text
stringlengths
0
5.99k
source
stringclasses
14 values
69 mo amakare, ubundi inzugi zahoraga zirangaye, kuko n'abo hanze hari abazaga gusenga iwacu, noneho arakinga ahantu hose, ntacyo wabazaga i Nyamasheke. Noneho misa irabaye, irangiye ajyana na padiri mu biro bye, noneho tuva yo tugenda ku murongo muri koridoro, ntitwashoboraga kunyura ku but aka kugira ngo inombe itatujyaho tukanduza ishuri. Twagendaga ntawe uvuga. Tugeze aho turira akinga inzugi zose, ngiye kumva numva aba ntu benshi baraje, bakubita uru gi, ndabyibuka nari ntamiye umugati wa mbere, ntarawumira, hari saa moya. Ntamiye umugati barakubise, barongeye barakubise, ati nimube muretse mutamena urugi. Ni ukuvuga ko yari azi ibintu biri bube. Hinjira abahungu bafite amahiri n'ibikoni ubona barakaye amaso yatukuye, asa n'ay'abaraye bataryamye baraza baratuzenguruka, barazenguruka hose, umwe ajya hagati, ati “uyu munsi kwiga kw' Abatutsi kwarangiye. Uzi ko ari Umututsi wese nahaguruke !”, ubwo abandi batang iye kudukwiramo. Hari abahungu babiri b' iwacu twagendanaga, uwitwaga Velo, twari duturanye n'uwitwaga Sebigori, baraza bampagarara iruhande barantsindagira bati ntuhaguruke. Ndakomeza ndiyicarira. Noneho haza umwe ati “wowe ntabwo uri Umututsi ?” Nkazunguza umutwe, n ari mfit e imisatsi myinshi, afata imisat si arajegeza, ati “nk'ibi bisatsi uravuga ko atari iby' Abatutsi ?” Nkazunguza umutwe nti oya. Ba bahungu bati “uyu ni uw'iwacu, ntabwo ari Umututsi, nta M ututsi uba iwacu ”. Baba batangiye gukubita abakobwa bitwaga ba Dalia. Mameya Laurentine aturuka hariya ati “ uyu ni Umututsi nawe ”. Bati “ ntiwumva ? hagu ruka ! ”. Ndahaguruka njya mu bandi, mpagarara aho nari ndi ndimo gutitira, bati tubahaye iminota icumi n'itanu ntitugire uwo tubona muri iki kigo. Uwo tubona muri iki kigo nyuma y'iminota cumi n'itanu arapfa. Nk'uko nabivuze amavalis i yacu babaga barayateyemo DDT Umuti wakoreshwaga mu k wica udukoko, bamaraga guteramo bakakubwira ngo kuramo imyenda y'imbere gusa ibindi bakajya kubibika, bakabirundanya, bakaduha impuzankano gusa. Icyo gihe mameya ati “ oya, ni mubahe iminota mirongo itatu kuko bagomba kujya gushaka amavalisi yabo, iyo abitse. Ati iminota mirongo itatu ati vuba mujye gufata ibyanyu ! ”, ntabwo yigeze agerageza kuvuga ati aba ni abana, reka da! Yaragendaga akakureba n'uwo batabonye, ati
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
70 “ wowe ko udahaguruka? ” Turagenda, tu ba turirutse, tujya gushaka ibyacu, ndibuka muri abo bana twari dufunganywe babiri baje biruka, baza no kumfasha gushaka nk'ahantu naba nanitse, bati “ Odeta ihangane, ng 'utu n'utuntu twawe ”. Yewe hari n'uwampaye amafranga. Yari afite se w'umupasitori ku Gikongoro. Ubanza yarampaye amaf aranga nka mirongo itanu. Akavalisi kanjye ndagafashe, ba bakobwa bamfasha gushaka amashuka barayanzingira ndayabika, ikiringiti ntabwo nakijyanye. Tugeze ku Kabeza, ba bahungu b'iwacu b aza biruka badufatira mu nzir a, tumaze kugenda nka metero Magana atan u, ku muhanda munini uturuka i Cyangugu. Bati murapfuye, bati baje kubirukaho kandi bavuze ko babafata ku ngufu. Ubwo bamwe berekeje i ya Cyangugu, abandi berekeza i ya Kibuye. Abajyaga za Butare, abajyaga i Kigali, abenshi bajyaga Gikongoro, Butare na Kig ali. Ntawajyaga Cyangugu. Abo bahungu baraza bara dutwaza, baradufasha, turiruka, b atubariza n'abaturage inzira twanyuramo tudakomeje umuhanda, ni uko tunyura muri iyo nzira. Turakomeza turagenda, twa gendaga buhoro kuko twari tunashonje. Nari mfite ibiro bitarenze mirongo itatu kandi nari mfite imyaka 16. Twari tunanutse pe turi uduti. Ntawatekereza ibintu ababikira bari baradukoreye. Noneho turagenda, tugera ahitwa i Hanika, tukagenda tubaririza ahari abapadiri cyangwa ababikira Tugeze kuri paruwasi ya Hanika aba ariho tubona i kigo cy'Ababikira. Turagenda turakomanga, byari nka saa yine, cyangwa saa tanu z'ijoro. Twarahageze, dusanga ababikira baryamye, barabyuka, bati “ ese mwa bana mwe muravahe mukajya he? ” Turabibabwira, ukuntu batwirukanye mu ishuri ngo igihe cy' Abatutsi cyararangiye, ngo ntabwo tuzasubi ra kwiga. Bari batubwiye ngo n' i Butare ubututsi bwose bwarimo, ubu nta kakirimo, n go no mu bindi bigo by'amashuri. Batugirira impuhwe bahita bateka amashaza yumye, bajya guca igitoki mu rutoki rwabo bagereka kuri ya mash aza ku buryo byahiye bibaye nko mu ma saa munani z'ijoro. Turarya maze nka saa kumi n'imwe za mu gitondo, bati rero nimuhite mugenda ntabwo mwatinda aha, natwe dushobora kubizira. Bati nimugende muranyura aha, baduha n'umuzamu araduherekeza kugira
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
71 ngo aze kutugeza ku muhanda munini. Mu ma saa kumi n'ebyiri twari tugeze ku muhanda munini, wa muzamu asubirayo. Bigeze nka saa tanu cyangwa saa sita tugera aha ntu hari hari abantu benshi ba tegereje bisi ngo yagombaga kuva i Cyangugu ijya ku Kibuye. Nyuma bisi i raza, abaturage binjiramo natwe twinjiramo. Tugezemo konvo yeli ati “ abakobwa binjiye muri iyi bisi bafite amavalisi nimuhaguruke ! ”. Turahaguruka, ati “ vuba, nimusohoke ! ” Tuti “ uh, ese ko tujya ku Kibuye? ” Ngo nimusohoke, ngo nimurebe ibyanditse kuri iyi bisi. Bari bandikishijeho urutoki, ngo bisi ni iy' Abahutu. Byari byanditse ku r uhande ahantu hagiye ivumbi. Ati “ ubu ntabwo babirukanye mu ishuri? ” Tuti “ tugiye mu biruhuko! ” Bati “ ibiruhuko by ararangiye t urabizi barabirukanye! bisi ni iy' Abahutu nimubisome ! ”. Tubanza kwinginga ariko baratubwira ngo nimudasohoka vuba turabasohora nabi. Turasohoka tugenda n'amaguru, tugera yo nko mu ma saa kumi. Twari twihuse cyane. Ibintu bitari ngombwa biri mu ma valisi nk'inkweto zidakomeye tugenda tubijugunya kugira ngo bitaturemerera n'ubwo bitari byinshi ariko kugenda n'amaguru ntibyari bitworoheye. Ubwo tugera ku Kibuye abana bose bagiye bajya iwabo nsigara njyenyine. Nta wundi mututsi waturukaga m u bice byo ku Gisenyi. Noneho hariya ku Kibuye niho twajyaga gutegera. Ndagenda ngo njye kuhategera. Nsanga hari abanyeshuri benshi bamaze kwiru kanwa mu yandi mashuri nk' Ishuri ry'abakobwa rya ETF (Ecole Technique Féminine ) Kibuye, abo ku Mubuga bari bata ragerwaho. Haza amakamyoneti yuzuye abantu benshi bambaye amashara, bambaye amakoma, bagenda baririmba bazunguza inkoni ariko bagenda birukana Abatutsi mu mashuri. Nkubitana n'abahungu babiri bigishaga i Butare mu iseminari, umwe ari uw'iwacu, undi ari u w'ahitwa i Murama naho hari hafi y'iwacu, bombi bari barize Kaminuza icyiciro cya mbere, bigisha mu iseminari. Nabo baje bahunga. Dukubitanira mu muhanda bati “ Odeta urajya he? ” Nti “ nari nteze ” Bati “ ngwino zana n'ivalisi yawe! ” Mva mu muhanda ubwo nirukankana nabo uko ari babiri. Umwe yari afite mushiki we nawe w'umwalimukazi nawe wigishaga ku Kibuye, nabo nibwo bari bahageze. Ubwo tujya aho hitwaga muri site, ariko tutarajya kwa mushiki we nti mfite bene wacu baba hano ku Kibuye, nkaba nari mfite mwene wacu wari wararongowe n' Umuhutu wari utuye ku
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
72 Kibuye. Noneho ndagenda, umwe muri abo bahungu arampe rekeza, ndanamubasobanurira nti umuntu twashyingiye, yarongoye umukobwa wo kwa Nyankambw e nti atuye muri site nawe. Turagiye, tuhageze, du sanga umugabo arimo arabaza umuhini, yicaye ku irembo. Turamusuhuza, a ratwihorera, noneho aratureba. Tuti “ erega, twagusuhuje! ” We arasubiza ati “Murambwira ngo niriwe se ntimundeba? ” Nti “ ese wamenye? ” Ati “ nkubwirwa n'iki se? ” nti “ nitwa Odeta Nyiramirimo, ndi uwo kwa Rukeramihigo ”. Ati “ ntabwo nkuzi! ” Noneho uwo muhungu aba atangiye kunyongorera ngo tugende. Nti “ none se niba utamenye, wabwiye umugore wawe! ” Mukagasana aza yiruka, arampobera. Ati “ amakuru se? ” Umugabo aramubwira ngo “niba uvuga ko umuzi ujyane nawe! Ngo uramuhobera se, uramuhobera uzi ava he? Ngo njye ntabwo nakira inyenzi mu nzu yanjye. Ngo nta nyenzi ishobora kunyinjirira m u rugo. Ngo nib a abo bantu ubazi ujyane nabo ”, abwira umugore. Umugore ahita asubira mu nzu. Noneho duhita twigendera. Tugeze hirya, umugore yaciye mu gikari, ashyira ibiryo mu gasorori ati nibura murebe aho mwicara muturye mwe kwicwa n'inzara mu nzira. Tuti byihorere. Ni uko turagenda. Noneho uwo musore arambaza ati “mbese wowe nta bintu wazanye? ” Nti nari mfite ivalisi nayitaye mu muhanda, nti nagize ubwoba ubwo za kamiyoneti zazaga ndayisiga. Ati “ngwino dusubireyo tujye kuyireba ”. Tugeze yo dusanga iracyahari. Turayifata tujya kwa mushiki wa wa wundi w'umwalimukaz i, aba ariho turara. Ubwo bo bari bageze aho bashaka guhunga ngo bajye i Burundi. Bati twebwe turagiye, turaca i Bukavu tuzagere i Burundi. Ndababwira nti “njyewe rero ntabwo ndi bujye i Burundi. Ubu sinzi niba ababyeyi banjye bakiriho, ntabwo napfa kugenda ntazi niba ababyeyi banjye bakiriho cyangwa babishe. Nti none ngomba kujya iwacu, byaba ngombwa nkazahunga ariko namenye ibyabo uko bimeze ”. Noneho umwe muri bo witwaga Gakuba ati “noneho, ntabwo nareka uyu mwana ngo agende wenyine, reka mbanze mu herekeze wowe Nkusi igendere, twe tuzabasangayo ”. Bukeye dufata inzira, ya valise nyisigira wa mwalimukazi. Twaragiye tugeze i Rubengera, tubona ikamyoneti turayihagarika, yajyaga ku Gisenyi yari itwaye amakaziye arimo ubusa igiye ku ruganda rwenga byeri rwa BRALIRWA. Turabatega, bati “ese ubu ntabwo muri Abatutsi ?” Tuti “turi Abatutsi ariko... ” Bati “ none se ntibabirukanye mu mashuri? ” Wa musore ati “njyewe nta n'ubwo ndi
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
73 umunyeshuri ahubwo uyu mushiki wanjye yari arwaye, ubu ngubu muvanye kwa muganga, mushubije ku ishuri ”. Bati “yiga he? ” Ati “ yiga ku Nyundo, ahubwo mukuye mu bitaro ”. Ni uko baratureka twicaramo, ubwo nanjye nari nirembesheje n'ubwo nari nanarembye koko kubera n'inzara, n'intege nke n'umunaniro. Nuko turagenda tugeze i Kayove hari hatuye mukuru wanjye, tuva mu modoka tujyayo. Tuhageze dusanga naho, u mugabo we yayoboraga ikigo nderabuzima, bati ubu natwe ntituk ijya ku kazi, bashyizeho urutonde batwirukana. Bati nawe guma aha wimanuka iwanyu, ushobora gusanga nabo barapfu ye. Nta telefoni zari zihari ngo bamenye icya baye kandi hari mu birometero icumi. Gakuba ati “njye ngiyeyo ndaca mu ishyamba ntawe uri bumbone ariko ndajyayo, ese nzagaruke kugufata duhunge? ” Nti “oya sinakongera gufata iyi nzira ndaguma aha, nibapfa nzapfane nabo, wowe uzigendere ”. Ubwo Gakuba yaragiye agera iwabo bati nturara aha, nuharara bakabimenya barakwica. Bati ni wow e baza gushakisha ko waba waje, kuko icyo gihe bashakishaga Abatutsi bize. Arara aho azinduka ajya kureba ko yabona imodoka, ku bw'amahirwe abona imodoka y'abapadiri iturutse ku Nyundo igiye i Butare. Apfa kuyihagarika kuko bisi yabaga iri buze nka rimwe mu cyumweru, kandi yari yabaye iy' Abahutu nayo ntiyari kuyibona. Agiz e amahirwe irahagarara bati kugeza ubu twebwe abapadiri ntacyo barimo kudutwara ngwino tugusubize i Butare nitugira amahirwe turagerayo. Yaragiye ahita asubira ku kazi byari bitangiye guhosha. Yaje kuzapfa nyuma, ariko icyo gihe yabayeho. Ubwo rero njye na gumye kwa mukuru wanjye aho, ariko hashize icyumweru sinzi uwandabutswe ubanza ari umukozi wabivuze, haza abapolisi bati “mwebwe turabazi, ariko tuzi ko hari inyenzi y'umukobwa iri hano, turashaka uwo mukobwa, agomba gusohoka ”. Bati rwose nta mukobwa uhari, tugira ubwoba. Baraza barambwira bati ntushobora kongera gusohoka mu nzu, bakajya banzanira indobo. Bageze aho barabatitiriza, bashaka umuntu wajyaga abakorera witwaga Nkomeje baramubwira bati saa ku mi za mu gitondo uze umutware, nari mukuru nari mu myak a 16 nenda kugera muri 17, ariko Nkomeje yarampetse mu mugongo nk'umwana noneho uwo duhuye akamubwira ati ni mushiki wanjye mvanye mu bitaro hano haruguru. N 'uko aranjyana angeza iwacu.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
74 Tugezeyo nsanga n'ubundi inka barazirya, mukuru wanjye na murumuna wa njye na mama barara mu gihuru, papa we yaranze kuva mu rugo yari yujuje inzu, kandi bari baramutwikiye ubundi barongera baramusenyera, noneho aravuga ati ubu nujuje iyi nzu yanjye, njyewe nzahwa na nayo. Akicara mu marembo ati muyinyiciremo ntabwo muri buyisenye. Ati murabanza munyice. Baraza bati ntacyo turi bugutware, ariko turashaka ba bakobwa. Ubwo twebwe tukaba twagiye kwihisha mu rugo uru n'uru. Ubwo twageze aho tujya mu rugo rw'umugabo witwa Ndamutsa, kuko hageze aho haz a n'abasirikare ngo baje kugarura umutekano. Abo basirikare bari baje kugarura umutekano nabo icyo bakoraga kwari ugushaka abakobwa b'Abatutsi kazi kugira ngo babasambanye ku ngufu. N 'uko uwabumvise barimo kubarangira bavuga ngo abakobwa beza bari kwa Ruke ramihigo. Iwacu hari abakobwa benshi, twari bane icyo gihe. Abandi bakuru bacu bari barashyingiwe. Bati kababayeho abasirikare baje kandi ari mwe babaririza. Niko kutujyana mu rugo rwa Ndamutsa ati aba bakobwa ndabagushinze kandi ntihazagire umenya ko bari aha. Babwira n'abana babo bati ntimuzavuge ko bari aha. Twaragiye tumara nk'icyumweru cyangwa bibiri sinamenya k ugereranya igihe twahamaze, ibyo a ribyo byose twarahatinze cyane, batugaburira, badukorera ikintu cyose. Ninjoro nibwo twasohokaga tukajya kwit uma hanze. Tuba aho ngaho kugeza igihe amahoro yagarukiye, tuza gusubira iwacu abasirika re bamaze gusubira i Gisenyi no mu bigo byabo. Nyuma ibi birangiye naje gusubira ku ishuri wa mubi kira yanga ko ninjira mu kigo, a ti nta soni uratinyutse uragaruka? Ya ranyangiye n'ubwo nari najyanye icyangombwa kinyemerera gusubira mu ishuri. Byatugizeho ingaruka kuko abasigaye mu Rwanda nta we wasubiye mu ishuri uwo mwaka, n'uwagiye asubiramo yagendaga atinze abandi baramusize. Nababazwaga no kumva ko ndi igicibwa ko nta burenganzira ufite nk'ubw'abandi. Mbuze ikindi nkora nafashe isuka njya guhinga ariko mfite n'umujinya. Nabikoze nk'amezi abiri ngeze aho ndabyanga, ahubwo ndatangira nshaka ibitabo byo gusoma. Ababyeyi bakantonganya ngo ubwo se ibitabo uzabirya? Naraha gurutse njya gushaka ishuri i Goma, mba muri bene wacu ariko imibereho yaho irananira.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
75 Batubwiye gusubira ku ishuri ndagenda uwo mubikira anyangiye, padiri w'iwacu niwe wanjyanye i Nyundo, Marie Jeanne, u mubikira wayoboraga iryo shuri, ambonye arambaza ngo “ubund i wari ugi kora iki? Ati g ira bwangu ujye mu ishuri ”. Njya mu ishuri ariko nabwo mpageze ukabona abanyeshuri bandi ntibanyakiriye, ukabona baracyafite umujinya, cyane cyane batangiye kurushaho kugira umujinya babonye mbaye uwa mbere. Bigeze ndetse no gushaka kudukubita ninjoro njyewe n'undi witwa Bernadeta. Uwo Bernadeta ku ishuri twahoze ho niwe wajyaga aba uwa mbere tucyigana, ntungurwa no kubona asigaye aza mu ba nyuma. We wabonaga yarahahamutse cyane. Ukabona nta mutekano dufite wo kuba muri icyo kigo. Hari n'ubwo bari bavuze ngo baradukubita ninjoro, ubwo twari twaragarutse turi Abatutsi bane, njy ewe, Bernadette, Daforoza, na Agata, ari twe turi muri iyo Ecole Scientifique twitwa Abatutsi. Ukabona abanyeshuri baratureba nabi ntacyo twabatwaye, tugahora twibombaritse. Hari ubwo njye na Bernadeta twagiye kurara mu bi ro bya diregitirise kuko bari bavuze ngo baradukubita. Ubwo kandi twigaga tutanditse kuko twa je mu ishuri tutanyuze muri minisiteri. Kanyarengwe nk'umusirikare mukuru, Habyarimana akimara gufata ubutegetsi yari yaramuhaye gukurikirana ibigo by'amashuri byo muri Gisenyi. Akajya aza kureba abahigisha, abanyeshuri bahari, imodoka za gisirikare zaraza ga zigaparika imbere y'ibiro bya diregitirisi. Yabona zije akaza yiruka agakubita ku madirishya ati “Bernadette na Odette nimuze !” Tugasohoka twiruka, akatubwira ngo murarwaye nimujye kuryama, tukagenda tukaryama, tukiyorosa. Yabaga arimo kuduhisha kugira ngo bataza kutubona kandi tutanditse. Ubwa mbere ntitwasobanukiwe impamvu aturyamishije, ariko nyuma yaje kudusobanurira. Ati “ninzajya mbahamagara mujye muza mwiruka, kandi nibaza kubareba mu buriri mubabwire ko murwaye ”. Kanyarengwe n'abasirikare bamuherekeje bakaza mu ishuri bagafata amazina y'abanyeshuri, bakabara abarimo bagasanga baruzuye. Abanyeshuri ntibamenyaga ibyo ari byo. Abasirikare bamara kugenda umubikira akaza akatubwira ati nimubyuke mujye mu ishuri, kandi ntihagire umenya ibyabaye. Ibyo byose byateraga ihungabana, kubona wiga nk'uwiba, Ndangije amashuri yisumbuye ninjye wayirangije ndi uwa mbere mu bakobwa mu Rwand a, ariko imashini ngo zibagirwa izina ryanjye. Batangaza abajya muri Kaminuza ariko izina ryanjye ntiryagaragara. Ndagenda mbaza umubikira. Uwabonye ishuri ari Bernadeta bamushyize muri
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
76 IPN, abandi babiri uwitwa Daforoza n'Agata, reka da! Noneho Marie Jeanne aravuga ngo ntibishoboka. Aragenda no muri minisiteri ati ndashaka kumenya amanota abakobwa banjye bagize. Ama nota barayazana, twabaga twakoze ikizamini cya leta ; ati “uyu wa mbere witwa Odeta Nyiramirimo kuki mutamuhaye ishuri? ” Bati “ubwo bibeshye mu kwandika ”, ati “rero muramushyira mu buganga ati kandi murampa n'urwandiko ”. Ansanga aho yansize ku Nyundo, azana urwandiko runjyana muri Agronomie. Arambwira ati medicine bayikwimye. Ati pfa gufata, nabyo ntacyo nuba n'agoronome bizaba bi hagije. Numvaga ntashaka ubuhinzi, ariko Marie Jeanne agerageza kunyem eza, ati genda ujye muri Kaminuza. Ati humura uziga kandi uzakora. Narangije uwa mbere ari jye mukobwa watsinze njyenyine abandi batsinzwe. Twari abakobwa bane. Kami nuza yose yari irimo abakobwa mirongo ine na babiri. Mba ndatsinze ariko nshaka kujya mu buganga. Noneho njya kureba Recteur, mwereka ko natsinze neza kan di ko nshaka kujya mu buganga, nkazajya niga amasomo yabo ntabashije kwiga mu wa mbere. Nti rwose nimunyemerere mpindure njye mu b uganga. Ngo nonese ni njyewe wagushyize mu buhinzi ? Nti oya ni muri minisiteri! Ngo none se njye uranshaka ho iki, jya muri minisiteri. Njya i Kigali mbaririza aho minisiteri iri. Nsabye kwinjira mu biro by'Umu nyamabanga Mukuru barayinyimye, abakobwa bar anseka bakajya bandeba bakandyanira inzara. Icyakora umwe muri bo araza arambwira ati nasohoka ndamukwereka wigeragereze. Asohotse mpita mufata ikoti n ti “nyakubahwa nabashakaga, niga muri Kaminuza, natsinze uwa mbere nagira ngo mumpindurire njye mu buganga, kuko numva nshaka kuba muganga kurusha uko naba ag oronome ”. Arandeba, afata ikaramu yandika amazina yanjye. Ati “n'ujya gutangira uzasanga barabitunganije ”. Njya mu bi ruhuko. Nsubiye i Butare njya gufata buruse, nsanga haba mu buhinzi, haba mu buganga nta na hamwe ndi. Nta baruwa yari yaraje. Na buruse sinayibona nibura ngo imfashe kujya kubaza muri minisiteri impamvu bitaje. Bansaba kujya kubibaza recteur, mubwira ko nagiye muri minisiteri bakambwira ko bazandika, “nti ese ibaruwa mwarayibonye? Nti ese wenda bakangumisha mw'ishami ryigisha ubuhinzi, ko natsinze nanjye nkabona buruse nk'abandi ?” Ngo “mva imbere, urambeshyera ngo ni njye wakugiri ye inama ngo ujye i Kigali. S ubirayo ubabaze ”.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
77 Ndamuhendahenda nibura bamp e buruse. Mbona arahagurutse ahubwo nk'ushaka kunkubita. Ndasohoka mbura uko mbigenza. Nicara imbere y'ibyo biro bye noneho ndarira. Hanyura umukobwa witwa Sp éciose wigaga ubuganga wari warize i Nyundo, a ti ihangane wirira reka tujye kureba wenda iyo baruw a barayibonye. Turakugendeye no mu ishami ry'ubuganga. Nsengiyumva Jean Nepomus cène niwe wari umunyamabanga mu ishami ry'ubuganga. Ati bite bakobwa beza, yari umuntu ukunda kuvuga ashyagirira, kubera ahari impuhwe angiriye, ndongera ndaturika ndarira. Aratangira arampoza, noneho mutekerereza byose uko byagenze. Ati “ibaruwa ntayo nabonye, ati icyakora ubwo Umunyamabanga Mukuru yabikubwiye ubwo iri mu nzira, igumire aha, uzaguma mu buganga nta kibazo, ibaruwa izaba iza ”, anyongera ku rutonde rw 'abanyeshuri n'intoki. Ng'uko uko nize ubuganga bari banyirukanye.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
78 13. Ubuhamya bwa Ndorimana Jean Nitwa Ndorimana Jean, navukiye muri Komini Kigembe, mu mwaka wa 1950. Kwirukana abanyeshuri b' Abatutsi byabaye niga muri Koleji Christ Roi, i Nyanza. Nabanje kwiga mu iseminari ya Kansi, muri Christ Roi nahize mu mwaka wa nyuma, kuko ariho habaga ishuri ryisumbuye ryigisha ikigereki n'ikilatini (humanit é Greco-Latine ) nicyo gituma abenshi twavaga mu iseminari tukajya kuhiga mu buryo bworoshye. Mbere ya 1973 nta bibazo by'amakimbirane n'imibanire mibi byari bihari. Ariko icyo nibuka, natangiye i s eminari i Cyahinda 1964-1965. Icyo gihe rero mu mwaka wa karindwi, icyo nibuka kijyanye n'amoko ariko kitakomeje kwigaragaza mu mashuri, ni umwe mu barimu babiri batwigishaga witwa Ntawukuriryayo Dominiko ubu yakatiwe n'urukiko rwa Arusha imyaka 25 kubera uruhare yagize muri Jenoside. Icyo gihe yahengereye abanyeshuri banyanyagiye hirya no hino yinjiza abana bamwe mu ishuri abaza ubwoko bwa buri wese. Njyewe mbimenya nte? Urumva hari abari bagiye kuvoma hari abari bagiye gukina, abo yahamagaye ntituzi abo aribo; umwana twuzuraga wo muri paruwasi ya Mugombwa turi koga kwa kundi batsiritana, arambwira ati “ntabwo nari nzi ko uri Umututsi ”. Nti “ese sha ibyo wabimenye ute? Nti ese ahubwo wowe uri iki? ” Ati “njyewe ndi Umuhutu ! Dominiko yadushyize mu ishuri atubaza amoko y'abanyeshuri bose ati kuko wow e utari uhari ubwawe buvugwa n'umunyeshuri mukomoka muri paruwasi imwe ya Kansi ”. Bamwirukaniye i Save mu iseminari ariko twakomeje kuzura nta cyadutanije rwose. Ibyo rero byabaye nk'akanyuzemo ariko nibajije icyabite ye. M u iseminari yarimo ibice bitatu, umwaka wa karindwi wari i Cyahinda, i Save tukahiga imyaka itatu, hanyuma tukaya i Kansi naho tukahiga indi myaka itatu. Ikindi nibuka ni uko turangije i Kansi hariho abajyaga mu g isirikare. Icyo nibuka ni uko nashatse kwinjira mu modoka y'abasirikare bashakaga abagomba kwinjira mu gisirikare, twari dufite indangamuntu zirimo amoko, umusi rikare wabikoraga arambwira ati: “iyi ndangamuntu yawe ntikwemerera gukandagira muri iyi modoka. Isubirire iwanyu ”. Abandi twajyanye barurir a njyewe ndataha, icyo gihe twari mu biruhuko muri 1971.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
79 Hari kuri 25 za Mutarama ari ku cyumweru, nari mvuye mu misa. Muri koleji mbere gato muri icyo cyumweru turi kurya, abana bato twebwe twabaga turi nka hariya abakuru twabaga turi abanyeshuri bagera kuri Magana atatu ( 300). Hepfo abana bato barivumbura bakora imyigaragambyo banga kurya. Byari ibiryo byari bimeze nk'ibyo dusanzwe turya mu minsi yabanje. Ariko ndibuka ko ibiryo babimennye, babitera ab akozi batekaga, amasahane bayatera mu gikoni, babisandaza aho ngaho, abakozi bariruka. Twebwe abakuru twarariye ntabwo twifatanije nabo. Ariko tubona icyo kirabay e. Ariko noneho diregiteri wacu chanoine uwo mwuka mubi yarawubonaga, uhereye no kuri iyo myiv umbagatanyo yandikira Kayibanda, ati “ibi bintu mbona mu mashuri ko atari byiza, ko hari umwuka mubi, ibi bintu mwashatse ukuntu mwabihagarika? ” Kayibanda aramusubiza ati “humura ntugire ikibazo ”. Ibaruwa bayisoma muri radiyo. Ndibuka rero kuko icyo gihe n'imigati banze kuyirya barayijugunya, noneho diregiteri azana igice cy'umugati mu ijaketi, azana n'ibaruwa Kayibanda yamusubije. Igice cy'umugati a rakitwereka ati: “ ibi ni ibintu, k ujugunya imigati? dore ibaruwa Perezida Kayibanda yanyoherereje, none rero ni mwige neza, ibindi mu menye ko abizi, dore naramwandikiye none dore yarananshubije. Ati murabona rero ko ubuyobozi bubizi”. Tuguma aho ngaho. Njyewe nigishaga gusoma hariya i Mugandamure mu Bayisilamu, nkabanza kumva misa ku cyumweru, numvaga misa ya mbere. Mva mu misa nje muri koleji kugira ngo ngende. Mpura n'umunyeshuri witwa Lusiyani Nyakabwa wo mu Nkomero ajya anumvikana mu ndirimbo nyinshi, yirukanka cyane icyo gihe ni koleji yagombaga kuririmba mu misa. Habaga misa y'amashuri yose y'i Nyanza, koleji niyo yagombaga kuririmbamo. Mpura na Lusiyani yirukanka ameze nk'umusazi. Njye ntazi ibyo ari byo ndakomeza ndagenda. Ngeze mu kibuga hagati, mpura n'umupadiri, arambwira ati “uri umusazi? Ibyabaye muri k oleji ntubizi, none uratembera wenyine mur i iki kibuga! Ati sanga abandi ”. Noneho baratubwira bati nimujye mu mashuri yanyu. Ubwo ariko amashuri matoya babirukanye, bakwiriye i Nyanza, ushinzwe amasomo afata ba banyeshuri birukanye abandi, abajyana ku cyuzi cy'umwami gutembera. Abatoya bose arabajyana twebwe abakuru twese tujya mu ishuri ryacu, ubwo chanoine yaje rero atwereka, iyo ba ruwa n'uwo mugati yatoraguye.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
