PairID
stringlengths
14
21
Language
stringclasses
9 values
Sentence1
stringlengths
2
790
Sentence2
stringlengths
6
1.37k
Length
int64
2
2
Score
float64
0
1
kin_train_00056
kin
Iperereza ngo ryahise ritangira kuri ibi byaha akekwaho kugira ngo dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Ukekwa ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugunga mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
2
0.62
kin_train_00057
kin
Mu gusubiza uwabajije ikibazo, Dr Iba yavuze ko kuva amaraso mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina ari ikintu kidasanzwe kabone n’ubwo umugore yaba yaracuze.
Ati " Ntabwo kuva amaraso mu gihe umugore akora imibonano mpuzabitsina ari ikintu gisanzwe nubwo yaba ari muri Menopause.
2
0.59
kin_train_00058
kin
Byatumye amakipe yombi arangiza igice cya mbere nta mpinduka zibaye APR FC ikiri imbere n'igitego kimwe ku busa bw'Amagaju FC.
Igice cya mbere kigiye kurangira Mico Justin yongeye kubona amahirwe imbere y’izamu ariko ntibyamuhira amakipe yombi ajya kuruhuka ari ubusa ku busa.
2
0.38
kin_train_00059
kin
Umuyobozi Wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n'Iterambere, Busabizwa Parfait, yavuze ko kurwanya Jenoside biba byiza bihereye mu muryango.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clemence, yavuze ko bari gushaka uko bafasha uwo muryango.
2
0.22
kin_train_00060
kin
Jimmy Mulisa ni we mutoza mushya w'Amavubi Mulisa Jimmy usanzwe ari umutoza wungrirje mu ikipe y'igihugu Amavubi ubu yagizwe umutoza mukuru wayo asimbura McKinstry wirukanywe.
Jimmy Mulisa avugana na MAKURUKI yirinze guhakana iby'uko yagizwe umutoza w'Amavubi ariko avuga ko ntawe urabimubwira bityo ko nta makuru abifiteho.
2
0.78
kin_train_00061
kin
Ababayeho bazwi cyane kugeza ubu ni abakobwa b'impanga Abigail na Brittany Hensel bavukiye muri Leta ya Minnesota, muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Kugeza ubu abantu 435553 nibo bamaze kwandura Coronavirus muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
2
0.28
kin_train_00062
kin
Muri 1979 yahawe igihembo cy'amahoro kitiriwe Nobel, kubera ibikorwa bye byiganjemo iby'impuhwe byarangwaga no gufasha abakene bo mu duce dukennye mu Buhinde nka ‘Calcutta'.
Mu 1979 yahawe igihembo cya Nobel kubera ibikorwa by’indashyikirwa yakoze yita ku bantu, yapfuye mu
2
0.75
kin_train_00063
kin
Itangazo ry'abafata Pansiyo n'amafaranga y'ibyago bikomoka ku kazi Itangazo rireba abatanga imisanzu yo kwivuza [email protected]
Uko Judo ikinwa Judo ikinirwa kuri matora zihariye bita Tatami
2
0.09
kin_train_00064
kin
Avuga ko ahubwo igisubiza inyuma Hip Hop ari abanyamakuru b’imyidagaduro baba abandika, abakora kuri Tereviziyo n’abakora kuri Radio zitandukanye avuga ko “bamunzwe na uswa”.
Akomeza avuga ko igisubiza inyuma injyana ya Hip Hop ari ikinyabupfura gike cy’abahanzi bakora iyo njyana.
2
0.56
kin_train_00065
kin
Kuri uyu wa mbere tariki 6 Nyakanga 2020 nibwo uyu mukinnyi utaha izamu aciye ku ruhande rw’iburyo cyangwa rw’ibumoso yasinye imyaka 3 muri Rayon Sports.
Rayon Sports n’iyo yaba idatsinda tuzayiba inyuma Dream Unity yashinzwe tariki 10 Nyakanga 2020 ndetse yanamaze kwakirwa muri Fan Clubs zemewe za Rayon Sports.
2
0.44
kin_train_00066
kin
Uwakoze inkuru yabaye iya mbere yahembwe amafaranga ibihumbi 100,uwa Kabiri ahabwa ibihumbi 50 mu gihe uwa gatatu yahawe imipira yo kwambara.
Ukobizaba Cesar wahawe ibihumbi 100 nk'uwakoze inkuru yabaye iya mbere yabwiye IGIHE ko yishimiye cyane aya marushanwa ndetse anasaba ko yajya akorwa buri mwaka.
2
0.53
kin_train_00067
kin
Amafaranga yahererekanyijwe kuri Mobile Money yavuye kuri miliyoni 3 mu mwaka wa 2010, agera kuri miliyari 19 muri Kamena
Mu mwaka ushize kandi amafaranga yahererekanyijwe hakoreshejwe telefoni yiyongereyeho 32 ku ijana, ava kuri miliyari 1,563 agera kuri miliyari 2,058 Frw.
2
0.41
kin_train_00068
kin
Polisi y’u Rwanda n’iya Zambia zisanzwe zifitanye amasezerano y’ubufatanye kuva mu mwaka wa 2015, amasezerano yasinyiwe i Kigali.
Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda zisanzwe zifitanye imikoranire myiza mu bijyanye n’umutekano y’imipaka ihuza ibihugu byombi, kubaka ubushobozi bwa za Polisi zombi n’ibindi.
2
0.34
kin_train_00069
kin
Igice cya mbere kigiye kurangira Mico Justin yongeye kubona amahirwe imbere y’izamu ariko ntibyamuhira amakipe yombi ajya kuruhuka ari ubusa ku busa.
Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi ashaka igitego, akanyuzamo agasatirana bikomeye, ariko ikipe ya Zimbabwe yo yatakaga bikomeye mu minota ya mbere y'igice cya kabiri.
2
0.25
kin_train_00070
kin
Icyo kigo kigiye gushingwa mu Rwanda ku bufatanye na Nelson Mukasa usanzwe utegura igikorwa cya “Car free Day” gifasha abatuye muri Kigali gukora Siporo.
Mu bihembo bitahataniwe harimo icyahawe Umujyi wa Kigali kubera gahunda watangije izwi nka ’Car Free Day’ ifasha abantu gukora Siporo.
2
0.56
kin_train_00071
kin
Ubwo UMURYANGO twaganiraga na Young Grace mu magambo macye yatubwiye ko ntacyo apfa n’ umunyamakuru wanditse iriya nkuru ndetse ko atanamuzi.
Ubwo UMURYANGO twaganiraga na Thiery yatubwiye ko ntacyo apfa na Young Grace yanditseho inkuru.
2
0.69
kin_train_00072
kin
Mufti w’u Rwanda, Salim Hitimana, yavuze ko kuri uyu munsi mukuru w’igitambo inka n’ihene bizatangwaho igitambo bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni
Yagize ati “Umuryango ufite bitambo uzatamba kuri uyu munsi ufatanyije n’abafatanyabikorwa bayo birimo inka 800 n’ihene ibihumbi bibiri, byose bifite agaciro ka miliyoni 70 n’imisago.
2
0.71
kin_train_00073
kin
Ku myaka 18 yegukanye miliyoni 1 FRW kubera ubuhanga afite mu gushushanya -AMAFOTO Shema Karani Wiseman ni umunyabugeni akaba n’umushushanyi ukiri muto.
Ku myaka 18 afite yabashije kwegukana miliyoni abikesheje ubuhanga bwe mu gushushanya.
2
0.56
kin_train_00074
kin
Afite inzozi zo kuba umuhanzi ukomeye mu Rwanda no hanze ndetse by’umwihariko agakundisha abantu igicurangisho cya Saxophone kidacurangwa na benshi mu Rwanda.
Ati “Mfite inzozi zo kuba umuhanzi ukomeye no kumenyekanisha igicurangisho cya Saxophone.
2
0.56
kin_train_00075
kin
Ibisobanuro byimbitse Ngoga rituruka ku ijambo ‘ingoga' bivuga imbaduko, ubwira, imbaraga cyangwa se umwete.
Ibisobanuro byimbitse Iri zina rituruka ku nshinga kuganira bivuga gusubira inyuma ubitewe akenshi n'ubwoba cyangwa gushidikanya.
2
0.31
kin_train_00076
kin
Uyu musore watangije irushanwa rya Miss Career Africa agiye gushyira hanze iki gitabo yageneye urubyiruko n’undi wese ushaka gutsinda ubwoba agakurikira amahitamo y’umutima we.
Niwe watangije irushanwa rya Miss Career Africa rigamije kugaragaza imishinga y’abakobwa yahindura ubuzima bwa sosiyete.
2
0.91
kin_train_00077
kin
Urubyiruko rwari rwaje ari rwinshi Urubyiruko rw’i Muhanga rwasabwe kandi gukomeza gukora ibikorwa biteza imbere igihugu cyane cyane muri iki gihe k’ibiruhuko kandi rwirinda ibiyobyabwenge.
Dalia ni umuntu ugira umwete, ukunze gukora cyane kandi akumva buri gihe yaba ari mu b'imbere kugira ngo ibikorwa bye bimenyekane.
2
0.31
kin_train_00078
kin
Perezida Kagame yatangaje ko muri iki gihe nta gushidikanya hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa hari ubwumvikane ahanini bitewe n’imikorere ya Perezida Emmanuel Macron.
Icyo mbona cyo ni uko hari umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi, kuburyo imbogamizi zaboneka zose zashakirwa uko zikemurwa”.
2
0.31
kin_train_00079
kin
Abakobwa bagera kuri 130 batoranyijwe uyu mwaka bageze mu Bushinwa ahari kubera irushanwa rya Miss World kuwa Gatanu tariki ya 20 Ukwakira
Miss World y’uyu mwaka izamara ibyumweru bine ibera mu Bushinwa ikazasorezwa mu birori nyamukuru bizabera ahitwa Sanya City Arena, ku wa 18 Ugushyingo
2
0.56
kin_train_00080
kin
Kugeza mu mpera y’ukwezi kwa gatatu, mu Bwongereza abantu 79 bagize icyo kibazo kidakunze kubaho cyo kuvura kw’amaraso nyuma yuko bakingiwe, 19 muri bo barapfuye.
