiro n'umutangabuhamya GATANA Athanase mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 23
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
290 kubungabunga amateka ya Jenoside no guha icyubahiro Abatutsi biciwe kuri Paruwasi Gatolika ya Hanika n'abiciwe hirya no hino muri Komini Gatare, imibiri yabo ishyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Hanika. Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Hanika Urwibutso rwa Hanika ruri i ruhande rwa Kiliziya Gatorika, Paruwasi ya Hanika, rushyinguyemo Abatutsi biciwe mu Kiliziya no mu nkengero zayo. (Ifoto yafashwe na Nikuze Donatien, ku wa 23 Ugushyingo 2017) 5. 12 Ibikorwa by'iyicarubozo n'ubugome bw'indengakamere byakorewe Abatutsi mu yahoze ari perefegitura ya cyangugu Perefegitura ya Cyangugu yagaragayemo kwica Abatutsi bikoranywe ubugome bw'indengakamere. Ikigamijwe muri iki gice si ukurondora amabi yose yakorewe Abatutsi, ahubwo ni ukugaragaza uburyo kamere-muntu yamanutse hasi kugeza aho ijya inyuma y'iy'inyamaswa. Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Cyangugu bwakoranywe ubugome bw'indengakamere aho mu bice bitandukanye Interahamwe zaranzwe n'ibikorwa byo kubaga Abatutsi bakarya ibice by'imibiri. Ibyo bikorwa by'ubunyamaswa byagaragaye mu Karere ka Rusizi, mu Mumurenge wa Mururu ahitwa mu Gatandara no Mu Murenge wa Gikundamvura mu Kagari ka Kizura.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
291 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu 5. 12. 1. Iyicarubozo ryakorewe Abatutsi mu Gatandara Mu yahoze ari Komini Cyimbogo ahitwa mu Gatandara mu Kagari ka Gahinda ho mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi hari bariyeri ikomeye cyane y'Interahamwe n'abasirikari. Iyo bariyeri yiciweho Abatutsi benshi bari bakomeye bakuwe muri Stade Kamarampaka, yicirwaho kandi ababaga bashaka guhungira muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Nk'uko bisobanurwa na Mukankusi Henriette wavukiye mu Gatandara akanahakurira, avuga ko: Nyuma y'iminsi ibiri (2) indege ya Perezida Habyari- mana ihanuwe, Interahamwe n'abajandarume bata- ngiye ibikorwa byo gusahura Abatutsi no kubica. Ni muri urwo rwego bashyize bariyeri mu Gatandara, ku kiraro cy'umugezi wa Gatandara. Iyo bariyeri yiririrwagaho Interahamwe zigamije gutangira Abatutsi ngo badahungira i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Abatutsi biciwe kuri bariyeri yo mu Gatandara bajugunywe mu mifurege, mu mugezi wa Gatandara no mu mugezi wa Rusizi. Bajugunywaga kandi mu cyobo rusange cyari aho bitaga kuri gendarmerie hafi y'umugezi wa Rusizi ndetse no mu mashyamba ry'Ababikira riri hafi y'aho mu Gatandara. 509 Abatutsi biciwe mu Gatandara bakorewe iyicarubozo rikabije. Bishwe urw'agashinyaguro aho Interahamwe zabaze bamwe mu bishwe, zibakuramo bimwe mu bice by'umubiri zirabyotsa zirabirya. Hari akazu k'imbaho bababagiragamo bitaga burigade gakinjiro. Ibice birimo imyijima, imitima, impyiko n'inyama z'ibibero Interahamwe zajyaga kubyokereza ku mugabo wari ufite akabari aho mu Gatandara hafi ya bariyeri witwa Vuningoma Daniel, bakabirisha ibitoki bokerezaga aho kwa Vuningoma ndetse n'ibirayi bazanirwaga n'abajandarume kuko babagemuriraga amanywa nijorokugira ngo batava kuri iyo bariyeri, bityo hakagira Abatutsi babacika. Babaryaga babashinyagurira bavuga ngo: “ndakwishe, nkuriye umutima, umva ko Abatutsi mudapfa nunazuka uzazuke utagira umutima!”510 509 Ubuhamya bwa MUKANKUSI Henriette, 2017 510 Ikiganiro n'umutangabuhamya MUHIGIRWA Innocent mu Karere ka RUSIZI ku wa 10 Ukwakira 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
292 Mu bibukwa bakorewe ubwo bunyamaswa amazina yabo yashyizwe ku rukuta mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri mu Karangiro harimo: -Nkata Bernard wari umucuruzi i Kamembe, -Habimana Jean Marie Vianney bitaga Gapfumu, yari umucuruzi i Kamembe, -Gatake Ananie wari umucuruzi i Kamembe, -Nzisabira Trojan wari umucuruzi i Kamembe, -Ibambasi Elphasie wari umucuruzi i Kamembe -Mihigo Remy wari umwarimu i Mutongo, -Murekezi Fidèle, -Nsengiyumva Jean Léonard, -Mugabo Albert, -Mugabo Dominique bitaga Gaperi wakoraga kuri Perefegitura, -Twagiramungu Albert wari IPJ, -Hategekimana, -Nzeyimana Félicien, -Ndorimana Apiane, -Sibomana Bénoit na -Léonard. Mu nterahamwe zaranzwe n'ayo mabi zirya ibice by'imibiri y'abantu harimo Roger Gacuba na Marcel bari batuye mu Kagari ka Gahinga, mu Murenge wa Mururu mu Mudugudu wa Birogo. Harimo kandi Habimana Jean Bosco alias Masudi wireze yemera ibyaha, asaba n'imbabazi. 511 Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, abiciwe mu Gatandara bashyinguwe mu Rwibutso rwa Karangiro mu Murenge wa Nyakarenzo. Uretse Abatutsi biciwe mu Gatandara, urwibutso rwa Karangiro rwashyinguwemo kandi Abatutsi biciwe Mururu, Nyakarenzo na Gashonga. Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no guha icyubahiro gikwiye Abatutsi bishwe muri Jenoside, abashinguwe mu Rwibutso rwa Karangiro bimuwe mu gikorwa cyatangiye ku wa 03 Mata 2018, bajya 511 Ubuhamya bwa MUKANKUSI Henriette, Rusizi, 2017
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
293 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu gushyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rw'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarushishi ruhereye mu Murenge wa Nkungu Akarere ka Rusizi. 5. 12. 2. Iyicarubozo ryakorewe Abatutsi i Mutongo kuri Poids Lourd Uretse iyicarubozo ryabereye mu Gatandara, i Mururu hazwi kuba harakorewe ubundi bwicanyi ndengakakamere bwabereye i Mutongo kuri “ Poids Lourd ”. Niho Kambanda yiciwe urw'agashinyaguro, bamuca umutwe n'akaboko, umutwe bawushyira mu muhanda, imodoka yose ikeneye gutambuka igasabwa gutanga amafaranga kugira ngo bakure uwo mutwe mu muhanda ibone uko ikomeza. Uretse umutwe, bamuciye kandi ukuboko, maze uhanyuze n'amaguru bagafataga ikiganza cye, bakagisabisha, utambuka n'amaguru wese agasabwa gutanga amafaranga bavuga ngo: “urahanyura ubanje guha uyu muntu amafaranga”. Ibyo bice by'umubiri wa Kambanda byakoreshejwe igihe kirekire muri uwo muhanda nyuma baza kubita. 512 5. 12. 3. Iyicarubozo ryakorewe Abatutsi mu Murenge wa Gikundamvura Mu yahoze ari Komini Buragama, ubu ni mu Murenge wa Gikundamvura, ahitwa Hinduka ho mu Kagari ka Kizura Interahamwe zishe Rwicaninyoni zirangije ziramubaga, zikora brochette zirotsa zirarya. Mu bamwishe harimo Kanyepori mwene Kanayoge wo muri Kizura, Sadamu François mwene Butuyu wo mu Kizura n'abandi. 513 5. 12. 4. Iyicarubozo ryakorewe Abatutsi bo ku musozi wa Rukungu Abatutsi bo ku musozi wa Rukungu mu yahoze ari Segiteri Rwumba, Komini Gatare, ubu ni mu murenge wa Cyato, bishwe urw'agashinyaguro batwikiwe mu nzu ya nyakatsi ya Karekezi Alfred, yari hafi y'ikigo cy'amashuri abanza ya Rwaramba. Bamaze hafi ibyumweru bibiri byose bashya, kugera babaye 512 Ikiganiro n'umutangabuhamya KAYUMBA Sébastien mu Karere ka RUSIZI, ku wa 09 Ukwakira 2017. 513 Ikiganiro n'umutangabuhamya BUDUWE Réverien mu Karere ka RUSIZI, ku wa 26 Ukwakira 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
294 umuyonga. Mu bahiriye muri iyo nzu harimo Mukamusoni, Rudahunga, Rukemwampunzi Venerand, Mukandori, Nyirabuka, Uwantege, Tuyizere Samson, Kagina, Jeanne d'Arc, Baranyeretse, Higiro Boniface, Bihoyiki n'abandi. Abatutsi bo ku musozi wa Rukungu bishwe n'Interahamwe ziturutse muri Serire Kanjongo, Nyakabingo, Murenge, Mutuntu n'ahandi. Hakizimana Fabien asobanura ko igitero cyabishe cyarimo Rwamacaki Sabagirirwa, Nkirimana Thomas, Ntahondereye, Karimunda, Ntawuyirushya, Ndagijimana, Bizimana, Kwitonda, Ndabarishye, Gakwerere, Nsekanabanga, Nyabushegeshi, Semanonku, Muhini, Matongo, Gatwa waguye mu bitero by'abacengezi, Ndengera n'abandi. 514 Hari Abatutsi biciwe kandi muri Gihinga ahitwa kwa Karani. Bahakusanyirije abagore n'abana barenga 100, maze babicisha amahiri n'amashoka. Hari abandi bana batwikiye mu cyobo kinini cyo ku musozi wa Sarabuye. Babakusanyirijemo, nyuma bafata ibyatsi byumye barohamo, barangije bashyiramo umuriro, nyuma barafunga. 515 5. 13 Ikigereranyo cy'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Nk'uko byagaragajwe n'ubushakashatsi bwakozwe na MINALOC, bwashyizwe ahagaraga mu 2004, mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu hishwe Abatutsi bagera ku bihumbi mirongo itanu n'icyenda na magana arindwi mirongo inani na batandatu (59786). Muri abo bishwe, MINALOC igaragaza ko abagabo bagera kuri 63,5%, abagore bagera kuri 36,3%, n'abagera kuri 0,2% bataramenyekana igitsina kubera ko bishwe ari abana bato. Muri rusange, Perefegitura ya Cyangugu ifite 5. 6 % by'Abatutsi bishwe mu gihugu hose muri Jenoside. Imbonerahamwe ikurikira igaragaza abishwe muri buri Komini. 514 Ikiganiro n'umutangabuhamya HAKIZIMANA Fabien mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 19 Ugushyingo 2017. 515 Ikiganiro n'umutangabuhamya KAYIRANGA Eleuthère mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 20 Ugushyingo 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
295 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Imbonerahamwe igaragaza umubare w'Abatutsi bishwe muri buri komini No Komini Umubare w'Abishwe Ijanisha (%) 1 Gisuma 12456 20,8 2 Kagano 9631 16,1 3 Gatare 9283 15,5 4 Gafunzo 7095 11,9 5 Cyimbogo 6708 11,2 6 Karengera 3962 6,6 7 Kirambo 3103 5,2 8 Gishoma 2826 4,7 9 Nyakabuye 2037 3,4 10 Kamembe 1709 2,9 11 Bugarama 663 1,1 12 Busozo516 312 0,5 Igitera- nyo Cyangugu 59786 100% MINALOC, 2004, Paji 87 Nk'uko bigaragara mu mbonerahamwe iri haruguru, umubare munini w'Abatutsi bishwe muri Jenoside mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu biciwe mu yahoze ari Komini Gisuma (20. 8%) yakomokagamo Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu Bagambiki Emmanuel. Komini Gisuma ikurikirwa na Komini Kagano (16,1%), Komini Gatare (15,5%), Komini Gafunzo (11,9%), Komini Cyimbogo (11,2%) n'ahandi. 5. 14 Bamwe mu bagize uruhare mu kurokora Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu N'ubwo ubuyobozi bwateguye bugashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi bwagerageje gushishikariza Abahutu kwanga no kwica Abatutsi, hari bamwe mu baturage b'Abahutu bagize ubutwari, bemera kurokora bamwe mu Batutsi bahigwaga.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
296 - Padiri Busunyu Baudouin Padiri Busunyu Baudouin umuhungu wa Busunyu Michel yakomokaga mu Rwintare, mu yahoze ari Komini Karengera, ubu ni mu Karere ka Nyamasheke. Mu 1994 Padiri Busunyu Baudouin yabaga kuri Paruwasi Gatolika ya Nkanka. Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa, Padiri Busunyu Baudouin ntiyigeze yishimira iyicwa ry'Abatutsi. Mu buryo bugoranye yakoze ibishoboka byose kugira ngo agire abo arokora abafashije guhungira muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Yaherekeje Abatutsi batandukanye, yabageza ku Kiyaga cya Kivu agahemba abasare bagomba kubambutsa babahungishiriza muri Kongo, rimwe na rimwe akambukana na bo kugira ngo amenye neza ko bageze aho bizeye umutekano, nyuma we akagaruka. Niyitegeka Florien asobanura ko bimaze kumenyekana ko Padiri Busunyu Baudouin ahungisha Abatutsi banyuze mu mazi, Interahamwe zikuriwe n'Interahamwe yitwaga Gipanga zahise zijya kurinda ku cyambu yanyuragaho cya Busekanka mu yahoze ari Segiteri Rusunyu. Na we ariko yahise abimenya ahindura inzira. 516 Nk'uko bisobanurwa kandi na Padiri Ndorimana Jean, Padiri Busunyu Baudouin yafataga umwanya wo kujya gushakisha Abatutsi bataricwa mu giturage, akajya kubahisha kuri Paruwasi ya Nkanka, abo bahuye mu nzira akababwira ko ari abo mu muryango we baje kumusura, kandi kubera ko byari bisanzwe bizwi na buri wese ko ari Umuhutu mwene Busunyu Michel wari waramamaye mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside muri Komini Karengera, ntawashidikanyaga ku gisubizo yatangaga, yafatwaga nk'umwizerwa. Abatutsi yakuye hirya no hino yabagezaga ku Nkanka bakaruhuka gato, byagera i saa cyenda z'ijoro (3h), Interahamwe zavuye kuri bariyeri zigiye kuryama, Padiri akababyutsa bagafata inzira, bagera ku Kivu bagafata ubwato ku buryo bageraga i Bukavu saa kumi n'ebyiri za mu gitondo (6h). Padiri yamaraga kubageza i Bukavu agahita agaruka, akanyura kuri Katedarali gutanga amakuru y'uko byagenze, no kubaza ko hari abandi ashobora kwambutsa. Yavagayo yahindanye cyane, 516 Ikiganiro n'umutangabuhamya NIYITEGEKA Florien ukomoka mu Karere ka RUSIZI, Kigali ku wa 22 Werurwe 2018.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
297 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu yuzuye ibyondo, maze abo bahuriye mu nzira akababwira ko avuye mu murima kubera ko byari mu gihe cy'imvura. 517 Padiri Busunyu Baudouin ashimirwa n'abo yarokoye ku bwitange bwamuranze no kwitandukanya n'abakoze Jenoside nk'uko bishimangirwa na Mukayiranga Micheline: Padiri Busunyu Baudouin yatugaragarije ko yihaye Imana koko. Yadufashije mu bihe bikomeye, kandi adufasha mu gihe dukeneye ubufasha. Ntiyigeze atinya ko ashobora kugirirwa nabi akaba yanabura ubuzima ku bwo kwitangira Abatutsi. Ibyo yakoze bigaragaza ko yari afite umuhamagaro koko. Twe abarokotse hano ku Nkanka, nta cyo twakora uretse gusaba Imana kumushyira mu bahire bayo. 518 Ingabo za FPR-Inkotanyi zigeze i Cyangugu, Padiri Busunyu Baudouin yahunze igihugu atinya ko ashobora kugirirwa nabi kubera ko ise Busunyu Michel yari yaramamaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ageze muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yakiriwe muri Communauté des Filles de Notre Dame de Miséricorde i Rambo muri Archidiocèse ya Bukavu. Ubwo yari mu buhungiro muri Kongo abantu benshi bamushishikarije kugaruka mu Rwanda, ariko yitaba Imana atarafata umwanzuro wo kugaruka mu gihugu cye. -Padiri Oscar Nkundayezu, Padiri Boneza Joseph, Padiri Kabera Ignace na Musenyeri Rwakabayiza Uretse Padiri Busunyu Baudouin, hari na none Padiri Oscar Nkundayezu waranzwe n'umutima w'impuhwe, aho yakurikiranye ubuzima bw'Abatutsi bari muri Stade Kamarampaka, abasura, abashakakira ibyo kurya n'ibindi. Nyuma yo kuva muri Stade Kamarampaka bakajyanwa mu nkambi i Nyarushishi, Padiri Oscar Nkundayezu yakomeje kubasura, akabahumuriza, akomeza gukurikirana imibereho yabo. Hari na none Padiri Boneza Joseph, Padiri Kabera Ignace na Musenyeri Rwakabayiza Dieudonné baranzwe n'umutima w'impuhwe, banga gutererana Abatutsi bari babahungiyeho kuri Paruwasi ya Mibirizi, kubera impungenge z'uko Interahamwe 517 Ndorimana Jean , op. Cit., p. 66-67. 518 African Rights, RWANDA: Hommage au Courage, Kigali, 2005.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
298 zari guhita zibica. N'ubwo Abatutsi baje kuhicirwa ariko, nta cyo batakoze ku rwego rwabo ngo babavuganire. Padiri Joseph Boneza we byanamuviriyemo kwicwa, ariko asiga umurage mwiza wo kuba yaritangiye Intama ze mu gihe gikwiye, kandi zimukeneye koko. -Uwemeyimana Aloys Mu 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa, Uwemeyimana Aloys yari atuye mu Murenge wa Nzahaha, Akarere ka Rusizi. Yari umuturage usanzwe w'umukateshisite ( catechist ) mu muryango remezo wa Paruwasi ya Nzahaha. Ubwo Jenoside yashyirwaga mu bikorwa, Uwemeyimana Aloys yarokoye Abatutsi benshi abahungishiriza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo nk'uko abisobanura: Ubwo Jenoside yari imaze gusakara mu gace nari ntuyemo, hari Abatutsi 68 nakuye ku Kiriziya biyongera ku bandi 4 bari iwanjye. Bamaze kugera iwanjye, narebye uburyo ubwicanyi burimo gukorwa hirya no hino, maze mfata umwanzuro wo kubahungishiriza muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo kugira ngo batazabansangana bakabica. Twaricaye tuganira uko twabikora, tumaze gufata umwanzuro narabaherekeje. Tugeze ku mupaka tuhasanga bariyeri y'Interahamwe ariko mbasaba kumbabarira bakanyambukiriza abantu. Bagiye kubyemera babonamo abantu bane bari kuri lisiti y'abahigwaga bukware barongera bisubiraho. Narabinginze cyane, ntangira no kubigisha nkoresheje imvugo zo mu Kiliziya, mbabwira uburyo gukiza ubuzima bw'abantu bazabihemberwa mu Ijuru. Mbonye bitari bwemere nabasabye kubaha amafaranga. Buri umwe muri abo bane bari kuri lisiti y'abashakishwa cyane namutanzeho amafaranga igihumbi (1. 000Frw), abasigaye mbishyurira amafaranga ijana (100Frw) buri umwe kugira ngo babemerere gutambuka. Interahamwe zimaze kwakira amafaranga zarabaretse baragenda, najye nsubira i Muhira. 519 519 Ubuhamya bwa UWEMEYIMANA Aloys, 2018
