text
stringlengths 0
5.99k
| source
stringclasses 14
values |
---|---|
52 Mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, baturutse i Burundi binjirira mu Bugarama no mu Bweyeye. Mu Bugarama, Inyenzi zambukiye ku cyambu cya Cyiza zinyura mu Kibangira, zirakomeza muri Cité mu Bugarama. Inyenzi zateye zitwaje imbunda n'amacumu. Banyuraga mu nzira zisanzwe, batihisha nk'uko Shami Habimana Dieudonné wabiboneye n'amaso abisobanura: Umunsi bateye mu Bugarama batunyuzeho i Muhira turimo kunywa urwagwa. Batugezeho baradusuhuza, turikiriza, maze papa Sebakara Pangarasi ababaza niba yabaha ku rwagwa, baremera, abahaye igicuma baranga; baramubwira ngo natereke hasi bariterurira. Bafashe rwa rwagwa baranywa, barahererekanya, barangije igicuma bagisubiza hasi barigendera. Bari bitwaje amacumu n'imbunda nta kindi kintu bafite, nta gikapu, nta n'urugomo bari bafite, ntibigeze bagira uwo babwira gahunda zabo, kandi ntibatinyaga guhura n'abantu. 80 Uretse aberekeje mu Bugarama muri Cité, Inyenzi zambutse na none umugezi wa Ruhwa zinyura muri Nyarugese zirazamuka zigera mu Kagali ka Mpinga, ho muri Gikundamvura. Bagendaga batuje, nta we bahutaza. Bimaze kumenyekana ko Inyenzi zateye, abasirikare babaga ahitwa Gombaniro bahise batanga amakuru ko Igihugu cyatewe, maze Nsekalije Aloys wayoboraga igisirikari muri Cyangugu yohereza abasirikare baturutse i Kamembe, barabarwanya barabanesha; bahita basubira i Burundi. 81 Kimwe no mu Bugarama, mu Bweyeye na ho Inyenzi zarateye ariko na ho ziraneshwa zisubira i Burundi. Nk'uko bisobanurwa na Ntambabazi Laban wabonye uburyo Inyenzi zisuganya mbere yo gutera mu Bweyeye, yasobanuye ko: Mbere yo gutera mu Bweyeye, Inyenzi zabanje kwisuganyiriza i Burundi hafi y'umupaka w'u Rwanda mu ishyamba rya Rwaronko. Abari mu Rwanda mu 80 Ikiganiro n'umutangabuhamya SHAMI HABIMANA Dieudonné mu Karere ka RUSIZI ku wa 29 Ukwakira 2017. 81 Ikiganiro n'umutangabuhamya KANYABASHI Thomas mu Karere ka RUSIZI ku wa 30 Ukwakira 2017. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
53 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Bweyeyetwarazirebaga, gusa bidutera ubwoba twumva ko nta kabuza bazatwica. Bahamaze nk'icyumweru, twumvishe amasasu mu rukerera ahagana saa kumi za mu gitondo. Ubwo bari bateye u Rwanda, bambukira i Nyamuzi barasa. Bari benshi kandi bafite ibikoresho byiganjemo imbunda. Mu Bweyeye ariko hari hasanzwe haba abapolisi bari baroherejwe na Perefegitura. Babonye Inyenzi zambutse bahise bagira ubwoba barahunga. Abaturage na bo babonye ko byakomeye bahise bahunga hasigara bake cyane. Ntibyatinze ariko kubera ko abasirikari b'i Cyangugu bahise batabara, barwana na zo, Inyenzi zibonye zineshejwe zisubira i Burundi. Abo basirikari na bo bahita batura ku musozi wa Shita, uteganye n'i Burundi, bakeka ko zakongera kugaruka. Uwo mwaka ariko ntizagarutse. 82 Nyuma y'ibitero byo mu Bugarama no mu Bweyeye, Abatutsi bari barasigaye muri Perefegitura ya Cyangugu barishwe, abandi babashyira mu buroko, bashinjwa kuba ibyitso by'Inyenzi, ko bari bazi umugambi wazo. 2. 2. 3. 1. Gufunga no kwica Abatutsi babeshyerwa kuba ibyitso by'Inyenzi Inyenzi zimaze gutsindwa urugamba zigasubirira mu birindiro byazo i Burundi, Abatutsi bari batuye hirya no hino muri Cyangugu bahise bitwa ibyitso byazo, bituma abenshi muri bo cyane cyane abajijutse, abifashije n'abandi bafatwa barafungwa. Bafatwaga n'abapolisi ba Komini bafatanyije n'abarwanashyaka ba PARMEHUTU bitaga Abapfukamunwa. Hafashwe Abatutsi benshi bafungirwa muri kasho kuri komini zabo, abakomeye bajyamwa kuri Perefegitura, abenshi muri bo bahakuwe bajya kwicirwa mu ishyamba rya Nyungwe. Muri Komini Cyimbogo hishwe Abatutsi benshi ugerera- nyije n'ibindi bice bya Perefegitura ya Cyangugu. Gufata Abatutsi byatangiriye kuri Paruwasi Gatolika ya Mururu, ubu ni mu Murenge wa Mururu, Akarere ka Rusizi. Icyo gihe hari kuri Noheri, tariki ya 25 Ukuboza 1963, Misa ya gatatu yari yasomwe na Padiri Tharcisse ihumuje. Kubera ko byari bimaze 82 Ikiganiro n'umutangabuhamya NTAMBABAZI Laban mu Karere ka RUSIZI ku wa 30 Ukwakira 2017. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
54 kumenyerwa ko Abatutsi kimwe n'abandi bose bajijutse baza gusenga mu Misa ya gatatu, umuhango wo gutura igitambo cya Misa usojwe, imiryango ya Kiliziya yahise ifungwa n'abasirikare bari bahagose, hasigara umwe gusa wagombaga kunyurwamo n'uwari mu Kiriziya wese asohoka. Umuryango ufunguye wari ukikijwe n'abasirikare hari n'imodoka ya Perefegitura yakoraga imirimo isanzwe, abayibonye bavuga ko yitwaga Majirusi. Basohoka mu Kiriziya, Umuhutu yatambukaga yemye, Umututsi agahita afatwa. Abatutsi bose bahise bapakirwa mu modoka, bajya gufungirwa kuri Perefegitura ya Cyangugu, muri cave. 83 Ababashije kumenyekana bafatiwe kuri Paruwasi harimo Seburikoko wari umwarimu wa Gatigisimu akaba n'umukuru w'inama muri Kiliziya, Birindarugereka w'i Mururu, Karege Emmanuel, Sekidederi n'abandi. Uretse Abatutsi bakuwe kuri Paruwasi i Mururu, imodoka yazanye abandi benshi ibakuye hirya no hino, umubare uba mwinshi cyane ku buryo aho bari bafungiye wari umubyigano ukomeye. Nyuma y'igihe gito, bamwe muri bo bapakiwe imodoka bababwira ko bagiye kuburanira mu Ruhengeri. Ibyo ariko byari ibinyoma, kubera ko wari umugambi wari wateguwe wo kujya kubicira mu ishyamba rya Nyungwe. 84 Uretse abafatiwe kuri Paruwasi ya Mururu, abayobozi bafatanyije n'abarwanashyaka ba PARMEHUTU bakomeje guhiga no gufata Abatutsi hirya no hino, bajya kubafungira kuri Komini Mururu (yahindutse Komini Cyimbogo) yari ahitwa mu Karangiro, abenshi barahicirwa. Ababashije kumenyekana mu bishwe harimo: Birenzwamaso Marikona Sekarahennye Laurentbomuri Nyakarenzo. Manyonjo François afatanyije na Sebakara Callixte bafashe Sinezi Gumiriza, Mukeshimana Ambroise na Kajangwe Claver bo muri Nyakarenzo babajyana kuri komini aba ari ho bicirwa. 85 Hafashwe kandi Seburikoko Théophile bamugejeje kuri Komini baramukubita kugera ashizemo umwuka. Bimaze kumenyekana ko Seburikoko Théophile yapfuye, ise Rudoviko yatabaje abaturanyi bafata ingobyi n'imijishi, berekeza kuri Komini Mururu gufata umurambo we. Abapolisi bakibakubita amaso bahise babirukankana, ariko baza gufata Rudoviko kubera intege nke z'ubusaza, baramukubita ku 83 Ikiganiro n'umutangabuhamya KAYUMBA Sébastien mu Karere ka Rusizi ku wa 9 Ukwakira 2017. 84 Ikiganiro n'umutangabuhamya NTAMBABAZI Laban mu Karere ka RUSIZI ku wa 30 Ukwakira 2017. 85 Ikiganiro n'umutangabuhamya MUNYENTWARI Faustin mu Karere ka Rusizi ku wa 14 Ukwakira 2017. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
55 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu buryo na we bamurekuye ari hafi gushiramo umwuka. Umurambo wa Seburikoko Théophile washyinguwe n'abagororwa bari basanzwe bafungiye aho kuri Komini. 86 Ubwicanyi n'ibikorwa by'ihohoterwa byakorewe Abatutsi muri Komini Cyimbogo byakozwe ku mabwiriza ya Uhagaze Bernard wari Burugumesitiri wa Komini Mururu watangaga amazina y'abagomba gufatwa, nyuma agasaba ko abapolisi bafatanya n'abarwanashyaka ba PARMEHUTU kujya kubahiga kugera babafashe. Mu 1967 ni bwo Burugumesitiri Uhagaze Bernard yasimbuwe na Bisekwa Pascal ku buyobozi bwa Komini Mururu yahindutse Komini Cyimbogo. Muri Komini Gishoma, Kanyandekwe Pierre yishwe n'abarwanashyakaba PARMEHUTU,Modesteyicwan'abasirikari. Hishwe kandi Mudeyi Modeste wo ku Ntenyi, Gashiramanga w'i Buhokoro, Mataratara w'i Kiranga waguye mu Ibambiro, Karekezi Claude yaguye mu Ibambiro. Nshuti Védaste w'i Nyamutarama yiciwe i Gashonga ku mashuri, Nkizayo Edouard afatirwa mu Gishoma aricwa. Hishwe kandi Karekezi mwene Bushakiro, Cyobahirimba Augustin mwene se wa Rukeba wakomokaga muri Segiteri Gisagara, Ndabona Mathieu, Emmanuel wo ku Munyinya wari umwarimu i Gashonga n'abandi. Ndisabiye Mariko we yishwe n'abarwanashyaka ba PARMEHUTU barimo Munyambibi, Anathole Kwitonda, Ndabakenga wari Perezida w'Abajenesi, yicwa akubiswe imihini. 87,88 Hari kandi Abatutsi bafatiwe kuri Paruwasi ya Mibilizi no mu nama yabereye mu Ibambiro, ubu ni Murenge wa Nyakarenzo. Iyo nama yari yatumiwemo abaturage bose. Gutumiza inama y'abaturage wari umugambi wateguwe kugira ngo gufata Abatutsi byorohe kandi hafatwe benshi bashoboka. Inama irimbanyije, batoranyije abagabo b'Abatutsi bajya kubapakira mu modoka yari ihagaze ku Cyato barabajyana. Uwo munsi ni bwo batwaye abagabo bo mu muryango w'Abaha bo ku Munyinya bagera kuri 48, bose ntawamenye irengero ryabo. 89 86 Ikiganiro n'umutangabuhamya KURIMPUZU Vincent mu Karere ka RUSIZI ku wa 10 Ukwakira 2017. 87 Ikiganiro n'umutangabuhamya HABIYAREMYE Ladislas mu Karere ka Rusizi ku wa 17 Ukwakira 2017. 88 Ikiganiro n'umutangabuhamya NGIRINSHUTI Jean alias Matimbo mu Karere ka Rusizi ku wa 17 Ukwakira 2017. 89 Ikiganiro n'umutangabuhamya MUKANGARAMBE Marie Clémence mu Karere ka Rusizi ku wa 14 Ukwakira 2017. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
56 Hari kandi abafashwe bajya gufungirwa kuri Komini Gishoma ku bw'amahirwe baza kurekurwa barimo Mudeyi Fréderic, Kanyarubungo Dismas, Gasamunyiga, Casmir Biryabayoboke w'i Buhokoro, Mahuku Stanislas, Hitimana Nicolas, Hitimana Augustin, Mwarimu Nyabanyiginya Fidèle, Gasarasi André, Ndabona Mathieu bo mu yahoze ari Segiteri Rukunguri; Ruhinda Nicolas, Mwarimu Gahonga Antoine, Rwigamba John n'abandi. I Mibirizi ho batwaye Kayibanda, Yarwema, Sylver, Emmanuel, Silas Murwanashyaka na Marcel Myavu, Ruhongeka, Kayogori, Kivumu, Louis n'abandi. Hari kandi abo bafataga bakabajyana ahitwa mu Kibande bakabakubitirayo hashira iminsi bakabarekura, bagataha barabaye ibisenzegeri. Abatutsi bafatwaga n'Abapolisi ba Komini barimo Mabuta wo ku Gisagara n'abandi bafatanyije n'Abajenesi ba PARMEHUTU. 90 Muri Komini Nyakabuye, abari bakomeye barimo Mwarimu Anathole Ndereneza, Mwarimu Léopord Nsanzurwimo, Mwarimu Kamana Anastase, Mwarimu Nkundabatware Mariko n'abandi barabafashe babajyana kuri Perefegitura nyuma bajya kubicira mu ishyamba rya Nyungwe. Hari abandi bafashe babajyana kuri Komini barahafungirwa nyuma bicwa na Damien Bongwanubusa wari Komiseri wa PARMEHUTU afatanyije n'umupolisi wa Komini Nyakabuye witwaga Bihasha Wellars na Mbonyukongira Pièrre wari Umurwanashyaka ukomeye wa PARMEHUTU muri Nyakabuye. Hari kandi Butegeri Déo Gratien wiciwe kuri Komini bamuteye icumu. Muri Komini Nyakabuye kandi, Abatutsi benshi biciwe ku gasozi ka Kajojwe, imirambo yabo bayijugunya mu mugezi wa Rubyiro. Mu bahiciwe harimo Majanju Gérard, Mupagasi Ladislas n'abandi benshi bo mu Kinanura mu yahoze ari Segiteri Kigurwe. Abatutsi biciwe kandi ku Mashyuza babajugunya mu « dukono ». Mu bajugunywe mu dukono harimo Philippe, Ndereyehe wo mu Kigurwe, Kabango, Rutsitsi n'abandi. Hishwe kandi Lini Kazungu wafatiwe mu Ibambiro, Masabo, Mwarimu Anathole Ndereneza wo mu Kaboza, Kamana Anastase w'i Rubona wari umukarani, Nkundabatware Mariko w'i Muhanga wafatiwe muri Nyakarenzo, Mwarimu Léopord n'abandi. 90 Ikiganiro n'umutangabuhamya NGIRABATWARE Mathieu mu Karere ka Rusizi ku wa 17 Ukwakira 2017. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
57 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Kambanda Vincent wari véterinaire wa Komini na Mahata bo babonye ibintu bikomeye bahunga rugikubita. Damien Bongwanubusa yibukwa kuba ku isonga mu bagize uruhare rukomeye mu kwica no kwicisha Abatutsi mu 1963 kugera n'aho hari abo we ubwe yapakiraga mu modoka ye ajya kubicira mu ishyamba rya Nyungwe. Hari n'abandi Batutsi bafataga bakabategeka kujya guhiga Inyenzi mu ishyamba rya Nyungwe bagerayo bagakubitwa, abenshi bakahasiga ubuzima. Abatutsi bafashwe muri Komini Bugarama bo bafungiwe mu nzu yari kuri Butongo ku mugezi wa Rubyiro yari isanzwe ikorerwamo ipamba. Mu bahafungiwe harimo Sebakara Pangarasi n'abandi. Hari kandi abo bafatiye mu kibaya cya Rubyiro nyuma baza kubica. Hari nanone uwitwa Bigwari wabaguyeho aturutse i Burundi bahita bamurasa. Bamaze kubica, babashyize mu cyobo cyari aho ku mugezi wa Rubyiro, kimaze kuzura babaroha no mu mazi. 91 Muri Komini Karengera hafashwe Mwarimu Munyanki- ndi Védatse, Léopord, Nzogiroshya w'i Gashirabwoba, Munyura- ngabo w'i Giheke, Silas w'i Giheke, Buhura Claver, Bikangisho na Ngezamaguru n'abandi. Babanje kubafungira kuri Komini Gisuma, nyuma babajyana kuri Perefegitura, bahakurwa bajya kwicirwa muri Nyungwe. Kayihura Barthéremie wari Umwarimu baramufashe baramukubita baramunoza, ku bw'amahirwe ntiyapfa. Hahizwe kandi Karekezi Aphrodis, Harerimana Célestin, Gakwaya Viateur na Bayingana Vianney kugera babamenesheje bahungira i Burundi. Hari kandi Abatutsi bishwe n'abaturanyi babo b'Abahutu mu ikinamico yateguwe na Konseye wa Segiteri Rwabidege nk'uko bisobanurwa na Habimana Casmir : Mu 1963, inkuru yasakaye ko inyenzi zateye mu Bugarama. Konseye wa Segiteri Rwabidege witwaga Karekezi Anastase ategeka ko abantu bose bajya ku irondo kugira ngo bakumire ibitero by'Inyenzi. Irondo barikoreye ahantu haje kubakwa uruganda rw'icyayi rwa Kibazi. Bigeze mu ijoro bashuka Abatutsi ngo nibashyire intwaro zabo hasi kubera ko babaga 91 Ikiganiro n'umutangabuhamya SHAMI HABIMANA Dieudonné mu Karere ka RUSIZI ku wa 29 Ukwakira 2017. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
58 bitwaje imihoro n'amacumu. Bamaze kuzishyira hasi Abahutu bajyanye ku irondo babahukamo n'imipanga barabica, babatsinda aho. Hishwe Abatutsi barenga 50. Bamaze kubica Konseye wa Segiteri Rwabidege Karekezi Anastase araza, ahita abaza ati: kuki Kabera Jacques_ubwo yavugaga ise wa Padiri Rugirangoga Ubald_we atari muri aba bapfuye? Abandi bati ntiyaje ku irondo kubera ko umugore we ari ku kiriri, bari babyaye. Konseye ati: eeehh!!!! Uriya wize na we ntashaka gukora irondo! Atanga itegeko ko bahita bajya kumuzana, ubwo baragenda na we baramuzana bahita bamwica. Bukeye Burugumesitiri wa Komine Karengera Nzeyimana Célestin aza kureba ibyabaye. Ahageze abona uwitwa Senuma, bari bamukomerekeje cyane ariko ataravamo umwuka, asobanura uko byagenze. Burugumesitiri abona uko abantu benshi bamukikije, bumva ubuhamya bwe. Burugumesitiri amaze kubyumva, yigiye hirya gato maze aca amarenga, abwira abarwanashyaka be gukuraho icyo yise radiyo. Yagize ati “nibavaneho iyo radiyo” (uwo muntu wakomeretse wasobanuraga uko byagenze). Amaze guca iteka ko bamwica, bahise bashyushya amazi aratura, maze bayamusukaho, avamo umwuka. Burugumesitiri yisubiriye mu kazi ke, asiga abwiye abantu ko ubaza ibyabaye, bavuga ko abo bantu bapfuye ari Inyenzi zabishe. 92 Muri Komini Gisuma, Kanyabacuzi wari Burugumesitiri wa Komini Shagasha yahindutse Komini Gisuma afatanyije n'umupolisi wa Komini witwaga Mutuye na Sebijumba Cyprien wari Comptable wa Komini Shagasha hamwe na Magerano bafashe Abatutsi benshi, bamwe bajya gufungirwa kuri Perefegitura, abandi babafungira i Shagasha kuri Komini. Mu bafunzwe harimo Mushongore Laurent, Rwabukera Gaëtan, Habarugira Evariste, Bushaku Célestin, Rusatsi Raphael, Kabongo, Rwabirinda Nicodème, Mukeshimana Evariste: bose bo muri Karambo. Hafunzwe kandi Matakamba Mathieu, Semasenge Martin, Mpimbiri Concorde, umutware wa Shagasha bitaga Kanani Jean Népomuscène, umutware 92 Ikiganiro n'umutangabuhamya HABIMANA Casimir mu Karere ka RUSIZI ku wa 18 Ukwakira 2017. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
59 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu wa Munyove bitaga Munyurangabo, Sendakize, Hishamunda Charles, Minani François, Ndabona Innocent, Ntabajyana, Nduwumwami Joseph, Gakara wo muri Munyove, Kampayana, Kanani Gabriel, Muvunandinda Berchmans, Ngirumpatse Callixte, Gashyamangari wari Comptable wa Shagasha, Nzogiroshya wo ku bitaro bya Bushenge, Gakwaya Emmanuel wo ku Isha, Bivugintwari wo muri Giheke, Kayiranga Abdone, Mwarimu Védaste wari umuhungu wa Bivugintwari n'abandi. Abatutsi bafungiwe kuri Komini Shagasha abenshi muri bo bakorewe iyicarubozo, bicwa babanje gukubitwa bikabije, imirambo yabo bajya kuyishyingura mu irimbi ryo ku Gasharu. 93 Mu bishwe harimo Rubanguka Léopord w'i Gashirabwoba muri Shagasha, Magera Stanislas na Emmanuel b'i Gashirabwoba muri Shagasha, Nsanzurwimo Célestin wo muri Musoro, Nigeni Innocent wo muri Musoro, Butera Silas na Musafiri bo muri Giheke, Munyankindi Vedaste wo muri Nyamuhunga i Shagasha n'abandi. 94 Hishwe kandi Ngezamaguru wari Shefu wa Biguzi, Kanani wari Shefu wa Munyove n'abandi. 95 Abenshi mu bagiye gufungirwa kuri Perefegitura bo bagiye kwicirwa mu ishyamba rya Nyungwe barimo Munyurangabo Bernardin wari Shefu wa Giheke, Ntakiyimana Chaste wo muri Giheke, Bikangisho Célestin wo muri Nyamuhunga n'abandi. 96 Kimwe n'ifatwa ryakorewe Abatutsi kuri Paruwasi ya Mururu, Abatutsi bafatiwe na none mu nzira bavuye mu misa kuri Paruwasi Gatolika ya Shangi. Ikigaragara ni uko abateguye igikorwa cyo kubafata bagize ugukererwa, maze Misa ihumuza bataragera i Shangi, bituma abo bifuza babafatira mu nzira. Abafashwe bari bazwi neza, byari ibintu byateguwe. Mukabutera Fausta asobanura uburyo abantu bari kumwe bavuye mu Misa i Shangi bafashwe: Hari kuri Noheli tuvuye i Shangi mu Kiliziya. Ubwo turenze ku bitaro mu Bushenge tubona imodoka y'abasirikari itunyuzeho, ariko igeze imbere gato irahagarara umwe wari uyirimo abaza umugabo twari 93 Ikiganiro n'umutangabuhamya RUTERANA Thaddée mu Karere ka RUSIZI ku wa 12 Ukwakira 2017. 94 Ikiganiro n'umutangabuhamya KAYIRANGA Abdon mu Karere ka RUSIZI ku wa 27 Ukwakira 2017. 95 Ikiganiro n'umutangabuhamya NYANGEZI Théophile mu Karere ka RUSIZI ku wa 24 Ukwakira 2017. 96 Ikiganiro n'umutangabuhamya KAYIRANGA Abdon mu Karere ka RUSIZI ku wa 27 Ukwakira 2017. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
60 kumwe ati “ni wowe Munyurangabo?” Undi ati “ni njyewe”. Ati “injira mu modoka vuba!” Yahise yurira imodoka bamukubita ikibuno cy'imbunda, baramutwara. Bageze imbere babona uwitwa Bikangisho Célestin nawe barahagarara baramutwara. Ni ibintu bari bateguye neza kubera ko babaga bafite urupapuro basomaho amazina y'abo bashaka. Urutonde abasirikare bifashishaga bafata Abatutsi rwari rwakozwe na Konseye Corneille Rwajehose afatanyije na Makwaka, Kanyabisunzu André, Kanyamafaranga Andre, Niyibizi n'abandi. Abafashwe bahise babajyanwa i Cyangugu. Kuva ubwo nta gakuru kabo twongeye kumenya, uretse kumva gusa ko bagiye kubicira mu ishyamba rya Nyungwe. 97 Muri Komini Gafunzo hishwe François wari umuganga w'amatungo wa Komini n'abandi. Kimonyo Paul, Pasteur Kanyenzi Silas n'abandi barakubiswe barokoka bagiye gushiramo umwuka. Hari ababonye ko ibintu bikomeye barimo Munyagishari Paul, Ndanga Sylvestre, Kayonga, Birasinyenzi, Nambaje Védaste n'abandi, bahita bahunga; nyuma y'igihe gito barahunguka. Kuva mu 1960, Komini Gafunzo yagiraga insoresore zari zibumbiye mu mitwe bise « Sindera ibuye » n' « Intiganda », bagize uruhare rukomeye mu gutoteza Abatutsi mu buryo buhoraho nk'uko Kabahizi Denis abisobanura: Muri icyo gihe ababyeyi bacu bahoraga bakubitwa n'insoresore ziyise “Sindera ibuye. ” Mu byo bakoze navuga ukuntu bajujubije papa witwaga Kavori Dismas, barazaga bakamutwara, bakamukubita, bakamurekura bamunogeje. Banatuririye inka ndeba, ariko urumva nta cyo washobora kuvuga kuko bashoboraga no ku kwica. Umututsi wese icyo gihe yaratotezwaga ntihagire icyo bitwara abanyarugomo kubera ko Umututsi nta ruvugiro yari afite. Umututsi yakorerwaga ikosa akihangana kuko nta ho kuregera yashoboraga kugeza akarengane ke. Mu babaga muri uwo mutwe babarizwaga mu yahoze ari Segiteri Bunyenga ubu 97 Ikiganiro n'umutangabuhamya MUKABUTERA Fausta mu Karere ka RUSIZI ku wa 31 Ukwakira 2017. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
61 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu ni mu Murenge wa Nyabitekeri harimo Nsengiyumva, Sebakomeza Eugène, Ugirashebuja Emilien n'abandi. 98 Kanyenzi Patrice akomeza asobanura ko hari undi mutwe witwaga “Intiganda” ziyobowe na Gasengo Alexis. Bari barigize intakoreka, iby'Abatutsi byose babifataga nk'ibyabo. Bafataga inka bakarya, bagakorera Abatutsi urugomo ruhoraho, bagakubita n'ibindi. Mu bakubiswe bazira kuba Abatutsi harimo Ngwije Bernard wakubiswe na Gasengo Alexis n'abandi. 99 Muri Komini Kagano hishwe Kamutako wakoraga ku Kiliziya n'abandi benshi. Hafunzwe kandi Ruhangaza, Mukwiyebose Thacien we yahise ahunga amaze gufungurwa atinya kwicwa kubera ko Burugumesitiri Karamira yamwagaga cyane. Muri Komini Kirambo hafunzwe Kayigi mwene Célestin, Manyembwa wo muri Kibuga, Kalisa mwene Philémon, Pasteur Kanyenzi wo muri EMLR n'abandi. Bafashe kandi Gatayija wari umukarani w'umuzungu bavuga ko bamujyanye mu Bugesera, kuva ubwo ntiyigeze agaruka. Namuhoranye Gaëtan wigishaga i Tyazo we yahise ahungira i Burundi, Iyikirenga Aphrodis wigishaga mu Kigarama ahungira muri Kongo. Ntezirembo Vénérand wari Umwarimu yarajujubijwe bikomeye, aho yigishaga i Gitambi baramwirukana, ajya muri Gitongo na ho baramwirukana, abapadiri babonye ko yabuze epfo na ruguru bamujyana i Nyamasheke aba ari ho yigisha. Muri Komini Gatare hishwe Kolombani wo muri Vugangoma, Mafaranga Innocent wo muri Muraza, Léopord wari umukarani mu bapadiri n'abandi. Hafunzwe kandi Karonkano Martin, Kolombani Rubirika, Urayeneza Claude, Sayinzoga, Magorwa bo muri Muraza n'abandi. Igikorwa cyo gufata Abatutsi muri Komini Gatare na Kirambo cyayobowe na Perefe Ngirabatware Pascal afatanyije na Depite Yakagaba Joseph wakomokaga muri Mubumbano, Ngwabije Gratien wabaye Burugumesitiri wa Komini Gatare hamwe na Ugirashebuja Thaddée wayoboye Komini Muramba yahujwe na Komini Buhoro bibyara Komini Gatare. Mu kubafata 98 Ikiganiro n'umutangabuhamya KABAHIZI Denis mu Karere ka NYAMASHEKE ku wa 14 Ugushyingo 2017. 99 Ikiganiro n'umutangabuhamya KANYENZI Patrice mu Karere ka NYAMASHEKE ku wa 14 Ugushyingo 2017. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
62 babanzaga kubakusanyiriza mu nzu ya Ahmed, nyuma bakabapakira mu modoka y'umuhondo bitaga Majerusi, bakabajyana mu Kirambo batwawe n'umushoferi witwaga Nyamasheke wakomokaga i Karengera mu yahoze ari Komini Rwamatamu. Hirya no hino ku misozi abaturage bo birirwaga baririmba ko «Inyangarwanda zose bazazijyana mu Bugesera!». 100 Muri Komini Kamembe hishwe Kanyabikenke wo mu yahoze ari Segiteri Rusunyu, Edouard Mivumbi arakubitwa bikomeye nyuma ajya gufungirwa kuri Perefegitura. Hishwe kandi Kabaya, Kanyabigunda Celestin, Nsengumuremyi Mariko, Munyakazi na Kamonyo bo muri Muhari n'abandi. Kubera ko kwica Abatutsi byari bimaze kuba igikorwa kigaruka kuva mu 1959, hahise hamamara imvugo ivuga ngo: « umugera wasubiye mu ziko! » bashaka kuvuga ko igihe cyo kongera guhiga, no kwica Abatutsi cyageze. Muri icyo gihe kandi Abajenesi ba PARMEHUTU birirwaga baririmba hirya no hino ku misozi ngo « Umva LUNARI wazonze u Rwanda, emera PARMEHUTU iguhake!». 101 2. 2. 3. 2. Gutwikira Abatutsi, kubamenesha no kwigabiza imitungo yabo Uretse ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Cyangugu mu 1963, ikindi gikorwa cyabaye ni ugutwikira Abatutsi nkuko byari byakozwe mu 1960-1961. Mu yahoze ari Komini Cyimbogo batwikiye Kanyangurube Kayitani w'i Mururu102, batwikira Kadugu Venant na Gahigi b'i Nkurubuye mu yahoze ari Komini Nyakabuye n'abandi. 103 Mu yahoze ari Komini Gatare, batwikiye Abatutsi muri Cyiya n'ahandi. 104 Ruterana Thaddée asobanura ko gutwikira Abatutsi byari ibintu bisanzwe kubera ko ntawashoboraga guhanirwa ubwo bugome. Ubuyobozi bwabaga bubishyigikiye, bityo gutwikira 100 Ikiganiro n'umutangabuhamya GATANA Athanase mu Karere ka NYAMASHEKE ku wa 23 Ugushyingo 2017. 101 Ikiganiro n'umutangabuhamya GAKWAYA Fréderic mu Karere ka RUSIZI ku wa 19 Ukwakira 2017. 102 Ikiganiro n'umutangabuhamya MUNYANTORE Antoine mu Karere ka RUSIZI ku wa 10 Ukwakira 2017. 103 Ikiganiro n'umutangabuhamya SEGATARAMA Pierre mu Karere ka RUSIZI ku wa 19 Ukwakira 2017. 104 Ikiganiro n'umutangabuhamya NTIRUSEKANWA Donatien mu Karere ka NYAMASHEKE ku wa 23 Ugushyingo 2017 | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
63 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Abatutsi bigakorwa ku mugaragaro. Muri icyo gihe cyo gutwikira Abatutsi, bavugaga ko bari muri gahunda yo « kurandura nyakatsi! ». 105 Mu bamamaye mu bikorwa byo gutwikira Abatutsi mu 1963 harimo Mushirampuhwe wari Konseye wa Matare, Gisota Sylvestre wo muri Kigurwe na Ngarukiye w'i Matare mu yahoze ari Komini Nyakabuye, bakaba bari abajenesi n'abandi. 106 Uretse kwica Abatutsi, ikindi gikorwa cyaranze ihohoterwa n'ubwicanyi byakorewe Abatutsi mu 1963 ni ukubavana mu byabo ku gahato, bakajyanwa mu Bugesera, Burundi, DRC, Uganda n'ahandi, imitungo yabo igahabwa Abahutu, cyane cyane abagize uruhare rukomeye mu kwica no kumenesha Abatutsi. Abayihawe bahise bagira ububasha busesuye ku mutungo w'Abatutsi bamenesheje nk'uko bigaragazwa n'amabwiriza ya Makuza Anastase wari Minisitiri w'Ubutabera, cyane cyane aho asobanura ko «....., amasambu y'Abatutsi bahunze agahabwa abandi baturage, agomba kugumanwa n'abayahawe ». 107 Mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, amabwiriza ya Minisitiri Makuza Anastase yashimangiwe na Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi wandikiwe na Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu , Kamonyo Elie, tariki ya 21 Nyakanga 1964, amubaza niba imirima n'amasambu y'impunzi zo mu Ukuboza 1963 na Mutarama 1964 ishobora guhabwa abakene. Minisitiri yamusubije tariki ya 6 Kanama 1964, amubwira ko amasambu y'impunzi ashobora guhabwa urubyiruko rudafite amasambu nyuma y'uko abayataye barengeje amezi 6, Inka zikagurishwa amafaranga akajya mu isanduka ya Komini, naho amashyamba yo akaba umutungo wa Komini. 108 N'ubwo Minisitiri avuga ko amasambu agomba gutangwa nyuma y'amezi 6, Minisitiri yigizaga nkana, kuko yari azi neza ko nta mututsi wemerewe guhunguka no gusubira mu bye. Perezida Kayibanda Grégoire nawe yahise asohora iteka ryambura Abatutsi bagerageza guhunguka uburenganzira ku mitungo. Nk'uko bigaragazwa n'Amabwiriza No 24. 20/A. 09/ 105 Ikiganiro n'umutangabuhamya RUTERANA Thaddé mu Karere ka RUSIZI ku wa 12 Ukwakira 2017. 106 Ikiganiro n'umutangabuhamya SEGATARAMA Pierre mu Karere ka RUSIZI ku wa 19 Ukwakira 2017. 107 Mugesera Antoine, Imibereho y'Abatutsi kuri Repubulika ya mbere n'iya kabiri (1959-1990), Kigali: Les Editions Rwandaises, 2004, p. 89 108 Mugerera Antoine, Op. Cit., 2014, p. 90 | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
