text
stringlengths 0
5.99k
| source
stringclasses 14
values |
---|---|
[AUTHOR NAME] 1 Intaganzwa za Kirehe: Iterambere ryihuse kandi rirambye + AGATABO MPINE KU NGENGO Y'IMARI N'IMIHIGO 20 21-2022 Ukwakira 2021 REPUBURIKA Y'U RWANDA INTARA Y'IBURASIRAZUBA AKARERE KA KIREHE | AKARERE_KIREHE_imihigo_ingengo_kirehe.pdf |
[AUTHOR NAME] 2 Intaganzwa za Kirehe: Iterambere ryihuse kandi rirambye IMIHIGO N'INGENGO Y'IMARI BY'AKARERE KA KIREHE I. IJAMBO RY'UMUYOBOZI W'AKARERE Intaganzwa za Kirehe, Mu izina ry' Ubuyobozi bw'Akarere ka Kirehe no mu izina ryanj ye bwite, Twishimiye kubagezaho agatabo kazabafasha kumenya ingengo y'imari n'imihigo y'Akarere kazashyira mu bikorwa mu mwaka wa 20 21/2022. Intego y'aka gatabo ni ukugira ngo abaturage bamenye ingengo y'imari n'imihigo bizashyirwa mu bikorwa, kugira ngo buri muturage ayigire iye nde tse afashe n'ubuyobozi kuyishyira mu bikorwa. Kumenya ingengo y'imari n'imihigo bizatuma abaturage bamenya imisoro bat anga uburyo ikoreshwa, bityo barusheho kugira uruhare mu bikorwa bikorerwa mu Karere ka Kirehe. Sinaso za nta bashimiye uruhare mugira mu ishyirwa mu bikorwa ry'ingengo y'imari, kwesa imihigo no mu iterambere ry'Igihugu cyacu. Nizeye ntashidikanya ko muzagira uruhare rugaragara mu gufasha Ubuyobozi gushyira mu bikorwa imihigo igamije guteza imbere imibereho myiza y' Abanyarwanda. MUZUNGU Gerald Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe | AKARERE_KIREHE_imihigo_ingengo_kirehe.pdf |
[AUTHOR NAME] 3 Intaganzwa za Kirehe: Iterambere ryihuse kandi rirambye II. IMITERERE Y'AKARERE Akarere ka Kirehe ni kamwe mu turere turindwi tugize Intara y'Iburasirazuba. Akarere ka Kirehe gaherereye iburasirazuba bw'igihugu cy'u Rwanda ku birometero 133 uvuye mu muj yi wa Kigali. Ibiro by'Ubuyobozi bw'Akarere ka Kirehe bi ri mu murenge wa Kirehe, Akagari ka Nyabikokora mu mudugudu wa Bwiza. Akarere ka Kirehe gafite Imirenge 12, Utugari 60 n'Imidugudu 612. Umugezi w'Akagera ukoze umupaka hagati y'Akarere n'i gihugu cya Tanzaniya mu burasirazuba Mu majyepfo y'Akarere, Akarere gahana imbibi n'igihugu cy'u Burundi. Akarere gahana imbibi kandi n'Akarere ka Ngoma mu burengerazuba, mu majyaruguru y'akarere hakaba akarere ka Kayonza. | AKARERE_KIREHE_imihigo_ingengo_kirehe.pdf |
[AUTHOR NAME] 4 Intaganzwa za Kirehe: Iterambere ryihuse kandi rirambye IKARITA Y'AKARERE KA KIREHE Akarere ka Kirehe gatuwe n'i ngo 97,469. Izo ngo zigizwe n' abaturage 415,664. Muri bo, abagabo ni 210,979 (51%) naho abagore bakaba 204,685 (49%). Mu karere ka Kirehe Abana bari munsi y'imyaka itanu ni 34,322 bakaba bangana na 8% by'abaturage bose batuy e akarere. Muri abo bana, abafite ikibazo cy' igwingira ni 22. 4%. Ibi bikaba bidusaba kurwanya imirire mibi tugaburira abana bacu ind yo yuzuye. Abana batarengeje imyaka 18 ni 173,215 bangana na 42%. Urubyiruko ruri mu Karere (abafite imyaka iri hagati ya 16 na 30 ) ni 110,062 rungana na 29 %. Abaturage bafite imbaraga zo gukora ni ukuvuga abari hagati y'imyaka 18 na 65 ni 224,580 bangana na 54%. | AKARERE_KIREHE_imihigo_ingengo_kirehe.pdf |
[AUTHOR NAME] 5 Intaganzwa za Kirehe: Iterambere ryihuse kandi rirambye Mu rwego rwo kwegereza ubuvuzi a baturage, Akarere ka Kirehe gafite ibitaro by'Akarere, ibigo nderabuzima 1 7 n'ibigo by'ubuvuzi bitanga ubuvuzi bw'ibanze (Poste de sant é) 37. Ibi bigo by'ubuzima bitanga serivisi nziza ku baturage bityo, abagore babyarira kwa muganga bakaba bagera kuri 96%. Mu burezi, akarere ka Ki rehe gafite ibigo by' amashuri abanza Ibigo by'amashuri 1 19 harimo abanyeshuri:107,383 (abahungu: 54,067 naho abakobwa: 53,316). Ibigo by'amashuri yisumbuye ni 63 harimo abanyeshuri 23,568 (abahungu:11,711 naho abakobwa:11,857). Ibigo by'amashuri y'imyuga (TVET) ni 6 arimo abanyeshuri: 1,493 (abahungu: 879 abako bwa: 614). 65% by'ingo zituye akarere ka Kirehe zifite umuriro w' amashan yarazi naho ingo zingana na 78% zikoresha amazi asukuye. Kugira ngo duter e imbere turasabwa kongera ingufu mu byo dukora twibumbira mu makoperative duhinga kijyambere dukoresha imbuto z'indobanure ndetse n'ifum bire kugira ngo turwanye ubukene. Mu karere ka Kirehe 44. 6% by'ingo ziri munsi y'umurongo w'ubukene naho 18. 5% zikaba ziri munsi y'umurongo w'ubukene bukabije. III. AMAHIRWE WASANGA MU KARERE KA KIREHE Akarere ka Kirehe gafite amah irwe menshi y'ishoramari mu bintu bitandukanye byatuma umubare w'abashoramari wiyongera. Muri byo twavuga: ubuhinzi n'ubworozi, umutungo kamere, ubukerarugendo (ahantu nyaburanga), ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ibikorwaremezo. III. 1 UBUHINZI N'UBWOROZI Akar ere ka Kirehe ni Akarere kagizwe n'ubutaka bwera kandi buberanye n'ubuhinzi n'ubworozi. Akarere kandi gafite ibishanga bitunganyijwe bihingwamo umuceri ndetse n'imboga. Ni akarere keramo ibihingwa by'ingenzi bikurikira: kawa, ibigori, urutoki, umuceri, ibi shyimbo, imyubati, inanasi, imboga n'imbuto. Mu karere kandi hari inganda nto zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi: umusaruro w'ibigori, urutoki n'umuceri bityo umusaruro ukongererwa agaciro. Ubuhinzi bw'ibihingwa ngengabukungu bwibanda cyane cyane kuri kawa, imboga n'imbuto. | AKARERE_KIREHE_imihigo_ingengo_kirehe.pdf |
[AUTHOR NAME] 6 Intaganzwa za Kirehe: Iterambere ryihuse kandi rirambye Mu bworozi akarere ka Kirehe kagaragaramo amatungo maremare, amagufi n'amato y ororerwa mu mirenge yose ikagize. III. 2 UMUTUNGO KAMERE Akarere ka Kirehe gafite a mabuye n'ibirombe by'imicanga biko reshwa mu bwubatsi butandukanye. Mu mureng e wa Mahama, hari u rutare rubyazwamo amakaro. Harateganywa kandi ko ibitare bya Nyarubuye byazabyamo ibirahure bikoreshwa mu bwubatsi bw'inzu. III. 3 UBUKERARUGENDO Akarere ka Kirehe gafite ibintu nyaburanga bitandukanye. Muri byo twavuga : 1. Amasumo ya Rusumo mu mirenge ya Kigarama na Nyamugali 2. Ibitare bya Nyarubuye 3. Urutare rwa Muzungu ruri mu murenge wa Mahama 4. Ibiyaga bya Rwampanga na Nasho 5. Udusozi tw'Amabere y'Inkumi 6. Imisozi ya Cyanjuna III. 4 UBUCURUZI BWAMBUKIRANYA IMIPAKA Akarere ka Kirehe gahana imipaka n'ibihugu by'u Burundi na Tanzaniya bityo kakaba gafite amahirwe mu bucuruzi bwambukiranya imipaka ku nyungu z'umuturage. Mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ku mupaka wa Rusumo hubatswe isoko ryambukiranya imipaka rizajya rikorerwamo n'abac uruzi b'ingeri zitandukanye. Ni uburyo bwiza bwo guhanga imirimo mishya no guteza imbere ubucuzi bwambukiranya imipaka kugira ngo habe urujya n'uruza rw'ibucuzwa by'imbere mu gihugu ndetse n'ibiturutse hanze y'igihugu mu buryo bworoshye kandi bwihuse. III. 5 IBIKORWAREMEZO Mu rwego rwo koroshya ubuhahirane no kugeza ibicuruzwa ku isoko, akarere ka Kirehe gakomeje gushyira imbaraga mu kubaka imihanda. Mu mwaka wa 2021/2022, harateganywa ko umuhanda wa Cyunuzi-Gahara uzashyirwamo kaburimbo. Haziyongeraho imihanda ikorwa ku buryo bwa VUP mu mirenge itandukanye. | AKARERE_KIREHE_imihigo_ingengo_kirehe.pdf |
[AUTHOR NAME] 7 Intaganzwa za Kirehe: Iterambere ryihuse kandi rirambye Hakozwe igishushanyo mbonera cy'umujyi wa Nyakarambi mu mirenge ya Kigina na Kirehe hagamijwe kunoza imyubakire ijyanye n'icyerekezo cy'Igihugu. Ubu harimo gukorwa km 4. 5 z'imihanda ya kaburimbo Hagamijwe guteza imbere ubucuruzi, hubatswe a masoko atandatu mu mirenge ya Gahara, Gatore, Kigina, Musaza, Nasho na Nyamugali Ku birebana n'ingo zifite amashanyarazi, twavuye kuri 0% muri 201 0 tukaba tugeze kuri 65% mu mwaka wa 2021 IV. INGENGO Y'IMARI Y'UMWAKA WA 2021-2021 Kugira ngo akarere ka Kirehe gashobore gu shyira mu bikorwa gahunda y'ibikorwa b y'umwaka (action plan) kazakoresha ingengo y'imari ingana na miliyari makumyabiri n'eshatu, miliyoni magana atanu mirongo n'umunani, ibihumbi magana atandatu mirongo inani na bitatu na magana inani mirongo ine n'umunani (23,558,683,848 Rfw). Ingengo y'imari izakoreshwa mu mwaka wa 2021-2021 iri mu byiciro bitatu by'ingenzi ari byo: amafaranga atangwa na Leta y'u Rwanda, amafaranga a tangwa n'abaterankunga n'amafaranga aturuka mu misoro yinjizwa n' akarere. INGENGO Y'IMARI IZAKORESHWA MWAKA WA 2021/2022 IKUBIYE MURI IYI MBONEHAMWE No IBIKORWA INGENGO Y'IMARI IJANISHA 1 Uburezi 10,296,811,317 43. 7% 2 Ubutegetsi na serivise zitangwa mu Karere 2,844,751,245 12. 1% 3 Amazi isuku n'isukura 2,293,090,309 9. 7% 4 Ubuzima 1,964,273,270 8. 3% 5 Gukora imihanda 1,657,442,242 7. 0% 6 Gufasha abatishoboye 1,596,111,006 6. 8% 7 Ubuhinzi n'ubworozi 983,862,630 4. 2% 8 Kubungabunga ibidukikije 822,401,163 3. 5% 9 Amashanyarazi 482,998,132 2. 1% 10 Guteza imbere abikorera 238,503,717 1. 0% 11 Imiturire n'imicungire y'ubutaka 200,000,000 0. 8% 12 Imiyoborere myiza 151,678,150 0. 6% 13 Urubyiruko, umuco na siporo 93,760,667 0. 4% IGITERANYO 23,558,683,848 100% | AKARERE_KIREHE_imihigo_ingengo_kirehe.pdf |
[AUTHOR NAME] 8 Intaganzwa za Kirehe: Iterambere ryihuse kandi rirambye III. 2 BIMWE MU BIKORWA BY'INGENZ I BIZAKORWA MU MWAKA WA 20 21-2022 No UMUSHINGA INGENGO Y'IMARI 1. Koroz a abatishoboye muri gahunda ya Girinka 104,000,000 2. Gukora amaterasi ndinganire 40,000,000 3. Kunganira abahinzi kubona imashini zuhirira imyaka imusozi 150,000,000 4. Kunganira abahinzi kubona imbuto z'indobanure 252,720,028 5. Kunganira abahinzi kubona ifumbire 220,749,728 6. Gukora km 4. 5 za kaburimbo mu mujyi wa Nyakarambi 1,654,587,245 7. Gukora umuhanda wa kaburimbo Cyunuzi-Gahara-Rwagitugusa (21. 58 km) 1,250,000,000 8. Kubaka ibigega b ifata amazi y'imvura azakoreshwa mu kuhira imyaka 260,454,886 9. Gutera amashyamba 213,372,677 10. Gufata neza imihanda binyuze muri gahunda ya VUP 212,124,705 11. Gushyigikira imishinga y'abikorera 212,353,717 12. Gusana Agakiriro mu murenge wa Kirehe 21,000,0 00 13. Gusana no kwagura umuyoboro w'amazi wa Gakirarugo mu murenge wa Nyarubuye 1,043,090,309 14. Kwagura uruganda rutunganya amazi rwa Mahama 1,250,000,000 15. Kugeza amazi ku kigo nderabuzima cya Ntaruka mu murenge wa Nasho 26,000,000 14. Kubaka ibyumba by'ama shuri 70 n'ubwiherero 108 593,847,962 15. Kubaka ishuri rizigisha imyuga mu murenge wa Musaza 886,612,348 16. Kubaka ishuri rizigisha imyuga mu murenge wa Nyamugali 400,000,000 17. Kubaka ishuri rizigishirizwamo gutunganya ibikomoka ku mpu mu murenge wa Gatore 50,502,692 18. Gutanga inkunga y'ingoboka igenewe abatishoboye 481,033,434 19. Gutanga inkunga y'ingoboka igenewe abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi 81,600,000 20. Kwagura ibitaro by'Akarere biri mu murenge wa Kirehe 600,000,000 21. Gusana inzibutso zishyinguyemo abazize jenoside yakorewe Abatutsi (Rugarama/Mushikiri na Nyabitare/Nyarubuye) 15,000,000 22. Gutera inkunga amakipe atandukanye 63,500,000 23. Gutera inkunga imikino y'abafite ubumuga 8,600,000 Igiteranyo 10,091,149,731 | AKARERE_KIREHE_imihigo_ingengo_kirehe.pdf |
[AUTHOR NAME] 9 Intaganzwa za Kirehe: Iterambere ryihuse kandi rirambye III. 2 UBWIYO NGERE BW' INGENGO Y'IMARI MU MYAKA ITAN U Nk'uko bigaragara, kuva mu mwaka wa 201 7-2018 kugeza mu mwaka wa 2021-2022, ingengo y'imari yariyongereye iva kuri 13,802,891,235 igera 23,558,683,848 : hiyongereyeho 9,755,792,613 bingana na 71% IMIHIGO Y'AKAR ERE KA KIREHE Y'UMWAKA WA 2021/2022 Akar ere ka Kirehe gafite imihigo 97 igabanyije mu nkingi zikurikira: No INKINGI UMUBARE W'IMIHIGO INGENGO Y'IMARI Ubukungu 31 2,161,231,858 Imibereho myiza 51 10,660,157,545 Imiyoborere myiza 15 107,959,398 Igiteranyo 97 12,929,348,801 | AKARERE_KIREHE_imihigo_ingengo_kirehe.pdf |
[AUTHOR NAME] 10 Intaganzwa za Kirehe: Iterambere ryihuse kandi rirambye Kugira ngo iyi mihigo ishyirwe mu bikorwa hazifashishwa ingengo y'Imari ku buryo bukurikira: IMIHIGO Y'INTAGANZWA ZA KIREHE, UMWAKA WA 2021/2022 No UMUHIGO INGENGO Y'IMARI AHO INGENGO Y'IMARI IZATURUKA AHO BIZAKORERWA I. INKI NGI Y'ITERAMBERE RY'UBUKUNGU 1. UBUHINZI 1. Guhinga ibihingwa byatoranyijwe ku buso bugari buhuje Ibigori: 26,272 ha Ibishyimbo: 34,338 ha Umuceri: 1,632 ha Imyumbati: 800 ha Soya: 600 ha 46,402,213 MINAGRI Imirenge yose 2. Hazongerwa umusaruro w'ubuhinzi hakoreshwa imbuto z'indobanure Imbuto y'ibigori: 126,728 kg Imbuto ya Soya: 21,600 kg 192,720,028 MINAGRI Imirenge yose 3. 2 Hazongerwa umusaruro w'ubuhinzi hakoreshwa ifumbire mvaruganda: DAP: 338,178 Kg UREA: 203,738 Kg NPK: 24,336 Kg KCL+Blends: 59,389 Kg 160,749,728 MINAGRI Imirenge yose 4. Hazakorwa imirwanyasuri kuri ha 500 66,053,702 MINAGRI Nasho, Mpanga na Mahama 5. 4 Hazakorwa amaterasi ndinganire kuri ha 25 55,739,207 MINAGRI Nasho 6. 5 Kuhirira imyaka imusozi hakoreshejwe moteri 150,000,000 MINAGRI Imire nge yose 2. UBWOROZI 7. Gutera intanga inka 3,255. 8,229,672 MINAGRI Imirenge yose | AKARERE_KIREHE_imihigo_ingengo_kirehe.pdf |
[AUTHOR NAME] 11 Intaganzwa za Kirehe: Iterambere ryihuse kandi rirambye No UMUHIGO INGENGO Y'IMARI AHO INGENGO Y'IMARI IZATURUKA AHO BIZAKORERWA 8. Kubarura inyana 1,000 zavutse ku nka zatewe intanga 16,138,427 MINAGRI Imirenge yose 9. Gukingira inka indwara z'ibyorezo (uburenge, igifuruto, ubutaka, amakore n'ubuganga) Imirenge yose 3. GUTEZA IMBERE IBYOHEREZWA MU MAHANGA 10. Kongera umusaruro wa kawa 1,722,562 MINAGRI Imirenge yose urete Mahama na Nyamugali 11. Guhinga imbuto n'imboga ku buso bungana na toni 1,000 Imirenge yose 4. GUTEZA IMBERE UBUCURUZI NA GAHUNDA YO GUH ANGA IMIRIMO 12. Guhanga imirimo ingana na 4,500 --Imirenge yose 13. Guherekeza imishinga mito n'iciriritse 3,500,000 Akarere Imirenge yose 14. Gutangiza isoko ryambukiranya umupaka rya Rusumo --Kigarama 5. KUGEZA IBIKORWAREMEZO AHANTU HAFITIYE ABATURAGE INYU NGU RUSANGE 15. Kugeza umuriro w'amashanyarazi ahantu 8 hafitiye abaturage inyungu rusange 482,998,132 Akarere Mpanga, Nasho, Kigarama, Nyamugali na Nyarubuye 16. Gutanga amazi ahantu 8 hafite inyungu rusange 33,805,066 Akarere Gahara 6. IMIHANDA 17. Gukora km 4. 5 za kaburimbo mu mujyi wa Nyakarambi 1,253,918,774 RTDA Kirehe 18. Gusana km 2. 5z' umuhanda Rwantonde-Umubano 10,172,586 Akarere Gatore 19. 1 2 Gusana km 3 z'umuhanda wa Kimeya-Gicuma 17,606,301 Akarere Musaza 20. Gusana km 4 z'umuhanda wa Nyakabungo-Rudandi 25,315,677 Akarere Mpanga 21. Gusana km 2 z'umuhanda wa Bisagara-Rugarama 21,646,316 Akarere Mushikiri 22. gusana km 1. 5 z'imihanda yo mu gishushanyo mbonera cy'Akarere 9,891,021 Akarere Kirehe 23. Gusana km 2 z'umuhanda wa Nyakibande-Nyagasozi 20,341,644 Akarer e Kigina 24. Kubaka umuferege wa m500 n'ibiraro 5 98,084,000 FAO Mpanga 7. GUTEZA IMBERE GAHUNDA YA EJO HEZA 25. Abanyamuryango bashya 33,856 bazizigamira muri gahunda ya Ejo Heza 3,000,000 Akarere Imirenge yose 26. Abaturage bazizigamira muri gahunda ya Ejo Heza amafaranga angana na miliyoni magana atatu Imirenge yose | AKARERE_KIREHE_imihigo_ingengo_kirehe.pdf |
[AUTHOR NAME] 12 Intaganzwa za Kirehe: Iterambere ryihuse kandi rirambye No UMUHIGO INGENGO Y'IMARI AHO INGENGO Y'IMARI IZATURUKA AHO BIZAKORERWA 8. IBIDUKIKIJE N'UMUTUNGO KAMERE 27. Kubaka ibigega bifata amazi y'imvura azakoreshwa mu kuhira imyaka 260,454,886 FONERWA Mahama 28. Gutera ibiti bivangwa n'imyaka ku buso bwa Ha 1935 86,074,706 REMA & RFA Nyarubuye na Nyamugali 29. Gutera amashyamba ku buso bwa Ha 531 195,943,965 REMA & RFA Mpanga, Nyarubuye, Nyamugali, Kigarama 30. Gutera ibiti ku muhanda wa km 10 37,500,000 RFA Nyamugali na Mahama 31. Gutanga amashyiga ya Canar umwe ku ngo 15,000 zit ishoboye ziri mu cyiciro cya mbere (I) n'icya kabiri (II) cy'ubudehe 37,500,000 REDO Imirenge yose II. INKINGI Y'ITERAMBERE RY' IMIBEREHO MYIZA Y'ABATURAGE 9. KURENGERA ABATISHOBOYE 32. 1 4 Guha abagenerwabikorwa 3,582 ba VUP inkunga y'ingoboka 557,280,172 Akarere Imirenge yose 33. Gutanga akazi muri gahunda ya VUP y'imirimo y'amaboko isanzwe ku bagenerwabikorwa 1,427 227,439,138 Akarere Imirenge yose 34. Gutanga akazi muri gahunda ya VUP y'imirimo y'amaboko yoroheje ku bagenerwabikorwa 1,431 212,124,706 Akarere Imirenge yose uretse Kigarama na Nasho 35. Guhembera ku gihe abagenerwabikorwa ba VUP Imirenge yose 36. Gutanga inguzanyo ku baturage 1,544 muri gahunda ya VUP Imirenge yose 37. Kwishyuza inguzanyo za VUP zatanzwe mu mwaka wa 2019-2021 Imirenge y ose 38. Guha ubufasha bukomatanyije ingo zitishoboye 66,146,432 Akarere Imirenge yose 39. Guhembera ku gihe abagenerwabikorwa ba FARG bahabwa inkunga y'ingoboka isanzwe n'iyihariye 86,640,000 Akarere Imirenge yose 40. Koroza imiryango 800 ikennye binyuze muri gahunda ya Girinka 122,400,000 Akarere Imirenge yose 41. Gutera inkunga amakoperative 4 y'abantu bafite ubumuga 4,000,000 Akarere 42. Gutanga insimburangingo n'inyunganirangingo ku bantu bafite ubumuga 3,997,200 Akarere Imirenge yose 10. UBUZIMA 43. Kwipimisha inda inshuro enye ku bagore batwite Imirenge yose 44. Kuboneza urubyaro, Imirenge yose 45. Kubyarira kwa Muganga Imirenge yose | AKARERE_KIREHE_imihigo_ingengo_kirehe.pdf |
[AUTHOR NAME] 13 Intaganzwa za Kirehe: Iterambere ryihuse kandi rirambye No UMUHIGO INGENGO Y'IMARI AHO INGENGO Y'IMARI IZATURUKA AHO BIZAKORERWA 46. Gusuzuma abaturage indwara y'umwijima wo mu bwoko bwa C 47. Gusuzuma abaturage indwara zitandura Imirenge yose 48. Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'ingamba zo kwirinda no kurwanya COVID-19 Imirenge yose 49. Kubaka amavuriro y'ingoboka ya Cyunuzi na Mwoga Gatore na Mahama 50. Gukurikirana ko amavuriro y'ibanze akora neza Imirenge yose 51. Gutanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza Imirenge yose 11. KURWANYA IMIRIRE MIBI 52. Gupima abana bari munsi y'imyaka itanu harebwa uko bahagaze mu mirire mibi Imirenge yose 53. Kuvura abana bari munsi y'imyaka itanu imirire mibi Imirenge yose 54. Gupima igwingira ry'abana hakoreshewe agasambi Imirenge yose 55. Kugabanya igwingira mu bana bari munsi y'imyaka 2 Imirenge yose 56. Gushyira mu ngo mbonezamikurire abana bari hagati y'imyaka 3 kugeza kuri 6 Imirenge yose 57. Gusura no guhugura ababyeyi bafite abana bafite amezi 0-35 kuri gahunda mbonez amikurire Imirenge yose 58. Ingombonezamikurire zikora neza Imirenge yose 12. UBUREZI 59. Kubaka ibyumba by'amashuri 70 n'ubwiherro 108 593,847,962 MINEMA Mushikiri, Kigina, Nyarubuye, Mahama, Nyamugali, Kigarama, Mpanga 60. Kubaka ishuri ryigishirizwamo gutu nganya ibikomoka ku mpu 56,000,000 Akarere Gatore 61. Kubaka ishuri ry'imyuga 886,612,348 MINEMA Musaza 62. Gushyira amakuru y'ibigo by'amashuri muri SDMS 1,901,454 Imirenge yose 63. Kuzamura imitsindire muri mu mashuri abanza 8,144,433 Akarere Imirenge yos e 64. Kuzamura imitsindire muri mu mashuri yisumbuye Imirenge yose 65. Kuzamura imitsindire muri mu mashuri y'imyuga Imirenge yose 66. Gukurikirana ubwitabire bw'abanyeshuri bo mu mashuri abanza, ay'imyuga n'ayisumbuye Imirenge yose | AKARERE_KIREHE_imihigo_ingengo_kirehe.pdf |
[AUTHOR NAME] 14 Intaganzwa za Kirehe: Iterambere ryihuse kandi rirambye No UMUHIGO INGENGO Y'IMARI AHO INGENGO Y'IMARI IZATURUKA AHO BIZAKORERWA 67. Kohereza abanyeshuri bashya 4,000 mu mashuri y'incuke Imirenge yose 68. Guhembera abarimu ku gihe 5,410,422,359 Akarere Imirenge yose 69. Guha ibigo by'amashuri capitation grant na school feeding ku gihe 769,658,411 Akarere Imirenge yose 70. Kwigisha abakuze 2,123 14,727,707 Akare re Imirenge yose 13. GUKWIRAKWIZA AMASHANYARAZI MU NGO 71. Kugeza umuriro w'amashanyarazi ku ngo 3,000 482,998,132 Akarere Imirenge yose 72. Kugeza umuriro w'amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba ku ngo 1,500 Imirenge yose 14. AMAZI, ISU KU N'ISUKURA 73. Gusana n o kwagura umuyoboro w'amazi wa Gakirarugo 952,185,243 Akarere Nyarubuye na Mpanga 74. Gufata neza amavomo rusange Imirenge yose 15. GUKEMURA IBIBAZO BIBANGAMIYE IMIBEREHO MYIZA Y'ABATURAGE 75. Gusana amacumbi y'abatishoboye 95 Imirenge yose 76. Gusana ubwihere ro bw'imiryango 141 Nasho 16. GUTEZA IMBERE UBURINGANIRE N'UMURYANGO 77. Gukurikirana imikorere y'Umugoroba w'Imiryango 2,596,154 Akarere Imirenge yose 78. Gukura abana mu buzererezi bagasubizwa mu miryango 1,000,000 Akarere Imirenge yose 79. Gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu bigo ngororamuco 1,500,000 Akarere Imirenge yose 80. Gusubiza mu ishuri abangavu babyaye Akarere Imirenge yose 81. Kubaka ik igo kinyurwamo by'igihe gito 30,000,000 Akarere Nyarubuye 82. Gukurikirana imikorere ya Komite zishinzwe kurwanya i mirimo mibi ikoreshwa abana 4,290,000 Akarere Imirenge yose III. INKINGI Y'IMIYOBORERE MYIZA 17. KWEGEREZA ABATURAGE UBUYOBOZI 3. Gukemura ibibazo by'Abaturage 5,486,000 Akarere Imirenge yose 4. Gushishikariza abaturage gusaba serivisi za Leta hakoreshejwe Irembo Imirenge yose 5. Kwandika mu bitabo by'irangamimerere abavutse, abitabye Imana, abashyingiwe n'abatandukanye Imirenge yose 6. Kugira Umudugudu, Akagari n'Um urenge Ntangarugero, Imirenge yose 7. Kubaka ibiro by'utugari twa Gasarabwayi na Kagasa Muaza n a Nyamugali 8. Itorero ry'Umudugudu rikora neza 8,292,600 Akarere Imirenge yose 9. Itorero rikora neza mu bigo by'amashuri Imirenge yose | AKARERE_KIREHE_imihigo_ingengo_kirehe.pdf |
[AUTHOR NAME] 15 Intaganzwa za Kirehe: Iterambere ryihuse kandi rirambye No UMUHIGO INGENGO Y'IMARI AHO INGENGO Y'IMARI IZATURUKA AHO BIZAKORERWA 10. Gutanga ibiganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda Imirenge yose 18. UBUTABERA 11. Kurangiza imanza zaciwe n'inkiko cya ngwa Abunzi 1,000,000 Akarere Imirenge yose 12. Gukemura ibibazo by'abaturage hifashishijwe Abunzi 7,305,000 Akarere Imirenge yose 19. IMISORO N'AMAHORO 13. Kwinjiza imisoro n'amahoro agera ku mafaranga 1,256,827,002 73,733,490 Imirenge yose 20. IMICUNGIRE MYIZA Y 'UMUTUNGO WA LETA 14. Kwishyuza amafaranga akomoka ku manza Leta yatsinze Imirenge yose 15. Gushyira mu bikorwa ibyemezo by'umugenzuzi w'imari ya Leta Imirenge yose 16. Gukora ubugenzuzi bw'imicungire y'umutungo wa Leta 5,600,000 Akarere Imirenge yose 17. Gukoresha uburyo bwo kwigenzura no kwigiranaho mu mirenge, mu tugari, mu bigo by'amashuri, mu bigo nderabuzima, muri SACCO n'amasanteri y'ubucuruzi hagamijwe kunoza serivisi zihabwa abaturage Imirenge yose IV. UKO AKARERE KESHEJE IMIHIGO MU MYAKA 5 ISHIZE Umwaka Amanota Umwanya 14/15 77. 40% 13 15/16 74. 61% 16 16/17 79. 39% 7 17/18 71. 30% 13 19/20 72% 10 V. UMWANZURO Ubuyobozi bw'akarere burashimira uruhare rw'abaturage, abikorera, abafatanyabikorwa mu ishyirwa mu bikorwa r y'imihigo. Tuboneyeho no kubasaba kongera ingufu mu gushyira mu bikorwa imihigo y'uyu mwaka | AKARERE_KIREHE_imihigo_ingengo_kirehe.pdf |
Ibibazo bikunze kubazwa Italiki: 15. 04. 2020 Inyunganizi ya leta ku bikorera. Muri ibi bihe bya COVID-19, BPN irimo kukorana na ba Rwiyemezamirimo 150 ikurikirira hafi amakuru yabo. Muri iyi dokima dusubiza ibibazo byagiye bibazwa n'aba rwiyemezamirimo benshi. Tuzajya dukomeza twongeremo amakuru mashya, tunayabagezeho. Niba ufite ikibazo runaka cyangwa se igisubizo cygirira bagenzi bawe akamaro, nti ushidikanye kubimenyesha Coach wawe muli BPN. Ese hari inyunganizi yabaho ishobora kudufasha gukomeza tukagumana abakozi bacu? Nubwo kuguma mu rugo kubera COVID-19 ari ikibazo kiremereye ubukungu bw' isi yose, nibwo buryo bwonyine ibihugu bishobora kwirinda ikwirakwira rya Coronavirusi. Kuri ba rwiyemezamirimo, ni ibihe biteye impagaragara kandi n' ubu ntawuramenya igihe bizarangirira. Benshi muri mwe bahuye n' igabanyuka ry' igicuruzo ndetse bamwe byarahagaze burundu. Ikindi, ni ngombwa gushaka igisubizo cy' ukuntu bagumana abakozi babo. Inkuru nziza ni uko u Rwanda ruri mu bihugu birimo bikora umurimo mwiza mu kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 rukaba runitaye ku baturage barwo muri ibi bihe by' akaga. U Rwanda rwashyizeho itsinda ry' abakangurambaga ku rwego rw' igihugu harimo Minisiteri y' Imari, Minisiteri y' Ubucurzi n' Inganda, Ikigo cy' Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) n' Urugaga rw' Abikorera (PSF), barimo bakurikiranira hafi ingaruka ku bukungu bw' u Rwanda bakaba banatanga ibitekerezo ku bisubizo bumva bikwiriye. Iryo tsinda rizatanga imyanzuro kubijyanye n' uko ubukungu bwazahuka bukongera bukiyubaka nyuma y' ibi bihe byo kuguma mu rugo, igihe ingaruka zose zizashobora gusesengurwa zikagaragara. Hari ikintu kimwe kimaze gisobanuka uyu munsi: Kuguma abakozi bahembwa ni kimwe mu bintu byarinda ihungabana rikomeye ry' ubukungu. Bamwe mu babyemera harimo ikinyamakuru cyitwa Bloomberg gishishikariza icyo kintu nk' igisubizo nomero ya mbere cyo kuzahura ubukungu kuko iyo uhembye abakozi uba ubahaye ubushobozi bwo gukomeza kugura ibyo bari basanzwe bagura, bigatuma ya mafaranga aguma agaruka mu bigo byikorera bigatuma bishobora kwongera gukora. Iki gisubizo benshi muri mwe, igihe mwaganiraga n' abakozi ba BPN bashinzwe iherekeza, nicyo bakomojeho nk' igisubizo mwahitamo. Ubu leta y' u Rwanda nayo igifata nk' ikintu cyihutirwa kurusha ibindi. Hafashwe icyemezo ko hazaba isonerwa ry ' imisoro ku mishahara yose izarihwa muri iki gihe cyo kuguma mu rugo guhera mu kwezi kwa kane. BPN irimo irakoranira hafi na RDB na PSF muri ibi bihe bikomeye. BPN ishobora kubafasha gusaba gusonerwa iyo misoro igihe mwaba muteganya kwishyura imishahara y' ukwezi kwa kane. Tuzaboherereza vuba email ikubiyemo ibikenewe kubyo mugomba gukora kugira ngo mwemererwe iryo sonerwa. Niba mwifuza gukorana na BPN kuri icyo, muzegere abaherekeza banyu muri BPN. Turifuza kubashishikariza muri ibi bihe bigoye gukomera ku mahame n' indagagaciro zanyu bwite n' iz' ibigo byanyu. Ku bisubizo muzashyira mu bikorwa, muzazirikane ku mibererho myiza y' abakozi banyu ndetse n' abandi. Turabizi neza ko bitoroshye. BPN ibereye hano mwebwe. Mukomere! Mwirinde! Inama yatanzwe n'umurwiyemezamirimo, kubwacu twese: “Muli ibi bihe turimo, twirinde kwitekereza. Mureke duharanire imirimo twahanze. Abakozi bacu badutezeho ko tubabonera ibisubizo. Nitwe bareba nta wundi. Ntitugwe mu mutego rero. Duharanire ibishoboka byose, byafasha abantu badukoreye, bakubaka ibigo byacu. ” | BPN_inyunganizi_abakozi.pdf |
1/3 Frequently Asked Questions Date: 21. 04. 2020 Abandi ba rwiyemezamirimo baravuga iki? Muri ibi bihe bya COVID-19, BPN irimo kukorana na ba Rwiyemezamirimo 150 ikurikirira hafi amakuru yabo. Muri iyi dokima dusubiza ibibazo byagiye bibazwa n'aba rwiyemezamirimo benshi. Tuzajya dukomeza twongeremo amakuru mashya, tunayabagezeho. Niba ufite ikibazo runaka cyangwa se igisubizo cygirira bagenzi bawe akamaro, nti ushidikanye kubimenyesha Coach wawe muli BPN. 1. Ese ni izihe nama abandi ba rwiyemezamirimo bampa muri ibi bihe by' akaga? Aha hasi murahasanga bimwe mu bisubizo twakiriye mu cyiciro cya mbere cy' ibaza. Twizeye ko bibagirira akamaro kanini. 1. „Ibi ni ibihe twahawe kugira ngo twitekerezeho, tugire icyo tumarira imiryango yacu, dutekereza ku buzima bwacu, tumenye abana bacu, n' ibindi. Ntabwo dukwiye kubifata nk' ikibazo gusa ahubwo twagombye kubonamo amahirwe yo kwikosora tugategura intambwe ikurikiyeho. “ 2. „Mureke tugerageze gukomeza gushyigikira abakozi bacu muri ibi bihe by' amage. Kuri benshi muri bo, imirimo yabo ni bwo buryo bwonyine bafite bwo gutunga imiryango yabo. “ 3. „Mureke twibuke gushimira abakozi bacu, nubwo twabikorera kure. Ntabwo dukwiye gutekeraza ku byacu dukeneye gusa. Mureke dufate abakozi bacu nk' aho baba ari abo mu miryango yacu. Dukwiye kuguma tuvugana, duhanahana amakuru, n' ikindi cyose twagira. “ 4. „Ntidukwiye gucika intege. Abakozi bacu baturindiyeho gukomera tukabona ibisubizo by' ubwenge. Mureke twe guheranwa n' ibigeragezo. “ 5. „Mureke twe kwirebaho. Mureke turwanire kugumana imirimo twihangiye. Abantu baduhanze amaso. Mukore ibishoboka byose ku bw' abantu bavunitse babakorera. “ | BPN_rwiyemezamirimo_baravuga.pdf |