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
299 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Uwemeyimana aloys abonye ko abashije kubarokora, yakomejegushakishanokwambutsaabandi. Byajekumenyekana ariko ko ahungisha Abatutsi, maze ku wa 16 Mata 1994, Burugumesitiri wa Komini Gishoma Nkubito Jean Chrysostome ategeka ko bamuzana ari muzima cyangwa yapfuye. Zimwe mu Nterahamwe zari inshuti ze zahise zimuburira, Uwemeyimana Aloys na we atangira kwihishahisha atinya kugirirwa nabi. Ibyo ntibyamuciye indege ariko kubera ko no ku wa 20 Mata 1994 yahungishije abandi bagera kuri batanu (5), bageze ku mupaka wa Rusizi buri umwe amwishyurira amafaranga igihumbi na magana abiri (1. 200Frw) kugira ngo bemererwe kwambuka umupaka. Uwemeyimana Aloys yakomeje icyo gikorwa cyo guhungishiriza Abatutsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Asobanura ko muri rusange yabashije kurokora Abatutsi bagera ku 119. Mu Gushyingo 2015, Uwemeyimana aloys yari mu bantu 15 bashimwe bakanahabwa umudari w'Umurinzi w'igihango kubera ibikorwa byabo. - Sibomana Cyrille Mu 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa, Sibomana Cyrille yari atuye mu Murenge wa Gashonga, Akarere ka Rusizi. Jenoside yabaye afite imyaka 23, yiga mu Iseminari Nkuru y'i Rutongo. Yarokoye Abatutsi bagera ku 100 abahungishirije muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Abenshi yabarokoye abakura i Mibirizi kuri Paruwasi afatanyije na Padiri Mukuru Boneza Joseph na Padiri Kabera Ignace na Faratiri Rwakabayiza Dieudonné. Mu buhamya bwe, Sibomana Cyrille asobanura uko yabikoze: Ku wa kane tariki ya 21 Mata 1994, nageze i Mibilizi ndeba akaga abantu bari bahari barimo, birambabaza cyane, numva muri njye hari icyo nagakoreye abari mu kaga. Byatumye njya kuvugana na Padiri Ignace Kabera n'uwari Faratiri icyo gihe Dieudonné Rwakabayiza, mbabwira ko nshaka kureba uko hari abo nafasha bagahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kari akazi katoroshye gasaba gutekereza cyane no gukorana ubwitange budasanzwe, ariko numva mfite umuhati wo kubikora. Mu
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
300 bitekerezo byanjye, nasanze byaba byiza ngiye ntwara abantu bake bake mu matsinda kuko byansabaga ko mbanza kuganira na bo kugira ngo twumvikane inzira yo kunyuramo, dore ko kugenda byakorwaga n'ijoro, nta bwo byari byoroshye. Kugira ngo ibyo nshobore kubigeraho, byansabaga kandi kubanza kubona amakuru ahagije, nkamenya aho za bariyeri ziri, igihe amarondo yatangiriraga n'igihe yarangiriraga. Mbere yo kugenda nagombaga no kujya gushaka abasare bo kwambutsa ababaga bageze ku mazi, tugahana gahunda, kugira ngo tuzahagere biteguye. Mu basare twakoranye nibuka harimo nk'abitwa Victor, Bitorwa n'abandi. 520 Mu bantu Sibomana Cyrille yibuka yahungishirije muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, mu itsinda rya mbere harimo Kanziga Seraphine, umudamu wa Nyakwigendera Kayonga Fabien ari kumwe n'abana, abana bo k'umugabo witwa Aimable w'i Nyakarenzo, Gatete Eustache n'abandi. Mu itsinda rya Kabiri harimo Pascal wo kwa Christophe ku Munyinya, Kambanda Fabien, Kalisa Théogène witabye Imana n'abandi. Mu itsinda rya gatatu harimo Oswald, Herman, Nepomuscène, Vénuste n'abandi. Itsinda rya kane harimo umudamu wa Fréderic w'i Nyakarenzo witwaga Mariya, umwana w'umukobwa witwa Tharcille wari warakomerekejwe na gerenade aho yari yarahungiye ku mashuri i Nyakanyinya n'abandi. N'ubwo Tharcille atabashaga kugenda, Siboman a Cyrille yamucumbikishije ku musaza witwa Juvénal mu i Rango nyuma aza kumushyikiriza Nyakwigendera Soeur Immaculée Kanakuze amwitaho arakira. Itsinda rya gatanu ryari ririmo muzehe Mvumvaneza Innocent bitaga Kanibal n'abana be barimo Ernest, harimo kandi Mwarimu Gabriel n'umuhungu we Valens, Ernest wari urwaye n'abandi. Itsinda rya gatandatu ryarimo Mukagasana Daphrose na musaza we Gasana bambutse mu mpera z'ukwezi kwa gatanu. Itsinda rya karindwi ryarimo Bana Méditatrice, murumuna we Fifi na musaza wabo n'abandi. 520 Ikiganiro n'umutangabuhamya SIBOMANA Cyrille ukomoka mu Karere ka RUSIZI, Kigali ku wa 5 Ukuboza 2017
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
301 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Abo Sibomana Cyrille yarokoye bazirikana kandi bamushimira ibikorwa by'ubutwari byamuranze. Nk'uko Gatete Eustache, umwe mu barokowe na Sibomana Cyrille abisobanura: Mu bantu yajyanye (Sibomana Cyrille) ntawapfuye kandi nta gihembo yigeze abasaba. Icyo yasabaga ni uko batanga amafaranga yo guhemba abasare bagomba kubambutsa bajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Abapadiri b'i Mibirizi nabo bakusanyaga amafaranga yo kwambutsa ababaga badafite ubushobozi. Yaradufashije cyane. 521 Uretse abo bavuzwe haruguru, hari n'abandi batandu- kanye bagize ubutwari bwo kurokora Abatutsi bicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Bose ni abo gushimirwa. 521 Ubuhamya bwa GATETE Eustache, 2018
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
302 IGICE CYA GATANDATU ABAGIZE URUHARE MU ITEGURWA N'ISHYIRWA MU BIKORWA RYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU YAHOZE ARI PEREFEGITURA YA CYANGUGU Jenoside ni icyaha gitegurwa n'ubuyobozi, bugashyigikira ishyirwa mu bikorwa ryayo. Nta Jenoside ishobora kubaho iyo idashingiye ku ngengabitekerezo yayo ibanza kwigishwa, igacengezwa mu baturage, kandi igashyigikirwa n'Ubuyobozi. Jenoside yakorewe Abatutsi ntiyari gushoboka iyo ubutegetsi bukuru bw'igihugu butabishaka. Ibyo bishimangirwa n'uko mu 1994, ku ba Minisitiri 22 bari bagize Guverinoma y'Abatabazi yagiyeho ku wa 08 Mata 1994, 15 muri bo baburanishijwe n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), 9 muri bo bakatiwe n'urwo Rukiko hamwe na Ntamabyariro Agnès wahoze ari Minisitiri w'Ubutabera (MINIJUST) waburanishijwe n'Inkiko zo mu Rwanda. Ku ba Minisitiri bose 22, 10 bahamwe n'icyaha cya Jenoside. Abayobozi bo ku rwego rwa perefegitura muri Perefegitura ya Cyangugu, ab'inzego z'ibanze, hamwe n'abayoboraga ibigo bitandukanye byakoreraga muri Cyangugu, abacamanza n'abashinjacyaha, bose bari bibumbiye mu itsinda ryitwaga TUVINDIMWE, bagize uruhare rukomeye mu gushishikariza Abahutu kwitabira Jenoside yakorewe Abatutsi. 6. 1 Abategetsi ku rwego rw'igihugu Umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wateguwe unashyirwa mu bikorwa n'abategetsi mu nzego zitandukanye bafatanyije n'igisirikare hamwe n'insoresore zitwaraga gisirikare harimo Interahamwe za MRND, Inkuba za MDR n'Impuzamugambi za CDR. Mu bagarukwaho n'abatangabuhamya muri ubu bushakashatsi kuba baragize uruhare mu bikorwa byo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Cyangugu harimo: -Minisitiri Ntagerura André Minisitiri Ntagerura André wakomokaga muri Komini Karengera, yari umukwe wa Bongwanubusa Damien wabaye
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
303 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu umurwanashyaka ukomeye wa PARMEHUTU mu 1963. Kugera mu 1994, Ntagerura André yari umuntu ukomeye, uvuga rikijyana mu ishyaka rya MRND, ishyaka ryateguye rinashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Abatangabuhamya muri ubu bushakashatsi bemeza ko Minisitiri Ntagerura André yagize uruhare mu gushyiraho no gutoza Interahamwe muri Komini Karengera yakomokagamo afatanyije na Busunyu Michel wari Perezida wa MRND muri Komini Karengera na Nyandwi Christophe wari Perezida w'Interahamwe muri Perefegitura ya Cyangugu. Nka Minisitiri wari ufite itangazamakuru mu nshingano, yateye inkunga mu buryo butaziguye radio RTLM. Kuva itangira kumvikana, yaterwaga inkunga y'ibyo ikeneye byose na Radiyo Rwanda y'igihugu. Ibyo bigaragaraza ko Ntagerura André wari Minisitiri w'Ubwikorezi n'Itumanaho yafashije RTLM ayiha uburenganzira bwo gukorana na Radiyo Rwanda no gukomeza gutambutsa ibiganiro byayo bibiba urwango kandi bishishikariza Abahutu kwitabira Jenoside. Nyuma y'aho FPR ifatiye ubutegetsi mu kwezi kwa Nyakanga mu 1994, Ntagerura André yahungiye muri Caméroun ari naho yafatiwe tariki ya 26 werurwe 1996 maze yohererezwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda Arusha muri Tanzaniya kugira ngo aburanishwe ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. N'ubwo Ubushinjacyaha bw'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda butabashije kugaragaza ibimenyetso bidashidikanywaho bigaragaza uruhare rwa Ntagerura André mu itegurwa n'ishyirwamubikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, abatangabuhamya muri ubu bushakashatsi bemeza ko Minisitiri Ntagerura André ari umuntu uri ku isonga y'abateguye Jenoside mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu cyane cyane mu yahoze ari Komini Karengera yakomokagamo afatanyije na Busunyu Michel wari Perezida wa MRND muri Komini Karengera na Nyandwi Christophe wari Perezida w'Interahamwe muri Perefegitura ya Cyangugu, Yusufu Munyakazi war i ukuriye Interahamwe zo mu Bugarama, Sebatware Marcel wari ukuriye Uruganda rwa CIMERWA n'abandi.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
304 - Brigadier General Gratien Kabiligi Mu 1994, Brigadier General Kabiligi wakomokaga muri Komini Kamembe, yari afite amakuru ahagije ku mutekano w'igihugu biturutse mu nama za buri cyumweru yitabiraga. Bivuze ko yari azi neza umugambi wa Jenoside, ariko ikibabaje nta cyo yakoze ngo awurwanye kandi yari abifitiye ubushobozi. Ahubwo yaranzwe no kwikoma Abatutsi bikomeye, aho twatanga urugero rwo ku wa 15 Gashyantare 1994, aho mu kigo cya gisirikare mu Ruhengeri yatangaje umugambi wo kwica Abatutsi anabishishikariza buri muyobozi w'ingabo. Mu byo yakoraga byose Brigadier General Gratien Kabiligi yasabye buri musirikare kumva neza uko ibintu bihagaze no kumenya icyo gukora. Avuga ku cyakorerwa umwanzi Brigadier General Gratien Kabiligi yakoreshaga ijambo ry'igifaransa “ déraciner ” bivuze kurimbura. 522 Umwanzi bavugaga yari Umututsi. Ingabo za FAR zimaze gutsindwa urugamba, Brigadier General Gratien Kabiligi yahunze igihugu ariko atabwa muri yombi mu 1997 yohererezwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda Arusha muri Tanzaniya. Urubanza rwe rwatangiye mu 2002. Ku wa 18 Ukuboza 2008 yagizwe umwere n'umucamanza Théodor Meron wakunze gushinjwa kurekura abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi baburanishijwe na ICTR. N'ubwo Ubushinjacyaha bw'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda butabashije kugaragaza ibimenyetso bidashidikanywaho bigaragaza uruhare rwa Brigadier General Gratien Kabiligi mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, agarukwaho n'abatangabuhamya nk'umuntu uri ku isonga ry'abateguye Jenoside, abayishyize mu bikorwa n'abashishikarije Abahutu kwanga no kwica Abatutsi. - Depite Kwitonda Pierre Depite Kwitonda Pierre wakomokaga muri Komini Nyakabuye yari umuntu utanga ibitekerezo bigenderwaho mu miyoborere ya Perefegitura ya Cyangugu. Muri urwo rwego 522 Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Théoneste Bagosora, Gratien Kabiligi, Aloys Ntabakuze Anatole Nsengiyumva, Case No. ICTR-98-41-T, Judgement and Sentence, igika cya 278, urupapuro rwa 66, 18 Ukuboza 2008.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
305 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu yafatanyije n'abayobozi ba perefegitura kunoza no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Depite Kwitonda Pierre yibukwa cyane cyane mu ruhare yagize mu iyicwa ry'Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Mibilizi, aho ku wa 18 Mata 1994, we na Superefe Munyangabe Théodore bagiye i Mibirizi, bakusanyiriza impunzi hamwe bababeshya ko bashaka kungurana ibitekerezo ku buryo bwo kubarindira umutekano. Bamaze kubegeranya, bahise bahamagara Interahamwe zari zagose Paruwasi, zibiraramo zirabica. Interahamwe zitangiye kubica, Depite Kwitonda Pierre na Superefe Munyangabe Théodore bahise binjira mu modoka bisubirira i Cyangugu. 523 RPF-Inkotanyi imaze guhagarika Jenoside no kubohoza Igihugu, Depite Kwitonda Pierre yatawe muri yombi, ashinjwa n'abaturage kuba umwe mu bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu. Akaba yaraguye muri Gereza. -Depite Gatabazi Vénuste Gatabazi Vénuste mwene Minsiraramba na Nyiramugufi yavukiye muri Segiteri Muhehwe mu yahoze ari Komini Bugarama. Gatabazi Vénuste yabaye Depite nyuma yo kuyobora Komini Bugarama aho yaranzwe no gufungira Abatutsi ubusa abita ibyitso by'Inkotanyi, kubahohotera n'ibindi. Nk'umuntu wayoboye Komini, Gatabazi Vénuste yari uvuga rikijyana, ari umwe mu bafata imyanzuro bakanatanga icyerekezo cya komini. Yakoranye kandi na Yusufu Munyakazi mu gukurikirana interahamwe ze zarimo benshi bakomoka muri Segiteri akomokamo ya Muhehwe. RPF Inkotanyi imaze guhagarika Jenoside no kubohoza Igihugu, Depite Gatabazi Vénuste yahise ahunga Igihugu yerekeza muri DRC. Abatangabuhamya muri ubu bushakashatsi n'umuryango we bakaba bemeza ko yaguye muri DRC, apfa ataburanishijwe ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. 523 Ikiganiro n'umutangabuhamya SINDABIMENYA Damascène mu Karere ka NYAMASHEKE ku wa 01 Ugushyingo 2017
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
306 -Depite Barigira Félicien Uretse Minisitiri Ntagerura André, Brigadier General Gratien Kabiligi, Depite Kwitonda Pierre na Gatabazi Vénuste, abatangabuhamya muri ubu bushakashatsi bagaruka ku ruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Depite Barigira Félicien mwene Gaparayi na Nyirandushabandi wavukiye muri Bugungu, mu yahoze ari Komini Gisuma, Perefegitura ya Cyangugu, ubu ni mu Murenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi. Depite Depite Barigira Félicien agarukwaho n'abatangabuhamya kuba yarashishikarije Interahamwe kwica Umututsi uwo ariwe wese ntakurobanura, asaba Interahamwe ko zitagomba no kugirira impuhwe Abatutsikazi bashatse ku Bahutu. 524,525, 526. RPF Inkotanyi imaze guhagarika Jenoside no kubohoza Igihugu, Depite Barigira Félicien yahise ahunga Igihugu, ubu aba mu Bufaransa. Akaba ari ku rutonde rw'abashakishwa n'Ubutabera bw'u Rwanda kugira ngo bakurikiranwe ku ruhare bagize mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi. 6. 2 Abategetsi ku rwego rwa perefegitura na superefegitura Mu 1994, Perefegitura ya Cyangugu yayoborwaga na Perefe Bagambiki Emmanuel afatanyije na Superefe Munyangabe Théodore, Superefe Kamonyo Emmanuel, Superefe Terebura Gérard wayoboraga Superefegitura ya Rwesero na Superefe Nsengimana Etienne wayoboraga Superefegitura ya Bugumya n'abandi bakozi ba perefegitura barimo Sewabeza Jean Pierre, Gakwaya Calixte n'abandi. -Perefe Bagambiki Emmanuel Bagambiki Emmanuel yavukiye muri Gisuma ku wa 8 Werurwe 1948. Yabaye Umwarimu mbere y'uko aba umukozi mu biro bikuru by'iperereza. Yazamuwe mu ntera aba Superefe ku Gisenyi, i Gitarama, aba na Perefe wa Perefegitura ya Kigali Ngali. 524 Ikiganiro n'umutangabuhamya UWANGIRIGIRA Marie Gorethe mu Karere ka RUSIZI, ku wa 1 Ugushyingo 2017. 525 Ikiganiro n'umutangabuhamya NKUBITO Emmanuel mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 1 Ugushyingo 2017. 526 Ikiganiro n'umutangabuhamya MBABAZI Jean Paul mu Karere ka NYAMASHEKE ku wa 02 Ugushyingo 2017
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