64 yerekeye Iteka rya Perezida No 25/01 ryo kuwa 26 Gashyantare 1966, ryerekeye impunzi zigaruka mu gihugu n'ibindi bibazo bizerekeye, ingingo ya 3-y'iryo teka ivuga ko: « Umuntu wese wari warahunze iyo agarutse ntashobora nabusa kuregera amasambu yari atuyemo cyangwa se yahingaga mbere niba ayo masambu yarahawe abandi baturage cyangwa se hari ikindi Leta cyangwa ubutegetsi bwa Komini byayageneye ». 109 2. 2. 3. 3. Gufunga abapadiri babashinja gushyigikira Abatutsi Nyuma yo gufata no gufunga Abatutsi muri Cyangugu, abapadiri bakuru ba Paruwasi Gatolika ya Mururu, Mibirizi, Mushaka, Shangi na Mwezi zo muri Perefegitura ya Cyangugu na bo barafashwe barafungwa. Abo bapadiri bafuzwe bashinjwa gushyigikira Abatutsi. Henri Bazot wari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyamasheke we ntiyafunzwe. Bishoboka ko baba baratinye kumufata kubera ko yari umupadiri wo mu muryango w'abapadiri bera, akomoka mu Bufaransa, maze batinya ko kumufunga byagaragara nabi kuko iwabo bashoboraga guhita babimenya bagasakuza. Abapadiri bakuru bafunzwe barimo: 1) Padiri Kiroro Vianney wari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mururu; 2) Padiri Nzirorera Evariste wari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mibirizi; 3) Padiri Mwerekande Gérard wari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mushaka; 4) Padiri Bizimana Jean wari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Shangi na 5) Padiri Sebagabo Vincent wari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mwezi. Abo bapadiri bafuzwe bashinjwa gushyigikira Abatutsi, ku bw'amahirwe bose bararekurwa nk'uko Kayumba Sébastien abisobanura : Umunsi bapakiye Abatutsi bari bafungiwe i Kirambo kuri Perefegitura bajya kubicira mu ishyamba rya Nyungwe, abapadiri bari bafunganywe na bo bo 109 Amabwiriza no 24. 20/A. 09/yerekeye Iteka rya Perezida no 25/01 ryo kuwa 26 Gashyantare 1966 ryerekeye impunzi zigaruka mu gihugu n'ibindi bibazo bizerekeye. Aya mabwiriza yashyizweho umukono na Minisitiri w'ubutegetsibw'Igihugu n'abakozi ba Leta, Lieutenant Colonel Kanyarengwe Alexis na Minisitiri w'Ubucamanaza, Habimana B. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
65 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu barasigaye. Hari umukecuru witwaga Scolastique wakundaga kubasura aho bari bafungiye i Kirambo. Kuri uwo munsi rero yari yagiye kubasura, ahageze asanga babashyize ku murongo hamwe n'izindi mfungwa, bari kubinjiza mu modoka. Ni bwo yavuze ati « ese Mana ko mbona aba bapadiri babajyanye, bariya bana barihiraga amashuri noneho bazajya barihirwa na nde ? ». Kubera ko yari hafi ya Perefe yaramwumvishe, ahita amubaza niba ari abana b'Abahutu? Umukecuru arikiriza, gusa barihiraga bose! Ubwo Perefe ahita avuga ko batakwanga ko abana b'Abahutu biga, ahita ategeka ko ba bapadiri babakura ku murongo. Bahise babasubiza aho bari bafungiye, nyuma baza gufungurwa, basubira mu maparuwasi yabo. 110 2. 2. 4. Abamaganye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu 1963 2. 2. 4. 1. Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyamasheke Henri Bazot Nyuma y'ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu mpera z'umwaka wa 1963 no mu ntangiriro za 1964, umuntu wa mbere wamaganye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Cyangugu ni Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Nyamasheke Henri Bazot. Amaze kwibonera aho biciye abantu mu ishyamba rya Nyungwe yavuze ku mugaragaro imbere y'inama y'abakuru b'inama y'abakirisitu ko « ubutegetsi bwa PARMEHUTU ari bubi, kandi ko bwicana, bugafungira abantu ubusa ». Uretse kubivuga mu nama y'abakirisitu, Padiri Henri Bazot yanandikiye Perefe Ngirabatware Pascal ku wa 22 Mutarama 1964 asaba ko abantu biciwe mu ishyamba rya Nyungwe bashyingurwa mu cyubahiro, asaba ko bamubwira aho abakirisitu be barimo Gakwaya Léopord wari umukarani wa Paruwasi, Kapitura Chrysologue wo mu Kirambo, Anatole Xaveri, Sesonga Sébastien, Siridion Muganga, Mafaranga Innocent na Gatayija Vulpianus baherereye. Urwandiko rumaze kugera kuri Perefe, Padiri Henri Bazot nta cyo yasubijwe ku byo yabazaga byose ahubwo yahanishijwe gufungishwa ijisho, abuzwa gusohoka kuri Paruwasi no kongera kujya gusura abakirisitu be. Ibyo byamuviriyemo kwirukanwa i Nyamasheke, 110 Ikiganiro n'umutangabuhamya KAYUMBA Sébastien mu Karere ka Rusizi ku wa 9 Ukwakira 2017. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
66 asimburwa na Padiri Rushita wari mubyara wa Juvénal Habyarimana. 111 2. 2. 4. 2. Musenyeri Bigirumwami Aloys wa Diyosezi ya Nyundo Kwamagana ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Cyangugu byakozwe kandi na Musenyeri Aloys Bigirumwami wa Diyosezi ya Nyundo. Diyosezi ya Nyundo yari ihuje Perefegitura ya Gisenyi, Kibuye na Cyangugu. Muri Kanama 1964, Musenyeri Aloys Bigirumwami yandikiye ba Perefe bo muri Diyosezi ye barimo Perefe wa Cyangugu, Perefe wa Kibuye na Perefe wa Gisenyi, abasaba ko bamumenyesha amaherezo y'abantu bari barafashwe bagafungwa kuva mu Kuboza 1963. Yasabaga ko imiryango yabo yahabwa icyemezo cy'uko bapfuye ( Certificat de décès ) kugira ngo ibone uko igena ibijyanye n'izungura ryabo. Mu rwandiko rwe, Musenyeri yanditse ko muri Perefegitura ya Cyangugu hishwe abantu 100, muri Perefegitura ya Kibuye hicwa 10, muri Perefegitura ya Gisenyi hicwa 50. 112 N'ubwo imibare y'abishwe igaragara nk'aho ari mike, Musenyeri Aloys Bigirumwami yavugaga abakirisitu Gatolika gusa, atabariyemo abo mu yandi madini; bigaraza neza ko abapfuye barenze cyane iyo mibare. Kubera ko Musenyeri Aloys Bigirumwami nta gisubizo yigeze ahabwa, byatumye ahagarikira amasakaramentu ku buryo buhoraho Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu Ngirabatware Pascal, aramuca, amuhoye kwica Abatutsi mu mpera z'umwaka wa 1963-1964. Icyo cyemezo ariko cyavanyweho na Musenyeri Karibushi Wenceslas mu 1986, wabikoze agamije kwiyunga. 113 Uretse Padiri Henri Bazot na Musenyeri Aloys Bigirumwami, ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri 1963 bwamaganywe kandi n'umusuwisi witwaga Denis-Gilles Vuillemin wari ufitanye amasezerano y'akazi n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye Rishinzwe Uburezi, Ubuhanga n'Umuco (UNESCO), agomba kwigisha mu ishuri ryisumbuye ry'Indatwa i Butare. Mu 111 Mugesera Antoine, Op. Cit., p. 169-170. 112 Mugesera Antoine, op. cit., p. 170. 113 Bisimana Jean Damascène, 2014, p. 47 | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
67 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu kinyamakuru Le Monde cyo ku wa 17 Mutarama 1964, Denis- Gilles Vuillemin yasobanuye ko kuva mu Ukuboza 1963, Abatutsi bicwa babahora ubwoko bwabo kandi bikozwe na Leta. Asobanura kandi ko PARMEHUTU yakusanyije Abatutsi bose bajijutse, babarunda muri za gereza, babicisha inzara, bityo ko adashobora gukomeza kwigisha abana bagomba kwicwa. Vuillemin yasobanuye ko ibyakozwe na perefe na ba burugumesitiri hagati yo ku wa 24 na 28 Ukuboza 1963, ari Jenoside nta gushidikanya, kuko icyo gihe hafashwe abagore n'abana babicisha impiri n'amacumu, babajugunya mu nzuzi babambitse ubusa. Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu bihe bya Noheri yo mu 1963 bwanditswe kandi n'ibinyamakuru mpuzamahanga bitandukanye binavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside. Tribune de Lausanne yo ku wa 12 Gashyantare 1964 yabyise “Véritable génocide au Rwanda ”. Mu bindi binyamakuru byabitangaje harimo : L'Afrique Nouvelle No 862 du 14 au 20/2/1964: “la tragique élimination d'une race” Le Monde du 21/2/1964: “Le Rwanda insulté”. Le Figaro du 11/2/1964: “Massacres au pays des 1000 collines” La Revue de presse Suisse du 10/2/1964: “Halte aux massacres” France Soir du 11/2/1964: “Nous avons tués à peine 12. 000 géants TUTSI, les cafards”. Jeune Afrique du 17/2/1964: “L'immense pogrom du Rwanda et Un Néron du Rwanda” Washington Post, Feb 6th, 1964: “10. 000 slain in few weeks, watutsi press suicide March. Sunday Nation, Feb 9th, 1964: “watutsi appeal launched”, (fleuves rouges de sang) Le Figaro du 25-26/1/1964: “7% de la population Rwandaise massacrés” New York Times Jan 22nd, 1964: “8. 000 watutsi killed” L'Etoile du Congo No 188 du 4/2/1964: “les massacres du Rwanda”. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
68 2. 2. 5. Ibisobanuro bya PARMEHUTU ku bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu 1963 Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bumaze kumenyekana hirya no hino ku isi, PARMEHUTU yagerageje kuvuguruza ibyo ibinyamakuru bivuga, yerekana ko bayibeshyera, ko abo yishe atari 20. 000 nk'uko ibyo binyamakuru bibivuga, ko ahubwo abo yemera yishe ari abantu 870. Ibyo Leta yabikoze mu nyandiko yise: “ Toute la verité sur le mouvement terroriste Inyenzi ”. Mu bisobanuro yatanze, nta na hamwe bavuga icyo n'abo 870 baziraga, cyane ko abenshi bari abaturage basanzwe, badafite aho bahuriye n'ubutegetsi. Mu by'ukuri PARMEHUTU yatanze ibisobanuro bidafashe. Gukingira ikibaba abicanyi byakozwe kandi na bamwe mu bayobozi ba Kiliziya Gatolika barimo Musenyeri Perraudin wandikiye Papa Yohani wa 23 na Radiyo Vatican yemeza ko ibivugwa mu mahanga ku bwicanyi bwo mu 1963 ari ibinyoma, asobanura ko hari abantu bake bishwe ariko byaturutse ku gitero bo ubwabo bateye kandi ko Perezida Kayibanda nta ruhare abifitemo, ko adashobora kwica kuko ari umuperezida w'umukirisitu. Musenyeri Perraudin yanzuye agaragaza ko ibiri gukwirakwizwa hirya no hino ari ibinyoma. Muri Mutarama 1964, Musenyeri Perraudin yandikiye n'abakirisitu, mu butumwa yabagejejeho yemezaga ko ubwo bwicanyi bwatewe n'agahinda k'Abahutu ngo kumvikana ( colère populaire ) kubera igitero cy'Inyenzi cyo mu Bugesera. 114 Ku wa 29 Mutarama 1964, Perezida Kayibanda Grégoire na we yahise yandika ibaruwa mu izina rya guverinoma, asobanura ko hari ubwicanyi bwabaye koko, ariko ko Abatutsi bari barabaye ibyitso by'Inyenzi, ko zari zaracengeye mu baturage hari gutegurwa gahunda yo kwica Abahutu. Abahutu babimenye rero bahise barakara bica Abatutsi. 115 Perezida Kayibanda amaze gusohora iryo tangazo yahise yohereza intumwa mu mahanga ziyobowe na Makuza Anastase wo ku Gikongoro bajya gusobanura ko ubwicanyi bwabaye kwari ukwirwaho kw'Abahutu. 114 Ikiganiro Dr. Bizimana Jean Damascène yatanze mu Cyanika, kuwa 26 Gashyantare 2012. 115 Ikiganiro Dr. Bizimana Jean Damascène yatanze i Murambi, kuwa 21 Mata 2019. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
69 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu 2. 2. 6. Umuco wo kudahana Nyuma y'ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuva mu 1959, Abahutu bagize uruhare mu kwica abaturanyi babo b'Abatutsi, kurya inka zabo no kubatwikira nta wigeze ahanirwa ibyaha by'ubunyamaswa byakozwe ku mugaragaro. Nta wigeze ahanwa ko yishe Umututsi cyangwa yangije ibye. Ibyo byashimangiwe mu mwaka wa 1963 ubwo hashyirwaga ho itegeko ridahana Abahutu bagize uruhare mu bwicanyi. Ni itegeko ryavugaga ko Umuhutu wishe Umututsi cyangwa wononnye ibintu by'Umututsi hagati ya tariki 1 Ugushingo 1959 n'itariki 30 Kamena 1962 atazabihanirwa kubera ko yakoraga Révolution (impinduramatwara)116. Ikibabaje ni uko iryo tegeko ryibasiraga Abatutsi, rishimangira ko Umututsi watewe akirwanaho akagira Umuhutu yica we agomba kubihanirwa kubera ko yarwanyaga Révolution. Ibyo biragaraza ko icyo gihe igihugu cyari gishyizeho itegeko rihana igice kimwe cy'abanyarwanda, ibyo bikerekana ko uburenganzira bw'Abahutu n'Abatutsi butanganaga. Iryo tegeko ryahaye imbaraga Umuhutu wese zo guhohotera Umututsi. Kuva ubwo umuco wo kudahana uba ugiye mu mitima y'abantu, Abahutu basigara bumva ko kwica cyangwa guhohotera Umututsi atari icyaha kubera ko umuntu adashobora kubihanirwa. Iryo tegeko ryatumye Abatutsi bicwa kuva kuri Noheli mu 1963 hirya no hino mu gihugu cyane cyane ku Gikongoro, i Cyangugu n'ahandi ubwo Inyenzi zateraga mu Bugesera, mu Bugarama, mu Bweyeye n'ahandi. Icyo gihe mu Rwanda hishwe Abatutsi benshi. Ni nabwo muri Werurwe 1964, Perezida Kayibanda yavugiye kuri Radiyo y'Igihugu ko Inyenzi zibeshye zigafata Kigali n'ubwo bidashoboka, Abatutsi bose bahita bashira. Uretse no kudahanwa, hirya no hino abamamaye mu bwicanyi bagiye bagororerwa imyanya myiza y'ubuyobozi, abaturage bagabirwa imitungo y'Abatutsi bishwe. Uwo muco wo kudahana, gutonesha abicanyi no kugororerwa ni kimwe mu byatumye Abahutu bashyekerwa, bakomeza kwica no guhohotera Abatutsi imyaka yose yakurikiyeho kugera hanogejwe umugambi wo kubamaraho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 116 Codes et Lois du Rwanda, Vo. 1 2nd Ed., p. 431. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
2017. 70 2. 2. 7. Ihohoterwa ryakorewe Abatutsi mu 1965 mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Mu 1965 hatangiye umushinga wo guhinga icyayi muri Perefegitura ya Cyangugu. N'ubwo wari umushinga mwiza ugamije iterambere ry'igihugu, Abatutsi bawurenganiyemo; kuko banyazwe amasambu yabo, imitungo yabo irangizwa, bajya gutuzwa ahandi nta ngurane bahawe nk'uko Kanamugire Gervais abisobanura: Icyayi cya Shagasha cyatangiye guhingwa mu 1965. Icyo gihe hariho Perefe Ngirabatware Pascal bitaga Gafuni wangaga Abatutsi urunuka. Mu buryo butigeze bumenyeshwa abaturage, Perefe yumvikanye na Burugumesitiri Ndihakiwe ko hariya i Shagasha hagomba guterwa icyayi noneho twe twari tuhatuye badukebera amasambu ku yo bari barahaye abandi baturage hafi y'ishyamba rya Nyungwe muri Nkungu. Kubera ko hari ahantu habi cyane, ubuzima bwaho bugoye, abandi baturage bari barahanze, barahataye, amasambu barayasiga, bakajya baza kuhasura gusa. Kubera ko twe nta kundi twari kubigenza, kandi tuzi neza ko kubyanga bishobora kutubera akaga nk'akabaye mu 1963, twavuye mu masambu yacu i Shagasha bahatera icyayi, ubwo na twe turagenda. Hatitawe ku ngano y'ubutaka umuntu yari afite, buri wese yahabwaga ubutaka bungana na 100m kuri 60m, kandi ubusanzwe i Shagasha uwabaga afite ubutaka buke bwari hectares ebyiri. Ubwo ariko muri uko kutwimura bavugaga ko aho batwohereje hazarokoka bake, abari munsi y'imyaka 40 gusa kubera ubukonje bwaho; bakavuga ko Inka zigiye kudushiraho kubera ko zitakibonye aho kuragirwa (..... ). Muri uko kutwimura nta muntu bigeze baha ingurane y'ibikorwa byari mu isambu ye kandi twari tuhafite urutoki rwiza cyane. Gasekurume Nicolas na Sinzinkayo François ni bo bahawe udufaranga duke kandi na bo sinzi uko byagenze, bashobora kuba bafite uburyo baterese. Nyuma yo kutwirukana nta n'uwadufashije kubaka aho baduciriye kandi twari dusanzwe dufite amazu; buri wese yirwanyeho. 117 117 Ikiganiro n'umutangabuhamya KANAMUGIRE Gervais mu Karere ka Rusizi ku wa 19 Ukwakira | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
2017. 71 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu 2. 2. 8. Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu 1967 mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Mu 1967, Inyenzi zongeye gutera mu Bugarama ziturutse i Burundi. Ayo makuru yabaye incamugongo ku Batutsi bari bamaze kumenyera ko mu gihe cyose hagize ikiba ari bo babibazwa. Icyo gitero cyakurikiwe no gutotezwa mu buryo bukomeye, Abatutsi barakubitwa, abafite imiryango yahungiye hanze bashinjwa kuba bari bazi ko bene wabo batera igihugu. N'ubwo nta bishwe muri icyo gihe, guhohotera Abatutsi byatumye muri Gashonga na Rango hari hasanzwe hatuye Abatutsi benshi bafata umwanzuro wo guhunga, bata ibyabo, bahungira Kamanyora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo nk'uko byagarutsweho na Habiyaremye Ladislas: Mu 1967, Inyenzi zateye mu Bugarama ari ho ndi, maze uwitwa Bumari Nyiringabo aramfata anjyana kwa Yusufu Munyakazi wari Konseye icyo gihe. Bahise banyambura ibintu nacuruzaga kubera ko nashakaga kubijyana i Burundi. Nyuma haje undi witwa Gakwasi Ananias aravuga ngo Inyenzi zateye ngo ariko ntiziri kwica abantu, ahubwo ziri kuza zivuga ngo 'abakunda umwami nimwambuke' zigatanga n'inzira. Izo Nyenzi rero zajyanye uwitwa Ngirabatware Berchmans n'abandi, ariko bageze i Burundi sinzi uko Abanyarwanda bahanye amakuru barabafata barafungwa. Hari kandi imodoka ya Saidi Manzi yatwaye abiyisiramu bambukana n'izo Nyenzi. Inyenzi zimaze gusubirayo, Abahutu bahise bongera kwirara mu bintu by'Abatutsi bahunze barasahura, inka bararya. 118 Uretse abahisemo guhunga rugikubita, abasigaye baribasiwe. Babyukaga bafata abasore n'abagabo, bakabajyana muri Nyungwe ngo bagiye guhiga Inyenzi, bakirirwayo, bagataha inkoni ziri hafi kubica. 119 118 Ikiganiro n'umutangabuhamya HABIYAREMYE Ladislas mu Karere ka RUSIZI ku wa 17 Ukwakira 2017. 119 Ikiganiro n'umutangabuhamya NYANGEZI Théophile mu Karere ka RUSIZI ku wa 24 Ukwakira | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
72 2. 2. 9. Ibikorwa by'urugomo n'ubwicanyi byakorewe Abatutsi mu 1973 mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Kuva muri Gashyantare 1973, mbere y'uko Habyarimana ahirika ku butegetsi Perezida Kayibanda Geregori, Cyangugu yongeye kwibasirwa n'imvururu zikomeye, Abatutsi mu mashuri no mu kazi barirukanwa, mu giturage baratwikirwa, imitungo yabo irasahurwa. Abatutsi bongera kubuzwa amahwemo, biviramo abenshi guhunga igihugu. Abahigaga Abatutsi bageragezaga kwiyoberanya, bakabatera bambaye amajwangara (amashara). Akaba ari muri urwo rwego ihohoterwa n'iyicwa byakorewe Abatutsi mu 1973 byahawe izina rya « Kajwangara ». 2. 2. 9. 1. Iyirukanwa ry'Abatutsi mu mashuri mu 1973 no mu kazi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu kimwe n'ahandi hose mu gihugu, guhera muri Gashyantare 1973 Abatutsi barahizwe, barakubitwa, baricwa, bameneshwa mu mashuri no mu mirimo, abenshi bahungira mu bihugu by'ibituranyi cyane cyane i Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Muri icyo gihe nta Nyenzi zari zateye ngo bigirwe urwitwazo nk'uko byari bisanzwe. Gusa hariho umwuka mubi hagati y'u Rwanda n'igihugu gituranyi cy'Uburundi, abayobozi birirwa batukana ku maradiyo, umwuka wakomotse ahanini ku mvururu zari hagati y'Abahutu n'Abat utsi bo mu Burundi kuva muri Mata 1972, ubwo hicwaga Abahutu cyane cyane abize, abanyeshuri n'abakozi hirya no hino mu Burundi. Abahutu b'Abarundi barokotse ubwo bwicanyi bahungiye mu Rwanda, bakirwa neza, bamwe bakomereza amashuri yabo i Rilima mu Bugesera. Abanyeshuri bigaga muri Ecole Normale des Garçons de Gitega (ENG) barimo Melchiol Ndandaye wabaye Perezida w'Uburundi mu kwezi kwa Kamena 1993 akicwa mu Ukwakira 1993 bahungishijwe na Frère Heylen Bernard bajyanwa kwiga muri Groupe Scolaire i Butare. Ageze mu Rwanda, Frère Heylen Bernard120 wayoboraga Ecole Normale y'i Gitega i Burundi yahise aba Umuyobozi wa Groupe Scolaire i Butare. Hari kandi abandi bahungiye muri Cyangugu cyane cyane mu Bugarama, batuzwa ku ibarabara rya VIII muri Muganza. 120 Un belge de la congrégation des frères de la charité de Gand | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
73 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Imvururu zabaye i Burundi zahise zikurikirwa no kwibasira Abatutsi mu Rwanda, birukanwa mu mashuri no mu kazi, abenshi barameneshwa bahungira i Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Abashyize mu bikorwa umugambi wo kumenesha Abatutsi mu 1973 bavugaga ko ari ukurangiza ibitarakozwe na Revorisiyo yo 1959. Mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, kwirukana Abatutsi mu kazi no mu mashuri byakozwe hirya no hino. 2. 2. 9. 1. 1. Kwirukana abakozi b'Abatutsi mu kazi Mbere yo kwirukana abari abakozi, habanje gutegurwa amalisiti y'abagomba kwirukanwa, nyuma Abatutsi birukanwa mu mashuri, mu bigo bya Leta, ibishamikiye kuri Leta n'iby'abikorera. Muri Komini Cyimbogo hirukanwe Mwarimu Vianney wahise ahungira i Burundi, hahunga Muhutu Jean wo muri Nyakarenzo wigeze no kuba sushefu, hahunga Kurimpuzu Vincent n'abandi. Nkuranga Védaste bamuteye mu ijoro baramukubita, inka n'ibintu byose barasahura baratwara. Mu bamamaye mu bikorwa byibasiye Abatutsi mu 1973 harimo Ruzigura Kaniziyo, Renzaho, Emmanuel Gisurankana n'abandi. Bisekwa Pascal wari Burugumesitiri wa Komini Cyimbogo niwe washishikarizaga Abahutu kwibasira no kumenesha Abatutsi. 121 Muri Komini Gishoma hirukanwe Uwingeri wakoraga i Kigali ahungira i Burundi, hirukanwa Kanyarubungo Dismas wari Umucungamutungo wa Komini Gishoma ahungira i Burundi, hirukanwa Mwarimu Mwemerangabo Théoneste na Kanyarubungo bigishaga i Ruhoko bahungira i Burundi, Bayingana Félix ahungira ku Bwegera muri Kongo. Hirukanywe kandi Niragire Célestin wo kwa Mudibiri, hirukanwa Sindayiheba Romouald, Kanyawera Dismas, Mwarimu Nyabyenga Chrysostome n'abandi. Mwarimu Munyurangabo we baramunanije bikomeye kugera hafashwe umwanzuro wo kumwohereza gukorera mu Bugarama. Uretse kwirukanwa mu kazi, habayeho no gutoteza Abatutsi mu buryo bukomeye. Mu bamamaye mu bikorwa byo gutoteza Abatutsi muri Gishoma 121 Ikiganiro n'umutangabuhamya KURIMPUZU Vincent mu Karere ka RUSIZI ku wa 10 Ukwakira 2017. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
74 harimo Ntimugura Léonard na mukuru we Malakiya, Ndabakenga Gérard wari shefu w'Abajenesi, Azalias n'abandi. 122 Muri Komini Nyakabuye hirukanwe Kambanda wari umuganga w'amatungo wa Komini, Karugarama Claver, Gatarayiha Dionise, Gahutu Cyprien n'abandi barameneshwa bahungira i Burundi. Muri Komini Karengera hirukanwe Kalisa Anicet wigishaga i Mwezi, Mwarimu Kayihura Barthélemie wigishaga i Mwezi ahungira i Burundi n'abandi. Muri Komini Gisuma hirukanwe abakozi bakoraga mu Ruganda rw'Icyayi rwa Shagasha barimo: Méchanicien Nkurikiye Vianney wakomokaga i Gitarama, umukarani Sehene Ferdinand wakomokaga ku Kibuye, Aloys wari comptable, Karemera Isaac wari technicien, Bikamba n'abandi. Mu bashishikaye mu kwirukanisha Abatutsi bakoraga mu Ruganda rwa Shagasha harimo Agronome Stanislas, Agronome Rufifi, Nkizurugo Fidèle watunganyaga icyayi n'abandi. 123 Uretse abakoraga mu Ruganda rw'icyayi rwa Shagasha, muri Komini Gisuma hirukanwe kandi Mukamugemana Angèle wigishaga i Shangi ahungira muri Kongo, hirukanwa Mwarimu Mukagatashya, Mwarimu Mukamugambi, Mwarimu Kayiranga Abdon, Thomas Rwabukwisi, Rugamba, Kanyemera Gaspard, Mukagatera Pélagie, Mukarutabana Vérène, Ngarambe Théodomir, Mwarimu Védaste w'i Giheke wigishaga i Muhari n'abandi. Mwarimu Sendashonga na Nyirakimonyo bigishaga ku Kinunga mu Bunyangurube, kimwe na Mwarimu Gakuba Callixte, Gasesera André na Gasarabwe Fulgence bose bigishaga ku kigo cya Kiziba bamaze iminsi bihishahisha, batajya kwigisha, ariko imvururu zirangiye basubira mu kazi, bagira amahirwe ntihagira icyo babatwara. Muri Komini Gafunzo hirukanwe Mwarimu Muvara wigishaga i Shangi, Mwarimu Kayitare Eugène wigishaga i Ruhamagariro, Mwarimu Fréderic na Kageruka Emmanuel bigishaga i Bunyangurube, Munyanganzo Modeste, Mwarimu 122 Ikiganiro n'umutangabuhamya NGIRABATWARE Mathieu mu Karere ka RUSIZI ku wa 17 Ukwakira 2017. 123 Ikiganiro n'umutangabuhamya RURANGIRWA Léon mu Karere ka RUSIZI ku wa 31 Ukwakira 2017. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
75 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Ndushabandi Alexandre, Mwarimu Nganabanyiginya Innocent wigishaga i Nyakabingo, Kanyemera Antoine, Sendashonga Oswald, Munyawera Nilocas na Bacibungo François bigishaga i Shangi, Mwarimu Zimurinda Gaëtan wigishaga ku Nyenga, Bernard na Kayitarama, Mwarimu Habiyambere Etiènne n'abandi. Uretse abirukanywe hari n'abafunzwe barimo Kayitani, Murindangwe n'abandi. Fatisuka wari Umucamanza i Shangi niwe wakoraga inyandiko zo kwirukana abakozi b'Abatutsi. 124 Nsanzurwimo Silas wari Inspecteur w'amashuri we akavuga ko igihugu cyafashwe n'Abahutu, ko bagomba kwisanzura mu gihugu cyabo. 125 Muri Komini Kagano hirukanwe Mwarimu Innocent, Mwarimu Kalisa Callixte wo muri Gikuyu, Mwarimu Sebudandi wo ku Ishara, Mwarimu Mushongano Daphrose, Mwarimu Songa Innocent, Mwarimu Uwera w'i Mubumbano, Frère Raimond n'abandi. Uretse abarimu mu mashuri abanza, hirukanwe kandi abarimu bigishaga mu mashuri yisumbuye barimo Munyaneza David, Ngaboyisonga Valentin, Musirikare Védaste, Rudodo Alfred bigishaga mu ishuri ry'Abahungu rya “Institut Saint Cyprien-Abadahinyuka”. Mu ishuri ry'abakobwa rya “ Institut Sainte Famille ” mu Mataba hirukanywe Kayitankore, Nikuze, Mukarugema na Segaju. Hirukanwe kandi Abatutsi bakoreraga mu Ruganda rw'Icyayi rwa Gisakura barimo Agronome Karemera Gérard, Kayihura Emmanuel na Rwesandekwe Philippe, Gatera Evariste n'abandi. Masengesho wari moniteur-agri yarirukanwe, ariko nyuma y'igihe gito ahita asubira mu kazi. Muri Komini Kirambo hirukanwe Mwarimu Munyanda- mutsa na Nduhura Ladislas bakomokaga i Rwamatamu n'abandi. Muri Komini Gatare hirukanwe Mwarimu Mugemana Félicien na Mwarimu Mazimpaka Emmanuel bigishaga i Rugano, Mwarimu Havugiyakare Fabien, Mwarimu Mugambira Marcel na Mwarimu Gakimane bigishaga i Muramba, Mwarimu Sirikare wigishaga i Cyavuma, Mwarimu Rwagatore wigishaga i Rumamfu, Mwarimu Subukino wigishaga ku Gitambi, Mwarimu Rwabukwisi Thomas n'abandi. 124 Ikiganiro n'umutangabuhamya KANYENZI Patrice mu Karere ka NYAMASHEKE ku wa 14 Ugushyingo 2017. 125 Ikiganiro n'umutangabuhamya KAMASHABI Pangras mu Karere ka NYAMASHEKE ku wa 14 Ugushyingo 2017. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
76 Kwirukana Abatutsi ntibyabuzaga akazi cyangwa amashuri gukomeza. Imirimo yakomezaga nk'aho nta cyabaye. 2. 2. 9. 1. 2. Kwirukana abanyeshuri b'Abatutsi mu mashuri Mu 1973 ubwo hashyirwaga mu bikorwa umugambi wo kwirukana Abatutsi mu mashuri no mu kazi, iyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu ni imwe muri Perefegitura zagaragayemo abanyeshuri bamamaye mu kwirukana no kumenesha bagenzi babo kugera bateye n'Abihayimana barabakubita, barabakomeretsa bikomeye. -Kwirukana Abatutsi mu Ishuri ry'Abahungu ry'Abadahi- nyuka ry'i Nyamasheke « Institut Saint Cyprien » Ishuri ry'Abadahinyuka ry'i Nyamasheke bitaga « Institut Saint Cyprien » yaje kwitwa “Urwunge rw'amashuri rwa Mutagatifu Joseph (Groupe scolaire Saint Joseph )” ni ikigo cyashinzwe muri 1957 kiyoborwa n'Abafureri b'Abayozefite. Iryo shuri rihereye mu yahoze ari Komini Kagano, ubu ni mu Murenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, hafi ya Paruwasi Gatolika ya Nyamasheke. Amateka yaranze Ishuri ry'Abadahinyuka ry'i Nyamasheke agaragaza ko icyo kigo cyari gisanzwe kizwiho kugira urugomo ruhoraho rushingiye ku irondakoko. Ni ikigo cyari cyarabaswe n'ingengabitekerezo y'amacakubiri n'urwango. Buri mwaka habaga icyitwaga umunsi mukuru w'ubutabera wabaga ku wa 24 Ugushyingo. Kuri uwo munsi, abanyeshuri b'Abatutsi barakubitwaga, Abahutu bakabyita ko ari ko kwizihiza ubwigenge. Nk'uko byemezwa na Havugimana Emmanuel wize muri icyo kigo, yibuka Kalinijabo na Macumu Emmanuel nka bamwe mu bakubiswe ku wa 24 Ugushyingo 1971 ku munsi bise uw'ubwigenge. 126 Ibyo bikorwa byateraga ubwoba abana b'Abatutsi boherezaga kuhiga, batizeye umutekano wabo. Nyuma y'urwo rugomo rwakorerwaga Abatutsi buri mwaka, ubuzima bwakomezaga nk'aho nta cyabaye. Mu mpera zo mu 1972 no mu ntangiro zo mu 1973 ibyo bikorwa byafashe intera yo hejuru. Mu kwezi k'Ugushyingo 1972, abanyeshuri bo mu Ishuri ry'Abadahinyuka i Nyamasheke bakoze imyigaragambyo, bavuga ko batishimiye ubuyobozi bwaryo bavugaga ko bugizwe 126 Kwibuka24, Ubuhamya bwa HAVUGIMANA Emmanuel, Gisozi-Kigali, 2018 | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