80 Twe ntibatwirukana, ariko mu mashuri ab anza kugeza mu ribanziriza irya nyuma banyanyagiye hirya no hino, bamwe babakomerekeje! Twebwe tuguma aho, aratubwira ati ndabasaba gukomeza kugirana ubumwe, dore mu ri bakuru, mutange urugero rwiza. Ako kanya batwoherereza ushinzwe amasomo, badutumaho bati: “ abo batutsi bari mu mwaka wa nyuma nibadataha, turatwika ishuri!” aza inshuro ebyiri, eshatu. Arakomanga avuga mu magambo asobanutse kandi yumvikana abwira diregiteri ati: “ Barantumye ngo Abatutsi bari aho nibatagenda, koleji turayitwika !” chanoine biramuyobera. Ndibuka ko icyo gihe njyewe nazamuye urutoki, ndamubwira nti: “ uko mbibona ibi bintu birabarenze, aho kugira ngo batwicire mu maso yawe, tureke tugende, amahoro nagaruka uzatwakire ”. Dutandukana dutyo. Turagenda, bagenzi bacu bar aduhereke za batugeza i Kavumu. Hari umunyeshuri uwo munsi wari wifashe mu buryo budasanzwe ku banyeshuri bigaga mu ndimi witwaga Marcel Bangagatare wo ku Gikongoro. Uwo munsi yari yambaye ikabutura kandi ubusanzwe twambaraga amapantalo. Amakabutura yari ay'abana bato. We yari yambaye ikabutura kuri uwo munsi akenyeye n'igikoti kigera ku birenge, n'umukandara. Nk'uko aba CDR bambaraga. Uwo wenyine niwe twabonye mu baku ru wagize imyitwarire idasanzwe. Ariko abandi baduherekeje barimo Habyarimana, ubu uhagarariye u Rwanda i Brazaville, twariganaga. Ntabwo yari yirukanywe ariko ari mu baduherekeje. Baranatubwira bati nti munyure mu mujyi, muze tunyure ku Mugonzi, kuko tugiy e mu mujyi twasanga wenda hari ibindi bintu bibi bakabahohotera. Batugeza i Kavumu dusezeranaho. Dutega imodoka buri wese ajya iwabo nabo basubira muri koleji ibyakurikiyeho ntitubizi. Icyo nzi ni uko nta Mututsi wasubiye mu ishuri bose barirukanywe. Icy akora chanoine yaje gukora iperereza ababiyoboye arabirukan a, abanyeshuri bane n'umwarimu umwe. Ikindi nibuka ni uko murumuna wa Nyandwi yagiye gutera icyuma umunyeshuri umw e mu cyumba, amurusha imbaraga arakimwambura. Ni mu cyumweru cyabanjirije kwirukanw a, bari bariganye kuva hasi kugera hejuru.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
81 Batwirukanye kuri 25 z'ukwa kabiri, kuri 28 narambutse njya i Burundi. Hari undi twari twirukananywe hamwe w'i Butare, n'uwo ku Kibuye, undi yari yarahinduye ubwoko aguma mu ishuri nyuma tubona adusanze i Burundi. Twambutse ku wa 28 tugera i Ngozi bukeye tunyuze mu Kanyaru mu mazi. Nari narabiteguye ndetse n'utwambutsa naramuteguye. Twarakomeje tugera i Bujumbura. Twahamaze amezi atandatu. Habyarimana a koze kudeta dukoma mu mashyi, tuti amahoro aragarutse. Kandi yari afite disikuru nziza. Tuza twiruka. Twaje kuri 18 z'ukwa munani. Tugaruka turi bane duhinguka iwacu i Kigembe ninjoro. Duhita tugwa ku irondo. Njye baramenya, aho bandetse ngo njye iwacu kuko hari ku musozi ukurikiyeho i Kigembe ubwo bari badufatiye i Karama, batujyana kwa Konse ye. Turara aho ngaho twicaye. Bukeye Konseye aradushorera n'igare rye atujyana kuri Komini. Kuri Komini bati kugira ng o ikibazo cyanyu tugikemure, ni mujye iwanyu tubahaye iminsi ine. Inama ya Komini igomba guterana. Ubwo tukibaza tuti, Umuntu arahungutse ikibazo bakemura ni ikihe? Nk'aho bakwishimye ko abantu bari barabuze, baratorongeye bakaba bagarutse! Tujya iwacu tuhamara iminsi ine. Turuhuka, ba ratwondora, sinakubwira. Mukuru wanjye akajya kubaza aho bigeze bati baza garuke. Baraduherekeza tujya kuri Komini kumva igisubizo. Icyo gihe nari umukinn yi w'umupira wa Komini Kigembe, twakinaga n'iki pe zikomeye zarimo na za Mukura. Iyo twavaga gukina akenshi nararaga kwa Burugumesitiri, bwaba bukeye nawe akaza iwacu. Ariko i cyo yakoze ni ukutubwira ngo icyo kibazo kiramurenze ni tujye i Butare. Baduha abapolisi babiri baradushorera. Ubwo twavuye aho ngaho i Murama muri Nyakare, tugenda nka kirometero zitari mu nsi ya mirongo itatu n'amaguru n'abapolisi badushoreye n'imbunda, batugeza kuri Perefegitura. Badushyira muri kasho. Bati mwakoze icyaha gikomeye cyane, mwatoboye irembo ry' u Rwanda. Mwahunze mudafite uruhusa rwo gusohoka. Tukibaza niba umuntu ajya guhunga akajya gusaba urwo ruhusa. Ubwo twari turi muri kasho turi aba ntu nka mirongo ine, mu kumba ka metero eshatu kuri enye. Dukandagiranaho, twituma mu ndobo imwe twese. Nta kurya. Tuhamara ibyumweru nka bibiri. Tugatungwa n'ingemu z'iwacu kuko bari bazi ko twafunzwe.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
82 Twebwe ab'i Butare baratugemuriraga nta kibazo. Tuga sangira n'abandi, tugasaranganya uko bishoboka. Perefe Kabalisa niwe wayoboraga i Butare buri kanya tukitaba. Musubiremo! Tukitaba, musubiremo. Bakubaza umwirondoro, bakubaza iwanyu, bagutuka, bagucunaguza ko wahunze amahoro n'ibindi. Bukeye batwuriza imo doka ya gisiri kare, a banyeshuri twari batandatu. Twari dufunganywe n'abibye ibit oki n'abishe abantu n'abibye inka. Ariko ikibazo cyacu abanyeshuri cyari gikomeye kurusha ibindi. Batwuriza imodoka ya gisirikare ituzana i Kigali. Abatugemuriye bati ubu bagi ye mu Ruhengeri nta kundi! Kujya mu Ruhen geri byavugaga kuraswa cyangwa kunyongwa. Batuzana kuri birigade imbere ya gereza y' i Kigali bita “1930 ”, mu nsi y'uruganda rwa sulfo niho ha hoze brigade ya polisi. Turongera tuhamara ibindi byum weru bibiri. Ubwo turyama ku ntebe, ku isima, h o nta n'umwe tuzi, ntawe utugemurira. Hari abanyakiga li bareberaga umuntu mu madirishya bakamurembuza, bakagenda bakatuzanira umugati cyangwa icyayi. Nta kindi twaryaga. Icyo gihe no kukugemurira byari amahirwe. Igihe rero cyarageze bati nimuze. Batujyana kuri sirete badushyira ku rukuta baradufotora. Nti buriya bagiye kuturasa nta kundi. Bati mu jye hariya. Tujya ku murongo. Barangije baduha udupapuro twanditseho ngo wemerewe kujya muri komini yawe. Dutega imodoka, duca i Nyanza, muri koleji kureba nyine ko tuzasubira mu ishuri. Baratubwira bati nimugende muzane icyemezo cya Komini cy'ubudakemwa mu mico no mu myifatire. Njyewe ngiye, Burugumesitiri ara kinyima. Naragiye njya ku murongo nk'abandi, a raza uwibye ibitoki agakub ita, njyewe angezeho ati wowe ikibazo cyawe? Nti ndashaka icyemezo ngo nsubire mu ishuri. Aransubiza ngo: Ntabwo naha icyemezo umuntu wabaye impunzi! Ndataha. Njya i Nyanza mbibwira chanoine. Nti chanoine cya cyangombwa mwadutumye Burugumesitiri yayinyimye ! Ati mpa aderesi yabo mbandikire. Arakaye cyane. Yarankundaga cyane kuko nakiniraga ikigo umupira, bityo bigatuma ankunda cyane. Ndamusaba nti wimwandikira, kuko ni umwandikira aramen yesha n'ababyeyi banjye. Ati jya mu ishuri. Ndagenda ndiga nta cyemezo, hari n'aban di Batutsi batumye ibyo byemezo, barabibima ariko yadushyize mu ishuri. Ibi byangizeho ingaruka zikomeye. Kuko kubaho nabi nanyuzemo nko kumara amasaha n'amasaha mu rufunzo, kubaho igihe tutarya, kurara nabi n'ubucucike muri gereza byatumye
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
83 ndwara igituntu. Amahirwe nagize ni uko padiri chanoine n'abandi bapadiri bo muri kolej i baramvuje, barandwaje bakanangemurira ku byo kurya by'abarimu kugeza nkir e mbasha kongera gukina umupira. Mu bizamini bya Noheli nibwo natangiye kuruka amaraso. Bakomeje no kunyitaho ngeze i Nyakibanda bakanyishyurira itike n'imiti. Banyemerera ko nziga igihembwe cya gatatu bazateranya n'ubushize. Ubwo ibizamini bya Noheli simbikoze, ibya Pasika simbikoze. Icy o gihe kugira ngo urware igituntu gikire ntibyari ibya benshi. Bateranije nsanga naratsinze mbona impamyabumenyi. Mbere y'uko mama bamwica, muri 1991 naramubajije, nari mvuye kwiga i Roma, nti “urabona bimeze bite ?” Ati “nitubura M ajoro Habyarimana tuzashi ra”. Nti “ese kuki ?” Ati “none se ntitwari twarakubuze, warahungiye i Burundi, tuzi ko tutazongera kukubona, yafata ubutegetsi ukagaruka tukakubona? ” Njyana ibyo ngibyo. Mu mpera za 1993, nagarutse mu Rwanda, mbaza umukecuru nti uracyavuga bya bindi? Nawe tumaze kubona ko ntacyo akitumariye kuko na we ntacyo yimariye! Niko byagenze. Jenoside yakorewe Abatutsi yasanze nkiri mu Rwanda ku bw'amahirwe ntiyampitana. Naje gusubira i Roma, nyuma nza kugaruka.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
84 14. Ubuhamya bwa Karangwa Desire Navutse muri 1952. Navukiye i K ayenzi, ubu ntuye mu murenge wa Remera, Kigali. Muri 1973, nigaga muri Kaminuza, nari ngeze mu mwaka wa gatatu. Mvuka ahitwaga muri Komini Kayenzi, ubu ni muri Kamonyi. Ntuye i Nyaruta rama, i Remera. Mfite impamyabushobozi y'ikirenga Ph D. Nigishije muri Kaminuza y'u Rwanda, ubu ndi mu kiruhuko cy'izabukuru. Hari igihe hajyaga habaho ibintu by'amatora y'umuryango w'abanyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda (AGEUNR ) ukabona ubwoko n'akarere barabireba. Ngo uyu ameze gutya, n tabwo dushaka ko uyu atuyobora, ariko mu gihe cyacu byatangiye gukomera cyane, nko muri 1972. Muri 1971 hari ikintu nabonye. Habaye imiki no ihuza za Kaminuza, icyo gihe na K aminuza y'i Burundi iza gukina. Hari Abarundi bajyaga boherezwa gukomereza mu ishami ry'ubuga nga muri Kaminuza y'u Rwanda, ugasanga hari utuntu tw'amabanga turi hagati yabo n'abanyeshuri b'Abanyarwanda. Ukabona harimo k wironda bashingiye ku moko. Ndibuka ko hari umugabo umwe w' Umurundi waje kuvuga ati, ariko natwe dukeneye ko iwacu i Burundi haba igihinduka. Nyuma yaho naje kwibaza ko ari biriya bintu bya 1972 byabaye i Burundi byategurwaga. Muri 1972 i Burundi habaye ibikorwa by'ubwicanyi. Noneho Abarundi bamwe bahungira mu Rwanda. Icyo gihe nibwo hatangiye kuba urwikekwe rukomeye. Ubwo hari hashyizweho umuyobozi w'Umunyarwanda ubundi hayoborwaga n'umunyamahanga. Yanasanze manda ya komite ya AGEUNR imaze kurangira. Maze baratora. Hiyamamaza babiri bashakaga kuba abayobozi. Ubwo ni uwitwa Zirimwabagabo, hiyamamaza n'uwitwaga Mubera Prosper yari uwo muri za K ayenzi. Uyu Mubera akaba yari hagati, adafite igice ab ogamiyemo. Noneho aza gutorwa, a towe haba imyivumbagatanyo. Baramwanga. Bavuga y'uko yatowe n' Abatutsi. Ndibuka ko icyo gihe bafashe abantu bajya kubahata ibibazo, muri prefecture ndetse n'amatora baray asesa. Ukabo na ko ibibazo byatangiye kuvuka, abantu bakajya bicara ukwabo. Ubwo hari muri 1972.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
85 Mu ntangiriro za 1973, mu gihembwe cya kabiri, i Kigali haje kwaduka ibikorwa byo gushyira Abatutsi ku rutonde bavuga ko batagaruka ku kazi. Umugoroba umwe sinibuka ikintu cyari cyabaye muri Kaminuza. Tuvuye aho turebera sinema dusanga aho twaryamaga bamaze kugenda bashyiraho urutonde rw'abantu, ngo aba banyeshuri b'Abatutsi ntabwo tubashaka. Biranyobera njya ku ri nzu irarwamo (Home ) ya gatatu n' iya kabiri nsanga hose urutonde rugiye rumanitse ho. Mbaza umuntu wo muri misereor nawe arambwira ati natwe urutonde bamaze kurumanika. Ubwo byari bikiri mu ma saa kumi n'imwe. Noneho hari umuntu twari turi kumwe wari waje kundeba, yari atuye i Cyarwa. Ndamubwira nti reka tujyane, nguherekeze. Mu ma saa mbiri mvuye i Cyarwa ngarutse kuri Kaminuza, numva induru ituruka muri Kaminuza. Ind uru nyinshi cyane. Ngiye kubona mbona mpuye n'abantu biruka. Umuntu twahuye bwa mbere ni umusore wigaga mu binyabuzima n'ubutabire, sinibuka amazina ye. Arambwira ati ibintu byacitse, ntugire aho ujya batakwica. Uwo munsi niwo wa nyuma ntabwo nigeze nonger a gukandagira muri Kaminuza. Nsubira i Cyarwa, mba ariyo ndara. Ubwo iryo joro ryose ngo baraye babakubita. Hari umugabo umwe twabanaga muri mu cyumba, yitwaga Mugemangango Jean Baptiste, yari Umuhutu waturukaga muri Kabagari ariko ntiyakundaga kujya muri ibyo bintu by'amoko. Nawe bamusanga mu cyumba, baramukubita baranamukomeretsa. Twaje guhura njya mu mujyi apfutse igitambaro mu mutwe aho bamukomerekeje. Bamukubise bamumpora, bamubaza ngo uwo mwabanaga yagiye he, wamuhishe. Nawe yaje gutaha ajya iwab o. Icyo gihe nta munyeshuri w' Umututsi wongeye kujya kuri Kaminuza, n'abigaga mu buganga twese turataha. Hari hamaze kub a umwuka mubi cyane. N'abo mw'Ishuri Nderabarezi ry'Igihugu IPN baje kubirukana twese tujya mu mujyi turakomeza turazunguruka. Umwe ar avuga ati, nimugumya kwiruka hano mu mujyi barabafata babafunge. Nari mfite umugabo umwe w'inshuti yanjye twari twariganye mu Byimana yitwaga Pascal Ndengejeho. Yigaga IPN. Ndagenda ndamubwira nti “njyewe ngiye kuva hano njye iwacu sinshaka ko bamfungira m uri B utare ”. Arambwira ati “kugira ngo uve ino ugere iwanyu ugomba uruhus hya rw'inzira ”. Yari umuntu w'impirimbanyi cyane. Nari ndi kumwe na mubyara wanjye, atujyana kwa superefe adufasha kubona uruhus hya rw'inzira tuvuga ko tubaye tugiye mu rugo ngo turebe aho byerekeza.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
86 Turagenda, tugeze mu rugo tuhamara nk'amajoro abiri tubona amazu atan giye gushya. Tubona ko nituguma aho ngaho nta kabuza bazatwica. Nibwo twafashe icyemezo cyo gushaka uburyo duhunga. Uwitwaga T rembl ais yadutumyeho ngo abari bagiye badafashe buruse zabo baze bazifate. Kuko twari tugifite uruhusnya rw'inzira dusubirayo buru se tura zifata ariko ntitwasubira iwacu. Duhita duhunga. Kuva ku italiki ya 23 z'ukwa gatatu twahise twambuka. Twaciye mu Kayanza twinjira i Burundi. Twakirwa muri Kaminuza y'i Burundi, nza kujya gukorera impamyabushobozi y'ikirenga (doctorat) mu Bubiligi. Ndangije ntabwo nifuje kugaruka mu Rwanda, hari abanyingingaga ngo nze gukorera mu Rwanda, ariko nari narashariri ye ndababwira ngo aho kugira ngo nze kuba impunzi ndi iwacu, nahitamo kuba impunzi ndi mu mahanga. N'ubwo naho ntari meze uko mb yifuza. Niyo mpamvu twakoraga uko dushoboye ngo igihugu gihinduke.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
87 15. Ubuhamya bwa Karege F élicien Navutse ku wa 03 Nyakanga 1950. Navukiye mu Karere ka Nyanza, muri Komini Ntyazo. Ubu ntuye i Kinyinya mu karere ka Gasabo. Muri 1973 nigaga muri Kaminuza y' u Rw anda. Narize ngera ku kigero cy'impamyabushobozi y'ikirenga Ph D. Nyuma yo kwigisha muri Kami nuza, nagiye mu kiruhuko cy'iza bukuru. Ubu ndikorera. Kuva mu myaka 1960 ntabwo Umututsi yari amere we neza. Njyewe nize mu Byimana mu mashuri yisumbuye n'ubwo kugeramo bitari byoroshye. Ndi mu mashuri yisumbuye twakubiswe nka kabiri. Icyo gihe bari batarakaza kuvangura. Twageraga ku mashuri tukahasanga abana bavuye mu miryango ifite ingengabitekere zo y'am oko. Kenshi babaga baratwikiye n'abantu. Ugasanga nta kuvugisha Abatutsi. Naturukaga mu Mayaga ahantu muri icyo gihe hari hataraba ibintu by'inzangano cyane. Bageragezaga kubana ariko haba hagize igikoma cyose bakaza bakabasenyera. Tugahagarika kwiga. Haba hashize imyaka ib iri hari amahoro, tukajya kwiga. Ku ishuri rya Byimana gukubitwa kwacu, imbarut so yabaye umu diregiteri bashakaga kwirukana bavuga ngo ashobora kuba abera bamwe muri twebw e. Sinzi ukuntu byagenze, ku mu goroba abana b' Abahutu aho kugira ngo baze kwiga nka twe twese, bakajya gukora inama zitangukanye ku ruhande. Icyo gihe nari mfite imyaka 17 ubwo nari ndi mu wa kane. Ukabona umuntu araje ntakuvugishije. Cyangwa undi akaza akakuburira ati sha uyu munsi muragowe. Wamubaza uti ese habaye iki? Akakubwir a ngo u yu munsi murakubitwa. Uze kwirinda uwo mugoroba nt urare aho ngaho. Njyewe umugoroba wa mbere bakubise abanyeshuri umuntu yari yamburiye. Mbwira abana b'inshuti zanjye turagenda turara ku bantu twari tuziranye hafi y'ishuri. Ariko twaragarutse dusanga baraye bakubise abantu hari abaraye baboroga, bava amaraso sinakubwira. diregiteri ntacyo yabashaga gukora.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
88 Haka baho gahunda zo kwiyunga, maze twe bakaduhana ngo twatorotse amashuri tudafite uruhushya. Turagaruka diregiteri agasa n'ubihosheje ho g atoya ariko ukabona ko umwuka utari mwiza. Tukiga utavugana n'umuntu. Icyo gihe hafi umwa ka urangira biga ukuntu baza dukubita nibamara kuvuga amano ta. Diregiteri arabimenya. N'ubwo ntacyo yashoboraga gukora, hari utuntu duke duke yakoze. Icyo gihe yarabat unguye akodesha amakamyo. Tumaze gukora ikizamini cya nyuma, kwa kundi abanyeshuri baba bari aho bategereje kubwirwa aman ota, tugiye kubona tubona mu kigo haje amakamyo agera nko ku munani. Abajya i Kigal i, Butare, Gikongoro, uwo mugoroba twese turataha, ati amano ta nzayaboherereza. Mu mwaka ukurikiyeho habaye ikintu nk'icyo ngicyo na none barongera barakubita. Mbese twagiye kwiga muri Kaminuza gukubitwa twarabimenyereye. Ikibabaje rero warakubitwaga wahungira mu rugo umusaza ati ese urahungira he ko ari u guhungira ubwayi mu kigunda! Burugumesitiri namenya ko watashye arakwita inyenzi. Ati subira ku ishuri nibura mbe mukize. Tugeze aho twemererwa kujya muri Kaminuza y'u Rwanda ariko abandi bana b' Abahutu bo bajyaga kwiga mu bihugu by'i Burayi nko mu Bubilig i, mu Bufaransa n'ahandi. Iyo nta kibi Burugumesitiri yakuvuzeho washoboraga kwiga muri Kaminuza. Tuhageze umwaka wa mbere twabanye neza, umwaka wa kabiri, byarahindutse abanyeshuri b'Abahutu ntibaba bagikwirwa n'imyanya yo kwiga mu Burayi. Bituma amashuri yisumbuye yohereza abantu benshi. Abahutu b atangira kuba benshi muri Kaminuza. Uko baba benshi rero, akaba ari nako ya ngengabiteke rezo igenda izamuka. Icyakora icyo nabonaga ntabwo byaturukaga mu banyeshuri. Wasangaga bit urutse mu banyapolitiki bari hafi aho. Nko mu Byimana wabona bituruka mu butegetsi bwa Kayibanda kuko byabaga byegeranye. Aba Burugumesitiri be ukabona ari bo binjiza urwo rw ango mu banyeshuri bababwira ngo mwakwirukanye ziriya mbwa z' Abatutsi sha! No mu 1973, Abakiga bashakaga kwirukana Kayibanda. Ariko babanza gukubita Abatutsi kugira ngo igihugu kibemo imidugararo.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
89 Haza kuba ubwicanyi bw'i Burundi. Abahutu bashaka kurimbura Abatutsi, Abatutsi barabigaranzura. Bamwe mu Bahutu bahungira mu Rwan da n 'i Butare muri Kaminuza hari harimo impu nzi zimwe zitari abanyeshuri. Bari barabacumbikiye muri za ji munase. Nibwo hatangiye kuza umwuka ngo i Burundi Abatutsi barimo kwica Abahutu ngo natwe dukwiye kwihorera kub'ino. N'ubwo byari b yarabaye mu 1972, muri 1973 abanyapolitiki b'i Kigali n'aho hose bati Abatutsi bishe Abahutu i Burundi, natwe tugomba kubikora. Mu mwaka wa 1973-1974 dusanga nta Mututsi n'umwe b emereye kwinjira muri Kaminuza, n'uwabaga arimo yabaga yarahinduye ubwoko, cyangwa yaciye izindi nzira. Ndumva hari umwe bavugaga cyangwa babiri. Abanyeshuri baturukaga mu rukiga nibo babaga bafite ubukana, Abahutu b'abanyenduga n'ubwo kabaga karimo ntibabikwerekaga. Bakabipanga mu nam a ariko bagaceceka. Igihembwe cya mbere turakirangije, ariko uko tu kirangije niko ubona abantu batakivugana. Mu minota 15 y'akaruhuko, Umuhutu akiruka ajya mu itsinda r y'Abahutu n'Umututsi agashaka Abatutsi. Mu kwezi kwa kabiri umwuka uba mubi cyane. Twum va ko mu mashuri yisumbuye batangiye gukubita Abatutsi. Mu Rwunge rw'Amashuri rwa Butare barabakubita barabirukana, murumuna wanjye wahigaga ataha ku Mayaga. Hashize iminsi bitangira kuza n'iwacu. Ntiwashoboraga kumenya umunsi biza bera. Wabonaga gusa birimo bitu tumba. Umunsi badukubise, bwari gucya tugakora ikizamini. Njye we nari niriwe mu nzu y'ibitabo ndiga kuko nari mfite ikizamini. Saa kumi n'ebyiri zigeze ndavuga ngo reka njye kurya ngaruke kwiga. Ngezeyo nsaga bamanitse urutonde ku rugi rw'aho t urira, ngo Abatutsi bakurikira ntibarare aha ngaha. Comité du salut ariyo yasinye. Nsomye, mbona ho izina ryanjye. Ikintu cya mbere cyambayeho ni uko nashatse kugica, ariko mpindukiye nsanga barandeba. Nabonaga harimo abantu nzi mbaza mo umwe nti mbese ibi ni ibiki. Nti ese ibi ni ibiki murimo mwirukana abantu? Mbonye bimeze gutyo sinajya kurya nsubira gushaka ba bandi twabaga turi kumwe.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
90 Ngezeyo bati mbese wowe ntacyo uzi? Bati uyu munsi wose biriwe baduhiga. Bati n'iwawe bagiyeyo, ntabwo nari nagiye i Ruhande nari munsi y'ibitaro. Twibaza aho tuza kujya kugira ngo bataza kudukubita. Umwe aravuga ati ntituze kujya kur ya tugume mu byumba turebe, nihagira ikiba dusimbuke. Uwo mugoroba hakaba hari sinema. Icyo gihe umunsi umwe mu cyumweru berekanaga sinema. Tuti abantu nibava muri sinema tube ariho dutaha. Njye nagiraga ngo nsohoke muri Kaminuza, nsubire aho nabaga. Nk'uk o twabyib wiraga, sinema itangiye twumva ibintu biratuje. Njye ndasohoka njya iwanjye. Ba bandi baravuga bati biragaragara ko bwije reka tuzagende ejo habona. Ngeze iwanjye mpasanga umwana umwe wari urwaye ati baje hano kugushaka bakubuze. Nicara ntegereje ko bucya. Bigeze nko mu ma saa tatu y'ijoro, wa wundi mugenzi wanjye, witwaga Kayibanda, yari yagiye muri sinema nawe atabimenye. Aza yiruka ati ibintu bimeze nabi. Ati nta sinema yabaye ahubwo bagiyemo kugira ngo bahane ibimenyetso. Yari afite mushiki we w'umuforomo ati ejo tuzajye kumureba aducumbikire. Nta n'iminota icumi yashize. Tugiye kumva twumva induru ziravuga. Hepfo baragonga. Ubwo baba batangiye guku bita, uwitwa Ezechias Rwabuhihi yarakubiswe, twanahunganye apfutse. Ariko ntawe bishe icyo gihe, byari bimeze nko kudukanga kugira ngo tugende. Wagira ibyago bakagukomeretsa, ariko nta mugambi wo kwica wabonaga uhari. Baravugaga ngo muri Kaminuza turi bens hi kandi mu Rwanda turi bake. Ngo bashakaga iringaniza. Barara bakubita ngiye kumva numva bambutse no hakuno. Bavuye i Ruhande bambutse i Mamba. Bahereye mu nyubako nari ndimo. Ariko muri iyo nyubako Abatutsi twari bake cyane. Yari njye n'uwo muhungu twab anaga n'undi muntu wari warahinduye ubwoko. Babura uwo bakubita. Baza iwacu rero. Basanga njye na Kayibanda twafunze urugi twihisha mu cyumba. Baza gusanga iwacu rero urugi rudafunguye. Barakubita, barongera barakubita, bagira kenshi. Kayibanda ntiyabasha ga kwihangana agira atya arakingura abacamo ariruka. Yirukanse bamwirukaho. Amanuka ageze ku muhanda munini ujya kuri Kaminuza, asimbuka umugunguzi yikubita hasi aranakomereka, avirirana amaraso, akubitana n'imodoka y'Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza (recteur ), yitwaga Nsanzimana yari umuntu w'umunyabwoba cyane.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
91 Yabonye abanyeshuri benshi bakurikiye umwe, aravuga ngo: “PARMEHUTU oyee!” babyumvise barahagarara. Baramureka, ndetse baranagenda nk'aho bagize isoni zo kumukubita abareba. Babonye Kayibanda yirutse bibwira ko ariwe wari urimo wenyine bakingira inyuma. Ubwo nanjye ndaye mu nzu ikinze. Agarutse asanga harakinze. Ajya gushaka ahandi arara, bukeye yari yashatse urufunguzo, araza arakingura nanjye mvamo. Tugisohoka, tugeze hanze duhura n'igitero cy'abant u benshi. Njyewe ho ngira ibyago hari harimo uwo maze iminsi ngurishije igare ariko ataranyishyura. Ikintu nakoze, naramubwiye nti “igare uzaritware, igare uzaritware!” dufata udukapu duto dushyiramo ibintu bike bishobotse. Ibintu turagenda tubishyira kwa mushiki we. Dukomeza tujya gutega imodoka. Tugeze mu mujyi wa Butare dusanga abantu bose niho bari. Abadukubise barahari, n'abakubiswe barahari. Bamwe baraye mu bihuru, abandi bafite inshuti zabo baraye i Ngoma, n'ahandi. Hari hasigaye gutega imodoka tug ataha tugategereza icyo Leta izatugenera. Icyakora muri twe twumvaga birangiye. Ngeze iwacu mu Mayaga, mara iminsi papa arambaza ati urabitekerezaho iki? Ndamusubiza nti n'iyo batanyirukana nari kuzagenda. Nari mu mwaka wa gatatu, wari umwaka wa nyuma. Iyo twayirangizaga rero bo bahitaga babohereza mu mahanga gukorera icyiciro cyisumbuye, twebwe bakatwohereza kuba abarimu. Mbwira papa nti numvaga ntashaka kuzaba umwarimu, none ubu ngubu barabirangije ndigendeye. Ati ngaho genda nuhamenyera tuzakoh erereza na murumuna wawe. Ariko ntibari bazi uko nyuma bizagenda kuko bidatinze baraje barakubita, abakecuru n'abana biba bibi cyane. Njya gushaka impapuro z'ishuri n'abazungu bari bahari badufasha kubona amaf aranga y'amarundi bati mwihangane ariko ntibabi rwanye. Papa anshakira umuntu umperekeza, dukora ibirometero nka 20 tugera ku mupaka. Bari banshakiye umusare. Mu ma saa kumi n'imwe mu rukerera ndambuka. Nyuma yo kwambuka umugezi ariko, nagombaga gukora ibirometero n'amaguru mu rufunzo. Icyo gihe kubera imibanire mibi hagati y'u Burundi n'u Rwanda inzira zari zarasibye. Natangiye kugenda mu rufunzo saa kumi n'imwe ngera ku butaka bwumutse saa mu nani. Uwo musare yarabanje arantemera arik o agera aho adashobora kurenga kuko yari umurundi.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
92 Arambwira ati ni hariya! Wahareba ukabona ni hafi koko, ariko wagenda ntiharangire. Nza no kumubwira ngo ampe umupanga we tuwugure aranga. Kuko nta mupanga nari mfite, nagendaga ntemesha intoki kugira ngo mbone inzira. Nza kugera hakurya, nsanga barabizi ko hari abanyeshuri muri Kaminuza n'amashuri yisumbuye barimo kwirukanwa. Baranyakira, baza kumfasha kugera i Bujumbura mpasanga n'abandi benshi barimo ba Rwabuhihi ndetse n'abandi batakiriho. Twagiye tur i nk'amakamyo nk'atatu, ariko nyuma baza ari ikivunge. Inkambi z irubakwa. Batwemerera kujya mu mashami. Ndangije ndabanza ndigisha ariko nshakisha buruse. Nza kubona iyo mu Busuwisi niho nakomereje ibyiciro byari bisigaye. Ndangije nshaka akazi, ndubaka ub u mfite abana bakuru. Ikibaye bakaki tubaza. Umuntu yakoneshereza bati uri Umututsi, wakwigurira inzoga mu kabari umuntu akaza akayifata akayinywa ngo ni muri demokarasi tugomba gusangira byose. Udafite ahantu urega. Iyo habaga ikintu, Inyenzi zateye, cyangwa ikindi, barazaga bagafata abagabo b' Abatutsi bakagenda bakabakubita bara ngiza bakagenda bakabafunga. Bamwe baguye muri za gereza. Hari uburenganzira bumwe tutari dufite. Nko kujya mu gisirikare. Njye ntabwo niruhije njyamo, ariko nko mu Byi mana hari umusirikare waje gushaka abajya mu gisirikare, abana bamwe b' Abatutsi bajya mu modoka nk'abandi ariko bageze hirya babaku ramo, babakubita. Abo bavuyemo mbere bo bagize amahirwe, abibeshye bakagera mu ishuri rya gisirikare bo barakubiswe, bataha bavirirana.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