307 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Yabaye Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu kuva mu 1992 nyuma y'ubwicanyi bwari bumaze kubera mu Bugesera, igice cyabarizwaga muri Perefegitura ya Kigali Ngali yabereye Perefe kugera mu 1992. Bagambiki Emmanuel yabaye Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu nyuma y'icyemezo cya guverinoma cyo muri Nyakanga 1992, cyavugaga ko Perefe wa Perefegitura agomba kuba akomoka muri iyo Perefegitura. Kubera imyanya itandukanye yagiye ahabwa, Bagambiki Emmanuel yari umunyapolitiki ukomeye kandi ukunzwe n'ubutegetsi bwa Habyarimana. Nk'uko byateganywaga n'itegeko, perefe yari ahagarariye ubutegetsi nyubahirizategeko ku rwego rwa perefegitura. Yashyirwagaho na Perezida wa Repubulika abigiriwemo inama na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu ari na we wari ukuriye perefe mu mirimo ye. Nk'umuyobozi wa perefegitura, Perefe yari ashinzwe kubungabunga amahoro, ituze n'umutekano w'abantu n'ibintu. Mu mikorere ye ariko, Bagambiki Emmanuel yaranzwe no guharanira inyungu z'Abahutu gusa, yirengagiza ko Abatutsi nabo bafite uburenganzira bwo kubaho. Twagirumukiza Antoine wari umukozi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu kuva mu 1992-1994, ashimangira ko «habaye uguhohoterwa we na bagenzi be b'Abatutsi bagiye bakorerwa kugera ubwo abayobozi bari bakuriwe na Perefe Bagambiki Emmanuel baciyemo ibice abakozi, haba igice cy'Abahutu n'Abatutsi. Ngo byaje kugera n'aho abatutsi batahabwaga akazi bakitwa ingwizamurongo». 527 Nk'uko byagarutsweho n'abatangabuhamya muri ubu bushaka-shatsi, Perefe Bagambiki Emmanuel yateguye inama za perefegitura zanogeje umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, anakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro yazifatiwemo. RPF Inkotanyi imaze guhagarika Jenoside no kubohoza Igihugu, Bagambiki Emmanuel yahunze igihugu ariko aza gufatirwa muri Togo ku wa 5 Kamena 1998, yohererezwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, kugira ngo aburanishwe ku ruhare rwe mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi. 527 Ubuhamya bwa Twagirumukiza Antoine mu muhango wo kwibuka abari abakozi ba Perefegitura, Superefegitura na Komini byahurijwe mu Ntara y'Iburengerazuba bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ku cyicaro cy'Intara y'Iburengerazuba, Karongi, 2019.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
308 N'ubwo Ubushinjacyaha bw'Urukiko Mpuzamahanga Mpana- byaha rwashyiriweho u Rwanda butabashije kugaragaza ibimenyetso bidashidikanywaho bigaragaza uruhare rwa Perefe Bagambiki Emmanuel muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni umuntu uri ku isonga y'abateguye banashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu. Nk'uko byemezwa na Sinzabakwira Straton wari Burugumesitiri wa Komini Karengera mu 1994, Perefe Bagambiki Emmanuel yateguye anakoresha inama zitandukanye zikangurira Abahutu kwica Abatutsi. Sinzabakwira Straton atanga urugero rw'inama yo kuwa 11 Mata 1994, Perefe Bagambiki Emmanuel yayoboye ihuje abagize inzego zinyuranye zo muri Perefegitura ya Cyangugu. Iyo nama yafatiwemo ibyemezo byo kwica Abatutsi no gukangurira Abahutu kwitabira ubwicanyi528. Perefe Bagambiki Emmanuel agarukwaho kandi kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi hirya no hino muri Cyangugu cyane cyane ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bashimuswe muri Stade Kamarampaka, ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Kadasomwa, ku kibuga cy'umupira i Gashirabwoba, kuri Paruwasi Gatolika ya Nyamasheke n'ahandi. -Superefe Munyangabe Théodore Munyangabe Théodore mwene Sebuhoro Innocent na Nyirabije Anathalie yavukiye i Shangi mu yahoze ari Komini Gafunzo, Perefegitura ya Cyangugu, mu 1956. Mu 1994 yari Superefe wa Perefegitura ya Cyangugu ashinzwe ubukungu na tekeniki. Afatanyije n'umuyobozi we Perefe Bagambiki Emmanuel, Superefe Munyangabe Théodore yagize uruhare mu gutegura inama za Perefegitura zanogeje umugambi wa Jenoside, kandi aba umwe mu bashyize mu bikorwa imyanzuro yo kwica Abatutsi yafatirwaga muri izo nama. Superefe Munyangabe Théodore ni umwe mu bashimuse Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Shangi abajyana muri Stade Kamarampaka, bamwe muri bo bicirwa mu nzira, mu Bushenge. Yagize kandi uruhare rutaziguye mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri Paruwasi ya Mibirizi n'ahandi. 528 Ikiganiro n'umutangabuhamya SINZABAKWIRA Straton ukomoka mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 19 Ukuboza 2017 i Kigali.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
309 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu RPF Inkotanyi imaze guhagarika Jenoside no kubohoza Igihugu, Superefe Munyangabe Théodore yatawe muri yombi ku wa 10 Werurwe 1995, ashinjwa n'abaturage kuba umwe mu bateguye banashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu. Inkiko Gacaca zimuhanisha igihano cyo gufungwa burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. 529 Akaba ufungiye muri Gereza ya Nyanza i Mpanga, mu Karere ka Nyanza. -Superefe Kamonyo Emmanuel Mu 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa, Kamonyo Emmanuel mwene Mahuku Mathias na Ntawiyanga Thérèse yari Superefe wa Perefegitura ya Cyangugu ashinzwe imibereho myiza y'abaturage n'umuco. Yari atuye i Karambo mu mazu y'abayobozi b'iyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu. Nk'uko byagarutsweho n'abatangabuhamya muri ubu bushakatsi, Superefe Kamonyo Emmanuel yagize uruhare mu gutegura inama za perefegitura zanogereje umugambi wa Jenoside, aba kandi umwe mu bashyize mu bikorwa imyanzuro yo kwica Abatutsi yafatirwaga muri izo nama. Superefe Kamonyo Emmanuel ni umwe mu bashimuse Abatutsi bari bahungiye muri Stade Kamarampaka bajya ku bica nk'uko bisobanurwa na Kayumba Sébastien: Ku wa 16 Mata 1994, Superefe Kamonyo Emmanuel ari kumwe na Perefe Bagambiki Emmanuel, LT Imanishimwe Samuel, Sergent Major Ruberanziza Marc bitaga Bikomagu, Nchamihigo Siméon n'abandi bagiye muri Stade Kamarampaka bavuga ko mu nama y'umutekano bemeje ko bamwe mu bantu bari muri Stade bagomba kuvanwamo kugira ngo abasigaye bagire amahoro. Bari bitwaje urutonde ruriho amazina bateguye, maze bahamagara abo bifuzaga barimo na njye Kayumba Sébastien ariko sinitaba. Bahise batwara abantu 16 barimo Gatake Ananie, Sibomana Bénoit, Nkaka Bernard, Nzisabira Trojan, Ndorimana Appian, Twagiramungu Albert, Mihigo Rémy, Murekezi Fidèle, Mugabo Albert, Mugabo Dominique, Ibambazi Jean Pierre n'abandi. Abo bose 529 Urukiko Gacaca rw'Ubujurire rwa Gihundwe A, Rusizi, 2009
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
310 bagiye kubicira mu Gatandara kuri Brigade ya jandarumori yari hirya ya Hotel du Lac hamwe n'umugezi wa Rusizi. 530 Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Superefe Kamonyo Emmanuel yatawe muri yombi, ashinjwa n'abaturage kuba umwe mu bateguye banashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Cyangugu. Inkiko Gacaca zimuhanisha igihano cyo gufungwa burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. 531 -Superefe Terebura Gérard Kuva mu 1991 kugeza mu 1994, Terebura Gérard yabaye Superefe wa Superefegitura ya Rwesero muri Perefegitura ya Cyangugu. Terebura Gérard yagize uruhare mu kunoza umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane muri Komini Kagano, Kirambo na Gatare. Mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga gushyirwa mu bikorwa, Terebura Gérard yashishikarije Abatutsi guhungira kuri Paruwasi Gatolika ya Nyamasheke, abakura hirya no hino mu giturage akoresheje imodoka y'akazi. Kubajyana kuri Paruwasi ya Nyamasheke nti wari umutima w'urukundo yari abafitiye cyangwa umugambi wo kubakiza, ahubwo bwari uburyo bwo kubakusanyiriza hamwe kugira ngo kubica bizakorwe mu buryo bworoshye kandi vuba. 532 Superefe Terebura Gérard yakurikiranye kandi iyicwa ry'Abatutsi ryabereye kuri Superefegitura ya Rwesero, kuri Paruwasi ya Hanika, kuri Paruwasi ya Nyamasheke no hirya no hino muri Superefegitura ya Rwesero yari abereye umuyobozi. RPF Inkotanyi imaze guhagarika Jenoside no kubohoza igihugu, Superefe Terebura Gérard yahise ahunga igihugu yerekeza muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Akaba yaraburanishijwe n'inkiko Gacaca adahari, Urukiko Gacaca rw'Umurenge wa Nyamasheke rumuhanisha igifungo cyo gufungwa Burundu y'umwihariko kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. 533 530 Ikiganiro n'umutangabuhamya KAYUMBA Sébastien mu Karere ka RUSIZI, ku wa 09 Ukwakira 2017. 531 Urukiko Gacaca rw'Umurenge wa Kamembe, Rusizi, 2009 532 Alison Des Forges (1999), Aucun Temoin ne doit survivre, London: Human Rights Watch (HRW), 1999, p. 72. 533 Urukiko Gacaca rw'Umurenge wa Nyamasheke, Nyamasheke, 4 Ukuboza 008
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
311 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu -Superefe Nsengimana Etienne Nsengimana Etienne wakomokaga i Gitarama mu yahoze ari Komini Kayenzi, yari Superefe wa Superefegitura ya Bugumya ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa mu 1994. Nsengimana Etienne yagize uruhare mu kunoza umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, aba umwe mu bashyize mu bikorwa imyanzuro yo kwica Abatutsi yafatirwaga mu nama zitandukanye z'abayobozi yitabiraga. Abatangabuhamya muri ubu bushakashatsi barimo Almas Géorge Daniel n'abandi, bashimangira ko Superefe Nsengimana Etienne yakurikiranye ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Nyakabuye afatanyije na Burugumesitiri wa Komini Nyakabuye. 534 Amakuru atangwa n'abatanguhamya muri ubu bushakashatsi avuga ko yitabye Imana. 535 -Sewabeza Jean Pierre Sewabeza Jean Pierre yabaye Burugumesitiri wa Komini Kagano kugera mu 1993 ubwo yahindurirwaga imirimo aba Umunyamabanga wa Perefegitura ya Cyangugu, umwanya yafatanyaga no kuba Visi Perezida wa CDR ku rwego rwa Perefegitura. Mu gihe yari Burugumesitiri, Sewabeza Jean Pierre yaranzwe no kwibasira Abatutsi, abafungira ubusa ababeshyera ko ari ibyitso by'inyenzi, agahora abatoteza, bagakubitwa ndetse bakicishwa inzara. Sewabeza Jean Pierre yashishikarije kandi Abahutu kwanga no kwikiza umwanzi, ariwe Umututsi. Nka Visi Perezida w'ishyaka rya CDR, Sewabeza Jean Pierre yitabirye inama nyinshi zitegura ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, anagenzura ubwicanyi bwakorewe ahantu hatandukanye muri Perefegitura ya Cyangugu. RPF Inkotanyi imaze guhagarika Jenoside no kubohoza igihugu, Sewabeza Jean Pierre yahise atabwa muri yombi ashinjwa n'abaturage kuba umwe mu bateguye banashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Cyangugu. Rukundo Charles, uri mu rwego rwa ba ruharwa, wireze akemera icyaha, ashinja Sewabeza Jean Pierre agaragaza ko, nk'umukuru wa CDR, yari abakuriye kandi ari mu bantu 534 Ikiganiro n'umutangabuhamya Almas George Daniel mu Karere ka RUSIZI, ku wa 16 Ukwakira 2017. 535 Ikiganiro na Sinzabakwira Straton, Kigali, Kanama 2019.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
312 babashishikarije kwica Abatutsi. Rukundo asobanura kandi ko byari byananiranye kwica Abatutsi i Nyamasheke maze Sewabeza afatanyije n'abandi barimo Brigadier Kalisa bafata imodoka, bakusanya Interahamwe bazizana kwica i Nyamasheke. Urukiko rw'Ikirenga ruri i Kigali rukaba rwaraburanishije Sewabeza Jean Pierre, maze ku wa 22 Ukuboza 2017 ahamwa n'ibyaha bya Jenoside, bityo rushimangira igihano cy'igifungo cya burundu y'umwihariko yari yarakatiwe n'Urukiko Rukuru, Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha byo mu rwego Mpuzamahanga. 536 -Gakwaya Callixte Gakwaya Callixte yavukiye i Bumazi mu yahoze ari Komini Gisuma. Yabaye Umwarimu, nyuma aba Burugumesitiri wa Komini Gisuma kugera mu 1993 ubwo yahindurirwaga imirimo ajya gukorera ku rwego rwa Perefegitura ya Cyangugu kugera mu 1994. Gakwaya Callixte yagize uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Perefegitura ya Cyangugu cyane cyane muri Komini Gisuma. RPF Inkotanyi imaze guhagarika Jenoside no kubohoza igihugu, Gakwaya Callixte yatawe muri yombi ku wa 8 Gashyantare 1995, kugira ngo aburanishwe ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Gakwaya Callixte yahise ashyikirizwa ubutabera, aburanishwa n'Urukiko rwa Mbere rw'Iremezo rwa Cyangugu, Urugereko rwihariye. Urukiko rwahise rumuhamya ibyaha bya Jenoside, rwemeza ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi hirya no hino muri Komini Gisuma, cyane cyane mu bwicanyi bwabereye ku kibuga cy'umupira cy'i Gashirabwoba muri Komini Gisuma, ahanishwa igihano cyo gufungwa burundu. Ubu afungiye muri Gereza ya Mpanga mu Karere ka Nyanza. 537,538 6. 3 Abategetsi bo ku rwego rwa komini Kimwe na Perefe, burugumesitiri wa komini yari ahagarariye ubutegetsi nyubahirizategeko ku rwego rwa komini. Burugumesitiri yashyirwagaho na Perezida wa Repubulika abisabwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu. 536 Urubanza N° RPAA 0015/15 /CS; Kigali, kuwa 22/12/2017. 537 Ikiganiro n'umutangabuhamya HABIMANA Casimir mu Karere ka RUSIZI, 2019. 538 Ikiganiro n'umutangabuhamya NKURUNZIZA Chaste mu Karere ka RUSIZI, 2019.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
313 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Burugumesitiri yari akuriwe na perefe, kandi afite ububasha ku bakozi ba Leta bakorera muri komini ayobora. Byongeye kandi, yari afite inshingano zo gukurikirana ibiba mu rwego rwo kubungabunga umutekano no kubahiriza amategeko. Aho kuzuza inshingano zabo, ba burugumesitiri bafatanyije na burigadiye ba komini bagize uruhare rutaziguye mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. -Burugumesitiri Mubiligi Justin Napoléon Mubiligi Justin Napoléon mwene Kanyamisuri Céleman na Nyirabishingwe yavutse mu 1943. Mubiligi yavukiye ku Rwahi ariko aza gutura mu Mujyi wa Kamembe muri Cité. Mbere yo kuba Burugumesitiri, Mubiligi yabaye umupolisi ndetse na Percepteur. Mubiligi Justin Napoléon yari Burugumesitiri wa Komini Kamembe mu 1994. Afatanyije na Burigadiye wa Komini Gatera Casmir, banogeje umugambi wo kwica Abatutsi mu yahoze ari Komini Kamembe. Abatangabuhamya muri ubu bushakashatsi bireze bakemera ibyaha bya Jenoside bemeza ko Mubiligi Justin Napoléon ari we watangaga amabwiriza yo guhiga no kwica Abatutsi hirya no hino muri komini yari abereye umuyobozi. Ikibabaje ni uko abakurikiranye iburanishwa rye mu Nkiko Gacaca, Mubirigi atigeze yemera ko mu Rwanda cyane cyane i Kamembe habaye Jenoside. Ku bwe ngo « ni abantu bicanaga hirya no hino ». FPR-Inkotanyi imaze guhagarika Jenoside no kubohoza Igihugu, Burugumesitiri Mubiligi Justin Napoléon yahise atabwa muri yombi, ashinjwa n'abaturage kuba umwe mu bateguye banashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komini Kamembe cyane cyane ku Nkanka no mu Mujyi wa Kamembe. Nyuma yo guhamwa n'ibyaha bya Jenoside, Inkiko Gacaca zamuhanishije igihano cyo gufungwa burundu. 539 Akaba yaritabye Imana muri 2019 abarizwa muri gereza ya Rusizi. -Somayire Célestin Somayire Célestin yakomokaga mu yahoze ari Komini Cyimbogo ahitwa mu Gasura, ubu ni mu Murenge wa Nyakarenzo. 539 Urukiko Gacaca rw'Ubujurire rwa Nkanka, Rusizi, 2009
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
314 Yakoze imirimo itandukanye yatumye aba uvuga rikijyana muri Komini yakomokagamo. Yabaye umwarimu, aba Inspecteur, aba na Burugumesitiri wa Komini Gishoma yahanaga imbibi na Komini Cyimbogo. Mu 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa, Somayiri Célestin ni umwe mu bakandida bari batanzwe kugira ngo bazatoranywemo Burugumesitiri wa Komini Cyimbogo usimbura Habiyaremye Fabien wari umaze guhagarikwa. N'ubwo yari ataremezwa ku buyobozi bwa Komini Cyimbogo, ubuyobozi bwa Komini bwasaga nk'aho buri mu maboko ye kubera ko ari we wahabwaga amahirwe muri candidatures zari zatanzwe. Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga gushyirwa mu bikorwa, Somayiri Célestin yahise yigira Burugumesitiri, ashyira mu bikorwa Jenoside muri Komini Cyimbogo no mu nkengero zayo. Afatanyije na Murengezi Cyprien wari Umuyobozi w'Uruganda rwa SONAFRUITS, banogeje umugambi wo kwica Abatutsi hirya no hino muri Komini Cyimbogo. RPF Inkotanyi imaze guhagarika Jenoside no kubohoza Igihugu, Somayire Célestin na Murengezi Cyprien bahunze Igihugu batinya kuryozwa ibyo bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Somayire Célestin yaburanishijwe adahari, Urukiko Gacaca rw'Umurenge wa Runyanzovu rumuhanisha igihano cy'igifungo cya burundu y'umwihariko kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. 540Murengezi Cyprien nawe yaburanishijwe adahari, Urukiko Gacaca rw'Umurenge rwa Kamembe B rumuhanisha igihano cy'igifungo cy'imyaka 19 kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. 541 Somayire Célestin na Murengezi Cyprien bakaba bari ku rutonde rw'abashakishwa n'Ubutabera bw'u Rwanda. -Burugumesitiri Nkubito Jean Chrysostome Nkubito Jean Chrysostome mwene Ruhara Jean na Nyirasimbizi Vérédienne yavukiye ahitwa Kiremereye muri Gashonga, mu yahoze ari Komini Gishoma. Mu 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa, Nkubito Jean Chrysostome yari Burugumesitiri wa Komini Gishoma. 540 Urukiko Gacaca rw'Umurenge rwa Runyanzovu, Rusizi, 2008 541 Urukiko Gacaca rw'Umurenge rwa Kamembe B, Rusizi, 2007