77 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu n'Abatutsi. Ni bwo ku wa 12 Ukuboza 1972 basohoye “Tract” bise “Abahutu baracyarengana” irimo amazina y'Abatutsi bashyizwe mu majwi barimo Barore Barnabé, Nogeyabahizi Jean Népo, Kayiranga Prudence, Morisho Jean Bosco, Polisi Athanase, Karemera Pierre Claver, Munyemana Alexandre, Nsanzabaganwa Emmanuel, Niyirema Michel na Rwankuba Athanase. 127 Uwo mwuka mubi hagati y'abanyeshuri b'Abahutu n'Abatutsi warakomeje kugera mu ntangiriro za 1973. Mu 1973, ihohoterwa ryakorewe Abatutsi ryatangiriye muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda i Butare, nyuma umwuka mubi ukwira mu gihugu hose kugera i Nyamasheke muri Cyangugu. Bijya gukomera i Nyamasheke, abanyeshuri bigaga mu Ishuri ry'Abadahinyuka bari bahawe ikiruhuko cy'icyumweru ( détente ) kuva ku wa 17 Gashyantare 1973, basabwa kugaruka ku wa 25 Gashyantare 1973. Ikiruhuko kirangiye abanyeshuri bagarutse ku ishuri nk'uko bisanzwe, Abatutsi bo bahageze basanga ibintu byahindutse, Abahutu bakamejeje ko nta Mututsi winjira mu kigo cyabo. Havugimana Emmanuel wigaga aho i Nyamasheke kandi wahohotewe, asobanura uko byagenze: Abana barahageraga bavuye mu biruhuko, ab'Abahutu bakinjira ab'Abatutsi bakabahagarika, bakababuza kwinjira. Nta wundi wabikoraga bari abanyeshuri ubwabo. Nta mufurere wahabonaga, nta mwarimu, nta muyobozi n'umwe. Bari abanyeshuri bari bigize abayobozi b'abandi banyeshuri, bakorera bagenzi babo violence yahungabanyije ubuzima n'imibereho bya benshi. Uhageze bakamubaza: kanaka, uje gukora iki? Bati ntitwongere kukubona aha! Undi akagenda yiruka. Ahubwo no kuba nta wahapfiriye ni Imana. Nta byo gukekeranya cyangwa kugira uwo bigaho. Twese bari batuzi, bakavuga bati wowe uje gukora iki? Abanyeshuri bagukun da bakuburiraga muri no mu nzira bati ubundi uririrwa ugenda ujya he? I Nyamasheke hari ahantu hitwa ku Kabeza, ni ho imodoka yasigaga Abanyeshuri, nyuma bakagenda n'amaguru. Kugira ngo ugere ku kigo, wakoraga urugendo rugera nko kuri metero 300. Muri izo metero 300 rero ni ho bamwe mu Bahutu bakubwiraga bati, 127 Mugesera Antoine, op. cit., p. 223. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
78 wakwisubiriye inyuma batakwica! Wumvaga ayo magambo ubwoba bukakwica ugahita usubirayo, udasubiyeyo wihagazeho ntiyashoboraga kurenga ku marembo y'Ikigo, kubera ko ari ho bari bategeye. Biriya bihe nti byari byoroshye na gato. (. ) By'umwihariko, njyenagezekukigonkererewehogato,kukotwagombaga kuhagera ku wa 25 Gashyantare 1973, mpagera tariki ya 26 ari ku wa mbere ku mugoroba. Nahageze mu ijoro nka saa moya n'igice amasaha yo kujya muri réfectoire ageze. Noneho igihe ngiye kujya muri réfectoire mpura n'umunyeshuri umwe mu bo twiganaga arambwira ati: “reka reka reka!!!!!!!, sigaho, nibakubona barakwica, nta munyeshuri w'Umututsi ukiri muri iki kigo!” Ati: “abahageze ku wa gatandatu twarabirukanye, abahageze ku cyumweru twarabirukanye, abaje uyu munsi mu gitondo twabirukanye, none na we uraje ngo ugiye kurya! Subira muri dortoir ufate utwawe utahe”. Ubwo nahise mfata agakapu kanjye, mfata utwenda twanjye nkubita ku mugongo, njya gushaka aho kurara. Ubwo nagiye kurara mu Babikira i Nyamasheke. Abanyeshuri bahigaga Abatutsi babaga baririmba indirimo zitandukanye zirimo iyitwaga amangobe y'abasoda, bagenda bashyiramo amazina y'abanyeshuri b'Abatutsi, bagahamagara ngo: urihe kanaka? Mu ndirimbo baririmbaga hari iyatangiraga igira iti: “Ruzindana shefu w'Inyenzi yari yahize ngo azafata Cyangugu... ” mu ijwi ryaririmbwe n'abasirikare ba FAR mu 1990, nyuma y'Urupfu rwa Fred Rwigema. Bagiraga n'izindi zirimo “Karabaye ga ye” zaririmbwaga n'abanyuramatwi ba PARMEHUTU. 128 Mu banyeshuri birukanwe mu Ishuri ry'Abadahinyuka i Nyamasheke harimo Havugimana Emmanuel, Kayiranga Prudence, Kanyandekwe Théoneste, Nzisabira André n'abandi. Hirukanywe kandi Frère Kabanguka wari uvuye i Kabgayi ahunga ageze mu Badahinyuka i Nyamasheke na ho asanga nta buhungiro buhari, akomeza ajya i Burundi. Muri uko kwirukanwa nta wigeze ahabwa umwanya wo kujya gufata ibikoresho byari byarasigaye mu kigo. 128 Kwibuka24, Ubuhamya bwa HAVUGIMANA Emmanuel, Gisozi-Kigali 2018 | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
79 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Nyuma yo kwirukanwa, abanyeshuri baratashye bashakisha uburyo imibereho yakomeza. Ni bwo bamwe bahungiye i Burundi, abandi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, abandi baguma mu gihugu, bashaka amashuri ku bindi bigo, abagize amahirwe barayabona, abandi barayabura, baba abahinzi b'iwabo mu cyaro, ubuzima bw'ishuri burangira butyo. -Kwirukana Abatutsi mu ishuri ry'Abakobwa rya « Institut Sainte Famille » mu Mataba Ishyuri ry'Abakobwa ryitwaga « Institut Sainte Famille » ryo mu Mataba ryari riherereye mu yahoze ari Komini Kagano, ubu ni mu Murenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke. Icyo kigo kiri mu byibasiwe no kwirukana abanyeshuri b'Abatutsi mu 1973, bikozwe n'abanyeshuri bagenzi babo bigaga mu Ishuri ry'Abadahinyuka i Nyamasheke. Mu gitondo cyo ku wa 28 Gashyantare 1973, Abanyeshuri bo mu Ishuri ry'Abadahinyuka bavuye mu kigo cyabo bajya mu kigo cy'Ababikira cy'Abakobwa bitaga « Institut Sainte Famille » mu Mataba, basanga abanyeshuri bavuye mu Misa ya mu gitondo, bagiye muri Réfectoire gufata ifunguro rya mu gitondo. Barabinjiranye bahita batoranya abanyeshuri b'Abatutsi barabasohora, babirukana mu kigo nk'uko bisobanurwa na Nyiramirimo Odette nawe wirukanywe: Ku wa 28 Gashyantare 1973, twabyutse tujya gusenga muri Chapelle nk'uko byari bisanzwe. Mu gihe twari dutegereje padiri, Soeur Laurentine wari umuzungukazi w'umubiligi wayoboraga ikigo cyacu yakinze inzugi zose ashyiramo amakare kandi ubundi zabaga zirangaye kuko n'abo hanze bajyaga baza kuhasengera. Ariko uwo munsi yakinze ahantu hose ashyiramo amakare. Ubwo rero Padiri yaraje asoma Misa, Misa ihumuje Mère yajyanye na Padiri mu biro bye, na twe tunyura muri korodori bucece, turi ku murongo, nta we uvuga. Tugeze muri réfectoire Mère yakinze inzugi zose, tugiye kumva twumva abantu benshi baraje, bakubita urugi, ndabyibuka nari ntamiye umugati wa mbere, ntarawumira, hari nka saa moya. Ntamiye “bouchée ” ya mbere y'umugati barakubise, barongera barakubita, Mère ati: 'nimube muretse mutamena urugi'. Ashobora kuba yari azi | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
132 Ubuhamya bwa NYIRAMIRIMO Odette, Kigali, 2018 80 ibintu biri bube. Yarafunguye, hinjira abahungu bafite amahiri n'ibikoni ubona barakaye, amaso yatukuye, asa n'ay'abaraye bataryamye, baraza baratuzenguruka, baratuzenguruka, barazenguruka hose, umwe ajya hagati, aravuga ngo : uyu munsi kwiga kw'Abatutsi kwarangiye. Uzi ko ari Umututsi wese nahaguruke, ubwo abandi batangiye kudukwiramo, bashakisha Abatutsi. Baba batangiye guhagurutsa no gukubita abakobwa bitwaga ba Dalia n'abandi. Nyuma yo guhagurutsa Abatutsi bose, batubwiye ko badashaka kugira Umututsi bongera kubona mu kigo nyuma y'iminota 15, bavuga ko uwo babona nyuma y'iyo minota yicwa. Mameya ati oya, ni mubahe iminota 30 kuko bagomba kujya gushaka amavalisi yabo iyo abitse. Ati iminota mirongo itatu, vuba “ allez cherchez vos affaires”. Twahise twiruka tujya gufata utwacu, kubera igihunga n'ubwoba bimwe tukabibura, ibindi turabyibagirwa kubera gukorera ku minota, nyuma turasohoka, tuba twirukanywe dutyo. 129 Mu birukanywe harimo Nyiratunga Marie Yvonne wigaga mu mwaka wa mbere, Kayirangwa Bernadette wigaga mu mwaka wa kabiri, Kayitesi Modeste wigaga mu mwaka wa gatatu, Mukantagara Josephine wigaga mu mwaka wa kane, Mukanzayire Odette wigaga mu mwaka wa gatanu, Mukanyonga Souzane wigaga mu mwaka wa gatandatu, Mukansonera Daliya wigaga mu mwaka wa karindwi, Murekatetete Marie Thérèse wigaga mu mwaka wa gatandatu, Murekatete Jean d'Arc, Nyiramanywa Pétronille, Mujawayezu Anastasie, Mukabadege Marie Jeanne, Mukamitali Immaculée, Mukandanga Odette, Mukankubito Annonciata, Muhongayire Rita, Mujawezu Marie, Mukahirwa Chaste, Mukamusoni Constance, Mukandahiro Madeleine, Mukantabana Hélène, Nyiraguhirwa Judith, Simuhuga Daphrose, Uwamuranga Pélagie, Mukantabana Léontie, Murebwayire Génèviève, Nyawera Marie Claire, Nyiramirimo Odette, Nyirankunzurwanda Vénantie, Mukarulinda Marie Josée, Mukanyimbuzi Bertulde, Mukazitoni Antoine, Mukagasana Juliette, Mwayire Epiphanie n'abandi. Uretse Abanyeshuri, hirukanywe n'abarimu barimo | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
132 Ubuhamya bwa NYIRAMIRIMO Odette, Kigali, 2018 81 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Kayitankore Jean, Nikuze Berthilde, Segaju Théoneste n'abandi. 130 Nyirabukeye Bernadette asobanura ko nyuma yo kwirukanwa, Murekatete Thérèse na Mwayire Epiphanie bahise bahungira i Burundi. Mukanyembuzi na Mukazitone batashye iwabo, bagaruka ku ishuri nyuma y'umwaka wose. 131 Abanyeshuri birukanywe bahise bataha. Mu nzira banyuramo na ho bahuye n'akaga gakomeye, kugera n'aho imodoka zisanzwe zitwara abagenzi zanze kubatwara. Abakomokaga i Gisenyi no ku Kibuye, bavuye i Nyamasheke bagera ku Kibuye n'amaguru nk'uko bisobanurwa na Nyiramirimo Odette: Twagiye n'amaguru, tugenda tubaririza ahari Ababikira cyangwa Abapadiri. Ku munsi wa mbere turara mu Babikira i Hanika. Bwakeye dukomeza urugendo. Bigeze nka saa tanu cyangwa saa sita tugera ahantu hari abantu benshi bategereje imodoka yagombaga kuva i Cyangugu ijya ku Kibuye. Natwe twarahagumye tuhategerereza imodoka. Bisi ije, abaturage binjiyemo natwe turinjira. Tugezemo komvayeli ati “ abakobwa binjiye muri iyi bisi bafite amavalisi nimuhaguruke. Turahaguruka”, ati “ vuba, nimusohoke!” “Tuti, uh, ese ko tujya ku Kibuye? ” Konvayeri ati “ nimusohoke, ngo nimurebe ibyanditse kuri iyi bisi”. Bari bandikishijeho urutoki, ngo bisi ni iy'Abahutu. Byari byanditse ku ruhande ahantu hagiye ivumbi. Komvayeli ati: “ ubu nta bwo babirukanye mu ishuri”? Tuti tugiye muri vacances. Bati vacances zararangiye turabizi barabirukanye! Ngo bisiniiy'Abahutunimubisome. Tubanzakwingingaariko baratubwira ngo nimudasohoka vuba turabasohora nabi. Turasohoka tugenda n'amaguruuuu, biratugora cyane, ibintu twari dufite tugenda tubijugunya kubera kuturemerera no kunanirwa, amaherezo ariko tubona tugeze ku Kibuye. 132 130 Mugesera Antoine, op. cit., p. 441-442 131 Ikiganiro n'umutangabuhamya NYIRABUKEYE Bernadette mu Karere ka RUSIZI ku wa 17 Ukwakira 2017. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
82 -Kwirukana Abatutsi muri Collège Inférieur de Kibogora Uretse abanyeshuri bo mu Ishuri ry'Abadahinyuka i Nyamasheke bitaga « Institut Saint Cyprien » n'abo mu kigo cy'Ababikira cy'Abakobwa bitaga « Institut Sainte Famille » cyo mu Mataba, hirukanywe kandi Gatera Evariste wo muri Kibogora na Iyamuremye Eraste wo muri Rwinyana bari abanyeshuri muri Collège Inférieur de Kibogora, bahita bahunga. 133 -Kwirukana Abatutsi bakomokaga mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu bigaga hirya no hino mu gihugu Uretse Abatutsi bigaga mu mashuri i Cyangugu birukanywe, hari abakomokaga i Cyangugu bigaga hirya no hino mu gihugu birukanywe. Muri bo harimo padiri Rugwizangoga Ubald, Kayigamba Charles, Rutagarama Eugène, Hategekimana Théobald, Hanyurwimfura Jean Damascène na Rutayisire Lin bigaga mu Iseminari nto ku Nyundo. Hirukanywe kandi Sakindi Casmir wigaga i Kabgayi, John mwene Makunguri w'i Nyakabuye, Niragire Célestin, Mukamugugu Anastasie wigaga Irambura muri Ngororero, Karara wari umunyeshuri muri Kaminuza, Rugamba Emmanuel, Murandusi n'abandi. 134 2. 2. 9. 2. Gukubita no gukomeretsa abapadiri kuri Paruwasi Gatolika ya Nyamasheke Uretse kwirukana Abatutsi bigaga mu Ishuri ry'Abadahinyuka i Nyamasheke ndetse n'Abatutsi bo mu kigo cy'Ababikira cy'Abakobwa bitaga « Institut Sainte Famille » cyo mu Mataba, abanyeshuri bo mu Ishuri ry'Abadahinyuka i Nyamasheke bateye abapadiri kuri Paruwasi ya Nyamasheke. Nk'uko byasobanuwe na Padiri Kajyibwami Modeste mu kiganiro yagiranye n'umushakashatsi, yagize ati: Mbere y'uko abanyeshuri batangiza imvururu, Abafureri bayoboraga Ishuri ry'Abadahinyuka i Nyamasheke babimenye kare, bahita bahunga nijoro, banyura mu mazi mu Kivu, bahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. 133 Ikiganiro n'umutangabuhamya GASIGWA Corneille Fidèle mu Karere ka NYAMASHEKE ku wa 21 Ugushyingo 2017. 134 Ikiganiro n'umutangabuhamya RUTAGARAMA Eugène mu Karere ka RUSIZI ku wa 12 Ukwakira 2017. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
83 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Bwarakeye babashatse barababura, maze bavuga ko ari abapadiri babacikishije kubera ko ari bo bari bafite imodoka, bituma bategura umugambi wo gutera abapadiri. Nyuma yo kunoza uwo mugambi, baduteye i saa sita n'igice (12h30), isaha bari bazi neza ko abapadiri bose baba bari ku meza. 135 Padiri Kajyibwami Modeste asobanura ko abanyeshuri babatera barabakubise, barabakomeretsa bikomeye. Mu bapadiri bakome- rekejwe harimo: 1) Padiri Kajyibwami Modeste wabaga kuri Paruwasi ya Nyamasheke: baramukubise bamusiga ari intere, ajya kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima i Nyamasheke baramunanirwa, ahava ajya kuvurirwa ku bitaro bya Mibirizi ajyanywe na mugenzi we Padiri Nsengumuremyi Vincent wari wabasuye aturutse kuri Paruwasi ya Mibirizi. 2) Padiri Matajyabo Robert wabaga kuri Paruwasi ya Nyamasheke: baramukubise bamumena umutwe, ahita ajya kuvurirwa mu Bitaro bya Kibogora. 3) Padiri Kambari Mathias wari waje gusura abapadiri bagenzi be i Nyamasheke na we baramukubise bamumena umutwe, ahita ajya kuvurirwa mu Bitaro bya Kibogora. Kubera ko Padiri Matajyabo Robert na Padiri Kambari Mathias bari bakomerekejwe cyane indege ya Kajugujugu yahise iza kubatwara, bajya kuvurirwa i Kigali. Iyo ndege yoherejwe na Minisitiri Kamoso Augustin wari usanzwe ari inshuti ya bugufi y'abo bapadiri kandi basanzwe basurana. Mu bapadiri bari aho i Nyamasheke batakubiswe harimo Padiri Nsanzubwami Bernard na Padiri Nsengumuremyi Vincent wari waje gusura abapadiri bagenzi be i Nyamasheke, abonye abanyeshuri babateye arihisha ntibamubona. 136 135 Ikiganiro n'umutangabuhamya Padiri KAJYIBWAMI Modeste kuri Paruwasi ya MIBIRIZI mu Karere ka NYAMASHEKE ku wa 15 Ukwakira 2017. 136 Ikiganiro n'umutangabuhamya Padiri KAJYIBWAMI Modeste kuri Paruwasi ya MIBIRIZI mu Karere ka NYAMASHEKE ku wa 15 Ukwakira 2017. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
84 2. 2. 9. 3. Gutwikanogusahuraimitungoy'Abatutsimu1973mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Mu mpera z'ukwezi kwa Gashyantare no mu ntangirio za Werurwe 1973, Abatutsi barahohotewe hirya no hino muri Perefegitura ya Cyangugu. N'ubwo nta bishwe muri icyo gihe, uwo bafataga baramukubitaga bakamusiga ari intere. Uretse kubakubita, amazu yabo yaratwitswe andi arasenywa n'imitungo yabo irasahurwa. Ababikoraga akenshi bitwikiraga ijoro, bakiyoberanya bakoresheje kwisiga ingwa no kwambara amashara y'insina (amajwangara), akaba ari yo mpamvu imvururu zayogoje Perefegitura ya Cyangugu mu 1973 zizwi n'Abanyacyangugu ku nyito ya Kajwangara. 137 Uretse gusahura imitungo no gukubita Abatutsi, mu yahoze ari Komini Cyimbogo hatwitswe amazu ya Kayitani Kanyangurube, Rusine, Antoine, Tharcisse, Théophile, Bushi, Kanyamahanga, Sentama, Nkeza n'abandi. Mu yahoze ari Komini Gisuma batwikiye Rwigamba Asarias, Musiri Vénant n'abandi. Bamaze gutwikirwa bahise bahunga barimo Ngarambe Théodomir, Bivugintwari, Kayiranga Abdon, Ndayisabye Thacien, Hategekimana Alexandre n'abandi. Nk'uko byanditswe na Mugesera Antoine, ukwezi kwa Werurwe kwageze hagati hamaze gushya inzu 310 z'Abatutsi muri Komini Gafunzo na Cyimbogo gusa. Muri Kagano hahiye inzu zigera kuri 200, muri Gatare hashya inzu zigera kuri 178. 138 2. 2. 9. 4. Ibikorwa by'urugomo n'ubwicanyi byakorewe Abatutsi mu 1973 byari byateguwe Umugambi wo kwirukana Abatutsi mu mashuri no mu kazi mu 1973 wari umugambi wari wateguwe. Ibimenyetso bibyerekana ni byinshi ariko iby'ingenzi twavuga ni ibi bikurikira: 1) Kumanika amazina y'Abatutsi batifuzwaga byabaye ku matariki amwe, tariki ya 26 na 27 Gashyantare 1973; 2) Uburyo bwo kubirukana bwakorwaga kimwe hose; 3) Nta Perefegitura yasigaye kandi hose Abatutsi baramene- shejwe; 4) Nta mutegetsi wo muri Guverinoma n'umwe cyangwa umuyobozi w'ishuri, uw'ikigo cya Leta cyangwa 137 Ikiganiro n'umutangabuhamya MUNYETWARI Faustin mu Karere ka RUSIZI ku wa 14 Ukwakira 2017. 138 Mugesera Antoine, op. cit., p. 249. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
85 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu ikiyishamikiyeho warwanyije uwo mugambi mubisha. Bose baricecekeye. Impamvu yateye kwirukana Abatutsi yatanzwe na guverinoma n'abayishyigikiye yari uko ngo Abahutu batari bagishoboye kwihanganira kuba bake mu mashuri, mu bigo bya Leta, ibishamikiye kuri Leta n'iby'abikorera kandi ari bo bagize umubare mwinshi w'abaturage. Ibyavugwaga ariko byari bitandukanye n'ukuri. Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y'Amashuri Makuru n'Ayisumbuye bwerekanye ko abanyeshuri b'Abatutsi bavuye kuri 36,3% mu 1962-63 bagera kuri 11% mu 1972-1973 mu mashuri yisumbuye, Abatutsi bari 8,5% muri UNR, 6% muri IPN na 3% bari baroherejwe kwiga hanze. Mu by'ukuri imibare bavugaga muri izo mvururu ko abanyeshuri b'Abatutsi bari hagati ya 50% na 70% nta ho yari ihuriye n'ukuri. 139 Imvururu zo mu 1973 zakurikiwe na Coup d'Etat yatumye Habyarimana Juvénal wari Minisitiri w'Ingabo afata ubutegetsi nk'uko byemejwe n'itangazo ryo ku wa 5 Nyakanga 1973 ryagenewe abaturage rivuye mu buyobozi bukuru bw'ingabo. Abashyize umukono kuri iryo tangazo ni Général Major Juvénal Habyarimana, Lt Col Kanyarengwe Alexis, Major Nsekalije Aloys, Major Benda Sabin, Major Ruhashya Epimaque, Major Gahimano Fabien, Major Jean Nepomuscène Munyandekwe, Major Serubuga Laurent, Major Buregeya Bonaventure Major Ntibitura Bonaventure na Major Simba Aloys. Iryo tsinda ryitwaga « Camarades du 5 juillet » ryari rigizwe hafi ya bose n'abakomokaga muri Perefegitura ya Gisenyi na Ruhengeri, uretse Majoro Simba Aloys wakomokaga ku Gikongoro, Majoro Munyandekwe Jean Nepomuscène w'i Gitaramana na Majoro Ruhashya Epimaque w'i Kigali. Muri rusange, ubutegetsi bwa Kayibanda bwaranzwe n'ingengabitekerezo ya Jenoside mu nzego zose. Muri disikuru nyinshi zavuzwe ku mugaragaro na Perezida Kayibanda yagaragazaga ko ashyize imbere inyungu z'Abahutu na ho Abatutsi agahora abatuka, abatera ubwoba, abumvisha ko iherezo ryabo ari ukwicwa. 139 Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge (2016), Amateka y'u Rwanda : Kuva mu ntangiriro kugera mu mpera z'ikinyejana cya XX, Kigali, paji 444. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
86 2. 2. 10. Ibikorwa by'urugomo n'ubwicanyi byakorewe Abatutsi kuri Repubulika ya kabiri kugera mu 1990 Perezida Habyarimana Juvénal amaze gufata ubutegetsi habayeho ihumure ry'igihe gito, abantu babanza kwibeshya ko abazaniye agahenge kubera amagambo meza yarangaga imbwirwaruhame ze. Ariko ibyo ntibyatinze, kuko na we yahise akomereza mu murongo w'amacakubiri watangijwe na Perezida Kayibanda, atonesha abo mu Rukiga (Abakiga), igice Perezida Habyarimana yakomokagamo (Gisenyi, Ruhengeri na Byumba), aheza muri rusange Abatutsi n'Abahutu b'Abanyenduga (Gitarama, Butare na Gikongoro). Uwo murongo Perezida Habyarimana yahise anawinjiza mu murongo wa politiki y'igihugu mu cyo ubutegetsi bwe bwise “Politiki y'iringaniza”. Iyo politiki y'irondabwoko n'irondakarere yakoreshejwe mu burezi igamije guheza abana b'Abatutsi n'abandi batari Abakiga. Umututsi akabura ishuri atabuze ubwenge, Umuhutu akabona ishuri agendera ku butoni bw'ubwoko cyangwa akarere aturukamo. Umututsi akabura akazi atabuze ubushobozi. Umubare munini w'Abatutsi wakandamijwe na “Politiki y'iringaniza”, abenshi bagana ubuhinzi n'ubucuruzi byo gushaka amaramuko nyuma yo kwimwa amahirwe yo kwiga. Mu miyoborere ye, Perezida Habyarimana yakomeje gushishikazwa n'inyungu z'Abahutu ari na ko azamura igice yakomokagamo cy'amajyaruguru y'igihugu. Kimwe na mugenzi we Perezida Kayibanda, Perezida Habyarimana yashinze mu 1975 ishyaka rimwe rukumbi rya MRND na ryo ryubakira ku ivangura, irondabwoko n'irondakarere, rikomeza ingengabitekerezo ya PARMEHUTU yatangijwe na Kayibanda. Kuva mu 1985, ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana bwahuye n'ibibazo bitandukanye birimo inzara mu baturage, gutakaza agaciro k'ibihingwa ngengabukungu ku isoko mpuzamahanga n'ibindi. Bigeze mu 1988, habayeho gusakuza kw'amaradiyo n'ibinyamakuru mpuzamahanga bivuga ku mpunzi z'Abanyarwanda ziba hanze. Kubera politiki y'ivangura n'irondakoko yari yarimakajwe mu gihugu, Perezida Habyarimana nta gaciro yigeze aha icyo kibazo. Nibwo ahubwo yavuze mu buryo bweruye ko igihugu cyuzuye, bityo ko nta mwanya impunzi z'Abatutsi bameneshejwe bafite mu gihugu. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
87 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Mu 1989, hadutse na none ikibazo cy'urwikekwe n'ihangana mu buyobozi, hazamuka ibitekerezo ko Perezida Habyarimana yaheje mu butegetsi Abahutu badakomoka mu gace k'amajyaruguru. Ibyo byazanye umwuka mubi mu buyobozi, bikurikirwa n'imfu zidasobanutse z'abayobozi barimo Padiri Sindambiwe Sylidiyo wari ukuriye Kinyamateka, Depite Nyiramutarambirwa Felicula, Sebukura n'abandi. Imfu zabo zabaye urujijo. Hari kandi Umunyacyangugu Nkubito Alphonse Marie wari Umushinjacyaha ariko atemera ibikorwa byibasira uburenganzira bwa muntu. Kudashyigikira abicanyi kwe byamuviriyemo kwimurwa bya hato na hato mu buryo bugaragarira buri wese ko icyari kigamijwe wari umugambi wo kumunaniza mu kazi ke. 140 Muri icyo gihe kandi hatangiye gusakara amakuru ko u Rwanda rugiye guterwa n'Abatutsi bahunze igihugu. Ibyo byatumye ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana butangira gukurikirana ibikorwa by'Abatutsi, hafatwa ingamba zo kubima impapuro z'inzira ( Laissez-Passer ), kumenya aho bari n'ibyo barimo n'ibindi. Ni bwo mu kwezi kwa Nyakanga 1990, mu yahoze ari Komini Gisuma, uwitwa Rutayisire Théoneste yashyingiranywe n'umukobwa wa Gategabondo Egide wari umukire cyane atuye i Bukavu aho yari yarahungiye ariko akomoka i Mutimasi mu yahoze ari Komini Cyimbogo. Ubukwe bwa Rutayisire Théoneste bwafashwe nk'ikintu kidasanzwe muri Cyangugu kubera uburyo bwitabiriwe n'abantu benshi baturutse muri Kongo, i Burundi no hirya no hino mu gihugu. Nyuma y'iminsi mike ni bwo PFR-Inkotanyi yatangije urugamba rwo kubohora igihugu mu Ukwakira 1990. Kubera uburyo ibikorwa by'Abatutsi byari bisigaye bikurikiranwa umunsi ku wundi, hahise hakwirakwizwa amakuru ko hari Inyenzi nyinshi zinjiye muri Cyangugu zitwaje ubukwe bwa Rutayisire Théoneste. Ibyo byatumye Abatutsi bo muri Perefegitura ya Cyangugu bahozwaho ijisho mu buryo bwihariye, benshi mu batashye ubukwe bwa Rutayisire Théoneste bafungwa mu biswe ibyitso by'Inkotanyi. 141 Urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye, byabaye urwitwazo rwo kongera umurava mu bikorwa by'urugomo byakorewe Abatutsi mu buryo buhoraho kugera Jenoside yakorewe Abatutsi ishyizwe mu bikorwa. 140 Ikiganiro n'umutangabuhamya SIBOMANA Cyrille ukomoka mu Karere ka RUSIZI, ku wa 05 Ukuboza 2017 i Kigali. 141 Ikiganiro Umushakashatsi yagiranye n'umutangabuhamya KAYUMBA Sébastien mu Karere ka Rusizi ku wa 9 Ukwakira 2017. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
88 IGICE CYA GATATU IBIKORWA BY'URUGOMO N'UBWICANYI BYAKOREWE ABATUTSI MURI PEREFEGITURA YA CYANGUGU MU GIHE CY'URUGAMBA RWO KUBOHORA IGIHUGU Nyuma yo gutangira urugamba rwo kubohora igihugu ku wa 1 Ukwakira 1990, Abatutsi batotejwe babita ibyitso by'Inkotanyi. Abenshi barafashwe barafungwa, barakubitwa kandi mu by'ukuri bazira amaherere. Mu kiganiro umushakashatsi yagiranye na Mpamo Esdras, yasobanuye akaga yahuye na ko azira kuba Umututsi : Nyuma y'iminsi mike FPR-Inkotanyi itangije uruga- mba rwo kubohora igihugu, navuye mu rugo njya i Bukavu. Ngeze ahantu bita mu Karangiro i Mururu haza imodoka ya Burugumesitiri wa Komini Cyimbogo witwaga Habiyaremye Fabien ari kumwe n'abapolisi babiri (2), itugezeho irahagarara. Abantu twari kumwe bayibonye bahita biruka, njye kubera ko ntari nzi ibyo ari byo narahagaze. Imodoka ingezeho Burugumesitiri yahise abwira umupolisi ngo namfate, araza arampagarika, ati 'Burugumesitiri aragushaka', ubwo banshyira hejuru mu modoka. Tugeze kuri Komini, Burugumesitiri yahise ategeka ko batangira kunkubita, bakubitaga mu nsi y'ikirenge, bankubita indembo 8, nyuma bajya kumfunga. Ubwo nasanze muri kasho harimo abandi bafungwa, na bo barongera barankubita, banyicara hejuru ngo ndi Inyenzi. Nka nyuma y'amasaha 2 Burugumesitiri yaragarutse ategeka ko bankuramo, arambaza ngo nimubwire neza icyo nazize? Namubwiye ko icyo nazize nanjye nta kizi, ko ahubwo ari bo bakwiye kunsobanurira. Yahise ambwira ngo nimusobanurire neza iby'imodoka y'ikamyo iheruka kuza iwacu ifite ihema. Ndamubwira nti: “iyo modoka ni iya muramu wanjye w'umushoferi wa ELECTROGAZ, yari avuye mu Bugarama gutwara ciment anyura mu rugo aje gusuhuza mama amuzaniye n'ubutumwa bw'umwana we. ” Burugumesitiri ati: “oya, ngo yari izanye imbunda z'Inkotanyi, kandi | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
89 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu ngomba kuvuga aho ziri”. Burugumesitiri arakomeza ati icya 2, hari ivatiri y'umukara na yo iheruka kuhaza mbere y'iyo kamyo, ndamubwira nti iyo vatiri ni iya marume wari Directeur wa Université i Butare bita Karenzi Claver. Burugumesitiri ati : “na we ni imbunda yari azanye. ” Nanjye nti: “nonese ko iwacu nta musirikari uhaba yaba yari azizanye ngo zikore iki?” Burugumesitiri ati: “ntimwumva kandi”, ubwo ahita atanga itegeko ngo bongere bankubite, barongera bankubita izindi nkoni 8 barangije bansubiza mu buroko. Ubwo bamfashe ari saa yine bagaruka saa saba, barongera bagaruka saa kumi, Burugumesitiri arongera arambaza ngo nimubwire icyo nzira, ndavuga nti: “nta cyo nzi rwose Nyakubahwa Burugumesitiri”, nawe ati: 'nshobora kugufungura ukanyereka aho izo mbunda ziri!', ndamubwira nti: 'nta zo nzi', nti: 'njyewe nabonye imbunda ari uko mbonye abasirikari banyu baje hariya kuri Marché ', nti: 'ibyo bintu uri no kuvuga nta byo nzi rwose', arongera atanga itegeko barankubita. Nahavuye nkubiswe indembo 26. Ubwa nyuma yongeye kumbaza ngo na n'ubu nturamenya ikintu uri kuzira, ndamubwira nti : “nta cyo nzi nti ahubwo ni akarengane”, aravuga ngo “ntiwumva ko mwene samusuri avukana isunzu!” Ubwo ndakubitwa, nyuma ategeka ko ntanga amande y'amafaranga ibihumbi bitanu (5. 000Frw) ngo naciriye mu muhanda. Mfunguwe Burugumesitiri yatanze itegeko ko nkuramo inkweto ankurikira ari inyuma n'imodoka, ubwo urabyumva inkoni nari nakubiswe, ndi kwiruka mu muhanda nta kweto ngera aho ndananirwa banta ku muhanda, abantu bazi iwacu ni bo banjyanye kwa muganga. 142 Iyo usesenguye ubu buhamya, ubona uburyo Abatutsi bagiye bahohoterwa bazira ubusa, bazizwa ibyo batazi. Ariko kubera akarengane kari karahawe intebe kandi gashyigikiwe n'abayobozi, dore ko akenshi aribo babaga bakari inyuma, guhohotera Umututsi byari igikorwa gisanzwe cyemewe n'ubuyobozi kandi kitagira ingurikizi ku wagikoze. 142 Ikiganiro n'umutangabuhamya MPAMO Esdras ubarizwa mu Karere ka Musanze, akomoka mu Karere ka RUSIZI, Werurwe 2017. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