93 16. Ubuhamya bwa Kimenyi Alexis Navutse ku italiki ya 18 Uk uboza, 1957. Navukiye i Kamonyi, icyo gihe ha ri muri Komini Runda. Ubu ntuye i Rwimbogo, Nyarugunga, K icukiro. Narize ngera ku mpamyabushobozi yicyiciro cya gatatu DESS mu mategeko no mu burenganzira bw'ikiremwamuntu (specialis ation en droit international des droits de l'homme. Université Catholique de Lyon ), birukana abanyeshuri b' Abatutsi mu mwaka wa 1973 nigaga muri Koleji Notre Dame i Kimihurura. Mbere ya 1973 muri rusange imibanire ntacyo yari ibaye. Icyakora hari ubwo bamwe mu banyeshuri b' Abahutu batotezaga Abatutsi. Byagaragariraga cyane mu buryo ba nyuzuraga. Iyo bageraga ku Batutsi hari uburyo wabonaga bamwe mu Bahutu bigiriza nkana ku Batutsi. Haba hari Umututsi mukuru uhamenyereye akajya abatabara, akanabahisha ngo batabagirira nabi, cyane cyane iyo umuriro wabaga wabuze. Rimwe na rimwe wabonaga abanyeshuri begera bagenzi babo bahuje ubwoko. Umwuka waje kuba mubi cyane uhereye igihe mu Burundi habaga ubw icanyi, abayobozi ba Kigali batukana n'ab'i Burundi ku maradiyo. Hari uwitwaga Gasamunyiga wari kuri Radio Rwanda, bavuga ngo agapfa kaburiwe ni impongo ko bashobora guterana, Micombero agatukana na Kayibanda. Amakimbirane y'Abarundi yabaye yatumye hari aban a b'Abahutu bahungira mu Rwanda, bamwe bajya mu rwunge rw'amashuri, ibyo bituma wa mwuka mubi uzamuka. Abahutu bo mu Rwanda batangira kugirira nabi Abatutsi bo mu Rwanda bisa n'aho ari ukwihorera, kubera ibyabaye mu Burundi, birukana abanyeshuri n'abakozi b' Abatutsi mu mirimo yabo. Mu mashuri byatangiriye muri Kaminuza, bikwira mu yandi mashuri. Kuko muri Kaminuza babirukanye mbere yacu gatoya. Twe baje kutwirukana nyuma. Twe twirukanywe kuwa 26 Gashyantare. Ubona byaratangiye mbere kuko muri 1973 bari bamaze gutangira gufungira imipaka abanyeshuri b' Abatutsi kujya mu mashuri yisumbuye na Kaminuza, m uri uwo mwaka hatsinze bake cyane.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
94 Icyo gihe bavugaga ko Abatwa ari 1%, iryo 1% ryabura, minisitir i wariho witwaga Gaspal utaravanguraga cyane, haboneka umwana w' Umututsi ufite se wagiye kumuvuganira, akamujugunya muri abo ngabo. Mu mwaka w'amashuri 1972-1973, hariho amabwiriza ko nta mwana w' Umututsi ugomba kujya kwiga. N'abagiye ni ababacitse kuko w enda bafite ababyeyi bari inshuti cyangwa biganye n'umuyobozi runaka. Ariko abari barangije icyiciro rusange cy'amashuri, icyo gihe ntawe bahaye ishami Abo bazihaye ni zimwe zirangirira kuri A5 zituma bahita bajya kwigisha. Ntibashoboraga kumuha ubuhinzi n'izindi. Abandi benshi baburiyemo. Dore uko kwirukana Abatutsi kuri Koleji Notre Dame Kimihurura. Twarabyutse nko mu mataliki 23-24, hari ateliye ikomeye yitwaga ATS ( Atelier Technique des Salesiens) Hakoragamo abantu bose, Abatutsi n'Abahutu. Twari twakoze igihembwe. Tugiye dusanga ku rwinjiriro hari urutonde rw' Abatutsi batagomba kwinjira muri ATS. Noneho, ku wa 25, twari dufite umudiregiteri w'umubiligi witwaga Robert, araza abwira abanyeshuri ati muramenye, ibintu bimeze nabi, mwe ntimusubiranemo. Ariko ubwo hakaba hari abanyeshuri b'abahezanguni bakoranaga n'abanyeshuri ba Koleji ya Mburabuturo. Aho i Mburabuturo harimo abantu b'abahezanguni cyane. Kimwe na za Shyogwe na za Kabgayi. Abo bohe rereje ubutumwa abanyeshuri b'abahezanguni b' Abahutu bo ku ishuri ryacu ko nibatatwirukana bo bazaza baka twiyirukanira. Kuri 25 baraye bakubita abanyeshuri b' Abatutsi, abandi babahanura ku bitanda. Bukeye bwaho, tubyutse dusanga abantu bameze nk'abasaze, Abatutsi bose n'abo bakeka ko aribo, barabirukana. U wo babaga batizeye ko ari Umuhutu bamutumaga ibyangombwa muri komini, basanga ari Umuhutu bakamwemerera akiga. Njye nari mfite umubyeyi wa batisimu witwa Harerimana Gaspard ni nawe wanjyanye ku i shuri agiye kunyandikisha. Direg iteri w'ishuri witwa Robert arantwara anjyana kuri Minisiteri y'Uburezi ( MINEDUC ), aragenda ansubiza Harerimana. Baravugana, hanyuma nsigara aho ngaho. papa yakoraga akazi ka Leta.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
95 Ubwo baratwirukanye, ubwo na ba papa bukeye bahise babirukana. Ubwo turataha. Tujya ku Muhima. Niho papa yabaga. Ariko mama ntabwo yabaga i Kigali, yabaga i Kigese. Bidatinze batangira gutwika. Batwika inzu ya sogokuru yari inzu y'ikigonyi. Natwe twari du fite inzu y'amabati baraza barayisenya. Noneho umuryango wacu uhungira mu wundi muryango w'inshuti, ariko njye nguma i Kigali. Iwacu b atwirukanye turi batatu ; mushiki wanjye wigaga mu Ishuri Nderabarezi ry'Igihugu IPN, yari mu mwaka wa nyuma ari kwimenyereza umwuga na mukuru wanjye wigaga muri Koleji St Léon na njye. Mu kwezi kwa kane, haba umukwabu ngo barahiga inzererezi. Ariko bari bafite umugambi kugeza ubu sindawumenya, niba barashakaga kutwica, niba barashakaga kugira gute? Bafata abo bana bose bari bari mu mujyi bari barahunze bafite ababyeyi i Kig ali, barabafata n'ababyeyi babo, na papa icyo gihe baramutwaye, ariko njye nihishe munsi y'igitanda ntibambona, babajyana ahitwa i Maranyundo mu Bugesera. Babarunda yo bamara iminsi batarya, noneho Harerimana wari Minisitiri w'uburezi ajya kumuzana, y ari inshuti ya papa mu buryo budasan zwe. Bari bariganye muri groupe scolaire, kandi yari yaranambyaye muri batisimu. Aramuzana, P apa aba aho ngaho, we ntiyasubiye no mu kazi kuva icyo gihe. Na nyuma ya kudeta aragerageza, Kanyarengwe yanga kumusubizamo. Hari abahise baba abashomeri b'ibihe b yose batigeze bongera gusubizwa mu kazi. Gusa twe twagize Imana hamaze kuba mu kwa cyenda tujya gusaba gusubira mu ishuri, badusubizamo dukomeza kwiga nk'uko bisanzwe. Mukuru wanjye nawe yasubiye i Kabgayi, naho mushiki wanjye we yahise acika ahungira i Bujumbura.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
96 17. Ubuhamya bwa Nyiracumi Josepha Navutse 1/01/1954. Nigaga muri Lycée Notre Dame de Citeaux i Kigali. Mvuka mu karere ka Gisagara mu Majyepfo. Hitwaga muri Komini ya Muganza, i Butare. Ntuye mu Murenge wa Remera, Rukiri I. Mfite impamyabushobozi ya icyiciro cya kabiri mu gucunga imari (Management, option ya Business Administration ) Ubu ndi mu kiruhuko cy'iza bukuru. Muri rusange nta makimbirane yari mu mashuri kuko twari tukiri abana. Mu mwaka wa 1973 nari mfite imyaka 19. Nari mu wa gatandatu w'amashuri yisumbuye. Mbere y'aho twari abana tubanye neza, kereka niba byari mu mitima y' abantu rwihishwa, rwose nta kwishishanya kwari guhari. N'abarimu badufataga kimwe cyane ko abari biganjemo bari Abatutsi ndetse n'abazungu. Ku ishuri ryacu byatangiye mu matariki ntibuka neza ariko ni mu kwezi kwa kabiri. Twumvaga ko hari abarimo kwirukana Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Bigitangira wabonaga uwari inshuti yawe akwiyomoyeho, ukabona ntakikuvugisha. Tubona dusigaye twenyine bi ratuyobera. Ariko hakabamo n'abana b' Abahutu kazi beza kuko bose utabonaga bahindutse. Abo babaga batabyemera barazaga bakatuburira. Bakatubwira ahari inama zirimo gukorwa, bati dore bariya bagiye kuri Koleji ya St Andr é, cyangwa kuri Koleji y'i Kigali COK cyangwa Ishuri ry'abafasha abaganga Ecole des Assistants Medicaux. Bakajya kuganira n'abo bahungu bagaruka bakazana impapuro zidasinye bajugunyaga mu nzira aho bazi ko tuza kunyura zirimo iterabwoba. Zimwe zabaga zanditseho ngo mutwi tegure uyu munsi turaje, turabonana. Tugahahamuka, tukagira ubwoba. Tukabura aho dukwirwa kuko nta muntu twabaga dufite wo kuganiriza icyo kibazo. Tubona abantu baraduhindutse kandi twari dusanzwe dusangira akabisi n'agahiye. Tukabona ikintu cy'ubwoba mu b antu. Umwana yacikwa n'agacamurongo kakagwa hasi, twese tukikanga tugahaguruka. Ubwo ni ukubera za mpapuro mpimbano zatubwiraga ngo turaje. Agakomye kose tukumva ko baje. Ababikira nabo bigeza aho nabo bibatera ubwoba. Hahise nk'icyumweru turi muri ubwo bu zima. Ndibuka ko nageze aho, tumaze kumva ko mu yandi mashuri babakubise bakabirukana, ko hari n'abakobwa bafashe ku ngufu, kubera ubwoba bwo gukorerw a ayo mahano, nari ngeze mu wa gatandatu, kandi abo mu ri uwo mwaka ari twe
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
97 bakuru dukwiye kureberera abandi, mpera ku bo mu wa gatandatu nti ubwo batubwiye ko bari buze muri iri joro, ni muze tubwire abandi bana duhunge. Turabanza dusobanurira abato bamaze kubyumva, njye n'abandi nka batatu tujya kureba umubikira wari ushinzwe imyitwarire witw aga Soeur Kizito, yari umubiligikazi. Tumwereka impapuro mpimbano turamubwira tuti dore dufite ikibazo. Hari ibintu biri hanze aha none natwe bitugezeho. Dufite ubwoba none mwatureka tukagenda ibi bintu bitaraba, tugahunga noneho byaramuka bitabaye ejo tuk agaruka mu ishuri? Icyo gihe ndibuka ko hari umwana w'umukobwa we ntiyari yajyanye natwe, ariko yari inshuti yacu. Noneho icyadutangaje, ni uko uwo mubikira yamwitegereje, aho yari ari aramubaza ati “ ese kuki wowe utaje? ” Undi ati “ ntabwo ndi Umututsi kazi ”, umubikira aramubwira ngo “ uri Umututsi ” nibwo umwana yaje arabitubwira. Tukibaza ukuntu umuzungukazi yabimenye bikatuyobera. Byatumye dutekereza ko yaba yari azi ibirimo kuba. Twumva turatinye. Icyakora tumaze kumubwira ngo turashaka kwigendera, ahamagara diregitirisi, nawe yari Umubiligikazi, arabimubwira, aba ariwe utwemerer a. Kuko twese tutari dufite imiryango i Kigali dusaba abana baturuka i Kigali kuducumbikira iryo joro. Bagenda batugabagabana. Ndibuka twaraye mu rugo rw'umupolisi wari se wabo w'umukobwa umwe twiganaga. Turara mu cyumba turi abantu 10. Byageze nijoro tw umva urusaku mu kigo cyacu. Nta kintu cyatangiraga urusaku kuko n'amazu yari ataraba menshi. Twumvise urusaku ruteye ubwoba. Bari barimo gukubita ba bana twabwiye kuza bakanga. Hari n'umukozi wo mu gikoni wo mu kigo nawe yarakubiswe kuko nawe yari Umututsi. Mu guhunga nta kintu twari twajyanye. Bukeye, turagenda ngo tu rebe uko byagenze. Tukigera ku ishuri ry'Ababiligi Ecole Belge, twagiye duhura n'abana baraye mu gasozi. Imvura yabanyagiye, bababaye cyane, nibo batubwiye amakuru y'uko byagenze. Bati baduk ubise ibintu bamenaguye ahubwo namwe ntituzi niba ibikoresho byanyu mubibona. Ubwo kandi mu gihugu amazu y' Abatutsi arimo arashya. Ntabwo twari kugenda tudafite ibyangombwa by acu kuko twari twazisize mu ishuri. Nta kintu twari twatwaye. Ntitwari guca kuri bariyeri tutazifite.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
98 Twatungutse ku irembo ry'ishuri, ababikira b ari bafungiranye abanyeshuri b'abakobwa kugira ngo bataza kugirira nabi abana b azaga gufata udukoresho twabo, m aze bakitubona bashyira urushyi ku munwa bavuz a induru, ntashobora kuzibagirwa. Nko kuvuga ngo mwaducitse! Bari bameze nk'imbwa yasaze ariko iziritse, ishaka kurya umuntu ikabura uko imugeraho. Tugira ubwoba dushaka gusubirayo ariko umubikira aratubwira ngo dukomeze. Twagiye dutoragura utwenda aho b agiye batunyanyagiza mu nzira. Ni uko tuzinga ibishoboka turagenda. Twari twabonye ibyangombwa. Ababikira baratubwira bati murabona ko hakiri umwuka mubi, nimube mutashye nibigenda neza tuzabahamagara. Turagenda ariko no mu nzira hari hari umwuka mubi cyan e. Tugeze mu mujyi twahuye n'abanyeshuri bavuye imihanda yose nka Rwamagana, n'ahandi. Tugeze kuri Nyabarongo tuhasanga bariyeri y'abasirikare. Ntabwo nzi ukuntu twavuye aho hantu. Icyo nibuka ni uko bari bagiye kuturoha muri Nyabarongo. Batwatse ibyangom bwa bati murajyahe? Ntabwo twabashaga kubona ibisubizo twari abana. Uko twambutse ntabwo mbyibuka. Ishusho nongera kubona twari tugeze i Gitarama. Twagiye tubona amazu ashya, hakurya. Noneho umushoferi wari udutwaye mu modoka, agira ubwoba. Twageze i Nyan za i Butare adutayo. Aratubwira ati mwabonye inzira twajemo, sinkeneye ko nanjye banyica, nsubiyeyo mushake indi modoka. Twari dusigaye turi abakobwa bane tujya i Mugombwa. Nta muntu tuhazi kandi bwije. Dushaka icyo dukora biratuyobera. Ubwo twari twabonye ikivunge cy'abanyeshuri benshi basohotse mu kigo baraza badukoraho uruziga, bati “ murajya he? ” Turabasubiza. Bakagira batya umwe akagukandagira, undi akagukubita urutugu, n'ibindi. Ndatekereza n ti ibyo twa size kw'Ishuri rya Lycée tubiboneye hano. Sinzi ukuntu nagize gutya amarangamutima araza ndaturika ndarira. Ubwo hari abagabo bicaye mu kabari hirya yacu baratwitegereza, hava mo umugabo muremure wirabura araza aratwegera asa n'udukangara, ati “ murarizwa n'iki ? ”Tuti “ ese ntubona ibirimo
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
99 bitubaho? ” Ati “ murajya he? “ Turamubwira. Ati “ nonese murarira ayo ma rira murayere ka nde? ni muce aha! ” Tubona aragiye azanye imodoka y'ikombi, ngo n i nayo yabaga i Nyanza yonyine, adushyiramo. Atubaza niba i Butare nta muntu tuhazi. Dusanga umwe muri twe ahafite umuntu. Ni uko aratujyana atugeza ku nzu ye. Turinjira baraducumbikira, bati ahubwo mwebwe byari byaratinze. Bati ariko n'aha ntabwo ari byiza, murazinduka mutaha. Batugira inama yo kwihisha mu kibikira kugira ngo abanyeshuri batatubona. Twihishamo, ndumva hari nko ku wa kane. Twirirwa twicaye mu kibikira dutegereje imodoka y'umucuruzi yajyaga iza kurangura kuri uwo munsi. Yagendaga saa kumi n'imwe. Tugeze aho twumva turara mbiwe noneho tujya kurunguruka mu madirishya, twirebera ibihita ku muhanda. Tugira ibyago abo muri groupe scolaire barasohoka. Ka kamodoka nako kaba karaje, dusohoka tugiye kuk injiramo. Ba banyeshuri bose b'urwungwe rw'amashuri groupe s colaire baduhomboke raho. Ari twe, ari wa mushoferi, badutesha umutwe. Batubaza ibibazo, badutera imigeri, baradukubita. Utwo tumodoka twa rubaho twari tumeze n'ikamyo. Kujyamo byadusabaga kurira. Bakaza bakatubwira bati urira! Tukurira, twgeramo ngo manuka! Tukamanuka. Tuge ze aho duta umutwe. Sinzi ukuntu narakaye. Bati “ ko wowe urakaye? ” Nti “ ndarakaye nyine, none se ibyo mudukorera murabona ari byo? Mwebwe uwabibagirira m wakwishima? ” Ni uko ngo manuka! Ubwo bari bamaze kuduha uburenganzira bwo kugenda. Wa mushoferi abonye barimo kumanura ku ngufu, yatsa imodoka ariruka. Baza bayiruka inyuma. Tunyura mu muhanda wa Kabutare turabacika. Tugera iwacu. Turategereza ko bazaduhamagara, turaheba. Ukwezi kwa kab iri kurarangira, ukwa gatatu kurarangira. Tukumva ko benshi barimo kwambuka bajya hanze y'u Rwanda. Mu karere k'iwacu hari hamaze guhunga abantu benshi. Mu kwa kane nibwo twabonye ko gusubira ku ishuri bitagishobotse. Nibwo duteguye uburyo bwo guhunga tura genda. Iwacu ntabwo bashakaga ko mpunga, bari bafite impungenge z'ibyambaho, kandi ko ntabasha kwicira inshuro. Noneho abo dukoranye gahunda yo guhunga,
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
100 bagaca ruhinganyuma bati yabiretse ni mwigendere. Nkumva bansize. Bityo bityo. Naje kujyana n'umuryango w'umwarimu wari warahunze mbere, bagiye kumushyira umugore n'abana. Ku mugoroba nka saa kumi n'ebyiri nibwo twagiye. Musaza wanjye yaraduherekeje tugera ku musozi wa Kibangu. Bati ntimugende mwegeranye kuko bamenya gahunda yanyu. Baha umusare amafaranga aratwambutsa. Hari mu kwezi kwa kane, urufunzo r wuzuye amazi, amaherezo tugera hakurya. Uwo musare kuko ariwe wari uhazi, yaragiye adusabira icumbi. Kuko twari twakonje baducanira igishyito turota. Nyuma turaryama. Bukeye tuzamuka imisozi y'i B urundi umunsi wose. Tubona tugeze kuri komi ni Ntega. Abayobozi baho baratwakira, batwandika mu bitabo. Batwereka aho turara, ariko nyine uwo mugore kuko yari yagiye asanga yo umugabo we, aramwakira, baraducumbikira. Tuhasanga n'izindi mpunzi nyinshi. Ndibu ka ko nahasanze umudamu wari wahunganye n'abana be bane n'abisengeneza be babiri. Ibyumweru bitatu birashira. Barananiwe kugera hakurya. Umwana wa mbere amupfiraho yishwe n'inzara amurenza ho urufu nzo. Yagera imbere undi agapfa akarenzaho urufunzo. Byahereye ku bana bakuru. Biramushobera kugeza igihe abana bose abahambye aho. Asigara wenyine. Kugira ngo bamare iyo minsi yose bafataga urufunzo bakaruhekenya bakamira amazi yarwo. Arangije abona ko nawe igi he kigeze, noneho afata agashuka yizingiramo kugira ngo azapfiremo yicara aho. Ariko nyine ari hafi yo gupfa atangira gutaka. Agakomeza aniha, aniha. Haza kumanuka umuntu uje gutema urufunzo aramwumva. Abonye agihumeka araterura amujyana ku muyobozi. Barat angira baramwondora. Twasanze inzara zirimo kuvamo, arimo kumera uruhu rushyash ya, bamusiga amavuta y'inka. Twahamaze ibyumweru nka bitatu, Leta idupakira imodoka, dusibira mu Kirundo umunsi umwe, dukomeza twerekeza ahitwa i Nyarunazi tuhasanga izindi mpu zi. Ubwo byari bigeze mu kwa karindwi, twumva ngo Habyarimana yakoze kudeta. Naje kubona ishuri i Bujumbura, ndisabiwe n'umugabo wari umwarimu mu Rwanda wari warahunze ariko bigoranye. Naje kurangiza ayisumbuye, mbona akazi, ndashaka, dutahu ka muri 1994.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
101 Impamyabushobozi y'icyiciro cya kabiri Licence nayikoreye aho mariye kugaruka mu Rwanda. Numvaga nzafasha umuryango wanjye gutera imbere, ariko ntibyankundiye.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
102 18. Ubuhamya bwa Rugangura Jean Bosco Nitwa Rugangura Jean B osco, navukiye ku Kimihurura mu mwaka wa 1955. Ntuye ku Kimihurura. Mu mwaka wa 1973 nigaga i Gahini. Kuko i Gahini habaga icyiciro kibanza gusa, abahavaga bakomerezaga i Shyogwe cyangwa muri Koleji y'i Kigali COK. Byatumaga rero habaho umubano hagati y'ayo mashuri. Abanyeshuri b'i Shyogwe rero guhera muri 1972 bajyaga bandikira ab'i Gahini ngo bazirukane abo Batutsi. Bamwe na bamwe bakabitwereka tukabisoma. Ariko hakaba n'abandi, bari bafite amazina batwitaga, bam we babitaga moja abandi babita Eteroja. Ibyo byo byabaga ntacyo bidutwaye. Ariko aho ngaho, hakaba hari umuntu witwaga Sarabwe wari umucungamari. I Gahini hakundaga kuba imyigaragambyo, akenshi bavuga ko badashaka uwo Sarabwe. Sarabwe iteka agahora avuga ngo abana b' Abatutsi n'abana b'ibyim anyi, bavangavanze nibo batera imyigaragambyo. Ariko ubundi nta kintu kidasanzwe twabonaga. Twari twakoze ibizamini dufite icyumweru cy'ikiruhuko. Kuko ndabyibuka naratashye ku Kimihurura kuko niho hari iwacu. Ngezeyo ku kigo cy'abasereziyani bari batangiye kwirukana abakozi. Rero umunsi dutaha, nibwo Koleji COK yari yirukanye. Twagombaga gutangira ku wa mbere kuri 27 Gashyantare. Bityo byari ngom bwa ko turarayo ku cyumweru taliki ya 26. Abanyeshuri bose bagombaga kuza uwo munsi. Tukihagera, batangira kwiyenza ku Batutsi, batwirukana kuri 27 Gashyantare. Byatangiye mu gitondo abanyeshuri babanza kwanga kujya mu mashuri, bavuga ngo ntabwo babahaye indangamanota. Kuko twari twatashye tutazitwaye. Hari amanota y'iyobokamana yari atara jyaho. Abayobozi n'abarimu ba raza baratubwira bati noneho ni mujye mu mashuri turabaha indangamanota. Banga kujyamo.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
103 Bigeze mu ma saa sita baratangira bakajya batera aban tu amabuye. Umututsi yatambuka bakamutera amabuye, njyewe nari nabibonye kare, nabonaga ko ibintu bit ameze neza. Ndagenda, ibintu bya njye nari nabisize ku mu Acidikoni witwaga Musuhuke. Ndagenda mfata ibikoresho byanjye ariko ndababwira nti uyu muns i nshobora kuba ndiburare hano, ubwo hari ku wa mbere. Bigeze saa kumi n'ebyiri, tumanutse tuvuye ku mashuri, kuko buri saa kumi n'imwe twajyaga kurya. Twinjira aho turira. Ariko njye nkinjiramo sinzi uk o byanjemo nahise nsohoka. Na huraga n'abantu bakuru ku buryo nabonaga ko byatangiye rwose. Ndasohoka nca aho twaryamaga ndazamuka nsanga Sarabwe uwo nguwo ahagararanye na Ndandari wahoze ari Musenyeri. Twamaraga kurya tukajya kwiyogereza amasahani. Ni njye wasohotse mbere njya koza isahani. Abitwa ba Gatet e waturukag a za Kawangire, bari batangiye kudutera ibijumba n'undi witwa Bakusaba, ise yari umudepite witwaga Ukwigize w'i Byumba, n'uwitwa Munyakayanza. Mpita njya mu ishuri. Tumaze mo akanya gato, twumva induru ziravuze, batangiye gukubita abanyeshuri b' Abatutsi. Bahita bazamuka baza aho turi, natwe duhita dusimbuka duca mu idirishya, tugwa mu kibuga cyari aho twakiniraga mo umupira. Hari n'amashuri abanza. Hakaba icyuma bakubitagaho bahamagara abanyeshuri, bakubita umuhungu witwaga Kalisa, ise yari Acidikon i, azamuka yiruka asa n'utareba agonga cya cyuma, ahita yikubita hasi. Turamuterura. Nari kumwe n'uwitwa Rurangwa. Tukiri aho baba barazamutse bajya ku mazu y'abarimu. Harimo abarimu babiri, umwe yitwaga Bagambiki n'undi witwaga Hakiziman a. Bari Abatutsi, bagenda bagiye kubakubita. Ubwo mu kigo ibintu biracika, abanyeshuri barimo kwiruka hirya no hino. Ari abahunga, ari ababakurikiye, ibintu bimeze nabi, ntawe umenya aho undi aciye. Bajya ku barimu baciye imbere y'amashuri tubareba. Muri uko kwiruka hirya no hino twaje guhura n'abarimu birukanka, bari kumwe n'umukobwa witwaga Hope, bari banzi, baza bavuga ngo, “ ehee, Bosco bamwishe !” ndababwira nti “ndi hano ”. Duhita duhungira mu tuzu tw'abakobwa bavuraga aho ku ivuriro ry'i Gahini.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
104 Ubwo Abatutsi birukanwaga bakubitwa ninjoro hari kuri 27. Twari tuzi ko birangira uwo munsi. Kuri 28 za Gashyantare, bakomeje birukana ababaga bihishe hirya no hino nk'abahishwe n'abamisiyoneri. Tubwirwa ko ibintu byacu byose babitwitse. Dufata icyemezo cyo kwitahira. Twajyanye turi abantu batatu; Rurangwa, Wesley nanjye. Turara i Kayonza ku nshuti ya Wesley. Ariko twari dufite gahunda yo guhunga kuko abantu bari barimo guhunga ba ca i Burundi n'ahandi. Bukeye mu gitondo, turahava. Hari akamodoka katuzanye katugeza hafi i Rwamagana. Ubwo aho i Rwamagana, naho abanyeshuri bari barimo kwirukana bagenzi babo b' Abatutsi. Ntitwanyura mu mujyi kugira ngo batatubon a ahubwo duca inkeramucy amo nti twaca mu muhanda. Tugenda n'amaguru, tuza turara tugeze mu Kabuga ka Musha. Ubwo byari mu ma saa kumi n'imwe tutazi iyo turi burare. Tugiye kubona tubona imodoka ya Pasteur Ndandari yari ata raba Musenyeri icyo gihe, ari kumwe na Sarabwe, aba adushyizemo. Tukigeramo ahita abwira Wesley, ati “ ese Wesley ko bakwirukanye, wowe nturi Umuhutu ? ” Aratuzana atugeza i Kigali. Tuhageze, twari twafashe gahunda ko duhita dukomeza i Burundi. Ndandari ati “ ko mutanyishyuye se? ” Nta kintu twari dufite, nta makaye n'imyenda ntayo twari twazanye nari nambaye agakabutura. Birumvikana ntayo twamuhaye. Umwana witwa Gatete twahuriye i Kigali atujyana kwa mukuru we wakoraga muri Minisiteri y'imilimo ya Leta ( MINITRAPE ). Niho twaraye aduha amafaranga ya bisi kugira ngo tujye i Butare. Agomba kuba yari amafaranga 110. Ubwo nta kintu na kimwe dufite. Tugera kuri Nyabarongo, nta n'ibyangombwa twari dufite. Kubera urujya n'uruza rw'abanyeshuri bari birukanywe za Kigali, Shyogwe na za Byimana, ntibabyitaho turatambuka. Turakomeza tugera i Butare. Nyuma y'ibyumweru nka bibiri banshakira ibyangombwa ngaruka i Kigali, nsanga bari bazi ko napfuye. Ariko nyuma yaho mu kwezi kwa kane, naje kubona akazi ko gufasha muri ateliye. Abatutsi benshi bari ba rabirukanye. Mu kwa gatanu naje kujya kureba mukuru wanjye wabaga i Burundi. Ariko icyo gihe nca kuri Goma kuko hari indege yazaga gufata abantu ikabajyana yo. Turagenda tugera kuri Goma.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
105 Icyakora ubwo uwatujyanye aratu beshya, aratubwira ngo amafara nga yose twari dufite ngo barayamwambuye. Yari amafranga 200 y'u Rwanda. Tuhamara imi nsi mu mibereho mibi. Tugize amahirwe tubona umuntu utugarura mu Rwanda, hejuru y'igikamyo kije kurangura b yeri. Twageze i Kigali ari ninjoro. Bukeye nsubira ku k azi. Tukiri muri gahunda zo gukomeza i Burundi haba kudeta, nsubira i Gahini. Ngezey o uwitwa Karinganire ararinyima. Icyakora bake basubirayo. Iby'amashuri yanjye ni aho byarangiriye. Natangi ye kwikorera rero mba rwiyemeza mirimo. Icyakora hari igihe njya ndota nasubiye mu ishuri n'uko ngana uku, kuko nabikundaga! N'ubwo kwiga byahagaze, nari umuhanga nkaza muri batatu ba mbere.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