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
315 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Yari umurwanashyaka ukomeye wa MRND, yanga urunuka Abatutsi. Ubwo kwica Abatutsi muri Komini Gishoma byatangiriraga ku isoko rya Gishoma, hicwa Mwarimu Nshamihigo Phillippe alias Ruseta nawe ubwe ahibereye, yashyigikiye abicanyi aho kubamagana. Kuva ubwo, aho gukumira ubwicanyi no kurenganura Abatutsi bicwaga yashishikarije Interahamwe guhiga no kwica Umututsi aho ari hose. Kubera urwango Nkubito Jean Chrysostome yari afitiye Abatutsi, yasabaga Interahamwe gukurikirana no gushakisha Umututsi aho ari hose akicwa, kugera aho yasabye ko Interahamwe zijya no muri Kongo gushakisha Abatutsi bahungiye. RPF Inkotanyi imaze guhagarika Jenoside no kubohoza Igihugu, Nkubito Jean Chrysostome yahunze Igihugu atinya kuryozwa ibyo yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yaraburanishijwe adahari, Urukiko Gacaca rw'Umurenge wa Rukunguli rumuhanisha igihano cy'igifungo cya Burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. 542. Akaba ari ku rutonde rw'abashakishwa n'Ubutabera bw'u Rwanda. -Burugumesitiri Kamanzi Meshak Kamanzi Meshak yari Burugumesitiri wa Komini Bugarama mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa. Yari umurwanashyaka ukomeye w'ishyaka rya MRND ryateguye rinashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Afatanyije na Bigirumwami Jean wari Konseye wa Segiteri Muganza, Yusufu Munyakazi wari ukuriye Interahamwe mu Bugarama, Gatabazi Vénuste n'abayobozi b'uruganda rwa CIMERWA, bateguye banashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi hirya no hino muri Komini Bugarama. RPF Inkotanyi imaze guhagarika Jenoside no kubohoza Igihugu, Burugumesitiri Kamanzi Meshak yahunze Igihugu atinya kuryozwa ibyo yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu 1996, Kamanzi Meshak yagarutse mu Rwanda avuye muri DRC, nyuma y'iminsi mike atabwa muri yombi, ajya gufungirwa muri Gereza ya Rusizi kugira ngo abashe gukurikiranwaho ibyaha bya Jenoside yakoze. 542 Urukiko Gacaca rw'Umurenge wa Rukunguli, Rusizi, 2008
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
316 Abatangabuhamya muri ubu bushakashatsi basobanura ko Kamanza Meshak yamaze igihe gito muri Gereza ahita arwara, bimuviramo kwitaba Imana ataburanishijwe ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyuma yo kwitaba Imana Umuryango we wahise ujya kuzana umurambo we, ushyingirwa iwe mu rugo mu Bugarama. 543 -Burugumesitiri Nsengumuremyi Diogène Nsengumuremyi Diogène yari Burugumesitiri wa Komini Nyakabuye mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa. Komini Nyakabuye ni yo yari yubatsemo ibiro bya Superefegitura ya Bugumya. Superefe wa Superefegitura ya Bugumya Nsengimana Etiènne wakomokaga i Gitarama mu yahoze ari Komini Kayenzi afatanyije na Burugumesitiri wa Komini Nyakabuye Nsengumuremyi Diogène hamwe na Bandetse Edouard wari umucuruzi ukomeye i Kamembe ari n'umubitsi (Tresorier ) wa MRND ku rwego rwa Perefegitura ya Cyangugu, bakoze ibishoboka byose kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ishyirwe mu bikorwa ku rwego rwifuzwaga n'abicanyi. Bagize uruhare mu bwicanyi bwabereye hirya no hino muri Komini Nyakabuye cyane cyane kuri Paruwasi ya Mibirizi, i Nyarushishi, kuri Paruwasi ya Nyabitimbo n'ahandi. FPR-Inkotanyi imaze guhagarika Jenoside no kubohoza Igihugu, Burugumesitiri Nsengumuremyi Diogène yahise atabwa muri yombi, ashinjwa n'abaturage kuba umwe mu bateguye banashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komini Nyakabuye. Urukiko Gacaca rw'Umurenge wa Nyamarongo rukaba rwaramuhanishije igifungo cya burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. 544 -Burugumesitiri Sinzabakwira Straton Mu 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa, Sinzabakwira Straton yari Burugumesitiri wa Komini Karengera. Yari umurwanashyaka ukomeye w'ishyaka rya PSD. Afatanyije na Busunyu Michel wari Perezida wa MRND 543 Ikiganiro n'umutangabuhamya MURENGERANTWARI Davide mu Karere ka RUSIZI ku wa 10 Nzeri 2019 544 Urukiko Gacaca rw'Umurenge wa Nyamaronko, Rusizi, 2008
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
317 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu muri Komini Karengera, hamwe na Burigadiye wa Komini Mpanzarugamba Samuel bagize uruhare mu itegurwa n'ishyirwa- mubikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Cyangugu no muri Komini Karengera by'umwihariko. Sinzabakwira yemera ko mbere y'uko Jenoside yakorewe Abatutsi ishyirwa mu bikorwa yagiye mu nama nyinshi zo kuyitegura, ndetse no mu gihe cya Jenoside ayobora ibitero byahitanye Abatutsi. Yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri Paruwasi ya Mwezi, kuri Komini Karengera, i Nyamuhunga, i Ntendezi no hirya no hino muri Komini Karengera. FPR-Inkotanyi imaze guhagarika Jenoside no kubohoza Igihugu, Burugumesitiri Sinzabakwira Straton yahungiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Atahutse yageze mu Rwanda atabwa muri yombi, ashinjwa n'abaturage kuba umwe mu bateguye banashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komini Karengera. Kubera ko yari azi neza ibyo yakoze, yahise yirega yemera ibyaha, asaba imbabazi abo yakoreye ibyaha n'umuryango Nyarwanda. Nyuma yo kwirega, kwemera ibyaha no gusaba imbabazi, Inkiko Gacaca zamuhanishije igifungo cy'imyaka 20. 545 Sinzabakwira Straton ntaterwa ipfunwe no gutanga ubuhamya ku byaha yakoze, anashishikariza abandi kwemera no gusaba imbabazi. Ubwo yahaga ikiganiro bagenzi be bafungwanywe muri Gereza ya Mpanga ku wa 14 Mata 2012, imbere ya Komiseri Mukuru w'amagereza mu Rwanda Gen. Maj Paul Rwarakabije wari wabasuye, yagaragaje mu buryo burambuye uruhare rwa Leta yariho mbere no muri Jenoside mu mugambi wo gutsemba Abatutsi, asoza asaba bagenzi be kwemera ibyaha bakoze, bakabisabira imbabazi. Yagize ati: “, njye narireze nemera uruhare nagize muri Jenoside nk'uwahoze ari burugumesitiri wa Komini Karengera. Yaba uwahoze ari umuyobozi mu gihe cya Jenoside n'uwari umuturage usanzwe mureke twese dusabe imbabazi kuko Jenoside yarabaye kandi ubuyobozi nibwo bwayikoresheje abaturage”. 546 Ibyo bishimangirwa kandi n'ubuhamya yahaye Abanyamerika biganjemo Abayahudi barokotse Jenoside, basuye Gereza ya Mpanga kuwa 3 Mata 2014. 545 Urukiko Gacaca rw'Ubujurire rwa Gihundwe A, RUSIZI, 2010 546 Ikiganiro Sinzabakwira Straton yatanze muri Gereza ya Mpanga ku ruhare ubuyobozi bubi bwagize muri Jenoside yabaye mu Rwanda, 14 Mata 2012.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
318 Sinzabakwira Straton yabemereye ko yayoboye ibitero byahitanye Abatutsi ndetse mbere y'uko Jenoside iba yagiye mu nama nyinshi zo kuyitegura. Asobanura ariko ko yicuza ibyo yakoze akaba aharanira ko bitagira ahandi biba ku isi : “twakoze ibikorwa bibi umuntu atabonera ikigereranyo. Kandi ibihano twahawe ntaho bihuriye n'icyaha cya Jenoside twakoze, niyo mpamvu ku bwanjye nsaba imbabazi umuntu wese ngize amahirwe yo kubona kuko nahemukiye isi yose muri rusange namwe murimo”. 547 Abazwa uko yumva amerewe nyuma ya Jenoside, yemeza ko nawe ubwe hari igihe yisuzuma akigaya ndetse akumva afite ipfunwe ryinshi ry'ibyo yakoze muri Jenoside. Nyuma yo kurangiza igihano yahawe, Sinzabakwira Straton yasubiye mu buzima busanzwe aho abayeho mu mutekano usesuye nk'uko abisobanurira: “....., ngeze hanze nakiriwe n'umuryango wanjye, incuti n'abavandimwe. Nasanze umugore wanjye yaritabye Imana, ariko abana banjye biga, kandi barihirwa n'uwarokotse Jenoside. Byaranejeje cyane, ndamwubaha kandi nawe arankunda, tunafatanya mu bikorwa bitandukanye mu kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge. Ubu ndisanzuye kandi umutima wanjye uratuje. ”548 Padiri Rugirangoga Ubald warihiye amashuri abana ba Sinzabakwira Straton nawe asobanura ko yababariye uwamwiciye umubyeyi: “...., njyewe aho ngeze, buri wese ni ishusho y'Imana imbere yanjye, n'uwishe mama naramubabariye, ndihirira amashuri abana be, aherutse no gufungurwa, yari Burugumesitiri, kuko yaburanye yemera icyaha baramufunguye. Umugore we yapfuye akiri muri gereza, abana be ndabarihira, afite umukobwa we wiga Médecine ni njye umurihira, mu minsi micye araba yabaye Dogiteri. ”549 Padiri Ubald asobanura ko muri rusange abanye neza n'uwamwiciye umubyeyi muri Jenoside nyuma yo gufungurwa, ndetse ko basigaye bafatanya kwigisha muri gahunda ye y'ivugabutumwa rigamije kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge. Nk'uko Padiri Ubald abyemeza: “....., ubu turafatanya kandi mbona bimurimo kuko aho mubwiye ngo amfashe hose araza, 547 Ubuhamya bwa Sinzabakwira Straton, Mpanga, 03 Mata 2014. 548 Ikiganiro n'umutangabuhamya SINZABAKWIRA Straton ukomoka mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 19 Ukuboza 2017 i Kigali. 549 Padili Ubald asobanura uburyo asigaye afatanya gahunda ye y'ivugabutumwa rigamije kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge n'uwari burugumesitiri yababariye nyuma yo kumwicira umubyeyi, 19 Mutarama 2019
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
319 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu njyewe nigisha ibyo gutanga imbabazi hanyuma nawe akigisha ibyo gusaba imbabazi. Mbona we bimurimo, ikibazo ni benewabo mbona ko bamwanga, ntibishimira ko avugisha ukuri. ”550 -Burugumesitiri Nsengumuremyi Fulgence Nsengumuremyi Fulgence yari Burugumesitiri wa Komini Gisuma mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa. Yari umurwanashyaka ukomeye w'ishyaka rya MRND. Afatanyije na Perefe Bagambiki Emmanuel, Lt Imanishimwe Samwel na Nsabimana Callixte wayoboraga Uruganda rw'Icyayi rwa Shagasha, Burugumesitiri Nsengumuremyi Fulgence yagize uruhare rutaziguye mu bwicanyi bwo ku wa 12 Mata 1994 bwakorewe imbaga y'Abatutsi bari bahungiye ku kibuga cy'umupira i Gashirabwoba. Na none ku wa 13 Mata no ku wa 14 Mata 1994, Burugumesitiri Nsengumuremyi Fulgence yafashe mikoro n'imodoka ya komini, azenguruka mu muhanda avuga ko hatagira uwongera kwica. Ibyo ariko byari amayeri kubera ko uwageragezaga kuva mu bwihisho yahitaga yicwa, kandi ubuyobozi bwa Komini ntihagire icyo bubaza. Ni muri icyo gihe hatanzwe amabwiriza yo kwifashisha imbwa mu guhiga Abatutsi bari bahungiye mu cyayi cya Shagasha. RPF Inkotanyi imaze guhagarika Jenoside no kubohoza Igihugu, Nsengumuremyi Fulgence yahunze igihugu atinya kuryozwa ibyo yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yaburanishijwe adahari, Urukiko Gacaca rw'Umurenge wa Giheke, n'Urukiko Gacaca rw'Umurenge wa Munyove II rumuhanisha igihano cy'igifungo cya burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi551,552. Akaba ari ku rutonde rw'abashakishwa n'Ubutabera bw'u Rwanda. -Burugumesitiri Karorero Charles Karorero Charles yari Burugumesitiri wa Komini Gafunzo mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa. Yari umurwanashyaka ukomeye w'ishyaka rya MRND. Burugumesitiri Karorero Charles yakurikiranye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi hirya no hino muri Komini Gafunzo cyane cyane ubwabereye kuri Paruwasi Gatolika ya Shangi n'ahandi. 550 Ibidem 551 Urukiko Gacaca rw'Umurenge wa Giheke, Rusizi, 2008 552 Urukiko Gacaca rw'Umurenge wa Munyove II, Rusizi, 2008
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
320 FPR-Inkotanyi imaze guhagarika Jenoside no kubohoza Igihugu, Burugumesitiri Karorero Charles yahise atabwa muri yombi, ashinjwa n'abaturage kuba umwe mu bateguye banashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komini Gafunzo. Inkiko Gacaca zikaba zaramuhanishije igihano cyo gufungwa burundu. -Burugumesitiri Kamana Aloys Kamana Aloys yari Burugumesitiri wa Komini Kagano mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa. Yari umurwanashyaka ukomeye w'ishyaka rya MDR. Afatanyije na Superefe Terebura Gérard, Sewabeza Jean Pierre na Burigadiye wa Komini Kagano Kabera bagize uruhare rutaziguye mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi hirya no hino muri Komini Kagano, cyane cyane kuri Paruwasi Gatolika ya Nyamasheke, ku Rwesero, mu Gisakura n'ahandi. Burugumesitiri Kamana Aloys yibukwa kuba yaratabaje Interahamwe zo muri Nyabitekeli ziyobowe na Uburiyemuye Epimaque bitaga PIMA kugira ngo zize kwica Abatutsi kuri Paruwasi Gatolika ya Nyamasheke, agerekaho no kubahemba nyuma yo kurimbura Abatutsi. FPR-Inkotanyi imaze guhagarika Jenoside no kubohoza Igihugu, Burugumesitiri Kamana Aloys yahise atabwa muri yombi, ashinjwa n'abaturage kuba umwe mu bateguye banashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komini Kagano. Yaraburanishijwe n'Urukiko Gacaca rw'ubujurire rwa Mukinja, mu Murenge wa Kagano, ahanishwa igihano cyo gufungwa burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside. 553 -Burugumesitiri Mayira Mathias Mayira Mathias yari Burugumesitiri wa Komini Kirambo mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa. Yari umurwanashyaka ukomeye w'ishyaka rya MRND. Afatanyije na Superefe Terebura Gérard na Ngezahayo Heslon, bagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye kuri Komini Kirambo no ku kibuga cy'umupira ahiswe kuri Croix Rouge, mu i Tyazo, i Kibogora, no hirya no hino muri komini. 553 Urukiko Gacaca rw'Ubujurire rwa Mukinja, Nyamasheke, 2010
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
321 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu FPR-Inkotanyi imaze guhagarika Jenoside no kubohoza Igihugu, Burugumesitiri Mayira Mathias yahise atabwa muri yombi, ashinjwa n'abaturage kuba umwe mu bateguye banashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komini Kirambo. Burugumesitiri Mayira Mathias yaburanishijwe n'Urukiko Gacaca rw'ubujurire rwa Gitongo mu Murenge wa Kanjongo, n'Urukiko Gacaca rw'Ubujurire rwa Nyamasheke mu Murenge wa Kagano, hose ahanishwa igihano cyo gufungwa imyaka 25 kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. 554,555 -Burugumesitiri Rugwizangoga Fabien Rugwizangoga Fabien yari Burugumesitiri wa Komini Gatare mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa. Yari umurwanashyaka ukomeye w'ishyaka rya MDR. Afatanyije na Mukuru we Mazimpaka Innocent alias Nette na Superefe Terebura Gérard bagize uruhare rutaziguye mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi hirya no hino muri Komini Gatare cyane cyane mu bwicanyi bwabereye kuri Paruwasi Gatolika ya Hanika. FPR-Inkotanyi imaze guhagarika Jenoside no kubohoza Igihugu, Burugumesitiri Rugwizangoga Fabien yahise atabwa muri yombi, ashinjwa n'abaturage kuba umwe mu bateguye banashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komini Gatare. Yaburanishijwe n'Urukiko Gacaca rw'Ubujurire rwa Buhoro mu Murenge wa Macuba, ahanishwa igihano cyo gufungwa imyaka 25 kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. 556 6. 4 Abayobozi mu nzego z'ubutabera -Nchamihigo Siméon Nchamihigo Siméon yavukiye mu yahoze ari Komini Gatare, Perefegitura ya Cyangugu ku wa 7 Kanama 1959. Mu 1994 yari Deputy Prosecutor muri Perefegitura ya Cyangugu. N'ubwo umwanya yariho utari ukomeye cyane, wari umwanya wubashywe, umugira uvuga rikijyana muri Perefegitura. 554 Urukiko Gacaca rw'Ubujurire rwa Gitongo, Nyamasheke, 2009 555 Urukiko Gacaca rw'Ubujurire rwa Nyamasheke, Nyamasheke, 2010 556 Urukiko Gacaca rw'Ubujurire rwa Buhoro, Nyamasheke, 2009
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