Minisiteri y’ubuzima ya Kenya yanavuze ko kugeza ubu itarabona abagira ikibazo kidakunze kubaho cyo kuvura kw’amaraso kiri gutangazwa mu bihugu bimwe by’i Burayi.
2
0.47
kin_train_00081
kin
Ikipe y'Amagaju nayo yahise itangira gusatira ishaka igitego ariko APR FC ikugarira neza ari nako ishaka igitego cya kabiri.
Mukura VS yakomeje kotsa igitutu APR FC ari nako ibona uburyo bumwe na bumwe bwari kuvamo igitego ariko Kimenyi Yves agakomeza kuba ibamba.
2
0.25
kin_train_00082
kin
Yagize ati "Ndashimira Leta y'u Rwanda yarebye kure ikazana gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge kuko yafashije Abanyarwanda kwiyubaka ndetse yatumye benshi badaherwana n'agahinda".
Binjuze muri gahunda ya Made in Rwanda ndetse no gukora ukigira leta y'u Rwanda ikomeza gushishikariza abashoramari kongerera agaciro ibihingwa harimo n'umuceri.
2
0.39
kin_train_00083
kin
Drones zishobora kuguruka ibirometero 135 zidakeneye kongerwamo umuriro; zatabaye benshi nk’uko Minisitiri w’Ubuzima, Diane Gashumba yabigarutseho ubwo u Rwanda rwahabwaga igihembo kubera ako gashya.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gahumba, yatangarije IGIHE ko ubusanzwe u Rwanda rufite abaganga b’inzobere bavura indwara z’umutima 11 ariko ngo umubare uracyari muto.
2
0.19
kin_train_00084
kin
Kuri ubu abarwayi bose bari kuvurirwa ahabugenewe, hanashakishwa abantu bose bahuye na bo kugira ngo na bo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.
Ngo hanashakishijwe abantu bose bahuye na bo kugira ngo na bo basuzumwe, ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.
2
0.66
kin_train_00085
kin
Ni inama yibanda ahanini ku ngengo y’imari ibihugu bishyira mu rwego rw’ubuzima n’uburyo icungwa, hagamijwe ko abaturage ba Afurika bagira ubuzima bwiza.
Iyi nama kandi yanarebye uko ibihugu bishyira ingengo y’imari mu rwego rw’ubuzima ari yo mpamvu, bagarutse ku Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs) ariko bibanda ku buzima.
2
0.5
kin_train_00086
kin
Murekatete Jacqueline, Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage yashimye abagize Inteko Ishinga Amategeko ukwigomwa bagize bakazirikana abanya-Kirehe.
Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza Therese Mujawamariya yasabye iyo miryango yahawe inka kuzifashisha bivana mu mirire mibi, birinda kugurisha amata yazo.
2
0.28
kin_train_00087
kin
Kugeza kuri uyu wa Mbere mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 4,832 muri bo abamaze gukira ni 3,117 naho abakivurwa ni 1,
Kugeza ubu abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda ni 134 mu gihe 49 bamaze gukira iki cyorezo bagasezererwa mu bitaro.
2
0.5
kin_train_00088
kin
Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus atahuwe mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, mu gihugu hamaze kuboneka abantu 82 banduye Coronavirus.
Muri Uganda hamaze kuboneka abantu 122 banduye Coronavirus.
2
0.34
kin_train_00089
kin
Ibicirizwa by'abakiri bayo irabibungabunga Bimwe mu bikoresho Romeobuy ibonera abakiriya bayo
Ijambo ry'Imana muritegurirwa na Rejoice Ministries
2
0.19
kin_train_00090
kin
Kuva tariki ya mbere kugeza tariki ya kabiri Kamena, hazakinwa irushanwa rya Volleyball, imikino yo koga ndetse n'imikino yo mu mashuri.
Tariki ya 8 hazakinwa Boxe, Golf, Taekwondo, naho tariki ya 9 hakinwe Karate, imikino y'abamugaye, Kungfu, Handball ndetse n'imikino gakondo.
2
0.34
kin_train_00091
kin
Ariko Esther aramubwira ati:"Micheal ntacyo ndakora kuko icyo narangije ni inshingano ubwo rero igisigaye ni ukubaha amarangamutima yanjye kandi ntuzanenge kubw’icyemezo mfashe!"
Ariko Esther aramubwira ati:"Micheal ndi hano ngo nkore ibishoboka ntuhangayike ninayo mpamvu ngomba guhangana n’ibikurwanya ntitaye kuhantu bizaturuka kandi nzakurwanaho kugeza. !"
2
0.62
kin_train_00092
kin
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Pays de Galles (FAW), ryatangaje ko Giggs atazatoza imikino itatu iki gihugu kizakina muri uku kwezi.