106 19. Ubuhamya bwa Hakizabera Pipiani Nitwa Pipiani Hakizabera. Mfite imyaka 67. Navukiye mu Karere ka Rusenyi, hari muri Kibuye ariko ubu ni mu K arere ka Nyamashake, Uburengerazuba, muri 1951. Amashul i abanza nayize muri Paroisse catholique ya Kibingo, Dioseze ya Nyundo, ayisumbuye nayize mu Byimana (1965-1971) mu ba furere marisiti Frères Maristes mu Byimana (Humanités Scientifiques de Byimana). Ninjiye muri Kaminuza y'u Rwanda ( Université Nationale du Rwanda -UNR) muri 1971, mpava muri 1973 abandi banyeshuri baduteye ninjoro bakatwirukana. Nyuma yaho naje i Kigali mu gihe gito naho batangira gukora urutonde rw' abakozi b' Abatutsi, bagombaga kuva mu kazi. Nyuma nahungiye i Burundi nyuze Congo, nshobora kuhakomereza amashuri, muri Sciences Economiques et Administrative s muri Kaminuza y'i Burundi ( Université Officielle de Bujumb ura UOB ) muri 1974. Nyuma nagiye muri Suisse muri Kaminuza y'i Fribourg ( Université de Fribourg ) mpabonera Impamayabushobozi licence des Sciences Economiques et Sociales muri 1978. Niga mu Byimana nibura buri myaka ibiri ha baga gutotezwa cyangwa kwirukan wa mu ishuli tugataha hashira iminsi bamwe muri twe bakatwemerera kugaruka. Cyane byabaga bikurikiranye n'impuha zabaga zivuga ko abanyeshuli bamwe bashatse kuroga abandi cyangwa se hakaba imyigaraga mbyo yo kwanga ibiribwa cyangwa ibindi, ariko buri gihe bikarangira bifashe isura y'amoko. Rimwe u muyobozi w'ishuli yigeze kwirukana abanyeshuri b' Abahutu bagiriye nabi abandi b'Abatutsi ndetse bakanangiza imitungo y'ishuri, nyuma bajya kumurega kwa Perezida Kayibanda iwe mu rugo i Kavumu hafi ya Kabgayi arabagarura, anategeka ko ba subira mu ishuli. Ibyo kwirukanw a mu ishuri rero nasaga nk'uwabimenyereye bitakintungura. Muri 1971 narangije amashuri yisumbuye ( Humanités Scientifiques ) mu Byimana, ntsinda n'ikizamini cya Leta. Nari narasabye kwiga Ubuganga muri Kaminuza. Nyuma bampamagaye kujya muri Kaminuza y'u Rwanda ( UNR ) i Butare. Ntibyantangaje cyane ko bam pamagara kuko abarang izaga amashuri yisumbuye icyo gihe bari bacye kandi Kaminuza ikeneye abanyeshuri.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
107 Ikindi ni uko abanyeshuli b' Abahutu twiganaga abenshi bari barabonye bu ruse zo kujya kwiga mu mahanga muri Belgique, France, Allemagne, Suisse, URSS n'ahandi, abandi bakajya mw'Ishuri Rikuru rya G isirikare ( ESM ) kandi Abatutsi tutari tubyemerewe. Ngeze muri Kaminuza nasanze baranshyize mu ishami ry'indimi kandi ntabyo nize. Nasabye Kaminuza kumpindurira bambwira ko ubuganga bidashoboka, ariko banyemerera kwiga ibijyanye n'ubukungu ( Sciences Economiques ). Kimwe nanjye, abanyeshuli b' Abatutsi bashoboye gukomeza muri Kaminuza uwo mwaka boherejwe i Butare ariyo mpanvu hari Abatutsi benshi. Muri 1972 muri Kaminuza haje abanyeshuli benshi b' Abahutu, cyane bavuye mu majyaruguru y'u Rwanda nka Koleji ya Musanze mu gihe gito batangira kwinuba bavuga ko muri Kaminuza hari abanyeshuli benshi b' Abatutsi, cyane cyane mu gihe cyo “kubatizwa” kw'abanyeshuri bashya. Nyuma haje kuza umwuka mubi cyane mu matora ya Perezida w'ishyirahamwe ry'abanyeshuri bo muri Kaminuza (AGEUNR-Association générale des étudiants de l'UNR) aho uwagize amajwi menshi bamwanze bavuga ko yatowe n' Abatutsi n'Abanyenduga. Nyuma hakomeje kuvug wa ko Abatutsi ari benshi mu mashuri yose yo mu Rwanda muri rusange no muri Kaminuza by'umwihariko kandi ko batwaye imyanya y' Abahutu kandi igihugu ari icyabo. Nyuma hasohotse urutonde rw 'abanyeshuri b' Abatutsi bagombaga kuva muri Kaminuza. Ijoro rimwe ha ba ibikorwa by'ubugizi bwa nabi bwo kwirukana abanyeshuri bose b' Abatutsi. Ibi bikorwa byabaye kuri Kaminuza nkuru ya Ruhande. Jye nabaga kuri home 7 imbere ya Groupe Scolaire. Ninjoro twakiriye abanyeshuri bavuye Ruhande bahunze bamwe bakomeretse. Ku manywa twu mvise ko Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza yavuze ko ntacyo yabikoraho nawe byamurenze. Twu mvise kandi ko hari abanyeshuli bagerageje guhunga bamwe bagafatirwa ku mupaka w'A kanyaru n'uwa Rusizi. Jye nyuma ya saa sita nafashe icyemezo cyo kuva mu mujyi wa Butare, nza Kigali aho na ri mpafite abavandimwe. Num vaga bizashira, tugasubira kwiga nk 'uko byajyaga bitugendera twiga mu Byimana.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
108 Bidatinze, Kigali naho hahise haza umwuka mubi, havugwa hanandikwa ko Abatutsi bose bagomba kuva ku kazi, hagakora Abahutu gusa. Rimwe ngiye i Nyamirambo muri bisi tugeze ku kigo cya Leta gishinzwe gutwara abantu n' ibintu ( Onatracom ) mu Biryogo hinjiramo umuntu aratubwira ngo umuntu wese uziko ari Umututsi ave muri bisi y' Abahutu. Nabanje kwanga kuvamo nyuma mbona abandi benshi bavuyemo nanjye mvamo nkomeza n'amaguru. Nibwo nu mvise ko ibintu byafashe indi ntera mfata icyemezo cyo guhunga. Kubera ko hari amakuru ya buri munsi avuga ko abantu bafatiwe mu Bugesera, ku Ka nyaru, kuri Rusizi, ku Gisenyi mu makoro no ku yindi mipaka y'u Rwanda, nahise mo kunyura iwacu mu nkengero z'i kiyaga cya Kivu, aho nari nzi kurusha indi mipaka y'igihugu. Mpageze havuzwe ko Burugumesitiri ashakisha abanyeshuri bavuye muri Kaminuza ngo kubera ko batera umwuka mubi mu baturage. Nakodesheje ubwato ninjoro bungeza k u kirwa cya Ijwi mfata ubundi bungeza ahitwa Karehe, hanyuma mfata ikamyo ingeza Bukavu. Tugeze Bukavu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe impunzi ( HCR ) ryashatse kutuvanga n'impunzi z' Abahutu b'Abarundi zabaga mu nkambi y'impunzi ya Bukavu, tubabwira ko bidashoboka. Nyuma nafashe icyemezo cyo kujya Bujumbura, mfata ikamyo tunyura ahitwa Kamanyol a. Tugeze Bujumbura HCR yaratwakiriye, baducumbikira mu iseminari nkuru. Nahasanze abandi banyeshuri benshi twiganaga i Butare. Abarundi batubajije icyo dushaka gukora tubabwira ko dushaka gukomeza amashuli. Badushyize muri Kaminuza y'i Burundi dukomeza kwiga. Ndangije nafashijwe na Padiri Voisin mbona buruse ya Oeuvres St. Justin yo kujya mu Busuwisi kwiga muri Kaminuza ya Fribourg (Université de Fribourg-Suisse). Narangije yo muri 1978 nimenyereza umwuga umwaka umwe i Geneva, nyuma nimukira Nairobi (Kenya) muri 1979, ariho navuye muri 1994 ngaruka mu Rwanda. Navuga ko muri 1973 ndi muri bake bagize amahirwe yo gushobora guhunga no gukomeza kwiga ngeze mu mahanga. Abenshi batashoboye guhunga bakaguma mu Rwanda bagize ubuzima butoroshye, hanyuma Jenoside irabamara. Abashoboye guhunga ariko ntibakomeze amashuri nabo abenshi bagize ubuzima butoroshye mu bihugu by'amahanga byabakiriye.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
109 20. Ubuhamya bwa Karera Justin Nitwa Karera Justin. Navutse 4/11/1950. Mvuka mu ntara y'amajyepfo mu karere ka Nyaruguru, mu murenge wa Cyahinda, mu Kagari n'Umudugudu Gasasa. Ntuye Ka cyiru mu mudugudu w'Ineza. Muri 1973 nigaga muri Kaminuza y' u Rwanda muri. Batwirukanye ngeze mu wa gatatu, ngiye kurangiza amashuri. Mbere ya 1973, umwuka ntiwari mubi cyane, uretse ko hari ibyabaye mbe re yaho muri 1963 za Gikongoro. Twarabikurikiranaga. Twari dufite icyizere ko bizarangira neza iyo haza ubuyobozi bwiza. Iyo batatwirukana twari gukomeza tukiga. Hari ni njoro twari turyamye. Bari baragiye bakora amabarura aho abanyeshuri b' Abatutsi bacumbitse. Bakamenya ngo hano hab a Umututsi, hano haba Umuhutu. Baje ari mu ijoro turyam ye. Nabanaga n'umuntu wi twa Karemera, yari umukinnyi, y umvise baje akubita idirishya ariruka nanjye ndamukurikira. Bagendaga bareba aho umuntu w' Umututsi wese aba ; Uwo basanze yasinziriye bakamukubita bakamugira intere. Noneho turahunga tujya gushaka aho twihisha, mu myobo, n'ahandi. Bukeye nibwo natashye. Mu guhunga ntacyo umuntu yabashaga kujyana. Bukeye bw 'aho nibwo nafashe inzira ndataha. Naragiye ngeze iwacu mur i Nyaruguru, Papa yari umuntu wakurikiraga amakuru aravuga ati ubu umwana ni ukumushakira irindi shuri. Hanyuma rero angira inama ko najya i Burundi. Hari yo abantu b'inshuti zacu anshakira umu ntu wari uhazi aramperekeza. Nagiye nikorerye umufuka w'ibijumba, nsa n'umuntu ugiye ku isoko bambuza no kwambara inkweto. Ngenda nk'umuturage wese. Turagenda tugeze ku K anyaru, turambuk a tugera kuri iyo nshuti yacu y aje kunjyana angeza i Bujumbura. Hakurikiraho gushaka aho gucumbika n'ishuri. Nari ngeze mu wa gatatu ndagenda
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
110 ndarangiza. Nta yindi buruse nari mfite, HCR yari itaratwakira. Nakurikijeho gushaka akazi. Nabonye ako kwigisha. Nza gushaka uko nabona buruse ngo nibura nzabone impamyabumenyi yigiye hejuru, nza no kujya kwiga h anze, kuko HCR yari ya duhaye buruse. Ndagenda ndiga mbona impamyabushobozi y'icyicirro cya kabiri licence yo muri Togo. Ubwenge sinari mbubuze nari mbuzi. Nshaka no kwiga ngo nzagere hejuru, ariko HCR iti hagar ikira aho ngaho, genda ujye gukora akazi, tuzakomeza dufashe n'abandi bataragera aho ugeze. Ngaruka i Burundi. Nari nzi ko nziga nkaba nk'umushakashatsi. Nje rero nsanga hari ishami ry'ubuhinzi nyijyamo muri 1977, ndangiza ndi ingénieur agronome. Nibyo nagiye gukora rero ubuzima bwanjye bwose. Nagarutse mu Rwanda mu 2012.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
111 21. Ubuhamya bwa Kayibanda Emmanuel Nitwa Kayiban da Emmanuel. Mvuka mu Karere ka Nyanza, mu murenge wa Mukingo. Icyo gihe hitwaga muri Komini Murama. Mu 1973, nigaga muri Kaminuza y'u Rwanda mu buganga. Ubu ntuye ku Kicukiro. Ndi dogiteri mu buganga, nize by'umwihariko kubaga ( Docteur en Médecine, spécialisati on ya chirurgie ). I Butare twari dusanzwe tubanye neza bisanzwe. Ariko hari utuntu tugaragaza amakimbirane. Nk'igihe cyo kubatiza abany eshuri binjira wasangaga hari ubugome bukorerwa bamwe k andi bikorwa n'abantu bamwe, atari ukuvuga ngo uriya muntu ni umugome gusa. Babatizaga abakobwa bakabamenaho amazi arimo urusenda. Ntabwo byabakorerwaga bose, byakorerwaga bamwe. Mu mashuri yisumbuye nta kibazo cyihariye nagize, kereka ko wabonaga kwemerera Abatutsi gutsinda bitarabaga by oroshye. Jye nashakishirije mu isemin ari. Byatangiye hagati ya 14-15 Gashyantare 1973. Bari bamaze iminsi birukanye abo mu mashuri yisumbuye. Twumvaga ko batangiye kwirukana abanyeshuri za Kigali. Nari mvuye gukina umupira mu ma saa kumi n'imwe. Dusanga bamanitse urutonde rw 'abantu, avuga ngo Abatutsi bakurikira ntibazabe mu kigo ejo mu gi tondo. Byatumye abantu bumva bakonje, maze bigeze mu ma saa ine, twumva abantu batangiye kugonga babakubita. Nari ndi kumwe n'undi musore mugenzi wanjye w' Umututsi duhungira mu byumba tujya kwihisha. Twumvaga biri burangire, tukibwira ko ari urugomo rusan zwe, ariko rufitanye isano n'ibyo bari banditse. Twumvaga ko bizagira uburyo bikorwamo natwe tukagira igihe cyo kwitegura no kugenda. Kuko nka njye sinari ndi ku rutonde. Turatangira twumva bakubise abantu, natwe tujya mu cyumba turafunga tuzimya amatara. Bakajya baza bagakomanga. Nko mu ma saa munani n'igice nibwo byagenze buhoro. Ukajya wumva nk'umuntu umwe aratatse. Noneho bigeze mu ma saa kumi, twumva ko nituguma aho baza kutwica.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
112 Ni uko tunyura mu idiri shya, kuko Kaminuza yari hafi y'ishyamba “arboretum ” turasimbuka duhita duhinguka mu ri iryo shyamba. Kuko uko amacumbi yari yubatse, hari amadirishya yarebanaga. Bagenzi bacu batubonye dusimbutse, nabo bagira akanyabugabo barasimbuka. Batwirutse inyuma rero tugira ngo ni abadukurikiye bagiye kutwica. Ubwoba buragatsindwa, b watumye tugira imbarag a turiruka cyane kuburyo batabashije kudushyikira kandi baragendaga baduhamagara baduhumuriza. Ariko nta wabyumvaga nyine twarirukaga gusa. Ubwo twaragiye turazamuka, tujya kuri paruwasi, tujya mu gipadiri. Kwa padiri niho hari ubuhungiro. Twagezeyo batar i babyuka, nyuma baza kubyuka basanga twicaye inyuma y'inzu zabo. Batubaza ikitugenza n'uko byagenze, turababwira. Tubasaba kutugeza aho twahungira. Twagiy e mu bapadiri b'abasereziyani. Twari bane ubwo. Njye nari mfite mugenzi wan jye w' Umuhutu, wabaga mu m ujyi, yatahaga mu rugo. Ni uko ndareba ndavuga nti uwanyura iwabo wenda yamfasha, akanzanira utuntu tumwe na tumwe nari nkeneye twari twasigaye muri Kaminuza. Njyayo, hari mu gitondo batarabyuka. Mubwira ko batwirukanye, mubaza niba yagira icyo yanzanira mu biri mu cyumba, kuko we ntacyo bashoboraga kumutwara. Ni uko muha urufunguzo rw'icyumba. Yaje kunzanira ivarisi. Buracya nko mu ma saa yine, baratubwira ngo mu mujyi nta kintu gihari. Ndibuka ko namanutse, icyo gihe bari batuye hariya haruguru ya stade. Ise yari umuyobozi wa Banki y'Ubucuruzi ( BCR ). Tujya mu mujyi kureba ishusho y'ikiza gukurikiraho. Mu mujyi hari hacecetse cyane wabonaga nta bantu bagenda. Sinibuka undi muhungu twari kumwe, nuko ngaruka mu rugo. Hanyuma nimugoroba ngira amahirwe anzani ra ivarisi. Iwacu hari i Nyanza ariko kujyayo umuntu yikoreye ivarisi kwari ukuba umuntu yikururira ibibazo. Ku mugoroba haza uwari minisitiri Makuza, yavugaga ko agiye i Kigali. Bari inshuti. Baramwinginga ngo angeze i Nyanza. Turagenda. Ubwo navuye i Bu tare nka saa moya n'igice ngera i Nyanza saa mbiri. Nafashe utuntu dukeya nari mfite ni uko ntaha iwacu. Ubwo hari hasigaye kumenya ikigiye gukur ikiraho. Ubwo twari twamenye abakubiswe, abagiye mu bitaro, ahasigaye hari ukumenya uko abantu bahunga nta kindi. Nta yandi mahitamo yari ahari, kuko byari byaratangiriye mu
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
113 mashuri yisumbuye, bimaze kugera mu bako zi, byatugezeho muri Kaminuza, nta kindi cyari gisigaye. Washoboraga guhitamo kujya mu rugo ugapfirayo cyangwa ugashaka uko uhunga. Hari umuntu w'inshuti yanjye wari utuye i Nyumba hafi ya Nyakibanda. Yambereye umuvandimwe pe! Nta telefoni yabagaho, ubwo twa bonanye bukeye mu gitondo bamaze kutwirukana, arambwira ati ngiye mu rugo gushaka uko tuzahunga, ntabwo nzagusiga. Ni ko byagenze. Batwirukanye k u wa 15 Gashyantare 1973. Navuye iwacu mpunga ku wa 28 Werurwe. Namaze mu rugo hafi ukwezi n'igice. Ubwo yajyaga aza i Nyanza akantumaho mukuru wanjye w'umutayeri akamubwira aho bigeze, kugeza ubwo yabonye inzira, noneho araza arambwira ati tuzahurire i B utare. Abantu bari baramaze guhungirayo. Twumva inkuru y'uko abandi bagezeyo babahaye amashuri. Ni uko buracya turagenda. Ubwo iwacu ku musozi nta cyari cyakahagera. Twumva za Ndiza bari kwica ariko i wacu nta byari bihari. Nuko ngera i Butare turahura ari ko mu ma saa cyenda gutyo, tujya mu kabari twica inyota dufata n'icyo kurya. Nko mu ma saa kumi n'imwe, niko bari bapanze. Hari bamwe batari babashije gutwara impamyabumenyi zabo, ariko njye nari nagize Imana nari mfite impamyabumenyi yanjye, zari muri Kaminuza mu bunyamabanga. Witwazaga ipantalo imwe n'urupapuro uvuga uti ningira Imana ndarwambukana ningira ibyago bararuca. Turagenda tugera i Kansi, turakomeza tugera hafi yo ku Kanyaru. Hari mwene wabo wari uhatuye. Ni uko tujya yo. Twageze yo bwije nko mu ma saa tatu. Baratwakira, baratugaburira turaryama. Bujya gucya nko mu ma saa kumi, turamanuka. Mu minota nka 20 cyangwa 30 twari tugeze ku Kanyaru. Nuko baratwambutsa. Twambuka Akanyaru tuvogera. Kuko bari bahaturiye bari bahazi, ntabwo t wanyuze mu rufunzo rwinshi. Baratwambutsa bati mugeze i Burundi nta kundi. Twumvaga dukize, igisigaye ari icyerekezo cya Ngozi. Turagenda, kugenda rero ahantu utazi, twagiye twurira imisozi, hashize nk'amasaha abiri tubona turimo turagana ku Kanyaru, icya kora turavuga ngo ntabwo turi bwambuke ibyo aribyo byose kuko hari amazi. Ni uko duhura n'umuturage turamubaza tuti “ ese inzira igana i Ngozi ni
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
114 iyihe? ” Aratubwira ati “ ni muze mbereke ”. Bashobora kuba bari baramuhaye inshingano zo kuyobora abantu. Yaratujyanye atugeza kuri komini yaho, kwa musitanteri. Baratwakira baradufasha. Twaraye aho ngaho buracya tujya i Ngozi. Badushakira imodoka tujya i Bujumbura. Navuye ino ndi mu mwaka wa kabiri w'ubuganga ; Tugeze i Bujumbura hari mu kwezi kwa kane. Tugezeyo dusanga ishami ry'ubuganga barigishwa n' Abafaransa. Bati ntabwo twabaha ibyangombwa byo mu wa kabiri. Bati mujye mu wa mbere. Badusubiza mu mwaka wa mbere. Icyo gihe abafaransa bahaga buruse abanyeshuri bose bo mu buganga, waba umurundi utaba umurundi. Ariko noneho baravuga bati buruse ntabwo zihagije, abantu ni benshi. Noneho bazitanga bakurikije amanota. Ngira Imana nanjye baramfata. Ariko hagati aho Habyarimana amaze gukora kudeta narahungutse. Nabaye muri bake bafashe icyemezo cyo kugaruka. Ni uko ndagaruka. Nari mfite abantu b'inshuti zanjye ndababwira nti ndagiye. Bati nta kundi. Bamwe barabyemera abandi barabyanga, ariko icyemezo kiba icyanjye. Ni uko mu basore b'abaforoderi bazaga guforoda i Bujumbura ba hariya muri za Gisagara. Abo basore dupanga ko tuzaz ana bagarutse. Twahuriye i Ngozi, twambukana akanyaru nko mu ma sa a kumi n'imwe n'igice, nta bi ntu nari mfite rwose. Turaza, n dara iwabo w'abo basore. Buracya turaza tugera i Butare Icyo gihe ndumva narabonye imod oka imvana i Gisagara inzana i Butare. Tugeze i Butare tumenya ko hari abasore bari baje mbere yacu babasubije muri Kaminuza. Noneho njya kuri Kaminuza kureba ko bansubizamo nanjye. Umunyamabanga wa Kaminuza ati koko hari babiri bari baje turabakira ariko ntabwo aritwe tukibikora. Ubu basigaye ba jya kwiyandikisha muri minisiteri. Nari mfite mukuru wanjye wakoraga i Kigali muri Minisiteri y'Ubuhinzi ( MINAGRI ), nari nzi aho atuye. Nari nageze i Butare mu ma saa yine. Ntega imodoka ijya i Kigali, kuko nari nzi aho njya ntabwo byangoraga. Yari gahund a yateguwe ko abantu bahungutse babanza kunyura i Kigali, bakaguha ibibazo. Bagakora inyandiko mvugo. Bakubaza, “ese wahunze iki? Wanyuze he, wagarutse ute? Ugaruwe n'iki? ” Warangiza ukayisinya. Hanyuma bati noneho ni ukujya kwimenyekanisha kwa P erefe. Perefegitiura y'iwacu yari Gitarama.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
115 Ndarara buracya njya i Gitarama kureba Perefe i Gitarama kubazwa. Bambaza uko nahunze, icyo nahunze, b ati” ese ugaruwe n'iki? ” Nti “mu g ihugu hari amahoro nje gushaka ishuri ngakomeza nkiga ”. Bati “ese ni utaribona bizagenda bite? ” Nti “nintaribona nzashaka akazi, narangijre amashuri yisumbuye, n'umwaka umwe wa Kaminuza ntabwo nabura icyo nkora ”. Barambaza bati “ese ntabwo uzongera guhunga? ” Nti “ntabwo n zongera guhunga ”. Ubwo dusinya inyandiko mvugo. Bati rero subira iwanyu muri komini tuzagutumaho. Ubwo nyine nabaga numvise iyo byerekeza. Naragiye njya iwacu, u musaza yari akiriho icyo gihe. Ndagenda ndababwira nta guhisha kundi nti njyewe ndaje nicare aha mb e umuhinzi mworozi. Iby'amashuri twabonaga birangiye, ndetse n'akazi bidakunda kuko uko bakwimye ishuri n'akazi niko batazakaguha. Ubwo njye nari nafashe icyemezo ko nongera ngahunga. Bwaracyeye mu gitondo ndahafata ndahunga. Umusaza byari k umubabaza cyane ntabwo namusezeyeho. Nari mfite umus ore w'inshuti yanjye wigaga mw'Ishuri Nderabarezi ry'Igihugu IPN w' Umuhutu. Ndagenda n'i Butare, nyura kuri uwo muhungu. Arambwira ati “hari ibaruwa yavuye i Bujumbura ”, kuko niwe wari uf ite aderesi yanjye mu Rwanda. Bagenzi banjye bari basigaye i Burundi bari bazi ko ari inshuti yanjye. Twari twariganye. Navuye i Butare ndaza ndara i Kigali amajoro abiri. Ndagenda n'i Gitarama nyuma ndara iwacu. Mbese namaze amajoro atatu cya ngwa ane. Aho tw ari twarambukiye noneho hari harabaye heza. Njya gushaka ba bahungu banyambukije ubushize b'i Gisagara. Nababwiye ko hari ibintu byanjye nibagiriwe i Ngozi barongera bamfasha kwambuka. Nsubira i Bujumbura njya kureba ibyo bambwiraga. Nasanze ndi mu banyarwanda babiri bahawe buruse y'Abafaransa yo kwiga ubuganga. Nza kubo na buruse ya HCR nkomereza i Dak ar. Ubuzima burakomeza kugeza igihe nahungukiye mu 1994.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
116 22. Ubuhamya bwa Rugwizangoga Eug ène Nitwa Rugwizangoga Eug ène. Navutse mu 1951, mvukira muri Komini Gikoro, ubu ni i Musha, Rwamagana. Ubu ntuye i Nyarutarama. Kwirukana abanyeshuri byasanze niga muri Kaminuza y'u Rwanda. Ariko nari nabanje kwiga muri Koleji St Andr é i Nyamirambo. Imyaka nahabaye ibyo bintu nta byari bihari. Ariko twinjiyeyo hashize nk'umwaka habaye ibintu nk'ibyo bibi, ndetse byakurikiraga ziriya mvururu za 1963 aho bavugaga ngo Inyenzi zari zateye, noneho muri Koleji St Andre abanyeshuri baho birukanis hije abana bamwe baho bavuga ngo bashobora kuba hari aho bahuriye n' Abatutsi. N'abana bo kwa Bwana kweri barab irukanye. Ndetse aho nigaga mu mwaka wa karindwi (7 ème pr éparatoire ) umupadiri mukuru yari yatubwiye ati iriya Koleji St Andre mwayir etse, none na mwe mwazagerayo mukanyura muri biriya bibazo ? Tuhageze hari hakirimo umwuka mubi gato ariko abapadiri bari babyitwayemo neza. Njye ndibuka hari abanyeshuri twiganaga bashatse kubyutsa utuntu mu mwaka wa gatanu n'uwa gatandatu ( 5ème-6ème Latine ) ariko abapadiri babyitwaramo neza. Muri mwaka wa gatatu n'uwa kane hari umwuka muzima, ntabwo byari bikomeye. Kuri Kaminuza, navuga ko n'ubwo bitari cyane, ariko njy e ubwanjye byambaye ho umunsi wa mbere ninjiramo. Ku munsi wa mbere ninjra muri Kaminuza ya Butare, hari icyo bitaga kunyuzura abaruru. Noneho ndibwira nti ibyiza, ahari ni uko nagerayo nimugoroba wenda nasanga byagabanutse. Nkora uko nshoboye njya mu bantu bo mu miryango yac u i Butare. Nimugoroba ndamanuka njya kuri kaminuza. Mu gitondo, nakorewe ihohoter wa. Hari umugabo n tibuka izina rye yarankandagiye ngira ngo ni ibyago. Abigize ubwa kabiri ndamubaza ngo “ko unkandagira ?” Arambaza ati “ese waje gukora iki hano? ” Ndamusubiza nti “nabonye ubuganga ”. Arambwira ngo “ntabwo wibeshye, ubu ntabwo waba uri nk'umu Dinka cyangwa umu Nuer ukwiye gutaha muri Sudani? ” Naracecetse, ndamukwepa njya hirya. Noneho njya gushaka mu nkoranyamagambo igisobanuro cya Dinka, Nuer, nsanga ni abantu birabura cyane, barebare. Ndavuga nti wa mugabo ni hariya yari yampangiye. Nza kongera
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
117 kumubona. Yari imbe re ho imyaka ibiri mw'ishami ry'ubuganga. Kuva icyo gihe nagiye mugendera kure. Uwo mugabo yarangije ubuganga ariko njya numva ko afunze kubera ko muri 1994 yakoze Jenoside. I Butare, mu mwaka wa mbere w'ubuganga, uwa kabiri, nta kintu kidasanzwe nabonaga. Ariko 1972 ijya kurangira, hatangiye k ujya haza utuntu duke ariko bitari bizima. Ndibuka twajyaga tugira iminsi mikuru, tukagira imigoroba yo kubyina. Ndibuka ko bigeze gufunga abantu, bagenzi bacu bavuga ngo bashatse kuroga Nsanzimana Sylv estre wari Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ( Recteur ). Hari umukobwa witwa Agn ès bafunze. Ngo bashatse kuroga Nsanzimana, bamara mo nk'amezi abiri muri gereza y'i Butare. Hanyuma twumva ngo mu ma seminari amwe n'amwe ngo hari ibintu byahabaye, ariko ibyo ni 1972 ijya kurangira. Naho i Butare kuri kaminuza byakomeye mu 1973. Ariko nabwo wagira ngo ni ibintu bimeze nk'umuyaga ariko bizagera aho bigashira. Hari abantu muri Kaminuza bamwe wabonaga basa n'aho aribo babiri inyuma. Hari abahungu wasangaga bafite ibintu by'urwango, abandi bakabavugisha ariko byabon etse igihe bakoraga ibyo bita kubatiza, ukabona barahohotera cyane abakobwa b' Abatutsi kazi. Hari umudamu umwe nzi, umunsi batubatiza bamusutsemo urusenda rwari mu icupa. Ndibuka bafunguye ipantalo ye bafata urusenda barumusuka mu myanya ye y'ibanga. Hari n 'ibindi bakoraga byari ibyo gusembura umuntu. Barazaga bakazenguruka umuntu bakamutuka cyane, kugira ngo barebe ko ahari byatera ibintu by'intamabara ariko tukifata. Bihera mu kwa mbere bigeze mu kwa kabiri bira komera. Ntabwo nabwo twabyibazaga. Muk uru w anjye baramubwiraga ngo n asohore ururimi arigate ku izuru rye. Iyo ntabwo ari ukubatiza ni ikindi. Ibyo narabibonye babikora kuri mukuru wanjye. Habaye ibintu bikomeye mu mpera za 1972. Tujya kurangiza umwaka hari abantu batagarutse mu m insi y'ubunani 1972, kubera gutinya ibyo babonaga. Twaragarutse tuvuye mu biruhuko bya Noheli ukabona hari abadahar i! Twabyumvise ari uko natwe bitubayeho. Bari barebye kure. Mu kwa mbere umwuka mubi wa razamutse. Abo bakoraga
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
118 inama bitaga ngo ni “ armée de salut ”. Bari bake. Ariko abantu bake bashobora kudobya ibintu, harimo n'imibereho n'imibanire. Umunsi batwirukana, twebwe mu ishuri ryacu, twari twakoze inama yo gutumiza ibitabo. Ku ishuri nta somero r yari rihari rihagije. Noneho baratubwira ngo dukore inama dukore urutonde. Twayikoze nta kibazo dufite rwose. Tumanutse tuvuye i Mamba na bagenzi banjye, dusanga banditse amazina yacu ku kibaho. Nigaga kuri kaminuza njyewe na mukuru wanjye. Njye ndi Rugwiza ngoga Eugen e, mukuru wanjye ni Rugwizangoga Alphonse. Bagiye kw andika, bandika Rugwizangogas, nko kuvuga ba Rugwizangoga bombi. Tukabaza abahungu b'inshuti zacu tuti “ ibi ni ibiki? ” Nabo bikabayobera. Bati “ ibi ni abasazi babyanditse, nimubireke, ni mubareke! ” Tuza kurya nimugoroba. Noneho tubiganira n'inshuti, “ ibi ni ibiki ? ” Bati “ ni abantu b'abasazi nimubareke birarangira ”. Tukibaza bikatuyobera. Bamwe bati “ ariko mwaje tukajya mu mujyi kwifatira i kirahure tukazagaruka ejo niba nta gihindutse? ” Abandi bati “ nimuze dutahe dore batwandikiye ngo dutahe ”. Tukavuga, ningenda mu rugo baranseka, bamwe tuti nitugera mu rugo baradus eka ntaho tujya. Ndetse hari na filimi uwo munsi kuri Kaminuza, uyijyamo n ta kibazo. Dusohotsemo wenda nk'iminota icumi cyangwa 15 kwa kundi abantu basohoka, twumva ikintu kimeze nk'amafi limbi y' ikimenyetso. Noneho baza mu byumba bakubita ku byumba ngo birukane abantu. Nabanaga n'umugabo witwaga Ruzibiza ariko yitabye Imana, nawe yigaga ubuganga. Yari uwo mu muryango wa Shamukiga akagira ibyago akitwa Ruzibiza. Icyo nicyo twari tugiye kuzira rero mu cyumba cyacu. Haje abantu barakubita! Twumva urugi rugiye kutugwaho. Umwe muri bo, yaravugaga, ati mu cyumba harimo iki ntu cyiti ranwa n'igikomangoma. Hariho umuntu witwa Ruzibiza wavaga inda imwe na ba Rudahigwa, wabaga kwa Gicanda, wari umutaximani. Yari umuntu woroheje rwose. Bashakaga kumena icyumba kuko habagamo umuntu witiranwa n'igikomangoma. Amahirwe yacu, twari dufite club y'icyongereza. Njyewe nari umuyobozi wayo. Umunyamabanga wayo yari Bizimungu Pasteur. Twavuye muri sinema dukomeza mu cyumba cye, tugira ngo dushake insangayamatsiko z'ibiganiro kuko twahuraga buri minsi 15.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