2/3 6. „Tugomba kwubahiriza amabwiriza n' amategeko bya leta kuko ari bwo buryo bwonyine bushobora kudufasha kuzakomeza ibikorwa byacu nk' uko byari bisanzwe. Nka ba rwiyemezamirimo, ni inshingano zacu gufatanya n' inzego za leta mu gukemura iki kibazo. “ 7. „ Iki ni igihe cyo gutekereza kuri ejo hazaza ha bizinesi zacu. Ntabwo ari igihe cyo kuryama. Nashishikariza abandi ba rwiyemezamirimo gukora cyane bagategura ejo hazaza h' ibigo byabo. “ 8. „Iki ntabwo ari igihe cyo gucika intege cyangwa kwiryamira. Uyu ni umwanya wo gutekereza ku mahirwe azanwa n' ikoranabuhanga rigezweho muri bizinesi zacu. Ni igihe cyo kugendana n' ibihe no kwivugurura mu buryo twakoragamo. Reka dufunguke mu mutwe, reka twemere impinduka. Ni amahirwe yo gukorera abaguzi bacu neza kugira ngo banyurwe. “ 9. „Dukwiye kugira imitikerereze yubaka mu bihe ibyo ari byo byose. Ntabwo dukwiye gucika intege kubera ko ibi ni itangiriro gusa. “ 10. „ Reka dukomeze tubone bisinesi yacu nk' umukoresha wacu. Reka twarekane kwihangana no kudatezuka duharanira gukomeza kwubaka ibigo byacu no gutuma bishinga imizi dutegura ejo hazaza. “ 11. “Twibuke ibyo twize mu mahugurwa ya BPN cyane cyane mu micungire y'imari: Umuco wo kuzigama, ubwisazure, guteganiriza ibihe bibi, tubihe agaciro kurushaho. ” 12. „Mugire ubwihangane n' imitekerereze yubaka gutyo muzashobora gushyigikira abakozi banyu. Bakeneneye imbaraga zibakomokaho gutyo nabo bagashobora gukomeza imiryango yabo. “ 13. „Mukomere! Inzozi zanyu ziracyashoboka. Ni mwebwe muzaba aba mbere kubona ko zavuyemo ibintu bifatika. “ | BPN_rwiyemezamirimo_baravuga.pdf |
3/3 14. “Tuguma icyizere. Habaye n'andi makuba, imana iyadukuramo. 15. «Iri ni isomo kuli twebwe. Gushyira amafranga ku ruhande (reserve) tugomba kubigira akamenyero. » 16. «Abakomeje gukora, muduheshe ishema. Abatarabishoboye, twihangane, tugume mu rugo. » 17. “Twihangane. Umunsi inzira zafunguwe, dukwiriye gusyira hamwe, tukubahiriza ibyifuzo by'aba clients bacu. Dushyire hamwe tugabanye ibituruka hanze byinjira mu gihugu. Icyo gihe bizaba bikinewe cyane. Itegure. » 18. «Iyo ndeba abantu bakora muli iyi minsi, bavunika (polisi, abaganga, n'abandi) nibaza icyo nakora ngo nanjye nshyireho uruhare rwanjye. » 19. «Uko witwara uyu munsi ku bakozi bawe no ku ba clients bawe, muli ibi bihe turimo, bizakuranga. Tubyitwaranemo ubushishozi. Ntitwihebe. Dufashe abakozi nabo ntibihebe. Tuzabyikuramo. » 20. «Twahuguwe kare n'aba swisi. Twibwiraga ko ari ibya kure. None dore, mu myaka 2-5 iri imbere, ni twebwe ahubwo tuzaba duhugura, dushishikariza abandi kwiteganiriza, tugendera ku yo natwe tuzaba twarazigamye». | BPN_rwiyemezamirimo_baravuga.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)1 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTUKOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu CNDP-NCHR RAPORO Y'IBIKORW A BYA KOMISIYO Nyakanga 2014-Kamena 2015 Kigali, Nzeri 2015 | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)2 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)3 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTUKOMISIYO Y' IGIHUGU Y' UBURENGANZIRA BW A MUNTU AMATEGEKO Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu iteganywa mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo ku wa 4 Kamena 2003 nk'uko ryavuguruwe kugeza ubu mu ngingo yaryo y'177. Komisiyo kandi igendera ku biteganywa n'Icyemezo no A/RES/48/134 cyo ku wa 20 Ukuboza 1993 cyafashwe n'Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye, gishyiraho Amahame Shingiro ya za Komisiyo z'Ibihugu zishinzwe Uburenganzira bwa Muntu, agenga imiterere n'imikorere bya za Komisiyo z'Ibihugu zishinzwe guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa Muntu. By'umwihariko, Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu yashyizweho n'Itegeko n° 04/99 ryo ku wa 12 Werurwe 1999, ryahinduwe kandi ryuzuzwa n'Itegeko n° 37/2002 ryo ku wa 31 Ukuboza 2002. Iryo Tegeko na ryo ryasimbuwe n'Itegeko n° 30/2007 ryo ku wa 6 Nyakanga 2007 rigena imiterere n'imikorere bya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu, kugira ngo rihuzwe n'Itegeko Nshinga ryo ku wa 4 Kamena 2003 nk'uko ryavuguruwe kugeza ubu, kandi ryongerere Komisiyo ububasha. Iryo Tegeko na ryo ryasimbuwe n'Itegeko n° 19/2013 ryo ku wa 25 Werurwe 2013 rigena inshingano, imiterere n'imikorere bya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu. Igika cya kabiri cy'ingingo y'177 y'Itegeko Nshinga ryavuzwe haruguru giteganya ko Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu ishyikiriza buri mwaka Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe Yombi, porogaramu na raporo z'ibikorwa byayo ikagenera kopi izindi nzego za Leta ziteganywa n'itegeko. INSHINGANO N' UBUBASHA Inshingano n'ububasha bya Komisiyo biteganywa mu ngingo ya 4 n'iya 7 z'Itegeko n° 19/2013 ryo ku wa 25 Werurwe 2013 rigena inshingano, imiterere n'imikorere bya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu. Inshingano Komisiyo ifite inshingano zihariye nk'uko biteganywa mu ngingo ya 5 n'iya 6 z'Itegeko n° 19/2013 ryo ku wa 25 Werurwe 2013 rigena inshingano, imiterere n'imikorere bya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu. Izo nshingano ni izikurikira: ➢ Ku bijyanye no guteza imbere uburenganzira bwa Muntu: -Kwigisha no gukangurira abaturarwanda ibyerekeye uburenganzira bwa Muntu no kugira uruhare mu gutegura gahunda zo kwigisha uburenganzira bwa Muntu; -Gufatanya n'izindi nzego gushyiraho ingamba zo gukumira ihohoterwa ry'uburenganzira bwa Muntu; -Gukora no gusakaza raporo ku iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda buri mwaka n'igihe cyose bibaye ngombwa; | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)4 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU-Gutanga ibitekerezo, ibisabwe cyangwa ibyibwirije, ku mategeko, ku mabwiriza yo mu nzego z'ubuyobozi akurikizwa mu Gihugu no ku mishinga y'amategeko kugira ngo byubahirize amahame shingiro y'uburenganzira bwa Muntu; -Gushishikariza inzego za Leta zibishinzwe kwemeza Amasezerano Mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa Muntu no kuyinjiza mu mategeko Igihugu kigenderaho; -Gushishikariza Inzego za Leta zibishinzwe gutangira ku gihe raporo ku Masezerano Mpuzamahanga u Rwanda rwemeje burundu; -Gufatanya n'Inzego z'ibindi Bihugu zishinzwe uburenganzira bwa Muntu, Amashyirahamwe akorera mu Gihugu n'Imiryango Mpuzamahanga mu bikorwa byo guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa Muntu. ➢ Ku bijyanye no kurengera uburenganzira bwa Muntu: -Kwakira, gusuzuma ibirego no gukora iperereza ku ihungabanywa ry'uburenganzira bwa Muntu; -Gusuzuma ihungabanywa ry'uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda rikozwe n'inzego za Leta, abantu bitwaje imirimo ya Leta bashinzwe, amashyirahamwe n'abantu ku giti cyabo; -Gusura ahafungiye abantu hagamijwe kugenzura ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa no gusaba inzego zibishinzwe gukemura ibibazo by'ihohotera ry'uburenganzira bw'abantu bafunzwe byagaragaye; -Gukurikirana by'umwihariko, iyubahirizwa ry'uburenganzira bw'umwana, ubw'umugore, ubw'abantu bafite ubumuga, ubw'abafite ubwandu bw'agakoko gatera SIDA, ubw'impunzi, ubw'abakozi b'abimukira n'imiryango yabo n'ubw'abageze mu zabukuru; -Kugenzura iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa Muntu mu matora no gushyikiriza raporo Inzego zibishinzwe; -Kugaragariza Inzego za Leta zibishinzwe ibyakorwa igihe hari ihohoterwa ryakozwe kugira ngo rikosorwe kandi rihanwe hakurikijwe amategeko. Ububasha ➢ Ububasha rusange Komisiyo ifite ububasha rusange buteganywa mu ngingo ya 7 y'Itegeko n° 19/2013 ryo ku wa 25 Werurwe 2013 rigena inshingano, imiterere n'imikorere bya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu buyifasha gushyira mu bikorwa inshingano zayo. Ubwo bubasha ni ubukurikira : -Kwakira no gusuzuma ubuhamya bwerekeye ihohoterwa ry'uburenganzira bwa Muntu ; -Kugera aho ari ho hose hakekwa cyangwa havugwa ihohoterwa ry'uburenganzira bwa Muntu, harimo n'ahafungiwe abantu kugira ngo ihakorere iperereza ; - Kwegera, kubaza no gusobanuza ukekwaho kuba afite ubuhamya, amakuru, uruhare n'ubuhanga bishobora gufasha Komisiyo mu gusesengura no kwegeranya ibimenyetso by'ihohoterwa ry'uburenganzira bwa Muntu; -Kwerekwa inyandiko, kwemererwa kuzisomera aho ziri, cyangwa se guhabwa kopi zazo no guhabwa indi nyandiko yose yakenerwa na Komisiyo mu gusesengura no kwegeranya ibimenyetso by'ihohoterwa ry'uburenganzira bwa Muntu. Inyandiko cyangwa ibintu Komisiyo ihawe bisubizwa ba nyirabyo cyangwa inzego byaturutsemo mu gihe kitarenze amezi atatu (3); | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)5 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU - Guhuza no kunga abantu bafitanye ibibazo byerekeranye n'uburenganzira bwa Muntu mu gihe bitanyuranyije n'amategeko; - Gusaba Inzego zibishinzwe kurenganura nta mananiza umuntu wese Komisiyo yasanze bigaragara ko uburenganzira bwe bwahohotewe; -Gusaba Inzego zibishinzwe gukurikirana mu nkiko umuntu wese wakoze ibyaha bihutaza uburenganzira bwa Muntu; -Gukora ubushakashatsi ku bibazo byihariye no gutangaza ibivuyemo hagamijwe guteza imbere uburenganzira bwa Muntu. ➢ Ububasha bwihariye Ububasha bwihariye buteganywa mu Itegeko n° 19/2013 ryo ku wa 25 Werurwe 2013 rigena inshingano, imiterere n'imikorere bya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu mu ngingo ya 8 n'iya 9. Ubwo bubasha ni ubukurikira: - Abakomiseri bafite ububasha bw'ubugenzacyaha ku Ifasi yose y'u Rwanda; abakozi ba Komisiyo bashobora guhabwa ubwo bubasha n'Urwego rubishinzwe, bisabwe na Perezida wa Komisiyo; -Komisiyo iregera inkiko mu manza mbonezamubano, iz'ubucuruzi, iz'umurimo n'iz'ubutegetsi iyo habayeho ihungabana ry'uburenganzira bwa Muntu buteganywa mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, mu Masezerano Mpuzamahanga u Rwanda rwemeje burundu n'andi Mategeko. Muri urwo rwego, Komisiyo ishobora guhagararirwa mu nkiko n'Abakozi bayo babiherewe ububasha n'Urwego rubishinzwe, bisabwe na Perezida wa Komisiyo cyangwa igahagararirwa n'Abavoka yihitiyemo. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)6 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)7 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTUABAGIZE KOMISIYO NIYONZIMA Etienne Komiseri KANYEMERA Samuel Komiseri UWIZEYE Marie Thérèse Komiseri NKONGOLI Lau rent Komiseri KAREMERA Pierre Komiseri NIRERE Madeleine Perezida wa Komisiyo | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)8 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)9 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTUIBIRI MURI RAPORO IJAMBO RY'IBANZE............................................................................................................................................11 I. IRIBURIRO....................................................................................................................................................... 13 II. IBYARANZE U RWANDA ................................................................................................................................21 2. 1. MU RWEGO RW'UBURENGANZIRA MU BY'IMBONEZAMUBANO NA POLITIKI..................................... 21 2. 2. MU RWEGO RW'UBURENGANZIRA MU BY'UBUKUNGU, IMIBEREHO MYIZA N'UMUCO....................24 2. 2. 1. Uburenganzira bw'ibyiciro byihariye ..........................................................................................................26 III. IBIKORWA BYA KOMISIYO MU MWAKA W'INGENGO Y'IMARI W'2014-2015....................................... 28 3. 1. GUTEZA IMBERE UBURENGANZIRA BWA MUNTU....................................................................... 28 3. 1. 1. Kwigisha abaturarwanda uburenganzira bwa Muntu............................................................................. 28 3. 1. 2. Gukangurira abaturarwanda uburenganzira bwa Muntu......................................................................... 36 3. 2. GUTANGA IBITEKEREZO KU MISHINGA Y'AMATEGEKO AJYANYE NO GUTEZA IMBERE NO KURENGERA UBURENGANZIRA BWA MUNTU....................................................................................43 3. 2. 1. Gutanga ibitekerezo mu nyandiko ku mishinga y'amategeko ..............................................................43 3. 2. 2. Gushingira umushinga w'Itegeko ku masezerano mpuzamahanga afitanye isano n'uburenganzira ku buzima ............................................................................................................................................................. 45 3. 3. GUSHISHIKARIZA INZEGO ZIBISHINZWE KWEMEZA BURUNDU AMASEZERANO MPUZAMAHANGA YITA KU BURENGANZIRA BWA MUNTU NO KUYINJIZA MU MATEGEKO IGIHUGU KIGENDERAHO ..........................................................................................................................50 3. 4. GUSHISHIKARIZA INZEGO ZIBISHINZWE GUTANGIRA KU GIHE RAPORO KU MASEZERANO MPUZAMAHANGA U RWANDA RWEMEJE BURUNDU ........................................................................5 0 3. 5. UBUFATANYE NA KOMISIYO Z'IBINDI BIHUGU ZISHINZWE UBURENGANZIRA BWA MUNTU, IMIRYANGO IKORERA MU GIHUGU ITARI IYA LETA N'IMIRYANGO MVAMAHANGA MU BIKORWA BYO GUTEZA IMBERE NO KURENGERA UBURENGANZIRA BWA MUNTU..........52 3. 5. 1. Ubufatanye n'Inzego Mpuzamahanga zishinzwe uburenganzira bwa Muntu............................................... 53 3. 5. 2. Ubufatanye n'Inzego za Leta.................................................................................................................56 3. 5. 3. Ubufatanye n'izindi nzego n'imiryango bishinzwe uburenganzira bwa Muntu bikorera mu gihugu..... 56 3. 6. KURENGERA UBURENGANZIRA BWA MUNTU..............................................................................58 3. 6. 1. Uburenganzira bwo kubaho................................................................................................................... 62 3. 6. 2. Uburenganzira ku buzima......................................................................................................................63 3. 6. 3. Uburenganzira ku burezi......................................................................................................................64 3. 6. 4. Uburenganzira bushingiye ku murimo ..................................................................................................65 3. 6. 5. Uburenganzira ku mutungo................................................................................................................... 67 3. 6. 6. Uburenganzira bwo kutavangurwa........................................................................................................8 43. 6. 7. Uburenganzira ku bidukikije................................................................................................................. 85 3. 6. 8. Uburenganzira ku butabera....................................................................................................................86 3. 6. 9. Uburenganzira ku rubanza ruboneye kandi ruciye mu mucyo ............................................................100 3. 7. ISHYIRWA MU BIKORWA RY'IMYANZURO KURI RAPORO Y'IBIKORWA BYA KOMISIYO Y'UMWAKA W'2013-2014..................................................................................................................................................... 101 3. 8. IBIREGO KOMISIYO YAKURIKIRANYE MU MYAKA ITATU ISHIZE................................... 106 3. 9. ISHYIRWA MU BIKORWA RY'UBUBASHA BWA KOMISIYO BWO KUREGERA INKIKO......... 108 3. 10. UBURENGANZIRA BW'ABANTU BARI MU BYICIRO BYIHARIYE..........................................110 3. 10. 1. Uburenganzira bw'Umwana..............................................................................................................111 | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)10 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU3. 10. 2. Uburenganzira bw'abantu bafite ubumuga ......................................................................................... 1 14 3. 10. 3. Uburenganzira bw'impunzi............................................................................................................... 117 3. 11. IGENZURA RY'IYUBAHIRIZWA RY'UBURENGANZIRA BWA MUNTU............................... 121 3. 11. 1. Igenzura ry'uburenganzira bwa Muntu mu bigo cy'agateganyo binyuzwamo abashobora kujya mu bigo ngororamuco (Transit centers) ............................................................................................................121 3. 11. 2. Igenzura ry'iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa Muntu mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro........124 3. 11. 3. Igenzura ry'iyubahirizwa ry'uburenganzira bw'abafungiye muri za Gereza na Kasho za Sitasiyo za Polisi ..................................................................................................................................................................136 3. 12. KONGERERA UBUSHOBOZI KOMISIYO................................................................................................. 148 IV. RAPORO Y'IMIKORESHEREZE Y'IMARI................................................................................................... 155 V. UMWANZURO RUSANGE N'IBYIFUZONAMA........................................................................................... 160 VI. IBIKORWA BITEGANYIJWE KUVA MURI NYAKANGA 2014 KUGEZA MURI KAMENA 2015..................162 | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)11 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTUIJAMBO RY'IBANZE Ishingiye ku ngingo y'177 y'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo ku wa 4 Kamena 2003 nk'uko ryahinduwe kugeza ubu, n'Itegeko no 19/2013 ryo ku wa 25 Werurwe 2015 rigena inshingano; imiterere n'imikorere bya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu, Komisiyo yishimiye gushyikiriza Inteko Ishinga Amategeko raporo yayo y'ibikorwa by'umwaka wa 2014-2015 no kugeza Kopi yayo kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Urukiko rw'Ikirenga na Guverinoma. Iyi raporo iragaragaza ibikorwa byagezweho na Komisiyo mu mwaka w'2014-2015 bijyanye n'inshingano zayo nkuru zerekeranye no guteza imbere no kurinda uburenganzira bwa Muntu mu byiciro byabwo binyuranye, haba mu rwego rw'uburenganzira bwa Muntu mu by'imbonezamubano na politiki no mu by'ubukungu, imibereho myiza, umuco, iterambere n'ibidukikije. Ibikorwa bijyanye no guteza imbere uburenganzira bwa Muntu byibanze ahanini ku biganiro n'amahugurwa byahawe ibyiciro binyuranye by'abaturarwanda hagamijwe kugira ngo barusheho kubusobanukirwa no kubuharanira. Naho ku byerekeye kurinda no kurengera uburenganzira bwa Muntu, iyi raporo ya Komisiyo igaragaza ibyakozwe mu rwego rwo gukurikirana ibirego yagejejweho n'abo uburenganzira bwabo bwahutajwe; n'ibibazo yakurikiranye ibyibwirije bitewe n'uburemere bwabyo. Ibyo bibazo byose yabikozeho iperereza ndetse isaba inzego zishinzwe kubikemura kugira ngo abahohotewe basubizwe uburenganzira bwabo. Komisiyo kandi yagenzuye iyubahirizwa ry'uburenganizra bwa Muntu mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, mu magereza no muri za Kasho no mu bigo by'agateganyo binyuzwamo abagomba kujyanwa mu bigo ngororamuco (Transit centers). Incamake ya za raporo zakozwe kuri ayo magenzura ziri muri iyi raporo. Ikindi gikorwa cy'ingenzi cyaranze imikorere ya Komisiyo ni ubufatanye bwarushijeho gutera imbere hagati ya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu y'u Rwanda na Komisiyo z'ibindi bihugu zishinzwe uburenganzira bwa Muntu, amashyirahamwe akorera mu gihugu, imiryango mpuzamahanga n'inzego za Leta mu bikorwa byo kurengera no guteza imbere uburenganzira bwa Muntu. Muri urwo rwego, Komisiyo irishimira icyizere Igihugu cyacu cyagiriwe cyakira, kikanayobora inama nyunguranabitekerezo y'Inzego z'Ibihugu bigize Umuryango wa Commonweath n'inama nyunguranabitekerezo yateguwe n'Ihuriro Nyafurika rya za Komisiyo z'Uburenganzira bwa Muntu zose zikaba zarabaye mu kwezi kwa Gicurasi 2015. Komisiyo irishimira kandi ko mu mwaka w'2014-2015 Leta y'u Rwanda yakomeje kwemeza amasezerano mpuzamahanga yerekeye uburenganzira bwa Muntu. N'ubwo hari intambwe ndende yatewe mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bwa Muntu mu mwaka w'2014-2015, haracyagaragara hamwe na hamwe ibikorwa bibangamira ubwo burenganzira mu mibereho no mu migirire ya buri munsi y'abaturarwanda, akaba ari yo mpamvu, muri iyi raporo, Komisiyo igeza ku nzego nkuru z'Igihugu by'umwihariko no ku baturarwanda bose muri rusange ibyifuzonama byafasha mu kurushaho kubaka no gushimangira umuco wo kubaha uburenganzira bwa Muntu mu Gihugu cyacu. Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu yongeye gushimira Leta y'u Rwanda kubera inkunga idahwema kuyitera mu kurangiza inshingano zayo n'abaterankunga banyuranye n'abakorerabushake bayo bayifashije kugera ku bikorwa byanditse muri iyi raporo. NIRERE Madeleine Perezida wa Komisiyo NIRERE Madeleine Perezida wa Komisiyo | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)12 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)13 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTUI. IRIBURIRO Ibikorwa bikubiye muri iyi raporo bishingiye ku nshingano Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu ihabwa n'ingingo y'177 y'Itegeko Nshinga rya Republika y'u Rwanda ryo ku wa 4 Kamena 2003 nk'uko ryavuguruwe kugeza ubu. By'umwihariko, igika cya 2 cy'iyo ngingo giteganya ko Komisiyo ishyikiriza buri mwaka Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe Yombi, porogaramu na raporo z'ibikorwa byabo ikanagenera kopi izindi nzego za Leta ziteganywa n'Itegeko. Ibyo bikorwa kandi bishingiye ku nshingano nkuru za Komisiyo zo guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa Muntu nk'uko zisobanuye mu buryo burambuye mu Itegeko n° 19/2013 ryo ku wa 25 Werurwe 2013 rigena inshingano, imiterere n'imikorere byayo, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 4, iya 5 n'iya 6. Iryo Tegeko rihuje n'ibisabwa n'Icyemezo n° A/RES/48/134 cyo ku wa 20 Ukuboza 1993 cyafashwe n'Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye, gishyiraho Amahame Shingiro ya za Komisiyo z'Ibihugu zishinzwe Uburenganzira bwa Muntu; ayo mahame akaba agenga imiterere n'imikorere bya za Komisiyo n'Inzego z'Ibihugu zishinzwe guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa Muntu. Uretse igice cy'ibyaranze u Rwanda kigaragaza intambwe Igihugu cyateye muri rusange mu bijyanye no guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa Muntu, iyi raporo ikubiyemo ibikorwa Komisiyo yakoze kuva muri Nyakanga 2014 kugeza muri Kamena 2015. Mu bijyanye no guteza imbere uburenganzira bwa Muntu, Komisiyo yahuguye abaturarwanda 1. 726, inakangurira abaturarwanda 8. 403 iby'uburenganzira bwa Muntu. Amahugurwa n'ibiganiro bikaba byarahawe abantu b'ingeri zitandukanye hagendewe ku byari biteganyijwe muri gahunda y'ibikorwa y'umwaka w'2014-2015. Komisiyo yakomeje kandi gutanga ibitekerezo ku mishinga y'amategeko mu rwego rwo kugira ngo amategeko yemezwa n'Inteko Ishinga Amategeko abe yubahirije amahame y'uburenganzira bwa Muntu. Yakomeje kandi gushishikariza inzego za Leta zibishinzwe kwemeza amasezerano mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa Muntu no kuyinjiza mu mategeko igihugu kigenderaho no gutangira ku gihe raporo ku masezerano mpuzamahanaga u Rwanda rwemeje burundu. Komisiyo yagiranye kandi ubufatanye n'Inzego Mpuzamahanga zishinzwe uburenganzira bwa Muntu, imiryango yita ku burenganzira bwa Muntu itari iya Leta na mvamahanga ikorera mu Rwanda n'inzego za Leta. Ubwo bufatanye bwashingiye ahanini ku nama n'amahugurwa Komisiyo yatumiwemo ikohereza abayihagararira cyangwa abahugurwa. Muri izo nama Komisiyo yagiye itangamo ibiganiro cyangwa ibitekerezo. Komisiyo kandi yakiriye Inama Mpuzamahanga yahuje za Komisiyo z'Ibihugu bihuriye ku rurimi rw'Icyongereza zishinzwe Uburenganzira bwa Muntu, mu kwezi kwa Gicurasi 2015. Komisiyo yakiriye kandi Inama y'Ihuriro Nyafurika rya za Komisiyo z'Ibihugu zishinzwe Uburenganzira bwa Muntu. Mu rwego rwo kurengera uburenganzira bwa Muntu, Komisiyo yakurikiranye, ibyibwirije cyangwa ibisabwe, ibirego by'ihohoterwa ry'uburenganzira bwa Muntu 1. 705. Imaze kubikorera amaperereza ibirego 1. 056 yabishyikirije inzego zishinzwe kubikemura ; muri ibyo birego, 806 byarakemutse, 250 bikaba bitarabonerwa ibisubizo. Mu birego Komisiyo yakurikiranye, ibiza ku isonga ni ibyerekeranye n'uburenganzira ku mutungo (531 [31 %]), uburenganzira ku butabera (533 [31 %]), uburenganzira bwo gusubizwa ibyo wambuwe (223 [13 %]), uburenganzira ku burezi (113 [7 %]) n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina (104 [6 %]). | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)14 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU Muri rusange, kuba ibirego bishingiye ku mutungo biza ku isonga biterwa ahanini n'uko abaturage bamaze gusobanukirwa ibirebana n'uburenganzira mu by'ubukungu n'imibereho myiza. Ni na yo mpamvu ibirego bijyanye n'ubutabera n'irangizwa ry'imanza na byo ari byinshi kuko imanza nyishyi ziba zishingiye ku makimbirane akomoka ku butaka kandi ari bwo bugize umutungo shingiro w'Abanyarwanda. Ibindi birego byinshi bikomoka ku kudahabwa ingurane ikwiye ku baturage bimurwa ahagenewe ibikorwa by'inyungu rusange. Ikindi ni uko ubwinshi bw'ibirego bifitanye isano n'uburenganzira ku butabera buterwa n'uko bukubiyemo ibyiciro by'uburenganzira byinshi. Muri ubwo burenganzira, twavuga uburenganzira bwo kudafatwa ngo ufungwe binyuranyije n'amategeko, uburenganzira ku rubanza ruboneye kandi ruciye mu mucyo no mu gihe giciriritse, uburenganzira bwo kuburanishwa n'urukiko rubifitiye ububasha, uburenganzira bwo kurangirizwa urubanza, uburenganzira bwo guhabwa kopi y'urubanza, uburenganzira bwo guhabwa ibyo watsindiye n'uburenganzira bwo gufatwa nk'umwere igihe cyose atarahamwa n'icyaha burundu. Uburenganzira ku gusubizwa uburenganzira wambuwe busanzwe ari bumwe mu byiciro by'uburenganzira ku butabera, ariko bwaragaragajwe muri iyi raporo ku buryo bw'umwihariko bitewe n'umubare munini w'ibirego Komisiyo yakurikiranye mu mwaka w'2014-2015. Ibyo birego bijyanye n'imanza zamaze kuba itegeko kuko zitarangijwe cyangwa zatinze kurangizwa. Undi mubare munini w'ibirego byagaragaye ni uw'ibyerekeranye n'uburenganzira ku burezi biterwa ahanini n'uko abana bari mu miryango ifite amakimbirane bibagiraho ingaruka bigatuma batiga kubera ko ababyeyi babo bateshuka ku nshingano zabo zo kubarera. Umubare w'abahohotewe bishingiye ku gitsina ugizwe ahanini n'abagore n'abana b'abakobwa basambanywa ku ngufu. Iryo hohoterwa rishingiye ku gitsina rikaba ryaragejejwe kuri Komisiyo n'abakorerabushake b'Urwego rwa Komisiyo rugenzura iyubahirizwa ry'Uburenganzira bw'Umwana (OVC/ODE) rukorera mu Mirenge yose y'Igihugu. Imbonerahamwe ikurikira iragaragaza ibirego Komisiyo yakiriye n'ibyo yakurikiranye mu mwaka w'2014-2015. N0IMIKURIKIRANIRE Y'IBIREGO UMUBARE W'IBIREGO Abakuru Abana Igiteranyo Gabo Gore Hungu Kobwa 1IBIREGO BYAGEJEJWE KURI KOMISIYO N'IBYARI BISANZWE BIKURIKIRANWA760 661 213 404 2038 1. 1 Ibirego byari bigikurikiranwa mu mpera z'umwaka wa 2013-2014259 267 57 132 715 1. 2 Ibirego byagejejwe kuri Komisiyo kuva ku wa 1 Nya-kanga 2014 kugeza ku wa 30 Kamena 2015501 394 156 272 1323 1. 2. 1 Ibirego byakorewe isesengura Komisiyo ikagira ina-ma ba nyirabyo ku bijyana mu nzego zibishinzwe ngo zibikurikirane44 39 9 6 98 1. 2. 2 Ibirego Komisiyo itakurikiranye kubera ko bitujuje ibisabwa43 42 0 0 85 1. 2. 3 Ibirego bitarasuzumwa 69 66 2 13 150 | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)15 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU1. 2. 4 Ibirego Komisiyo yakiriye (Recevables) 345 247 145 253 990 2Ibirego Komisiyo yakurikiranye byose hamwe 599 519 202 385 1705 2. 1 Ibirego Komisiyo yarangirije amaperereza ikabishyikiriza inzego zibishinzwe ngo zibikemure363 300 146 247 1056 2. 1. 1 Ibirego byabonewe ibisubizo 281 230 118 177 806 2. 1. 2 Ibirego bitarabonerwa ibisubizo 82 70 28 70 250 2. 2 Ibirego bigikorerwa amaperereza 222 154 21 97 494 2. 