322 Nchamihigo Siméon yagize uruhare mu gutegura inama za perefegitura zanogeje umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, aba kandi umwe mu bashyize mu bikorwa imyanzuro yo kwica Abatutsi yafatirwaga muri izo nama. Nchamihigo Siméon ni umwe mu bashimuse Abatutsi bari bahungiye muri Stade Kamarampaka baricwa. Yagize uruhare rutaziguye mu gutegura ubwicanyi bwabereye kuri Paruwasi ya Shangi, igice yari ashinzwe kugenzura nk'uko byari byemejwe mu nama y'umutekano yo ku wa 11 Mata 1994, bityo mu nama yo ku wa 14 Mata 1994 asaba ko Interahamwe zahabwa imbunda zo kwifashisha mu kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Shangi. Nchamihigo Siméon yagize kandi uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye ku mashuri abanza ya Nyakanyinya n'ahandi. FPR imaze guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu, Nchamihigo Siméon yahungiye i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Yakomereje muri Tanzaniya aho yafatiwe ku wa 19 Gicurasi 2001 yarahinduye amazina yiyita Sammy Bahati Weza. 557 Icyo gihe yari umwe mu bakozi ba ICTR bakoraga iperereza ryunganira mu rubanza Ubushinjacyaha bwaregagamo Lt Imanishimwe Samuel. Nyuma yo gutabwa muri yombi, yakurikiranywe n'Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriwe u Rwanda rwa ICTR ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyuma yo gusuzuma ibimenyetso byatanzwe n'ubushinjacyaha. Urukiko rwemeje ko yagize uruhare rutaziguye mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, ahanishwa igihano cyo gufungwa imyaka 40, igihano cyemejwe n'urugereko rw'Ubujurire ku itariki ya 18 Werurwe 2010. 558 557 Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Nchamihigo Siméon, Case No. ICTR-01-63-T, igika cya 7, urupapuro rwa 2-3. 558 ICTR-01-63-T, Urubanza Ubushinjacyaha buregamo NCHAMIHIGO Siméon, (Case No. ICTR-01-63-T), Arusha, 2010.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
323 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu 6. 5 Abayobozi mu nzego za gisirikare, polisi na jandarumori -LT Imanishimwe Samuel Imanishimwe Samuel wavutse mu 1961 yakomokaga mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi. Yize amashuri yisumbuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, mbere yo kwinjira mu ishuri rikuru rya gisirikare i Kigali (ESM). Samuel Imanishimwe yahuguwe kandi mu bya gisirikare mu Bubiligi. Yabaye umwarimu mu kigo cyigisha abasirikare cy'i Gako mu Bugesera, akora no muri Etat-major y'ingabo. Mu 1994 yari umusirikare ufite ipeti rya Liyetona, akuriye ikigo cya gisirikari cya Cyangugu cyari kizwi ku izina rya Karambo (Karambo Military Camp ). LT Imanishimwe Samuel yagize uruhare mu gutegura inama zo ku rwego rwa perefegitura zanogeje umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, aba kandi umwe mu bashyize mu bikorwa imyanzuro yo kwica Abatutsi yafatirwaga muri izo nama. LT Imanishimwe Samuel ni umwe mu bashimuse Abatutsi bari bahungiye muri Stade Kamarampaka baricwa. Yagize uruhare rutaziguye mu gutegura ubwicanyi bwabereye ku Kibuga i Gashirabwoba, ashishikariza kandi abasirikari yari ashinzwe kuyobora kwitabira ibikorwa by'ubwicanyi hirya no hino mu Mujyi wa Kamembe no mu nkengero zawo. FPR imaze guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu, LT Imanishimwe Samuel yahungiye i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Yakomereje i Mombasa muri Kenya afatwa ku wa 11 Kanama 1997 maze ashyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda kugira ngo akurikiranwe ku ruhare rwe muri Jenoside. Ni we musirikare wa mbere wakatiwe n'urukiko rwa ICTR, ahanishwa igihano cyo gufungwa imyaka 12, igihano cyemejwe n'urugereko rw'Ubujurire ku itariki ya 7 Nyakanga 2006. 559 -Maj. Gd. Munyarugerero Vincent Majoro Gd. Munyarugerero Vincent yakomokaga ku Gisenyi mu yahoze ari Komini Satinsyi. Munyarugerero Vincent yari umuyobozi wa jandarumori muri Perefegitura ya 559 Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Minisitiri NTAGERURA André, BAGAMBIKI Emmanuel na IMANISHIMWE Samuel, (Ntagerura et al. (Cyangugu) ICTR-99-46)., Arusha, 2006.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
324 Cyangugu kugera mu mpera z'Ukwezi kwa Mata 1994 ubwo yasimburwaga na Lt Colonel Bavugamenshi Innocent. Perefe Bagambiki Emmanuel, Superefe Munyangabe Théodore na Major Munyarugerero Vincent bagize uruhare rutaziguye mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Cyimbogo nyuma y'urupfu rwa Bucyana Martin. Majoro Munyarugerero Vincent ni umwe mu bashimuse Abatutsi bari bahungiye muri Stade Kamarampaka bajya ku bica. FPR imaze guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu, Majoro Gd. Munyarugerero Vincent yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. -Rukeratabaro Théodore Rukeratabaro Théodore wiyise Tabaro ni mwene Binenwa na Mukaremera Euphasie. Yavukiye mu Kagari ka Kabahinda Segiteri Winteko, mu yahoze ari Komini Cyimbogo, ubu ni Murenge wa Mururu Akarere ka Rusizi. Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Rukeratabaro yari Umujandarume. Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa, yahise afata iya mbere mu kuyobora ibitero byishe Abatutsi benshi muri Segiteri Winteko akomokamo, Segiteri Nyakanyinya na Mibilizi ahari hahungiye Abatutsi benshi. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Rukeratabaro Théodore yahungiye muri Sweden, aho yageze mu 1998 maze abona ubwenegihugu bwa ho mu mwaka wa 2006. Yatawe muri yombi, akurikiranwa n'Urukiko rw'i Stockholm kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Igihugu cya Sweden cyanze kumwohereza kuza kuburanira mu Rwanda kubera ko yari yaramaze kuba umuturage waho. Mu itangazo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside yasohoye rishimira ubutabera bwo mu gihugu cya Suède ku gihano cy'igifungo cya burundu bwahanishije Rukeratabaro Théodore nyuma yo guhamwa n'ibyaha bya Jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Dr. Bizimana Jean Damascène atanga ingero z'ibitero bitandukanye Rukeratabaro yayoboye : Igitero cyibukwa cyane ni icyo we ubwe yayoboye afatanyije n'abandi nka Karemera Modeste wari
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
325 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu umucamanca, Katabarwa Jean wari Konsiye, Nsengumuremyi Jean n'izindi Nterahamwe nyinshi zo ku Winteko. Icyo gitero cyo ku itariki ya 9 Mata 1994 cyayobowe na we ubwe cyahitanye Abatutsi barimo Habakaramo Jean, Mudeyi Evariste n'abandi; ndetse Rukeratabaro we ubwe yica uwitwa Rudasumbwa Jean Marie Vianney wari umucuruzi. Kuri uwo munsi kandi Rukeratabaro yishe Nzamwita Aloys wari uzwi ku izina rya Gisakasaka amwiciye ku kabari ke (Rukeratabaro) kari gaherereye ku irembo ry'urugo rwa se umubyara. Bahitaga kuri burigade kubera ko inama zitegura ubwicanyi ariho zaberaga, hiciwe abantu benshi. Ku itariki ya 13 Mata 1994, Rukeratabaro yayoboye kandi igitero giturutse ku Winteko cyagiye kwica Abatutsi bari bahungiye ku ishuri ribanza rya Nyakanyinya. Igitero cyishe abahungiye kuri iryo shuri cyarimo Interahamwe ziturutse muri Segiteri Mururu, Segiteri Nyakanyinya na Segiteri Winteko cyishe Abatutsi benshi, bicishwa amasasu, gerenade, imihoro n'amahiri. Rukeratabaro yayoboye kandi igitero cyaturutse ku Winteko kijya gufatanya n'abandi kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Mibilizi. Rukeratabaro afatanyije n'izindi nterahamwe zo ku Winteko yari yagiye ayoboye basohoye mu bwihisho Senuma Albert wari umushoferi ku bitaro bya Mibilizi bajya kumwica, nyuma bagaruka ku Winteko bitwaje bimwe mu byo bamucuje birimo inkweto, amad arubindi ( Lunettes ) n'imyambaro. 560 Ku wa 27 Kamena 2018, Urukiko rw'Akarere rwa Stockholm muri Sweden rwahanishije Rukeratabaro igihano cy'igifungo cya burundu nyuma yo kumuburanisha rugasanga ahamwa n'ibyaha bya Jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyuma yo kujuririra, Urukiko rw'ubujurire narwo rwahamije ko akomeza gufungwa burundu. 560 Dr Bizimana Jean-Damascène, Itangazo rishimira ubutabera bwo mu gihugu cya Suède ku gihano cy'igifungo cya burundu bwahanishije Umunyarwanda Rukeratabaro Théodore, nyuma yo guhamwa n'ibyaha bya Jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Kigali, ku wa 28 Kamena 2018.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
326 6. 6 Abayobozi b'imitwe yitwara gisirikare Iyahoze ari perefegitura ya Cyangugu yabarizwagamo Interaha- mwe zikomeye. Mu Nterahamwe zabaye ruharwa ku rwego rwa Perefegitura ya Cyangugu harimo: -Munyakazi Yusufu Munyakazi Yusufu yavukiye mu yahoze ari Komini Rwamatamu Perefegitura ya Kibuye, ubu ni mu Karere ka Karongi, mu 1935, aza kwimukira mu yahoze ari Komini Bugarama, ubu ni mu Karere ka Rusizi, mu 1960. Mu 1994 Yusufu Munyakazi yari umuhinzi n'umucuruzi ukomeye wacuruzaga ibyo yejeje muri Komini Bugarama. Yusufu Munyakazi yabaye kandi Perezida wa Banki y'Abaturage yo mu Bugarama. Nk'umuntu utari warize, Munyakazi yari umukire ukurikije imitungo y'abantu bo mu Bugarama. Munyakazi Yusufu wari umurwanashyaka ukomeye w'ishyaka rya MRND. Yashishikarije urubyiruko kwinjira mu mutwe w'urubyiruko rw'iryo shyaka. Kuva ubwo, Munyakazi Yusufu yahise aba umukuru w'Interahamwe zo mu Bugarama. Interahamwe ze zahawe imyitozo ya gisirikare yo mu rwego rwo hejuru. Athanase Ndutiye bitaga Tarake Aziz Makuza, wabaga muri imwe mu mazu ya Munyakazi Yusufu ni umwe mu batozaga izo Nterahamwe, kandi akuriye abazitozaga. Nk'uko bisobanurwa na Sinzabakwira Straton wari Burugumesitiri wa Komini Karengera, yemeza ko Interahamwe za Munyakazi Yusuf zo mu Bugarama zari umutwe witwara gisirikare ukomeye cyane muri Perefegitura ya Cyangugu, ufite ibikoresho bihagije kandi wahawe imyitozo yo kwica ihagije. 561 Mu gihe cy'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Munyakazi Yusufu yayoboye Interahamwe ze mu bitero byagabwe kuri Parawusi Gatolika ya Shangi ku itariki ya 29 Mata 1994 no kuri Paruwasi ya Mibilizi ku itariki ya 30 Mata 1994. Interahamwe za Yusufu Munyakazi zarenze kandi imipaka ya Perefegitura ya Cyangugu zijya kwica ku Kibuye ku Musozi wa Kizenga kuwa 27 no kuwa 28 Mata 1994, zisubirayo kuwa 13 no kuwa 14 Gicurasi 1994 kwica Abatutsi mu Bisesero. 561 Ikiganiro n'umutangabuhamya SINZABAKWIRA Straton ukomoka mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 19 Ukuboza 2017 i Kigali.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
327 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu FPR imaze guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu, Munyakazi Yusufu yahungiye i Kamanyora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Agezeyo yakomeje ibikorwa byo guhungabanya umutekano w'u Rwanda. Munyakazi Yusufu yaranzwe no kohereza bamwe mu nterahamwe yahunganye nazo mu Rwanda zigamije kwica Abatutsi no gusenya ibikorwa remezo. Mu bamamaye muri ubwo bugizi bwa nabi harimo Gahutu, Minani André n'abandi bafatiwe cyane cyane muri Komini Karengera. Harimo kandi Nduwamungu, Ndamuzeye n'abandi. Mu 1996, Munyakazi Yusufu yavuye Kamanyora ahungira i Bukavu. Munyakazi Yusufu yaje gufatwa, yohererezwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda Arusha kugira ngo akurikiranwe ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Nk'umuntu wari ukuriye Interahamwe zo mu Bugarama, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwemeje ko yagize uruhare rutaziguye mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, ahanishwa igihano cyo gufungwa imyaka 25, igihano cyemejwe n'Urugereko rw'Ubujurire ku itariki ya 28 Nzeri 2011. 562 -Bareberaho Bantali Rypa Bareberaho Bantali Rypa mwene Bareberaho Cyprien na Bapfakurera Atasha yavukiye UVIRA muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Mu 1994 yabaga muri Segiteri Gihundwe mu yahoze ari Komini Kamembe, ubu ni mu Murenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi. Mu 1994, Bareberaho Bantali Rypa yari umuyobozi wa CDR ku rwego rwa Perefegitura ya Cyangugu, ishyaka ryagize uruhare rutaziguye mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu mirimo isanzwe Bareberaho Bantali Rypa yari Agronome wa Perefegitura ya Cyangugu. Bareberaho Bantali Rypa yagize uruhare mu gutegura inama za perefegitura zanogeje umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, aba kandi umwe mu bashyize mu bikorwa imyanzuro yo kwica Abatutsi yafatirwaga muri izo nama. 562 ICTR-97-36A-T, Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Yussuf Munyakazi, (Munyakazi Yusufu (ICTR-97-36A), Arusha 2011.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
328 FPR imaze guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu, Bareberaho Bantali Rypa yahunze igihugu kubera gutinya ingaruka z'ibyaha yakoze. Ubwo Inkiko Gacaca zaciraga imanza abagize uruhare muri Jenoside, Bareberaho Bantali Rypa yaburanishijwe adahari, Urukiko Gacaca rw'Umurenge rwa Kamembe rumuhamamya ibyaba byo gucura umugambi wa Jenoside no kuwushyira mu bikorwa, ahanishwa igihano cyo gufungwa burundu. 563 Akaba ari ku rutonde rw'abashakishwa n'Ubutabera bw'u Rwanda kugira ngo bakurikiranwe ku ruhare bagize mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi. -Nyandwi Christophe Nyandwi Christophe mwene Karyo na Nyirandabukiye yavukiye muri Rurama mu yahoze ari Komini Karengera, ubu ni mu Murenge wa Karengera Akarere ka Nyamasheke. Mu 1994, yari Perezida w'Interahamwe muri Perefegitura ya Cyangugu, atuye hafi y'Ikibuga cy'indege cya Kamembe. Nyandwi Christophe yagize uruhare rutaziguye mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu aho yakurikiranye ishyirwaho n'itozwa ry'Interahamwe hirya no hino muri Perefegitura, we ubwe atoza Interahamwe zo mu yahoze ari Komini Karengera yakomokagamo. Nyuma yo gutoza Interahamwe, yakurikiranaga ibikorwa bya zo mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi hirya no hino muri Perefegetura ya Cyangugu. Nyandwi Christophe yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Kadasomwa, kuri Stade Kamarampaka, kuri Katedrali ya Cyangugu, ku Nkanka n'ahandi. FPR imaze guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu, Nyandwi Christophe yahise ahunga igihugu kubera gutinya ingaruka z'ibyo yakoze. Ubwo Inkiko Gacaca zaciraga imanza abagize uruhare muri Jenoside, Nyandwi Christophe yaburanishijwe adahari, Urukiko Gacaca rw'Umurenge rwa Kamembe rumuhamya ibyaba byo gucura umugambi wa Jenoside no kuwushyira mu bikorwa, ahanishwa igihano cyo gufungwa burundu. 564 Akaba ari ku rutonde rw'abashakishwa n'Ubutabera bw'u Rwanda kugira ngo bakurikiranwe ku ruhare 563 Inkiko Gacaca, Urukiko Gacaca rw'Umurenge rwa Kamembe, 2008 564 Inkiko Gacaca, Imyanzuro y'urubanza rwa Nyandwi Christophe, Rusizi, kuwa 2 Ukwakira 2008
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
329 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu bagize mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu. -Bandetse Edouard Bandetse Edouard mwene Nyamiramba na Nasure yavukiye muri Kigurwe mu yahoze ari Komini Nyakabuye, ubu ni mu Murenge wa Nyakabuye, Akarere ka Rusizi. Mu 1994, Bandetse Edouard yari umubitsi ( Trésorier ) wa MRND ku rwego rwa Perefegitura ya Cyangugu. Yari kandi umucuruzi ukomeye i Kamembe. Bandetse Edouard ni umwe mu bakurikiranye itozwa ry'Interahamwe hirya no hino muri Perefegitura. Bandetse yateguye ibitero by'Interahamwe abyohereza kwica Abatutsi, akaba yibukwa cyane cyane ku bwicanyi bwabereye i Mibirizi ku wa 18 Mata 1994. Bandetse yakoresheje kandi amafaranga ashimira Interahamwe ku bwo kwica Abatutsi hirya no hino muri Perefegitura ya Cyangugu. FPR imaze guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu, Bandetse Edouard yahunze igihugu kubera gutinya ingaruka z'ibyo yakoze. Ubwo Inkiko Gacaca zaciraga imanza abagize uruhare muri Jensoide, Bandetse Edouard yaburanishijwe adahari, Urukiko Gacaca rw'Umurenge rwa Kamembe rumuhamya ibyaha byo gucura umugambi wa Jenoside no kuwushyira mu bikorwa, ahanishwa igihano cyo gufungwa burundu. 565 Akaba ari ku rutonde rw'abashakishwa n'Ubutabera bw'u Rwanda kugira ngo bakurikiranwe ku ruhare bagize mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu. Uretse Interahamwe zo mu rwego rwa Perefegitura zavuzwe haruguru zamamaye mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Interahamwe zagiraga kandi abayobozi ku rwego rwa Komini. Abayobozi b'Interahamwe muri buri Komini bari bafite mu nshingano gukurikirana no gushyira mu bikorwa Jenoside umunsi ku wundi, ikibazo bagize bakakimenyesha abayobozi ba bo ku rwego rwa Perefegitura. 565 Inkiko Gacaca, Imyanzuro y'urubanza rwa Bandetse Edouard, Rusizi, kuwa 9 Ukwakira 2008
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