Ryan Giggs ukurikiranyweho gukubita umukunzi we, ntazatoza Pays de Galles mu mikino izaba muri uku kwezi
2
0.81
kin_train_00093
kin
Ayisize ku mwanya wa 3 n’amanota 31 inyuma ya APR FC ya mbere n’amanota 37 naho Police FC ya kabiri ikagira
Butera Andrew yaje gusimburwa na Nkinzingabo Fiston APR FC iri ku mwanya wa mbere w’agateganyo muri iri rushanwa n’amanota atatu n’ibitego bitatu izigamye.
2
0.31
kin_train_00094
kin
IGIHE: Ugize amahirwe yo guhura na Perezida Macky Sall cyangwa Paul Kagame w’u Rwanda wabasaba iki?
Kuri 25 Kamena Perezida Mbasogo akaba yari yanakiriye mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame , ubwo yari yitabiriye inama y’Afurika yunze ubumwe.
2
0.19
kin_train_00095
kin
Muhamed Salem, umuyobozi wa sosiyete Pyramid yasobanuriye aba bayobozi ko bakomeje kugenda bavumbura ahantu hatari hake mu gihugu hari amabuye y'agaciro y'ubwoko butandukanye.
Muhamed Salem, umuyobozi wa sosiyete Pyramid ati "u Rwanda rukize ku mabuye y'agaciro ku buryo rutayiba.
2
0.84
kin_train_00096
kin
Iyi ndirimbo yiswe ‘Rayon Sports’ yamamaye cyane mu Rwanda isingiza ibigwi by’iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda.
Abafana ba Rayon Sports bari babukereye n'aba Sunrise batuye mu karere ka Nyagatare bari baje kureba Rayon Sports, imwe mu makipe afite ibigwi mu Rwanda.
2
0.5
kin_train_00097
kin
Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Zambia, IGP Kakoma Kanganja Yagize ati “Abakuru b’ibihugu byacu (u Rwanda na Zambia) badushyiriyeho aho tugomba guhera twubaka ubufatanye.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 Nyakanga, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K.
2
0.19
kin_train_00098
kin
Adrien Misigaro yavuze ko yifuje gufasha uyu musore kubyaza umusaruro impano ye, akamwishyurira indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho kuko abona ishobora kumugirira akamaro.
Ku ikubitiro Adrien yemeye kumufasha gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho kandi akazakomeza kumuba hafi ku buryo binashobotse bakorana indirimbo.
2
0.91
kin_train_00099
kin
Yabasabye kandi ko gutanga imbaraga zabo zose mu kuzuza inshingano zabo mu rwego rwo guteza imbere u Rwanda no guhindura u rwego ruriho.
Nkuko kandi byagarutsweho na Minisitiri w'ibikorwa remezo Musoni James, avuga ko u Rwanda rufite gahunda zitandukanye mu guteza imbere imiturire bigendanye n'igenamigambi u Rwanda rufite.
2
0.53
kin_train_00100
kin
Ni izina usanga ari izina rikoreshwa cyane mu bihugu birimo ibyo mu Karere k’Ibiyaga bigari, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza.
Australie, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni ibindi bihugu usanga Mollie riri guhabwa abana benshi.
2
0.34
kin_train_00101
kin
Nubwo Kiliziya Gatolika yafashe icyo cyemezo, Gashumba avuga ko bari baremeranyije ko serivisi zo kuboneza urubyaro zitangirwa kuri postes de sante, amavuriro ya Kiliziya akaborohereza.
Mu bindi Kiliziya Gatolika yasabye amavuriro yayo harimo kutemerera abakozi bayo kujya gutanga serivisi zo kuboneza urubyaro mu mavuriro ya Leta.
2
0.72
kin_train_00102
kin
Inama y'Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira: ?
Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira: Bwana NGABONZIZA Prime: Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda; Dr.
2
0.81
kin_train_00103
kin
Perezida Kagame yatangaje ko muri iki gihe nta gushidikanya hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa hari ubwumvikane ahanini bitewe n’imikorere ya Perezida Emmanuel Macron.
Umubano ushingiye kuri za ambasade hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa utangirira mu 1962 u Rwanda rukibona ubwigenge.
2
0.53
kin_train_00104
kin
Aha bari mu irushanwa rya Rubavu Beach Volleyball World Tour riheruka kubera mu Rwanda MUKESHIMANA JOY HAPPINESS NI MUNTU KI?
R.M: Tubahaye ikaze M.J.H: Murakoze R.M: Mwatangira mutwibwira, Mukeshimana Joy Happiness ni muntu ki?
2
0.31
kin_train_00105
kin
Madamu MULERWA Olivia KAGULIRO: Umuyobozi w'Ishami rishinzwe ubutabera mpuzamahanga n'ubufatanye mu by'amategeko/International Justice & Judicial Cooperation Division Manager/Senior State Attorney ?
Madamu YANKULIJE Odette: Umuyobozi w'ishami rishinzwe serivisi zo kwegereza ubutabera abaturage/Head of Access to Justice Service Department/ Principal State Attorney ?