119 Noneho tugiye mu cyumba cye kuko niwe wari ufi te ibitabo, turimo kwibaza ngo “ tuzatumira nde? Uzavuga uwo munsi ni nde? Tuzavuga ku ki ?” Ibyo bintu byatangiye ndi mu cyumba cy a Bizimungu. Ibyumba byari byegeranye. Ati injira ufunge uzimye itara nta kundi. Ubwo abo ngabo barakubita, barakubita. Pasteur ati: “ Yewe we, muhageze mutinze ariko ” Bati “ bite se? ” Ati “ Iyo mubona Ruzibiza na ya maguru ye na Rugwizangoga, ukuntu biruka we! “ igitero kigenda gutyo. Ni uko yabajijishije baragenda. Bikomeza gutyo, baza akajya ababeshya ati n'igihe baviriye aha ngaha! Bagarutse nka gatatu. Byari biteye ubwoba! Hari hakonje gatoya, njye nari ndwaye inkorora, noneho tugasanga nibaza bari bunyumve nkorora. Icyo twakoze ni uko iyo bazaga Ruzibiza yanzingiraga mu igodora, noneho akaryama hejuru kugira ngo urusaku rudasohoka. Biba gutyo, twaje kuvamo mu ma saa kumi n'imwe za mu gitondo ari uko tumazwe ubwoba n'abandi tubonye baca mu madirishya. Twabonye umuntu asimbutse turamumenya. Ni Dr Kayibanda. Tubonye asimbutse natwe tumusimbuka inyuma. Noneho uko yiruka agira ngo arakur ikiwe. Rya shyamba ry'epfo ace ngera mu bihuru ahantu, natwe mu kanya tuba turahageze ariko turamubura. Tukibaza tuti, “ ariko ko Kayibanda twamubonye aciye hehe? ” Kumbi twari tumuri hejuru aho yacengeye mu bihuru azi ko igitero cyamukurikiye. Amaze kwiteg ereza neza, ati “ sha, mbese ni mwebwe! ” Ni uko twavuye muri kaminuza. Hari abagize ibyago barakomereka, hari abakubiswe impiri mu mutwe barakomereka, uwitwa Dr Kagambirwa yakomeretse hejuru ntabwo bigaragara, Dr Rwabuhihi afite udukovu mu mutwe. Twamusa nze ahantu twari twahungiye. Ni abantu b'abazungu badufashi je baraduhisha, baduhisha mu mazu yabo. Twebwe ni umupadiri waduhishe na Kayibanda n'undi witwa Anastase na Ruzibiza uwo ng'uwo. Umuntu w'umupadiri aratubwira ati njyewe ntabwo nabahamana hano, ariko ajya mu modoka ye ajya gushakisha mu bazungu b'abanyeka nada ati mfite abanyes huri hano, ubishoboye abamfashe, n tabwo nabona aho mbashyira kuri paruwasi. Mu gitondo adushyira mu modoka, atujyana mu rugo rw'umunyekanada. Dusanga hari abandi banyeshuri benshi bahageze, twinjira muri iyo nzu tuguma aho ngaho. Twahamaze n'iminsi ibiri cyangwa itatu. Batwirukanye ari nko ku mataliki 12 z'ukwa kabiri.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
120 Bimaze gutuza umunsi ukurikiyeho twaribazaga tuti kuva i Butare ujya ahandi mu Rwanda ugomba kugira icyangombwa. Ntazo twari dufite. Tuza kujya kuri perefegitura. Baraduseka cyane, “ ngo murashaka icyangombwa, muturuka he? ” Umwe ati “ ndi umunya Cyangu gu ” undi ati “ Kibungo ”, bati “ ibyangombwa ? ” Kugira ngo ubone icyangombwa wagombaga kuba ufite ibyangombwa, indangamuntu. Nta muntu wagendanaga indangamuntu. Wabaga uyibitse mu cyumba ahantu. Ni ukuvuga ko muri iryo joro batwirukana nta wari witeguye ngo ashake ibyo byangombwa byose. Tugeze kuri Perefegitura badutera utwatsi. Bati “ muratinyuka gusaba ibyangombwa? Ishaje se irihe? Irangamuntu iri hehe? ” Batwirukana gutyo nk'uwirukana imbwa! Ibyo abayobozi babikora bazi ibirimo kubera i Butare! Ntibyari byoroshye kwambuka Nyabarongo udafite icyangombwa. Kuri Nyabarongo hari kasho bashyir amo abantu batujuje ibyangombwa, b aba baratwirukanye dusubira mu kig o cy'abazungu turibaza ngo “ ubu se turabigenza dute? Ntabwo tuzahama mu cyumba cy'uyu muzungu twihishemo! ” Ikindi kandi abo banyeshuri batwirukanye bari bafashe imodoka za Kaminuza bazenguruka mu ngo z'abazungu badushaka mo. Barahaje bati turabona ibyondo ku ibaraza, umuzungu aravuga ngo ejo nari mfite ibirori hano iwanjye, tubarebera mu byumba tubabona neza, bari bitwaje impiri! Umuzungu ati nta bantu mfite aha ngaha kandi twari muri mirongo. Tukibaza tuti “ tuzahama muri iyi nzu kugeza ryari? ” Abo bazungu bageze aho bati “ noneho ubishaka, atubwire aho ashaka kujya tubaj yane ”. Hari abagiye ku mupaka w' Akanyaru, hari abagiye za Cyangugu. Abandi bati abashaka gutaha iwabo Kigali, Buganza, baze. Njye na mukuru wanjye tuti reka tubanze tugerageze kureba uko twagera i Kigali. Umuzungu wo muri Kanada ati ntacyo njyewe nzabatwara. Adushyira mu modoka n'umugab o witwa Africa Philbert n'uwaje kuba umugore we, Marie Jeanne, n'umuko bwa wa za Rwamagana ntibuka izi na rye, n'undi mugabo witwa Kayitare Celestin na Musoni waje gupfa.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
121 Yari imodoka yashobora gutwara abantu benshi. Tugenda twibaza tuti “ turabigenza dute ku kiraro cya Nyabarongo? ” Africa Philbert aturangira ahantu bambuka umugezi, batanyuze kuri iyo bariyeri. Twiyemeza kunyura muri ako kayira k'ikinyarwanda tukambuka um ugezi noneho umuzungu akomezanya n'abo bakobwa babiri. Kuko byagaragaraga nk'aho ari umuzungu ugiye i Kigali n'abakobwa babiri. Uwitwa Musoni waje gupfa yari yavunitse igufa ry'akaguru atabasha kugenda. Twemeza ko aguma mu modoka noneho bagera kuri Nyabaro ngo, bakavuga ko ari umuboyi wabo. Imana ikora ibyayo habaye igitangaza kuri uwo munsi, umuzungu turamureka, aramanuka. Mu gihe tugishakisha utwo tuyira twa Nyabarongo, mbona hirya imodoka isa n 'iy'iwacu irimo kuza ndayimenya, n ti “ ko mbona iriya modoka isa n'iya Papa ? ” Tuguma ku muhanda. Mbona niwe. Nawe aratubona. Ati nari nje i Butare, baratubwiye ngo “ mwarapfuye, mwarakomeretse, ntituzi niba muba mu bitaro ”, ati “ none ibi ni ibiki ? ” Turamubwira tuti “ iriya modoka ubona ku kiraro, ni iy'um uzungu utuzanye ”. Ati “ nonese t urabigira dute? njyewe nabwiye bariya basirikare ko ngiye gushaka imyumbati i Musambira, kuhabacisha biraba intambara ”. Twicaye ku musozi nk'amasaha atatu, arapima, ati turashaka ukuntu tugenza bariya bapolisi nta kundi. Ati mwebwe mwicare inyuma. Ubwo nicayemo na mukuru wanjye, na Kayitare, n'undi muntu wo mu muryango wari wamuherekeje. Turamanuka, tuhageze we yahise ayipa rika avamo arababwira ati “ ibintu bimeze nabi imyumbati yarabuze nta kigenda. I Musambira nta kigenda! ” Abapolisi bati “ ibintu bimeze nabi rwose izuba ryaravuye ”. Bafungura bariyeri. Ntibatubajije ibyangombwa by'inzira, yarabaganirije tubona turambutse. Ng'uko ukuntu twavuye i Butare. Hari ku wa gatandatu. Ni uko dutaha i Nyamirambo. Ku wa mbere mu gitondo, Papa ajya ku kazi. Hashize umwanya tubona aragaruts e. Ngira ngo hari ikintu yibagi riwe m u rugo. Araza ati ni muze mwicare twiganirire. Tuti “ bite se ? ” Ati “ nsanze nanjye banyanditse ku rugi ”. Nawe ubwo akazi ke kahagaze uwo munsi. Yageze yo ngo baramubwira ngo ca mu biro bya Tadeyo bakubwire. Tadeyo uwo niwe wari ushinzwe ubuyobozi. Agezeyo baramubwira bati rwose muzehe mutubabarire akazi kanyu karangiye. Uwo mwa nya bamusaba gutanga imfunguzo, yari Diregiteri muri icyo kigo, yari ikompanyi yigenga.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
122 Mu bigo bya Leta ntabwo uwo mwaka birukanye, ahubwo batanze itegeko ryo kwirukana mu bigo byigenga. Ubwo twarirukanywe twicara mu rugo tugeze aho tukajya tubura icyo dukora. Abantu benshi bagiye bahunga ukumva ngo naka yahunze, naka yahunze, bagiye Burundi, bagiye Kongo bagiye Uganda. Abantu benshi baragiye. Ab'inkwakuzi bagiye bagenda vuba cyane. Twe twabanje gushidikanya. Twari twarahunze mur i 1962-1963, duhungira i Burundi. Noneho tukibaza, ” ese umuntu a giye gusubira mu buhungiro ? Bwa buzima bw' i Burundi twajyaga dutora umurongo tugiye gusaba ipo sho burongeye? ese uwagerageza inzira za Uganda kugira ngo duhindure? ” Twumvaga twibaza niba tuzasubira i Burundi, kubera ukuntu twahahungabaniye mu myaka yabanje, ariko kandi tukumva ngo abahageze batangiy e kwiga. Noneho dutangira gushaka amayeri yo kujya yo. Hari mu ntangiriro z'ukwa kane. i Kigali haba umukwabu wo kuyivanamo abashomeri. Sinibuka neza amataliki ariko bishobora kuba hari amatariki atatu cyangwa ane y'ukwezi kwa kane. Twabyukijwe n'abasoda mu ma saa kumi n'imwe za mu gitondo. Twumva barakomanze. Dufunguye tubona ni um upolisi n'imbunda na bayoneti, n go ni mubyuke mujye imbere y'inzu muhagarareyo. Turabyuka turaza turahagarara. Bati mufate ibyangombwa byanyu! Njye nta cyangombwa nari mfite bya ri byarasigaye ku ishuri. Badupanga aho ngaho. Muri ako kanya, tubona noneho amakamyo aje kudutwara. Yamanukaga i Nyamirambo umuhanda wose agenda atoragura abantu imbere ya buri rugo. Baraza badupanga kuri gereza ya 1930. Byageze mu ma saa tanu tumaze kuba benshi cyane. Byageze n'aho ikamyo z'abasirikare zabaye nke bajya gufata iz'abacuruzi bo mu mujyi. Tukareba tuti ubu turi mu biki? Twari tuzi ko bagiye kugenzurira ku kibuga cya 1930, ariko noneho tukabona bongeye batwurije amamodoka. Tukibaza n go ese ubu noneho batujyanye hehe? Hari ahantu abasoda bigiraga kurasa hariya i Mburabuturo, abantu bakavuga ngo bagiye kubajyana i Mburabuturo, kubitorezaho kurasa. Noneho dutangira gusezeranaho twese. Ikamyo iza kudupakira tubona turenze i Gikondo, turenze Kicukiro, noneho tubona batujyanye i Nyamata. Batujyana ahantu bita i Maranyu ndo. Ba bantu bose uko twari twese batujyana i Maranyundo; batugezayo, twari benshi bavuye mu bice
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
123 bitandukanye: Nya mirambo, Kabuye, Kicukiro na za Kabuga. Bavuga ko umukwabu wari watangiriye za Ruyenzi. Abasaza, abakecu ru, abagore, abagabo, abasore, inkumi twese. Umunsi wa mbere hari abakobwa benshi ariko Habyarimana yaraje nyuma ya saa sita mu ndege aravuga ngo abagore batahe. Ahubwo babuze imodoka zibatahana bamwe bararaye bagiye bukeye. Turibaza tuti amaherezo ni ayahe, baje kuturasa, kutwica, turakora iki hano? Amaherezo bukeye cyangwa bukeye bwaho sinibuka neza, batangira kureba u mwirondoro wa buri we se. Bari bafite ibitabo binini, p olice niyo yakoraga uwo mwirondoro. Non eho bakagufotora n'akantu k'akabaho, bakagufotora ureba imbere banditseho n'ingwa, bakaguhindukiza bagafotora barangiza bakayajyana i Kigali kuyahanagura. Ufite imyaka ingahe, wize amashuri yahe, wize he, ufite isambu? Ibibazo byinshi. Naje kuhamenyanira n 'abantu. Nahamenyaniye n'umusore w'i Rwamagana wari ku ishuri ry'abapolisi. Kwa kundi abasirikare baba bigizayo abantu bakubita imikandara, haje kuza umusore wari ku ishuri rya gisirikare aza yigizayo abantu angezeho ati “sha wowe uri uwahe ?” Nti “ndi uw'i Nyamirambo ”. Ati “ntabwo uri umunya Musha? ntacyo upfana na Rweseka ?” Nti “uwo se si Marume? ni musaza wa mama ”. Ati “wazanye nande hano ? ” Nti “ndi kumwe na papa na barumuna banjye babiri ”. Ati “bari hehe se? ” Nti “ simbizi ”. Ati “ ni ukubashakisha. N tureba kiriya giti? Uko ubabona bose ubashyire hariya. Ndaza kuhanyura mu kanya ”. Nkomeza kubashaka nza guhura na Papa nti hari umuh ungu twahuye ngo iwabo ni i Musha ngo twari duturanye, sinzi ukuntu yamenye, yambwiye ngo mwese mbashyire h ariya. Aza kuza akangata kwa kundi kw'abasoda, akareba ko abandi batamubona. Yari yazanye za nyama bapfunyika mu bikombe. Ampa udupaki ati ngaho ha barumuna bawe uhe na Muzehe. Nayisaranganije nkoresheje akayiko ka kandi bavangisha isukari mu cyayi kuko ntitwari twenyine hari n'abandi bana bategereje. Umuntu namuhaga akayiko kamwe, yasigaramo nkongera ngatangira, u bwo hari ku mugoroba. Noneho mu gitondo wa mu polisi w'iwacu i Rwamagana yaraje arambwira ati nibagera muri anketi y'amashuri, uramenye ntuvuge ha handi wize! Urabona twari twiriwe kuri 1930, ngira ngo mu gitondo twari twanyagiwe muri ibyo byatsi bya Maranyund o, twari hanze mu gisambu. Noneho bangezeho kwa kundi twuzuyeho ibyondo, bati “ witwa nde ? ”, nkababwira, “ wize
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
124 he? ” Nti “ nize mu mashuri ab anza ”. Abapolisi bati “ urabeshya ”. Bakambaza mu gifaransa bati “ wize amashuri yisumbuye ” Nti “ muvuze ngo iki? Sinumvise ibyo muvuze ! ” Bati “ ese ntabwo wumva igifaransa? ” Nti “ nakumva gake ”. Nkajya mbabeshya gutyo. Baza kugeza aho banshyira ku ruhande. Ni uko nabakize. Iyo myirondoro bayidukozeho nk a gatatu. Noneho baza kugeza aho bareba mu ndangamuntu bakabona umuntu, bati wowe uri Umuhutu, kuki wemeye ko tugufunga? Murumuna wanjye unkurikira yari u mwalimu, yari afite agakarita k'akazi mu ishati. Bamugezeho aragasohora arakerekana. Bati “sha, wowe w igisha abana bacu? Jya ku ruhande hariya ”. Uwo mwanya bamupakira ikamyo bamugeza kuri Ste Famille. Bati “najye kutwigishiriza abana !”. Ni uko murumuna wanj ye bamutwaye nsigarana na Muzehe n'undi mwana umwe. Ubwo Abahutu bose baratashye, abagore n'abakobwa n'abandi babakorera nko kubigishiriza abana barataha. Basa n'aho babuze icyo bakoresha abantu. Abasigaye tuba turagabanutse, batuv ana mu bihuru batujyana ku kiriziya. Kiriziya bayivanamo intebe zose, noneho tukajya tuba mu kiri ziya twicayemo gusa. Ninjoro ntabwo batwemereraga gusohoka. Uwashakaga kwihagarika yabikoraga mu kiriziya. Ku manywa niho baduherekezaga hanze nabwo hariya hagaragara. Bafashe abantu bakeya, ku kantu kameze nk'agahuru bacukura akobo gato imbere ya kiriziy a. Iyo bariya basaza ba papa babajyanaga hariya, twarahindukiraga twese tukareba ku rundi ruhande. Naho ubundi byos e wabaga ubireba. Tukajya ku mpande mu rusengero kuko hagati habaga harabaye ikiziba. Ku manywa tukabyoza, tukabihanagura. Tuba aho ngaho dutyo. Ufite umuntu ukomeye w' i Kigali umuzi akaza akamu vugira akamutwara. Gutyo gutyo. Natwe twageze igihe haza umuntu w'inshuti wo mu muryango, yari atunze mubyara wacu, aratuvugira, tubona baraduhamagaye, ngo nimut ahe barabafunguye. Njyewe icyo gihe bash atse kungumisha aho ngaho. Kuko baravuze ngo utaha i Kigali ni ufite aho aba i Kigali. Ubwo rero bongera kugenzura. Bati “muzehe utuyehe, utuye kuri parcelle yawe? ” Ati “ntuye muri parcelle yanjye ”. Bati “ikwanditseho ?” Ati “inyanditseho! ” Bati “jya hariya ”. Bangezeho bati “wowe warengeje imy aka18. Urasub ira kwa so se? ” Ni Nsekarije wari uhari. Ati “rero wowe ni ukujya mu cyaro ukajya gushaka isambu ”. Muzehe ati “iyo sambu aramenya ayishaka he? ” Undi ati “niba yumva atabishaka niyisubiriremo. N iwemere uzajye
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
125 gushaka isambu mu giturage. Sinya niba ubyemera rero. U gende rero ntutinde i Kigali ” Nti “ndagiye rwose ”. Ng'uko uko twa havuye. Ngeze i Kigali, i Nyamirambo, nabanje kwiyuhagira, kuko nari maze iminsi myinshi ntabona amazi. Noneho nti ba bantu bandekuye baraza kureba niba nagiye gushaka isambu. Noneho njya kuri komini. Burugumesitiri twari tuziranye. Papa yari yambwiye ngo musabe nibura iminsi itatu, mubwire ko naniwe. Noneho burugumesitiri atinda kuza ku kazi, haza guca imodoka, umuhungu w'i Nyamirambo umwe arambona, ngo yari azi ko mfungiye i Nyamata. Akata ikorosi araza ati “wavuye i Nyamata ryari? ” Nti “nibwo nkigera mu rugo ”. Ati “ubu se urakora iki hano ?” Nti “nje gusaba burugumesitiri uruhusa rwo kumara iminsi itatu ”. Ati “warasaze. E jo nzajya i Goma. Urashaka kugenda? ” Nti “cyane! ” Burugumesitiri ndamureka. Uwo muhungu niwe wancikishije. Yangejeje ku Gisenyi turir uka. Twaciye mu mayira ntazi za Miyove ahitwa za Busasamana ninjoro. Twavuye i Kigali saa moya tugera ku Gisen yi mu m a sa kumi n'imwe za mu gitondo; Turambuka tugera kuri Goma tuhasanga abantu benshi cyane. HCR idufasha kugera i Burundi. Ngezeyo nasanze abavandimwe banjye barantanzeyo bamaze hafi icyumweru kuko njye natinze za Goma. Twiyandikisha muri HCR i Burun di tuza kubona buruse njya muri Senegal i, ni uko ubuzima burakomeza.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
126 23. Ubuha mya bwa Rusanganwa Fred eric Nitwa Rusanganwa Fred eric navutse ku italiki ya 24/10/1954. Navukiye Nyamagabe mu Bufundu. Muri 1959 baraduciye tujya kuba Rukumberi, mu Gihunya. Ntuye i Kibagabaga, Kimironko. Narize ngira impamyabushobozi ya A0 y'Imari ( Finance ) n'iya A1 mu gucunga amahoteli (gestion hôtelière ). Kwirukanwa byasanze niga muri Koleji y' i Kigali ( Collège Officiel de Kigali-COK). Mbere yo kwirukana Abatutsi ibikorwa by'ubushyamirane ntabwo byagaragaraga hagati y'amoko, ariko bigiye kwegereza icyo gihe nibwo hatangiye kuba amakimbirane. Muri 1972, imvururu z'i Burundi zibaye hatangiye kuza umwuka mubi, naho ubundi abanyeshuri bari babanye neza. Kuko njye nah ageze muri 1972. Nahize 1972-1973. Mbere yaho nta kintu kibi nabonaga. Iyo twavaga mu biruhuko iteka hazaga umwuka mubi, ukabona bitameze neza. Igihe cy'intambara y 'Abarundi muri 1972 hari abantu bahunze. Icyo gihe amaradiyo yaratukanaga, abaminisitiri ba minisiteri z'ububanyi n'amahanga bagatukan a, bagatongana, abana barabyumvaga. Mu kibuga cya Mburabuturo hagati niho twumviraga amakuru. Hari ikiradiyo bashyiraga mu kibuga. Ubwo rero amakuru yaba atangiye kuvuga, bakaduhamagara bakaza kuduhiga mu byumba. Ngo ni muze mwumve. Ngo bene wanyu i Burundi barimo barica abantu. Hanyuma rero induru zikavugira aho. Aho ni muri 1972. Iyo amakamyo atwaye izo mpunzi yanyuraga za Mburabuturo wabonaga abanyeshuri b'Abahutu bafite umujinya bakaza kuduhiga mu byumba aho turi. Noneho hari ibigo by'amashuri hirya no hino. Cyane cyane aho numvaga ni za Shyogwe. Abanyeshuri benshi bazaga kwiga muri Koleji ya COK ni abaporo. Nabo barigaga cyane kuko babaga bashaka kuza kuhiga kuko babaga bafite inarari bonye kuri bakuru baho bahize. I Shyogwe muri Gitarama niho hari ubuyobozi bwa Kayibanda. Nyuma y'uko Abarundi bahunga, ndetse no kumva abayobozi batukana ku maradiyo abanyeshuri b'i Shyogwe na Byimana batangiye kugira amahane cyane. Noneho birashoboka ko
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
127 habagaho gucengera mu bigo by'abanyeshuri abantu batumwe n'ubutegetsi bakaza gutera mu banyeshuri umwuka mubi. Bigenda bikura. Ndibuka mu ntangiriro za 1973 cyangwa mu mpera za 1972, njye hari umuntu wigeze kuza aranyegera, yakomokaga za Gikongoro iyo. Y ari umuntu w'umunyamahane. Araza arambwira ngo “ ese kuki udahunga ? ” Kandi icyo gihe nta muntu wari wagahunze, nta kimenyetso nabonaga. Arambwira ati: “ Tuzabakubita! ” Ntabwo nabyitayeho ngo mbihe agaciro. Ubwo rero bigeze mu kwa kabiri niho byacitse. Bagira batya rero bategura umunsi mukuru. Nk'uko nabivuze haruguru, i Mburabuturo hari ahantu hagati mu kibuga bashyiraga radio, bakabyina. Turabyina, rwose baratubyinish a. Ariko uko tubyina ni ukuturangaza; ku musozi wa Mburabuturo, hari abandi barimo bitegura bafite n'ibyuma. Hari abaturangaza, ariko hari n'abandi barimo bategura ibintu. Ibyo tubona ni ukubyina. Baratunaniza. Turabyina ye! Ubwo twari ducumbitse mu kigo cya Mburabuturo, habaga abat angiye uwa mbere n'uwa kabiri w'amashuri abanza, bari bafite aho barara. Abari mu wa gatanu bafite aho barara. Abarangije mu wa gatandatu nabo bafite ahantu habo. Naho ubwo twe turi mu kirori, ariko ubwo mu bakuru niho big iye gu cika. Ubwo rero hari abagiye baburira abantu bakuru bati ib intu bimeze nabi. Hari abaraye hanze. Ariko barara hanze twe tutabizi. Aho twameseraga bari bakuyemo ibyuma binini. Abakuru rero hari abari bababuriye b ajya kurara hanze. Ntabwo twe babashije kudu ha amakuru. Ntitwamenye ibyo aribyo. Bigeze nko mu gicuku, numva botine. Abasirikare bamaze kugera mu kigo. Bageze mu kigo gute? Ni ukuvuga ngo bya bindi byo hirya, bararwanye muri iryo joro. Abagumye baryamye batabimenye baratewe, noneho haba kurwana bag erageza kwirwanaho. Ariko twebwe turi mu gicuku, nti tuzi ibyabaye. Noneho umuzungu hari ukuntu yamenyesheje abo hanze ibyabaye. Abo basirikare rero bazaga byitwa ko baje guhosha, ariko kandi banabizi. Nibwo numvaga muri etaje ya mbere abantu bahita, b urind a bucya. Tubyutse mu gitondo dusanga abasirikare barahari. Aho bukereye baradusohora ariko badutegeka gusohoka twese tumanitse amaboko. Ngo hari abari bafite ibyuma. Ubwo twebwe turabona ibyo ku ruhande rwacu ntituramenya iby'ahandi. Turagiye, tugiye aho twariraga. Babanzaga kudusaka bakabona kuduherekeza kugeza tugeze aho twariraga. Tugiye kurya ariko tubona ko hari ibintu bidasanzwe. Noneho nibwo nabon ye umuntu nari nzi, wakomokaga ku
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
128 Gikongoro. Ijisho rye ryari ryatukuye. Naho ari muri ba bandi bara ye hanze, bahunze. Ubwo ngubwo bwa mbere abanyeshuri bose twari hamwe. Tugenda duhwihwisa, uko amakuru agenda amenyekana niko twagendaga twitandukanya. Mu gukwira kw'amakuru no kwitandukanya twaje kumenya ko abari babiteguye bari abakiga. Kuko nk'abanya Byumba nabo bari babizi gake, na Butare na za Kibungo. Ubwo rero uko iminsi igenda ishira, niko bitandukanya natwe no kudushyiraho iterabwoba. Abasirikare barahagumye, ariko iyo igihe cyageraga, banyuzagamo bakigirayo kugira ngo babone uko badukangisha. Bamwe baravuze bati nimuze tujye kwaka amafaranga yacu t wigendere, kuko ibintu bitari bimeze neza. Ndibuka ko nanjye hari amaf aranga nari mfite mu buyobozi aho ngaho. Tuzamutse baradutangira ntibyadukundira kuyafata. Ntabwo twayafashe. Njye nigaga mu mwaka wa gatanu. Ndibuka rimwe ndi muri etaje mu cyumba, nagiye kubona mbona igitero cy'abana bo mu wa kane baraza banyuzuraho baratangira barankubita. Ariko mu kunkubita bakagenda banyegereza n'ikirahure. Twari muri etaje ya mbere ndumva nta yindi etaje yari i hari. Noneho ikirahure kiba kiramenetse. Bariruka. Nanjye mboneraho manuka niruka njya hasi. Uko manuka niruka ndakomereka, mvirirana ku gatsinsino. Ariko ubwo bankubise, ishati yacitse mu bitugu. Ndamanuka ndahagarara nitegereza Mburabuturo ndayirebaaa! Nari ngeze mu gishanga ariko abari bankurikiye bisubiriye inyuma. Mbura icyo nkora. Ishati mu bitugu yashizeho, agatsinsino kakomeretse, ariko haracyashyushye ntacyo ndumva. Hari umuntu wari utuye hafi aho akaba afite umusore wo mu kigero cyanjye, ndagen da mutira ishati. Nako si ukumutira yampaye ishati. Mpita mpunga, sinasubira kurara mu kigo. Hari umuntu twari dufitanye amasano wari utuye hafi aho ; Njya gucumbika yo. Uko nahacumbitse ariko, hari abantu bazaga kuhanywera kuko hasaga n'ahari akabari. Uwo mugabo nari ncumbitseho yari Umuhutu ariko akaba atunze mwene wacu w' Umututsi kazi. Abazaga kuhanywera banapangaga gahunda zo kwirukana Abatutsi.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
129 Uwo mugabo rero araza aratubwira ngo ibi bintu rero ntabwo bizahagarara. Iwabo ni i Rutongo. Ariko amakuru yose yari ayafite, kuko nawe hari utunama yajyagamo. Aravuga ati “ ntabwo bizahagarara nushaka uzashake uko uhunga ”. Hari mu kwa kabiri, sinibuka am ataliki neza, ariko byari hafi nka 20/02/1973. Ubwo byabaye nk'i byoroha dusubira mu kigo. Haza Musenyeri mukuru w' Itorero ry'Abangilikani mu Rwanda (EER ), Sebununguri, n'umuvugizi w' Itorero Peresibiteriyeni mu Rwanda (EPR) witwa Utum abahutu, baraza bahagarara muri icyo kibuga cya Mburabuturo, bavug a ijambo ritari ryiza kuri twe, bavuga ko imvururu ziriho ziba turaba tuzifitemo uruhare kandi ko n'ubwo twagenda bazadukurikira. Nkaba narikandagiye kuri wa wundi wambwiye ati ntabwo bizahagarara. Nibwo na fashe umwanzuro wo kugenda. Ubwo mukuru wanjye nakurikiraga yaje kumfata turataha. Naciye Rugende nambuka ngana Kibeho, nambuka Mugesera. Hari hataraturwa ari amashyamba. Tugeze mu bwato, umuhengeri uba uraduteye. Tugeze hagati tunanirwa kujya imbere tuti reka dusubire inyuma. Tuti na none ntiturara hariya hantu. Turiyahura turambuka tugera muri Kibungo. Nagiraga mukuru wanjye nawe yari yaragize ibibazo byo gucikiriza amashuri kubera ibibazo bya politike, ara mbwira ati shaka uko uhunga. Mba ndahunze, mpunga abantu benshi batarabyumva. Ndagenda, nca ahitwa mu Kirundo, tuza kugera i Bujumbura. Ndi mu ba mbere bafunguye inkambi y'impunzi z'abanyeshuri. Abana b'abahanga baratsinze barabangira. Njye ntabwo narengaga uwa mbere. Nabaye uwa kabiri ng eze mu wa gatandatu. Ndatsinda. Niganaga n'undi mwana w'umuhanga wa Zirahiga. Yasubiyemo gatatu. Ariko nanjye ntsinze barabiniga sinajyayo. Noneho banye merera gusibira. Hari n'abari bari imbere yanjye batagiye. Nka mukuru wanjye yari yatsinze ntibamwemere ra. N'abandi n'abandi, nti njye ndasibira ngo bimare iki? Hakaba hari umwarimu wankundaga wari uzi ko nzi imiba re. Arambwira ngo uriga iwanjye n'ubwo Mutungirehe ahari nzakwandika. Aranyandika ariko niga nabi. Tugeze igihe cyo gukora ikizamini cya Leta, mb ere yaho habaye icy'iseminari. Bamanitse abana batandatu ba mbere, nanjye narimo. Njye ntibamfata kuko data yari afite abagore babiri.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