566 Ikiganiro n'umutangabuhamya BAPFAKURERA Jean mu Karere ka RUSIZI ku wa 03 Ugushyingo 2017. 330 6. 7 Abayobozi b'inganda zakoreraga muri Perefegitura ya Cyangugu Perefegitura ya Cyangugu yagiraga inganda zitandukanye zifite abayobozi bagize uruhare rutaziguye mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu bamamaye mu bikorwa bya Jenoside harimo Sebatware Marcel, Ndorimana Casmir, Nsabimama Callixte na Murengezi Cyprien. -Sebatware Marcel Sebatware Marcel yakomokaga i Busogo mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri. Mu 1994, yari umuyobozi w'Uruganda rwa CIMERWA ruherereye mu yahoze ari Komini Bugarama, ubu ni mu Murenge wa Muganza, Akarere ka Rusizi. Sebatware Marcel yari umwe mu bavuga rikijyana, agishwa inama mu miyoborere ya Komini Bugarama ndetse na Perefegitura ya Cyangugu. Yagize uruhare rutaziguye mu gutegura inama za perefegitura na Komini Bugarama zanogeje umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, aba kandi umwe mu bashyize mu bikorwa imyanzuro yo kwica Abatutsi yafatirwaga muri izo nama. Sebatware Marcel yagize uruhare rutaziguye mu gushyiraho no gutoza Interahamwe, kuziha ibikoresho, gukora amalisti y'Abatutsi bagomba kwicwa, no gushishishikariza Interahamwe kwica Abatutsi. Nk'uko Bapfakurera Jean wari umukozi mu ruganda rwa CIMERWA abisobanura: Iyo Sebatware Marcel adashyigikira Jenoside yakorerwaga Abatutsi haba hararokotse benshi, kuko hari n'abari barihishe mu ruganda, bahigwa bukware kugeza ubwo bakuwemo na bo baricwa bigizwemo uruhare na Sebatware Marcel. 566 Ibyavuzwe na Bapfakurera bishimangirwa kandi n'ubuhamya Habaruremana Jean Paul yatanze mu Nkiko Gacaca, aho yasobanuriye inteko y'urukiko gacaca rw'umurenge wa Muganza ko, ubwo yari umuzamu kuri CIMERWA, hari impunda zazanywe na Lt Colonel Claudien Singirankabo, zihabwa Sebatware Marcel. Izo mbunda zikaba zarafashije Interahamwe
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
570 Urukiko Gacaca rw'Ubujurire rwa Isha, Nyamasheke, 2010 331 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu kwiga kurasa, zinakoreshwa muri Jenoside hirya no hino i Cyangugu. 567 Sebatware Marcel akaba yarahunze igihugu atinya ingaruka z'ibyo yakoze. Akaba ari ku rutonde rw'abashakishwa n'Ubutabera bw'u Rwanda kugira ngo bakurikiranwe ku ruhare bagize mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi. -Ndorimana Casimir Ndorimana Casimir yakomokaga mu yahoze ari Komini Gisuma Perefegitura ya Cyangugu. Mu 1994 yari Directeur technique w'Uruganda rwa CIMERWA, yungirije Sebatware Marcel. Yari umwe mu bavuga rikijyana muri Komini Bugarama no mu Ruganda rwa CIMERWA, akorana bya hafi n'umuyobozi we Sebatware Marcel. Ibyo byatumye ubwo Jenoside yari itangiye gushyirwa mu bikorwa atumiza inama yanogeje umugambi wo kwica Abatutsi kuri CIMERWA, inama yabereye iwe ku mugano. Muri iyo nama hakozwe urutonde rw'Abatutsi bagomba kwicwa, hatangwa irangi ritukura ryasizwe ku mazu y'Abatutsi kugira ngo byorohere Interahamwe kumenya ingo z'Abatutsi bagomba kwicwa. 568 Uretse kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi hirya no hino, Ndorimana Casimir yibukwa na none kuba ariwe watanze imodoka zatwaye interahamwe zigiye kwica kuri Paruwasi ya Nyabitimbo. 569 FPR-Inkotanyi imaze guhagarika Jenoside no kubohoza Igihugu, Ndorimana Casimir yatawe muri yombi, ashinjwa n'abaturage kuba umwe mu bateguye banashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Ruganda rwa CIMERWA no mu nkengero zarwo. Inkiko Gacaca zimuhanisha igihano cyo gufungwa imyaka 30 kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. 570 Ubu afungiye muri gereza ya Rusizi. -Nsabimana Callixte Nsabimana Callixte yakomokaga mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi. Mu 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa, Nsabimana Callixte yayoboraga Uruganda rw'Icyayi 567 Inyandiko z'Inkiko Gacaca, urubanza rwa Sebatware Marcel, Urukiko Gacaca rwa Muganza, 3 Mutarama 2008 568 Ikiganiro n'umutangabuhamya MURENGERANTWARI Davide mu Karere ka RUSIZI, ku wa 28 Ukwakira 2017. 569 Inyandiko z'Inkiko Gacaca, urukiko Gacaca rw'umurenge wa Muganza, urugereko rwa 3, Nzeri, 2007
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
332 rwa Shagasha ruherereye mu yahoze ari Komini Gisuma, ubu ni mu Murenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi. Afatanyije n'ubuyobozi bwa gisivile na gisirikari, Nsabimana Callixte yagize uruhare rutaziguye mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Ruganda rwa Shagasha no mu nkengero zarwo. Byose byatangiye yumvisha Abahutu ko umwanzi igihugu gifite ari Umututsi kandi ko Umututsi aho ava akagera adashobora kubana n'Umuhutu. Mu mugambi wo kwitegura Jenoside, Nsabimana Callixte yashyizeho Interahamwe ze, aziha ibikoresho, anazishishikariza guhiga no kwica Abatutsi. Ni bwo kuva ku wa 8 Mata 1994 Interahamwe zatangiye kwica Abatutsi begereye Uruganda rw'Icyayi rwa Shagasha. Abatutsi bahungiye mu Ruganda rwa Shagasha, Nsabimana Callixte yatanze itegeko ryo kubapakira mu modoka babajyana i Mibirizi aba ariho bicirwa. Nsabimana Callixte yaranzwe kandi no guhemba Interahamwe mu gihe zabaga zivuye kwica Abatutsi. FPR imaze guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu, Nsabimana Callixte yahise ahunga igihugu kubera gutinya ingaruka z'ibyo yakoze muri Jenoside. Yaburanishijwe n'Inkiko Gacaca adahari, Inama rusange y'umurenge wa Isha imuhanisha igihano cyo gufungwa burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. 571 -Murengezi Cyprien Murengezi Cyprien yari Umuyobozi w'Uruganda rwa SONAFRUITS rwari ruherereye muri Komini Cyimbogo. Murengezi Cyprien yari umuntu uvuga rikijyana muri Komini Cyimbogo. Mu mibereho ye ya buri munsi, Murengezi Cyprien yari asanzwe yanga Abatutsi. Uretse ku birukana mu kazi bazira ubusa, hari abari abakozi be yashishikarije kujya kwica bagenzi babo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, atanga n'imodoka bifashishije bajya kwica. Nk'uko byemejwe na Mpabanzi Emilien, uwitwa Mugemana Gérard yishwe n'abakozi ba Murengezi Cyprien barimo Kayijuka Gérard, Jonas Mushimiyimana na Déo Nkekabahizi, maze bamaze kumwica bafata moto ye yagendagaho bayipakira mu modoka Murengezi Cyprien yari yabahaye, bayijyana mu ruganda. Bageze mu 571 Urukiko Gacaca rw'Umurenge rwa Isha, Nyamasheke, 2007
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
333 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu ruganda, Murengezi yabakiriye neza, agaragaza ko yishimiye akazi bakoze572. FPR imaze guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu, Murengezi Cyprien yahise ahunga igihugu kubera gutinya ingaruka z'ibyo yakoze muri Jenoside. Yaburanishijwe adahari, Urukiko Gacaca rw'Umurenge rwa Kamembe B rumuhanisha igihano cy'igifungo cy'imyaka 19 kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. 573 Uretse aya mazina make tuvuze haruguru, hari abandi benshi bamamaye mu bikorwa by'ubwicanyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Cyangugu. Harimo abashyikirijwe ubutabera bahamwa n'ibyaha bakoze, hari n'abandi bahunze bagishakishwa. 6. 8 Ababaye abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu bakomoka mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu bahakaba bakanapfobya Jenoside Perefegitura ya Cyangugu ifite abantu batandukanye bari mu nzego nkuru za Leta bahunze igihugu, bageze mu mahanga bamamara mu mvugo n'ibikorwa bihakana bikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibitekerezo byabo bigoreka amateka ya Jenoside babikwirakwiza bifashishije itangazamakuru rya interineti, ibitabo n' inama mbwirwaruhame bikorerwa hirya no hino ku isi. Abo barimo cyane cyane Twagiramungu Faustin na Ndagijimana Jean Marie Vianney. -Twagiramungu Faustin alias Rukokoma Twagiramungu Faustin, umukwe wa Perezida Kayibanda Grégoire wabaye Perezida wa mbere w'u Rwanda aba na perezida fondateur w'ishyaka rya MDR PARMEHUTU, ishyaka Twagiramungu yabereye umuyoboke n'umuyobozi mu 1991 ubwo ryongeraga kuzuka. Yavutse mu 1945, avukira mu yahoze ari Segiteri Ruhoko, Komini Gishoma, ubu ni mu Murenge wa Nzahaha, Akarere ka Rusizi. Twagiramungu Faustin yabaye umuyobozi Mukuru wa Société de Transports Internationaux au Rwanda, sosiyete yari ishinzwe ubwikorezi mu Rwanda, nyuma avanwa ku buyobozi bwayo afungwa bavuga ko yanyereje umutungo w'ikigo ayobora. 572 Ikiganiro n'umutangabuhamya MPABANZI Emilien mu Karere ka RUSIZI ku wa 14 Ukwakira 2017 573 Urukiko Gacaca rw'Umurenge rwa Kamembe B, Rusizi, 2007
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
334 Ubwo amashyaka menshi yongeraga kwemererwa gukorera mu Rwanda, Twagiramungu Faustin yahise aba umuyobozi w'impirimbanyi mu mashyaka yotsaga igitutu Perezida Habyarimana, aba umuyobozi wa MDR, ishyaka ryari ryarashinzwe na Sebukwe Kayibanda Grégoire. Mu gihe mu 1993 habaga ubwicanyi hirya no hino mu gihugu bugamije kuburizamo amasezerano ya Arusha, abataravugaga rumwe na Habyarimana barimo Twagiramungu Faustin na Gatabazi Félicien n'abandi bagombaga kwicwa. Kandi koko Gatabazi wari umunyamabanga w'ishyaka PSD yarishwe, Twagiramungu akizwa n'Inkotanyi. FPR Inkotanyi imaze kubohora Igihugu, Twagiramungu Faustin yabaye Minisitiri w'Intebe ku wa 19 Nyakanga 1994 nk'uko byari mu masezerano yasinyiwe Arusha muri Tanzaniya hagati ya FPR Inkotanyi n'ubutegetsi bwa Habyarimana. Mu gihe kitarenze umwaka umwe gusa, Twagiramungu Faustin yasezeye ku kazi ka Minisitiri w'Intebe ku wa 31 Kanama 1995, ahita afata iy'ubuhingiro. Ubu yibera mu Bubiligi. Ageze mu buhungiro, Twagiramungu Faustin yaranzwe no kwemeza ko nta tegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi ryabayeho. Mu rubanza rwa Ntakirutimana Elizaphan, ubwo yaburanishwaga n'Urukiko Mpanabyaha rwa ICTR rwashyiriweho u Rwanda, Twagiramungu Faustin yavuze ko nta mugambi wo kwica Abatutsi wariho, ko icyariho wari umugambi wo kwica abanyarwanda b'abanyepolitiki, Abahutu n'Abatutsi. Nk'uko Urukiko rwa ICTR rwanditse ubuhamya bwa Twagiramungu Faustin: « Les gens qui ont été tués n'avaient pas de couleur. Ils étaient des Rwandais noirs. L'intention n'était pas de tuer des Tutsi mais des Rwandais appartenant à l'opposition : hutu et tutsi. le génocide au Rwanda ne signifie nullement que ce sont les Tuts i qui ont été tués... »574. Twagiramung u Fausti n akaba avuga ko abona harapfuye Abahutu benshi kurusha Abatutsi hagati y'umwaka wa 1990 n'uwa 1994. 575 Muri iki gihe, Twagiramungu ni umwe mu banyapolitiki barwanya Leta y'u Rwanda, nta jya ashima ibyiza byagezweho, byose aranenga yirengagije ko yakoranye nayo, nk'umuyobozi 574 ICTR, Affaire Ntakirutimana Elizaphan, 5/2/2002 575 ICTR, Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Ntakirutimana Elizaphan na Ntakirutimana Gérard, Case No Case No ICTR-96-10, na No ICTR-96-17-T, 2003, Igika cya 317.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
335 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu mu nzego zo hejuru. Imvugo ye n'ibiganiro atanga mu binyamakuru no ku mpuga nkoranyambaga iteka biba byuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside. Akaba muri rusange ahakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. -Ambasaderi Ndagijimana Jean Marie Vianney Ndagijimana Jean Marie Vianney yavukiye mu yahoze ari Komini Cyimbogo i Mururu, ubu ni mu Karere ka Rusizi. Afite impamyabushoboziihanitsemumategekoyakuyemuri Universite Luvanium i Kinshasa. Ndagijimana Jean Marie Vianney yakoze akazi gatandukanye muri Leta yateguye inashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yakoze muri Ministeri y'ubutegetsi n'amajyambere y'abaturage nk'umujyanama wa Minisitiri Colonnel Alexis Kanyarengwe wasimbuwe na Minisitiri Thomas Habanabakize; akora muri Ambassade y'u Rwanda mu Bubiligi, nyuma aba Umunyamabanga mukuru muri Ministeri y'abakozi ba Leta, imirimo n'ihugurwa ry'aba kozi kugeza muri Mutarama 1986. Kuva muri Mutarama 1986, Ndagijimana Jean Marie Vianney yagiriwe icyizere na Habyarimana, agirwa Ambassaderi w'u Rwanda Addis-Abeba, ahagarariye u Rwanda muri Etiopiya na Sudani, anahagarariye igihugu cy'u Rwanda mu muryango mukuru w'ibihugu by'Afurika wa OUA, no muli CEA ikigo cya UN gishinzwe ibibazo by'ubukungu muri Afurika. Urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye mu 1990, yagizwe ambassaderi w'u Rwanda mu Bufaransa akorera i Paris kugeza muri Mata 1994. Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye gushyirwa mu bikorwa muri Mata 1994, Ambasaderi Ndagijimana Jean Marie Vianney yamaganye ibyabaga bituma ahagarikwa ku mirimo yakoraga nyuma yo kuvuga ko mu Rwanda Abatutsi bari gukorerwa Jenoside. Nyuma yo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside, Ambasaderi Ndagijimana Jean Marie Vianney yagarutse mu Rwanda, aba Minisitiri w'ububanyi n'amahanga muri Guverinomayariiyobowe na Twagiramungu Faustin,umuturanyi we bakomokaga muri Perefegitura imwe ya Cyangugu. Nyuma y'amezi atanu gusa (Nyakanga 1994 -Ugushyingo 1994), Ambasaderi Ndagijimana Jean Marie yahisemo guhunga, asubira mu Bufaransa.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
336 Amaze guhunga, Ambasaderi Ndagijimana Jean Marie yashinze, anayobora ishyirahamwe ryitwa “Ibuka bose” rikorera mu Bubiligi. Ubu ni umwe mu bamamaza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri “double Genocide ”. Ambasaderi Ndagijimana Jean Marie ubwe yanditse igitabo cyitwa “ Paul Kagame a sacrifié les Tutsi ”, ni ukuvuga ngo “Paul Kagame yararetse Abatutsi baricwa kugira ngo abyungukiremo”. Yanditse ikindi cyitwa “Rwanda : dialogue national d'outre-tombe ”, ni ukuvuga ngo “Ikiganiro Abanyarwanda batabarutse bagiranye bahuriye ikuzimu”. Ibyo bitabo yasohoye mu icapiro yashinze mu Bufaransa ryitwa “Ingashya”( maison d'édition La pagaie ), bikaba byuzuye ubuhakanyi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi. 6. 9 Uruhare rw'impunzi z'Abarundi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Ku wa 17 Nyakanga 1993 Ndadaye Melchior yatorewe kuba Perezida w'u Burundi. I Burundi inkuru yasakaye hose ko Ndadaye Melchior ari Umuhutu uyoboye igihugu cyari kimaze imyaka irenga 30 kiyoborwa n'Abatutsi. Perezida Ndadaye Melchior amaze kugera ku butegetsi yagize ibibazo bikomeye impande zose, kuko uretse Abatutsi by'umwihariko, abasirikare benshi nti bamwibonagamo, ndetse n'Abahutu bari bamumereye nabi ngo ashyikirize inkiko Abatutsi bagize uruhare mu bwicanyi bwagiye buba muri icyo gihugu bugahitana imbaga y'Abahutu. Ibyo byatumye inshuro nyinshi abatavuga rumwe na Perezida Ndadaye Melchior bategura kumuhirika ku butegetsi. Byaje gushoboka koko kubera ko nyuma y'amezi atatu ayobora igihugu, mw'ijoro ryo ku wa 20 rishyira uwa 21 Ukwakira1993, Perezida Ndadaye Melchior yahise yicwa. Nyuma y'urupfu rwa Perezida Ndadaye Melchior, hadutse imvururu mu gihugu, abasirikare birara mu bayobozi, abategetsi b'Abahutu baricwa barimo Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko Pontien Karibwami na Visi Perezida we Gilles Bimazubute ari nabo Itegeko Nshinga ryagenaga ko bashobora kumusimbura, abandi benshi bahunga Igihugu. Zimwe mu mpunzi z'Abarundi ziganjemo Abahutu bahungiye mu Rwanda, umubare munini werekeza muri
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
337 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Perefegitura ya Cyangugu cyane cyane mu Bugarama. Bageze mu Bugarama bagiye mu baturage muri Bushenyi, Bugarama na Muganza ku rya VIII, abandi bajya kuri komini. Ubuyobozi bwa komini bumaze kubona ko bidakwiye ko impunzi zinyanyagira hirya no hino mu baturage, hafashwe umwanzuro wo kubahuriza hamwe mu Nkambi yashyizwe muri Muganza, mu Kigo cya CERAI, hafi y'ibiro bya Komini Bugarama. 576 Abatujwe muri iyo nkambi bari bafite Radiyo bitaga Rutomorangingo yabanje gukorera mu ruganda rwa CIMERWA, nyuma iza kwimurwa ijyanwa mu Nkambi ku Muganza. Iyo radiyo yakorwagaho n'umudamu witwa Adéline wari umwe mu mpunzi z'Abarundi. Abatangabuhamya muri ubu bushakashatsi bavuga ko ubutumwa bwatambukaga kuri iyo radiyo bwari bwuzuyemo ivangura rishingiye ku moko, bwimakaza ingengabitekerezo ya Jenoside kubera ko birirwaga bavuga ko Abatutsi ari babi, ko ari abicanyi, ko aribo babamenesheje, ko ari bo bishe Perezida Ndadaye. 577 Impunzi z'Abahutu bo mu Burundi bamaze kugera mu Rwanda, bari abarakare kubera umujinya w'ibyo bari barahuye na byo. Ibyo byatumye urubyiruko rw'Abarundi rwahungiye mu Bugarama rwinjira mu mutwe w'Interahamwe za Yufusu Munyakazi, rukurikirana imyitozo hamwe n'abandi. 578 Uretse Abarundi bari mu nkambi mu Bugarama, hari abandi Barundi bagizwe cyane cyane n'urubyiruko bari mu Nkambi ya Nyagatare muri Gihundwe n'i Nyarushishi muri Nkungu. Urwo rubyiruko rwagize uruhare mu gutanga imyitozo yahawe Interahamwe mu Nyagatare n'i Nyarushishi. Hari kandi Abarundi bahunze binjira mu Rwanda banyuze mu Bweyeye, maze berekeza cyane cyane mu Kagari ka Rasano mu Murenge wa Bweyeye. Aho muri Rasano Abarundi bahahungiye bagarukwaho kuba baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa, rwa rubyiruko rw'Abarundi rwinjiye mu Nterahamwe 576 Ikiganiro n'umutangabuhamya Rukundo Aimable mu Murenge wa Muganza, Akarere ka Rusizi, Ukwakira 2017 577 Ikiganiro n'umutangabuhamya BAPFAKURERA Jean mu Murenge wa Muganza, Akarere ka RUSIZI, Ugushyingo 2017 578 Ikiganiro n'umutangabuhamya NIKUZE Nicole mu Karere ka RUSIZI ku wa 24 Ukwakira 2017