90 3. 1 Gutoteza Abatutsi mu gihe cyo gushyingura Fred Rwigema Ku wa 1 Ukwakira 1990, ingabo za RPF Inkotanyi zatangije urugamba rwo kubohora igihugu ziyobowe na Fred Gisa Rwigema143. Rwigema ariko urugamba ntirwamuhiriye kubera ko yahise atabaruka ku wa 02 Ukwakira 1990, arasiwe ku rugamba ahitwa Nyabwishongezi, ubu ni mu karere ka Nyagatare, mu Ntara y'Iburasirazuba. Urupfu rwa Fred Gisa Rwigema rwishimiwe n'ingabo z'u Rwanda (FAR) kubera ubutwari n'ubunararibonye bari basanzwe bamuziho. Inkuru y'urupfu rwa Fred Rwigema yakwirakwijwe mu gihugu hose, ubutegetsi bubifata nk'aho ari ikidasanzwe cyakozwe. Ibyo byatumye mu gihugu hose hakorwa umuhango wo kumushyingura, waranzwe no gushinyagura no guhohotera Abatutsi. Hakozwe urugendo hirya no hino mu gihugu, abanyeshuri bikorera imitumba bavuga ko ari umurambo wa Fred Gisa Rwigema bagiye gushyingura. Hirya no hino muri Perefegitura ya Cyangugu na ho hakozwe urugendo rwo gushyingura Rwigema rwaranzwe n'ibikorwa byo gutoteza Abatutsi. Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu Kagimbangabo André afatanyije na Burugumesitiri wa Komini Kamembe Mubiligi Jean Napoléon na Burugumesitiri wa Komini Cyimbogo Habiyaremye Fabien n'abandi bayobozi ba gisivile na gisirikare bahamagaje abaturage bose bahurira muri Stade Kamarampaka nyuma y'urugendo rwaturutse kuri Perefegitura ndetse no mu mujyi wa Kamembe. Abana na bamwe mu bakuru bari bikorejwe imitumba mu birago, bagaragaza ko bishimiye inkuru y'urupfu rwa Fred Gisa Rwigema. 143 Fred Gisa Rwigema yavutse tariki 10 Mata, 1957, avukira i Ruyumba ahahoze ari Komini ya Musambira, ubu ni mu Murenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y'Amajyepfo. Ababyeyi be ni Anastase Kimonyo na Gatarina Mukandirima, amazina yiswe n'ababyeyi be ni Emmanuel Gisa. Ku myaka 3 y'amavuko (mu 1960), nyuma y'imvururu zo mu 1959, yahungiye n'umuryango we mu gihugu cya Uganda. Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye mu 1976, Fred Gisa Rwigema yagiye mu gisirikare yinjira mu mutwe w'ingabo zari iza Yoweli Museveni witwaga FRONASA (Front for National Salvation). Icyo gihe ni bwo uwitwaga Gisa Emmanuel yahinduye amazina yitwa Gisa Fred Rwigema. Muri uwo mwaka kandi, yagiye mu Gihugu cya Mozambique yinjira mu mutwe w'ingabo wa FRELIMO warwaniraga ubwigenge bwa Mozambique ku gihugu cya Portugal. Mu 1979, Fred Gisa Rwigema yinjiye mu mutwe w'ingabo wa UNLA (Uganda National Liberation Army), aho uyu mutwe ufatanyije n'ingabo za Tanzaniya bahiritse ku b utegetsi Idi Amin wategekeshaga igitugu Uganda. Nyuma y'uko Idi Amin ahiritswe ku butegetsi agahunga, Uganda yafashwe na Milton Obote, maze Gisa Rwigema yifatanya n'umutwe w'ingabo wa Museveni witwa NRA (National Resistance Army) bafata ubutegetsi mu 1986. Nyuma y'uko NRA ya Museveni ifashe ubutegetsi, Fred Gisa Rwigema yabaye uwungirije Minisitiri w'ingabo, ndetse afasha cyane guhashya inyeshyamba z'ubutegetsi bwavuyeho muri Uganda zashakaga kwigarurira igihugu. Fred Gisa Rwigema ni umwe mu ntwari u Rwanda rwibuka zagize uruhare runini mu kwibohora kw'Abanyarwanda. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
91 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Bageze muri Stade, Perefe Kagimbangabo André yafashe ijambo maze yibasira Abatutsi, avuga mu ijwi riranguruye ko uwo Abatutsi bari bishingikirije amaze guhambwa, ko hari abari batazi cyangwa ngo bemere ko yapfuye koko. Avuga ko hari abasore bavaga i Cyangugu bagaca muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bajya mu Nkotanyi, avuga mu ijwi riranguruye ko 'inzira banyuragamo agiye kuyifunga, byaba ngombwa akamenagura amato abo Batutsi bambukiramo'. Arangiza avuga ko “ Abatutsi basubiza amerwe mu isaho ko Revolusiyo yo mu 1959 yabasezereye ku butegetsi n'ubuhake bwabo”. 144 Bisengimana Elisée asobanura mu buhamya bwe ko kuri uwo munsi hari hatanzwe amabwiriza yo kureba Abatutsi b'abakozi ba Leta n'abacuruzi batitabiriye icyo gikorwa kugira ngo ababisuzuguye bashyirwe kuri lisiti hanyuma bazakurikiranwe. Hari n'abagombaga kureba niba koko Abatutsi bitabiriye urwo rugendo bagaragaza ko bababaye. Uwo munsi kandi ni bwo Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu yatanze itegeko ko mu mashuri yose yo muri Perefegitura ya Cyangugu bagomba kwiga indirimbo yari yaririmbwe n'abasirikare bakuru ba FAR, indirimbo yari yuzuyemo amagambo y'ibitutsi n'ivangura, aho bitaga « ..... Abatutsi inyangarwanda, inyenzi, ba gashakabuhake, , ko abari bateye u Rwanda bakubishwe incuro bakicuza icyabazanye». Mbere yo gutangira amasomo, buri mu gitondo abana bagombaga gusubira muri iyo ndirimbo, maze abari abarimu muri icyo gihe na bo barushanwa gucengeza ayo macakubiri mu bana. 145 Kuva mu 1990, nta Mututsi wongeye kugira amahoro. Ndagijimana Théoneste asobanura ko “aho wanyuraga hose babaga bakunnyega bavuga ngo ntituzi ko Rwigema yapfuye? Ngo natwe turibeshya nta cyo tuzageraho. Kugera mu 1994, bari bararangije kuducira urubanza, baranogeje umugambi wo kutwica”. 146 144 Inyandiko z'Inkiko Gacaca, Ubuhamya bwa Bisengimana Elisée, Kigali, 2005 145 Inyandiko z'Inkiko Gacaca, ubuhamya bwa Bisengimana Elisée, Kigali, 2005 146 Ikiganiro n'umutangabuhamya MUHIGIRWA Innocent mu Karere ka RUSIZI ku wa 10 Ukwakira 2017 | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
92 3. 2 Guhohotera Abatutsi binyuze mu gukora amarondo no kugenzura kuri bariyeri Kuva ku itariki ya 1 Ukwakira 1990, Inkotanyi zimaze gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu, hahise hajyaho amabwiriza yatanzwe mu gihugu hose yo gushyiraho amarondo na bariyeri. Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyo cyemezo muri Perefegitura ya Cyangugu ba burugumesitiri bazengurutse amasegiteri yose kuva ku wa 10 Ukuboza 1990 kugera ku wa 15 Ukuboza 1990 bakoresha inama abaturage zo gushyigikira umutekano, basaba kandi abaturage bose kwitabira kujya ku marondo bitwaje intwaro zifatika zabafasha kwirwanaho igihe baba batewe n'umwanzi (icumu, umupanga, ubuhiri,... ). 147 Amarondo na bariyeri bimaze gushingwa, amarondo yakoraga ijoro ryose kugera mu gitondo. Bariyeri zagiyeho zigakora ku manywa aho birirwaga bareba abatambuka, babaka ibya ngombwa, abatabifite bagahita babashyikiriza ubuyobozi bwa komini. Nk'uko bigaragaga mu nyandiko mvugo y'inama y'umutekano muri Komini Nyakabuye yo ku wa 23 Ugushyingo 1990, bariyeri yirirwagaho abantu bageze ku icumi. 148 Ba konseye ba segiteri bari bashizwe kugenzura imirokorere y'amarondo na bariyeri kandi bagatanga raporo kwa burugumesitiri. Gukaza amarondo muri Perefegitura ya Cyangugu byashimangiwe na Perefe wa Perefegitura nk'uko bigaragara mu ibaruwa No 2238/04. 09. 01/4 yo ku wa 27 Ugushyingo 1990, Perefe Kagimbangabo André yandikiye ababurugumesitiri bose abaha amabwiriza y'imicungire ya za bariyeri n'amarondo. Muri iyo baruwa Perefe yasabye ababurugumesitiri gukaza umurego n'umurava mu kuzicunga. Asobanura ko nta bariyeri igomba kubaho umuntu umwe cyangwa babiri gusa. Bagomba kuba benshi kandi abaturage bakiga uburyo bagomba kujya basimburana. Yashimangiye kandi ko abari kuri bariyeri batagomba kuba imbokoboko, asaba ubuyobozi bwa komini 147 Ibaruwa No 455/04. 09. 01/4 yo ku wa 24 Ukuboza 1990, Superefe wa Superefegitura yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu amugezaho inyandikomvugo y'inama y'umutekano yo ku wa 15 Ukuboza 1990 yasuzumiwemo uburyo amabwiriza ya Perefe atanga mu nama nyinshi agirana a ba Superefe, ba Burugumesitiri n'abandi bayobozi cyangwa abaturage ku birebana n'umutekano yubahirizwa 148 Ibaruwa No 832/04. 09. 01/4 yo ku wa 24 Ugushyingo 1990 Burugumesitiri wa Komini Nyakabuye Makuza Guillaume yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu amugezaho inyandikomvugo yinama y'umutekano yo ku wa 23 Ugushyingo yahuje abagize akanama gashinzwe umutekano muri Komini Nyakabuye | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
93 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu kwiga uburyo abari kuri bariyeri kimwe n'abarara amarondo baba bafite intwaro bakitabaza mu gihe umwanzi abagezeho. 149 Ibikorwa byo kurara amarondo no gucunga umutekano kuri bariyeri byaranzwe no guhohotera Abatutsi bya hato hato nk'uko byasobanuwe na Nzajyibwami Aaron wari umugenzacyaha uhagarariye Porokireri wa Repubulika i Nyakabuye, watangaje muri raporo ko hari abaturage bajya ku marondo bakumva ko babonye uburenganzira bwo guhohotera Abatutsi. 150 N'ubwo yabitanzemo raporo, nta cyakozwe mu guhagarika urwo rugomo rwibasiraga Abatutsi, ahubwo abenshi bakomeje guhohoterwa bitwa ko ari ibyitso by'Inkotanyi. 3. 3 Gufata no gufunga Abatutsi babita ibyitso by'Inkotanyi kuva mu 1990 Nyuma y'ikinamico ryabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 4 -5 Ukwakira 1990 mu Mujyi wa Kigali, hakurikiyeho gufata Abatutsi hirya no hino mu gihugu, bahereye ku bize, abacuruzi abishoboye n'abandi, bafungwa babeshyerwa ko ari ibyitso by'Inkotanyi. Mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, Abatutsi bafatiwe mu makomini bari batuyemo, babanza gufungirwa muri kasho za komini, nyuma boherezwa muri Gereza ya Cyangugu. Abafunzwe bafatwaga hashingiwe ku binyoma byavugaga ko ari ibyitso by'Inkotanyi, ko bakorana n'Inkotanyi, ko bavugana na zo, ko bohereje abana babo mu gisirikare cya RPF-Inkotanyi n'ibindi. Gufata no gufunga Abatutsi babita ibyitso byakozwe muri komini zose za Perefegitura ya Cyangugu: Muri Komini Kamembe hafunzwe Dr. Nagapfizi Ignace wari umuyobozi wa Région Sanitaire ya Cyangugu, Sebera Hervé wakoraga muri ELECTROGAZ i Cyangugu, Sebera Jean Paul, Sebera Marie Paula, Muhirwa, Mwarimu Innocent, Karangwa, Murindabigwi Vénuste, Munyabuhoro Godfrey, Mbanzabugabo François, Karinda Valens, Vénuste wari Comptable, Mudaheranwa 149 Ibaruwa No 2238/04. 09. 01/4 yo ku wa 27 Ugushyingo 1990, Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu Kagimbangabo André yandikiye ababurugumesitiri bose ba Perefegitura ya Cyangugu abagezaho ibijyanye n'imicungire ya za bariyeri n'amarondo. 150 Raporo y'Umutekano yo ku wa 15 Ukuboza 1990. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
94 Casmir wari umucuruzi, Vianney, Didas, Karangwa Théoneste wari umucuruzi i Kamembe, Karera Valérie wakoraga ku mupaka wa Rusizi, Ntagara Evariste, Uzayisenga Assumpta, Mukankwaya Regine, Nambazisa Charles, Barakagwira Zacharie, Muhire Vénèrand bitaga Rugabiza, Mukamurigo Médiatrice, Habimana François, Hategekimana Faustin, Butera Réonard, Marie Paul na Jean Paul bo kwa Thérèse, Kaviziya n'abiwe, Trojan, Casmir Amani, Gataki Ananias, Gapfumu, Serubyogo, Kagenza Isidor n'abandi. Hari abacitse bahita bahunga barimo Rutayisire Déo, Nsengumuremyi Emilien wishwe muri Jenoside n'abandi. Muri Komini Cyimbogo hafunzwe Abatutsi benshi, bamwe bafungirwa ku Kacyato, abandi bajya muri Gereza ya Cyangugu. Mu bamenyekanye harimo Valérie, Munyabatware François, Sekidende, Sentama, Mwarimu Niyonzima Anicet, Kayumba Sébastien, Murwanashyaka, Eulicade, Kayibanda, Bushiru Kayitani wo muri Cyete wari umucuruzi w'inka, Hategekimana Albert wo mu Karangiro wari IPJ muri Cyimbogo, Nkusi Alfred wari Agronome wa Komini, Kayumba wari magasinien wa MINAGRI akorera kuri préfecture, Papiane, Sendatanga, Karangwa wo ku Winteko, Senuma, Butwari Ernest, Leta Trojan, Ngomayombi Léother, Mwarimu Komini wo mu Ibambiro wigishaga muri CERAI i Nyarushishi n'abandi. Muri Komini Gishoma hafunzwe Mugabo Damien w'i Mushaka, Subika wo ku Kibangira muri Bugarama, Mudeyi Modeste w'i Rukunguri, Mwemera Théoneste wari umucuruzi, Cyiza Damien wari umucuruzi mu Bugarama, Mwemera Théoneste, Gakwandi Evariste, Gasarasi, Ndabona Mathieu, Mashaka Marcel, Nyirinkwaya Laurent, Kabeba Gratien, Karuhije François, Kananura Beyikari, Mbarubukeye, Kageruka Lambert, Gasore Aloys wo ku Ishara, Kaberuka Aloys, Nyiramahirwe Thérèse n'abandi. Muri Komini Nyakabuye hafunzwe Kambanda Charles, Silas na Ukurikiyimfura Théobard bakoraga mu ruganda rwa CIMERWA. Hafunzwe kandi Kanamugire Gervais, Nzisabira Trojan wo muri Segiteri Matare wari umucuruzi, Ndayishimye Félix wo muri Segiteri Muhanga nawe wakoraga ubucuruzi n'abandi. Nk'uko bisobanurwa na Nzajyibwami Aaron wari Umushi- njacyaha uhagarariye Porokireri wa Repubulika i Nyakabuye: | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
95 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Abaturage bavugaga ko uwafashwe ari Inkotanyi cyangwa uwafashwe ari icyitso agomba gufungwa kubera ko uwo ari umwanzi w'igihugu wari ugamije kwica abana bose b'igihugu yitwaza ko azanye Demokarasi, bityo aho bashakaga gushyira Abahutu bakaba ari bo bagomba kuhajya, na ho babaretse n'ubundi ntibazihana, batekereza ko ibyo badukoreye bitatubabaje, ko nta cyo byigeze bitubwira. 151 Muri Komini Bugarama hafunzwe Kanusi Alphonse, umugore wa Kayijamahe Oscar, Kayihura Charles, Muremure Jean, Mazimpaka, Côme, Iyamuremye Védaste, Nzanywayimana Victoire, Mukarudaseswa Consolate, Kalisa Claude wakoraga muri CIMERWA, Mwarimu Serugo Jacques, Gashugi Augustin, Niringiyimana Alfred, Kanyamibwa Silas, Mpungirurwimo Godfrey, Saidi Hamisi, Subika wo muri Kizura mu Murenge wa Gikundamvura wakomokaga ku Kibuye, Nzigiyimana Michel, Ngirurwimo Godfrey wari utuye hafi yo kuri Komini n'umuhungu we bitaga Alfred, Twagiramungu Jean, Musengayire Ezira, Cyiza Damien wari umucuruzi mu Bugarama n'abandi. Bagifatwa babanje gufungirwa kuri Komini Bugarama nyuma bajyanwa muri Gereza ya Cyangugu. Nyuma yo gufungurwa mu byitso, Musengayire Ezira yakomeje gutotezwa bikomeye. Nk'uko bigaragara mu nyandiko mvugo y'inama y'umutekano muri Komini Bugarama yo ku wa 30 Ukwakira 19990, Twagiramungu Jacques yabwiye abitabiriye inama ko hari ikibazo yumvise cy'Umututsi witwa Musengayire Ezira wari wafashwe afungwa mu byitso ariko aza gufungurwa. Amushinja ko yari asanzwe afite imbunda n'amasasu ariko mu gihe yari afunzwe umugore we abijugunya mu musarani. Ayo makuru yakwirakwijwe na Mulindabyuma Alfred wari Greffier w'Urukiko rwa Kanto rwa Bugarama, wahoraga avuga ko Musengayire Ezira ari icyitso cy'inyangarwanda, ko agomba gufungwa. 152 Kubera amakuru yakomeje gutangwa kuri Musengayire Ezira bamushinja kuba icyitso cy'Inkotanyi no gutunga imbunda, byatumye ubuyobozi 151 Raporo y'umutekano muri Komini Nyakabuye yakozwe na Nzajyibwami Aaron wari Umushinja-cyaha uhagarariye Porokireri wa Repubulika i Nyakabuye ku wa 15 Ukuboza 1990 152 Ibaruwa No 1149/04. 09. 01/4 yo ku wa 8 Ugushyingo 1990 Burugumesitiri wa Komini Bugarama yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu amugezaho inyandikomvugo y'inama y'umutekano yo ku wa 30 Ukwakira 1990. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
96 bwa Komini Bugarama bujya gusaka iwe ku wa 23 Ugushyingo 1990 ariko bigaragara ko ari ukumushinja ibinyoma. 153 Mu itangira ry'urugamba rwo kubohoza igihugu, muri Komini Bugarama cyane cyane muri Segiteri Gikundamvura hadutse kandi ibihuha ko hari Inyenzi Inkotanyi zari zateye ziturutse i Burundi, byongera ukwishishanya no kwibasira Abatutsi babita ibyitso byazo. Nk'uko bigaragara muri raporo y'umutekano yo ku wa 12 Ukwakira 1990 Burugumesitiri wa Komini Bugarama yoherereje Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu, asobanura ko “ ku wa 7 Ukwakira 1990 nimugoroba, muri Segiteri Gikundamvura, Serire Mpinga, hakwiye impuha zivuga ko u Rwanda rwari rwatewe n'abanzi baturutse i Burundi. Ibyo byatumye abaturage b'iyo Segiteri bacikamo igikuba, bamwe bahungira muri Segiteri Muganza ndetse n'aba Muganza bake bahungira muri Segiteri Muhehwe. ” Ibyo ariko byabaye impuha, abari bataye ingo zabo bazisubiramo”. Burugumesitiri akomeza asobanura ko kubera iyo mpamvu abaturage bafatanyije n'abayobozi b'inzego z'ibanze zose bakajije amarondo ku manywa na ninjoro, maze abadafite ibya ngombwa n'abakekwaho ubugambanyi bagafatwa bagashyikirizwa ubutegetsi bwa komini. 154 155 Inkuru z'impuha zakunze kwifashishwa n'abategetsi ba Komini Bugarama mu mugambi wo kwibasira Abatutsi. Nk'uko bigaragara mu ibaruwa yo ku wa 14 Ugushyingo 1991 Burugumesitiri wa Komini Buragama yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu amugezaho raporo y'umutekano, anasobanura mu buryo burambuye amakuru yatanzwe na Konseye wa Segiteri Bugarama wamenyesheje ubuyobozi bwa Komini Bugarama ko muri Kamanyora ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Inkotanyi zaba ziri kwisuganya zishaka gutera u Rwanda zihaturutse, kandi ko 153 Ibaruwa No 1229/04. 09. 01/4 yo ku wa 3 Ukuboza 1990 Burugumesitiri wa Komini Bugarama yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu amugezaho inyandikomvugo y'inama y'umutekano yo ku wa 23 Ugushyingo 1990. 154 Ibaruwa No1068/04. 09. 01/4 yo ku wa 12 Ukwakira 1990 Burugumesitiri wa Komini Buragama yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu amugezaho raporo y'umutekano mu cyumweru cyo kuva ku wa 1/10 kugera ku wa 07/10/1990; 155 Ibaruwa No1153/04. 09. 01/4 yo ku wa 10 Ugushyingo 1990 Burugumesitiri wa Komini Buragama yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu amugezaho raporo y'umutekano y'ukwezi k'Ukwakira 1990. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
97 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu izo Nkotanyi zaba zifite intwaro zihishe ahantu hatazwi. 156 157. Kuba Burugumesitiri yarahaye agaciro amakuru yatanzwe na konseye, akabimenyesha na Perefe, birumvikana ko Abatutsi bahise bashyirwaho ingenza, bashinjwa ko bakorana nabo. Umututsi aho ari hose yari yaragizwe umwanzi w'igihugu, ashinjwa iteka kugirana imikoranire ya bugufi n'Inkotanyi. Gufata Abatutsi bakabafunga babashinja kuba ibyitso by'Inkotanyi ntibyigeze bihagarara muri Komini Bugarama. Nk'uko bigaragagara mu nyandiko mvugo y'inama y'umutekano muri Superefegitura ya Bugumya yo ku wa 21 Werurwe 1991, Burugumesitiri wa Komini Bugarama yamenyesheje abitabiriye inama ko ibikorwa byo guhiga ibyitso by'Inkotanyi bikomeje, asobanura ko ku itariki ya 9 Werurwe 1991 bafashe uwitwa Ruganintwari Faustin mwene Mutabazi Dominique na Nyirabakiga bo muri Komini Cyimbogo, bamushyikiriza inzego zibishinzwe. Ibyo byatumye hafatwa umwanzuro ko ba nyumbakumi bagomba kumenya abatuye mu ngo zabo, uwasohotse, aho yagiye, ikimugenza, itariki yagendeye n'aho yagarukiye, ibyo bikaba kandi no ku binjiye muri serire. 158 Muri Komini Karengera hafunzwe Kanamugire Fidèle azira ko afite umugore w'Umututsikazi, hafungwa Batagata Laurent, Mangara Jean, Rugambarara Jean, Kampayana Jean n'umuhungu we Abraham, Kanamugire Xavier, Muganga, Nyirinkindi Augustin, Yesaya mwene Maherezo, Nzeyimana, Pasteur Murekezi Thomas, Gakuba Emmanuel, Gakwaya Alphonse, Twagiramungu Jean, Kayitana Anicet bitaga Gashamura wacururizaga mu Kigabiro, Mwarimu Kalisa Jean Marie Vianney wo muri Rwabidege -Wimana, Gaparayi Appollinaire w'i Nyamuhunga, Ndakosa Trojan w'i Nyamuhunga, Nganguzi Védaste w'i Nyamuhunga, Nsabimana Jean Baptiste w'i Nyamuhunga, Vénuste wo mu Bigutu wari OPJ n'abandi. 156 Ibaruwa No1477/04. 09. 01/4 yo ku wa 14 Ugushyingo 1991 Burugumesitiri wa Komini Buragama Bwana Gatabazi Venuste yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu amugezaho raporo y'umutekano mu cyumweru cyo kuva ku wa 1/11 kugera ku wa 09/11/1990 157 Ibaruwa No1562/04. 09. 01/4 yo ku wa 10 Ukuboza 1991 Burugumesitiri wa Komini Buragama Bwana Gatabazi Venuste yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu amugezaho raporo y'umutekano y'Ugushyingo 1991. 158 Ibaruwa No182/04. 09. 01/4 yo ku wa 2 Mata 1991 Supere wa Superefegitura ya Bugumya yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu amugezaho inyandikomvugo y'inama y'umutekano yo ku wa 21 Werurwe 1991 | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
98 Inkotanyi zimaze gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu, Abatutsi benshi bagafungwa bitwa ibyitso by'Inkotanyi, abayobozi ba Komini Karengera bakomeje gukora ibishoboka byose mu gushakisha icyatuma Umututsi akomeza guhohoterwa, kugera aho Burugumesitiri afashe umwanzuro wo kohereza intasi mu Burundi, ayisaba kujya gutata ko haba hari Inkotanyi, bityo Abatutsi bahure n'ibibazo bashinjwa gukorana na zo. Nk'uko bigaragara muri raporo y'ubutumwa yo ku wa 6 Kamena 1991 Umunyamabanga wa Komini Karengera Habimana Jean Chrysostome yagiriye i Burundi, aho yari yasabwe na Burugumesitiri kujya gutata uko umutekano wifashe mu bice byegereye u Rwanda muri Province ya Cibitoki, no kuneka ko nta Nkotanyi zaba zihari, Habimana Jean Chrysostome asobanura ko ageze i Burundi yabwiwe n'abaturage ko ibintu byo gutera u Rwanda byari biteganyijwe ku wa 4 Kamena 1991, ko uwo munsi ari bwo abagabo 3 bakomoka i Bujumbura baje muri Komini Mabayi ahitwa i Rutabu bahahurira n'abarimu babiri bigishaga aho mu Rutabu. Abo bagabo n'imodoka irimo ibisanduku baraye kuri abo barimu bukeye bakomeza bajya mu ishyamba bita Ikibira cya Mabayi. Habimana Jean Chrysostome yemeza muri raporo ye ko abo bantu bari Abatutsi. Habimana Jean Chrysostome akomeza asobanura ko abo bantu bafashwe n'abaturage, barabasaka maze babasangana imbunda n'amasasu. Abaturage bamaze kubasangana imbunda n'amasasu banze kubarekura, kugera bahakuwe na Gouverneur wa Province ya Cibitoke. Habimana Jean Chrysostome avuye muri ubwo butasi yahise atanga raporo kuri Burugumesitiri ku wa 8 Kamena 1991, maze Burugumesitiri na we ahita abimenyesha Perefe wa Perefegitura nk'uko bigaragazwa n'ibaruwa No 653/04. 09. 01/4 yo ku wa 10 Kamena 1991 iri ku mugereka, Burugumesitiri wa Komini Karengera Natete Fulgence yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu amugezaho raporo y'umutekano. Habimana Jean Chrysostome yakwirakwije amakuru ko yasanze i Burundi hari umugambi wo gutera u Rwanda ukozwe n'Abatutsi, ibintu atagaragaje ibimenyetso bifatika kubera ko mu byukuri abantu batatu gusa avuga yumvise badashobora kugaba igitero. Ibyo bihuha yazanye byakomeje kuba impamvu yo kubona Umututsi aho ari hose nk'umwanzi cyane cyane abari batuye mu bice byegereye umupaka w'u Rwanda n'u Burundi. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
99 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Komini Karengera yakoze kandi iperereza kuri Kampayana Jean wo mu Bweyeye wakekwagaho bikomeye kuba icyitso cy'Inkotanyi. Nk'uko bigaragara mu ibaruwa No770/04. 09. 01/4 yo ku wa 6 Ugushyingo 1990 iri ku mugereka, Burugumesitiri wa Komini Karengera Natete Fulgence yandikiye Porokireri wa Repubulika i Cyangugu akamenyesha Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu amugezaho ibyo azi kuri Kampayana Jean, Burugumesitiri asobanura ko Kampayana akunda kujya i Burundi agiye mu buryo butazwi kandi akajya mu kigo cy'abasirikare b'i Mabayi nta muntu uzi ibimujyanye. Burugumesitiri akomeza asobanura ko Kampayana Jean akunda kujya i Burundi yitwaje ko ari umuvugabutumwa kandi abeshya. Burugumesitiri yasobanuye kandi ko Kampayana afite akamenyero kabi ko kuraza impunzi z'Abarundi mu rugo rwe, nta mutegetsi n'umwe yaberetse, ndetse ko akunda no gutumira rwihishwa Abarundi bakaza mu nama zabereye mu Bweyeye ziyobowe n'abategetsi bo mu nzego zo hejuru n'ibindi. Burugumesitiri yasobanuye na none ko Kampayana akunda kuzerera mu migi yose nta mpamvu izwi imujyana. 159 Muri rusange, ibaruwa ya Burugumesitiri yatangaga isura mbi kuri Kampayana, yerekana ko ari icyitso cyangwa afitanye imikoranire ya bugufi n'Inkotanyi, bityo ibikorwa bye bikaba bigomba gukurikiranwa. Muri Komini Gisuma hafunzwe Ntihinyurwa Alfred, Nkusi Darius, Nkusi Alfred w'Igiheke wari Agronome, Kabera Claude wakoraga muri CIMERWA, Kaviziya wakoraga kuri Station ya essence, Méthode n'umugore we, Nshogoza, Habiyambere w'i Munyove, Nzeyinguru Eldeulade wo muri Giheke, Kayumba François, Ndagijiimana Modeste, Simugomwa Côme, Stanislas wari Directeur i Rwumvangoma, Mwarimu Kanyemera Antoine wigishaga mu Bushenge ari Maître principal i Nyarutovu, Mwarimu Bacibungo François, Simugomwa Jean, Rusanganwa, Serubyogo Zacharie wari umucuruzi i Kamembe akaba Umuhutu ariko azira ko adahuje umugambi n'abategetsi bariho kugera bimuviriyemo kwicwa muri Jenoside n'abandi. 159 Ibaruwa No770/04. 09. 01/4 yo ku wa 6 Ugushyingo 1990 Burugumesitiri wa Komini Karengera Natete Fulgence yandikiye Porokireri wa Repubulika i Cyangugu amugezaho raporo kuri Kampayana Jean ukekwaho kuba icyitso cy'inyangarwanda | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
100 Muri Komini Gafunzo hafunzwe Nzisabira André wari Comptable wa Komini, Mwarimu Mukombozi, Mwarimu Anicet mwene Ruzirampuhwe, Anatole, Masaziro Antoine n'abandi. Kampororo Bellancile na Siriya Léoncie bo bafatiwe mu Kirambo babafungirayo. Kanyenzi Patrice, Ntamunoza Thacien mwene Kabahizi, Mukakarinda Odette na Murera Aphrodis bo bafunzwe bashinjwa gutega mines bahawe n'Inkotanyi. Kabahizi Callixte na Rwigemera Alfred bo barakubiswe bashiramo umwuka bataragezwa aho bafungirwa kuri komini. Gufata no gufunga Abatutsi babita ibyitso by'Inkotanyi byarakomeje. Nk'uko bigaragazwa na raporo y'umutekano Burugumesitiri wa Komini Gafunzo Karorero Charles yagejeje kuri Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu asobanura ko ku wa 19 Nzeri 1991 bafashe uwitwa Ndayisabye basanga ashobora kuba ari Inkotanyi cyangwa icyitso cyazo. Burugumesitiri asobanura ko uwo Ndayisaba avuga ko ari mwene Murindangabo w'Umututsi wo ku Mugera muri Serire Nyakagano wari ufungiye i Cyangugu. Ndayisaba yahise yoherezwa kuri Gendarmerie i Cyangugu. 160 Muri Komini Kagano hafunzwe Abatutsi benshi harimo Musabe Vénérand, Rwemarika Aphrodis, Munyankindi Felicien, Bushati Etienne, Rudahunga Eugène, Gatwisi Faustin na Ndera Jean bakomokaga mu yahoze ari Segiteri Rambira. Hafunzwe kandi Gasore mwene Thaddée, Mbanzabugabo François na Bakareke Emmanuel bakomokaga mu yahoze ari Segiteri Mukinja, Hodari wari utuye Rambira, Marisa bahimbaga Toto wari utuye mu Butambara, Bunyoni Claudien n'umugore we bo muri Rambira, Musabe n'abahungu be 2: Munyankindi na Rurangwa, Trojan, Ntayomba, Mwarimu Ngendabibi, Mudeyi Vianney wo muri Mukinja, ise wa Frère Bunyoni na murumuna we Sebudandi bo muri Rambira, Eugène mwene Gapyisi Faustin wo ku Ishara, Gasore Aloys wo ku Ishara, Immaculée n'umugabo we bo muri Rambira, Nyarubuye na Kabutende bo muri Rambira, Rubwejanga Martin wo muri Rambira, Nzigamasabo Thomas wo muri Rambira n'abandi benshi bo ku gasozi ko ku Mugohe no ku Mugasa. Hafunzwe kandi Bigirimana Désiré wari umupolisi bamushinja kuba icyitso cy'Inkotanyi no gukorana na zo aho bavugaga ko ajya i Bugande kubonana n'Inkotanyi, hafungwa 160 Ibaruwa No790/04. 09. 01/4 yo ku wa 20 Nzeli 1991 Burugumesitiri wa Komini Gafunzo Karorero Charles yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu amugezaho raporo y'umutekano y'icyumweru. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
101 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Masengesho Sylvestre wakoraga mu Gisakura, Mutarutinya Célestin wari umucuruzi ku Rwesero, Sehene Ferdinand bavugaga ko agira Radiyo avuganiraho n'Inkotanyi, umukobwa wa Gafuku n'umuhungu we witwaga Murera Aphrodis, Karemera François, Gapyisi Faustin, Théogène, Vétérinaire Nshogoza, Kalisa Arsène, Mwarimu Ngendo Yves, Mwarimu Gasore Aloys, Bagirishya Jean, umucuruzi Kagesera, Inspecteur Kalisa Bernard, Rudasingwa Augustin wari Assistant Burugumesitiri, Florien wari umuganga i Nyamasheke, Rubwejanga, Mwarimu Kalisa Claude, Mwarimu Songa Jean, Mwarimu Songa Innocent, Ndera Jean, Dafari, Ribanje n'abandi. Nyuma yo gufata Abatutsi bababeshyera kuba ibyitso by'Inkotanyi, bahise birara no mu matungo yabo, inka bararya n'ibindi. Muri Komini Kirambo hafunzwe Kayitsinga Bernard na Kayiranga Gaston bari Assistants Burugumesitiri, Kabahaya Augustin wo muri Segiteri Gitongo wari umucuruzi mu Kirambo, Musonera Philipe, Semandwa Célestin, Mwarimu Mugabonake Narcisse, Makuza wacuruzaga mu i Tyazo, Katayija Kayitani wo mu Gatare wari umukozi w'Itorero rya Méthodiste, Kalisa wo kwa Célestin, Safari Alexis, Gasana, Pasteri Kanyenzi, Mwarimu Munyankindi Azalias wigishaga muri EAM ( Ecole d'Assistant Médicale ), Gatera Aaron wakoraga mu gikoni cya EAM, Kanyemera Hesron wakoraga ku Bitaro bya Kibogora, Gatera Aaron wafotoraga i Kibogora, Gasana Ephrem wari Umwarimu mu Ishuri Ribanza rya Remera, Mbabariye Emmanuel wacuruzaga inzoga, Kayigema Siméon wacuruzaga mu i Tyazo, Kageruka wari umwarimu ku Ishuri Ribanza rya Ruheru A n'abandi. Gufata no gufunga Abatutsi muri Komini Kirambo byakozwe na Ngezahayo Hesron afatanyije na Ntibitegereza Néhémie wayoboraga Segiteri Mbabe akaba umusigire wa Burugumesitiri (Burugumesitiri yari mu rugendoshuri) afatanyije n'abapolisi ba Komini Kirambo. Ngezahayo Hesron wari muramu wa Burugumesitiri niwe watwaraga imodoka ya komini, yari umuntu uvuga rikijyana mu byemezo byose bifatwa ku rwego rwa komini. Muri Komini Gatare hafunzwe Mwarimu Gakimane Fabien w'i Muramba, Mwarimu Kagame Alfred, Mwarimu Théophile, Ndorimana Joseph wari umucuruzi, Karara Albert, Rwagatore na Rwiranga, Mafurebo Marcel, Simbizi Alfred, Rugasira Alphonse, | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