130 Igihe cyo gukora ikizamini cya Leta kiragera. Ngikoze ndagitsinda. Inspecteur Mutungirehe ntiyamenyesha aranyihorera. Nt a yindi nzira yo kubimenya yabaga ihari. Tu baye aho. Amashuri aratangira, hashira icyumweru. Sinzi ukuntu abana bavuze bati nimureke tujye gushaka icyangombwa cy'uko turangije n'umwaka wa gatandatu ubanza. Turagenda. Ubwo Mutungirehe yari umuyobozi w'amas huri, yagiraga Komini Sake na Mugesera. Duca iwe i Mugesera aho yari atuye. Ati ni mugende ndaza. Ntabwo yigeze aza. Ataje rero tuti dutahe. Twari twagiye kure cyane ya Zaza. Nka saa munani tuti reka twitahire. Mu gutaha ariko sinzi umwana wavuze ati ariko mwaje tukajya kureba uko abana batsi nda ikizamini cy'amashuri abanza ! Uko Imana ikora ikoresha abantu. Turikoze abana b'abaturage turagiye no ku muryango i Zaza. Twagiye tuvuga ngo turinjira mu kigo tutazi n'uwo tubaza. Tugeze ku cyugi cyaho haza umufure re nari nzi. Ati “sha, murashaka iki? ” Tuti “turashaka kumenya niba nta banya Rukumberi batsinze ”. Ati “nimuze ”. Ubwo bamaze icyumweru baratangiye! Aradukingurira tugeze imbere tubona abana barimo barakina. Atugeza ku mubiligi witwaga Louis Degates, niwe wari Diregiteri. Mu gifaransa cy'umwana wo mu mashuri abanza, bagenzi banjye bati uraturusha ngaho vuga. Aragen da azana igipapuro, aratubwira ati hari umwana umwe watsinze. Ati “kandi twaramubuze !”. Tuti “yitwa nde? ” Ati “yitwa Rusanganwa Frederic ”. Nti “ni njyewe! ” Babikoraga babizi. Ng'uko uko nagiye kwiga, abandi bamaze icyumweru batangiye.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
131 24. Ubuhamya bwa mwalimu Me Straton Nsanzabaganwa Navutse mu 05/10/1945. Muri 1973 nari maze imyaka ine ndangije, ubu ndi umwungan izi mu mategeko. Nkirangiza kwiga Kaminuza y'u Rwanda, nabanje kwigisha mu iseminari ku Rwesero kugeza 1971, nkomereza muri Kolej i Christ Roi i Nyanza. Niho kwirukana abanyeshuri n'abakozi b'Abatutsi byansanze. Mvuka mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Musanze. Ntuye Kicukiro Umurenge wa Kigarama muri Taba. Ikibazo cy'ivangura ry'amoko n'itotezwa ry' Abatutsi cyabayeho kuva mu 1959 kuzamura kugeza no mu1973, haje kwivangamo n'ikindi kibazo cy'uturere hagati y'abanyenduga n'abakiga. Muri 1973 mbere y'uko Habyarimana afata ubutegetsi hari amakimbirane mu nzego zo hejuru hagati y'abanyenduga n'abakiga, ku buryo bigeze kuzana ikintu kimeze nk'icyuka kivuga ngo hariho Abanyarwanda bataye umurongo muri PAR MEHUTU. Ubwo rero bwabaye uburyo bwo kwirukana Abakiga babavana muri PARMEHUTU. Cyane cyane bavanyemo nk'abitwa ba Bicamumpaka kandi barabaye ba Minisitiri ku bwa Kayibanda. Babavanamo basigara bi band a cyane cyane za Marangara, Gitarama Kabgayi na Kabagali. Hari icyuka cya politiki. Icyo cyuka kikivanga n'uko mu mibereho, mu bukungu bitari bimeze neza. Hariho gahunda yo kuvuga ngo turebe uwaba yarakoze amakosa. Ayo makosa yose ariho, byatewe n'iki? Haje ikibazo cy o kuvuga ngo abana b' Abatutsi mu gihugu hagati bari mu mashuri ari benshi. Haza kandi ikibazo cyo kuvuga ngo harimo Abatutsi benshi mu bakozi. Hakaza kandi ikibazo kivuga ngo abo bantu bakora tuzabagira gute? Ese ko abanyeshuri n'abakozi bamaze kuba benshi turabikosora gute? Hari abanyeshuri bari mu Bubirigi b' Abahutu, batangira kwandika bavuga ko ikibazo kiri aho ngaho ari uk o Abatutsi babaye benshi mu mirimo no mu mashuri.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
132 Ikindi cyagaragaraga ni ugutanga amaburuse, Abatutsi bakeya bajyaga muri Kaminuza ya Butare baza kuba nk'aho babaye benshi kandi barangiza kwiga bagakora imyaka ibiri, wa wundi wabonye buruse akajya kwiga mu bubirigi, cyangwa ahandi, yaza agasanga wa Mututsi yamutanze mu mwanya agasanga kandi yamutanze n'ibikorwa. Kuko wa mwana watotejwe aba azi ubwe nge. Akamenya kwiyubakira akazu n'ibindi ugasanga afite udufaranga. Wa wundi yaza, yaramurushije kujya kwiga, agasanga undi aramurusha imibereho n'imibanire muri sosiyete. Hari ikibazo cy'ubukungu kiza cyiyongera ku kibazo cya politiki. Hany uma rero ikindi kintu cyabaye 1972, i Burundi habaye imvururu hagati y' Abahutu n'Abatutsi. Abatutsi bari bafite imbaraga kuko bari bafite igisirikare, hapfa Abahutu benshi, za mvururu zari i Burundi, zitera icyuka kibi hano mu Rwanda. Noneho baravuga bati “igisubizo cyaba ikihe? Hagati aho habaho n'ikindi ”. Ba bakiga nibo bari benshi mu gisirikare, kuk o kugira ngo ujye mu gisirikare barebaga imbaraga. Nk'ababiligi uko bajyaga gushaka ababa abasirikare mu Rwanda, barebaga abitwa ko bafite imbaraga. Bya bindi ubona mu maso. Noneho Abakiga ba za Ruhengeri na Gisenyi bakagaragara nk'abafite ingufu. Baba aribo bajya mu gisirikare cyane. Ubwo rero hagati aho, ba bakiga bagiye mu gisirikare kurusha abanyanduga. Byakorwaga n'ababiligi kuko kuri Leta ya Kayibanda, muri Repubulika ya Mbere, bari bakirimo ari benshi. Noneho bakagenda bashyiramo abo bantu b'ingufu, bakavuga ko Abakiga aribo bafite imbaraga zihagije, kurusha abanyanduga. Baza rero kwisanga igisirikare cy'u Rwanda kigizwe nka 80% n'abantu b'Amajyaruguru. Nka Ruhengeri, Gisenyi, Byumba. Ba Kanyarengwe, Habyarimana, Nsekarije, Ntibitura, bari abakiga. Nsimbutse gatoya, iriya kudeta yo mu 1973, harimo umunyanduga umwe witwaga Jean Népomusc ène, abandi bari abakiga. Kubera bya bindi byo kuvuga ngo hari abataye umurongo bakirukana ab anyapolitiki, byaje kuzana icyuka kibi mu ngabo. Noneho ingabo zishaka gutera imvururu. Mu gutera imvururu zikibaza ziti ese twatera imvururu mu gihugu dute nta mpamvu dufite? Za mpamvu navugaga ko Abatutsi bari bamaze kuba benshi mu mashuri, ya mabaruwa yoherezwaga n' Abanyarwanda b'Abahutu bari hirya no hino mu B urayi, ibibazo byari mu
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
133 gihugu imbere, biza kugenda byose bigana ku Mututsi. Biza bivuga ko ari we nyirabayazana. Gushaka impamvu aho itari. Kayibanda aza kubona ko abasirikare bakuru barimo guteg ura ibindi, atangira kubavana nabo mu gisirikare. Abajyana mu mirimo ya gisivili irimo kuyobora n'amashuri. Bamwe abohereza ku isemi nari ku Nyundo, abandi muri za K oleji Inyemeramihigo, abandi kuyobora inganda z'icyayi. Kujya kure iyo ngiyo ntibyababujije gukomeza imigambi yabo. Kugira ngo gahunda ya kudeta ishoboke batera imvururu batazicishije mu baturage ahubwo bazinyuza mu banyeshuri, byahereye muri Kaminuza y'u Rwanda i Butare. Icyo gihe nigisha ga i Nyanza. Izo mvururu zigenda zikongera mu mashuri bakagenda birukana abanyeshuri b' Abatutsi banabakubita. Noneho n'abakozi ba Leta, bakandika amalisiti. Ukaza mu gitondo, ugasanga lisiti yamanitswe ku muryango wakwi bonamo ugahambira utwangushye, ugakiza amagara. Iyo muvoma yavuye i Butare, banabonaga imodoka zibatwara zikabajyana hose. Urabona kuva i Butare ukaza i Nyanza ntabwo ari kure. Hari nk'ibilometro 35. Abakoloni babigizemo uruhare. Abapadiri cyane cyane abapadiri bakoraga mu mashuri umupadiri w itwaga Naveau yari yarigeze kwigisha muri Koleji ya Kristu Umwami yarazaga agakoresha inama aban yeshuri muri ishyirahamwe ryabo ryitwa SECA, cyatangijwe n'uwo mupadiri witwa Naveau. Abasirikare bagiye kubahagurutsa ngo biruke a banyeshuri baramaze kwitegura. Icyo gihe nari maze hafi imyaka ibiri. Nari naratangiye muri 1971. Naratangiye mu kwezi kwa cyenda tugeze muri 1972 iby'i Burundi birabaye. Nashyingiwe muri 1972 mu kwezi kwa cyenda. Ubwo rero ibyo byatutumbaga kuva mu kwezi kwa cyenda cyane cyane nyuma y'ibiruhuko bya Noheli, mu mwaka wa 1972. Noneho dutangira u mwaka wa 1973 birakomeza birazurungutana. Twebwe rero cyane cy ane mu ntangiriro z'ukwa kabiri 1973 nibwo ibintu byase kuraga bikirukanka. Icyo gihe nigishaga muri Koleji ya Christ Roi. Ariko uko twagendaga aho ngaho nyine babaga badutoteza. Nari ncumbitse hepfo ya komisariya ya Polis i. Ahantu twacaga hari kantini y'abapolisi. Iyo twabaga turi mu
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
134 kuhanywera hari um ukomiseri n'abandi bagatangira kumbaza ngo “ese uzajya gufa tanya n'inyenzi? ese u bundi ngo kuki utatabaye i Burundi? ” Ibintu nk'ibyo. Nkaba narigishanyaga n'undi muntu w'umunyaruhengeri, nawe yari muri iyo muvoma ariko tutabizi. Akangirira ishyari rero kuko nakundaga gukora ibintu byinshi. Nakinaga umupira, nkigisha ikinamico mu mash uri atatu y'i Nyanza ( Collège Christ Roi, Humanites Modernes, n'ishuri rya tekiniki ryahabaga) nkabigisha imikino y'ikinamico bakayikina. Bakoreshaga ibintu by'ibitaramo, bakaririmba, bakabyina, bakivuga, ngafata abantu b'abasaza b' i Nyanza kubera ubwami bwahabaye babaga bazi ibyo bintu. Noneho rero Shanwani Erinoti wari diregiteri wa Koleji yakundaga ibintu by'imikino. Uwo mugenzi wanjye wo mu majyaruguru akangirira ishyari kuko shanwani iyo yampaga amanota ku kazi yampaga amanota meza. Noneho akagenda agambana na bene wabo b'abasirikare. Baraye bari bunkubite, hari abanyeshuri batatu nigishaga. Bigaga mu mwaka ubanziriza uwa nyuma. Twakinanaga umupira harimo n'abitwa ba Idrissa bakinaga umupira cyane, baje kujya mu mateka ya Rayon Sport. Baza kumburira ninjoro ko abo m 'ishuri ryisumbuye rya Humanit és Modernes bateguye kuzankubita. Noneho njyewe njya kwishinganisha kuri wa mukomiseri. Na Umushinjacyaha Mukuru (procureur general) wari i Nyanza witwaga Gatwa. Bampa abapolisi babiri, ariko ibyo ngibyo byaje kumberamo ikintu kibi cyane kuko byambujije guhunga. Noneho mu gitondo ba bapolisi barataha. Bakihava, abanyeshuri ku ishuri ryisumbuye rya Humanit és Modernes baba barahageze. Ubwo nari ncumbitse ahantu hitwa mu Kaguri. Ubwo rero barankubita. Barankubise kuva mu Kaguri bazamuka bankubita bangeza i Nyanza mu mujyi. Ntibankubitaga gusa ahubwo bankururaga hasi. Nari namaze kugwa bankurura hasi. Bag iye ngo kunjugunya mu cyuzi cy'i Nyamagana. Hanyuma nza kugira Imana, hari umuhungu twakundaga gukinana waje kujya muri Rayon Sport n'umuzungu twakoranaga baba babyumvise. Wa muhungu wo muri Rayon sport na wa muzung u baza biruka bansanga hafi y'i posita y'i Nyanza.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
135 Ariko hagati aho hari umupolisi wakomokaga hariya iwacu muri Nyamagabe, hakaba n'undi mupolisi muri iyo minsi bajyaga batugemurira batuzanira inzoga, nari nasangiye nawe urwagwa rwari rwavuye iwacu. Noneho nawe aza kumva ko barimo kunkubita bagiye kunyica. Banyura aho babika im bunda we na m ugenzi we bafata imbunda ebyiri, bajya imbere y'abanyeshuri baravuga bati murare nga aha turabarasa. Abanyeshuri bashaka gukomeza bankurura banjyana. Noneho wa mukiga wo mu Rwankeri w'umupolisi, arapfukama. Atangira gusharija koko ashaka kurasa. Abandi bamubonaga bambwiye ko yari agiye kurasa koko. Abanyeshuri babonye agiye kubarasa bakwira imishwaro. Ba bandi bagenzi banjye babiri baramfata banjyana ku bitaro i Nyanza. Nari namaze kugera muri koma kandi natumbaganye ntawamenya. Icyo gihe umugo re wanjye yakoraga mu ivuriro. Nari nahindanye ku buryo bancishijeho ku gatanda, ntiyamenya ko ari njyewe. Baramubwira bati kandi uriya ni umugabo wawe nawe urahita gutyo? Yari afite inda y'amezi agera kuri atatu, i ba ivuyemo. Mu gihe gito twembi tuba tur i mu bitaro, ndyamye mu cyumba kimwe nawe aba aryamye mu kindi. Tuba mu bitaro rero aho ngaho ibyumweru bibiri, abantu bakajya baza kunsura. Umuntu wari komanda w'abasirikare aho ngaho nawe aza kunsura. Ariko nari maze kuzanzamuka ntangiye koroherwa. Ntangazwa no kubona aza kwibarisha ngo ariko wazize iki? Icyo gihe nari mfite intege nkeya ariko numva ngize umujinya, ndavuga nti ubure kukimbwira wowe wabiteguye! Ntacyo nari ngitiny a nari nzi ko nanone bigi ye kundangiriraho. Ahera ko arasohoka. Tunahunguka muri 1994 namusanze ino. Nyuma y'ibyo byumweru bibiri turi mu bitaro, bagenzi banjye mu bo twakoranaga aho ngaho, hari hakubiswe n'undi mu goronome hafi aho, nawe aryamye mu kindi cyumba mu bitaro. Imvururu zari zakwiriye mu banyeshuri b ose. Hatangira kuzam o ibitekerezo byo guhunga. Bagenzi banjye sinzi uko baganiriye, ari abapa diri n'abo ngabo bo muri koleji no kuri paruwasi, baduha imodoka yo kutuvana muri Nyanza. Noneho ahasigay e ba bahungu twari kumwe bagenda bampetse. Turara ku Mayaga, ku musaza bari baturangiye, noneho ninjoro turara dusha ka inzira yo guhunga tujya i Burundi.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
136 Twageze i Burundi mu k wezi kwa kabiri gushira, ukwa gatatu gutangira. Tuba tubaye impunzi dutyo. Abas ore batatu bamburiye barimo uwitwa Gasesero wabaye umucuruzi, uwitwaga Ange na Idrissa wakinaga muri Rayons Sport. Mu bapolisi harimo A ndré Kwitonda. Ingaruka byangizeho, icyambere ni uko nakubiswe ngata umutwe nkajya muri koma ibyumweru bibiri byose. Ikin di, ni uko izo nkoni zaje kungaruka bitinze cyane. Muri 2012, bambaze mu gatuza. Kuko bari bankubise nyine ku mut we no ku ijosi noneho uko nkura imbavu zigenda zigira ibibazo. Izo ni ingaruka ku mubiri. Ku mutima ho rer o ikintu cya mbere kuba impunzi no kubura umwana w'imfura mu bintu nk'ibyo. Gukururwa hasi no guteshwa agaciro wari umurezi ndetse wemerwa n'abantu benshi ariko ukandagazwa mu ruhame n'abana wareraga nabyo birahungabanya. U buhunzi bwo rero ni ikintu kibi. Uba wumva utari iwanyu. Kubura iwan yu rero byo ni ibintu bikomeye cyane, no kuba buri gihe ugira imirimo ukora ntun agire ugushima. Nigeze kuba ndi umuyobozi w'ikipe y'umupira w'amaguru ( Football ) aho nakoraga hariya i Kirundo mu Burundi, noneho ikipe yacu yari yatsinze twagiye gukina i Bujumbura, perezida aravuga ngo ariko uwo nguwo, ni umurundi cyangwa ni Umunyarwanda ? Baramubeshya ngo ni umurundi. Biranambabaza ko bamubeshye, iyo bamubwira ko ndi Umunyarwanda. Akamenya nibura ko hari Abanyarwanda bafite uruhare rwo kubaka igihugu. Indi ngaruka ni uko hari impfubyi zari zarasizwe na bakuru banjye bagiye bicwa mu myaka yabanje nko mu cyo bise Jenoside ya Gikongoro nagombaga kwitaho, n a mama yari umukecuru atuye Bunyambiriri, nabo ba sigaye bahungabanye, ku buryo bamwe nagiye nkomeza kubazana n'aho nari ndi iyo ngiyo mu Burundi. Ku gihugu, abantu benshi barahunze. Nko mu bwarimu harimo Abatutsi benshi hari amashuri menshi yasigaye adafite abarimu.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
137 25. Ubuhamya bwa Nyabyenda Laurien Nitwa Nyabyenda Laurien Kwirukana Abatutsi mu mashuri bya sanze niga muri Kaminuza y'u Rwanda. Itotezwa ry' Abatutsi bo mu Rwanda muri 1973 ryibasiye cyane cyan e abari barize cyangwa bigaga, ku buryo Chanoine Ernotte, wayoboraga Koleji ya Christ Roi y' i Nyanza, yabyise Jenoside y'abanyabwenge. Icyo gihe nari mfite imyaka 24, ndangije umwaka wa kabiri mw'ishami ry'i ndim i, aho niganaga na Perezida wacyuye igihe Bizimungu Pasteur. Iyirukanwa muri Kaminuza ryabanjirijwe n'amatangazo adasinye yamanikwaga mu ijoro, abwira abanyeshu ri b' Abatutsi bose cyangwa abakekwaho ubututsi ko bagom ba guhagarika kwiga bagataha. Amazina y' abo birukanywe yabaga yanditse, Umuyobozi wa Kaminuza w' icyo gihe Nsanzimana Sylvestre, ntacyo yabikozeho, ngo byibuze ahumurize abahigwaga. Mu ijoro ryo kuwa 15/02/1973 n ibwo igitero cy' abanyeshuri b' Abahutu, biganjemo abakomoka mu majyaruguru y'igihugu (Ruhengeri, Gisenyi, Byumba) cyi njiye muri kaminuza, gisa n'igituruka mw'ishuri rya gisirikare ry'aba sus ofisiye (ESO-Ecole d es Sous Officiers ) i Butare. Bari bitwaje amahiri baririmba indirimbo za Parmehutu. Icyo gihe twabumvise turi mu cyumba twabanagamo na mugenzi wanjye Safari Venant, nawe wari urangije umwaka wa kabiri mw'ishami ry'ubukungu ( Sciences économiques ). Ubwo nabwiye mugenzi wanjye Safari, nti : ” ngwino tujye hanze, ahirengeye, tubone uko tuza gukira abo bicanyi ”. Ubwo naciye mu idirishya njya hanze, Safari we ah itamo gukinga idirishya n'urugi azimya n'itara. Nabaye nkigera hanze, cya gitero kiba kirambonye. Kivuza induru kandi kiruka kinsaga aho nari mpagaze. Ubwo narirutse ariko numva n'aho ngana induru ziravuga, ni uko mpitamo gusimbuka umugunguzi muremure ngwa mu bigunda byo hepfo ; Nkomeza njya mu ishyamba rya “arboretum ”.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
138 Mu banyirukankanaga nta watinyutse kunkurikira muri iryo shyamba. Mba mbakize gutyo. Ubwo ni nabwo mperuka kuri iyo kaminuza. Na Safari twabanaga mu cyumba twaherukanye ubwo twongeye guhurira i B urundi, nyuma y'amezi ata tu. Ubwo naciye mu gashyamba ka “arboretum ” jyenyine mpinguka mu mujyi, ari nabwo nahuye n'abandi, barimo Naho Alexis, nabo bashoboye g ucika abo bicanyi. Twagiye mu badominicani i Ngoma, twibwira ko hari icyo batumarira. Ariko uretse kutwakira batwereka ko ibyabaye nabo bibababaje twahise tubona ko ibyo dukeneye batabifitiye urufunguzo maze turahava. Mu minsi yakurikiyeho, abirukamwe bose bashakaga uko batoroka. Jye nari mfite ibihumbi mirongo itanu muri Banki y'Ubucuruzi (BCR-Banque Commerciale du Rwanda ). Nagiye kuyabikuza nsa nga Leta yategetse za banki gufunga amakonti y' Abatutsi ; ngira Imana mpasaga Umugabo witwa Munyangaju Joseph, aca kuri ayo mategeko arayampa. Munyangaju yari Umututsi ariko i cyo gihe we yari agikora muri iyo b anki i Butare. Nyuma y'aho nabonanye n'abandi banyeshuri batatu maze dupanga uko dut oroka iryo joro. Umwe muri bo yari afite umugeni wigishaga i Ka nsi, maze aramuzana nawe turaj yana. Ubwo twagiye turi batanu aribo Rudasingwa Jean Marie Vianney, Sebuharara Vincent, Kayihura Félix, Niyibizi Marianna na njye. Uwo munsi tugenda, twafatiwe muri Nshiri maze batujyana ku Gikongoro. Gikongoro nayo itwohereza i Butare. Butare Police itwohereza Kigali. I Kigali twagiye kubazwa n' abayobozi ba Polisi. Batubaza aho twajyaga tukababwira ko twari tugiye gushaka amashuri ku ko twirukanywe aho twigaga. Jyewe nabajijwe n'umuyobozi wa polisi w'icyo gihe, Mbonampeka Stanislas. Nuko ahamagara Habyarimana Juvenal wari Minisitiri w'Ingabo na Polisi amubaza uko bari bugire abanyeshuri b' Abatutsi birukanywe mu mashuri none bakaba baf atwa batoroka. Habyarimana yabanje kumubaza imibare y' Abatutsi muri Kaminuza y'u Rwanda. Mbonampeka amusubiza ko abanyeshuri bose muri Kaminuza bari 527, muri bo Abatutsi bari 198. Ibindi Habyarimana yamubwiye sinabyumvise ariko twavuye aho bajya kudufunga muri gereza bita 1930. Twamazemo amezi babiri baradufungura, tubabeshya ko dutashye iwacu mu cyaro kandi tutaz ongera gukinisha ibyo gutoroka.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
139 Nyamara twabaye tukiva muri gereza duhurira mu kabari t wakiriwemo na Ruyuki Vincent, maze dupanga uko twongera gucika. Twasezeranye ko buri muntu aca mu muryango we bakamubona bakamenya ko turiho, ariko ku munsi wa gatatu tugahulira i Butare, tukongera gupanga uko ducika. Uwo munsi twagombaga guhulira i Butar e babiri barabuze aribo Rudasingwa JMV na Sebuhara ra Vincent. Ababonetse, aribo Kayihura Felix, Niyibizi Marianna na Nyabyenda Laurien, twapanze uko twongera gucika, noneho birakunda tugera, i Burundi. Leta y'i Burundi y'icyo gihe yakiriye neza impunzi z' Abanyarwanda. Abashaka akazi boroherezwa kukabona, abashaka amashuri nabo bafashwa kuyabona. Jye nabanje kujya m uri Kaminuza y'i Burundi( UOB Université Officielle de Bujumbura ), nyuma yaho nagiye kwigisha mu i seminari nto y'ahitwa Mureke, mu Ntara ya Ngozi. Nahamaze imyaka ibiri, hanyuma njya gukomereza amashuri Kinshasa muri Zaïre. Muri Zaïre byabaye ngo mbwa ko mpindura ibyo nari narize ntangira kwiga ubuganga (Méde cine) muri UNAZA ( Université Nationale du Zaïre ), Kaminuza ya Zaire yari i Kinshasa. Nagize amahirwe mbona bourse ya HCR ( Haut Commissariat pour les Refugi és) imfasha kwiga. Mu banyarwanda bamfashije harimo Dr JB Nkurikiyimfura, witabye Imana na Prof Rwanyindo Ruzirabwoba Pierre, Nyamara uyu Rwanyindo yari afite ubwenegihungu bwa Zaïre, ariko ntibyamubuzaga gufasha abana b' Abanyarwanda b'impunzi. Muri 1982, narangije kwiga ubuganga i Lubumbashi kuko ariho nimenyereje umwuga mu bitaro byitwa Mama Mobutu. Ubwo ndangije nabuze akazi biba ngombwa ko jya gushaki ra muri Africa y'amajyepfo, ivuga icyongereza. Nyuma yo kumara amezi nka atatu muri Zambia nimenyereza ururimi rw'icyongereza, akazi naje kukabona muri Zimbabwe mu 1983. Zimbabwe nayikoreyemo kugeza 1991, aribwo najyaga gukorera muri Botswana kugeza 1996 ntaha mu Rwanda rwari rumaze ku bohoka nyuma ya Jenos ide yakorewe Abatutsi. Nkorera Zimbabwe, pasiporo y'impunzi nagenderagaho yaje gushira, ubuyobozi bw'impunzi bumbwira ko ntafite pasiporo bamvana ku kazi. Nabungije imitima nshaka aho nayivana ndashoberwa, ariko njya muri Tanzania nkitwa Umuha ukomoka Kigoma maze nkahabwa
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
140 pasiporo. Ibyo nibyo nakoze ngeze Dar es Salam mpasanga Abanyarwanda baramfasha ndayibona. Iyo niyo nagendeyeho k ugeza ntaha mu Rwanda muri 1996. Iyi nzira ibabaje y' ubuhunzi nta wundi nayifuriza. Niyo mpamvu dushima cyane Leta iyobowe na FPR-Inkotanyi yaciye ubuhunzi, igaharanira n'uko nta Jenoside izongera kuba mu Rwanda.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
141 26. Ubuhamya bwa Rahamatali Rangira Immaculate Nitwa Rahamatali Rangira Immaculate, Navutse 23/09/1958, mvukira i Rutongo. Ubu ntuye Kicukiro, Niboyi. Narangije amashuri yisumbuye. Ndi mu kiruhuko cy'izabukuru. Nakoreye Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Uburezi (UNESCO ) n' Ibiro Mpuzamahanga ishinzwe Umurimo (BIT). Birukana abanyeshuri b' Abatutsi mu mashuri, nigaga mw'ishuri rya Lycée Notre Dame de Citeaux. Nize amashuri abanza mba uwa mbere, ariko nkoze ikizamini mbona natsinzwe. Bagahwihwisa ngo ni uko ndi Umututsi. Abaci kaga intege bahitaga bajya mw'ishuri rya familiyali ( Ecole familiale ). Njyewe ndasibira. Ubanza narasibiye nka kabiri niba atari gatatu. Noneho ubwa kabiri cyangwa ubwa gata tu mama arambw ira ati ngwino ujye muri famili yali nta Mututsi uzajya mu mashuri yisumbuye wikwishunga. Ndanga, n dahatiriza ; ajya kunshakira umwanya mu ishuri ryisumbuye rya Muramba. Niho ngo Abatutsi babonaga ishuri kwa Bigirumwami. Nararibonye. Ariko ngarutse nsanga natsinze. Ubwo ni nko muri 1970 cyangwa 1971. Ndibuka umwana w' Umuhutu twicaranaga kandi yari yandukuye ibyo nari nakoze nawe aratsinda. Tujya kwireba kuri komini aho byari bimanitse. Ntsindira kujya muri Lycée Notre Dame de Cit eaux. Ndagenda ndiga. Muri Lycée ntabyo gushyamirana hagati y'amoko twabonaga. Twatangiye kubyumva nko mu mezi abiri ngo bariya ni aba n'aba, hakaba abakureba nabi ugiye mu ishuri, ariko ntitubitindeho. Wenda hagati yacu nk' Abatutsi tukabivuganaho ariko ubona nta bikorwa bibi bigaragaza urwango bihari. Muri 1973, rero nibwo ibyo kutwirukana byabaye. Mu kwa kabiri hagiye havugwa utwo tunt u ngo Abatutsi bafite ibibazo. Hanze bakora amalis iti. Twabaga muri interina ibyo hanze tutabizi. Ariko kugira ngo bitangire banatwirukane cyangwa ngo tuvuge ngo reka duhunge byakomeye, byaturutse ku bafasha b'abaganga twari twegeranye. Nibo babajije abo ku ishuri ryacu ngo muribaza iki? Ngo mutegereje iki? Ubundi nta mwuka mubi wari uhari mbere. Koko ntabwo
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
142 byari byifashe neza icyuka cyari gihari, ariko kugira ngo dufate icyemezo ngo duhaguruke tugende byatewe n'uko tw umvise ngo abafasha b'abaganga bagiye kuza bafashe abo twigana badukubite kuko bo batari b abitangiye nk'ahandi, abo bafasha b'abaganga bari abagabo. Amatariki sinyibuka neza, icyo nib uka gusa ni uko twari tuvuye mu biruhuko. Ndumva byari nko mu kwezi k wa k abiri cyangwa mu kwa gatatu mu mwaka wa 1973. Umugoroba umwe tujya gusubiramo amasomo nk'uko twari dusanzwe tubikora, noneho sinzi umwana wanyandikiye ngo abafasha b'abaganga baraje, ngo bababwiye ko badusanga aha bakadukubita bakatwica, ngwino dusohoke. D usohoka turi itsinda ry'abana nka batanu. Tumanuka twirukanka. Byari mu kagoroba nka saa kumi n'ebyiri. Njyewe rero ngo niruka, twambaraga iniforume y'ibikanzu n'ibijipo yari ifite ibifuka, sinzi uko nirukanse mushwari yanjye iragwa. Ibyo naje kubimenya n yuma ko baje kuvuga ko ari icyuma nari mfite. Turamanuka, duhita tujya mu kigo cy'ababikira. Turara aho ngaho ariko ngo hagati aho abafasha b'abaganga ngo baje. Sinakomeje kubikurikira ngo menye uko byagenze. Ndibuka gusa baduhishe mu kazu ka biro batubwir a ngo tuzimye amatara. Ababikira bakatuzanira n'ibyo kurya tukajya turya tutabona kubera y'uko twatinyaga ko bamenya aho turi. Twari kumwe turi abana nk'icumi. Noneho n'ababikira ngira ngo bagize ubwoba. Baratubwira ngo tugume aho ariko ngo tubyuke kare tu genda. Turara muri ako ka biro. Mu gitondo tumanutse, ababikira nabo basaga n'abatwikuraho rwose, duhitira ku mwalimu wacu witwaga Victoria Kantengwa. Nawe yari Umututsi twari tunaturanye Kabeza. Ubwo turacyambaye imyenda y'ishuri! Aratubwira ati ntimureng a aha, ndetse murigaragaza ko muri abo muri L ycee. Adutiza imyenda ye turenza ku byo twari twambaye. Tumanuka kuri gereza, dukomeza epfo tujya gushaka imodoka ngo dutahe iwacu. Ndibuka ko icyo gihe ba Mama nabo bari ba bimenye bohereza musaza wanjye Vianney kundeba. Duhurira kuri rond point. Ati ngwino dutahe, banyohereje ngo ngutware. Tujya mu rugo. Tuba aho hashize iminsi kudeta iraba. Twumva ngo amahoro, ubumw e, ibiki ngo abantu bose nibasubire ku kazi, ngo amahoro yabonetse n'ibindi. Turishora rero hamwe n'abandi bana twari nka bane. Twe mu mashuri cy ane cyane abahanga, ni ukuvuga abaza muri batanu ba mbere bari bavuze ngo bazabasubiza mo.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