2
0.31
kin_train_00106
kin
Dr Byiringiro ati “Imibare muri raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) yerekana ko mu mwaka wa 2019-2020 abarwaye igituntu mu Rwanda bari 5,678”.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) mu 2012 bwerekanye ko kanseri yagaragaye ku bantu barenga miliyoni 14, ikica miliyoni
2
0.44
kin_train_00107
kin
Riderman yavuze ko iyi ndirimbo yari imaze igihe kinini muri studio ndetse mu byumweru bibiri azashyira hanze amashusho yayo.
Yanasobanuye ko bidatinze azashyira hanze amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze ari gutunganya ndetse ko muri Gicurasi 2015 azakorana n'abahanzi bamwe bo mu Karere.
2
0.41
kin_train_00108
kin
Jennifer Wilde uyobora Wilde for Jesus Ministries ari nawe wagize iyerekwa ryabyo kuri Afurika.
Jennifer Wilde uyobora Wilde for Jesus Ministries ni we wigishije muri iki gitaramo Aimé Uwimana ari mu bahanzi baririmbye muri iki giterane
2
0.75
kin_train_00109
kin
Abakinnyi bayo barimo umunya-Brazil David Luiz uheruka gusura u Rwanda, baherutse gutanga ubutumwa bifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abakinnyi ba Paris Saint-Germain barimo Kylian Mbappé bifatanyije n’u Rwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi
2
0.41
kin_train_00110
kin
Urwo rubyiruko rwiyemeje gukangurira abantu b'ingeri zose kwirinda ingengabitekerezo y'ubutagondwa no gutanga amakuru ku gihe atuma ikumirwa.
Urwo rubyiruko rwiyemeje gushyiraho amahuriro (Clubs) yo gukangurira Abaturarwanda kwirinda no gufatanya gukumira ingengabiterezo y'ubutagondwa.
2
0.78
kin_train_00111
kin
Ntezimana avuye i Burayi kubwiriza iby’Imana y’I Rwanda Ntezimana Sebu n’abagenzi be bibumbiye hamwe bagamije Imana y’I Rwanda aho bagamije kuyibwira n’abanyamahanga.
Ntezimana yagiye i Burayi kubwiriza Imana y’I Rwanda ubwo yageraga ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru yavuze intego yamujyanye Iburayi.
2
0.91
kin_train_00112
kin
Bishop Muvunyi Louis uyobora itorero ry’Abangilikani mu Mujyi wa Kigali yavuze ko iyi nyubako ari ikimenyetso cy’ubumwe bw’Abangilikani b’abanyarwanda mu iterambere.
Bishop Dr Laurent Mbanda uyobora itorero ry’Abangilikani mu Rwanda ashimangira ko iyi nyubako bagiye kubaka izabunganira mu kuzamura ibikorwa by’itorero ndetse n’iby’abayoboke muri rusange.
2
0.38
kin_train_00113
kin
Gukora neza imibonano mpuzabitsina ni ikintu cy'ingenzi, cy'agaciro mu buzima bw'abashakanye kandi buri wese adashidikanya ko cyongera urukundo mu rugo iyo kigenda neza.
Abashakashatsi bagaragaza ko gukora imibonano mpuzabitsina bigabanya umunaniro kandi bigatuma umuntu abasha gusinzira neza.
2
0.72
kin_train_00114
kin
Ibitaro bya Gahini byibwemo umwana
Ubuyobozi burashaka guca ubucukuzi butemewe bushobora no gutwara ubuzima bw'abantu bagwiriwe n'ibirombe
2
0.16
kin_train_00115
kin
Ku munsi wa 2 wa Shampiyona, tariki 9, Musanze FC izakira Police FC ku kibuga kitaratangazwa kubera ko Stade yayo itaremezwa.
Kuri uyu munsi kandi ikipe ya Bugesera FC izakira Musanze Fc ku kibuga cya Bugesera.
2
0.38
kin_train_00116
kin
IGIHE: Umubwira bwa mbere ko ushaka ko mukundana hari hashize igihe kingana gute mumenyanye ?
IGIHE: Wari umaze igihe kingana gute ugerageza kwigana umukono we ?
2
0.25
kin_train_00117
kin
Iyi nteganyanyigisho izatangira gukurikizwa muri Mutarama 2016, ihereye mu mashuri y'inshuke, umwaka wa mbere n'uwa kane w'amashuri abanza n'umwaka wa mbere n'uwa kane w'amashuri yisumbuye.
Abanyeshuri bose bakoze ibizami bisoza umwaka w'amashuri 2016 mu mashuri abanza ni 194 679, mugihe mu cyiciro cya mbere cy'amashuri yisumbuye ari 91
2
0.56
kin_train_00118
kin
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, avuga ko aba bajura bakoresha amayeri atandukanye kugira ngo bagere ku mugambi wabo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare akaba asaba abaturage kwirinda ikintu cyose cyateza inkongi z’umuriro nk’insinga z’amashanyarazi buji n’ibindi.
2
0.32
kin_train_00119
kin
Kuba aba bombi bumvikanye,bivuze ko Rayon Sports izasubukura imyitozo yayo ku wa mbere Taliki ya 30 Ukwakira 2017 ikorera kuri iki kibuga cy’ubwatsi.