3 Ibirego bitaratangira gukorerwa amaperereza 33 46 35 41 155 Nk'uko bigaragara muri iyi mbonerahamwe, Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu yakurikiranye ibirego magana arindwi na cumi na bitanu (715) byari bigikurikiranwa mu mpera w'umwaka w'2013-2014, igezwaho ibirego igihumbi na magana atatu na makumyabiri na bitatu (1323) bishya. Byose hamwe ni ibirego ibihumbi bibiri na mirongo itatu n'umunani (2038). Muri ibyo birego, mirongo cyenda n'umunani (98) byakorewe isesengura, Komisiyo igira inama ababiyigejejeho kubishyikiriza inzego zibishinzwe. Ibirego mirongo inani na bitanu (85) ntibyakiriwe kuko bitari byujuje ibisabwa ngo Komisiyo ibikurikirane. Komisiyo yakurikiranye ibirego igihumbi na magana arindwi na bitanu (1. 705). Muri ibyo birego, igihumbi na mirongo itanu na bitandatu (1056), ni ukuvuga 61,93%, Komisiyo imaze kubikorera amaperereza yabishyikirije Inzego zibishinzwe ngo zibikemure. Ibirego magana ane na mirongo cyenda na bine (494), ni ukuvuga 28,97% biracyakorerwa amaperereza, naho ijana na mirongo itanu na bitanu (155) ni ukuvuga 9,09% ntibiratangira gukorerwa amaperereza. Mu birego igihumbi na mirongo itanu na bitandatu (1056) byashyikirijwe inzego zibishinzwe ngo zibikemure, magana inani na bitandatu (806), ni ukuvuga 76,32 %, byabonewe ibisubizo, naho magana abiri na mirongo itanu (250) ni ukuvuga 23,67% ntibirabonerwa ibisubizo. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)16 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTUImbonerahamwe ikurikira irerekana ibyiciro by'uburenganzira ku birego byakurikiranywe mu mwaka w'2014-2015. N0Ibiciro by'uburenganzira Ibiciro by'uburenganzira Ijanisha ABAKURU ABANAIGITERANYO Gabo Gore Hungu Kobwa 1 Uburenganzira bwo kubaho 6 3 7 5 21 1,23 2 Uburenganzira ku buzima 4 1 2 0 7 0,41 3 Uburenganzira ku burezi 0 1 64 57 122 7,16 4 Uburenganzira ku murimo 39 13 0 0 52 3,05 5 Uburenganzira ku mutungo 269 225 16 21 531 31,26 6 Uburenganzira ku butabera 244 232 13 44 533 31,26 7Uburenganzira bw'abafite ubumuga 1 2 0 10 13 0,76 8 Uburenganzira bwo kudakoreshwa imirimo ivunanye0 0 0 3 3 0,18 9 Uburenganzira bw'abasigajwe inyuma n'amateka2 0 0 0 2 0,12 10 Uburenganzira ku bidukikije 2 0 0 0 2 0,12 11 Uburenganzira bwo kujya no kuva aho ushaka1 0 0 0 1 0,06 12 Uburenganzira bwo kudateshwa agaciro 1 0 0 0 1 0,06 13 Uburenganzira bwo kudasambanywa ku ngufu0 0 1 72 73 4,28 14 Ihohoterwa rishingiye ku gitsina 1 10 5 90 106 6,22 15 Ihohoterwa rikorerwa mu ngo 4 25 4 4 37 2,17 16 Uburenganzira bwo kwandikishwa mu bitabo by'irangamimerere0 0 13 14 27 1,58 17 Uburenganzira bw'umwana bwo kumenya ababyeyi bombi no kurerwa na bo0 0 44 41 85 4,99 18 Uburenganzira bw'umwana bwo guhabwa ibimutunga no kurerwa n'ababyeyi0 0 20 14 34 1,99 19 Uburenganzira bw'umwana bwo kurererwa mu muryango0 0 7 4 11 0,65 20 Guhanishwa ibihano ndengakamere 0 0 1 0 1 0,06 21 Uburenganzia bw'abafungwa 2 3 0 0 5 0,29 22 Ifata n'ifunga ridakurikije amategeko 13 2 1 6 22 1,29 23 Uburenganzira ku icumbi riboneye 2 1 0 0 3 0,18 24 Uburenganzira bwo kutavangurwa 0 1 0 0 1 0,06 25 Ubundi burenganzira 8 0 4 0 12 0,70 IGITERANYO 599 519 202 385 1705 100 | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)17 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTUIgishushanyo gikurikira kirerekana ijanisha ry'ibyiciro by'uburenganzira bwa Muntu Komisiyo yakurikiranye. Uburenganzira bwo kubaho 21 1% Uburenganzira ku buzima 7 0% Uburenganzira ku burezi 122 7% Uburenganzira ku murimo 52 3% Uburenganzira ku mutungo 531 31% Uburenganzira ku butabera 533 31%Uburenganzira bw'abafite ubumuga 13 1%Uburenganzira bwo kudakoreshwa Uburenganzira bw'abasigajwe inyuma n'amateka 2 0%Uburenganzira ku bidukikije 2 0%Uburenganzira bwo kujya no kuva aho ushaka, 1, 0%Uburenganzira bwo kudateshwa agaciro 1 0%Uburenganzira bwo kudasambanywa ku ngufu 73 4% Ihohoterwa rishingiye ku gitsina 106 6%Ihohoterwa rikorerwa mu ngo, 37, 2%Uburenganzira bwo kwandikishwa mu bitabo by'irangamimerere 27 2%Uburenganzira bw'umwana bwo kumenya ababyeyi bombi no kurerwa na bo, 85, 5%Uburenganzira bw'umwana bwo guhabwa ibimutunga no kurerwa n'ababyeyi 34 2%Uburenganzira bw'umwana bwo kurererwa mu muryango, 11, 1% Guhanishwa ibihano ndengakamere, 1, 0%Uburenganzia bw'abafungwa 5 0%Ifata n'ifunga ridakurikije amategeko 22 1%Uburenganzira ku icumbi riboneye 3 0% Uburenganzira bwo kutavangurwa 1 0%Ubundi burenganzira 12 1% 3 0. 18%imirimo ivunanye | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)18 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTUImbonerahamwe ikurikira iragaragaza ibirego byakemutse n'ibitarakemuka hakurikijwe ibyiciro by'uburenganzira N° Ibyiciro by'uburenganzira bwa Muntu Ibyakemutse Ibitarakemuka 1 Uburenganzira bwo kubaho 10 11 2 Uburenganzira ku buzima 3 4 3 Uburenganzira ku burezi 63 59 4 Uburenganzira ku murimo 10 42 5 Uburenganzira ku mutungo 270 261 6 Uburenganzira ku butabera 257 276 7uburenganzira bw'abafite ubumuga 0 13 8 Uburenganzira bwo kudakoreshwa imirimo ivunanye 0 3 9 Uburenganzira bw'abasigajwe inyuma n'amateka 0 2 10 Uburenganzira ku bidukikije 2 0 11 Uburenganzira bwo kujya no kuva aho ushaka 0 1 12 Uburenganzira bwo kudateshwa agaciro 1 0 13 Uburenganzira bwo kudasambanywa ku ngufu 18 55 14 Ihohoterwa rishingiye ku gitsina 48 58 15 Ihohoterwa rikorerwa mu ngo 13 24 16Uburenganzira bwo kwandikishwa mu bitabo by'irangamimerere15 12 17Uburenganzira bw'umwana bwo kumenya ababyeyi bombi no kurerwa na bo33 52 18Uburenganzira bw'umwana bwo guhabwa ibimutunga no kurerwa n'ababyeyi34 0 19Uburenganzira bw'umwana bwo kurererwa mu muryango2 9 20 Guhanishwa ibihano ndengakamere 1 0 21 Uburenganzira bw'abafungwa 1 4 22 Ifata n'ifunga ridakurikije amategeko 19 3 23 Uburenganzira ku icumbi riboneye 1 2 24 Uburenganzira bwo kutavangurwa 0 1 25 Ubundi burenganzira 5 7 IGITERANYO 806 899 | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)19 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTUIgishushanyo gikurikira kigaragaza ibibazo byakemutse n'ibitarakemuka hakurikijwe ibyiciro by'uburenganzira. 10363 10270 257 0 0 0 2 0 11848 13 153334 2 1119 1 0 51145942261276 13 3 2 0 105558 24 1252 09 0432 1 7 050100150200250300Ibyakemutse Ibitarakemuka Nk'uko bigaragara mu gishushanyo kiri hejuru, hakurikijwe ibyiciro by'uburenganzira, ibirego bijyanye n'uburenganzira ku butabera biza ku isonga ry' ibirego bitarakemuka (276). Ibirego ku mutungo biza ku mwanya wa kabiri (261). Ibiza ku mwanya wa gatatu w'ibirego bitakemutse ni ibijyanye no gusubizwa uburenganzira wambuwe (135). Ibirego bijyanye n'uburenganzira bwo kudakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina biza ku mwanya wa kane w'ibirego bitarakemuka (58). Ibirego bitarakemuka biza ku mwanya wa gatanu ni ibijyanye n'uburenganzira bwo kudasambanywa ku ngufu (55). Mu birego birebana by'umwihariko n'uburenganzira bw'umwana bitakemutse ni ibijyanye n'uburenganzira ku burezi (59). Komisiyo yakomeje no gushyira mu bikorwa inshingano yo kuregera inkiko ihabwa n'Itegeko n° 19/2013 ryo ku wa 25 Werurwe 2013 rigena inshingano, imiterere n'imikorere byayo, mu ngingo yaryo ya 9. Muri iyi raporo kandi harimo ibikorwa bya Komisiyo mu birebana n'ibyiciro byihariye by'uburenganzira bwa Muntu. Muri ibyo byiciro twavuga uburenganzira bw'umwana, ubw'abafite ubumuga n'ubw'impunzi. Komisiyo yagenzuye kandi iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa Muntu mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, mu magereza na kasho no mu bigo by'agateganyo binyuzwamo abagomba kujyanwa mu bigo ngororamuco (Transit Centers). Ibyagaragariye Komisiyo muri ayo magenzura n'ibyifuzonama Komisiyo yageje ku nzego bireba, biri muri iyi raporo. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)20 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU Muri iyi raporo harimo kandi ibikorwa bijyanye no kongerera ubushobozi Komisiyo, uburyo yakoresheje amafaranga yahawe yo ku ngengo y'imari ya Leta n'ayo yahawe n'abafatanyabikorwa, ikaba ikubiyemo n'ibikorwa biteganyijwe mu mwaka w'2015-2016. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)21 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTUII. IBYARANZE U RWANDA Muri iki gice haragaragaramo ibyaranze u Rwanda mu birebana no guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa Muntu mu byiciro by'uburenganzira mu by'imbonezamubano no mu bya politiki, mu by'ubukungu, imibereho myiza n'umuco no mu bijyanye n'uburenganzira bw'ibyiciro byihariye. Muri urwo rwego, hari Amategeko, Amateka n'Amabwiriza yerekeye uburenganzira bwa Muntu yashyizweho kandi atangazwa mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y'u Rwanda. Hari kandi Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye uburenganzira bwa Muntu u Rwanda rwemeje burundu. 2. 1. MU RWEGO RW'UBURENGANZIRA MU BY'IMBONEZAMUBANO NA POLITIKI Ibyaranze u Rwanda mu cyiciro cy'uburenganzira mu by'imbonezamubano na politiki bijyanye n'Imiyoborere Myiza, uburenganzira bwo kubaho, ubwisanzure bw'itangazamakuru n'ubwo kumenya amakuru n'uburenganzira ku mutekano. Imiyoborere Myiza ➢ Ukwezi kw'Imiyoborere Myiza Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere imiyoborere myiza, Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu n'Ikigo gishinzwe Imiyoborere myiza (RGB), ku bufatanye n'izindi nzego za Leta1 harimo na Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu bateguye ukwezi kw`imiyoborere myiza. Uko kwezi kwijihijwe ku nshuro ya kane (4) mu Rwanda2. Ibikorwa by`uko kwezi byatangiye ku wa 18 Werurwe 2015 bisozwa ku wa 2 Mata 2015. Insanganyamatsiko y'ukwezi kw'imiyoborere myiza mu mwaka wa 2015 igira iti “Gutanga Serivisi inoze: Ishingiro ry'Imiyoborere myiza n'Iterambere” (“Better Service Delivery: epicenter for Good Governance and Development”). Iby'ingenzi byari bigamijwe muri uko kwezi ni ibikurikira: -Kwakira no gukemura ibibazo by'abaturage, kubaganiriza no kubaha urubuga mu gutanga ibitekerezo -Kumurikira abaturage ibibakorerwa binyuze muri gahunda y'Uturere yo gukingurira imiryango abaturage bagasobanurirwa serivisi zibagenewe zitangirwa mu Turere; -Kumenyekanisha uruhare rw'Imiryango itari iya Leta mu iterambere ry'Igihugu, hagendewe ku mwihariko wo kwimakaza imiyoborere myiza; -Gushishikariza abaturage kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, igurisha ry'abantu ndetse no kwamagana inda z'indaro mu bangavu; -Gukangurira abayobozi gutanga serivisi zinoze bakoresha uburyo bworohereza abaturage kumenya aho basanga izo serivisi ; -Gushishikariza abaturage gahunda yo kwigira no kwihangira umurimo bagamije kwiteza imbere. 1 MIGEPROF, URWEGO RW'UMUVUNYI, MINIJUST, Imiryango itari iya Leta, Urugaga rw'abikorera, Intara n'Uturere 2 Kwizihiza ukwezi kw'imiyoborere mu Rwanda byabaye ku nshuro ya mbere kuva ku wa 13 Ukuboza 2011 kugeza ku wa 30 Mutarama 2012 | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)22 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU Komisiyo yifatanyije n'izindi nzego mu mitegurire no mu migendekere myiza y'ibyo bikorwa by'ukwezi kw'imiyoborere myiza. Mu kwezi kw'imiyoborere myiza, hakozwe ibikorwa by'ubukangurambaga ku mitangire ya serivisi inoze n'ubunyangamugayo, byose biganisha ku iterambere. Hakiriwe kandi ibibazo by'abaturage bigera ku bihumbi bitatu (3. 000) muri byo 65% bibonerwa ibisubizo naho 35% bihabwa umurongo wo gucyemurirwamo. Ibibazo byagaragaye byari bijyanye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina, akarengane, ubutaka n'amakimbirane ashingiye k'ubuharike n'irangamimerere. Habaye kandi igikorwa cyo guhemba Abashoramari batandukanye bihangiye umurimo bivana mu bukene, baha akazi n'abandi Banyarwanda muri gahunda yo kwigira mu Ntara zose n'Umujyi wa Kigali. Ukwezi kw'imiyoborere myiza kwashojwe n'Inama Nyunguranabitekerezo ku kwezi kw'Imiyoborere myiza. Iyo nama yateguwe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imiyoborere myiza (RGB), ku bufatanye na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu. Iyo nama yari igamije kumenyekanisha ibitekerezo, ibyifuzo n'ibibazo byagaragaye mu kwezi kw'Imiyoborere myiza no kubigeza ku nzego zifata ibyemezo, gutanga icyerekezo ibibazo byacyemurwamo, ndetse n'ibizibandwaho mu kwezi kw'imiyoborere myiza umwaka utaha. ➢ Amateka yagiyeho yerekeranye n'imiyoborere myiza Mu rwego kandi rw'imiyoborere myiza, hashyizweho Amateka ya Perezida agamije kunoza imikorere y'inzego z'ubuyobozi. Ayo Mateka ni akurikira:-Iteka rya Perezida n° 105 ryo ku wa 10/07/2014 rigena imitunganyirize n'imikorere by'inzego z'Umudugudu;-Iteka rya Perezida n° 106 ryo ku wa 10/07/2014 rigena imiterere y'Inama Njyanama y'Akagali. Uburenganzira bwo kubaho Mu rwego rwo gukomeza kuzirikana iyubahirizwa ry'agaciro ka Muntu, gukumira no kurwanya icyo ari cyo cyose gihutaza uburenganzira bwa Muntu bwo kubaho, by'umwihariko jenoside n'ingengabitekerezo yayo, mu mwaka w'2014-2015 habayeho igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 21 jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w'1994. Kwibuka byibanze ku nsanganyamatsiko igira iti “Kurwanya guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi”. Hirya no hino mu gihugu hatanzwe ibiganiro ku bijyanye na jenoside, inzira abacitse ku icumu banyuzemo biyubaka n'icyizere cyo gukomeza kubaho, uburyo jenoside yahagaritswe no kwiyubaka k'u Rwanda mu ruhando rw'amahanga. Ubwisanzure bw'itangazamakuru n'ubwo kumenya amakuru Mu rwego rwo guteza imbere no kurengera ubwisanzure bw'itangazamakuru n'ubwo kumenya amakuru, hagiyeho amategeko n'amabwiriza akurikira: -Itegeko nº 08/2015 ryo ku wa 28/03/2015 ryemerera kwemeza burundu ibyemezo ndakuka by'Inama Mpuzamahanga ku Itumanaho birebana n'amasezerano ku igenzuramikorere mu itumanaho mpuzamahanga, ryashyiriweho umukono i Dubai, mu Bihugu Byunze Ubumwe by'Abarabu (United Arab Emirates/Emirats Arabes Unis), ku wa 14 Ukuboza 2012; -Iteka rya Perezida n° 115/01 ryo ku wa 15/07/2014 rishyiraho abagenzuzi bashinzwe gukurikirana niba igenzura ry'itumanaho ryubahirije amategeko; | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)23 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU-Iteka rya Minisitiri w'Intebe n° 90/03 ryo ku wa 11/09/2014 rigena uburyo Itegeko ryerekeye igenzura ry'Itumanaho rishyirwa mu bikorwa. Uburenganzira ku mutekano Mu rwego rwo guteza imbere no kurengera umutekano w'abantu n'ibintu, hashyizweho : -Itegeko nº 31/2014 ryo ku wa 19/08/2014 rigenga Ibigo by'Abikorera bitanga serivisi z'umutekano; iri Tegeko rigamije kunoza imikorere ya za Sosiyete z'abikorera zicunga umutekano n'imikoranire yazo n'inzego z'umutekano ; -Iteka rya Perezida n° 10/01 ryo ku wa 18/06/2014 rishyiraho sitati yihariye igenga Urwego rwunganira Ubuyobozi bw'Akarere mu gucunga umutekano ; -Amabwiriza ya Minisitiri w'Intebe n° 001/03 yo ku wa 11/07/2014 yerekeranye no gukumira inkongi z'umuriro mu Rwanda. Hashyizweho kandi Amateka ya Perezida yemeza burundu Amasezerano Mpuzamahanga yerekeranye n'uburenganzira ku mutekano. -Iteka rya Perezida nº 158/01 ryo ku wa 18/11/2014 ryemeza burundu amasezerano y'ubufatanye mu kwirinda yashyiriweho umukono i Kampala muri Uganda ku wa 20 Gashyantare 2014 ; -Iteka rya Perezida no 159 /01 ryo ku wa 18/11/2014 ryemeza burundu amasezerano yiswe "Tripartite Mutual Peace and Security Pact'' yashyiriweho umukono i Kampala muri Uganda ku wa 20 Gashyantare 2014 ; -Iteka rya Perezida nº 171/01 ryo ku wa 23/12/2014 ryemeza burundu Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye guca burundu “Cluster Munitions” yashyiriweho umukono Oslo muri Norvège ku wa 3 Ukuboza 2008 ; -Iteka rya Perezida n° 109/01 ryo ku wa 10/07/2014 ryemeza burundu Amasezerano y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba ku mahoro n'umutekano, yashyiriweho umukono i Dar Es Salaam, muri Tanzaniya ku wa 15 Gashyantare 2013 ; -Iteka rya Perezida n° 25/01 ryo ku wa 25/02/2015 rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Perezida n° 85/01 ryo ku wa 2/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n'uburyo bwo kuyigendamo nk'uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu. Uburenganzira ku butabera Mu rwego rw'ubutabera hashyizweho amategeko mashya agamije guteza imbere iyubahirizwa ry'uburenganzira ku butabera. Ayo mategeko ni akurikira: - Itegeko Ngenga nº 01/2015/OL ryo ku wa 05/05/2015 rihindura kandi ryuzuza Itegeko Ngenga nº 51/2008/OL ryo ku wa 09/09/2008 rigena imiterere, imikorere n'ububasha by'inkiko nk'uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu; - Itegeko n° 42/2014 ryo ku wa 27/01/2015 rigenga igaruza ry'umutungo ufitanye isano n'icyaha; -Itegeko n° 35/2014 ryo ku wa 28/11/2014 rihindura kandi ryuzuza Itegeko n° 44/2013 ryo ku wa 16/06/2013 rishyiraho Komisiyo y'u Rwanda ishinzwe ivugururwa ry'Amategeko (RLRC) rikanagena inshingano, imiterere n'imikorere byayo; - Hashyizweho kandi Amabwiriza n° 002/2015 yo ku wa 18/05/2015 ya Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga agenga imiburanishirize y'imanza z'imbonezamubano, iz'ubucuruzi, iz'umurimo n'iz'ubutegetsi; -Amabwiriza n° 32 yo ku wa 11/09/2014 y'Urugaga rw'Abavoka agena ibihembo mbonera by'Abavoka. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)24 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU Mu rwego rwo kugeza ubutabera ku baturarwanda muri rusange no ku bana by'umwihariko, Minisiteri y'Ubutabera yashyizeho politiki zigamije gutanga ubufasha mu by'amategeko no kwegereza abaturarwanda ubutabera. Izo politiki ni izikurikira:-Politiki zo kwegereza abaturarwanda ubutabera no gutanga ubufasha mu by'amategeko (National Legal Aid Policy) yashyizweho mu kwezi kwa Nzeri 2014 ;-Politiki yo gufasha abana mu bijyanye n'ubutabera (Justice for Children Policy) yashyizweho mu kwezi k'Ukwakira 2014. 2. 2. MU RWEGO RW'UBURENGANZIRA MU BY'UBUKUNGU, IMIBEREHO MYIZA N'UMUCO Uburenganzira mu by'ubukungu Mu rwego rw'uburenganzira mu by'ubukungu, hagiyeho amategeko ajyanye n'ubucuruzi, guteza imbere ishoramari, no gutunganya imirimo y'imari iciriritse. Ayo mategeko ni akurikira: -Itegeko n° 01/2015 ryo ku wa 25/02/2015 rihindura kandi ryuzuza itegeko n°40/2008 ryo ku wa 26/08/2008 rigena imitunganyirize y'imirimo y'imari iciriritse. Iri tegeko rigamije gushyiraho ikigega cy'ubwishingizi bw'amafaranga yabikijwe. Iki kigega kigamije kugoboka rubanda igihe ikigo cy'imari iciriritse cyabikijwemo amafaranga gisheshwe. Kuba umunyamuryango w'ikigega cy'ubwishingizi bw'amafaranga yabikijwe ni itegeko ku bigo by'imari iciriritse byose byemewe. -Itegeko n° 15/2015 ryo ku wa 5/05/2015 rihindura kandi ryuzuza Itegeko n° 07/2009 ryo ku wa 27/04/2009 ryerekeye amasosiyete y'ubucuruzi nk'uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu; -Itegeko n° 14/2015 ryo ku wa 5/05/2015 rihindura kandi ryuzuza Itegeko n° 12/2009 ryo ku wa 26/05/2009 ryerekeye izahura ry'ubucuruzi n'irangiza ry'ibibazo biturutse ku gihombo, nk'uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu; -Itegeko n° 06/2015 ryo ku wa 28/03/2015 rigamije guteza imbere no korohereza ishoramari; -Itegeko n° 12 ter/2014 ryo ku wa 19/05/2014 rigena imitunganyirize y'ubukerarugendo mu Rwanda. Mu rwego rwo korohereza ishoramari hagiyeho Iteka rya Minisitiri w'Intebe: -Iteka rya Minisitiri w'Intebe n° 125/03 ryo ku wa 23/12/2014 ryemeza itangwa ry'ubutaka bwa Leta buri mu mutungo bwite wayo mu rwego rw'ishoramari. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)25 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU Mu rwego kandi rwo guteza imbere ubukungu, hashyizweho amategeko yemerera kwemeza burundu amasezerano u Rwanda rwashyizeho umukono. Ayo mategeko ni akurikira: -Itegeko n° 24/2014 ryo ku wa 5/08/2014 ryemerera kwemeza burundu amasezerano ku ikoreshwa ry`ifaranga rimwe mu muryango wa Afurika y`Iburasirazuba, yashyiriweho umukono i Kampala muri Uganda, ku wa 30 Ugushyingo 2013; - Itegeko n° 07/2015 ryo ku wa 28/03/2015 ryemerera kwemeza burundu amasezerano yerekeranye no guteza imbere no gukoresha umuhanda wa gari ya moshi uhuje n'ibipimo byemewe, mu rwego rw'imishinga ikomatanyije y'inzira y'amajyaruguru yashyiriweho umukono i Nairobi, muri Kenya, ku wa 11 Gicurasi 2014, hagati ya Repubulika ya Kenya, Repubulika y'u Rwanda, Repubulika ya Sudani y'Amajyepfo na Repubulika ya Uganda; -Itegeko n° 25/2014 ryo ku wa 14/08/2014 ryemerera kwemeza burundu amasezerano avuguruye ashyiraho Ikigega Nyafurika cy'Ubwisungane, yemerejwe i Niamey muri Niger, ku wa 20 Ukuboza 2008; - Itegeko n° 26/2014 ryo ku wa 14/08/2014 ryemerera kwemeza burundu amasezerano ashyiraho Ikigo cy`Ubwishingizi (ZEP-RE) mu bihugu bihuriye mu Isoko Rusange rya Afurika y`Iburasirazuba n`iy`Amajyepfo (COMESA), yemerejwe i Mbabane muri Swaziland, ku wa 21 Ugushyingo 1990. Uburenganzira ku mibereho myiza n'umuco ✓ Uburenganzira ku mibereho myiza Mu rwego rw'imibereho myiza, hagiyeho amategeko n'amateka ku bijyanye n'ubwisungane mu kwivuza n'ubwiteganyirize bwa pansiyo. -Itegeko n° 03/2015 ryo ku wa 2/03/2015 rigenga imitunganyirize y'ubwisungane mu kwivuza; -Itegeko n° 05/2015 ryo ku wa 30/03/2015 rigenga imitunganyirize y'ubwiteganyirize bwa pansiyo. Iryo tegeko rigena ibya pansiyo cyane cyane ibiyigize, ibice byayo n'abayicunga. Harimo ibishya byinshi nk'imikorere ya pansiyo icungwa n'abikorera, ishyirwaho rya konti bwite zo kuzigamira izabukuru, abemerewe gukora umwuga ujyanye n'imirimo ya pansiyo, igenzurwa rikorwa n'ikigo gishyiraho amabwiriza (BNR) n'imitunganyirize y'imirimo ijyanye na pansiyo. Muri iryo tegeko hiyongeyemo kandi uburenganzira bw'uwiteganyirije mu gihe afunzwe cyangwa atabasha gufata amafaranga ya pansiyo. -Itegeko n° 04/2015 ryo ku wa 11/03/2015 rihindura kandi ryuzuza Itegeko n° 45/2010 ryo ku wa 14/12/2010 rishyiraho Ikigo cy'Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rikanagena inshingano, imiterere, n'imikorere byacyo; -Iteka rya Minisitiri w'Intebe n° 113/03 ryo ku wa 19/06/2015 rishyiraho Komite ihuriweho na za Minisiteri z'ishinzwe kurwanya ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge n'imiti ikoreshwa nka byo, ritemewe n'amategeko, kandi rikagena imiterere n'imikorere byayo. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)26 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU Uburenganzira ku butaka Ku bijyanye n'uburenganzira ku butaka, hagiyeho amateka akurikira: -Iteka rya Perezida n° 97/01 ryo ku wa 18/6/2014 rigena imikorere n'ububasha by'Umubitsi w'impapuro mpamo z'ubutaka; -Iteka rya Minisitiri w'Intebe n° 114/03 ryo ku wa 19/06/2015 rigena ibyangombwa bikenewe kugira ngo umuntu agire uburenganzira bwo gutunga ubutaka bwo mu mujyi bugenewe imirimo yo gutunganyiriza abantu ibibanza no kubibubakira; -Iteka rya Minisitiri no 04/Cab. M/015 ryo ku wa 18/05/2015 rishyiraho amabwiriza ajyanye n'imitunganyirize y'imijyi n'imyubakire. Uburenganzira ku murimo Ku bijyanye n'uburenganzira ku murimo, hashyizweho politiki n'Iteka mu rwego rwo kurinda ubuzima n'umutekano by'abakozi ku kazi zikurikira : -Politiki y'Ubuzima n'Umutekano ku kazi yo ku wa 15/10/2014; -Iteka rya Perezida n° 107/01 ryo ku wa 10/07/2014 rigena inshingano n'imikorere bya Komite y'Umutekano. Uburenganzira ku muco Mu bijyanye n'uburenganzira ku muco, hagiyeho: -Amabwiriza ya Minisitiri n° 001/2014 yo ku wa 8/10/2014 agenga imyandikire y'Ikinyarwanda. 2. 2. 1. MU BIJYANYE N'UBURENGANZIRA BW'IBYICIRO BYIHARIYE Uburenganzira bw'umwana Ku bijyanye n'uburenganzira bw'umwana, Inama Nkuru y'Igihugu y'Abana yateranye ku nshuro ya 10 i Kigali, tariki ya 20 Ugushyingo 2014. Iyo nama yahuje abana baturutse mu Turere twose tw'Igihugu n'abaturutse muri Afurika y'Iburasirazuba. Muri iyo nama, abana bahagarariye abandi barahura bagatanga ibitekerezo ndetse bakageza ku bayobozi ibyifuzo byabo ndetse n'uruhare rwabo mu iterambere ry'igihugu. Inama Nkuru y'abana yateranye ku nshuro ya 10 mu gihe u Rwanda rwarimo rwishimira ibyo rwagezeho nyuma y'imyaka 20 rwibohoye. Ikindi kandi ni uko yahuriranye n'uko u Rwanda rwifatanyaga n'Isi kwizihiza Isabukuru y'imyaka 25 hashyizweho Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye uburenganzira bw'umwana. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)27 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU Uburenganzira bw'impunzi Mu bijyanye n'uburenganzira bw'impunzi, tariki ya 24 Mata 2015, Leta y'u Rwanda yafashe icyemezo cyo gutanga sitati y'ubuhunzi ku mpunzi z'Abarundi. Iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku Masezerano Mpuzamahanga yo mu 1951 yerekeye impunzi no ku Itegeko no 13 ter/2014 ryo ku wa 21/05/2014 ryerekeye impunzi mu ngingo yaryo ya 13 ivuga ko abantu bahunze mu kivunge bashobora guhabwa sitati y'ubuhunzi mu buryo rusange kandi nta kindi basabwe. Hagiyeho kandi: - Iteka rya Minisitiri w'Intebe n° 112/03 ryo ku wa 19/06/2015 rigena imiterere n'imikorere bya Komite ishinzwe gutanga sitati y'ubuhunzi rikanagena ibigenerwa abayigize. Uburenganzira ku burezi bw'abantu bakuru Muri iki cyiciro cy'uburezi bw'abantu bakuru, hashyizweho Iteka rya Minisitiri rikurikira: -Iteka rya Minisitiri n° 008/2015 ryo ku wa 22/01/2015 rigena imiterere n'imikorere by'uburezi bw'abantu bakuru. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)28 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTUIII. IBIKORWA BYA KOMISIYO MU MWAKA W'INGENGO Y'IMARI W'2014-2015 3. 1. GUTEZA IMBERE UBURENGANZIRA BWA MUNTU Mu rwego rwo Kwigisha no Gukangurira abaturarwanda ibijyanye n'uburenganzira bwa Muntu, nk'uko biri mu nshingano zayo ziteganywa mu ngingo ya 5 (1) y'Itegeko no 19/2013 ryo ku wa 25/03/2013 rigena inshingano, imiterere n'imikorere bya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu, kuva muri Nyakanga 2014 kugeza muri Kamena 2015, Komisiyo yatanze amahugurwa n'ibiganiro ku byiciro binyuranye harimo by'umwihariko Inzego z'Ibanze n'iz'Umutekano, abagize Komite z'Ibigo Nderabuzima, Abahagarariye amakoperative n'indi miryango itari iya Leta n'ibindi byiciro bisaba Komisiyo amahugurwa ajyanye n'uburenganzira bwa Muntu. Amahugurwa n'ibiganiro byari bigamije guha cyangwa kongerera ubumenyi abahuguwe kugira ngo abafata ibyemezo n'abagira inama abaturage barusheho kwisunga amategeko n'amahame y'uburenganzira bwa Muntu. Muri rusange amahugurwa n'ibiganiro ku burenganzira bwa Muntu bifasha mu gukumira ihohoterwa no kubaka umuco w'uburenganzira bwa Muntu mu Gihugu. 3. 1. 1. Kwigisha abaturarwanda uburenganzira bwa Muntu Mu mwaka w'2014-2015, Komisiyo yongereye ubumenyi mu bijyanye n'uburenganzira bwa Muntu ibyiciro by'abantu binyuranye nk'uko bigaragara mu mbonerahamwe ikurikira: Imbonerahamwe igaragaza ibyiciro byahuguwe na Komisiyo mu mwaka w'2014-2015 No Abahuguwe Umubare 1. Abanyamadini 660 2. Abahagarariye abafite ubumuga bo mu Turere twa Rulindo na Burera 114 3. Komite z'Ibigo Nderabuzima 91 4 Abasigajwe inyuma n'amateka bo mu Itorero CELPAR/Akarere ka Muhanga 200 5. Abagize Njyanama z'Uturere two mu Ntara y'Amajyepfo 99 6. Abagize Polisi y' u Rwanda, Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa, Ubushinjacyaha Bukuru n'Ubucamanza54 7. Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge yose (uretse Umujyi wa Kigali) 378 8. Abayobozi b'Uturere bungirije bashinzwe Imibereho Myiza 30 9. Abahagarariye ababana na VIH/SIDA bo mu Karere ka Gasabo 100 Bose 1. 726 | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)29 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU Hari kandi ibindi byiciro byahuguwe bifite uruhare runini mu guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa Muntu, akaba ari yo mpamvu Komisiyo ibyibandaho. Aha twavuga abanyamadini, abari mu Nzego z'Ibanze, abagize Komite z'Ibigo Nderabuzima, n'abari mu rwego rw'Ubucamanza. Amahugurwa yatanzwe mu mwaka w'2014-2015 yari agenewe abakurikira: Abayobozi bo mu Nzego z'Ibanz e Abayobozi bo mu Nzego z'Ibanze bafite mu nshingano zabo za buri munsi gukemura ibibazo by'abaturage, no kubakangurira gahunda za Leta zijyanye n'imibereho myiza yabo. Bakeneye ubumenyi buhagije mu bijyanye n'uburenganzira bwa Muntu, kugira ngo bashobore kuzuza neza inshingano zabo, nk'uko ziteganywa mu ngingo ya 10 y'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo ku wa 4 Kamena 2013, nk'uko ryavuguruwe kugeza ubu. Ni muri urwo rwego Komisiyo yahuguye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, Abayobozi b'Uturere bungirije bashinzwe Imibereho Myiza, n'abagize Njyanama z'Uturere. Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge yose Ku bufatanye n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye Ritsura Amajyambere (PNUD), Komisiyo yahuguye Abanyamabanga Nshingwabikorwa 378 barimo abagore 47 n'abagabo 331, bo mu Ntara y'Amajyepfo, iy'Iburasirazuba, iy'Iburengerazuba n'iy'Amajyaruguru. Bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge bahuguwe ku Burenganzira bwa Muntu | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)30 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTUInsanganyamatsiko z'ibiganiro -Inshingano, imiterere n'imikorere bya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu; -Amahame remezo y'uburenganzira bwa Muntu; -Uburyo bwo kurengera uburenganzira bwa Muntu mu Masezerano Mpuzamahanga no mu mategeko y'u Rwanda; -Uburenganzira bwa Muntu n'imiyoborere myiza: uruhare rw'abayobozi b'Inzego z'Ibanze mu gute za imbere no kurengera uburenganzira bwa Muntu; -Itegeko rigenga Abahesha b'inkiko batari ab'umwuga. Nyuma y'ibiganiro biyemeje: -Kwegera abaturage babakangurira uburenganzira bwabo; -Guha abaturage serivisi nziza bubahiriza amategeko ; -Kurushaho gukorana n'imiryango irengera uburenganzira bwa Muntu. Abayobozi b'Uturere bungirije bashinzwe Imibereho Myiza Ku bufatanye n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye Ritsura Amajyambere (PNUD), kuva ku wa 4 kugeza ku wa 5 Nzeri 2014, muri Nobleza Hotel iherereye mu Karere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali, Komisiyo yahuguye Abayobozi b'Uturere bungirije bashinzwe Imibereho Myiza bo mu Turere twose tw'u Rwanda, barimo abagore 24 n'abagabo 6. Ayo mahugurwa yibanze ku nsanganyamatsiko zikurikira: -Inshingano, imiterere n'imikorere bya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu; -Amahame remezo y'uburenganzira bwa Muntu ; -Imiyoborere myiza n'uburenganzira bwa Muntu ; -Inzego zikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'Amasezerano Mpuzamahanga n'inshingano za Leta ; -Iterambere rishingiye ku burenganzira bwa Muntu; -Isuzuma ngarukagihe ry'iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa Muntu; -Ihohoterwa ry'uburenganzira bwa Muntu, impamvu n'ingaruka byaryo. Abahuguwe biyemeje ibikurikira : -Kujya bashingira ku mategeko mu byemezo byose bafata; -Guteza imbere imiyoborere myiza barushaho kubahiriza uburenganzira bwa Muntu mu mirimo yabo ya buri munsi. Njyanama z'Uturere Kuva ku wa 3 kugeza ku wa 4 Werurwe 2015, muri “Centre St André” iherereye mu Karere ka Muhanga, no kuva ku wa 21 kugeza ku wa 22 Gicurasi 2015, muri “Centre Mère du Verbe” iherereye mu Karere ka Huye, Komisiyo yahahuguriye abagize Njyanama 99, barimo abagabo 51 n'abagore 48, bo mu Turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru two mu Ntara y'Amajyepfo. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)31 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTUInsanganyamatsiko zaganiriweho ni izikurikira: -Inshingano, imiterere n'imikorere bya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu; -Amahame remezo y'uburenganzira bwa Muntu; - Uburenganzira bw'ibyiciro byihariye (abana, abagore n'abafite ubumuga); -Uburyo bwo kurengera uburenganzira bwa Muntu; -Uburenganzira bwa Muntu n'imiyoborere myiza; -Uburyo mpuzamahanga bwo kurengera uburenganzira bwa Muntu. Abahuguwe biyemeje kugira uruhare mu gusakaza amahame y'uburenganzira bwa Muntu no kubonera ibisubizo ibibazo byabangamira uburenganzira bwa Muntu mu Turere baje baturukamo. Biyemeje kandi: -Kwisunga amahame y'uburenganzira bwa Muntu mu byemezo bafata; -Kureba ko ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Guvernoma ryubahiriza uburenganzira bwa Muntu; -Kurushaho kureba ko uburenganzira bw'ibyiciro byihariye bwitabwaho mu byemezo bifatirwa mu nama za Njyanama, cyangwa iz'izindi Nzego. Komite z'Ibigo Nderabuzima Komite z'Ibigo Nderabuzima zigizwe n'abantu bahagarariye ibyiciro binyuranye by'abaturage, birimo abakora umwuga w'ubuvuzi, abarezi, abacuruzi n'abandi, ni umuyoboro mwiza wakwifashishwa mu kugeza ubutumwa bujyanye n'uburenganzira bwa Muntu ku baturage benshi. Ni muri urwo rwego Komisiyo yakomeje igikorwa cyo kubahugura, cyatangiye mu mwaka w'2012-2013. Kuva ku wa 11 kugeza ku wa 12 Gashyantare, no kuva ku wa 6 kugeza ku wa 7 Mata 2015, muri “Centre AVEGA”, iherereye mu Karere ka Rwamagana, Komisiyo yahuguye abagize Komite z'Ibigo Nderabuzima 91, barimo abagabo 73 n'abagore 18, baturutse mu Turere twa Rwamagana, Kayonza, Bugesera, Ngoma na Kirehe, mu Ntara y'Iburasirazuba. Insanganyamatsiko z'ibiganiro -Inshingano, imiterere n'imikorere bya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu; -Amahame remezo y'uburenganzira bwa Muntu; -Uburenganzira mu by'imbonezamubano na politiki; -Uburenganzira mu by'ubukungu, imibereho myiza n'umuco; -Uburenganzira bw'ibyiciro byihariye; -Uburenganzira ku buzima; -Itegeko no 49/2012 ryo ku wa 22/01/2013 rigena ubwishingizi ku mwuga w'ubuvuzi. Abahuguwe bishimiye amahugurwa bahawe, kuko yatumye bamenya amahame y'uburenganzira bwa Muntu n'amategeko aburengera. Biyemeje kumenyekanisha amahame y'uburenganzira bwa Muntu mu batur-age no gukangurira abatanga serivisi z'ubuvuzi kwakira neza ababagana. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)32 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU Inzego zigize Urwego rw'Ubutabera Nk'uko biteganywa mu ngingo ya 44 y'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo ku wa 4 Kamena 2003 nk'uko ryavuguruwe kugeza ubu, Ubutegetsi bw'Ubucamanza ni bwo murinzi w'uburenganzira n'ubwisanzure bwa rubanda. Kuva ku wa 5 kugeza ku wa 6 Werurwe 2015, ku bufatanye n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye Ritsura Amajyambere (PNUD), Komisiyo yahuguye abari mu nzego zinyuranye zigize Urwego rw'Ubutabera, kugira ngo barusheho kwisunga Amasezerano Mpuzamahanga y'Uburenganzira bwa Muntu mu mirimo yabo ya buri munsi. Ayo mahugurwa yabereye muri « Centre St André » Kabgayi iherereye mu Karere ka Muhanga, ahabwa abantu 54 barimo abagabo 39 n'abagore 15. Abagize Inzego z'Ubutabera nyuma y'amahugurwa yabereye i Muhanga bari kumwe na Perezida wa Komisiyo (imbere, hagati) Amahugurwa yibanze ku nsanganyamatsiko zikurikira: -Amasezerano Mpuzamahanga y'uburenganzira bwa Muntu y'ingenzi (Core International Human Rights Instruments); -Uburyo bwo kurengera uburenganzira bwa Muntu ku rwego mpuzamahanga, ku rwego rw'Akarere no ku rwego rw'Igihugu (International, Regional and National Human Rights Protection Mechanisms) -Uburenganzira bwa Muntu mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda; -Ishyirwa mu bikorwa ry'Amasezerano Mpuzamahanga y'uburenganzira bwa Muntu n'uburyo ako reshwa mu butabera bw'u Rwanda (Status of International Law in Rwandan Justice). Abahuguwe biyemeje kwisunga Amasezerano Mpuzamahanga mu byemezo bafata, banasaba Komisiyo ko yakoherereza inzego zitandukanye, cyane cyane iz'Ubutabera, urutonde rw'Amasezerano Mpuzamahanga u Rwanda rwemeje burundu, kugira ngo zijye ziyashingiraho mu gufata ibyemezo. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)33 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU Abanyamadini n'abari mu nzego z'urubyiruko rw'amadini Mu mirimo yabo ya buri munsi, abanyamadini barigisha bakanatanga inama ku bantu babagana. Ni umuyoboro mwiza Komisiyo ikoresha mu gusakaza amahame y'uburenganzira bwa Muntu. Bakeneye amahugurwa kugira ngo bajye bisunga amahame y'uburenganzira bwa Muntu mu nama baha ababagana, kandi banagire uruhare mu kuyasakaza. Abagize umuryango w'Abayisilamu bahuguwe ku burenganzira bwa Muntu Ni muri urwo rwego Komisiyo yatanze amahugurwa ku bashinzwe imirimo inyuranye muri Kiliziya Gatolika, abahagarariye Urubyiruko Gatolika ruturutse mu ma Diyosezi yose y'u Rwanda, no ku rubyiruko rw'Abayisilamu rwibumbiye muri “Foundation for the Youth Future” baturutse mu Gihugu hose, nk'uko bigaragarira mu mbonerahamwe ikurikira. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)34 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTUImbonerahamwe ikurikira igaragaza amahugurwa y'abanyamadini n'abari mu nzego z'urubyiruko rw'amadini. Itariki Abahuguwe Aho amahugurwa yabereye Umubare Abagabo Abagore 29-31/10/2014 Abayobozi ba za Santarari, abayobozi b'impuzamiryango remezo, abakateshisite, Abakangurambaga b'Ubutabera n'Amahoro, abagize Imbuto z'Amahoro bo muri Paruwasi Gatolika ya Janja Janja/Gakenke300 173 127 11/11/2014 Abanyamuryango b'urubyiruko rw'Abayisilamu bibumbiye muri “Foundation for the Youth Future”Kigali/La Palisse100 25 75 6/01/2015 Abahagarariye Urubyiruko Gatolika na bamwe mu bayobozi babo baturutse muri Diyosezi zose uko ari icyenda (9) bari kumwe na bamwe mu bakozi n'abayobozi bashinzwe urubyiruko. Mbare/Muhanga68 41 27 Bose hamwe 468 239 229 Insanganyamatsiko zaganiriweho ni izikurikira: -Inshingano, imiterere n'imikorere bya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu; -Amahame remezo y'uburenganzira bwa Muntu ; -Uburenganzira bwa Muntu mu by'imbonezamubano na politiki ; -Uburenganzira mu by'ubukungu, imibereho myiza n'umuco ; -Uburenganzira bw'umwana mu mategeko y'u Rwanda; -Uburenganzira bw'umugore ; -Icuruzwa ry'abantu n'ibiyobyabwenge. Nyuma y'ibiganiro, abahuguwe biyemeje guharanira ko uburenganzira bwa Muntu bwubahirizwa, bakanabukangurira abandi. Amahugurwa y'ibyiciro byihariy e Mu nshingano za Komisiyo ku bijyanye no guteza imbere uburenganzira bwa Muntu, harimo gukurikirana by'umwihariko iyubahirizwa ry'uburenganzira bw'ibyiciro byihariye. Ni muri urwo rwego Komisiyo yahuguye abahagarariye ibyiciro bikurikira, kugira ngo bashobore guharanira uburenganzira bwabo n'ubw'abo bahagarariye, banafashe kandi Komisiyo gukurikirana iyubahirizwa ry'ubwo burenganzira bayiha amakuru. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)35 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU Abahagarariye abafite ubumuga Kuva ku wa 4 kugeza ku wa 6 Gashyantare 2015, mu Karere ka Rulindo, no kuva ku wa 5 kugeza ku wa 6 Werurwe 2015, mu Karere ka Burera, Komisiyo yahuguye abagize Komite z'abafite ubumuga 114 barimo abagabo 76 n'abagore 38. Insanganyamatsiko zaganiriweho ni izikurikira: -Inshingano, imiterere n'imikorere bya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu ; -Amahame remezo y'uburenganzira bwa Muntu; -Uburenganzira n'inshingano by'umwenegihugu mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda; -Uburenganzira bw'umwana; - Uburenganzira bw'abantu bafite ubumuga. Abahuguwe biyemeje gukangurira abo bahagarariye uburenganzira bwabo. Ababana na Virusi itera SIDA Kuva ku wa 15 kugeza ku wa 16 Kamena 2015, mu cyumba cy'inama cyo muri La Palisse Hotel Nyandungu, iherereye mu Karere ka Gasabo, no kuva ku wa 29 kugeza ku wa 30 Kamena 2015, mu cyumba cy'inama cy'Umurenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro, Komisiyo yahuguye abahagarariye ababana na Virusi itera SIDA 208 baturutse mu Mirenge yose igize utwo Turere, barimo abagore 146 n'abagabo 62. Insanganyamatsiko zaganiriweho ni izikurikira: -Inshingano, imiterere n'imikorere bya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu ; -Amahame remezo y'uburenganzira bwa Muntu; -Uburenganzira mu by'imbonezamubano na politiki; -Uburenganzira mu by'ubukungu, imibereho myiza n'umuco; -Uburenganzira n'inshingano by'umwenegihugu mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda; - Uburenganzira n'inshingano by'ababana n'agakoko gatera SIDA. Abahuguwe bishimiye amahugurwa bahawe bagaragaza ko yabafashije kurushaho kumenya uburenganzira bwabo, biyemeza kubukangurira abo baje bahagarariye kandi bakagira uruhare mu guteza imbere uburenganzira bwa Muntu aho batuye. Abasigajwe inyuma n'amateka Kuva ku wa 25 kugeza ku wa 26 Werurwe 2015, ku busabe bw'ubuyobozi bw'Itorerero CELPAR riherereye mu Karere ka Muhanga, Komisiyo yahuguye abayoboke baryo basigajwe inyuma n'amateka, kugira ngo barusheho kumenya uburenganzira bwa Muntu. Ayo mahugurwa yabereye mu cyumba cy'inama cy'Umurenge wa Nyamabuye, ahabwa abantu 200 barimo abagore 136 n'abagabo 64. Insanganyamatsiko zaganiriweho ni izikurikira: -Inshingano, imiterere n'imikorere bya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu ; -Amahame remezo y'uburenganzira bwa Muntu; -Uburenganzira bw'umwana; -Uburenganzira bw'umugore. Abahuguwe biyemeje kugeza kuri bagenzi babo ibyo bungukiye muri ayo mahugurwa. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)36 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU3. 1. 2. Gukangurira abaturarwanda uburenganzira bwa Muntu Mu rwego rwo guha abaturarwanda ubumenyi bw'ibanze mu bijyanye n'uburenganzira bwabo no gusakaza amahame y'uburenganzira bwa Muntu ku bantu benshi, Komisiyo itanga ibiganiro bigenewe ibyiciro binyuranye by'abaturarwanda mu butumwa inyuza mu bitangazamakuru no mu kwizihiza iminsi ngarukamwaka y'uburenganzira bwa Muntu. Ni muri urwo rwego, ibyibwirije cyangwa ibisabwe n'izindi Nzego, kuva muri Nyakanga 2014 kugeza muri Kamena 2015, Komisiyo yatanze ibiganiro ku burenganzira bwa Muntu bigenewe: abategurirwaga kujya muri DASSO (District Administration Security Support Organ), abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Kigali, urubyiruko rwibumbiye muri “Magirirane Development in Peace”, urubyiruko gatolika, abanyamuryango b'amakoperative, abari abarwanyi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, abakozi bo mu rugo n'abaturage bo mu Mirenge ya Nyamirambo na Nyarugenge bashinzwe imirimo inyuranye mu Mirenge. Ibiganiro byahawe Urubyiruko ➢ Urubyiruko Gatolika Mu bihe binyuranye, Komisiyo yatanze ibiganiro mu mahuriro y'urubyiruko Gatolika rwo muri Diyosezi ya Nyundo n'iya Kabgayi 2. 162, barimo abakobwa 1271 n'abahungu 891. Insanganyamatsiko z'ibiganiro - Inshingano, imiterere n'imikorere bya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu ; - Amahame remezo y'uburenganzira bwa Muntu; - Uburenganzira bw'umwana; - Icuruzwa ry'abantu n'ibiyobyabwenge. Abahawe ibiganiro biyemeje gukangurira urundi rubyiruko n'abandi baturwanda uburenganzira bwa Muntu. Amashyirahamwe y'urubyiruko Ku wa 23 Gicurasi 2015, Komisiyo yahaye ibiganiro urubyiruko rwo mu Murenge wa Kimironko rwibumbiye muri “Magirirane Development in Peace”, rugizwe n'abanyamuryango 21 barimo abahungu 12 n'abakobwa 9; naho ku wa 26 Kamena 2015 ibitanga muri University of Kigali,Campus MINAGRI, bigenewe abanyeshuri 60 b'iyo Kaminuza bibumbiye muri “GYLATA” (Global Young Lawyers Africa Transformation”), barimo abahungu 34 n'abakobwa 26. Insanganyamatsiko zaganiriweho ni izikurikira: -Inshingano, imiterere n'imikorere bya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu ; -Amahame remezo y'uburenganzira bwa Muntu. Abahawe ibiganiro biyemeje kwirinda ikintu cyose cyahungabanya uburenganzira bwa Muntu, no kugira uruhare mu kubuteza imbere. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)37 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU Abagize amakoperative Amakoperative afite uruhare rukomeye mu iterambere ry'Igihugu no mu iterambere ry'abanyamuryango bayo. Kugira ngo Koperative zikore neza, ni ngombwa ko buri munyamuryango asobanukirwa neza uburenganzira n'inshingano bye. Ni muri urwo rwego, ku matariki anyuranye, Komisiyo yahaye ibiganiro ku burenganzira bwa Muntu abanyamuryango b'amakoperative yo mu Karere ka Rusizi, agizwe n'abahinzi b'umuceri, abahinzi b'urutoki, abahinzi b'icyayi, abahinzi ba kawa n'abarobyi. Bose hamwe bari 444, barimo abagabo 353 n'abagore 91. Insanganyamatsiko zaganiriweho ni izikurikira: -Inshingano, imiterere n'imikorere bya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu ; -Amahame y'uburenganzira bwa Muntu; -Uburenganzira mu by'imbonezamubano; -Uburenganzira mu by'ubukungu, imibereho myiza n'umuco. Abahawe ibiganiro biyemeje kugeza ibyo bayungukiyemo ku banyamuryango baje bahagarariye no ku baturanyi babo. Ibiganiro mu Karere ka Burera Ku wa 4 Gashyantare 2015, Komisiyo yatanze ibiganiro mu Ishuri Ryisumbuye rya “Groupe Scolaire Jean La Mennais” Kirambo ahari abanyeshuri 547, barimo abahungu 318 n'abakobwa 229, naho ku wa 5 Gashyantare 2015 iha ibiganiro abaturage 512, bari mu bikorwa bya VUP (Vision Umurenge Programme) mu Murenge wa Rusarabuye. Insanganyamatsiko zaganiriweho ni izikurikira: -Inshingano, imiterere n'imikorere bya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu ; -Amahame remezo y'uburenganzira bwa Muntu; -Uburenganzira mu by'imbonezamubano na politiki; -Uburenganzira mu by'ubukungu, imibereho myiza n'umuco. Ibiganiro Komisiyo yatanze mu mahugurwa yateguwe n'izindi Nzego Ibiganiro mu mahugurwa y'Urwego rwa DASSO Ku wa 9 Kamena 2015, mu Karere ka Rwamagana, Komisiyo yatanze ibiganiro mu mahugurwa y'abiteguraga kwinjizwa muri DASSO 2178, barimo abagabo 1879 n'abagore 299. Insanganyamatsiko zaganiriweho ni izikurikira: -Inshingano, imiterere n'imikorere bya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu; -Amahame remezo y'uburenganzira bwa Muntu; -Uburenganzira mu by'imbonezamubano na politiki; -Uburenganzira mu by'ubukungu, imibereho myiza n'umuco. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)38 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU Abakozi bo mu ngo Muri Gashyantare 2015, Komisiyo yatanze ibiganiro mu mahugurwa umuryango ADBEF (Association pour la Défense des Droits, de Développement durable et du Bien-Etre Familial) wateguriye abakozi bo mu ngo 272 bo mu Murenge wa Kimisagara, barimo abakobwa 182 n'abahungu 90. Insanganyamatsiko zaganiriweho ni izikurikira: -Inshingano, imiterere n'imikorere bya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu ; -Amahame remezo y'uburenganzira bwa Muntu; -Uburenganzira ku murimo. Ibiganiro mu mahugurwa yateguwe n'Umurenge wa Nyamirambo Ku butumire bw'ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyamirambo, Komisiyo yatanze ibiganiro mu mahugurwa ubuyobozi bw'Umurenge bwateguriye abazaba abanyerondo b'umwuga 125, barimo abagabo 123 n'abagore 2, baturutse mu Midugudu yose yo muri uwo Murenge. Ibiganiro byabereye mu cyumba cy'inama cy'Umurenge. Insanganyamatsiko zaganiriweho ni izikurikira: -Inshingano, imiterere n'imikorere bya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu ; -Amahame remezo y'uburenganzira bwa Muntu. Ibiganiro mu mahugurwa yateguwe n'Umurenge wa Nyarugenge Ku butumire bw'ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyarugenge, ku wa 30 Mata 2015, mu cyumba cy'inama cy'Umurenge, Komisiyo yatanze ibiganiro mu mahugurwa yateguriwe abanyerondo, abayobozi b'Imidugudu, abari mu Nama y'Igihugu y'Urubyiruko, abari mu Nama y'Igihugu y'Abagore, bose hamwe 81, barimo abagabo 74 n'abagore 7. Insanganyamatsiko zaganiriweho ni izikurikira: -Inshingano, imiterere n'imikorere bya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu ; -Amahame remezo y'uburenganzira bwa Muntu. Ibiganiro mu ngando y'abari abarwanyi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Ku butumire bwa Komisiyo y'Igihugu Ishinzwe Gusubiza Ingabo mu buzima busanzwe, mu mwaka w'2015, ku matariki anyuranye, Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu yatanze ibiganiro ku bari abarwanyi 118 batahutse, bari mu ngando i Mutobo, mu Karere ka Musanze. Insanganyamatsiko zaganiriweho ni izikurikira: -Uburenganzira bwa Muntu n'inshingano z'umwenegihugu mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y' u Rwanda; -Amasezerano Mpuzamahanga arwanya icyaha cya jenoside, ibyaha byibasiye Inyokomuntu n'Amategeko y'u Rwanda ahana ibyo byaha; -Amategeko y'u Rwanda n'Amategeko Mpuzamahanga ahana icyaha cy'ivangura n'icyo gukurura amacakubiri ; | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)39 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU-Uruhare rw'ubucamanza mu bijyanye no kurengera uburenganzira bwa Muntu; -Amateka y'Ingengabitekerezo ya jenoside; -Amategeko Mpuzamahanga yerekeye guca ivangura iryo ari ryo ryose. Ibikorwa bijyanye no kwizihiza iminsi ngarukamwaka Kuva muri Nyakanga 2014 kugeza muri Kamena 2015, Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu yagize uruhare mu kwizihiza iminsi ngarukamwaka yerekeye uburenganzira bwa Muntu. Muri urwo rwego, yatanze ubutumwa bunyuranye bukangurira abaturarwanda uburenganzira bwa Muntu ibinyujije mu bitangazamakuru, ku bitambaro bimanikwa byandikwaho ubutumwa (banderoles/banners). Komisiyo yizihije iminsi ngarukamwaka ikurikira: -Ku wa 3 Ukuboza 2014 : Umunsi Mpuzamahanga w'abantu bafite ubumuga. Insanganyamatsiko y'uwo munsi ku rwego rw'isi yari “Disability-inclusive sustainable Development Goals”, ku rwego rw'Igihugu ikaba “Intego z'iterambere rirambye rishingiye ku ikoranabuhanga ridaheza abafite ubumuga”. Komisiyo yifatanyije n'izindi Nzego mu birori by'uwo munsi wizihirijwe mu Karere ka Karongi ku rwego rw'Igihugu. Mu butumwa Perezida wa Komisiyo yatanze bujyanye n'uwo munsi, yibukije ko uyu munsi washyizweho n'Umuryango w'Abibumbye mu w'1992, mu rwego rwo guha agaciro abafite ubumuga no kubarinda ivangura iryo ari ryose, nk'uko biteganywa mu Masezerano Mpuzamahanga no mu mategeko y'u Rwanda, by'umwihariko mu ngingo ya 11 y'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo ku wa 4 Kamena 2003 nk'uko ryavuguruwe kugeza ubu. Nk'uko biri mu nshingano zayo, Komisiyo izakomeza gukangurira Inzego zinyuranye uburenganzira bw'abafite ubumuga, kugira ngo hubahirizwe gahunda ziba zashyizweho mu rwego rwo kurengera abafite ubumuga. Yasabye kandi abafite ubumuga gukomeza kwigirira icyizere, anabizeza ubuvugizi bwa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu. -Ku wa 9 Ukuboza 2014: Isabukuru ya 66 y'ishyirwaho ry'Amasezerano Mpuzamahanga akumira kandi ahana icyaha cya jenoside. Kuri uwo munsi, Komisiyo yasuye Umudugudu utuwemo n'imiryango 31 y'abasirikare bamugariye ku rugamba uherereye mu Kagari ka Rusheshe, Umurenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro. Mu ijambo rye, Perezida wa Komisiyo yibukije ko ikiba kigamijwe kuri uwo munsi ari ugukangurira isi yose kuzirikana agaciro n'icyubahiro bikwiye Muntu, buri wese agaharanira ko jenoside itakongera kubaho. Abasirikare bamugariye ku rugamba basabye Komisiyo kubakorera ubuvugizi ku bibazo bahura na byo birimo: ✓ Ubutaka budahagije, kuko buri wese yahawe gusa metero 10 kuri 15 ✓ Ubwishingizi ku buzima ku bagize imiryango yabo (abasirikare nibo bonyine bishyurirwa, abagore n'abana nta bwishingizi bahabwa). ✓ Kutabona uburyo bwo kwidagadura (bafite icyumba/salle, ariko nta kindi kintu kirimo). Komisiyo yabahaye intebe 100 zo gushyira mu cyumba cy'inama. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)40 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU Mu rwego rw'iyo sabukuru kandi, Komisiyo yatanze ibiganiro mu Mashuri Makuru na Kaminuza ku nsanganyamatsiko igira iti “Ikumirwa n'ihanwa ry'icyaha cya jenoside ku rwego mpuzamahanga no mu Rwanda”. Imbonerahamwe ikurikira igaragaza uko ibiganiro byatanzwe. Imbonerahamwe igaragaza ibiganiro byatanzwe mu Mashuri Makuru na Kaminuza Ishuri Umubare w'abahawe ibiganiro Abahungu Abakobwa IPRC/Kigali (Integrated Polytechnic Regional Center)300 200 100 INILAK/Kigali (Independent Institute of Lay Adventist of Kigali)1256 604 672 KIM (Kigali Institute of Management) 114 33 81 Bose hamwe 1670 837 853 Insanganyamatsiko y'Ibiganiro -Amahame remezo y'uburenganzira bwa Muntu ; -Ihanwa ry'icyaha cya jenoside ku rwego mpuzamahanga no mu Rwanda ; Ku wa 10/12 : Umunsi mpuzamahanga w'uburenganzira bwa Muntu. Insanganyamatsiko y'uwo munsi ku rwego rw'isi yari : « Human Rights 365 ». Bisobanura uburenganzira bwa Muntu mu minsi 365 y'umwaka. Ku rwego rw'Igihugu, insanganyamatsiko yari: “Twenty years of fostering Human Rights and dignity in Rwanda ». Mu Kinyarwanda yari “Imyaka 20 y'iterambere ry'uburenganzira n'agaciro bya Muntu mu Rwanda: turusheho kubiharanira turwanya icuruzwa ry'abantu n'ibiyobyabwenge”. Abaturage b'Akarere ka Bugesera bifatanyije na Komisiyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'uburenganzira bwa Muntu | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)41 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU Mu rwego rwo gutegura uyu munsi, hashingiwe kuri iyi nsanganyamatsiko, Komisiyo yakoresheje amarushanwa y'indirimbo n'imivugo mu Bigo by'Urubyiruko bya Kimisagara, Bugesera, Huye, Rulindo na Rubavu. Mbere y'amarushanwa, habaye ibiganiro mu Bigo by'Urubyiruko nk'uko bigaragara mu mbonerahamwe ikurikira. Imbonerahamwe igaragaza ibiganiro byatanzwe mu Bigo by'Urubyiruko Itariki Ikigo Umubare w'abahawe ibiganiro Abahungu Abakobwa 2/12/2014 Huye Bugesera Rulindo30 70 2818 51 1812 19 10 3/12/2014 Rubavu 35 23 12 5/12/2014 Kimisagara 50 45 5 Bose hamwe 213 165 48 Insanganyamatsiko zaganiriweho ni izikurikira: -Inshingano, imiterere n'imikorere bya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu ; -Amahame remezo y'uburenganzira bwa Muntu; -Icuruzwa ry'abantu n'ibiyobyabwenge. Hashingiwe ku nsanganyamatsiko y'uwo munsi ku rwego rw'Igihugu, habaye amarushanwa y'imivugo n'indirimbo ku rwego rwa buri kigo, hatoranywa abana 4. Ku wa 9 Ukuboza 2014, habaye amajonjora yahuje abana 20 baturutse mu bigo byavuzwe haruguru. Ku wa 10 Ukuboza 2014, uwarushije abandi umuvugo mwiza yagaragaje igihangano cye mu birori by'uwo munsi byizihirijwe mu Karere ka Bugesera, hanatangwa ibihembo binyuranye ku bana bose 20 babaye abambere mu bigo byabo. Abafashe ijambo kuri uwo munsi barimo Uhagarariye Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda, Uhagarariye Polisi, Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu na Minisitiri w'Ubutabera, wari Umushyitsi Mukuru, batanze ubutumwa bujyanye n'insanganyamatsiko y'uwo munsi. Bibukije amateka mabi yaranze Akarere ka Bugesera kakorewemo ihohoterwa rikabije ry'uburenganzira bwa Muntu kuva kera, basaba abaturage b'ako Karere n'abaturarwanda muri rusange, kwimakaza indangagaciro z'uburenganzira bwa Muntu.-Ku wa 8 Werurwe: Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore Insanganyamatsiko y'uwo munsi ku rwego rw'Umuryango w'Abibumbye yari “MAKE IT HAPPEN”. Ku rwego rw'Igihugu, insanganyamatsiko yari:” Munyarwandakazi, komeza imihigo mu iterambere rirambye”. Komisiyo yifatanyije n'izindi Nzego mu birori by'uwo munsi byabereye mu Karere ka Ngoma, Intara y'Iburasirazuba. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)42 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU-Ku wa 1 Gicurasi: Umunsi w'umurimo Insanganyamatsiko y'uwo munsi yari: “ Duteze imbere umurimo twihutisha iterambere”. Abayobozi n'abakozi ba Komisiyo bizihirije uwo munsi mu Karere ka Kicukiro. Ubutumwa bw'uwo munsi bwibanze kuri iyo nsanganyamatsiko. Hibukijwe ko umurimo ari ingenzi, kuko uteza imbere uwukora n'igihugu, abakozi basabwa kuwukunda, kuwukora vuba no kunoza ibyo bakora kandi bishimye. Abakozi bakanguriwe kwihatira gukoresha ikoranabuhanga no kutaba imbata y'amasaha, byaba ngombwa bagakora amasaha y'ikirenga kandi babikunze. Hatanzwe kandi ikiganiro ku nsanganyamatsiko igira iti “Gukunda umurimo no gukora umurimo unoze”. Abakozi bibukijwe ko ari umunsi wo kongera kuzirikana ku ndahiro barahiye mbere yo gutangira akazi. Mu rwego rwo kunoza akazi, basabwe kujya bahera ku nyandiko zibagenga, zirimo Itegeko Nshinga, Itegeko rigena inshingano, imiterere n'imikorere bya Komisiyo, n'Amategeko Ngengamikorere ya Komisiyo, kuko bituma buri wese yibaza ku ruhare rwe n'uko yuzuza inshingano ze bityo bigaha Komisiyo uburyo bwo kugera ku nshingano zayo. -Ku wa 16 Kamena: Umunsi w'Umwana w'Umunyafurika. Insanganyamatsiko y'uwo munsi ku rwego rw'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yari ” Imyaka 25 irashize hashyizweho Itegeko rirengera Umwana w'Umunyafurika: Duhagurukire rimwe, turwanye gushaka imburagihe ku mwana w'umunyafurika ”. Ku rwego rw'Igihugu, insanganyamatsiko yari ”Turusheho guhuza imbaraga twita ku burere mbonezamikurire y'umwana, kuva agisamwa kugeza ku myaka 6”. Komisiyo yifatanyije n'izindi Nzego mu birori by'uwo munsi wizihirijwe muri Serena Hotel ku rwego rw'Igihugu. Perezida wa Komisiyo yabaye kandi Umushyitsi Mukuru mu birori bijyanye n'uyu munsi mu Karere ka Nyagatare, wizihirijwe muri Kigo Ngororamuco cy'abana cya Nyagatare. Ibiganiro kuri Radiyo Muri gahunda isanzwe y'ibikorwa bya Komisiyo bya buri munsi, hari ibiganiro inyuza kuri Radiyo mu rwego rwo kwigisha no gukangurira Abaturarwanda uburenganzira bwabo. Kuva muri Nyakanga 2014 kugeza muri Kamena 2015, Komisiyo yahitishije ibiganiro kuri Radiyo ku nsanganyamatsiko zikurikira: -Kumenya uburenganzira bwa Muntu ni umusingi iterambere ryose ryubakiraho; -Tumenye Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu; -Ibiranga uburenganzira bwa Muntu; -Inshingano zijyanye n'uburenganzira bwa Muntu; -Ibyiciro by'uburenganzira bwa Muntu; -Uruhare rwa Komisiyo mu kunganira abantu bagirirwa ihungabanywa ry'uburenganzira bwa Muntu; -Bamwe mu bo Komisiyo yafashije gukemura ibibazo byabo barayishimira. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)43 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU Ibindi biganiro byatanzwe na Komisiyo -Ku wa 16 Nyakanga 2014, Komisiyo yagiranye ibiganiro mbwirwaruhame n'abanyamakuru baganira ku mikorere ya Komisiyo, ibyo imaze gukora n'ibyo iteganya gukora; -Ku wa 1 Nzeri 2014, Komisiyo yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru ba Radio Flash FM baganira ku birebana n'uko uburenganzira bwa Muntu bwifashe mu gihugu; -Ku wa 16 Nzeri 2014, Komisiyo yagiranye ibiganiro n'abanyamakuru ba Radio Contact FM baganira ku mikorere ya Komisiyo, ku nshingano zayo, ku byo yagezeho, inzitizi ihura nazo n'uko abantu bayibona; -Ku wa 7 Ugushyingo 2014, Komisiyo yagiranye ibiganiro n'abanyamakuru ba Radio Isango Star baganira ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore; -Ku wa 13 Ukuboza 2014, Komisiyo yagiranye ibiganiro n'abanyamakuru kuri Televiziyo y'u Rwanda ku birebana n'ibyagezweho na Komisiyo mu birebana n'iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa Muntu; -Ku wa 30 Kamena 2015, Komisiyo yagiranye ibiganiro n'abanyamakuru b'Imvaho Nshya baganira ku birebana n'uko uburenganzira bwa Muntu bwifashe nyuma y'imyaka 21 u Rwanda rumaze rwibohoye. 3. 2. GUTANGA IBITEKEREZO KU MISHINGA Y'AMATEGEKO AJYANYE NO GUTEZA IMBERE NO KURENGERA UBURENGANZIRA BWA MUNTU Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inshingano ya Komisiyo iteganywa n'ingingo ya 5, agace ka 4, y'Itegeko n° 19/2013 ryo ku wa 25/3/2013 rigena inshingano, imiterere n'imikorere bya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu yo «gutanga ibitekerezo, ibisabwe cyangwa ibyibwirije, ku mategeko, ku mabwiriza yo mu nzego z'ubuyobozi akurikizwa mu Gihugu no ku mishinga y'amategeko kugira ngo byubahirize amahame shingiro y'uburenganzira bwa Muntu », kuva muri Nyakanga 2014 kugeza muri Kamena 2015, Komisiyo yateguye kandi ishyikiriza Inteko Ishinga Amategeko ibitekerezo mu nyandiko ku mishinga y'amategeko ibiri (2) no ku mbanzirizamushinga y'Itegeko imwe. Komisiyo yakurikiranye kandi mu Mitwe Yombi y'Inteko Ishinga Amategeko ibikorwa by'isuzumwa ry'imishinga y'amategeko itanu (5) kugira ngo Amategeko y'u Rwanda ashingire ku Mahame Mpuzamahanga y'Uburenganzira bwa Muntu akubiye mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda n'Amasezerano Mpuzamahanga u Rwanda rwemeje burundu. Ibitekerezo Komisiyo yatanze ku mishanga y'amategeko yabitanze ibyibwirije uretse ibijyanye n'Umushinga wo kuvugurura Itegeko Ngenga n° 01/2012/OL ryo ku wa 2/05/2012 rishyiraho Igitabo cy'Amategeko Ahana. 3. 2. 1. Gutanga ibitekerezo mu nyandiko ku mishinga y'amategeko Kuva muri Nyakanga 2014 kugeza muri Kamena 2015, Komisiyo yatanze ibitekerezo ku mishinga y'amategeko ikurikira: -Umushinga w'Itegeko Ngenga rihindura kandi ryuzuza Itegeko Ngenga no 02/2010/OL ryo ku wa 9/06/2010 rigena imiterere, ifasi, ububasha n'imikorere bya Komite y'Abunzi ; -Umushinga w'Itegeko rigenga imitunganyirize y'ubwisungane mu kwivuza. -Umushinga wo kuvugurura Itegeko Ngenga n° 01/2012/OL ryo ku wa 2/05/2012 rishyiraho Igitabo cy'Amategeko Ahana. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)44 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU➢ Ibitekerezo ku mushinga w'Itegeko Ngenga rihindura kandi ryuzuza Itegeko Ngenga no 02/2010/OL ryo ku wa 9/06/2010 rigena imiterere, ifasi, ububasha n'imikorere bya Komite y'Abunzi. Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu, mu ibaruwa yayo n° CNDP/AUG/045/14. 15 yo ku wa 4 Kanama 2014, yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko/Umutwe wa Sena, ibitekerezo ku mushinga w'Itegeko Ngenga rihindura kandi ryuzuza Itegeko Ngenga no 02/2010/OL ryo ku wa 9/06/2010 rigena imiterere, ifasi, ububasha n'imikorere bya Komite y'Abunzi. Ibitekerezo byatanzwe byibanze ku ngingo zikurikira: - Gushingira umushinga w'Itegeko ku Masezerano Mpuzamahanga afitanye isano n'uburenganzira umuntu afite bwo kwitabaza ubucamanza. Komisiyo yagaragaje ko umushinga w'Itegeko utashingiye ku Masezerano Mpuzamahanga u Rwanda rwemeje burundu. Ayo masezerano mpuzamahanga ni akurikira: Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye uburenganzira mu by'imbonezamubano na politiki yo ku wa 19 Ukuboza 1966, yemejwe n'Iteka rya Perezida n° 8/75 ryo ku wa 12/02/1975; mu ngingo yayo ya 2 n'iya 14; Amasezerano Nyafurika yo ku wa 27 Kamena 1981 yerekeye Uburenganzira bwa Muntu n'ubw'Abaturage yashyiriweho umukono Addis-Abeba ku wa 11 Ugushyingo 1981 yemejwe n'Itegeko n° 10/1983 ryo ku wa 17 Gicurasi 1983; mu ngingo yayo ya 3 (2) n'iya 7. -Gusesengura neza ingingo ziri muri uwo mushinga zerekeye ububasha bwa Komite y'Abunzi bushingiye ku kiburanwa mu bibazo nshinjabyaha. Komisiyo yasanze mu ngingo ya 2 y'uwo mushinga hagaragaramo ibyaha bigera kuri cumi na birindwi (17) Komite y'Abunzi ku rwego rw'Akagari ifitiye ububasha. Muri ibyo, harimo ibyaha bisaba ubumenyi buhagije kugira ngo hemezwe ko icyaha iki n'iki cyakozwe cyangwa cyahamye umuntu ari yo mpamvu Komisiyo yatanze inama ko ibyo byaha bikwiye gukurwa mu byaha Komite y'Abunzi yasuzuma bikaguma mu bubasha bw'inzego zisanzwe zibikurikirana. Impamvu y'ingenzi Komisiyo yashingiyeho ni uko abagize Komite y'Abunzi atari abanyamategeko kandi umurimo bakora atari uwo guca imanza, ahubwo ari uwo kunga abafitanye ibibazo. Kuba batoranywa hatitawe ku bumenyi bafite mu bijyanye n'amategeko ni byiza ariko birakwiye ko hakwirindwa ko bajya basuzuma ibyaha bisaba ubumenyi buhagije mu bijyanye n'amategeko. Ibyaha Komisiyo isanga bikwiye kuvanwa mu bubasha bwa Komite y'Abunzi ni ibikurikira: -Gusebanya mu ruhame; -Guhisha ibintu bikomoka ku cyaha; -Ubwambuzi bushukana n'ububeshyi bukozwe n'umwe mu bashakanye abigiriye mugenzi we; -Gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo, kuyakomeretsa cyangwa kuyica; -Gusenya cyangwa konona inyubako utari nyirazo; -Guhutaza undi byoroshye ubikoranye ubushake cyangwa kumutera ikintu gishobora kumubangamira cyangwa kumwanduza; -Urusaku rwa ninjoro; -Gukangisha gusebanya. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)45 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU➢ Ibitekerezo ku Mushinga w'Itegeko rigenga imitunganyirize y'ubwisungane mu kwivuza Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu, mu ibaruwa yayo n° CNDP/SEP/143/14. 15 yo ku wa 24 Nzeri 2014, yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko/Umutwe w'Abadepite, ibitekerezo ku mushinga w'Itegeko rigenga imitunganyirize y'ubwisungane mu kwivuza. Ibitekerezo byatanzwe byibanze ku ngingo zikurikira:-Gushingira umushinga w'Itegeko ku ngingo z'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo ku wa 4 Kamena 2003 nk'uko ryavuguruwe kugeza ubu no ku masezerano mpuzamahanga afitanye isano n'uburenganzira ku buzima; Mu birebana n'ingingo z'Itegeko Nshinga Komisiyo isanga zigomba gushingirwaho izindi zigakurwamo. Komisiyo yasanze mu irangashingiro ry'Umushinga w'Itegeko hakwiye kongerwamo ingingo ya 41 yerekeranye n'uburenganzira ku buzima. Iyo ngingo ya 41 y'Itegeko Nshinga ivuga ko ''Abenegihugu bose bafite uburenganzira n'inshingano ku buzima bwiza. Leta ifite inshingano zo kubakangurira ibikorwa bigamije ubuzima bwiza no kubafasha kubigeraho. '' Imaze gusuzuma irangashingiro, Komisiyo yasanze hari ingingo z'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda zidafitanye isano n'uburenganzira ku buzima bwiza n'uburenganzira ku bwisungane mu kwivuza zashingiweho mu Iranganshingiro, isaba ko zikurwa mu Mushinga w'Itegeko. Izo ngingo ni izi zikurikira: ✓ Ingingo ya 37 yerekeranye n'uburenganzira umuntu wese afite bwo guhitamo no gukora umurimo umunogeye; ✓ Ingingo ya 38 yerekeranye n'uburenganzira bwo gushyiraho ingaga z'abakozi, kurengera no guteza imbere inyungu z'umwuga bafitiye uburenganzira; ✓ Ingingo ya 39 yerekeranye n'uburenganzira bw'abakozi bwo guhagarika imirimo; ✓ Ingingo ya 45 yerekeranye n'uburenganzira Abenegihugu bose bafite bwo kujya mu buyobozi bwose bw'Igihugu, baba babukoresheje ubwabo, cyangwa se babinyujije ku babahagarariye bihitiyemo nta gahato, hakurikijwe amategeko. 3. 2. 2. Gushingira umushinga w'Itegeko ku masezerano mpuzamahanga afitanye isano n'uburenganzira ku buzima Komisiyo yagaragaje ko umushinga w'Itegeko utashingiye ku masezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeje burundu. Ayo masezerano mpuzamahanga ni akurikira: ✓ Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye uburenganzira mu by'ubukungu, imibereho myiza n'umuco yo ku wa 16 Ukuboza 1966, yemejwe n'Iteka rya Perezida n° 8/75 ryo ku wa 12/02/1975, mu ngingo yayo ya 12; ✓ Amasezerano y'Umuryango w'Abibumbye yerekeye Uburenganzira bw'Umwana yo ku wa 20 Ugushyingo 1989, yemejwe burundu n'Iteka rya Perezida nº 773/16 ryo ku wa 19 Nzeri 1991, mu ngingo yayo ya 24 n'iya 26; ✓ Amasezerano Mpuzamahanga arebana n'uburenganzira bw'abantu bafite ubumuga, yemejwe n'Inama Rusange y'Umuryango w'Abibumbye tariki ya 13/12/2006 yemejwe burundu n'Iteka rya Perezida nº 131/01 ryo ku wa 27/12/2012 mu ngingo yayo ya 25; | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)46 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU ✓ Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye guca burundu ivangura iryo ari ryo ryose rikorerwa abagore yo ku wa 18 Ukuboza 1979, yemejwe burundu n'Iteka rya Perezida nº 431/16 ryo ku wa 10 Ugushyingo 1980 mu ngingo yayo ya 12(1); ✓ Amasezerano Nyafurika yo ku wa 27 Kamena 1981 yerekeye Uburenganzira bwa Muntu n'ubw'Abaturage yashyiriweho umukono Addis-Abeba ku wa 11 Ugushyingo 1981; yemejwe burundu n'Itegeko n° 10/1983 ryo ku wa 17 Gicurasi 1983 mu ngingo yayo ya 16; ✓ Amasezerano y'inyongera ku Masezerano Nyafurika yerekeye Uburenganzira bwa Muntu n'ubw'Abaturage yerekeye Uburenganzira bw'Umugore, yemejwe burundu n'Iteka rya Perezida nº 11/01 ryo ku wa 24/6/2004 mu ngingo yayo ya 14(2) (a).-Gusobanura neza ingingo zimwe na zimwe z'Umushinga w'Itegeko ✓ Ingingo ya 8, igika cya mbere yavugaga ko ''Abanyamuryango b'ubwisungane mu kwivuza bivuriza mu mavuriro ya Leta no mu mavuriro yigenga yagiranye amasezerano n'Ikigo gifite Ubwisungane mu kwivuza mu nshingano zacyo. '' Komisiyo yasanze iyo ngingo itagaragaza uko abanyamuryango b'ubwisungane mu kwivuza bazivuriza mu ivuriro iryo ari ryo ryose rya Leta. Komisiyo yasanze igika cya mbere cy'iyo ngingo cyakwandikwa mu buryo bukurikira: “Abanyamuryango b'ubwisungane mu kwivuza bivuriza mu mavuriro ya Leta yose. Bemerewe kandi kwivuriza mu mavuriro yigenga yagiranye amasezerano n'Ikigo gifite Ubwisungane mu kwivuza mu nshingano zacyo”. ✓Ingingo ya 20 yavugaga ko ''Mbere y'uko ikirego icyo ari cyo cyose kireba icyemezo cyafashwe cyangwa ikindi gikorwa cyakorewe mu bwisungane mu kwivuza kigezwa mu rukiko, gitanzwe n'umunyamuryango cyangwa n'undi wese, kigomba kubanza kunyuzwa ku Muyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Ubwiteganyirize mu Rwanda. '' Komisiyo yasanze ingingo nk'iyi igaragaza ko mbere yo kujya mu Nkiko, abantu bahabwa amahirwe yo kubanza kwikemurira ibibazo mu bwumvikane kuko ibibazo bikemuka vuba kandi bidatwaye amikoro menshi. Komisiyo yasanze hanozwa imyandikire ku birebana n'Umuyobozi ikirego kigezwaho mbere yo kujyanwa mu Rukiko n'Umunyamuryango. Komisiyo yasanze hagomba kwandikwa ko ikirego kigezwa ku Buyobozi bw'Ikigo cy'Ubwiteganyirize, aho kuvuga ko ikibazo kibanza kunyuzwa ku Muyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Ubwiteganyirize mu Rwanda. Komisiyo yasanze kandi Umushinga w'Itegeko udateganya ibi bikurikira: -Ikizajya kigaragaza ko ikirego cyagejejwe ku Buyobozi Bukuru bw'Ikigo cy'Ubwiteganyirize mu Rwanda; - Igihe ntarengwa cyahabwa Ubuyobozi kugira ngo butange igisubizo; -Urwego rushinzwe kwemeza ko ikirego gishobora kujya mu Rukiko, nyuma yo gusuzumwa n'Ubuyobozi Bukuru bw'Ikigo cy'Ubwiteganyirize mu Rwanda, icyemezo gifashwe nticyishimirwe n'uwatanze ikirego; | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)47 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU- Igihe ntarengwa cyo gutanga icyemezo kigaragaza ko uwatanze ikirego yabanje kukigeza ku Buyobozi Bukuru bw'Ikigo cy'Ubwiteganyirize mu Rwanda; - Icyakorwa mu gihe urwo rwego rutubahirije igihe ruhabwa n'Itegeko. Komisiyo isanga, icyo gihe kigeze icyemezo kitaratangwa, uwatanze ikirego ashobora kwiyambaza inkiko zibifitiye ububasha. Komisiyo yasanze itangwa ry'ibirego ryajya rikorwa mu nyandiko kandi zigashyirwaho icyemezo cy'iyakira kugira ngo iminsi ntarengwa yagenwe n'Itegeko yo gukemura ibibazo ibashe kubarwa neza. Isanga kopi y'ibaruwa y'uwatanze ikirego ikwiye gushyikirizwa Minisiteri bireba kugira ngo imenye imiterere y'ikibazo kandi abashinzwe kwakira ibirego mu Kigo cy'Ubwiteganyirize bagihe agaciro n'ubwihutirwe bikwiye. Hashingiwe ku bisobanuro byatanzwe haruguru, Komisiyo yasanze iyo ngingo ya 20 yahindurwa, ikagaragaza uburyo bwo gukemura ibibazo bijyanye n'ubwisungane mu kwivuza. -Gukura mu mushinga w'Itegeko ibihano mpanabyaha. Isuzuma Umushinga w'Itegeko, Komisiyo yasanze hagaragaramo ingingo zirebana n'ibihano bihabwa abakoze ibyaha mu byerekeranye n'ubwishingizi. Izo ngingo ni izi zikurikira: ➢ Ingingo ya 21: Kudafata ubwishingizi bwo kwivuza cyangwa ubuza abandi kwitabira ubwisungane mu kwivuza; ➢ Ingingo ya 23: Umunyamuryango ukoresha ikarita mu buriganya; ➢ Ingingo ya 24: Umukozi w'ivuriro cyangwa farumasi ukora. Komisiyo yasanze bimwe mu byaha biteganywa muri izo ngingo z'Umushinga w'Itegeko n'ibihano byabyo bisanzwe biteganyijwe mu Gitabo cy'Amategeko Ahana, kandi izo ngingo zivuguruzanya. Komisiyo yatanze ibitekerezo by'uko Umushinga w'Itegeko rigenga Imitunganyirize y'Ubwisungane mu Kwivuza uramutse utowe urimo ingingo zerekeye ibihano, ryaba ari Itegeko rivuguruza Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda kuko mu ngingo yayo ya 93 ivuga ko nta na rimwe Itegeko Ngenga rivuguruza Itegeko Nshinga; nta n'ubwo Itegeko risanzwe cyangwa Itegeko-Teka rivuguruza Itegeko Ngenga, cyangwa se ngo Iteka cyangwa Amabwiriza bivuguruze Itegeko. Hashingiwe ku bisobanuro byatanzwe haruguru, Komisiyo yasanze ingingo ya 21, iya 23 n'iya 24 zakurwa muri uwo mushinga w'Itegeko. ➢ Umushinga wo kuvugurura Itegeko Ngenga n° 01/2012/OL ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho Igitabo cy'Amategeko Ahana Mu rwego rwo kuvugurura Itegeko Ngenga n° 01/2012/OL ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho Igitabo cy'Amategeko Ahana, Minisiteri y'Ubutabera yandikiye Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu ibaruwa nº 526/0825/BNV/LSD yo ku wa 24 Werurwe 2015 iyisaba gutanga ibitekerezo bijyanye n'iryo vugurura. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)48 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU Komisiyo, mu ibaruwa yayo n° 526/14. 15 yo ku wa 17 Mata 2015, yashyikirije Minisiteri y'Ubutabera, ibitekerezo ku mushinga wo kuvugurura Itegeko Ngenga n° 01/2012/OL ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho Igitabo cy'Amategeko Ahana. Ibitekerezo byatanzwe byibanze ku ngingo zikurikira: - Ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'iby'urukozasoni; - Ibyaha byo gucuruza abantu; - Icyaha cyo gucura umugambi wo gukora icyaha; - Ibyaha bya ruswa.-Ku birebana n'ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'iby'urukozasoni Komisiyo yasanze ingingo y'183 iteganya icyaha cy'urukozasoni cyakozwe ku mwana ikwiye kugaragaza ibihano bihabwa abakoze icyaha cy'urukozasoni hitawe ku ngaruka cyagize ku wagikorewe nko kumutera uburwayi busanzwe, uburwayi budakira cyangwa urupfu. Komisiyo yasanze kandi igihano giteganywa mu ngingo ya 184 ku cyaha cy'urukozasoni cyakozwe ku ngufu, amayeri cyangwa ibikangisho ku Muntu ufite nibura imyaka cumi n'umunani (18) y'amavuko cyakongerwa kubera ko uwakoze iki cyaha aba yagikoranye ubugome kandi ingaruka ku wagikorewe zishobora gutuma ateshwa agaciro n'icyubahiriho mu muryango we, mu kazi akora cyangwa muri sosiyete muri rusange. Komisiyo yagaragaje ko ingingo ya 206 ivuga ibijyanye no gushishikariza, koshya cyangwa kuyobya umuntu umushora mu buraya yagombye kongerwamo igika giteganya ibihano bihabwa uwakoze iki cyaha agikoreye umwana, kuko ivuga ku muntu mukuru gusa. Komisiyo yasanze icyaha cyo kumenyesha mu matangazo ko ufasha uburaya kivugwa mu ngingo ya 208 cyarateganyirijwe igihano gito kuko ikintu kimenyeshejwe mu matangazo kigera ku bantu benshi mu gihe gito. Mu bisanzwe ikintu gitangazwa ni igifitiye abantu benshi akamaro, ariko iyo bikoreshejwe mu buryo bwo kwamamaza icyaha, byagombye guhanwa by'intangarugero.-Ku birebana n'ibyaha byo gucuruza abantu ➢ Komisiyo yasanze icyaha cyo gucuruza umuntu ari icyaha gikomeye gikwiye igihano kiremereye ugereranyije n'igiteganyijwe. ➢ Inyito y'ingingo ya 251 ikwiye gusobanuka kurushaho kuko “kugira uruhare mu kuvana abantu mu gihugu” ubwabyo ntibisobanuye ko hagamijwe kubacuruza ikandikwa ku buryo bukurikira: ''Kugira uruhare mu kuvana abantu mu gihugu ugamije kubacuruza''.-Icyaha cyo gucura umugambi wo gukora icyaha Komisiyo yasanze gucura umugambi wo gukora icyaha n'ubwinjiracyaha biteganywa mu ngingo ya 26 bidakwiye gufatwa kimwe kuko ari ibyaha bibiri bitandukanye. Gucura umugambi no kwinjira mu cyaha ni ibyiciro bibiri biganisha mu gukora icyaha ariko bikaba bitari ku rwego rumwe, bityo buri cyaha kikaba gikwiye guhanwa ukwacyo. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)49 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU-Ibyaha bya ruswa Ku birebana n'ibyaha bya ruswa, Komisiyo isanga umuntu wasabwe ruswa akayitanga, ariko nyuma agafasha ubutabera, akwiye kugabanyirizwa ibihano, kubivuga no gufasha ubutabera ikaba impamvu nyoroshyacyaha (mitigating circumstances). Kutamuhana byatuma abantu bose basabwe ruswa bayitanga cyangwa bakanayitanga batayisabwe bitwaje ko batazabihanirwa. Komisiyo yasanze nanone ku ruhande rumwe kongera ibihano bishobora gutuma ibyaha bya ruswa bikumirwa. Cyakora, ku rundi ruhande Komisiyo isanga ibihano bihabwa abantu bahamwe n'ibyo byaha bidakwiye kongerwa kubera impamvu zikurikira: -Iyo umuntu afunzwe, nta bikorwa bizana umusaruro aba agishoboye gukora ku buryo byatuma yishyura ihazabu yakatiwe n'Urukiko, -Iyo umuntu afunzwe aba umutwaro ku muryango we no kuri Leta kuko ari yo imwishyurira ibimutunga. Kubera izo mpamvu, Komisiyo isanga ibihano bivugwa mu Itegeko Ngenga bidakwiye kongerwa kuko ubwabyo byubahirijwe neza byatuma abakoze ibyaha bya ruswa bikosora. Gukurikirana isuzumwa ry'imishinga y'amategeko muri za Komisiyo z'Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite Muri za Komisiyo zitandukanye z'Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite, Komisiyo yakurikiranye imirimo yo gusuzuma imishinga y'amategeko itanu (5) yari yatanzeho ibitekerezo. Iyo mishinga y'amategeko ni ikurikira: -Umushinga w'Itegeko rigenga Abantu n'Umuryango; -Umushinga w'Itegeko rigenga Imitunganyirize y'Ubwiteganyirize bwa pansiyo; -Umushinga w'Itegeko rigenga Imicungire y'Umutungo w'abashyingiranywe, Impano zitanzwe mu rwego rw'umuryango n'Izungura; -Umushinga w'Itegeko Ngenga rihindura kandi ryuzuza Itegeko Ngenga no 02/2010/OL ryo ku wa 9/06/2010 rigena imiterere, ifasi, ububasha n'imikorere bya Komite y'Abunzi ; -Umushinga w'Itegeko rigenga imitunganyirize y'ubwisungane mu kwivuza. Mu bitekerezo Komisiyo yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko ibyinshi byarakiriwe. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)50 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU3. 3. GUSHISHIKARIZA INZEGO ZIBISHINZWE KWEMEZA BURUNDU AMASEZERANO MPUZAMAHANGA YITA KU BURENGANZIRA BWA MUNTU NO KUYINJIZA MU MATEGEKO IGIHUGU KIGENDERAHO Nyuma y'igikorwa cyo gusesengura no kungurana ibitekerezo n'inzego zinyuranye bireba cyakozwe kuva ku wa 25 kugeza ku wa 26 Ugushyingo 2014 no ku wa 1 kugeza ku wa 3 Ukuboza 2014 ku ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro n'ibyifuzonama byatanzwe mu Isuzuma Ngarukagihe Mpuzamahanga ku Iyubahirizwa ry'Uburenganzira bwa Muntu mu Gihugu (Universal Periodic Review/UPR) ryakorewe u Rwanda mu mwaka w'2011, Komisiyo isanga u Rwanda rwari rwarahawe imyanzuro n'ibyifuzonama by'uko amwe mu Masezerano Mpuzamahanga yemezwa burundu. Iryo sesengura ryakozwe ku bufatanye n'imwe mu miryango nyarwanda itari iya Leta ishinzwe guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa Muntu n'inzego zimwe za Leta n'imiryango ifite mu nshingano zayo Itangazamakuru. Hashingiwe kuri iyo myanzuro n'ibyifuzonama no ku ngingo ya 5 (5°) y'Itegeko n° 19/2013 ryo ku wa 25/03/2013 rigena inshingano, imiterere n'imikorere bya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu iyiha inshingano yo gushishikariza inzego za Leta zibishinzwe kwemeza amasezerano mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa Muntu no kuyinjiza mu mategeko Igihugu kigenderaho; ku wa 23 Gashyantare 2015, Komisiyo yandikiye Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ibaruwa n° CNDP/FEB/450/14. 15 iyisaba gukora ibishoboka byose kugira ngo Amasezerano adahatirwa y'Inyongera ku Masezerano Mpuzamahanga yerekeye iby'Imbonezamubano na Politiki ajyanye no gutanga ibirego (ICCPR-OP2) n'Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye Ibura ry'Abantu yemezwe burundu. Muri iyo baruwa kandi, Komisiyo yagaragaje ikibazo cyo kwihutira kugeza ku Munyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye Inyandiko igaragaza ko u Rwanda rwemeje burundu Amasezerano adahatirwa y'Inyongera ku Masezerano Mpuzamahanga yerekeye kurwanya iyicarubozo (OP-CAT) n'Amasezerano adahatirwa y'Inyongera ku Masezerano Mpuzamahanga yerekeye uburenganzira mu by'Ubukungu, Imibereho Myiza n'Umuco (OP-CESCR). Mu gihe cyo gutegura iyi raporo, u Rwanda rwashyizwe n'Umuryango w'Abibumbye ku rutonde rw'Ibihugu byemeje ayo masezerano yombi burundu. 3. 4. GUSHISHIKARIZA INZEGO ZIBISHINZWE GUTANGIRA KU GIHE RAPORO KU MASEZERANO MPUZAMAHANGA U RWANDA RWEMEJE BURUNDU Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inshingano Komisiyo ihabwa n'ingingo ya 5, agace ka 6 y'Itegeko n° 19/2013 ryo ku wa 25 Werurwe 2013 rigena inshingano, imiterere n'imikorere bya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu yo «Gushishikariza inzego za Leta zibishinzwe gutangira ku gihe raporo ku Masezerano Mpuzamahanga u Rwanda rwemeje burundu», Komisiyo yakoze igikorwa cy'ingenzi kijyanye no gutanga inama ku itegurwa rya raporo z'Igihugu ku Iyubahirizwa ry'Amasezerano Mpuzamahanga u Rwanda rwemeje burundu. Ikindi gikorwa cy'ingenzi cyakozwe ni ikirebana no gutanga inama kuri raporo y'Igihugu ya kabiri (2) yashyikirijwe Akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu (Human Rights Council) kugira ngo hakorwe Isuzuma Ngarukagihe Mpuzamahanga ku Iyubahirizwa ry'Uburenganzira bwa Muntu mu Gihugu (Universal Periodic Review/UPR). | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)51 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU3. 4. 1. Gutanga inama ku itegurwa rya raporo z'Igihugu ku Iyubahirizwa ry'Amasezerano Mpuzamahanga u Rwanda rwemeje burundu Mu rwego rwo gushishikariza inzego zibishinzwe gutangira ku gihe raporo zisabwa ku rwego mpuzamahanga no ku rwego rw'Afurika ziteganywa n'Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye uburenganzira bwa Muntu (periodic reports), Komisiyo yatanze inama ku itegurwa rya raporo z'Igihugu zikurikira: - Raporo y'ibanze ku Masezerano Mpuzamahanga arebana n'uburenganzira bw'abantu bafite ubumuga; -Raporo ku Masezerano Nyafurika yerekeye Uburenganzira n'Imibereho Myiza by'Umwana; - Raporo ya karindwi, iya munani n'iya cyenda ku Masezerano Mpuzamahanga yerekeye guca burundu ivangura iryo ari ryo ryose rikorewe Abagore zagombaga gutangwa muri Nzeri 2014; - Raporo ya mbere ku Masezerano y'Afurika yerekeye Demokarasi, Amatora n'Imiyoborere myiza; -Raporo ku Masezerano y'Afurika yerekeye uburenganzira bwa Muntu n'ubw'Abaturage arebana n'Uburenganzira bwa Muntu n'ubw'Abaturage arebana n'Uburenganzira bw'Umugore muri Afurika. 3. 4. 2. Raporo y'Igihugu ya kabiri (2) izakoreshwa mu Isuzuma Ngarukagihe Mpuzamahanga ku Iyubahirizwa ry'Uburenganzira bwa Muntu mu Gihugu (Universal Periodic Review/UPR) Mu rwego rwo gutegura raporo y'Igihugu ya kabiri (2) ishyikirizwa Akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu (Human Rights Council) kugira ngo hakorwe Isuzuma Ngarukagihe Mpuzamahanga ku Iyubahirizwa ry'Uburenganzira bwa Muntu mu Gihugu (Universal Periodic Review/UPR), Komisiyo yitabiriye inama zitandukanye zijyanye n'itegurwa ryayo, itanga ibitekerezo n'inama byatuma irushaho kunozwa. Komisiyo yatanze ibitekerezo byo mu rwego rwa tekiniki kugira ngo iyo myanzuro izabe yashyizwe mu bikorwa mbere y'Isuzumwa rya kabiri (2) riteganyijwe mu kwezi k'Ugushyingo 2015. Inama za Komisiyo zagiye zishingira ahanini ku kuzuza amakuru akubiye muri raporo hitawe ku myanzuro n'ibyifuzonama u Rwanda rwahawe mu Isuzuma Ngarukagihe Mpuzamahanga ryakozwe mu mwaka w'2011. Inama Komisiyo yahaye inzego bireba zibanze nanone ku ishyirwa mu bikorwa ry'iyo myanzuro yose ku buryo bwuzuye. Muri urwo rwego, Komisiyo yagiye igaragaza ibyavuye muri iryo sesengura ryakozwe kuva ku wa 25 kugeza ku wa 26 Ugushyingo 2014 no kuva ku wa 1 kugeza ku wa 3 Ukuboza 2014 ku ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro n'ibyifuzonama byatanzwe mu Isuzuma Ngarukagihe Mpuzamahanga ku Iyubahirizwa ry'Uburenganzira bwa Muntu mu Gihugu ryakorewe u Rwanda mu mwaka w'2011. Ku wa 23 Gashyantare 2015, Komisiyo yandikiye Minisiteri bireba amabaruwa izisaba gushyira mu bikorwa imyanzuro n'ibyifuzonama byahawe u Rwanda mu Isuzuma Ngarukagihe Mpuzamahanga ku Iyubahirizwa ry'Uburenganzira bwa Muntu. Minisiteri zandikiwe amabaruwa ni izikurikira: - Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, yandikiwe ibaruwa n° CNDP/FEB/450/14. 15; - Minisiteri y'Umutekano mu Gihugu, ibaruwa n° CNDP/FEB/451/14. 15; - Minisiteri y'Uburezi, ibaruwa n° CNDP/FEB/452/14. 15; - Minisiteri y'Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta, ibaruwa n° CNDP/FEB/453/14. 15; - Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, ibaruwa n° CNDP/FEB/454/14. 15; - Minisiteri y'Intebe, ibaruwa n° CNDP/FEB/455/14. 15. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)52 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU By'umwihariko mu ibaruwa Komisiyo yandikiye Minisiteri y'Intebe, yagaragaje ko raporo ikubiyemo ibyifuzonama byatanzwe ku nzego zibishinzwe kugira ngo zihe ubwihutirwe ibitakozwe mbere y'uko u Rwanda rujya mu Isuzuma Ngarukagihe Mpuzamahanga ku nshuro ya kabiri (2) rizaba mu kwezi k'Ugushyingo 2015. Yagaragaje ko Minisiteri zirebwa n'ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro isigaye ari izikurikira: MINIJUST, MINISITERI Y'UMUTEKANO MU GIHUGU, MINECOFIN, MIGEPROF, MINAFFET, MINEDUC na MINALOC. Raporo y'Igihugu yagombaga kuba yashyikirijwe Akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu bitarenze ku wa 4 Nyakanga 2015. N'ubwo Raporo y'Igihugu yamaze gutangwa, Komisiyo ikomeje kwibutsa inzego zose bireba ko byaba byiza imyanzuro n'ibyifuzonama byatanzwe mu mwaka w'2011 bishyizwe mu bikorwa byose (ijana ku ijana) mbere y'Ukwezi k'Ugushyingo 2015, igihe cy'isuzumwa ku nshuro ya kabiri (2). 