143 Nabaga rero mu ba mbere. Tur ahaguruka rero tujya kuri Lycée. Turagenda umubikira witwaga Soeur Frida w 'umubiligikazi. Ankubise amaso ati mwe ntibishoboka! Ati Makurata wowe umunsi muhunga ngo bakubonye wiruka icyuma kiragwa. Bati reka reka ntibishoboka ntimwakwinjira hano. Turatashye. Turategereza. Bigeze muri 1974 abenshi barahunga. Njye nakomeje njya muri Kongo. Tuhahurira n'abana benshi b' Abatutsi bahahungiye bamwe batari n'abo kuri Lycée. Twakirwa n' Abatutsi bari barahahungiye mbere. Nahize umwaka umwe, nza kujya mu Burundi mba ariho nkomeza kwi yigira ndarangiza. Muri 1978, naje kugaruka mu Rwanda umuntu aramfasha mbona ira ngamuntu. Najyaga mbaza Mama nti niba Abahutu batwanga gutya mwabakoreye iki, mwapfuye iki? Kuba uri umuhanga bakakubuza kwiga byatumaga wibaza icyo uzira. Byatugizeho ingaruka nyinshi harimo guhunga igihugu cyawe, ukajya gushakira ubuzima n'ayo mashuri ahandi, kandi nabwo nt ube wakigarukamo uko ushaka. Ku bura igihugu ni ingaruka ya mbere. Kubura igihugu nta cyaha wagikorey e. Ukibaza uti ni ukubera iki? Urwo rwango ruvahe? No kumva ubura ishuri, ufite igihugu kandi utarabuze n'amanota nayo ni indi ngaruka. Amahirwe ni uko hari ayo mategeko mpuzamahanga yo kwita ku bahunze umuntu akaba yakomeza kwiga. Ariko hari abahunze batabayeho neza! Njye nagize amahirwe kuko hari abari barahunze kera bo mu muryango wanjye nkagenda ngasanga baratuye haba Goma no mu Burundi, bakanyakira ariko hari n'abahunze bahera ku busa.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
144 27. Ubuhamya bwa Rutayisire A ntoine Nitwa Rutayisire Antoine. Navukiye i Murambi, ku musozi witwaga Ntete, mu karere ka Gatsibo, mu ubu ntuye mu Murenge wa Remera. Mfite impamyabushobozi y'ikirenga Ph D muri Theolojiya. Muri 1973 nigaga muri Seminari nto Mutagatifu Kizito i Zaza. Kwirukana Abatutsi byaje bisa n'ibitunguranye. Nta bimenyetso by'uko byashoboraga kubaho twabonaga. Ndibuka twagiye mu biruhuko, ari kuri Noheli mu 1972. Ubundi ibyo biruhuko byabaga mu mpera z'ukwezi kw'Ukubo za bikarangira mu cyumweru cya kabiri cya Mutarama. Ariko muri 1972 u kumva hariho ibintu by'ibigambo bya minisitiri w'u Rwanda wateranaga amaga mbo n'uw' i Burundi. Mu Rwanda hari minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga witwaga Munyaneza akajya aterana amagambo n'uwitwa Simbananiye w'i Burund i. Twumvaga ari ibintu biri iyo hejuru. Ariko muri 1972 hakaba hari impunzi z'Abarundi zahungiye mu Rwanda. Abanyeshuri bavuye mu biruhuko bya Noheli twumva kwirukana abanyeshuri b' Abatutsi byatangiye. Byahereye muri Kaminuza y'u Rwanda i Butar e, bifata Byimana, bifata Shyogwe na Collège Officiel Mburabuturo, bi genda nk'umuriro ugenda ukwira. Ariko ubundi mu mibanire y'abanyeshuri nta kibazo cyarimo ndetse wabonaga nta n'imyiteguro yabyo yar i yabaye. Ndibuka ko i Zaza nta n'ibyabaye rugikubita. Mu kwezi kwa kabiri nibwo byari byakwiriye mu mashuri menshi. Bigenda bikwira nk'umuriro. Ndumva twari turi mu mpera z'ukwezi kwa kabiri, Musenyeri yaraje afunga iseminari. Noneho araza aratubwira ati mwese, ari Abahutu, ari Abatutsi ari Abatwa, nta rusaku nshaka mu iseminari yanjye mwese mugende. Seminari arayifunga. Turataha. Ndumva byari mu matariki 27 z'ukwa kabiri. Za Byimana, Shyogwe, Koleji y'i Kigali (COK) nizo zagiye zivamo umuriro wakongeje an di mashuri. Byageze i Zaza Musenyeri we abyumva mbere nta na kimwe kiraba. I Zaza nta cyari cyabaye n'epfo kubiga normale, abo twitaga Don Bosco, no muri St Kizito y'abakobwa, nta cyari cyabaye. Nibwo Musenyeri yaje aravuga ati mwese muve hano. Nta no kuv uga ngo yari yabonye ko hari umwuka mubi. Yaraje twese aratubwira ngo dutahe.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
145 Nibwo twagiye mu kiruhuko hanyuma tugaruka mu kwa kane. Ndumva pasika yari ivuyemo. Mu matariki 3 cyangwa ane gutyo. Tuhageze noneho dusanga byarateguwe neza. Hari umu burugumesitiri wayoboraga komini bamwitaga Ruhina. Noneho rero abanyeshuri batangira kuvuga ngo Ruhina yagiye akorana inama n'aba nyeshuri bamwe na bamwe. Muri iyo minsi tumaze kuza, abanyeshuri bo ku nderabarezi bo mu bahungu batera ku iseminari. Ndibuka i cyo gihe bateye ku iseminari twese turiruka turahun ga. Ari Abahutu ari Abatutsi, twese turiruka turahunga. Bivuga ko bitari byarateguwe neza. Noneho rero tugarutse, ndibuka ko itsinda narimo twarirutse tugera i Kibungo kwa Musenyeri. Ntabwo habaye kure du ciye mu nzira y'amaguru. Harimo abana bahazi b'i Kibungo. Hanyuma turagaruka. Dusubiye ku ishuri noneho, babitegura neza uko bazadukubita. Ndibuka rwose twagiye kuryama ninjoro, umwana umwe yaje no kuba padiri, Munyaneza Bosco baramwishe muri Jenoside yar i i Mukarange. Araza aho twaryamaga ati “murare mur i maso uyu munsi barabakubita” w e yari Umuhutu. Abwira uwitwa Rwayitare, na mukuru we arahari uyu Musenyeri Kayitana Yusitini bose twariganaga mu iseminari i Zaza, ati uyu munsi barabakubita. Rwayitare niw e wari shefu w'aho twararaga. Bigaga imbere yacu. Twe twigaga mu wa gatatu bo bari mu wa kane. Usibye ko uko babibar aga mu iseminanri twe twari mu mwaka wa gatanu (5 ème Latine ) bo bari mu wa kane (4 ème Latine ). Araza aratubwira ati umwana ndi bwumve acaracara ninjoro, turabonana. Ibyo byatumye gahunda yo kudukubita bari baduteguriye ipfuba, kuko Bosco yabavuyemo akabivuga. Ubwo byari byateguwe neza ndetse no mu ishuri ryacu harimo abayobozi babyo benshi. Abitwaga ba G uido Gahamanyi ba Nzigiye Bernard, we twaragumye turigana turarangiza, n'abandi. Kuko icyo gihe barabiteguye tumaze kubimenya turababw ira tuti aho kugira ngo turwane ni mureke twigendere. Ku ko nk'abo twaryamaga hamwe, uwo mwana Rwayitare yaduko resheje inama aratubwira ati ni mureke t wihagarareho. Kuko icyo gihe mu iseminari ho ntabwo bakoraga “iringaniza” rishingiye ku moko nk'ibyo bakoraga ahandi. Twebwe ndibuka ko icyo gihe twari nk' Abatutsi 60, Abahutu bagera kuri 90. Ntabwo iringaniza r yari rihafite imbaraga cyane. Byatumaga Sibomana bamujuragiza cyane. Babanje kumushyira mu Ruhengeri, babona ntafite amatwara, bamwohereza i Kibungo.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
146 Noneho rero mu iseminari ye ibyo bintu by'iringaniza ntibyahabaga. Yagenderaga ku bushobozi bw'umuntu. Wakoraga ikizamini wagitsinda ukajya yo. Kuvuga ngo uri Umututsi cyangwa Umuhutu ntabwo byakoraga mu iseminari. Byabaga no mu yandi maseminari muri rusange nko kwa Gahamanyi i Butare n'ahandi. Ni nayo mashuri uzabona yasigaranye abantu benshi. Abatutsi benshi bize ni abagiye barokoka mu ma seminari kuko twasubiyeyo. Aho abandi babirukanye twebwe byararangiye badusubizayo. Ubwo icyo gihe rero tubyumvikanaho tuti aho kugira ngo turwane ni m ureke twigendere amahoro. M bere yo kutwirukana ntitwabemereye ko badukubita. Twari twiteguye kwirwanaho. Twari benshi, ngira ngo n'igiseminari hari ibintu cyagabanyije. N'ubwo harimo abana bamwe bafite ubukana, abenshi ntibari babishyigikiye cyane. Hari n'uwatuburiye, byerekana ko harimo benshi batari babishyigikiye. Ntibibuza ko ariko hari abana bamwe bari babishyizemo imbaraga n'urusaku rwinshi. Bari bafite n'ibyuma ariko ntacyo bakoze. Ndibuka ko nk'abo twabanaga turarana mu cyumba kimwe twababwiye tuti turabimenyereye tuzi ko mwishe ba Data. Turabizi ko niturwana mutunesha, ariko ntabwo mudukubitira ubusa natwe turagenda turwanye namwe. Abenshi muri twe ba Data bari barabishe mu 1963. Tuti nibinaba ngombwa ishuri turitwike ariko namwe nt acyo bizabungura. Icyo gihe twari abasore b'imigirigiri. Nka njye nari mfite imyaka 15, abakuru bari muri 17. Twari mu myaka ishyushye. Barabitwemerera tujya gufata amafaranga yacu nk'abagiye mu biruhuko, tuzinga ibintu byacu baduha n'imodoka z'ikigo zo k udutwara. Byari mu ma saa ine. Ndibuka ko ubwo twe twapakiraga abandi barimo guhata ibitoki byo kurya. Tugenda rwose nk'abagi ye mu kiruhuko. Tugeze mu nzira, byo ndabyibuka neza, baduhaye amakamyoneti yabaga mu kigo abiri. Twumvikana ko tu tari butandukane buri wese ataragera mu gace k'iwabo. Ko ab'i Kibungo tubanza tukabagezayo, tugaca za Kabarondo kuko hari abana benshi baca muri iyo nzira, tugaca Kayonza abakomeza mu byerekezo bya Kigali bagakomeza, iyacu igaca mu cyerecyezo cya Kiziguro kuko twaturukaga ruguru muri Byumba. Urumva byo ni ibintu byateguwe neza, baradusezerera turataha. Ariko tugeze mu nzira, ahantu hitwa za Gahurire duhura na Musenyeri Sibomana.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
147 Yari afite imodoka y'ivolvo 404, yabagaho idarapo. Duhura nawe, tubona imodoka ye ituruka hirya, afite abasirikare inyuma ye. Byari ibimodoka bitaga siteya. Agomba kuba yaramenye ibyabaye ndetse n' imodoka z'ishuri kuko yari azizi. Igihe byafashe cyo kudusezerera no kuduha ibyangombwa byacu byamaze akanya bigomba kuba byari byamugezeho. Araduhagarika, tuvamo. Yari umuntu ukunda guter a urwenya cyane, aratubwira ati “mugiye he ?” Tuti “turahunze ”. Ati “murahunga iki ?” Tuti “duhunze abandi banyeshuri ”. Noneho aratubwira ati nimugaruke. Nuko Musenyeri aratugarura, dusanga ariko nabo batize. Kuko cyari ikibazo ku bantu bose. Musenyeri araza baducamo ibice bibiri, twe badushyira aho turira, abandi babajyana mu ishuri ryari rinini hanyuma bakora inama. Musenyeri akorana inama n'abarimu na D iregiteri, twamwitaga R ecteur. Bafata ibyemezo, abanyeshuri bamwe barabirukana ku mpande zom bi. Urumva kugira ngo bigere ku kumvikana habanje kubaho gushyamirana. Ndibuka ko mubo birukanye harimo na Rwayitare. Kuko bavugaga bati harimo n' Abatutsi basembuy e. Icyo gihe Rwayitare banamwirukanye arwaye malariya. Baramubyukije baramwirukana hamwe n'abandi bakeya. Abahutu bose bateguye ibyo bikorwa barab irukan ye. Rwayitare y aje kwicwa muri Jenoside. Yari umwe mu badepite b'ishyaka rya PL (Parti Libéral ). Barangije badusubiza mu ishuri baduha abasirikare bo kuturinda. Kuko icyo gihe Sibomana yabitanze nk'itegeko abwir a Rwagafirita wategekaga i kigo cya gisirikare cy'i Kibungo. Aramubwira ati ugomba gus iga abasirikare bakarinda aba bana. Arahabashyira n'ubwo wabonaga agononwa. Ati mbitegetse nka Musenyeri. Ku buryo twigaga dufite abasirikare baturinze mu kigo. Ubwo ariko umwuka mubi ntiwari washize wabonaga igihari dukomeje gushotorana. Icyo gihe hagati y'ukwezi kwa kane n'ukwa karin dwi, igihe mbwe cya gatatu twakize nabi. Ku italiki ya 5/07/1973 haba kudeta. Twarabyutse mu gitondo dusanga ba basirikare nta bagihari. Twese turacayuka duhita tuba abana beza, dukora ibizamini utamenya ko hari ikintu cyigez e kuba. Twahise dusubira mu buzima busanzwe.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
148 Muri adimisiyo mu mashuri yisumbuye habagamo ibibazo cyane. Ntabwo byabaga byoroshye. Abazibona ga babaga ari bamwe na bamwe. Iringaniza bavugaga nta n'ubwo baryubahirizaga. Byabaga bivuga ngo mu banyeshuri ijan a uzaba ufitemo Abatutsi 10. Niko babibaraga, baravugaga ngo Abatutsi ni 10% by'abaturage b'u Rwanda. N'ubwo nibwira ko uwo mubare Abatutsi bari bawurenze, nta n'ubwo babyubahirizaga. Ku gihe cya Kayibanda ho boherezaga abo 10% wenda ntibinagereho, ariko abo bohereje bakaba ari abahanga. Ariko ku gihe cya Habyariman a hari n'igihe batangiye gukora ibinyuranye; batangiye no kubikoresha ku banya Butare. Muri raporo ya kongere ya Muvoma ya 1988, barabazaga ngo kuki abanyeshuri bo muri perefegitura ya Butare batsindwa cyane mu mashuri yisumbuye? N jyewe nk'umuntu wari warakoze mu bwarimu nari narabonye ko bafataga abana b' Abahutu b'abahanga bakabareka bakaza kwiga, ariko baj ya kohereza abana b' Abatutsi cyang wa abanya Butare bakohereza ba bandi bafite amanota make. Iringaniza bakaryubahiriza ariko mukazivanamo mwatsinzwe. Byari ibintu byapanzwe neza kuko ndibuka ko nigeze gufata amafishi. Yerekanaga amanota umwana yagiye abona kuva mu wa mbere kugeza atsinze. Ndeba amafishi, ndumirwa. Ndib aza nti bishoboka bite ko abana b'Abatutsi mu gihe cyacu babaga ari abahanga, none abari kuza bose ntabwo ari abahanga, ese twaba turi gusubira inyuma? Ariko nza kubona ko ari ibintu byateguwe, byatekerejweho bihagije ku buryo ntabwo abantu benshi bigeze babibona ariko n'ubu ni uko wenda impapuro zahiye umuntu agiye m u mibare yabibona. Kuri njyewe ho biza no guteza ikibazo kirenzeho, sinzi uko abanyamerika babikoze kuko agashami kacu kigishwaga n'abanyam erika. Nca hagati y'urushundura. Nisanga nageze mu barium ba Kaminuza. Noneho baza kubibona igihe cyararenze. Ariko umwaka urangiye barandinganiza. Banyandikira ibaruwa inyurukana, kubera impamvu za Leta, abayobozi ba Kaminuza banditse bavuga ngo icya mbere uyu mwalimu yigisha neza, icya kabiri nta mategeko twishe, nari narangihje mfite amanota 85%.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
149 Mu bintu byajyaga bintera n'umujinya ni ukumva ubaho nk'umuturage wa kategori ya kabiri mu gihugu cyawe, ukabona ubuyobozi ntibukurengera iyo umuntu aguhohoteye, ntawe ufite wo kwiyambaza, iyo umuntu agut utse ntawe ushobora kubwira, iyo umuntu akwise inzoka ntawe uribuhaguruke ngo abirwanye ugasanga umuntu abaho acecetse ngo arebe ko bwacya kabiri. Iri totezwa ryo mu 1973 ryatugizeho ingaruka ziko meye. Hari bamwe batagarutse barimo Karemera Rodrigue z, bab aga ba hungabanye kuko nta byiringir o babaga bafite muri iki gihugu. Mvuze ku bindeba, nahoranaga ikibazo, nibaza ngo kuki mfatwa nk'umwanzi w'igihugu nta kibi nakoze? Kuki mba mu gihugu cyanjye singire undengera? Bishe Data wenda we hari icyo yaba yarapfuy e nabo, ariko njyewe ndiyizi ntawe nahemukiye. Ndibuka tujya muri Kaminuza mu 1977, hari nyuma y'imyaka ine nyuma ya 1973. Byajyaga binaduteranya mu banyeshuri. Ndibuka umuhungu umwe yaraje abwira umukobwa ngo ndagukunda. Yari abibwiye umukobwa w' Umututsi kazi. Nawe aramusubiza ati, eh, muradukunze rero! Ejobundi mwaratwicaga none se urwo rukundo urukuye hehe? Uwo muhungu ashobora kuba atari azi impamvu uwo mukobwa amubwiye atyo, nawe agahinduka intagondwa akajya avuga ngo Abatutsi kazi barasuzugura, ntiyumve ko abantu babana ibikomere. Ibikomere rero byari bihari. Nka njye rwose nahoranaga ikintu cy'ikibazo, nibaza kuri iki gihugu. Ndibuka nk'ubwo hagati ya 1973 na 1977, iyo myaka yose ugiye ushatse amakuru aho twigaga, nabaga uwa kabiri. Ariko iyo bahanaga abanyeshuri bakubaganye, nanjye nahanwagamo kandi ntakubaganye. Iteka r yose nabaga nigunze. Nibaza ibibazo nti ese ubundi ndigira iki? Iki gihugu n'ubundi ejo bundi bazatwirukana cyangwa batwice, ndigorera iki?. Nakoraga gacye, kuburyo iyo bahanaga abanyeshuri bakubagana, njye bampanaga atari uko nakubaganye, bakampana gusa ngo nari ndangaye. Rimwe padiri yigeze kumpana, ndamubaza nti ese padi, njyewe nzize iki? Aransubiza ati ntabwo wakubaganye ariko wari usinziririye ku ntebe. Nti ariko nari narang ije kwiga isaha yo kujya kuryama iratinda. Ngo ariko wari usinziriye. Kandi ibyo narabikoraga kenshi, bakabona ndyamye ku ntebe bakagira ngo ndasinziriye kandi nabaga nibaza ngo ndi inde kandi ndi he? Ubundi aha ni iwacu? Nturuka he, ndajya he? Ese mfite e jo? Ntaho mfite ? Nabaye nk'ureka kwibaza ibyo b ibazo ngeze muri Kaminuza.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
150 Kuko nabonye ngize amahirwe bampamagaye muri Kaminuza, ndavuga nti ubwo mbonye aya mahirw e reka nyafatishe amaboko yombi. Ndiga mbona amanota menshi ndetse yarutaga ayo nabonaga mu mashuri yisumbuye. Ndibuka batubwiye ko uzagira amanota meza azigisha muri Kaminuza. Ndavuga nti njye sinkorera amanota meza gusa, ndakorera amanota meza kurushaho. Kuko nindangiza mfite n'amanota harimo Umuhutu, njye bazanshyira ku ruhande bamufate. N'ubwo ari njye waba ufite amanota ya mbere, babona impamvu ivuga ko uwa kabiri ariw e bafata. Nti reka nshyiremo in tera nini ku buryo unkurikira niba mufata bizaba bigaragara k o ari akarengane. Narangije mfite amanota 85%, k ubera ko abazungu arib o bayoboraga amashami yacu baramfata ariko bamfata nta cyizere mfi te, mvuga nti iki gihugu amaherezo bazongera babinyambure. Umwaka umwe urangiye mbona bimbayeho. Bwa bwoba nari mfite burushaho ndagenda ndarwara. Ndagenda njya iwacu, mara amezi atatu mu Mutara nibaza nti ese njye he, ndahungana iki, ngire nte? N'ibyo guhunga si nari mbizi n'ubwo twari hafi y'U bugande. Twari tumeze nk'abafungiye mu kibuti.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
151 28. Ubuhamya bwa Safari Venant Nitwa Safari Venant, navutse 18/06/1950 mvukira mu Gahenerezo, ni muri Huye. Twaje kwimukira i Maraba mba ari naho niga amashuri abanza. Amashuri yisumbuye nayize muri Seminari nto ya Save, nyasoreza muri Koleji ya Christ Roi. Kwirukana Abatutsi mu mashur i byabaye niga muri Kaminuza y'u Rwanda. Nageze muri Kaminuza mu kwezi kwa cyenda 1970. Nigaga iby'ubukungu mw'Ishami rya sciences economiques et sociales, batwirukana ngeze mu mwaka wa gatatu. Icyo gihe hari imyaka itatu, ubu ni ibiri. Mfite impamyabushob ozi ya maîtrise muri sciences economiques. Muri Kaminuza, mbere yo kwirukana Abatutsi, mu myaka ibiri ya mbere nta kintu cyagaragazaga ayo makimbirane ko Abahutu banga Abatutsi, ariko akenshi wasangaga Abatutsi bagendana n' Abahutu bagendana. Usibye ko no mu cyumba kuko habagamo abantu babiri babiri, hari Abahutu babanaga n' Abatutsi. Urugero ni Pasteur Bizimungu, twatangiriye rimwe, yabanaga mu cyumba n'umunyeshuri w'Umututsi ndetse aza no kumukiza baje kumushaka ngo bamukubite, ababeshya ko yabacitse kandi akiri mu cyumba, bagiye ba ramufungurira ariruka aracika. Uwitwaga Karakara na Nzirorera nibo bari babikomeyemo. Mu kwezi kwa Ugushyingo 1972 nibwo twatangiye kumva hari ikintu cy'impagarara kuko bari batangiye kwirukana abana mu mashuri yisumbuye. Hanyuma n'amakimbirane y'i Burundi. Ndibuka hari abantu bajyaga baza gucuruza imishyo n'ibyuma tukabona abanyeshuri bamwe barabigura, tu kibaza i mpamvu bagura imishyo bika tuyobera. Dutangira kumva hari akantu katameze neza n'ubwo bitagaragaraga mu buryo butomoye. Guhera mu kwa cumi na kumwe 1972 kugeza mu kwa mbere 1973 hari inama za kundaga kuba nyuma yo kuva ku meza saa sita tugiye kuruhuka ngo tu ze gusubira mu ishuri sa a munani. Bazengurukaga umuntu, abo nibuka babikoreye harimo dogiteri Karagirwa, Africa Philbert, n'abandi, bakamuhata ibibazo, ngo wo we wa Mututsi we, wanga Abahutu, ukorana n'Inyenzi, usuzugura Abahutu ! Ibintu byo gutera ubwoba.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
152 Ubwo nibwo twatangiye kumva hari akantu. Ariko ntibabivugaga ku mugaragaro. Nta wagiye, nta wahunze, twagumye ku ishuri, nko kuvuga ngo reka dutegereze ture be uko bizagenda. Tukavugana, tukajya na kwiga, tukanajyana muri siporo tukiri kumwe. Icyako ra izo nama nizo zatumaga tugira amakenga, tuti hari ikintu kirimo kiza, a riko nta wahunze. Ku bijyanye n'imitsindir e, wasangaga Abatutsi barumiwe. Nkanjye ndangije amashuri yisumbuye mu 1969 hatsinze Abatutsi bacye cyane. Icyo gihe nari kumwe n'abandi nka Nyabyenda Laurien t ntabwo badufashe. Turibwira tuti biranze reka tujye kwishakira akazi. Icyakora abapadiri baje kwegera Perezida Kayibanda baramubwira bati ibyo urimo gukora ntabwo ari byo. Kuko babonaga ab anyeshuri bigishije b'abahanga badatsinda. Mu mwaka wakurikiyeho twatsinze hafi ya twese. Twari twarabyakiriye tuzi ko tutazatsinda rwose. Tugeze no muri Kaminuza t wigaga tuzi neza ko tutazabona impamyabushobozi ya licence, icyo gihe yari iy'icyiro cya kabiri. Kuko akenshi bajyaga kuziga hanze kandi nta Mututsi bapfaga kwemerer wa kujya kwiga mu mahanga. Abenshi bahitaga bajya kwigisha, nyuma y'imyaka itatu barangije gusa icyiciro cya mbere ( Baccalaureat ). Izo nama zarakomeje, n detse bakomeza kugura n'ib yuma n' inkota tukibaza impamvu yabyo ikatuyobera. Dutangira kubyiyumvamo. Hanyuma ku italiki ya 14 z'ukwezi kwa kabiri hamanitswe urutonde rw'abantu bagomba kuva mu ishuri bitarenz e saa kumi n'ebyiri. Uwari abakazemo ni Zirimwabagabo bitaga Karakara wo ku Gisenyi. Twatangiye kumva ko ibintu bikomeye kuko no mu rwunge rw'amashuri rwa Butare bari bamaze kubirukana. Bwari gucya Kaminuza yizihiza isabukuru yayo ku italiki ya 15 za Gasyantare. Tujya muri sinema ariko ukabona Abahutu bitwaje imishy o. Kujyayo kwari ukwishyiramo akanyabugabo ariko twabonaga byakomeye. Njye na Nyabyenda tuira amakenga twicara inyuma. Sinema igeze hagati, batangira gutyaza inkota zabo ku madirishya. Ntabwo twatinze njye n'uwo Nyabyenda twagiye mu cyumba dukomeza kwibaz a ngo ese turajya hehe, turahungira hehe? Byageze hafi mu gicuku icyo gihe noneho abantu bose barasandara, bariruka, baraboroga. Abantu baza kudushaka mu cyumba kuko nabanaga n'uwo Nyabyenda. We arasimbuka aca mu idirishya ariruka ajya mu ishyamba rya “arboretum ”. Icyumba cyacu cyari hafi y'iryo shyamba.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
153 Njye kuko nari maze iminsi mvunikiye mu mikino mpambiriye, sinabasha gusimbuka njya munsi y'igitanda. Baza bashakisha bamubonye aciye mu idirishya asimbutse barasakuza bati araducitse, aragiye! Reka turebe niba Safari asigayemo! Baza mu cyumba bacana amatara barareba hose, bati bose bagiye ! Noneho batangira gusubira inyuma bavuga ngo reka tujye i Mamba, niho habaga abakobwa bigira ubuganga. Muri icyo gihe bagiye i Mamba niho twese twashotse tujya mu gashyamba ka “arboretum”. I Tumba nari mpazi abantu ndagenda ndarayo ntegereje, arik o basakuza cyane, urusaku rugera za Tumba, twibwira ko barimo bica abantu. Bukeye bwaho nibwo twamenye nko nta wapfuye ko babakubise bakabakomeretsa gusa. Na bya byuma ntawe babiteye bashakaga ko tugenda gusa. Bifuzaga ko duhagarika kwiga tukajya imuhira tugacupira. Buk eye nyine nibwo nagumye aho i T umba noneho dutangira gutegura ibyo guhunga. Hashize icyumweru nagiye i Burundi. Nari nabanje njya i muhira iwacu i Maraba, m basezeraho mbabeshya ko ngiye gushaka akazi i Kigali ntashaka kubabwira ko mpunze. Ba je kumenya ko nahunze nyuma kuko nari nabwiye mukuru wanjye ko azabibabwira maze kugerayo. Twajyanye turi batatu, tunyura i Kibeho. Tugezeyo dufata inzira y'i Burundi. Twavuye i Kibeho ninjoro tugenda n'amaguru kugera i Kayanza. Tugerayo ibirenge byatumby e. Twari twahagurutse saa kumi z'umugoroba tugerayo saa munani z'umunsi ukurikiyeho. Ni uko natangiye iby'ubuhunzi. Abenshi baciye aho barabafashe babagarura i Butare harimo na Nyabyenda Laurien t. Hari igihe abantu bibeshyaga bakambuka Akanyaru bagasanga na nyuma yo kwambuka baracyari mu Rwanda, bagahita bafatwa bari bazi ko bageze i Burundi. Hari abagendaga bakaryama bugacya babahagaze hejuru bati murajya he? Bakabagarura. Nuko turagenda, dutangira ub uhunzi dutyo, abagiye muri Zayire, abagiye Burundi n'ahandi wagendaga uvuga uti iby'amashuri ubu byarangiye. Ningira amahirwe wenda nziga. Twe twagiye i Burundi Kaminuza yah o yaratworohereje. Ngezeyo nasubiye mu wa kabiri, kimwe n'abari mu wa mbere n'uwa kabiri basubiy e mu wa mbere. Ubwo twatangiye mu kwa kane ibizamini bikorwa mu kwa gatandatu. Bati mwebwe muzakora mu kwa cyenda.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
154 Abenshi twagiye ku kazi, njya kwigisha muri Koleji ya St Albert. Ubwo wumvaga kwiga birangiye, uvuga uti ubu ngiye kuba umwarimu, nibishobok a HCR izaduha buruse tujye gukomeza. Ku bw 'amahirwe, njyewe na Gerard wit abye Imana muri Nigeria, hari umudamu twahasanze wakundaga abantu bazi ubwenge. Tuza kugira amanota menshi mu kwa cyenda. Njya kwigisha muri St Albert, tugeze mu kwa gatatu mbona iba ruwa njye na Gerard ko uwo mudamu yatuboneye buruse zo k ujya kwiga muri Nigeria. N ubwo ayo mahirwe yari abonetse byari ikibazo kuri njye kuko nari ngiye kwiga mu gihugu bavuga icyongereza mvuga ikinyarwanda. Impunzi nta mahitamo iba ifite, turagenda. Ngez e muri Nigeria narize ndangiza licence, maitrise nayikoze nyuma hashize imyaka itandatu. N'ubwo nari narize ibintu bifite agaciro, nk'impunzi ntabwo nabashaga kubona akazi keza. Nagiye kwigisha. Aho umu ntu ageze bati “ mpunzi uzataha ryari ? ” Wumvaga utazi icyo uri cyo, uri umuntu utagira igihugu ukagenda ubuyera, utazi niba uzagaruka. Bakakubaza ngo “ wakoze iki cyatumye iwanyu bakwanga ? ” Ukabura icyo usubiza.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
155 29. Ubuhamya bwa Simburudari Théodore Navutse mu 25/06/1947, mvukira muri komini Mubuga, Gikongoro. Ubu ni muri Nyaruguru. Ntuye ku Muhima mu Kagari k'Amahoro. Mu 1973 nigaga mu iseminari nkuru ya Nyakibanda. Mfite impamyabushobozi ya licence nakuye mu Bufaransa. Nakoreye Kinyamateka, nyuma n za gukomeza na Banki y'u Rwanda itsura amajyambere (BRD-Banque Rwandaise de D éveloppement ). Nyuma ya Jenoside naje kuba umuyobozi muri minisiteri, mba Umunyamabanga M ukuru muri Minisiteri y'Ubukerarugendo. Ubu ndi mu kiruhuko cy'izabukuru. Mbere y'uko Abatutsi birukanwa abanyeshuri bari babanye neza muri rusange. Nta bushyamirane hagati y' Abahutu n'Abatutsi bwari buhari. Ivangura ry'amoko ryo ryatangiye kuva kera. Abana b' Abatutsi iyo barangizaga amashuri abanza barahagararaga. Na benshi kujya kwiga mu gipadiri ni uko nta yandi mahirwe bari bafite. Baravangurwaga ku barangije amashuri abanza, kubera ko buri mwana babaga baramubajije ubwoko bwe, kurangiza umwaka wa gatandatu ukajya mu mashuri yisumbuye bya baga ari amahirwe. Nyuma y'umwaka wa gatandatu hakaba gutoranya. Na none, abemererwaga kujya muri Kaminuza babaga ari bake cyane. Kuko no mu mashuri yisumbuye n'ubwo babaga ari abahanga babahaga amashuri magufi nk'ayo kwigisha. Bakagarukira aho ngaho. Kuva hajyaho iyo mikorere mu myaka ya 1960 yo gukurikirana ubwo bwoko bw' Umututsi mu nyandiko zose zarangaga umwana kuva yatangira umwaka wa mbere kugeza muri Kaminuza. Aho abagiye bazisimbuka kube ra ko hari abahinduzaga ubwoko, hari n'ababigirwaga mo inama na ba b urugumesitiri kuko habaga amarushwana harebwa ababurugumesitiri bafite abanyabwenge kurusha abandi. Ariko n'ubwo yagendaga yihishe, iyo yarangizaga amashuri yisumbuye, mu kujya muri Kamin uza hari igihe bamuvumburaga. Hari n'abajyagamo kubera ikimenyane cy'abantu. Kuba ufite umuntu w'inshuti cyangwa umuntu ukomeye mu nshuti z'iwanyu. Byarabaye kuko hari abana bagiye biga kuko Minisitiri runaka yagukingiye ikibaba cyangwa yagusabiye.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