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
338 rwifatanyije nazo kwica Abatutsi, bavuga ko nyuma yo kwica Perezida Ndadaye bishe kandi na Perezida Habyarimana, bityo ko bagomba kubahorera. Bicaga nta cyo bitaye ho kandi mu buryo bwihuse, bakoresha Imihoro, Inkota, n'imbunda dore ko hari bamwe bari basanganywe imbunda bahunganye. Abarundi babaga mu Nyagatare bo bafatanyije n'Interahamwe kwica Abatutsi muri Mururu i Mutimasi, ababaga i Nyarushishi bafatanya n'Intehamwe batozaga i Nyarushishi. Abo mu Bugarama bo bari baramaze kuba bamwe n'Interahamwe za Munyakazi Yusufu, bahuje akazi ko guhiga no kwica uwitwa Umututsi wese. Ikibyemeza ni uko ubwo Interahamwe zajyaga kwica Abatutsi muri Muganza no kuri CIMERWA, Umurundi witwa Gatonde wari usanzwe ari umusirikare wafashije no gutoza Interahamwe za Yusufu Munyakazi ari mu bambere bishe Abatutsi. Yibukwa kuba ari we Nterahamwe ya mbere yarashe muri CIMERWA, aba atangije ubwicanyi ku mugaragaro. 579 Abarundi babaga mu Bugarama bashyize kandi bariyeri ku Muganza hafi na Komini Bugarama, kugira ngo hatagira Umututsi ucika. Uretse mu Bugarama, no muri Komini Gishoma Jenoside yatangijwe n'Interahamwe ziganjemo Abarundi. Ku wa 13 Mata 1994 Interahamwe ziganjemo Abarundi zagiye mu isoko rya Gishoma bisize ingwa, bafite inkota, ubuhiri n'amacumu, maze bahica Mwarimu Philippe Nshamihigo bitaga Ruseta, bamwica Burugumesiti Nkubito Jean Chrysostome areba. Nyuma yo kumwica, Jenoside yahise itangira mu buryo bweruye muri Komini Gishoma. 580 Jenoside yakorewe Abatutsi imaze guhagarikwa na FPR Inkotanyi, za nterahamwe z'Abarundi zahise zisubirira iwabo i Burundi, ku buryo kugeza ubu nta n'umwe wigeze akurikiranwa ngo ahanirwe kugira uruhare muri Jenoside Nk'uko Nzigiyimana Michel abisobanura: Impunzi z'Abarundi zari zarahungiye mu Buragarama mu 1993 ni zo zatije umurindi Interahamwe. Iyo Abarundi badatiza umurindi Interahamwe haba hararokotse Abatutsi benshi. Ariko tubabazwa n'uko 579 Ikiganiro n'umutangabuhamya MURENGERANTWARI Davide mu Karere ka RUSIZI ku wa 28 Ukwakira 2017 580 Ikiganiro n'umutangabuhamya NZAJYIBWAMI Ferdinand mu Karere ka RUSIZI ku wa 18 Ukwakira 2017
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
339 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu abo Barundi bifatanyije n'Interahamwe mu gushyira mu bikorwa Jenoside batigeze bakurikiranwa, bakaba bidegembya iwabo mu Burundi. 581 6. 10 Uruhare rw'Abihayimana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Amadini n'amatorero yo mu Rwanda atungwa agatoki kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abayobozi bayo na bo ubwabo barabyiyemerera ndetse abenshi muri bo barimo na Papa Francis, Umushumba wa Kiriziya Gatolika ku Isi, basabye imbabazi Imana n'Abanyarwanda bose kubwo kuba baracecetse mu gihe cya Jenoside. Izo mbabazi Papa Francis yazisabye mu kiganiro yagiranye na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku wa mbere tariki ya 20 Werurwe 2017, mu ruzinduko yari yagiyemo yitabiriye ubutumire bwa Papa Francis, i Vatican h'i Rome mu Butariyani. Nk'uko bitangwamo ubuhamya n'abakirisitu batandu- kanye baturuka mu matorero atandukanye, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyamadini benshi biyambuye umwambaro w'ubutambyi wari ukwiye kubaranga, bagira uruhare muri Jenoside mu gihe bari bakwiye gufata iya mbere mu kwamagana uwo mugambi mu bisha, bakemera no gupfa ari ko ntibijandike muri Jenoside. Mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa, Abatutsi benshi bahungiye mu nsengero bari basanzwe bafata insengero nk'ahera bizeye ko bashobora kuharokokera. Kuhahungira ariko nta cyo byafashije kubera ko abenshi bahiciwe n'Abihayimana barebera, ndetse bamwe muri bo bifatanya n'abicanyi mu kwambura ubuzima Abatutsi bari babahungiyeho. Kimwe n'ahandi hose mu gihugu, insengero na Kiliziya zo muri Perefegita ya Cyangugu ziciwemo Abatutsi benshi bazigannye bashaka ubuhungiro. Muho biciwe hari mu: -Urusengero rwa Kiliziya Gatolika Paruwasi ya Nkanka; -Urusengero rwa Kiliziya Gatolika Paruwasi ya Shangi; -Urusengero rwa Kiliziya Gatolika Paruwasi ya Mibilizi; 581 Ikiganiro n'umutangabuhamya NZIGIYIMANA Michel mu Karere ka Rusizi, ku wa 28 Ukwakira 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
340 -Urusengero rwa Kiliziya Gatolika Paruwasi ya Nyabitimbo; -Urusengero rwa Kiliziya Gatolika Paruwasi ya Mwezi; -Urusengero rwa Kiliziya Gatolika Paruwasi ya Nyamasheke; -Mu kigo Nderebuzima cya Muyange iruhande rwa Kiliziya Gatolika Paruwasi ya Muyange; -Urusengero rwa Kiliziya Gatolika Paruwasi ya Hanika; -Urusengero rwa ADEPR Paruwasi Ntura; -Urusengero rwa ADEPR Paruwasi Gihundwe; -Urusengero rwa ADEPR Paruwasi Bweyeye; -Urusengero rwa ADEPR Paruwasi Bugarama; -Urusengero rw'Abadiventisiti b'umunsi wa Karindwi rwa Mukoma; -N'ahandi. Nk'uko byavuzwe haruguru, Abihayimana nta cyo bakoze ngo barokore abahigwaga, ahenshi barabatereranye abandi biyambura umwambaro wera w'abatambyi bifatanya n'abicanyi mu kwica Abatutsi. Muri bo twatanga urugero rwa Padiri Mategeko Aimé na Padiri Ntimugura Laurent. Padiri Mategeko Aimé Padiri Mategeko Aimémwene Mategekona Mukamugemana yavukiye mu Bushenge mu Kagali ka Kagatamu ku wa 05 Kanama 1963. Kuva muri Nzeri 1990 kugera muri Mata 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi, Mategeko Aimé yari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Hanika mu yahoze ari Komini Gatare. Ku wa 11 Mata 1994 ubwo Abatutsi bicwaga kuri Paruwasi ya Hanika, Abatutsi baharokokeye basobanura ko umunsi wose bari kumwe na Padiri Mategeko Aimé. Nimugoroba nibwo Padiri Mategeko Aimé yavuganye na Burugumesitiri Rugwizangoga Fabien avuye mu nama i Cyangugu. Amaze kumva ko umugambi wo kwica Abatutsi wanogejwe, yahise abwira impunzi ko Leta yabatanze, abasaba kujya mu Kiriziya kugira ngo abasengere. Bamaze kugera mu Kiriziya, Interahamwe zahise zibagabaho igitero, Padiri n'abaturage basohoka mu Kiriziya biruka, Abatutsi benshi bicirwa mu Kiriziya, mu mazu y'abapadiri no mu nkengero za paruwasi. 582 Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Hanika 582 Ikiganiro n'umutangabuhamya Gatana Athanase na Mukangira Angelique mu Karere ka Nyamasheke, kuwa 23 Ugushyingo 2017
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
341 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu bamaze kwicwa, Padiri Mategeko Aimé yahise ava i Hanika, ajya kuba mu rugo rwa Musenyeri i Cyangugu. Ageze i Cyangugu, Padiri Mategeko Aimé yifatanyije n'Interahamwe kwambura ubuzima Abatutsi bari bahahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Shangi. Ku wa 27 Mata 1994 yagize uruhare mu ishimutwa ryakorewe Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Shangi. Padiri Mategeko Aimé ari kumwe na Superefe Munyangabe Théodore, Barigira Félicien, Bipfubusa Malachias, Bimenyimana Jean bitaga Gakuru, Malakiya, Nsanzurwimo, Mutabazi, Konseye Rutaburingoga Aloys n'abandi, bagiye kuri Paruwasi ya Shangi. Bageze ku Kiriziya, bahamagaye impunzi z'Abatutsi bari i Shangi babakoresha igisa n'inama, bababwira ko hari abantu bakekwaho icyaha cyo kuba bafite imbunda, bityo ko bagiye kubashyikiriza Parike kugira ngo bakurikiranwe. Padiri Mategeko Aimé yahise afata lisiti yariho amazina y'Abatutsi bashakaga, uwo asomye agahita yinjizwa mu modoka. Batwaye abagabo bagera kuri 42 harimo Rwigara Samuel wahise yicwa bageze mu Bushenge. 583 Bageze kuri Burigade ya Cyangugu, abasirikare barabakubise barabanoza, nyuma babajyana muri Stade Kamarampaka aho bamwe muri bo biciwe. 584 Kuva ku wa 12 Gicurasi, Padiri Mategeko Aimé yoherejwe kuba i Shangi aho yasanze ababikira bari bakihari. Ageze i Shangi, Padiri Mategeko Aimé yaranzwe na none n'umutima mubi no gusesereza Abatutsi bake bari barokotse kugera bajyanywe mu nkambi ya Nyarushishi. FPR imaze guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu, Padiri Mategeko Aimé yaburanishijwe n'inkiko, Urukiko Gacaca rw'Umurenge wa Gihundwe ruri i Shangi mu Murenge wa Shangi rumuhamya ibyaba byo gucura umugambi wa Jenoside no kuwushyira mu bikorwa, ahanishwa igihano cyo gufungwa burundu. 585 Ubu afungiye muri Gereza ya Mpanga mu karere ka Nyanza. 583 Superefe MUNYANGABE Théodore, Ikiza ry'urubanza ry'Urukiko rwa Mbere rw'Iremezo rwa Cyangugu, Urugereko rwihariye ryo ku wa 6 Werurwe 1997. 584 Inyandiko z'inkiko Gacaca, inyandiko y'urubanza rwa MUNYENGABE Théodore, Padiri MATEGEKO Aimé na BIMENYIMANA Jean alias Gakuru, Urukiko Gacaca rw'Umurenge wa Gihundwe ruri i Shangi mu Murenge wa Shangi 585 Inyandiko z'inkiko Gacaca, inyandiko y'urubanza rwa MUNYENGABE Théodore, Padiri MATEGEKO Aimé na BIMENYIMANA Jean alias Gakuru, Urukiko Gacaca rw'Umurenge wa Gihundwe ruri i Shangi mu Murenge wa Shangi.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
342 Padiri Ntimugura Laurent Padiri Ntimugura Laurent yavukiye i Runyanzovu mu yahoze ari Komini Nyakabuye, mu 1942. Mu 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa, Padiri Ntimugura Laurent yabaga kuri Katedarali ya Cyangugu. Interahamwe zimaze kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Mibirizi, Musenyeri yasabye Padiri Ntimugura Laurent kujya i Mibirizi gusimbura Padiri Mukuru Boneza Joseph wari umaze kumenyesha Musenyeri ko aho yari i Mibirizi abona ubuzima bwe buri mu kaga kubera ko nawe yahigwaga, bityo ko ashobora kwicwa. Kandi niko byagenze koko, kubera ko yishwe n'interahamwe ku wa 19 Gicurasi 1994 ubwo yavaga i Mibirizi ahungiye kwa Musenyeri i Cyangugu. Kuvamu 1996 ubwo Letay'Ubumweyariimazegushyiraho itegeko rihana abagize uruhare muri Jenoside586, hatangiye ibikorwa byo kuburanisha abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Nibwo Padiri Ntimugura Laurent yatawe muri yombi, afungwa akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. 587 Padiri Ntimugura Laurent yahise ashyikirizwa ubutabera, aburanishwa n'Urukiko rwa Mbere rw'Iremezo rwa Cyangugu, Urugereko rwihariye. Urukiko rwahise ruhamya Padiri Ntimugura Laurent kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane mu rupfu rwa mugenzi we Padiri Boneza Joseph yasimbuye i Mibirizi, ahanishwa igihano cy'igifungo cy'imyaka 20. Amaze gukatirwa n'Urukiko rwa Mbere rw'Iremezo rwa Cyangugu, Urugereko rwihariye, Padiri Ntimugura Laurent yajuririye igihano yahawe, ariko biba iby'ubusa, kubera ko Urukiko Rukuru, urugereko rwihariye rwamuburanishije mu bujurire, maze kuwa 24 Nyakanga 2001 rushimangira igihano cy'igifungo cy'imyaka 20 yari yahawe mu rukiko rwa Mbere rw'Iremezo. 588 Padiri Ntimugura Laurent yibukwa kandi n'abarokotse muri Stade Kamarampaka bemeza ko yaranzwe n'imvugo yo 586 Republic of Rwanda, Organic law N° 08/96 of 30/8/1996 on the organization of prosecutions for offences constituting the crime of Genocide and other crimes against humanity committed since October 1st, 1990, Official Gazette of the Republic of Rwanda, no 17 of 1/9/1996. 587 Ikiganiro n'umutangabuhamya NDORIMANA Jean, Kigali, 2019 588 Ikiganiro n'umutangabuhamya HABIMANA Casimir mu Karere ka RUSIZI ku wa 18 Ukwakira 2017.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
343 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu kwishongora ku Batutsi bari bahungiye muri Stade, kugera afashe umwanzuro wo kutongera kubagemurira ibiribwa, inshingano zahise zifatwa na mugenzi we Padiri Oscar Kabera. 589 Nyuma yo kurangiza igihano yahawe, Padiri Ntimugura Laurent yafunguwe tariki ya 10 Nzeri 2016. Agifungurwa yashyikiye muri Evêché kwa Musenyeri Bimenyimana Damascène witabye Imana, akaba ariho abarizwa ubu. Uretse ababapadiribabirituvuze, hariabandibihaye Imana batandukanye barebereye ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi hirya no hino mu Gihugu. Kugeza ubu hari abanyamadini benshi biyemerera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari n'ababikurikiranyweho. Ni muri urwo rwego ku itariki ya 17 Kanama 2014 muri Stade Amahoro i Remera, abanyamadini bose barangajwe imbere na Apôtre Dr Paul Gitwaza: umuyobozi wa PEACE PLAN ihuza amadini n'amatorero yose mu Rwanda, yasabye imbabazi Abanyarwanda n'Imana kuba abanyamadini baratereye agati mu ryinyo mu gihe cya Jenoside na mbere yaho. Yagize ati: Turagaya twivuye inyuma abakirisitu n'abayobozi b'amatorero n'amadini ya gikirisitu bishoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bagatukisha Imana n'itorero. Turasaba imbabazi igihugu, by'umwihariko abarokotse Jenoside kuba tutaramaganye bihagije ivanguramoko ryagiye rirandaranda mu mateka y'u Rwanda no mu matorero n'amadini ya gikirisitu kugeza ubwo habaho Jenoside yakorewe Abatutsi. Turasaba imbabazi Abanyarwanda batatubonyemo icyizere n'umutima w'imbabazi bari badutezeho igihe bari bugarijwe n'ubwicanyi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi. 590 N'ubwo kugeza ubu bigoye kubona itorero cyangwa idini ryiyemerera ku giti cyaryo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo abanyamadini bakemera ko Jenoside yakozwe na bamwe mu bakiristo ba bo, bakabikora badatumwe n'idini cyangwa itorero, Padiri Rugirangoga Ubald ubarizwa muri Diyosezi ya Cyangugu yemeza ko nta dini cyangwa itorero na rimwe ritagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kubera 589 Ikiganiro n'umutangabuhamya KAYIGIRE Vincent mu Karere ka RUSIZI ku wa 16 Ukwakira 2017. 590 Apotre Dr Paul Gitwaza, Kigali ku wa 17 Kanama 2014.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
344 ko na mbere ya Jenoside hari amatorero amwe n'amwe yigishaga ubutumwa burema ibice mu Banyarwanda. 591 Muri rusange, amadini yari ashyigikiye ubutegetsi ku buryo n'ibyakorwaga na bwo yari abishyigikiye. Amadini yari amaze imyaka myinshi akorana na Leta, amaze kujya mu murongo wa yo ku buryo kuyamagana bitari bigishobotse. Ni byo byatumye na yo ajya mu murongo w'ubwicanyi maze Abatutsi batagira ingano baricwa kugeza Jenoside ihagaritswe n'ingabo za FPR-Inkotanyi nta dini na rimwe rigerageje kwamagana Leta y'abicanyi. 6. 11 Uruhare rw'abihaye Imana bakomoka muri Perefegitura ya Cyangugu mu ipfobya n'ihakana rya Jenoside Mu rugamba rwo guhangana n'ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, Perefegitura ya Cyangugu ni imwe mu bice by'igihugu bifite abihaye Imana bahunze igihugu, aho bageze mu mahanga bamamara mu bikorwa byo gukwirakwiza urwango n'amacakubiri, guharabika Leta y'u Rwanda, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu bikorwa no mu mvugo zabo, ntibajya bishimira aho u Rwanda rugeze rwiyubaka, imibanire n'ubumwe bw'abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe yakorewe Abatutsi. Muri bo harimo: -Padiri Nahimana Thomas Padiri Nahimana Thomas wiyise “Umutaripfana” avuka mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi. Nyuma yo guhabwa Ubusaseridoti yakoreye imirimo y'ivugabutumwa muri Diyosezi ya Cyangugu, mu ma paruwasi ya Hanika, Muyange n'ahandi. Mu 2005 Padiri Nahimana Thomas yavuye mu Rwanda avuga ko umutekano we utameze neza, ageze i mahanga atangira politiki. Ubu aba mu Gihugu cy'Ubufaransa. Padiri Nahimana yatangiye kumenyekana mu 2005 nyuma yo gutangiza igitangazamakuru gikorera kuri murandasi yise “Le Prophete. fr ” tugenekereje mu kinyarwanda uru rubuga twarwita „umuhanuzi”. Icyo kinyamakuru ni nacyo akoresha kugeza magingo aya akwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside. Ku wa 28 Mutarama 2013, Padiri Nahimana yashinze kandi 591 Ubuhamya bwa Padiri Rugirangoga Ubald, 2014.