102 Gatera Innocent wari umucuruzi i Hanika, Mutangana Straton n'umuhungu we Théophile, Ribakare, Gaharaza na Nsengimana. Hafunzwe kandi Munyeshuri Adrien, Nsengimana Védaste, Nshamihigo Etiènne, Mwarimu Mazimpaka Emmanuel wigishaga i Rumamfu, Gahigiro Anthère wacuruzaga i Hanika, Karake wo mu Bitaba, Sayinzoga Boniface na Ntamabyariro Innocent bene Ruti Aloys, Kayihura Salathiel mwene Kamenyero. Muri Segiteri Muraza hafunzwe Munyeshuri Adrien mwene Muzindutsi, Sengima mwene Serutanga, Serundaga Joseph mwene Sanzira, Ngirumpatse Claver mwene Gumiriza, Munyandamutsa Paul, Nshamihigo Stephano na Nduwamungu Yoram bene Bishangara, Kabirigi Augustin mwene Nshamihigo, Kalisa Callixte mwene Gatayija w'i Gitambi, Ruhigira Ezechiel mwene Bisetsa w'i Gitambi, Mukangwije Manerika w'i Gitambi, Bazasangwa mwene Ntambabazi w'i Gitambi n'abandi. 3. 4 Gufata no gufunga Abatutsi babita ibyitso by'Inkotanyi ni umugambi wari wateguwe kandi ushyirwa mu bikorwa n'abategetsi Muri rusange, gufata no gufunga Abatutsi babita ibyitso by'Inkotanyi byari mu mugambi w'abategetsi. Nk'uko bigaragara mu nyandikomvugo y'inama yo ku wa 28 Ugushyingo 1990 Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu yagiranye n'abaturage bo mu Bugarama, yasobanuye ko kuva ku wa 1 Ukwakira 1990 u Rwanda ruri mu ntambara rurwana n'umwanzi waruteye aturutse mu gihugu cya Uganda. Perefe asobanura ko n'ubwo Perezida yakoze ibishoboka byose kugira ngo atsinde urugamba, akitabaza n'ibihugu by'inshuti harimo Ubufaransa, Zayire n'Ububirigi, intambara yanze kurangira vuba kubera ko umwanzi yaje asanga ibyitso bye mu Banyarwanda harimo n'abasirikare. Akomeza ashimira abaturage umusanzu batanze mu gushyigikira ingabo z'igihugu, gushyiraho amarondo na za bariyeri no kuba abagaragaye kuba bafatanyije n'umwanzi barashyikirijwe ubutegetsi. 161 Ibyo byagarutsweho kandi mu nama yo ku wa 6 Gashyantare 1991 yahuje abagenzacyaha bakorera muri Cyangugu iyobowe na Nkubiri Paulin wari Porokireli wa 161 Ibaruwa No 1269/04. 09. 01/4 yo ku wa 12 Ukuboza 1990 Burugumesitiri wa Komini Bugarama yandikiye Perefe amugezaho Inyandikomvugo y'Inama Perefe yagiranye n'Abaturage bo mu Bugarama ku wa 28 Ugushyingo 1990 | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
103 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Repubulika i Cyangugu, aho mu ngingo zizwe harimo n'iyo gusuzuma uko umutekano wifashe muri buri Fasi ya Kanto nk'uko bigaragara mu nyandikomvugo y'inama iri ku mugereka: Muri iyo nama: -Umugenzacyahawa Kantoya Bugaramayasobanuyeko muifasi ye abantu bafunzwe mu byitso bafashwe na Burugumesitiri, ari na we wakurikiranye iby'abakekwaho kuba ibyitso; -Umugenzacyaha wa Kanto ya Gishoma yasobanuye ko mu gihe inyangarwanda zateraga igihugu Burugumesitiri n'aba konseye ari bo bakurikiranye abakekwa kuba ibyitso; -Umugenzacyaha wa Kanto ya Cyimbogo yasobanuye ko we yahageze mu kwezi k'Ugushyingo 1990 intambara yaratangiye ariko ko akeka ko hashobora kuba harafashwe abakekwa kuba ibyitso 3 ariko 2 barafunguwe. Mu by'ukuri nta makuru yari afite ku ifatwa n'ifungurwa ryabo; -Umugenzacyaha wa Kanto ya Gisuma yasobanuye ko mu ifasi ye hafashwe abakekwa kuba ibyitso by'Inkotanyi barindwi (7), ariko avuga ko bose barekuwe; -Umugenzacyaha wa Kanto ya Karengera yasobanuye ko mu ifasi ye hafunzwe abakekwa kuba ibyitso by'Inkotanyi batatu (3), 2 b'i Butare n'undi 1 w'i Gitesi ku Kibuye, wakoraga muri UGZ 4. Akomeza asobanura ko mu mpera z'ukwezi k'Ukwakira 1990 na bwo haje umwuka mubi mu baturage b'i Bweyeye bavuga ko hari igitero kizaturuka i Burundi cyitwa 'IMANZI', ariko ko abategetsi babihagurukiye. Ibyo bikaba byaratumye Burugumesitiri ajya i Burundi aho yumvikanye n'abategetsi baho ko nta mwanzi uzatera u Rwanda avuye i Burundi; -Umugenzacyaha wa Kanto ya Gafunzo we yasobanuye ko yageze ku kazi mu kwezi k'Ukuboza 1990 intambara iri guhosha; -Umugenzacyaha wa Kanto ya Kamembe we yasobanuye ko abantu bafashwe na Gendarmerie na Parike. Akomeza asobanura ko abaturage bakivuga byinshi, ko bifuza ko habaho undi mu kwabu ibyitso byose bigafatwa; -Abagenzacyaha bo mu ifasi ya Cyesha hamwe n'uwa Kanto ya Nyakabuye ntibitabiriye inama. Muri iyo nama abagenzacyaha bagaragaje ko muri komini | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
104 hafunzwe abantu benshi, bamwe bakanatindamo, cyane cyane abafunzwe na burugumesitiri. 162 Aha umuntu yakwibaza niba mu nshingano za burugumesitiri yari yemerewe gufunga no gufungura. 3. 5 Ifungurwa ry'abafunzwe mu byitso Abafashwe mu byitso bamaze kugezwa hirya no hino muri kasho za komini no kuri Perefegitura hari abagize amahirwe bahita bafungurwa, abandi bafungurwa n'amasezerano ya N'Selé. N'ubwo habuze icyaha bafungiwe, ntibyabujije ko bafungurwa nyuma yo gucibwa no gutanga amande nk'uko bisobanurwa na Burugumesitiri wa Komini Nyakabuye mu Ibaruwa No 805/04. 09. 01/4 yo ku wa 13 Ugushyingo 1990 iri ku mugereka, yandikiye Porokireri wa Repubulika i Cyangugu amumenyesha umwanzuro wafatiwe abakekwa ko ari ibyitso by'inyangarwanda. Burugumesitiri agaragaza ko hari abakekwa ko ari ibyitso by'inyangarwanda bo muri Komini Nyakabuye bafunguwe harimo Nzisabira Trojan na Ndayishimiye Félix bombi bakora umurimo w'ubucuruzi, bakaba bari bafashwe mu byitso ariko komisiyo ishinzwe anketi isuzumye icyaha abo bantu bafatiwe kirabura maze babaca amande barafungurwa. 163 Aha umuntu yakwibaza impamvu izi nzirakarengane zaciwe amande mu gihe Burugumesitiri na we ubwe avuga ko yabuze icyaha bashinjwa. Muri Werurwe 1991, nyuma y'amasezerano y'i N'selé yabereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo hagati ya FPR na Leta y'u Rwanda, hemejwe ko imfungwa zose zifunze kubera intambara zirekurwa. Ni bwo abari bagihumeka barekuwe ariko abenshi bavutswa uburenganzira bwo gusubira mu kazi kandi byari mu masezerano ya N'selé ndetse n'itegeko ryagengaga umurimo mu Rwanda ryavugaga ko umukozi wese wafunzwe ariko nta katirwe n'inkiko asubizwa mu kazi. Nk'uko Safari Alexis wafunzwe mu byitso abisobanura, babayeho mu buzima bubi muri kasho no muri gereza, barihebye, babona ko ibyabo byarangiye ku bw'amahirwe baza gufungurwa: 162 Ibaruwa No E/153/D. 11/A/Proré yo ku wa 06 Gashyantare 1991 Porokireri wa Repubulika i Cyangugu yandikiye Minisitiri w'Ubutabera amugezaho inyandikomvugo y'inama yo ku wa 6 Gashyantare 1991 yagiranye n'Abagenzacyaha ba Kanto muri Cyangugu. 163 Ibaruwa No805/04. 09. 01/4 yo ku wa 13 Ugushyingo 1990 Burugumesitiri wa Komini Nyakabuye yandikiye Porokireri wa Repubulika i Cyangugu amumenyesha umwanzuro wafatiwe abakekwa ko ari ibyitso by'inyangarwanda. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
105 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Twafungiwe kuri komini tuhamara igihe kirekire, nyuma badupakira i modoka ya Hilux ya komini, dutwarwa na Singayirwa, batujyana i Cyangugu dushorewe n'umupolisi wo kuri komini witwaga Giceri Thacien. Batujyana i Cyangugu Perefe Kagimbangabo yari yiriwe muri Komini Kirambo na Gatare nyuma ategeka ko bajya kudufungira i Cyangugu. Tugeze i Cyangugu kuri jandarumori twasanze huzuye, bategeka ko tujya kuri Perefegitura. Muri urwo rugendo, abicaye inyuma bose bagendaga bakubitwa. Twageze ku Rusizi kuri Perefegitura dusanga Superefe Kamonyo adutegereje ahita atwirukana, ati: 'nimukate musubireyo'. Ubwo twasubiyeyo, tugeze kuri komini baradufungura bati: 'nimugende mutahe nitwumva hari uwongeye kugira ikibazo noneho muzapfa'. N'ubwo tutamenye uko twafunguwe, twaje kumenya ko Perefe yahawe amabwiriza aturutse i Kigali ko nta muntu wongera gufungwa, tuba tugize amahirwe mu buryo butunguranye, dufungurwa dutyo. 164 3. 6 Kwirukana Abatutsi mu kazi babeshyerwa kuba ibyitso by'Inkotanyi Kuva mu 1990, ubwo FPR-Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kubohora Igihugu, Abatutsi bari mu kazi hirya no hino muri Perefegitura ya Cyangugu cyane cyane mu nganda bahise birukanwa. Abatutsi barirukanwe mu ruganda rwa SONAFRUITS rwari muri Komini Cyimbogo. Murengezi Cyprien wari Directeur w'urwo ruganda yibasiye Abatutsi bahakoraga, maze kubera urwango yari abafitiye abirukana mu kazi mu 1993. Mu birukanywe harimo Mpabanzi Emilien, Kanyandekwe Gratien, Sibomana Damas n'abandi. Mujawamariya Consolée we bamwirukanye bamwita icyitso cy'Inkotanyi kubera ko yari yarashyingiranywe na Hategekimana Alber t wari Umututsi. Nyuma yo kwirukana abo atashakaga, Murengezi Cyprien yahise ashyiramo abo kubasimbura. 165 164 Ikiganiro Umushakashatsi yagiranye n'umutangabuhamya SAFARI Alexis mu Karere ka NYAMASHEKE ku wa 21 Ugushyingo 2017 165 Ikiganiro Umushakashatsi yagiranye n'umutangabuhamya MPABANZI Emilien mu Karere ka RUSIZI ku wa 14 Ukwakira 2017 | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
106 Abatutsi birukanywe kandi no mu Ruganda rwa CIMERWA muri Komini Bugarama. Mu birukanywe harimo Kayihura, Kanyamibwa n'abandi. Bari basanzwe ari abakozi ba CIMERWA, nyuma bafungwa babita ibyitso by'Inkotanyi. Bamaze gufungurwa, ubuyobozi bwa CIMERWA bwahise bubirukana mu kazi, nta ntenguza nta n'imperekeza. 3. 7 Ivangura ry'amoko no kwibasira Abatutsi muri Segiteri Nyamuhunga ho muri Komini Karengera Muri Segiteri Nyamuhunga ho muri Komini Karengera Abahutu bateguye umugambi wo kumenesha Abatutsi no kurya inka zabo, ariko ku bw'amahirwe uza kuburizwamo. Segiteri Nyamuhunga yari isanzwe ari kamwe mu duce twa Komini Karengera twabarizwamo Abatutsi benshi. Nk'uko bigaraga mu nyandiko mvugo y'inama y'umutekano yo ku wa 21 Mutarama 1991 yari igamije gusuzuma ikibazo cy'umutekano muri Segiteri Nyamuhunga, Burugumesitiri wa Komini Karengera Natete Fulgence yasobanuye ko mu Ukuboza 1990 muri Segiteri Nyamuhunga habaye umwuka mubi ushingiye ku ivanguramoko aho Abahutu ngo bateguye umugambi wo kurya inka z'Abatutsi bakanabica bitwaje intambara, bikagera n'aho Abatutsi bamwe bahungira muri Komini Gisuma ahitwa ku Cyimititi. Agronome wa Komini Karengera Kabatsi Joseph ukomoka kandi akanatura muri Segiteri Nyamuhunga yari yatumiwe muri iyo nama nk'umuntu ujijutse n'ubwo atari asanzwe ari umwe mu bagize inama y'umutekano. Muri iyo nama, Kabatsi Joseph yasobanuye ko umwuka mubi wavuzwe muri Segiteri Nyamuhunga uhari koko. Ayo makuru yatangiye gukwirakwizwa ku wa 13 Ukuboza 1990 kandi ko umugambi wari gushyirwa mu bikorwa ku wa 23 Ukuboza 1990. Kabatsi Joseph yagize ati: Mu kwezi kw'Ukuboza 1990, hari umunsi natashye kare mvuye ku kazi, ngeze ahitwa mu Barandi, agace gatuwe n'Abatutsi benshi n'Abahutu bagera kuri bane gusa, jya kureba ishyamba ryanjye bavugaga ko bari barengereye. Nahise mpura na mukuru wanjye wo kwa data wacu arampagarika maze arambaza ati: 'Ni ko Kabatsi, bite? Inka z'Abatutsi muzigeze he? Harya ngo muzazirya ejo?' Ibyo kandi nabibajijwe | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
107 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu na mushiki wanjye utuye muri Gisuma ngo: 'harya mufite gahunda yo kwica Abatutsi mukarya n'inka zabo?' Mushiki wanjye ambwira kandi ko yabwiwe n'uwitwa Monique ko agiye guteka vuba kugira ngo baze kumwica amaze kurya. 166 Bukeye Agronome Kabatsi Joseph yagiye kureba Sebakungu Thomas amubajije uko icyo kibazo giteye, amubwira ko na we ari byo ari gukoraho iperereza, kuko yamusanze yakoranyije Abatutsi baturanye ababaza ukuntu bagiye kurya inka zabo. Hahise haza umugabo munini wo muri Komini Gisuma witwa Nkusi, bamubonye amagambo aba menshi bati dore noneho Abahutu batangiye kwegerana kugira ngo batumare. Nyuma y'aho, Sebakungu yahuye na Bayingana Jean Marie Vianney wari umucamanza i Karengera bari kumwe na Kabatsi Joseph, ababaza niba Bayingana we haba hari icyo yumvise kuri ayo makuru. Bayingana yamusubije ko ibyo yabibwiwe kera na Gakwaya Nazaire, ngo icyo gihe yamubwiye ko niba agira ngo aramubeshya agende azabaze abitwa Gérvais, Gashugi Côme n'umuhungu we André na Ngendahayo Claudien. Agronome Kabatsi yavuze kandi ko resiponsabure wa Serire Cyimpundu na Rwimpiri bamuhamirije ko ibyo yabwiwe ari ukuri kandi ko bimaze igihe. Nibwo bigeze ku wa 23 Ukuboza 1990 muri Serire Cyimpundu havuze induru ngo abaturage bose bafate agasambo kabibye, maze serire enye zose zihita zihurura. Akaruru kamaze kuvuga Abatutsi bose bahise bahungira muri Komini Gisuma ahitwa ku Cyimititi, ku irimbi. Inyandiko mvugo y'inama ikomeza ivuga ko Gakwaya Nazaire yabwiye mugenzi we Mwarimu Kanamugire Jean ati: “ntuzi ko twatewe? Bati Abahutu baratumara kandi barabiteguye”. Ibyo byose bikaba byarabaye ubuyobozi bwa Segiteri Nyamuhunga bubizi ariko ntihagira icyo bukora mu guhosha uwo mwuka mubi wari mu baturage. Nyuma yo kumva uko ikibazo gihagaze aho muri Segiteri Nyamuhunga no kubyita ibihuha, ntibyabujije ko Abatutsi bakomeza kwibasirwa muri iyo nama. Burugumesitiri yavuze 166 Inyandiko mvugo y'inama y'umutekano yo ku wa 21 Mutarama 1991, Karengera. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
108 ko hari abasore b'Abatutsi birirwa bazerera bajya muri Komini Gisuma, bakaba badahinga, bityo ko n'ibihuha byavuzwe haruguru batabiburamo. Abagarutsweho cyane ni abahungu ba Apollinaire ise wa Gaston wakoraga muri Komini Kirambo. Havuzwe kandi ko mu burezi hari abarimu barangaza abana bigisha kubera ivanguramoko, ko abana b'Abahutu basigaye baba aba nyuma kubera kuzira ubwoko. Batanze urugero rw'ishuri rya Mwarimukazi Mukarutabana Thacienne, aho byavuzwe ko abana b'Abahutu abigisha nabi, ko yita gusa ku bana b'Abatutsi, nyuma mu rwego rwo kwikiza, abana b'Abahutu akabaha amanota y'ubusa maze umwana uvuye iwe yagera mu wa kabiri akadindira kubera ko nta cyo yamwigishije. Abari mu nama bamaze kumva uko muri Segiteri Nyamuhunga ibibazo bihagaze, hafashwe umwanzuro ko ku wa 23 Mutarama 1991 Burugumesitiri azajya gukoresha inama abaturage b'i Nyamuhunga agasuzuma ukuri kw'ibivugwa, agasuzuma impamvu konseye nta raporo yigeze ashyikiriza ubutegetsi bwa komini ku bibazo biri muri segiteri ayobora, ahubwo burugumesitiri avuga ko yabimenye biturutse mu baturage basanzwe. Inyandikomvugo y'inama yashyikirijwe Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu iherekejwe n'ibaruwa No 102/04. 09. 01/4 yo ku wa 04 Gashyantare 1991 iri ku mugereka Burugumesitiri wa Komini Karengera yandikiye Perefe. 167 Ku wa 23 Mutarama 1991 Burugumesitiri Natete Fulgence yasuye Segiteri Nyamuhunga nk'uko byari byemejwe n'inama y'umutekano yavuzwe haruguru. Yabanje kugirana inama yihariye n'abakozi bahavuka nyuma akomereza mu nama y'abaturage muri rusange. Inama yabereye muri Serire Cyimpundu, itangira saa tatu n'iminota 44. Aganira n'abakozi bavuka muri Nyamuhunga, Konseye nta cyo yigeze asobanura ku bibazo by'umutekano bishingiye ku moko biri muri segiteri ye. Agronome wa Komini Karengera Kabatsi Joseph ukomoka kandi akanatura muri Segiteri Nyamuhunga ni we wasobanuye uko umutekano wajemo agatotsi nk'uko yabisobanuye mu nama yo ku wa 21 Mutarama 1991. Yasobanuye 167 Ibaruwa No 102/04. 09. 01/4 yo ku wa 04 Gashyantare 1991 Burugumesitiri wa Komini Karengera yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu amugezaho inyandikomvugo y'akanama k'umutekano kaguye kateranye ku wa 21 Mutarama 1991 | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
109 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu kandi ko hari umwana witwa Kalisa Alphonse wari ufite butike wagiye kwaka ibyo kurya mu rugo iwabo, agarutse asanga bamwibye, bityo abaturage barahurura, bituma Abatutsi bamwe bahunga kubera umwuka mubi wari uhari, bajya kurara mu Gisuma ku irimbi ryo ku Cyimititi. Burugumesitiri abajije niba abantu barahunze koko, Resiponsabule wa Serire Cyimpundu Rutakamize Boniface yasubije ko nta muntu wo muri Serire ye wahunze uretse abo muri Serire Rwimpili ngo baraye hanze bakeka ko Inkotanyi zateye cyangwa abantu basubiranyemo. N'ubwo ibyo byose byabaye, igikuba kigacika muri Segiteri Nyamuhunga, nta mutegetsi wigeze akoresha inama ngo ahumurize abaturage cyangwa ngo amenyeshe inzego zo hejuru ibibazo by'umutekano muke ushingiye ku moko muri Segiteri Nyamuhunga. Shyirambere Vénuste wari IPJ wa Komini Gisuma wari watumiwe muri iyo nama yabwiye abari mu nama ko ibyavuzwe nta ho bitabaye, ko byatangiriye muri Komini Gisuma aho akora, bukeye yumva ko byageze no muri Komini Karengera. Burugumesitiri yashoje inama yamagana ivangura iryo ari ryo ryose rishingiye ku moko, asaba abantu kugira ubumwe nk'uko babitegekwa na MRND. Burugumesitiri yamaganye kandi ibintu byo kuvangura amoko bihwihwiswa mu mashuri muri Segiteri Nyamuhunga, yamagana abarimu bigisha ubwoko bumwe, kwimurira abana mu Gisuma no gutanga amanota y'ubusa umwana yagera hejuru akadindira. Burugumesitiri asaba kubikosora niba biriho koko. Burugumesitiri yamaganye kandi udutsiko tw'insoresore twirirwa tuzerera tuva muri Komini Karengera tujya muri Komini Gisuma. Asaba ababyeyi babo ko babahana kandi bakabaha imirimo yo gukora. Burugumesitiri yasabye kandi ko umukozi wese wumvise hari ibitagenda muri Segiteri yajya ahita abitangira raporo kuko umumilita wese ari ijisho rya Muvoma. Inama yo mu muhezo irangiye Burugumesitiri yakoresheje inama rusange y'abaturage yatangiye i saa tanu. Yabasobanuriye ikibazo cy'umutekano muri Segiteri Nyamuhunga, abasobanurira uburyo yababajwe n'ibyo yise ibihuha byatumye abaturage bamwe bahunga ingo zabo bakajya kurara ku irimbi rya Cyimititi mu ijoro ryo ku wa 23 Ukuboza | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
110 1990. Abaturage na bo bamenyesha Burugumesitiri ko kuva icyo gihe nta mutegetsi wari wigeze abahumuriza, maze abasubiza ko aribyo byamuzanye. Nyuma yo guha umwanya abaturage bakabaza ibibazo bifuza, akabaha ibisobanuro, Burugumesitiri yashoje inama asaba abaturage kwikuramo ibintu by'ivangura ry'amoko rirangwa muri Segiteri yabo. Inama yarangiye saa sita n'iminota 11. 168 3. 8 Gutoteza imiryango ifite abana b'abasore bavuga ko bajya mu Nkotanyi Kuva mu 1992 hatangiye gukwirakwira ibibuha hirya no hino muri Cyangugu ko hari abasore b'Abatutsi bajya mu Nkotanyi. Ibyo byazanye umwuka mubi n'urwango, ibikorwa byo guhohotera Abatutsi biriyongera. Ni bwo imiryango myinshi yabaga ifite abana bigaga hanze ya Cyangugu cyane cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n'i Burundi yatangiye gutotezwa babashinja ko abana babo babohereje mu Nkotanyi. Muri Komini Gishoma Burugumesitiri Nkubito Jean Chrysostome yatoteje bikomeye ababyeyi bafite abana bataba mu ngo, yemeza ko bagiye mu Nkotanyi, kandi ko bafatanyije n'abateye igihugu. Mu babashije kumenyakana batotejwe harimo Berikari na Mbarubukeye Aloys bo muri Rusayo, Niyibizi Théoneste, Nyabanyiginya Fidèle wigishaga ku Ntenyi i Mushaka, Mbanzabukeba w'i Mushaka, umuryango wa Kageruka Lambert, umuryango wa Bayingana Félix, Umuryango wa Gasarasi Aloys, Umuryango wa Kimonyo Antoine, Ngorofane Aloys n'abandi. Burugumesitiri yategetse ko abo babyeyi bagomba kujya bajya kwisobanura kuri komini buri cyumweru, bakagaragaza aho abana babo bagiye. Muri Komini Gisuma Burugumesitiri Gakwaya yahoraga ahamagaza ababyeyi bafite abana bataba mu rugo bagera kuri komini bakajujubywa, bagatukwa, bakabwirwa ko ibyo bakora byose ingaruka ari bo zizageraho ku munota wa mbere. Muri bo harimo Nsabimenya Damascène wakubiswe azira ko afite umuvandimwe (murumuna we) bavugaga ko ashobora kuba 168 Ibaruwa No 140/04. 04/1 yo ku wa 09 Gashyantare 1991 Burugumesitiri wa Komini Karengera yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu amugezaho inyandikomvugo y'inama yo ku wa 23 Mutarama 1991 | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
111 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu yaragiye mu Nkotanyi. Mu miryango yatotejwe harimo kandi umuryango wa Muzungu Aloys, umuryango wa Busunzu Mathieu, umuryango wa Kampayana Vénant n'umuryango wa Gashugi Stanislas bose bari batuye muri Giheke. Hatotejwe kandi umuryango wa Mushongore wari utuye mu Nyagatare n'abandi. Muri Komini Gafunzo hatotejwe umuryango wa Kayumba Callixte, umuryango wa Kanyamahanga Théodore, umuryango wa Kayitarama Epimaque, umuryango wa Kanyemera, umuryango wa Zahaza Azarias, umuryango wa Gashirabwoba Straton, umuryango wa Edouard n'abandi. Umucamanza witwa Nsengiyumva Emmanuel wari utuye i Mwito niwe wakoze urutonde rw'imiryango ifite abana bagiye hanze, akumvikanisha mu buyobozi ko iyo miryango ari ikibazo ku baturage, ko abana babo bagiye mu Nkotanyi. 169 Muri Komini Kagano umuryango wa Bakwiyebose Thacien na Mukaleta Madélène baratotejwe cyane, barakubitwa, uwitwa Masengesho Sylvestre we aranafungwa. Hafunzwe kandi Désiré Bigiramana azira ko afite umuryango wabaga i Bugande, n'abandi. Muri Komini Karengera umuryango wa Habakurama Claver waratotejwe cyane bawubeshyera ko bafite ibisasu n'umuhungu utaba mu rugo witwa Rwasibo Jean wari usanzwe yibera i Kamembe. Muri Komini Kamembe hatotejwe bikabije umuryango wa Karerangabo Eugène. Uwo muryango wari ufite umwana ukunda kurwara cyane noneho bamurangira umuvuzi muri Kongo ahitwa Birava. Mu gihe Karerangabo Eugène yavaga kuvuza umwana we, abaturanyi n'ubuyobozi batangiye kumutoteza bavuga ko aba yagiye mu Nkotanyi, ko akusanya imisanzu azijyanira. Yaratotejwe cyane kugeza aho bashatse no kumwirukana mu bwarimu yari asanzwe akora. Inkubiri yo gushimangira ko abana b'abasore bataba mu rugo muri Perefegitura ya Cyangugu bagiye mu Nkotanyi yamamajwe kandi na Kangura, igitangazamakuru cyari kizwiho gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside. Nk'uko bigaragara 169 Ikiganiro n'umutangabuhamya MBABAZI Jean Paul mu Karere ka NYAMASHEKE ku wa 02 Ugushyingo 2017 | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
112 muri Kangura No 40 yo muri Gashyantare 1993, mu mutwe wavugaga ngo “Twagiramungu yamariye urubyiruko mu Nkotanyi”, icyo kinyamakuru cyasohoye urutonde ruriho abasore bagera kuri 123 bemeza ko bagiye mu Nkotanyi. Muri abo basore Kangura yavugaga ko harimo 102 bakomoka muri Komini Gisuma, 16 bakomoka muri Komini Cyimbogo na 5 bakomoka muri Komini Gafunzo. 170 Ibyo ariko byari ibinyoma bigamije guhembera urwango hagati y'Abahutu n'Abatutsi no kwerekana ko Umututsi yifatanyije koko n'Inkotanyi, bityo ko agomba kurwanywa. Inyandiko yo muri icyo kinyamakuru yavugaga ko abo Batutsi bagiye mu Nkotanyi ari bo bazaza bamarisha Abahutu amasasu. Ibyo byose ariko nta kuri byari bifite, kuko nta gihamya ubwanditsi bwagaragaje cyerekana koko ko abo basore bagiye mu Nkotanyi. 3. 9 Ibikorwa by'urugomo n'ubwicanyi byakozwe mu gihe cy'amashyaka menshi Kuva mu 1991 ubwo hemerwaga amashyaka menshi mu Rwanda, Perefegitura ya Cyangugu yahagurukanye umurava ukomeye, amashyaka ya MDR, CDR na MRND aramamara. Muri icyo gihe ishyaka rya MRND ryagize ibibazo byo gutakaza abarwanashyaka benshi cyane cyane muri Komini Gishoma, Cyimbogo, Karengera, Kagano, Kirambo na Gatare bayoboka MDR ya Twagiramungu Faustin. Ibyo byatumye ishyaka rya CDR ryiyemeje gukora ibyananiye MRND rihabwa umuyobozi wakomokaga i Cyangugu kugira ngo ahangane na MDR ya Twagiramungu na we wakom okaga i Cyangugu kubera ko yari imaze kwigarurira abarwanashyaka benshi ba MRND. Muri rusange, Abanyacyangugu bari bafite amashyaka atatu akomeye yabarwaniriraga: MRND, MDR na CDR. MRND na CDR byakoreraga hamwe bihanganye na MDR. Imibanire y'ayo mashyaka yarimo amakimbirane no guhangana gukomeye hagati y'abayoboke bayo. Hari za mitingi nyinshi zagiye ziburizwamo, Interahamwe zifunga amayira, amabendera ararandurwa n'ibindi. Muri icyo gihe Interahamwe zakoraga ibyo zishakiye, zigahohotera abaturage nta we uzikoma imbere. By'umwihariko, kugira abarwanashyaka benshi kwa MDR, ishyaka ritavugaga rumwe n'ubutegetsi, byateye 170 Kangura, No 40, Gashyantare 1993, paji ya 12-14. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
113 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu ugushyamirana guhoraho n'ibikorwa by'urugomo hagati y'abarwanashyaka ba MDR na MRND. Muri icyo gihe ishyaka rya MDR ryaranzwe no gukoresha imyigaragambyo ya hato na hato bahanganye n'abarwanashyaka ba MRND na CDR ariko bigakurikirwa akenshi no guhohotera Abatutsi. 3. 9. 1 Muri Komini Kamembe na Gisuma Nk'uko bisobanurwa na Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu Kagimbangabo André mu nyandikomvugo y'inama yagiranye na ba burugumesitiri na ba burigadiye ba komini ku wa 29 Gashyantare 1992, ba burigadiye batumijwe muri iyo nama kubera ko ari bo bashinzwe kuyobora abapolisi ba komini mu murimo wo gucunga neza umutekano, Perefe yagaragaje ko abaturage basigaye bitwaza amashyaka bagasuzugura ubutegetsi ndetse bakigabiza n'ibya rubanda ku ngufu. Yatanze urugero rwa Komini Kamembe na Komini Gisuma aho muri Komini Gisuma, abayoboke ba MDR bigabije igishanga cyahingwaga n'amashyirahamwe imyaka yari irimo barayirandura. Perefe yasobanuye kandi ko muri Komini Gisuma, hari abapolisi bane, percepteur na konseye wa Segiteri Ntura bagiye gusoresha, abayoboke ba MDR barabakubita ndetse bambura Burigadiye imbunda. Muri Komini Kamembe ho, Perefe yasobanuye ko hari ubwicanyi bumaze gufata intera yo hejuru aho abaturage basigaye bajya gukura infungwa muri kasho ya Komini kandi irinzwe n'abapolisi, bamwe mu bo bajyanye bakicwa. Ibyo byose bikaba bikorwa ku rwitwazo rw'amashyaka aho cyane cyane abayoboke ba MDR biyumvamo ko ari ndakorwaho. Inama yagaragaje muri rusange ko umutekano urimo kugenda uba mubi. 171 Mu nama yo ku wa 12 Werurwe 1992, Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu Kagimbangabo André yagiranye na ba superefe, ba burugumesitiri, abajyanama ba komini n'abakuru b'amashyaka hemejwe ko abahagarariye amashyaka bagomba kujya bafatanya n'inzego z'ubutegetsi gukangurira abayoboke babo kubumbatira umutekano, kandi ko iyo ngingo bajya bayivugaho mu nama zose bakora. Perefe anashishikariza abahagarariye amashyaka gukorana n'abategetsi batishishanya. 172 171 Ibaruwa No 0347/04. 09. 01/16 yo ku wa 6 Werurwe 1992 Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu yandikiye Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu n'Amajyambere ya Komini, amugezaho inyandiko mvugo y'inama yagiranye na ba Burugumesitiri na ba Burigadiye ba za Komini. 172 Ibaruwa No 0543/04. 09. 01/16 yo ku wa 24 Werurwe 1992 Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu yandikiye Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu n'Amajyambere ya Komini, amugezaho inyandikomvugo y'inama yagiranye na ba superefe, ba burugumesitiri, abajyanama ba komini n'abakuru b'amashyaka. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