Iki gihembo kizatangwa ku wa Mbere taliki ya 23 Ukwakira 2017 aho abanyamakuru basaga 30 aribo bazabasha gutora.
2
0.22
kin_train_00120
kin
Igihugu cya Gatatu ni U Rwanda aho buri muturage anywa litiro 9, 8 Ubu bushakashatsi bugaragaza ko inzoga nyinshi abanyarwanda banywa ari izikorerwa mu Rwanda.
Igihugu cya 9 ni Botswana aho umuturage anywa litiro 7 na santiriro 36 Abaturage 42% by'inzoga banywa ni inzoga zidapimye naho 57% zikaba byeri
2
0.5
kin_train_00121
kin
Umuyobozi mushya wa Kinazi Cassava Plant, Mbabazi Christian, mu kiganiro cyihariye na IGIHE yavuze ko igihembwe cya mbere cya 2020 cyerekanye umusaruro w’ayo mavugurura.
Umuyobozi wa Kinazi Cassava Plant, Mbabazi Christian, yavuze ko ibyinjira byazamutseho 61% mu gihembwe cya mbere cya 2020
2
0.88
kin_train_00122
kin
Mukasa Nelson niwe utoza ababa bitabiriye ’ Car Free Day’.
Sterling Magnell utoza ikipe y’igihugu y’Amagare niwe wabaye umutoza w’umwaka ahigitse Paul Bitoke utoza ikipe y’igihugu ya Volleyball, Mukasa Nelson utoza muri Car Free Day.
2
0.53
kin_train_00123
kin
Ku rundi ruhande, lunettes de lumière bleue zo icyo zikora ni ugusubiza urumuri rw’ubururu iyo ruturuka.
Lunettes de lumière bleue zisubiza inyuma urumuri rw'ubururu rushobora kwangiza amaso yawe Lunettes d’ordinateur zituma ibyo ureba muri mudasobwa byigira inyuma bityo amaso yawe ntiyangirike
2
0.81
kin_train_00124
kin
Konsa umwana nta kindi umuvangiye habe n’amazi mu mezi atandatu ya mbere, bimurinda indwara zitandukanye harimo impiswi, umusonga, kugwingira n’imirire mibi.
Amashereka kandi akungahaye ku ntungamubiri zose harimo n’amazi umwana akeneye mu mezi atandatu ya mbere.
2
0.84
kin_train_00125
kin
Abo barwayi bashya 73 barimo 46 babonetse i Kigali bakaba barahuye n’abanduye mu masoko ya Kigali.
Abo barwayi bashya bose uko ari 59 babonetse i Kigali (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi no mu midugudu iri mu kato).
2
0.53
kin_train_00126
kin
Ibi bikazafasha abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'abanyamahanga kurushaho gusobanukirwa amateka yaranze u Rwanda ndetse n'aho rugeze rutegura ejo hazaza h'abana barwo.
Inzibacyuho yashyizweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yagombaga kurangira mu 1999 ariko icyo gihe byageze u Rwanda rugihanganye n’ibibazo by’ingutu byiganjemo iby’umutekano.
2
0.38
kin_train_00127
kin
U Rwanda rwatsinzwe na Kenya 2-0 ku mukino ubanza, rusubirwa na Zanzibar yarutsinze 3-1 mbere yo kunganya na Libya 0-
Mu mukino wa mbere u Rwanda rwatsinze Kenya amanota 14-4, gusa rutsindwa na Misiri ibarusha cyane mu mukino wa kabiri batsinzwe amanota 10-
2
0.44
kin_train_00128
kin
Ibicece ni ibinure by’umurengera cyangwa se ibyo bamwe bita ibinyenyanza bijya ku gice cy’umubiri cy’inda, ugasanga inda y’umuntu iriho ibinure byinshi byagiye byipfunyarika.
Ibicece cg ibinyenyanza ni ibinure by’umurengera byibika ku gice cy’inda,aho usanga igice cy’inda ari nk’imisozi iriho.
2
0.88
kin_train_00129
kin
Yagize ati "Nk’Umunyarwanda nahisemo guhanga indirimbo zirimo ubutumwa bwo kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi no guhumuriza abarokotse.
” Intumwa ya Suwede mu Rwanda, Amb Johanna Teague yagize ati “Twunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu kwibuka no kwigira ku mateka.
2
0.31
kin_train_00130
kin
Icyo gihe, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko “Nta kibazo gihari”.
Ku wa Gatatu w’iki cyumweru, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko Shampiyona izasubukurwa vuba bitewe n’aho ibiganiro na FERWAFA bigeze.
2
0.69
kin_train_00131
kin
Imena ni intwari iyinga Imanzi, inkwakuzi mu kugaragaza ibikorwa byiza bidasanzwe mu gihugu birangwa n'ubwitange, akamaro n'urugero bihanitse.
Ingenzi ni intwari iyinga Imena ikaba inkwakuzi mu kugaragaza ibitekerezo cyangwa ibikorwa by'ingirakamaro birangwa n'ubwitange buhebuje, akamaro gakomeye n'urugero ruhanitse.