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
345 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu ishyaka rya Politike yise “Ishema ry'u Rwanda”, maze aribera Umunyamabanga Mukuru. Aho abarizwa mu mahanga, Padiri Nahimana Thomas arangwa n'imvugo y'ivangura moko n'amacakubiri bikomeye, akarangwa no kwibasira cyane cyane Abatutsi adasize n'Abahutu. Akunda kandi gukoresha imvugo yiganjemo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Amwe mu magambo ya Padiri Nahimana Thomas yuje ivangura n'amacakubiri Mu bihe bitandukanye, Padiri Nahimana yavuze amagambo y'ivangura moko n'amacakubiri arimo ko “ Abahutu bameze nk'utwana tw'inkoko. Iyo ubarebye [Abahutu] ubona basa n'abatazi ko bafite ikibazo. Urabareba ukabona bameze nk'utwana tw'inkoko, udushwi tw'inkoko, turi gukinira munsi y'icyari cy'agaca ariko tutabizi nyine. Tukikinira ntitumenye no gucyenga. ” Akomeza avuga ko: “Abahutu bafite ikibazo gikomeye muri kiriya gihugu, Abahutu bigijweyo, Abahutu baricwa [... ] icyo nshaka kubwira Abahutu, baramutse bumvise iminota 25 gusa ko bafite ikibazo muri kiriya gihugu, ko bigijweyo, bakabyumva iminota 25, sinavuze Abahutu bose bari muri kiriya gihugu, 10% by'Abahutu; ikibazo cyabonerwa igisubizo mu mezi atandatu akurikiyeho. [... ] Abahutu aho bari simpazi, njye mbona badakurikira. ” Imvugo z'ivangura n'amacakubiri za Padiri Nahimana Thomas zinumvikanamo “gushishikariza abo yita Abahutu kwigaragambya no kubangisha ubutegetsi buriho mu Rwanda ”. Yagize ati: “ Nta bwo baramenyera guharanira ubwigenge muri bo ngo umuntu abeho yisanzuye ku giti cye ngo yumve ko uwashaka kubangamira ubwo burenganzira bwo kwishyira ukizana wahaguruka ukabirwanirira koko (simvuga ibyo kumena amaraso gusa) ariko Abahutu nibisuganye, kuki se bagomba kuba abagaragu igihe cyose? Kuki se bagomba kubashyira hanze y'ubutegetsi kuriya inzego zose zigafatwa n'Abatutsi bonyine bakabyemera ni ukubera iki? Kuki rwose bariya bantu batakwisuganya bagakanguka bakavuga bati turabyanze? [... ] Abahutu bari muri kiriya gihugu bavuze bati ntituzasubira ku kazi iminsi 15 biryamiye, (simbabwiye ngo bajye mu muhanda ngo babarase),... iminsi 15 biryamiye! Kuryama byananije nde? Byishe nde? Ibintu byahinduka. ”
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
346 Muri uwo murongo w'ivangura n'amacakubiri, Padiri Nahimana Thomas avuga ko ashyigikiye umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n'abasize bakoze Jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni. Uwo mutwe ubarizwa mu mashyamba ya RDC, u Rwanda ntiruhwema kuvuga ko ari ikibazo ku mutekano w'Abanyarwanda. Icyakora ku bwa Padiri Nahimana we siko abibona. Avuga ko “ FDLR yinyagambuye gato ikagaragaza ko hari ikintu ishobora gukora, ehh !! icyo gihe bavuga bati ibaye ikibazo reka turebe uko twaganira ariko FDLR ntiyigeze itera u Rwanda, ntinatera u Rwanda, nta bwo bazaganira rero. ” Amagambo ya Padiri Nahimana Thomas yuje ihakana n'ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi Mu nyandiko nyinshi n'ibiganiro Padiri Nahimana Thomas yagiye atangira mu bitangazamakuru binyuranye, yakunze guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, adasize gukora mu nkovu abayirokotse. Twavuga nk'aho yigeze kuvuga ko: “Leta ihora itaburura, irataburura ibiki bidashira? Bashyizeho umunsi umwe cyangwa ibiri mu gihugu muti mutaburure abantu bose bapfuye tubashyingure birangire?”Hari kandi n'aho yavuze ko “Uwajya mu mibare iri muri ziriya nzibutso mwakumirwa kuko mwasanga Abatutsi bishwe banditse ku nzibutso barenga miliyoni 20. '' Mu mvugo isesereza ikanapfobya Jenoside, Nahimana Thomas yavuze kandi ko u Rwanda rucuruza amagufa y'inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi. Yabivuze muri aya magambo: “... muri raporo bakoze y'amafaranga yinjijwe n'ubukerarugendo, ngo Gisozi ni hamwe mu hantu nyaburanga hinjije amafaranga menshi mu Rwanda hayinjiriza Leta. Urumva aho tugeze? Ba bandi bavuga ko bacuruza amagufa noneho barabyiyemereye ariko ni nako bimeze. ” -Le Prophete. fr: Umuyoboro wo gukwirakwiza ingenga- bitekerezo ya Jenoside no kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi Ingengabitekerezo y'urwango, ivangura n' amacakubiri, ni byo byagiye biranga inyandiko za Padiri Nahimana zanyuze ku rubuga rwe rwa Le Prophete. fr. Padiri Nahimana Thomas avuga amateka y'u Rwanda atandukanye n'uko azwi kandi yigishwa, wabisesengura neza ugasanga ari 'ukugoreka amateka no
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
347 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi'. Nahimana ashimangira ko kugeza uyu munsi ashyigikiye ibitekerezo bya PARMEHUTU n'ibikorwa byayo mu 1959, amatwara yashyizwe imbere cyane na Kayibanda na Habyarimana. Muri rusange, Padiri Nahimana Thomas ni umwe mu bahakana bakanapfobya Jenoside bazwi ku Isi bakomoka mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu. Imvugo ye yuzuyemo amagambo adaha agaciro Umunyarwanda, avangura Abanya- rwanda, kandi yuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside. Muri Kanama 2016 mu kiganiro Padiri Nahimana Thomas yagiranye n'igitangazamakuru cyitwa “Ikondera Infos ”, yashimangiye ko yanga urunuka Abatutsi n'ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi. -Padiri Rudakemwa Fortunatus Padiri Rudakemwa Fortunatus wahoze ayobora Seminari nto yitiriwe Mutagatifu Aloys i Cyangugu akomoka mu Kagali ka Musebeya, Umurenge wa Nyakabuye, Akarere ka Rusizi. Mu 2004 nibwo yagiye i Burayi avuga ko agiye gusura abavandimwe be. Kuva ubwo ntiyigeze yongera kugaruka mu Rwanda. Azwiho kuba umwe mu bapadiri bashinze igitangazamakuru cya “ Le Prophete. fr ”. Nyuma y'uko Padiri Fortunatus Rudakemwa na Thomas Nahimana batangije urubuga rwa internet bise “ Leprophete- Umuhanuzi. fr ” na “Vertasinfo ”, bamamaye mu gukora inyandiko zisebya u Rwanda, zimakaza urwango no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Nk'uko byagarutsweho na Tom Ndahiro, ku itariki ya 23 Mata 2011, Padiri Rudakemwa Fortunatus yashyize ahagaragara inyandiko yibutsa imikorere y'ikinyamakuru Kangura. Iyo nyandiko yasohotse bucya ari Pasika itangirana izi nteruro: “CDR na FPR ni mahwi. Ndetse benshi bahamya ko FPR irusha CDR ububi. ” Ibyo abivuga nk'ukuri, aho akoresha amagambo yo mu ivanjili, mu rwego rwo kumvisha abasomyi ko urwango yandika rufite inkunga ntagatifu. Niyo mpamvu Padiri Rudakemwa Fortunatus atangaho YESU umugabo ko ibyo avuga ari ukuri, maze agira ati: Aha rero nkaba nagusubirira nanjye mu byo Yezu yabwiye umugaragu w'umuherezabitambo mukuru agira ati 'Niba mvuze nabi, garagaza ikibi mvuze; niba
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
348 kandi mvuze neza, unkubitiye iki?' (Yh 18, 23). 'Nyanga urundi, wimpimbira”592. Padiri Rudakemwa Fortunatus akoresha kandi imvugo zimakaza urwango mu bitabo yandika. Mu gitabo cye yise 'L'Evangilisation du Rwanda (1900-1959)' kivuga ku ruhare rwa Kiliziya mu mateka y'u Rwanda, yavuzemo ko ubwo Umwami Mutara III Rudahigwa yatangaga, Musenyeri Perraudin yabyishimiye, akanatangaza amagambo aryanisha amoko. Igitabo kivuga ko yagize ati “Kayibanda ni Dawidi w'i Kabgayi naho umwami Rudahigwa ni Goliyati w'i Nyanza”. 593 Kuba Padiri Rudakemwa Fortunatus yaragarutse kuri ayo magambo mu gitabo cye, nta kabuza yashakaga gushimangira imvugo ya Musenyeri Perraudin agamije kwerekana uburyo Kayibanda ari umuntu mwiza, mugihe Umwami Rudahigwa yari umugome, umwicanyi. Ibyo bigatuma abasomyi bagwa mu rujijo rwo kumenya aho ukuri guherereye. Kuba Padiri Rudakemwa Fortunatus aha ishingiro CDR, akayishimagiza ayirutisha FPR, ni ikimenyetso kigaragaza urukundo afitiye CDR, agashimagiza ibyakozwe nayo harimo no kuba yarateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyo myumvire ye igaragazwa kandi no kuba ashimagiza Kayibanda uzwiho kuba yarimakaje urwango ku Batutsi, yica benshi muribo, abarokotse arabamenesha bahunga Igihugu. Kayibanda akaba azwi mu mateka y'u Rwanda nk'umwe mu batangije umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibyo byose bishimangirwa kandi n'ibyavuzwe n'abaturage b'aho Padiri Rudakemwa Fortunatus avuka mu Kagari ka Musebaya mu Murenge wa Nyakabuye, barimo n'abavandimwe be, aho ku wa 10 Mata 2016, ubwo bari mu biganiro byo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, bamaganiye kure Padiri Rudakemwa Fortunatus bashinja gushaka kongera kubabibamo ingengabitekerezo ya Jenoside. Abo baturage bavuga ko “batagishaka kumva mu matwi yabo Padiri Rudakemwa Fortunatus ukomoka muri ako kagari kubera ingengabitekerezo ya Jenoside yabagarura mu bihe bibi nk'ibyo banyuzemo ashaka kongera kubabibamo. Ahubwo yafatwa 592 Tom Ndahiro, ku wa 26 Mata 2011 593 Ijambo rya Perezida wa Ibuka, Prof Dusingizemungu Jean Pierre mu muhango wo gushyingura imibiri 359 y'abatutsi bajugunywe mu myobo ine i Ndera, ku wa 24 Kamena 2018
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf
349 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu akabazwa amagambo yirirwa avugira ku mbuga za interineti agamije kongera gucamo Abanyarwanda ibice ”. 594 Padiri Fortunatus Rudakemwa na Padiri Thomas Nahimana bigisha ko habaye Jenoside ebyiri, iyakorewe Abatutsi ikozwe n'ubutegetsi bwariho mu Rwanda, yabangikanye n'indi Jenoside yakorewe Abahutu ikozwe n'ingabo za FPR. Umwanzuro ukaba ko ibyo bice byombi byakoze Jenoside ku mpande zombi bityo uruhare rwabyo rukaba rungana kandi bombi bakaba bagomba kujyanwa mu nkiko mu buryo bungana. Imvugo yabo kandi iragaragaza ko Jenoside yatewe n'intambara ya FPR, ko rero kuba Abatutsi barishwe ntacyo bitwaye kuko bishwe ari ukuryozwa ibyo bo ubwabo bakoze. -Padiri Murengerantwari Théophile Padiri Murengerantwari Théophile akomoka mu yahoze ari Komini Gafunzo, Perefegitura ya Cyangugu. Ni mwene Karorero Charles wari Burugumesitiri wa Komini Gafunzo mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa. Asigaye aba muri Canada, aho yashinze ishyaka rya politiki ryitwa MDPR595-INTIGANDA, ashyiraho n'urubuga rwa interneti rwitwa “Le Mediateur Umuhuza ”. Kimwe na Padiri Nahimana Thomas na Padiri Rudakemwa Fortunatus, Padiri Murengerantwari Théophile azwi kuba umwe mu bapadiri bakomoka muri Diyosezi ya Cyangugu bakwirakwiza urwango n'amacakubiri. Abinyujije ku rubuga rwe Le Mediateur Umuhuza, Padiri Murengerantwari Théophile akwirakwiza inkuru ziharabika Leta y'u Rwanda, zikwirakwiza politiki mbi z'amacakubiri, inzangano no kugandisha abo yita abayoboke be. Agamije gukomeza guhembera urwango n'amacakubiri mu Banyarwanda, Padiri Murengerantwari Théophile yamamaje igitekerezo cy'uko u Rwanda rwayoboka ubwami bugendeye ku itegekonshinga. Ibyo byatumye ashinga ishyaka rya politiki yise MDPR-INTIGANDA, rigamije kumvikanisha ibitekerezo bye bishishikariza abantu ibijyanye n'ubwami bugendeye ku itegekonshinga. Mu butumwa atanga abinyujije ku rubuga 594 Ibiganiro byo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, Nyakabuye, Rusizi, ku wa 16 Mata 2016 595 MDPR-INTINGANDA= Mouvement Démocratique du Peuple pour la Réconciliation
CNLG_jenoside_cyangugu.pdf