114 3. 9. 2 Muri Komini Cyimbogo na Gishoma Komini Cyimbogo izwiho kuba ari ho umuyobozi wa CDR ku rwego rw'igihugu Bucyana Martin yakomokagamo. Ibyo byatumye igira abarwanashyaka benshi n'Impuzamugambi bagize uruhare mu gutoteza no kwica Abatutsi. Komini Cyimbogo yagiraga kandi abarwanashyaka ba MRND babaswe n'urwango barimo Somayire Célestin, Murengezi Cyprien n'abandi. Komini Cyimbogo yahanaga imbibi na Komini Gishoma nayo yari izwiho kuba ari ho ishyaka rya MDR ryavukiye, ishyaka ryari riyobowe na Twagiramungu Faustin na we wakomokaga muri Komini Gishoma. Aho muri Gishoma, MDR yari ihafite abarwanashyaka benshi ugereranije na MRND yari ku butegetsi. Muri Komini Gishoma na Cyimbogo, abarwanashyaka ba MRND na MDR bahoraga bahanganye, akenshi Abatutsi bakaharenganira. Urugero rwatangwa ni aho ku wa gatatu tariki 4 Ugushyingo 1992, muri Komini Gishoma Segiteri Nyenji habaye ugushyamirana gukomeye nyuma y'aho Ngendahimana wari umurwanashyaka wa MDR yatewe na Mahanga wari umurwanashyaka wa CDR afatanyije na Kaburindi wari umurwanashyaka wa MRND maze baramukubita, baramukomeretsa. Ngendahimana yahise ageza ikibazo cye kuri Nyaminani Jean wari umuyobozi wa MDR muri Segiteri Nyenji, akaba kandi yari Umututsi. Nyaminani Jean yahise yegera abakubise umurwanashyaka we, aho kumwumva na we bahita bamukubita, bamubwira ko nta cyo bavugana n'Umututsi. Urugomo rwakorewe Nyaminani Jean rwamuviriyemo gupfa nyuma y'iminsi ibiri gusa. 173 Mbere y'uko yitaba Imana, raporo y'ishyirahamwe rirengera uburenganzira bwa muntu (ADL)174 isobanura ko Nyaminani Jean amaze gukubitwa yahise ajya kubwira abanyamuryango ba MDR bo muri Segiteri Kiranga urugomo yakorewe. Abanyamuryango ba MDR bahise bishyira hamwe maze bagaba igitero ku barwanashyaka ba MRND na CDR. Kubera ubukana abarwanashyaka ba MDR bazanye, abarwanashyaka ba MRND 173 Ikiganiro n'umutangabuhamya HABIYAREMYE Emmanuel mu Karere ka RUSIZI ku wa 17 Ukwakira 2017 174 Association pour la Défense des Droits de la Personne et des Libertés Publiques (ADL) | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
115 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu na CDR bahise bahunga. Bamaze guhunga, Abarwanashyaka ba MDR bahise basenya amazu y'abarwanashyaka ba MRND agera kuri 11 banasahura boutiques z'ubucuruzi zigera kuri 2. Mu mazu yasenywe harimo inzu ya Mpakaniye Théobard wari Konseye, Hategekimana Faustin, Munyandamutsa Jacques, Mukakariza Ernest (yatwikiwe inzu na Boutique ye irasahurwa), Ntahobavukiye David, Kanyesoko Wellars, Kanyarwanda Aphrodis, Ngaboyisonga Jean Marie Vianney, Muganga Viateur, Shengero Silas na Nzamwita Claver. 175 Ku wa kane tariki 5 Ugushyingo 1992, abajandarume babyutse bajya gushaka abakoze imyigaragambyo n'abasahuye bari bagizwe n'abarwanashyaka ba MDR, abafashwe barakubitwa bikomeye, abandi bajya gufungwa. Ibyo byatumye Perefe asura abaturage ba Segiteri Nyenji abakoresha inama, abasaba kutongera gusubiranamo, abashishikariza kwirindira umutekano. 176 Raporo ya ADL isobanura ko ku wa gatanu tariki ya 6 Ugushyingo 1992, abarwanashyaka ba MDR babyukiye mu myigaragambyo bafunga umuhanda wa kaburimbo basaba ko abantu babo bafunzwe barekurwa. Abarwanashyaka ba MRND bo bakomeje imyigaragambyo muri Segiteri Nyenji. Ninjoro mu gihe bari ku irondo, abarwanashyaka ba MRND bitwaje imipanga bateye abarwanashyaka ba MDR barwana na bo barabakomeretsa. Maniraruta Venant na Segatorano Sylver bakomerekeje Nsengimana Sylvestre, Majoro mwene Kamwesi akomeretsa Sebakungu. Abarwanashyaka ba MRND bakomerekeje aba MDR bahise bafatwa bajya gufungwa, ariko bukeye bahita bafungurwa na Burugumesitiri Nkubito Jean Chrysostome wari umurwanashyaka ukomeye wa MRND. 177 Ku wa 7 Ugushyingo 1992, abajandarume bagarutse kureba ibyabaye. Bahageze bagiye gufunga Kanyarwanda Aphrodis na Munyurugamba Célestin bari abarwanashyaka ba MRND. Bahise bajya gufunga abarwanashyaka ba MDR barenga 20. 178 175 ADL, Rapport sur les Droits de l'Homme au Rwanda : Octobre 1992-Octobre 1993, Kigali, 1993: Rapport de la mission effectuée en préfecture de Cyangugu du 11 au 15 Novembre 1992, Kigali, 20/11/1992, p. 217-232. 176 Ikiganiro n'umutangabuhamya Almas Géorge Daniel mu Karere ka RUSIZI, ku wa 16 Ukwakira 2017. 177 ADL, Rapport sur les Droits de l'Homme au Rwanda : Octobre 1992-Octobre 1993, Kigali, 1993, Rapport de la mission effectuée en préfecture de Cyangugu du 11 au 15 Novembre 1992, Kigali, 20/11/1992, p. 217-232. 178 ADL, op. cit., p. 217-232. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
116 Komini Gishoma na Cyimbogo yari ifite kandi abarwanashyaka ba PL biganjemo cyane cyane Abatutsi. Kuba ishyaka rya PL ryari ryiganjemo Abatutsi benshi byateye uburakari abo mu yandi mashyaka kugera hashyizwe mu bikorwa umugambi wo guhohotera Abatutsi bazira gusa ko badahuje ishyaka nk'uko Karuga Jean abisobanura: Iwacu muri Komini Cyimbogo na Gishoma hari hasanzwe hari inkubiri y'amashyaka mu buryo bukarishye. MDR na CDR byari bimaze kwigarurira abarwanashyaka benshi. Abatutsi bo ariko ntibayijanditsemo ahubwo twagiye cyane mu ishyaka rya PL, na twe turishyuha mo rigira ingufu cyane, noneho bituma abandi barakara. Ndibuka umunsi twagize mitingi i Cyangugu kuri Stade mu kwezi kwa Nyakanga 1992, ni bwo babonye ingano n'ubwinshi bwacu. Gusa nibuka neza ko icyo gihe turi kujya muri mitingi kuri Stade twakodesheje imodoka ya Daihatsu, duhagurukira i Mibirizi tugeze mu Karangiro dusanga baduteze, baduteragura amabuye banga ko dutambuka turakata turagaruka. Ababashije kujya muri iyo mitingi ni abagiye n'amaguru. Ibyo byatumye ba konseye bahora batugenzura, bareba imbaraga zacu. Ibyo byatumye na Bandetse Edouard wari umucuruzi afungura akabari i Mibirizi kugira ngo Abatutsi bakomeye bajye baza muri ako kabari bityo babashe gukurikirana ibiganiro byabo. Kubera ko Sinayobye Casmir yari asanzwe ahafite akabari kamenyerewe, hahise habaho akabari k'Abatutsi n'ak'Abahutu. Abahutu bajyaga kwa Bandetse naho Abatutsi bakajya kwa Sinayobye Casmir, ubwo amacakubiri arushaho kwiyongera, tugaterana amagambo, ariko uko byamera kose nta Mututsi washobora kuyoba ngo ajye mu kabari ka Bandetse. 179 Komini Gishoma na Komini Cyimbogo yaranzwe kandi no guhohotera Abatutsi mu buryo bukomeye nyuma y'urupfu rwa Bucyana Martin wari Perezida w'ishyaka rya CDR. Kuva muri Gashyantare 1994 Impuzamugambi za CDR zahize Abatutsi 179 Ikiganiro n'umutangabuhamya KARUGA Jean ukomoka mu Karere ka RUSIZI, Kigali ku wa 05 Ukuboza 2017 | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
117 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu muri Cyimbogo na Gishoma, babashinja ko umuyobozi wabo yishwe na bene wabo b'Abatutsi. Ibyo byatumye Abatutsi benshi bameneshwa, imitungo irasahurwa, amazu aratwikwa, bata ibyabo bahungira kuri Paruwasi Katedarali ya Cyangugu. Kuva ubwo kugera Jenoside yakorewe Abatutsi ishyirwa mu bikorwa, nta Mututsi wongeye kugira amahoro muri Komini Cyimbogo na Gishoma. 3. 9. 3 Muri Komini Nyakabuye na Bugarama Komini Nyakabuye na Bugarama zagaragayemo cyane ibikorwa byo guhohotera Abatutsi bishamikiye ku gushyamirana kw'amashyaka hagati ya MDR na MRND. Raporo ya ADL isobanura ko ku wa 11 Ukwakira 1992 Yusufu Munyakazi yayoboye mitingi ya MRND yabereye i Gikundamvura. Nyuma y'iyo mitingi habaye ugushyamirana gukomeye hagati y'abarwanashyaka ba MRND na MDR, hakomereka abantu 12 barimo Nitirehe Stanislas wakomeretse bikomeye. Iyo myigarambyo yatumye abarwanashyaka ba MDR nabo bakora imyigaragambyo ikomeye, bateza umutekano muke mu Bugarama kugera bafunze umuhanda. Ibyo byatumye ku wa 12 Ukwakira 1992 Perefe Bagambiki Emmanuel ajya mu Bugarama kureba uko bimeze, ahava yijeje abarwanashyaka ba MDR ko Munyakazi Yusufu agomba guhanwa. Uwo munsi Munyakazi Yusufu ntiyagaragaye kuko yari yahungishijwe n'abajandarume. Mu rwego rwo kwiyerurutsa nk'uko Perefe yari yijeje abarwanashyaka ba MDR, Munyakazi Yusufu yagiye gufungwa ariko nyuma y'umunsi umwe gusa ahita arekurwa. Abarwanashyaka ba MDR bumvise ko Munyakazi yarekuwe bahise bongera kwigaragambya bikomeye, bituma Munyakazi Yusufu yongera gufungwa ku wa 14 Ukwakira 1992. Abarwanashyaka ba MRND na bo babonye ko Munyakazi Yusufu arimo gufungwa ubutitsa, bahise bakora imyigaragambyo ikomeye cyane, na bo bafunga umuhanda, bituma Munyakazi Yusufu afungurwa ku wa 17 Ukwakira 1992. Uko guhangana kw'abarwanashyaka ba MDR na MRND kwateye imfu za hato na hato muri Komini Bugarama na Nyakabuye. Ni bwo hadutse inkubiri yo kwica abantu babashinja ko ari abarozi kandi mu by'ukuri nta bimenyetso bihamya ko ari abarozi koko, uretse ko n'iyo baba abarozi nta tegeko ryari rihari rivuga ko umurozi agomba kwicwa adashyikirijwe inzego z'ubutabera ngo | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
118 aburanishwe ku cyaha ashinjwa. Mu gihe cy'ukwezi kumwe gusa k'Ukwakira 1992, hishwe abantu bagera kuri 6 mu masegiteri atandukanye ya Komini Nyakabuye: -Muri Segiteri Kigurwe hishwe Madamu Mukaruranga Donatille na Kanziga; -Muri Segiteri Muhanga Kanyeperu yishwe avuye ku isoko; -Muri Segiteri Nyamubembe hishwe Nziguheba bamushinja kuroga mwishya we Rutarengwa Philbert; -Muri Segiteri Runyanzovu hishwe Madamu Mukaruziga ku wa 31 Ukwakira 1992, Segushimwa yicwa ku wa 6 Ukwakira. 180 Mu rwego rwo guhagararika ubwicanyi bwakorerwaga inzirakarengane bababeshyera ko ari abarozi, Burugumesitiri wa Komini Nyakabuye Nsengumuremyi Diogène na Superefe wa Superefegitura ya Bugumya Nsengimana Etienne bakoresheje inama abaturage basaba ko byahagarara. Inama yabereye i Runyanzovu ku cyumweru tariki ya 8 Ugushyingo 1992. Inama igiye guhumuza hari abantu 5 baturutse muri Segiteri ya Kaboza barimo umuserire witwa Mazimpaka Joseph, babwira abayobozi ko bahunze kandi ko inzu zabo zamaze gutwikwa n'abarwanashyaka ba MDR. Muri icyo gihe kandi abarwanashyaka ba MDR bo muri Segiteri ya Muhanga na bo bari mu myigaragambyo kubera umurwanashyaka wabo Nzisabira Athanase wari wakomerekejwe na Sibomana Ildéphonse wari umurwanashyaka wa MRND. 181 Burugumesitiri na Superefe hamwe n'abapolisi babiri bahise bajya muri Segiteri Kaboza i Mubuga kureba uko byagenze. Bageze muri Santeri ya Mubuga abarwanashyaka ba MDR bashatse kubamerera nabi maze Superefe aha uburenganzira umupolisi bwo kubarasa, abantu batatu bahasiga ubuzima. Abishwe ni: -Nzeyimana Fidèle wari umwanditsi wa MDR muri Segiteri Kaboza, Serire Kingwa; -Nahondereye Denis wari ukuriye urubyiruko rwa MDR muri Serire Kabucoko, Segiteri Kaboza; -Shikama Fabien wari umu jideri akomoka muri Serire Mugenge, Segiteri Kaboza. 182 180 ADL, op. cit., p. 217-232 181 Ikiganiro n'umutangabuhamya Almas George Daniel mu Karere ka RUSIZI, ku wa 16 Ukwakira 2017. 182 ADL, op. cit., p. 217-232 | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
119 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Abarwanashaka ba MDR babonye amasasu abaye menshi bahise bakwira imishwaro barahunga. Burugumesitiri, Superefe n'abapolisi na bo bahita bigendera. Abayobozi bamaze kugenda abarwanashyaka ba MDR bakoze ibikorwa byo guhorera abantu babo bishwe, batwika inzu nyinshi z'abarwanashayaka ba MRND, abenshi bahungira kuri Komini barimo Ngirabagenzi Déo, Ndorunyurwe Antoine, Simbashira Evariste, Ntibaziyaremye Charles, Ntamarerero Domitien, Ruhashyubugera Charles, Mbarushimana Théobard, Murangwabugabo Modeste, Ntibashishira Jean n'abandi. Hari kandi abahungiye kuri Paruwasi barimo Rwakayiro Ignace, Urimubenshi Nestor, Rubashingomba Evariste, Nsengiyumva Bosco, Ntitsindwa Jean, Uzabakiriho Désiré, Shyirambere Innocent, Mpakaniye Fabien, Ndayisaba Jean Pierre, Rwanzegushira Augustin, Rwabukwisi Alexis, Mazimpaka Joseph, Hakizumwami Evariste, Nyiraruhanga Bernadette, Kambibi Marie Thèrese, Nyirabyago Alphonsine, Sibomana Ildephonse, Kayijuka Joseph n'abandi. 183 Bimaze kugaragara ko umutekano wabaye mubi cyane muri Segiteri Kaboza, abajandarume baratabaye, bahagera ku wa 8 Ugushyingo 1992 ahagana i saa tanu z'ijoro (23h). Mu gitondo cyo ku wa mbere tariki ya 9 Ugushyingo 1992 abagize inama y'umutekano ya Perefegitura bayobowe na Superefe Munyangabe Théodore na bo bahise bahagera bari kumwe na Padiri Gatarayiha Gaëtan. Bahageze bahumurije abaturage, Superefe ababwira ko na Perefe ubwe azaza kubasura ku wa gatatu tariki ya 11 Ugushyingo 1992. Perefe ahageze yasabye ko hajyaho komite y'abantu batatu muri buri serire bo muri MDR na MRND, bagafatanya mu kugarura umutekano muri Segiteri no gukangurira abahunze kugaruka mu byabo. Muri iyo nama kandi abarwanashayaka ba MDR bifuje ko abishwe bahabwa ubutabera, basaba ko Burugumesitiri, Superefe n'abapolisi bahanwa kubera ko ari bo babishe. Abarwanashyaka ba MRND bo basaba ko amazu yabo yatwitswe yasanwa, ibyangijwe bikishyurwa kandi ababikoze bagahanwa. 184 Ikibabaje ni uko nta cyigeze gikorwa ku bwicanyi n'ibikorwa by'urugomo byabaye ngo ababyitabiriye bahanwe. Uwo muco wo kudahana no gushyigikira ikibi ni wo washimangiraga isubiracyaha rya hato na hato. 183 ADL, op. cit., p. 217-232 184 Ikiganiro n'umutangabuhamya Almas George Daniel mu Karere ka RUSIZI, ku wa 16 Ukwakira 2017. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
120 3. 9. 4 Muri Komini Gafunzo Kuva amashyaka menshi amaze kwemerwa mu Rwanda, abaturage bo muri Komini Gafunzo bitabiriye cyane cyane amashyaka ya MRND na MDR. Ayo mashyaka yari yuzuyemo ingengabitekezo ya Jenoside nk'uko bigaragara mu ibaruwa No 0712/04. 09. 01 yo ku wa 29 Kanama 1991 Burugumesitiri yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu amumenyesha ko abamamaza MDR basobanura ko ari ishyaka ry'Abahutu. 185 Kuva ubwo hirya no hino muri Komini Gafunzo hagaragaye ibikorwa by'urugomo bikozwe n'abarwanashyaka ba MDR. Dore zimwe mu ngero z'ibyabaye: Mu Ukwakira 1991, uwitwa Mugambira Gabriel wo mu Murenge wa Nyabitekeri yitwaje kuba umurwanashyaka wa MDR, yakubise umusaza witwa Muzindutsi Evariste amuziza ko yanze ikarita ya MDR. Hari kandi Mwarimu Ndaribumbye Fidèle na Mwarimu Ntakirutimana Faustin bitwaje kuba abarwanashyaka ba MDR bakubita Mwarimu Habakurama Léopord wari umuyobozi wa MRND muri Segiteri Bugeza bamuziza gusa ko badahuje ishyaka. 186 Nk'uko bigaragazwa n'ibaruwa yo ku wa 2 Mutarama 1993 Konseye wa Segiteri Bunyangurube yandikiye Burugumesitiri wa Komini Gafunzo, iyo ku wa 6 n'iyo ku wa 8 Mutarama 1993 Konseye wa Segiteri Mukoma yandikiye Burugumesitiri wa Komini Gafunzo, byagaragajwe ko MDR ifite ibikorwa byo kubohoza abarwanashyaka ba MRND, bakabahohotera bikomeye, bakagerekaho no kubaca amafaranga. Ibyo byashimangiwe na raporo y'umutekano y'ukwezi kwa Mutarama 1993, aho Burugumesitiri wa Komini Gafunzo Karorero Charles yamenyesheje Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu ko muri Segiteri Mukoma, abayoboke b'ishyaka rya MDR baturutse mu masegiteri yose bagabye ibitero ninjoro no ku manywa, birara mu baturage babaca amafaranga, ndetse bamwe bayabuze barakubitwa. Ngo abo bantu bari bafite ubutumwa bahawe n'inzego zo hejuru z'ishyaka ryabo bwo kubohoza Komini Gafunzo ku ngufu bitarenga ukwezi kwa Mutarama 1993 no 185 Ibaruwa No 0712/04. 09. 01 yo ku wa 29 Kanama 1991 Burugumsitiri wa Komini Gafunzo yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu amugezaho raporo ku byerekeye Politiki 186 Ibaruwa No 0834/04. 09. 01/4 yo ku wa 07 Ukwakira 1991 Burugumesitiri wa Komini Gafunzo yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu amugezaho raporo y'umutekano | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
121 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu kurandura amaberendera ya MRND na CDR. Burugumesitiri asobanura kandi ko bakubise umurwanashyaka wa MRND witwa Karangwa Charles wo muri Mukoma. N'ubwo Burugumesitiri yabimenyesheje Visi Perezida wa MDR muri Perefegitura Serubyogo Zacharie, ubugizi bwa nabi bwarakomeje, abaturage bakomeza guhohoterwa. 187 3. 9. 5 Muri Komini Kagano, Kirambo na Gatare Nyuma ya mitingi ya MRND yabereye muri Komini Kirambo ku wa 24 Gicurasi 1992, habaye ibikorwa byinshi by'ubugizi bwa nabi muri Komini Kagano, Kirambo na Gatare. Kutoroherana hagati y'abarwanashyaka ba MDR na MRND yari ku butegetsi byateye imvururu za hato na hato, abantu barakubitwa, baricwa, barakomeretswa, amazu aratwikwa andi arasenywa, abantu birukanwa mu byabo, abategetsi n'abaturage barahohoterwa ngo ni ukubabohoza, gerenade ziraterwa n'ibindi. Dore zimwe mu ngero z'ibyabaye: Nk'uko bisobanurwa na ADL, ku wa 11 Ugushyingo 1992, muri Segiteri Nyakabingo mu yahoze ari Komini Kagano, Ibendera rya MRND ryatwawe n'abarwanashyaka ba MDR bo muri Segiteri Bushekeli. Bimaze kumenyekana, abarwanashyaka ba MRND bahise bajya gutabaza abajandarume bari mu Kirambo. Abajandarume bahise batabara, bageze muri Bushekeli batwara abantu batatu barimo Ndabangutse Vénérand na Nsabimana Pierre. Aho kujya kubafungira kuri Komini yabo ya Kagano babajyanye kuri Komini Kirambo. Nsabimana Pierre yahise araswa amasasu ane na Kaporali w'umujandarume witwaga Nsengiyumva wakoreraga aho mu Kirambo, aramukomeretsa bikomeye ariko ku bw'amahirwe ntiyahita avamo umwuka ajyanwa ku bitaro i Kibogora. Urugomo rwakorewe Nsabimana Pierre rwateye agahinda n'umubabaro abarwanashyaka ba MDR maze bakora imyigaragambyo idahagarara. 188 Bukeye ku wa 12 Ugushyingo 1992, abarwanashyaka ba MDR bo muri Komini Kagano bahise bajya gukorera imyigaragambyo kuri Komini Kirambo basaba ko abantu babo bahafungiwe barekurwa. Imyigaragambyo yabo yaranzwe kandi 187 Ibaruwa No 0065/04. 09. 01/4 yo ku wa 8 Gashyantare 1993 Burugumesitiri wa Komini Gafunzo Karorero Charles yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu, amugezaho raporo y'umutekano ukwezi kwa Mutarama 1993 188 ADL, op. cit., p. 217-232 | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
122 no kwamagana abajandarume bari mu Kirambo babashinja guhohotera abaturage, bityo ko batabashaka. 189 Raporo ya ADL isobanura ko mu gihe abarwanashyaka ba MDR batahaga bavuye mu myigaragambyo mu Kirambo baguye na none mu gico cy'abarwanashyaka ba MRND bari babateze, bayobowe na Kabucye Jean de Dieu wari umucungamutungo wa Komini Kirambo ariko akomoka muri Komini Kagano, ari kumwe na Perezida w'Interahamwe muri Komini Kagano witwaga Mutangana. Nyuma yo kubagwamo bahise barwana, bamwe barakomereka. Nyuma yo gushyamirana buri shyaka ryajyanye abakomeretse kwa muganga mu bitaro bya Kibogora harimo Havuga Laurent wakomokaga muri Segiteri Kagano, Serire Gako, yari umurwanashyaka wa MRND, Ndabangutse Vénérand wakomokaga muri Segiteri Nyakabingo, yari umurwanashyaka wa MDR, Tabaro Daniel wakomokaga muri Segiteri Kagano, Serire Kagano, yari umurwanashyaka wa MDR, Ntabeza Daniel wakomokaga muri Segiteri Kagano, Serire Kagano, yari umurwanashyaka wa MDR na Mutabazi Gratien wakomokaga muri Segiteri Kagano, Serire Kagano, yari umurwanashyaka wa MDR n'abandi. 190 Abarwanashyaka ba MDR bavuye ku bitaro bya Kibogora ahagana saa kumi n'imwe za mu gitondo batangiriwe na none n'abajandarume bafatanyije n'abarwanashyaka na MRND, barongera barashyamirana. Ibyo byababaje cyane abarwanashyaka ba MDR bituma bakomereza imyigaragambyo kuri Superefegitura ya Rwesero ku wa 13 Ugushyingo 1992 aho bavugaga ko batiyumvisha uburyo mugenzi wabo Nsabimana Pierre yaraswa ntihagire igikorwa. Imyigarambyo yakomereje kuri Komini Kagano, abarwanashaka ba MDR banga Burugumesitiri wa Komini Sewabeza Jean Pierre bamushinja ko atagishoboye kubungabunga umutekano w'abaturage, maze bahita birara no mu Batutsi nk'uko bisobanurwa na Bagirishya Jean Marie Vianney: Habaye imyigaragambyo ikomeye yo gukuraho Burugu- mesitiri wa Komini Kagano Sewabeza Jean Pierre. Abarwanashyaka ba MDR bo muri Komini Kagano, 189 Ikiganiro n'umutangabuhamya HAKIBA Jonathan mu Karere ka NYAMASHEKE ku wa 21 Ugushyingo 2017 190 ADL, op. cit., p. 217-232 | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
2017 123 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Kirambo, na Gatare, Gafunzo na Karengera babyukiye kuri Komini Kagano bavuga ko baje kubohoza Burugumesitiri Sewabeza Jean Pierre. Muri uko kwanga Burugumesitiri bahise birara mu Batutsi bari batuye ku Ishara, ubu ni mu Kagali ka Shara, kuko kari agasozi gatuwe n'Abatutsi gusa, barabakubita barabanoza, bahita batwara n'amatungo yabo. 191 Muri Komini Gatare ho abarwanashyaka ba MDR bahoraga batema ibiti bagafunga imihanda kugera naho bateguye umugambi wo gutera Burugumesitiri Gatabazi Emmanuel aho yari atuye i Macuba bagerageza gutwika imodoka ye ariko ntibyabakundira. Kimwe no muri Komini Kagano na Kirambo, imyigaragambyo muri Komini Gatare yaranzwe kandi no gusenya ibikorwa bitandukanye birimo gutwika inzu, guca amateme n'impompo z'amazi n'ibindi. 192 Imyigaragambyo imaze gufata intera yo hejuru, byatumye Kaporali w'umujandarume Nsengiyumva warashe Nsabimana Pierre afatwa, afungwa ku wa 15 Ugushyingo 1992, hagamijwe kureba ko imyigarambyo yahagarara. Burugumesitiri Sewabeza Jean Pierrenaweyakuwekumwanyawa Burugumesitiriwa Komini Kagano, asimburwa na Kamana Aloys wari umurwanashyaka wa MDR. Gatabazi Emmanuel wari Burugumesitiri wa Komini Gatare na we yakuwe kuri uwo mwanya asimburwa na Rugwizangoga Fabien wari umurwanashyaka wa MDR. 193 Imyigaragambyo yahuriranye kandi n'itegwa n'iturika ry'ibisasu bya mines hirya no hino muri Perefegitura ya Cyangugu. Abategetsi bariho bemeza ko birimo gutegwa n'ibyitso by'Inkotanyi bavugaga ko ari Abatutsi maze batangira kubahohotera no kubarira inka. 191 Ikiganiro n'umutangabuhamya BAGIRISHYA JMV mu Karere ka NYAMASHEKE ku wa 24 Ugushyingo 2017 192 Ikiganiro n'umutangabuhamya GATANA Athanase mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 23 Ugushyingo 2017. 193 Ikiganiro n'umutangabuhamya BAGIRISHYA JMV mu Karere ka NYAMASHEKE ku wa 24 Ugushyingo | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
2017 124 3. 10 Ibikorwa by'urugomo n'ubwicanyi byakorewe Abatutsi babeshyerwa gutega ibisasu bya mines mu bice bita- ndukanye bya Perefegitura ya Cyangugu kuva mu 1992 Kuva mu 1992, Perefegitura ya Cyangugu yaranzwe no guhohotera Abatutsi bababeshyera ko ari bo batega ibisasu byo mu bwoko bwa Mines, byagiye biturikira hirya no hino. Uko haturikaga igisasu, habaga habonetse umwanya mwiza wo gutambutsa inyigisho z'urwango no guhohotera Abatutsi, imitungo yabo igasahurwa nta nkurikizi. 3. 10. 1 Muri Komini Gafunzo Kuva mu Ugushyingo 1992, mu yahoze ari Komini Gafunzo hasakaye amakuru ko hari abantu bafite igisasu cyo mu bwoko bwa mine mu yahoze ari Segiteri Bugeza. Konseye wa Segiteri Bugeza Sibomana Pascal afatanyije na Kanyamukenke Evariste na Ntakirutimana Faustin bari abarwanashyaka ba MDR bakoze umukwabo wo guhiga no gufata abakekwaho kuzigira. Nta wundi bahitaga bakeka uretse Umututsi. Ikibi cyose cyitirirwaga Abatutsi. Ni bwo bafashe Rwigemera Alfred na Kabahizi Callixte babajyana ahitwa mu Kagarama barabakubita hafi no kubakuramo umwuka. Amakuru yahise agera kuri Perefegitura ko muri Bugeza hari abantu bafite ibisasu byo mu bwoko bwa Mines. Akimara kubona ayo makuru, Lt Imanishimwe Samwel na Bikorimana bagiye kureba uko bimeze, bahageze basanga abantu babanogeje hafi no kubakuramo umwuka, bahita babapakira mu modoka berekeza kuri Komini Gafunzo, ariko bashiramo umwuka bakiri mu nzira. Bageze kuri Komini bahasanga abaturage benshi baturutse ahitwa ku Ntango bayobowe na Konseye Sibomana Pascal, banogeje umugambi wo kwemeza ko Abatutsi ari bo bazanye ibyo bisasu. Ibyo byatumye hafungwa Abatutsi barimo Kanyenzi Patrice, Ntamunoza Thacien mwene Kabahizi, Kayiranga Damascène, Mukakarinda Odette na musaza we Murera Aphrodis194 bavuga ko ari bo bazanye icyo gisasu cya mine. Imirambo ya ba bantu bishwe yo bayihaye bene wabo babashyingura mu irimbi i Shangi. 195 194 Mukakarinda Odethe na musaza we Murera Aphrodis bari bene Gafuku François wari utuye ku Rwesero i Butambara mu yahoze ari Komini Kagano. 195 Ikiganiro n'umutangabuhamya KABAHIZI Denis mu Karere ka NYAMASHEKE ku wa 14 Ugushyingo | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
125 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Mukakarinda Odette na musaza we Murera Aphrodis hamwe na Kanyenzi Patrice na Ntamunoza Thacien baketsweho kuba ari bo bazanye icyo gisasu bahise bajya gufungirwa i Cyangugu, kuri jandarumori. Ku wa 13 Ugushyingo 1992, indege yahise ibapakira, bajya gufungirwa i Kigali, bagenda barinzwe n'abasirikari 2: Safari na Rujyabanzi Fabien. Kanyenzi Patrice yasobanuye muri ubu bushakashatsi ko bari mu ndege icyo gisasu cyo mu bwoko bwa Mine bakiberetse koko, ariko bakayoberwa aho cyaturutse. Bageze i Kigali banyujijwe muri Etat Major basabwa kwisobanura, nyuma bahava bajya muri Criminologie aho bakorewe iyicarubozo rikabije kugira ngo bavuge aho ibyo bisasu bya mines biva. Ku bw'amahirwe, Kanyenzi Patrice na Ntamunoza Thacien barafunguwe basubira i Cyangugu ariko basabwa kujya bitaba kuri Komini buri wa Gatanu. Mukakarinda Odette na Murera Aphrodis bakomeje gufungwa ariko na bo ku bw'amahirwe baza gufungurwa. 196 3. 10. 2 Muri Komini Kirambo Muri Komini Kirambo hari igisasu cyo mu bwoko bwa mine cyaturikiye mu isoko rya Kirambo i Nyamasheke ikomeretsa abantu benshi barimo Nikuze, Nyirabahizi, odette n'abandi. Icyo gisasu kimaze guturika, hari umusore witwa Rutagengwa Alexandre murumuna wa Paul Mupipi wari wakoresheje ubukwe, maze Burugumesitiri wa Komini Kirambo Mayira Mathias abwira abaturage ko icyo gisasu ari we wagiteze kugira ngo giturikane Abahutu kuko Abatutsi bene wabo bo bibereye mu bukwe bwe. Ubutumwa bwatanzwe na burugumesitiri bwarushijeho kubiba urwango hagati y'Abahutu n'Abatutsi. Ku bw'amahirwe ariko nta wafashwe ngo afungwe kuko abateze icyo gisasu batamenyekanye. 197 3. 10. 3 Muri Komini Kagano Muri Kanama 1992, hari igisasu cyo mu bwoko bwa Mine cyatezwe muri Kamiranzovu mu yahoze ari Komini Kagano, hirya gato ya Paruwasi ya Nyamasheke, mu muhanda uhuza Nyamasheke na Kibuye. Icyo gisasu cyahise giturikana imodoka yari itwaye Padiri Gakwerere Silas wakomokaga i Kamasera mu 196 Ikiganiro n'umutangabuhamya KANYENZI Patrice mu Karere ka NYAMASHEKE ku wa 14 Ugushyingo 2017 197 Ikiganiro n'umutangabuhamya SAFARI Alexis mu Karere ka NYAMASHEKE ku wa 21 Ugushyingo 2017 | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