156 Uretse n'ibyo ababyeyi nabo babaga batotezwa mu buryo bwinshi butari n'ubw'amashuri, bigatuma no mu mashuri yaba abanza, ayisumbuye ndetse na Kaminuza abana batiga neza. Hari abana benshi batabashije gukomeza kwiga kubera ibyo bibazo. Hari igihe nabo babaga baci we bagomba kuge nda. Ari ukwiruka nko muri 1959 na 1960. Ntabwo nari mukuru ariko nari mu myaka nka 12. Abandi barakomeje bariga nigaga mu mwaka wa kane muri primaire ariko njye, twamaze nk'umwaka umwe cyangwa imyaka ibiri tutiga kuko ntabwo twabaga dufite aho kuba baradutwikiye twarahunze. Ntabwo twari twarahunze ngo tuve mu gihugu, twari mu misiyoni aho za Kibeho. Hari igipande cy'amash uri, barahasenye ariko hari hepf o mu ishyamba, aho bitaga mu Misiri. Hari Inkambi yabagamo Abatutsi mu mibereho mibi. Umuntu arwaye ubuheri, ntabwo wabashaga k ujya kwiga. Aho ni muri za 1960 na 1961 mu itwikirwa ry' Abatutsi. N'abahavuye bagahunga bakajya n'i Burundi cyangwa mu bihugu bit andukanye, byatu mye imyigire y'abana isubira inyuma cyane kubera ko byasabaga ko ufata umwaka umwe imyaka ibiri, ukijarajara. Hari n'abagiye i Burundi babonye ko ubuzima ari bubi bakagaruka. Ubwo niko bazererana abana bahagaritse kwiga. Ukaba wacika intege ukanabireka. Hari n'igihe umubyeyi wawe yabaga yarafunzwe. N'ubwo nta mafaranga yatangwaga mu ishuri, ngo ube wabireka kubera ubukene, hari n'igihe wibazaga icyo wigira cyangwa umubyeyi musigaranye akakubwira ati guma aha ngaha umfashe. Kubera ko hari Abatutsi benshi bagiye bafungwa mu bihe bitandukanye cyane cyane mu bihe byo kubatwikira harimo n'abashefu n'abasushefu. Usibye ko Abatutsi bose batahunze. Abu mvaga ari rubanda rugufi bumvaga bitabareba, bumvaga bireba abanyapolitiki. Kuko bari basanzwe bas angiye n'abandi akitwaga akazi k'uburetwa. Ari Abahutu, ari Abatutsi bajyanaga muri iyo mirimo bagakorera hamwe. Guheka abayoboz i barimo abashefu n'abadiminisitarateri babaga bari kumwe. Batunguwe no kubona bo batwikirwa, ariko abahitaga bafata icyemezo cy o guhunga ntabwo bari muri abo ngabo. Noneho umuntu akagumya agahanyanyaza ngo anagume ku isambu ye. Ubwo navugaga agace ntuyemo. Ariko hari n'abimuwe bakurwa mu gace bari batuyemo bajyanwa mu bindi bice. Hari nk'abari batuye mu majyaruguru bajyanwa ku Gikongoro nk'intara yashyizweho mu 1963, abajyanywe Nyamata na Rukumberi kugira ngo abana babo basubire mu mashuri ntibyari byoroshye, ahubwo amashuri yabo yagombye kubakwa na HCR.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
157 Uko gucirwa mu gihugu hagati kwatumye uburere bw'abana b' Abatutsi buhungabana ku buryo bwose. Cyane cyane ubwo mu mashuri. Bamwe baranabiretse kuko udafite umutekano, waribazaga ngo ese ubundi uriga ngo uzagere ku ki, uzabe iki? Ku ishuri ryacu rero ntihabayeho kwirukana abanyeshuri b' Abatutsi ariko ntibivuga ko bitagera gejwe kenshi ndetse ngo n'umwuka mubi uhagere. Muri 1973, mu iseminari nkuru ya Nyakibanda, hayoborwaga n'umupadiri witwa Niyibizi François. Imico ye rero yatumye gahunda zo kwirukana Abatutsi zidakunda. Ariko abanyeshuri ubwabo byaragaragaye hahise haba mo Abahutu b'intagondwa cyane cyane hari ikipe y'abanyeshuri bari bavuye ku Rwesero. Abazanye iyo nkundura kuko byagaragaraga ko abari babiteguye ari abasirikare baturukaga mu rukiga, abasaga n'aho babyumva banabizi, n'ubwo batari bazi ikigamijwe cyane ari ko bari babizi, ni ikipe y'abanyeshuri bari baturutse ku Rwesero. Hari haje itsinda ry'abantu bagera kuri 12 baje mu mwaka w'amashuri 1972-1973. Kuko umwaka wari watangiye mu kwa cyenda 1972, ibintu byo kwirukana Abatutsi byatangiye mu kwa kabiri 1973. Ar iko n'abakuru bari basanzwemo barabyitabiriye. Bagasa n'aho bagira isoni zo kwigaragaza cyane, kubera kumva ko barimo kwitegura kwiyegurira Imana. Ariko bamwe barigaragaje biranagaragara, baranabigerageza rero kuko hamaze kujyaho icyo bitaga comit é du salut yari ifite icyicaro n'abayobozi bayo muri Kaminuza y'u Rwanda i Butare, ntabwo ari kure ya Seminari nkuru ya Nyakibanda. Ni am ashuri yegeranye ndetse bahuraga benshi mu Nyakibanda mu mikino itanduk anye ku buryo rero iyo komite na yo yagendaga itan ga ubutumwa ku yandi makomite matoya yo mu mashuri yisumbuye hirya no hino mu gihugu, hafi na kure rimwe na rimwe ban akoresheje imodoka z'ikigo. Muri buri shur i babanzaga kuhashyira comit é du salut, byasobanura komite ije gucungura rubanda. No mu Nyakiban da rero muri Seminari nkuru iyo komite yari ihari, yari igizwe ahanini n'abaseminarisiti bari baturutse ku Rwesero. Si ukuvuga ko aribo gusa ahubwo ni uko aribo bari biganjemo, bakamara abandi ubwoba. Iyo ko mite yari ifite uko ikora, hari mo urugomo. Bakubitaga abanyeshuri bakabirukana, ariko harimo no kubanza gukora urutonde baka rumanika.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
158 Iwacu rero ubutumwa bwamanitswe ku Seminari nkuru ya Nyakibanda. Ariko uko bwakamanitswe, uwo padiri mukuru akazenguruka abumanura. Ntabwo bwavugaga amazin a y'abantu ahubwo bwari ubutumwa buvuga ngo Umututsi uri hano guhera ku mupadiri, kugeza ku mukozi agomba kuba yagiye bitare nze isaha iyi n'iyi. Mu gitondo tugakanguka tugasanga ayo matangazo arahari. Kubera ko mu barimu, mu bapadiri harimo Abatutsi, bari mo n'uwo wayoboraga Seminari Nkuru, kugeza ku ba faratiri. Icyo padiri yakoraga rero ni uguhuza abo bantu bose, agatanga amakuru. Muri iyo minsi rero hafi buri mugoroba, akaduha amakuru y'uko mu gihugu umwuka utari mwiza, ko Abatutsi barimo birukanwa hiry a no hino mu mashuri, abandi bakirukanw e mu kazi, ariko ko nta n'umwe uzi ibyo bintu impamvu yabyo n'icyo bigamije, agatanga amabwiriza avuga ko twebwe dufite umuhamagaro wo kwiha Imana, ati ndabasaba ko uwo mwuka mubi utabageraho. Mukaguma hamwe, mukamenya ikigo cyacu ndetse ntihabe hari abaturuka hanze ngo babe babameneramo. Ntimurwane. Kuko hari imodoka zashoboraga kuva i Butare ugasanga hari abantu bameze n k'abakarasi bagenda bahagaze hejuru y'imodoka bavuza induru, bakinjira mu kigo n'ayo mahiri birukana, ntimuzarwane ariko kandi ntimuzanemere ko hari abi njira muri iki kigo kwirukana Abatutsi. Kuko kuba padiri si Ubuhutu si Ubututsi. Kandi ati nibaramuka baje ntimuzarwa ne kuko hano hatagomba kubera intambara. Nibaramuka baje, mwese muzasohoka. Nateguye imodoka zizajyana buri mufaratiri kwa Musenyeri we. Imodoka arazitegura. Zimwe zituruka muri Servisi yari ishinzwe imicungire y'ubukungu bwa Diyosezi ( economat general ) ya Butare, zihagarara mu kigo ziteguye guhaguruka. Aravuga ati, abo muri Diyosezi ya Butare, nibaramuka baje kubirukana, muzajye kwa Musenyeri wanyu Gahamanyi arahari. Abo mu Ruhengeri, dore imodoka ngiriya nime ro arayivu ga, izabajyane yo. Ab'i Kabgayi namwe muzajyana n' iriya. Bose abere ka izizabatwara. Ati ntimuzajye n'iwanyu kuko tutazi ibizaberayo. Seminari tuzayifunga. Agatanga icyizere ati kuko mwebwe umuhamagaro w anyu ari ukwigisha ijambo ry'Imana atari ukwigisha Abahutu cyangwa Abatutsi, muzigisha Abanyarwan da bose, ndizera ko mwebwe ibi mutabishyigikira. Bamwe ntibabyemere bati “ ese ko bazaba birukanye Abatutsi twebwe tuzaba tujya he ? ” Akabasubiza
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
159 ati “ hano nta seminari y' Abahutu izabaho. Hirya no hino birukanye ariko nibige ra i Kansi mumenye ko natwe biri butugereho ”. Nk'uko yabivuze koko, sinibuka neza umunsi, usanga abantu bahura bakarebana nabi, ubundi Abatutsi n'Abahutu bagakora udutsinda twabo, bamwe bibaza uko bizagenda, abandi babareba ikijisho. Ibintu nk'ibyo ngibyo hari umwuka w'ubwoba bisa n'aho no kwiga tutigaga. Umunsi umwe ntib uka padiri wa Kansi aba araje, yitwaga Musoni Boniface araza ati natwe abanyeshuri bacu ba rabirukanye. A radutumiza dusubira mu cyumba cy'inama, aratubwira ati abanyeshuri b'i Kansi barabirukanye, ubwo natwe igihe icyo aricyo cyose bashobora kuza. Byakijijwe n'uko abo bigaragazaga cyane, rya tsinda ry'abaseminari bari mu myaka mitoya barimo abitwaga ba Théone ste, bari nk'abantu bagera ku icumi. Iryo tsinda r y'abanyeshuri bagiye i Butare kubaza amabwiriza kuko bakoranaga, amakuru twabonye ni u ko bagiye kubaza Buregeya Bonave nture, basa n'abamubaza niba nabo bakwirukana. Icyavuyemo ni uko yababwiye ati mwebwe mugende mutuze, ibi bintu mwibyivangamo kuko mutazi icyo bigamije. Nawe yahoze yiga mu iseminari mbere y'uko ajya mu gisirikare. Nka nyuma y'iminsi ine bakoze kudeta. Bamaze gukora kudeta, batanga ihumure ariko abanyeshuri bamwe bari baramaze guhunga bari i Burundi, abandi bari barafatiwe ku mipaka kuko bari baragerageje guhunga, ntibagaruwe mu mashuri bose.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
160 30. Ubuhamya bwa Umurungi Kayitaba Floride Navutse 07/01/1952. M vuka i Nyarugenge kuri Ruriba. Ntuye i Nyamirambo-Rugunga. Mu 1973 nigaga i Rwaza, mw'Ishuri ryigisha ubunyamabanga (école de Secretariat ). Ubu ndi mu kiruhuko cy'izabukuru. Nta bushyamirane twagiranaga. Ariko muri uwo mwaka batangira kwirema udutsiko, ntumenye ibyo barimo cyangwa bavuga, natwe bitangira kutuyobera. Kandi tukajya twumva amakuru ko i Kigali bimeze nabi ko batoteza Abatutsi. Biratuyobera. Icyo gihe biba rero twari mu kiruhuko gito, mu kwa kabiri, kwa kundi abantu bataha bakagaruka, njyewe ntabwo nari natashye. Byabaye ndi ku ishuri. Abo bari baragiye mu biruhuko umunsi bagarutse, nta banyeshuri twiganaga batumye binjira. Nibwo rero batangiye kudukubita imikandara. Abakobwa bi rukana abandi bakobwa biganaga. Nibwo twa hungiye kwa mwalimu witwa Damiyani nyuma turakomeza tujya mu gipadiri kuri paruwasi. Noneho bakatubaza bati “ese murajya he murabigenza mute ?” Wavuga uti “ngiye i Kigali ”, bati “i Kigali ? Birakomeye! ” Ndavuga nti “ntabwo njya i Kigali ”. Kuko naherukaga kwiga ku Nyundo ari naho nari naje kwiga nturutse i Rwaza, ndavuga nti ngiye ku Nyundo buriya ndahasanga abantu tuziranye, harimo n'abanyigishije wenda ndahakirira. Abapadiri ba ratujyanye. Turagenda. t ugeze ku Nyundo, dusanga harera, nta n'inyoni itamba. Bose baragiye. Turakomeza tujya ku Gisenyi. Tugez eyo tujya mu nzu ya Musenyeri Bigirumwami. Imana nagize, mbona Felisita uriya wagizwe intwari. Nu mva ndiruhukije. Yari yarakoze ku Nyundo nkihig a. Ati “ Florida bite? ” Ndamubwira. Ati “natwe hano ntawe ukorora ”. Ansaba kubindika imisatsi nari nasokoje ndetse ati uyipfundike. Ati “ndaguha igikwembe ukenyere ”, ubwo hari mu gitondo. Ubwo nta waryamye twaraye du hagaze nawe yari afite ubwoba. Yaratubwiye ati mu gitondo cya kare turava aha tujye kuri bariyeri, mbaherekeze kugira ngo mushobore kuva ku butaka bw'u Rwanda. Uko ndi bubikore ndabizi, ndajya ku muhanda munini kuganiriza abapolisi bari ku muhanda, namwe mu gende muce mu makoro mu nzira z'ikinyarwanda, nzajya mbacungisha ijisho, mwihute.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
161 Nimbona mugeze aho batakibafashe, nanjye ubwo ndaza kureba u ko mbigenza nsezere. Ni uko byagenze, tumaze kurenga nawe arasezera. Ni uko tugera muri Zayire, nta muntu tuhazi, ntabwo twari twararenze ku Gisenyi. Twabajije umuntu atuyobora i Goma, mu bapadiri. Muri icyo gihe abantu babaga muri Zayire cyangwa i Burundi bahoraga barekereje ko hari abantu babo bashobora kuza bahunze ngo babakire. Icyo gihe rero nagize Imana nari mfite babyara banjye baba yo. Ntabwo nibuka ukuntu byagenze ariko twarahuye banjyana aho babaga. Nagiye ndi umwana w'umukobwa uri hafi mu myaka 20, nta mwenda, nta nkweto nari nambaye twa kamambili. Iwacu bamaze amezi batazi amakuru yanjye. Abarimu bacu baj e kubariririza aho twanyuze. Umwe ansanga kuri Goma anzaniye ijipo n'inkweto n'umugati. Ampa n'amafaranga ati ubuzima bw'aha buramutse bubanani ye mushobora no kuzajya ahandi, icyo gihe abantu benshi bajyaga i Burundi. Baje kudutegera indege yajyaga i Burun di, itujyanayo hamwe n'izindi mpunzi. Ariko mbere yo kwinjira mu ndege abazayirwa baradusatse ya mafaranga barayanyambura. Ndababaza nti “ubu se ko muyatwaye ndabigenza nte ?” Bati “murashaka gutwara amafaranga y'igihugu cyacu! ” Sinibuka uko twavuye ku kibuga cy'indege. Baratuzanye batugeza ahantu huzuye impunzi z' Abanyarwanda ahantu bitaga mu Bwiza. Bari abantu benshi bagera nko mu gihum bi. Hari abahageze uwo munsi n' abahamaze iminsi. Buri wese yicaye aho hantu hari hameze nko mu nkambi. Nagize imana zidasanzwe nahabonye umuhungu nari nzi ino aha wo kwa Bushayija. Nar i maze kwiheba nibaza nti ese n dara aha, ndabigira nte? Nta kintu na ri mfite, nta muntu nari mpazi, nuko ndamubona ndamuramutsa. Ati “uje nonaha ?” Nti “yego. B anza umbwire niba uzi kwa ba Rudasigwa ”. Ati “ndahazi ”. Nti “wahanjyana se ?” ati “cyane! ” Numva singipfuye. Tujya gufata tagisi tugera kwa Rudasigwa. Nari namubwiye nti njyewe ibyo kwivuga simbizi, nitugerayo urahita umvuga. Uvuge ko mvuye i Kigali ko ndi uwo kwa Nyirigira. Tugerayo koko ambera umwana mwiza aramvuga bati Imana ishimwe, urakaza neza. Kuva uwo munsi numva umutima umerewe neza. Nyuma nibwo twajyaga kuri za HCR kwibaruza no kwiyandikisha. Abari bazi ubwenge basubiye ku ishuri, abandi bajya hanze y'u Burundi. Sinzi ukuntu babigenje, njyewe nari ngifite ibintu by'ubucucu, ntabwo nar i nzi gushakisha. Mu muryango nabagamo haciye igihe bajya kunshakira akazi. Mbona akazi mu ishuri rikuru nderabarezi ryitwaga “ Ecole Normale Sup érieure de
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
162 Bujumbura ”. Kuko nari naratangiye kwiga iby'ubunyamabanga, i by'ubunyamabanga nari mbizi rero baba ariko kazi bampa. Ubuzima bukomeza gutyo, mererwa neza. Iwacu baje kumenya ko nahungiye i Burundi mama aza kunsura. Ati “kuki utatumenyesheje ko wahunze ?” Nti “nari kubibamenyesha nte ?” Nyuma yaho naje kubona umugabo, ubuzima bura komeza n'ubwo but ari bwiza cyane ariko nta muhangayiko wari uhari, nagarutse mu Rwanda mu mpera zo mu mwaka wa 2007.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
163 31. Ubuha mya bwa Wane Justin Nitwa Justin Wane Navutse Ku wa 20 Mutarama 1948, mvukira mu cyo bitaga komini Mukura i Butare, ubu ni mu Karere ka Huye. Ntuye ku Gisozi. Nize ubuvuzi. Ubu ndi mu kiruhuko cy'izabukuru. Natangiye kwiga mu ishami ry'ubuvuzi bwa Kaminuza y'u Rwanda i Butare mur i 1968. Mbere ya 1970 nta kibazo cy'imibanir e hagati y'amoko cyari muri Kaminuza. Mu ntangiriro za 1970 nibwo hatangiye kuza ibibazo. Ariko ntibyabuzaga ko tubana neza. Twabaga dukurikiranye ibyatujyanye aribyo kwiga. Ntabwo ibya politiki twabijyagamo. Icyo gihe hari umuryango w'abanyeshuri ba Kami nuza ( AGEUNR ) wasangaga uyoborwa n'Abahutu gusa. Nta n'igitekerezo cyapfaga kukuzamo cyo kwiyamamaza ngo ugire icyo ukoramo iyo wabaga uri Umututsi, kabaga ari nk'akarima kabo. Kwirukana abanyeshuri b' Abatutsi byatangiye mu kwezi kwa kabiri 1973, byabanjirijwe no gushyira ahagaragara urutonde rw 'abanyeshuli b' Abatutsi badusaba kuva mu ri Kaminuza. Icyo gihe nari naraye izamu ku bitaro. Muri iryo joro rero, ngira ngo byari nko kuri 14 cyangwa kuri 15 za Gashyant are. Nibwo birukanye abanyeshuri b' Abatutsi muri Kaminuza, ku buryo ahubwo twaraye tuvura abakomeretse. Kuri uwo munsi nta n'umwe wasubiye muri Kaminuza. Navuye ku bitaro nsubira iwacu mu rugo, kuko twe twari dutuye i Ngoma. Sinashoboraga gusubira mu byumba twararagamo muri Kaminuza, bityo byaba ibitabo, byaba imyenda n'ibindi bintu nari mfite mu cyumba byasigayeyo. Ntabwo namaze igihe kirekire mu rugo. Namaze iminsi icumi (10) mu rugo. Iyo minsi ishize, hari abarimu b'a banya Canada twari inshuti, ba dufasha gupanga ukuntu tuzacika. Badushakira ivatiri Peugeot 504 idutwaramo turi batanu (5), harimo uwitwa Ignace Beraho, Emmanuel Kagambirwa, Jean Baptiste Habyarimana, Léonard Muligo na njye. Twajyanye n'abo bazungu turagenda tugera i Cyangugu. Tugeze i Cyangugu kuko bari barumvise ko hari umuntu wambutsa abantu. Tujya iwe. Tugezeyo, atubonye asa n'uwikanze
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
164 gahoro. Twaje kumenya impam vu yabyo n'uko hari abandi babiri b'abavandimwe bari aho bategereje ko abambutsa. Abonye haje abandi batanu yumva biramug oye. Noneho igihe tugihagaze, tuganira nawe yibaza uko abigenza, umwe mu bo twari kumwe aravuga ati ariko mfite Data wacu hano ni umugenzacyaha ( IPJ). Uwo wambutsa abantu ati uwo muntu nimujya kumureba koko arabafasha. Noneho tujya kuri uwo mugenzacyaha, asanga baziranye koko bararamukanya, ati ibyo rwose ni ibintu byoroshye cyane. Ati reka nze ndebe umuntu abaherekeze abageze aho mwambukira. Aduha umwana, na ba bazungu twari kumwe turagenda tugera i Mururu. Noneho turavugana tuti reka dufate inzira y'iki nyarwanda tumanuke tugere ku cyambu. Turagenda, ba bazungu basigara ahongaho. Tugeze ku mazi tuhasanga abantu bafite amato turumvikana, baratwemerera bati turabambutsa. Wa mwana wari uduherekeje asubirayo ajya kubwira abazungu ko twagiye. Igihe tugeze mu mazi hagati, duhura n'ubundi bwato buva hakurya. Noneho uwari muri ubwo bwato ahamagara uwo wari utujyanye witwaga Nyakarundi ati: “Nyakarundi Nyakarundi, abo bantu ubajyanye hehe? ” Ati “mbajyanye hakurya ”. Ati “basubizeyo tubanze twumvikane ”. Noneho turamubwira tuti “mwihorere twigendere murumvikana mu biki? ” Ati “oya, ni shefu wacu wenda buriya nawe arashaka ko mumuha amafaranga! ” Dusubirayo. Ubwo kwambuka icyo gihe ngira ngo byari nk'amafaranga ijana. Ariko kugira ngo twambuke twatanze ibi humbi bitanu. Nuko tugarutse uwo mugabo tuza tumubwira tuti: ntidutinde, tubwire icyo ushaka turakiguha ariko tugende. Ati nta mafaranga yanyu nshaka. Nta n'aho mujya, ahubwo ndabajyana kwa konseye. Ubwo bibaye bityo atujyanye kwa mukuru we wari Konseye, baba badufashe batyo. Twageze kwa konseye mu gitondo. Ubwo mu gitondo batujyana kuri komini Kimbogo twirirwayo. Hagati aho tuva iwe tujya kuli komini Kimbogo, agiye gushaka imodoka itujyana, batwicaje hasi hafi ya kiriziya ya Mururu abantu bava mu misa bagasohoka bavuga mu ndirimbo ngo bafashe ibinyenzi!” Noneho baza kutujyana i Kimbogo aho twiriwe umunsi wose, nimugoroba batuj yana i Cyangugu kuli prefecture, b ahita afata icyemezo cyo kutwohereza muli gereza.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
165 Hari mu ri Gashyantare nko mu mataliki 24. Tubamo kugeza hagati mu kwe zi kwa gatatu nibwo batwohereje i Butare na none muri gereza ya Karubanda. Ubwo hagati aho hakaba hari n'abandi banyeshuri bagiye bafata bakabazana muri gereza. Twari tuziranye, tuza kugera kuri 15 cyangwa 16. Ubwo na gereza ya Karubanda tuyibamo kugeza hagati mu kwezi kwa gatanu. Badufungura ariko bitewe n'uko abarimu bakomeje k ujya basakuza ngo abo banyeshuri barazira iki? Padiri wari Umunyamabanga Mukuru wa Kaminuza akaba yaranashinzwe imirimo y'Imana muri iyo gereza, nawe yajyaga adusura kenshi. Baza kudufungura ku italiki ya 7 Gicurasi, baduha umudendezo w'agateganyo, ngo tu jye mu makomini yacu ntituzarenge imbibi zazo. Tumaze gufungurwa ndagenda nsubira iwacu n'abandi twari kumwe nabo bajya iwabo. Ntibyatinze twongera gupanga ukuntu tuzongera gucika. Iyo gahunda tuyipanga turi batatu harimo Déogratias Manama, Jean Baptiste Habyarimana na njye. Dutegura uko tuzagenda, tuvugana n'umusare w'i Mugombwa, n'igihe tuzagendera tubipanga neza. Noneho uwo Jean Baptiste ajya iwabo muri Nyaruguru gusezera ku babyeyi, agezeyo asanga nyina yamuragurije zanze kwera, bituma abireka, we nt iyahunga aguma aho ngaho. Nuko njye na Manama tujyana n'umupadiri w'Umusuwisi witwaga Musy yari padiri w'abanyeshuri atugeza i Mugombwa. Umusare twumvikanye adushyira mu bwato mu ma saa kumi za mu gitondo aratwambutsa a tugeza hakurya y' Akanyaru. Aratubwira ati ubu ngubu rero imvubu zagiye kurisha imusozi, n imugera hakurya mwicare ahantu mutegereze ko bucya neza mubone kugenda. Bukeye turagenda tunyura Ntega na Marangara, dupfa kugenda gusa, tugenda tubaririza, maze baza kutugeza kwa Musitanteri w aho. Atwakira neza, tumubwira nyine ibyatubayeho, ariko bari babizi. Ajya kudushakira imodoka, itugeza i Ngozi, dufata iyindi tugera i Bujumbura. Dusanga hari abandi badutanze kugerayo bari bacum bikiwe mur i Grand Seminaire yaho. Tuba aho ngaho. Abari mu m yaka yigiye hejuru, twaje kubona buruse y'impunzi, uko twari 17 tujya i Kinshasa. Niho narangirije, ni naho nakoze.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
166 Uwo Jean Baptiste Habyarimana yaje gusubira muri Kaminuza mu Rwanda ndetse aza kugira n'Imana akomeza amashuri hanze baza no kumugira pere fe wa Butare ariko aza kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nabaye i Kinshasa imyaka 23, ngaruka mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yo mu 1994. Nakoze mur i Kaminuza y'u Rwanda i Butare nigisha mu ishami ry'ubuvuzi no mu bitaro byitiriwe umwami Fayisali i Kigali, ari naho naboneye ikiruhuko cy'iza bukuru mu mwaka wa 2017.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
167 32. Ubuhamya bwa Faustin Rutembesa Imvururu zabaye mu mashuri muri 1973 zansanze ku Nyundo. Nigishaga mu iseminari kandi nyobora ikinyamakuru c yitwaga " foi et culture ". Ubwo nari maze imyaka itatu mvuye kwiga muri Kaminuza ya Laval yo mu ntara ya Québec, Canada. Uko nabibwirwaga n'uko nabyiboneraga, hari umwuka mubi mu gihugu. Hari amakimbirane akomeye hagati y'abarwanashyaka ba Parmehutu . Inzangano hagati y'abaminisitiri bari ibyegera bya Kayibanda, amakimbirane hagati y'Abadepite na guverinoma, akarengane n'ubu sambo mu nzego zinyuranye z'ubutegetsi. Ibyo byose byabuzaga igihugu gutekana. Muri iyo myaka, ishyaka rya Parmehutu ryakoresheje inama. Bamwe mu barwanashyaka bavugaga ko ishyaka ryabo ryataye umurongo ryari ryarihaye. Abandi bakerura, bakanenga Perezida Kayibanda. Icyasaga n'ikibahuza cyari ikibazo cy' Abatutsi. Nkuko inyandiko nyinshi zabivugaga, ikibazo cy' Abatutsi cyagombaga guhagurukirwa, hagabanywa umubare wabo mu kazi no mu mashuri. Imvururu zatangiriye muri p erefegitura z'amajyepfo zaje zisunga ibyo bitekerezo. By'umwihariko urubyiruko rwashishikarizwaga gukaza umurego mu bikorwa byo kuranga no kwirukana Abatutsi. Izo mvururu rero zageze mw'iseminari yo ku Nyundo kuri 26 z'ukwezi kwa kabiri 1973. Hari hashize igihe gito imibanire y'abanyeshuri ihindu tse. Umuntu yabonaga udutsiko twinshi tw' Abahutu n'Abatutsi. Ku umugoroba wa 26 z'uko kwezi kwa kabiri, nibwo abanyeshuri bitandukanije, bamwe berekeza mu ngo z'abaturage b'aho hafi, abandi bahungira kuri Paruwasi no mu bigo bya Diyosezi. Muri iryo joro, a bari berekeje mu ngo zaho hafi n'abandi bari bigabije imihanda bagarukanye n'abaturage bashaka kurwana no kumenesha Abatutsi. Muri iryo joro, hari abakomeretse cyangwa bavunitse bahunga. Hari n'abaraye bagenda, bucya bageze kure ya Nyundo. Ibyo byaje kumenyekana duhuriye aho twahungiye. Bukeye rero, twakoze inama y'abarimu bari bakiri mu iseminari. Iyo nama yari iyobowe na Museny eri Bigirumwami, bourgmestiri wa Komini Kanama yari yayitumiwemo.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf
168 Hamaze kwemezwa ko Abanyeshuri bose baba bagiye iwabo bakaza garuka umutekano umaze kuboneka. Burugumesitiri yaravuze ati :" Abafite ubwoba nibagende, naho abatabufite bakomeze gahunda yabo. " Mu gihe bamwe bibazaga ku ijambo" gahunda yabo ", Burugumesitiri yarakomeje ati "ese nibanga kuva hano murakora iki ko mbona ibintu bikomeye ". Abanyeshuri b' Abahutu bakomeje gahunda yabo yo guhiga no gutera ubwoba abandi banyeshuri b'Abatutsi. Abatutsi bo bemeye gusubizwa iwabo. Uwo munsi imodoka yajyanye abakomokaga muri Kibuye na Cyangugu. Abandi berekeza ahandi bizeraga umutekano. Ku itariki ya 27 na none, abantu baburiye bamwe mu B atutsi ko baza kugabwaho igitero simusiga. Ni uko twavuye ku Nyundo, tuba tugiye i Busasamana. Tuhageze batubwira ko nabo biteze guterwa n'abanyeshuri baje gufasha abo muri Gisenyi. Ubwo rero twakomeje urugendo ijoro ryose tugana kuri Goma. Twahahuriye n'abandi benshi bari bamaze kwirukanwa mu mashuri no mu kazi. Bamwe bakomej e urugendo berekeza i Burundi, Kinshasa n' ahandi. Ku binyerekeye nafashe icyemezo cyo gusubukura, Kaminuza ya Montréal iranyemerera, niyandikisha mu cyiciro cy 'ikirenga (Phd). Ndangije, Kaminuza y'u Burundi impa akazi. Nahavuye nza gufatanya n'abandi kuzahura Kaminuza y'u Rwanda yari imaze gufungur a ariko ikeneye abarimu. Isomo navanye muri ibyo byose ni uko gukomeza umutsi no kwigirira icyizere ari umutungo utuma abantu badaheranwa n'amateka mabi.
CNLG_ubuhamya_1973.pdf