3. 4. 3. Raporo Komisiyo yatanze mu Isuzuma Ngarukagihe Mpuzamahanga Mu rwego rw'Isuzuma Ngarukagihe Mpuzamahanga, Komisiyo yateguye raporo iri mu cyiciro cya za raporo zitwa iz'Abafatanyabikorwa ziteganywa n'Umuryango w'Abibumbye, ku wa 23 Werurwe 2015, Komisiyo yashyikirije Akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu raporo yayo kugira ngo izitabweho mu nama ya 23 izaba mu kwezi k'Ugushyingo 2015. Iyo raporo ikubiyemo ibyagezweho by'ingenzi mu iyubahirizwa ry'Uburenganzira bwa Muntu. 3. 5. UBUFATANYE NA KOMISIYO Z'IBINDI BIHUGU ZISHINZWE UBURENGANZIRA BWA MUNTU, IMIRYANGO IKORERA MU GIHUGU ITARI IYA LETA N'IMIRYANGO MVAMAHANGA MU BIKORWA BYO GUTEZA IMBERE NO KURENGERA UBURENGANZIRA BWA MUNTU Nk'uko biteganywa mu gace ka 8 k'ingingo ya 5 y'Itegeko n° 19/2013 ryo ku wa 25/3/2013 rigena inshingano, imiterere n'imikorere byayo, Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu ifite inshingano yo gufatanya n'inzego z'ibindi bihugu zishinzwe uburenganzira bwa Muntu, amashyirahamwe akorera mu gihugu n'imiryango mpuzamahanga mu bikorwa byo guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa Muntu. Komisiyo yagiranye ubufatanye n'inzego mpuzamahanga zishinzwe uburenganzira bwa Muntu hamwe n'inzego n'imiryango biteza imbere bikanarengera uburenganzira bwa Muntu bikorera mu gihugu. Ubwo bufatanye bwashingiye ahanini ku nama n'amahugurwa Komisiyo yatumiwemo ikohereza abayihagararira cyangwa abahugurwa. Ku rwego mpuzamahanga, Komisiyo yahagarariwe mu nama no mu mahugurwa byateguwe n'inzego n'Ibiro bya Komiseri Mukuru ushinzwe uburenganzira bwa Muntu mu Muryango w'Abibumbye, Komite Mpuzamahanga ihuza za Komisiyo z'Ibihugu zishinzwe Uburenganzira bwa Muntu, Komisiyo Nyafurika ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu n'ubw'Abaturage, Ihuriro rya za Komisiyo z'Ibihugu bya Afurika zishinzwe Uburenganzira bwa Muntu n'Ihuriro rya za Komisiyo zishinzwe uburenganzira bwa Muntu zo mu bihugu bihuriye ku rurimi rw'icyongereza. Ku rwego rw'igihugu, Komisiyo yakomeje ubufatanye isanganywe n'Inzego n'Imiryango biteza imbere bikanarengera uburenganzira bwa Muntu bikorera mu gihugu. Muri iyo miryango harimo iy'abantu bafite ubumuga n'indi itari iya Leta na Mvamahanga yita ku burenganzira bwa Muntu ikorera mu Rwanda. Ubwo bufatanye bwibanze ku nama n'amahugurwa byateguwe na Komisiyo cyangwa ibyo Komisiyo yatumiwemo. Abayobozi ba Komisiyo bagiranye kandi ibiganiro n'intumwa zitandukanye zasuye Komisiyo. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)53 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU3. 5. 1. Ubufatanye n'Inzego Mpuzamahanga zishinzwe uburenganzira bwa Muntu 3. 5. 1. 1. Ubufatanye n'Ibiro bya Komiseri Mukuru ushinzwe uburenganzira bwa Muntu mu Muryango w'Abibumbye Hashingiwe ku byemezo by'inama y'Akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu (United Nations Human Rights Council) byafashwe mu rwego rwo guteza imbere, kurinda no kurengera uburenganzira bw'abantu bafite ubumuga, Komisiyo yagize uruhare mu bikorwa by'ubushakashatsi n'inyigo ku burenganzira bw'abafite ubumuga byateguwe n'Ibiro bya Komiseri Mukuru ushinzwe uburenganzira bwa Muntu mu Muryango w'Abibumbye mu buryo bikurikira : -Hashingiwe ku cyemezo n° 26/10 cy'inama ya makumyabiri na gatandatu y'Akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu cyafashwe mu rwego rwo guteza imbere, kurinda no kurengera uburenganzira bw'abantu bafite ubumuga bw'uruhu (persons living with albinism); ku wa 1 Mata 2015, Komisiyo yoherereje Ibiro bya Komiseri Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa Muntu, inyandiko igaragaza ibikorwa biteganyijwe gukorwa na Komisiyo mu bijyanye no guteza imbere no kurengera uburenganzira bw'abafite ubumuga bw'uruhu3. mu rwego rwo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wo gukangurira uburenganzira bw'abantu bafite ubumuga bw'uruhu wo ku wa 13 Kamena. -Hashingiwe kandi ku cyemezo n° 26/20 cyafashwe muri iyo nama mu rwego rwo guteza imbere uburenganzira bw'abafite ubumuga ku mibereho myiza; ku wa 26 Gicurasi 2015, Komisiyo yoherereje Ibiro bya Komiseri Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa Muntu, inyandiko ikubiyemo amakuru ya ngombwa azifashishwa mu itegurwa ry'inyigo ku burenganzira bw'abantu bafite ubumuga ku mibereho myiza. Iby'ingenzi bikubiye muri izo nyandiko bigaragaza ingamba zafashwe na Leta y'u Rwanda mu rwego rwo kurinda, kurengera no guteza imbere uburenganzira bw'abantu bafite ubumuga muri rusange, uburenganzira bwabo ku mibereho myiza n'uburenganzira bw'abantu bafite ubumuga bw'uruhu mu bijyanye n'ibikorwa Komisiyo iteganya gukora bijyanye no kumenyekanisha no kurengera Uburenganzira bw'Abafite ubumuga bw'uruhu mu rwego rwo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wo gukangurira ubwo burenganzira wo ku wa 13 Kamena. 3 Persons living with albinism | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)54 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU3. 5. 1. 2. Ubufatanye na Komite Mpuzamahanga ihuza za Komisiyo z'Ibihugu zishinzwe Uburenganzira bwa Muntu Ku butumire bwa Komite Mpuzamahanga ihuza za Komisiyo z'Ibihugu zishinzwe Uburenganzira bwa Muntu ku Isi, Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu yakurikiranye imirimo y'inama ya 28 y'iyo Komite Mpuzamahanga kuva ku wa 9 kugeza ku wa 14 Werurwe 2015 yabereye mu Busuwisi. Yatanze kandi ikiganiro muri iyo nama yerekeye intego z'iterambere 2015-2030 n'uruhare rwa za Komisiyo z'Ibihugu z'Uburenganzira bwa Muntu. Iyo nama yibanze ku bintu bine by'ingenzi : gahunda y'iterambere nyuma y'umwaka w'2015, uko Komisiyo z'Ibihugu zajya zikora amaperereza, uburyo ubushakashatsi ku rwego rw'Igihugu bukorwa na Komisiyo z'Ibihugu zishinzwe Uburenganzira bwa Muntu, imiyoborere myiza ya za Komisiyo z'Ibihugu zishinzwe Uburenganzira bwa Muntu, ihohoterwa rikorerwa abagore n'ibindi. 3. 5. 1. 3. Ubufatanye na Komisiyo Nyafurika ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu n'ubw'Abaturage Kuva ku wa 19 kugeza ku wa 21 Mutarama 2015, ku butumire bwa Komisiyo Nyafurika ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu n'ubw'Abaturage, Perezida wa Komisiyo yagiye mu nama nyunguranabitekerezo yahuje intumwa ziturutse muri Afurika y'Iburasirazuba n'Itsinda rya Komisiyo Nyafurika rishinzwe inganda zicukura amabuye y'agaciro, ibidukikije n'ihohoterwa ry'uburenganzira bwa Muntu muri Afurika. Inama yabereye i Nairobi, ihuza abantu bahagarariye inzego zitegamiye kuri Leta, Inzego z'Ibihugu zishinzwe Uburenganzira bwa Muntu, na bamwe mu bakora ibikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri Afurika y'Iburasirazuba. Iyo nama yize ku nzitizi, imikorere myiza no ku byakorwa mu rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ; bigakorwa ibidukikije bitangijwe kandi n'uburenganzira bwa Muntu bwubahirijwe mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba. Kuva ku wa 21 Mata kugera ku wa 7 Gicurasi 2015, i Banjul muri Gambia habereye inama ya 56 isanzwe ya Komisiyo Nyafurika ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu n'ubw'Abaturage. Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu akaba yarayifashemo ijambo ageza kuba yitabiriye uko uburenganzira bwa Muntu bwifashe mu Rwanda. Ikindi ni uko abari muri iyo nama baganiriye ku mushinga bise “Projet 2016” uteganya ibikorwa bigamije kwizihiza umwaka w'2016 nk'umwaka witiriwe uburenganzira bwa Muntu muri Afurika, ariko hakibandwa cyane ku burenganzira bw'umugore. U Rwanda rukaba rwarashimangiye ubushake bwarwo mu gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry'uwo mushinga. 3. 5. 1. 4. Ubufatanye n'Ihuriro ry'Inzego Nyafurika zishinzwe Uburenganzira bwa Muntu Kuva ku wa 19 kugera ku wa 21 Mata 2015, i Kigali habereye amahugurwa y'abakozi ba za Komisiyo z'Ibihugu zishinzwe Uburenganzira bwa Muntu bo mu bihugu 26 bya Afurika harimo n'u Rwanda ku kugabanya ifunga ry'agategenyo. Ayo mahugurwa yibanze ku nsanganyamatsiko ikurikira:” Reducing overuse of pre-trial detention”. Ayo muhugurwa yateguwe ku bufatanye n'Ihuriro ry'Inzego Nyafurika z'Ibihugu zishinzwe Uburenganzira bwa Muntu, Ishyirahamwe Rikumira Iyicarubozo (Association pour la Prévention contre la Torture) na Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu yari agamije kandi kwerekana ukuntu iryo funga rifitanye isano no kwica urubozo no gufata nabi abantu bafunze. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)55 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU Bamwe mu bakurikiye inama yo kugabanya ifunga ry'agateganyo Amahugurwa yabereye i Kigali yari agamije kungurana ibitekerezo nyuma y'andi mahugurwa y'igihe kirekire yakurikiranywe mu buryo bw'iyakure (online) kuva ku wa 8 kugera ku wa 20 Gicurasi 2015 ku nsanganyamatsiko yavuzwe haruguru. Ayo mahugurwa yatumye abayahawe barushaho kumenya icyo ifunga ry'agateganyo ari cyo, igihe ari ngombwa, n'ingaruka mbi zabyo zirimo gutuma amagereza agira abantu benshi, abafungwa bamwe baba abere kandi bamazemo igihe kinini bafunze, kwicwa urubozo, gufatwa nabi n'ibindi byose bihungabanya uburenganzira bw'abafunzwe. Kuva ku wa 11 kugeza ku wa 12 Ukuboza 2014, intumwa za Komisiyo y'u Rwanda, ziri kumwe n'izindi zihagarariye za Komisiyo z'Ibihugu zishinzwe Uburenganzira bwa Muntu zo mu Bihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, zakurikiranye amahugurwa yabereye i Kigali ku gukemura amakimbirane no guharanira amahoro. Ayo mahugurwa kandi yateguwe ku bufatanye n'Ihuriro ry'Inzego Nyafurika zishinzwe uburenganzira bwa Muntu, Ikigo cya Raoul Wallenberg Institute na Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu. Ayo mahugurwa yari agamije kurebera hamwe icyakozwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibikubiye muri gahunda y'ibikorwa (action plan) yemejwe mu mwaka w'2013, kungurana ibitekerezo ku nzitizi zakwirindwa no kumenya icyakorwa na za Komisiyo z'Ibihugu zishinzwe Uburenganzira bwa Muntu zo mu Bihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba. Inama yafashe umwanzuro wo guteganya muri gahunda y'ibikorwa ya buri Komisiyo bimwe mu bikorwa biteganyijwe muri gahunda y'ibikorwa by'Akarere ka Afurika y'Iburasirazuba no kureba uko buri Komisiyo yashyiraho uburyo bwo kumenyekanisha hakiri kare amakimbirane yabaho (early warning systems) mu bihe by'amatora. Kuva ku wa 22 kugera ku wa 26 Werurwe 2015, Komisiyo yakurikiranye kandi amahugurwa yabereye i Nairobi, muri Kenya, yateguwe n'Ihuriro ry'Inzego Nyafurika zishinzwe uburenganzira bwa Muntu n'ikigo cya Raoul Wallenberg Institute. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)56 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU Ayo mahugurwa yari agenewe za Komisiyo z'Ibihugu zishinzwe Uburenganzira bwa Muntu zo mu Bihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba yibanze ku ruhare rwazo mu bikorwa by'amatora no ku kwiga uburyo bwo kumenyekanisha hakiri kare amakimbirane yabaho mu bihe by'amatora. Muri ayo mahugurwa, Komisiyo yari ihagarariwe n'Umukomiseri umwe n'umukozi ushinzwe kurengera uburenganzira bwa Muntu. 3. 5. 1. 5. Ubufatanye n'Ihuriro rya za Komisiyo zishinzwe uburenganzira bwa Muntu zo mu bihugu bihuriye ku rurimi rw'icyongereza Kuva ku wa 5 kugera ku wa 7 Gicurasi 2015, Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu y'u Rwanda, ifatanyije n'Ubunyamabanga bw'Ihuriro ry'ibihugu bihuriye ku rurimi rw'icyongereza, yateguye inama yahuje za Komisiyo z'Ibihugu bihuriye ku rurimi rw'icyongereza zishinzwe Uburenganzira bwa Muntu. Iyo nama yahuje abahagarariye za Komisiyo z'ibihugu byo ku migabane ya Aziya, Amerika, Afurika, Uburayi na Pasifika yize ku kibazo cy'ishyingirwa ry'imburagihe kandi rikozwe ku ngufu n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorwa mu bihe by'amakimbirane. Iyo nama yari ifite intego yo kongerera ubumenyi za Komisiyo zayitabiriye no guha amahirwe abayijemo yo kungurana ibitekerezo ku bijyanye n'imikorere ya buri rwego mu guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa Muntu, cyane cyane mu birebana n'ibyakozwe bifitanye isano n'insanganyamatsiko y'inama. Inama yasojwe hemejwe inyandiko yiswe “Itangazo ry'i Kigali” rigamije gukumira no gukemura burundu ikibazo cy'ishyingirwa ry'abana kuko ari ihohoterwa rikomeye kandi rikigaragara ry'uburenganzira bw'abana b'abakobwa. 3. 5. 2. Ubufatanye n'Inzego za Leta. Inteko Ishinga Amategeko. Ubufatanye n'Inteko Ishinga Amategeko bugaragarira mu gutanga ibitekerezo ku mishinga y'amategeko Komisiyo ibisabwe cyangwa ibyibwirije. Ubufatanye bwagaragariye kandi mu kugeza kuri iyo Nteko raporo ya Komisiyo y'ibikorwa by'umwaka w'2013-2014 na gahunda y'ibikorwa byayo by'umwaka w'2014-15, no mu gushakira ibisubizo ku buryo burambye ibibazo biba byagaragaye muri raporo. Minisiteri y'Ubutabera. Komisiyo yafatanyije na Minisiteri y'Ubutabera mu gikorwa cy'ingenzi cyo gutanga inama kuri raporo y'Igihugu ya kabiri (2) yashyikirijwe Akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu (Human Rights Council) kugira ngo hakorwe Isuzuma Ngarukagihe Mpuzamahanga ku Iyubahirizwa ry'Uburenganzira bwa Muntu mu Gihugu (Universal Periodic Review/UPR). Komisiyo ifatanya kandi na Minisiteri y'Ubutabera binyuze mu Itsinda rishinzwe gutegura raporo ngarukagihe ku Masezerano Mpuzamahanga n'ay'Akarere u Rwanda rwemeje rukayashyiraho umukono. Komisiyo ikomeje ubufatanye bwayo na Minisiteri mu kurushaho gukemura ibibazo by'abaturage bijyanye n'uburenganzira ku butabera. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)57 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu. Komisiyo yakomeje kugirana ubufatanye bwayo na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu itanga amahugurwa mu bijyanye n'uburenganzira bwa muntu yagenewe Abayobozi b'Uturere bungirije bashinzwe Imibereho Myiza, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge bose n'Abagize njyanama z'Uturere no mu bijyanye no gukemura ibibazo by'abaturage byerekeye gushyira mu bikorwa gahunda y'imiyoborere myiza. Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere imiyoborere myiza, Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu n'Ikigo gishinzwe Imiyoborere Myiza (RGB), ku bufatanye n'izindi nzego za Leta harimo na Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu bateguye ukwezi kw`imiyoborere myiza. Uko kwezi kwizihijwe ku nshuro ya kane (4) mu Rwanda. Ibikorwa by`uko kwezi byatangiye ku wa 18 Werurwe 2015 bisozwa ku wa 2 Mata 2015. Minisiteri y'Umutekano mu Gihugu Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu yakomeje ubufatanye bwayo na Minisiteri y'Umutekano mu Gihugu ku bijyanye n'iyubahirizwa ry'uburenganzira bw'abakurikiranyweho ibyaha n'ubw'abafungwa n'abagororwa. Komisiyo yakomeje kugirana ubufatanye na Polisi y'Igihugu mu nama zitandukanye Komisiyo yagiye itumirwamo na Polisi. Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge. Komisiyo yakomeje ubufatanye na Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge binyuze mu biganiro bitandukanye yahawe ku bijyanye na gahunda ya « Ndi Umunyarwanda ». Komisiyo y'Igihugu yo Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abavuye ku Rugerero. Ku butumire bwa Komisiyo y'Igihugu Ishinzwe Gusubiza Ingabo mu buzima busanzwe, mu mwaka w'2014-2015, ku matariki anyuranye, Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu yatanze ibiganiro binyuranye ku burenganzira bwa Muntu mu ngando z'abitandukanyije n'imitwe yitwaje intwaro iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ibyo biganiro byatangiwe i Mutobo mu Karere ka Musanze. Inzego z'Ubucamanza Komisiyo ifatanya n'Inzego z'ubucamanza mu rwego rwo kugenzura iyubahirizwa ry'ihame ry'urubanza ruciwe mu gihe giciriritse no mu mucyo. Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu ari mu bagize Inama Nkuru y'Ubucamanza nk'uko biteganywa n'Itegeko Ngenga no 07/2012/OL ryo ku wa 19/9/2012 rigena imiterere, ububasha by'Inama Nkuru y'Ubucamanza mu ngingo yaryo ya 2 agace ka 16 akaba ajya mu nama z'urwo rwego. Inzego z'Ubushinjacyaha Komisiyo ifatanya n'Inzego z'ubushinjacyaha mu rwego rwo kugenzura iyubahirizwa ry'amategeko mu bijyanye n'ifatwa n'ifungwa no kuzuza amaperereza ku bakurikiranyweho ibyaha. Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu ari mu bagize Inama Nkuru y'Ubushinjacyaha nk'uko biteganywa n'Itegeko Ngenga no 11/2006 ryo ku wa 10/3/2006 rigena imiterere, ububasha by'Inama Nkuru y'Ubushinjacyaha mu ngingo yaryo ya 1 akaba ajya mu nama z'urwo rwego. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)58 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU3. 5. 3. Ubufatanye n'izindi nzego n'imiryango bishinzwe uburenganzira bwa Muntu bikorera mu gihugu 3. 5. 3. 1. Ubufatanye n'inzego n'imiryango by'abantu bafite ubumuga Ingingo ya 10 y'Itegeko n° 01/2007 ryo ku wa 20 Mutarama 2007 rirengera abantu bafite ubumuga muri rusange, iha Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu inshingano yo gukurikirana uko uburenganzira bw'abantu bafite ubumuga bwubahirizwa. Ni yo mpamvu Komisiyo igira ubufatanye n'Inama y'Igihugu y'abantu bafite ubumuga n'Imiryango Itari iya Leta yita ku bantu bafite ubumuga. Mu rwego rwo guteza imbere, kurinda no kurengera uburenganzira bw'abantu bafite ubumuga, Komisiyo yafatanyije n'izindi nzego za Leta n'Izitari iza Leta zita ku bantu bafite ubumuga mu bikorwa bibateza imbere. Ubwo bufatanye bwagaragariye mu nama Komisiyo yatanzemo ibitekerezo n'ibikorwa by'ubuvugizi yakoreye icyo cyiciro cy'abaturarwanda. Muri uwo rwego, ibitekerezo by'ingenzi byatanzwe ku nyandiko yerekeyeye ibyagezweho mu bushakashatsi ku mpamvu abantu bafite ubumuga basabiriza, ku nyandiko y'umushinga wo guteza imbere uburenganzira bw'abantu bafite ubumuga bwo kutabona no kutumva no ku nyandiko yari ikubiyemo ibitekerezo by'uburyo bwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'abantu bafite ubumuga bw'uruhu wo ku wa 13 Kamena. Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu kandi, ku butumire bw'Inama y'Igihugu y'abantu bafite ubumuga (NCPD), ku matariki atandukanye, yakurikiranye inama nyunguranabitekerezo y'inzego zikora mu bijyanye no guteza imbere uburenganzira bw'abantu bafite ubumuga (National Disability Coordination Forum) iba buri gihe nyuma y'amezi atatu (Quarterly Meeting for Disability Coordination Forum). Iyo nama iba igamije kungurana ibitekerezo ku byakozwe n'abafatanyabikorwa banyuranye mu guteza imbere Uburenganzira bw'abantu bafite ubumuga no kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo ubwo burenganzira burusheho kubahirizwa. Ni muri urwo rwego Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu mu nama y'iryo huriro yo ku wa 3 Kamena 2015, yamenyesheje abari bahagarariye inzego za Leta n'iz'imiryango itari iya Leta, ko umunsi wo ku wa 13 Kamena ari Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka wo gukangurira uburenganzira w'abantu bafite ubumuga bw'uruhu (International Albinism Awareness Day) nk'uko byemejwe n'Inzego z'Umuryango w'Abibumbye ku wa 26 Kamena 2014 (United Nations Human Rights Council) no ku wa 18 Ukuboza 2014 (United Nations General Assembly). 3. 5. 3. 2. Inama n'ibindi bikorwa Komisiyo yatumiwemo mu rwego rw'ubufatanye n'inzego n'imiryango by'abantu bafite ubumuga Mu rwego rw'ubufatanye n'inzego n'imiryango by'abantu bafite ubumuga, Komisiyo yagiye mu nama zinyuranye n'ibindi bikorwa yatumiwemo. Muri ibyo bikorwa harimo : - Inama ngarukagihembwe zo ku wa 12 Nzeri 2014, ku wa 24 Ukuboza 2014, ku wa 25 Werurwe 2015 no ku wa 3 Kamena 2014 z'Ihuriro ry'inzego zikora mu bijyanye no guteza imbere uburenganzira bw'abantu bafite ubumuga (National Disability Coordination Forum); | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)59 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU - Ibiganiro bihabwa Abantu badafite ubumuga bitangirwa mu cyumba cy'umwijima (Dialogue in the Dark) bigamije gusobanura no guhindura imyumvire ku burenganzira bw'abantu bafite ubumuga bwo kutabona byatangiwe m'Umubano Hotel ku wa 22 Ukwakira ku butumire bw'Ihuriro ry'Imiryango y'abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR); - Inama nyunguranabitekerezo ku mibereho y'abantu bafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva, kutavuga no kutabona muri Hill Top Hotel ku wa 13 Ugushyingo 2014 ku butumire w'Ubumwe Nyarwanda bw'Abatabona (RUB); - Amahugurwa ku burenganzira bw'abantu bafite ubumuga yabereye muri Hill Top Hotel ku butumire bw'Ihuriro ry'Imiryango y'abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) kuva ku wa 18 kugeza ku wa 20 Ugushyingo 2014; - Urugendo shuri kuri gahunda yo gusubiza abana bafite ubumuga mu miryango rwari rugamije kurebera hamwe ibibazo abana bafite ubumuga barererwa mu bigo byihariye bahura na byo no kwigira hamwe uburyo abo bana barererwa mu miryango rwabereye mu Karere ka Rubavu kuva ku wa 10 kugeza ku wa 13 Gashyantare 2015 ku butumire bw'Inama y'Igihugu y'abantu bafite ubumuga; - Imihango yo gutangiza ku mugaragaro Ihuriro ry'abafatanyabikorwa mu guteza imbere uburenganzira bw'abana bafite ubumuga (First Inaugural Meeting of the National Partnership on Children with Disabilities) yabereye muri Serena Hotel ku wa 27 Werurwe 2015 ku butumire bwa Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu; - Inama nyunguranabitekerezo yo kurebera hamwe uburyo bwo kurushaho gufasha abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kugezwaho amakuru n'itumanaho (Roundtable discussion on how to improve the accessibility of information to Deaf and Hard hearing people in Rwanda) yabereye kuri Hill View Hotel ku wa 11 Kamena 2015 ku butumire bw'Ubumwe Nyarwanda bw'Abatumva ntibavuge (RNUD); - Kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wo gukangurira uburenganzira w'abantu bafite ubumuga bw'uruhu wo ku wa 13 Kamena muri Hill Top Hotel ku butumire bw'Inama y'Igihugu y'abantu bafite ubumuga (NCPD); - Inama y'itsinda ry'inzobere mu by'uburenganzira bw'abantu bafite ubumuga (rihura mu bihe binyuranye mu rwego rwo guhana amakuru ku byakozwe n'inzego zinyuranye mu bijyanye no guteza imbere uburezi bw'abana bafite ubumuga yabereye ku cyicaro cy'Ihuriro ry'Imiryango y'abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) ku wa 17 Kamena 2015. Muri izo nama zinyuranye n'ibyo bikorwa bindi yatumiwemo, Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu yafatanyije n'izindi ntumwa z'izindi nzego za Leta n'iz'imiryango itari iya Leta kungurana ibitekerezo mu rwego rwo guteza imbere uburenganzira bw'abantu bafite ubumuga no kubakorera ubuvugizi binyujijwe mu byifuzonama byatanzwe. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)60 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU3. 5. 3. 3. Ubufatanye bwa Komisiyo n'imiryango Itari iya Leta Iteza imbere ikanarengera uburenganzira bwa Muntu Ubwo bufatanye bwa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu n'Imiryango itari iya Leta iteza Imbere Uburenganzira bwa Muntu, burangwa n'inama zitandukanye n'ibiganiro byose bigamije kungurana ibitekerezo no kongerera ubushobozi abagize Imiryango yita ku Burenganzira bwa Muntu nk'uko byemejwe ubwo hashyirwagaho Ihuriro rihuza Komisiyo n'iyo Miryango mu mwaka w'2006. Mu bikorwa byaranze uyu mwaka, Inama nyunguranabitekerezo Komisiyo ihuriramo n'Imiryango itari iya Leta Iharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda yabaye ku wa 30 Kamena 2015 muri La Palisse Hotel i Nyandungu, ihuza abahagarariye imiryango itandukanye bagera kuri 32. Abagize Ihuriro basuzumye ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y'ibikorwa y'umwaka w'2014-2015, imyanzuro yafashwe mu nama yo mu mwaka w'2014 hafatwa n'ingamba zo gushaka inkunga igamije gushyira mu bikorwa gahunda y'ibikorwa y'umwaka w'2015-2016. Mu myanzuro y'inama harimo gushyiraho uburyo bwo gukurikirana ibyemezo bifatwa n'Ihuriro, kongerera ubushobozi abaharanira uburenganzira bwa Muntu binyuze mu mahugurwa, gushakisha inkunga yo gushyira mu bikorwa gahunda y'ibikorwa y'2015-2016. Nanone ariko, hashingiwe ku bikorwa byari byarateganyijwe gukorwa muri gahunda y'ibikorwa y'2014-2015 nyamara bitashobotse gukorwa, hafashwe imyanzuro ko ibyo bikorwa byazitabwaho muri gahunda y'ibikorwa y'2015-2016. Ibyo bikorwa ni ibikurikira: -Gukurikirana ibikorwa bijyanye n'amatora; -Gukora ubushakashatsi ku bijyanye n'uburenganzira bw'umwana cyane cyane mu burezi bw'ibanze bw'imyaka 12 no mu nkengero z'aho ayo mashuri aherereye; -Guhugura ibyiciro byihariye by'abantu ku bijyanye n'imyanzuro iba yarafashwe (Komite zijyanye no kurwanya iyicarubozo, Uburenganzira bw'abakozi b'abimukira, uburenganzira mu by'ubukungu n'imbonezamubano n'Igenzura Ngarukagihe Mpuzamahanga); -Kwizihiriza hamwe iminsi ngarukamwaka y'uburenganzira bwa Muntu (gukoresha amarushanwa ku bijyanye n'uburenganzira bwa Muntu hagendewe ku nsanganyamatsiko yateguwe); -Gutegurira amahugurwa ku burenganzira bwa Muntu Abayobozi b'Uburezi ku Turere); -Guhugura Abanyamakuru ku ruhare rwabo mu guteza imbere uburenganzira bwa Muntu no ku ishyirwa mu bikorwa ry'Itegeko rigenga Itangazamakuru, uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo;... Kugira ngo iyo myanzuro izashobore gushyirwa mu bikorwa nta bukererwe bubayeho, hashyizweho itsinda rizajya rikurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y'ibikorwa yateguwe. Iryo tsinda rigizwe n'uhagarariye umwe mu Miryango ikurikira: ADL, CLADHO, KANYARWANDA, LAF na LIPRODHOR. Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu izajya ihuza ibikorwa by'iyo nama. 3. 5. 3. 4. Abashyitsi basuye Komisiyo Kuva muri Nyakanga 2014 kugera muri Kamena 2015, Komisiyo yasuwe n'abahagarariye imiryango inyuranye yaba ikorera mu Gihugu cyangwa mu mahanga. Ibiganiro byibanze ku nshingano no ku bikorwa bya Komisiyo, kungurana ibitekerezo ku mikoranire n'ubufatanye bwa Komisiyo n'iyo miryango. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)61 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTUMuri abo bashyitsi harimo abakurikira: - Kuva ku wa 20 kugeza ku wa 24 Nyakanga 2014, Komisiyo yakiriye Nyakubahwa Mabedle Lawrence Mushwana, Perezida wa Komisiyo y'Afurika y'Epfo ishinzwe uburenganzira bw'ikiremwamuntu akaba n'Umuyobozi w'Urwego Mpuzamahanga rushinzwe guhuza ibikorwa by'inzego zishinzwe uburenganzira bwa Muntu ku mugabane w'Isi wari mu ruzinduko rw'akazi mu Rwanda. Muri urwo ruzinduko rwe, yagiranye kandi ibiganiro n'abayobozi bakuru b'Igihugu barimo Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Minisitiri w'Intebe na Minisitiri w'Ubutabera. Habaye kandi ibiganiro ku mpande za Komisiyo zombi bigamije guteza imbere ubufatanye hagati yazo; yasuye kandi Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali na Gereza ya Mpanga ; -Ku wa 17 Nzeri 2014, Perezida wa Komisiyo yakiriye Bwana Francis Bogie Boggere, “Regional Coordinator Sub Saharan African of International Rehabilitation Council for Torture Victims” ari hamwe n'Umukozi w'Umuryango Uyisenga ni Imanzi, baganiriye ku bufatanye bwa Komisiyo n'iyo miryango; -Ku wa 29 Ukwakira 2014, Perezida wa Komisiyo ari hamwe n'Abakomiseri, bakiriye Ambasaderi Michael Ryan, Umuyobozi w'Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (European Union) baganira ku mikorere ya Komisiyo n'ubufatanye bw'izo nzego zombi; -Ku wa 26 Ugushyingo 2014, Perezida wa Komisiyo ari hamwe n'Abakomiseri bakiriye Ambasaderi w'Ubudage mu Rwanda baganira ku mikorere ya Komisiyo no ku bufatanye bw'izo nzego zombi, ariko cyane cyane ubufatanye bushingiye ku muco wo guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa Muntu binyujijwe muri gahunda z'amahugurwa ; - Ku wa 19 Werurwe 2015, Perezida wa Komisiyo ari hamwe n'Abakomiseri bakiriye Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Madamu Erica J. Barks-Ruggles. Mu biganiro bagiranye harimo uruhare rwa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu mu guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa Muntu, ku bufatanye bwayo n'Imiryango igize Sosiyete Sivile na Mvamahanga yita ku burenganzira bwa Muntu ; - Mu rwego rw'inama yateguwe ku bufatanye bwa Komisiyo n'ubunyamabanga bwa Commonwealth yabereye i Kigali kuva ku wa 4 kugeza ku wa 8 Gicurasi 2015, yari igamije kurwanya ishyingirwa ry'imburagihe n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gihe cy'amakimbirane, Perezida wa Komisiyo ari hamwe n'abashyitsi baturutse mu bunyamabanga bwa Commonwealth bakiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru b'Igihugu barimo Perezida wa Sena, Minisitiri w'Ubutabera na Minisitiri w' Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango. Ibiganiro byose bagiranye byari mu rwego rw'imikorere n'imikoranire mu kwimakaza umuco wo guteza imbere no kurinda uburenganzira bwa Muntu mu byiciro bitandukanye by'Abanyarwanda. Banaganiye nanone ku byagezweho n'u Rwanda mu bijyanye n'iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa Muntu. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)62 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU 3. 6. KURENGERA UBURENGANZIRA BWA MUNTU Iki gice cya raporo cyerekeranye n'ibikorwa byo kurinda no kurengera uburenganzira bwa Muntu mu byiciro byabwo bitandukanye, byari biteganyijwe muri Gahunda y'ibikorwa y'umwaka w'2014-2015. Ibyo byiciro bikaba ari uburenganzira bwo kubaho, uburenganzira ku buzima, uburenganzira ku burezi, uburenganzira ku murimo, uburenganzira ku mutungo, uburenganzira ku butabera, uburenganzira bwo kuva no kujya aho ushaka, uburenganzira ku rubanza ruciwe mu gihe giciriritse n'uburenganzira bwo gusubizwa ibyo wambuwe, uburenganzira bwo kutavangurwa, uburenganzira ku bidukikije n'uburenganzira bw'abafungwa. 3. 6. 1. Uburenganzira bwo kubaho Uburenganzira bwo kubaho ni uburenganzira shingiro ubundi bwose bwubakiyeho. Ubu burenganzira bujyana na kamere Muntu kandi bwemerewe buri wese nta vangura iryo ari ryo ryose. Bityo kugira icyizere cyo kubaho bikaba biha umuntu imbaraga zo guharanira ubundi burenganzira bwose busigaye. Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo ku wa 4 Kamena 2003 nk'uko ryavuguruwe kugeza ubu mu ngingo yaryo ya 12, igika cya mbere rishimangira ubwo burenganzira bw'ibanze bwa Muntu muri aya magambo “Umuntu wese afite uburenganzira bwo kubaho”. Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye uburenganzira bwa Muntu mu by'Imbonezamubano na Politiki yo ku wa 16 Ukuboza 1966 mu ngingo yaryo ya 6, avuga ko “uburenganzira bwo kubaho bujyana na kamere muntu ko ubwo burenganzira bugomba kurengerwa n'amategeko, kandi ko nta muntu n'umwe ushobora kuvutswa ubuzima ku maherere”. Uburenganzira bwo kubaho buteganyijwe nanone mu Masezerano y'Afurika yerekeye uburenganzira bwa Muntu n'ubw'abaturage mu ngingo ya 4, aho ayo Masezerano avuga ko “ikiremwamuntu kidahungabanywa, ko umuntu wese afite uburenganzira bw'uko ubuzima bwe bwubahwa kimwe n'umubiri we no kudateshwa umutwe”. Mu gushimangira uburenganzira bwo kubaho, u Rwanda rwashyizeho Itegeko Ngenga n° 31/2007 ryo ku wa 25 Nyakanga 2007 rikuraho igihano cyo kwicwa mu ngingo ya 2 ivuga ko icyo gihano kivanyweho. Ku bijyanye n'icyaha cyo kwihekura, amadosiye yasigaye adakozwe mu mpera za Kamena 2014 ni abiri (2) ; amadosiye yakiriwe mu mwaka w'2014-2015 ni 68. Muri ayo madosiye 58 yaregewe inkiko, 6 arashyingurwa. Ku bijyanye n'icyaha cy'ubwicamubyeyi, nta madosiye yari asigaye adakozwe mu mpera za Kamena 2014. Amadosiye yakiriwe mu mwaka w'2014-2015 ni 19, muri yo 16 yaregewe inkiko naho 3 arashyingurwa. Ku bijyanye n'icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byateye urupfu, amadosiye yasigaye adakozwe mu mpera za Kamena 2014 ni 3 ; amadosiye yakiriwe mu mwaka w'2014-2015 ni 183, muri yo 150 yaregewe inkiko, 14 arashyingurwa. Uburyo amadosiye y'icyaha cy'ubwicanyi akurikiranwa n'ubwihutirwe ahabwa, bigaragaza agaciro uburenganzira bwo kubaho buhabwa mu gihugu. Ku byerekeranye no kurengera uburenganzira bwo kubaho, mu mwaka w'2014-2015 Komisiyo yakiriye ibirego 21 bijyanye n'uburenganzira bwo kubaho. Muri ibyo birego, ibyakemutse ni 10, ibitarakemuka ni 11. Ikirego cyafashwe nk'icyitegererezo ni igikurikira: | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)63 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU Urupfu rwa MUSINDIKAZI Germaine Ku wa 16 Werurwe 2015, NSANGANDE Narcisse, utuye mu Mudugudu wa Masoro, Akagari ka Masoro, Umurenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, yandikiye Komisiyo asaba kurenganurwa kubera ubwicanyi bwakorewe umwana wabo MUSINDIKAZI Germaine wari umukozi wo mu rugo kwa BUHENDWA Miradji utuye mu Mudugudu w'Inshuti, Akagari ka Rukatsa, Umurenge wa Kagarama, Akarere ka Kicukiro. NSANGANDE Narcisse yasabye kandi ko Komisiyo yakurikirana icyo kibazo ku buryo bwimbitse kuko bigaragara ko iperereza ritakozwe neza. Avuga ko ku wa 17 Mutarama 2014, BUHENDWA Miradji yari yararegeye Polisi avuga ko yasanze umurambo utabye mu busitani bwe hafi y'urukuta rw'inzu, agakeka ko ari umukozi we. Avuga ko bavuye mu rugo ku wa 15 Mutarama 2014 bagiye mu kazi bagarutse saa cyenda (15h00) babura umukozi wabo, bamuhamagaye kuri telefone ye igendanwa basanga itariho. Aho Polisi igereye kwa BUHENDWA Miradji bataburuye umurambo, itangira iperereza ku bakekwaho ubwo bwicanyi, ikora dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha. Ku wa 9 Gicurasi 2014, Ubushinjacyaha bwafashe icyemezo cyo gushyingura dosiye by'agateganyo buvuga ko nta bimenyetso bifatika bihamya icyaha abari bagikurikiranyweho ari bo BUHENDWA Miradji, NYIRAKIMONYO Akda, RUGIRA Richard na HABARUREMA Edouard. Ku wa 8 Gicurasi 2015, Komisiyo yabonanye n'Umushinjacyaha wungirije ku rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge ayibwira ko gukurikirana dosiye nk'iyo ijyanye n'iyicwa rya MUSINDIKAZI Germaine bisaba ubushishozi, yizeza Komisiyo ko azayivuganaho n'Umushinjacyaha wayikurikiranye kugira ngo barebere hamwe icyakorwa. Ku wa 17 Kamena 2015, Komisiyo yandikiye Umushinjacyaha Mukuru ibaruwa n° CNDP/JUN/710/14. 15, isaba ko iperereza ryongera rigakorwa kugira ngo abagize uruhare mu rupfu rwa MUSINDIKAZI Germaine bakurikiranwe. Mu gihe cyo gutegura iyi raporo, Komisiyo yari itarabona igisubizo cy'Ubushinjacyaha Bukuru, kandi iperereza kuri urwo rupfu ryari ritarasubukurwa. Komisiyo isanga dosiye y'ikibazo kijyanye n'urupfu rwa MUSINDIKAZI Germaine ikwiye gusubukurwa nk'uko byasabwe mu ibaruwa yavuzwe haruguru Komisiyo yandikiye Ubushinjacyaha. 3. 6. 2. Uburenganzira ku buzima Uburenganzira ku buzima ni uburenganzira bwo kwivuza iyo umuntu arwaye no kurindwa ibyorezo. Leta igomba gukora uko ishoboye kugira ngo abaturage bose babubone. Ubwo burenganzira ku buzima buteganyijwe mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo ku wa 4 Kamena 2003 nk'uko ryavuguruwe kugeza ubu, mu ngingo yaryo ya 41. Ubu burenganzira buteganyijwe kandi mu Masezerano Mpuzamahanga yo mu mwaka w'1966 yerekeye uburenganzira bwa Muntu mu by'ubukungu, imibereho myiza n'umuco. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)64 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU Uburenganzira ku buzima buteganyijwe kandi mu Itegeko n° 62/2007 ryo ku wa 30 Ukuboza 2007 rishyiraho kandi rigena imiterere, imikorere n'imicungire y'ubwisungane mu kwivuza. Komisiyo ishingiye ku Itegeko n° 19/2013 ryo ku wa 25/3/2013 rigena inshingano, imiterere n'imikorere byayo mu ngingo ya 4, ivuga ko «Komisiyo ifite inshingano rusange yo guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa Muntu », n'ingingo ya 5 agace ka 2 iha Komisiyo inshingano yo gufatanya n'izindi nzego gushyiraho ingamba zikumira ihohoterwa ry'uburenganzira bwa Muntu, ku wa 21 Gicurasi 2015 yandikiye Minisitiri w'Ubuzima ibaruwa n° CNDP/May/636/14. 15, isaba ko hashyirwaho Iteka rya Minisitiri riteganyijwe mu ngingo ya 22, igika cya 1 cy'Itegeko n° 49/2012 ryo ku wa 22/1/2013 rigena ubwishingizi ku mwuga w'ubuvuzi. Iyo ngingo iteganya ko «Minisitiri ufite Ubuzima mu nshingano ze ari we ushyiraho Iteka rigena Komite mu rwego rw'Akarere no mu rwego rw'Igihugu zishinzwe kunga no kugena indishyi zituruka ku ngaruka z'ibikorwa by'ubuvuzi». Ku wa 21 Gicurasi 2015, Komisiyo yandikiye Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ibaruwa n° CNDP/ MAY/635/14. 15 isaba gushyiraho Iteka rya Minisitiri riteganyijwe mu ngingo ya 17 y'Itegeko n° 49/2012 ryo ku wa 22/1/2013 rigena Ubwishingizi ku Mwuga w'Ubuvuzi. Mu rwego rwo guteza imbere uburenganzira bwa Muntu ku bijyanye n'ubuzima, Minisiteri y'Ubuzima, ishingiye ku Iteka rya Minisitiri no 20/32 ryo ku wa 12/5/2013, yashyizeho porogaramu n'uburyo bwo kurinda abana banduye VIH/SIDA. Ku byerekeranye no kurengera uburenganzira ku buzima, mu mwaka w'2014-2015 Komisiyo yakiriye ibirego 7 bijyanye n'uburenganzira ku buzima. Muri ibyo birego ibyabonewe ibisubizo ni 3. Ibirego 4 biracyakurikiranwa. 3. 6. 3. Uburenganzira ku burezi Uburenganzira ku burezi buteganywa n'ingingo ya 40 y'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo ku wa 4 Kamena 2003 nk'uko ryavuguruwe kugeza ubu, ivuga ko «Umuntu wese afite uburenganzira ku burezi». Ikomeza ivuga ko «Ubwisanzure mu kwiga no kwigisha buremewe mu buryo buteganywa n'amategeko». Ivuga kandi ko «Kwiga amashuri abanza ni itegeko kandi ni ubuntu mu mashuri ya Leta... » Ubwo burenganzira buteganywa kandi mu ngingo ya 13, igika cya 2 mu Masezerano Mpuzamahanga mu by'Ubukungu, Imibereho Myiza n'Umuco yo ku wa 16 Ukuboza 1966, n'ingingo ya 28 y'Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye Uburenganzira bw'Umwana yo ku wa 20 Ugushyingo 1989. Uburenganzira ku burezi buteganyijwe nanone mu ngingo ya 11 y'Amasezerano Nyafurika yerekeye uburenganzira n'Imibereho Myiza by'Umwana yo muri Nyakanga 1990. Mu Rwanda, Itegeko Ngenga no 02/2011/OL ryo ku wa 27/7/2011 rigena imiterere y'uburezi, Itegeko no 23/2012 ryo ku wa 15/6/2012 rigena imitunganyirize n'imikorere by'amashuri y'incuke, abanza n'ayisumbuye n'Itegeko no 54/2011 ryo ku wa 14/12/2011 ryerekeye uburenganzira bw'umwana n'uburyo bwo kumurinda no kumurengera, ni amwe mu mategeko arengera uburenganzira ku burezi. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)65 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU Mu mwaka w'2014-2015, Komisiyo yakiriye ibirego 122. Muri ibyo birego, 63 byarakemutse, 59 ntibirakemuka. Byinshi mu birego Komisiyo yagejejweho byari byiganjemo iby'abana bata amashuri bakajya mu buzererezi cyangwa bakajya gushaka imirimo ibaha amafaranga, abandi ni abana biga mu burezi bw'ibanze bw'imyaka icyenda (9YBE) n'abo mu burezi bw'ibanze bw'imyaka cumi n'ibiri (12YBE) bava mu mashuri kubera kubura amafaranga yo kwishyura ifunguro rya ku manywa bafatira ku ishuri n'abana b'abakobwa bata amashuri basambanyijwe bagaterwa inda. Mu birego 59 bitarakemuka, 17 birebana n'abana bataye amashuri bajya gushaka imirimo cyane cyane gukora akazi ko mu rugo mu mijyi, 14 bijyanye n'abana biga muri 9YBE na 12YBE baretse kwiga kubera kubura amafaranga yo kwishyura ifunguro rya ku manywa, ubu bakaba bataraboneka ngo basubire mu ishuri, naho 10 birebana n'abana b'abakobwa basambanyijwe baterwa inda bituma badakomeza amashuri yabo. Ibyo birego Komisiyo yagiye ibiganiraho n'inzego z'ubuyobozi na Polisi. Mu mwaka w'2015-2016, Komisiyo irateganya gukora anketi yihariye ku bibazo byagaragaye bibangamira uburenganzira ku burezi cyane cyane ibijyanye n'isambanywa ry'abana b'abakobwa. 3. 6. 4. Uburenganzira bushingiye ku murimo Uburenganzira bushingiye ku murimo buvugwa muri iki gice cya raporo, bukubiyemo uburenganzira bw'umuntu bwo guhitamo umurimo umunogeye, uburenganzira ku mushahara ukwiye, uburenganzira bwo kuzamurwa mu ntera hashingiwe ku burambe n'ubushobozi mu kazi, uburenganzira ku mahugurwa, uburenganzira ku mutekano n'isuku mu kazi, uburenganzira ku kiruhuko n'imyidagaduro, uburenganzira bwo kwishyira hamwe mu ngaga zirengera inyungu zabo, uburenganzira bwo guhagarika imirimo n'uburenganzira ku bwiteganyirize n'ubwishingizi bw'abakozi. Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo ku wa 4 Kamena 2003, nk'uko ryavuguruwe kugeza ubu cyane cyane mu ngingo ya 29, iya 37, iya 38, iya 39 n'iya 49 zivuga ku burenganzira umukozi afite. Muri ubwo burenganzira harimo uburenganzira ku mutungo, uburenganzira bwo kutavangurwa ku murimo, uburenganzira bwo kwibumbira mu ngaga z'abakozi, uburenganzira bw'abakozi bwo guhagarika imirimo, uburenganzira bwo kuba ahantu hadafite ingaruka mbi ku buzima kandi hatunganye. Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye uburenganzira mu by'ubukungu, imibereho myiza n'umuco yo ku wa 16 Ukuboza 1966, cyane cyane mu ngingo ya 6, iya 7, iya 8 n'iya 9 ziteganya uburenganzira butandukanye bw'abakozi. Amasezerano Nyafurika yerekeye Uburenganzira bwa Muntu n'ubw'Abaturage yo ku wa 27 Kamena 1981 nk'uko yemejwe n'Itegeko n° 10/1983 ryo ku wa 17/05/1983 mu ngingo yaryo ya 15 ateganya ko buri muntu afite uburenganzira bwo gukorera ahantu hatabangamiye ubuzima bwe kandi agahabwa umushahara ungana n'akazi kakozwe. Itegeko n° 13/2009 ryo ku wa 27/05/2009 rigenga umurimo mu Rwanda riteganya inshingano n'uburenganzira by'umukozi n'umukoresha kandi rikagena n'uburyo akazi kagomba gukorwamo. Abakozi ba Leta bagengwa n' Itegeko n° 86/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)66 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU Itegeko n° 05/2015 ryo ku wa 30/03/2015 rigenga imitunganyirize y'ubwiteganyirize bwa pansiyo riteganya uburenganzira bw'umukozi bujyanye n'ubwiteganyirize bwa pansiyo. Itegeko n° 03/2015 ryo ku wa 02/03/2015 rigenga imitunganyirize y'ubwisungane mu kwivuza riteganya uburenganzira mu bijyanye no kwivuza. Mu mwaka w'2014-2015, Komisiyo yakiriye kandi ikurikirana ibirego 52 byerekeye uburenganzira ku murimo, 10 byarakemutse, 42 biracyakurikiranwa. Ibyo birego byiganjemo ibijyanye no kutishyurwa ibirarane by'imishahara ku barimu, ba rwiyemezamirimo bakoresha abaturage ntibabishyure, kutabona amafaranga y'ubwiteganyirize bw'abakozi no kwirukanwa ku kazi binyuranyije n'amategeko. Ikirego gikurikira cyafashweho icyitegererezo : Ikirego cya NIYIBIZI Valens Ku wa 7 Mutarama 2015, NIYIBIZI Valens ubarizwa mu Mudugudu wa Makoko, Akagari ka Kiziho, Umurenge wa Nyakabuye, Akarere ka Rusizi, yandikiye Komisiyo ayisaba ko yamufasha kurenganurwa kugira ngo ahabwe amafaranga y'ingoboka ku mpanuka yagize ari ku kazi. Avuga ko mu mwaka w'2012 ubwo yakoraga mu Ruganda rw'Icyayi rwa Gisakura (Gisakura Tea Company) yagize impanuka y'akazi ku buryo byamuviriyemo kugira ubumuga bw'ingingo. Iyo mpanuka ikaba yaratewe n'uko hari undi mukozi wacanye imashini NIYIBIZI Valens yozaga, igahita imwangiza ukuboko. Yagiye ku Biro by'Ikigo cy'Ubwiteganyirize bw'Abakozi mu Rwanda (RSSB), Ishami rya Nyamasheke, yuzuza impapuro zabugenewe, asabwa urupapuro rw'umukoresha (Gisakura Tea Company) rumusezerera ku kazi ntiyahita arubona kuko yari agihembwa. Umukoresha wa NIYIBIZI Valens yamusabye kwandika asezera, yandika ibaruwa ku wa 30 Gashyantare 2013, abyemererwa mu ibaruwa yo ku wa 30 Gicurasi 2013. Mu maperereza Komisiyo yakoze yamenye ko hari inyandiko y'Ikigo cy'Ubwiteganyirize bw'Abakozi mu Rwanda yujujwe na Muganga wo muri CHUB ku wa 24 Nyakanga 2012 igaragaza ko NIYIBIZI Valens yakoze impanuka ku wa 21 Mata 2012 mu Ruganda rwa Gisakura kandi ko yari umukozi w'urwo ruganda. Iyo nyandiko igaragaza ko icyo gihe yari atarakira akaba yaratakaje ubushobozi bungana na 10% (Provision incapacity of 10%), kandi ko byatewe n'impanuka yagiriye mu kazi. Komisiyo yamenye kandi ko yahise ajyanwa ku Bitaro bya Bushenge na byo bikamwohereza mu Bitaro bya Kaminuza y'u Rwanda bikorera i Huye (CHUB). Uruganda rwakurikiranye iby'uburwayi bwe, rwishyura amafaranga yasabwaga mu bitaro kandi runakorera Ikigo cy'Ubwiteganyirize bw'Abakozi mu Rwanda inyandiko y'imenyekanisha ry'impanuka (Déclaration d'accident du travail), kugira ngo kizamugenere amafaranga y'ingoboka. Komisiyo yakomeje gukurikirana icyo kibazo ku Cyicaro gikuru cya RSSB, imenya ko dosiye A007970 ya NIYIBIZI Valens yakozwe kandi yakurikiranywe, ariko ibuzemo icyemezo cy'umwimerere kimusezerera ku kazi. Yamenye kandi ko NIYIBIZI yapimwe na Muganga wa RSSB agasanga ubumuga bwe buri ku gipimo cya 60%, bivuze ko ari mu bemerewe amafaranga y'ingoboka. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)67 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU Komisiyo yamenye kandi ko nyuma y'uko urupapuro rw'umwimerere rumusezerera ku kazi rushyikirijwe RSSB, umukozi wayo ukurikirana icyo kibazo yavuze ko NIYIBIZI agomba kongera gupimwa na muganga w'icyo Kigo, nyuma akabona kugobokwa. Mu gihe cyo gutegura iyi raporo, Komisiyo yamenye ko ku wa 10 Kanama 2015 NIYIBIZI Valens yagejejwe ku Cyicaro gikuru cya RSSB agapimwa na Muganga, ibisubizo bikongera kugaragaza ko ubumuga bwe bukiri ku gipimo cya 60 %. Komisiyo yamenye kandi ko mu mpera za Kanama 2015, RSSB yishyuye NIYIBIZI Valens amafaranga angana n'ibihumbi magana atatu na mirongo icyenda na bitatu na magana atatu mirongo icyenda (393. 390 Frw) nk'uko bigaragazwa na nimero ya “code” ya Banki y'Abaturage ya Nyakabuye yishyuriweho. Komisiyo isanga RSSB igomba kujya yihutisha amadosiye arebana n'impanuka zituruka ku kazi kugira ngo uwagize iyo mpanuka ahabwe amafaranga y'ingoboka hakiri kare, abone ikimufasha mu burwayi bwe kandi anashobore kugira ikimutunga mu gihe impanuka y'akazi yamuteye ubumuga buhoraho. 3. 6. 5. Uburenganzira ku mutungo Uburenganzira ku mutungo buvugwa muri iki gice, bujyanye no kugira umutungo, kuwubyaza umusaruro, kuwugurisha, kuwutanga cyangwa kuwukoresha ikindi ushaka mu bwisanzure ntawe uwuvogereye, uretse mu gihe hagamijwe ibikorwa by'inyungu rusange kandi habanje gutangwa indishyi ikwiye. Umutungo uvugwa ushobora kuba utimukanwa (ubutaka, inyubako), wimukanwa (ibikoresho, amafaranga) cyangwa ushingiye ku bwenge (ibihangano, ubugeni). Ingingo ya 29 y'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo ku ku wa 4 Kamena 2003 nk'uko ryavuguruwe kugeza ubu, ivuga ko buri muntu afite uburenganzira ku mutungo bwite, waba uwe ku giti cye cyangwa uwo afatanyije n'abandi. Iyo ngingo ivuga kandi ko umutungo bwite, uw'umuntu ku giti cye cyangwa uwo asangiye n'abandi utavogerwa. Agace ka 3 k'iyo ngingo gashimangira ko umutungo w'umuntu udashobora guhungabanywa, keretse ku mpamvu z'inyungu rusange mu gihe no mu buryo buteganywa n'amategeko kandi habanje gutangwa indishyi ikwiye. Nanone uburenganzira ku mutungo buteganyijwe mu ngingo ya 14 y'Amasezerano Nyafurika y'Uburenganzira bwa Muntu n'ubw'Abaturage yo mu 1981, ivuga ko uburenganzira ku mutungo bwemewe, ko nta we ushobora kububangamira uretse mu gihe bifitiye inyungu igihugu cyangwa abantu benshi kandi bigakurikiza amategeko yihariye abigenewe. Ingingo ya 21 y'ayo Masezerano na yo ivuga ko Abenegihugu bicungira ubukungu n'umutungo kamere wabo, ko ubwo burenganzira bukoreshwa bugamije igihe cyose inyungu z'abaturage, kandi ko nta na rimwe byemewe ko abaturage bavutswa ubwo burenganzira. Mu rwego rwo kurengera uburenganzira ku mutungo, mu Rwanda hagiyeho Itegeko no 31/2009 ryo ku wa 26 Ukwakira 2009 rigamije kurengera umutungo bwite mu by'ubwenge; Itegeko no 24/2012 ryo ku wa 15 Kamena 2012 ryerekeye igenamigambi ry'imikoreshereze n'imitunganyirize y'ubutaka mu Rwanda n'ibihano biteganyirizwa utabufata neza n' Itegeko no 43/2013 ryo ku wa 16 Kamena 2013 rigenga ubutaka mu Rwanda. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)68 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU Mu rwego rwo kurinda no kurengera uburenganzira ku mutungo, Komisiyo yakiriye inakurikirana ibirego 531. Muri byo, 270 byabonewe ibisubizo, na ho 261 ntibirabonerwa ibisubizo. Ibirego byakurikiranwe byiganjemo amakimbirane ashingiye ku butaka n'ibijyanye no kudahabwa ingurane cyangwa indishyi ikwiye ku baturage bimuwe kubera inyungu rusange. Ibirego bikurikira byafashwe nk'icyitegererezo cy'ibyo Komisiyo yakurikiranye: Ikirego cya MUNYAGIHUGU Fidèle Ku wa 7 Gicurasi 2013, ubwo Komisiyo yakiraga mu ruhame ibibazo by'abaturage bijyanye n'ihohoterwa ry'uburenganzira bwa muntu mu Murenge wa Gishubi, mu Karere ka Gisagara, CYAKA Gérard ubarizwa mu kagari ka Gabiro, Umurenge wa Gishubi, Akarere ka Gisagara, mu izina ry'umuryango wa MUNYAGIHUGU Fidèle, yavuze ko isambu y'umuryango wabo yubatswemo Ibiro by'Umurenge wa Gishubi mu mwaka w'2000 ntiwahabwa ingurane. Ikindi yavuze ni uko icyo gihe Akarere kabijeje ingurane ihwanye n'amafaranga miliyoni imwe n'ibihumbi magana atandatu (1. 600. 000 Frw) ariko ayo mafaranga ntibayahawe kandi MUNYAGIHUGU Fidèle yarakomeje gukurikirana icyo kibazo. Mu iperereza Komisiyo yakoze kuri icyo kirego mu bihe bitandukanye yamenye ko MUNYAGIHUGU Fidèle mu izina ry'umuryango wabo yakomeje kugeza ku Buyobozi bw'Akarere ka Gisagara ikibazo cyabo, bukemera ko buzatanga agaciro k'isambu n'ibintu byarimo. Mu mwaka w'2014, Akarere ka Gisagara kabaruye ubwo butaka n'ibyari birimo, kabiha agaciro k'amafaranga miliyoni imwe n'ibihumbi magana ane (1. 400. 000 Frw), ariko kugeza ubu uwo muryango nturayahabwa. Komisiyo isanga umuryango wa MUNYAGIHUGU Fidèle waravukijwe uburenganzira ku mutungo wawo. Ni muri urwo rwego Komisiyo yandikiye Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara ibaruwa nº CNDP/JUL/043/15. 16 yo ku wa 27 Nyakanga 2015 imusaba gusuzuma ikibazo cy'uwo muryango kigakemurwa ku buryo budasubirwaho, kubera ko icyo kibazo kimaze igihe kirekire. Mu gihe cyo gutegura iyi raporo, Ubuyobozi bw'Akarere bwari butarasubiza kandi Umuryango wa MUNYAGIHUGU Fidèle wari utarahabwa ingurane usaba. Komisiyo irasaba Ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara gukemura ikibazo cy'umuryango wa MUNYAGIHUGU Fidèle. Ikirego cya MUKAGATARE Consolée Ku wa 31 Ukwakira 2014, MUKAGATARE Consolée ubarizwa mu Mudugudu w'Amasangano, Akagari ka Kabuye, Umurenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo yandikiye Komisiyo ayisaba kumukurikiranira no kumugira inama ku kibazo cy'uko, we n'abavandimwe be bavukijwe uburenganzira ku mutungo bakomora ku mubyeyi wabo KABERUKA. Uwo mutungo ugizwe n'amasambu, amashyamba n'inzu biri mu Mudugudu wa Kinyovu, Akagari ka Kamegeri, Umurenge wa Kamegeri, Akarere ka Nyamagabe mu Ntara y'Amajyepfo. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)69 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU Mu maperereza Komisiyo yakoze mu bihe binyuranye, yageze ahari ikiburanwa, ibonana n'abayobozi barimo ab'Inzego z'Ibanze n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe. Komisiyo kandi yabonanye n'abaturage. Muri ayo maperereza Komisiyo yamenye ko mu mwaka w'1963, KABERUKA se wa MUKAGATARE Consolée yapfuye yishwe nk'abandi batutsi bo mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro. KABERUKA amaze kwicwa, abana yasize barahunze, uwo mutungo utwarwa na KIYOGE MUNYANEZA François wari Burugumesitiri wa Komini Nyamagabe muri icyo gihe. Ku wa 13 Ukwakira 2006, inzego z'Ubuyobozi bw'Ibanze zafashe icyemezo cyo gusubiza uwo mutungo umuryango wa KABERUKA wari uhagarariwe n'umuhungu we, SEBAHUTU KABERUKA Charles. Mu mwaka w'2008, MUKARUBUGA Violette, umugore wa KIYOGE MUNYANEZA François yatangiye imanza agamije gusubirana imitungo umugabo we yatwaye nyuma y'iyicwa rya nyirayo KABERUKA, arega SEBAHUTU KABERUKA Charles. Ku wa 3 Gashyantare 2011, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe, mu rubanza RCA0374/09/TGI/ NYBE, rwemeje ko imitungo ari iya KIYOGE MUNYANEZA François. Mu kurangiza urwo rubanza, byabaye nk'aho abazungura ba KABERUKA bongeye kumeneshwa mu mitungo yabo bundi bushya. By'umwihariko GASHAGAZA Thomas, umuhungu wa KABERUKA, wari impunzi mu Gihugu cye akaba yarabaga mu cyahoze ari Cyangugu mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi mu w'1994; wambuwe byose agasigarana gusa akazu yubakiwe n'Umurenge wa Kamegeri nk'uwacitse ku icumu utishoboye. Nk'uko bigaragara ku ifoto ikurikira, imbuga ya GASHAGAZA Thomas ni umuhanda unyura imbere y'inzu. Inyuma y'inzu, hirya no hino yayo akaba ari isambu y'umuryango we yameneshejwemo. Aka ni akazu GASHAGAZA Thomas atuyemo | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)70 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU Komisiyo isanga umuhesha w'Inkiko utari uw'umwuga warangije urubanza atarubahirije ihame rusange ry'uko mu kurangiza urubanza uwatsinzwe atagomba gusigara iheruheru, ngo ahinduke umuzigo kuri Leta nk'uko bimeze kuri GASHAGAZA Thomas. Komisiyo isanga kandi hagomba gukorwa ibishoboka byose ikibazo kiri hagati y'abana n'abuzukuru ba KABERUKA n'abagize umuryango wa KIYOGE MUNYANEZA François, kigashakirwa igisubizo mu buryo bw'ubwumvikane. Komisiyo irasaba Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamagabe kwita ku kibazo cya GASHAGAZA Thomas bukamushakira isambu yatuzwamo. Ikirego cya NYIRAVAKURE Asiteriya NYIRAVAKURE Asiteriya ubarizwa mu Mudugudu wa Rugerero, Akagari ka Kaguriro, Umurenge wa Mushonyi, Akarere ka Rutsiro yagejeje ikirego cye kuri Komisiyo avuga ko mu mwaka w'2011, EWSA ubu isigaye yarimuriye imitungo yayo muri Sosiyete ebyiri z'Ubucuruzi harimo ishinzwe Ingufu (Rwanda Energy Group/ REG), yamwononeye ishyamba rigizwe n'ibiti by'inturusu na sipure, ibiti by'imbuto n'ibishyimbo, bashaka aho banyuza insinga z'amashanyarazi, ntiyahabwa ingurane. Avuga ko afatanyije iki kibazo n'abandi baturage 825 babarizwa mu Mirenge ya Mushonyi, Boneza, Ruhango, Kigeyo na Kivumu. Iki kibazo cyashyizwe muri Raporo ya Komisiyo y'ibikorwa by'Umwaka Nyakanga 2013-Kamena 2014 ku rupapuro rwa 68-69, aho Komisiyo yagaragaje ko ku bufatanye na EWSA n'Ubuyobozi bw'Inzego z'Ibanze n'abaturage, hakozwe urutonde rw'abantu bononewe, habarurwa amafaranga y'ibyononwe angana na miliyoni mirongo itatu n'icyenda (39. 000. 000 Frw); iyo lisiti igezwa ku Buyobozi bwa EWSA bwagombaga kwishyura abo baturage, ariko bakaba batarishyuwe. Mu bihe bitandukanye, Komisiyo yongeye gukurikirana icyo kibazo ibonana n'Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro ndetse n'Umuyobozi wa Sosiyete y'u Rwanda ishinzwe Ingufu (Rwanda Energy Group/REG), imwe mu masosiyete y'Ubucuruzi yeguriwe imitungo ya EWSA, isanga abaturage barishyuwe amafaranga miliyoni cumi n'umunani (18. 000. 000 Frw) muri miliyoni mirongo itatu n'icyenda bagombaga kwishyurwa. Komisiyo irasanga NYIRAVAKURE Asiteriya na bagenzi be bakomeje kuvutswa uburenganzira ku mutungo wabo, kuko hashize igihe kirekire REG yononnye ibikorwa byabo ntibahabwe ingurane ikwiye. Komisiyo irasaba ko REG yishyura NYIRAVAKURE Asiteriya na bagenzi be amafaranga asigaye angana na miliyoni makumyabiri n'imwe (21. 000. 000 Frw) kuko amaze igihe kirekire. Ikirego cya PFUKAMUSENGE Olive Ku wa 28 Ukwakira 2013, PFUKAMUSENGE Olive utuye mu Mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Rurambi, Umurenge wa Nyamirama, Akarere ka Kayonza, yandikiye Komisiyo ayisaba kumukurikiranira ikibazo afitanye na MUTETERI Placidia avuga ko amuhuguza inzu ye. Avuga ko mu mwaka w'2008 hubatswe amazu y'abana bacitse ku icumu batari bafite amacumbi. Ni muri urwo rwego Akarere ka Kayonza kamuhaye inzu muri uwo Mudugudu, kamusaba kuba acumbikiye MUTETERI Placidia mu gihe hagishakishwa uko yubakirwa inzu ye. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)71 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU Ubwo igikorwa cyo kubarura ubutaka cyatangiraga, PFUKAMUSENGE Olive yibarujeho ubutaka ahabwa icyemezo cyo kubutunga igihe kirekire. Avuga kandi ko uwo acumbikiye amuhoza ku nkeke ashaka kumusohora muri iyo nzu kandi ayifitiye ibyangombwa. Mu maperereza Komisiyo yakoze, PFUKAMUSENGE Olive yayigaragarije icyemezo gihamya ko inzu atuyemo ari iye. Komisiyo yamenye ko PFUKAMUSENGE Olive na MUTETERI Placidia babanye nabi cyane kuko barwana buri munsi, bagatukana ndetse bakanibana ibikoresho byo mu nzu, ibindi bakabyangiza mu rwego rwo guhimana. Muri ayo maperereza kandi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Rurambi yemeye ko icyo kibazo bakizi kandi ko bagerageje kumvikanisha PFUKAMUSENGE Olive na MUTETERI Placidia ngo bakomeze kubana mu gihe Akarere katarabona uko kubakira MUTETERI Placidia kuko badafite aho bamushyira. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamirama yavuze ko mu gihe cya vuba ikibazo kizaba cyabonewe igisubizo, ko cyatinze kubonerwa igisubizo ku mpamvu z'amikoro make y'Akarere. Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, na we yavuze ko ikibazo akizi kandi ko harimo gushakwa uburyo bwo kugikemura, ariko yemeza ko n'ubwo PFUKAMUSENGE yiyandikishijeho iyo nzu, atari we wayihawe ahubwo yacumbikiwe na MUTETERI Placidia, igihe cyo kubarura ubutaka abwiyandikishaho none ni we ukomeza gutesha mugenzi we umutwe avuga ko ari we inzu yabaruweho. Abashinzwe ubutaka ku Karere ka Kayonza bavuze ko bazajya gukosora iryo kosa ryabaye. Mu bihe binyuranye, Komisiyo yakomeje gukurikirana icyo kibazo mu rwego rwo kureba aho kigeze gikemurwa isanga nta kirakorwa. Icyagaragaye ni uko Ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza n'ubw'Umurenge wa Nyamirama badahuza imvugo ku bijyanye na nyir'inzu. Ku wa 11 Kamena 2015, Komisiyo yandikiye Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza ibaruwa n° CNDP/ JUN/678/14. 15 imusaba gukora ibishoboka byose MUTETERI Placidia agashakirwa ahandi yaba acumbikiwe mu gihe ubushobozi bwo kumwubakira butaraboneka kuko amakimbirane hagati yabo ateza umutekano muke harimo no gukomeretsanya. Mu gihe cyo gutegura iyi raporo, Komisiyo yari itarabona igisubizo cy'iyo baruwa. Komisiyo irasaba Ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza gukemura icyo kibazo. Ikirego cya Koperative KOKARU Ku wa 23 Werurwe 2015, Abanyamuryango ba Koperative KOKARU ibarizwa mu Mudugudu wa Nyarugenge, Akagari ka Busoro, Umurenge wa Kayumbu, Akarere ka Kamonyi, bahagarariwe na KUBWIMANA Jean de Dieu wari umucungamari wayo na HABARUREMA Albert wari Perezida w'inama y'ubutegetsi wayo, bashyikirije Komisiyo ikirego cy'iyo Koperative cy'uko Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi bwayifunze kubera imisoro bari batarishyura, inzu bakoreragamo ihabwa Banki y'abaturage ya Nyamabuye. Ibyo byatumye abari babereyemo KOKARU imyenda batongera kwishyura, bityo n'abo yari ibereyemo imyenda ntibishyurwa. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)72 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU Mu maperereza Komisiyo yakoze, yamenye ko abayobozi ba KOKARU bandikiye Inama Njyanama y'Akarere ka Kamonyi ibaruwa yo ku wa 8 Ugushyingo 2009, basaba ko Akarere kabasubiza inzu yabo kuko yubatswe n'abanyamuryango mu misanzu y'amafaranga buri munyamuryango yatangaga, banaterwa inkunga n'umuryango SNV. Bijejwe ko igisubizo kizatangwa mu mwanzuro w'Inama Njyanama yabaye ku wa 22 Ukuboza 2009. Komisiyo ntiyigeze ibona imyanzuro y'Inama Njyanama kuri icyo kibazo. Komisiyo yasanze kandi nta masezerano yanditse Akarere ka Kamonyi kagaragaje kagiranye na Banki y'Abaturage y'u Rwanda, Ishami rya Nyamabuye, yerekana uburyo iyo nzu yahawe iyo Banki n'igihe izayimarana. Ubuyobozi bwa Banki y'Abaturage ya Nyamabuye bwavuze ko Akarere kabandikiye ibaruwa ibaha uburenganzira bwo gukorera muri iyo nzu mu gihe cy'imyaka 10 nta cyo bishyura. Iyo baruwa na yo ntiyabonetse. Mu rwego rwo gukurikirana icyo kibazo, ku wa 18 Kamena 2015, Komisiyo yabonanye n'Umuyobozi ku rwego rw'Akarere ushinzwe Imiyoborere Myiza, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu ndetse n'Umuyobozi w'Akarere ubwe, bayizeza ko kigiye gukemuka KOKARU igasubizwa inzu yayo. Ku wa 10 Nyakanga 2015, Komisiyo yandikiye Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi ibaruwa no CNDP/ JUL/009/15. 16 isaba ko Koperative KOKARU isubizwa umutungo wayo yambuwe ugatizwa Banki y'Abaturage y'u Rwanda ya Nyamabuye; ariko mu gihe cyo gutegura iyi raporo Komisiyo yari itarabona igisubizo cy'iyo baruwa. Komisiyo irongera gusaba Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi ko Koperative KOKARU yasubizwa umutungo wayo w'inzu, kandi hakanasuzumwa igihombo cy'igihe kirekire iyo Koperative yatewe n'ifungwa ry'iyo nzu ku buryo ihabwa indishyi ikwiye. Ikirego cy'Umuryango wa KARERA Boniface Ku wa 23 Werurwe 2015, NYIRAMBABAZI Eugénie n'abana be, MIHIGO Emmanuel, NIYOMUGABO Assoumani na KARERA Valens, bagize umuryango wa KARERA Boniface babarizwa mu Mudugudu wa Gafonogo, Akagari ka Mwirute, Umurenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi, bandikiye Komisiyo bayigezaho ikirego cy'uko ku wa 15 Mata 2011, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Mwirute yagurishije rwihishwa iminani yari yarahawe abo bana mu rwego rwo kwishyura imitungo KARERA Boniface witabye Imana yangije mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Amafaranga asagutse aho guhabwa abana ba KARERA Boniface bagurishirijwe iminani, yishyurirwa GASEDERI Jean Pierre ubyarwa na KARERA Boniface ku wundi mugore wa kabiri, kubera imitungo na we yangije kandi yarahawe uwe munani. Ibyo byatumye abo bana nta mutungo basigarana. Mu maperereza Komisiyo yakoze, yamenye ko ku wa 9 Gicurasi 2009, Umuryango wa KARERA Boniface ubifashijwemo n'ubuyobozi bw'Umudugudu wa Gafonogo, watanze iminani ku bana 4 bose bakomoka kuri KARERA Boniface, umunani wa Gasederi ugurishwa amafaranga ibihumbi mirongo irindwi (70. 000 Frw) yishyurwa imitungo yari yarangije muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ariko umwenda ntiwarangira, aba agiye mu gice cy'udafite icyo asigarana cyavamo ubwishyu (insolvabilité). | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)73 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU Komisiyo yamenye kandi ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Mwirute yagurishije iminani y'abana 3 basigaye ba Karera Boniface bitanyuze muri cyamunara nk'uko biteganywa n'amategeko, ahubwo ko yabwiraga abantu azi bafite amafaranga kugira ngo bazitabire kuhagura, uwitwa KAREKEZI François aba ari we uhagura. Umuryango wa KARERA wasigaye udafite nibura igice cya hegitari cy'ubutaka. Mu rwego rwo kumenya icyo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Mwirute abivugaho, yabwiye Komisiyo ko yagurishije iyo mitungo amafaranga ibihumbi magana ane (400. 000 Frw) binyuze mu cyamunara, akuramo amafaranga ibihumbi magana abiri na mirongo itatu (230. 000 Frw) yishyura imitungo KARERA Boniface yangije, asigaye ibihumbi ijana na mirongo irindwi (170. 000 Frw) ntiyayasubiza ba nyir'amasambu. Avuga ko yayishyuye umwenda GASEDERI yasigayemo abo yangirije ibintu muri jenoside. Abajijwe inyandiko y'icyamunara n'uko yishyuye ntiyabitangira ibimenyetso. Komisiyo yasanze Umuryango wa KARERA Boniface warandikiye Umuyobozi w' Akarere ka Kamonyi umusaba kurenganurwa ku karengane wakorewe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Mwirute ubwo yagurishaga iminani yabo batabizi, Umuyobozi w'Akarere ashinga Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma gukurikirana icyo kibazo akanamuha raporo. Ku wa 18 Kamena 2015, Komisiyo yabonanye n'Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi ayibwira ko akiri mu maperereza y'icyo kibazo, ariko ko mu gihe cya vuba uwo muryango uzaba ubonye igisubizo. Komisiyo isanga Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Mwirute yaravukije uburenganzira ku mutungo umuryango wa KARERA Boniface kuko yawugurishirije isambu bitubahirije amategeko agenga cyamunara, n'amafaranga 170. 000 yasigaye ku yo bishyuye umutungo KARERA Boniface yangije ntasubizwe uwo muryango. Komisiyo yandikiye Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi ibaruwa n° CNDP/JUL/010/15. 16 yo ku wa 10 Nyakanga 2015 imusaba gukurikirana icyo kibazo akakibonera igisubizo hakurikijwe amategeko. Mu gihe cyo gutegura iyi raporo, Komisiyo yari itarabona igisubizo cy'iyo baruwa kandi icyo kibazo cyari kitarakemuka. Komisiyo isanga uburenganzira ku mutungo bwa KARERA Boniface bwarabangamiwe bikomeye, ikaba isaba Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi gukemura icyo kibazo mu gihe cya vuba. Ikirego cy'abaturage bo mu Tugari twa Ninzi na Rwesero, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke bahagarariwe na NTIGURIRWA Aphrodis Ku wa 18 Ugushyingo 2014, abaturage bo mu Tugari twa Rwesero na Ninzi, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, bahagarariwe na NTIGURIRWA Aphrodis bandikiye Komisiyo bayisaba kubafasha kurenganurwa. Bavuga ko mu mwaka w'2013, Akarere ka Nyamasheke kangije imitungo yabo igizwe n'ikawa, urutoki n'ibishyimbo hamwe n'amashyamba yabo, hagamijwe kubahiriza igishushanyo mbonera cy'ahazubakwa Umujyi w'Akarere ka Nyamasheke. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)74 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU Iyo mitungo ntiyigeze ibarurwa ngo igenerwe agaciro abaturage bahabwe ingurane nk'uko biteganywa n'amategeko. Abo baturage bababajwe kandi no kuba imyaka yabo yarangijwe kandi yari igeze igihe cyo gusarurwa. Mu maperereza Komisiyo yakoze, yabonanye na bamwe muri abo baturage barimo NTIGURIRWA Aphrodis na NYAGUHEKA bayibwira ko mu mwaka w'2013, Akarere ka Nyamasheke kaciye imihanda mu masambu yabo ntibahabwa ingurane y'imitungo yabo yangijwe. Ikibazo bakigejeje ku buyobozi bw'ako Karere, babwirwa ko nta ngurane cyangwa indishyi bahabwa kuko ibyakozwe biri mu nyungu zabo. Komisiyo yasanze isambu ya NTIGURIRWA Aphrodis iherereye mu Mudugudu wa Kamasera, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Kagano yaranyujijwemo imihanda 3 (ibiri iteganye mu burebure bwayo n'umwe uyihuza) kandi ifite ubugari bunini. NTIGURIRWA Aphrodis avuga ko yahombye ibiti 250 by'ikawa, inturusu 4, igiti cy'umwembe kimwe n'ibiti by'imyumbati byinshi. Komisiyo yasanze kandi NYAGUHEKA ubarizwa mu Kagari ka Ninzi, Umurenge wa Kagano afite ishyamba ryanyujijwemo imihanda 3 (ibiri iteganye n'undi uyihuza) akaba yarahombye ibiti 100. Komisiyo yasanze inzu ya NYAGUHEKA yaragonzwe n'umuhanda akaba akwiye kwimurwa no guhabwa ingurane. Iyi nzu ni iya NYAGUHEKA iri mu muhanda hagati (imbere n'inyuma ni umuhanda): | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)75 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyamasheke hamwe n'umukozi w'Akarere ushinzwe ubutaka babwiye Komisiyo ko abaturage bari baramenyeshejwe hakiri kare ibijyanye n'igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Nyamasheke, kandi ko nta myaka yaranduwe kuko byakozwe mu mpeshyi nta myaka iri mu mirima. Ku kibazo cya NYAGUHEKA, Akarere kavuze ko kazamuha ingurane kuko inzu ye yagonzwe n'umuhanda kandi ko n'abandi bafite ikibazo nk'icye bazishyurwa. Mu ibaruwa no CNDP/708/14. 15 yo ku wa 22 Gicurasi 2015, Komisiyo yandikiye umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke imusaba gukemura icyo kibazo kugira ngo abo baturage bave mu gihirahiro kandi barenganurwe. Mu gihe cyo gutegura iyi raporo, Komisiyo yari itarabona igisubizo cy'iyo baruwa. Komisiyo isanga abo baturage bakomeje kuvutswa uburenganzira ku mutungo wabo kuko batahawe ingurane ikwiye mbere y'uko imitungo yabo inyuzwamo ibikorwa remezo, ikaba isaba Akarere ka Nyamasheke kubaha ingurane ikwiye ku mitungo yabo yangijwe. Ikirego cya HABIYAKARE Thomas na bagenzi be 55 Ku wa 21 Gicurasi 2014, HABIYAKARE Thomas na bagenzi be 55, batuye mu Mudugudu wa Nyundo, Akagari ka Nsanga, Umurenge wa Rugendabari, Akarere ka Muhanga, Intara y'Amajyepfo, bandikiye Komisiyo basaba kubafasha kurenganurwa. Bavuga ko mu mwaka w'2008-2009, mu Mudugudu wabo haciwe imihanda 13 bikozwe n'Umurenge wa Rugendabari ufatanyije n'Akarere ka Muhanga, aho iyo mihanda yanyuze hakaba hari ibikorwa by'abaturage byangijwe birimo amazu n'imyaka bitishyuwe. HABIYAKARE Thomas na bagenzi be bavuga ko ikibazo bakigejeje ku buyobozi bw'Umurenge, ubw'Akarere n'ubw'Intara mu mabaruwa anyuranye ku wa 24 Mata 2009, ku wa 30 Werurwe 2011, ku wa 30 Gicurasi 2011 no ku wa 17 Nyakanga 2012 ariko ntibabona igisubizo. Mu maperereza Komisiyo yakoze, yabonanye n'Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe Ubukungu, ayibwira ko ibikorwa byo guca imihanda byatangiye Ubuyobozi bumaze kubyumvikanaho n'abaturage no kubumvisha ko uwo Mudugudu ugiye kugirwa icyitegererezo, hakazashyirwa ibikorwa by'amajyambere bibafitiye akamaro. Mu gukomeza gukurikirana icyo kibazo, Komisiyo yamenye ko hari raporo yo ku wa 4 Nzeri 2014 yakozwe n'itsinda ry'Akarere ryagikurikiranye nyuma y'uko Komisiyo ibimenyesheje. Muri iyo raporo hari hemejwe ko Akarere kazishyura abantu bane gusa ari bo UWIMFURA Béata, MUKASHYAKA Florence, NYIRABAGANDE Philomène na MUNYANEZA Ferdinand byagaragaye ko amazu yabo ari yo yangiritse cyangwa agasenyuka. Abaturage 5 bahagarariye abangirijwe imitungo, bavuga ko itsinda ry'Akarere ryitaye gusa ku kibazo cy'abasenyewe amazu ryirengagiza indi mitungo yangijwe n'iyo mihanda. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)76 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugendabari yavuze ko mbere yo gutunganya Umudugudu w'icyitegererezo wa Nyundo, habanje kubaho ubwumvikane hagati y'ubuyobozi n'abaturage, abari bafitemo imyaka bakayisarura mu mwaka w'2008. Anavuga kandi ko hari raporo y'itsinda ryashyizweho ry'Umurenge igaragaza ibyo abaturage bari bumvikanye n'Ubuyobozi bw'Umurenge yoherejwe ku Karere. Komisiyo kandi yeretswe inyandiko yo ku wa 6 Ugushyingo 2014, ikubiyemo urutonde rw'ibyangijwe yakozwe n'abo baturage avuga ko iyakozwe n'Umurenge ari Akarere kayifite. Mu maperereza Komisiyo yakoze, yasanze iyo mihanda ihari kandi hari ibikorwa byangijwe Akarere gakwiye kwishyura abo baturage nk'uko biteganywa mu Itegeko n° 18/2007 ryo ku wa 19/04/2007 ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z'inyungu rusange. Komisiyo yakomeje gukurikirana icyo kibazo imenya ko ku wa 28 Mata 2015, Akarere ka Muhanga kishyuye UWIMFURA Béata, MUKASHYAKA Florence na MUNYANEZA Ferdinand amafaranga angana na 1. 362. 000 Frw. Komisiyo yandikiye Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga ibaruwa no CNDP/MAY/648/14. 15 yo ku wa 26 Gicurasi 2015, imusaba gukemura ikibazo cy'abaturage basigaye kugira ngo bahabwe ingurane ikwiye ku mitungo yabo yangijwe. Mu gihe cyo gutegura iyi raporo, ku wa 30 Nyakanga 2015, Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga yandikiye Guverineri w'Intara y'Amajyepfo amumenyesha ko Akarere ka Muhanga kishyuye abaturage 3 kuri 55 bangirijwe imitungo, agenera Komisiyo kopi. Komisiyo isanga abaturage 52 batahawe ingurane, baravukijwe uburenganzira ku mutungo wabo. Ikaba isaba Akarere ka Muhanga kubaha ingurane ikwiye y'ibyabo. Ikirego cya MUGABO Emmanuel Ku wa 14 Werurwe 2013, MUGABO Emmanuel ubarizwa mu Mudugudu wa Rwasama, Akagari ka Rumuri, Umurenge wa Muhura, Akarere ka Gatsibo, yandikiye Komisiyo ayisaba kumufasha kurenganurwa. Avuga ko ubuyobozi bw'Utugari twa Mamfu na Taba, n'ubw'Umurenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo, bwananiwe guhesha umubyeyi we MUKANTAGARA Evanisi imwe mu mitungo yashakanye n'umugabo we nyakwigendera MURIMA Augustin iri mu maboko y'uwitwa KAZANA Valentine. Iki kirego cyagaragajwe muri raporo y'ibikorwa bya Komisiyo y'umwaka w'2012-2013 ku rupapuro rwa 67. Komisiyo yakomeje gukurikirana icyo kirego, imenya ko ubuyobozi bw'Akarere ka Gatsibo bwafashe icyemezo cyo kugikemura mu bwumvikane ariko ntibyakorwa. Ku wa 26 Gicurasi 2015, Komisiyo yandikiye Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo ibaruwa no CNDP/ MAY/645/14. 15 yibutsa ibaruwa no CNDP/SEP/124/13. 14 yo ku wa 10 Nzeri 2013, yamusabaga gukemura icyo kibazo mu gihe cya vuba; ariko mu gihe hategurwa iyi raporo, nta gisubizo cy'ayo mabaruwa Komisiyo irahabwa. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)77 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU Komisiyo isanga Akarere ka Gatsibo kararangaranye ikibazo cya MUGABO Emmanuel, kakaba gakwiye kugikemura mu gihe cya vuba kuko cyatinze bikabije. Ikirego cya MUKAMULIGO Perpétue MUKAMULIGO Perpétue atuye mu Mudugudu wa Imena, Akagari ka Bibare, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo, yandikiye Komisiyo ku wa 30 Kamena 2014, ayisaba kumukurikiranira ikibazo cye afitanye n'umuturanyi we GAKUBA Charles. Avuga ko icyo kibazo afitanye n'umuturanyi we kirebana n'ubutaka bwe kandi kimaze igihe kirekire; kizwi n'ubuyobozi bw'Akarere ka Gasabo. Asobanura ko GAKUBA Charles yamurengereye akarandura imbago z'aho atuye amufungira inzira igana mu rugo rwe, ndetse anacukura icyobo gifata amazi y'imvura mu irembo ry'umuryango we ku buryo bimuteza umwanda bikaba byanamusenyera. Akomeza avuga kandi ko icyo kibazo yakigejeje ku buyobozi bw'Akarere kuva mu mwaka w'2003, kugeza ubu bukaba bwarakemuye ikibazo cy'inzira ijya iwe ariko ibindi byose yari yagaragaje bikaba bitarashakirwa igisubizo. Mu maperereza Komisiyo yakoze, yabonanye na MUKAMULIGO Perpétue, ibonana n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimironko n'abakozi bo muri serivisi ishinzwe ubutaka ku Karere ka Gasabo inagera aho ikiburanwa giherereye. Komisiyo yashatse kubonana na GAKUBA Charles yanga kuvugana na yo, ariko yohereza umugore we na we yanga kwerekana icyemezo cy'umutungo. MUKAMULIGO Perpétue yagaragarije Komisiyo inyandiko zamuheshaga inzira igana iwe kuko umuturanyi we yabanje kuhacururiza amakara. Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy'imbago zaranduwe, abakozi bo mu biro by'ubutaka ku Karere bamusabye gukoresha «fiche cadastrale» kandi afite icyemezo cy'ubutaka yahawe n'ubuyobozi bw'Inzego z'Ibanze kiriho ibipimo byabwo. Komisiyo ishingiye ku byemezo by'umutungo MUKAMULIGO Perpétue yahawe n'ubuyobozi kugeza ubwo abonye icyemezo cy'ubukode bw'igihe kirekire, ishingiye kandi ku ibaruwa no 1205/070102/08 yo ku wa 12 Kanama 2008, Umuyobozi w'Akarere yigeze kwandikira Umunyamabanga Nshingwabikorwa amugaragariza ibyashingirwaho kugira ngo icyo kibazo gikemuke burundu, hagendewe ku bipimo by'ubwo butaka bigaragazwa n'ibyemezo yahawe n'ubuyobozi bw'icyahoze ari Akarere ka Kacyiru, isanga MUKAMULIGO yarasiragijwe igihe kirekire kandi avutswa uburenganzira busesuye ku mutungo we. Ku wa 11 Kamena 2015, Komisiyo yandikiye Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo ibaruwa n° CNDP/ JUN/677/14. 15 imusaba gukora ibishoboka byose ikibazo cya MUKAMULIGO Perpétue afitanye na GAKUBA Charles kigakemuka hagendewe ku bipimo biri ku cyemezo cy'umutungo n° 2272/2005 cyatanzwe n'Akarere ka Kacyiru agasubirizwaho imbago uko zari zaratewe. Mu gihe cyo gutegura iyi raporo, Komisiyo yari itarabona igisubizo cy'Akarere ka Gasabo. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)78 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU Komisiyo isanga uburenganzira ku mutungo bwa MUKAMULIGO Perpétue bwarabangamiwe bikomeye, ikaba isaba ubuyobozi bw'Akarere ka Gasabo kugikemura mu gihe cya vuba. Ikirego cya HABYARIMANA Paul Ku wa 25 Werurwe 2015, ubwo Komisiyo yakiraga ibibazo by'abaturage mu kwezi kw'imiyoborere myiza, yagejejweho ikibazo na TWAGIRAYEZU Cyprien uhagarariye se HABYARIMANA Paul ubarizwa mu Mudugudu wa Nyamiyaga, Akagari ka Kidaho, Umurenge wa Nyamiyaga, Akarere ka Kamonyi. Avuga ko mu mwaka w'1997, Akarere ka Kamonyi kakase ibibanza mu isambu ye iri i Nyamiyaga, kabiha abaturage babyubakamo umudugudu, HABYARIMANA Paul ntiyahabwa ingurane. Mu maperereza Komisiyo yakoze, yamenye ko abatuye mu isambu ya HABYARIMANA bayitujwemo n'Ubuyobozi bw'Akarere muri gahunda yo gutura mu Midugudu ariko bakaba bari bafite amasambu bahoze batuyemo. Icyo kibazo HABYARIMANA Paul yakigejeje mu buyobozi bw'Akarere ka Kamonyi, bumubwira ko buzaza kureba uko giteye, abadafite ingurane Akarere kakabishyurira kakanategeka abafite ingurane kuyitanga ariko ntikigeze gashyira mu bikorwa ibyo kemeye. Ku wa 16 Kamena 2015, Komisiyo yabonanye n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamiyaga ayibwira ko icyo kibazo akizi kandi ko azakibonera igisubizo vuba agifatanyije n'Akarere ka Kamonyi. Komisiyo yandikiye Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi ibaruwa n° CNDP/JUL/056/15. 16 yo ku wa 31 Nyakanga 2015, imusaba gukora ibishoboka byose kugira ngo HABYARIMANA Paul arenganurwe. Mu gihe cyo gutegura iyi raporo, Komisiyo yari itarabona igisubizo cy'iyo baruwa kandi ikibazo nticyacyemutse. Komisiyo isanga HABYARIMANA Paul yaravukijwe uburenganzira ku mutungo we kuko Akarere ka Kamonyi katamuhaye ingurane. Komisiyo ikaba yongeye gusaba ko Akarere ka Kamonyi gukemura icyo kibazo, HABYARIMANA Paul agahabwa ingurane ikwiye. Ikirego cya NYIRABAHIRE Apollinarie Ku wa 24 Werurwe 2015, ubwo Komisiyo yakiraga ibibazo by'abaturage mu kwezi kw'imiyoborere myiza, yagejejweho ikibazo na NYIRABAHIRE Apollinarie ubarizwa mu Mudugudu wa Mbati, Akagari ka Mbati, Umurenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi. Avuga ko Ubuyobozi bw'Umurenge wa Mugina bwanze kumuhesha ibyangombwa by'umutungo w'amazu yatsindiye mu rubanza RCA 0233/11/HC/NYA rwaciwe ku wa 18 Gicurasi 2012 n'Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza mu bujurire bw'urubanza RC0122/010/TGI/MHG rwaciwe ku wa 22 Nyakanga 2011 n'Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga. Mu maperereza Komisiyo yakoze, yamenye ko NYIRABAHIRE Appollinarie yari yarashakanye mu buryo bwemewe n'amategeko na RWABUREBA Jean ariko yaramutaye aza kugurisha na BIDASHOBOKA Evariste umutungo ugizwe n'amazu batabyumvikanyeho n'umugore we. Abimenye yaregeye Komite y'Abunzi y'aho batuye bafata umwanzuro ko uwo mutungo usubizwa mu maboko y'umuryango kugira ngo NYIRABAHIRE Appollinarie abone aho arerera abana kuko nta handi yari afite kandi umugabo we yari afite indi mitungo ahandi. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)79 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU Komisiyo yamenye kandi ko NYIRABAHIRE Apollinarie yareze BIDASHOBOKA Evariste, RWABUREBA Jean na MUKUNZI Zabron iryo gurisha muri cyamunara ry'umutungo w'abashakanye mu rubanza RC0122/010/ TGI rwaciwe ku wa 22 Nyakanga 2011 n'Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga aratsindwa, ajurira mu rubanza RCA0233/11/HC Nyanza rwaciwe ku wa 18 Gicurasi 2012 rwemeza ko NYIRABAHIRE Apollinarie atsinze, akaba agomba gusubizwa ayo mazu. Urwo rubanza rwarangijwe ku wa 17 Kanama 2012 n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mugina NYIRABAHIRE Appollinarie ahabwa imitungo yatsindiye igizwe n'amazu 3 ariko abatsinzwe banga gusubiza ibyangombwa by'iyo mitungo. Yakomeje kwiyambaza Ubuyobozi bw'Umurenge bumwizeza ko bugiye kumufasha ariko ntibyashyirwa mu bikorwa. Komisiyo yandikiye Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi ibaruwa n° CNDP/JUL/046/15. 16 yo ku wa 28 Nyakanga 2015 imusaba ko hakorwa ibishoboka byose icyo kibazo kigakemuka. Mu gihe cyo gutegura iyi raporo, Komisiyo yari itarabona igisubizo cy'iyo baruwa, n'ikibazo kitarakemuka. Komisiyo irasaba Akarere ka Kamonyi gukemura icyo kibazo NYIRABAHIRE Appollinarie agahabwa ibyangombwa by'umutungo yatsindiye. Ibibazo abaturage bo mu Karere ka Burera bagejeje kuri Komisiyo Mu mezi ya Mutarama na Gashyantare 2015, abaturage bo mu Karere ka Burera mu Ntara y'Amajyaruguru, bagejeje kuri Komisiyo ibibazo byerekeranye n'uko bafite imitungo yabo itimukanwa batemerewe guturamo, guhinga cyangwa kugira ikindi gikorwa bakoreramo; bakaba kandi batemerewe guhabwa ibyangombwa by'ubutaka bwabo kubera ko ubwo butaka buherereye mu gishanga. Ibibazo byashyikirijwe Komisiyo birimo ibice bitatu: -Ibibazo by'abaturage bagize imiryango igera kuri 17 ituye mu mbago z'igishanga cya Rugezi mu Murenge wa Butaro; -Ibibazo by'abaturage bagera kuri 200 bari barahunze mu mwaka w'1959 bahunguka mu mwaka w'1996, batuzwa n'icyahoze ari Komini Butaro mu Kibaya cya Karingorera mu Murenge wa Butaro; -Ibibazo by'abaturage baguraniwe ubutaka bwabo bwubatsweho amashuri bagahabwa ubutaka buherereye mu Gishanga cya Rubogeka mu Murenge wa Butaro. 1. Ibibazo by'abaturage 17 batuye mu mbago z'igishanga cya Rugezi Komisiyo yakurikiranye ikibazo cy'abaturage batuye mu mbago z'Igishanga cya Rugezi mu Murenge wa Butaro cyerekeranye n'amazu n'amasambu yabo, bavuga ko bahatujwe n'iyahoze ari Komini Butaro, bakahahererwa ibyangombwa (acte de notoriété), ariko ubu bakaba barasabwe n'Akarere ka Burera kuhimuka kuko icyo gishanga gikomye. Bamwe muri abo baturage bagejeje kuri Komisiyo ibibazo byabo ni BIZIMUNGU Jean, SINDIKUBWABO Ignace na MUSABYIMANA Christine babarizwa mu Mudugudu wa Butaro, mu Kagari ka Rusumo, mu Murenge wa Butaro, mu Karere ka Burera. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)80 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU BIZIMUNGU Jean we, ni umupasitori wo mu Itorero ry'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi, wagejeje kuri Komisiyo ikibazo cyerekeranye n'uko urusengero akuriye ruri mu Kagari ka Buhita, rutahawe icyangombwa cy'ubutaka kuko ruri mu mbago z'igishanga cya Rugezi. Ubuyobozi bw'Akarere bwamwandikiye bumumenyesha ko nta gikorwa na kimwe bemerewe kuhakorera, kandi ko bagomba kuhimuka. Akomeza avuga ko ubutaka bwubatsemo urwo rusengero babuhawe mu mwaka w'1996 n'ubuyobozi bwa Komini Butaro, banahabwa icyemezo cyabwo (acte de notoriété) mu mwaka w'2002. Mu gihe cyo kubaruza ubutaka ntibwabaruwe kuko buri mu mbago z'igishanga cya Rugezi. Mu rwego rwo gukurikirana ibibazo by'abo baturage, Komisiyo yasuye igishanga cya Rugezi, ibonana na bo, bayibwira ko hari imiryango igera kuri 17 ihuje ikibazo kuko ituye mu mbago z'igishanga cya Rugezi kimwe n'abandi bahafite amazu y'ubucuruzi, Banki y'Abaturage, Ishami rya Butaro, isoko n'aho abagenzi bategera imodoka (gare routière). Amazi aturuka mu gishanga cya Rugezi Komisiyo kandi yabonanye n'Ubuyobozi bw'Akarere bavugana ku kibazo cy'abo baturage batahawe ibyangombwa by'umutungo mu gihe cyo kubaruza ubutaka, ntibimurwe cyangwa ngo bahabwe ingurane ikwiye. Umuyobozi w'Akarere yamenyesheje Komisiyo ko igishanga cya Rugezi gikomye kuko kiri mu mutungo kamere w'isi, bityo akaba nta muturage wemerewe guturamo cyangwa kugira igikorwa akorera mu mbibi zacyo. Icyagaragariye Komisiyo ni uko umwe muri bariya baturage 17 witwa MILITA Rwema we yahawe icyangombwa cy'ubutaka cya burundu. | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |
Raporo y'ibikorwa by'umwaka (Nyakanga 2014-Kamena 2015)81 KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'UBURENGANZIRA BW A MUNTU Komisiyo isanga n'ubwo byumvikana ko abaturage bagomba kwimuka mu butaka bw'igishanga kuko gikomye, bagomba guhabwa ingurane ikwiye kuko bigaragara ko harimo abahatujwe n'ubuyobozi bw'Akarere ubwabo kandi bakabaha ibyangombwa. 2. Ikibazo cy'abaturage batuye mu Kibaya cya Karingorera Komisiyo yakurikiranye ikibazo cy'abaturage batujwe mu kibaya cya Karingorera mu Murenge wa Butaro, bagizwe n'imiryango igera kuri 200, bahatujwe mu mwaka w'1996 ubwo bari bahungutse (bari barahunze mu mwaka w'1959). Mu gihe cyo kwandikisha ubutaka bahawe ibyemezo by'agateganyo by'amazu yabo ariko ntibahabwa iby'imirima yabo. Bamwe muri abo baturage ni KANYARWANDA Gaston, GASINDANI Fréderic, MUNYANDEKWE Etienne na MBONEZA Jerôme. Mu maperereza Komisiyo yakoze, yageze muri icyo kibaya cya Karingorera, isanga hari abaturage bo muri Centre y'ubucuruzi ya Gatsibo na yo iri muri icyo kibaya bo bahawe ibyangombwa by'amazu n'ubutaka byabo. Komisiyo yagejeje icyo kibazo ku Buyobozi bw'Akarere buvuga ko bukizi kandi ko bwakigejeje kuri Minisiteri y'Umutungo Kamere, ariko mu gihe cyo gutegura iyi raporo, icyo kibazo cyari kitarakemuka. Komisiyo isanga abaturage bo mu kibaya cya Karingorera na bo bakeneye guhabwa ibyangombwa by'amazu yabo n'iby'ubutaka bwabo cyane cyane ko abaturanyi babo batuye muri Centre y'ubucuruzi ya Gatsibo nayo iherereye muri icyo kibaya bo babihawe. Amazu yubatse mu mbago z'igishanga cya Rugezi | CNDP_komisiyo_uburenganzira_2014_15.pdf |