126 Butambara ho muri Nyamasheke, akaba yari Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Hanika, mu yahoze ari Komini Gatare. N'ubwo icyo gisasu cyaturikanye padiri, abayobozi bakwije ikinyoma ko abagiteze bashakaga ko giturikana imodoka nini ya Bus yari itwaye abagenzi ibavanye ku Kibuye ibajyane i Kamembe i Cyangugu. Icyo gisasu cyazamuye urwikekwe no kwishishanya, abayobozi ba gisivile na gisikare bashimangira ko cyatezwe n'Abatutsi, bityo umwuka mubi n'urwango birushaho kwiyongera mu baturage. 198 Mu ijoro ryo ku wa 13 rishyira ku wa 14 Ugushyingo 1992, ikindi gisasu cyaturikiye hafi y'urugo rwa Songa Innocent wari utuye muri Segiteri Nyamasheke hafi y'ibiro bya Komini Kagano. Songa Innocent yari Umututsi watotejwe kuva mu 1973 ubwo yirukanwaga mu kazi k'ubwarimu, mu 1990 afungwa mu byitso n'ibindi. Nyuma yo kumva rero ko hari urusaku rw'igisasu rwavugiye hafi y'urugo rwe, inkuru yahise ikwira muri Kagano yose ko icyo gisasu cyatezwe n'umuryango wa Songa Innocent kugira ngo bamare Abahutu. Ibyo byatumye insoresore zibyuka zijya gushakisha Songa Innocent. Kubera ubwoba, umuryango we n'abandi Batutsi bari baturanye bahise bahungira kuri Paruwasi ya Nyamasheke, bakirwa na Padiri Ngendahayo Gérard. Icyo gihe habaye imvururu zikomeye zaranzwe cyane cyane no gusahura no kurya inka z'Abatutsi, d ore ko umuryango wa Songa n'abamwegereye bari bamaze guta ibyabo. Songa yahise afatwa ajya gufungirwa muri Gereza ya Cyangugu. 199 Bagirishya Jean Marie Vianney akomeza asobanura ko bimaze kumenyekana ko Abatutsi bahungiye kwa Padiri, ibitero bigizwe n'abaturage biganjemo insoresore zitwaje amahiri, nta mpongano, imipanga n'ibindi zatangiye kubasanga mu gikari cyo kwa Padiri bashaka kubica. Padiri Ngendahayo Gérard na Padiri Rugirangoga Ubald bagerageza kubumvisha ko nta muntu n'umwe wemerewe kubinjirira mu gikari, kubera uburyo idini Gatolika yari yubashywe basubirayo. Padiri Ngendahayo Gérard amaze kubona ko umutekano utameze neza, ko ibintu birimo kugenda bikomera, yabwiye impunzi ko uwashobora guhunga yahunga. Ni bwo na we yahise afata umwanzuro wo 198 Ikiganiro n'umutangabuhamya BAGIRISHYA JMV mu Karere ka NYAMASHEKE ku wa 24 Ugushyingo 2017 199 Ikiganiro n'umutangabuhamya BAGIRISHYA JMV mu Karere ka NYAMASHEKE ku wa 24 Ugushyingo 2017 | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
127 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu guhungisha abantu bamwe barimo umukobwa wa Songa Innocent witwa Songa Claudine na musaza we. Padiri yahise abajyana i Burundi, abasigayo aragaruka. Bwarakeye n'ubundi abaturage bagaruka gutera za mpunzi kuri Paruwasi, abapadiri barabakumira ariko umutekano ugenda urushaho kuba mubi. 3. 11 Ibibazo by'urugomo n'ubugizi bwa nabi muri Supere- fegitura ya Rwesero byahagurukije abayobozi bakuru b'Igihugu Bimaze kugaragara ko ibikorwa by'urugomo n'ubugizi bwa nabi bimaze gukwira hirya no hino muri Perefegitura ya Cyangugu, Minisitiri w'Intebe Nsengiyaremye Dismas yasuye Superefegitura ya Rwesero ku wa 24 Kanama 1992. Muri ako karere, Minisitiri w'Intebe yayoboye inama y'umutekano yabereye kuri Komini Kirambo. Iyo nama yarimo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu n'Amajyambere ya Komini, Minisitiri w'Amaposita no Gutumanaho, Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu, ba depite, ba superefe, ba burugumesitiri bose, abagize inama y'umutekano muri Perefegitura na Superefegitura ya Rwesero hamwe n'abahagarariye amashyaka muri Perefegitura ya Cyangugu. Nk'uko bigaragara mu nyandikomvugo y'iyo nama, muri Superefegitura ya Rwesero inama yasanze imbarutso y'ibikorwa by'urugomo n'ubugizi bwa nabi bimaze kuhashinga imizi yaravuye ku makimbirane yabaye hagati y'abayoboke ba MRND na MDR nyuma ya mitingi ya MRND yabereye muri Komini Kirambo ku wa 24 Gicurasi 1992. Kuva ubwo ibikorwa by'ubugizi bwa nabi byagaragaye ari byinshi: abantu barakubiswe, barakomeretswa abandi baricwa, inzu ziratwikwa, amateme arasenywa, amashyamba aratwikwa, abantu birukanwa mu byabo, abategetsi birukanwa mu biro ngo ni ukubohoza, gerenade ziterwa hirya no hino n'ibindi. Inama yasanze ibyo bikorwa bikomoka ahanini mu kutoroherana no k utubahana kw'abanyamashyaka. Perefe asobanura ko ubutegetsi bukora ibishoboka byose kugira ngo umutekano n'amahoro bigaruke (gukoresha inama, guhana abanyabyaha n'ibindi). Minisitiri w'Intebe amaze kumva ibyakozwe n'ubutegetsi bwa Perefegitura, yasabye abanyamashyaka kujya inama kugira ngo ibikorwa by'urugomo n'ubwicanyi bicike. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
128 Inama y'umutekano irangiye Minisitiri w'Intebe yabonanye kandi n'abaturage ba Superefegitura ya Rwesero. Mu ijambo yabagejejeho, yagarutse ku bikorwa by'urugomo n'ubugizi bwa nabi byakunze kuranga ako karere bikomotse ahanini ku bushyamirane no kutoroherana kw'abayoboke b'amashyaka ya politiki. Minisitiri w'Intebe yamaganye ku mugaragaro ibyo bikorwa bibi maze asaba abaturage bose kumvikana no gufatanya gutahura abagome babihishemo kugira ngo barusheho kubungabunga umutekano wa bo. Inyandikomvugo y'iyo nama yashyikirijwe ubuyobozi bukuru bw'igihugu nk'uko bigaragazwa n'ibaruwa No 01559/04. 09. 01/4 yo ku wa 18 Nzeli 1992 iri ku mugereka, Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu yandikiye Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu n'Amajyambere ya Komini akamenyesha Perezida wa Repubulika na Minisitiri w'Intebe. Nyuma y'uruzinduko Minisitiri w'Intebe yagiriye muri Superefegitura ya Rwesero muri Perefegitura ya Cyangugu, ibikorwa by'urugomo n'ubugizi bwa nabi byakomeje kwibasira Abatutsi muri Superefegitura ya Rwesero. Bigeze muri Gashyantare 1993 ikibazo cy'umutekano muke cyongeye guhagurutsa Minisitiri w'Intebe Nsengiyaremye Dismas na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu n'Amajyambere ya Komini Munyazesa Faustin bakorana inama rusange n'abaturage, inama yabanjirijwe n'inama y'umutekano mu rwego rwa Perefegitura yabereye kuri Superefegitura ya Rwesero. Nyuma y'inama y'umutekano, Minisitiri yakoranye inama n'Abaturage. Muri iyo nama abaturage babwiye Minisitiri w'Intebe Nsengiyaremye Dismas ko bafite ikibazo cy'umutekano muke baterwa n'Abatutsi bahungiye kuri Paruwasi ya Nyamasheke n'imiryango yabo, kandi ko hari umuntu bafashe wateye grenade (ubwo bavuga Songa), ndetse ko hari n'abandi bafatanywe mines. Minisitiri w'Intebe Nsengiyaremye Dismas yahise avuga ko abantu bakoze ibyaha bakurikiranwa, abandi bagataha mu ngo zabo. Nk'uko bisobanurwa na Bagirishya Jean Marie Vianney, Minisitiri w'Intebe yagize ati : ”mwa baturage mwe, ntihagire umuntu ukora kuri aba bantu (avuga abahunze), tugiye kureba uko bizagenda”. Nyuma y'ijambo rya Minisitiri w'Intebe, ba baturage bashinjaga abahunze kubabuza | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
129 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu umutekano basubiye mu ngo zabo, Minisitiri na we afata indege asubira i Kigali. Bagirishya Jean Marie Vianney asobanura ko Minisitiri w'Intebe atigeze aha agaciro urugomo rwakorewe ababeshyerwaga gutega ibisasu bya mines, ndetse n'ingaruka byabagizeho kugera bahunze ingo zabo, ibyabo bigasahurwa. Mu by'ukuri nta cyo yashatse kubivugaho. 200 3. 12 Ibikorwa by'urugomo byakorewe Abatutsi nyuma y'Urupfu rwa Perezida w'i Burundi mu 1993 Muri Kamena 1993, i Burundi habaye amatora y'umukuru w'igihugu yatsinzwe n'ishyaka rya FRODEBU, Ndadaye Melchior aba Perezida wa Repubulika atsinze Major Buyoya Pierre. Iyo ntsinzi yakiriwe neza mu Rwanda kubera ko u Burundi bwari bugiye kuyoborwa n'Umuhutu. Ibyo byatumye impunzi nyinshi z'Abahutu b'Abarundi bahungiye mu Rwanda mu 1972201, mu 1988202 no mu 1991-1992203 basubira mu gihugu cyabo, ndetse abenshi binjizwa mu butegetsi no mu gisirikare. Ibyo ariko byabaye iby'agahe gato kubera ko mu ijoro ryo ku itariki ya 20 rishyira ku wa 21 Ukwakira 1993, Perezida Ndadaye Melchior yahise yicwa. Urupfu rwe rwakurikiwe na none no guhiga bikomeye Abahutu bari mu myanya itandukanye y'ubuyobozi bukuru bw'igihugu, abadepite, abayobozi b'intara n'ab andi. Izo mvururu zaviriyemo bamwe kwicwa, abandi benshi bongera guhungira mu Rwanda cyane cyane mu Bugarama mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, i Butare n'ahandi. Abarundi bahungiye muri Perefegitura ya Cyangugu cyane cyane muri Komini Bugarama bakwirakwiye hirya no hino mu bataruge. Ubuyobozi bumaze gufata umwanzuro w'aho bagomba kuba bwarabegeranyije maze bacumbikirwa mu nkambi yashyizwe mu Kigo cy'Amashuri y'imyuga cya CERAI cyari hafi ya Komini Bugarama muri Segiteri ya Muganza. Abarundi bamaze gushyirwa muri iyo nkambi bakongeje umwuka mubi 200 Ikiganiro n'umutangabuhamya BAGIRISHYA JMV mu Karere ka NYAMASHEKE ku wa 24 Ugushyingo 2017 201 Mu 1972 i Burundi hishwe Abahutu benshi hirya no hino mu gihugu, hibasirwa cyane cyane Abahutu bajijutse, haba mu mashuli, mu bigo bya leta no mu giturage. Ibyo byatumye abarokotse ubwo bwicanyi bahunga berekeza cyane cyane mu Rwanda no mu bindi bihugu bihana imbibi. 202 Mu 1988 i Burundi muri Ntega na Marangara Abahutu bongeye kwibasirwa, baricwa, abarokotse ubwicanyi bagana iy'ubuhungiro. 203 Mu 1993 i Burundi Abahutu bongeye kwibasirwa, abarokotse ubwicanyi bahungira mu Rwanda, bakirwa n'ubuyobozi bwa Komini Bugarama, ariko baza koherezwa muri Komini Kirambo kugira ngo bave hafi y'umupaka w'igihugu cyabo | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
130 hagati y'Abahutu n'Abatutsi, bumvikanisha ko ibiri kubera i Burundi ari Abatutsi babifitemo uruhare, ko ari bo bishe Perezida Ndadaye Merchior, bakagerekaho no kubamenesha. Iyo ngengabitekerezo y'urwango n'amacakubiri yatumye haduka ibikorwa byo guhohotera Abatutsi hirya no hino muri Perefegitura ya Cyangugu. Muri Komini Cyimbogo, nyuma y'urupfu rwa Perezida w'Uburundi Ndadaye Melchior bahise bashyira bariyeri ahitwa mu Rwimitereri. Abari kuri iyo bariyeri barimo Jean de Dieu n'abandi biririrwaga baburabuza abagenzi, uwitwa Umututsi wese uhanyuze bakamukubita. Mu bahakubitiwe harimo Kurimpuzu Vincent wo mu yahoze ari Segiteri Nyakarenzo, Serire Gituza n'abandi. 204 Muri Komini Gishoma urupfu rwa Perezida Ndadaye Melchior rwakurikiwe no guhohotera Abatutsi, kugeza ubwo hari abishwe barimo Aphrodis n'abandi. 205 Muri Komini Nyakabuye naho Abatutsi baribasiwe, baratotezwa cyane, bivugwa ko Perezida Ndadaye Melchior yishwe n'Abatutsi bene wabo nyuma bagerekaho no kumenesha Abahutu nk'uko byasobanuwe na Sinzabakwira Jean Bosco: Perezida Ndadaye Melchior amaze gupfa mu Ukwakira 1993, Abatutsi bahuye n'ibibazo bikomeye. Twagiramungu Théogène wari Président wa MDR muri Segiteri Nyakabuye yafashe abambari be bahiga Abatutsi, baradufata batujyana kuri Segiteri Nyakabuye, tuhageze baradukubita baratwumvisha koko. Barangije kudukubita, abato barabarekuye abakuru bajya kubafunga. Mu bafunzwe harimo Nzanywayimana Victoire, Iyamuremye Védaste, Munyankindi Védaste, Kayijuka Anaclet, Mubiligi Jean n'abandi. Nyuma yo kudukubita bahise bajya no mu giturage baradusahura. Ibyo byose babikoraga badushinyagurira, bakwiza ibihuha ko Abatutsi b'i Burundi bishe Perezida Ndadaye Melchior kandi ko n'Abatutsi bo mu Rwanda bafite umugambi wo kwica Abahutu bo mu Rwanda. 206 204 Ikiganiro n'umutangabuhamya KURIMBUZU Vincent mu Karere ka RUSIZI ku wa 10 Ukwakira 2017 205 Ikiganiro n'umutangabuhamya MUKAMUSONI Thacienne mu Karere ka RUSIZI ku wa 24 Ukwakira 2017 206 Ikiganiro n'umutangabuhamya SINZABAKWIRA Jean Bosco mu Karere ka RUSIZI ku wa 16 Ukwakira 2017 | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
131 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Uretse gufungwa, mu nzira hose uwitwa Umututsi yagenda yikandagira, atukwa n'ibindi. Mutesa Jean Bosco asobanura uko byamugendekeye: Mu mpera zo mu 1993 no mu ntangiriro zo mu 1994, abantu bagendaga bakora udutsiko tw'amashyaka. Umunsi umwe nanyuze mu muhanda mpura n'agatsiko k'abantu barimo Niyitegeka Vénuste, Harera Gaspard, Ngwijabanzi n'abandi. Bahise bampagarika maze barambwira ngo nimvuge icyishe Perezida Ndadaye Melchior. Kubera ko nta cyo nari nzi, nabasubije ko ibyo ari iby'i Burundi, ko ntabimenya kandi ntaranajyayo. Bahise barakara cyane, umwe anturuka inyuma agiye kunkubita icupa ndiruka. 207 Muri Komini Bugarama naho habaye itotezwa rikomeye ku Batutsi abenshi bajya gufungirwa kuri Komini. Impunzi z'Abarundi zari zisanzwe zituye ku Muganza ku ibarabara rya VIII zahise zifatanya n'Interahamwe bajujubya Abatutsi bavuga ko bene wa bo aribo bishe Perezida Ndadaye. Bahohoteye Abatutsi benshi barimo Muganga Sezibera Patrick, Mwarimu Serugo Jacques n'abandi. Muri Komini Karengera hishwe Bucyana Nicolas wo muri Kareba mu Murenge wa Butare, bamwicira ku gasoko ko ku Cyicarabagabo: bamuteze igico nijoro bamwica bamutemye ijosi. I Muramba na ho hishwe Murindabigwi Théobard w'i Mwezi. Mu Bweyeye bishe Herson mwene Nyamunana wari uvuye kurangura urwagwa rwo gucuruza, maze bamufatira ku Kibuga cyo mu Bweyeye baramukubita kugeza ashizemo umwuka. Burugumesitiri wa Komini Karengera Natete Fulgence ahageze agiye gukoresha inama, yamenyeshejwe ibyabaye ariko nta cyo yigeze abikoraho, ahubwo avuga ko abo bantu n'ababashyigikiye bazapfana na bo. Mu Bweyeye hari hasanzwe hari Abarundi benshi, bari batuye cyane cyane i Rasano kuva mu 1972. 208 207 Ikiganiro n'umutangabuhamya MUTESA Jean Bosco mu Karere ka RUSIZI ku wa 19 Ukwakira 2017 208 Ikiganiro n'umutangabuhamya KANYABASHI Thomas mu Karere ka RUSIZI ku wa 30 Ukwakira 2017 | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
209 Ikiganiro n'umutangabuhamya NTAMABYARIRO Joseph mu Karere ka RUSIZI ku wa 14 Ukwakira 2017 210 Ikiganiro n'umutangabuhamya NDORIMANA Jean, Kigali, 2019 132 3. 13 Ibikorwa by'urugomo n'ubwicanyi byakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Cyangugu nyuma y'urupfu rwa Perezida wa CDR Bucyana Martin Nyuma y'amezi make habaye urupfu rwa Perezida w'Uburundi Ndadaye Melchior, urupfu rwakurikiwe n'umwuka mubi hirya no hino muri Perefegitura ya Cyangugu, uwitwa Bucyana Martin wari Perezida wa CDR nawe yishwe ku wa 22 Gashyantare 1994, yicirwa i Butare hafi y'i Mbazi muri Save. amaze kwicwa hahise hakwirakwizwa ibinyoma ko yishwe n'Abatutsi, maze inkuru ihita igera i Cyangugu aho yakomokaga. Urupfu rwa Bucyana Martin rumaze kugera ku mpuzamugambi za CDR muri Cyangugu rwakurikiwe n'umutekano mubi cyane cyane muri Komini yakomokagamo ya Cyimbogo, ubu ni mu Murenge wa Mururu, aho Abatutsi bibasiwe bashinjwa kwica umuyobozi wabo. Impuzamugambi za CDR zahise zifunga umuhanda ujya mu Bugarama, zishyira bariyeri i Mutongo, Abatutsi batangira guhigwa. Inkuru imaze kumenyekana ko bafunze umuhanda Perefe Bagambiki Emmanuel, Superefe Munyangabe Théodore na Major Munyarugerero Vincent wayoboraga jandarumori bahise berekeza muri Komini Cyimbogo i Mutongo, bahageze bakoresha inama abaturage, bababwira ko Bucyana yapfuye kandi yicanywe na murumuna we Renzaho Gérome n'umushoferi we. Major Munyarugerero Vincent yakomeje abwira Impuzamugambi za CDR ko gufunga umuhanda atari byo kubera ko umuhanda atari wo wishe umuntu, ahubwo abasaba kujya bakora ibintu babanje gutekereza, abasaba gukora nk'iby'Abarundi bakoze. Impuzamugambi za CDR zimaze kumva impanuro z'ubuyobozi, uwitwa Ramazani wari umucuruzi yahise ajya kuzana essence ayiha Rwagasana mwene Mudacyahwa maze batangira gutwika amazu y'Abatutsi cyane cyane muri Segiteri Cyete, Mururu na Mutongo. Ibyo byakozwe n'impuzamugambi za CDR bafatanyije n'abasezerewe mu gisirikare barimo Mutama na murumuna we Léothel bari bene Bikwekwe n'abandi. 209 Batwitse kandi n'imodoka ya Daihatsu ya Nkata Bernard w'i Kamarebe. 210 Kuva ubwo habayeho guhiga Abatutsi aho bari hose muri Komini Cyimbogo. Impuzamugambi za CDR z'i Mutongo | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
133 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu muri Mururu zamenesheje Abatutsi bose bari baturanye, zirabatwikira, abandi zirabica, abarokotse bahungira mu Kigo cya Centre de Pastorale 'INCUTI' kuri Paruwasi Katedarali ya Cyangugu. Mu bishwe harimo Juji (Umucamanza) Deny wo kwa Kwibuka, bica Abatutsi ahitwa ku Ngwe n'ahandi211. Hishwe kandi Sinayitutse Simon yicwa na Mwende na Gahanga. 212 Ku wa 24 Gashyantare 1994 Impuzamugambi za CDR zateye kandi umuryango wa Habimana Jean Marie Vianney bitaga Gapfumu basanga we yamaze guhunga maze batema umugore we Mukamugema Candide, ku bw'amahirwe ntiyashiramo umwuka, bamusiga mu rutoki munsi y'inzu ye avirirana kandi ahetse umwana mu mugongo. Yahakuwe na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Cyangugu Ndorimana Jean na Padiri Kajyibwami Modeste. 213 Nk'uko Padiri Kajyibwami Modeste abisobanura mu kiganiro kirambuye yagiranye n'umushakashatsi i Mibirizi ku wa 15 Ukwakira 2017, batabaye uyu muryango kubera ko Habimana Jean Marie Vianey yari umukirisitu ukomeye wa Paruwasi afatanya na bo mu bikorwa bya Caritas no mu micungire ya Santarali ya Mutongo. Abo bapadiri bajyanye Mukamugema Candide kwa muganga ku Kigo Nderabuzima cya Rusizi. Kubera uburyo yari yatemaguwe bikomeye, byabaye ngombwa ko bamwohereza mu Bitaro bya Kibogora. Kuri uwo munsi ariko, aho ku Kigo Nderabuzima Abanyamutongo n'Impuzamugambi za CDR nyinshi bari bategereje umurambo wa Bucyana Martin na murumuna we wagombaga kuva i Kigali n'indege, nyuma Ikigo Nderabuzima kigatanga Imbangukira gutabara (Ambulance ) yo kujya gutwara imirambo ku Kibuga cy'indege cya Kamembe. Ntibyari byoroshye rero kubona Imbangukira gutabara yagombaga gutwara Madamu Mukamugema Candide. Mu gihe Soeur Christine de Jaeger, Umubiligikazi wari umucungamutungo w'Ikigo Nderabuzima cya Rusizi atumvaga uburyo Imbangukira gutabara yahabwa umuntu usanzwe kandi hategerejwe umunyacyangugu wari ukomeye kandi ashagawe, maze akagira ukujijinganya mu gufata umwanzuro, Soeur Mukazana Adeline wari Umukuru (Titulaire ) w'Ikigo Nderabuzima yafashe umwanzuro ko Imbangukira 211 Ikiganiro n'umutangabuhamya HABYARIMANA Gérard mu Karere ka RUSIZI ku wa 10 Ukwakira 2017 212 Ikiganiro n'umutangabuhamya HATEGEKIMANA Pascal mu Karere ka RUSIZI ku wa 14 Ukwakira 2017 213 Ikiganiro n'umutangabuhamya Ndorimana Jean, Kigali, 2019 | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
134 gutabara ijyana umurwayi kwa Muganga ariko ikagenda itwawe n'umwe mu bapadiri bari bamuherekeje. Umwanzuro wakiriwe neza, umurwayi ashyirwa mu Imbangukira gutabara ajyanwa mu Bitaro bya Kibogora atwawe na Padiri Kajyibwami Modeste. 214 Kuva ku wa 22 Gashyantare 1994, kwica byajyanaga no gutwika inzu z'Abatutsi ngo batazagaruka kubatura iruhande. Nibwo muri Mutongo batwikiye uwitwa Remy Mwalimu, Brune, Nkata Bernard, Nsengumuremyi, Sibomana Bénoît, Etienne wari ufite umugore witwa Athanasie, Kayitani Bushiru wo muri Cyete, Hategekimana Albert wo mu Karangiro, Ndorimana Apiyani, basenyera Harerimana Gaëtan wo mu yahoze ari Komini Gisuma n'abandi. Muri Segiteri Cyete batwitse kandi kwa Muhigirwa Innocent, kwa Gakwaya Théophile, kwa John, kwa Mukantwari, kwa Gatete Gilbert, kwa Munyemanzi Godefroid, kwa Kanyangurube, kwa Vincent, kwa Charles, kwa Fayida, kwa Berekimasi, kwa Bénoit, kwa Mahindi Théoneste, batwika inzu z'ubucuruzi z'Abatutsi zari ku muhanda n'ahandi. Gutwika byajyanaga no gusahura, ibyasahuwe interahamwe zikajya kubigurisha Abakongomani mu isoko ryo mu Karangiro. 215 Muri Komini Karengera ho impuzamugambi za CDR zakoreye urugomo rukabije i Ntendezi. Imodoka yose ibanyuzeho barayihagarikaga, Umututsi wese babonye bagakubita babashinja kugira uruhare mu rupfu rw'umuyobozi w'ishyaka ryabo Bucyana Martin. Mu bakubiswe harimo Kayitana Gaston wakoraga muri EAV Ntendezi, baramukubise baramunoza abantu bamukura ku muhanda bamuteruye. 216 Nyuma y'ubwicanyi n'urugomo byakorewe Abatutsi hirya no hino muri Perefegitura ya Cyangugu nyuma y'urupfu rwa Bucyana Martin, nta cyigeze gikorwa ngo hagire ukurikiranwa ku byaha byakozwe ku manywa, izuba riva. Nta n'urwego rwa Leta rwigeze rutabara bityo ngo habeho kuburizamo ibyo bikorwa by'urugomo n'ubwicanyi. Kwica no kumenesha Abatutsi no kwangiza imitungo yabo byarangiye bityo, abapfuye n'ibyangijwe biteshwa agaciro. Ibyo byose bikagaragaza ko umugambi wo guhohotera no kwica Abatutsi wari igikorwa gisanzwe kandi gishyigikiwe n'ubuyobozi. 214 Ikiganiro n'umutangabuhamya Padiri KAJYIBWAMI Modeste kuri Paruwasi ya MIBIRIZI mu Karere ka RUSIZI ku wa 15 Ukwakira 2017. Biboneka kandi mu gitabo cya Ndorimana Jean, op. Cit., p 36-37. 215 Ikiganiro n'umutangabuhamya MUHIGIRWA Innocent mu Karere ka RUSIZI ku wa 10 Ukwakira 2017 216 Ikiganiro n'umutangabuhamya MUKANKUSI Therese mu Karere ka RUSIZI, ku wa 17 Ugushyingo 2017. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
135 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu 3. 14 Kwica Abatutsi bya hato na hato bazira amaherere Kuva mu 1990 Inkotanyi zitangiye urugamba rwo kubohora Igihugu, Umututsi aho yari hose nta mahoro yigeze agira. Batwererwaga ibyaha byose bishoboka, bikabaviramo guhohoterwa bya hato na hato nta kindi bazira uretse kubeshyerwa ko ari ibyitso by'Inkotanyi, ko abateye ari bene wabo, bityo ko bafatanyije. Mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu hari n'abishwe. Nk'uko Gasigwa Christophe abisobanura, mu 1991 uwitwa Sendatanga wakomokaga mu yahoze ari Komini Cyimbogo i Cyato yarafashwe yicirwa mu Bugarama, uwitwa Donatile wakomokaga muri Kinanira mu yahoze ari Nyakabuye na we yarishwe, Munyandekwe Philipe yicwa bamubeshyera ko ari igisambo kandi bwari uburyo bwo kuyobya uburari. Muri Muhanga ho mu yahoze ari Nyakabuye bishe Kanyeperu bamushinja uburozi, ariko wasesengura ugasanga yarazize ko yari Umututsi. 217 Mu yahoze ari Komini Kamembe hishwe Nkurunziza Eric mwene Ndekezi Jean na Mukahirwa Donatile wo ku Rusunyu, bamwica mu 1992 bamubeshyera ko ari igisambo n'abandi. Hatotejwe kandi Galcan wo ku Nkanka, Karerangabo Eugène, Karenzi Hormisdas n'abandi. 218 Mu yahoze ari Komini Kirambo hishwe Gatera Aaron bamwicana n'umuganga w'amatungo babanaga w'i Gitarama, bicwa n'igitero cyo muri Kibogora cyari kiyobowe na Ngezahayo Hesron na Karamaga. Kanyemera Hesron na we yaratewe, urugi ry'inzu ye bararuca, ariko ku bw'amahirwe aracika, umuryango we uhita umeneshwa urahunga. 219 3. 15 Ibikorwa by'urugomo n'itotezwa byakorewe Abatutsi mu Ruganda rw'Icyayi rwa Shagasha Uruganda rw'Icyayi rwa Shagasha ruherereye mu yahoze ari Komini Gisuma, ubu ni mu Murenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi. Kugera ubwo Jenoside Jenoside yakorewe Abatutsi 217 Ikiganiro n'umutangabuhamya GASIGWA Christophe mu Karere ka RUSIZI ku wa 10 Ukwakira 2017 218 Ikiganiro n'umutangabuhamya NIYITEGEKA Florien ukomoka mu Karere ka RUSIZI, Kigali ku wa 22 Werurwe 2018. 219 Ikiganiro n'umutangabuhamya GASIGWA Corneille Fidèle mu Karere ka NYAMASHEKE ku wa 21 Ugushyingo 2017 | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
136 yashyirwaga mu bikorwa, uruganda rwa Shagasha rwayoborwaga na Nsabimana Callixte bivugwa ko yari mubyara wa Perezida Habyarimana Juvénal. FPR-Inkotanyi imaze gutangira urugamba rwo kubohora igihugu mu Ukwakira 1990, abakozi b'Abatutsi bakoreraga mu Ruganda rw'Icyayi rwa Shagasha batangiye gutotezwa babita ibyitso by'Inkotanyi, inyenzi, abagome n'ibindi. Kubera urwango Nsabimana Callixte yari afitiye Abatutsi yahise ashyira bariyeri mu marembo y'uruganda ngo hatazagira Inkotanyi irwinjira mo. Nk'uko bisobanurwa na Nambajimana Donati, mu 1991 Nsabimana Callixte yasabye kandi ko hakorwa amalisiti y'Abatutsi bose bakoraga mu ruganda maze uretse kubatoteza, bamwe baranirukanwa. Mu birukanywe harimo Nkaka Jean wakoraga mu cyayi, Nsabimana Callixte avuga ko amuhoye ubwirasi bw'Abatutsi. 220 Nambajimana Donati akoze asobanura ko mu cyiswe kurinda umutekano w'uruganda Nsabimana Calixte yazanye insoresore zigera kuri 37 aziha amahiri n'ibihosho avuga ko ari ibyo kurinda umutekano w'uruganda. Abenshi muri bo bari abahoze ari abasirikare cyangwa abapolisi kandi bakomoka ku Gisenyi. Mu 1992, Nsabimana Callixte yatangiye ibikorwa byo guhohotera Abatutsi birimo kubasaka bya hato na hato, kubaka indangamuntu mu buryo butunguranye, kubatinza gutaha n'ibindi. Nsabimana Callixte yari yarahaye abakozi bose igipapuro bagendana cyanditseho umwirondoro wabo harimo n'ubwoko. Maze abwira inzoresore zirirwaga kuri bariyeri kujya zitesha umutwe Abatutsi, ubateyeho amahane bakamubuza kwinjira. Nambajimana Donati asobanura ko mu bari ku isonga muri ibyo bikorwa harimo Nsabimana Callixte, Sebudagari, Semondo, Karekezi, Nzigihima, Gratien, Rwamwaga Victor, Nkusi, Munyakazi bitaga Gihenera, Donat, Ntakiyimana n'abandi. Nsabimana Callixte yari afite urwango rukabije kugera aho yahaga za nsoresore ze uburenganzira bwo kujya kurandura amabendera ya PL na PSD yari hafi aho, amashyaka yitaga ay'Abatutsi. Yitwaraga nk'uyobora akarere kose, akazirana n'Abahutu babaga muri MDR. Yakoranaga inama na Perefe 220 Ikiganiro n'umutangabuhamya NAMBAJIMANA Donati mu Karere ka RUSIZI, Ugushyingo 2017. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
137 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Bagambiki hamwe n'abasekirite b'uruganda akababwira ko umwanzi bafite nta wundi uretse Umututsi kandi ko nibarangara gato azabamara. 221 Nsabimana Callixte akaba yarahunze igihugu kubera gutinya ingaruka z'ibyo yakoze. 3. 16 Ibikorwa by'urugomo n'itotezwa byakorewe Abatutsi mu Ruganda rw'Icyayi rwa Gisakura Uruganda rw'Icyayi rwa Gisakura ruherereye mu yahoze ari Komini Kagano ubu ni mu Murenge wa Bushekeli, Akarere ka Nyamasheke. Mu 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa, uruganda rwa Gisakura rwayoborwaga na Mubiligi Anatole wakomokaga ku Gikongoro mu yahoze ari Komini Karambo i Bunyoma, ubu ni mu Murenge wa Kibumbwe, Akarere ka Nyamagabe. Nyuma y'itangira ry'urugamba rwo kubohora igihugu, mu Ruganda rw'Icyayi rwa Gisakura hatangiye ibibazo by'amacakubiri. Abatutsi bakoraga mu ruganda baratutswe, babita amazina abatesha agaciro arimo ba mazuru, inyenzi n'ibindi. Batotezwaga n'abakozi bagenzi babo barimo cyane cyane Ngiruwonsanga François na Alphonse bari abakanishi na Théoneste wayoboraga imirimo mu ruganda. Bayibarire Cyprien asobanura ko ku wa 13 Ukwakira 1990 Ngiruwonsanga na Barinda bakubise umukozi mugenzi wabo witwa Cyubahiro Innocent, bamukubitira ku kigega cy'amazi cyari mu ruganda bavuga ko Inyenzi bene wabo zateye mu Mutara zamaze Abahutu. 222 Bayibarire Cyprien akomeza asobanura ko uretse abakozi bari basanzwe mu ruganda bashishikaye mu gutoteza bagenzi babo b'Abatutsi, hari abakozi bari baraturutse mu ruganda rw'icyayi rwa Mulindi barimo Rwiririza Anastase, Habineza Albert na Twagiramungu bari abakapita bakirirwa babwira Cyubahiro na Ntibiramira Innocent ko igikoroni cy'Abatutsi kitazashira. Umututsi aho ari hose yafatwaga nk'umugambanyi ufite imikoranire ya bugufi na FPR-Inkotanyi bavugaga ko igizwe na bene wabo b'Abatutsi. 223 221 Ikiganiro n'umutangabuhamya NKURUNZIZA Chaste mu Karere ka RUSIZI, Ugushyingo 2017. 222 Ikiganiro n'umutangabuhamya BAYIBARIRE Cyprien mu Karere ka NYAMASHEKE, Ugushyingo 2017. 223 Ikiganiro n'umutangabuhamya BAYIBARIRE Cyprien mu Karere ka NYAMASHEKE, Ugushyingo 2017. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