2
0.5
kin_train_00132
kin
Byerekana ko urugo rwawe rudakomeye Urugo rukomeye ni urwo umugabo n’umugore bajya inama ubwabo, bakumvikana kandi buri umwe agashyira undi imbere aho kugira undi ahashyira.
Ntibikwiye kubona umugabo n'umugore bagendana mu muhanda umwe bajya ahantu hamwe, ariko, umwe ari imbere undi ari inyuma, kandi bagombye kugendana.
2
0.5
kin_train_00133
kin
Huawei yamaze kugeza ikirego cyayo mu rukiko rw'i California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n'urwo mu mujyi wa Shenzhen mu Bushinwa.
Yavutse tariki 15 Kanama 1972 i California mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika maze, mu mwaka wa 2005 yashakanye na Jennifer Garner babyarana abana batatu.
2
0.28
kin_train_00134
kin
Mwumvire Leta kuko iri gukorana n’Imana- Impanuro za Apôtre Gitwaza ku guhangana na Coronavirus Umushumba w’Itorero Zion Temple Celebration Center, Apôtre Dr.
Umushumba w’Itorero Zion Temple Celebration Center, Apôtre Dr.
2
0.56
kin_train_00135
kin
Maduna n’abe begeranye na Ndahiro bumvise abangogo bavuye ku nkwekwe babaseka, baterera hejuru icyarimwe bati "Si uko i Mbali badiha!"
Kuva ubwo rero babona umuntu atangiye gukora ikibangamiye abandi, bakamuzikisha uwo mugani, bati "Si uko i Mbali badiha!"
2
0.75
kin_train_00136
kin
Perezida Kagame na Minisitiri w'igihugu cy'u Buholandi ushinzwe iterambere n'ubucuruzi mpuzamahanga, Lilianne Ploumen.
Perezida Kagame na Minisitiri Lilianne Ploumen.
2
0.72
kin_train_00137
kin
Nkundukozera Pascal wakoreraga INTERSEC arindaga Umwarimu Sacco mu Karere ka Gicumbi yarashe Gahunde Emmanuel wari umuyobozi we (Supervisor), na we ahita yirasa.
Umukozi urinda Umwarimu SACCO i Gicumbi yarashe mugenzi we na we ahita yirasa.
2
0.53
kin_train_00138
kin
Yubatswe mu 1956 ivugururwa kuva mu 2014 kugera mu 2017 ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 35,
Stade ya Fisht: Iyi stade yubatse mu Mujyi wa Sochi, yafunguwe mu 2013, ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 47,
2
0.31
kin_train_00139
kin
Uyu mubyeyi w’abana babiri ni aherutse kwandika igitabo mu Giholandi yise "Waar ga je heen, Bayiza?"
Igitabo "Waar ga je heen, Bayiza?"
2
0.56
kin_train_00140
kin
Mubumbyi Bernabe avuga ko mu minsi 8 yamaranye n’ikipe ya Mjallby AIF yagerageje kwigaragaza nubwo ngo ubukonje butari bumworoheye.
Mubumbyi Bernabe yari amaranye iminsi 8 n’ikipe ya Mjallby AIF
2
0.72
kin_train_00141
kin
Musenge kandi mwirinde mutagwa mu moshya, muhore mwiteguye Umwarimu akaba n'umuvugabutumwa: Richard BUROYUMUTIMA From: Gethsemane Gospel Ministries Ukeneye ibindi bisobanuro cyangwa gutanga ubwunganizi Contacts:0722356430 (Whatsapp);0781561919
Like facebook: Buroyumutima Richard Ukeneye ibindi bisobanuro cyangwa gutanga ubwunganizi Contacts:0722356430 (Whatsapp);0781561919
2
0.53
kin_train_00142
kin
Uyu mupasiteri ashinja Kayumba ko yinjije umukobwa we Jackie Umuhoza mu bikorwa bya RNC atamumenyesheje.
Igitotsi mu mubano wabo cyaje biturutse ku kuba ngo Kayumba yarinjije umukobwa wa Nyirigira mu bikorwa bya RNC mu ibanga, atamumenyesheje.
2
0.88
kin_train_00143
kin
Ifunguro rya mu gitondo ryongera guha umubiri isukari ya glucose ukeneye ndetse rigatanga intungamubiri z’ingenzi zikenewe kugira ngo ugire ubuzima bwiza.
Ku bantu babafasha gufata iri funguro rya mu gitondo babona intungamubiri zose umubiri ukeneye kugira ngo ubashe gukora neza.
2
0.78
kin_train_00144
kin
Bityo rero iyo akoranye imibonano mpuzabitsina n umugabo ufite indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina aba afite ibyago byinshi cyane byo kwandura kurenza wawundi utayirimo.
Aba bashakashatsi bagize bati "Mu nyigo yacu twasanze abagabo bafite ibyago byinshi byo kwandura virusi ya HPV, igihe bakoze imibonano mpuzabitsina ikorewe mu kanwa."
2
0.47
kin_train_00145
kin
Ngo nta buryo buhamye bwo kwirinda Hernie uretse gukora siporo, kwitwararika mu gihe cyo gukorora, kwivuza kare, kwirinda umubyibuho ukabije no kwirinda kwikorera ibiremereye n’ibindi.