138 Muri ibyo bikorwa by'urugomo byibasiye Abatutsi mu ruganda rw'Icyayi rwa Gisakura, ntacyo umuyobozi w'uruganda Mubiligi Anatole yigeze akora, haba uguhana abahohotera bagenzi babo cyangwa gushingira igiti abarengana. Mubiligi Anatole yaranzwe no kurebera. Uwo muco wo kurebera no gutererana abari mu kaga watije umurindi Abahutu bakoraga mu ruganda rwa Gisakura, barushaho gutoteza no guhohotera bagenzi babo b'Abatutsi umunsi ku wundi, kugera muri Mata 1994 ubwo Jenoside yashyirwaga mu bikorwa mu buryo bweruye. 3. 17 Ibikorwa by'urugomo n'itotezwa byakorewe Abatutsi mu Ruganda rwa CIMERWA Uruganda rwa CIMERWA ruherereye mu yahoze ari Komini Bugarama, ubu ni mu Murenge wa Muganza, Akarere ka Rusizi. Rwashinzwe mu 1980 kubufatanye bwa Leta y'u Rwanda n'aba Chinois. Imirimo yo kurwubaka yamaze imyaka itanu ku buryo rwatangiye gukora mu 1985. Kuva mu 1991, Sebatware Marcel wakomokaga mu Ruhengeri mu yahoze ari Komini Mukingo ku musozi umwe na Minisitiri Nzirorera Joseph yabaye Umuyobozi Mukuru w'uruganda rwa CIMERWA. Sebatware Marcel yari kandi muramu wa Jenerali Nsabimana Deogratias bitaga Castar wari umugaba Mukuru w'ingabo z'u Rwanda (FAR). Sebatware amaze guhabwa ubuyobozi bwa CIMERWA yashyize mu myanya yo hejuru abantu be bahuje ingengabitekerezo y'urwango bakomoka mu majyaruguru y'u Rwanda mu Ruhengeri n'i Gisenyi barimo: Sebageni Théoneste wari muramu we n'umugore we Claudine, Kazungu Gaspard wari mwene se wa Minisitiri Nzirorera Joseph bamushinga ibijyanye na Génie Civile naho umugore we Mukankaka Laurence bivugwa ko yari umukobwa wa Semanza Laurent wabaye Burugumesitiri wa Komini Bicumbi wari incuti ya Habyarimana na Nzirorera yahawe akazi muri Serivisi y'imicungire y'abakozi (Service du Personnel ). Mpozembizi Jean Pierre ukomoka mu yahoze ari Komini Rwerere ku Gisenyi yabaye Chef wa Serivisi y'Amashanyarazi. Ntibankundiye Assumani ukomoka mu yahoze ari Komini Rwerere ku Gisenyi aba Chef wa Serivisi ishinzwe gushyushya imashini. Nkusi David ukomoka mu yahoze ari Komini Nkuli mu Ruhengeri wari mubyara wa Sebatware Marcel | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
139 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu yahawe akazi mu 1993 ko gucunga abakozi, aba na Maneko muri CIMERWA. Uwayezu Jean wakomokaga mu Ruhengeri yahawe akazi k'ubucungamari ( Comptable ) kuva mu 1992. Mu 1992 Sebatware yahaye kandi akazi Ntawumenyumunsi Pascal wakomokaga ku Gisenyi muri Komini Kanama ku Nyundo. Mu ntagondwa zabaga muri CIMERWA harimo kandi Ndorimana Casimir wakomokaga i Cyangugu mu yahoze ari Komini Gisuma wari umuyobozi w'aba Ingenieur mu ruganda, akaba yari umukozi wa CIMERWA kuva mu 1985. 224 Muri rusange, uruganda rwa CIMERWA rwabaye akazu k'intagondwa z'Abanyaruhengeri n'Abanyagisenyi bibumbiye mu ishyaka rya CDR. Ako kazu kamaze kubakwa, kafatanyije n'Interahamwe zihakomoka mu gucura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Bakoranye n'Interahamwe zikomeye zirimo Bandetse Edouard wari usanzwe ari umucuruzi ukomeye i Nyakabuye akaba n'umubitsi wa MRND muri Prefegitura ya Cyangugu, Bakundukize Elias wari umucuruzi ukomeye i Kamembe no mu Bugarama, Munyakazi Yusufu wari umucuruzi ukomeye mu Bugarama n'abandi. Bakundukize Elias na Munyakazi Yusufu bombi bakomokaga ku Kibuye mu yahoze ari Komini Rwamatamu. 225 Abayobozi b'Uruganda rwa CIMERWA baranzwe no gutoteza Abatutsi bahakoraga bababeshyera ko ari ibyitso by'Inkotanyi nk'uko bisobanurwa na Bapfakurera Jean: Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye Abatutsi bari abakozi ba CIMERWA basa n'abari baragizwe ibisenzegeri n'ubuyobozi bw'uruganda bwariho, aho bwabatotezaga bikabije butabafata nk'abantu kugeza ku ndunduro mu 1994 ubwo bakorerwaga Jenoside bigizwemo uruhare rukomeye na bamwe mu bari abayobozi bakuru barwo. Bari barakoze urutonde rw'Abatutsi bagomba kwicwa maze rukajya rukoreshwa babashakisha. Bavugaga ko nta Mututsi n'umwe ukora mu ruganda ugomba kurokoka kuko ngo bakorana n'Inkotanyi. 226 224 BIZIMANA Jean Damascène, Inzira ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda,Kigali, 2014, p. 300-301. 225 BIZIMANA Jean Damascène, op. Cit., p. 301. 226 Ikiganiro n'umutangabuhamya BAPFAKURERA Jean, RUSIZI, 3/11/ 2017. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
140 Kuva mu 1993, intagondwa zo mu ruganda rwa CIMERWA zirangajwe imbere ya Sebatware Marcel zagize uruhare rukomeye mu gushishikariza urubyiruko kwitabira umutwe w'Interahamwe, imyitozo igakorerwa ku kibuga cya Basket cy'uruganda rwa CIMERWA igatangwa n'abasirikare boherejwe na LT Imanishimwe Samuel. Sebatware Marcel yagize uruhare rutaziguye mu gushyiraho no gutoza Interahamwe, kuziha ibikoresho by'ubwicanyi, no guzishishikariza kwica Abatutsi. Nk'uko Habaruremana Jean Paul abisobanura mu buhamya yatanze mu Nkiko Gacaca mu rubanza rwa Sebatware Marcel, ashimangira ko hari impunda zazanywe na Lt Colonel Claudien Singirankabo wakomokaga i Mutimasi muri Komini Cyimbogo, zihabwa Sebatware Marcel. Izo mbunda zikaba zarafashije Interahamwe kwiga kurasa, nyuma zikoreshwa muri Jenoside. 227 227 Inyandiko z'Inkiko Gacaca, urubanza rwa Sebatware Marcel, Urukiko Gacaca rwa Muganza, 3 Mutarama 2008 | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
141 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu IGICE CYA KANE UBURYO BWAKORESHEJWE MU GUTEGURA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994 MURI PEREFEGITURA YA CYANGUGU Hagati ya Ukwakira 1990 na Werurwe 1994, umugambi wo gutsemba Abatutsi wanogejwe hakoreshejwe inzira zose zishoboka kugira ngo Abahutu bikize uwari wariswe umwanzi wabo ariwe Umututsi. Muri uwo mugambi mubisha, Perefegitura ya Cyangugu ntiyatanzwe mu gushaka no gushyiraho uburyo buzifashishwa. Kurema amatsinda y'insoresore zitwara gisirikare, kubaha imyitozo no kubaha ibikoresho by'ubwicanyi, gukwirakwiza no gukongeza urwango hagati y'Abahutu n'Abatutsi n'ibindi bikorwa bitandukanye bikangurira Abahutu kwica Abatutsi byaranogejwe. 4. 1. Kwigisha abakozi bose muri Perefegitura ya Cyangugu gukoresha imbunda no kuzibaha Mu 1992, Perefe Bagambiki Emmanuel yatanze amabwiriza ko abakozi bose ba komini, abakonseye n'abarimu bagomba kwiga gukoresha imbunda. Kubera ibihe by'intambara igihugu cyarimo, Perefe yavugaga ko kwiga no kwigisha imbunda bigomba gushyirwamo ingufu kugira ngo igihe cyose umwanzi azazira bazasange biteguye. Hashingiwe kuri ayo mabwiriza ya Perefe buri komini yahise isaba abapolisi kwigisha imbunda ibyiciro byavuzwe haruguru. 228 Muri Komini Kamembe abakozi bose ba komini, abakonseye, abarimu, abaserire, n'interahamwe zabaga zatoranyijwe muri buri serire bahawe amasomo yo gukoresha imbunda. Bigishirijwe mu Gatsiro mu kibuga cya Komini Kamembe. Batozwaga n'abapolisi ba komini barimo Burigadiye wa Komini Gatera Casmir wo ku Nkanka, Dionyse wo ku Rwahi n'abandi. Mu gihe babaga bigishwa bahabwaga ubutumwa ko igihugu cyatewe n'Inyenzi, bityo ko buri wese agomba kwiga imbunda maze umunsi zageze iwabo bakazirwanya. Kwitoza byakorwaga incuro ebyiri (2) mu cyumweru, bikamara ibyumweru 228 Ikiganiro n'umutangabuhamya HABYARIMANA Gérard mu Karere ka RUSIZI ku wa 10 Ukwakira 2017. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
142 bitatu (3). Nk'uko byasobanuwe n'uwari Konseye Ndahayo Ignace umwe mu bitabiriye iyo myitozo, igikorwa cyo kwiga imbunda cyakozwe ku mabwiriza ya Burugumesitiri wa Komini kubera ko ari we « waduhamagaje ngo tujye kwiga imbunda, kandi mu gihe twabaga turi mu myitozo iteka yaradusuraga akareba uko bimez e »229. Muri Komini Cyimbogo abakozi bose ba komini, abakonseye n'abarimu na bo bigishijwe gukoresha imbunda. Bigishirizwaga kuri komini mu biti bya Gereveriya. Habyarimana Gérard uri mu bigishije imbunda asobanura uko igikorwa cyagenze: Abize imbunda ni abakozi ba komini barimo abarimu, abakonseye, hamwe n'abasore 5 baturutse muri buri serire. Bazaga kwiga buri wa gatandatu. Mu bigishaga imbunda harimo njye Habyarimana Gérard, Nyoni Jean Marie Vianney, Mudacogora Gaëtan, Munyentwari Faustin, Rukirumurame Fabien, Ntabanganyimana Joseph, Silas, Gasambi n'abandi. N'ubwo kwigisha imbunda byakorwaga n'abapolisi ba komini, abasirikari bazaga kugenzura uko igikorwa kiri kugenda. Kwiga imbunda birangiye, buri konseye wese yahabwaga imbunda yo kwirinda akayijyana iwe kugira ngo izafashe mu gucunga umutekano muri segiteri ye. 230 Mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ya Perefe, kwigisha imbunda byakozwe muri Komini zose zari zigize Perefegitura ya Cyangugu. 4. 2. Gushyiraho umutwe w'Interahamwe mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Mu mpera z'umwaka wa 1991 nyuma y'iyemerwa rya politiki ishingiye ku mashyaka menshi, MRND yafashe bamwe mu rubyiruko rwayo iruhuriza mu mutwe witwara gisirikare witwa Interahamwe. Uwo mutwe utangira washingiwe i Kigali ariko uza gukwira mu gihugu hose harimo n'uduce tunyuranye twa Perefegitura ya Cyangugu. 229 Ikiganiro n'umutangabuhamya NDAHAYO Ignace mu Karere ka RUSIZI ku wa 11 Ukwakira 2017. 230 Ikiganiro n'umutangabuhamya HABYARIMANA Gérard mu Karere ka RUSIZI ku wa 10 Ukwakira 2017. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
143 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu 4. 2. 1. Inzego z'ubuyobozi bw'Interahamwe mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Igitekerezo cyo gushyiraho Interahamwe kigeze i Cyangugu, hashyizweho inzego z'ubuyobozi bwazo kuva ku rwego rwa Perefegitura kugera ku rwego rwa Serire. Buri muyobozi yafashaga gutoranya abazajya mu nterahamwe kandi agakurikirana ibikorwa byazo. 4. 2. 1. 1. Ku rwego rwa Perefegitura ya Cyangugu Muri Kamena 1993, Komite Nyobozi ya MRND yashyizeho Komite y'Interahamwe ku rwego rwa Perefegitura. Icyo cyemezo cyashyizwe mu bikorwa na Nteziryayo Siméon wari Perezida wa Bureau ya MRND muri Perefegitura ya Cyangugu. 231 Nyandwi Christophe wakomokaga mu yahoze ari Komini Karengera, ubu ni mu Murenge wa Karengera, Akarere ka Nyamasheke yahise aba umuyobozi w'Interahamwe ku rwego rwa Perefegitura ya Cyangugu. Umugambi wo gukangurira Interahamwe kwitegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, umuyobozi w'Interahamwe ku rwego rwa Perefegitura Nyandwi Christophe yawukoze afatanyije na Bareberaho Bantali Rypa wabaga muri Segiteri Gihundwe, ubu ni mu Murenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi. Bareberaho Bantali Rypa yari Perezida wa CDR muri Perefegitura ya Cyangugu. Nyandwi Christophe afatanyije na Perefe wa Cyangugu Bagambiki Emmanuel hamwe n'ababurugumesitiri bashyizeho Interahamwe mu bice byose bya perefegitura. 4. 2. 1. 2. Ku rwego rwa komini -Komini Kamembe Ibikorwa by'Interahamwe mu yahoze ari Komini Kamembe byakurikiranwaga na Nyandwi Christophe wari unazikuriye ku rwego rwa Perefegitura afatanyije na Kimputu Salumu Waziri wari umucuruzi ukomeye i Kamembe, akaba yari ashinzwe gukusanya imisanzu yo kwita ku mibereho yazo. Mu bari bakomeye mu Nterahamwe muri Komini Kamembe harimo kandi Ndagijimana Tharcisse bitaga Kiyovu wari utuye i Kabutembo 231 Umurwanashyaka, no 19, Werurwe 1992 | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
144 mu yahoze ari Serire Kangazi ho muri Rusunyu. Mu Mujyi wa Kamembe harimo Kayumba Djuma, Alphonse, Sengayire, Boniface, Uwishema, Mwamini, Nshimiyiana Ramadhan, Mbarushimana Ramadhan, Ndutiye Egide, Ignace, Thomas bitaga Mushi, Mazegare James n'abandi. Komini Kamembe yagiraga kandi insoresore zibumbiye mu mutwe wiyise Abakaridinari wakoreraga ku Nkanka ukuriwe na Nkurunziza Frédéric. Uwo mutwe na wo wagiyeho mu 1992 ugizwe n'insoreresore ziyemeje gutoteza Abatutsi, bakabakubita kandi bakabambura. Mu bari muri uwo mutwe harimo Bongwanubusa wo ku Nkanka, Mujyanama, Jean Marie n'abandi. Mu batotejwe n'uwo mutwe harimo Galcan wo ku Nkanka bahoraga batera bakamwaka amafaranga bavuga ko amafaranga akoresha ari ay'Inkotanyi. 232 -Komini Cyimbogo Interahamwe zo muri Komini Cyimbogo zari zikuriwe na Rubayita Pascal wari usanzwe ari Assistant Burugumesitiri wa Komini Cyimbogo. Umugambi wo gukangurira Interahamwe kwitegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi yawukoze afatanyije na Bideri Augustin wari Perezida wa MRND ku rwego rwa Komini, akaba yari asanzwe ari umuganga w'amatungo, hamwe na Murengezi Cyprien wayoboraga Uruganda rwa SONAFRUITS. 233 Komini Cyimbogo yagaragayemo urubyiruko rwinshi rwitabiriye umutwe w'Interahamwe kubera ko umukuru wa CDR ku rwego rw'igihugu Bucyana Martin ariho yakomokaga, afite urubyiruko rwinshi rwiyise Impuzamugambi zagize uruhare mu kwica Abatutsi nyuma y'urupfu rwa Bucyana Martin, kuva muri Gashyantare 1994. -Komini Gishoma Gukangurira Interahamwe kwitegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komini Gishoma byakozwe na Rwakana Vénant wari Perezida wa MRND ku rwego rwa Komini Gishoma, akaba yari asanzwe ari Moniteur-Agri muri Komini. Rwakana Vénant yafatanyije na Nkubito Jean Chrysostome wari 232 Ikiganiro n'umutangabuhamya NIYITEGEKA Florien ukomoka mu Karere ka RUSIZI, Kigali 23 Werurwe 2018. 233 Ikiganiro n'umutangabuhamya MUHIGIRWA Innocent mu Karere ka RUSIZI ku wa 10 Ukwakira 2017 | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
145 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Burugumesitiri wa Komini Gishoma. 234 Komini Gishoma yakomokagamo Twagiramungu Faustin washinze ishyaka rya MDR kandi akarikurira ku rwego rw'igihugu, byatumye rigira abarwanashyaka benshi muri Komini Gishoma bayobowe na Rubanguka wari usanzwe ari Umucungamutungo wa Komini Gishoma. Kugira abarwanashyaka benshi kwa MDR byagendanye no kugira urubyiruko rwinshi rwitwaga Inkuba (insoresore za MDR). Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa ariko, abarwanashyaka ba MDR n'inkuba zayo, Interahamwe za MRND n'Impuzamugambi za CDR bahuje umugambi wo guhiga no kwica Abatutsi hirya no hino muri Komini no mu nkengero zayo. -Komini Bugarama Interahamwe zo muri Komini Bugarama zari zikuriwe na Yusuf Munyakazi. Gukurikirana ibikorwa by'Interahamwe Yusufu Munyakazi yabifashwagamo na Ndutiye Athanase wahinduye amazina akitwa Tarake Aziz Makuza nyuma yo kuba umuyoboke wa Islam avuye muri Catholique. Tarake Aziz Makuza yakomokaga muri Komini Nyakabuye, akaba yari ashinzwe imyitozo y'Interahamwe afatanyije na Mundere André, Rekeraho Samuel na Habineza Théobald. 235 Umutwe w'Interahamwe za Yusufu Munyakazi wari ukomeye cyane kubera imyitozo ihagije wahawe, ukaba wari wiganjemo kandi insoresore zavuye mu gisirikare. Umutwe w'Interahamwe za Yusufu Munyakazi witabazwaga mu kujya kwica aho abandi bananiwe. Ni muri urwo rwego zagiye kwica Abatutsi kuri Paruwasi Gatolika i Shangi, i Mibirizi, ku Kibuye ku Musozi wa Kizenga no mu Bisesero. 236 -Komini Nyakabuye Muri Komini Nyakabuye umutwe w'Interahamwe zaho wari ukuriwe na Munyentarama Alphred. Interahamwe za Komini Nyakabuye zifatanyije na Burugumesitiri Nsengumuremyi Diogène na Superefe wa Superefegitura ya Bugumya Nsengimana Etienne banogeje umugambi wo kwica Abatutsi hirya no hino 234 Ikiganiro n'umutangabuhamya NIKUZE Nicole mu Karere ka RUSIZI ku wa 24 Ukwakira 2017 235 Ikiganiro n'umutangabuhamya NZEYIMANA Jean mu Karere ka RUSIZI, ku wa 28 Ukwakira 2017. 236 Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Munyakazi Yusufu, (Munyakazi Yusufu (ICTR-97-36A), Arusha, 2011 | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
146 muri Komini Nyakabuye bajya no kwica Abatutsi i Mibirizi muri Komini Cyimbogo, i Nyabitimbo muri Komini Karengera n'ahandi. 237 -Komini Gisuma Gushyiraho no gukurikirana ibikorwa by'Interahamwe muri Komini Gisuma byakozwe na Nsabimana Callixte wari umuyobozi w'Uruganda rw'Icyayi rwa Shagasha afatanyije na Nsengumuremyi Fulgence wari Burugumesitiri wa Komini Gisuma na Habamenshi Michel wari umwarimu i Gitwa. 238 Komini Gisuma yakomokagamo kandi Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu Bagambiki Emmanuel wo muri Bumazi, Depite Barigira Félicien wo muri Bugungu na Gakwaya Callixte bose bari bahuje umugambi wo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. -Komini Gafunzo Interahamwe zo muri Komini Gafunzo zari zikuriwe na Katamobwa Etienne wari usanzwe akora imirimo y'ubucuruzi. 239 Komini Gafunzo yari ifite kandi itsinda rikomeye ry'Interahamwe zabaga i Nyabitekeri zikuriwe na Uburiyemuye Epimaque bitaga PIMA wakomokaga mu yahoze ari Segiteri Bugeza, akaba yari yarahawe imyitozo ya gisirikare mu gihe cy'iminsi 15 (aba 15 jours ). Muri Segiteri Nyamugali habaga kandi Interahamwe zari zigizwe cyane cyane n'insoresore zo mu muryango w'Abasyaga bari bayobowe na Mutsinzi Venant. 240 Komini Gafunzo yakomokagamo kandi Superefe Munyangabe Théodore wo muri Nyabitekeri wari ufite uruhare rukomeye mu miyoborere ya Komini, akaba yaragize uruhare no mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komini Gafunzo. -Komini Kagano Interahamwe zo muri Komini Kagano zari zikuriwe na Rurangangabo Pascal wari waravuye mu gisirikare. Kubera ko Komini Kagano yari ifite abarwanashyaka benshi ba MDR ugereranyije n'aba MRND, Burugumesitiri wa Komini 237 Ikiganiro n'umutangabuhamya Almas George Daniel mu Karere ka RUSIZI, ku wa 16 Ukwakira 2017. 238 Ikiganiro n'umutangabuhamya NAMBAJIMANA Donat mu Karere ka RUSIZI ku wa 31 Ukwakira 2017 239 Ikiganiro n'umutangabuhamya MBABAZI Jean Paul mu Karere ka NYAMASHEKE ku wa 02 Ugushyingo 2017 240 Ikiganiro n'umutangabuhamya TUYISENGE Valérie alias NYIRAZUBA mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 14Ugushyingo 2017. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
147 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Kamana Aloys na we ari umurwanashyaka wa MDR, byasabye Rurangangabo Pascal gukorana neza na Hitimana Antoine wayoboraga MDR muri Komini Kagano kandi avuga rikijyana. Ibyo byatumye Rurangangabo Pascal akoresha amayeri menshi cyane kugera aho urubyiruko rwa MDR na MRND ruhuje umugambi wo gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. 241 -Komini Karengera Interahamwe zo muri Komini Karengera zari zikuriwe na Nsengumuremyi Anaclet wakoranaga bya hafi na Nyandwi Christophe wari ukuriye Interahamwe ku rwego rwa perefegitura. Nsengumuremyi Anaclet yari umwe mu Nterahamwe zatoranyijwe mu 1992 zijya guhabwa imyitozo ku rwego rw'igihugu. Yavuye mu myitozo afite imbunda ya pistolet na grenades. Mu kazi ke ko gukurikirana ibikorwa by'Interahamwe muri Komini Karengera, yakoranaga kandi na Busunyu Michel wari ukuriye MRND mu rwego rwa Komini Karengera. 242 -Komini Kirambo Muri Komini Kirambo ishyaka rya MDR ryarushaga ingufu MRND n'ubwo yari ku butegetsi. MDR yari iyobowe na Hakiba Jonathan yari ifite abarwanashyaka n'urubyiruko benshi. Ibyo ariko ntibyaciye intege Burugumesitiri Mayira Mathias wafatanyije na Perezida wa MRND Mbonyimana Félicien wari usanzwe ayobora ikigo cy'amashyamba cya Kamatsira cyari muri Serire Gahisi, i Rangiro hamwe na Habiyakare Eliezer wayoboraga ishuri ryisumbuye rya Institut John Wesley (EJW) Kibogora. Bafatanyije gukurikirana ibikorwa by'Interahamwe na CDR yari iyobowe na Dr Laurent wari umuganga mu Bitaro bya Kibogora. Burugumesitiri Mayira Mathias yakoranye kandi na Ngezahayo Hesron wabanje kuba umwarimu nyuma aba umushoferi wa Komini. Burugumesitiri Mayira Mathias yafataga Ngezahayo Hesron nk'umujyanama we ukomeye. 243 241 Ikiganiro n'umutangabuhamya KAMARAMPAKA Mathieu mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 15 Ugushyingo 2017. 242 Ikiganiro n'umutangabuhamya SINZABAKWIRA Straton ukomoka mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 19 Ukuboza 2017 i Kigali. 243 Ikiganiro n'umutangabuhamya NZASABAYESU Enock mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 21 Ugushyingo 2017. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
148 -Komini Gatare Kimwe no muri Komini Kirambo, muri Komini Gatare ishyaka rya MDR ryari ryarigaruriye urubyiruko rwinshi ruyobowe na Gasinzigwa wari umwarimu mu mashuri abanza i Buhoro. Urubyiruko rwa MDR rwirirwaga mu bikorwa byo kubohoza abarwanashyaka ba MRND babinjiza muri MDR ku ngufu. Ubwo Jenoside yashyirwaga mu bikorwa, Nsanzurwimo Amon wo muri Macuba wari umwarimu mu mashuri abanza i Buhoro akaba n'umuyobozi wa MRND muri Komini, yumvikanishije ko iby'amashyaka bigomba kujya ku ruhande maze urubyiruko rwose ruhurira ku mugambi wo gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. 244 Mu nshingano abayobozi b'Interahamwe bavuzwe haruguru bari bafite harimo gukurikirana ibikorwa by'Interahamwe umunsi ku wundi, kubaha amabwiriza, kubatoza, kubaha ibikoresho by'ubwicanyi no kubaherekeza mu bitero. 4. 3. Gutoza no kwigisha imitwe yitwara gisirikare gukoresha imbunda Guhera mu mwaka wa 1992, benshi mu bari bagize umutwe w'Interahamwe bahawe imyitozo ya gisirikare, bigishwa no gukoresha imbunda. Iyo myitozo ya gisirikare yatangwaga n'ingabo z'u Rwanda (FAR), abajandarume n'aba reservistes, igakurikiranwa kandi n'abayobozi ba MRND barimo ba perefe na ba burugumesitiri bafatanyije n'aba ofisiye bo mu ngabo z'u Rwanda (FAR) bari hafi aho. Ibyo byatumye icyari urubyiruko rw'ishyaka gihinduka umutwe witwara gisirikare. Imyitozo yatangiye itangwa mu rwego rw'igihugu ibera mu bigo bya gisirikare bya Bigogwe, Gako, Gabiro n'ahandi. Mu bayitabiriye bakomoka muri Perefegitura ya Cyangugu harimo Nyandwi Chrystothe, Mateso wari umujandarume avuka muri Cité-Kamembe, Lamazani wari murumuna wa Burugumesitiri wa Komini Kamembe n'abandi. 245 Nyuma y'imyitozo ku rwego rw'igihugu, abatojwe basubiye iwabo, bahabwa inshingano yo gutoza Interahamwe muri komini bakomokamo. Bageze mu makomini yabo bashishikariye gushyiraho no kugira Intera- 244 Ikiganiro n'umutangabuhamya KAYUMBA Fabien mu Karere ka NYAMASHEKE, ku wa 22 Ugushyingo 2017. 245 Inyandiko z'Inkiko Gacaca, Ubuhamya bwa Bisengimana Elisée, Kigali, 2005 | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
149 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu hamwe zikomeye. Interahamwe zikomeye muri Perefegitura ya Cyangugu zaherewe imyitozo mu Bugarama kwa Yusufu Munyakazi. Ibyo ariko ntibyabujije ko imyitozo itangwa hirya no hino mu makomini yose agize Perefegitura ya Cyangugu. Bitangira imyitozo yatangwaga mu buryo bw'ibanga ariko nyuma bikorwa ku mugaragaro. Akenshi Interahamwe zitoreje ahagenewe gukorerwa imyitozo cyane cyane ku bibuga by'umupira w'amaguru no mu mashyamba. Ababaga batoranyijwe muri buri segiteri bahabwaga imyitozo ya gisirikare irimo gukoresha imbunda n'izindi ntwaro, bakigishwa uburyo bwo kwica abantu benshi mu gihe gito bifashishije intwaro za gisirikare n'iza gakondo. Kugira ngo imyitozo y'Interahamwe igende neza, hatangwaga imisanzu yagurwagamo ibyo kurya byazo zivuye mu myitozo. Mu bakusanyaga iyo misanzu muri Cyangugu harimo Bandetse Edouard, Kimputu Salumu, Mubumbyi Manassé n'abandi. 246 -Muri Komini Kamembe Muri Komini Kamembe Interahamwe zitoreje ku kibuga cya Komini mu Gatsiro. Aho mu Gatsiro kwigisha Interahamwe gukoresha imbunda byakorwaga n'abapolisi ba komini barimo Callixte, Gatera Casmir wari Burigadiye n'abandi. Interahamwe zitoreje kandi mu kibuga cya Kamashangi kiri mu Mujyi wa Kamembe muri Cité batozwa na Mateso mwene Dominique wari umujandarume afatanyije na Epimaque mwene Mukinja wari waravuye mu gisirikari. Ibikorwa byo gutoza Interahamwe byakurikiranwaga na Kimputu Salomon wari umucuruzi ukomeye i Kamembe. Interahamwe zo mu Murenge wa Gihundwe nazo zazaga kwitoreza hamwe n'iz'i Kamembe mu kibuga cya Kamashangi. Interahamwe z'i Muhari zo zitoreje ku Iperu, ku mashuri abanza, n o mu ishyamba ryo kuri Ngoma. Zatozwaga na Kanyanzoga Tharcisse wari waravuye mu gisirikari. Interahamwe zitoreje kandi mu ishyamba ryo kwa Nsengumuremyi Aloys mu Gitwa ho muri Nkanka batozwa na Nsanzimana. Interahamwe zitoreje no mu Cyunyu zitozwa na Hangariya Ladislas. Interahamwe zitoreje na none i Kabutembo ku Nkanka zigizwe n'izaturutse ku Nkombo zirimo Bajekurora 246 Inyandiko z'Inkiko Gacaca, Ubuhamya bwa Bisengimana Elisee, Kigali, 2005 | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
150 Pascal, Kadondogo, Gifungo, Nkurunziza n'abandi. Mu rwego rwo gushishikariza Interahamwe zatojwe kwitabira ubwicanyi, burugumesitiri yavugaga ko abazagaragaza ubutwari bazahabwa impeta yo kuba baraharaniye kurinda ubusugire bw'ibihugu. 247 -Muri Komini Cyimbogo Muri Komini Cyimbogo Interahamwe nyinshi kandi zikomeye zamamaye mu bwicanyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi zakomokaga muri Mururu i Mutongo no mu Karangiro. Aho niho Bucyana Martin washize CDR yakomokaga bityo havuka Interahamwe nyinshi zari abarwanashyaka ba CDR. Hari kandi Interahamwe zatorejwe muri Nyakarenzo cyane cyane i Nyamabuye muri Pinus, Kamakenga no mu Kabira mu Kagari ka Kabuye. Bizimana Léonidas wari waravuye mu gisirikari niwe watangaga imyitozo yigisha uko imbunda ikoreshwa afatanyije n'abandi bari baravuye mu gisirikare barimo Yusufu, Burigadiye wa Komini Cyimbogo Munyoni Jean Marie Vianney, Gaëtan, Faustin n'abandi. Mu batojwe harimo Kabejuka Gérard, Bugingo Justin, Munyurabatware Védaste, Egide, Dismas n'abandi. Interahamwe zitoreje kandi mu Kizika ku kibuga hafi yo kwa Somayire Célestin. Kurimbuzu Vincent asobanura ko ibikorwa byo gutoza Interahamwe mu yahoze ari Komini Cyimbogo byari bihagarariwe na Rubayita Pascal, Bideri Augustin na Murengezi Cyprien bafatanyije na Sergent Major Bikomagu. Murengezi Cyprien yari umwe mu bavuga rikijyana muri komini ku buryo nta kintu na kimwe cyakorwaga burugumesitiri atabanje kumugisha inama. 248 -Muri Komini Gishoma Kubera ko Komini Gishoma yari yiganjemo abarwanashyaka ba MDR, MRND idakomeye cyane, urubyiruko rwa MRND rwatoranyijwe rwatorejwe hamwe n'Interahamwe za Yusufu Munyakazi mu Bugarama. Mu batojwe harimo Rwakana Vénant, Mudeyi Félicien, Manzi Eugène, Mazizi, Sebyinshi Razaro n'abandi. Hari kandi Interahamwe zagiye kwitoreza i 247 Ikiganiro n'umutangabuhamya RUTERANA Thaddée mu Karere ka RUSIZI ku wa 12 Ukwakira 2017. 248 Ikiganiro n'umutangabuhamya KURIMBUZU Vincent mu Karere ka RUSIZI ku wa 10 Ukwakira 2017. | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |
151 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu Nyarushishi zirimo Muganda Viateur na Mahanga bo muri Segiteri Nyenji n'abandi. Uretse abagiye kwitoreza mu Bugarama n'i Nyarushishi, hari Interahamwe zitoreje hafi ya komini ahitwa muri Pinus, batozwa na Raphael afatanyije n'abapolisi ba Komini. Interahamwe zatorejwe kandi mu kibaya cya Gatabuvuga aho bahabwaga imyitozo ijyanye no gutera ibyuma. Bitozeraga na none mu ishyamba rya Nyiramihanda ku Munyinya no muri Nyabyunyu hagati ya Rukunguri na Birembo. Ibikorwa byo gutoza Interahamwe muri Komini Gishoma byari bihagarariwe na Burugumesitiri Nkubito Jean Chrysostome afatanyije na Rwakana Vénant wari Perezida wa MRND ku rwego rwa Komini Gishoma. 249 -Muri Komini Nyakabuye Muri Komini Nyakabuye Interahamwe zaho nyinshi zagiye kwitoreza mu Bugarama. Urutonde rw'Interahamwe zagiye kwitoreza mu Bugarama ziturutse muri Nyakabuye rwakozwe na Ephrem mwene Ndagiwenimana Pascal. Abaturukaga muri Nyamaronko bo bandikwaga na Niyibizi. Uretse mu Bugarama Interahamwe zo muri Komini Nyakabuye zitoreje kandi i Nyarushishi muri Nkungu ndetse no ku mashuri ya Nyakabwende. Interahamwe zitoreje kandi mu ishyamba rya Nyirandakunze bahigira kurasa. Interahamwe zitoreje na none ku kibuga cyo mu Mashesha batozwa n'aba réservistes barimo André na mwene Kimonyo wari umujandarume, Nzeyimana na Musirikari Pacifique. Interahamwe zitoreje kandi mu ishyamba rya Cyamudongo zitozwa n'aba réservistes barimo Habyarimana, Alphred, Rugira n'abandi. Nyuma yo guhabwa imyitozo Interahamwe za Yusufu Munyakazi kimwe n'izo muri Nyakabuye zahabwaga umwambaro w'igitenge wari ugenewe Interahamwe hamwe n'ibikoresho by'ubwicanyi birimo cyane cyane inkota. 250 -Muri Komini Bugarama Interahamwe zo mu Bugarama zitoreje ku Kibuga cya Muganza, ku kibuga cya CIMERWA, ku kibuga cyo ku Ibarabara rya II, ku kibuga cyo ku Ibarabara rya 4, mu kigo cya Pera, 249 Ikiganiro n'umutangabuhamya NIKUZE Nicole mu Karere ka RUSIZI ku wa 24 Ukwakira 2017 250 Ikiganiro n'umutangabuhamya SINZABAKWIRA Jean Bosco mu Karere ka RUSIZI ku wa 16 Ukwakira 2017 | CNLG_jenoside_cyangugu.pdf |