Gukora imyitozo ngororamubiri Ni ngombwa gukora imyitozo ngororamubiri wirinda kurwara impyiko, kuko ari na bumwe mu buryo bufasha umuntu kwirinda umubyibuho ukabije na diabète.
2
0.25
kin_train_00146
kin
Diarra yasinye amasezerano muri Rayon Sports yongereye imanza za Leopard mu Rwanda Ismailla Diarra rutahizamu wa Rayon Sports yamaze kongera amasezerano muri iyi kipe.
Tchabalala wakiniye Rayon Sports yerekeje muri Bugesera FC Rutahizamu w’Umurundi wakiniye Rayon Sports, Shaban Hussein bita Tchabalala, yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Bugesera FC.
2
0.31
kin_train_00147
kin
Inkomoko y’insigamigani “Yaje nk’ iya Gatera” Uyu mugani bawuca iyo hagize igikorera umuntu amarorerwa kimuguye gitumo, ni bwo bagira ngo ‘Cyaje nk’iya Gatera!’
Inkomoko y’insigamigani “ Ingwize yishe Ntango” Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu ukunda kugira umururumba aririmira utw’abandi, ntanyurwe n’ibye bwite bona n’iyo byaba byamusagiranye.
2
0.25
kin_train_00148
kin
Tariki 8 Werurwe 2020 nibwo Niyonzima Moses na Rehema Dudu berekanywe imbere y’abakirisitu ba ADEPR Remera aho uyu musore asengera, batangiza umushinga wabo imbere y’itorero.
Guhera ku wa Mbere tariki ya 8 Kamena nibwo imikino yemewe gusubukura, yatangiye gukinwa nyuma yo guhagarikwa guhera tariki ya 15 Werurwe 2020 kubera Coronavirus.
2
0.28
kin_train_00149
kin
Ni ibaruwa yamburaga inshingano z’ubupasiteri Sibomana Jean wari umuyobozi wa ADEPR, Rwagasana Tom wari umwungirije , Sebagabo Leonard, Niyitanga Salton, Sindayigaya Theophile na Gasana Valens.
Mu ibaruwa Tom Rwagasana yandikiye umuyobozi wa ADEPR akaba n’umuvugizi wayo , Rev Ephrem Karuranga yamusabye ko bakwiriye kwisubiraho ku cyemezo bafashe cyo kubambura ubupasiteri.
2
0.62
kin_train_00150
kin
RSSB itangaza ko ku bufatanye n'Umujyi wa Kigali n'amabanki y'ubucuruzi hazakorwa igenzura hakarebwa umushahara ndetse n'umutungo w'umuntu uzaba ushaka kugura inzu kuko nta muherwe uyemerewe.
Si muri Kigali gusa RSSB ikora ibikorwa byo kubaka amacumbi aciriritse kuko hari inzu zuzuye i Nyagatare zigurishwa ndetse n'indi mishinga myinshi igenda ikora.
2
0.94
kin_train_00151
kin
Rubanda babibonye batyo babyuririzaho imvugo yahindutse umugani; bati “ibijya gucika inkungu ibijya imbere”.
Kuva ubwo rero babona ingaruka mbi ku kintu cyagizwe ibanze bitari mbonera, bati “ibijya gucika inkungu ibijya imbere”.
2
0.62
kin_train_00152
kin
Imiyoborere myiza ni inkingi ya mwamba y'ishoramari Abakuriye ibigo by'imari bitandukanye bemeza ko imiyoborere myiza y'igihugu ari yo ituma ishoramari ritera imbere.
Iyi nama yari igamije kureba uko ibigo by'imari byo mu Rwanda bikorana n'inzego z'ubuyobozi kuko ziri ku isonga mu gutuma ishoramari ritera imbere.
2
0.53
kin_train_00153
kin
Amagambo umugabo agomba kwirinda kubwira umugore we igihe yarakaye Uburakari ni kimwe mu binu byica umubano w’abantu bakundana cyangwa bashakanye.
Hari amagambo umugabo agomba kwirinda kubwira umugore we igihe yarakaye kuko ntacyo byafasha ahubwo bizambya ibintu kurushaho.
2
0.94
kin_train_00154
kin
Mu Kinyarwanda igitero cy’imigogo byari nko kuvuga igitero cy’ibitero:igitero cyari kigamije kwihorera kubera ibitero bya Ntare V Rugingiza rwa Migereka wanyaze inyambo za Rwabugili.
Ubwo Ntare V Rugingiza rwa Migereka yanyagaga inyambo akanatwika urugo rw’umwami, umutware warwo Kinyamakara cya Ndenzi ntiyari ahari.
2
0.72
kin_train_00155
kin
Dudu ukomoka mu Burundi yageze mu Rwanda aje gushyigikira Dinah Uwera mu kumurika album ya mbere yise ’Nshuti’.
Ku itariki 5 Kanama 2018, Dinah Uwera afite igitaramo gikomeye cyo kumurika album ye ya mbere ’Nshuti’.
2
0.56